Blog

  • Umunyamakuru Emmalito ari mu byishimo bikomeye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ibyishimo ni byose mu muryango w’umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’imideli Murenzi Emmanuel uzwi mu itangazamakuru nka Emmalito n’umugore we Umwali Liliane bibarutse imfura.

    Aba bombi bibarutse umwana w’umukobwa bise ‘Kena’.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze Emmalito yashimiye umugore we watumye yitwa Papa agaragaza ko ari ashema kuri we.

    Ati “Warakoze Mama Kena, ntewe ishema no kwitwa Papa Kena.”

    Yakomeje agaragaza ko ibyishimo afite utabyumva utarabyara, abwira umwana we ko amukunda ndetse amuraga kuzaba Intwali, gukunda Imana n’u Rwanda.

    Ati “Akenshi ubyumva neza iyo ubyaye, gusa ntewe Ishema no kwitwa Papa Kena. Ndakwishimiye kandi ndagukunda mwana wanjye, uzabe umunyabigwi, ube intwali nk’uko izina ryawe ribivuga.”

    “Uzakunde abantu, wange umugayo, ukunde umurimo uharanire guhindura amateka unategurira abazagukomokaho, uzabe umunyabwenge, uzumvire ababyeyi bawe, uzafashe abagushakaho ubufasha uko ushoboye kandi utarobanuye k’ubutoni, ntuzirate ubutwari, ahubwo uzaburatwe. Ikirenze kuri ibi nkubwiye, uzakunde Imana n’u Rwanda, ndagukunda cyane mukobwa wanjye, imigisha kuri mama wawe.”

    Emmalito na Umwali bakoze ubukwe ku wa 4 Kanama 2023, umunsi wabereyeho umuhango wo gusaba no gukwa mu gihe ku mugoroba basezeranye imbere y’Imana mu Itorero rya Angilikani Paruwasi ya Remera.

    Emmalito yamamaye mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda birimo Royal TV, Isibo TV n’ibindi, akaba kandi ari umuhangamideli binyuze muri sosiyete ye yise 'Loto Ris Design’, ubu asigaye atuye muri Canada n’umugore we.

    Emmalito na Umwalimu bibarutse imfura yabo

    Umwali yibarutse

    Bibarutse imfura ya bo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-emmalito-ari-mu-byishimo-bikomeye-amafoto

  • Polisi yihanangirije abamotari bahisha 'plaque' za moto – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko aya ari amakosa akorwa nkana n'abatwara moto akabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga kandi agateza impanuka.

    Ati 'Byakunze kugaragara ko hari batwara abagenzi kuri moto bagaheka abagenzi barenze umwe, n'abatwara imizigo minini, irengeje ubushobozi bwa moto ntitume babasha kureba inyuma, ibinyabiziga bikabageraho batabibonye ndetse bikaba byateza impanuka n'abahisha nimero za moto cyangwa bagahindura imwe mu mibare n'inyuguti zizigize bagambiriye kudatahurwa ku makosa bakoze. Turabibutsa ko biteza impanuka, dusaba abakibikora kubihagarika mu maguru mashya.'

    Kuva mu mpera z'ukwezi kwa Nyakanga kugera mu mpera za Kanama, uyu mwaka, hafashwe abari batwaye moto 49 bari bahetse imizigo irenze ubushobozi bwa moto, 57 bari barahishe nimero iranga ikinyabiziga, mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, hafashwe moto 24 zari zitwaye abagenzi barenze umwe.

    SP Kayigi yakomeje agira ati 'Ipikipiki yemerewe gutwara abantu babiri, uyitwaye n'umugenzi umwe kandi wambaye ingofero yabugenewe (Casque). Hari aho usanga uyitwaye yahetse abana babiri nta n'uwaramira undi igihe habaye ikibazo, bityo turongera kubihanangiriza tubibutsa kubahiriza ibikubiye mu bwishingizi bafite.”

    Yavuze ko ibikorwa bya Polisi byo gufata abarenga ku mabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo bakabangamira urujya n'uruza bizakomeza, uzabifatirwamo wese akabihanirwa.

    Yaburiye abazi ko bahinduye nimero ziranga ibinyabiziga byabo ko bakwihutira kubikosoza, batarafatwa kuko ibi ari ibikorwa bizakomeza abazabifatirwamo bakabikurikiranwaho.
    Ingingo ya 31 y'Itegeko no 042/2023 ryo ku wa 02/08/2023 rigenga gutwara abantu n'ibintu ku butaka no mu mazi, ivuga ko Umuntu ukora umwuga wo gutwara abantu cyangwa ibintu mu nzira nyabagendwa akoresha ikinyabiziga gifite ubwishingizi kandi akubahiriza ibibukubiyemo.

