Blog

  • KNC yaburiye abazashaka gukoresha ibirimo ama… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bazakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu Saa Moya z’umugoroba muri Stade Amahoro.

    KNC yavuze ko kuba abahoze bayobora Rayon Sports bahuye bakiyemeza kuyiba inyuma muri ibi bihe bitamuteye ubwoba dore ko na Kiyovu Sports igihe yari ikomeye itigeze ibatsinda.

    Ati” Buriya mu buzima bwanjye ikintu cyitwa ubwoba ntabwo kijya kimbamo ngira ngo n'umutoza yabikubwira,nagira ubwoba bwiki?.

    Twaba tutaratinye Kiyovu Sports ya ba Okwi bakiri abasore n'aba Abeddy,ba Pitchou bakiri abakinnyi, ikipe wabonaga ko ari ikipe y'Ingome mu buryo bwose bushoboka inafite n'ubushobozi butegura muri ubwo buryo bwose ariko ikajya iza tugahonda nk'agahinja none ngo dutinye Rayon Sports y'uyu munsi?. 

    Mwese murabizi iyo Kiyovu Sports murayizi yakubise amakipe yose uvanyemo Gasogi United. Ibyo rero bavandimwe muribuka n'abantu bari bagiye kokesha inka bagiye batayiriye kubera intsinzi nziza ya Gasogu Ubited. 

    Nemera ko ubu ngubu intsinzi ni nko kugura inyama ku ibagiro wakina nabi ariko ugatsinda hari igihe amanota ashimisha ariko twebwe no muri kamere yacu ntabwo dushaka no gukina umupira mubi, turashaka dukine umupira ku buryo buri muntu wese abibona”.

    Yakomeje avuga ko byamushishije kuba abo basaza bayoboye Rayon Sports bagarutse ndetse ko n’amayeri bakoreshaga kera ubu yahindutse.

    Ati” Byanshimishije kuba abo basaza bagarutse, ubundi bari baragiye hehe? .

    Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 ntababona batagaragara ku mukino uwo ariwo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange Gasogi kiyoboye shampiyona kiraje bakavuga bati tuje nka komite reka tugaruke ibyo ndababwiza ukuri ntabwo nagira ubwoba bwabo b'agabo. 

    Ibintu by'umupira byarahindutse wenda amayeri bari bafite ashobora no kudakora noneho nko muri Stade Amahoro.

    Iriya Stade irimo ikoranabuhanga, reba nk'umuntu w'umuyobozi aho aba yicaye uzasakuriza umusifuzi se ko n'ijwi ritamugeraho?.

    Iriya Stade rero ubwayo hari byinshi yakemuye. Hari uzayiraramo se ayicukura nka biriya abantu bari baramenyereye byo kwirirwa bakata amatapi ya Stade? Hari uzavuga ngo ndi Umujanja hari ibintu hasi?.

    Ibyo ngibyo tugomba kubishyira ku ruhande ukwitegura kwiza ikintu nabakundiye nuko bemeye gushyiraho amafaranga bayita ayo guha imbaraga abakinnyi kuko njye nkunda gukina n'abnakinnyi bishimye”.

    Perezida wa Gasogi United yavuze ko kumenya umupira atari ukuwica ndetse anaburira abazashaka gukoresha ibindi birimo amarozi kugira ngo intsinzi iboneke.

    Ati” Ariko uwavuga ngo amayere ariko ubundi ayo mayere ni iyahe? Ariko birababje buriya kumenya umupira ntabwo ari ukuwica. Iyo umuntu yunva ko umupira awuzi neza araza mu buryo bwose bushoboka ,mu bifatika ikibuga kigasobanura ariko njyewe burya si buno, ndashaka nanagire n'Inama abantu uzatinyuka kwijandika mu bikorwa bibi.

    Birababaje kubona umuntu w'umusaza yambaye amapingu twakabaye tumubona bamwambika ingofero yashyingiye ,ibyo nta mikino birimo inguni zose turazireba. 

    Biriya bihaye sinzi abandikira umuntu kuri telephone ifite Whatsapp yo muri Kenya bagakora ibyo bakora ariko iyi nshuro nihadapfa nyir’urugo hazapfa igisambo.

    Ibyo ndabibabwiye hatagira ubukinisha mumeny eko biriya biri mu bigize ibyaha byose nzabona umuntu ya mico yo kujya mu bakinnyi b'abandi mubashuka kuko baranabizi abakinnyi bacu bazi abo tumaze kwirukana kubera izo ngeso mbi zishukwa na bene abo ngabo biyita abajanja”?

    KNC yavuze ko bariya bayoboye Rayon Sports baje kubera ineza dore ko iyi kipe ku wa Gatandatu yashoboraga no kutazagera kuri Stade 

    Kakooza Nkuliza Charles yanavuze ko yatabarije Rayon Sports kenshi ndetse akaba yaragize uruhare mu kugura Muhire Kevin bityo Gasogi United ikaba imufiteho imigabane.

    Ati” Ndi umwe mu bantu batabarije Rayon Sports mu gihe yari mu bintu bikomeye ,ndi umwe mu bantu bakanze akakanyeri bwa mbere ko kugura umwana w'ikipe ,Muhire Kevin rwose ibyo birazwi kuko nabonaga ibintu bitagenda . Rero Muhire Kevin wumve ko ikipe ya Gasogi United igufiteho imigabane”.

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146961/knc-yaburiye-abazashaka-gukoresha-ibirimo-amarozi-ku-mukino-bafitanye-na-rayon-sports-vide-146961.html

  • Ibigenza Alex Muhangi, icyerekezo gishya cya… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ibiri ishize, ibi bitaramo byashyize ku isoko cyangwa se byagaragaje impano z'abarimo Muhinde, Umushumba, Kadudu, Dudu, Pilate n'abandi birahirwa mu buryo bukomeye.

