Blog

  • Bugingo Hakim: “Amagambo ya KNC ashyira abakinnyi ba Gasogi United ku gitutu” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Rayon Sports, Bugingo Hakim, usanzwe ari umwe mu bakinnyi babanje gukinira Gasogi United, yatangaje ko amagambo umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), akunda kuvuga mbere y'imikino ikomeye ashobora guteza igitutu ku bakinnyi be aho kubafasha kwitwara neza. Bugingo avuga ko aba bakinnyi usanga bibona mu buryo bw'igitutu, cyane iyo bahanganye n'amakipe akomeye nka Rayon Sports.

     

    Bugingo yakomeje agira ati, 'Gasogi United ni imwe mu makipe akunda kwitegura umukino wa Rayon Sports birenze uko yitegura indi mikino, ariko ku bwanjye nsanga atari ikipe ikwiye kututera ubwoba. N'ubwo aba arwana ku ishema ryayo, dufite ubushobozi bwo kuyitsinda kuko turi Rayon Sports, ikipe ifite amateka n'ubunararibonye mu mupira w'amaguru.'

     

    Source : https://yegob.rw/bugingo-hakim-amagambo-ya-knc-ashyira-abakinnyi-ba-gasogi-united-ku-gitutu/

  • Rayon Sports yashimiye abakomeje kuyiba hafi mu bihe bitoroshye irimo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gusubira ku murongo mu mikino itegura, hari byinshi birimo gukorwa ngo ikipe ikomeze gutera imbere, nubwo imaze igihe ihura n'ibibazo by'amikoro ndetse n'ubwegure bw'abayobozi bayo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports burashimira cyane buri umwe uri kugira uruhare mu kubaka ikipe ya Gikundiro, haba mu gutanga inkunga y'amikoro ndetse n'iy'ibitekerezo bigamije gutegura imikino iri imbere mu buryo buhamye.

    Abashimirwa by'umwihariko ni aba bakurikira

    Fan Clubs 

    Abarwanyi ba Gikundiro bahora inyuma y'ikipe igihe cyose, haba mu bihe byiza n'ibigoye. Umusanzu wabo ni ingenzi mu kubaka no gushyigikira ikipe mu bihe byose.

    Abayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye  

    Abo bahoze bayobora ikipe yagiye ibaho mu bihe bitandukanye na bo ntibibagiranye, cyane cyane Gacinya Chance Denis, Muvunnyi Paul, na Ruhamyambuga Paul. Imiyoborere yabo yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Gikundiro ku rwego rw'igihugu n'urwego rw'umugabane wa Afurika.

     

    Special Team

    Ikipe y'abakomeje kugira uruhare rwihariye mu gutanga inama n'inkunga mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza gufasha ikipe kubona ibisubizo mu bibazo bihari.

     

    Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ubushake bwo gukemura ibibazo by'amikoro ndetse no gushaka ibisubizo by'ubuyobozi, nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi bayo. Intego ni ugukomeza kwiyubaka no gutegura neza imikino iri imbere, kugirango abafana ba Gikundiro bakomeze kwishimira umusaruro w'ikipe yabo.

     

    Muri iki gihe, ikipe iri no gutegura umukino ukomeye izahuriramo na Gasogi United ku itariki ya 21 Nzeri 2024. Uyu mukino utegerejwe cyane uzaba ari amahirwe yo kongera kwerekana ko Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutsinda, kandi ikipe irimo gukora uko ishoboye ngo izane ibyishimo mu mitima y'abafana bayo.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yashimiye-abakomeje-kuyiba-hafi-mu-bihe-bitoroshye-irimo/

  • Nyamasheke: Impanuka y'imodoka itwara abanyeshuri yahitanye babiri – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga ku wa 19 Nzeli 2024.

    Niyitegeka Steven wari ku muhanda aho iyi mpanuka yabereye yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'uko imodoka yacitse feri ikagonga umunyonzi imuturutse inyuma igahita irenga umuhanda ikagwa mu mugezi wa Cyongoroka.

    Ati 'Imugonze inyuma iramusunika ihita yibarangura igwa hepfo mu mugezi'.

    Ndaribumbye Alfred, yavuze ko yahageze imodoka imaze kugwa mu mugezi we na bagenzi be baterura abana bari bagiye bagwa mu mugezi, n'abo imodoka yasize mu nzira yibarangura.

    Ati 'Twagiye tubashyira mu modoka zibajyana kwa muganga hari abapfuye n'abandi bakomeretse cyane. Mbese ni impanuka idasanzwe'.

    Umuyobozi w'Ishuri rya St Mathews-Ntendezi, Ndagijimana Augustin yabwiye IGIHE ko bataramenya umubare w'abo iyi modoka yari itwaye kuko uwafashafa umushoferi na we yakomeretse.

    Abakomerekeye muri iyi mpanuka bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kamonyi abakomeretse cyane bajyanywe ku Bitaro bya Bushenge.

    Imodoka itwara abanyeshuri yacitse feri irenga umuhanda babiri bahita bitaba Imana

    Bimwe mu bikapu by’abanyeshuri bakoze impanuka

    Bamwe mu babyeyi bageze iyi mpanuka yabereye bahungabanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-impanuka-y-imodoka-itwara-abanyeshuri-yahitanye-babiri

  • Nyamasheke: Hafunguwe sitasiyo y'imodoka zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Iyi sitasiyo yafungwe ku wa 19 Nzeli 2024 yubatswe n'ikigo cya OX-Ntuma gikora ubwikorezi bw'imizigo mu Rwanda no mu mahanga n'Umuryango Orora wihaze uharanira guteza imbere imirire myiza binyuza mu kongera umusaruro w'ibikomoka ku matungo.

