Blog

  • Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger #rwanda #RwOT

    Ku itariki 16 uku kwezi, twabagaragarije ibaruwa Kongo-Kinshasa yandikiye ubutegetsi bwa Niger, isaba ko abajenosideri 6 b'Abanyarwsnda bari i Niamey muri Niger, bakwimurirwa muri Kongo-Kinshasa.

    Abo ni: Col Alphonse Nteziryayo, Maj François-Xavier
    Nzuwonemeye, Cpt Sagahutu Innocent, Zigiranyirazo Protais, André Ntagerura na Prosper Mugiraneza.

    Twibukije iby'aba bicanyi, ubwo bari bavuye muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, ICTR,Tanzaniya yavuze ko itazabaha ubuhungiro, maze bava Arusha, boherezwa muri Niger yari imaze kugirana amasezerano na Loni.

    Bidateye kabiri Niger nayo yasabye Loni kubimurira ahandi, kuko bari bagaragaye mu bikorwa bishobora kuyiteranya n'uRwanda, ariko kuva mu mpera za 2022, habura igihugu cyigerekaho umutwaro wo gucumbikira abajenosideri.

    Muri ya mikoranire imaze igihe hagati ya Kongo n'abajenosideri, Tshisekedi yitwikiriye ijoro maze muri Nyakanga uyu mwaka, yandikira Niger iyisaba abo bantu 6, mu rwego rwo gushakira FDLR ' amaraso mashya'.

    Abo bantu intero yabo ni imwe n'iya Tshisekedi.
    Nabo bivugira ku mugaragaro ko bazashirwa ari uko bahiritse ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    Ibihugu byinshi, byiganjemo ibikora iyo bwabaga ngo amahoro agaruke muri Kongo, byababajwe n'ubu busabe bwa Tshisekedi bushobora kudindiza inzira y'amahoro, kuko bugaragaza bidasubirwaho umubano afitanye n'abajenosideri bifuza kugirira nabi u Rwanda.

    Kinshasa ikimara kubona ko yivuyemo nk'inopfu, mu bwenge bucuritse, kuri uyu wa 17 Nzeri yasohoye itangazo ihakana iby'ibaruwa isaba abo Banyarwanda, Perezidansi ya Tshisekedi ikavuga ko 'ntaho ihuriye n'ibaruwa bayitiriye, ko ahubwo ari igicupuri'.

    Imikino abategetsi ba Kongo babamo ni nk'iy'abana b'ibitambambuga. Igisekeje kurushaho ariko, ni uko bibwira ko isi yose ari abaswa nk'abajyanama ba Tshisekedi.

    Ubwo Kinshasa yandikiraga Niger, iki gihugu nacyo cyihutiye kubimenyesha urwego rwasigiwe imirimo yahoze ari iy'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, IRMCT, kuko arirwo rwagiranye amasezerano na Niger yo kwakira abo bantu. Birumvikana rero ko urwo rwego rwa Loni rugomba kumenyeshwa mbere y'uko' abantu bayo' bimurirwa ahandi.

    IRMCT nayo yahise isubiza, ivuga ko abo bantu bashobora kujya mu gihugu cyakwemera kubakira, ndetse nk'uko amategeko arebana no kwimura abahoze ari imfungwa za ICTR, IRMCT yoherereza uRwanda kopi ya dosiye yose, irimo na ya baruwa ya Kongo isaba abo bajenosideri. Ni ubutumwa bwageze muri Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'uRwanda tariki 07 Nzeri 2024, ku isaha ya saa 14h54″

    Tshisekedi rero yibutse ibitereko yasheshe, none nyuma yo gutwika inzu ararwana no guhisha umwotsi bidashoboka.

    Amenye gusa ko abo ahemukira ba mbere ari abaturage be, kuko gukomeza kwiyegereza FDLR, ari ukurushaho gushora Abakongomani mu kaga. Niba atarakuye isomo ku byabaye ku bamubanjirije, Mobutu, Laurent Désiré Kabila na Joseph Kabila nabo bashyigikiye abajenosideri, nawe ingaruka zabyo ntaho azazicikira.

