Blog

  • Ibibazo mu rugendo rwa APR FC rugana mu Misiri #rwanda #RwOT

    APR FC yagize ibibazo mu rugendo rwa yo rujya mu Misiri gukina na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya Champions League mu guhatanira kujya ma matsinda, ni nyuma y’uko yatinze kubona Visa zerekeza muri iki gihugu.

    APR FC uyu munsi ni bwo yerekeje mu Misiri aho uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.

    Iyi kipe yagombaga guhaguruka mu Rwanda saa 15h30′ na Ethiopian bakanyura Addis Ababa muri Ethiopia bakanyura Dubai bakomeza mu Misiri.

    Gusa iyi kipe y’Ingabo z’Igihgu ikaba yahuye n’ikibazo cyo kubona Visa ya Misiri aho abakinnyi barinze bagera ku Kibuga cy’Indege zitaraboneka.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Pyramids FC yatinze kubwira APR FC igihe umukino izabera bituma itinda gushaka Visa.

    APR FC yamenye ko umukino uzaba tariki ya 21 Nzeri 2024 ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri ubwo habaga umukino ubanza.

    Kuko byari muri Weekend, Ambasade yari yafunze idakora, Bivugwa ko APR FC ejo hashize ku wa Mbere ari bwo yatangiye gushaka Visa.

    Bakaba bari babwiwe ko Visa ziboneka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024 saa 8h, gusa barinze bagera ku Kibuga cy’Indege saa 13h zitaraboneka.

    Amakuru avuga ko bamwe mu bagize delegasiyo na bamwe mu bakinnyi (abafite passports zitari de service ari bo batinze kuzibona), Visa zabagezeho saa 15h ni mu gihe indege yo yagombaga guhagaruka saa 15h50′. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bahise babakorera (Checking) batakererewe cyane.

    APR FC yatinze kubona visa zijya mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibibazo-mu-rugendo-rwa-apr-fc-rugana-mu-misiri

  • Higanjemo iz’amatushi! Menya Telefone 10 zihe… – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Netizens igaragaza ko ku rutonde rwa telefone 10 zihenze mu 2024, higanjemo telefone z’amatushi, telefone za iPhone ariko za cyera kuko nta iPhone byibuza 7 irimo kuzamura.

    Umwihariko w'izi telefone nyinshi ni uko zikozwe mu mabuye y'agaciro nka Zahabu, Diyama ndetse n'andi atandukanye afite agaciro gahambaye muri iki gihe.

    Dore telefone 10 zihenze cyane ku Isi

    1.    Falcon Supernova iPhone 6 Pink Diamond


    Ku 48,500,000$ [64,790,422,500 Frw] ni yo usabwa gutanga kugira ngo wibikeho iyi telefone  yakozwe n'ikigo cya Falcon giherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nubwo nta bindi bintu bidasanzwe bigize iyi telefone, umwihariko wayo ni Diyama na Zahabu ziyiriho.

    Ubusanzwe, iyi telefone ni iya iPhone 6 ariko umwihariko wayo ni Diyama isa nka Pink ikikijwe na Zahabu ishashagirana.

    2.    iPhone 4s Elite Gold


    Iyi ni telefone igura agera kuri 9,400,000$ ikaba ikorwa n'uruganda rwa Stuart Hughes, ikaba ari iPhone 4s ariko umwihariko wayo ukaba ari uko ikozwe muri Diyama na Zahabu, biyihesha agaciro k'umurengera ariko na none imikorere yayo ikaba iri hejuru ugereranyije na iPhone 4s isanzwe.

    3.    iPhone 4 Diamond Rose Edition


    Kugeza ubu iPhone 4 ikomeje guca agahigo ko guhindurwa cyane kandi agaciro kayo kagakomeza kuzamuka ku rwego ruri hejuru. Iyi telefone ikorwa na Stuart Hughes, igura 5,000,000$ kubera umwihariko wa Diyama na Zahabu bayiseguye mu ikorwa ryayo.

    4.    iPhone 3G Kings button


    Ni telefone yahanzwe n'Umunya-Austrie witwa Peter Alisson ayishyiramo Zahabu, ikaba igura 2,500,000$.

    5.    Gold striker iPhone 3GS supreme rose


    Iyi niyo telefone ya Gatanu ihenze ku Isi, ikaba n'iya Gatanu ya iPhone ihenze ku Isi aho igura 1,930,000$ ikaba yarakozwe n'umwongereza Stuart Hughes.  Yakozwe n'iyi nzobere mu gukora telefone, yayishyizeho umwihariko wa Zahabu.

    6.    Diamond crypto smartphone


    Iyi niyo telefone ya mbere y’amatushi ihenze, ikaba ifite umwihariko wo kugira ibanga cyane ku buryo nta muntu wapfa kumenya amakuru ayirimo. Utunze agatubutse wifuza gutunga iyi telefone yikokora asaga 1,300,000$.