    Intara y'Iburengerazuba yafunguwemo iyi sitasiyo ifite amahirwe yo kuba ituranye n'igihugu cya Repubulika ya Demurasi ya Congo aho u Rwanda rufite isokoko rinini ry'ibikomoka ku matungo ariko ntibemo uruganda na rumwe rukora ibiryo by'amatungo.

    Ibi bituma aborozi bayituyemo bagorwa no kubona ibiryo by'amatungo kuko bisaba kubitumiza mu karere ka Huye na Rwamagana ahari inganda zibikora.

    Ikigo OX-Ntuma gisanzwe gifasha aborozi mu kubengereza ibiryo by'amatungo, ariko ikiguzi cy'ubwikorezi kikaba hejuru kuko iki kigo cyakoreshaga imodoka zikoresha mazutu.

    Munezero Ferdinand ushinzwe ibikorwa by'iki kigo yavuze ko iyi sitasiyo yafunguwe izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi kuko icyatumaga kijya hejuru ari uko hari ubwo ibiciro bya mazutu bijya bizamuka.

    Ati 'Iyi sharijeri rero ifite akamaro kanini cyane kuko izadufasha gushariza imodoka zikora ubwikorezi mu turere twa Nyamagabe, Nyamasheke n'utundi turere. Tufite gahunda yo kongera imodoka zikoresha amashanyarazi zikagera ku 100 bitarenze umwaka wa 2025'.

    Munezero yavuze ko imodoka zikoresha umuriro w'amashanyarazi niziyongera bizongera ingano y'ibiryo by'amatungo bazana muri iyi ntara bityo ikiguzi cy'ubwikorezi kikagabanukaho 15%.

    Iyi sharijeri ifite uburyo bwo gushariza imodoka ikoresheje ingufu z'imirasire y'izuba bushobora kunganirwa n'umuriro usanzwe w'amashanyarazi mu gihe izuba ryabaye rikeya.

    Akarere ka Nyamasheke kafunguwemo iyi sharijeri gafite umwihariko wo kuba gakora ku kiyaga cya Kivu icyarimwe kakanakora kuri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yishimiye ko iyi sitasiyo yafunguwe muri aka karere avuga ko izagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije by'umwihariko amezi y'Ikivu n'ishyamba rya Nyungwe.

    Ati 'Ni cyo Isi yifuza ko ingufu zitisubira zagabanuka. Iyi sitasiyo nitangira gukoreshwa n'abaturage bose. Ntekereza abaturage ba Nyamasheke bazaba aba mbere mu gukoresha imodoka z'amashanyarazi'.

    Imodoka icometse ku muriro wo kuri iyi sharijeri mu karere ka Nyamasheke yuzurira amasaha abiri ikaba igiyemo umuriro ugenda ibilometero 250.

    Imodoka zikoresha amashanyarazi zigira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko zidasora imyotsi yanduza ikirere

    Iyi sharijeri yuzuza imodoka mu masaha abiri

    Munezero Ferdinand ushinzwe ibikorwa bya OX-Ntuma yavuze ko iyi sitasiyo yafunguwe izagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ubwikorezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-hafunguwe-sitasiyo-y-imodoka-zikoresha-amashanyarazi

  • U Rwanda rwatangiye gukingira MPox icyiciro cya mbere cy'abagera ku 10,000 – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa iyi Minisiteri yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, yatangaje ko iki gikorwa kigamije gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya Mpox, kibasiye ibihugu byinshi bya Afurika no mu Rwanda hakaba hari abacyanduye.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira aherutse kubwira IGIHE ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Mpox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

    Ati 'Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n'inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n'andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho. “

    Inkingo ziri gukwirakwizwa mu bihugu bya Afurika inyinshi ziri gutangwa n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Magingo aya abantu bane bari baranduye Mpox mu Rwanda bose baravuwe barakira barataha, ndetse inzego z'ubuzima zizeza ko ubushobozi bwo kuyivura buhari.

    Icyorezo cya Mpox cyibasiye igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura na ho abarenga 715 bahitanywe na yo muri uyu mwaka.

    Virusi ya Mpox imaze kugera mu ntara 22 muri 26 za RDC, no mu bihugu 13 bya Afurika.

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ryashoye miliyoni 600$ mu rugamba rw'amezi atandatu rwo guhangana n'iki cyorezo mu bice bitandukanye by'Isi.

    Muri Nyakanga 2024 ni bwo abantu ba mbere barwaye indwara ya Mpox bagaragaye mu Rwanda, baravurwa barakira.

    Inzego z'ubuzima zatangaje ko ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyo cyorezo zirimo gukaraba intoki kenshi no kwirinda imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye kuko ari ho hari ibyago byinshi byo kwanduzanya Mpox.

    Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y'iminsi itatu n'iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y'ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi biza bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.

    Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari muke cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi ni uko bica intege. Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y'ibyumweru bibiri cyangwa bitatu aba yakize. Abo twabonye kugeza ubu ntawagize ikibazo cyo gutinda kwa muganga cyangwa se ngo ahitwanwe n'iyo ndwara.

