Blog

  • Urubyiruko rufite akazi rwariyongereye mu gihembwe cya kabiri cya 2024 – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo igaragaza ko ikigero cy'ubushomeri muri rusage kitahindutse cyane mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ugereranyije n'umwaka wari wabanje kuko cyavuye kuri 15% kigera kuri 16.8%.

    Ubushomeri kandi bwakomeje kuba bwinshi mu rubyiruko bugera kuri 20.5% mu gihe ku bakuru bugeze kuri 14.1%.

    Imibare yerekana ko urubyiruko rufite imyaka iri hagati ya 16 na 30 rufite imirimo rwari rugeze kuri 59.4% mu gihembwe cya kabiri cya 2024 ruvuye kuri 54.7% mu gihembwe nk'icyo mu 2023.

    Mu bafite imyaka iri hagati ya 31 na 54 abafite akazi biyongereyeho 1% bagera kuri 76.1% mu gihe abafite imyaka 55 kuzamura bo biyongereyeho 2.4% bituma bagera kuri 36.2%.

    Bigaragara ko ubwiyongere bw'imirimo bwiganje mu nganda, abakoresha imashini n'abateranya inganda ku ijanisha rya 37.5%, abafite ubumenyi mu buhinzi, amashyamba n'uburobyi biyongereye kuri 32.1%, mu gihe mu rwego rwa serivisi no mu bucuruzi biyongereyeho 17.4%

    Muri rusange amasaha abantu bamara bakora mu cyumweru yagabanyutseho iminota 24 muri iki gihembwe ugereranyije n'icya kabiri cya 2023, na ho amasaha abagore bakora yagabanyutseho isaha yose mu gihe ayo abagabo bakora atahindutse.

    Imibare igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda rwari 3.495.825 mu 2023, ariko abagera kuri miliyoni 1,4 ntibari bari mu mashuri, mu kazi cyangwa mu mahugurwa mu 2023.

    Urubyiruko rufite imirimo rwariyongereye mu gihembwe cya kabiri cya 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rufite-akazi-rwariyongereye-mu-gihembwe-cya-kabiri-cya-2024

  • Abaforomo bahuguwe na RIB biyemeje kudaharira inshingano Isange mu kwita ku bimenyetso by'abahohotewe – #rwanda #RwOT

    Ni umukoro abo baforomo bihaye kuri uyu wa 20 Nzeri 2024 ubwo basozaga amahugurwa y'iminsi atanu bahererwaga na RIB i Kigali Kicaro cya Polisi y'Igihugu.

    Abo baforomo bavuze ko bajyaga bakira abakorewe ihohoterwa muri rusange nk'abandi barwayi bose ariko ko bungutse ubumenyi buzatuma babafasha mu buryo bw'umwihariko buborohereza kubona ubutabera.

    Nsanzimana Aloys ukorera ku Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera yagaragaje ibyo yungukiye mu mahugurwa n'uko agiye kujya afasha abahohotewe.

    Ati 'Ntabwo twari tuzi ko nk'abaforomo twemerewe gufata ibimenyetso, twumvaga ari iby'abadogiteri cyangwa abaganga gusa. Ikindi cyatugoraga ni uburyo bwo gufata ibyo bimenyetso kandi twumvaga ko abahohotewe bagomba kwakirwa n'abakozi ba 'Isange One Stop Center' gusa, ariko ibyo byose twihaweho ubumenyi'.

    Yakomeje ati 'Hari nk'igihe twakiraga abahohotwe tukabakira nk'abandi barwayi nyuma tukabohereza kuri Isange. Hari igihe bageragayo bakaba bategereza cyangwa haba ari nijoro bakazagaruka bukeye rimwe na rimwe ibyo bimenyetso byanasibanganye kandi twakabaye twabafashije tukibakira'.

    Nsanzimana yongeyeho ko ubumenyi bungutse buzatuma abasha kwakira buri muntu wahohotewe akanabasha kumufasha kubungabunga ibimenyetso nta na kimwe kirangirika.

    Undi muforomokazi witabiriye ayo mahugurwa na we yagaragaje uburyo bwihariye agiye kujya yakiramo abahohotewe.

