Blog

  • Minisitiri Utumatwishima yakubuye abakomeje gushyira hanze amashusho y'urukozasoni – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu gukorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko ibi bintu nta bupfura burimo.

    Ati 'Ikindi ngarukaho ni ikintu cy'ubupfura. Ubupfura bugaragara nk'aho buri mu magambo, kubera ko abantu benshi bashaka amafaranga, kuko iyo ubaza impamvu abantu bifotoza bambaye ubusa, umuntu yarangiza akabisangiza abantu; nk'abantu baba kuri Instagram bakaba banabikora 'live' wibaza icyo bashaka.''

    Yakomeje avuga ko amashusho nk'aya uretse kwangiza ubuzima bwa nyiri ukubikora, binagera ku muryango we ndetse n'abandi benshi mu gihe we ashobora kuba yumva ari ibintu byoroshye yakoze ari gushakisha amaramuko.

    Ati 'Aho imbuga nkoranyambaga zitangiye gutanga amafaranga umuntu yakora ikidasanzwe cyose ngo abone amafaranga […] ntacyo wakora ngo uyagwize kandi urugendo rwo kuyashaka rwakurangiza rukarangiza n'abandi. Rukarangiza ikiragano cyawe n'umuryango wawe. Iyo umuntu ari kuvugwaho ikintu kibi mujye mutekereza ko afite umuryango, afite aho ababyeyi be basengera cyangwa bafite koperative babamo.'

    Utumatwishima yasabye urubyiruko kujya rusesengura mbere yo kugira ibyo rushyira ku mbuga nkoranyambaga, kuko akenshi hari amahitamo mabi umuntu akora akazamugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose.

    Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ingaruka ziri mu gushyira hanze amashusho y'ubwambure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-bupfura-burimo-minisitiri-utumatwishima-yakubuye-abakomeje-gushyira-hanze

  • Yijeje guhindura uburyo amanota atangazwa: Icyumvirizo ku ngamba za Minisitiri Nsengimana – #rwanda #RwOT

    Nubwo umwaka w'amashuri wa 2024/25 watangiye ku wa 09 Nzeri 2024, na magingo aya hari abanyeshuri bakigana Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri NESA, gushaka ibisobanuro ku ngingo nyinshi batumvikanaho na yo.

    Kimwe mu byo NESA iri kubazwa cyane harimo kuba hari abanyeshuri benshi batahawe na kimwe mu bigo bari basabye, hakaba n'abandi bahawe kwiga amasomo badafitiye ubushobozi kuko amwe muri yo yabaga ari yo batsinzwe cyane mu manota yatangajwe.

    Nyuma y'iminsi mike, Nsengimana Joseph agizwe Minisitiri w'Uburezi hari ibyo yabonye nk'icyuho gituma hari byinshi bitagenda neza.

    Mu bisqnzwe, ubu ku bijyanye no kubara amanota n'imitangire y'ibigo ku banyeshuri batsinze bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri rizwi nka School Data Management System (SDMS).

    Guhera mu mwaka wa 2022, habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyuguti ni ukuvuga ko buri nyuguti iba ifite agaciro kayo mu mibare.

    Kugira ngo umunyeshuri amenye amanota yose yagize (aggregates) ateranya agaciro k'inyuguti yagiye agira mu masomo yose.

    Mu mitangire y'ibigo, ya sisitemu ntigendera kuri 'grades' ahubwo igendera ku giteranyo cy'amanota yose umunyeshuri aba yagize mu masomo yakoze ubwo ufite igiteranyo kiri hejuru ni we ubona ikigo mbere y'abandi, gutyo gutyo.

    Ubwo mu mashuri abanza igiteranyo aba ari 500 mu gihe mu yisumbuye igiteranyo aba ari 900.

    Ubwo yari ari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Minisitiri mushya w'Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.

    Ati 'Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko ni ko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.'

    Hari amashuri asabwa n'andi yirengagizwa

    Kimwe mu byagaragaye ni uko hari amashuri amwe abanyeshuri baba bashaka kujyaho nyamara hakirengizwa andi na yo aba abakeneye.

