Blog

  • Rayon Sports yatsindiye Gasogi United kuri Stade Amahoro (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe rukumbi cya Charles Baale cyahesheje Rayon Sports amanota 3 imbere ya Gasogi United yasoje umukino ari abakinnyi 10.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri, Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.

    Ni umukino watangiye wihuta, umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi, mu minota 15 ya mbere Rayon Sports yari imaze kubona amahirwe 3 harimo n’aya Charles Baale ariko umunyezamu Dauda ababera ibamba.

    Gasogi United kandi ku munota wa 5 iba yafunguye amazamu ku mupira Abdoul Aziz Harerimana yahinduye imbere y’izamu, Khadim Ndiaye ananirwa kuwufata ngo awukomeze ariko Kabanda Serge na we kuwushyira mu rushundura biranga.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego, arema amahirwe atandukanye ariko kuyabyaza umusaruro biranga, yagiye kuruhuka ari 0-0.

    Rayon Sports ikaba yatangiye igice kabiri ishaka igitego ndetse iza no kukibona ku munota wa 50 cyatsinzwe na Charles Baale.

    Gasogi United yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 66 yahawe Muhindo Collin. Umukino warangiye ari 1-0.

    Uko indi mikino y’umunsi wa 4 yagenze

    AS Kigali 0-0 Rutsiro FC
    Amagaju 0-3 Musanze FC
    Bugesera FC 1-1 Etincelles

    Ejo ku Cyumweru

    Gorilla FC vs Marines FC
    Mukura VS vs Vision FC

    Ku wa Mbere

    Police FC vs Muhazi United

    Charles Baale yatsindiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatsindiye-gasogi-united-kuri-stade-amahoro-amafoto

  • Abafite ubumuga barasaba kurushaho kwakirwa neza ku isoko ry'umurimo – #rwanda #RwOT

    Gusa haracyagaragara birantega nyinshi, ahanini zishingiye ku kutisanga ku isoko ry'umurimo kw'abafite ubumuga, aho bamwe mu bakoresha batarumva neza ubushobozi bwabo mu kwitangira umurimo kandi bakawukora neza, aho n'uwemeye kumukoresha, abikora yumva ari k'ubw'impuhwe aho kureba imbaraga ze n'umusaruro atanda.

    Karangwa Felix, ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, ni umwarimu w'amasomo y'imyuga yo kubaka no kubaza muri CJSM (Centre des Jeunes Sourds Muets) mu Karere ka Huye, yavuze uko yize imyuga muri iri shuri,akayirangiza ariko ntashobore kubona umuha umurimo hanze.

    Karangwa, ngo yaje kugira amahirwe yo kubengukwa n'iri shuri yari yarizemo, maze arikomerezamo nk'umwarimu ufasha barumuna be bafite ikibazo nk'icye, aho ubu ari umwarimu w'abiga kubaza no kubaka.

    Avuga ko abafite ubumuga batarakirwa neza ku isoko ry'umurimo kandi baba bashoboye, ibintu avuga ko bigira ingaruka kuri barumuna babo, kuko bica intege ababyeyi baba barabafashije,ntibakomeze gufasha abandi bashobora kuvuka nyuma.

    Ati ''Usibye jyewe wakomereje hano kuva 2008, ubundi abantu benshi barangiza hano, bajya hanze bakabura akazi,abenshi bakagira ibibazo byo gutwara inda imburagihe,abandi bakaba inzererezi,noneho ababyeyi bacu bakibaza bati' ese uyu mwana twafashije kwiga,none akaba arangije akicara mu rugo,ubu inyungu ni iyihe?''

    Karangwa akomeza avuga ko ariko ikibazo kitaba gifitwe n'umwana,ahubwo biterwa n'imbogamizi zo hanze cyane cyane izo kumvikana n'abandi bantu, ibigaruka cyane ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

    Yakomeje avuga uko yagerageje gufatanya na bagenzi be bagashinga ishyirahamwe ry'abafite ubumuga,kugira bajye bahuza imbaraga zazabafasha kujya babona akazi n'ubwo bagifite imbogamizi.

    Nshimiyimana Jean Paul, umuyobozi ushinzwe amasomo muri CJSM, yavuze ko nko ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bahuriye ku rurimi rw'amarenga gusa,iyo barangije amasomo ya siyansi cyangwa ubukungu, bagera hanze bakagorwa no guhuza n'abandi, bose bakifuza kugaruka gukora muri CJSM kandi bitashoboka.

    Ati ''Hanze aha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ntibabasha kuganira n'abandi bantu, kandi ururimi rw'amarenga ruzwi n'abantu mbarwa. Umuntu rero mutavugana, ntabwo ashobora kuguha serivisi. Niyo mpamvu abasoje amasomo hano basa n'abihebye bakifuza kugaruka kandi tutabakoresha bose ngo bishoboke.''

    Nshimiyimana yakomeje avuga ko basabye Leta kubaha ishuri rya TVET rifite imbaraga kuko bizera ko gushyikirana n'umuntu mu marenga muri gukorana ibikorwa by'imyuga bigerageza koroha ugereranije n'andi masomo.

    Ati ''Burya umuntu utumva, yibanda cyane ku byo areba, akanakoresha amaboko. Twifuza ko baduha TVET ikomeye kuko byibura nk'uwakwiga amashanyarazi,igihe yahura n'umukiriya ushaka gukoresha itara, akamutungira urutoki ku itara, yamenya icyo amubwiye bitagoranye.''

