Blog

  • Diplomat agiye kwitabaza amategeko nyuma yit… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yagaragaje ko yatunguwe n'itsinda ryitwa Wakadinali [Ronge Rende] ryo muri Kenya ryasubiyemo indirimbo ye.

    Iri tsinda ryafashe amwe mu magambo ari mu ndirimbo ye yise 'Nyirurwanda' iri kuri Album ye 'Fasassie Vol.2' bakoramo indirimbo nshya bise 'Jathum' iri mu zigize Album yabo bise 'The Rong Don II'.

    Diplomat avuga ko bitangaje ukuntu mu bindi bihugu iyo umuhanzi 'ashishuye' indirimbo y'abandi, abantu bamukomera amashyi, ariko byagera mu Rwanda Isi ikabota.

    Ati 'Icurangire sha! Mushishura indirimbo zacu bakabashima cyane naho twe iyo tubikoze badukurikiza imijugujugu myinshi n'amahiri.'

    Diplomat yagaragaje ko uko byagenda kose hari ingaruka zizagera kuri iri tsinda. Yasobanuye ko iyi ndirimbo yasubiwemo ari iye bwite, kandi mu buryo bw'amajwi yakozwe na Producer Trackslayer.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Diplomat yavuze ko umwe mu bafana be ariwe wamubwiye ko hari umuhanzi yumvise wasubiyemo indiirmbo ye.

    Ati 'Ni umwe mu bahanzi bazwi muri Kenya. Ni umufana wanyoherereje 'Video' ari nayo nashyizeho uyu munsi ku rubuga rwanjye rwa Instagram.'

    Diplomat yavuze ko kenshi usanga abahanzi badafite ubumenyi mu bijyanye no kuba barengera umutungo bwite mu by'ubwenge, ari nayo mpamvu  agiye gutangira inzira yo kumenya amategeko, kugira ngo abashe kurengera ibihangano bye.

    Ati 'Abahanzi ntabwo tuba dufite ubumenyi bw'ibyo bintu (amategeko), ndareba abajyanama kubera ko ni njye usanzwe wifasha mu muziki. Ingingo zimwe na zimwe ntafiteho ubumenyi ngerageza gushaka inshuti zanjye zibifiteho ubumenyi.'

    Akomeza ati 'Nkamenya uko nitwara mu bibazo bimwe na bimwe bigira ingaruka ku muziki wanjye. Ni ugushaka ubumenyi mu bijyanye na 'Copyright' byumwihariko mu muziki, nkaganira n'abasanzwe bari muri ibi by'umuziki.' 

    Iyi ndirimbo bise ‘Jathum’, itsinda rya Wakadinali ryayikoranye na Katapilla ndetse na Hassano, isohoka muri Nyakanga 2024. Iri mu rurimi rw’Igiswahili, ariko yumvikanamo amagambo ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda ahuye neza n’ayo Diplomat yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Nyirurwanda’.

    Wakadinali riri mu matsinda akomeye mu gihugu cya Kenya akorera umuziki mu Mujyi wa Nairobi mu Burasirazuba bw'igihugu. 

    Ryibanda cyane ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop, ndetse rigizwe n'abahnyamuziki batatu barimo: Scar, Domani, ndetse na Sewer Sydaa.

    Ryatangiye ku mugaragaro mu 2003. Mu 2007, ryasohoye Album bise 'Mirenga' yaciye ibintu.

    Diplomat yatangaje ko agiye kuyoboka inzira y'amategeko nyuma y'uko indirimbo ye ikoreshejwe n'abanya-Kenya kuri Album yabo
    Diplomat yavuze ko iyo abahanzi nyarwanda 'bashishuye' bakirizwa induru, nyamara mu bindi bihugu biraba abantu bagatuza

    Wakadinali riri mu matsinda akomeye muri Kenya, ndetse bakoranye indirimbo n’abarimo Khaligraph Jones

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO 'JATHUM' IRIMO AMAGAMBO DIPLOMAT YIFASHISHIJE MU NDIRIMBO YE

     

    KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO 'NYIRURWANDA' YA DIPLOMAT

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO WAKADINALI BAKORANYE NA SUZANNA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146980/diplomat-agiye-kwitabaza-amategeko-nyuma-yitsinda-ryo-muri-kenya-ryifashishije-indirimbo-y-146980.html

  • Amavubi yahiriwe n’ukwezi kwa Kanama #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ni nyuma yo kunganya na Libya ndetse na Nigeria mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

    Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024 aho u Rwanda rwisanze ku mwanya w’130 ruvuye ku mwanya w’131 ku Isi no ku mwanya wa 37 muri Afurika.