    Ariko kandi byatumye biba ihuriro ry'urubyiruko rushaka kuganira, abasirimu bashaka gusohoka, aho gufata icyo kunywa no kurya n'ibindi.

    Ni ibitaramo bikunze kugaragaramo cyane amasura y'abantu bazwi nka Alex Muyoboke, Kabano Franco uzwi cyane mu ruganda rw'imideli n'andi mazina abanyarwenya bakunze kugarukaho cyane mu bihe bitandukanye bigatembagaza.

    Muri ibi bitaramo hashyizwemo agace ka 'Meet me Tonight', aho batumira umuntu runaka ufite icyo yigejejeho agasangiza urubyiruko inzira yanyuzemo n'ibindi.

    Ni agace kamaze kunyuramo abarimo Kanyombya wamamaye muri Cinema, Umuhangamideli The Trainer, Christian washinze umuryango Our Past n'abandi.

    Kuri iyi nshuro, hatumiwe Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva. Azatanga ikiganiro kizagaruka ku bikorwaremezo mu Mujyi wa Kigali, guteza imbere urubyiruko n'ubuhanzi muri rusange, guhanga imirimo n'ibindi.

    Niwe muyobozi wo ku rwego rwo hejuru uzaba atumiwe muri ibi bitaramo, kuva mu myaka ibiri ishize bitangiye kuba.

    Inzira ntiyari iharuye

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Fally Merci yavuze ko imyaka ibiri ishize ategura ibi bitaramo yagiye ahura n'ibihombo ariko ntiyacitse intege. Ati 'Hari igihe ushora, ugasanga ushoye inshuro enye nta nyungu n'imwe urabona. Ibi bintu bisaba ubwitange no kubikunda kuruta ibindi byose.'

    Akomeza ati 'Ushingiye ku kuntu Gen-z Comedy iteguye, biragoye ko yahagarara. Kuko, urareba ugasanga harimo urubyiruko baturutse imihanda yose, abana bavuye mu Ntara zitandukanye, ukareba ukavuga uti ntabwo byabashije gucamo, ariko ukabyitaho ku buryo ubutaha bizagenda neza. Gushikama, buriya birafasha.'

    Fally Merci avuga ko mu myaka ibiri ishize yahuye na byinshi byari kumuca intege, ariko kandi iyo atekereje ku myaka itanu iri imbere bituma ashyiramo imbaraga. Yavuze ko afatanyije na bagenzi be b'abanyarwenya, bashyize imbere gutuma abanyarwenya bakunda urwenya ari nayo mpamvu 'tubatekerezaho cyane kurusha twe'.

    Ati 'Turashora tukavuga tuti tugiye gukora ibitaramo byakunguka, byahomba ntakibazo, kuko ntabwo bihora bihomba, ariko ikintu gihari cyo ni uko Abanyarwanda bagomba gukunda ibyo dukora.'


    Uko yagiye avumbura impano

    Fally Merci avuga ko buri gihe yakira nimero z'abantu bashya bavuga ko bafite impano yo gutera urwenya. Kandi ko mu kubakira buri wese amuha umwanya akigaragaza.

    Ariko kandi hari abatera intambwe, babona batakiriwe neza bagahitamo kubivamo. Atanga, urugero akavuga ko nk'umunyarwenya Pilate yigeze kuvamo kubera ko atari yakiriwe neza, ariko nyuma baza kuvugana amutera imbaraga zo kugaruka muri Gen-z Comedy. Ati 'Yari yarasezeye aragenda. 'Comedy' niko kazi konyine umuntu yiyirukana.'

    Yavuze ko benshi mu banyarwenya yakira, harimo abajya ku rubyiniro bafite icyizere cy'uko bakirwa cyane, kandi bakamenyekana mu buryo bwose. Ariko kandi inama ze za buri munsi, ni ukubabwira guca bugufi, no kugerageza kubanira neza abafana.

    Imyaka ibiri ishize nta muterankunga?

    Fally Merci yavuze ko bamwe mu bantu bafite amafaranga batarumva neza impamvu yo gushora amafaranga mu bitaramo by'urwenya, ko n'abagiye babigerageza benshi muri bo bamubwira gukorana ku buntu mu rwego rwo kureba niba bizatanga umusaruro.

    Ariko kandi hari abandi bagiye bamuha kontaro zigoye kubahiriza, yaba we ndetse n'abanyarwenya basanzwe bakorana. Ati 'Hari n'abaza ukabona mu by'ukuri nta kintu baje kugufasha, uwo rero ugahita umushyira ku ruhande. Mbese, ukabona icyo kigo nta gaciro cyongereye ku gikorwa cyawe.'

    Yavuze ko yagerageje kwegera ibigo binyuranye, bakamuha kontaro 'zitampaga ibyo njyewe nkeneye'. Ati 'Bakambwira bati tuzareba ikizavamo.'

    Uyu musore yasabye ibigo n'abandi bafite amafaranga gutera inkunga ibitaramo nk'ibi, kuko byitabirwa n'umubare munini, kandi ni urugendo rwo gushyigikira impano z'abanyarwenya.

    Fally Merci avuga ko n'ubwo ariwe uyobora ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy, ariko atekereza ko umwaka utaha wa (2025), azakora igitaramo cye bwite.


    Amasezerano ye na Alex Muhangi

    Muri Kanama 2024, umunyarwenya Alex Muhangi yari i Kigali aho yakurikiranye imikino ya BAL yaberaga muri BK Arena. Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Fally Merci byagejeje ku kuba bombi baragiranye amasezerano y'imikoranire, agamije ko bazajya basangira ubumenyi, kandi bagafasha abanyarwenya gutaramira muri Uganda no mu Rwanda.

    Fally Merci avuga koi bi byagezweho nyuma y'uko yandikiye Alex Muhangi amusaba ko bahura, bakaganira. Yavuze ko, ariya masezerano y'imikoranire, ariyo yatumye kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, uyu musore azatamira abakunzi be muri Gen-Z Comedy.

