Blog

  • “Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze” Umunya Serbia Darko Nović utoza APR FC yahishuye ko impamba baburiye i Kigali bari buyikure mu Misiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Darko Nović yihanganishije abakunzi ba APR FC kuko Pyramids FC yabashije kubabonamo igitego, ariko abasezeranya ko urugamba rutararangira.

    Umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri2024, amakipe yombi yanganyije 1-1, Pyramids ikaba yarishyuye APR FC mu minota ya nyuma.

    Umutoza yagize ati 'Bambarire kuko twatsinzwe igitego cyo hanze, ariko haracyari amahirwe ko twabona umusaruro mwiza hano, ndizera ko bariya basore bazatanga buri kimwe, bazashyiramo imbaraga berekane gaciro ka bo, turi hano kuko twizera ko hari icyo twakora.'

    Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, akaba ari umukino isabwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.

    Source : https://yegob.rw/bambarire-kuko-twatsinzwe-igitego-cyo-hanze-umunya-serbia-darko-novic-utoza-apr-fc-yahishuye-ko-impamba-baburiye-i-kigali-bari-buyikure-mu-misiri/

  • U Rwanda rwagaragaje ubushake bwo kwakira Perezida Joko Widodo wa Indonesia – #rwanda #RwOT

    Umubano mwiza w'u Rwanda na Indonesia washimangiwe n'uruzinduko Perezida Paul Kagame aheruka kugirira muri iki Gihugu, aho yari yitabiriye inama igihugu na Afurika.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Nzeri nibwo Perezida Kagame yagiriye muri Indonesia ndetse anagirana ibiganiro na Joko Widodo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana , yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye.

    Ati 'Umubano hagati y'u Rwanda na Indonesia watangiye mu 2006 kandi uratera imbere. Muri Kamena 2024 Ambasade yacu yatashywe ku mugaragaro. Hasinywe n'amasezerano y'imikoranire atatu. Muri uku kwezi kwa Nzeri hasinywe andi masezerano y'imikoranire hagati y'Urugagaga rw'Abikorera na MoU hagati ya PSF n'urw'abikorera muri Indonesia, KADIN. Kuba nyakubahwa Perezida Kagame yaritabiriye iriya nama, ni ikindi kimenyetso cy'uko umubano w'ibihugu byacu byombi ukomeza gutera imbere.'

    Yakomeje avuga ko hari impamvu nyinshi zatumye Perezida Kagame atumirwa muri iyi nama ariko zose zubakira ku cyubahiro afite bitewe n'ibintu bitandukanye yakoze.

    Ati 'Ni umukuru w'igihugu wubashywe cyane ku Isi na Indonesia irimo. Bumvaga atabura muri iriya nama ya IAF kuko bazi ko ibitekerezo bye byubaka biba bikenewe. Yarishimiwe cyane kandi ijambo rye ryakiranywe uburemere rikwiye.'

    Abajijwe niba hari uruzinduko Perezida wa Indonesia yaba ateganya kugirira mu Rwanda, Sheikh Abdul Karim Harerimana yavuze ko bitaremezwa neza, gusa u Rwanda rufite icyo cyifuzo.

    Ati 'Ubu Indonesia iri mu nzibacyuho. Uwatorewe kuyobora igihugu mu matora yabaye muri Gashyantare 2024 azajya mu nshingano mu Kwakira 2024. Ubwo ibintu nibimara kujya mu buryo nibwo tuzamenya ibizakurikira. Cyakora icyifuzo cyo kirahari.'

    Ni ubwa mbere bibayeho ko u Rwanda rugira Ambasaderi ufite icyicaro muri iki gihugu, kuko muri Indonésie rwari rusanzwe ruhagarariwe na Ambasaderi ufite icyicaro muri Singapore.

    Ubwo yitabiraga iyi nama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko ku butegetsi bwa Joko Widodo wa Indonesia yashyize imbaraga mu gukorana na Afurika n'u Rwanda by'umwihariko ku buryo umusaruro wabyo uzaba uwo kwishimirwa na buri wese.

    Ati 'Wabaye inshuti y'ukuri. Binyuze mu gukorana nawe, hashyizweho umusingi uhamye kandi sinshidikanya ko hagiye kugaragara umusaruro ufatika twese tuzishimira.'

    Joko Widodo w'imyaka 63, yagiye ku butegetsi kuva mu Ukwakira 2014. Abarizwa mu ishyaka rya Indonesian Democratic Party of Struggle.

