Blog

  • Cristiano agiye gushyirwa ku mafaranga azajya… – #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Portugal gikomeje gushaka uburyo bwo guhemba umukinnyi wacyo, Cristiano Ronaldo bijyanye n’ibigwi bidasanzwe amaze kugeraho mu mupira w’amaguru.

    Uyu mukinnyi yageze kuri byinshi birimo ibitego 130 amaze gutsindira ikipe ye y’igihugu ya Portugal ndetse akaba yaratwaranye nayo ibikombe 2 ari byo icya Euro ya 2016 ndetse n’icya UEFA Nations League.

    Kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 901 bikaba bimugira umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka ndetse no mu minsi yashize yashyizeho agahigo ko kuba umuntu wa mbere ugejeje abantu bamukurikira bangana na Miliyari 1 ku mbuga nkoranyambaga ze zose.

    Mu rwego rwo kumuhemba, igihugu cya Portugal cyafashe umwanzuro wo gukora amafaranga amashya akazaba ariho ifoto ye ndetse n’izina rye mu mpine “CR7”.

    Aya mafaranga azaba ari amayero 7 ndetse ashobora kuzajya anakoreshwa hanze ya Portugal. Nubwo aya mafaranga azaba ari amayero 7 ariko kuzajya ushaka kuyatanga bizajya bisaba gutanga amayero ibihumbi 113.

    Kuzajya ubona iyi note iriho ifoto ya Cristiano ntibizaba byoroshye kuko izajya igurwa ibihumbi 113 by’amayero, mu manyarwanda akaba ari Miliyoni 170 [170,036,796 Frw].

    Cristiano Ronaldo yatangiye gukina ruhago ahereye muri Sporting CP y’iwabo, muri 2003 yerekeza muri Manchester United,2009 ajya muri Real Madrid ayivamo muri 2018 ajya muri Juventus.

    Muri 2021 yasubiye muri Manchester United naho muri 2023 ahita yerekeza muri Arabia Saudite yo muri Arabia Saudite ari nayo akinira kugeza ubu. Aya makipe yose yatwaranye nayo ibikombe birimo 5 bya UEFA Champions League, 3 bya Premier League na 2 bya La Liga.

    Cristiano Ronaldo agiye gushyirwa ku mafaranga

    Portugal igiye guhemba Cristiano Ronaldo kumushyira ku mafaranga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147008/cristiano-ronaldo-agiye-gushyirwa-ku-mafaranga-azajya-abonwa-numugabo-agasiba-undi-147008.html

  • “Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? KNC yishongoye ku bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bagarutse nyuma y’imyaka 4 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'iyi kipe ya Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles (KNC) nyuma yo kumva ko bamwe mu bahoze ari abayobozi b'ikipe ya Rayon Sports bunze imbaraga ngo bategure umukino ikipe ya Rayon Sports iri bwakirwemo na Gasogi United, yavuze ko ntagikuba cyacitse kandi ko batamuteye ubwoba kuko bari barahunze.

    Gasogi United izakira Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2024-25.

    KNC nyuma yo kumva ko abo bagabo bagarutse yavuze ko byamushimishije ariko na none bitamuteye ubwoba kuko bari bamaze igihe barahunze.

    Ati 'Byanshimishije ko aba basaza bagarutse, ubundi bari baragiye he? Kuba bagarutse bari barahunze imyaka 4 batagaragara ku mukino uwo ari wo wose uyu munsi bakumva ngo igihangange kiyoboye shampiyona Gasogi United bakavuga ngo turaje, ntabwo nagira ubwoba bw'abo bagabo.'

    KNC yabashimiye ko bakusanyije amafaranga yo gutera imbaraga abakinnyi kuko akunda gukina n'ikipe ifite ibyo iharanira.

    Source : https://yegob.rw/byanshimishije-ko-aba-basaza-bagarutse-ubundi-bari-baragiye-he-knc-yishongoye-ku-bahoze-ari-abayobozi-ba-rayon-sports-bagarutse-nyuma-yimyaka-4/

  • Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bahagaritse kongera gukora imyitozo kubera amafaranga abafana bayo bifata mapfubyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, nibwo hasakaye amakuru avuga ko ikipe ya Muhazi United ibarizwa mu karere ka Rwamagana yahagatitse imyitozo.