    Ni ubwa mbere azaba ataramiye abantu muri ibi bitaramo. Fally Merci avuga ko 'Alex Muhangi aje kureba imiterere ya Gen-Z Comedy n'ubwo azataramira n'abantu.'

    Akomeza ati 'Aje kureba ishusho yayo kugirango amenye imikoranire. Azabe uko abantu baba bameze, kugirango noneho ambwire ukuntu tuzajya duhana abanyarwenya, twongeye natwe tujye hariya, kuko natwe nzajya kumusura, ndebe ngo ni ibiki. Muri rusange, aje kureba uko imishyikirano yanjye n'imikoranire yashoboka.'

    Fally Merci yiteze ko ibiganiro azagirana na Alex Muhangi bizasiga bitangije imikoranire yagutse, aho umunyarwenya ugezweho muri Gen-Z Comedy, azajya anatumirwa mu bitaramo bya 'Comedy Store' bitegurwa na Alex Muhangi.

    Yasobanuye ko mu gihe cy'imyaka ibiri ishize, ibi bitaramo bisigaye bitanga akazi ku bantu 45 nibura kuri buri gitaramo. Avuga ko atabasha kumenya neza amafaranga bishyura buri umwe 'n'ubwo tutabaha ibingana n'ibyo bakwiye'. Ati 'Ni bacye bahembwa ku kwezi, abandi bahembwa kuri uwo munsi bakoze.' 

    Fally Merci yatangaje ko yagiranye amasezerano y'imikoranire na Alex Muhangi yo guteza imbere abanyarwenya

    Fally Merci yavuze ko mu gihe amaze ategura ibi bitaramo, agikomwa mu nkokora n'uko adafite abaterankunga







     

    KANDA HANO UREBEIKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA FALLY MERCI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146962/ibigenza-alex-muhangi-icyerekezo-gishya-cya-gen-z-comedy-ikiganiro-na-fally-merci-video-146962.html

  • Ibyo wamenya kuri babiri batorewe kwinjira muri Sena bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza – #rwanda #RwOT

    Prof. Ngarambe yatowe mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta ku majwi 808 bingana na 54,89% by'abari bagize Inteko itora bose mu gihe Penina Uwimbabazi yatowe ku kigero cya 97,02%.

    Ubusanzwe inteko itora Umusenateri umwe utorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru bya Leta igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta mu gihe utorwa muri Kaminuza n'amashuri makuru byigenga igizwe n'abarimu n'abashakashatsi bo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga.

    Abo basenateri batowe basanga abandi 12 byatangajwe by'agateganyo ko batorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko batorwa hakurikijwe inzego z'imitegekere y'Igihugu.

    Prof. Ngarambe Telesphore

    Ngarambe Telesphore yavutse mu 1972 akaba afite afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu ihinduranyandiko n'ubusemuzi.

    Amaze imyaka 24 yigisha muri Kaminuza y'u Rwanda akaba ari ku ntera y'Umwarimu w'Ikirenga Wungirije (Associate Professor).

    Yakoze imirimo itandukanye mu rwego rwa Kaminuza kuko yabaye Umuyobozi ushinze porogaramu zihanitse mu Ishuri ry'Ubugeni n'Indimi rya Kamunuza y'u Rwanda akaba yarabaye n'Umuyobozi waryo kuva mu 2019.

    Muri 2015 yabaye umwe mu bakozi ba Komiziyo yafashije Inteko Ishinga amateko mu kuvugura Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda rya 2003.

    Yakoze ubushakashatsi mu bice bitandukanye by'ubumenyi bwibanda muri rusange ku muco, indimi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n'amategeko akaba yaranakoze ubwibanda ku myandikire n'imihindurire y'amategeko mu ndimi zitandukanye.

    Prof. Ngarambe Telesphore yitezweho gufasha mu bijyanye no guteza imbere uburezi

    Prof. Uwimbabazi Penine

    Afite impamyabumenyi y'Ikirenga mu gusesengura Politiki za Leta n'Iterambere yakuye muri Kaminuza yo muri Afurika y'Epfo ya KwaZulu-Natal.

    Yari amaze imyaka 15 mu bijyanye no kwigisha ndetse kuri ubu yari Vice Chancellor muri kaminuza y'Abaprotestanti mu Rwanda ya PIASS.
    Yanakoze inshingano zitandukanye muri iyo Kaminuza mbere yo kujya kuri uwo mwanya.

    Kuri ubu ayoboye Ihuriro ry'Abashakashatsi muri Afurika y'Iburasirazuba, East African Community Academic and Reserch Networks (EACARNRI) rigamije kuzamura ireme ry'uburezi n'ubushakashatsi mu Karere.

    Prof. Uwimbabazi Penine ni umwe mu bagore bake b'Abanyarwanda bageze kuri urwo rwego rwo kugira 'Professorat'.

    'Professorat' ni rwo rwego ruhanitse mu mashuri ndetse bisaba kwiyuha akuya, ukamara amajoro menshi utaryama, ukigomwa byinshi birimo umwanya, ibyo benshi babona nk'ibyiza, amafaranga, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo n'ibindi.

    Umuntu agera kuri uru rwego yaramaze imyaka 12 mu mashuri abanza n'ayisumbuye n'imyaka 10 kuva ku cyiciro cya mbere kugera ku gihanitse cya kaminuza, ukanamara imyaka nibura 10 yo kwigisha muri kaminuza, ugakora ubushakashatsi, ukandika ibitabo cyangwa ibyavuye mu bushakashatsi.

    Aba basenateri batowe baturutse mu mashuri makuru na Kaminuza bitezweho umusanzu ukomeye mu guharanira ko uburezi bw'u Rwanda bukomeza kurushaho kugira ireme.