    Mu 2022 ni bwo Perezida Paul Kagame yaherukaga muri Indonesia, aho yari yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

    Umukuru w'Igihugu yabonanye na mugenzi we wa Indonesia bagirana ibiganiro byibanze ku hazaza h'ubutwererane bw'impande zombi n'uburyo bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati y'u Rwanda na Indonesia.

    Muri Kamena 2024, u Rwanda na Indonesia byasinye amasezerano arimo ay'imikoranire hagati y'ibihugu byombi yo gusangizanya ubunararibonye mu bya politiki no gukuraho visa ku badipolomate n'abafite pasiporo za serivisi.

    Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Perezida Kagame yasuye Indonesia yitabiriye inama ihuza iki Gihugu na Afurika

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, Sheikh Abdul Karim Harerimana, yatangaje ko umubano w'ibihugu byombi ugenda urushaho gutera imbere ku buryo n'u Rwanda rufite n'icyifuzo cy'uko Perezida w'iki Gihugu yazarugiriramo uruzinduko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwagaragaje-ubushake-bwo-kwakira-perezida-joko-widodo-wa-indonesia

  • Mgr Rukamba yahaye umukoro Kaminuza zo mu Rwanda zigiseta ibirenge mu bushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku abanyeshuri 266 basoje amasomo muri Kaminuza Gatolika y'u Rwanda(CUR), ku wa 18 Nzeri 2024, umuhango wabaga ku nshuro yawo ya cumi.

    Mgr Rukamba, Umuyobozi Mukuru wa CUR yasabye abarangiza amasomo ya Kaminuza hirya no hino mu gihugu, ko bakwiye gukora ibishoboka byose bagashakisha icyiza cyateza imbere aho bavuka.

    Ati 'Ubushakashatsi dukorera iwacu ni ikintu gikomeye. Gushakashaka icyiza cyagirira umuturanyi wawe akamaro ni ko gutsinda nyako mu mashuri, ni nabwo ubumenyi buhamye kandi bufite icyanga butuma abantu bagira aho bava n'aho bagera.''

    'Dushishikarize Kamimuza gukora ubushakashatsi ku bintu by'i Rwanda; uko abanyarwanda babaho,uko ubuzima bwabo bumeza n'ubwo bitabujije no gutekereza no hanze yarwo.''

    Mgr Rukamba yagaragaje ko Kaminuza (n'abayigamo) baba bakwiye gushaka ikintu cyose kirengera umuntu kandi gituma amahoro asakara mu bantu.

    Musenyeri Filipo Rukamba, avuga kandi ko Abanyarwanda bakeneye gusobanurirwa ibyabagirira akamaro, ari naho ahera asaba abasoza amasomo ya za kaminuza n'andi mahugurwa yose kugira ibyo bahindura muri sosiyete nyarwanda, ndetse n'ahandi hose bagenda.

    Kaminuza zo mu Rwanda zakunze kunengwa kudashyira imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi, nyamara ariyo soko y'ubuvumbuzi bushya bufasha gukemura ibibazo byugarije sosiyete.

    Mgr Rukamba yasabye abanyeshuri na za Kaminuza kongera imbaraga mu bushakashatsi bukemura ibibazo abaturage bafite

    Mgr Filipo Rukamba ashimira umwe mu banyeshuri barangije amasomo muru CUR, ko yarenze inzitizi zo kuba afite ubumuga akaba arangije Kaminuza.

    Mgr Rukamba ahemba umwe mu bitwaye neza mu masomo yabo muri CUR

    Bamwe mu bayobozi bakuru ba CUR ndetse n’abayobozi b’uturere twa Gisagara na Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mgr-rukamba-yahaye-umukoro-kaminuza-zo-mu-rwanda-zigiseta-ibirenge-mu

  • Ntitwagera ku cyerekezo 2050 tudateje imbere ubuhinzi-Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, mu muhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri 81 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente, yagaragaje ko icyerekezo 2050 kigaragaza neza ko ubuhinzi bugomba gutezwa imbere kugira ngo urugendo rwo kwihaza mu biribwa mu buryo burambye rugerweho.

    Ati 'U Rwanda rwiyemeje gushora imari mu guteza imbere ubuhinzi rugamije kunoza ibikorwa biganisha ku kwihaza mu biribwa. Ntabwo twagera ku cyerekezo 2050 tudateje imbere urwego rw'ubuhinzi ari rwo rugira uruhare rukomeye mu gutuma tugera ku kwihaza mu biribwa no gutuma u Rwanda rugera ku iterambere ryihuse.'