    Amakuru ahari avuga ko abakinnyi b'ikipe ya Muhazi United bamenyesheje ubuyobozi ko imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ntamukinnyi uzahinguka ku kibuga cy'imyitozo badahawe amafaranga.

    Biravugwa ko abakinnyi baguzwe muri iyi meshyi ishize ba Muhazi United ntamafaranga bahawe abandi bahabwa igice ari byo bashingiraho bemeza ko imyitozo bayihagaritse.

    Source : https://yegob.rw/abakinnyi-bikipe-ikomeye-hano-mu-rwanda-bahagaritse-imyitozo-itarangi-kubera-amafaranga-abafana-bayo-bifata-mapfubyi/

  • Gen Mubarakh Muganga yahaye umukoro ukomeye APR FC #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura umuhigo bahize bagasezerera Pyramids FC.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu iri mu Misiri aho yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya 2 mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ni nyuma y’uko umukino wabereye i Kigali warangiye ari 1-1, APR FC ikaba isabwa gutsinda uyu mukino uzaba ejo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024.

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko bagaragaje ko ari Intare bityo rero bagomba guhigura umuhigo bahize bagasezerera Pyramids FC.

    Ati “Bakinnyi ba APR FC, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’ Intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, ni muze duhigurire abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR FC, Intsinzi Iteka.”

    Amakuru avuga ko APR FC gusezerera Pyramids FC abakinnyi bashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi 3 by’amadorali kuri buri umwe.

    Gen Mubarakh Muganga yabukije abakinnyi ba APR FC ko bagomba guhigura umuhigo bahize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gen-mubarakh-muganga-yahaye-umukoro-ukomeye-apr-fc

  • Yafatanywe amadolari arenga ibihumbi 17 bikekwa ko yibye umukoresha we i Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Ntara y'Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize 'Ku mugoroba wo ku munsi w'ejo tariki 18 Nzeri, nibwo umukoresha w'uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n'umukozi we; amadorali y'Amerika 17,200 n'amafaranga y'u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.'

    Yunzemo ati: 'Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ahagana ku isaha ya saa tatu n'igice, yaje gufatirwa ku biro by'ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, Frw12, 680,000 asigaranye miliyoni 1Frw yari agifite mu gakapu.'

    Hamwe n'amafaranga yose yafatanywe, yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Remera, kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy'ubujura akurikiranyweho.

    SP Mwiseneza yashimiye uwibwe wahise abimenyekanisha n'abatanze amakuru yatumye uyu musore ucyekwa afatwa ataratoroka.

    Yasabye buri wese ukora ubushabitsi bufite aho buhuriye n'amafaranga menshi, kuyabika no kuyahererekanya mu buryo bw'ikoranabuhanga cyangwa kwifashisha ibigo by'Imari n'amabanki, mu rwego rwo kuyarinda kwibwa no kuba yatakara akaburirwa irengero.

    Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yafatanywe-amadolari-arenga-ibihumbi-17-bikekwa-ko-yayibye-umukoresha-we-i

  • Impumeko y'ab'i Musanze nyuma y'iby'Abakono, intumbero y'ubuyobozi bushya n'iterambere ry'umujyi: Meya Nsengimana yavuze – #rwanda #RwOT

    Abo barimo Ramuli Janvier wari Meya w'Akarere ka Musanze, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga akarere ka Gakenke na Uwanyirigira Marie Chantal wari Umuyobozi w'Akarere ka Burera.

    Bakuwe ku myanya yabo na Perezida Kagame nk'uko bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe. Dr Ngirente Edouard, kuri uwo munsi wa tariki 8 Kanama 2023.

    Iri tangazo ryasobanuraga ko icyemezo cyo kwirukana abo bayobozi cyari gishingiye ku isesengura ryakozwe rikagaragaza ko 'batashoboye kuzuza inshingano zabo cyane gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y'u Rwanda yiyemeje kugenderaho.