    Yagize ati 'Hari nk'igihe twakiraga umuntu afite igikomere yahohotewe tukihutira kumupfuka no kucyoza bya bimenyetso bigasibangana. Tuzajya tubanza kwita ku kumuvura ariko tunakusanya ibyo bimenyetso kuko nyuma y'ibikorwa byo kwa muganga aba azakenera ubutabera kandi bukenera ibyo bimenyetso'.

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée yavuze ko abo baforomo bafite uruhare rukomeye rwo gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe.

    Ati 'Amasomo mwahawe azazibe icyuho cy'ibimenyetso bitafatwaga cyangwa bigafatwa ntibibungabungwe bikaba byatakara. Mwasobanukiwe ingaruka zo kudakora izo nshingano neza. Si mwe mwenyine ariko na mwe mufite uruhare mu gutuma hatangwa ubutabera bunoze'.

    'Abahohotewe baba bakomerekejwe ku mubiri cyangwa mu marangamutima bihebye bakeneye uwabahumuriza kandi ni mwe mubakira mbere. Iyo umuganga akwakiriye neza aba yatangiye kukuvura neza, rero ni mwe ba mbere mufite izo nshingano'.

    Kamarampaka yibukije abo baforomo kandi ko muri bo hadakwiye kugira ukurikiranwaho kurangarana uwahohotewe kuko ibyo ari n'icyaha gihanwa n'amategeko kandi bakaba basobanukiwe bihagije inshingano bafite mu gufasha uwahohotewe kubona ubutabera.

    Visi Perezida akanaba uhagarariye Umuryango Haguruka mu buryo bw'amategeko, Munyankindi Monique yavuze ko biteze umusaruro w'ayo mahugurwa mu kugabanuka kw'ibimenyetso bitakara byajyaga bituma ubutabera budatangwa kubera kubura ibifatika bushingiraho kandi icyaha cyo cyarakozwe.

    Umwe mu bakozi ba RIB batanze amahugurwa asobanura uko yagenze

    Umuryango Haguruka wateye inkunga ayo mahaugurwa n’Ikigo cy’Igihugui gishinzwe Ubuzima byari bihagarariwe

    Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée yavuze ko abo baforomo bafite uruhare rukomeye rwo gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe

    Nsanzimana Aloys ukorera ku Bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera yavuze ko nk’umuforomo yamenye ko afite inshingano yo kuvura uwahohotewe ariko no kumufasha kuzabona ubutabera

    Abahuguwe babawe impamyabumenyi

    Abaforomo bahawe amahugurwa ni ikiciro cya kabiri gihuguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaforomo-bahuguwe-na-rib-biyemeje-kudaharira-inshingano-isange-mu-kwita-ku

  • Ndashaka ko uzansobanurira uburyo ndi ibandi, wowe uri perezida udafite ikipe – Saidi yahaye gasopo KNC #rwanda #RwOT

    Umukunzi wa Rayon Sports, Habiyakare Saïdi yabwiye umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles [KNC] ko bashaka kumutsinda agahurwa umupira w’amaguru.

    Ni nyuma y’uko KNC atangaje amagambo akomeye kuri Rayon Sports avuga ko ku wa Gatandatu ari ubukwe bazacyura umugore wa bo, avuga ko bamwe mu bahoze bayobora iyi kipe bari barahunze ariko igihangange Gasogi kibagaruye cyane ko bakusanyije amafaranga yo gufasha kwitegura uyu mukino.

    Ni umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 Gasogi United izakiramo Rayon Sports ejo saa 19h00′ kuri Stade Amahoro.

    Mu kiganiro City Sports, Habiyakare Saïdi usanzwe uba muri Amerika, yamubwiye ko agasozi ka Gasogi kadafite ikipe yahangana na Rayon Sports.

    Ati “Nk’uko nabikubwiye ko nkwemera nka perezida wagerageza kuba waryoshya ibirori ariko uri umuperezida utagira ikipe, na we urabizi ko ako gasozi ka Gasogi katagira ikipe yahangara ikipe y’ikigugu nka Rayon Sports, urimo uripima mu bidakunda.”

    “Nabikubwiye inshuro nyinshi reka mbigusubiriremo, iyo twahagurutse ntushobora kudutsinda, narabikubwiye cya gihe turi muri Fine FM utangaza ko nyuma yo ku wa Mbere tuzabonana, ku wa Mbere urahunga, uvuza induru ahantu hose uca ibikuba ngo wibwe.”