    Yagaragaje ko hagezweho gukoresha uburyo bwo guhinga butangiza ibidukikije, bubungabunga ubutaka kandi bufasha guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Ati 'Igihugu cyacu kugira ngo kibe indashyikirwa mu buhinzi butangiza ibidukikije, ni ngombwa ko dukuraho ibyuho byose bigihari mu bijyanye n'uburyo bwo guhinga mu bice bitandukanye by'igihugu. Gushinga RICA ngo yigishe abanyamwuga bashobora gufasha gukora ubuhinzi mu buryo buteye imbere, kwihaza mu biribwa no guhangana n'imihindaguririkire y'ibihe ni ibyo kwishimirwa.'

    Minisitiri Dr Ngirente yanavuze ko kuba iri shuri rishyize ku isoko ry'umurimo abo ryahaye ubumenyi mu byerekeye ubuhinzi ku nshuro ya kabiri 'ni ikimenyetso cy'uko u Rwanda ruzakemura ikibazo cy'ubumenyi buke ku bahinzi hakazanavugururwa tekinike zo guhinga, ari byo bizageza ku kwihaza mu biribwa mu buryo burambye.'

    Ubuhinzi bushyizwemo imbaraga haba mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika aho bakangurira urubyiruko kugana iyi ngeri.

    Dr Ngirente yagaragaje ko umusaruro wa RICA ari ikimenyetso cy'uko urubyiruko rwa Afurika rushobora gukangukira kwiga amasomo ajyanye n'ubuhinzi bigafasha mu iterambere rirambye.

    Yasabye abasoje amasomo kugira umuhate, guhanga ibishya no 'guhora mufasha abahinzi mu kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi banabungabunga ubutaka mu buryo burambye.'

    Ati 'Tuzi ko ibyo mwize bibaha ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora ibikenewe mu guteza imbere ubuhinzi bwacu. Mwize siyansi zose zigana ku buhinzi mwiga no kuzikoresha mu kazi zigenewe, ntabwo mwize siyansi gusa zo muri laboratwari, ahubwo mwize kuzishyira mu bikorwa. Icyo rero ni cyo guverinoma yacu yabifuzagaho kandi mwarabitweretse.'

    Yahamije ko abasoje amasomo muri RICA bahavana indangagaciro zibagira ba agoronome beza n'Abanyarwanda beza.

    Ati 'N'iyo waba uri umugoronome mwiza ariko utari Umunyarwanda mwiza ntabwo wubaka igihugu. Mwebwe rero muri byombi.'

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Rosati Ronald, yavuze ko abasoje amasomo bahawe ubumenyi buhagije bwatuma bakemura ibibazo bitandukanye biri mu rwego rw'ubuhinzi n'ubungu, bityo ko u Rwanda rubahanze amaso.

    Ati 'Inshingano zanyu zirenze kure ibyo mwigezaho ubwanyu. Ntabwo mwatojwe kuba indashyikirwa mu byo mukora gusa ahubwo mugomba no guteza imbere umuryango mugari, mukazana impinduka mu rwego rw'ubuhinzi mu Rwanda. Ubumenyi mwaherewe muri RICA bwabateguriye gukemura ibibazo byugarije Isi birimo ibura ry'ibiribwa, kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'iterambere ry'ubukungu.'

    Mugisha Danny Vasili usoje amasomo muri RICA, yavuze ko mu 2021 batangira kwiga bitari byoroshye ariko mu myaka itatu bahamaze, bavuyemo abahanga biteguye guteza imbere u Rwanda binyuze mu buhinzi n'ubworozi.

    Ati 'Twarakuze mu bwenge, ubu turi abahinzi bishimiye gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubuhinzi mu Rwanda no hanze yarwo.'