    Uru rutonde rusohotse nyuma y’uko tariki ya 4 Nzeri rwanganyije na Libya 1-1 mu gihe tariki ya 10 Nzeri yanganyije na Nigeria 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.

    Muri Afurika, Maroc ni yo iyoboye iri ku mwanya wa 14 ku Isi, Sénégal iri ku mwanya wa 21, Misiri ku mwanya wa 31, Côte d’Ivoire ku mwanya wa 33 na Tunisia ku mwanya wa 36.

    Nta mpinduka zabaye mu myanya 10 ya mbere ku Isi. Argentine, u Bufaransa, Espagne, u Bwongereza, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi, Portugal, Colombia n’u Butaliyani.

    Amavubi yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yahiriwe-n-ukwezi-kwa-kanama

  • Young Grace yakiriwe i Dubai mu gitaramo cyah… – #rwanda #RwOT

    Yageze muri uriya mujyi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024. Wabaye umunsi udasanzwe kuri we kuko byahuriranye n'umunsi yizihiza isabukuru y'amavuko, ndetse yasohoye ifoto afashe indabo yahawe asaba abantu kumushyigikira. Ati 'Isabukuru nziza kuri njye.'

    Akigera i Dubai, Young Grace yakiriwe n'ababarizwa muri Sosiyete ya 'Agakoni' yamutumiye muri iki gihugu.

    Ni ubwa mbere, Young Grace agiye gutaramira i Dubai nyuma y'imyaka irenga 10 ari mu muziki, azaba abisikanye n’umuraperi P-Fla. Ndetse, mu bihe bitandukanye yakoze indirimbo zafashije benshi kwiyumvamo Hip Hop, kandi ibihangano bye byatinyuye benshi mu bakobwa kwinjira mu muziki.

    Ni umwe mu bakobwa bacye bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars. Kandi, yagaragaje ko umuhanzi wo mu Ntara ashobora gukora umuziki nyiramubande zikumvikana mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu mugore wakuriye ku Gisenyi mu Karere ka Rubavu, mu myaka 10 ishize yashyize imbaraga mu muziki, bituma ibihangano bye byumvikana i Kigali. Bitandukanye n'imyumvire yari iriho, y'uko umuhanzi wese agomba kuba ava i Kigali.

    Azataramira abakunzi be, ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, ndetse ageze kure imyiteguro ari nako ashaka ibyangombwa bizamufasha kujyayo. Azahurira ku rubyiniro na Ice The Rapper, Skipado Di Satta ndetse na Hiriri Koco.

    Young Grace aherutse kubwira InyaRwanda, ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be i Dubai, kandi azatanga umusogongero wa Album ye ya Gatatu muri iki gitaramo mu rwego rwo kuyiteguza, kuko ateganya ko izasohoka muri uyu mwaka.

    Ati 'Niteguye neza rwose ntakibazo, ndavuga ko ngeze kure ikorwa ry'iyi Album ya Gatatu, kandi abakunzi banjye ba Dubai nzabasogongezaho.'

    Batman wateguye iki gitaramo, yavuze ko yahisemo Young Grace ‘kubera ko abakunzi ba Hip Hop hano i Dubai barabinsabye’ kandi ‘afite abakunzi benshi be hano’. Ati “Ndatekereza bazaryoherwa kurushaho. Bakunze gutaramirwa n’abagabo, ariko ubu noneho hajemo n’igitsinagore, urumva ko bizagenda neza.”

    Uyu muraperi yari amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n'ibikorwa yashoyemo imari birimo ubuhunzi n'ibindi byamwinjiriye agatubutse.

    Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse aherutse kubwira InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n'ibigezweho.

    Yavuze ko iyi album ye izaba yihariye kandi izaba 'itandukanye kure na Album zabanje'. Yumvikanisha ko abazumva iyi Album bazayumva 'Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa'.

    Grace wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Ataha he', avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri uyu mwaka. Ati 'Album ndacyari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.'

    Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwitaka n'ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.

    Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise '20à22ans' ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y'iriya myaka.

    Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n'abahanzi barimo Bull Dogg, Ama G The Black, Marina, Aime Bluestone, Lil G n'abandi.

    Young Grace asobanura ko kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku bikorwa by'ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru, ibirayi ndetse n'ibisheke. Ati 'Yego! Nabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya ubuhinzi n'umuziki).'

    Imyaka 13 irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo binyuranye birimo nka Salax Awards n'andi marushanwa akomeye.

    Muri iki gihe, afite ikiganiro akora yise 'Single Mother Vibes' anyuza kuri shene ye Youtube, kivuga ku buzima bw'umubyeyi urera umwana wenyine.

    Ubwo yatangizaga iki kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba 'Single Mother' kudatakaza ibyiringiro by'ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo.

    Young Grace yamaze kugera mu Mujyi wa Dubai aho ategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 

    Young Grace yagaragaje ko yageze i Dubai ku munsi yizihirizaho isabukuru y'amavuko

    Ni ubwa mbere, Young Grace azaba ataramiye mu Mujyi wa Dubai. Yatumiwe na sosiyete 'Agakoni' isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DANGEROUS' YA YOUNG GRACE


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146973/young-grace-yakiriwe-i-dubai-mu-gitaramo-cyahuriranye-nisabukuru-ye-amafoto-146973.html

  • Mperuka kuvugana na we hashize umwaka – Munyakazi Sadate ku kwanga kwitabira inama, ibyo kongera kuyobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate yarahiye ko adashobora kongera gusubira mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko yiteguye gushyigikira umuyobozi wese uzajyaho, ubufasha bwose yifuza abufitiye ubushobozi akaba azabumuha.

    Ibi uyu mugabo yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo amatora ya Komite Nyobozi ya Rayon Sports abe, ni nyuma y’uko uwari umuyobozi wa yo Cpt (Rtd) Uwayezu Jean Fidele.

    Abajijwe niba aramutse asabwe kugaruka ku buyobozi cyangwa abakunzi ba Rayon Sports bakamwereka ko bamukeneye yiteguye kuba yakwemera kugaruka, yavuze ko bitashoboka bitewe n’izindi nshingano ariko azafasha uzatorwa wese.

    Ati “ntabwo bishoboka ko nagaruka kuyobora Rayon Sports. Si uko nyanze ahubwo mfite ibintu byinshi bintwara umwanya ku buryo bitakunda, uwo ari we wese uzatorwa niteguye kumushyigikira.”

    Munyakazi kandi yahakanye ko atigeze yanga kwitabira inama iheruka guhuza abahoze bayobora Rayon Sports biga uko bafasha iyi kipe mu mikino ibiri iri imbere ya Gasogi United na Rutsiro.

    Ati “Iyo nama sinanze kuyitabira kuko nta muntu wampamagaye niba hari uwababwiye ko yantumiye si byo yarababeshye.”

    Bivugwa ko Dr Rwagacondo ari we watumiye iyi nama, yaba yarahamagaye Sadate akamubwira ko ari buze kumusubiza, gusa yabiteye utwatsi.

    Ati “Si byo, mperuka kuvugana na Dr Rwagacondo hashize nk’umwaka, yarimo antumira mu bukwe bw’umwana we kandi naranabutashye.”

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva mu 2019-2020, yavuyeho kubera ikibazo cy’imiyoborere asimburwa na Murenzi Abdallah wayoboye inzibacyuho yarangiye mu Kwakira 2020 ari bwo hatorwaga Uwayezu Jean Fidele uheruka kwegura.

