Blog

  • Gasogi ni ikipe isanzwe nta gitutu yadushyiraho – Bugingo Hakim wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim yavuze ko Gasogi United ari ikipe isanzwe itabatera ubwoba.

    Ni nyuma y’uko perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yavuze ko ku wa Gatandatu bazatsinda Rayon Sports cyane ko yabaye umugore wa yo.

    Bugingo Hakim ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira wahoze akinira Gasogi United yavuze ko ari umukino usanzwe bawiteguye neza.

    Ati “Ni umukino twiteguye neza, ni umukino wavuzweho byinshi ariko tuwufata nk’usanzwe.”

    Yakomeje avuga ko nk’umuntu wayikiniye abwira bagenzi be ko ari ikipe isanzwe itabashyira ku gitutu.

    Ati “Icyo nabwiye bagenzi banjye ni uko Gasogi United ari ikipe isanzwe itadushyira ku gitutu nk’ikipe nkuru.”

    Yijije abakunzi b’iyi kipe ko bazatsinda uyu mukino 100%, abasaba kuzaza kubashyigikira ari benshi.

    Bugingo Hakim yavuze ko Gasogi United ari ikipe isanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gasogi-ni-ikipe-isanzwe-nta-gitutu-yadushyiraho-bugingo-hakim-wa-rayon-sports

  • Kamonyi: Nujya ubona ibidukikije byangirika, jya umenya ko barimo kwangiza inshuti yawe ikomeye-V/Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uzziel Niyongira yasabye, Abaturage, Abayobozi batandukanye mu Karere kutarebera no kudaceceka igihe hangizwa Ibidukikije, by'umwihariko Amashyamba, igihe hatemwa ibiti. Yagize ati' Ibidukikije ni inshuti yaburi wese'.

    Uzziel Niyongira, ibi yabibwiye aba bayobozi ndetse na bamwe mu baturage ubwo bari mu nama ku biro by'Akarere bicaye barebera hamwe ibimaze gukorwa mu kiswe Green Amayaga, ahatewe Amashyamba hagamijwe gusubiranya Urusobe rw'Ibinyabuzima muri iki gice, aho Imirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka na Rugalika ariyo yarebwaga n'ibikorwa byagutse bya Green Amayaga.

    Bamwe mu bitabiriye iyi nama.

    Baba Abayobozi b'Imirenge ine yakorewemo ibi bikorwa, baba Abagoronome na ba Veterineri bayikoreramo, baba ba Gitifu b'Utugari na ba Sedo babo, baba bamwe mu Nkeragutabara ndetse na bamwe mu baturage bo muri iyi Mirenge, basabwe kuzirikana ko nta n'umwe wemerewe kwangiza ibidukikije, nta wemerewe gutema igiti na kimwe atabisabiye uruhushya ngo aruhabwe, ko ibitandukanye n'ibyo bihanirwa.

    Visi Meya Uzziel, yibukije buri wese ko ntawe ukwiye kubona Igiti gitemwa ngo yumve ko nta kibazo kuko Ubutayu ndetse n'imihindagurikire y'Ikirere itewe n'iyangizwa ry'ibidukikije nta n'umwe ingaruka zije zasiga. Ati' Tudahagurutse ngo Ibidukikije tubirengere, Ingaruka zizagera kuri buri wese'. Akomeza ati ' Igituma waba ushinzwe urwego ariko nti wumve ko Ibidukikije ari ubuzima ni iki?'.

    Visi Meya Uzziel Niyongira.

    Yasabye buri wese witabiriye iyi nama, ati' Turashaka kugirana namwe Igihango kivuga ngo' IBIDUKIKIJE NI INSHUTI YA BURI WESE, NUJYA UBONA IBIDUKIKIJE BYANGIRIKA JYA UMENYA KO BARI KWANGIZA INSHUTI YAWE IKOMEYE''.

    Mu mvugo yumvikanisha ububi bwo kwangiza ibidukikije, by'umwihariko kubatwika amashyamba, Uzziel yavuze ko ibyo ari Ubugome bubi cyane. Ati' Iyo umuntu atinyutse gutwika Hegitari y'ishyamba aba aziko bizagenda bite? Uwo muntu ni umugome cyane ndetse birenze uko umuntu abitekereza'.