    Nta gushidikanya ko ibyo byatewe n'igikorwa cyateje umwuka mubi cyari kimaze iminsi kibereye mu Karere ka Musanze, cyo kwimika uwiswe Umwami w'Abakono.

    Ni igikorwa cyafashwe nk'ikigamije gucamo ibice Abanyarwanda nyamara baranyuze mu mateka nk'ayo ashaririye yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Nyuma y'igihe gito, kuwa 7 Ukuboza muri uwo mwaka, Nsengiyumva Claudien w'imyaka 45 y'amavuko, yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Musanze asimbuye Ramuli Janvier.

    Nyuma y'amezi hafi icyenda ayoboye aka karere, IGIHE yaganiriye na we ku ngingo zitandukanye, zirimo uko basohotse mu by'Abakono, icyerekezo cy'ubuyobozi bushya, iterambere ry'Umujyi wa Musanze ndetse n'icyakururiye Nsengiyumva wari umuyobozi w'Ikigo cy'Imari kujya kwiyamamariza kuyobora ako Karere.

    Wigeze utekereza mbere ko uzaba umuyobozi w'akarere?

    Ntabwo hari inzira utegura kugira ngo uzabe umuyobozi w'akarere.

    Mu rugendo rwanjye nakoze mbere y'uko mba umuyobozi w'Akarere ka Musanze, sinigeze ntekereza ko nzayobora akarere ahubwo numvaga ko inshingano zose naba mfite ngomba kuzikora neza, kandi ko nkwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ngirire akamaro abaturage.

    Ni iyihe mirimo wakoze mbere y'uko uba umuyobozi w'Akarere ka Musanze?

    Mbere y'uko mba umuyobozi w'Akarere ka Musanze, mu myaka irenga 18 nabaye umuyobozi w'ikigo cy'imari iciriritse.

    Mu kazi kanjye ka buri munsi harimo gutekereza imishinga yatuma abaturage bakomeza kugana ikigo nayoboraga kugira ngo kibashe kuba umusemburo w'impinduka binyuze muri serivisi zimari.

    Aho nahakoze igihe kurekire kandi ni ikigo cyagize uruhare mu gufasha abaturage mu kwiteza imbere binyuze mu nguzanyo bihangira imishinga iciriritse n'irimo hagati, ibyo byose byarafashije, ni umurimo nakoze kandi nishimira.

    Ni iki cyaguteye umwete wo gushaka kuyobora Akarere ka Musanze?

    Icyanteye umwete wo kuza kwiyamamriza kuba umuyobozi w'akarere cyangwa se kuba umujyanama, ni ukugira ngo mpuze inama n'abandi ndetse n'ibitekerezo mu buryo bwagutse kugira ngo bibashe kugirira abantu umumaro barenze abonahaga serivisi mu gihe nakoraga mu kigo cy'imari icirirtse.

    Nsengimana yarahiriye kuyobora Musanze mu Ukuboza 2023

    Aya mezi ashize uyobora akarere ka Musanze, ni amezi yari ameze ate?

    Ukinjira mu karere hari imihigo usanga akarere kaba karahize cyane ko twari tuje mu gihe hari imihigo yari yarahizwe. Twagombaga gukora ibishoboka byose kugira ngo ya mihigo yahizwe igerweho. Hari kandi no kongera kureba ngo ni ayahe mahirwe ari mu karere abantu baheraho mu gihe gikurikiye kugira ngo babashe kwagura ibikorwa birusheho kugirira abaturage akamaro.

    Icya mbere rero ni ukumenya ikibuga no kumenya abo mugomba gukorana ndetse n'abafatanyabikorwa haba mu rwego rw'akarere, urw'Igihugu no kurenga imbibi z'Igihugu, kuko nk'uko mubibona akarere ka Musanze kaguye imbibi, ibikorwa byako bikaba bishingiye ku banya-Musanze ubwabo, ariko hakaba hari n'abafatanyabikorwa bahashora imari bari inyuma y'Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    Byari byiza ko rero tubanza kumenya abo bafatanyabikorwa bose tukamenya ibyo badufasha […]. Ibyo rero nibyo tumaze iminsi dusesengura mu mezi arindwi ashize ariko noneho na bya bindi akarere kahize tubashe kubihigura ku gipimo gishimishije bityo za mpinduka zibashe kuboneka.

