Blog

  • Iburasirazuba: Abagore bumvise nabi uburinganire bakebuwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024, mu Nteko rusange y'Inama y'Igihugu y'abagore yahurije hamwe abahagarariye abagore mu turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba.

    Mu kiganiro cyatanzwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, cyagarukaga ku buringanire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, yibukije abagore ko uburinganire butabakuraho inshingano za buri munsi zabo, asaba ababwumvise neza gusobanurira n'abandi kugira ngo bibafashe mu kubaka imiryango itekanye.

    Ati 'Ntabwo uburinganire budukuraho inshingano, buduha amahirwe ariko ntibudukuraho inshingano. Niyo mpamvu inkingi y'urugo ikwiriye gukomezwa, kuko twe tubazwa byose. Umugore afite uburenganzira bishingiye ku bikorwa, ku myumvire, bishingiye ku kubaka umuryango. Ntabwo rero uburinganire butuma hari abakora ibinyuranye.'

    Yakomeje agira ati 'Uburinganire buduha amahirwe angana mu gihugu cyacu mu burezi, mu iterambere mbese mu byo dushobora byose ariko na none turi n'ababyeyi, tukaba abagore mu rugo ntabwo bidukuraho inshingano rero zo kuzuza izindi nshingano mu rugo rwacu. Niyo mpamvu kugira ngo urugo rwubakwe rukomeye bisaba ubwumvikane abantu bakuzuzanya.'

    Dr Nyirahabimana yavuze ko abagore baramutse bumvise neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, amakimbirane mu ngo yagabanuka kuko bakora ibyo basabwe neza, asaba n'abagabo kumvikana n'abagore babo kugira ngo bakomeze bubako ingo zikomeye.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette, yavuze ko bitewe n'uko abantu bumvise nabi uburinganire kuko batari babumenyereye, kuri ubu bagiye kongera ubukangurambaga mu gufasha abatari babwumva kugira ngo babwumve neza.

    Kansangire Violette wo mu Karere ka Kirehe yavuze ko abagore bumvise nabi uburinganire kuri ubu basigaye barashyizeho ishuri babigishirizamo ku buryo bahinduka mu buryo bugaragara.

    Ati “Kirehe dufite ishuri ry'umuryango mwiza turiya ndi inyenyeri mu muryango, abagaragaye mu makimbirane rero turabahamagara tukabigisha bo n'abagabo babo kuko baba bananiwe kumvikana. Iryo shuri turikoresha tubigisha icyu uburinganire aricyo n'uko bagirana ubwuzuzanye kandi ni ibintu bimaze gutanga umusaruro.”

    Muteteri Anathalie wo mu Karere ka Rwamagana we yavuze ko abagore bumvise nabi uburinganire bagihari ariko ko basigaye bafata umwanya bakabigisha kandi ngo abenshi barahinduka iyo baganirijwe neza bakerekwa icyo uburinganire aricyo nuko iyo bashyize hasi ibirenge bakubaha abagabo babo byabafasha mu iterambere.

    Muri iyi nteko rusange hagaragajwe bimwe mu bikorwa byakozwe birimo gukorera ubuvugizi abagore barenga 500 bakiga imyuga, abagore bateye ibiti by'imbuto ibihumbi 27, abangavu 58 bakorewe ubuvugizi basubizwa mu ishuri naho imiryango 206 yakorewe ubuvugizi iva mu makimbirane yo mu miryango.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette yavuze ko bagiye gukora ubukangurambaga ku bukangurambaga bujyanye n'uburinganire

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana yasabye abagore kuzuzanya n'abagabo babo

    Ababaye aba mbere mu mihigo y'abagore bashimiwe Abagore bo mu Ntara y'Iburasirazuba basinye imihigo ya ba mutima w'urugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abagore-bumvise-nabi-uburinganire-bakebuwe

  • Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n'Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n'aho giherereye.