    Ingingo ya 276 mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abamotari-bahisha-plaque-za-moto

  • Kayonza: Guhishanya imitungo biri mu bikongeza amakimbirane hagati y'abashakanye – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'abaturage bo mu Murenge wa Gahini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango. Muri uyu Murenge habarurwa ingo 86 zifitanye amakimbirane.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahini biganjemo abakuze, babwiye IGIHE ko muri iki gihe abashakanye cyane cyane abakiri bato bugarijwe n'ikibazo cyo guhishanya imitungo ku buryo giteje inkeke.

    Hategekimana Phocas utuye mu Mudugudu w'Ubuyanja, yavuze ko ikibazo cyo guhishanya imitungo gihari cyane ariko ko kenshi gikunze kugaragara mu bashakanye bakiri bato ku buryo usanga umugore afite imitungo umugabo we atazi n'umugabo bikaba uko.

    Yasabye Leta kongera amahugurwa hagati y'abashakanye kuko ngo inama bakoreshwa zikiri nke cyane ugereranyije n'izikenewe.

    Uwajeneza Béatrice ni umugore w'abana batanu utuye mu Mudugudu wa Nyiramata mu Kagari ka Kiyenzi. Yatanze ubuhamya bw'ukuntu yanyerezaga umuntu wabo kugeza ubwo urugo rwabo rudindiye cyane.

    Ati 'Nari umugore mubi pe, umugore wiba nkaca umugabo wanjye inyuma nkanyuza umutungo hirya, nari umugore ufite ihene n'inkoko ku ruhande umugabo wanjye atabizi. Twabaga twejeje ibishyimbo nkarenzaho ingemeri 20 nkazibitsa ku ruhande, ku munsi w'isoko narazigurishaga nkahahamo ibintu atazi nk'imyambaro nkamubeshya ko ari mubyara wanjye wayinguriye.'

    Uwajeneza yavuze ko igihe cyageze yigishwa ku mpinduka zatuma umuryango we utera imbere, ava ku kureka konti ye bwite umugabo we atari azi arahinduka afatanya nawe mu kubaka urugo rwiza rutarimo kwishishanya.

    Munyaneza Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Nyagitabire mu Kagari k'Urugarama, nawe yavuze ko iki kibazo cy'abahishanya imitungo gihari cyane, aho usanga hari abagore baba mu bimina abagabo babo batazi ndetse n'abagabo bikaba uko.

    Ati 'Ibintu byo guhishanya imitungo birahari cyane nkatwe dukora mu midugudu n'Amasibo hari igihe duhura nabyo ukagenda ugasanga umugore aba mu kimina ariko iyo agabanye umugabo ntamenya aho ashyira amafaranga, hari n'abumva ko amafaranga y'umugore ngo ari aye bwite ku buryo umugabo atayafiteho uburenganzira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iki kibazo cy'abashakanye bahishanya imitungo kenshi kigaragara mu miryango iba itarasezeranye imbere y'amategeko.

    Yavuze ko bari mu bukangurambaga bwo gusaba ababana batarasezeranye kubikora kuko bikuraho kwishishanya hagati yabo ahubwo bikanarema ubumwe bwo gukorera hamwe.

    Ati 'Guhishanya imitungo ahanini bishingiye ku kuba abantu babanye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ariko iyo babanye mu buryo bwemewe n'amategeko barasezeranye iyo hagaragaye n'ikibazo tumenya n'uburyo tugikurikirana. Ubu rero tugiye gukora ubukangurambaga aho binagaragaye ko hari uwakoze ibinyuranyije n'amategeko hagati y'abashakanye amategeko amuhane.'

    Kuri ubu ibi bikorwa byahariwe uburinganire n'ubwuzuzanye biteganyijwe ko hazasezeranwa imiryango irenga 700 mu Karere kose, imiryango ibana mu makimbirane izegerwa iganirizwe ndetse hakazanakemurwa ibibazo bitandukanye birimo gusubiza abana mu ishuri no gutanga serivisi z'irangamimerere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-guhishanya-imitungo-biri-mu-bikongeza-amakimbirane-hagati-y-abashakanye

  • Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Singapore – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2024.

    Ibinyujije ku rubuga rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Singapore yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzahera ku wa 18-23 Nzeri 2024.