    Mpox ibamo ibyiciro byinshi ariko ubu hari grade 1B ari na yo yagaragaye mu Rwanda, muri Congo bakagira grade 1 na ho muri Afurika y'Iburengerezuba bakagira grade 2, iri mu Rwanda ikaba ifitanye isano n'iyagaragaye muri Congo.

    Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira no kurwanya icyorezo cya #Mpox, Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Mpox. pic.twitter.com/GATsAJ1Kab

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 19, 2024

    Abafite ibyago byinshi byo kwandura MPox batangiye guhabwa urukingo

    Abagera ku 10,000 ni bo bazakingirwa ku cyiciro cya mbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatangiye-gukingira-mpox-icyiciro-cya-mbere-cy-abagera-ku-10-000

  • Canada: Tom Close yerekanye uburyo Drones z… – #rwanda #RwOT

    Ni inama yahuje ibihugu bitandukanye byo ku Isi, yabaye hagati ya tariki 9 na 13 Nzeri 2024. Ihuza abashakashatsi, abayobozi mu nzego zinyuranye, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubwikorezi bukozwe n'indege nto zidafite aba Pilote bwatezwe imbere, mu rugendo rwo guhindura serivizi z'ubuzima.

    Ni ubwa mbere iyi nama yari ibaye. Yabereye ku cyiciro cya ICAO (Interational Civil Aviation Organization). Mu batanze ikiganiro muri iyi nama, harimo Tom Close watanze ikiganiro cyibanze ku buryo u Rwanda rwifashisha indege zidafite abapilote mu kugeza amaraso, imiti, ibijyanye n’amatungo ndetse n’inyunganira-mirire.

    Yavuze ibi, ashingiye ku kuba mu 2016, u Rwanda rwaragiranye amasezerano na n'ikigo Zipline agamije gutwara (Last mile delivery) amaraso akenerwa kwa muganga.

    Aya masezerano yatumye ubuvuzi bukenera amaraso butera imbere, bigabanya impfu z’abaziraga gutinda kubona amaraso.

    Byanatumye kandi ibyo Zipline itwara byongerwamo imiti ikenerwa mu butabazi bwihuse, hongerwamo ibijyanye n’amatungo birimo intanga z’inka n’ingurube bya kijyambere ndetse hanongerwamo inyunganiramirire n’inkingo z’abana.

    Tom Close yabwiye InyaRwanda ko ubu buryo bwo gukoresha tekinoloji ya 'Drones' ushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage byumwihariko mu buvuzi ni ubwa mbere byari bikozwe ku Isi.

    Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro mu 2016 na Nyakubahwa Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame, ugeze ku ntego zawo bituma ibihugu bitandukanye byo ku Isi byifuza kurwigiraho.

    Uyu muhanzi usanzwe ari n'Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yavuze ko yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku byakozwe n'u Rwanda mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije ibihugu byabo.

    Ati 'Nabasabye kwigira ku byakozwe mu Rwanda, bagakoresha tekinoloji mu gushaka ibisubizo byugarije ibihugu byabo.'

    Izi ndege ziswe 'Zips' zikorwa n'uruganda Zipline rwo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2016, binyuze mu bufatanye n'ikigo UPS na Gavi ndetse n'Ihuriro ry'Inkingo ku Isi (Vaccine Alliance).

    Ibi byatumye, u Rwanda ruba igihugu cya mbere cyo ku Mugabane wa Afurika cyifashisha 'Drones' za Gisivile mu gutwara ibintu mu kirere.

    Ziplines ifite ibibuga bibiri yifashisha mu gukoresha izi ndege, harimo ikibuga cyo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe ndetse no mu Karere ka Kayonza.

    'Drones' z'iki kigo zifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri mu kirere, ndetse zifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bibiri by'imiti. Zifite ubushobozi bwo kugenda Kilometero 160 ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.

    Umuyobozi Mukuru wa Zipline Rwanda, Kayitana Pierre aherutse kubwira CNBC Africa ko kuva batangira gukorera mu Rwanda, byatumye bagukira no mu bindi bihugu byo ku Isi.

    Ati 'Nyuma y'u Rwanda twagukiye mu bindi bihugu bitanu bya Afurika. Ubu turi no mu Burayi, turi gutangira mu Bwongereza, vuba aha turaba twateye amatako no muri Australia.'



    Tom Close yatanze ikiganiro mu Nama yigaga ku iterambere ry'ubwikorezi bukozwe n'indege nto zidafite aba Pilote (Drones)


    Iyi nama Ton Close yatanzemo ikiganiro yabereye mu Mujyi wa Montreal mu gihugu cya Canada


     

    Tom Close yasabye abitabiriye iyi nama kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byugarije abaturage


     

    Mu 2016 nibwo Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda, hagamijwe guhindura serivisi z'ubuzima  

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM ‘ESSENCE’ Y’UMUHANZI TOM CLOSE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147005/canada-tom-close-yerekanye-uburyo-drones-zahinduye-imitangire-ya-serivisi-zubuzima-mu-rwan-147005.html

  • Nyagatare: Batangiye urugamba rwo guhangana n'ibura ry'amata mu mpeshyi – #rwanda #RwOT

    Ubworozi bw'inka mu Ntara y'iburasirazuba bumenyerewe mu nzuri ariko gahunda ya Leta imaze iminsi ishishikarizwa abahinzi ni uguhinga 70% by'ubutaka bwari bwaragenewe inzuri, ubworozi bugakorerwa kuri 30% by'ubutaka gusa.