    Green Amayaga iri kugana ku musozo w'ibikorwa byayo, irasiga nkuru ki mu Mayaga?

    Nkuko Uzziel Niyongira yabibwiye intyoza.com, yagize ati' Ni inkuru nziza y'uko bigaragara ko Amayaga azongera agatoha kuko ariyo ntego y'uyu mushinga'. Akomeza avuga ko umuntu wese yaba ugenda, anyuze mu mayaga abona ko urusobe rw'ibidukikije bihakenewe, Amashyamba, ko ibiti bihari kuko hashyizwe imbaraga mu kubitera, bitandukanye no mu bihe byashize aho wasangaga imisozi yambaye ubusa.

    Yashimangiye ko ubuyobozi butazigera na rimwe bwihanganira uwo ariwe wese uzitambika imbere y'ibikorwa bya Green Amayaga agamije kwangiza ibidukikije. Yibukije ko kwangiza ibidukikije, gutwika Amashyamba ari ugutwika amafaranga y'Igihugu aba yabitanzweho, ari ukwangiza no kudaha agaciro imbaraga zabikoze.

    Visi Meya Niyongira Uzziel, avuga ko intego ya mbere y'iyi nama yari ukuganira no kumvikana uburyo bwo kurinda no kubungabunga Ibidukikije kuko ari Inkingi ya mwamba mu iterambere rirambye, ko kandi hatariho ukubungabunga Ibidukikije n'ubuzima bugenda bwangirika. Asaba buri wese uhereye ku Isibo, Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, ndetse n' Inzego zose kumva neza igikorwa kijyanye no kubungabunga Ibidukikije, buri wese akumva ko bimureba akarwanya ababyangiza. Ati ' Umuntu wese ubonye ushaka kwangiza ibidukikije, utemye igiti…, atange amakuru, we ubwe abe yabikumira, ariko ibyo adashoboye atange amakuru'.

    Nk'uko Uzziel Niyongira abivuga, gahunda ya Green Amayaga ni umushinga wa Leta y'u Rwanda yageneye Akarere ka Kamonyi ibinyujije mu kigo cyayo cya REMA kita ku bidukikije, iza ije gukemura ibibazo byari bikomeye byagaragaraga muri iki gice cy'Amayaga kigizwe n'Umurenge wa Mugina, Nyamiyaga, Rugalika na Nyarubaka. Ni mugice cyarimo izuba ryinshi, bikagenda bigaragara ko ikijyanye n'ibiti, Amashyamba birimo gucika bitewe ahanini n'izuba ryinshi ndetse n'abangizaga bike mu bidukikije byari bihari. Ni umushinga waje kuba igisubuzo, aho hatewe ibiti birimo n'ibivangwa n'imyaka, iby'Imbuto, hacukurwa Imirwanyasuri, hatangwa Imbabura zifasha mu kurondereza ibicanwa, ariko kandi bamwe mu baturage banahabwa amatungo magufi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/19/kamonyi-nujya-ubona-ibidukikije-byangirika-jya-umenya-ko-barimo-kwangiza-inshuti-yawe-ikomeye-v-meya-uzziel/

  • Uko Joackiam Ojera wababaje Aba-Rayon yatekeye umutwe Police FC #rwanda #RwOT

    Police FC imeze nk’iyamaze kwihanagura ko itazakoresha Joackiam Ojera mu mwaka w’imikino 2024-25 nubwo bari bamuguze akanabasinyira.

    Uyu rutahizamu w’umugande amaze kugaragara nk’umukinnyi ufite udashobotse mu bijyanye no guhinduranya amakipe. Ubwo yongeraga amasezerano muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2023-24, yakinnye amezi 6 gusa.

    Bigeze muri Mutarama 2024 asigaje amezi 6 gusa, yababwiye ko afite ikipe yo mu Misiri ya El Mokawloon SC imwifuza ko bamureka akagenda.

    Rayon yabanje kwanga kuko yari ikimukeneye ariko we aza no kuyibera umunyakuri ayibwira ko n’iyo bamugumana ntacyo azabamarira.

    Mu gihe bari bakiri muri ibyo, baje kumenya ko yamaze gusinyira Police FC imbanziriza masazerano ndetse hari na miliyoni 10 bamuhaye, shampiyona yarangira akaba yahita ayerekezamo.