    Imirimo yo kubivugurura izarangira bitwaye miliyoni 80$ (arenga miliyari 101,6 Frw), imirimo izasiga bitunganyijwe neza ku buryo burenze na Pariki ya Nyandungu iherereye mu Karere ka Gasabo.

    Biri mu mushinga mugari wo kurimbisha imijyi icyiciro cyawo cya kabiri (Rwanda Urban Development Project: RUDP II), aho byavugwaga ko uzamara imyaka itandatu kugeza mu 2025 ugatwara miliyoni 186.15$, ukazafasha mu kwirinda imyuzure, gutanga umwuka mwiza, n'ibindi bijyanye no kurengera ibidukikije mu buryo butaziguye.

    Ni umushinga biteganywa ko uzashyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi itandatu iwunganira.

    Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo bugezweho bwo kwakira amazi bikayayungurura, agakomeza gutemba mu migezi asa neza.

    Bizavugururwa ku buryo bizasiba umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n'indi myanda yose ibaye amateka, aho biherereye hasigare ari igicumbi cy'ubukerarugendo, hongerwemo ibinyabuzima bitandukanye byiganjemo ibyari bitangiye gucika.

    Mu bizibandwaho ni ukwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w'amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.

    Hazongerwamo ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n'andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw'ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.

    Muri ibi bishanga hazashyirwamo n'ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.

    Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by'imyidagaduro birimo n'iby'umupira w'amaguru, inzira z'amagare n'abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

    Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n'ubutaziguye, bahuraga n'ibibazo by'ibiza ndetse no kubura amazi meza n'ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw'ibishanga.

    Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwamo ikiyaga kinini kizaba kigizwe n'amazi yayunguruwe, mu buryo bwo korohereza abashaka kwidagadurira ku mazi ku buryo kujya i Rubavu bizaba ari amahitamo ya kabiri, ndetse kakazashyirwamo n'ubwato ku bakunda gutembera mu mazi n'ibindi bikorwaremezo.

    Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali yaratangiye

    Imashini zatangiye gutunganya ahazashyirwa bimwe mu bikorwaremezo mu Bishanga byo mu Mujyi wa Kigali

    Aho hose hazatunganywa hasigare ari icyanya kimeze neza

    Imirimo yo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali yatangiriye no mu bya Kibumba na Rwintare

    Imiyoboro itwara amazi mu bishanga byo mu Mujyi wa Kigali izatunganywa neza ku buryo amazi azajya atemba mu buryo bunoze

    Mu bihe bitarambiranye Umujyi wa Kigali uraba wungutse ibyanya bimeze nk’icya Nyandungu bitanu

    Ahazajya ibiyaga bihangano na ho hari gutunganywa

    Mu bishanga biri gutunganywa byo mu Mujyi wa Kigali hazashyirwamo n’imihanda yorohereza abatwara amagare kubona inzira

    Umushinga wo gutunganya ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ni munini cyane kuko uzatwara arenga miliyoni 80$

    Muri Mutarama 2024 hari hatangajwe ko imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizatwara amezi 18

    Mu gishanga cya Kiyumba na ho hazashyirwamo ibikorwaremezo birenze ku kubungabunga ibidukikije

    Mu gishanga cya Nyabugogo hazashyirwamo ikiyaga

    Ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizakorwa mu buryo bufasha n’abana kwishima

    Igishanga cya Rwintare kizashyirwamo n’ahagenewe guteza imbere umuco

    Igishanga cya Gikondo mu bizavugururwa mu buryo bugezweho

    Imirimo yo kuvugurura ibishanga byo mu Mujyi wa Kigali ni uko izasiga icya Rwampara kimeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kuvugurura-ibishanga-byo-mu-mujyi-wa-kigali-irarimbanyije-amafoto

  • Irushanwa rya ‘Rwanda Open M25’ rizatwara arenga miliyoni 120, icyizere ku banyarwanda #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi ibiri gusa Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis ‘Rwanda Open M25’ rigatangira, abakinnyi b’abanyarwanda bakaba biteguye kwitwara neza.

    Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

    Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour 'Futures', ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

    Ni irushanwa icyumweru cya mbere kizakinwa tariki ya 23-29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari tariki ya 30 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2024, imikino yose izabera muri IPRC Kigali.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste yavuze ko ubu ibintu byose biri ku murongo biteguye neza.

    Ati “Irushanwa turyiteguye neza kandi tumaze kumenyera. Abakinnyi bacu twizeye ko bazahatana ariko nk’uko nabivuze Abanyarwanda bazaze gushyigikira aba bana kuko na bo bagira ishyaka ryo gukina neza.”

    Yakomeje avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda ikintu babura ari amarushanwa menshi n’aho ubuhanga bw’umukino bwo barabufite.

    Ati “Ikintu abakinnyi bacu babura ni ukubona amarushanwa menshi, tekinike zo barazifite, kuzana amarushanwa umuntu akayabegereza bizabafasha.”

    Yavuze kandi ko bisaba kwihangana, gusa ngo amarushanwa ya National Championships azajya aba buri kwezi azafasha abakinnyi, bifuza ko bazajya bitabira bafite amanota atari kuri ‘Wild Card’, cyane ko amanota abakinnyi bazabona muri aya marushanwa ni yo ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye (national ranking).

    Ati “Ntabwo umwana yavuka ngo ahite yuzura ingombyi, bizajya bibatera gukora cyane kugira ngo bitware neza.”

    “Ikindi ariya manota ya ririya rushanwa rya rizajya riba buri kwezi, azajya ashingirwaho bitewe n’uko urutonde ruhagaze, nta muntu uzajya ahabwa impano ubu ni ukubikorera.”

    Ishimwe Claude umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda, yavuze ko biteguye neza kandi yizeye ko bazitwara neza.

    Ati “Umukinnyi ahora yiteguye nk’umusirikare, turiteguye nta kintu na kimwe bataduhaye, icyo tubizeza ni uko tuzakora uko dushoboye. “

    “Bitewe n’amarushanwa aheruka tuvuyemo, yagaragaje ko twiteguye neza kandi tuzitwara neza.”

    U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 7. Bari batandatu bahawe ‘Wild Card’ ariko Karenzi Brian yaje kugira amanota amwemerera kwitabira irushanwa bitewe n’uko hari utaraje mu bari imbere, yahise rero asimbuzwa Manishimwe Emmanuel.

    Iri rushanwa rikaba rizatwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 120 n’157, muri yo ibihumbi 25 by’amadorali bizajya mu bihembo.

    Karenzi Theoneste, perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis yavuze ko ibintu byose biri ku murongo

    Abakinnyi bavuze ko bahawe byose bakeneye

    Ishimwe Claude yavuze ko biteguye neza

    Abanyamakuru bateze amatwi basobanurirwa byinshi kuri iri rushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-rya-rwanda-open-m25-rizatwara-arenga-miliyoni-120-icyizere-ku-banyarwanda

  • Ambasaderi CG Dan Munyuza yasuye APR FC mbere… – #rwanda #RwOT

    Yabasuye ku mugoroba wo kuwa Gatanu ubwo iyi kipe yakoraga imyitozo ya nyuma ibanziriza uyu mukino bafitanye na Pyramids FC.

    Ambasaderi CG Dan Munyuza yavuze ko ubwo yaganiraga n’abakinnyi yababwiye ko bishimiye kuba bagiye gukinira mu Misiri ndetse ko babashyigikiye.

    Ati: “Abakinnyi nababwiraga ko twishimiye ko baje gukinira muri iki gihugu cya Misiri kandi ko tubari inyuma, tubashyigikiye kandi ko intsinzi yabo ari intsinzi y'igihugu cyacu ari intsinzi y'Abanyarwanda, iy'abafana ba APR FC muri rusange”.