    Murwanashyaka Theophile, umuyobozi muri NUDOR (Ihuriro ry'Imiryango y'Abantu bafite Ubumugu), avuga ko nk'urwego ruvugira abafite ubumuga, hari ibihanga bakiboneka mu bumenyi bw'abafite ubumuga bishingiye ku buke bw'ibikoresho byo kubigishirizaho n'izindi mpamvu zirimo no kutamenya ururimi rw'amarenga ku babigisha.

    Ati “Abafite ubumuga hari n'aho usanga hari n'ibyo batazi kubera ko babyize nabi bitewe n'abarimu batabibasobanuriye neza ngo babyumve bishingiye ku kudahuza ururimi rw'amarenga cyangwa se yenda nta bikoresho bibafasha nko ku bafite ubumuga bwo kutabona.''

    Akomeza avuga ko hari n'abakoresha bagira impungenge zo gukoresha abafite ubumuga kuko rimwe na rimwe bibasaba kuzanamo ibindi bikoresho batari basanganywe nabyo bikaba indi mpamvu ikumira abafite ubumuga mu kazi.

    Kuri iyi ngingo, Murwanashyaka avuga ko bakomeje ubuvugizi muri Leta ngo ibe yagabanya umusoro kuri ibyo bikoresho byakenerwa mu bigo runaka igihe bije gufasha abafite bumuga ngo boroherwe mu kazi, gusa ngo inzira iracyari ndende.

    Kayitare Constantin,U muyobozi ushinzwe abafite ubumuga mu Karere Huye, nawe yavuze ko ibikorwa biganisha ubuzima budaheza uwo ari we wese(inclusiveness) bikwiye kuba ari ikintu cya ngombwa mu nzego zose z'ubuzima, asaba abantu kutabiharira Leta gusa ahubwo bakanabyinjiza mu ngo iwabo.

    Ati “Gushyiraho uburyo bw'imibireho n'imikorere budaheza ni ngombwa hose no muri byose. Ese ko mubitekeraza mu bigo bya Leta gusa n'ahandi hahurira abantu benshi,iwacu mu ngo ho bite?''

    Yifashishije urugero rw'abasabwa kubaka inzu zorohereza abafite ubumuga nko mu nsengero, amashuri, amasoko n'ahandi, yavuze ko imyumvire ikwiye kurenga aho ikagera no mu rugo.

    Ati “Ese uretse aho, ntimunatekereza ko hari n'umushyitsi wagusura afite ubumuga nawe agakenera kwisanzura? Ntitukabikore twiyerurutsa, byose ni ku neza y'abo bavandimwe bacu, kandi tubikore twibuka ko buri wese aba ari umukandida,ejo cyangwa ejobundi wagira ubumuga nawe.''

    Ibarura Rusange ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera kuri 391.775, bangana na 3,4% bya miliyoni zisaga 13 z'abatuye u Rwanda, barimo abagore 216.826 n'abagabo 174.949.

    Kayitare Constantin,ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Huye, yasabye inzego zose kudaharira gahunda zifasha abafite ubumuga Leta gusa, ahubwo bikamanuka no mu miryango

    Mary Maina, umukozi wa USAID Hanga Akazi, yavuze ko ubu bukanguramba bateguye bugamije kongera kwibutsa abantu kudaheza abafite ubumuga muri byose, no ku murimo

    Karangwa Felix,ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga, akaba na mwarimu w'imyuga yo kubaka no kubaza muri CJSM, yavuze ko hari abafite ubumuga benshi barangiza kwiga bakabura akazi.

    Nshimiyimana Jean Paul, DOS muri CJSM, yavuze ko Leta ikwiye kongera amashuri y’imyuga ku bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga kuko yo yoroshya kumvikana hagati y’umukiriya n’umukozi hifashishijwe amarenga atagoye

    Bamwe mu bana biga kudoda no gufuma muri CJSM

    Bimwe mu bikizitiye abafite ubumuga harimo n’ikiguzi cyo hejuru cy’insimburangingo. Nk’utu twuma dufasha abatumva kumva, tugura agera kuri Miliyoni 1Frw. Utatubonye ntiyiga neza ndetse ntanibona mu kazi

    Ishuri rya CJSM Huye rizwiho kuba ryaratanze umusanzu mu burezi bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuva mu myaka yo hambere mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-mu-rwanda-ntibarakirwa-neza-ku-isoko-ry-umurimo

  • Iburasirazuba: Abagore batanze impuruza kuri bagenzi babo bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga bashaka 'views' – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabye ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 ubwo habaga Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore bahagarariye abandi mu Ntara y'Iburasirazuba. Iyi nama ikaba yarabereye mu Karere ka Rwamagana yitabirwa n'abagore baturutse mu turere twose tugize iyi Ntara.

    Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zahindutse ahantu havugirwa amagambo y'ibishegu kuko bamwe baba bashaka views, hari n'abazikoresha bagaragaza ubwambure ndetse n'abazikoresha bashyira hanze amabanga y'ingo zabo ku karubanda. Ikintu bamwe mu bagore bavuga ko gishobora kuzateza ibibazo umuryango Nyarwanda mu myaka mike iri imbere.

    Kansangire Violette wo mu Karere ka Kirehe, yavuze ko biteye isoni kubona bamwe mu bagore bajya ku mbuga nkoranyambaga bakavugiraho ibijyanye n'amabanga y'abashakanye cyangwa ay'ingo zabo kubera views, asaba inzego zose guhagurukira iki kibazo kuko kiri koreka umuryango Nyarwanda gahoro gahoro.