    Dr Rosati aganira na Guverineri w’Intara y’Iburasirazirazuba Pudence Rubingisa

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse ni umwe mu bitabiriye

    Ababyeyi incuti n’imiryango y’abasoje amasomo bari bitabiriye kubashyigikira

    Abanyeshuri babaye indashyikirwa bashimiwe

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr Ron Rosati yavuze ko batoje abanyeshuri babo ku buryo bagomba kuzana impinduka mu rwego rw’ubuhinzi

    Abagera kuri 81 basoje amasomo basabwe gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije Isi

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko iterambere ry’ubuhinzi ari ryo rizageza ku kwihaza mu biribwa

    Mugisha Danny Vasili usoje amasomo muru RICA yagagaragaje ko ubumenyi bahawe buzabafasha guteza imbere ubuhinzi bw’u Rwanda

    Abasoje amasomo bafashe akanya ko kwishimira intambwe bateye

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwagera-ku-cyerekezo-2050-tudateje-imbere-ubuhinzi-minisitiri-w-intebe-dr

  • Irembo yinjiye mu mikoranire n'ibigo by'ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guteza Imbere Ubucuruzi muri Irembo, Noella Dushime, mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 27, akomoza ku kuba ubwo bufatanye buri muri gahunda y'u Rwanda yo guteza imbere imikoreshereze y'ikoranabuhanga.

    Ati ''Ubu bufatanye buradufasha gutanga ibisubizo birambye ku bakenera serivisi dutanga, ibijyanye n'intego yacu yo kwimakaza imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu Rwanda.''

    Irembo kandi yitabiriye iryo murikagurisha, mu rwego rwo kumurika urubuga rw'ikoranabuhanga rwiswe 'IremboPay', rwashyizweho nk'igisubizo mu gufasha abasaba serivisi ku ikoranabuhanga rukanakemura ibibazo byo kuryishyuranaho, rukanafasha abakora ubucuruzi bakoroherwa no kwishyurana n'ababagana nabwo bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

    Muri iri murikagurisha kandi Irembo yamurikiyemo serivisi nshya zirenga 100 ziherutse kwiyongera ku zari zisanzwe ku rubuga https://irembo.gov.rw/home/citizen/all_services.

    Ni mu gihe mu bikorwa biri imbere, Irembo yatangangaje ko iteganya kurenga imipaka y'u Rwanda igatangira imikoranire n'ibihugu by'abaturanyi mu koroshya ibirimo imihahiranire hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ikigo gishinzwe kugeza serivisi za Leta ku baturage hakoreshejwe ikoranabuhanga, Irembo, cyatangaje ko cyatangiye ubufatanye n'ibigo by'ubwishingizi mu Rwanda, ku ikubitiro gitangira gukorana n'Ikigo cy'Ubwishingizi cya Old Mutual Insurance Rwanda hagamijwe kubaka ikoranabuhanga riha ubwishingizi abaturage batavuye aho bari

    Irembo ikomeje gufasha abatuye mu Rwanda kubona serivisi za Leta mu buryo bworoshye kandi bwihuse

    Irembo ifite ‘Stand’ mu Imurikagurisha riri kubera i Gikondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yinjiye-mu-mikoranire-n-ibigo-by-ubwishingizi

  • Imitungo ya Bella Flowers Ltd ishobora kugurwa – #rwanda #RwOT

    Bella Flowers igaragaza ko icyo gikorwa kizabafasha kwagura amasoko no gukomeza kwimakaza imirimo ishingiye ku dushya no gukurura abashoramari.

    Iti 'Ibi bigaragaza uburyo Bella Flowers ihora irajwe ishinga no gutanga serivisi zinoze, no gutanga umusaruro udashindikanywaho.'

    Iki kigo gikora ubucuruzi bw'indabo kandi cyamaze impungenge abo kigomba kwishyura mu buryo butandukanye ko bizakorwa mu buryo bwubahirije amategeko ndetse bunoze.

    Bell Flowers Ltd kandi yatangaje ko uburyo bushya bw'imikorere yinjiyemo buzatuma imikoranire yayo n'abafatanyabikorwa irushaho kunozwa no kugira imbaraga.

    Bella Flowers ifite imirima y'indabo zitandukanye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Ikorera ubuhinzi bw'indabo ku buso burenga hegitari 60, igahinga amoko 16 y'indabo z'amaroza mu mabara icumi.

    Ni indabo zikunzwe cyane ku masoko y'i Burayi na Aziya no mu bihugu bya Afurika.

    Imibare yo mu 2020 yerekana ko Bella Flowers yoherezaga mu mahanga hagati ya toni 20 na 30, ndetse yinjije arenga miliyari 10 Frw mu myaka ine yari imaze itangiye. Icyo gihe, Leta yari imaze kuyishoramo arenga miliyari 13 Frw kuva mu 2016.