    Rayon Sports yaje gusanga itamugumana kuko n’ubundi yazabahombera akagendera ubuntu bahitamo kumugurisha mu Misiri.

    Ubwo yagendaga muri Mutarama 2024 yabwiye Police FC ko nta kibazo kirimo kuko yasinye amezi 6 gusa, azaza gukinira Police FC mu mwaka w’imikino utaha (2024-25).

    Gusa uko iminsi yicumaga niko uyu mukinnyi yagendaga ahindura intekerezo ndetse kugeza aho yasabye Police FC kuyisubiza amafaranga ariko ikanga ikavuga ko imukeneye.

    Ubwo Police FC yiteguraga umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup na CS Constantine yo muri Tunisia, CIP Claudette Umutoni akaba umunyabanga wa Police FC yavuze ko impamvu Ojera atari ku rutonde rw’abakinnyi yatanze muri CAF ari uko azaboneka nyuma ya shampiyona yo mu Misiri yarangiye mu kwa 8, icyo bari bagikina.

    Yagize ati “Ojera aracyakina shampiyona mu Misiri, izarangira mu kwa 8 mu matariki cumi na, bivuze ko adashobora gukina uriya mukino wenda ashobora gukina umukino wo kwishyura. Ntabwo yajya kuri ruriya rutonde kuko dukenera ibyangombwa bitandukanye nk’urupapuro rumurekura rero agikina ntabwo twashyiramo ibyo byose, ariko iyo dukinnye umukino wa mbere baduha umwanya wo gushyiramo abandi bakinnyi mu gihe tugiye gukina umukino kwishyura.”

    Shampiyona yaje kurangira ndetse Ojera yaje no mu Rwanda, gusa ntabwo aratangira akazi muri Police FC.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Ojera yahishe Police FC ko mu masezerano yasinye muri El Mokawloon harimo ingingo zigaragaza uburyo niyitwara neza azahita yongera amasezerano y’umwaka bidasabye ibindi biganiro.

    Police FC ntabyo yari izi, yo yari izi ko ari amezi 6 gusa. Iyi kipe yanagerageje gusabira uyu mukinnyi ITC (International Transfer Certificate) kugira ngo abe yakwimurwa muri shampiyona ya Misiri aza mu yo mu Rwanda ntibyakunda ari nabwo yahise imenya ko Ojera akiri umukinnyi wa wa El Mokawloon kuko bumvikanye ko asinye amezi 6 ariko ashobora kongerwa bidasabye ibindi biganiro mu gihe yaba yitwaye neza.

    Kuri Police FC bivugwa ko igikurikiyeho ari ukureba uburyo uyu mukinnyi yabasubiza amafaranga bamuhaye kuko nta yandi mahitamo bafite.

    Ojera biragoye yazakinira Police FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-joackiam-ojera-wababaje-aba-rayon-yatekeye-umutwe-police-fc

  • Abatunganya imisatsi n'ubwiza bagiriwe inama yo gushaka impamyabushobozi hakiri kare – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri uyu wa 18 Nzeri 2024 ubwo bari mu mahugurwa agamije kubigisha uburyo barushaho kunoza imirimo bakora kinyamwuga, kwigishwa amategeko abagenga ndetse no kwigishwa uburyo bacunga umutungo.

    Ni amahugurwa yateguwe n'Ihuriro ry'Abakora umwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza ku bufatanye na Kaminuza ya Kigali yigenga, ULK , Umujyi wa Kigali n'ikigo cy'igihugu gitsura ubuziranenge (RSB).

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abakora Umwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza, Ndayizigiye Gervais, yavuze ko ubu ari cyo gihe ngo abakora uyu mwuga bagire icyerekana ko babyize.

    Ati “Hari abamaze igihe kinini bakora uyu mwuga batarabyize. Abo turabasaba ko bajya kwihugura amezi make bagahabwa impamyabushobozi kugira ngo ibyo bakora birusheho guhabwa agaciro.'

    Ndayizigiye yavuze ko ababarizwa mu mwuga wo gutunganya imisatsi n'ubwiza bari bakeneye amahugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa amategeko agenga iyi mirimo kugira ngo akajagari karimo gashire ndetse barusheho gukora kinyamwuga.