    Aborozi bo mu murenge wa Karangazi bigishijwe uburyo bwo guhinga ubwatsi bw'inka no kubuhunika, no guhunika ibisigazwa bikomoka ku bihingwa na byo bikazakoreshwa mu guhangana n'ikibazo cy'ubwatsi bw'amatungo kigaragara mu bihe by'izuba.

    Umwe mu borozi baganiriye na Flash FM yagize ati 'Ubundi inzuri ntitwajyaga tuzihinga ariko ubwo imvura igiye kugwa tugahinga n'ubwatsi, tukava muri gakondo tukajya mu myororere ya kijyambere, aho Worora ugamije inyungu.'

    Aba borozi bagaragarijwe ko hari inyungu nyinshi ziri mu kororera mu biraro kurusha uko baterera inka mu nzuri gusa.

    Undi ati 'Umusaruro twari dufite ujyanye n'umukamo w'inka hari icyo tugiye kuzarushaho kongera, twubaka ibiraro ku buryo bizadufasha; no kugira ngo twubake hangari zo guhunikamo ubwatsi bw'amatungo. Ushobora kugira inka 100 ariko ntugire umusaruro uhagije kubera ko za nka 100 ziba ziruka mu rwuri nta kintu zisigamo ariko bamaze kutugaragariza ko umuntu yakorora inka 100 ziri mu biraro.'

    Aborozi bigishijwe uburyo bahinga ubwatsi bwinshi bugaburirwa inka no kubuhunika, guhinga ubuso bunini bw'ubutaka bwabo bikazabafasha guhunika ibisigazwa by'imyaka basaruye ngo bizagaburirwe inka mu gihe izuba ryacanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague yatangaje ko gahunda yo kwigisha abahinzi ibyo guhinga ubwatsi no kubuhunika bikwiye gukorwa mu bice byose by'Akarere kugira ngo umukamo babona ujye ukomeza kuba mwinshi mu bihe bitandukanye.

    Ati 'Karangazi yabera abandi urugero rw'uko ibikorwa by'ubukangurambaga mu buhinzi n'ubworozi babitangiza mu mirege yabo kuko ibikorwa byose dukora iyo ubuyobozi dufatanyije n'abaturage kubigeraho biroroha.'

    Ubworozi busanzwe bukorerwa muri Nyagatare bwiganje mu gushyira inka mu nzuri zikarisha kandi zigatanga umukamo mwinshi mu bihe by'imvura ariko mu mpeshyi umukamo ukagabanyuka.

    Imibare igaragaza ko mu bihe by'imvura i Nyagatare bakama amata arenga litiro ibihumbi 105 ku munsi mu gihe mu zuba ahita agabanyuka akagera kuri litiro ibihumbi 35 gusa.

    Aborozi basabwe guhunika ubwatsi bazagaburira inka mu bihe izuba rizaba ryacanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-batangiye-urugamba-rwo-guhangana-n-ibura-ry-amata-mu-mpeshyi

  • Ngarambe yavuze ku rugendo rw'imyaka 50 rwa Interpol mu Rwanda, ikoranabuhanga n'icyerekezo cyayo – #rwanda #RwOT

    Ibyaha nyambukiranyamipaka n'ibyaha mpuzamahanga bigenda byiyongera kubera ikoranabuhanga ryamaze kwigarurira imibereho ya muntu, ababikoze bagahungira aho batabazi kugira ngo batazabiryozwa.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami rya Interpol mu Rwanda, Ngarambe Antoine yabwiye IGIHE ko mu uyu muryango washyizweho ngo uhangane n'ibyaha mpuzamahanga na nyambukiranyamipaka byari bitangiye kwiyongera.

    Yavuze ko mu myaka 50 Interpol imaze mu Rwanda, igihugu cyashoboye gushyira ikoranabuhanga rihanitse ku mipaka yose yemewe ku buryo umuntu cyangwa ikinyabiziga kihanyuze inzego zose bireba kimenye niba bidashakishwa na Polisi Mpuzamahanga.

    IGIHE: Interpol itandukanira he na Polisi y'imbere mu Gihugu cyangwa Ubugenzacyaha?

    Ngarambe Antoine: Interpol ni umuryango w'ibihugu bifite polisi zifite amashami agenza ibyaha ndengamipaka, ikaba umuryango ushinzwe gufasha ibyo bihugu guhererekanya amakuru y'abanyabyaha. U Rwanda turi muri uwo muryango kuva tariki 19 Nzeri 1974, tukaba dufite ibyo dusanzwe dukora umunsi ku wundi.

    Hari sisiteme ya i247 duhererekanyamo amakuru y'abanyabyaha kugira ngo bashakishwe cyangwa kugira ngo tubashake. Ariko si byo byonyine, harimo ibintu bitatu dukora, ari byo gucunga ayo makuru, ni ukuvuga kuyakira no kuyohereza arimo ayo gusaba ubufasha bushingiye ku bugenzacyaha, ari yo kuvuga ibikorwa bifitiye inyungu abanyamuryango cyangwa gutanga amakuru afasha abanyamuryango.

    Iriya sisiteme idufasha kugenzura ku mipaka niba abinjira n'abasohoka badashakishwa na Interpol. Dushakisha abantu cyangwa imodoka cyangwa ibyangombwa byatakaye cyangwa byibwe.