    7.    Goldvish Le million


    Ntihambaye mu gufotora, ntifite ububiko bw'igitangaza ahubwo Diyama iyikoze iyigira igitangaza, ikaba ariyo telefone ya mbere yakorewe mu Busuwisi ihenze aho ku isoko igura 1,000,000$.

    8.    Gresso Luxor Las Vegas jackpot


    Uyibonye wagira ngo ni gatushi imwe buri muturage afite kandi imikorere yayo nta kidasanzwe kirimo ariko bimwe mu mwihariko wayo harimo garama 128 za Zahabu na garama 9,1 za Diyama bituma igiciro cyayo kigera kuri 1,000,000$.

    Iyi telefone ikorwa n'Ikigo Gresso gifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ibirango byacyo bikaba byanditswe mu Busuwisi.

    9.    Goldvish revolution


    Iyo nta Diyama cyangwa Zahabu iri kuri iyi telefone, agaciro kayo ni $100 ariko iyo yashyizweho Diyama na Zahabu igurwa 490,000$.

    Iyi telefone ikorwa n'ikigo Goldvish cyo mu Busuwisi, kiyiha umwihariko wo kuba mu biyigize harimo garama 5,8 za Diyama na zahabu igera kuri garama 3,6.

    10.                       Virtue signature cobra


    Ni telefone ikikijwe n'ikirango cy'inzoka y’incira (Cobra) ikaba ifite ubushobozi buhambaye mu kwerekana amashusho aremereye kandi akagaragara neza ndetse Zahabu na Diyama ni bimwe mu biyigize, ikaba yihagazeho cyane.

    Ku mafaranga 310,000$, nibwo washobora kwibikaho iyi telefone ikorwa na Vertu, ikigo giherereye mu Bwongereza kizwiho gukora no gucuruza telefone zihenze. Cyatangijwe na Nokia ifite inkomoko muri Finlande, ahagana mu 1998.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146912/higanjemo-izamatushi-telephone-10-zihenze-cyane-ku-isi-146912.html

  • Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana 'Djibril' byo bizaruka iki? #rwanda #RwOT

    Umwana witwa Hakuzimana Djibril amaze iminsi atamaza ku mbuga nkoranyambaga abagome bitwaje ko umubyeyi we Hakuzimana Rashid afunze, bakamujya mu matwi bamushishikariza kusebya Igihugu, ukagira ngo hari icyo iyo myitwarire yafasha se mu bibazo arimo.

    Djibril ntiyashyize hanze amazina y'abo bagome, ariko twashoboye kumenyamo abajenosideri n'ibigarasha nka Padiri Nahimana na 'guvernoma' ye y'igifu, Victoire Ingabire n'abambari be bo muri FDU/FDLR, Adeline Rwigara na murumuna we Tabitha Gwiza, Abdallah Bicahaga, Sylvia Mukankiko, n'izindi nyangabirama zarenze ihaniro.

    Iyo uperereje, usanga abateranyaga Djibril n'Igihugu, n'ubundi aribo baroshye umubyeyi we mu byaha byamuviriyemo kujya muri gereza, kandi aho agereye mu ibohero, uretse gukoronga ku mbuga nkoranyambaga, nta n'agasabune boherereje umuryango we, uri mu buzima bubabaje.

    Umuheto woshya umwambi bitari bujyane koko!

    Nk'aho ubwo bugome budahagije, abo batindi bageze aho babeshya Djibril ko barimo kumushakira ubuhungiro, aho azaba muri paradizo, atazi ko benshi muri abo nabo babunza akarago n'akebo, basaba indaro n'amaramuko.

    Mu bwenge bwa cyana, Djibril yizeye ba bihemu, abaha udufaranga hafi ibihumbi magana abiri(200.000 Frw), bamucuje bamubeshya ko ari ayo kumushakira impapuro z'inzira.

    Utwo dufaranga umwana avuga ko yari atubonye yiyushye akuya, mu kazi kavunanye cyane k'ubuyede, abo batindi baratumwiba twashoboraga kuramira umuryango we, utunzwe n'amasengesho gusa.

    Ibi ntaho bitaniye no gucukura inzu y'imfubyi cyangwa umupfakazi, ugasahura akebo k'udushyimbo twari kumurenza umunsi!

    Ibyabaye kuri Hakuzimana Djibril birababaje, ariko byamweretse ubugome bw'abo yitaga' inshuti za papa', kandi ari ba' ntampuhwe' badatinya ubuhemu, uko bwaba buteye kose

    Uriye umusaza aruka imvi, naho aba bariye umwana bazapfa bacira inkonda!

    N'abandi rero, cyane cyane urubyiruko, nimwirinde ababajya mu matwi babahindura abanzi b'igihugu nta mpamvu, kuko ingaruka zitazatinda kubageraho.

    Nimureke abagambanira uRwanda bapfe urwo bapfuye iyo mu ruzerero, ubujyahabi babwisangize kuko nibwo bahisemo.