    Yahakanye ko atazongera kuyobora Rayon Sports

    Ngo iyi nama nta muntu wigeze amutumira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mperuka-kuvugana-na-we-hashize-umwaka-munyakazi-sadate-ku-kwanga-kwitabira-inama-ibyo-kongera-kuyobora-rayon-sports

  • Mbagaruye bari barahunze imyaka 4 yose – Mu mvugo ikakaye KNC yishongoye ku bahoze bayobora Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kumva ko bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bahuje imbaraga ngo bategure umukino wa Gasogi United, perezida w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko batamuteye ubwoba kuko bari barahunze.

    Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2024-25.

    Ni umukino perezida wa Gasogi United yagiye atangaza amagambo menshi aho yavuze ko azaba ari umwanya wo gucyura umugore wa yo Rayon Sports.

    Ni amagambo atarakiriwe neza na bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports, bihurirana n’uko Uwayezu Jean Fidele yeguye maze bajya inama yo gufasha ikipe kwitegura uyu mukino aho bakusanyije miliyoni 15 zizabafasha ku mu mukino wa Gasogi United na Rutsiro FC.

    Bamwe mu bakoze iyi nama barimo Muvunyi Paul, Gacinya Chance Denis, Dr Rwagacondo, Paul Ruhamyambuga, Me Muhirea Freddy, Gakwaya Olivier n’abandi

    KNC nyuma yo kumva ko bagarutse yavuze ko byamushimishije ariko na none bitamuteye ubwoba kuko bari bamaze igihe barahunze.

    Ati “Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw’abo bagabo.”

    Yavuze ko bashobora gusanga umupira warahindutse kuko ubu ntawatinyuka gucukura Stade Amahoro ngo arimo gutegura.

    Ati “Ubundi umupira warahindutse amayeri bari bafite yarahindutse cyane cyane muri Stade Amahoro ayo mayeri hari igihe atakora na gato, iriya Stade irimo ikoranabuhanga, reba aho umuyobozi aba yicaye, uzasakuriza umusifuzi ko n’ijwi ritamugeraho, iriya Stade rero ubwayo hari byinshi yakemuye, hari uzayiraramo se ayicukura nka bimwe nabonye byo kwirirwa bakata amatapi ya Stade?”

    Yabashimiye ko bakusanyije amafaranga yo gutera imbaraga abakinnyi kuko akunda gukina n’ikipe ifite ibyo iharanira.

    KNC yavuze ko adatewe ubwoba n’abahoze bayobora Rayon Sports

    Abahoze bayobora Rayon Sports bahuje umugambi wo gutsinda Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbagaruye-bari-barahunze-imyaka-4-yose-mu-mvugo-ikakaye-knc-yishongoye-ku-bahoze-bayobora-rayon-sports

  • APR WBBC yatsinze Kepler WBBC, ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup nyuma yo gutsinda Kepler WBBC ku manota 59-57 mu mukino w'ishiraniro wabereye muri Kigali Arena.

     

    Uyu mukino wari ufite agaciro gakomeye kuko washyiraga ikipe izatsinda mu nzira yo guhatanira igikombe na REG WBBC mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 20 Nzeri 2024.

    Kepler WBBC yatangiye umukino neza mu gace ka mbere aho yatsinze APR WBBC ku manota 13-07, ariko mu gace ka kabiri APR W BBC yagarutse ikomeye itsinda Kepler W BBC ku manota 9-12.

     

    Nubwo Kepler W BBC yageragezaga kugaruka mu gace ka gatatu itsinda amanota 20-16, APR WBBC yakomeje kwihagararaho mu gace ka nyuma itsinda ku manota 21-18, bihesha intsinzi ikipe y'ingabo z'igihugu.

     

    Mu bakinnyi bagaragaye cyane muri uyu mukino, Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC yatsinze amanota 24, ari nawe watsinze menshi muri uyu mukino. Kantore Sandra wa APR WBBC, nawe yaranzwe n'imbaraga nyinshi, atsinda amanota 19.

     

    Iyi ntsinzi yahaye APR WBBC amahirwe yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup aho izacakirana na REG WBBC mu mukino utegerejwe n'abakunzi ba Basketball mu Rwanda, uzaba ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024.