    Ati 'Ni kenshi tugenda twakira abakiliya batubwira ko hari za 'Salons' bajyamo bagasanga nta suku irimo ihagije, rimwe na rimwe bakanahandurira indwara zitandukanye kubera ibikoresho bakoresha batabigirira isuku ihagije.'

    Ndayizigiye yavuze ko ihuriro riteguye gufasha abadafite ibikoresho bihagije binyuze mu kubakira inguzanyo muri banki, kugira ngo babashe kubigura ariko bubahirize amabwiriza.

    Bamwe mu bitabiriye amaguhurwa bafite 'Salon de Coiffure' bakaba banakora ibijyanye nayo, bagaragaje ko bayishimiye, kuko hari byinshi bamenye batari bazi kandi ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

    Uwiduhaye Aimée Mireille ukora umwuga wo gutunganya imisatsi ndetse n'ubwiza akaba n'umwarimu wabyo, yavuze ko ari byiza ko abakora uyu mwuga batarabyize bajya mu mashuri abyigisha akabahugura kuko hari n'ibindi byinshi bungukiramo.'

    Ati 'Iyo uciye mu ishuri hari byinshi wunguka birenze kumenya gutunganya imisatsi cyangwa se ibindi bigendanye na Salon de Coiffure, bimwe muri ibyo ni ukumenya indimi kandi ukamenya n'uburyo ugomba kwakira abakugana n'uko ubitwaraho.'

    'Twishimiye ko twahuguwe, hari byinshi twasobanukiwe tutari tuzi, tweretswe amahirwe dufite kandi twiteguye kuyabyaza umusaruro mu gukorera hamwe.'

    Umukozi w'Umujyi wa Kigali mu ishami ry'imiyoborere, Fred Cyatura, yavuze ko hari gahunda yo gushyiraho ibigo bya TVET byigisha imyuga ndetse bakanafasha abarangije kwiga kubahuza n'abakoresha.

    Fred Cyatura yavuze ko Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyiraho ibigo bya TVET byigisha imyuga itandukanye irimo no gutunganya imisatsi n’ubwiza n’ibindi bigendanye na Salon de Coiffure

    Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunganya-imisatsi-n-ubwiza-bagiriwe-inama-yo-gushaka-impamyabushobozi-hakiri

  • Nyarugenge: Yafatanywe moto acyekwaho kwiba akayihindurira Plaque – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kigabiro, akagari ka Kamuhoza, umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, yavuze ko gufatwa kw'iyo moto byakozwe ku bufatanye bwa Polisi n'izindi nzego z'umutekano biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Yagize ati 'Iriya Moto yibwe ku itariki ya 13 Nzeri, nyirayo akimara gutanga ikirego, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw'uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n'iby'iyibwe basanga bihura, ariko yarahinduye icyapa yari ifite mbere.'

    Yakomeje agira ati 'Bamubajije aho yakuye iyo moto n'icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, niko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), moto yafatanywe isubizwa nyirayo.'

    CIP Gahonzire yashimiye abatanze amakuru yatumye iyi moto ifatwa, yibutsa abafite moto kujya baziparika ahantu bizeye ko hari umutekano, baramuka bazibwe nabwo bakihutira kubimenyekanisha.

    Yaburiye abiba n'abahinduranya nimero z'ibinyabiziga ko babicikaho burundu, kuko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza kandi ko ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage bazafatwa bidatinze bagashyikirizwa ubutabera.

    Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 276 muri iryo tegeko, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Uyu mugabo yafashwe moto yarayihinduriye ibiyiranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-yafatanywe-moto-acyekwaho-kwiba-akayihindurira-plaque

  • Ibyihariye ku Munyarwandakazi Umutoni Lisa wa… – #rwanda #RwOT

    Umutoni uri gushaka impamyabumenyi ya PhD akaba yarize no muri Kaminuza y'u Rwanda, yahawe iki gihembo na Sosiyete y'Abanyamerika y'Abenjeniyeri (American Society of Civil Engineers) ku ya 13 Nzeri uyu mwaka, abikesha kugira uruhare rukomeye mu mwuga w’ubwubatsi muri Leta ya Carolina y’epfo muri Amerika ndetse no mu bihugu bya Afurika.