    Nimwirinde ikintu cyose cyabateranya na gakondo yanyu, kuko ari umuvumo usama uwawikururiye.

    The post Ko uriye umusaza aruka imvi, ibigarasha byariye umwana 'Djibril' byo bizaruka iki? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ko-uriye-umusaza-aruka-imvi-ibigarasha-byariye-umwana-djibril-byo-bizaruka-iki/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ko-uriye-umusaza-aruka-imvi-ibigarasha-byariye-umwana-djibril-byo-bizaruka-iki

  • Tennis: RTF yatangije amarushanwa ngarukakwez… – #rwanda #RwOT

    Ni amarushanwa azajya aba buri cyumweru cya nyuma cya buri kwezi. Nubwo aya marushanwa azajya akinwa mu cyumweru cya nyuma, muri uku kwezi kwa Nzeri si ko bimeze kuko ubuyobozi bw’ishyirahamwe bwahisemo kuyashyira mu cyumweru cya mbere.

    Impamvu ni uko mu mpera z’uko kwezi hazaba harimo gukinwa irushanwa mpuzamahanga rya Rwanda Open M25 riteganyijwe gutangira ku wa 23 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira 2024, rikazabera ku bibuga bya IPRC Kigali.

    Amanota abakinnyi bazabona muri aya marushanwa ni yo ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye (National ranking) mu byiciro bitandukanye uhereye ku bana (Juniors) batarengeje imyaka 12 (U12), abatarengeje 14, 16 na 18 ndetse n’abakuru (Elites) mu bahungu n’abakobwa. 

    Uru rutonde ni na rwo abatoza bazajya bifashisha mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagarira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye u Rwanda ruzajya rwitabira. Urutonde rw’uko abakinnyi bakurikirana, ni na rwo ruzagenderwaho hatoranywa abanyarwanda bazitabira Irushanwa rya Rwanda Open M25 rizatangira i Kigali mu cyumweru gitaha. 

    Gutegura bene aya marushanwa ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateranye ubwo hasozwaga Irushanwa Mpuzamahanga ryabatarengeje imyaka 18 (ITF World Tennis Tour Juniors Grade 4) rizwi nka J60 riherutse kubera i Kigali. 

    Ni inama yari iyobowe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis, Theoneste Karenzi ndetse Ntwali Thierry umukozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis ushinzwe iterambere ry’uyu mukino mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba bw’Afurika (ITF Regional Development Officer).

    Asobanura ibijyanye naya murushanwa, Karenzi yavuze ko amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rugenda rwakira yatumye rutekereza gutegura iry’abakinnyi b’abanyarwanda gusa, mu rwego rwo kubategura neza bityo na bo bakabasha kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere. 

    Amarushanwa nk’aya yaherukaga mu myaka 20 ishize, akaba agarutse mu rwego rwo kongera urwego rwabakinnyi.

    Icyo Aya marushanwa azafasha: 

    U Rwanda rwagiye rwakira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, yewe rukanahagararirwa mu byiciro bitandukanye mu bahungu no mu bakobwa. Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwagiye rwakira harimo Billie Jean King Cup mu bakobwa, ITF Juniors(J60), Rwanda Open M25 na Rwanda Challenger mu bagabo. 

    Abakinnyi ntabwo bagiye bahirwa cyangwa ngo banyurwe n’umusaruro babona muri aya marushanwa, akenshi bagahuriza ku kuba nta marushanwa menshi babona yo gukina nka bagenzi babo bo mu bindi bihugu bakunze kwiharira Ibihembo.

    Karenzi asanga hari inyungu abana babanyarwanda bagiye bakura mu kwakira Aya marushanwa. Yagize ati: 'Mu by’ukuri kwitabira aya marushanwa bisaba amikoro. Ni nayo mbogamizi abana bacu bahura nayo. Bagongwa n’ikibazo cy’ubushobozi bityo ntibabashe kwitabira amarushanwa yo hanze y’igihugu.'

    'Imwe mu nyungu rero zo kwakira aya marushanwa ni uko bidufasha kwegereza abana bacu amarushanwa bityo bikaborohera kuyitabira. Ni amahirwe baba babonye yo kwipima n’abakinnyi mpuzamahanga bakomeye bakabigiraho byinshi muri uyu mukino.'

    Karenzi yakomeje avuga ko kwakira amarushanwa aba ari amahirwe ku bakinnyi bo mu Rwanda yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga. Ati: 'Ni byo koko umusaruro bakura muri aya marushanwa ntabwo ari wo tuba twifuza. Icyo aba bana b’abanyamahanga barusha abacu ni uko bakina amarushanwa menshi. Turizera rero ko aya marushanwa yo ku rwego rw’igihugu azabafasha kuzamura urwego.'