    Icya gatatu ni ugushyira amakuru muri sisiteme [data base] ya Interpol. Iyo dufite amakuru y'abanyabyaha bashakishwa, ibyangombwa bishakishwa, imodoka yibwe, iyo dufite umuntu dushaka kurangisha yaba ari umwana cyangwa umuntu mukuru ariko ku mpamvu zitandukanye yabuze ni hariya muri sisiteme.

    IGIHE: Interpol yashinzwe ite, hanyuma igera mu Rwanda ite?

    Ngarambe: Interpol ubwayo yatangiye mu 1924, ariko ibihugu byari bikeya. Yagiye ikura kugeza aho u Rwanda rwinjiriyemo mu 1974. Yagiriyeho kugira ngo inzego za polisi cyane cyane iz'ubugenzacyaha zishobore gukurikirana ibyaha ndengamipaka.

    Iyo icyaha cyakorerwaga mu gihugu kimwe, umunyacyaha agahungira mu kindi gihugu byabaga bigoye kugira ngo umugenzacyaha w'icyo gihugu ajye mu kindi gukurikiranayo umunyabyaha, bashyiraho umuryango kugira ngo bifashanye.

    Byageze mu 1974 u Rwanda rusanga rukeneye kuba umunyamuryango kugira ngo rwungukire mu byiza byawo ariko na rwo rutange umusanzu. Rwifashisha wa murango mu gukurikirana abanyabyaha batuye mu Rwanda cyangwa se b'Abanyarwanda, rugafasha na bya bihugu gukurikirana abanyabyaha bahungiye mu Rwanda kuko u Rwanda ntabwo rushaka kuba indiri y'ibibi, kandi akazi turagakora kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, turafata tukabasubizayo, barabafata bakabaduha.

    Imodoka zinjiye ku mupaka n’izisohoka iyo basanze zaribwe zirafatwa zigashyikirizwa benezo

    Ni ibiki mwishimira mu myaka 50 ishize Interpol ikorera mu Rwanda?

    Interpol mu Rwanda yatangiye ari itsinda rito, igera aho iba agashami, hanyuma iba ishami ubwo RIB yashingwaga, itakiri CID yari muri Polisi, Interpol yavuye muri Polisi igeze ku rwego rw'ishami. Ni ikintu cyo kwishimira ku buryo n'uyu munsi muri RIB ni ishami, ariko mu bindi bihugu usanga ari itsinda rito.

    Urwego rwarakuze kubera ibyo rwakoze kandi rukomeza gukora, ku byo imariye u Rwanda kandi imariye n'amahanga. Yakoze ibikorwa byinshi…twagiye dufata mu bihe bitandukanye abantu benshi, imodoka ziba zibwe mu bihugu zikaza kugurishwa n'abantu baza gutura mu Rwanda cyangwa se ugasanga baje mu Rwanda gusa gutembera twareba muri sisiteme tugasanga izo modoka zaribwe tukazifata, tukazisubiza ba nyirazo mu buryo buteganyijwe n'amategeko rero kuva icyo gihe kugeza uyu munsi imibare igenda izamuka.

    Ariko ngarutse ku mibare ndashaka kuvuga ko wafata umuntu umwe ku mwaka, wafata imodoka imwe ku mwaka, igikomeye ni uko igihe umuntu ushakishwa yageze mu Rwanda hari uburyo bwo kumumenya no kumufata ku buryo njye sinza kwirata ngo imibare ni myinshi cyangwa ngo mbabare ngo imibare ni mikeya ndashimishwa nuko icyo gihe cyose ubushobozi bwo kubashakisha no kubafata bwagiye bwiyongera.

    Kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2024, twafashe imodoka 49 zari zibwe mu bihugu by'amahanga zigezwa mu Rwanda, muri zo 41 zasubijwe benezo. Izo tugitegereje ko ibihugu biza kuzitwara ni umunani zirimo iyo muri Tanzania, Afurika y'Epfo, ebyiri zibwe muri Canada n'iyibwe muri Suede.

    Kuva mu 2022 kuza muri Kanama 2024 kandi twafashe pasiporo zibwe cyangwa zatakaye 28, zihabwa ambasade zigashyikirizwa ibihugu. Ni mu gihe abantu twanohereje muri Libya, Leta Zunzwe Ubumwe z'Abarabu, u Burundi n'ahandi mu gihe abo u Rwanda rwohererejwe binyuze mu bufatanye na Interpol harimo abavuye muri Uganda, Suede, u Bwongereza, n'u Bufaransa.

    Interpol ubu ni umuryango mugari kurusha Loni kuko ubu yo igeze ku bihugu 196.

    Bigenda bite ngo umuntu cyangwa ikintu gishakishwa mubibone bikigera ku mupaka?

    Sisiteme ya Interpol yahujwe n'iy'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, ihuzwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, ndetse ni umwihariko mu bihugu bya Afurika, ndetse tukaba turi no muri bike mu bihugu byo mu Isi byabashije guhuza izo sisiteme ku buryo utambutse agaragara, igitambutse nk'imodoka ishakishwa igaragara.

    Hari imodoka ziba zaribwe muri Afurika y'Epfo zikaza zitwawe zikazafatirwa mu Rwanda. Igituma batazifatira ahandi ni ukubera bwa bushobozi bwo kugenzura no guhuza sisiteme bitabayeho.