    Ibyo biranatuma tugira intangiriro nziza mu mwaka dukurikijeho kuko twatangiye undi mwaka w'imihigo, ibyo byagombaga kudufasha kubona uko tunoza imihigo twatangiye ndetse tureba ahari imbaraga n'ahari intenge nke kugira ngo tubone aho twunganira bya bindi, bibashe kugerwaho mu buryo burushijeho ubwari busanzwe.

    Mwinjiye mu nshingano hari abo mwari musimbuye batashoje manda yabo kubera impamvu zitandukanye muri zo harimo icyo nakwita inkundura y'Abakono, kuri ubu twavuga ko Musanze yabisohotsemo ite?

    Ngira ngo icyo twabona ni uko Musanze iri ku murongo umwe, buri wese ashishikajwe no gutera imbere ariko na none no kubona akarere ke karushaho gutera imbere, Nk'ubu ku bufatanye n'abikorera mu karere, uyu munsi hakaba hatashywe amagorofa 10 abikorera biyubakiye ubwabo.

    Ibyo rero ubwabyo ni kimwe mu bigaragaza ko abanya-Musanze icyo bakeneye ari ubuyobozi bubafasha kunoza ibyo bakora, icyo bakeneye ni ubuyobozi bubafasha kunga bwa bumwe bwabo noneho ubwo bumwe akaba ari bwo bubabyarira imbaraga zo kwiteza imbere.

    Icyo mwari mwise inkundura y'Abakono ari na cyo mwari mukomojeho ko cyaba cyaragize uruhare mu gutuma abarimo abayobozi b'akarere bahagarikwa mu nshingano zabo, ngira ngo uyu munsi nawe nk'uko wahageze icyo kintu ntacyo wahabona.

    Ntabwo twavuga ko hari byacitse ahubwo aho ngaho twari twagize intege nke, uyu munsi tuhahera twubaka kugira ngo ya shusho mbi twakwita ko yari yagaragaye tuyisibanganye ahubwo Musanze yacu ikomeze kuba indangamirwa, ikomeze kuba igicumbi cy'ubukerarugendo, ikomeze kuba aho ishoramari rikorwa rikunguka, abanya-Musanze kandi bakomeze kubonwa nk'abantu bishimiye Akarere kabo, bishimiye kugateza imbere.

    Ibyo byose noneho bigakorwa muri wa murongo mugari igihugu cyihaye cyangwa se kinubakiyeho w'ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'iterambere n'ubukungu kuri bose. Icyo ni ko kuri ntabwo twavuga ko kidahari muri Musanze, twavuga ko ari agatotsi gato kari kaje ariko bahise babishyira ku murongo, ubuyobozi bw'Igihugu bwarafashije natwe abayobozi ku rwego rw'ibanze turimo turabyumva.

    Abareba umujyi wa Musanze babona uri gukura n'ingonga, mubikesha iki?

    Icya mbere turabikesha ubushake bw'abanya-Musanze, kuko ahari ubushake no gushobora birashoboka, icyo rero ni cyo dukesha iterambere ry'umujyi wa Musanze kuko nureba n'ishoramari rihari muri Centre y'ubucuruzi ibirenga 80% n'iby'abanya-Musanze ubwabo.

    Icya kabiri cyiyongera kuri icyo Musanze ni akarere gafite ubutaka burumbutse, aho abantu bahinga bagasarura. Dufate urugero nk'ubuhinzi bw'ibirayi ushobobora kubukora mu myaka itanu cyangwa imyaka 10 ubikoze neza mu buryo bugezweho niba ufite hegitari eshatu cyangwa eshanu, ukaba wabasha kubaka inzu y'igorofa.