    Nyuma ya buri rushanwa, hashyizweho 'ranking system' aho amanota buri mukinnyi yabonye muri buri rushanwa azajya yandikwa. Uko abakinnyi bahagaze ku rutonde (National ranking) ni byo abatoza n’ishyirahamwe bazajya bagenderaho mu guhitamo abakinnyi bazajya bahagararira igihugu mu marushanwa atandukanye u Rwanda ruzagenda rwitabira. 

    Urugero, mu guhitamo abakinnyi bazitabira Rwanda Open M25 yuyu mwaka wa 2024, hazagenderwa ku rutonde rwa Nzeri rwakozwe bitewe n’uko abakinnyi bitwaye mu marushanwa afungura yabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bibuga bya IPRC Kigali. 

    Ni na rwo rutonde ruzajya rwifashishwa mu guhitamo abakinnyi bahabwa ‘Scholarships’ z’umukino wa Tennis n’andi mahirwe atandukanye abakinnyi bazagenda babona. Kuba amarushanwa ari ngarukakwezi bivuze ko n'urwo ruzajya ruhinduka buri kwezi bitewe nuko abakinnyi bitwaye.

    Uko amarushanwa afungura yagenze

    Amarushanwa yatangiriye mu cyiciro cy’abahungu ariko mu gihe kiri imbere hazongerwamo n’icyiciro cy’abakobwa. Rugikubita Ishimwe Claude ni we wegukanye irushanwa rifungura ryabaye ku wa 9 Nzeri 2024 ku bihuga bya IPRC Kigali. 

    Ishimwe yatwaye iri rushanwa atsinze Muhire Joshua ku mukino wa nyuma seti 2-0 ISHIMWE Claude (6-3, 6-2). Ishimwe kandi afatanyije na Niyigena Etienne, batwaye irushanwa ryabakina ari babiri nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Muhire Joshua na Ngarambe Yvan seti 2-0 (6-3, 6-2).

    Uko abakinnyi bakurikirana 

    Uko abakinnyi bakurikirana ndetse n’amanota batsinze ku giti cyabo 

    Ishimwe Claude niwe nimero ya mbere muri Tennis yo mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146911/tennis-rtf-yatangije-amarushanwa-ngarukakwezi-ya-national-championship-146911.html

  • Tyla, Tems na Rema mu bahanzi 10 bafite Album… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2024 wazanye n'ibihangano bishya by'abahanzi batandukanye ariko bigeze kuri Album yihariye biba ibindi.

    Nk’uko injyana za Afrobeat n'Amapiano ziri kuza imbere ni nako no kuri izi Album nshya naho zagiye zifashishwaho cyane.

    Tukaba twifuje kugaruka ku ziri kuza imbere kurushaho mu zasohotse muri 2024.

    True to Self-King Promise

    Iyi Album yazanye n'amavuta yo hejuru, iyobora intonde zitandukanye, uhuje iminota y'indirimbo ziyigize.Yagiye hanze ku wa 14 Kamena 2024, ifite iminota 37.

    Yatunganijwe ku bufatanye bwa 5K Records na Sony Music Entertainment, ihurijweho indirimbo zigera muri 12 zirimo Perfect yakoranye na Gabzy, Terminator, Favourite Story yakoranye na Olivetheboy na Sarkodie na Continental yakoranye na Shallipopi.

    Tuyumvane hano

    “>

    R&B-Ruger na BNXN

    Yagiye hanze ku wa 17 Mata 2024 yakiriwe neza  aho yamaze ibyumweru birenga 10 iyoboye kuri Turn Table Charts, kuri Apple Music Charts mu bihugu birenga 12 birimo u Bwongereza na UAE.

    Bakaba barahisemo kuyikorana nyuma y’uko bari bamaze igihe bafitanye ibibazo.

    Zimwe mu ndirimbo zigize uyu mushinga wabo harimo Ilashe, POE na Bae Bae.

    Tuyumvane hano

    “>

    Jiggy Forever-Young Jon

    Iyi Album igizwe n'indirimbo 16 zirimo izo yakoranye n'abahanzi bakomeye nka Don Jazzy, Zlatan, Ya Levis, Sean Paul, Blabonez, Kizz Daniel na Seyi Vibez.

    Iriho indirimbo kandi uyu muhanzi yikoranye ku giti cye zirimo Aquafina, Big Big Things, Sharpally na Go Hard. Iyo uteranije iminota ifite usanga igera kuri 42.

    Tuyumvane hano

    “>

    Born in the Wild-Tems

    Igizwe n’indirimbo 18, ikaba yaragiye hanze tariki ya 06 Kamena 2024, uyu mukobwa yayikoranyeho n'abahanzi bakomeye mu ndirimbo Get It Right yakoranye na Asake mu gihe Free Fall yayikoranye na J Cole.

     Yatunganijwe kandi n'abahanga mu birebana n'umuziki.

    Tuyumvane hano

    “>

    Stubborn-Victony

    Niyo Album ya mbere y'uyu muhanzi, yayikoranyeho n'abarimo Teezo Touchdown, Saint JHN, Asake, Shallipoppi na Shorae.