    Itangazo rirakomeza riti 'Nk'ibihugu binyamuryango by'Ihuriro ry'Ibihugu bifite ubuso buto (Forum of Small States: FOSS), Singapore n'u Rwanda bikorana bya hafi mu guteza imbere inyungu z'ibihugu bito ndetse no guha imbaraga gahunda ihuriweho n'ibyo bihugu.'

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore rubaye urwa gatanu agiriye muri icyo gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 734.3. Uruheruka ni urwo yagiriye muri iki gihugu muri Nzeri 2022

    Muri urwo ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, unasanzwe ari Minisitiri w'Imari.

    Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azakirwa ku meza n'uwahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.

    U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n'iki gihugu gituwe n'abarenga miliyoni eshanu.

    FOSS ni umuryango uhuriwemo n'ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n'ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

    Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage no kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

    Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n'Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong.

    Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by'imijyi y'u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n'inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n'ubwikorezi rusange n'ibindi.

    Umubano w'u Rwanda na Singapore kandi ushimangirwa no kugenderanirana hagati y'abayobozi b'ibihugu bombi.

    Uretse Perezida Kagame ugiye kugirira uruzinduko muri Singapore, mu 2022 uwari Minisitiri w'Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ruba urwa mbere agiriye mu gihugu no Afurika muri rusange.

    Uyu muyobozi ukomeye muri Singapore uzanakira Perezida Kagame ku meza yabyawe na Lee Kuan Yew afatwa nk'umubyeyi w'iki gihugu kirutwa n'u Rwanda kuko yaharaniye ubwigenge bwacyo kikareka kuba agace ka Malaysia.

    Singapore iri mu bihugu bya mbere bikize ku Isi. Mu 2023 umusaruro mbumbe wayo wageze kuri miliyari 501$ uvuye kuri miliyari 0.70$ mu 1960.

    Imibare yo mu 2023 igaragaza ko umusaruro mbumbe ku muturage wari ugeze ku bihumbi 84,6$ ku mwaka.

    Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Singapore ruzasiga agiranye ibiganiro n’abarimo Lee Hsien Loong wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-agiye-kugirira-uruzinduko-muri-singapore

  • Byari ibyishimo gusa! Abahoze bayobora Rayon bongeye guhura bavugutira umuti ibibazo biri mu ikipe, kimwe cy’ingutu kiburirwa umuti #rwanda #RwOT

    Ni ishusho, ni isura benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bari bategereje kuzibonera, abahoze bayobora iyi kipe bahuye, intego ari imwe ari ukunga ubumwe bagafasha ikipe bahoze bayobora.

    Igicu cyacyeye, izuba rirarasa maze akanyamuneza gataha imitima ya benshi, icyizere kiraza nyuma yo kubona abagabo barimo Dr Rwagacondo, Muvunyi Paul, Paul Ruhamyambuga, Gacinya Chance Denis, Gakwaya Olivier, Claude Mushimire, Me Muhirwa Freddy, Mugano Justin, Twagirayezu Thadée n’abandi bahuye bahujwe n’umugambi wo kuvugutira umuti ibibazo biri muri Rayon Sports

    Uyu munsi w’amateka wabaye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2024.

    Ubundi bahuye bate, bahujwe nande?

    Bitewe n’ibibazo by’imiyoborere byari mu ikipe ya Rayon Sports bigasaba ko leta ibyinjiramo, byabaye ngombwa ko basaba abahoze bayobora iyi kipe kujya ku ruhande maze tariki ya 24 Ukwakira 2020 hatorwa Uwayezu Jean Fidele.

    Uyu mugabo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo yatangaje ko yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi.

    Byabaye ngombwa ko Ngoba Roger Aimable wari visi perezida wa Rayon Sports ariko ameze nk’uweguye ari we ugaruka mu nshingano.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yahamagaye bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports abasaba ko baza bakamufasha akareba ko yasoza iyi manda izarangira mu kwezi gutaha bagategura andi matora.

    Bivugwa ko bamubwiye ko batanze gufasha ikipe ariko basabwe kwigira ku ruhande, bamusabye kuvugisha Minisiteri ya Siporo (nk’urwego rwahawe gukemura iki kibazo) yamubwira ko nta miziro bagifite biteguye kuza kandi bagatanga n’amafaranga afatika, gusa byanze bo ntacyo bakora.