    Kuba yahawe igihembo cy’umwubatsi mwiza w’umwaka wa 2024, Umutoni yavuze ko atabyishimira nk’umusaruro w’imbaraga ze gusa, ahubwo abifata nk’amahirwe yahawe yo gutera umwete abubatsi b’igihe kizaza.

    Yabwiye ikinyamakuru The New Times ati: 'Nishimiye kandi ntewe ishema no kubona igihembo cya 2024 cya ASCE Young Civil Engineer Award. Ndashimira byimazeyo ASCE ishami ry’Amajyepfo Carolina y’Amajyepfo kuba ryarantekerejeho. Binyongereye ishyaka ryo gukomeza guharanira inzozi zanjye no kuzana impinduka nziza.  

    Urugendo rwe mu bwenjeniyeri rwatangiriye muri kaminuza y'u Rwanda, ari naho yarangirije mu mwaka wa 2018 afite impamyabumenyi mu bijyanye n'amazi n'ibidukikije. Nyuma yaho, yamaze umwaka wose yimenyereza umwuga mu Kigo cy'Igihugu cy'amazi n'amashyamba, aho yakurikiranaga ibirebana n'umutungo w'amazi.

    Uko gushakisha ubumenyi cyane no kuba indashyikirwa byatumye agera mu kigo cya IHE Delft Institute for Water Education mu Buholandi, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu bumenyi n'ubuhanga mu by'amazi, ahinduka inzobere mu bijyanye n'ikoranabuhanga ry'amazi mu 2021.

    Mu gihe gito yagarutse mu Rwanda, Umutoni yakoze ku mishinga yo kugabanya imyuzure, yibanda ku guteza imbere imiterere y'amazi, akora ubushakashatsi ku ngaruka z'umwuzure, maze abimenyesha abafata ibyemezo. Umusanzu we ugaragarira ahanini mu mishinga yakoreye mu Karere ka Nyaruguru no ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

    Muri Gashyantare 2022, yasubiye muri Amerika kugira ngo akomeze gushaka impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu micungire y'ubuhinzi muri kaminuza ya Clemson.

    Ubushakashatsi bwe muri PhD bushingiye ku gushyiraho uburyo bwo kwiga ku mashini zifasha abahinzi kumenya igihe n'inshuro bakeneye kuhira hashingiwe ku bihe by'ikirere n'ingano y'amazi ari mu butaka.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bwe yabutekerejeho mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu guhangana n'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere, cyane cyane ingaruka z'umwuzure n'amapfa ku buhinzi. Avuga ko mu rugendo rwo gushaka ibisubizo bishya, intego ye ari ugushiraho ibikoresho bishobora gufasha abahinzi mu gufata ibyemezo bishingiye ku makuru

    Kuba akorera mu gice cyiganjemo abagabo cyane, Umutoni we abibona nk'amahirwe yo gutsinda, kandi ashimangira ko gukorera mu bihugu bitandukanye byaguye cyane intekerezo ze.

    Umutoni yagaragaje ko yifuza gukomeza kwiga no kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda.

    Ati: “Ndashaka gusubira mu rugo, ariko kandi ndashaka kunguka ubumenyi n’ubunararibonye hano uko nshoboye. Intego yanjye nyamukuru ni ukugira uruhare runini mu Rwanda nkoresheje ibyo nize kugira ngo nkemure ibibazo duhura nabyo, cyane cyane muri gucunga umutungo w’amazi.”

    Yahaye impanuro abakobwa bakiri bato, cyane cyane abatekereza gukora umwuga w'ubwenjeniyeri, yo kubakomeza no kubatera umwete, aho yagize ati: “Ntimutinye. Yego, biragoye, ariko kandi ni byiza bihebuje. Ba hamwe n’abantu bakwizera, bakora cyane, kandi bizeye ubushobozi bwawe. Abagore barashoboye nk’abagabo, kandi dushobora kugera ku bintu bikomeye mu bwubatsi.”


    Umunyarwandakazi Umutoni Lisa yegukanye igihembo cy’umwenjeniyeri ukiri muto w’umwaka wa 2024 muri Leta ya Carolina y’epfo

    Ubwo Lisa yashyikirizwaga igihembo cye   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146984/ibitangaje-ku-munyarwandakazi-umutoni-lisa-wahawe-igihembo-na-sosiyete-yabubatsi-ikomeye-m-146984.html

  • Umuyobozi w’ikipe yo mu Rwanda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa The Winners FC, Nshimiyimana David yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke no gukoresha impapuro mpimbano.