     

    Source : https://yegob.rw/apr-wbbc-yatsinze-kepler-wbbc-ikatisha-itike-yo-kuzakina-umukino-wa-nyuma-wa-rwanda-cup/

  • REG WBBC yageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu bagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG W BBC yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma wa Rwanda Cup mu cyiciro cy'abagore nyuma yo gutsinda IPRC Huye amanota 96-64, mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatatu.

    REG WBBC yerekanye ubuhanga mu mukino wose, aho yihariye agace ka mbere n'amanota 24-13, ikomeza gushimangira imbaraga mu gace ka kabiri itsinda amanota 21-10.

    Nubwo IPRC Huye yagerageje kwishyura mu gace ka gatatu ikarusha REG WBBC amanota 22-20, REG yongeye kugarura imbaraga mu gace ka nyuma, itsinda amanota 31-19, bihesha intsinzi ya nyuma y'amanota 96-64.

    Iyi ntsinzi yashyize REG WBBC mu mwanya mwiza wo guhatanira igikombe cya Rwanda Cup, aho izakina n'indi kipe yageze ku mukino wa nyuma ariyo APR W BBC yageze Ku mukino wa nyuma ikuyemo Kepler WBBC.

    Source : https://yegob.rw/reg-wbbc-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-rwanda-cup-mu-bagore-nyuma-yo-gutsinda-iprc-huye/

  • Intumwa za Zambia ziri kwigira ku Rwanda ibirimo no kurwanya ruswa – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, ni bwo iri tsinda rigizwe n'abaturutse mu Kigo cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Imishinga y'Imihanda ndetse n'abo mu Kigo Gishinzwe Ubwikorezi n'Umutekano wo mu Muhanda byo muri Zambia, ryasuye Icyicaro cy'Urwego rw'Umuvunyi.

    Urwego rw'Umuvunyi rwasobanuriye iri tsinda imikorere yarwo irimo gahunda zo kurwanya akarengane na ruswa ndetse na gahunda z'imenyekanishamutungo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y'imihanda [National Road Fund Agency] muri Zambia, Charles Kandeke, yashimye imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi avuga ko basanzwe bazi ko u Rwanda rwashyize imbere kurwanya akarengane na ruswa, ashima cyane uko yabonye igikorwa cy'imenyekanishamutungo gikorwa mu Gihugu.

    Yagize ati 'Ubundi iwacu muri Zambia ntabwo dukora imenyekanishamutungo nk'uko nabonye hano bigenda. Iwacu imenyekanishamutungo rikorwa imbere mu kigo gusa ariko byanejeje cyane kubona hano n'abayobozi bakuru bamenyekanisha umutungo wabo n'inkomoko yawo.'

    Yakomeje avuga ko 'Muri Zambia na ho biteganijwe ko mu mwaka utaha itegeko rizaba ryemejwe ku buryo igikorwa cy'imenyekanishamutungo kizajya gikorwa ku rwego rw'igihugu aho gukorwa ku rwego rw'ikigo gusa, murumva ko rero uru rugendoshuri ari ingirakamaro kuri twe.'

    Kandeke yahamije ko ashima intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu kurwanya akarengane na ruswa ndetse n'ubushake bwa politike bugaragarira mu bikorwa byo gukomeza kuba kwisonga mu gukorera mu mucyo.

    Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw'Umuvunyi, Clarisse Munezero, yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda by'umwihariko rigasura Urwego rw'Umuvunyi, agaragaza ko ari ingenzi ko imikoranire nk'iyi yakomeza gushinga imizi.'

    Yagize ati 'Turashima kuba mutekereza kugenderera u Rwanda mukamenya ibyo rukora mukamenya n'imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi. Natwe nk'Urwego hari ibyo twigiye mu mikorere y'inzego zo mu gihugu cyanyu.'

    'Nk'uko mwabibonye mu biganiro byatambutse dushyize imbere gukorera umuturage, ibyo rero ntibyagerwaho ahari akarengane cyangwa ruswa ni na yo mpamvu dufite intego ko mu mwaka wa 2050 u Rwanda ruzaba ruri ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa.'