    Interpol igira ruhare ki mu gukurikirana abanyabyaha u Rwanda rwamenye ko bihishe mu mahanga?

    Igihe ubugenzacyaha bwacu bukurikiranye undi muntu bashobora kubinyuza mu nzira za dipolomasi bikagenda ariko wenda bigafata n'igihe kirenze icyo byari gufata iyo bakoresha ibiro bya Interpol byihutisha iyo mikoranire.

    Iyo hari umunyacyaha ushakishwa n'u Rwanda mu kindi gihugu, aho ubugenzacyaha cyangwa inzego z'ubutabera zacu zivugana n'iz'ikindi gihugu kandi birakorwa haba mu Butaliyani, mu Bufaransa, Suede, Australia, izo ni ingero za vuba aho igihugu cyacu cyagiye gikorana n'ibyo bihugu kugira ngo bashake uburyo bwo gufata abanyabyaha bari muri ibyo bihugu.

    Akantu batajya bavuga ni uko buri gihugu gifite uburenganzira bwo gufatanya n'icyagisabye cyangwa kudafatanya nacyo. Interpol ntabwo ari umuryango ufite iyo nshingano inshingano ku buryo uhana igihugu cyarenze ku byo cyiyemeje.

    U Rwanda rutanga musanzu ki mu muryango mugari wa Interpol

    Uretse akazi ko gushakisha abanyabyaha, ibyangombwa cyangwa imodoka byatakaye cyanwga byibwe, u Rwanda rufasha umuryango mugari wa Interpol ruwuha abakozi cyangwa inzobere zo kujya mu biro byo mu karere cyangwa mpuzamahanga kugira ngo rutange inkunga yarwo kuko bariya bakora hariya baba bakorera Interpol y'Akarere cyangwa ku cyicaro gikuru.

    Dufite babiri bakorera i Nairobi, dufite abakozi babiri i Lyon (ku cyicaro gikuru) ndetse n'umwe aheruka kuva muri Singapore kuko na ho hari icyicaro cya Interpol gishinzwe ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, yewe dufite n'undi ku cyicaro gikuru cya Interpol i New York muri Loni.

    Ibyo byerekana ko u Rwanda rushaka gufatanya n'ibindi guharanira Isi izira ibyaha, kuko abakozi baho bahembwa n'igihugu. Rero iyo u Rwanda rutanze abakozi batanu kujya gukorera Interpol ni inkunga ikomeye mu mafaranga, no mu bushobozi bw'abakozi kuko ni inararibonye.

    Umuyobozi wa Interpol Antoine Ngarambe yavuze ko u Rwanda ruri ku isonga mu gukurikirana abashakishwa na Polisi Mpuzamahanga

    Ni abahe banyabyaha u Rwanda rusaba ibindi bihugu guta muri yombi?

    Twebwe abenshi barenga 1000 ni abakoze Jenoside dusaba ko bata muri yombi, abandi ni ibyaha bisanzwe…kubera ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, ubu abantu bakora ibyaha babikora bakoresheje ikoranabuhanga ari na ho uzasanga umuntu uri mu gihugu A ari gutegura icyaha afatanyije n'abari mu gihugu B bakazajya gukora icyaha mu gihugu C.

    Ni iki gituma ibihugu bigenda biguru ntege mu guta muri yombi abashakishwa?

    Imbogamizi ishobora kuba ari amategeko agenga ibyo bihugu. Hari ibihugu aho kugira ngo bifate wa muntu wagaragajwe ko ashakishwa bisa no gutangira dosiye bundi bushya, bakavuga bati muduhe ikirego cye kuber amategeko yo muri icyo gihugu ashaka kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu kugira ngo babere ko ikirecyo cyakozwe hubahirijwe ibisabwa byose.

    Hari dosiye imwe yakorewe mu Budage, yatwaye Abadage miliyoni 3 z'amayero mu gihe cy'umwaka bayikoraho iperereza kugira ngo bemeze ko umuntu u Rwanda rwashakishaga bifite ishingiro. Urumva ko bishingiye ku mategeko yabo, ku mikorere yabo. Iyo dosiye yari ukuri kuko uwo muntu yaratanzwe.

    Rero hari ubwo birinda gukurikirana amadosiye yose y'abantu bashakishwa mu gihugu cyabo kuko biraza kubahenda cyane, noneho bakavuga bati reka dukuremo imwe ikomeye ku buryo tuyisoje byanagaragara ko dufite ubushake.
    Iyo ni imwe mu mpamvu ariko hashobora kuba hari n'izindi za politike, kuko hari bamwe bagiye bamenyekana aho bari n'ibitangazamakuru bikabavuga ariko ntibafatwe n'ubwo byaje kugera aho bagafatwa.

    Mukora iki ngo abakoze ibyaha ndengamipaka batabwe muri yombi?

    Twebwe ntabwo dukora nk'ubugenzacyaha, ahubwo tubufasha gushaka ibimenyetso. Iyo kanaka aregwa ibyaha ndengamipaka byaba ibyakoreshejwe ikoranabuhanga ukumva ngo yari muri Hong Kong cyangwa se mu gihugu cy'amahanga, yagiye mu ikoranabuhanga ahindura imyirondoro yinjira mu mabanga, bikaza kugaragara aho yari ari tworohereza urwego rushinzwe kugenza ibyaha gukorana n'aho icyaha bikeka ko cyakorewe kugira ngo badufashe kubona ibimenyetso bishobora kudufasha.