    Yavuze ko na shampiyona y’umwaka ushize ijya gutangira nabwo yabivuze ariko nabwo baramutsinda, akaba atumva ahantu uyu munsi akura imbaraga zo kuvuga ko bazatsinda.

    Yavuze ko Gasogi United atari ikipe ihatanira shampiyona ahubwo ari ikipe iza gufasha izindi muri shampiyona.

    Ati “Ntabwo wakigereranya n’ikipe y’ikigugu, ikipe ya we ni akana, izo ni ikipe ziza gufasha izindi muri shampiyona, ntabwo ari ikipe iza gukinira shampiyona.”

    Yakomeje avuga ko bagiye kumutsinda bagatuma ahurwa umupira w’amaguru akaba yanasesa Gasogi United.

    Ati “ubu rero tugiye kuguhuza umupira, buri uko uhuye na Rayon Sports iyo kipe ya we urayisesa, usezera muri shampiyona cyangwa ukayisesa, ku wa Mbere noneho ushobora kuyisesa burundu butazagaruka kuko ibyo uzabonesha amaso ya we, tugiye kuhuza umupira w’amaguru.”

    Yunzemo ati “twari twakuretse ni wowe ubizanye, tegereza ku wa Mbere uzaba uhari, ntuzayisese cyangwa ngo wirukane abakinnyi, uzihangane ube umusiporutifu.”

    Yavuze ko intsinzi yose bazayibona batazabazwa uko yaje igomba kuba ari intsinzi.

    Ati “ujya kugura inyama muri busheri (butchery) ntabaza uko inka yabazwe, natwe intsinzi yose ni intsinzi ntitubazwa uko yabonetse. Ntuzampunge ndashaka ko uzansobanurira uburyo ndi ibandi.”

    Bagiye guhura Gasogi United iyoboye urutonde n’amanota 7 mu gihe Rayon Sports ari 11 n’amanota 2.

    Saïdi yavuze ko bazangisha KNC umupira

    KNC na we yahize gutsinda Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndashaka-ko-uzansobanurira-uburyo-ndi-ibandi-wowe-uri-perezida-udafite-ikipe-saidi-yahaye-gasopo-knc

  • Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri Rwanda Cup 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa rya Rwanda Cup 2024 ryakinwaga ku nshuro ya mbere, ikipe ya Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda IPRC Huye W BBC ku manota 83 kuri 73. Ni umukino wari ukomeye, aho buri kipe yashakaga gusoza irushanwa ifite umwanya mwiza, ariko Kepler W BBC yerekanye ko ifite imbaraga zihagije zo kwegukana intsinzi imbere ya IPRC Huye.

    Uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ukaba watangiye saa 15h00 z'umugoroba. Umukino watangiye neza ku ruhande rwa Kepler W BBC, aho mu gace ka mbere yabashije kuyobora ku manota 22 kuri 10 ya IPRC Huye W BBC. Ariko mu gace ka kabiri, IPRC Huye W BBC yisubiyeho, itsinda agace ka kabiri ku manota 21 kuri 12, bituma umukino uba urimo guhangana gukomeye.

    Mu gace ka gatatu, Kepler W BBC yongeye kugaragaza imbaraga nyinshi, itsinda ku manota 29 kuri 20, ikomeza gufata umurongo mwiza wo gutsinda umukino. N'ubwo mu gace ka nyuma IPRC Huye W BBC yatsinze ku manota 22 kuri 20, ntibyari bihagije ngo yegukane itsinzi, bityo Kepler W BBC irangiza umukino ifite intsinzi ku manota 83 kuri 73.

    Source : https://yegob.rw/kepler-w-bbc-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-muri-rwanda-cup-2024/

  • Ikoranabuhanga rya 'Télémédecine' ryinjijwe mu Bitaro bya Ruhengeri n'ibigo nderabuzima byabyo – #rwanda #RwOT

    Izi mudasobwa zigezweho za Desktop zo mu bwoko bwa i7 ya nyuma igezweho zishobora kwakira murandasi mu buryo bwose, yaba iy'umugozi cyangwa inziramugozi, ni inkunga yatanzwe n'Umuryango Rwanda Health Initiative for Youth and Women igamije gufasha abakenera serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.