    Bamwemereye guhita bishyura ibirarane by’imishahara ikipe yose ifite aho amakuru avuga ko nka Muvunyi Paul yemeye kwishyura ukwezi kwa 8 abandi bagashaka andi.

    Imbogamizi bafite ni ukuba barasabwe kujya ku ruhande abandi abazanywe bagakora.

    Gasogi United ishobora guturwa umujinya wose…

    Aba bagabo bafashe umwanzuro wo gufasha Roger na Olivier bayoboye ikipe aho babikora nk’abafana basanzwe.

    Bivugwa ko bababajwe bikomeye na perezida wa Gasogi United, KNC wavuze ko ku wa Gatandatu mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona bafitanye ari bwo Gasogi United izacyura umugore wa yo (Rayon Sports).

    Ku wa Kabiri (ejo hashize) bigizwemo uruhare na DR Rwagacondo yahuje aba bagabo bahoze bayobora Rayon Sports ngo bafashe Roger gutegura uyu mukino bazahe Gasogi United isomo rya ruhago.

    Ku ikubitiro bakaba bashyiriyeho abakinnyi agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw mu gihe bakegukana amanota 3, gusa gashobora kwiyongera.

    Hakusanyijwe kandi hafi miliyoni 15 Frw zo gufasha ikipe kwitegura uyu mukino. Aya akaba azahuzwa n’ayo Special Team (abahoze hafi ya Uwayezu Jean Fidele) na bo barimo gukusanya ngo bategure umukino wa Gasogi United.

    Hari uwiteguye kugaruka mu buyobozi bwa Rayon Sports?

    Muri iyi nama hibajijwe niba mu gihe Minisiteri ya Siporo nk’urwego rwari rwahawe gukemura iki kibazo na mbere ruvuze ko nta miziro bagifite, bagize uwo bahamagara yakwemera.

    Ni ikibazo cyatanzweho ibitekerezo binyuranye ariko banzura ko abarimo bagifite imbaraga mu gihe bakitabazwa bagomba gusubira mu buyobozi bwa Rayon Sports.

    Bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports biyemeje gufasha Roger

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byari-ibyishimo-gusa-abahoze-bayobora-rayon-bongeye-guhura-bavugutira-umuti-ibibazo-biri-mu-ikipe-kimwe-cy-ingutu-kiburirwa-umuti

  • Hasabwe ko urugomero rwa Nyabarongo II rwazaba rwuzuye bitarenze intangiriro za 2027 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yasuraga urwo rugomero akareba aho imirimo yo kurwubaka igeze. Kabera yasuye urwo rugomero ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu, (REG), Zingiro Armand n'abandi bayobozi aho banasuye indi imishinga itandukanye y'ibikorwaremezo bigamije kongera ingufu z'amashanyarazi mu Rwanda.

    Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II, ruri kubakwa na Sosiyete yitwa Sino Hydro Corporation. Ruri kubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu turere twa Rulindo na Gakenke mu Majyaruguru ndetse na Kamonyi mu Majyepfo.

    Iyo sosiyete yagombaga kuba yamaze kubaka urwo rugomero mu Ukuboza 2026 ariko igaragaza ko hari imbogamizi zatumye icyo gihe rutazaba rwuzuye.

    Ni ho uyu munyamabanga wa Leta muri MININFRA yahereye asaba iyo sosiyete yubaka urwo rugamero gukora ibishoboka byose rukaba rwuzuye bitarenze intangiriro za 2027.

    Kugira ngo ibyo bigerweho, Kabera yasabye ubuyobozi bwa REG gukomeza gukurikirana iyo mirimo yo kururangiza ndetse abakozi barwubaka bagakora amanywa n'ijoro.

    Yasabye kandi inzego bireba ko habaho koroherezwa mu buryo bwo gutumiza mu mahanga no kwakira ibikoresho byo kubaka urwo rugomero ntibitinde mu nzira, mu bubiko bwa za gasutamo nka MAGERWA n'ahandi.

    Yasabye kandi ko REG yareba uburyo yongerera ubumenyi abakozi bubaka urwo rugomero ku buryo ab'Abanyarwanda barimo basigarana ubumenyi buhagije mu gukurikirana, kubaka no gusana ingomero z'amashanyarazi zitandukanye.

    Abo bayobozi bombi kandi basuye ibindi bikorwa nyegereye ahari kubakwa urwo rugomero bishobora kuzagirwaho ingaruka na rwo basaba ko byitabwaho mbere ntihagire ikiba imbogamizi kuri uwo mushinga.