    Minisitiri w'Uburezi Nsengimana yagaragaje ko mu isesengura baherutse gukora nk'amashuri 50 aba akeneye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye ½ cyayo ari yo asabwa gusa.

    Ati 'Abanyeshuri baravuga ngo dushaka aya mashuri ariko hakaba ikindi gice cy'amashuri kirengagizwa. Ibyo rero tugomba kureba impamvu yabyo, nubwo atasabwe ariko abanyeshuri bagomba kujya ahantu hose. Ariko dushaka kureba impamvu ayo mashuri ntawe uyifuza kugira ngo niba ari ibigomba gukosorwa kuri ayo mashuri bikosorwe noneho n'ejo bundi abanyeshuri bazifuze kujya mu mashuri yose.'

    Minisitiri mushya w'Uburezi Nsengimana Joseph, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi

    Kuki abana bahabwa amasomo batsinzwe?

    Ikindi cyagarutsweho hatangazwa amanota ni uguha abanyeshuri amasomo batsinzwe ngo abe ari yo baziga mu kindi cyiciro gikurikiyeho.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette wari uru muri iki kiganiro yagaragaje ko aho byabaye hazwi, n'abanyeshuri byabayeho bazwi kandi byakozwe kubera impamvu.

    Ati 'Nko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza hari amashuri atatu, twarayarebye dusanga aya mashuri yose yigisha siyansi kandi iyo dutanga imyanya dukoresha impuzandengo umunyeshuri yatsindiyeho. Rero umwana utuye muri Muhoza watsinze, agomba kwiga kandi ako gace atuyemo nta kindi kintu gihari cyo kwiga.'

    Irere yagaragaje ko ari ihurizo ariko hafashwe ingamba zo kureba uko aba banyeshuri bafashwa kandi n'ibigo by'amashuri bikagira ibyo bihindura mu bijyanye n'ubumenyi buhatangirwa.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko nka minisiteri hari impinduka zigomba kuba mu gutanga ibigo ku banyeshuri.

    Ati 'Ariko tugomba no kureba ibyo bigo tujyanaho abanyeshuri [bitewe n'ibyo byigisha] ibyo ari byo. Ntabwo bihari ariko umwaka utaha ibyo bizajya muri gahunda kugira ngo turebe neza ko nta mwana woherejwe ahantu kwiga ibintu atatsinze.'

    Kuki abana bahabwa amasomo batsinzwe?

    Ikindi cyagarutsweho hatangazwa amanota ni uguha abanyeshuri amasomo batsinzwe ngo abe ari yo baziga mu kindi cyiciro gikurikiyeho.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette wari uru muri iki kiganiro yagaragaje ko aho byabaye hazwi, n'abanyeshuri byabayeho bizwi kandi byakozwe kubera impamvu.

    Ati 'Nko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza hari amashuri atatu, twarayarebye dusanga aya mashuri yose yigisha siyansi kandi iyo dutanga imyanya dukoresha impuzandengo umunyeshuri yatsindiyeho. Rero umwana utuye muri Muhoza watsinze, agomba kwiga kandi ako gace atuyemo nta kindi kintu gihari cyo kwiga.'

    Irere yagaragaje ko ari ihurizo ariko hafashwe ingamba zo kureba uko aba banyeshuri bafashwa kandi n'ibigo by'amashuri bikagira ibyo bihindura mu bijyanye n'ubumenyi buhatangirwa.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko nka minisiteri hari impinduka zigomba kuba mu gutanga ibigo ku

    Amaraso mashya mu mashuri y'incuke

    Muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w'abanyeshuri biga mu mashuri y'incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw'umwana kuva akiri muto.

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu amashuri ya Leta y'incuke ari mu gihugu ari make cyane, imwe muri gahunda zikwiye kwitabwaho akaba ari ukuyongera.

    Ati 'Ariko na none mu kuyongeza tukareba uburyo abayakoramo, ibyo bigishamo biba ari ibintu bisonabutse bifasha abo bana. Biri mu bintu mu minsi iri imbere tuzasangiza abantu bose uburyo tugiye kubikora kugira ngo twongere aya mashuri n'ibyigirwamo.