    Ubu buryo bw'ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa ku bakenera serivisi z'ubuzima bw'imyororokere, umurwayi azajya agana ikigo nderabuzima kimwegereye yakirwe n'umukozi uhakorera amusuzume yandike muri mudasobwa ifite ikoranabuhanga na murandasi byo ku rwego rwo hejuru.

    Aha azajya aba ari gukorana n'umuganga uri ku Bitaro na we arebe ayo makuru nabona hari ibindi bikenewe asabe umuforomo kubikora cyangwa yivuganire n'umurwayi uri kwivuza maze amwandikire imiti wa muforomo bari gukorana abone kuyiha umurwayi.

    Ibi bizatuma umurwayi avurirwa hafi bidasabye ko atakaza umwanya n'amafaranga ajya ku bitaro ahubwo avurirwe ku kigo nderabuzima kandi abikorewe n'umuganga w'inzobere imbona nkubone.

    Bizafasha kandi abaforomo bo mu bigo nderabuzima kongera ubumenyi kuko bazajya bigira ku baganga b'inzobere, hiyongereho kubika amakuru y'umurwayi mu buryo bw'ikoranabuhanga no kumukurikirana mu kwivuza kwe byorohe.

    Umuyobozi wungirije w'Ishami ry'Ubuvuzi mu Bitaro bya Ruhengeri, Dr Nizigiyimana Jean Claude, yavuze ko bajyaga bahura n'imbogamizi kuko abarwayi bajyaga batinda kubageraho ariko ubu buryo bugiye kubafasha kujya babakurikiranira ku mavuriro abegereye.

    Yagize ati “Twari dufite imbogamizi z'uko abarwayi bajyaga batinda kutugeraho cyangwa ngo bafashirizwe ku bigo nderabuzima batarinze kugera hano, hakiyongeraho n'amafaranga batakazaga mu ngendo n'umwanya, ariko ubu iri koranabuhanga rigiye kujya ritworohereza gufasha abarwayi batavuye ku bigo nderabuzima. Murumva ko bizatuma dufasha abarwayi benshi.”

    Umuyobozi w'Umuryango Rwanda Health Initiative for Youth and Women, watanze iyi nkunga, Dushimeyezu Evangeline, yavuze ko bazakomeza gukorana na Minisiteri y'Ubuzima mu kongerera abaforomo ubumenyi bwo gukoresha iri koranabuhanga agasaba ibigo byazihawe kuzibungabunga no kuzibyaza umusaruro.

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw'imyororokere no kurwanya SIDA, mu ntangiriro z'uyu mwaka werekanye ko kuba abana b'abakobwa bari hasi y'imyaka 19 batoroherezwa mu guhabwa serivisi z'ubuzima bw'imyororokere bituma hari abatwara inda zitateganyijwe bityo iyi serivisi ikazagira icyo ibigabanyaho.

    Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bwashyikirijwe mudasobwa buzasangira n’ibigo nderabuzima byabyo

    Ibitaro bya Ruhengeri n’ibigo nderabuzima 14 nibyo byahawe mudasobwa zizifashishwa mu buzima bw’imyororokere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-bwa-telemedecine-mu-buzima-bw-imyororokere-bwinjijwe-mu-bitaro-bya

  • Tonzi, J-Sha na Ish Kevin mu bakwinjiza neza… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Imwe mu ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru zo kuramya no guhimbaza Imana, ni iyitwa 'Mukiza,' ikaba ari iy'umuhanzikazi Tonzi.

    Tonzi avuga ko Imana iramutse imwishyuje ku byiza yamukoreye, “sinabona icyo nishyura”, akaba ari yo mpamvu buri mwaka ku isabukuru ye ashyira hanze indirimbo nshya.

    Tariki 18 Nzeri ni wo munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko.Afata Isabukuru ye nk’umunsi udasanzwe mu buzima ndetse inshuro nyinshi akora ibirori bikomeye akishimana n’inshuti n’umuryango.

    Mu kiganiro na imInyaRwanda, Uwitonze Clementine yavuze ko inganzo y’indirimbo yise “Mukiza” ari ubuzima bwe bwa buri munsi abanamo n’Imana.Ati “Imana ya mbereye umukiza, rero ni ishimwe ndetse ni umuhigo nahaye Imana ko uko ntangiye uwundi mwaka ku isabukuru yanjye nzanjya ntura Imana yanjye indirimbo nyishimira.”

