Blog

  • Nkombo: Abana barasabirwa kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 20 Nzeri 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika. Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 8 Nzeri, ariko u Rwanda rwahisemo ko ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi bimara ukwezi kose mu rwego rwo kumenyereza Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika.

    Nkombo ni umurenge wo mu karere ka Rusizi ugizwe n'ikirwa cyo mu kiyaga cya Kivu. Abatuye uyu murenge bafite Ururimi rw'Amahavu bahuriyeho, ari narwo baganiramo. Ibi bituma abana babo batinda kumenya Ikinyarwanda kuko kuri iki Kirwa gikoreshwa gake.

    Havugimana Samuel w'imyaka 12 yabwiye IGIHE ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda ari uko atangiye ishuri, ndetse n'ubu ntaramenya kukivuga neza.

    Ati 'Ni ikibazo kuba dutinda kukimenya kandi turi Abanyarwanda. Icyakorwa ni uko ababyeyi bacu bajya bagikoresha no mu rugo kuko bo abenshi barakizi.”

    Igiraneza Ismael w'imyaka 13 avuga ko Ikinyarwanda yakimenye ari uko ageze mu ishuri, akavuga ko byatewe n'uko mu rugo no mu giturage baganira mu Mashi n'Amahavu.

    Ati 'N'ubu ntabwo ndakimenya neza ariko ndagerageza. Ngeze ku ishuri numvise ntewe ipfunwe no kuba ntazi Ikinyarwanda kandi ndi Umunyarwanda.”

    Mu bikorwa byaranze ukwezi ko gusoma no kwandika harimo n'amarushanwa yo gusoma no kwandika yabereye mu bigo by'amashuri, abarushije abandi bahembwa ibikoresho birimo ibikapu, amakaye, amakaramu na mudasobwa nto (Ipad).

    Nyirangwabije Josiane w'imyaka 54 yabwiye IGIHE ko akenshi abaturage ba Nkombo bavuga Ikinyarwanda iyo bavuye ku Kirwa cya Nkombo bagiye mu yindi mirenge.

    Ati 'Biragoye ko umuturage wo ku Nkombo udakunda kujya mu bindi bice by'igihugu, ntagire n'amahirwe yo kwiga yamenya Ikinyarwanda.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga yavuze ko umunsi mpuzamahanga wo gusoma wibutsa Abanyarwanda ko umuco wo gusoma utarangirira ku ishuri, aboneraho gusaba ababyeyi ko bakwiye guha agaciro indimi zose.

    Ati 'Ururimi rwose ruremewe, wakoresha Amahavu, wakoresha Ikinyarwanda izo ndimi ziremewe. Icyo turi gukora ni ukugira ngo abavuka hano ku Nkombo batangire bazi Ikinyarwanda neza, basome, kandi noneho ntabwo ari ukuvuga ngo ni abana gusa, turifuza ko umuntu wese agira umuco wo gusoma bihereye no ku babyeyi bagasomera abana.”

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yashimiye abafatanyabikorwa b'uburezi bibumbiye mu Ihuriro rya 'Soma Rwanda' barimo World Vision, UNICEF, USAID na Banki y'Isi kubera uruhare bagira mu guteza imbere umuco wo gusoma.

    Ati “Turi gukomeza kuzamura ireme ry'uburezi, muri bwa bumenyi bw'ibanze kuko umwana urangije umwaka wa gatatu w'amashuri abanza atazi gusoma, kubara no kwandika bimubera imbogamizi ikomeye cyane mu mwaka wa kane n'uwa gatanu.”

    Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, u Rwanda rwahisemo insanganyamatsiko ishishikariza abaturage kumenya izindi ndimi.

    Abana bo ku Nkombo barasabirwa kwigishwa Ikinyarwanda hakiri kare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nkombo-abana-barasabirwa-kwigishwa-ikinyarwanda-hakiri-kare

  • Amavubi U 20 yahamagaye abakinnyi azifashisha… – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 21 Nzeri 2024 binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

    Aba bakinnyi bahamagawe n’umutoza, Eric Nshimiyimana, ni abanyezamu Habineza Fils Francois ukinira Etoile De l’Est,Iradukunda Moria ukinira Mukura VS na Ruhamyankiko Yvan ukinira APR FC.

    Ba myugariro ni: Hirwa Thierry ukinira Marine FC ,Kayiranga Fabrice ukinira Sunrise FC ,Niyitanga Sharif ukinira Inter Force FC, Jimmy Gatete ukinira Etoile De l’Est, Kanamugire Arsene wa Gasogi United, Masabo Samy ukinira Intare FC, Iranzi Cedric ukinira Gasogi United na Nshuti Sam ukinira Sunrise FC.

    Abakina hagati ni Byiringiro Thierry ukinira Gasogi United, Nibisigayizabikora Elysee ukinira Gasogi United, Niyongabo Emmanuel wa Sunrise FC Sibomana Sultan Bobo ukinira Marine FC, Tabou Tegra Crespo ukinira Intare FC, Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports, Muhoza Daniel wa Etoile De l’Est, Yangiriyeneza Erirohe ukinira Tonny Academy na Uwineza Rene ukinira Intare FC.