    Umubyeyi Aime Laetitie yavuze ko uburyo igitsina gore kiri gukoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe biteye inkeke, aho hari abakobwa bari gushyira hanze ubwambure bwabo nyamara aribo bitezweho kuzahekera u Rwanda mu myaka mike iri imbere, asaba ko hashyirwaho ubukangurambaga bwihariye butuma abagore n'abakobwa bamenya neza imbuga nkoranyambaga icyo aricyo.

    Ati ' Uburyo imbuga nkoranyambaga ziri gukoreshwa n'abagore muri iyi minsi zishobora kuba bombe yarimbura umuryango mu minsi mike, kandi tubireba ubu biri gukorwa ariko mu myaka itanu cyangwa icumi bishobora kuzaduteza ikibazo. Hari aho ubona umubyeyi yiyambuye ubusa nkaba nasabaga ko mu biganiro biteganywa hazajya hashyirwamo uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga kuburyo bagira inama abana babo.'

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeannette, yavuze ko uko iterambere riri kuza rizana n'impinduka nyinshi zirimo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi bakasha views avuga ko ababikora iyo babamenye babaganiriza.

    Ati 'Biriya ntabwo ari umuco Nyarwanda nubwo dutera imbere hari ibyo twakagombye guteramo imbere, hakaba n'ibindi bitari umuco Nyarwanda dukwiriye kureka. Tugiye gukomeza gukora ubukangurambaga ku kuntu abagore bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, ubu abazikoresha nabi iyo tubabonye turabegera tukabaganiriza.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga ari ikibazo gihangayikishije igihugu muri rusange avuga ko hari inzego zibishinzwe zibikurikirana kuburyo bahwitura abantu bazikoresha nabi.

    Dr. Nyirahabimana yavuze ko gushaka views biri gutuma abantu bakora n'ibidahuye n'umuco Nyarwanda. Yavuze ko mu biganiro baha abagore hirya no hino babasaba kwitondera ibyo bavugira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko kubahugura no kubibabwira ari inshingano zizahoraho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko bazongera ubukangurambaga mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

    Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Ntara y'Iburasirazuba, Mukamucyo Jeanntte, yavuze ko bagiye kongera ubukangurambaga mu bagore babereke ibijyanye no gukoresha neza imbuga nkoranyambaga

    Abagore bahawe umwanya batanga ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abagore-batanze-impuruza-kuri-bagenzi-babo-bakoresha-nabi-imbuga

  • Guverinoma yatangiye ibiganiro bigamije kugar… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe bamwe mu bakoresha Youtube, yaba aba 'Bloger', aba 'Content Creator', ibitangazamakuru n'abandi bakomeje gutaka igihombo cyaturutse ku kuba ibyo bakora ntacyo bibinjiriza mu Rwanda, bitewe n'uko iyo umuntu arebye ibyo bakora ari mu Rwanda, abirebera ubuntu, nta mafaranga binjiza.

    Ibi ni nako bigenda ku bahanzi, kuko iyo urebye indirimbo ye, cyangwa se filime uri mu Rwanda ntacyo bimumarira. Ibi biri mu mpamvu zituma benshi mu bakoresha Youtube batangira ibiganiro byabo basuhuza abantu bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi, kuko iyo babarebeye ibyo bakoze ari bwo binjiza amafaranga.

    Bivuze ko kureba ibikorwa by'ubuhanzi uri mu Rwanda ntacyo bimarira umuhanzi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Minisitiri Utumatwishima yasubije ukoresha izina rya Kavukex ku rubuga rwa X, ko hari ibiganiro byatangiye bigamije kugarura 'Ad' mu bakoresha urubuga rwa Youtube. Ati 'Twatangiye process (urugendo/kubisaba). Mwihangane bizaza.'

    Kavukex yabwiye Minisitiri Utumatwishima, ko kuza kwa 'Ads' za Youtube, bizafasha mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko, kandi bizafasha benshi.

    Utumatwishima atangaje ibi mu gihe amakuru, avuga ko 'Ads' zizatangira kugaragara mu bakoresha urubuga rwa Youtube, guhera mu Ukuboza 2024.

    Urubuga rwa Youtube rwafunguwe ku wa 14 Gashyantare 2005 rushinzwe na Steve Chen, Chad Hurley, ndetse na Jawed Karim, abakozi batatu bari basanzwe bakorera ikigo PayPal.

    Kuva icyo gihe, rwahaye ikaze Miliyoni z'abantu, barwisanzuraho, amashusho akoze mu buhanzi bunyuranye aratambutswa. Nta washidikanya uruhare rwagize mu gutuma umuziki w'Isi yose wibumbira hamwe, abantu baranogerwa.

    Mu rwego rwo gukuza imari-shingiro ya Youtube, uru rubuga rwashyizeho uburyo bwo kwishyura abantu barukoresha mu gihe bashyizeho ibintu bikishimirwa cyangwa se bikarebwa n'umubare munini.

    Unyujije amasomo kuri shene zizwi cyane mu Rwanda, yaba iz'abahanzi, abakinnyi ba filime zanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya n'ahandi. Shene ya Israel Mbonyi yandikishijwe muri Canada, iya James na Daniella yandikishijwe muri Uganda, Christopher yayandikishije muri Amerika, Chriss Eazy yanditswe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika….

    Icukumbura ryakozwe na InyaRwanda ryerekana ko kuva muri Werurwe 2021, amatangazo (Ads) y'abamamaza yafunzwe kuri Youtube mu Rwanda.

    Ibi ariko ntaho bihuriye no kuba Youtube idakorera mu Rwanda. Kubera ko iyo ukoresheje VPN (A virtual private network) ugahitamo igihugu ushaka, nk'u Burundi 'Ads' cyangwa amatangazo yamamaza urayabona kandi Youtube ntikorera mu Burundi.