    Bella Flowers Ltd itanga akazi ku biganjemo ab'i Rwamagana na cyane ko ari na ho ikorera kuko mu bayikorera, abagera ku 1000 ni ho bakomoka.

    Aha Bella Flowers yagembaga umunyabigwi mu marushanwa yo gusiganwa ku magare, Chris Froome

    Bella Flowers ni umufatanyabikorwa ukomeye muri Tour du Rwanda

    Aha abakozi ba Bella Flowers bifotozanyaga n’umukinnyi icyo kigo cyari cyahembye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Imitungo-ya-Bella-Flowers-Ltd-ishobora-kugurwa

  • Nyanza: Yakubiswe ishoka n'umugore we bapfuye 2000 Frw – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo asobanura ko tariki 7 Nzeri 2024 yapatanye ahantu ikiraka cyo guhinga bumvikana ko bamwishyura 5000 Frw ariko bamwishyura 3000 Frw bamwizeza asigaye azayabona nyuma.

    Uyu mugabo ngo yahereje umugore we amafaranga yose yahembwe amubwira ko andi azayamuha nyuma na yo yayahembwe, amukubita umuhini w'isuka.

    Gatete ati 'Yinjiye mu nzu ansanga aho nicaye ndi gutonora igitoki arambwira ngo kuki wankinguriye inzu wowe na Nyoko mwankinguriye inzu nkande? Mu gihe ngiye kwisobanura aba ankubise umuhini w'isuka mu kaboko ngiye kugira ngo mufate nitabare aba akubise undi mba nshitse intege no gutaka birananira, akajya avuga ati ndakwica, ndakwasa, azana ishoka, ubwo yarakubise ageze aho arambiwe amenaho amazi akinga inzu aragenda.'

    'Ageze ku irembo ku gasozi atangira kwivamo ngo ndamwishe nimujyane muri 'morgue' abantu bakamubaza bati wishe nde se? ati nishe umugabo wanjye nimugende murebe'

    Uyu mugabo ubu wavunitse akaboko ndetse kugenda bikaba bikimugora ngo yavanywe mu rugo yataye ubwenge akanguka abona ari kwa muganga.

    Ati 'Sinzi uburyo bampetsemo, nazanzamutse mu ma saa cyenda z'ijoro ni bwo mbona ndi kumwe n'umusaza ndamubaza nti aha nahageze nte? Aravuga ngo wari upfuye baje baguhetse, ni umugore wari ukwishe.'

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rukinankwavu wo mu Kagari ka Rwesero aho aba bombi bari batuye bahamya ko uyu mugore yagendaga inzira yose avuga ko amaze kwiyicira umugabo, akajya abwira abantu ngo ababishoboye nibamujyane muri morgue cyangwa kwa muganga.

    Gusa umukuru w'uyu Mudugudu, Jean Pierre Sibonama ahakana ko umugore wa Gatete yaba yaramukubise ishoka, akavuga ko ari amakimbirane asanzwe yo mu ngo.

    Ati 'Iby'ishoka ntibyabaye, ni amakimbirane yo mu ngo asanzwe, abantu bagakimbirana. Bashobora kuba baratonganye bararwana bisanzwe.'

    Gatete avuga ko kujya kwandikisha impapuro mu mudugudu zisobanura ibyo yakorewe bidashoboka kuko umukuru w'Umudugudu ari mwenewabo w'umugore.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Flash FM ko iki kibazo bakimenye ariko umugabo ngo nta hantu yigeze ajya kwivuriza ndetse ngo nta n'ahantu yigeze atanga ikirego.

    Ati 'Yagiranye amakimbirane n'umugore we ni byo amukubita umuhini w'isuka mu gatuza, ariko amakuru dufite ni uko umugabo nta hantu yigeze ajya kwivuriza cyangwa ngo atange ikirego n'abantu bamushishikarije gutanga ikirego ariko ntabwo yagitanze. Ibyo by'uko mudugudu atamwandikiye, reka tuvuge ko atamwandikiye kubera ko bafitanye isano ariko se n'akagari kanze kumwandikira?'

    Meya Ntazinda yasabye uyu mugabo kwegera Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha agatanga ikirego kuko nta muntu wakwanga kumwakira.

    Bivugwa ko uyu mugore yahukaniye iwabo aho avuka.