    Kubaka Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyabarongo II Byatangiye mu 2022 rukaba rugomba gutanga megawati 43.5 ku ngano y'amashanyarazi mu Gihugu.

    Kabera Olivier, Umuyobozi Mukuru wa REG n’uhagarariye sosiyete yubaka urwo rugomero baganira

    Uru rugomero rukora ku turere dutatu

    Batemberejwe ibice bitandukanye birugize

    Beretswe aho imirimo yo kurwubaka igeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hasabwe-ko-urugomero-rwa-nyabarongo-ii-rwazaba-rwuzuye-bitarenze-intangiriro-za

  • Ireme ry'uburezi ridahamye: isubyo ku iterambere bukungu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi ku bigo bishya by'ubucuruzi bishingwa mu Rwanda bugaragaza ko ibigo birenga 92% ari ibito cyane ku buryo bikoresha abakozi bari hagati y'umwe na batatu gusa.

    Ikibazo gikomereye uburezi bw'u Rwanda kigaragara mu mibare y'abanyeshuri binjira mu mashuri abanza ari benshi ariko abajya mu mashuri yisumbuye bakaba bake cyane, muri kaminuza ho bigahumira ku mirari.

    Raporo ivuga ku bukungu bw'u Rwanda igaragaza ko abakora mu buhinzi no mu bakora mu nganda ari ho higanje abakozi bafite ubumenyi buke.

    Igaragaza ko 98% by'abakora ubuhinzi bize amashuri y'ibanze, ni ukuvuga uva mu cyiciro rusange gusubiza hasi, harimo n'abatarageze mu ishuri.

    Banki y'Isi igaragaza ko mu ngeri ziri kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi nk'abakora mu nganda barimo abafite amashuri y'ibanze ari 78% mu gihe abandi 80% bagaragara mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu myaka ishize, ariko hakiri inzitizi mu kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi mu gihe ireme ry'uburezi rikiri hasi.

    Ati 'Urwego rw'ubumenyi mu Rwanda ruracyari hasi ugereranyije n'aho igihugu cyifuza kugana, kuko umubare w'abari mu mirimo bafite amashuri y'ibanze cyangwa munsi yaho ni benshi cyane ugereranyije no mu karere,”

    “Gushyira imbaraga zihagije mu kwigisha imyuga n'ubumenyi ngiro, by'umwihariko abana badafite amahirwe yo kwiga, no kunoza uburyo abantu bakwigira mu mirimo nk'imenyerezamwuga no kwigishwa n'ababisanzwemo ni bimwe mu bifasha kwigisha ubumenyi ngiro.'

    Visi Perezida wa Kabiri w'Urugaga rw'Abikorera, PSF, Kimenyi Aimable yagaragaje ko abikorera biteguye gutanga umusanzu mu guha abanyeshuri imenyerezamwuga, ariko hari benshi bagenda bafite ubumenyi butakijyanye n'igihe, abandi bafite imyitwarire igayitse.

    Yashimangiye ko hakenewe impinduka mu byo abanyeshuri bigishwa bikajyanishwa n'ibikenewe kuko n'abari mu bucuruzi bibahombya cyane.

    Ati 'Abaduha abanyeshuri bagomba guhinduka ku itegeko, nimfata igicuruzwa cyanjye nkagishyira ku isoko kidafitemo agashya kirangarukira, ndahomba kandi guhomba ni ko gupfa k'umucuruzi. Ntabwo ari uko amashuri atigisha ariko ibintu yigishaga mu myaka 10 ishize, niba utarabihindura ntabwo urajya ku isoko [ry'umurimo]. Umuntu utaragiye ku ishuri araza yiyigishe, avugane wenda n'umubyeyi we uzi guhinga yigishe umwana we wowe uve mu ishuri ry'ubuhinzi bakwigishe batarageze mu ishuri.'

    Banki y'Isi igaragaza ko abanyeshuri bize muri Carnegie Mellon University Africa hafi 95% basoje amasomo bahise babona akazi mu bigo nka BionTech. Ni mu gihe abize mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyi ngiro babonye akazi ari 52.3%.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Claudette Irere yagaragaje ko igihugu gikora ibishoboka ngo ireme ry'uburezi rigerweho bityo ibyo umunyeshuri yiga bizagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Guhugura abarimo no gushyira imbaraga mu bumenyi bukenewe cyane nko mu buvuzi n'izindi ngeri Guverinoma ibona ari ingenzi mu iterambere ry'ubukungu, hanyuma hakabaho no gukoresha ikoranabuhanga yaba mu mitegurire ya politike no mu myigishirize,”

    “Ibi ni ibishyizwemo imbaraga kandi byitezwe kugerwaho mu gihe gito n'ikiringaniye, tuzi neza ko ubumenyi dutanga uyu munsi ari bwo buzagira uruhare rukomeye mu kugera ku cyerekezo 2035 na 2050.'