    Kuba rero ari akarere gafite ubutaka burumbutse, akaba ari akarere gatuwe n'abaturage bishimiye kugateza imbere, bishimiye kandi kukabamo noneho tukanongeraho ko ari akarere kuva ku rwego rw'Igihugu kuri Perezida wa Repubulika ashishikariza umunsi ku wundi kugira ngo nako kabashe kwiteza imbere.

    Ikindi ni ubufasha buhaboneka cyane cyane muri bya bikorwa remezo, iby'imihanda ya kaburimbo, gushishikariza abashoramari mu kubaka ibikorwa bijyanye n'ubukerarugendo, mu kubaka amahoteli ari ku rwego rwo hejuru, ibyo byose rero ni bimwe mu biha amahirwe iterambere rya Musanze akaba ari yo mpamvu ubona ko kegera umujyi wa Kigali.

    Umujyi wa Musanze ugenda urushaho gutera imbere uko bwije n’uko bukeye

    Amagorofa azamuka muri uyu mujyi ubutitsa

    Mwavuze k'uko amezi ashize yari ameze, noneho twavuga ko mwimirije ibiki imbere noneho?

    Mbere na mbere ni ugukorera hamwe nk'abakozi b'Akarere, icya kabiri ni ukwereka abanya-Musanze amahirwe bafite aruta ay'abandi, amahirwe muri bwa buhinzi bujyanye n'igihe, bwa buhinzi buza busubiza ibibazo byabayeho mbere, kwa guteza imbere abikorera bakerekwa amahirwe ko uyu munsi ibishobora gukorerwa mu yindi mijyi bashobora kubikorera iwabo.

    Iterambere rya Musanze rigashingira ku bikorera, ibyo bikarushaho kuzamura iterambere ry'Akarere binyuze mu byo kinjiza nk'imisoro, icyo kiribandwaho.

    Hari kandi no gushishikariza ishoramari mu bukerarugendo, aho muri bwa buryo bw'abafatanyabikorwa navugaga basanzwe bahari kuba twabashishikariza kwagura ibikorwa byabo ariko hari no gushaka abandi baza bashora imari yabo mu bukerarugendo, haba mu birunga ariko noneho no ku kiyaga cya Burera na Ruhondo, kugira ngo uyu munsi abantu babone ko nubwo hari ubukerarugendo bukorerwa mu birunga hari n'ubugomba gukorerwa ku kiyaga cya Burera na Ruhondo.

    Niba hari ishoramari rikorwa mu kubaka amahoteli nk'aya tubona, cyangwa se nk'inyubako nkizi z'amagorofa […] habe n'ibigo by'imari bifasha ubuhinzi buciriritse kuzamuka, ubworozi kuzamuka, abatangira imirimo na bo bakayitangira, kugira ngo na rwa rubyiruko dufite rubashe kubona akazi mu buryo nk'ubwo.

    Ibyo rero nibyo tuzibandaho, tunareba uburyo ibikorwa remezo byakomeza kwiyongera ahatagera imihanda ikwiriye ibashe kuhagera, ntibigarukire mu mirenge yo mu mujyi gusa ahubwo bigera n'ahandi.

    Musanze muyibona he mu myaka itanu iri imbere?

    Musanze mu myaka itanu iri imbere ntekereza ko izaba ari umujyi urushijeho kuba mwiza, kuko mpereye mu miturire uyu munsi turanoza za site z'imiturire, ikindi turashishikariza abantu ko bubaka bageretse.

    Ni ibintu abantu nabo bamaze kubona, icyo dukora ni ukubaha icyekezo kugira ngo ya masite aboneke, abantu babashe kugira ahantu heza bagira bishimira gutura kandi mu buryo busubiza imiturire mu buryo burambye.

    Turashaka kandi ko na bwa buhinzi buteye imbere bubasha guhaza isoko mu ngano ndetse no mu buziranenge. Niba uyu munsi dufite amahoteli abe yabasha no kubona aho guhahira ibyo akeneye aha ngaha.

    Musanze rero mu myaka itanu iri imbere reka tubihuze na manda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tuzaba dufite ibyo tuzongera kumurikira abaturage, duhereye ku byo mwabonye.