    The post Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-arashumika-inzu-agahisha-umwotsi-yahakanye-ubusabe-bwe-bwo-kwimurira-muri-kongo-abajenosideri-babaga-muri-niger/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-arashumika-inzu-agahisha-umwotsi-yahakanye-ubusabe-bwe-bwo-kwimurira-muri-kongo-abajenosideri-babaga-muri-niger

  • Rwamagana: Abafite inzu z'ubucuruzi zishaje bahawe amezi atatu yo kuzivugurura cyangwa zigafungwa – #rwanda #RwOT

    Ibi babimenyeshejwe binyuzwe mu mabaruwa bandikiwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana abateguza ko nyuma y'amezi atatu nibatazivugurura bazafungirwa imiryango.

    Mu bandikiwe amabaruwa harimo abafite ibinamba, Banki ya Kigali, abafite amagaraje, abafite inzu z'ubucuruzi zishaje ariko zikorerwamo, Sitasiyo ya Merez, Dereva Hoteli n'abandi benshi bafite ibikorwa binini mu Mujyi wa Rwamagana ariko usanga bakorera mu nyubako zitajyanye n'igihe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bandikiye abafite inzu z'ubucuruzi n'ibindi bikorwa mu bibanza biri mu Mujyi rwagati ariko bitajyanye n'igihe kugira ngo babivugurure bijyane n'igihe kuko bamaze amezi menshi babibasa.

    Yavuze ko ari ibintu bimaze igihe kinini ariko ko abenshi ntacyo bahinduye ku byo bari bemeranyijwe n'ubuyobozi.

    Ati 'Twandikiye abacuruzi bo muri Rwamagana bahafite ibibanza binini birimo ibikorwa by'ubucuruzi ariko mu by'ukuri ugasanga imiterere y'inyubako bahafite cyangwa ikindi gikorwaremezo kitajyanye n'igishushanyo mbonera cyateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'abaturage kandi abantu bose bagishijwe inama ndetse n'Inama y'Abaminisitiri yarangije ku cyemeza.'

    Visi Meya Kagabo yakomeje avuga ko ba nyiri izo nzu nubwo bakoranye inama kenshi kuri ubu babahaye amezi atatu azarangira tariki 30 Ugushyingo 2024, nyuma y'iyo tariki ngo nta kindi gikorwa cy'ubucuruzi kizaba cyemerewe gukorerwa aho hantu.

    Ati 'Ntabwo ari integuza y'uko tuzabafungira ahubwo nyuma y'aho abazafungura bizaba bisa n'ibinyuranyije n'amategeko.'

    Yavuze ko bamaze amezi atandatu n'abamaze amezi umunani bakoranye inama n'ubuyobozi bw'Akarere bakabereka ko bifuza kubafasha kuvugurura inzu zabo zikajyana n'igishushanyo mbonera cy'Akarere ariko ngo nta n'umwe wateye intambwe ngo nibura Akarere gatinda kumufasha.

    Kagabo Richard yavuze ko kuvugurura izi nzu no kubaka ibi bibanza biri mu Mujyi wa Rwamagana rwagati ari inyungu za ba nyiri ubutaka kuko aribo bafite inyungu nyinshi binatuma abo bakodesha bahakorera n'ibikorwa byabo bihabwa agaciro kurushaho.

    Igishushanyo mbonera giherutse kugaragazwa cyerekanye ko Umujyi wa Rwamagana uzagukira mu mirenge itandatu ariyo Kigabiro, Muhazi, Gishari, Mwulire, Munyiginya na Musha. Uyu Mujyi kandi uzaba ufite indi iwunganira irimo uwa Nyagasambu, Muyumbu, Nyakariro na Karenge.