    Indi ndirimbo nshya, ni iyitwa 'Do It' y'itsinda ryitwa J-Sha rigizwe n'abakobwa b’impanga bize umuziki ku Nyundo bakoranye na Andy Bumuntu, ndetse n'izindi ziryoheye amatwi.

    Dore urutonde rw'indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:

    1. Do It — J-Sha ft Andy Bumuntu

    “>

    2. Bizima — Ish Kevin

    “>

    3. Marry Me – Edouce Softman

    “>

    4. Uyu – Yampano

    “>

    5. Bwe Bwe Bwe (Remix) – Bruce The 1st ft Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, B-Threy, K8 Kavuyo

    “>

    6. Saa Cyenda — Serge Iyamuremye

    “>

    7. Mukiza — Tonzi

    “>

    8. C'est Ton Jour — Aline Gahongayire

    “>

    9. Ndashimira Yesu — True Promises

    “>

    10. Zadubayi — Yee Fanta

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147038/tonzi-j-sha-na-ish-kevin-mu-bakwinjiza-neza-muri-weekend-video-147038.html

  • Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nzeri 2024 nibwo Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda, Théoneste Karenzi yemeje ko abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 bazitabira irushanwa rya Tennis rizwi nka 'Rwanda Open M25'.

    Ibi uyu muyobozi yabyemereje mu kiganiro n'itangazamakuru aho ryagarukaga ku myiteguro yaryo, aha Perezida Karenzi akaba yari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe ibya Tekiniki, Eric Uwamahoro Bimenyimana.

    Uyu mwaka iri rushanwa rizaba ibyumweru bibiri; tariki ya 23-29 Nzeri no kuva tariki ya 30 Nzeri kugeza ku wa 6 Ukwakira ku bibuga byo muri IPRC Kigali.

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Tennis mu Rwanda, Théoneste Karenzi, yavuze ko biteguye neza iri rushanwa ryashowemo ari hagati ya miliyoni 120 Frw n'asaga miliyoni 150 Frw.

    Ati 'Irushanwa turyiteguye neza kandi tumaze kumenyera. Abakinnyi bacu twizeye ko bazahatana ariko nk'uko nabivuze Abanyarwanda bazaze gushyigikira aba bana kuko na bo bagira ishyaka ryo gukina neza.'

    Ishimwe Claude, nimero ya mbere muri Tennis mu Rwanda, yavuze ko biteguye neza iri rushanwa.

    Ati 'Turiteguye ibishoboka byose, icyo kubizeza mu marushanwa ni uko tuzakora uko dushoboye kugira ngo twerekane ko tuzabikora.''

    Irushanwa rya Tennis rya 'Rwanda Open M25' rigiye kuba ku nshuro ya kabiri kuva rishyizwe ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour 'Futures'

    Rwanda Open M25' iri ku rwego rwa gatatu rw'amarushanwa akomeye ku Isi ndetse itanga amanota ku rutonde rwa ATP.

    The post Abakinnyi 64 bo mu bihugu 22 nibo bazitabira irushanwa rya Tennis, Rwanda Open M25 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abakinnyi-64-bo-mu-bihugu-22-nibo-bazitabira-irushanwa-rya-tennis-rwanda-open-m25/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abakinnyi-64-bo-mu-bihugu-22-nibo-bazitabira-irushanwa-rya-tennis-rwanda-open-m25

  • Loni itewe impungenge n'igicu cy'ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi. #rwanda #RwOT

    Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, imaze gusohora icyegeranyo giteye ubwoba, aho kigaragaza ko amatora y'abadepite ateganyijwe mu mwaka utaha mu Burundi, ashobora kuzarangwa n'ubwicanyi buruta ubwabaye mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga manda ya gatatu, bigakurura ubugizi bwa nabi bwaguyemo abantu benshi, abarokotse bagafungwa, abandi bakaboneza iy'ubuhunzi.