    Igizwe n’indirimbo 14, yagiye hanze ku wa 21 Kamena 2024 maze yiharira intonde ziremeye mu bihugu bigera muri 14.

    Tuyumvane hano

    “>

    TZA-Kizz Daniel

    Ni imwe muri EP zakiriwe neza bitewe n'uburyo ikoranye ubuhanga n'udushya.Iriho indirimbo nka Twe Twe na Too Busy to be Bae zakiriwe neza kurushaho.

    Yagiye ihanze tariki ya 11 Werurwe 2024, yatunganijwe n'abarimo Reward Beatz, Ayzed, P Prime na Killertunes.

    Tuyumvane hano

    “>

    Tyla-Tyla

    Yagiye hanze tariki ya 22 Werurwe 2024, yayihurijeho Kelvin Momo, Tems, Gunna, Skillibeng, Becky G na Travis Scott.

    Iyi Album yavugishije ibyamamare nka Beyonce, iyobora izindi mu bihugu bigera kuri 30 ku rubuga rwa Spotify no mu bihugu bigera kuri 64 kuri Apple Music.

    Kuri Billboard iyi Album yatangiriye ku mwanya wa 24 igenda inayobora izindi ntonde zikomeye mu muziki ku Isi.

    Tuyumvane hano

    “>

    The Year I Turned 21-Ayra Starr

    Iyi Album iriho indirimbo zitandukanye uyu mukobwa yakoranye n'abahanzi bafite izina nka Asake, Anitta, Coco Jones, Giveon, Seyi Vibez, Milar.

    Yatungajijwe n'aba-producer bakomeye ku Isi nka London, Marvey Muzique, P2J, Ragee, AOD, Off n Out, Sparrg, Mike Hector n'izindi.'

    Yihariye isoko mu bihugu birenga 40 kuri Apple Music.

    Tuyumvane hano

    “>

    HEIS-Rema

    Igizwe n’indirimbo zigera muri 11, iyo wegeranyije iminota yose usanga ifite igera kuri 30. Muri izo harimo Azam, Hehehe, Yayo, Benin Boys yakoranye Shallipopi, Heis, Egungun.

    Uyu musore iyo habazwe inkuru ye yo kuzamuka mu muziki ntabwo ijya itandukanywa n’indirimbo y'amateka yakoze yitwa Calm Down.

    Igitaramo aheruka gukorera muri London nacyo cyasize amateka avuguruye.

    Tuyumvane hano

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146910/tyla-tems-na-rema-mu-bahanzi-10-bafite-album-zigezweho-muri-afurika-2024-146910.html

  • Bigenda bite ngo haseswe amasezerano yo gutun… – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, hasohotse Iteka rya Minisitiri N° 002/MoE/24 ryo ku wa 10/07/2024 rishyiraho ibigenderwaho ngo hafatirwe ubutaka by'agateganyo cyangwa ngo haseswe amasezerano yo gutunga ubutaka.

    Ingingo ya gatatu y'iri tegeko, ivuga ko ubutaka bushobora gufatirwa ari ubwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba, bufite ubuso butari munsi ya hegitari eshanu kandi butabyazwa umusaruro.

    Mbere y'uko ubutaka bufatirwa, nyir'ubutaka abimenyeshwa nibura mu gihe cy'amezi atandatu. Ikiba kigamijwe ni uko nyirabwo agaragaza gahunda yo kububyaza umusaruro cyangwa se akaba yabuha n'abandi bashobora kububyaza umusaruro.

    Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hakunze kugaragara ikibazo cy'abantu batunze ubutaka (ibibanza) kandi buri ahantu hashyizwe ibikorwa remezo byose nkenerwa ndetse bakaba bahabwa impushya zo kubaka ariko ugasanga ntibabubyaza umusaruro.

    Impamvu zikunda gutangwa ni uko ubu butaka bamwe babugura bagamije kububika kugira ngo bazabugurishe mu myaka myinshi nyuma yaho ku giciro cyo hejuru. Ibi bishobora kandi gukorwa mu rwego rwo kubika amafaranga mu butaka. 

    Ikibazo nyamukuru ni uko birangira ubu butaka bubaye indiri y'abajura ndetse n'ibindi bikorwa by'ubugizi bwa nabi. Ikindi kandi, ubu butaka budakoreshwa ibyo bwagenewe butuma Umujyi udasa neza uko bikwiriye ndetse n'igishushanyo mbonera ntigishyirwe mu bikorwa.

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine avuga ko amasezerano yo gutunga ubutaka ashobora guseswa cyangwa bikaba ngombwa ko bufatirwa kugira ngo harebwe uburyo bwakoreshwa neza bukabyazwa umusaruro, kuko usanga hari ubutunze adashoboye kubukoresha kandi hari undi ukeneye kububyaza umusaruro.