    Abafite inzu z'ubucuruzi zishaje mu Mujyi wa Rwamagana bahawe amezi atatu yo kuzivugurura cyangwa zigafungwa

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard yavuze ko batanze mezi atatu yo kuvugurura inzu zishaje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abafite-inzu-z-ubucuruzi-zishaje-bahawe-amezi-atatu-yo-kuzivugurura

  • UTAB igiye kwakira inama mpuzamahanga ku iterambere ry'ikoranabuhanga rigendanwa – #rwanda #RwOT

    Iyi nama biteganyijwe ko izabera muri Kigali Convention Centre (KCC), ifite insanganyamatsiko igira iti 'Emerging Technologies and Embedded Mobile System in Sustainable Development' ugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga 'Guhuza ikoranabuhanga na sisiteme zigendanwa mu iterambere rirambye'.

    Igamije kureba uburyo hashyirwaho ikorabuhanga rigendanwa nka mudasobwa mu modoka, wireless sensors, smart phone n'ibindi.

    Ibi byose bifasha mu iterambere ryihuse kuko ikoranabuhanga ryifashishwa mu buzima bwa buri munsi kandi rikagaragaza umusaruro wihuse.

    Ni inama izafasha u Rwanda na Afurika y'Iburasirazuba mu guhangana n'ibibazo biri mu ikoranabuhanga, kongera ubumenyi mu ikorabuhanga mu bigo bitandukanye biri mu gace ka Afurika y'Iburasirazuba ndetse n'Isi muri rusange mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.

    UTAB izakira iyi nama ku bufatanye n'Ikigo cy'Indashyikirwa mu Ikorabuhanga muryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba (CENIT@EA) mu rwego rwo kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika y'Iburasirazuba.

    CENIT@EA iteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika y'Iburasirazuba binyuze mu guha amahugurwa abarimu n'abanyeshuri ba Kaminuza zo muri Africa y'Iburasirazuba; zirimo Kaminuza y'ikoranabuhanga n'ubugeni ya BYUMBA (UTAB), Kaminuza ya Dar es salam Tanzania), Kaminuza ya Kabale (Uganda), Kaminuza ya Moi (Kenya), Kaminuza y'U Burundi (Burundi), Kaminuza ya Kinshasa (DRC) na Kaminuza ya Juba (South Soudan).

    Iki kigo kandi cyashakiye umubano izi kaminuza na Kaminuza zo mu Budage zateye imbere mu ikoranabuhanga, aho abarimu n'abanyeshuri boherezwa mu Budage kwihugura mu ikoranabuhanga.

    Abashakashatsi bagiye kwigira hamwe uko ikoranabuhanga ryakwimakazwa mu guteza imbere umugabane wa Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-igiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-ku-iterambere-ry-ikoranabuhanga

  • U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere ku Isi bifite umutekano w'ikoranabuhanga utajegajega – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe muri Raporo izwi nka Global Cybersecurity Index (GCI) 2024, aho u Rwanda rwitwaye neza mu byiciro bitanu by'ingenzi bishingirwaho mu gukora iri genzura, aho muri rusange rwaje mu bihugu by'intangarugero (Tier 1) rugira amanota ari hejuru ya 95%.

    Ibyiciro bigize ubu bushakashatsi birimo icyiciro cy'amategeko aho u Rwanda rwashyizeho amategeko agenga ibyaha by'ikoranabuhanga ndetse no kurinda amakuru.

    Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y'abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n'ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

    Ikindi cyiciro kirebwaho ni icyiciro cya Tekiniki (Technical Measures). Muri iki cyiciro, u Rwanda rwashimiwe kuba rwarashyizeho ikipe izwi nka Computer Incident Response Team (CIRT) ishinzwe kugenzura, gukumira no kurinda ko umutekano w'ikoranabuhanga wahungabanywa, byanabaho, ikigira uruhare runini mu guhangana n'icyo kibazo.