    Abasatira ni; Kubwayo Emile Bodue ukinira Musanze FC,Sindi Jesus Paul ukinira Rayon Sports,Bayingana Shimwa Yvan David ukinira Gorilla FC, Twizerimana ukinira Umuri Sports Club, Vicky Joseph Laurent Petry ukinira Landvetter yo muri Sweden, Musabyimana Thierry ukinira ESM Gonfreville L’Orcher yo mu Bufaransa na Kabera Justice Yannick ukinira Asheville Christian Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba bakinnyi ni abo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izifashisha mu mikino ya CECAFA U 20 yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje iyo myaka izakinirwa mu mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania Kuva taliki ya 6 kugeza taliki ya 10 Ukwakira.

    Amavubi ari mu itsinda A aho iri kumwe na Tanzania izaba iri mu rugo, Djibouti ndetse na Sudani.

    Muri iyi mikino ya CECAFA U 20 amakipe 2 azahurira ku mukino wa nyuma azahita abona itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 cya 2025 bitari byamenyekana aho kizabera.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, y'abatarengeje imyaka 20 agiye gukina iyi mikino ya CECAFA nyuma y’uko ubushize itari yitabiriye. Igikombe giheruka gifitwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda ikaba yaragitwaye itsinze Sudani y’Epfo.

    Abakinnyi b’Amavubi U 20 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147057/amavubi-u-20-yahamagaye-abakinnyi-azifashisha-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika-147057.html

  • Turi guhatanira kuba ku isonga – Abbas Mukama… – #rwanda #RwOT

    Kuwa 20 Nzeri 2024, ku biro bikuru by’Urwego rw’Umuvunyi habaye amahugurwa ya komite nshya ishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye haba mu bigo sivile, imiryango ya Leta ndetse n’abikorera.

    Ni amahugurwa yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi akaba yaranzwe no gusobanura ibyaha bitari bizwi cyane bigize ruswa abantu bajyaga bakora batazi ko ari ibya ruswa ndetse na bamwe mu baka ruswa bakikingira muri uwo mutaka w’ibyo byaha bakabonamo icyuho cya ruswa.

    Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho mu 2003 rugenwa n’itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 140 rukaba rufite inshingano zo gukumira ruswa n’akarengane, kwigisha abantu indangagaciro zo kwirinda no kurwanya ruswa ndetse no kugira inama guverinoma mu buryo bwo kwirinda no kurwanya ruswa.

    Kugira ngo buri wese amenye ruswa icyo ari cyo, Ruswa ni ikintu icyo ari cyo cyose wakora kinyuranyije n’ububasha wahawe ukagikora mu nyungu zawe cyangwa se mu nyungu za mugenzi wawe. Ruswa kandi ishobora kuba igikorwa icyo ari cyo cyose cy’imiryango ya Leta, imiryango yigenga, bigakorwa hagamijwe kwakira indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Bimwe mu bikorwa bigize ibyaha cyangwa se ubwoko bw’ibyaha bya ruswa, harimo;

    1. Kwakira no gutanga indonge inyuranyije n'amategeko.  
    2. Ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina 
    3. Ikimenyane
    4. Ikoreshagitinyiro 
    5. Kudasobanuro inkomoko y'umutungo (illicit enrichment) 
    6. Kunyereza umutungo 
    7. Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
    8. Gusonera bitemewe n'amategeko.
    9. Gukoresha nabi ububasha wahawe
    10. Kwiga inyungu zinyuranyije n'amategeko.

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko aya mahugurwa yakozwe mu rwego rwo kwibutsa ibigo bya leta n’iby’abikorera itegeko rya 2018 risaba buri kigo icyo ari cyo cyose kugira abantu bashinzwe ruswa muri icyo kigo. Aya mahugurwa ni ay’icyiciro cya gatandatu.

    Uyu muyobozi yagarutse ku byiza byo kurwanya ruswa ko harimo gukurura abashoramari benshi baza gushora imari zabo mu Rwanda, kugira imiyoborere myiza buri muturage yisangamo ndetse no kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

    Yagize ati “Utarwanyije ruswa, ntabwo abashoramari bashora imari zabo mu Rwanda, umutekano waba ujegajega, imiyoborere yaba iteye ikibazo kandi Igihugu ntabwo icyo gihe cyaba kikiriho. Murebe aho u Rwanda rwavuye mu myaka 30 itambutse naho u Rwanda rugeze. n’impamvu abantu baza kureba u Rwanda bakabona ko turi igitangaza. Byose ni ubuyobozi bwiza.”

    Ku bwo kwigisha abaturage kumenya kurwanya ruswa no kumenya agaciro ko gutanga imisoro, ubu igihugu gikoresha byibuze 65% by’imisoro mu ngengo y’imari gikoresha. Ibi byose biva mu kumenya kurwanya ruswa no gukoresha neza umutungo wa Leta.

    Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, Tuyizere Thadee winjiye muri iyi komite yo kurwanya ruswa, yavuze ko ari amahirwe akomeye yagiriwe ku bwo kwitabira aya mahugurwa mbere yo gutangira inshingano ze akaba yiteze kuzubahiriza inshingano ze kubwo ubundi bumenyi yungukiye muri aya mahugurwa.

    Bwana Tuyizere Thadee yavuze ko hakiriho ibyuho byinshi bya ruswa ariko icyuho gikomeye cyane muri ibyo byose ni uko hari abantu batari basobanukirwa uburyo ruswa yakwa ndetse n’uburenganzira bwabo bituma bakwa ruswa kandi nabo bakayitanga.

    Yagize ati “Icyuho gikomeye ni ukuba abantu batari basobanukirwa ibyo byuho bya ruswa n’uburyo bwo kubyirinda. Hari ushobora kuba yakwaka ruswa cyangwa yatanga ruswa bitewe n’uko atabisobanukiwe. Icya mbere ni ukubanza gukora ubukangurambaga ku nzego zose.”

    Nk’uko umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi yabigarutseho avuga ko kimwe mu bikomeje guteza u Rwanda imbere ari ubuyobozi bwiza bushyize imbere kurwanya ruswa n’akarengane, Ubwo Perezida Kagame yari mu nama yahuje abacamanza bo mu bihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, yabahaye umukoro wo kurwanya ruswa n’imanza zitinda.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati 'Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu kuganira ku kibazo gikomeje gukura cya ruswa mu butabera n'imanza zitinda. Ubunyamwuga bw'urwego rw'ubutabera bushingira ku cyizere abaturage barufitemo.'

    Kubwo ingamba nyinshi u Rwanda rwashyizeho zo kurwanya ruswa no guhana abagaragayeho icyaha cya ruswa nta mpuhwe, byazamuye u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu biri ku isonga mu kurwanya ruswa no guca akarengane. 

    Muri raporo iheruka, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, rukaba ku mwanya wa 4 muri Afurika hose ndetse no ku mwanya wa 49 n’amanota 53%. Kugeza magingo aya, abanyarwanda bishimira uburyo Urwego rw’Umuvunyi rurwanya ruswa n’akarengane ku kigero cya 81%.

    Urwego rw’Umuvunyi rwahuguye abagize komite zo kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye 

    Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yasabye abagize iyi Komite gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147027/turi-guhatanira-kuba-ku-isonga-abbas-mukama-ku-mwanya-wa-4-u-rwanda-ruriho-muri-africa-mu–147027.html

  • Ibyo wamenya kuri Kampire na Manzere, itsinda… – #rwanda #RwOT

    Ni bo bakobwa ba mbere batera urwenya nk'itsinda. Binjiranye umwihariko wo gukoresha ururimi ndetse n’amagambo akoreshwa cyane mu Bigogwe, bituma umubare munini w’abantu bababonaga ku rubuga rwa Tik Tok, utangira no kubahanga amaso muri ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy bibera muri Camp Kigali.

    Batangiye ariko Kampire ari we ugaragara ku rubyiniro, kuko Mazere we yari amaze igihe ari ku ishuri ndetse yasabye uruhushya ariko biranga.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzere yavuze ko binjiye ku rutonde rw’abantu batera urwenya mu Rwanda mu buryo bwabatunguye, ariko kandi bashyigikiwe n’ibikorwa bagiye banyuza ku rubuga rwa Tik Tok mu bihe bitandukanye.

    Uyu mukobwa yavuze uko bagenda bashyira hanze ibihangano, ni na ko babonaga inshuti zabo n’abandi bakurikiranaga ibyo bakora, babasabaga gukomeza kubakorera ibindi bihangano.

    Kampire yavuze ko yakuze atiyumvamo impano yo gutera urwenya, ariko Mukuru we Manzere we yakundaga gukina filime. Ati “Iyi mpano sinzi uko yaje, yaravumbutse. Ni uko byaje.”

    Yavuze ko ubwo Mukuru we yamusabaga ko bakora itsinda bakajya batera urwenya yahise abyumva. Ariko nkandi Mazere ashimangira ko “imbuga nkoranyambaga nizo zabigizemo uruhare runini.”

    Uyu mukobwa yavuze ko nta mbaraga bashyize mu kwinjira muri ‘Comedy’, biri mu mpamvu zatumye abashakaga kubaca intege barabaye bacye cyane. Yibuka ko umuntu wa mbere wakurikiranye ibikorwa byabo [Follow] ku mbuga ari Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool.   

    Ati “Alliah Cool yakurikiranye ibikorwa byacu ari nka saa sita z’ijoro, umuvandimwe wacu aratubyutsa, araza aratubwira ati ni muze murebe.”

    Yavuze ko gukurikirwa na Alliah Cool byabongereye imbaraga nyinshi, ariko kandi byaberetse ko ibyo bakora byageze kure.