    Ati: “Iyo bibaye gufatira biba bisobanura ko nyiri ubutaka bwafatiriwe ashobora kuzabusubizwa mu gihe runaka. Hanyuma, byaba gusesa amasezerano, icyo gihe bikavuga ngo amasezerano arasheshwe nyine ubwo birarangiye, ubutaka ntabwo bukiri ubwawe.”

    Yakomeje avuga ko iyo ubutaka bwafatiriwe leta ibuha umuntu ushobora kubukoreramo umushinga w’igihe runaka yerekanye neza ko agiye kububyaza inyungu, ubundi igihe cyagera bugasubizwa nyirabwo, ari we ubwe ubyisabiye cyangwa Umujyi wa Kigali wemeje kubumusubiza.

    Iyo habayeho gusesa amasezerano burundu bitewe n’uko nyir’ubutaka yanze cyangwa yananiwe kububyaza umusaruro, leta ntabwo ibugumana ngo buhinduke ubwayo, ahubwo ibushyikiriza abashoboye kubukoresha.

    Muri iri teka hagaragara ko kugira ngo amasezerano aseswe bifata igihe kigeze ku myaka itanu, ibarwa uhereye igihe umuntu yaherewe ibaruwa imubaza impamvu atari gukoresha ubutaka icyo bwagenewe.

    Ingingo ya 18 y'iri teka ivuga ko Leta ishobora gusesa amasezerano iyo:

    1.Nyir’ubwo butaka atakibukeneye kandi yasabye mu nyandiko gusesa ayo masezerano;

    2.Nyir'ubwo butaka atubahirije ibikubiye mu masezerano yo gutunga ubutaka harimo kuba yananiwe kububyaza umusaruro, mu gihe:

    ·Â Â Â Â Â Â Â  Buri ahamaze gushyirwa ibikorwa remezo by'ibanze birimo umuhanda, amazi, n'amashanyarazi;

    ·Â Â Â Â Â Â Â  Buri ahemerewe gutangirwa impushya zo kubaka;

    •  Buri ahatangiye ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera           cy'imikoreshereze n'imitunganyirize by'ubutaka;

    • . Buri ahantu h'icyitegererezo hashyirwaho n'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali cyangwa iy'Akarere gafite ubuzimagatozi;

    • kandi butabyajwe umusaruro hakurikijwe igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze n'imitunganyirize y'ubutaka n'amategeko abigenga nibura mu gihe cy'imyaka itanu ikurikirana, ibarwa hashingiwe kuri raporo y'umwaka wa mbere w'isuzumwa.

    • Nyir'ubwo butaka adasabye gusubizwa ubutaka bwagenewe ubuhinzi, ubworozi cyangwa amashyamba bwafatiriwe by'agateganyo hakurikijwe ibiteganywa n'iri teka ku bijyanye no gusubizwa ubutaka bwari bwarafatiriwe by'agateganyo cyangwa atubahirije ibisabwa uwasubijwe ubutaka nyuma yo gufatirwa;
    • Cyangwa hagaragaye indi mpamvu yakwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146908/bigenda-bite-ngo-haseswe-amasezerano-yo-gutunga-ubutaka-146908.html

  • Mugimba Jean Baptiste ushinjwa ibyaha bya Jenoside yatangiye kuburana ubujurire – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2022 ni bwo Urugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'iby'ibyambukiranya Imipaka ruherereye i Nyanza, rwahanishije Mugimba igifungo cy'imyaka 25.

    Ni igihano Mugimba wanabaye umukozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR yakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu gukora Jenoside.

    Ni icyemezo Mugimba yajuririye. Mu rubanza rw'ubujurire rwatangiye ku wa 16 Nzeri 2024, hagarutswe cyane ku gucura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashingirwa ku bijyanye n'uko ku wa 08 Mata 1994, Mugimba yakiriye iwe mu rugo rwari ruherereye i Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, inama yari igamije kwica Abatutsi.

    Icyo gihe hemejwe intonde z'Abatutsi bagombaga kwicwa, hemezwa n'ishyirwaho rya za bariyeri n'uburyo haboneka imbunda zo gukoresha mu kwica Abatutsi nk'uko byagarutsweho n'umutangabuhamya.

    Uyu mutangabuhamya uvuga ko yari muri iyo nama, yavuze mu buryo burambuye ku ruhare rwa Mugimba ku gukora urutonde rw'Abatutsi biciwe mu Nyakabanda ndetse akarenzaho no gutanga imbunda ku Nterahamwe.

    Mugimba yahariwe umwanya wo kugaragaza impamvu yashingiyeho ajuririra icyemezo cy'urukiko rwamukatiye iyo myaka 25.

    Mugimba wunganirwaga na Me Gatera Gashabana na Me Baragongoza Jean Damascene, yahakanye yivuye inyuma ibyo aregwa, avugwa ko ubuhamya bwatanzwe nta kuri kurimo.