    Ku rundi ruhande, icyiciro cy'ingamba n'imiyoborere (Organizational Measures) ni hamwe mu ho u Rwanda rwagize amanota meza, dore ko rusanzwe runafite gahunda y'igihugu yo kurinda umutekano w'ikoranabuhanga, izwi nka 'National Cybersecurity Strategy'.

    Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ibigo n'inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro ku rwego rw'igihugu, bikajyana no kwitegura kugenzura ibyago bishobora guterwa n'ikoranabuhanga.

    Icyiciro cyo Guteza imbere Ubumenyi n'Ubushobozi (Capacity Development Measures) ni ikindi cyahesheje u Rwanda amanota meza, dore ko rwashyize imbaraga mu kwigisha no guteza imbere ubushobozi bw'abakozi n'abanyeshuri mu bijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga.

    Urugero ni nka 'Rwanda Coding Academy', ishuri rifasha urubyiruko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga. Hari kandi n'ubufatanye n'amashuri makuru mpuzamahanga bifasha urubyiruko kwinjira muri uru rwego rw'ikoranabuhanga, bikarufasha kugera ku rwego mpuzamahanga.

    Ikindi cyiciro u Rwanda rwitwayemo neza ni ikijyanye ni icyiciro cy'ubufatanye (Cooperation Measures) aho u Rwanda rwagaragaje ubushake mu bufatanye n'ibindi bihugu ndetse n'ibigo by'abikorera mu kurushaho guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ikoranabuhanga.

    Ubufatanye mu rwego mpuzamahanga n'amasezerano igihugu gishyiramo imbaraga bituma kibasha kwigira ku bandi no gukomeza kwiyubaka mu ikoranabuhanga.

    Raporo yashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gukumira no guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana n'ikoranabuhanga.

    U Rwanda rwashyizwe muri Tier 1, aho rubarirwa mu bihugu by'intangarugero mu kurinda umutekano w'ikoranabuhanga ku rwego rw'Isi. Ibi biratuma igihugu kigira icyizere cyo gukomeza kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga mu karere, ndetse no gukurura ishoramari mu bikorwa by'ikoranabuhanga.

    Ibihugu bitanu bya Afurika nibyo biri mu cyiciro cy'ibihugu by'intangarugero, bikaba birimo Ghana, Kenya, Mauritius na Tanzania byiyongera ku Rwanda.

    U Rwanda rwashyizwe mu bihugu bya mbere ku Isi mu kurinda umutekano w’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-mu-bihugu-bya-mbere-ku-isi-mu-kurinda-umutekano-w-ikoranabuhanga

  • APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w'ijonjora rya Kabiri rya CAF #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri rariki ya 17 Nzeri 2024 nibwo ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yahagurutse I Kigalis yerekeza mu gihugu cya Misiri.

    APR FC yahagurutse i Kanombe ku isaha ya Saa kumi biteganyijwe ko inyura muri Ethipia igaca i Dubai ikabona kwerekeza mu mujyi wa Cairo wo mu Misiri.

    Iyi kipe iri kumwe n'abayobozi bayo bayobowe na Chairman RTd Col Richard Karasira bageze i Cairo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024.

    Biteganyijwe ko APR FC izakorera imyitozo muri kiriya gihigu akaba ari nayo mpamvu yagiye kare ngo ibe ibamenyera, dore ko ikirerere cyaho gitandukanye n'icyo mu Rwanda.

    Umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Gatandatu tariki ya 21 Guhera ku isaha ya Saa Mbili z'ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

    APR FC irasabwa byibuze kunganya hejuru y'igitego 1 cyangwa igatsinda kugirango ikomeze mu matsinda ya CAF Champions League, kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1.

    The post APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w'ijonjora rya Kabiri rya CAF appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yageze-mu-misiri-aho-igiye-gukina-na-pyramid-fc-umukino-wijonjora-rya-kabiri-rya-caf/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yageze-mu-misiri-aho-igiye-gukina-na-pyramid-fc-umukino-wijonjora-rya-kabiri-rya-caf

  • Rusizi: Yatawe muri yombi akekwaho kwiyita umukozi wa REG – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Murenge wa Butare ku wa 17 Nzeri 2024, nyuma y'uko abaturage bagize amakenga kuri uyu mugabo w'imyaka 40, bagatanga amakuru ku nzego z'ubuyobozi.