    Yakomeje avuga ko urebye uko APR FC yakinnye umukino ubanza kubona intsinzi n’uyu munsi bishoboka ndetse anasobanura ko mu Misiri nta Banyarwanda benshi babayo n’abahari bakaba bari kure ya Cairo gusa abahari bose bakaba baraba bari ku mukino.

    Ati” Urebye ukuntu umukino w'i Kigali wagenze biduha icyizere ko nibatanga ibyo bafite byose bagakina neza barabona intsinzi. 

    Iki gihugu cya Misiri ntabwo kirimo Abanyarwanda benshi ngira ngo twese turi nk’i 142, abenshi ni abanyeshuri bari kure ya Cairo ariko abari hano twese turaba duhari tureba umupira dufana ikipe yacu ya APR FC”.

    Yanashimiye abafana ba APR FC baherekeje ikipe. Ati: “Iicya mbere ni ukubashimira ko bagaragarije ikipe yabo urukundo no kugaragaza ko bakunda umukino w'umupira w'amaguru. Icyo nabwira rero abafana baje ndetse n'abataje ni uko ikipe yabo aho yajya gukina hose baba bakwiye gukora iyo bwabaga bakayiherekeza bakayishyigikira kuko iyo abakinnyi bakina bafite n'ababashyigikira bibatera umurava akenshi bikavamo n'intsinzi”.

    Ibi byabaye nyuma yuko ejo ari bwo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, akaba n'Umuyobozi w'Icyubahiro w'Ikipe ya APR FC, General Mubarakh Muganga nawe yasabye abakinnyi b'iyi kipe gusezerera FC Pyramids yo mu Misiri bakinjira mu matsinda ya CAF Champions League bahigurira Inkotanyi.

    Ikipe ya APR FC irakina na Pyramids FC kuri uyu wa Gatandatu Saa mbili.

    Umukino ubanza wabereye muri Stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. Bivuze ko kugira ngo ikipe y’Ingabo z’igihugu ikomeze igere mu matsinda isezereye Pyramids FC isabwa nibura kwinjiza igitego kugira ngo ibe yakomeza. 

    Ishobora gutsinda 1-0, 2-0, 2-1… cyangwa no kunganya ibitego biri hejuru ya 2 kubera ko CAF igiha agaciro igitego cyatsindiwe hanze.

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza yavuze ko bari inyuma y’ikipe ya APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147047/ambasaderi-cg-dan-munyuza-yasuye-apr-fc-mbere-yuko-icakirana-na-pyramids-fc-147047.html

  • APR BBC irakoza imitwe y’intoki ku gikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR BBC irasabwa gutsinda umukino umwe muri ibiri isigaye igahita yegukana igikombe cya shampiyona.

    Ni nyuma y’uko yaraye itsinze Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa 5 wa nyuma wa kamarampaka.

    Ni umukino Patriots BBC yatangiye neza itsinda uduce tubiri twa mbere kandi irusha APR BBC, yabifashijwemo n’abarimo Branch na Gaston batsinda 24-21 na 30-17. Amakipe yagiye kuruhuka ari 54-38.

    APR BBC yagarutse mu gace ka 3 intego ari ugukuramo iki kinyuranyo ndetse birabahira babasha hukuramo 12 kuko bagatsinze 20-8.

    Agace ka nyuma na ko abasore barimo Diarra, Miller bagumishije APR mu mukino babasha no kugatsinda amanota 22-16. Umukino warangiye ari 80-78.

    APR itsinze umukino ukurikiyeho yahita yegukana igikombe, gusa mu gihe watsindwa na Patriots byasaba ko hakinwa umukino wa 7.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-irakoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-amafoto

  • Ruzajya rukora litiro 2000 mu isaha: Ibyo wamenya ku ruganda rukora umwuka ubikwamo intanga z'inka rugiye kubakwa – #rwanda #RwOT

    Uyu mwuka ni ingenzi cyane mu gukonjesha ibintu bitandukanye kuko ugeza ku kigero cya 196°C munsi ya zeru.