    Prof. Uwimbabazi Penine ni we watorewe kwinjira muri Sena y’u Rwanda avuye mu mashuri makuru na Kaminuza byigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-batorewe-kwinjira-muri-sena-y-u-rwanda-baturutse-mu-mashuri

  • Amb. Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Birwa bya Maurice – #rwanda #RwOT

    Perezida Roopun yakiriye izo mpapuro ndetse atashya na mugenzi we w'u Rwanda, Perezida Kagame ndetse uyu muyobozi w'ibyo birwa biherereye mu Nyanja y'Abahinde agaragaza ubushake bweruye bwo guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Ambasaderi Hategeka yagaragaje ko mu mirimo ye azarangwa no guteza imbere umubano w'ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

    Zirimo ubucuruzi n'ishoramari, guteza imbere serivisi z'imari, ikoranabuhanga, ubukerarugendo no guteza imbere uburyo serivisi zigezwa ku baturage.

    Uretse intashyo, Perezida Roopun yanashimiye Perezida Kagame ku ntsinzi aherutse kwegukana mu matora y'Umukuru w'Igihugu aherutse kuba muri Nyakanga 2024.

    Uyu muyobozi kandi yashimiye u Rwanda ku buryo rukomeje guteza imbere ubukungu bwarwo umunsi ku wundi, anagaragaza uburyo ruri mu bihugu bya mbere bitekanye binarangwa n'isuku mu Isi.

    Ambasaderi Hategeka n'itsinda bari kumwe kandi basuye abayobozi batandukanye bo mu Birwa bya Maurice, barimo Minisitiri w'Intebe w'icyo gihugu, Pravind Kumar Jugnauth na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Maneesh Gobin baganira na none ku kwagura umubano w'ibihugu byombi.

    Ambasaderi Hategeka yaganiriye n'abo mu nzego z'abikorera bo mu ishami ry'ubucuruzi n'inganda ndetse n'inzego zishinzwe iterambere muri icyo gihugu ku mishinga itandukanye u Rwanda rwafatanyamo n'Ibirwa bya Maurice.

    Ibiganiro byakomereje ku kuganira n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu na none berekwa uruhare rwabo mu gukoza guteza imbere igihugu.

    Umubano w'u Rwanda n'Ibirwa bya Maurice wahawe ingufu mu 2000, kugeza ubu ukaba ushingiye ku bufatanye no ku bwubahane.

    Ni umubano ushimangirwa no kugenderanira bikozwe n'abayobozi b'ibihugu byombi, aho nko muri Kamena 2022 Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Intebe w'Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro byagarutse ku kurushaho guteza imbere umubano w'ibihugu byombi.

    Icyo gihe Minisitiri Kumar Jugnauth yanitabiriye ibikorwa byo kumurika Urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara V rwo mu Karere ka Nyamagabe, rwashowemo imari n'ikigo cyo muri icyo gihugu kizwi nka Omnicane Ltd.

    Ubwo u Rwanda n'Isi muri rusange byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Roopun ni umwe mu bakuru b'ibihugu baje gufata mu mugongo Abanyarwanda.

    Mu 2023 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano magari mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.

    Mu 2014 na bwo byasinyanye amasezerano agamije koroshya ishoramari, ubucuruzi n'ubuhahirane.

    Ibihugu byombi kandi bifatwa nka bimwe byo ku Mugabane wa Afurika byateye intambwe ihambaye mu bijyanye no korohereza ishoramari.

    Raporo y'Igihugu cy'Ibarurishamibare mu Rwanda yerekana ko ishoramari ry'Ibirwa bya Maurice ari cyo gihugu cyagize ishoramari rinini mu Rwanda mu 2021, ryageze kuri miliyoni 176,1$ zivuye kuri miliyoni 136$ mu 2020, mu nzego zirimo urw'imari, amashanyarazi n'ingufu, ikoranabuhanga n'ubukerarugendo.

    Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashyikirije Perezida Prithvirajsing Roopun impapuro zo guhagararira u Rwanda mu Birwa bya Maurice

    Ambasaderi Emmanuel Hategeka yakiriwe mu Birwa bya Maurice

    Ambasaderi Hategeka (iburyo) yaganiriye na Minisitiri w’Ibirwa bya Maurice na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ibirwa bya Maurice, Maneesh Gobin ku guteza imbere ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-mu-bibwa-bya

  • Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yifatiye ku gahanga KNC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin ukinira ikipe ya Rayon Sports akanayibera kapiteni yatangaje ko ibyo KNC arimo kugenda atangaza batazatuma biba.

    Ni mu mukino ikipe ya Gasogi United izakiramo ikipe ya Rayon Sports tariki ya 21 Nzeri 2024 mu mukino w'umunsi wa kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda.

    Yagize ati' Abakunzi ba Rayon Sports ni Baze mu Nzove ari benshi dukorane imyitozo barebe umwuka uri mu ikipe. Turabizi ntabwo bishimye aho bari ariko intego yacu ni ukubaha ibyishimo guhera ku mukino wa Gasogi United n'izindi ziri imbere. Nibaze tube turi kumwe turebe ko ari abakunzi ba Rayon Sports atari abafana. Baze badushyigikire mu bibi no mu byiza.'

    Source : https://yegob.rw/kapiteni-wa-rayon-sports-muhire-kevin-yifatiye-ku-gahanga-knc/

  • USAID yatangije umushinga wa miliyari 8 Frw wo kugeza ibitabo ku Banyarwanda bose – #rwanda #RwOT

    Umushinga wiswe USAID Ibitabo Kuri Twese watangijwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024, uzamara imyaka itatu.

    Ugamije gufasha leta n'abikorera kunoza imikorere, kuva igitabo kicyandikwa kugeza kigeze ku mugenerwabikorwa, ni ukuvuga umunyeshuri, umwarimu, umubyeyi cyangwa undi musomyi wese.

    Nko kuri leta, uzafasha kubaka ubushobozi mu bumenyi bwo kubicapa, gutanga amafaranga yo kubikora, kwandika ibitabo, kubigurisha, n'ibindi.