    Mu mirenge itandukanye y'Akarere ka Rusizi no mu mirenge y'Akarere ka Nyamasheke hashize igihe humvikana abantu biyitirira REG bakagenda mu ngo z'abaturage, babaka amafaranga kugira ngo babahe umuriro w'amashanyarazi mu buryo budakurikije amategeko.

    Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques yabwiye IGIHE ko iki kibazo nyuma yo kukimenya bakoze ubugenzuzi basanga koko hari abagenda bigize abakozi ba REG kandi atari bo bakaka abaturage amafaranga.

    Ati 'Mu cyumweru gishize nibwo twamenye ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare agenda yaka abaturage amafaranga ababwira ko azaba umuriro. Birashoboka ko ibikoresho akoresha yabyibaga mu giturage kuko ntabwo tuzi aho yabivanaga'.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Butare, Ildephonse Ngamije yabwiye IGIHE ko uyu mugabo w'imyaka 40 wafashwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano n'inzego z'ubuyobozi akurikiranyweho kwiba ibikoresho bya REG no kwaka ruswa abaturage.

    Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha mu Murenge wa Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

    Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu (REG), buvuga ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, abaye uwa gatanu ufatiwe muri ibi byaha mu gihe kitageze ku mezi atanu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwiyita-umukozi-reg-akaka-abaturage-ruswa

  • Meya Nyemazi yakebuye abagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire bagatsikamira abagabo babo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo yatangizaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango, cyatangirijwe mu Murenge wa Gahini kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024.

    Nsengiyumva Elias utuye mu Mudugudu wa Rwinkuba mu Kagari k'Urugarama, yabwiye IGIHE ko mu myaka nka 20 ishize abagore benshi bumvise nabi ihame ry'uburinganire ku buryo barikoresha nabi batsikamira abagabo bikanavamo gatanya.

    Ati 'Leta ikwiriye kumanuka igasobanurira neza abaturage ibijyanye n'ihame ry'uburinganire. Ni ukuri mu giturage abenshi barikoresha nabi batsikamira abagabo, nta mugore ugiha icyubahiro umugabo mbese bumvise nabi uburinganire. Hari usanga umugabo nta jambo afite mu rugo ku buryo yibeshye akanasakuza ahubwo yafungwa.'

    Mukamazimpaka Jacqueline utuye mu Mudugudu wa Nyagitabire we yavuze ko koko iki kibazo cy'abagore bumvise nabi uburinganire kiri hose bitewe nuko umugore asigaye yumva yarara mu kabari nk'umugabo.

    Ati 'Ubundi kera nta mugore wajyaga mu kabari ngo ageze saa Moya akikarimo ariko ubu kubera uburinganire arakicaramo ukaba utamukabukira ngo akumve, ahita akubwira ngo bariya bagabo bo se ko bakicayemo. Leta niyongere ubukangurambaga yereke buri wese ko nubwo hari ibyo yemerewe ariko ko umuco ugihari ku buryo hari ibyo adakwiriye kurenga.'

    Munyaneza Emmanuel we yavuze ko hari ibyo Leta yatangiye gukora byo guhugura abantu ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, asaba ko byakongererwa imbaraga kuko muri iki gihe abagore bari kumva nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Ati 'Barumva ko abagabo babakandamije igihe kinini bagomba nabo kubakandamiza mbese bakabishyura.'

    Umuyobozi w'Akarere kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko bishoboka ko abagore bashobora kumva nabi ihame ry'uburinganire bigatuma bateshuka ku nshingano zabo avuga ko bidakwiye.

    Yavuze ko ari kimwe n'uko n'umugabo nawe ashobora kumva nabi ihame ry'uburinganire.