    Bwana Fortuné Gaëtan Zongo uhagarariye impuguke zateguye icyo cyegeranyo, avuga ko intandaro y'icyuka kibi kiri mu Burundi, ari ubutegetsi budatanga ubutabera ku Barundi bose, ahubwo ngo bugatonesha abayoboke b'ishyaka CNDD-FDD, bamunzwe na ruswa n'ibindi byaha bigejeje uBurundi aharindimuka.

    Bwana Gaëtan Zongo kandi yagarutse ku bitero byinshi umutwe wa RED-TABARA wagabye mu Burundi, bigahitana abasirikari n'abasivili benahi. Mu guhangana n'ibyo bitero, Leta ngo yahutaje abaturage, cyane cyane abo mu mashyaka ya opozisiyo, bikurura umwuka mubi n'umutima wo kwihorera.

    Mu rwego rwo gucecekesha uwazamura ijwi ryamagana iyi mitegekere, Loni iravuga ko mu gihugu hose kakwijwe 'Imbonerakure', urubyiruko rwa CNDD-FDD rwitwara gisirikari, rukaba ari narwo rushobora kuzakora amahano, mu gihe abaturage bazaba banze gutora abakandida b'iryo shyaka.

    Aka karengane ngo kaza kiyongera ku bukene butigeze bubaho mu Burundi, kuko hejuru ya 1/2 cy'abaturage badashobora kurya kabiri ku munsi. Imibare itangwa muri icyo cyegeranyo yerekana ko mu gihe cy'umwaka umwe gusa, igiciro cy'ibiribwa cyazamutseho hejuru ya 26%, ku buryo igice kinini kitabasha kwigondera ibyo biciro.

    Ubukungu bw'uBurundi muri rusange ngo buri ahantu habi cyane. Ibintu nkenerwa nk'ibikomoka kuri peteroli imiti, isukari, amazi meza, amashanyarazi, n'ibindi by'ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ngo bibona gusa abatoni b'ingoma ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

    Ubwo busumbane buherekejwe n'uburakari abaturage bafitiye Leta rero, buragereranywa n'ikirunga gishobora kuruka igihe icyo aricyo cyose, Abarundi bakamarana, bamwe bashinja abandi kwikubira ibyiza byose by'igihugu.

    Kugeza ubu Leta y'u Burundi ntacyo iravuga kuri iki cyegeranyo cya Loni. Icyakora mu myaka yashize, ubwo hasohokaga ibyegeranyo
    binenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD, buri gihe bwasubizaga ko ari 'inyakaburundi' zikoreshwa n' 'ibihugu by'abaturanyi'.

    The post Loni itewe impungenge n'igicu cy'ubwicanyi gikomeje kubudika mu Burundi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/loni-itewe-impungenge-nigicu-cyubwicanyi-gikomeje-kubudika-mu-burundi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=loni-itewe-impungenge-nigicu-cyubwicanyi-gikomeje-kubudika-mu-burundi

  • Bashonje bahishiwe! Abahanzi bijejwe inyubako… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, ubwo yari mu gace kazwi nka “Meet Me Tonight” gafatiye ku gitaramo cy’urwenya kizwi nka Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ubwa mbere uyu muyobozi yari atanze ikiganiro muri ibi bitaramo biba kabiri mu kwezi. Ikiganiro cye kibanze ku kugaragaza ibyo Umujyi wa Kigali uteganyiriza abawutuye, ariko kandi anitsa ku ruhare rw’ubuhanzi mu gutumwa umujyi wa Kigali umenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

    Uretse Fally Merci ubaza ibibazo umutumirwa, na buri wese ukurikiranye iki gitaramo aba afite uburenganzira bwo kubaza ikibazo ashaka bigendanye n’umurongo w’umutumirwa.

    Ubwo yari ahawe ijambo, umunyamakuru akaba n’umuhanzi Luwano Tosh wamenye nka Uncle Austin, yabwiye Meya Samuel Dusengiyumva ko ashingiye ku byo abona, haracyakenewe inzu zagenewe ubuhanzi gusa. 

    Yatanze urugero avuga ko kuba igitaramo nk’iki kibera muri Camp Kigali, atari ho cyakabereye, kuko usanga n’amajwi asohoka nabi, ndetse rimwe na rimwe bigatuma abantu batabona ibyo baba bishyuriye neza.