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko ibigo by'amashuri y'incuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3808 mu mwaka w'amashuri wa 2021/2022 bigera ku 4051 mu 2022/2023.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko hagomba kuba impinduka mu masomo atangirwa mu bigo by’amashuri

    Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n'ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y'ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo

    Minisitiri Nsengimana yavuze ko ubu amashuri ya Leta y'incuke ari mu gihugu ari make cyane, imwe muri gahunda zikwiye kwitabwaho akaba ari ukuyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-itangazwa-ry-amanota-n-amavugurura-mu-mashuri-y-incuke-icyumvirizo

  • Gasogi United isebeye imbere y’imbaga y’abafana bayo muri Sitade Amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukino w'umunsi wa kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wahuzaga ikipe ya Gasogi United na Rayon Sports kuri Sitade Amahoro urangiye amanota atashye kwa Rayon Sports.

    Ikipe ya Rayon Sports yabashije kubona amanota atatu imbere ya Gasogi United, nyuma y'igitego cyatsinzwe na Charles Bbale ku munota wa 50.

    Gasogi United yaje guhabwa ikarita itukura ku munota wa 66 yahawe Muhindo Collin. Umukino warangiye ari 1-0.

    Source : https://yegob.rw/gasogi-united-isebeye-imbere-yimbaga-yabafana-bayo-muri-sitade-amahoro/

  • APR FC yasezerewe muri CAF Champions League itageze mu matsinda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 21 Nzeri 2024, APR FC yasoje urugendo rwayo muri Total Energies CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC ibitego 3-1 mu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Misiri. Ikipe y'ingabo z'igihugu ntiyabashije kugera mu matsinda y'iyi mikino, itsinzwe ku giteranyo cy'ibitego 4-2 mu mikino ibiri yahuje aya makipe.

     

    Mu minota y'ibanze y'umukino, APR FC yatunguranye ubwo ku munota wa 10 Ruboneka Jean Bosco yacomekaga umupira mwiza Byiringiro Gilbert wari wahinduraga ishoti ryakuwemo nabi n'umwe mu myugariro wa Pyramids FC. Umupira wahise ugera ku rutahizamu wa APR FC, Dauda Yussif Seif, wari uhagaze neza maze awutera mu izamu rikozwe nabi n'abakinnyi ba Pyramids FC. Iki gitego cya APR FC cyatanze icyizere ku bakunzi b'iyi kipe, kuko cyari cyerekanye ko bishoboka gutsinda iyi kipe ikomeye yo mu Misiri.

     

    N'ubwo APR FC yari yabonye igitego mbere, ntiyabashije kugumya kugenzura umukino kuko Pyramids FC yakomeje kuyisatira cyane. Ibi byatanze umusaruro ku munota wa 45 ubwo Mohamed Chibi yatsindiraga Pyramids FC igitego cyo kwishyura, nyuma y'aho yari ahawe umupira na Fagrie Lakay wacomekaga umupira mwiza Ramadhan Sobhi wari umaze guca ku ruhande rwa Byiringiro Gilbert.

     

    Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina APR FC isatirwa, gusa ntiyabashije gusohoka ngo yishyure ibindi bitego bibiri byabonetse mu gice cya kabiri, ari byo byaje gusoza urugendo rwa APR FC mu irushanwa rya CAF Champions League muri uyu mwaka.

     

    Nyuma y'iyi ntsinzi, Pyramids FC yahise ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champion's League aho yasanzeyo amakipe akomeye nka CR Belouizdad (Algeria), MC Alger (Algeria), TP Mazembe (DR Congo), AS Maniema (DR Congo), Al Ahly SC (Egypt), Mamelodi Sundowns (South Africa), Orlando Pirates (South Africa), ES Tunis (Tunisia), Raja Casablanca (Morocco), na Yanga SC (Tanzania).