    Minisitiri Irere yahamije ko amasomo yo kuva mu mashuri y'incuke kugera kua myaka itatu ya mbere y'abanza agomba gushyirwamo imbaraga, by'umwihariko abana bajya mu mashuri y'incuke bakazava kuri 35% mu 2023 bakagera kuri 65% mu 2029.

    Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh yagaragaje ko ubukungu bw'u Rwanda bwakomeje kwihagararaho mu myaka ishize

    Minisitiri Claudette Irere yagaragaje ko hari ingamba zafashwe mu kuzamura uburezi bw’u Rwanda

    Abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje ko hakenewe kuziba icyuho kigaragara mu bumenyi n’ibigaragara ku isoko ry’umurimo

    Ibiganiro byahuje impande zitandukanye byibanze ku ruhare rw’uburezi bufite ireme mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu

    Umuyobozi Mukuru muri PSF Rwanda, Kimenyi Aimable yagaragaje ko hakenewe impinduka mu bumenyi abanyeshuri bajyana mu imenyerezamwuga

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ireme-ry-uburezi-ridahamye-isubyo-ku-iterambere-bukungu-bw-u-rwanda

  • U Rwanda rwahawe kwakira inama yiga ku iterambere ry'iby'indege muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Inakunze kuberamo imurika rito ry'indege ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali, igahuza abo mu nzego zitandakanye muri Afurika bari mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

    Amakuru ajyanye n'iyo nama u Rwanda rwaherukaga kwakira mu 2022, yamenyekaniye mu ya 2024 yari iri kubera i Gauteng muri Afurika y'Epfo. U Rwanda rwayihagarariwemo n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Olivier Kabera.

    Ni inama yigirwamo byinshi bijyanye n'uko ubwikorezi bwo mu kirere bwakomeza gutezwa imbere ariko hanibandwa ku mbogamizi ibihugu by'uyu mugabane biri guhura na zo.

    Ni inama u Rwanda rugiye kwakira mu gihe na rwo rukomeje guteza imbere urwego rw'ubwikorezi, ibinakomeje kuba intandaro y'inyungu itaziguye ku gihugu.

    Nk'ubu mu ntangiriro z'uku kwezi Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (Fiscal Risk Statement) 2024/2025 yagaragaje ko amafaranga RwandAir yinjije mu 2023 yiyongereyeho 80% ugereranyije n'umwaka wari wabanje.

    Iyi raporo igaragaza ko RwandAir yinjije miliyari 620.6 Frw mu 2023, avuye kuri miliyari 341 Frw mu 2022.

    Bijyana kandi no guteza imbere abari mu ruhererekane rw'ubwikorezi bwo mu kirere binyuze muri gahunda zitandukanye, ibigira u Rwanda igicumbi cy'ubwo bwikorezi haba muri Afurika no mu Isi muri rusange.

    Nk'ubu muri Kamena 2024 Ikigo cy'u Rwanda gitanga ubumenyi mpuzamahanga mu bijyanye n'indege za gisivile (Rwanda Civil Aviation Training & Innovation Center: RCATIC).

    Byari ku mpamvu zo kurema abanyamwuga bahagije bakora mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere, abanyeshuri bagahabwa ubumenyi bwose busabwa bujyanye n'iby'indege.

    RCATIC yahawe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, icyemezo kiyemerera gutanga amahugurwa haba ku Banyarwanda n'abanyamahanga babishaka, icyemezo gishimangira ko ubumenyi iki kigo gitanga bugezweho ku rwego mpuzamahanga.

    U Rwanda rwahawe kwakira inama ihuza abo mu bwikorezi bwo mu kirere izaba mu 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-inama-ihuza-abo-mu-bwikorezi-bwo-mu-kirere-bo-muri

  • Nyanza: Umwana w'umuhungu yahitanywe n'amazi y'ikizenga cyacukuriwe kuhira imyaka – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu murenge wa Ntyazo, mu Kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Bayi, ku wa 16 Nzeri 2024, mu masaha ya saa saba na 25'.