    Igikombo ku bahanzi bo mu Rwanda? Igikombo kuri RURA ikusanya imisoro

    Umunyamakuru wa Isibo FM, Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, uri mu bazwi cyane mu bakoresha urubuga rwa Youtube, aherutse kubwira InyaRwanda ko igisubizo cy'iki kibazo kiri mu maboko y'Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).

    Yavuze ko iki kibazo cyabateye igihombo gikomeye, kuko 60% by'abasura shene ye ari Abanyarwanda, kandi ntabyishyurirwa kubera 'Ads' zavanwemo.

    Ati 'Byaduteje igihombo gikomeye! Nk'urugero mu bantu basura Youtube yanjye ya DC TV Rwanda, 60% yabo ni Abanyarwanda. Bivuze ko ninjiza Amafaranga ahwanye na 40% y’ayo nakagombye kwinjiza.'

    Julius Chitta washinze umuyoboro wa Youtube uzwi nka Chitta Magic, aherutse kubwira InyaRwanda ko yatangiye gukoresha Youtube amatangazo yo kwamamaza agaragaramo, ariko igihe cyarageza abona ko 'Ads' zavuyemo ariko ntiyacika intege.

    Iradukunda Emile [Big Man] washinze Umuyoboro wa Youtube wa JB Rwanda, asobanura ko atigeze amenya impamvu ya nyayo 'Ads' zakuwe muri Youtube, ariko atekereza ko byatewe n'uko u Rwanda rudafitanye amasezerano na Youtube ndetse na Google. 

    Ati 'Kugeza ubu ntabwo ndamenya neza ikibazo cyabiteye gusa mu bivugwa nuko u Rwanda kugeza ubu nta mikoranire rufitanye na Youtube ndetse na Google.'

    'Bamenya' yavuze ko inzego zifite aho zihuriye n'ikoranabuhanga ari zo zatanga umucyo kuri iki kibazo. Ati 'Byabayeho, kuko ngitangira 'Bamenya' byariho.  Njyewe kuba mwandeba mwese, muri mu Rwanda nta n'igice cy'atanu ninjiza.'

    Uyu musore yavuze ko 83% by'abakurikira filime ye ari Abanyarwanda, bivuze ko amafaranga yinjiza ava muri 17% y'aba-Diaspora baba mu bihugu bitandukanye.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko ndetse n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni aherutse kuvuga ko umuhanzi wese ushyira ibihangano ku mbuga nkoranyambaga akwiye kungukirwa nabyo.

    Yabitangaje ku wa 12 Gashyantare 2024, ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru ku iserukiramuco 'Kigali Triennial 2024'. Ati 'Twebwe nka Minisiteri turimo turagaragaza ko ibintu byose bijyanye n'ubuhanzi bishobora guteza imbere ubukungu bw'Igihugu […]'   

    Umutoni Sandrine yavuze ko Guverinoma idafitanye amasezerano n'imbuga zicuruza ibihangano, ku buryo uwagira icyo ashyira hanze yakungukirwa nacyo.

    Ariko avuga ko hari gutekerezwa uko byahabwa umurongo. Ati 'Ubu ukuntu tumeze mu Rwanda ntabwo turagira amasezerano n'izo 'Platform' za Youtube, Universal, Spotify, n'izindi zizaza […] 

    Ni ukuvuga niba umuntu ashyize ikintu kuri Youtube, ese ko mu bindi bihugu umuntu yungukaho amafaranga, twebwe byasaba iki ngo umunyarwanda ushyizeho 'Content' kuri Youtube cyangwa ushatse gushyira igikorwa cye cyangwa indirimbo ye kuri Spotify ni gute azakomeza kwinjiza amafaranga…' 

    Kanda hano usoma inkuru bifitanye isano: Igihombo kitavugwa ku buhanzi kubera ‘Ads’ zakuwe muri Youtube mu Rwanda


    Minisitiri Utumatwishima yatangaje ko ibiganiro bigamije kugarura 'Ads' mu bakoresha Youtube mu Rwanda bigeze kure

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147055/guverinoma-yatangiye-ibiganiro-bigamije-kugarura-ads-mu-bakoresha-youtube-mu-rwanda-147055.html

  • Bishobora kurangira mukoze ishyano- Minisitiri Utumatwishima akomoza kuri 'Big Energy' – #rwanda #RwOT

    Ni ingigo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro.

    Ni umunsi u Rwanda rwizihiza kuva mu 2011. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti 'Indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro'.

    Mu minsi ishize, havuzwe inkuru y'abitwa Aba-Big Energy bashyigikiye Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago. Uyu muhanzi akaba n'umunyamakuru wo ku muyoboro wa Youtube yakunze kuvuga ko arwanywa n'agatsiko k'abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga.

    Ni ko guhita hasa nk'ahavutse abantu bagaragaza ko bashyigikiye Yago.

    Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwigengesera kuko ibyo barimo ari ibintu bishobora kubyara ibindi bindi.

    Ati 'Mujya mwumva abo RIB ivuga ngo ni Big Energy, buri ibintu bitangira byitwa Big Energy bigatangira mubona ari agatsiko gato bikarangira bibaye nk'igitekerezo cy'impinduramatwara, bikarangira wabipfiriye, bikarangira mukoze ishyano.'

    'Iyo bakubwiye ngo bireke bivemo ntuzane ibintu byo kujya impaka, bari bantu ni bakuru bafite amakuru tudafite, ni inzego z'iperereza.'