    Ati 'Icyo rero tubagiramo inama ni ukubigisha inzira nziza ishingiye ku cyo amategeko ateganya ariko ikiruta byose ni ubwumvikane. Umuryango uhari uteganya kwiteza imbere urangwa no gufatanya, gushyira hamwe ndetse n'ukuri.'

    Meya Nyemazi yakomeje agira ati 'Ubutumwa twabaha ni ukwirinda kumva nabi uburinganire, uyu munsi igihugu cyacu gifite politiki yo guha umugore ijambo, guhabwa ijambo ntibisobanuye guteshuka ku nshingano, ntibisobanuye kwitiranya inshingano ugomba kuba ukora no kuba wakoresha ubwo burenganzira ukabukoresha nabi. Iyo hari ubukoresheje nabi amategeko nawe aramuhana, abagore nibumve ko ihame ry'uburinganire ari ukubabanisha neza n'abagabo babo buri wese akagira uburenganzira bungana n'ubwa mugenzi we.'

    Abaturage basabye ko ibiganiro byibanda ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye byakongerwa cyane mu midugudu batuyemo, ababukoresha nabi bakajya babihanirwa abagabo batarindiriye kujya kubarega kuko abenshi batinya kujya kurega abagore babo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yakebuye abagore batubahiriza inshingano z'urugo bitwaje ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meya-nyemazi-yakebuye-abagore-bumvise-nabi-ihame-ry-uburinganire-bagatsikamira

  • Amashirakinyoma ku butaka bwubatsweho ibitaro bya Nyarugenge byavuzwe ko bwahugujwe Abayisilamu – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 nibwo hatangijwe uyu mushinga wo kubaka ibitaro bya Nyarugenge biri ku rwego rw'akarere, bitangira gukora muri Gicurasi mu 2020.

    Ni umushinga wahinduye Imibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, ariko usiga akangononwa mu bayisilamu kuko bari biteze ko ubutaka byubatsweho aribwo bwagombaga gushyirwaho umusigiti w'icyitegererezo.

    Umushinga wo kubaka umusigiti mukuru kuri ubu butaka watangajwe mu 2012 n'ubuyobozi bw'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, ndetse hahita hatangira gukusanywa inkunga yagombaga gukoreshwa muri iyi mirimo.

    Mbere y'uko uyu mushinga w'umusigiti utekerezwaho ubu butaka bwakoreshwaga nk'irimbi ry'Abayisilamu, ariko riza kuzura ndetse nk'uko biteganywa n'itegeko nyuma y'imyaka 20 umuntu wa nyuma ashyinguwemo hagomba kugira ikindi bukoreshwa ari nabwo hatekerejwe kuri uyu musigiti.

    Mu kiganiro IGIHE iheruka kugirana na Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yagarutse ku miterere y'iki kibazo.

    Sheikh Sindayigaya yavuze ko ubu butaka bwari ubwa Leta n'ubwo Abayisilamu benshi bari barishyizemo ko ari ubwabo kubera kutagira amakuru ahagije.

    Ati 'Buriya butaka rero buriya hahoze hari irimbi abayisilamu bashyinguragamo, ariko ntabwo bwari ubutaka bwacu nka RMC. Bwari ubutaka bwa Leta. Irimbi ntabwo riba ari ubutaka bwite bw'umuntu kereka iyo yaryiguriye kuko amategeko na byo arabyemera, ariko iyo ari leta yaritanze, iguha serivisi yo gushyingura ariko ntabwo ubutaka buba ari ubwawe.'

    Yakomeje avuga ko nyuma Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda waje gusaba ubu butaka Umujyi wa Kigali kugira ngo ubwubakeho Umusigiti, gusa ntiwahabwa igisubizo gitomoye.