    Mu mwaka utaha turifuza ko Musanze izaba ifite Food Park, ni inyubako izaba ifite agaciro hafi ka miliyali 1Frw, aho abantu bazajya baza bakaharuhukira bagafata icyayi, bagafata ikawa ku buryo abakerarugendo baza inaha bazaba bafite aho baruhukira mbere yo kugera mu Kinigi cyangwa nyuma yo kuvayo.

    Ikindi murabona ko ririya soko ryuzeye [Isoko rya Kariyeri], rizaba ryaramaze kugira abarikoreramo, ni isoko bacururizamo batanditse ku bisima ariko turashaka ko mu cyiciro kigiye gukurikira hubakwa hazaba hari amaduka akikije ibyo bisima, ibyo byose bizaba byongereye ibikorwa remezo.

    Murabona ko uyu munsi dufite za Kaminuza zigera muri esheshatu, hari n'izindi ziri gusaba kuhubaka, uyu munsi rero ibintu byose muri Musanze birahari. Turifuza ko byakomeza muri urwo rwego abantu bakumva ko badakeneye kujya mu yindi mijyi cyane cyane Kigali.

    Ikindi mwabonye ko ibitaro bya Musanze bigiye kwagurwa bikazaba ari ibya kabiri ku rwego rw'Igihugu, nyuma y'ibitaro ba Faisal na CHUK. Mu myaka itanu rero bizaba byuzuye ngira ngo biri no muri bimwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abanya-Musanze.

    Ibyo rero bivuze ko mu myaka itanu iri imbere Musanze izaba ari ahantu abantu bifuza kuba nubwo n'uyu munsi ari ko bimeze ariko bizarushaho noneho n'abanya-Kigali baze kuhatura.

    Umujyi wa Musanze ukomeje kwagukana ingoga

    Hirya no hino i Musanze hubatswe udukiriro dufasha mu guha akazi urubyiruko

    Icyanya cy’Inganda cya Musanze cyitezweho gufasha ako karere mu iterambere

    Umudugudu wa Kinigi uri mu ya mbere i Musanze ituje neza abaturage

    Isoko rya Kariyeri ryuzuye ryitezweho guhindurira ubuzima benshi

    Musanze yahindutse igicumbi cy’ubukerarugendo,

    Nsengimana Claudien yavuze ko hari biteguye kugira Musanze Umujyi buri wese yifuza guturamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impumeko-y-ab-i-musanze-nyuma-y-iby-abakono-intumbero-y-ubuyobozi-bushya-n

  • Ni urufatiro rwumuziki wanjye- The Ben kuri… – #rwanda #RwOT

    Ni Album itaratangazwa izina ryayo. Ni igitaramo kidasanzwe! Kuko azagikora mu ntangiriro z'umwaka wa 2025, ni ukuvuga tariki 1 Mutaram 2025 muri BK Arena mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n'abandi kwinjira neza mu mwaka mushya, no kubifuriza kazawugiriramo ishya n'ihirwe.

    Ni igitaramo kandi kidasanzwe kuri we! Kuko azagikora yizihiza umwaka umwe uzaba ushize akoze ubukwe n'umugore we Uwicyeza Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

    Nta nubwo ari igitaramo gisanzwe kuri we, kuko ashobora kunguka cyangwa se agahomba-Ibi birashingirwa ku kuba ariwe ugomba gushora imari mu itegurwa ry'iki gitaramo, gushaka abafatanyabikorwa, abaterankunga n'abandi- Bivuze ko azabasha kumenya niba yungutse cyangwa se niba yahombye.

    Bitandukanye n'ibindi bitaramo yagiye aririmbamo; kuko ijanisha rinini ry'ibitaramo yaririmbyemo yabaga yishyuwe amafaranga ye- Bivuze ko abamutumiye niba barunguka cyangwa se bagahomba, we ntibyamugeraho, kuko yabaga yamaze kubona amafaranga ye mbere y'igihe.

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yumvikanishije ko iki gitaramo yagihuje no kumurika Album ye nshya, kubera ko idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ni nk'urufatiro rw'urugendo rwe mu muziki.