    Ibi bituma wifashisha mu nganda zitandukanye nko gukonjesha imashini zitandukanye, kubika ibiribwa byangirika, mu buvuzi nko mu kubika no gutwara neza amaraso, intanga n'ibindi.

    Mu bworozi bw'u Rwanda uwo mwuka wifashishwa mu kubika neza intanga ziterwa inka kuko ziba zikeneye kugenda mu bukonje bwinshi kugira ngo zitangirika.

    Uruganda rushya ruzubakwa mu Karere ka Kayonza rukazatwara agera kuri miliyari y'Amafaranga y'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze yabwiye IGIHE ko urwo ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora uwo mwuka uwo mwuka (liquid Nitrogen) ungana na litiro 2000 ku isaha.

    Ati 'Ni uruganda ruzubakwa i Kayonza. Tuzatwara agera kuri miliyari 1 Frw. Ubusanzwe uwo mwuka twawukuraga mu nganda ebyiri dufite zirimo urwa Rubona (ruherereye i Huye) n'urwa Rubilizi ruhereye mu Mujyi wa Kigali.'

    Izo nganda zindi na zo zifite ubushobozi bwo gutunganya litiro 2000 za liquid nitrogen mu isaha ukifashishwa mu kubika no kugeza intanga zitangwa n'ibimasa by'icyororo biba kuri Sitatiyo ya RAB ya Songa mu Karere ka Huye.

    Iyo sitasiyo iherereye mu Murenge wa Kinazi yaganewe hegitari 393 zagenewe kororeraho ibimasa bitanga intanga z'icyororo,

    Ni umushinga uzafasha abo mu Burasirazuba basanzwe bazwiho gukora ubworozi bwagutse kubonera intanga hafi, bakongera umusaruro.

    Ni mu gihe kuko abo borozi garagaza ko bagihura n'ibibazo birimo kutazibonera igihe, kuzitera ntizifate n'ibindi bituma bayoboka ibyo gukoresha imfizi zisanzwe.

    Umwe mu bororera mu Karere ka Nyagatare witwa Bindebe William yagize ati 'Kenshi ntabwo zifata. Nkanjye nateresheje intanga inka enye zose ntizafata. Kandi nishyuye amafaranga. Binyobeye rero nzirekera imfizi.'

    Mugenzi we witwa Muyango Peter na we wororera i Nyagatare yavuze ko izo ntanga zabikwaga nabi, abazitera na bo ntibaboneke bikaba ikibazo.

    Ati 'Uhamagara veterineri inka yarinze ugasanga yagiye guterera undi mworozi, akakugeraho inka yarindutse kuko aba akeneye guhembwa akayitera inka ntifate. Tubonye intanga zibikwa hafi na byo byadufasha.'

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe icyemezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n'ubworozi mu buryo butaziguye. Nko mu bworozi, aborora ingurube uyu munsi bafashwa kubona intanga z'ayo matungo mu gihe gito cyane hifashishijwe drones.

    Abajijwe niba iryo koranabuhanga ritafasha no mu kugeza intanga z'inka ku borozi bikozwe vuba, Dr Uwituze yavuze ko bigoye cyane bijyanye n'uko intanga z'inka zikenera ubukonje bwinshi kurusha iz'ingurube.

    Ati '[Kuzitwara hifashishijwe drones] biragoye. Impamvu ni uko intanga z'ingurube zitwarwa kuri 17oC ari yo mpamvu byoroshye kuzitwara muri drones. Naho intanga z'inka zitwarwa mu bukonje bwinshi cyane (-196 oC). Ni na yo mpamvu bigoye kuzitwara muri drones.'

    Uyu muyobozi yasobanuye ko gushyira ubwo bukonje bwinshi cyane mu dupfunyika dutwarwa na drones bigoye, icyakora yemeza ko bakibikorera ubushakashatsi ku bufatanye na Zipline Rwanda, ikigo gifite izo ndege zitwara.