    David yatawe muri yombi tariki ya 18 Nzeri 2024 akaba yarafatanywe na Munyampundu Jean, umubyeyi ufite umwana ukina muri The Winners ni nyuma y’igihe bashakishwa ariko barabuze.

    David na Jean ibyaha bakurikiranyweho bikekwa ko babikoze muri 2023 ubwo bashakaga kugabanya imyaka y’abana bagombaga kwinjira mu Ishuri ry’umupira rya 'Bayern Munich Academy’.

    Bakaba bakurikiranyweho gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe.

    Ntabwo byakunze ko tuvugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry kuko atitabaga nimero ye, gusa amakuru ni uko bafatiwe mu Karere ka Muhanga aho iyi kipe ibarizwa, ni nyuma y’igihe bihisha Ubutabera, bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe bategereje koherezwa mu Igororero rya Muhanga kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko yo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke giteganywa n’ingingo ya Kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw ariko itarenze miliyoni 5Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 18 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw.

    Umuyobozi wa The Winners yatawe muri yombi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuyobozi-w-ikipe-yo-mu-rwanda-yatawe-muri-yombi

  • ICPAR yerekanye uburyo ibibazo biri mu micungire y'imishinga byakemuka – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu mahugurwa y'iminsi itatu ICPAR iri gutangira mu Karere ka Rubavu ku bakozi bashinzwe gucunga imishinga mu nzego zigenga n'ibigo bya Leta.

    Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yavuze ko mu nzego za Leta usanga gahunda nyinshi ziteza imbere abaturage zinyura mu mishinga itandukanye gusa hakaba hakigaragara ibibazo mu micungire yayo bikeneye gushakirwa umuti ari yo mpamvu y'ayo mahugurwa.

    Yavuze ko kuri ubu imishinga ya Leta imwe usanga yaremejwe ariko ntishyirwe mu bikorwa, imwe igakorwa nabi ababishinzwe basa n'abihunza inshingano cyangwa indi igakererwa bigatuma isaba amikoro arenze ayo yari igenewe ngo yuzure.

    Yagize ati 'Nka raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta iheruka kumurikirwa Inteko Ishinga amategeko harimo ikibazo cy'imicungire y'imishinga. Harimo nk'ibibazo by'ikiguzi cyiyongera ku mishinga kuko yakerewe ntitangire kandi amikoro yari ahari. Umukuru w'Igihugu akunze kubyibaza niba ari ubushobozi buba bwabuze, ariko burahari bwaba ubw'amafaranga n'ubw'abakozi'.

    Umwe mu bari gutanga ayo mahugurwa, Runazi Robert yagaragaje uburyo butandukanye bwafasha abashinzwe gucunga imishinga mu bigo n'inzego zitandukanye.

    Yagize ati 'Hari nk'uburyo bwo gucunga imishinga bushya bwitwa 'scrum' aho umushinga ugabanywa amatsinda y'abantu batandukanye buri rimwe rigafata igice cyaryo. Butuma abantu bakorana bakihutisha umushiga ukarangira vuba kuko buri wese aba afite uruhare rwe ashinzwe. Ubu buryo bukoreshwa ku mushinga bishoboka ko hakorwa igice kimwe cyarangira hagarukiraho ikindi kandi bitanga umusaruro'.

    Yakomeje ati 'Abacunga umushinga baba bagomba kugira imyumvire yakira impinduka nko mu gihe habaye ikibazo gituma umushinga utagenda uko wari wateganyijwe bagakomeza kuwukora mu bundi buryo'.

    Uwitonze Ange ukora mi ishami ry'imishinga muri EDCL yavuze ko ayo mahugurwa ayitezemo kunguka ubumenyi mu bujyanye no gukorana n'abandi bantu barebwa n'umushinga ndetse n'uburyo bwo guhangana n'impinduka ziza hagati mu mishinga zidateganyijwe.

    Niyobuhungiro Fidel ushinzwe gucunga imishinga mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi mu gukorana n'abafatanyabikorwa bo hanze y'Igihugu nka kimwe mu byakundaga kuzamo imbogamizi mu rwego akorera.