    Manzere yavuze ko amazina bakoresha ya ‘Kampire na Mazere’ atari ayabo bwite, ahubwo ni amazina bahawe n’umubyeyi wabo, bitewe n’uko ariya mazina yitwa abantu benshi batuye mu Bigogwe. Ati “Si amazina yacu bwite, ahubwo ni amazina yitwa abantu benshi bo mu Bigogwe.”

    Yavuze ko ubwo binjiraga mu bitaramo bya Gen-z Comedy, yabanje gukora ari wenyine bitewe n’uko Kampire yari ku ishuri. Ariko kandi yibuka ko igitaramo cya mbere yagaragayemo ari wenyine yari afite ubwoba bwinshi bitewe n’uko yari wenyine atari kumwe na mugenzi we.

    Igitaramo cya kabiri bombi muri Gen-z Comedy, bombi bagihuriyemo. Kampire avuga ko yorohewe no guseruka imbere y’abantu, ahanini bitewe n’uko Mukuru we yari yamubanjirije muri ibi bitaramo, bituma amugira inama y’uko bagomba kwitwara.

    Aba bakobwa bombi, bavuze ko umuryango wabo ubashyigikiye mu buryo bukomeye, binaturuka kuko benshi mu bagize umuryango w’abo ari abataramyi. Ati “Nta kintu cyo mu muryango kitugonga, ahubwo baradushyigikiye bose.”

    Kampire na Manzere bavuga ko Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton, ari umwe mu bantu bazwi wabaherekeje cyane mu rugendo rwabo, ndetse yabifashishije mu bice bishya bya filime ‘Umuturanyi’ izajya hanze mu munsi iri imbere. 


    Kampire na Manzere babaye itsinda rya mbere ry’abakobwa batera urwenya 


    Aba bakobwa binjiranye umwihariko wo gutera urwenya ku mico n’imibereho y’abatuye mu Bigogwe


    Manzere [Ubanza iburyo] ndetse na Kampire [Uri ibumoso] ubwo bateraga urwenya mu gitaramo cya Gen- Z Comedy 


    Aba bakobwa bavuga ko bashaka ko gukora ibishoboka ku buryo mu myaka itanu iri imbere bazaba ari itsinda rikomeye mu Rwanda 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KAMPIRE NA MAZERE


    VIDEO: Iyakaremye Emmanuel- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147053/ibyo-wamenya-kuri-kampire-na-manzere-itsinda-rya-mbere-ryabakobwa-bakora-comedy-video-147053.html

  • Intwaro 11 APR FC ishobora kumanura kuri Pyramids FC #rwanda #RwOT

    APR FC iracakirana na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League kuri uyu wa Gatandatu muri 30th June Stadium i Cairo mu Misiri.

    Uyu mukino ugomba gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu matsinda ya CAF Champions League, ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije 1-1.

    Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiteguye bikomeye kuko ni wo ugomba kuyigeza mu matsinda ihora irota.

    Irasabwa gutsinda uyu mukino cyangwa ikanga hejuru y’igitego kimwe, ni ukuvuga 2-2, 3-3…

    Uyu mukino uri bube saa 20h, umutoza wa APR FC amakuru avuga ko yahisemo gukoresha ikipe yabanjemo ku mukino wa Pyramids FC wabereye kuri Stade Amahoro.

    11 Bashobora kubanzamo

    Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Mamadou Sy

    APR FC ishaka gusezerera Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intwaro-11-apr-fc-ishobora-kumanura-kuri-pyramids-fc

  • Abasirikare n'abapolisi b'u Rwanda baherutse gusimburwa muri Cabo Delgado bageze i Kigali – #rwanda #RwOT

    Muri Kanama 2024 ni bwo abasirikare n'abapolisi bayobowe na Gen Maj Emmy Ruvusha bahagurutse ku kibuga cy'indege cya Kigali, bajya gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri ubu butumwa.

    Ubwo aba basirikare n'abapolisi bayobowe na Gen Maj Alex Kagame bagarukaga i Kigali, bakiriwe n'Umugaba w'ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n'Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

    Gen Maj Nyakarundi yabagejejeho ubutumwa yahawe na Perezida akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'ingabo z'u Rwanda, n'ubuyobozi bukuru bw'ingabo z'u Rwanda.

    Ubu butumwa ni ubwo 'kubashimira umusanzu ufatika batanze mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado, gutabara no kurinda abasivili no gucyura mu ngo abarenga 87% bari barahunze.'

    Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ingabo, aba basirikare n'abapolisi basobanuriwe uko umutekano w'u Rwanda uhagaze, basabwa gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza mu gihe bifatanya na bagenzi babo kurinda igihugu.

    U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n'abapolisi muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, hashingiwe ku masezerano rwagiranye na Leta ya Mozambique yo kurwanya iterabwoba.