    Gutera intanga hifashishijwe uburyo bugezweho ni bimwe mu byo aborozi bagirwa inama mu kongera umukamo no kwirinda indwara imfizi isanzwe ishobora kuba ifite ikayanduza inka.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024 inka 109.209 zatewe intanga hifashishijwe uburyo bugezweho.

    Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakomeje gukora uko rushoboye mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi byatumye umukamo ugera kuri litiro z'amata zingana na miliyari.

    Uwo musaruro w'amata wari uvuye kuri litiro miliyoni 776, bituma n'amakusanyirizo y'amata na yo yiyongera agera ku 134 avuye kuri 56 yabarurwaga mu 2017.

    Byagizwemo urihare kandi no guteza imbere gahunda zitandukanye zituma inka ziyongera ariko zikaba zimwe zitanga umusaruro, kuko nko mu Muri Kame 2023, mu Rwanda hari inka 1,644,692 habariwemo n'izatanzwe muri gahunda ya Girinka.

    Gutera inka intanga hifashishijwe uburyo bugezweho byongera umukamo bikarinda inka kugira indwara za hato na hato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruzajya-rukora-litiro-2000-mu-isaha-ibyo-wamenya-ku-ruganda-rukora-umwuka

  • APR W BBC yegukanye igikombe cya Rwanda Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR WBBC yigaragaje nk'ikipe ikomeye muri Basketball y'abagore, itsinda REG WBBC ku manota 72 kuri 59, ikanatwara igikombe cya Rwanda Cup 2024 mu mukino wabereye kuri BK Arena.

    APR WBBC yatangiye umukino ikomeye, igaragaza ubushobozi bwayo mu gace ka mbere, aho yatsinze REG WBBC ku manota 28 kuri 9, bituma irushaho kugira icyizere.

    Mu gace ka kabiri, APR WBBC yakomeje gusatira, itsinda amanota 22 mu gihe REG WBBC yatsinze 12, bigatuma igice cya mbere kirangira APR WBBC iyoboye ku manota 50 kuri 21.

    Mu gace ka gatatu, REG WBBC yagerageje kwihagararaho, ikora ibishoboka byose kugira ngo igabanye ikinyuranyo cy'amanota, aho yatsinze amanota 25 kuri 14, ibi bikaba byazamuye icyizere mu bakunzi bayo.

    Nyamara, APR WBBC ntiyaretse REG WBBC ngo ikomeze, kuko mu gace ka kane yashoje umukino itsinze amanota 13 kuri 12, bituma umukino urangira APR WBBC yegukanye igikombe n'intsinzi ya 72 kuri 59.

    Source : https://yegob.rw/apr-w-bbc-yegukanye-igikombe-cya-rwanda-cup/

  • Ngoma: Abahanzi bari muri MTN Iwacu Muzika Fe… – #rwanda #RwOT

    Yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024. Ni siporo yitabiriye n'abaturage aka Karere n'abo mu bindi bice bihegerereye. Aba bahanzi basabanye n'aba baturage binyuze muri iyi soporo, mbere y'uko babataramira kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024.

    Ni igitaramo kizabera ku kibuga cya Paruwasi ya Kibungo guhera saa munani z'amanywa. Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abitabiriye iyi siporo kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival.

    Yibukije kandi abaturage kwitabira gahunda za Leta no gukora cyane bakikura mu bukene by’umwihariko yasabye urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.

    Aba bahanzi bagiye gutaramira mu Karere ka Ngoma, nyuma yo gutanga ibyishimo mu Karere ka Musanze, Gicumbi ndetse no muri Nyagatare. Bamwe muri aba bahanzi, ni ubwa mbere bari kuririmbira muri utu turere, kandi bagaragaza ko biri mu bikomeza urugendo rwabo.