    Ubushakashatsi bwo mu 2023 bugaragaza uko ibihugu bihagaze mu kurwanya ruswa [Corruption Perception Index 2023] bugaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere k'Iburasirazuba bwa Afurika, rukaza ku mwanya wa kane muri Afurika yose no ku mwanya wa 40 mu bihugu byose bigize Isi.

    Iri tsinda rigizwe n'abaturutse mu Kigo cya Leta Gishinzwe Gutera Inkunga Imishinga y'Imihanda ndetse n'abo mu Kigo Gishinzwe Ubwikorezi n'Umutekano wo mu Muhanda muri Zambia

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y'imihanda [National Road Fund Agency] muri Zambia, Charles Kandeke, yashimye imikorere y'Urwego rw'Umuvunyi

    Umunyamabanga Uhoraho mu Urwego rw'Umuvunyi, Clarisse Munezero, yashimye iri tsinda kuba ryaratekereje gusura u Rwanda

    Intumwa za Zambia ziri kwigira ku Rwanda ibirimo no kurwanya ruswa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intumwa-za-zambia-ziri-kwigira-ku-rwanda-ibirimo-no-kurwanya-ruswa

  • Nyanza: Ntibavuga rumwe n'ubuyobozi bwahaye rwiyemezamirimo icyemezo cyo gucukura umucanga mu mirima yabo – #rwanda #RwOT

    Ni bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kireranyana bavuga ko rwiyemezamirimo witwa Mutuyimana Joseph acukura umucanga mu mirima yabo nta masezerano y'ubugure bagiranye.

    Mukantabana Marie yagize ati “Uyu rwiyemezamirimo yaje kumbohoreza ubutaka akuramo imicanga kandi nta masezerano mfitanye na we, nta hantu muzi.'

    Kamayirese Xaverine we yauvuze ko yabajije rwiyemezamirimo impamvu amucukurira mu murima nta masezerano bafitanye akamubwira ko yabuhawe n'ubuyobozi.

    Ati 'Nkamubaza nti ese ubwo butaka wabuhawe nande? Hari amasezerano dufitanye kugira ngo ube wangira mu butaka? Ambwira ko ubwo butaka yabuhawe n'ubuyobozi.'

    Mutuyimana Joseph uvugwaho kwigabiza ubutaka bw'abaturage yabwiye Flash FM ko ahantu hose acukura umucanga afite amasezerano y'ubugure.

    Ati 'Nta muntu nigeze ntwarira umucanga, nta n'uwo nize nsaba uruhushya ngo arunyime kuko mfitanye amasezerano y'uko nabaguriye.'

    Mutuyimana avuga ko aba baturage bageze no mu karere kagasanga amasezerano ahari, ibyo bavuga ari ibinyoma.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko uyu Rwiyemezamirimo yerekanye amasezerano y'ubugure n'abaturage barayemera.

    Ati 'Icyangombwa hari aho twagitanze kuri uwo Mutuyimana [Joseph] kubera ko yari afite amasezerano yose.'

    Meya Ntazinda yahamije ko amasezerano y'ubugure hagati y'abaturage na Mutuyimana ahari uretse ko hari abaturage bagurishije inshuro ebyiri n'abantu batandukanye. Rwiyemezamirimo wa kabiri we uvuga ko hari aho yaguze yasabwe kwishyuza abo baguze.

    Ati 'Hari abayemera, hari n'abatayemera ariko bigaragara ko bayasinyanye kuko tujya kumuha icyangombwa twayagendeyeho kandi abaturage baranayemera. Gusa hari aho ataguze, twamusabye ko atahakoraho igihe cyose ataravugana na banyiraho.'

    Uyu muyobozi asaba abaturage kwirinda kugirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bashya kandi ayo bagiranye n'aba mbere akiri gushyirwa mu bikorwa kuko bikurura amakimbirane.

    Hari abaturage bavuga ko abacukura umucanga mu murima wabo nta masezerano bafitanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ntibavuga-rumwe-n-ubuyobozi-bwahaye-rwiyemezamirimo-icyemezo-cyo