    Mu gihe gito, birukanye mu bice byinshi by'ingenzi abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama bari bamaze imyaka ine babigenzura, ibikorwa by'ubukungu byari byarahagaze birasubukurwa.

    Banafatanyije kandi n'abasivili mu kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri mu turere twa Mocimboa da Praia na Ancuabe, baha abanyeshuri ibikoresho, bavura n'abatuye muri iyi ntara.

    Abagiye muri Cabo Delgado muri Kanama 2024 basabwe kubungabunga ibyo bagenzi babo bagezeho mu myaka itatu ishize, kandi bakarangwa n'imyitwarire myiza. Basabwe kandi gushyira hamwe, bakarinda isura nziza y'u Rwanda.

    At Kigali International Airport, The Rwanda Defence Force (RDF) Army Chief of Staff, Maj Gen Vincent Nyakarundi, along with Deputy Inspector General of Police in charge of Operations, CP Vincent Sano welcomed the Rwanda Security Forces (RSF) personnel who have concluded their… pic.twitter.com/fMh13ksGtY

    — Rwanda Defence Force (@RwandaMoD) September 21, 2024

    Abapolisi basanzwe bajyana n’abasirikare mu butumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado

    Aba basirikare n’abapolisi basimbuwe na bagenzi babo muri Kanama

    Gen Maj Nyakarundi yagejeje kuri aba basirikare n’abapolisi ubutumwa bw’ishimwe yahawe na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-n-abapolisi-b-u-rwanda-baherutse-gusimburwa-muri-cabo-delgado

  • Dr. Mukankomeje yasabye abashakashatsi mu by'ikoranabuhanga kurikundisha abantu binyuze mu guhanga udushya – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, ubwo yasozaga Inama Mpuzamahanga yahuje abashakashatsi ba za kaminuza zirimo izo muri Afurika y'Iburasirazuba no mu Budage, bagamije kwigira hamwe uko bateza imbere ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa kugira ngo ribe umusemburo w'iterambere.

    Dr. Mukankomeje yavuze ko ahantu hatandukanye batanga serivisi bifashishije ikoranabuhanga hari igihe bavuga ko sisiteme yagize ikibazo bigatuma imirimo ihagarara. Yashimangiye ko ibyo bidakwiye kubaho kuko iyo sisiteme itikoresha, bigasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo ikoranabuhanga rituma ikora neza, ryitabweho.

    Ati 'Hari igihe ujya nko kwishyura ukoresheje ikarita, bakakubwira ngo sisiteme ntabwo iri gukora nk'aho iyo sisiteme yikoresha. Ibi bikomeje gutya byatuma abantu batakariza icyizere ikoranabuhanga. Hakwiriye gushyirahwo uburyo sisiteme igize ikibazo hari ubundi buryo bwakoreshwa.'

    Yavuze ko amashuri makuru yaba aya Leta n'ayigenga n'ibigo byigenga bifite inshingano zo gukorera hamwe bagakora porogaramu zifite ireme ngo zirusheho kwizerwa, kuko bitabaye ibyo ibihe Isi igezemo by'ikoranabuhanga byasiga Abanyafurika inyuma.

    Yashimangiye ko ibyo byagerwaho ari uko abo bashakashatsi bafite ubumenyi ku bindi bintu byinshi, bitari ikoranabuhanga gusa.

    Ati 'Njya mbona abantu bambwira bati 'barashaka kujya kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'ubwenge bw'ubukorano, ariko ugasanga yize imibare gusa nta bumenyi afite mu isomo ry'ibinyabuzima, ibijyanye n'imitekerereze cyangwa se indimi. Ubwenge bw'ubukorano ibyo bukora ni ibyo tuba twabusabye ko bukora ntabwo bwakwikoresha. Ubwo ntibishoboka ko wamenya ibyo ubwo bwenge bw'ubukorano bukeneye kandi utazi ibyo ubwonko bwa muntu bukeneye.'

    Yahamije ko uburezi ari umutima w'iterambere bityo ko amashuri akwiriye gushyirwamo imbaraga kugira ngo igihugu kirusheho gutera imbere.

    Yagize ati 'Nakundaga kuvuga ko uburezi ari urutirigongo ariko ubu kuko mbona urubyiruko rwicwa n'indwara zitandukanye zirimo stroke cyangwa umutima, byatumye mpindura ibitekerezo mvuga ko uburezi ari umutima w'iterambere iryo ari ryo ryose, kuko uramutse ugize impanuka ukavunika ibyo ni ibintu bisanzwe wakwitabwaho ugakira ariko umutima uhagaze byaba birangiye.'

    Amashuri makuru na za Kaminuza abarizwa mu Rwanda ni 35 harimo 31 yigenga n'ane ya Leta. Umubare w'abanyeshuri biga muri za Kaminuza zitandukanye mu Rwanda bavuye ku 75.713 mu mwaka wa 2017/2018 ugera ku 106.129 mu 2022/2023.

    Ni mu gihe umubare w'abarimu wiyongereye uva ku 3.997 mu 2017 ugera ku 4.374 mu mwaka wa 2023, Abafite impamyabushobozi y'Ikirenga (PhD) barenga 1105.

    Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Amashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda (HEC), Dr. Mukankomeje Rose, yasabye abashakashatsi gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo byakwifashishwa mu gihe ikoranabuhanga ryagize ibibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-mukankomeje-yasabye-abashakashatsi-mu-by-ikoranabuhanga-kurikundisha-abantu

  • Uko yirukanwe muri korali kubera filime, ibic… – #rwanda #RwOT

    Arazwi cyane muri filime zitandukanye ariko benshi bamwibuka cyane binyuze muri filime 'City Maid' aho yakinaga yitwa 'Diane'-Ariko kandi muri iki gihe azwi binyuze muri filime y'uruhererekane 'Impanga' ahuriramo n'abandi bakinnyi.

    Binyuze muri Sosiyete 'BahAfrica Entertainment' yashinze, aranitegura gushyira ku isoko igice cya kabiri cya filime 'Bad Choice' irimo abakinnyi bakomeye nka 'Fabiola' wamamaye muri filime 'Amarira y'urukundo', 'Nick wamamaye muri 'City Maid', Gakwaya Clestin wamamaye nka Nkaka n'abandi banyuranye.

    Ni mu birori yateguye bizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kuri Canal Olympia mu Mujyi wa Kigali. Yabihuje no kuzatanga 'Certicifate' ku banyeshuri 196 baherutse gusoza amasomo ya Cinema yabahaye mu gihe cy'amezi umunani.

    Uyu mugore amaze imyaka itatu arushinze na Ndayirukiriye Fleury. Ni imyaka yabaye idasanzwe kuri we kuko ari bwo yakajije umurego muri Cinema, kugeza ubwo ubu abitse mu kabati ibikombe bine acyesha kuba yarahize bagenzi be mu gukora no gutunganya filime.

    Yirukanwe muri Korali kubera filime

    Bahavu yasobanuye ko kuva mu 2015 yagerageje kwinjira muri Cinema, ndetse bwa mbere abona filime yo gukinamo yitwa ‘Umuziranenge’ ya Dusingizimana Israel. Ni filime avuga ko yagiye hanze, ariko ntiyamenyekana cyane, ngo igere ku rwego nk’urwo yashakaga, kuko yumvaga ashaka ko impano ye igaragara mu gihe gito.

    Ariko kandi avuga ko iyi filime ayifiteho urwibutso rubi, kuko ubuyobozi bwa korali bwamwirukanye, buvuga ko adashobora kuririmba muri korali ngo anakine filime. Ati “Banyirukanye muri korali kubera gukina filime. Perezida wa Korali yaranganirije ambwira ko bidashoboka.”

    Bahavu yibuka ko ubwo bamurikaga ku mugaragaro iyi filime mu muhango wabereye kuri Hill Top, yatumiye abaririmbyi bagenzi be kugira ngo barebe uko yakinnye, ariko ni bo bahindukiye bajya kumurega. Ati “Baje kundeba batashye bagenda bavuga ngo uriya ntibizakunda.”

    Uyu mugore yavuze ko ubuyobozi bw’iyi korali, bwamubwiraga ko ibyo akora ari ukurangaza Abakristu, bityo ko akwiye guhitamo kuguma muri korali cyangwa se gukina filime. Ati “Naravuze nti ‘nanjye ntabwo nemera kuba igisitaza’”.

    Yavuze ko ubu aho yinjiriye mu ivugabutumwa atemeranya n’imyumvire ya bamwe ku bijyanye no kuba hari ibyo umuntu akora bitandukanye n’amahame ya Korali. Ariko, kandi atekereza ko kiriya gihe yirukanwe muri korali, binatewe n’uko imyumvire mu madini tari yagahindutse.

    Yakiriye ubuhanuzi ubwo gukorera Imana ubwo hari hanze y'u Rwanda

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bahavu yasobanuye ko kwinjira mu ivugabutumwa biruta undi muhamagaro wose umuntu yatekereza kwinjiramo, kuko bisaba kumvira ijwi ry’Imana, kwihangana no kugira imbaraga z’umutima, kuko yaba Isi, abadayimoni na Satani bahagurukira ku kurwanya.

    Ati “Ariko iyo winjiye mu guhamya Yesu Kristo cyane, kuvuga Yesu cyane noneho ugashishikarizwa no kubibwira abandi, ni ukuvuga ngo byarenze ibikurimo ugiye no kubibwira abandi, Satani arahagurukura, akoresha impande nyinshi. Rero, navuga ko ntabwo wakumva ko abantu bose bari bugushyigikire.”

    Bahavu yavuze ko ataragera ku gutekereza ko igihe kimwe azimikwa akavamo umushumba, kuko umuhamagaro yawiyumvisemo mu buryo bwamutunguye, ari nayo mpamvu atajya atungurwa n’abantu bashidikanya ku ntambwe Imana yamuteresheje. Ati “Hari abavuga ngo ntabwo ari ibyawe.”   