    Ati “Ni Album ifite ubusobanuro bukomeye ku buzima bwanjye. Nibaza ko ari no ku muziki nyarwanda, kuko nzanahatangariza ibintu bikomeye cyane. Nibaza ko nkeneye abantu bose, ko bahagaruka, tugafatanya, tugashyigikirana ku buryo abatuye Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba babona ko hari ibintu bikomeye biri gutegurwa.'     

    Ibyamamare bishobora gutungurana muri iki gitaramo cye

    The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

    Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

    Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

    'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

    'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life),

    Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko mu kwitegura igitaramo cye, bamwe mu bahanzi bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye bashobora kuzatumirwa kuririmba.

    Ariko kandi andi makuru avuga ko hari abahanzi bakoranye indirimbo kuri Album ye, bashobora kuzaririmba muri iki gitaramo. Biranashoboka cyane, ko hari abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye, bagahurira mu ndirimbo bazitabira iki gitaramo.

    Ikindi, ni uko hari amakuru avuga ko hari indirimbo yakoranye n'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse n'abo mu Karere, bashobora kuzagaragara bwa mbere bayiririmbana imbona nkubone mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

    Amakuru avuga ko mu gihe cy’amezi ane ari imbere, The Ben azakora uko ashoboye kugirango buri muhanzi bakoranye indirimbo azagaragare mu gitaramo cye. 

    The Ben yakoranye indirimbo ‘Sikosa’ na Kevin Kade ndetse na Element, yasohotse ku wa 23 Nzeri 2024

    Ku wa 25 Nyakanga 2024, Bensoul wo muri Kenya yasohoye indirimbo ‘Uno’ iri mu zigize Album ye ya kabiri, ndetse yabaye iya mbere yakoze ari wenyine nk’umuhanzi wigenga 

    Ku wa 4 Mutarama 2022, Diamond yashyize ku muyoboro we wa Youtube indirimbo ‘Why’ yakoranye na The Ben

    Ku wa 5 Kamena 2018, Meddy yifashishije shene ye ya Youtube yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Lose Control’ yakoranye na The Ben 

    Ku wa 24 Gicurasi 2018, itsinda rya B2C ryo muri Uganda ryasohoye indirimbo ‘No You No Life’ ryakoranye na The Ben


    Ku wa 20 Ugushyingo 2020, Igor Mabano yakoranye bwa mbere indirimbo na The Ben bise ‘ For Real’ 

    Ku wa 2 Nyakanga 2016, The Ben yakoranye indirimbo na Ben Kayiranga bise ‘Only You’ yayobowe na Julien Bmjizzo 

    Ku wa 20 Nyakanga 2021, The Ben yaririmbye mu ndirimbo ‘Ihogoza’ ya AL Pacino, irimo Mike Kayihura ndetse na Yvan Buravan 

    Ku wa 22 Ukwakira 2017, Sheebah Karungi yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘Binkolera’ yakoranye na The Ben  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ YA KEVIN KADE NA ELEMENT

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MEDDY NA THE BEN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BINKOLERA’ YA SHEEBAH KARUNGI NA THE BEN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ONLY YOU’

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147007/ni-urufatiro-rwumuziki-wanjye-the-ben-kuri-album-azamurika-ishobora-kuzahuriza-i-kigali-ib-147007.html

  • Abakinnyi ba Rayon Sports bashobora kwinjira mu mukino wa Gasogi United agahimbazamusyi kari mu isogisi #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kwemerera abakinnyi b’iyi kipe kuzahabwa agahimbazamusyi mbere y’umukino wa Gasogi United, bagakina bafite amafaranga.

    Rayon Sports izacakirana na Gasogi United ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri saa 19h mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Uyu mukino uzabera kuri Stade Amahoro, watumye bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports bahura ngo barebe uburyo bafasha ikipe cyane ko umuyobozi wa yo, Cpt Rtd Uwayezu Jean Fidele yeguye.