    Mugimba n'abamwunganira bavuze ko kuba Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyo nama hari abakonsiye ba segiteri za Nyakabanda, Biryogo Gitega na Nyamirambo ariko umutangabuhamya akaza kuvuguruza ayo makuru avuga ko nta mukonsiye n'umwe bahuriyemo, bigaragaza ukuvuguruzanya mu mvugo.

    Mugimba kandi yavuze ko hari ingingo z'abatangabuhamya be zimushinjura zirengagijwe n'urukiko, akabishingiraho avuga ko urubanza rufite inenge ndetse ko abamushinja ibyo byaha byose bashaka kwigarurira imitungo ye .

    Yasabye urukiko kumugira umwere no guhita rumurekura kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje bwashingirwaho ahamywa ibyaha byo gucura umugambi wa Jenoside no kuba icyitso cyayo.

    Mbere y'uko Mugimba akatirwa imyaka 25, uyu musaza yari yasabiwe n'Ubushinjacyaha igifungo cya burundu.

    Icyakora Urukiko rwari rwagaragaje ko impamvu y'imyaka 25 ari uko uburana atagoye urukiko mu rubanza.

    Mugimba w'imyaka 65 y'amavuko yabaye umukozi wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) mu gihe cy'imyaka 12.

    Yanabayeho Umunyamabanga Mukuru w'agateganyo w'Ishyaka rya CDR. Mu 2016 ni bwo u Buholandi bwamwohereje kuburanira mu Rwanda.

    Mugimba Jean Baptiste ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye kurekurwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwatangiye-kuburanisha-ubujurire-bwa-mugimba-jean-baptiste-wari

  • Nyamasheke: Inzu y'umuturage yahiriyemo ibifite agaciro k'asaga miliyoni – #rwanda #RwOT

    Byabereye wa Mudugudu wa Kacyiru, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke ku wa 16 Nzeri 2024.

    Saa saba z'amanywa ubwo Nsengiyumva yari mu kazi ko gutwara insina yatereraga umuturanyi we, abana bari hanze mu rugo rw'iyo nzu y'imbaho nibwo yabonye ko inzu ye iri gushya.

    Abaturanyi n'ubuyobozi bihutiye kuhagera ngo bazimye iyo nkongi ariko biba iby'ubusa kuko umuriro wari mwinshi cyane aribyo byanatumye ikongeza n'igikoni ndetse n'ubwiherero byose birakongoka.

    Nsengiyumva avuga ko mu byahiriye mu nzu harimo televiziyo ya 200 000Frw, ikimasa cy'ibihumbi 700Frw, inkwavu n'ibindi bikoresho byo mu nzu byose hamwe bifite agaciro ka 2 450 000Frw

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruharambuga, Vestine Nayigize yabwiye IGIHE ko ku bufatanye n'abaturage bari gushaka uko bashumbusha uyu muryango wahuye n'iki kibazo.

    Ati 'Ntabwo turamenya icyateye inkongi. Uko bisanzwe bigenda iyo hari umuturage ugize ikibazo nka kiriya, dukorana n'abaturage tukamufasha binyuze mu buryo bw'imiganda no kumuremera. Nk'umurenge icyo turakora ni uko turamukorera ubuvugizi mu karere'.

    Uyu muryango uvuga ko nta muntu bari bafitanye ikibazo ugakeka ko iyi nkongi ishobora kuba yaturutse ku muriro w'amashanyarazi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-inzu-y-umuturage-yahiriyemo-ibifite-agaciro-k-asaga-miliyoni

  • Huye: Hagaragajwe birantega muri gahunda yo kugemurira ibigo by'amashuri ibishyimbo bihiye – #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishize nibwo umwaka w'amashuri mushya wa 2024/2025 watangiye ndetse uzana n'impinduka mu bijyane n'imitegurire y'amafunguro abana bafatira ku ishuri mu Karere ka Huye,aho hashyizweho gahunda yo kujya bagemurirwa ibishyimbo bitetse bivuye mu ruganda rubitunganya rwubatse mu Karere ka Huye.

    Ibi ngo byakozwe muri gahunda yo kugabanya ikiguzi byatwaraga kirimo inkwi nyinshi, umwanya munini wo kubitora kuko akenshi byabaga byuzuyemo amabuye ndetse n'igihe kirekire byatwaraga bitetswe nk'uko ubuyobozi bw'akarere bubitangaza.

    Icyakora iyi gahunda igitangira yahise igaragaza bimwe mu bibazo byagoye abagombaga kuyishyira mu bikorwa, nk'aho hari aho ibyo bishyimbo byageragaho byakererewe cyane abana batakibiriye.

    Binavugwa ko hari aho ibyo bishyimbo bitageraga bigatuma abana batarya cyangwa bakarya nabi.

    Nyirishema Venuste, Umuyobozi w'ishuri ribanza rya Rukara, mu Murenge wa Huye, yabwiye IGIHE ko nubwo hajemo imbogamizi, ngo iyi gahunda yababereye nziza kuko yakuyeho imirimo imwe n'imwe yagoraga abo mu gikoni.