    Minisitiri Utumatwishima yanavuze ko mu munsi ya none abantu bimitse gusebanya, urugomo no kuvuga bagenzi babo nabi kandi ari bimwe mu bibuza benshi kugera ku iterambere.

    Yagaragaje ko hari umuco utari mwiza urubyiruko rwadukanye wo gufata impande mu gihe abantu runaka bahanganye ku mbuga nkoranyambaga kandi bidakwiye.

    Ati 'Muzi ko dukora 'space' iyo habaye urugomo. Nk'uyu munsi mpuzamahanga ukoze nka 'space' y'amahoro wabona abantu 20 ariko baba bari kuganiro ku muntu bashaka kuvuga nabi haza abantu ibihumbi 15, ubanza ikiremwamuntu uko duteye dukunda amatiku n'ibintu birimo amafuti, ibyiza tukajyayo gake.'

    Yasabye ko urubyiruko rwakimakaza gukwirakwiza amahoro ku mbuga nkoranyambaga, ibijyanye n'ibyiza n'iterambere muri rusange.

    Ati 'Kubaka amahoro bigomba kuba akazi gahoraho kuri wowe nk'umuntu mu mitekerereze, mu bo mukorana, mu bo mubana no muri koperative. Wumvise ahari guhwihwiswa amacakubiri ugomba kwitandukanya na byo 'ibidakwiriye n'ubibona uzabivuge nibashake baguce' kuko ibyo u Rwanda rwabashije kubaka muri iyi myaka 30 ishize ni ibintu tugomba kurinda.'

    Mu ntangiriro za Nzeri 2024, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru akaba n'umuhanzi Nyarwaya Innocent 'Yago Pon Dat', yahunze mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

    N'ubwo Yago yavuze kenshi ko yarwanywaga n'agatsiko k'abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga, Dr. Murangira we yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise 'Big Energy'.

    Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko hatabaye ukwitonda ibya 'Big Energy' bishobora kubyara ishyano mu Rwanda

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye

    Kuva mu 2011 u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro

    Amafoto: Aegis Trust


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bishobora-kurangira-mukoze-ishyano-minisitiri-utumatwishima-akomoza-kuri-big

  • Abanduye Mpox mu Rwanda bageze kuri batandatu; gukingira nabyo birakomeje – #rwanda #RwOT

    Ku wa 16 Kanama 2024 ni bwo Minisiteri y'Ubuzima yashyize itangazo hanze rivuga iby'abo bantu bane bari banduye Monkeypox.

    Bose bahuriye ku kuba barakoreye ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igihugu icyo cyorezo cyibasiye cyane.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko uwo mubare wiyongereye. Ati 'Ni byo bariyongereye. Ni babiri biyongera kuri bane bose bakaba batandatu.'

    Hashize iminsi mike u Rwanda rutangiye icyiciro cya mbere cyo gukingira abantu, aho byatangajwe ko ibikorwa byo gukingira bizagera ku bantu ibihumbi 10.

    Gukingira byatangiye ku wa Kabiri w'iki Cyumweru. Umuvugizi w'Ikigo gishinzwe kurwanya indwara z'ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), Addis Asheber, yabwiye Jeune Afrique ko u Rwanda rumaze gukingira abarenga 300.

    Inkingo zizatangwa cyane mu turere turindwi duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uko Ngashi Ngongo ushinzwe abakozi muri Africa CDC yabitangarije itangazamakuru.

    RDC ifatwa nk'ahantu hari kwibasirwa n'iyi ndwara cyane, ho ibikorwa byo gukingira bizatangira mu Ukwakira. Iki gihugu kimaze kubona inkingo ibihumbi 200, zatanzwe n'Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi n'izindi ibihumbi 50 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu Cyumweru kimwe, ubwandu 2.912 bumaze kuboneka muri Afurika, 374 ni bushya mu gihe impfu zo zimaze kuba 14. Impungenge zikomeye kuri Afurika ziri ku bwoko bushya bw'iki cyorezo bwiswe clade 1b bwagaragaye muri RDC, u Burundi, Kenya n'u Rwanda.

    Urukingo rwa MVA-BN rwakozwe na Bavaria Nordic A/S nirwo ruri gutangwa mu Rwanda

    Ibyo wamenya ku rukingo ruri gutangwa mu Rwanda

    Tariki 13 Nzeri nibwo OMS yemeje ko urukingo rwiswe MVA-BN rwatangira gukoreshwa mu kurwanya iki cyorezo. Rwari rwaremejwe mbere n'ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza n'Umuryango w'Ibihugu by'i Burayi.

    Ni urukingo rwakozwe n'ikigo cyo muri Denmark cyitwa Bavaria Nordic A/S, rushobora guhabwa abantu barengeje imyaka 18, umuntu ahabwa dose ebyiri, iya kabiri akayifata amaze ibyumweru bine afashe iya mbere.

    Uru rukingo ni rwo ruri gutangwa mu Rwanda. Uruhabwa ahabwa dose imwe ingana na ml 0,5.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Mpox ku kigero cya 76% ku wahawe dose ya mbere mu gihe afashe dose ya kabiri, ubwirinzi bushobora kugera kuri 82%.

    Minisiteri y'Ubuzima isobanura ko abagomba ku ruhabwa ku ikubitiro biganjemo abakora kwa muganga, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora mu mahoteli n'abandi bakora ahatuma bashobora kwibasirwa n'icyo cyorezo.