    Biyemeje kuba hafi y’ikipe bagafasha Ngoga Roger, visi perezida utaragaragaye cyane, bakusanyije miliyoni 15 zo gutegura umukino wa Gasogi United na Rutsiro FC, aya akiyongera ku ya Special Team.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aya mafaranga bamaze kuyashyikiriza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse bivugwa ko agahimbazamusyi kuri uyu mukino ari ibihumbi 100 Frw.

    Abakinnyi bakaba basezeranyijwe ko bagomba kuyahabwa mbere y’umukino bakajya mu kibuga bayafite kuko bijeje intsinzi.

    Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kuko uzaba ari wo mukino wa mbere itsinze muri shampiyona y’uyu mwaka kuko indi mikino ibiri ya mbere yayinganyije.

    Rayon Sports ishobora gukina umukino wa Gasogi United abakinnyi bamaze guhabwa agahimbazamusyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-bashobora-kwinjira-mu-mukino-wa-gasogi-united-agahimbazamusyi-kari-mu-isogisi

  • Bambabarire – Umutoza wa APR FC ufitiye icyizere abakinnyi be #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abakunzi ba APR FC kuko Pyramids FC yabashije kubabonamo igitego, ariko abasezeranya ko urugamba rutararangira.

    Ubu APR FC irabarizwa mu gihugu cya Misiri aho yagiye gukina na Pyramids FC umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri2024, amakipe yombi yanganyije 1-1, Pyramids ikaba yarishyuye APR FC mu minota ya nyuma.

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abafana kuko Pyramids FC yabashije kumwinjiza igitego i Kigali ariko akaba yizeye abasore be ko bazakora ibirenze.

    Ati “Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze, ariko haracyari amahirwe ko twabona umusaruro mwiza hano, ndizera ko bariya basore bazatanga buri kimwe, bazashyiramo imbaraga berekane gaciro ka bo, turi hano kuko twizera ko hari icyo twakora.”

    Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, akaba ari umukino isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Umutoza wa APR FC yavuze yizeye gusezerera Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bambabarire-umutoza-wa-apr-fc-ufitiye-icyizere-abakinnyi-be

  • Bella Flowers Ltd yagurishijwe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Bella Flowers yashyize hanze yamenyesheje abafatanyabikora bayo ko imitungo yayo yamaze kugurwa burundu na Blue Nile Global Holding Ltd.

    Yagaragaje ko icyo gikorwa kizabafasha kwagura amasoko yayo no gukomeza kwimakaza imirimo ishingiye ku dushya no gukurura abashoramari.

    Iti 'Ibi bigaragaza uburyo Bella Flowers ihora irajwe ishinga no gutanga serivisi zinoze, ibinatanga umusaruro udashindikanywaho.'

    Iki kigo gikora ubucuruzi bw'indabo kandi cyamaze impungenge abo kigomba kwishyura mu buryo butandukanye kugeza ku wa 20 Nzeri 2024, kivuga ko kubishyura bizakorwa na cyo mu buryo bwubahirije amategeko ndetse bunoze.

    Bella Flowers kandi yibukije abafatanyabikorwa bayo n'abandi bayibereyemo imyenda ko bagomba kwishyura, bigakorwa ku gihe.

    Bell Flowers Ltd kandi yatangaje ko uburyo bushya bw'imikorere yinjiyemo buzatuma imikoranire yayo n'abafatanyabikorwa irushaho kunozwa no kugira imbaraga.

    Bella Flowers ifite imirima y'indabo zitandukanye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ikorera ubuhinzi bw'indabo ku buso burenga hegitari 60, igahinga amoko 16 y'indabo z'amaroza mu mabara icumi.

    Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y'i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.

    Bella Flowers Ltd itanga akazi ku biganjemo ab'i Rwamagana na cyane ko ari na ho ikorera kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.

    Aha Bella Flowers yagembaga umunyabigwi mu marushanwa yo gusiganwa ku magare, Chris Froome

    Bella Flowers ni umufatanyabikorwa ukomeye muri Tour du Rwanda

    Aha abakozi ba Bella Flowers bifotozanyaga n’umukinnyi icyo kigo cyari cyahembye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bella-flowers-ltd-yagurishijwe