    Ati 'Ubu ibishyimbo bitugeraho bihiye binagishyushye biri mu bicuba kuko twe tunatuye hafi y'umuhanda kandi turi no mu murenge umwe n'uruganda ruteka ibi bishyimbo. Duhita tubisuka mu mboga bari gutekera abana. Ubona ari ibintu bizatubera byiza nibikomeza gutya.''

    Mugenzi we uyobora ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Kigoma utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nk'umurenge witaruye aho uruganda rwubatse, iyi gahunda igitangira yabagoye kuko hari n'aho ibishyimbo bitageze ku munsi wa mbere.

    Yakomeje avuga ko na n'ubu ababagemurira baza bijujuta bavuga ko ari kure, bakibaza uko bizagenda igihe noneho hazaba hajemo n'imvura imihanda inyerera.

    Ati 'Iyi gahunda iracyarimo ibibazo kuri twe turi kure y'uruganda, noneho dufite impungenge zikomeye ko mu gihe imvura izaba iguye; imihanda yacu ni mibi cyane, tubona hari n'igihe iminsi izajya ishira ari myinshi bitaratugeraho, tukabura icyo tugaburira abana.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza , Kankesha Annonciathe, yatangarije IGIHE ko nabo bamenye imbogamizi zabayeho.

    Ati''Twarabimenye ko hari utubazo twajemo bigitangira , kubera ko imodoka z'uruganda zikwirakwiza ibyo bishyimbo mu mashuri zabanje kuba nkeya ariko ubu barabikosoye. Ubundi dufitanye amasezerano n'uruganda ko bagomba kugeza ibishyimbo ku bigo byose bitarenze saa tanu za mu gitondo, kugira ngo babyongeremo imboga, saa sita abana barye.''

    Kankesha yakomeje amara impungenge abavuga mu bihe by'imvura hari aho bazajya babura ibishyimbo kubera ubunyerere bw'imihanda.

    Ati 'Nta kigo kizigera kibura ibishyimbo kuko uruganda rufite n'uburyo bwo kubifunga bikamara amezi atandatu yose ntacyo biraba, urumva ko nta kibazo bazagira, bashobora kubashyira ibyo bakoresha hagati y'iminsi itatu kugera ku mezi.''

    Yongeyeho ko banafite gahunda yo gushishikariza abaturage gukora imiganda kugira ngo imihanda ibe itunganye, bityo bijye byorohera abagemurira abana kubikora.

    Hari bimwe mu bigo by'amashuri byagaragaje ko no muri iki cyumweru hari ibigo byari bikigerwaho n'iryo funguro ry'ibishyimbo bitinze mu mirenge ya kure nka Rwaniro na Kigoma, aho havugwa ikigo kimwe byagezeho saa saba zirenga z'amanywa, kandi abana bakabaye barangije kurya.

    Mu kubigemura hari n’ahitabazwa utumoto tuzwi nka Lifan mu kugeza ibishyimbo ku mashuri

    Uru ruganda rusanzwe rugemura ibishyimbo bihiye binapfunyitse ku isoko mu maguriro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hagaragajwe-birantega-muri-gahunda-yo-kugemurira-ibigo-by-amashuri

  • Zari Hassan yagereranyije umugabo we wapfuye na Diamond Platnumz babyaranye #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi wo muri Uganda wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yavuze ko Ivan Semwanga atari ‘romantic’ ahubwo ibintu bye yabigaragarizaga mu kumuha impano zihenze ni mu gihe Diamond we akunda umuntu akamwitaho mu buryo bwose.

    Ni mu kiganiro yanyujije kuri YouTube aho yaganiraga n’umuhungu we w’ubuheta Raphael Tlale yabyaranye yamubajije ikintu kigaragaza urukundo umuntu yamukoreye kikamukora ku mutima.

    Zari mu kumusubiza yagize ati “papa wanyu ntabwo yari ‘romantic’. Yazaga ampa amafaranga. Iyo nashakaga imodoka nshya yagurishaga iyo natwaraga akanzanira inshya. Sinzi niba byari urukundo cyangwa ari uko yari ashoboye kubikora.”

    Raphael yamubwiye ko wenda ari bwo buryo se yari afite bwo kumugaragariza urukundo.

    Amubajije kuri Diamond Platnumz, yagize ati “buri wese arabibona. Diamond aba ari mu buzima bw’umugore we.”

    Yavuze ko yakiriye impano nyinshi mu buzima bwe kandi zihenze ariko icyamushimishije kuruta ibintu ni umutima uba yabikore.

    Zari Hassan yavuze ko Diamond na Ivan Semwanga batandukanye

    Ivan Semwanga we ngo ni ugutanga amafaranga gusa

    Diamond Platnumz ngo iyo yakunze umugore arabimwereke

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yagereranyije-umugabo-we-wapfuye-na-diamond-platnumz-babyaranye