    Ni mu gihe ku bikorera ni ukuvuga abanditsi, ba nyir'amacapiro, abatwara ibitabo n'abandi bari muri urwo ruhererekane, bazafashwa kunoza ibyo bakora, haba mu kubakirwa ubushobozi mu bumenyi cyangwa mu buryo bw'amafaranga.

    Umuyobozi Mukuru w'uyu mushinga witwa Yedidya Senzeyi ati 'Ntabwo turagera ku rugero rwo gukora ibitabo byujuje ubuziranenge twifuza. Imashini zikora ibyo bitabo na zo ntizihagije. Nk'ubu mu mashuri y'imyuga nta porogaramu yihariye yigisha ibyo gusohora ibitabo. Ibyo byose ni byo dufatanyije na Guverinoma y'u Rwanda dushaka kurebaho tukabikemura.'

    Ikindi ni uko hazakorwa ibiganiro n'ibigo by'imari harebwa uko byashora muri iyo mirimo, ibibazo by'ubushobozi buke bigakemurwa, n'igitabo kikagurwa amafaranga make.

    Iyo myaka itatu kandi izarangira mu turere 10 turi mu ntara zitandukanye hashinzwe amaguriro mashya y'ibitabo, ibizajya bifasha abantu kubibonera hafi kandi ku giciro kidahanitse.

    Mudacumura Fiston ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye no gucapa ibitabo binyuze mu kigo cya Mudacumura Publishing House yashinze.

    Uyu mugabo umaze imyaka 15 muri iyo mirimo yavuze ko mu bibazo bahuraga na byo kwari ugutsindira amasoko cyane cyane aya leta.

    Mbere basabwaga ko kugira ngo umuntu atsindire iryo soko aba agomba kugaragaza ubushobozi bwaryo ku kigero cya 100% ibizwi nka 'performance guaranty'.

    Ati 'Ariko uyu mushinga wafatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta, babigira 30%. Ikindi uyu mushinga uzadufasha ni ugutumiza impapuro zifashishwa mu gucapa ibitabo hamwe mu kugabanya ibiciro by'ibitabo.'

    Muri Gicurasi 2024 Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, cyatangaje ko bitarenze muri Nzeri 2024 ku isoko ry'u Rwanda hazaba harageze ibitabo bitandukanye byifashishwa mu burezi ku buryo umubyeyi azaba ashobora kukigurira umwana we cyangwa amashuri yigenga akabibona ku giciro gito.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yagaragaje ko USAID Ibitabo Kuri Twese, izabafasha mu kwihutisha uwo mushinga, yemeza ko iyo gahunda yo kugeza ibitabo ku babyeyi iratangira mu gihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri wa 2024/2025.

    Ati 'Umubyeyi ushaka igitabo dufite mu nteganyanyigisho zacu, haba mu mashuri ya leta n'ayigenga, azajya akibona ndetse ku biciro tuba dufite bijyanye n'abatsindiye amasoko. Uyu mushinga uzadufasha muri iyo gahunda. Dushaka ko igitabo kigera kuri buri wese agasoma kuko iyo udasoma nta bundi bumenyi wunguka.'

    USAID Ibitabo Kuri Twese, ni umushinga uzongera ibitabo mu mashuri kuko imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko mu 2023 abanyeshuri bo mu mashuri abanza nibura babiri bakoreshaga igitabo kimwe, ariko nko mu isomo ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga (SET) ho igitabo kimwe kigasaranganywa nibura abana bane.

    Mu mashuri ya Leta n'afashwa na Leta ku bw'amasezerano, imibare igaragaza ko amashuri abanza afite ibitabo birenga miliyoni 2 by'Ikinyarwanda, Icyongereza n'Imibare ariko muri SET ho hari ibitabo bitarenga 633.795.

    Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana yavuze ko Umushinga wa USAID Ibitabo kuri Twese, uzafasha u Rwanda muri gahunda yo kugeza ibitabo no ku babyeyi babishaka bakabibona badahenzwe

    Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kuzamura ubukungu bushingiye ku bumenyi

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n’Umuyobozi wa REB, Dr Nelson Mbarushimana ni bo bamuritse umushinga wa USAID Ibitabo kuri Twese

    Kumurika umushinga wo kugeza ibitabo ku Banyarwanda bose, byari byitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’abikorera ziri mu burezi

    Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler asobanurirwa inzira binyuramo kugira ngo umwana abone igitabo

    Inzego zitandukanye ziri mu burezi bw’u Rwanda zaganiriye ku ngamba zafatwa kugira ngo ibitabo bigezwe kuri bose

    U Rwanda na Amerika byatangije umushinga wo kugeza ibitabo ku banyeshuri bose

    Mu byo USAID Ibitabo Kuri Twese izafasha, harimo no gufasha abikorera kubona imashini zicapa ibitabo zigezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usaid-yatangije-umushinga-wa-miliyari-8-frw-wo-kugeza-ibitabo-ku-banyarwanda

  • Ibikubiye mu masezerano Mr Kagame yagiranye n… – #rwanda #RwOT

    Iyi Label isanzwe ibarizwamo abahanzi bakomeye ku Mugabane wa Afurika nka Daddy Andre wigeze gutaramira i Kigali- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo nka 'Sikikukweeka' yabaye idarapo ry'umuziki we mu gihe cy'imyaka irenga 10 ishize ari mu muziki.

    Ibarizwamo kandi Vic West uzwi mu ndirimbo nka 'Kudade', 'Kuna Kuna' yahuriyemo na Fathermoh, Savara, Brandy Maina na Thee Exit Band. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n'abantu barenga Miliyoni 26 mu gihe cy'umwaka ishize iri ku rubuga rwa Youtube.