    Ibi bitaramo biri kuririmbamo abahanzi barindwi barimo: Bruce Melodie, Bwiza, Chriss Eazy, Kenny Sol, Bushali, Ruti Joel na Danny Nanone. Muri uyu mwaka bazataramira mu turere umunani, ni mu gihe umwaka ushize bageze mu turere tune.

    Umuyobozi wa EAP Mushyoma Joseph, aherutse kubwira itangazamakuru ko bagabanyije umubare w'abahanzi baririmba muri ibi bitaramo, kubera ubusabe bw'abahanzi n'abafana, kuko uko babaga benshi batabonaga umwanya uhagije wo gutaramira abakunzi babo.

    Ati 'Kugabanyuka ku mubare w'abahanzi ni ukugerageza kongera igihe umuhanzi amara ku rubyiniro, ubushize bamaraga iminota 15 ariko ubu turashaka kubaha hagati ya 25 na 30, ku buryo umuturage ataramirwa n'umuhanzi mu buryo bwuzuye akabona ibyo yamuteguriye byose.' 

    Yongeraho ati 'N'abahanzi ubwabo bajyaga batubwira ngo dutangira gushyuha mugahita mudukuraho. Twagiye twumva ibitekerezo by'abitabiriye ibitaramo bakavuga ngo abahanzi muduha benshi cyane twatangira gukunda umuhanzi mukamukuraho niyo mpamvu twagabanyijeho gato kugira ngo twongere iminota y'abahanzi.'


    Abahanzi bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival ndetse n'abayobozi bakoze siporo



    Amagana y'abaturage yakoranye siporo n'abarimo Bruce Melodie, Danny Nanone, Chriss Eazy na Bwiza 

    Abayobozi mu nzego zinyuranye mu Karere ka Ngoma bitabiriye siporo y'umugoroba 


    Kenny Sol ari kumwe na Bruce Melodie muri siporo yabereye mu Karere ka Ngoma

    Inzego z'umutekano zafashije abahanzi n'abaturage bo mu Mujyi wa Kibungo gukora siporo mu ituze

    Abayobozi basabye abaturage kuzitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival

    Umuhanzikazi Kenny Sol [Uri hagati] uherutse gukorana indirimbo na Dj Neptune

    Umuhanzikazi Bwiza [Uri hagati] ari muri siporo rusange n’abaturage bo mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kibungo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147044/ngoma-abahanzi-bari-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-bakoranye-siporo-yumugoroba-nabaturage–147044.html

  • REG BBC yatsinze Kepler BBC ihita yegukana umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG BBC yatsinze Képler BBC amanota 86 kuri 66 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo muri BetPawa Playoffs, wakinwe tariki ya 20 Nzeri 2024 muri BK Arena.

     

    Uyu mukino wari uw'umunsi wa kabiri muri iyi mikino ya Playoffs mu gushaka ikipe yegukana umwanya wa 3, ikipe yasabwaga gutsinda imikino 2 , uyu mukino wagaragayemo ubushobozi bukomeye bwa REG BBC, yatsindaga kukinyuranyo cy'amanota menshi mu byiciro byose by'umukino.

    Mu gace ka mbere, REG BBC yahise ifata icyerekezo cy'umukino itsinda amanota 28 kuri 17 ya Képler BBC, ibi bikaba byagaragazaga ko iri mu rugamba rwo gushaka umwanya wa gatatu.

    Mu gace ka kabiri, REG BBC yakomeje gushimangira ubuhanga bwayo itsinda Képler BBC amanota 54 kuri 38, ikinyuranyo cy'amanota 16 kikaba cyarazamuye icyizere cy'iyi kipe cyo kwegukana intsinzi.

    REG BBC yakomeje gutsinda mu gace ka gatatu aho yagiye ku manota 67 kuri 52 ya Képler BBC, ibintu byayihaye akarusho ko gusoza umukino ifite icyizere cyinshi cyo gutsinda.