    Uyu mugore yumvikanishije ko yabanje kugira amajwi y’abahunuzi bamubwiraga gukorera Imana, ariko kandi yibuka ko ubwo yajyaga kwivuriza muri Kenya yahuye n’umuhanuzi w’umugore wamubwiye ko Imana yifuza ko ayikorera. Ariko, kandi avuga ko atigeze abyemera icyo gihe, kuko muri we yumvaga ko uriya mugore ‘yavangiwe’.

    Bahavu avuga ko ubwo yari agarutse mu Rwanda, ari kumwe n’umugabo we bibutse ko mu 2016 ubwo bari batangiye urugendo rwo gukundana, hari umugabo wabwiye Ndayirukiye Fleury [Umugabo we] ko azashaka umugore ukorera Imana.

    Ati “Hari umuhanuzi wasanze umugabo wanjye aramubwira ati Imana yarambwiye ati uzashaka umugore w’umukozi w’Imana, kandi amushushanyiriza uko azaba ameze.”

    Yavuze ko nyuma yo guhura n’uriya muhanuzi, umugabo we yamubajije niba yiteguye gukorera Imana, undi amusubiza ko bitazigera bibaho, kuko muri we yari afite inyota yo kwinjira muri Cinema, ariko kandi igihe cyarageze yumvira Imana.


    Bahavu yatangaje ko filime ya mbere yakinnyemo mu 2015 yatumye yirukanwa muri korali


    Bahavu yavuze ko yashimishijwe no kuba yarabashije kwigisha abarenga 196 amasomo ya Cinema


    Bahavu yavuze ko ubwo muri Kenya yakiriye ubuhanzi bwamusabaga gukorera Imana


    Ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Bahavu azamurika igice cya kabiri cya filime 'Bad Choice'


    Bahavu yatangaje ko adatungurwa n'abantu bashidikanya ku muhamagaro we

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BAHAVU

     


    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147049/uko-yirukanwe-muri-korali-kubera-filime-ibicantege-mu-ivugabutumwa-bahavu-yiniguye-video-147049.html

  • Umugore wa The Ben aratabaza #rwanda #RwOT

    Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella ahangayikishijwe n’abakomeza kumwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga bagacucura abantu.}}

    Uwicyeza Pamella yasabye abantu kureka gukurikira izo konti cyane cyane iza Tik Tok aho banamufasha gusaba ko zakurwaho (report).

    Yavuze ko atarwanya konti z’abafana be ariko izo zikaba atari zo kuko bashyiraho amashusho n’amafoto ye mu izina rye.

    Ati “munyumve neza, sindwanya konti z’abafana ariko izo si zimwe muri zo, bashyiraho buri kimwe bakuye kuri Snap na Instagram Stories yanjye, bakabishyiraho mu izina ryanjye, ni yo mpamvu ntagipositinga amashusho n’amafoto yanjye.”

    Yavuze ko bakoresha izina rye baka amafaranga. Ati “birababaje, bakoresha izina ryanjye basaba amafaranga abantu. Bamwe baramborotse (block), mufashe dusabe bazikureho mureke no kubakirikira (Unfollow).”

    Yashyize umucyo kuri konti zose zimwitirirwa avuga ko we akoresha Instagram gusa nta Twitter/X cyagwa Facebook agira.

    Uwicyeza Pamella yavuze ko bakomeje kumwiyitirira ari benshi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-the-ben-aratabaza

  • Imyaka 12 y'ibikorwa, uruhare rw'ihuriro ry'inzobere zivura abagore mu kugabanya abapfa babyara – #rwanda #RwOT

    Iyo bavuze inzobere, ni wa muntu wize imyaka itandatu y'ubuvuzi rusange mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, akongeraho umwaka umwe wo kwimenyereza n'indi ine cyangwa irenga y'amasomo amugira inzobere bitewe n'icyo yakurikiye.

    Ubu u Rwanda rufite inzobere zivura indwara z'abagore 140.

    Kugira ngo zinoze serivisi zitanga ndetse na zo zihane ubunararibonye, mu 2012 zihurije hamwe zikora ihuriro ryiswe 'Rwanda Society of Obstetrics and Gynaecologists: RSOG'.

    Ryatangiranye n'abanyamuryango 12 icyakora uyu munsi bamaze kurenga 130.

    Mu myaka 12 RSOG imaze ishinzwe, yageze kuri byinshi birimo mu guteza imbere ubuvuzi buhabwa abagore.

    Visi Perezida wa RSOG, Dr. Ruzigana George ati 'Mu 2000 twagiraga abagore bapfa babyara bagera ku 1000 mu bagore ibihumbi 100 babyaye, ariko ubu abapfa babyara bageze kuri 203 ku bagore ibihumbi 100 babyaye.'