    Hari umuntu wo mu gihugu cya Afurika wakoreye icyaha muri Aziya agikorana n'umunyarwanda, baza kwihisha mu Rwanda, biza kugaragara ko abo bantu bakwiriye gukurikiranwa hano mu Rwanda, twaje gukorana n'icyo gihugu cya Aziya kugira ngo kidufashe kubona ibindi bimenyetso by'icyaha cyakorewe hariya kugira ngo bibafashe gushinja no guhana ba bantu bahungiye mu Rwanda.

    Ese u Rwanda ruhagaze he mu gushakisha abakekwaho ibyaha bahahungira?

    U Rwanda ruri hejuru cyane mu rwego rwo gushakisha abanyabyaha mu gihe bakoresha imipaka yacu binjira cyangwa basohoka. Turi ku isonga y'ibihugu byinshi mu Isi kubera ubushobozi igihugu cyashoboye kugena kugira ngo kirinde umutekano. Hari abanyabyaha benshi batazi ko bashobora gufatwa kubera ko bashobora kuva mu bihugu bya kure bataboneka bagera mu Rwanda tukababona. Duhagaze neza kandi tuzakomeza tubungabunge ubwo bushobozi Leta ikomeza kuduha kugira ngo turinde igihugu.

    Kugira ngo umuntu agaragare mu bashakishwa ni uko aba yarashyizwe mu bubiko bw'amakuru [database] namwe mukaba mwamushakishije. Nta muntu winjira ku butaka bw'u Rwanda, usohoka, nta modoka yinjira ku butaka bw'u Rwanda, cyangwa isokoka itagenzuwe mu bubiko bw'amakuru bwa Interpol. Ibyo rero biduha imibare yo hejuru yo gushakisha mu bubiko bwa Interpol ugereranyije n'ibihugu byose bya Afurika. N'ikidukurikira usanga harimo nk'intera ya 60%.

    Ko hari abantu bitiranwa amazina yose ubwo ntihari abo bashobora kwibeshyaho?

    Hari ubwo ushobora kuza witwa Ngarambe Antoine ushakishwa wavutse mu 1970, hagatambuka uwavutse mu 1978. Hari ubwo bigaragara ukagira ngo arabonetse ariko ugasanga batandukanye ku myaka. Twashyizeho uburyo bwo kubazanya tuti ko twari twabonye yabonetse byagenze bite? Bakaguha ibisobanuro ariko uba wabimenye. Icyo gihe ni uburyo bwo kugira ngo tunoze kandi dukorere hamwe.

    Mu rwego rwo kureba amamodoka yinjira n'asokoa ko atari ayo bibye, hari amabwiriza y'uko imodoka igiye kuva mu Rwanda burundu tuyiha icyemezo cy'uko idashakishwa. Abaturage bazaga hano, ariko ubu twayishyize ku Irembo kugira ngo tuborohereze. Imazeho icyumweru.

    Dushaka kandi kubwira abanyarwanda bashaka kugura imodoka hanze bajye batubaza nta kiguzi ko imodoka bagiye kugura cyane cyane izakoreshejwe zitibwe kugira ngo uburangare butabateza igihombo. Hari igihe umuntu agura imodoka yakoze yayigeza ku mupaka bakavuga bati irashakishwa bakayifata bakayisubiza ba nyirayo.

    Ni ikiye cyerekezo cya Interpol mu Rwanda mu myaka iri imbere?

    Twifuza kubakira ku byo twagezeho, tugakomeza gukora neza dutanga serivisi nziza nk'uko twatangiye kuzitanga twifashishije ikoranabuhanga, tworohereza abaturage batugana.

    N'izindi serivisi dutanga tuzagerageza ku buryo zorohera abaturage kuzigeraho. Turifuza gukomeza kuzamura ikoranabuhanga ryacu ku mipaka mu rwego rwo kurushaho gutahura abashakishwa kubera ibyaha.

    Ubu kugira ngo turebe ko umuntu ashakishwa dushyiramo amazina ye, pasiporo tugashyiramo nimero zayo n'imodoka ni uko. Mu gihe kiri imbere turashaka ko tuzabona ibikoresho bituma dukoresha ibikumwe ndetse tukanarenzaho tukanakoresha ibyuma bitahura isura y'umuntu kugira ngo turebe ko uwo muntu ari we ushakishwa.

    Interpol mu Rwanda ni ishami ryamaze kwiyubaka

    Imodoka 49 zafatiwe ku mipaka y’u Rwanda zari zaribwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngarambe-yavuze-ku-rugendo-rw-imyaka-50-rwa-interpol-mu-rwanda-ikoranabuhanga-n

  • Ibyamamare byambariye gushyigikira Gasogi Uni… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino w'umunsi wa Kane muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere uzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro saa Moya z'ijoro.

    Wabanjirijwe n'amagambo y'ihangana hagati y'abafana ndetse n'abayobozi b'amakipe mu rwego rwo kugaragaza ko buri umwe yiteguye. Gasogi United iri mu makipe agora cyane Rayon Sports, biri mu mpamvu ituma umukino ushyushya imitwe ya benshi mbere.

    Ni umukino kandi wihariye kugeza ubwo na bamwe mu bantu bazwi nk'ibyamamare, bagaragaje ko biteguye gushyigikira Gasogi United kuri uyu mukino.