    Ayo mahugurwa ngarukamwaka ategurwa na ICPAR abaye ku nshuro ya gatatu aho buri mwaka ihugura ku ngingo runaka zijyanye n'imicungire y'imishinga mu rwego rwo kongerera ubumenyi abayikoramo haba muri Leta no mu bikorera.

    ICPAR ni ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda cyashinzwe mu 2008.

    Abitabiriye amahugurwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo

    Basobanuriwe uburyo bwo gucunga imishinga ntiteze ibihombo

    Aya mahugurwa ni ngarukamwaka

    Uwitonze Ange ukora mi ishami ry'imishinga muri EDCL yavuze ko ayo mahugurwa ayitezemo kunguka ubumenyi mu bujyanye no gukorana n'abandi bantu barebwa n'umushinga

    Niyobuhungiro Fidel ushinzwe gucunga imishinga mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yavuze ko yiteze kunguka ubumenyi mu gukorana n'abafanyabikorwa bo hanze y'Igihugu

    Obadiah R. Biraro yavuze ko mu nzego za Leta usanga gahunda nyinshi ziteza imbere abaturage zinyura mu mishinga itandukanye gusa hakaba hakigaragara ibibazo mu micungire yayo bikeneye gushakirwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-yerekanye-uburyo-ibibazo-biri-mu-micungire-y-imishinga-byakemuka

  • Ibyo wamenya ku mafaranga y’amande acibwa aba… – #rwanda #RwOT

    Akenshi abakurikirana umupira w’amaguru byumwihariko wo mu Bwongereza, bazi ko iyo umukinnyi abonye ikarita y’umuhondo, aba ahawe gasopo yo kongera gukora irindi kosa, kuko aba azi ko nakora irindi kosa aza kuva mu kibuga gusa. 

    Abakunda umupira wo mu Bwongereza uyoborwa na FA, bazi ko iyo umukinnyi abonye amakarita abiri y’u muhoondo mu mukino umwe, birangirana no kubona ikarita itukura, bikamuviramo gusiba umukino ukurikiyeho gusa. 

    Benshi bazi ko iyo umukinnyi akoze ikosa rikomeye agahabwa ikarita itukura mu mukino, ahita avanwa mu kibuga, hanyuma ntiyemererwe gukina umukino ukurikira gusa. 

    Benshi bazi ko iyo mu ikipe imwe abakinnyi beretswe amakarita menshi mu mukino umwe, birangirana n’uwo mukino, gusa siko bimeze. 

    Benshi kandi bazi ko iyo umukinnyi yujuje amakarita atanu y’u muhondo mu irushanwa rimwe, birangirana no gusiba umukino uba ukurikiye uwo yaboneyeho ikarita ya Gatanu gusa. 

    Amande acibwa abakinnyi bitewe n’ubwoko bw’ikarita bahawe

    Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA, ryashyizeho amande, cyangwa amafaranga ahanishwa abakinnyi bitwaye nabi mu kibuga, bagahabwa amakarita. 

    Iryo Tegeko ntabwo rireba amakipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere English Premier League gusa, ahubwo areba ibyiciro byose bikina umupira w’amaguru mu Bwongereza. 

    Ni amategeko yubahirizwa mu marushanwa yose yemewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA. 

    Iyo umukinnyi ahawe ikarita y’umuhondo, ahanishwa 10£ akatwa ku mushahara we, yabona amakarita abiri y’umuhondo mu mukino umwe, agakatwa 35£, ajya muri FA. 

    Umukinnyi iyo ahawe ikarita y’umutuku y’ako kanya itabanjirijwe n’imihondo, ubwo aba yakoze ikosa rikaze cyane, icyo gihe yishyura 55£ ajya mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA.

    Ikipe imwe iyo abakinnyi bayo batandatu bawahe amakarita y’u muhondo kuzamura, iyo kipe icibwa amande angana n’ibihumbi 25£, iyo abakinnyi barenze 12 babonye amakarita y’umuhondo, ikipe icibwa ibihumbi 50£.

    Iyo umukinnyi yujuje amakarita atanu y’u muhondo, arongera akishyura amande atangwa kuri buri karita, yiyongera ku yo yagendaga ahanishwa ubwo yahabwaga iyo karita. 