    Ubuyobozi ntibwemera ko Gatete yakubiswe ishoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-yakubiswe-ishoka-n-umugore-we-bapfuye-2000-frw

  • Kayonza: Abagore bajya kwisengerera bari kubipfa n'abagabo – #rwanda #RwOT

    Abo bagabo baganiriye na BTN, basanga abagore bakwiye kuba bari mu rugo bita ku miryango aho kugorobereza mu kabari.

    Umwe mu bagabo yagize ati 'Nicara mu kabari umugore akaba yangezeho kandi mba namusigiye amafaranga yo guhaha. Abagore ntabwo tubashaka muri aka Gasantere ka Cyinzovu, bajye bataha mu rugo kare'.

    Undi yagize ati 'Iyo baje mu kabari hari n'abatemera gusangira n'abagabo babo ahubwo baje kubaneka ngo barebe ko bari kumwe n'abandi bagore'.

    Ku ruhande rw'abo bagore bo bavuga ko kuza mu kabari na bo ari uburenganzira bwabo kuko baba biriranywe mu mirimo y'amaboko n'abagabo na bo bakaza kwihemba ndetse ko harimo na bamwe ahubwo baba baje kubaka amafaranga yo guhaha nta yo babasigiye.

    Umwe yagize ati 'Ndisengerera kuko mba narushye na bo bajye banywa batahe. Ntibakavuge ngo dutahe kuko na twe niba twakoreye amafaranga yacu twamaze guteka kuza mu kabari ni uburenganzira bw'umuntu'.

    Undi we yavuze ko ikimuzana mu kabari ARI ugukurikira umugabo kuko nta kintu aba yasize mu rugo.

    Ati 'Mba naje kumwaka ayo guhaha nkasanga yasinze nguyu hano. Umugabo ataguhahiye ngo ukugurire isabune n'igitenge wamenya ayo mafaranga yayashyize he? Yanywa nk'umugabo ariko akagira n'icyo azana mu rugo'.

    Ubuyobozi bw'umudugudu aka gasantere karimo na bwo ngo bwagerageje kwinjira muri icyo kibazo ariko biba iby'ubusa abagore bakomeza kujya mu tubari nk'uko n'abagabo babikora.

    Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bushishikariza abaturage kutamara umwaya munini mu tubari kuko akenshi usanga bikurura amakimbirane mu miryango n'ibindi bibazo by'ubukungu.

    Abagabo bo muri Kayonza bavuga ko bitagaraga neza kubona abagore bagorobereza mu kabari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abagore-bajya-kwisengerera-bari-kubipfa-n-abagabo

  • Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa ashobora kwegura atarashyiraho Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y'aho ihuriro ry'amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n'ubutegetsi, ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko, rigakurikirwa na Ensemble ya Perezida Macron yatsindiye 159.

    Ibyo byari bivuze ko guverinoma igomba kujyaho yagombaga kugirwa n'abaminisitiri bavuye muri ayo mahuriro atandukanye nubwo bikomeje kugorana kubera kutumvikana kw'abayabarizwamo.

    Ku wa Kabiri w'iki cyumweru ni bwo uyu Banier usanzwe ari umunyamuryango w'Ishyaka ry'Aba-Républicains, yahuye n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, bikavugwa ko kugira ngo agumane uwo mwanya birashingira ku bizava muri iyo nama.

    Nyuma y'ibyumweru bibiri uyu mugabo w'imyaka 73 atowe, ntarashobora gushyiraho guverinoma ishobora guhuza amahuriro yo mu Nteko Ishinga Amategeko, initezweho guhangana n'ibibazo by'ubukungu biri muri iki gihugu aho amafaranga gisohora akomeje kuba menshi kurusha ayo cyinjiza.

    Umwe mu bagize Ishyaka ry'Aba-Républicains yabwiye France Info radio ko gushobora gutoranya abo baminisitiri, ari yo mahirwe ya nyuma Minisitiri Barnier asigaje, bitaba ibyo akegura.

    Ati 'Nashishoza neza azamenya ko bidashoboka gukomezanya uwo mwanya mu gihe gushyiraho guverinoma byaba bimunaniye agendeye ku kutumvikana kwa bamwe mu banyepolitike hashingiwe ku nyungu zabo.'

    Amakuru kandi avuga ko icyo kibazo na Perezida Macron ubwe yacyinjiyemo, kugira ngo hashyirweho guverinoma yuzuzanya, kuko mu gihe bidakunze Minisitiri Barnier akegura, Macron ari we uraba atahiwe.