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles wamamaye nka KNC, aherutse kubwira InyaRwanda, ko uyu mukino bawufata nk'uwo gupfa no gukira ari nayo mpamvu bawihise 'Mega Derby'.

    Yavuze ko batangiye urugendo rwo kugarura abantu kuri Sitade, ari nayo mpamvu batekereje uburyo bwo kujya bifashisha ibyamamare cyane cyane abahanzi n'abandi bazwi mu rwego rwo guhamagarira abantu kureba imikino ya Gasogi United.

    KNC yavuze ko Gasogi United yazamuye urwego ari nayo mpamvu umukino bafitanye na APR FC, ku wa Gatatu w'icyumweru gitaha uzarangwa n'ibikorwa by'imyidagaduro, aho hagati ya Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy, umwe muri bo ashobora kuzataramira muri Kigali.

    Uyu mugabo washinze Radio/Tv1, yavuze ko ku mukino bafitanye na Rayon Sports, bifashishije abarimo Dj Marnaud, Dj Sonia n'abandi kugirango bazasusurutse abantu.

    Si aba gusa, bamaze iminsi bagaragaza ko biteguye kuzitabira uyu mukino, kuko abarimo Miss Muyango Claudine, Clapton Kibonge, Ndahiro Valens Papy wa BTN, Eric Semuhungu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, umunyamideli Keza Trisky, Dj Crush, Dj Caspi, Benimana Ramadhan wamamaye muri cinema nka Bamenya, nabo bifashe amashusho bagaragaza ko biteguye gushyigikira iyi kipe binyuze mu bafana babo bitwa 'Urubambyingwe'.

    Uyu mukino wanasize, umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton, atangaje ko yinjiye mu bafana ba Gasogi United, aho yagize ati 'Umuntu uzaza kuri Sitade ntabwo azatahana agahinda, azavuga ati nubwo badutsinze ariko nishimye […] Uyu munsi turashaka gutanga ‘Bonus’ ku bafana ba Rayon Sports y’uko bazataha bishimye kandi batsinzwe.”

    Clapton yavuze ko ubu ari umufana wa Gasogi United. Ati “Ndi umufana wa Gasogi United, ndi Urubambyingwe.”

    KNC aherutse kubwira itangazamakuru, ko agiye guhura na Rayon Sports mu gihe aherutse kubatera inkunga yo kugura Muhire Kevin.

    Ati” Ndi umwe mu bantu batabarije Rayon Sports mu gihe yari mu bintu bikomeye, ndi umwe mu bantu bakanze akakanyeri bwa mbere ko kugura umwana w'ikipe ,Muhire Kevin rwose ibyo birazwi kuko nabonaga ibintu bitagenda . Rero Muhire Kevin wumve ko ikipe ya Gasogi United igufiteho imigabane”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146986/ibyamamare-byambariye-gushyigikira-gasogi-united-ku-mukino-na-rayon-sports-amafoto-146986.html

  • Alex Muhangi yasesekaye i Kigali agaruka ku m… – #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya uri mu bakomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari, Alex Muhangi yamaze kugera i Kigali agaruka ku kuba amaze iminsi akora ubushakashatsi ku bigezweho mu Rwanda.

    Yasezeranyije abantu kubaha umunezero yifashishije inkuru zigezweho mu Rwanda cyane cyane mu bahanzi n'abakobwa bagezweho ku mbuga nkoranyambaga.

    Alex Muhangi agaruka kuri Fally Merci, yagize ati: 'Mufata nk'umuvandimwe muto, iteka nishimira kubona abanyarwenya bashya bavuka.'

    Yagaragaje ko mu mpamvu yaje mu Rwanda harimo n'umushinga wo guhuza Gen Z na Comedy Store. Ati: 'Bizorohereza abanyarwenya bataramiye muri Gen Z kuba bakwambuka bagataramira no muri Comedy Store natwe gutyo.'

    Asobanura uko bahuje, yagize ati: 'Nari ndi hano mu isozwa ry'imikino ya BAL, turahura turaganira dukomeza no kugirana ibiganiro kuri telefone.'

    Yaboneyeho kugira inama Fally Merci amusaba gukomeza gushyiramo imbaraga, amubwira ko bitangira bigoye ariko igihe kikagera amafaranga akaza.

    Ati: 'Ubwo natangiraga ibitaramo bya Comedy Store nari meze nka we, buri umwe twari kumwe yarambwiraga ngo ‘ntabwo bizakunda’. Iyo mureba rero, mba nibona umwana muto ukora ibintu ku giti cye nta muterankunga.'

    Yongeraho ati: 'Icyo namubwira ntiyite ku bicantege, akomeze ashyiremo imbaraga.'

    Alex Muhangi ni umwe mu bari butange ibyishimo mu gitaramo cy’urwenya cya Gen Z Comedy kuri uyu wa Kane muri Camp Kigali. Haraba hari n’abandi banyarwenya batandukanye bo mu Rwanda.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ALEX MUHANGI


    Fally Merci ari mu bagiye kwakira Alex Muhangi ku kibuga cy’indege i Kanombe Ubwo Alex Muhangi yari ageze i Kanombe ku cy’indege aho yatangarije ko yiteguye gutanga umunezeroFally Merci yakiranye urugwiro Alex Muhangi umufata nk’umuvandimwe we muto 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147001/alex-muhangi-yasesekaye-i-kigali-agaruka-ku-mvano-yumushinga-mugari-afitanye-na-fally-merc-147001.html