    Bigitangira Niyingabira yabwiye IGIHE ko mu ngamba igihugu giteganya zo kwirinda Monkeypox harimo no gukingira abaturage ariko bikazakorwa hagendewe ku bashobora kwibasirwa kurusha abandi.

    Ati 'Ntabwo twatangirira ku bantu bose, hari amatsinda aba afite ibyago byo kwandura kurusha andi, ubwo ni yo umuntu yabanza guheraho bitewe n'inkingo zaba zihari uko zingana, hanyuma nyuma uko byazajya bigaragara ko n'andi matsinda akeneye guhabwa urukingo bakazatekerezwaho. “

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ibikorwa byo gukingira abantu ibihumbi 10 igihugu cyiyemeje, bishobora kuzaba byarangiye mu gihe cy'icyumweru kimwe.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by'Ikingira muri RBC, Dr. Sibomana Hassan, yabwiye Ikinyamakuru cya Liberation cyo mu Bufaransa ko u Rwanda rwamaze kwakira inkingo zigera ku 1000.

    Ati 'Twakiriye inkingo zigera ku gihumbi ndetse ubu tumaze gukingira abantu 300 cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali no mu turere duhana imbibi na RDC. Twizera ko impera z'iki cyumweru zizarangira dukingiye abantu 500.'

    Inkingo 1000 u Rwanda rwakiriye rwazihawe na Nigeria, iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika na cyo cyazihawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyorezo cya Monkeypox cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarenga ibihumbi 22 bamaze kwandura na ho abarenga 715 bahitanywe na yo muri uyu mwaka.

    Mpox ku muntu wayanduye bitwara hagati y'iminsi itatu n'iminsi 14 kugira ngo ibimenyetso bigaragare, bitangira ari ibiheri biza ku mubiri cyane cyane mu maso, ku maboko no mu myanya y'ibanga bishobora no gukwira ahandi henshi biza bifitemo utuzi tugenda dutindamo tukuma kagahunguka uko umuntu agenda akira.

    Kugira ibyo biheri bijyana kenshi no kugira umuriro, ushobora kuza ari muke cyangwa ukaza ari mwinshi, ikindi ni uko bica intege.

    Ibyo bimenyetso iyo bigaragaye umuntu akavurwa nyuma y'ibyumweru bibiri cyangwa bitatu aba yakize.

    Abantu bari guhabwa urukingo biganjemo abo mu turere twegereye RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanduye-monkeypox-mu-rwanda-bageze-kuri-batandatu

  • Amajyaruguru: Ibura ry'igishoro ribangamiye iterambere ry'abagore – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu nteko rusange y'inama y'igihugu y'abagore bahagarariye abandi mu Ntara y'Amajyaruguru yabereye mu karere ka Gicumbi ku wa 20 Nzeri 2024.

    Abagore bahagarariye abandi muri iyi ntara bavuga ko hakiri imbogamizi mu bagabo bamwe na bamwe batumva neza ihame ry'uburinganire.

    Nyirantezimana Emelita waganiriye na IGIHE yagize ati “Njye nakoze umushinga wo gucuruza nganira n'ikigo cy'imari giciritse banyemerera inguzanyo, gusa bambwira ko ngomba gutanga ingwate. Nabibwiye umugabo ansubiza ko atazansinyira nk'umwishingizi kuri iyo ngwate kandi we buri gihe umutungo wacu arawugwatiriza nkamusinyira bakayamuha (amafaranga) nta kibazo.”

    Umuyobozi w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ashima uruhare abagore bagezeho mu iterambere ry'igihugu mu myaka 30 ishize, gusa asaba abagifite imbogamizi zo kutabona ingwate kubera imyumvire ikiri mu miryango yabo, gukoresha amahirwe bahawe na leta yo kwegerezwa ibigo by'imari bashyiriweho ngo biteze imbere, mu gihe hakomeje urugamba rwo guhindura iyo myumvire.

    Ati “Dufite za Sacco mu mirenge aho dutuye zigomba gufasha abaturage bose gukora imishinga bakabona inguzanyo, hari n'ikigega cyita ku bagore n'urubyiruko BDF yashyizeho gitanga inguzanyo ku mishinga bakora, ayo ni amahirwe bashyiriweho bagomba kubyaza umusaruro.”

    Muri iyi nteko rusange, banagarutse ku bibazo bigomba gushyirwamo imbaraga n'abagore birimo kurwanya umwanda, igwingira mu bana, imiryango ibana itarasezeranye n'ibindi.

    Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’ igihugu mu myaka 30 ishize

    Abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru bitabiriye inteko rusange

    Nyiransangamahoro Rachel uhagarariye inama y’igihugu y’ abagore mu ntara y’amajyaruguru

    Iyi nama yabereye mu Karere ka Gicumbi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-kutumva-neza-ihame-ry-uburinganire-bituma-abagabo-badatanga

  • Weekend yashyuye: Ahantu hatanu ushobora gusohokera mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Kuruhuka ni umurage Imana yahaye abatuye Isi, kugira ngo na bo mu gihe bakitse iminsi itanu cyangwa itandatu y'uruhurirane rw'imirimo, bafate umwanya baruhuke, basangire n'inshuti mbese bategure ubwonko babutegurira akazi kabategereje mu cyumweru gitaha.

    Nk'uko dutandukanye mu mimerere, ni na ko ibyo dukunda bitandukana, hari abaruhuka basoma ibitabo, abajya kuryoshya ku mazi magari, ariko hari n'abumva ko baruhutse neza iyo basohotse bagasangira n'incuti.

    Uri muri abo? Niba ari yego nyemerera nkwerekeze ku Kimihurura, ahantu hatandukanye hakundwa n'abasilimu.