    Barnier yagizwe Minisitiri w'Intebe bijyanye n'ubunararibonye afite mu gukemura ibibazo no guhuza impande zitumvikana.

    Ni nyuma y'ibibazo byavutse mu Bufaransa, aho mu mu matora aheruka kuba muri icyo gihugu nta shyaka ryabonye ubwiganze busesuye bw'imyanya ihagije mu Nteko.

    Ibyo byatumye gushyiraho guverinoma ihamye bikomeza kugorana, kuko buri huriro rigomba guhagararirwa muri guverinoma.

    Ubusanzwe Minisitiri w'Intebe yari yaravuye mu ihuriro ry'amashyaka ashyigikiye Perezida Macron bitewe n'uko mu matora y'Inteko Ishinga Amategeko aheruka ryari ryarabonye amajwi ariha ubwiganze busesuye bungana n'imyanya irenga 289 muri 577 igize uru rwego.

    Michel Barnier uherutse kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ashobora kwegura nyuma yo kunanirwa gutoranya abagize guverinoma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-bufaransa-ashobora-kwegura-ku-bwo-kunanirwa-gutoranya

  • Ntibisumbukuruze Inama yinzobere mu bukung… – #rwanda #RwOT

    Kugira amafaranga ntibituruka ku mahirwe ubuzima butanga gusa, ahubwo ni n'amahitamo ugira, imyitwarire yawe ndetse n'icyo ushaka kugeraho. Uko imyaka y'amavuko yiyongera, ibidutwara amafaranga birahinduka, bikava ku gusesagura bikaba gushora ahafite inyungu ndetse usanga abenshi imyitwarire yabo ihinduka.

    Inzobere mu bijyanye n'ubukungu, zigira abantu inama yo guteganyiriza amafaranga binjiza bakamenya ko bakwiye no kwizigamira mbere yo kwakira amafaranga runaka binjiza mu rwego rwo kwirinda kuyakoresha nabi no gusaza banduranya.

    Abahanga bavuga ko niba umuntu ashaka kubaho neza, akwiye gupangira amafaranga yinjiza, agakora ibizwi nka ‘budget’ mu rurimi rw’Icyongereza, kuko usanga abanyarwanda benshi badateganya amafaranga bazabona n’ayo bazasohora.

    Bavuga ko icyiza ari uko buri muntu yabanza akareba amafaranga abona ku kwezi akayagereranya n’ayo agomba gusohora ku kwezi. Iyo bitagenze gusa, ni ha handi usanga hari abafata inguzanyo kugira ngo babashe gusoza ukwezi, ariko mu by’ukuri bakagusoza bapfundikanya.

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr Bihira Canisius yagize ati: “Ubwo rero igishoboka, ni uko umunyarwanda yacungana n’amafaranga abona noneho ntiyisumbukuruze, akayakoresha uko ayafite ntajye no mu nguzanyo.”

    Yagarutse no ku kibazo cy’uko usanga muri iki gihe hari abantu benshi bahembwa amafaranga make cyane ugereranije n’aho ibiciro bigeze ku isoko, asaba ko Leta yabitekerezaho igashyiraho umushahara fatizo nibura utari munsi y’ibihumbi ijana (100,000 Frw).

    Ibi ariko, ngo ahanini bigendana n'uko usanga abantu bashaka kubaho ubuzima buhenze nyamara amafaranga binjiza atabibemerera.

    Abarushaho kugira amafaranga uko imyaka yiyongera, batangira kugira indi myitwarire iganisha ku kugira iterambere, ibitekerezo byagutse no kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi.

    Gutekereza kabiri mbere yo gusohora amafaranga ni kimwe mu bihinduka ku muntu, akava mu byo gutekereza inguzanyo y'inzu n'imodoka, agatangira guteganyiriza amashuri y'abana n'uko azabaho mu zabukuru. Iyi mitekerereze ni yo ituma atangira gutekereza kabiri ku mafaranga yose agiye gusohora, no kumenya neza niba koko ari ngombwa.

    Kwizigamira biracyari umuco ukunze kugora abantu benshi bari kugana mu nzira y'iterambere, ugasanga bashaje basabiriza kuko bananiwe kugana ibigo by’imari bibafashe kwizigamira kare.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147006/ntibisumbukuruze-inama-yinzobere-mu-bukungu-ku-bananiwe-guhuza-imibereho-yabo-namafaranga–147006.html