    Yanagaragaje ko inzu nyinshi abahanzi bakoreramo, usanga bafite amasaha batagomba kurenza ahanini bitewe n’uko inzego zivuga ko hari amasaha batagomba kurenza mu rwego rwo kwirinda urusaku rwa nijoro.

    Mu gusubiza, Meya Samuel yavuze ko ashingiye ku makuru afite ndetse n’ibyo nawe yibonera ubuhanzi bwateye imbere kuko bitandukanye n’uko byari bimeze mu myaka itambutse.

    Ati “Ubona umuziki mu Rwanda yaba urwenya n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi biri kugenda bitera imbere, twababwira y’uko rero dufite gahunda y’uko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzakora kugira ngo tubone ibikorwaremezo bifasha abahanzi.” 

    Yavuze ko uretse kubaka ibi bikorwaremezo, hazanashyirwaho uburyo bworohereza abahanzi kugira ngo babashe kubikoresha, kuko hari ibihari byubatswe ariko usanga abahanzi batisangamo, ahanini bitewe n’uko bihenze.

    Arakomeza ati “Kandi bigurika. Kuko hari ibihari ariko mugaragaza ko bihenze cyane kubigeraho, turabizi, tujya tubiganiraho, ariko icyo turashaka kugikuraho.”

    Uyu muyobozi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko n’ubwo bimeze gutya ariko hari ibikorwa byamaze kubakwa harimo nka Imbuga City Walk, Canal Olympia ku i Rebero n’ahandi.

    Ati “Mu gihe dushaka ahandi, wa mugani nk’uko wabivugaga hafunze, hashobora kugabanya urusaku, ariko aho ngaho mwahakoresha, ariko nagusezeranya ko muri iyi myaka itanu hari icyo tuzabikoraho, kandi uzakibona.”

    Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, yashimye cyane Meya Samuel Dusengiyumva ku bwo gushyigikira abahanzi, kandi yagiye abigaragaza mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ko yemeranya n’ibyavuzwe na Uncle Austin, kuko abahanzi bamaze igihe kinini basabwa kubakirwa inyubako n’ibindi bikorwaremezo bigenewe ubuhanzi gusa.

    Muyoboke Alex washinze Decent Entertainment, yavuze ko ababarizwa muri Siporo bubakiwe Sitade Amahoro, bubakirwa BK Arena ‘badutiza batugaraguza agati’.

    Arakomeza ati “Nk’abahanzi dukeneye ahantu twajya dukorera ibitaramo, ndetse n’abahanzi bagakora ibitaramo cyane, kuko ntibagira aho bakorera ni nayo mpamvu ibitaramo biba ari bicyeya, kuko bitegurwa n’abategura ibitaramo cyangwa n’abandi babahaye amafaranga macye”

    Yagaragaje ko n’ahitwa ko ari ho abahanzi bakorera ibitaramo hahenze cyane ku buryo ihema rimwe Fally Merci akoreramo igitaramo cya Gen-Z Comedy yishyura Miliyoni 3 Frw. Ati “Simpamya ko ayo mafaranga ayakuramo. Mudutubare.” 


    Meya Dusengiyumva Samuel yabwiye abahanzi ko muri manda y'imyaka itanu hazubakwa inyubako zijyanye n'igihe kandi zifasha abahanzi gukora ibikorwa byabo bisanzuye


    Dusengiyumva yavuze ko mu gihe hakiri gutegurwa uko hashyirwaho ibindi bikorwaremezo by'ubuhanzi, abahanzi bakwiye kwifashisha ahandi harimo na Canal Olympia 

    Dusengiyumva yavuze ko ubuhanzi bwateye imbere bityo bakwiye gushyigikirwa mu nguni zose

    Fally Merci [Uri ibumoso] waganiriye na Meya Samuel Dusengiyumva mu gitaramo Gen-Z Comedy


    Ahmed wamamaye nka Papa Buryohe TV yitabiriye iki gitaramo cya Gen-z Comedy

     

    Umukinnyi wa filime wamenyekanye nka 'Madederi' muri filime 'Papa Sava' yitabiriye iki gitaramo 

    Umunyarwenya Rusine Patrick n'umugore we Iryn bari muri iki gitaramo gihuza umubare w'umuntu w'urubyiruko



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147030/bashonje-bahishiwe-abahanzi-bijejwe-inyubako-zijyanye-nibyo-bakora-ninyoroshyo-mu-kuzikore-147030.html

  • DR Congo-Rwanda: Perezida João Lourenço yoherereje ubutumwa Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Perezida João Lourenço wa Angola uri guhuza u Rwanda na DR Congo mu biganiro bigamije gushaka amahoro arambye mu karere, yoherereje ubutumwa mugenzi we wa DR Congo Félix Tshisekedi, ubutumwa yashyikirijwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Angola. Hari amarenga y'uko ibiganiro ku rwego rw'Abaminisitiri byageze ku musozo.