    Urupfu rw'uwo mwana witwa Twagirayezu Dieudonné rwabaye nyuma yo kujya mu kizenga cy'amazi cyacukuwe n'umuturage wo muri kariya gace agamije kujya yuhira imbuto ze z'avoka na makadamiya.

    Ubwo uwo mwana yari kumwe na mugenzi we bajyanye koga, we yararohamye kugeza apfuye, ndetse na mugenzi avamo yasomye amazi menshi kubera kumufata akamukomeza cyane ashaka ko amurengera.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yemeje iby'uru rupfu, avuga iyo mpanuka yatewe n'amazi yagomewe n'umuturage agamije kuvomerera imbuto ze, abana bagiyemo bagiye kwigishanya koga umwe akarohama agapfa.

    Ati 'Yarohamye mu cyuzi cy'umuntu ku giti cye, cyari kihamaze iminsi, yakigomeye yuhira imyaka ye. Ubusanzwe cyajyaga kinagira abakirinda banarinda imirima, ariko icyo gihe ntibari bahari. Abana rero bagiye kucyogamo,mugenzi we amwigisha koga,n'uko amurusha ibiro ararohama, arapfa.''

    Meya Ntazinda yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago, anavuga ko umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza gusumwa,nyuma uhita ushyingurwa.

    Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana imfu z'abana barohama mu bizenga byakozwe na muntu, akenshi bigaterwa n'uko biba birimo imisitwe myinshi, aho uguyemo biba bigoye ko yabasha kwikuramo.

    Ababyeyi bagirwa inama zo kurinda abana kujya mu bizenga nk'ibyo ariko kandi n'ababikoresha mu nyungu zitandukanye bagasabwa kubirinda abana.

    Umwana wo mu karere ka Nyanza w’imyaka 15 yarohamye mu kizenga arapfa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umwana-w-umuhungu-yahitanywe-n-amazi-y-ikizenga-cyacukuriwe-kuhira

  • Trump yabivuzeho baramukwena! Sobanurikirwa V… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro mpaka na Kamala Harris, Donald Trump yahawe urw’amenyo nyuma yo kuvuga ko ashishikajwe no kubungabunga injangwe n'imbwa by'abaturage bo muri Amerika kuko abimukira bamaze aya matungo bayica.

    Nyuma yo guhishura ko ashaka kubungabunga uburenganzira bw'aya matungo, hakwirakwijwe amafoto menshi agaragaza abaseka Donald Trump bavuga ko abeshya icyo atari ikintu cyamujyana ku buyobozi ndetse no mu kiganiro mpaka, Donald Trump yarasuzuguwe cyane ku rwego rugaragara.

    Nyamara nubwo ijambo rye ritahawe agaciro, bamwe mu bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bazengereje bamwe mu baturage bo muri Amerika babiba imbwa n'injangwe zabo bakazica bakazirya ndetse bakazikoramo imihango ya gipfumu.

    Umuhango uzwi nka Vodou umaze kumenyerwa cyane mu gihugu cya Haiti, niwo muhango uri gutuma abaturage bo muri Haiti bahungiye muri Amerika bakomeza kwishora mu bikorwa by'urugomo. Kuri ubu izi nyamanswa zisanzwe zibana n'abantu zikaba zikomeje guhigwa no kwicwa.

    Vodou ni iki?

    Vodou ni umuhango wakwita uwo guterekera ufite inkomoko mu gice cy'Uburengerazuba bwa Afurika wakwirakwiye hirya no hino ku Isi ariko ugeze mu gihugu cya Haiti ushinga imizi uhabwa umwanya n’icyubahiro gihambaye haba muri rubanda rwa giseseka no mu nzego z’ubuyobozi.

    Dusubiye mu myaka myinshi yatambutse, habayeho icuruzwa ry'abacakara bavaga muri Afurika berekeza ku mugabane wa Amerika (Transatlantic Slave Trade) byabaye hagati y'ikinyejana cya 16 kugeza mu kinyejana cya 19.

    Aba bacakara bavanwaga muri Afurika, bajyanwaga ahitwa French Colony of Saint-Domingue (kuri ubu ni mu gihugu cya Haiti) bakajya gukora imirimo y'uburetwa ariko bakambukana imico yabo igakomeza gukwirakwizwa ku Isi aho bajyanwaga hose.

    Ku butegetsi bw’abakoloni b’Abafaransa, Abanyafrika bari mu bucakara bakunze guhatirwa kwemera Ubukristo. Mu kuyobya uburari, bahujije imana zabo zo muri Afurika n’abatagatifu bo muri gatolika kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’idini rwihishwa.