    Iyi Label ifite icyicaro muri Amerika. Mu kiganiro na InyaRwanda, Mr Kagame yavuze ko yisanze yashyize umukono ku masezerano n'iyi Label biturutse ku nshuti ye yamuhuje n'ubuyobozi bw'iyi Label. Ati 'Ni inshuti yanjye yampuje nabo, ambwira ati hari 'label' nshaka ko muvugana, araduhuza rero dutangira ibiganiro.'

    Yavuze ko ibi biganiro byari bimaze ibyumweru bitatu bihuje impande zombi, ariko amasezerano yashyizweho umukono ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024.

    Mr Kagame wamamaye mu ndirimbo nka 'Ikofi' yakoranye na Danny Vumbi, yavuze ko basinye amasezerano y'imyaka itatu akubiyemo 'kunkorera ibihangano, kubimenyekanisha ahantu hose, mbese abantu banyitege'.

    Akomeza ati 'Nibo bagiye gushora imari mu muziki wanjye, hanyuma tugabane inyungu y'ibivuyemo.'

    Yavuze ko gusinya amasezerano muri iyi Label, byanaturutse ku kuba isanzwe ikorana n'abahanzi bakomeye ku Isi, kandi avuga ko azajya akorera indirimbo bitewe n'aho bahisemo.

    Avuga ati 'Urumva bafite icyicaro muri Kenya na Uganda, njye rero nzajya nkorera indirimbo aho nshatse hagati yaho, kuko umuhanzi akurikira 'Producer'.  

    Mr Kagame asinye muri Black Market Studio, mu gihe hashize imyaka ibiri avuye muri Label ya Hi5. Yasobanuye ko bashyize akadomo ku mikoranire 'kubera ko tutari tugishoboye gukorana' kandi 'nta kintu twapfaga, turavuga tuti reka tubirangize'.

    Yumvikanishije ko mu gihe agiye kumara ari muri iriya Label nshya, bafite gahunda yo kumukorera nibura Album eshatu. Ati 'Abantu banyitege. Nditeguye.'

    Black Market Records ni inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashingiye mu Mujyi wa California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989. Yashinzwe na Cedric Singleton.

    Ifite icyicaro mu bihugu birimo Kenya, Uganda, Ghana, Cuba, kandi irimo abahanzi benshi bo muri Amerika, Afurika n'indi migabane.

     

    Mr Kagame yatangaje ko yasinye amasezerano y'imyaka itatu muri Black Market Records


    Mr Kagame yavuze ko imyaka ibiri yari ishize avuye muri Label ya Hi5


    Mr Kagame avuga ko mu gihe cy'imyaka itatu bazamukorera Album eshatu

    Mr Kagame ari kumwe n'umuhanzi Easam mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo bakoranye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ANY TIME' YA MR KAGAME

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146951/ibikubiye-mu-masezerano-mr-kagame-yagiranye-na-label-yo-muri-amerika-ibarizwamo-abakomeye-146951.html

  • RIBA yijeje umusanzu mu kubaka ikoranabuhanga ryo kurinda amakuru y'abakenera serivisi z'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho mu nteko rusange ya gatatu y'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga mu Bwishingizi, Rwanda Insurance Brokers Association-RIBA iba buri mwaka, kuri iyi nshuro ikaba yarabaye hagati yo ku wa 11-14 Nzeri 2024.

    Uru rugaga ruhuriza hamwe abari mu rwego rw'ubwishingizi bo mu Karere, hakareberwa hamwe ibibazo biri muri uru rwego n'uko byabonerwa umuti, amahirwe ari mo ndetse n'uko rwarushaho gutanga umusanzu mu buryo bunyuranye.

    Mendies Mhiribidi, yagize ati 'Twaganiriye no ku ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano [AI] twibaza uko twakorana n'urubyiruko rushoboye mu bijyanye n'ikoranabuhanga kugira ngo hashyirweho uburyo bugezweho aho abantu bazarushaho kubona serivisi nziza.'

    'Twasabye ibigo gushora imari mu ikoranabuhanga, kumva abakiliya babo neza, no guteza imbere serivisi zabo zigahuzwa n'ibyo abakiliya bakeneye.'

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya Politiki n'Amategeko y'Urwego rw'Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Nsengiyumva Bernard, yagaragaje ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga rihuza abahuzi mu bwishingizi, ibigo by'ubwishingizi ndetse n'abakenera serivizi z'ubwishingizi kugira ngo imikorere y'uru rwego irusheho kunoga kandi igere no kuri benshi.

    Yagaragaje ko kandi kugira ngo uru rwego rutere imbere hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi muri gahunda zigamijwe kumvisha abaturage umumaro w'ubwishingizi kuko byagaragaje ko benshi batabikozwa.

    Nsengiyumva yagize ati 'Ese ibikoresho by'ikoranabuhanga dufite uyu munsi nka telefoni byadufasha iki, ikiba gisabwa ni uko abahuza mu bwishingizi n'ibigo by'ubwishingizi bafatanya n'abakiri bato bafite ubumenyi mu by'ikoranabuhanga kugira ngo hagire iry'ubakwa rigenewe imirimo yabo. Ntabwo turabona uguhuza hagati y'abo mu ikoranabuhanga n'urwego rw'ubwishingizi.'

    Yasabye abahuza mu bwishingizi ko bagomba kugira uruhare rukomeye mu kumvisha abaturage umumaro w'ubwishingizi kugira ngo uru urwego rukomeze rushinge imizi.

    Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, igaragaza ko umubare w'abafata ubwishingizi mu Rwanda ungana na 1.6% by'abaturage barwo. Muri Afurika abari munsi ya 1% ni bo bafata ubwishingizi butandukanye.

    Muri iyi nteko hagaragajwe ko kugira ngo urwego rw'ubwishingizi rwaguke ibigo bitanga izi serivisi bikwiye guhindura imikorere, bigatanga izijyanye n'ibigezweho cyane muri ibi bihe Isi yugarijwe n'ibibazo by'ihindagurika ry'ikirere no kuzirikana inzego zirimo urw'ubuhinzi rufatiye runini Afurika.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance, Ngoga Alain, yagarageje ko abahuza mu bwishingizi ari ingenzi kuko batanga umusanzu mu kugeza serivisi zabo kure kandi bikagira ingaruka ku nyungu z'ikigo.