    Ati 'Iyo irimbi ryuzuye rero umuntu wa nyuma arishyinguwemo, babara imyaka 20 uhereye icyo gihe, yashira leta igasubirana ubutaka bwayo. Hariya rero iyo myaka yari ishize ndetse Umuryango w'Abayisilamu wari wahasabye Meya kuko bwari ubutaka bwite bw'akarere ariko ntabwo yari yarigeze asubiza ngo avuge ngo ndabubahaye hamwe n'icyangombwa. Hari isezerano ko bazadusubiza ariko biza kurangira hajemo undi mushinga wa leta na wo ukenewe, bituma leta itahatanga. Hari abantu badasobanukiwe rero bajyaga bavuga ngo n'ubutaka bwarariwe.'

    Yakomeje avuga ko 'Umuntu utazi iby'amategeko akabona ari abayisilamu bahashyingura rero, akabona ni ubuyobozi bw'idini buhagena, we ahita avuga ati buriya butaka ni ubwacu ahubwo baraburiye; abitewe no kuba atarahawe amakuru, ibihuha no kudasobanukirwa amategeko. Buriya butaka rero nashakaga gutangariza Abayisilamu ko butigeze buba ubwacu ahubwo ko ari ahantu twari twarahawe kujya dushyingura hanyuma igihe twahasabaga ntitwahahawe kuko leta yazanye undi mushinga na yo yari ikeneye gushyiramo. Ibyo rero byabaye imbogamizi yo kuba umushinga utarashyizwe mu bikorwa.'

    Bite by'imisanzu yatanzwe n'Abayisilamu?

    Uyu mushinga ukimara gutangizwa n'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, abayoboke b'iri dini batangiye kwitanga kugira ngo uzashyirwe mu bikorwa.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko imisanzu yari imaze kwemerwa n'abayisilamu nk'amafaranga bazatanga yabarirwaga muri miliyoni 60Frw.

    Mufti Sheikh Musa Sindayigaya yavuze ko 'Ku mafaranga rero abayisilamu batanze, na none habayemo gukabya no gukabiriza. Impamvu ni uko mu buryo bwo gukusanya amafaranga y'uwo mushinga, abantu benshi basezeranye ko bazatanga amafaranga ariko mu bintu by'inyubako, abantu batanga amafaranga ni abantu baba bazi iby'inyubako banayafite bagatanga inkunga nini ariko ntibapfa guhita bayatanga batarabona ko iyo nyubako yatangiye kubakwa. Abenshi baravugaga ngo nimutangira nzatanga iki, ariko mu by'ukuri atanzwe mu buryo bwa kashi ugasanga ntagera kuri ayo ni make cyane. Bamwe bavugaga ngo tuzatanga mutangiye kubaka mukaba mutarabitangiye, ubwo nyine ntabwo ayo mafaranga bayatanze. Uko ni ko kuri k'ukuntu byagenze.'

    Yakomeje avuga ko inkunga yari imaze gutangwa mu yemewe ari miliyoni 20Frw.

    Ati 'Amake yari yatanzwe mu buryo bw'amafaranga ni miliyoni 20 Frw. Nyakubahwa Mufti ucyuye igihe Sheikh Salim Hitimana agitangira manda ye y'ubuyobozi, yabitangarije abayisilamu ku munsi w'Ilayidi abishyira no mu butumwa bwagenewe abiyisilamu arababwira ati za miliyoni 20 Frw mwatanze mu buryo bw'amafaranga ziri kuri konti z'umuryango, nitujya gutangira tuzayaheraho, hanyuma tubatangarize icyo yakoze.'

    Yavuze ko kugeza ubu hari undi mushinga wo kubaka Umusigiti Mukuru n'Icyicaro Gikuru ry'Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda, mu Karere ka Gasabo muri Kacyiru. Aya mafaranga ngo azaherwaho muri uyu mushinga mushya.

    Ati 'Ibyo nanjye ndabishimangira kandi ndabitangariza abayisilamu ko nidutangira uwo mushinga tuzabanza gushyiraho ariya tukabereka icyo yakoze, hanyuma tubone kubabwira ngo nimuzane ayandi dukomeze umushinga. Icyo gihe ubwo tuzanakangurira na ba bandi biyemeje ya masezerano kugira ngo na bo bahigure wa muhigo wabo, ariko ariko ntidushaka gutangaza ibintu imburagihe.'