    Mu gihe cy'impinduramatwara ya Haiti yabaye hagati ya 1791-1804, byabaye umwanya w’ingenzi mu mateka ya Vodou. Icyo gihe, impinduramatwara yatangiranye n’umuhango wa Vodou muri Kanama 1791, uyobowe na Boukman Dutty, ufatwa nk’umuntu ukomeye mu guharanira ubwisanzure bw’abaturage ba Haiti.

    Uyu muhango wa Vodou niwo wagize uruhare runini mu guhuza Abanyafurika bari mu bucakara no gutegura kurwanya ingabo z'abakoloni muri iki gihe cy’impinduramatwara. Intsinzi y'iyi mpinduramatwara, niyo yatumye hashyirwaho Haiti nka Repubulika ya mbere yigenga ndetse n'igihugu cya mbere cyakuyeho ubucakara.

    Nyuma y'iyi mpinduramatwara hamaze kubaho igihugu cya Haiti, uyu muhango wo kuragura uzwi nka Vodou, wakomeje kuba ishyiga ry'inyuma mu myemerere y'abaturage bo mu gihugu nubwo nyuma yaje kugeragezwa n'imyemerere ya gikristo.

    Mu gihe imyemerere ya gikristo ndetse n'imyemerere y'abanyaburayi yari ikomeje gukwirakwira ku Isi hose, abaturage bo mu gihugu cya Haiti bakomeje iyi myemerere yayo bakayifatanya no gusenga Imana yemerwa n'Abakristo.

    Mu kinyejana cya 20 na 21, iyi myemerere ya Vodou yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi ndetse ibinyamakuru bikomeye bitangira gusesengura neza iby'iyi myemerere ariko abantu hirya no hino ku Isi bagenda bayigana.

    Kugeza magingo aya, iyi myemerere ya Vodou yakwirakwiye ku Isi hose aho kuri ubu haba abaturage bo muri Haiti cyangwa abafite inkomoko muri iki gihugu bakunze kwiherera bakizihiza iyi mico twafata nko kuragura.

    Mu myemerere ya Vodou, bemera ko habaho 'lwa' bisobanuye Umwuka, Ibigirwamana, Abanyabwenge. Ukora iyi mihango, bivugwa ko abona amahirwe menshi, aratunga agatunganirwa, agira akanyamuneza, ….

    Vodou ikorwa gute?

    Mbere na mbere, iyo aba bantu batangiye gukora Vodou (Kuragura) barabanza bagasenga Loa bamuhamagara kuza kubana nawe muri ayo masengesho. Uyu muhango ukaba uyoborwa na Houngan (Uwo twakwita Pasiteri mukuru) ari kumwe na Manbo (Ibyegera bye).

    Hakurikiraho kubyina no kuvuza ingoma ndetse banaririmba, hanyuma bagategereza igihe Loa aza agatangira kubonekera bamwe muri abo bantu baba barimo babyina n'amajwi menshi arangurura.

    Nyuma y'ibyo, batangira gutanga ibitambo ku mana yabo (Loa) byiganjemo inyamanswa ndetse n'amaraso kugira ngo urwaye akire, ufite agahinda yongere agarure akanyamuneza, uremerewe yumve aruhutse, …

    Kubera ko uyu ari umuco wacengeye abaturage bo muri Haiti kuva mu myaka ya cyera, aho bagiye bakunze kubikora kenshi ari nayo mpamvu Donald Trump yabigarutseho avuga ko abo bimukira baturuka mu gihugu cya Haiti bakomeje kwica no kurya inyamanswa zo mu rugo harimo imbwa n'injangwe.

    Aba baturage bakora ibi, ni abaturuka mu gihugu cya Haiti bacyinjira muri Amerika bahunze umutekano muke uri mu gihugu cyabo hanyuma bagera muri Amerika bakagerageza gushaka aho bakura ibitambo bya Vodou.

    Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko mu myaka ine ishize, abaturage bo muri Haiti binjiye muri Amerika barenga 15,000 basanaga abandi barenga 60,000 basanzwe batuye muri Amerika.

    Nyamara aba bose bahuriza mu kwamagana ibyo bitwa n’Abanyamerika bakavuga ko bashaka kuzana ivangura aho babita ngo ni “Abaryambwa”.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146921/trump-yabivuzeho-baramukwena-sobanurikirwa-vodou-iri-gutuma-imbwa-ninjangwe-zicwa-muri-ame-146921.html