    Ati 'Icyo gukora ni ugushyira imbaraga mu ikoranabuhanga kuko byinshi ni ho ubu bikorerwa.Tugiye kongeramo imbaraga tuzane byinshi byiza kugira ngo tubone umusaruro mwiza.'

    Kuri ubu SanlamAllianz General Insurance, ikorana n'abahuza barenga 14 ku isoko ryabo n'aba-agent barenga 345, akaba ari bo bagira uruhare rungana na 60% ku nyungu y'iki kigo.

    Kimwe mu byo Banki Nkuru y'u Rwanda ishishikariza abari mu rwego rw'ubwishingizi harimo guhanga udushya mu ikoranabuhanga [insurtech].

    Ibi bisaba gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo urwego rw'ubwishingizi rurusheho gutera imbere no kujyana n'igihe, havugururwa uburyo bw'ubwishingizi butandukanye harimo kugurisha ubwishingizi, uburyo bwo gukemura ibibazo bishingiye ku bwishingizi, imicungire y'ibigo by'ubwishingizi, gutanga serivisi zinoze ku bakiliya no gusuzuma ibyateza ingorane.

    Hari kandi kubashishikariza gushyiraho na gahunda zishyigikira politiki y'igihugu y'ikoranabuhanga mu by'imari [fintech] no guteza imbere imikoranire hagati y'inzego za Leta n'abikorera.

    Uru rugaga ruhuriza hamwe abari mu rwego rw'ubwishingizi bo mu Karere, hakareberwa hamwe ibibazo biri muri uru rwego n'uko byabonerwa umuti

    Iyi nteko rusange yari yitabriwe n’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, yavuze ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga ryo kurinda amakuru y'ibigo by'ubwishingizi n'abakiliya babyo

    Umuyobozi Ushinzwe Ishami rya Politiki n'Amategeko y'Urwego rw'Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda, Nsengiyumva Bernard, yagaragaje ko hakwiye kubakwa ikoranabuhanga rihuza abahuzi mu bwishingizi n’ibigo by'ubwishingizi

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri SanlamAllianz General Insurance, Ngoga Alain, yagarageje ko abahuza mu bwishingizi ari ingenzi kuko batanga umusanzu mu kugeza serivisi zabo kure

    Muri iyi nteko hagiye haba ibiganiro bitandukanye

    Iyi nteko rusange yabereye kuri Classic Lodge mu Karere ka Musanze

    Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, ageza ijambo ku bari bitabiriye ibirori byo gusoza iyi nteko rusange

    MUA Insurance Rwanda ni yo yateye inkunga ibirori byo gusoza inteko rusange ya gatatu ya RIBA

    Nkusi Arthur yari umuhuza w’amagambo

    Ku mugoroba wo gusoza iyi nteko rusange abari bayitabiriye bari baserutse mu myambaro gakondo itandukanye igaragaza umuco Nyafurika

    Dj Ira ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye inteko rusange ya RIBA

    Amafoto: Shumbusho Djasiri, Munyemana Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/riba-yijeje-umusanzu-mu-kubaka-ikoranabuhanga-ryo-kurinda-amakuru-y-abakenera

  • Nyanza: Birakekwa ko yacunze umugore we atarabutse ahita yimanika arapfa – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 16 Nzeri 2024, ubwo Hakizimana wakomokaga mu Karere ka Huye, wari ucumbikanye n'umugore mu rugo rw'uwitwa Dusenge Pascal, yagaragaraga mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

    Bivugwa ko umugore we yazindutse agiye kureba undi mugore mugenzi we ngo bajyane gusenga. Nyuma rero, ngo yatunguwe no kugaruka kwitegura agasanga umugabo we yakinze inzugi zose, maze akomanze ngo amukingurire yumva ntiyitaba, ahita ahamagara abaturanyi be, baje bica idirishya basanga amanitse mu mugozi.

    Umugore wa nyakwigendera Hakizimana, yavuze ko nta kibazo bari bafitanye, akaba nawe yibaza icyamuteye kwiyambura ubuzima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko koko Hakizimana yapfuye mu buryo butunguranye.

    Ati 'Umugore we yari yagiye kureba mugenzi we ngo bajye mu masengesho, asiga avuganye neza rwose n'umugabo we ndetse ko asanga nawe yamaze kwitegura ngo bajyanye. Nyuma, agarutse asanga inzugi zose umugabo we yazidanangiye, nyuma yo guca idirishya rero, basanga uwo umugabo amanitse bisa nk'aho yiyahuye.'

    Nyakwigendera nta mwana yari yarabyaranye n'umugore asize, ndetse nta n'isezerano bari bafitanye.

    Kuri ubu, umurambo wa Hakizimana washyinguwe aho yavukaga mu Karere ka Huye, ukuwe ku Bitaro by'Akarere bya Nyanza, aho wari wajyanywe gukorerwa isuzuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-birakekwa-ko-yacunze-umugore-we-atarabutse-ahita-yimanika-arapfa

  • Yafatanywe amacupa 1000 ya Baby Oil, ingwat… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo FBI ifatanyije n’abashinzwe umutekana w’imbere mu gihugu ba Homeland Security, bataye muri yombi umuraperi akaba n’umushoramari Sean Combs wagiye amenyekana ku mazina menshi arimo Puffy Daddy, P.Diddy, Diddy, Brother Love n’andi menshi.

    Uyu mugabo yasanzwe muri Hoteli yarimo i New York ahita ajyanwa gufungirwa ku biro bya FBI biherereye i Manhattan. Yatawe muri yombi mu gihe hashize iminsi ajyanwa mu nkiko n’abagore bagera ku 8 bamureze mu bihe bitandukanye bavuga ko yabafashe ku ngufu. 