    Imibare y'abapfa babyara yongerwa n'ibirimo inda ziterwa abangavu n'abatarumva gahunda yo kuboneza urubyaro, icyakora Dr. Ruzigana akavuga ko mu byo bishimira ari uko leta yashyizeho amategeko akakaye mu guhana abatera inda abangavu, no kwereza abaturage serivizi zo kuboneza urubyaro.

    Iyi nzobere mu kuvura indwara z'abagore ikorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali yavuze ko bimwe mu bibazo bituma umugore ashobora gupfa abyara mu Rwanda harimo kuva cyane bitewe n'impamvu zitandikanye, kutiyegeranya kwa nyababyeyi mu buryo bukwiye no kutavamo kw'iyanyuma (placenta) uko bikwiye.

    Harimo kandi kwangirika k'umwanya ndangagitsina w'umugore mu gihe abyara, ibibazo byo kutagira ibifasha ngo amaraso avure umugore akaba yava igihe kirekire, na infections zishobora kuza mu gihe yabyariye ahantu hadafite isuku.

    Dr Ruzigana ati 'Ni ibintu mu Rwanda twashobora kwirinda. Tugomba gushyiramo imbaraga, izo serivisi zo kwita ku mubyeyi zigatangwa kuva ku ivuriro rito, umuturage afashwa n'inzobere. Ariko ni byo u Rwanda rurimo muri gahunda yo kongera abaganga ya 4 ×4, politiki zitandukanye nko kugeza amaraso ku barwayi hifashishijwe drones n'ibindi.'

    U Rwanda nk'ibindi bihugu rwihaye intego ko mu 2030 byibuze izo mpfu zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko n'iyo baba zeru byaba akarusho.

    Kugira ngo izo ntego zigerwego, muri Mata 2024 RSOG yasinyanye amasezerano na Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, yo gufatanya mu kongera inzobere zize kuvura indwara z'abagore.

    Byabanjirijwe no guha ubushobozi ibitaro 10 byo mu gihugu bikaba ibyigisha ku rwego rwa kabiri.

    Byagombaga kwiyongera ku bitaro bine birimo ibya Gisirikare by'i Kanombe, ibyiririwe Umwami Faisal, ibya kaminuza bya Kigali n'ibya Butare byari bimaze igihe bitanga amasomo yigiwe ku murimo.

    Binyuze muri bwa bufatanye bwa Minisante na RSOG, hatoranyijwe abaganga b'inzobere bafite ubushobozi bwo kuvura no kwigisha, bashyirwa muri bya bitaro 10 ngo bafashe mu kwigisha inzobere mu kuvura indwara z'abagore.

    Hoherejwe inzobere ebyiri kuri buri bitaro, zijyana n'itsinda rizifasha nk'ababaga, abita ku bana, abatera ikinya, n'abandi ku buryo batanga serivisi nk'izitangirwa muri biriya bitaro bine byari bisanzwe byigisha.

    Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yagaragaje ko binyuze mu masezerano bagiranye na RSOG byatumye bongera abanyeshuri bigisha ku bwinshi, ibitarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda.

    Ati 'Ubu abarimu babiri tuvuga ko bashobora kwigisha abanyeshuri b'inzobere bane. Ukoze imibare ubona ari 40. Niwongeraho 20 twagombaga kwigisha tutarongeraho biriya bitaro 10, urabona ko ari inzobere 60 tuzaba dufite mu myaka ine. Ni bwo bwa mbere bizaba bibaye mu Rwanda. Ntibyigeze bibaho ko mu myigishirize y'inzobere mu kuvura indwara z'abagore twagira abangana uko.'

    Ikindi u Rwanda rwagezeho ni uko inzobere zita ku ndwara z'abagore zigishirizwa muri Kaminuza y'u Rwanda bagahabwa impamyabushobozi zemewe ku rwego mpuzamahanga.

    U Rwanda rukomeje guteza imbere urwego rw'ubuvuzi. Nko mu 1995 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwaga abaganga 30 ndetse ubu barenga 2500.

    Rwashyizeho gahunda ya 4 ×4 aho mu myaka ine iri imbere abazaba bari mu ishuri bazaba barenga 5000 mu nzego zitandukanye, abagera ku 2700 basoje.

    Mu nama y’ihuriro ry’inzobere mu kuvura indwara z’abagore hari no kumurikwa ibikoresho byifashishwa mu kwita kuri abo babyeyi

    Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Prof.Kihara Anne Beatrice aganiriza abitabiriye inama y’ihuriro ry’izo nzobere mu Rwanda

    Umuyobozi ushinzwe Imyigishirize n'Iterambere ry'Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y'Ubuzima, Minisante, Dr. Nkeshimana Menelas yagaragaje ko mu myaka nka 29 ishize abaganga bavuye kuri 30 bagera ku 2500

    Abafite aho bahurira n’ubuvuzi bw’indwara z’abagore batandukanye bari bitabiriye inama ihuza inzobere mu buvuzi bw’izo ndwara iri kubera i Kigali

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-12-y-ibikorwa-uruhare-rw-ihuriro-ry-inzobere-zivura-abagore-mu-kugabanya