    Abayisilamu bari biteze ko ubu butaka bwubatsweho ibitaro bya Nyarugenge buzashyirwaho Umusigiti Mukuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashirakinyoma-ku-butaka-bwubatsweho-ibitaro-bya-nyarugenge-byavuzwe-ko

  • Uwayezu Jean Fidele yasigiye Rayon Sports umwenda wa miliyoni 400 Frw #rwanda #RwOT

    Perezida wa Rayon Sports yeguye asigiye iyi kipe miliyoni 400 Frw z’umwenda yari abereyemo abantu batandukanye.

    Uwayezu Jean Fidele wari umaze imyaka 4 ayiyobora, yeguye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ku mpamvu z’uburwayi.

    Muri Gicurasi uyu mwaka yari yavuze ko ubwo ubwo yajyga ku buyobozi bw’iyi kipe yayisanganye umwenda wa miliyoni 827 Frw, akaba yari amaze kwishyuramo 1/2.

    Icyo gihe yagize ati “Twaraje dusanga dufite amadeni 827, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka.'

    “Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo.'

    Nyuma y’uko atangaje ibi ntabwo bizwi niba hari abandi baje kongera kwishyurwa gusa byamenyekanye ko we ku ngoma ye hari na we na ryo asize.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya yari asigaye kwishyurwa hiyongeraho umushahara imishahara y’abakinnyi, amafaranga yaguzwe bamwe mu bakinnyi batarabona (muri uyu mwaka w’imikino), umwenda wa miliyoni 50 Frw iyi kipe imufitiye kuko ari ho yakoreraga umwiherero.

    Bivugwa ko Rayon Sports iheruka guhemba mu kwezi kwa 5 aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose ku kwezi bahembwa miliyoni zirengaho 50 Frw (gusa abakinnyi bose si ko bafite amasezerano y’amezi 12 hari n’abasinya umwaka w’imikino).

    Ikindi kandi ni uko hari abasinyiwe sheki zigomba kuba zishyuwe bitarenze uku kwezi kwa 9, iyo uteranyije ayo mafaranga agera kuri miliyoni 64.

    Uwayezu Jean Fidele yasigiye Rayon Sports umwenda wa miliyoni 400 Frw

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uwayezu-jean-fidele-yasigiye-rayon-sports-umwenda-wa-miliyoni-400-frw

  • Tanasha Donna yasubije abagereranya iminwa ye yabagishije n’iya Diamond Platnumz babyaranye #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, yanenze abagereranyije iminwa ye n’iya Diamond Platnumz babyaranye.

    Mu minsi ishize ni bwo uyu mugore yahishuye ko yagiye kwibagisha iminwa ngo igire imiterere y’uko yifuza.

    Nyuma yo kwibagisha byagaragaye iminwa ye yabaye minini ari ho abantu batangira kuvuga kuyigereranya n’iya se w’umwana we Diamond Platnumz cyane ko nawe adafite mito.

    Abinyujije kuri Instagram Story ye, yavuze ko bibabaje kuba abantu bifata bagasuzugura umuntu ariko ngo hari igihe bazamushimira atagihari.

    Ati “Muransuzugura mukantesha agaciro, ariko ni byiza. Hari umunsi uzagera mukanshimira ntakiri hano.”

    Tanasha Donna yibagishije iminwa mu ntagiriro z’uyu mwaka aho yavuze ko gukira bibasaba ibyumweru bibiri.

    Iminwa ya Tanasha bayigereranyije n’iya Diamond Platnumz babyaranye

    Diamond Platnumz na we iminwa ye si mito

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-donna-yasubije-abagereranya-iminwa-ye-yabagishije-n-iya-diamond-platnumz-babyaranye