    Buri uko ukwezi gushyize, FA yandikira ubutumwa bwa Email mu ikipe, ibamenyesha ko hari abakinnyi baribereyemo umwenda kubera amakarita baba babonye. 

    Umusifuzi Anthony Tyler usifura Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, niwe uhabwa amanota menshi muri FA mu kuyungura mu buryo bw’amafaranga, kubera ko akunda gutanga amakarita menshi mu mikino aba yasifuye.

     Uyu Anthony Tyler mu mukino uherutse guhuza Chelsea na AFC Bournemouth yatanze amakarita 15 y’umuhondo, kandi buri kipe yabonye amakarita ari hejuru y’atandatu. Bivuze ko amakipe yombi yahanishijwe amande y’ibihumbi 50£, abakinnyi ku giti cyabo babonye amakarita, bagahanihwa 150£ bose hamwe. Ubwo bivuze ko uwo mukino Anthony Tyler yasifuye, FA yasaruyemo amande angana na 50150£.

    Amakarita atangwa mu mupira w’amaguru mu Bwongereza akurikirwa n’amande y’amafaranga 

    Umusifuzi Anthony Tyler, niwe uzwiho gutanga amakarita menshi mu Bwongereza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146976/ibyo-wamenya-ku-mafaranga-yamande-acibwa-abakinnyi-babonye-amakarita-mu-mupira-wamaguru-mu-146976.html

  • Perezida Kagame yavuze amasomo yigiye ku mate… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n'Umuyobozi w'ikigo Milken Institute, Richard Ditizio, cyabereye muri Singapore, ahagarukwaga ku rugendo rw'u Rwanda mu iterambere, nibwo yabigarutseho.

    Uyu muyobozi yabajije Perezida Kagame niba amateka u Rwanda rwanyuzemo ari yo yamugize we cyangwa hari amasomo yayakuyemo, maze asubiza agira ati: 'U Rwanda rwanyuze muri byinshi bigoye ariko nk'umuntu, umuryango wanjye twabaye impunzi ubwo nari mfite imyaka 4, tuba mu nkambi y'impunzi, imyaka igera kuri 20, nyuma habaho ayo mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ivangura ryariho.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko amasomo yavuye muri ibyo ari nayo yanyaguye cyangwa akamenyesha hamwe n'abandi benshi, ntabwo ari njye gusa, hari abandi benshi. Mu bihe nka biriya, aho buri muntu aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo ngiye guhaguruka ndwanire ibi bintu.'

    Perezida Kagame yavuze ko nk'umuntu yafashe icyo cyemezo cyo guhaguruka akarwanya ikibi kandi ari icyemezo cyafashwe n'abantu benshi.

    Ati 'Benshi mu gihugu twahuye n'ayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe cyangwa urapfa urwana. Ni uko iki cyemezo cyaje.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi ndi Perezida ariko ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba Perezida ariko igihe byaje narabyakiriye, ariko ntabwo ari byo narwaniraga. Narwaniraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo Abanyarwanda benshi, abahungu n'abakobwa bibazaga, twarahagurutse turabirwanira.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko nyuma iyo uri mu mwanya nk'uwo arimo, ufite inshingano zo kuba Perezida, bifasha kuba yatekereza niba yahitamo gukora amakosa nk'ayo abamubanjirije bakoze agatuma bamwe baba impunzi abandi bakabura ubuzima.

    Ati 'Nibyo biba biri mu ntekerezo zanjye iyo ndi mu nshingano zanjye, ndi umunyeshuri mwiza w'amateka.'

    Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo abato bazaba mu gihugu cyiza ugereranyije n'icyo we n'abo bangana babayemo.

    Ati: 'Kandi buri munsi tuganira nabo, tubabwira ko nta kintu cyo gufata nk'igisanzwe. Bagomba gutekereza ku cyo bifuza kugeraho ariko ndareba ibiri gukorwa, ndatekereza ko ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.'

    Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, byoroshye kuba byasenywa kuko amateka y'u Rwanda agaragaza ko nubwo hari ibyiza umuntu yakora ariko yanakora ibibi.


    Perezida Paul Kagame yavuze ko amasomo yigiye ku mateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146978/perezida-kagame-yavuze-ku-masomo-yigiye-ku-mateka-mabi-u-rwanda-rwanyuzemo-146978.html