    Mu gace ka nyuma, REG BBC yashimangiye ubuhangange bwayo itsinda amanota 86 kuri 66, itsindira Képler BBC ikinyuranyo cy'amanota 20, ihita yegukana umwanya wa gatatu kuko yari yaratsinze umukino ubanza .

     

    Source : https://yegob.rw/reg-bbc-yatsinze-kepler-bbc-ihita-yegukana-umwanya-wa-gatatu-muri-betpawa-playoffs/

  • Amajyepfo: Asaga miliyari 16Frw yashowe mu gutunganya igishanga cya Nyiramageni – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragararo imirimo yo gutunganya icyo gishanga, cyabereye mu Murenge wa Mamba,Mu Karere ka Gisagara gitangijwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice.

    Butera Viateur, umwe mu bahinzi ufite imirima muri icyo gishanga, yavuze ko bahuraga n'ibibazo by'umwuzure watumaga umuceri urengerwa, bagahora bikanga igihombo, bigatuma bahinga isizeni(season) imwe gusa, akizera ko kugitunganya bigiye gutuma umusaruro wiyongera.

    Ati 'Iyo imvura yagwaga yangizaga ibyo twabaga twarahinze, ariko ubwo kigiye gutunganywa bizadufasha. Twakoreraga mu gihombo,amafaranga twashoragamo ntitwayabonaga.'

    Mugenzi we Mazimpaka Anastase, yavuze ko bahuraga n'ikibazo cyo kurumbya kandi bakoze ariko ubu bagiye kujya barya,ndetse byiyongereho no guhinga isizeni nyinshi, ibizatuma bahorana ibiribwa.

    Yagize ati 'Mudushimirire Kagame. Ubu tugiye kurya, twahingaga tukarumbya kubera isuri yarengeraga ibihingwa. Gutunganya iki gishanga bizadufasha, umusaruro wacu wiyongere n'ahari harirunze umucanga tuhahinge.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko gahunda yo gutunganya ibishanga mu Ntara ikomeje kugira ngo umusaruro abaturage bakura mu buhinzi wiyongere.

    Ati 'I musozi iwacu ni hato ku buryo tugomba no gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibishanga. Uretse iki gishanga cya Nyiramageni, hari n'ibindi bigiye gutunganywa n'umushinga CDAT ku bufatanye na RAB, muri Ruhango, Nyanza na Gisagara. Harimo ibizatangira muri uyu mwaka, hari ibikiri mu nyigo,ariko muri rusange, turashaka ko mu myaka itanu iri imbere bizaba bitunganyije.'

    Igishanga cya Nyiramageni gikora ku mirenge ya Mamba na Gikonko yo mu karere ka Gisagara n'Umurenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza.

    Ikindi cyiza, ni uko imisozi igikikije nayo izarwanywaho isuri, ibizatuma umutekano w'ibihingwa birimo wiyongera abahinzi bagaca ukubiri n'ibiza by'imvura.

    Biteganyijwe ko hazatunganywa ubuso bwa hegitari 600 mu gishanga no ku nkengero zacyo, bikazatwara asaga miliyari 16Frw.

    Kizajya gihingwamo umuceri naho mu nkengero zacyo hahingwemo ibigori, soya, ibishyimbo n'imboga, kikaba gihingwamo n'abaturage basaga 1200.

    Imirimo yo gutunganya inkengero z’igishanga yatangiye

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arasobanurirwa iby’ingenzi bizaranga uyu mushinga

    Abaturage biteze byinshi kuri uyu mushinga birimo no kuzahabwamo imirimo mu gihe cyo gutunganya igishanga cya Nyiramageni.

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni izatwara miliyari 16Frw.

    Iki gishanga cya Nyiramageni cyari cyarapfuye cyane, kugihingamo bisa nko kwigerezaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-asaga-miliyari-16frw-yashowe-mu-gutunganya-igishanga-cya-nyiramageni