    Ibikubiye muri ubu butumwa ntabwo bizwi kugeza ubu, gusa nyuma yo kubutanga Téte Antonio yabwiye abanyamakuru ibisa n'aho ibiganiro ku rwego rwabo (ba minisitiri) byarangiye.

    Antonio yabwiye abanyamakuru ko na we atazi ibiri mu butumwa yazanye, ariko ko Perezida Tshisekedi yashimye akazi kakozwe na ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga.

    Mu byumweru bishize, abakuru b'ubutasi, igisirikare n'ububanyi n'amahanga bahuriye i Luanda, n'i Rubavu mu Rwanda biga ku 'umushinga w'amahoro wageza ku mahoro arambye' Perezida João Lourenço yahaye bagenzi be Paul Kagame na Félix Tshisekedi.

    Minisitiri w'itumanaho wa DR Congo, mu cyumweru gishize yavuze ko i Luanda 'turimo gukora ku bintu bibiri; ku ruhande rumwe kuba FDLR igomba gusenywa, ku rundi ruhande ingabo z'u Rwanda ko zigomba kuhava (muri DR Congo)'.

    Mu mpera z'icyumweru gishize abashinzwe ububanyi n'amahanga bw'u Rwanda na DR Congo bahuriye i Luanda basesengura raporo y'inzobere kandi basinya ku nyandiko nyuma y'inama yabahuje ku wa gatandatu.

    Ibinyamakuru muri Angola byavuze ko DR Congo n'u Rwanda bitumvikanye ku ngingo y'uburyo FDLR yasenywa.

    Nyuma yo gushyikiriza Tshisekedi ubutumwa bwa mugenzi we Lourenço, ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko Minisitiri Téte Antonio yagize ati:' Twahuriye i Luanda ngo dukore kuri iyi nzira [y'amahoro]. Buri nzira igira inzego, nyuma yo gukora, ibintu bigomba kuzamuka kugera hejuru yacu'.

    Ntibizwi neza niba Minisitiri Téte Antonio hari n'ubutumwa nk'ubwo agomba kugeza kuri Perezida Paul Kagame w'u Rwanda kugeza ejo ku wa kane wari mu ruzinduko muri Singapore.

    Ibyatangajwe na Téte Antonio bivuze ko ibiganiro by'amahoro by'i Luanda byaba bishobora gukomereza ku rwego rwa ba Perezida b'ibihugu by'u Rwanda na DR Congo.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka umuhate wa João Lourenço wo guhuza Tshisekedi na Kagame nta cyo wagezeho.

    Mu mpera z'umwaka ushize arimo kwiyamamaza, Tshisekedi yavuze ko atazongera guhura na Paul Kagame, aho yagize ati: 'Tuzongera kuvuganira gusa imbere y'Imana iducira urubanza'.

    Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo. Mu kiganiro muri Kanama (8) uyu mwaka yagiranye n'abanyamakuru babiri b'Abanye-Congo yagize ati:' Icyo navuze, ni uko nshaka kuvugana n'u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kuvugana n'u Rwanda, kugira ngo mbaze Bwana Kagame… icyo ashaka ku baturage banjye'.

    Perezida Tshisekedi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ruciye mu mutwe wa M23, ibyo u Rwanda ruhakana, na rwo rugashinja DR Congo gukorana n'inyeshyamba z'Abanyarwanda za FDLR zirwanya Kigali ziba muri DR Congo, ibyo Kinshasa na yo ihakana.

    Raporo zitandukanye z'inzobere za ONU zihamya ko impande zombi zikora ibi zihakana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/20/dr-congo-rwanda-perezida-joao-lourenco-yoherereje-ubutumwa-tshisekedi/