    Icyakora nimvuga abasilimu ntiwumve ba bandi batunze n'ibya Mirenge ahubwo wumve basobanutse, mbese wa muntu wicara ahantu cyangwa ubona ari gutambuka ntumubonemo ubunyamusozi.

    Kivu Noir Café

    Aho harimo Kivu Noir Café iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Ni ahantu haba ikawa nziza n'ibindi binyobwa bidasembuye ushobora kubona, ukishimana n'incuti n'umuryango wawe, wanabishaka ugatwara n'iyo kunywera mu rugo.

    Lavana

    Lavana iherereye ku Kimihurura na none, ikagira amafunguro y'amoko atandukanye atuma wishimana n'incuti, agace ahantu na none hakunze kwakira n'ibitaramo.

    Ushobora kuhasanga indyo z'ibihugu bitandukanye, wiyumvira umuziki, ureba imikino itandukanye nk'iy'intoki, umupira w'amaguru mu marushanwa yo mu bihugu byinshi n'ibindi.

    Atelier Du Vin

    Ntitwavuga aho gusohokera muri izi mpera z'icyumweru ngo wibagirwe Atelier Du Vin iwabo w'umuvinyo ugaragara mu buryo butandukanye.

    Aha wagura vino ukayitwara mu rugo cyangwa ukayinywera aho wishimana n'umuryango wawe cyangwa incuti.

    Iherereye mu nyubako z'Uruganda Akagera Motors ruherereye ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro.

    Aha uretse umuvinyo, aha habarizwa amafunguro atandukanye ariko hakaba n'imyidagaduro cyane cyane mu mpera z'icyumweru, abantu bumva imiziki iririmbwa mu buryo bw'ako kanya.

    La Creola Restaurant & Lounge

    Nituvuga aho gusohokera kandi ntitwakwibagirwa ahazwi nka La Creola Restaurant & Lounge imwe muri restaurant zikunzwe cyane mu Mujyi wa Kigali kubera serivise ndetse n'amafunguro bategurira abakiliya cyane cyane arimo n'indyo zo muri Aziya.

    La Creola Restaurant & Lounge na yo iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Eagle View Rebero

    Ahandi umuntu ukunda gusohoka akwiye gutekereza ni muri restaurant izwi nka Eagle View Rebero iherereye ku musozi wa Irebero hafi na Canal Olympia aho uba witegeye Umujyi wa Kigali.

    Aha uhabona amafunguro atandukanye, ukahabona serivisi z'amacumbi bimwe ushobora kuba unaniwe ukabanza kuruhuka, hategurirwa ibirori bitandukanye, buri kimwe ushaka urakibona kandi bidasabye gutanga akayabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ahantu-hatanu-ho-mu-mujyi-wa-kigali-ushobora-gusohokera-mu-mpera-z-iki-cyumweru

  • Impungenge ku bumenyi buke bukomeje kudindiza ubukungu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni intego itoroshye na gato ku buryo hari abemeza ko gushoboka kwayo bigoranye cyane, ahanini babishingiye ku buryo ibintu byifashe magingo aya.

    Ubushomeri ni imwe mu mbogamizi ikomeye idindiza uru rugendo gusa n'aho butari, hari ikibazo gikomeye cy'uko abakora bafite ubumenyi buke butajyanye n'ibikenewe ku isoko, ibyumvikanisha ko umusaruro wabo udahagije.

    Muri rusange, Abanyarwanda miliyoni 8,1 bari mu gihe cyo gukora, aho abagera kuri miliyoni enye bafite imirimo. Miliyoni 3,3 ntabwo bari ku isoko ry'umurimo naho abagera ku bihumbi 800 nta kazi bafite.

    Mu bafite akazi, abagera kuri miliyoni 1,2 ntabwo bakora bihoraho, bivuze ko babonye akazi kenshi kurushaho, baba biteguye kugakora kandi babifitiye umwanya. Ibi bisobanuye ko abagera kuri miliyoni 2,8 ari bo bafite akazi gahoraho.

    Mu bagera kuri miliyoni 3,3 batari gushaka akazi mu buryo buhoraho harimo abakora ubuhinzi buciriritse abandi bakaba abanyeshuri, abageze mu zabukuru, abadashobora gukora kubera ibibazo bitandukanye birimo n'ubumuga ndetse n'abacitse intege.

    Ubumenyi buke budindiza urwego rw'abikorera

    Ikibazo gikomeye ni uko no mu bafite akazi gahoraho, ubumenyi bwabo bukiri hasi cyane ku buryo bishobora kugira ingaruka ku musaruro w'akazi kabo, uko urushaho kuba muke, bigasobanura ko n'ibyo bakuramo birushaho kugabanuka.

    Nk'ubu mu Banyarwanda bafite akazi, 83% bafite ubumenyi bw'ibanze (basic education) cyangwa munsi yabo, abafite ubumenyi buringaniye (intermediate) n'abafite ubumenyi buteye imbere (advanced), bakaba munsi ya 20%.

    Mu nzego zirimo nk'ubuhinzi buza imbere mu gutanga imirimo ku Banyarwanda benshi, abagera kuri 98% bafite ubumenyi bw'ibanze cyangwa uburi munsi yabwo. Mu rwego rw'inganda, uyu mubare uri kuri 78% mu gihe mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro uyu mubare uri kuri 80%, nk'uko Raporo ya Banki y'Isi igaruka ku bukungu bw'u Rwanda (REU, No23) ibyerekana.