    Mu bindi byaha Diddy ashinjwa harimo gufata ku ngufu, gucuruza abakobwa, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, kunywesha ku gahato ibiyobyabwenge yahaga abakobwa n’ibindi.

    Mu masaha macye ashije ni bwo Diddy yahagaze bwa mbere mu rukiko aho yanasabye ko yaburana afunguye bakabimwangira. Aha ni naho havugiwe byinshi mu byo ashinjwa ndetse hanatangajwe ibintu byatangaje benshi byasanzwe mu nzu ye ubwo yasakwaga.

    1. Ingwate yatanze yabaye imfabusa

    Uyu muraperi uhagarariwe n’umwavoka witwa Marc Agnefilo, yasabye urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze. Yanatanze ingwate ya Miliyoni 50 z’Amadolari [ararenga Miliyari 66 Frw] ngo arekurwe gusa ntabyagira icyo bimufasha kuko urukiko rwayanze bitewe n’uko akurikiranyweho ibyaha bikomeye ndetse umucamanza yavuze ko hari impungenge z’uko yahita ahunga.

    2. Ni ibiki byasanzwe mu nzu ye ubwo yasakwaga

    Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ‘Homeland Security’ basatse inzu ze ebyiri, iherereye i Los Angeles n’indi iherereye i Miami. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso.

    Icyakoze iki gihe ubwo izi nzu za Diddy zasakwaga ntabwo higeze hatangazwa ibyo bamusanganye dore ko mu mashusho n’amafoto yafashwe polisi yagaragaraga itwaye ibikarito byinshi yakuye mu nzu za Diddy.

    Ubu rero nibwo hatangajwe ibyo basanze mu nzu ze nk’uko Damian Williams umushinjacyaha mukuru wa New York yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko hari ibyo atari buvuge bitewe n’iperereza rigikorwa.

    Gusa yakomoje ku bindi birimo imbunda zitabaruye basanze mu nzu ze, ibiyobyabwenge birimo Cocaine n’ibibini bya Narcotics. Ikindi gitangaje basanze mu nzu ya Diddy ni amacupa 1000 ya ‘Baby Oil’ benshi bita ‘Lubricants’ yifashishwa mu mibonano mpuzabitsina.

    Damian Williams yavuze ko batunguwe cyane no kubona aya macupa yose ari mu nzu ya Diddy hakibazwa inshuro yaba akora imibonano mpuzabitsina ku buryo yatunga aya macupa menshi. 

    Yavuze ko byabaye ikimenyetso ndakuka ku byo ashinjwa ko yakoreshaga ibirori by’ubusambanyi aho yazanaga abakobwa akabasindisha hanyuma akabategeza abagabo babasambanya ku gahato.

    Yakomeje avuga ko izi ‘Baby Oil’ kandi ari ikimenyetso cyerekana ko Diddy yari yaragize umwuga ibi bikorwa byo gusambanyisha abakobwa ku bagabo bakamwishyura. 

    Ni mu gihe Marc Agnifilo uri kuburanira Diddy yabwiye itangazamakuru ko ari uburenganzira bwe kuba yatunga amacupa menshi ya Baby Oil ndetse ko ntawe ushinzwe kumenya ibijyanye no gutera akabariro kwe.

    3. Yahabwa ikihe gihano igihe ahamwe n’ibyo ashinjwa

    Mu birego ashinjwa bikomeye harimo ubujura bw’imbunda (Rackeetering) yahanishwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe nacyo. Ahamwe n’icyaha cyo gucuruza abakobwa (Sex Trafficking) yahanishwa igifungo cy’imyaka 15.

    Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gutwara abakobwa akoresha ubusambanyi abakuye mu gace kamwe abajyana mu kandi (Transportation for Prostitution), yahanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.

    4. Yahamagaye kuri telefone inshuro 54 ku munsi asaba umuntu kutamushinja

    Kugirango usobanukirwe neza ibi nyemerera ngusubize inyuma, mbere Diddy yashinze itsinda yise ‘Diddy Dirty Money’ ryari rigizwe nawe hamwe n’abandi bakobwa babiri, harimo Kalenna Harper hamwe na Dawn Richard uherutse kumushinja ko yamuhohoteye.

    Iri tsinda rya Diddy ryamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Coming Home’, ‘Good Morning’ n’izindi. Uyu Dawn Richard niwe yherutse kumujyana mu nkiko aho yavuze ko uyu muraperi yajyaga amuhohotera ndetse atanga umutangabuhamya we ko ari Kalena Harper babanaga mu itsinda ko ariwe wakunze kubona ibyo Diddy yakoraga.

    Ibi nibyo byatumye ku wa Kabiri w’icyumweru gishinze Diddy ahamagara kuri telefone Kalenna inshuro 54 agira ngo amusabe ko ataba umutanga buhamya mu rubanza rwe. Uyu Kalenna Harper yabwiye urukiko ko Diddy yamubwiye ko natagira icyo avuga aramuha icyo ashaka cyose.

    Ibi ni bimwe mu byamenyekanye ku munsi wa mbere Diddy yitabye urukiko. Ntiharatangazwa itariki urubanza ruzaba gusa uyu muraperi azaburana afunze.

    Diddy yatanze ingwate ya Miliyoni 50 z’amadolari ngo aburane afunguwe urukiko rurabyanga

    Ubwo bamusakaga bamusanganye amacupa 1000 ya ‘Baby Oil’ yifashishwa mu busambanyi hamwe n’ibiyobyabwenge

    Ibihano yahabwa igihe ahamwe n’ibyo ashinjwa harimo n’igifungo cya burundu

    Yahamagaye Kalenna kuri telefone inshuro 54 ku munsi umwe amusaba ko atazamushinja mu rukiko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146955/yafatanywe-amacupa-1000-ya-baby-oil-ingwate-yatanze-barayanga-byinshi-ku-ifungwa-rya-p-did-146955.html