    Iki kigero cy'ubumenyi ku Banyarwanda kiri hasi cyane, munsi y'impuzandengo y'ubumenyi bufitwe n'ibindi bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, ibituma umusaruro ku Banyarwanda ugabanuka muri rusange.

    Iyi raporo ivuga ko 'Ubumenyi buri mu Rwanda mu nzego zitandukanye nk'ubuhinzi n'inganda ntabwo buhagije ku buryo bwatuma u Rwanda rugera ku ntego z'iterambere rwihaye, ahanini kubera ingorane ziri mu burezi bw'ibanze, cyane cyane ireme ry'uburezi.'

    Bongeraho ko ikibazo cy'ubumenyi buke 'Gitizwa umurindi no kudahuza hagati y'ubumenyi butangwa ndetse n'ibikenewe ku isoko.'

    Icyakora u Rwanda ntirwicaye ubusa kuko turi kwigira ku bindi bihugu byanyuze mu nzira y'iterambere ruri kunyuramo uyu munsi, birimo ibihugu byo mu Burasizuba bwa Aziya byishyize imbaraga mu guteza imbere ubumenyi bushingiye ku bumenyi ngiro, ingingo u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga hashingiwe ku mugambi wo gushyiraho ishuri ryigisha ubumenyingiro muri buri murenge.

    Iterambere ry’u Rwanda rizashingira ku guteza imbere ubumenyi muri rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bumenyi-buke-bukomeje-kudindiza-ubukungu-bw-u-rwanda

  • Ishimwe ry'abafite ubumuga ku Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga ribafasha – #rwanda #RwOT

    Ubu abafite ubumuga nk'ubwo kutabona bashobora kwandika, gusoma, kujya ku isoko bagahaha kandi bakamenya ayo bagaruriwe, abafite ubw'ingingo bakaba batwara imodoka n'ibindi bashobora kwifashishamo telefone cyangwa ibindi bikoresho bibunganira.

    Mu ishimwe rikomeye, abafite ubumuga bagaragaza ko uko u Rwanda rurushaho gutera imbere, nabo badasigara na cyane ko umunsi ku wundi abahanga mu ikoranabuhanga bahanga udushya tugamije kubafasha.

    Nka Byukusenge Annisie ufite ubumuga bwo kutabona, agaragaza ko akora akazi k'ubusemuzi bw'inyandiko, imirimo atabashaga gukora nta buryo bw'ikoranabuhanga buhari.

    Mu kiganiro na RBA Byukusenge ati 'Byaba guhamagara, kwandikira umuntu ubutumwa runaka cyangwa ibaruwa isaba akazi, gukoresha imbuga nkoranyambaga, ufite ubumuga ashobora kubikora hifashishijwe porogaramu za mudasobwa zihari kandi bikagenda neza bikanamutunga.'

    Ikuzwe Callixte we ni umwarimu w'ikoranabuhanga ryunganira abafite ubumuga n'abandi bashobora kurikoresha ku mpamvu runaka, mu Kigo kizwi nka Seeing Hands Rwanda.

    Uyu mwarimu utabona agaragaza ko iterambere ry'ikoranabuhanga ryatumye bakora imirimo batashoboraga ku bw'ubumuga bwabo.

    Kuri Ikuzwe ubu biragoye ko ushobora kumwiba wenda agiye guhaha, kuko afite porogaramu za mudasobwa muri telefone imufasha kumenya amafaranga arishyura.

    Ati 'Ikoranabunganga ryatugushije ahashashe. Ubu ntibishoboka ko umuntu ashobora kunyiba ngo ni uko ntabona mu gihe mfite ikoranabuhanga. Hari abagerageza kunyiba bampa nk'inoti itari yo nkaba ndabavumbuye.'

    Umunyeshuri wa Ikuzwe witwa Niyomugabo Samuel na we utabona, ahinduranya imbuga nkoranyambaga muri telefoni ye, agaragaza ko ubu imirimo myinshi basigaye bayikorera, ariko ngo nta byera ngo de kuko hakirimo imbogamizi.

    Niyomugabo na bagenzi batanga urugero nko ku bubaka porogaramu za mudasobwa batita ku bafite ubumuga ngo bashyireho uburyo utabona ashobora gusura urubuga rwose akamenya ibiruriho neza.

    Ikindi ni uko ibyo bikoresho bifasha cyane uwageze mu ishuri gusa ndetse bikaba bihenze cyane ku buryo wa muntu w'amikoro make atabasha kubyigondera n'izindi mbogamizi.

    Raporo y'ibyavuye mu Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by'abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, ibyumvikana ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n'ubwo bumuga.

    Icyakora u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kugeza ikoranabuhanga mu gihugu hose binyuze no mu gusakaza internet mu gihugu hose aho ubu Abaturarwanda 60.6% bayikoresha.

    Ikindi igihugu gikomeje gushora imari mu bikorwa remezo by'ikoranabuhanga, ubu imibare ikaba igaragaza ko umuyoboro wa 4G LTE ugera mu bice by'igihugu ku rugero rwa 98%.

    Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko imibare ifite uyu munsi igaragaza ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za 'smartphones.'

    Muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa barenga 4.631.510. Ni mu gihe ingo 78.1% nibura zirimo umuntu ufite telefoni igendanwa.

    No mu burezi bw’u Rwanda abanyeshuri bafite ubumuga bafashwa by’umwihariko hagendewe ku bumuga bafite

    Aha Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yashyikirizaga umuturage ufite ubumuga bwo kutabona inkoni imuyobora y’ikoranabuahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abafite-ubumuga-ku-rwanda-rukomeje-guteza-imbere-ikoranabuhanga