                   Abakinnyi b'ikipe ya APR FC
                Abakinnyi b'ikipe ya Pyramids FC

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasezerewe-muri-caf-champions-league-itageze-mu-matsinda/

  • Umwanzuro ku byaha bishinjwa Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda wimuriwe mu Ukuboza – #rwanda #RwOT

    Ni ikirego kiri mu bujurire mu nkiko zo mu Bufaransa kuva mu 2018 cyatanzwe n'imiryango ireberera inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ubusanzwe cyagombaga gufatwaho umwanzuro mu mpera za Gicurasi, gusa umwanzuro uza gusubikwa wimurirwa ku wa 19 Nzeri. Ubu urukiko rwemeje ko umwanzuro uzamenyekana ku wa 11 Ukuboza.

    Ku wa Kane, Ibiro by'Ubushinjacyaha byasabye ko ikirego giteshwa agaciro nta yandi mananiza.

    Mu 2005, batanu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko ubwicanyi bwabereye i Bisesero, biyunze ku miryango itegamiye kuri Leta, batanga ikirego bashinja Ingabo z'u Bufaransa gutererana Abatutsi bari bahungiye ku misozi yo mu Bisesero muri Kamena 1994, zikaza kugaruka nyuma y'iminsi itatu hafi ya bose bishwe.

    Ingabo z'u Bufaransa zari mu Rwanda mu butumwa bwa Loni bwiswe Operation Turquoise.

    Soma inkuru irambuye ku bijyanye na Operation Turquoise

    Operation Turquoise ntiyigeze irengera abo yari igenewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwanzuro-ku-byaha-bishinjwa-ingabo-z-u-bufaransa-zari-mu-rwanda-wimuriwe-mu

  • Mineduc yavuze ku kibazo cy'abarimu bakosoye ibizamini batarahembwa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA aho yari ari kumwe na Minisitiri mushya w'Uburezi Nsengimana Joseph.

    Ni ubutumwa yatanze nyuma y'uko ukoresha izina rya Nkunda u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko abarimu bakwiye kujya bahabwa ibyo bagombwa ku gihe kugira ngo na bo buzuze neza inshingano zabo uko bikwiye.

    Irere yavuze ko 'Icyo rwose navuga ni uko biri gukorwa. Ntabwo ari amafaranga ahoraho ahubwo ni amafaranga atangwa kuko hari igikorwa cya kozwe, bamwe batangiye kuyabona ndetse bizakomeza ntabwo wavuga ngo byarahagaze.'

    Ubwo yari abajijwe impamvu aya mafaranga adategurwa ngo abarimu basoze gukosora bahita bayahabwa, Irere yavuze ko 'Ibyo ni byo twifuza ko buri wese ayatahana ariko ntabwo twari twagera aho ngaho, gusa turabummva.'

    Irere Claudette, yagaragaje ko kugira ngo aya mafaranga aboneke hari inzira nyinshi bicamo akaba ariyo mpamvu atinda.

    Mu bizamini byakosowe n'aba barimu mu mashuri abanza, abakoze ibizamini bari 202,021 barimo abakobwa 111,249 n'abahungu 90,772. Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96,6%.

    Mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye abatsinze ni 93,8%, aho abahungu batsinze ku kigero cya 95,8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%. Abatsinzwe ni 8912 barimo abakobwa 6241 bangana na 70%, n'abahungu 2671 bangana na 30%.

    Muri iki kiganiro undi witwa Ange, yatanze igitekerezo abaza impamvu abantu 'Twize uburezi muri kaminuza tukiga imibare n'isomo ry'ibinyabuzima, iyo REB igiye gutanga akazi ko badutaruka kandi barashyizeho imyanya tugakora tukagira amanota ari hejuru ya 90. Ntibafata nibura abantu 10, mu gihe abize imibare n'ubugenge bafatamo 180.'

    Uyu yabajije impamvu hari ibyashyizweho ngo byigwe kandi mu gutanga akazi bisa nk'ibyirengagijwe mu mboni ze.

    Minisitiri w'Uburezi Nsengimana Joseph, yavuze ko abarimu bahabwa akazi bitewe n'abakenewe mu mashuri mu gihe runaka.

    Ati 'Niba uyu mwaka dukeneye abarimu tuvuge 1000 bigisha isomo ry'ibinyabuzima ni bo dufata, rero uzasanga hari igihe abarimu bigisha isomo runaka ari bo bakenewe muri uwo mwaka bigatuma abantu bavuga ngo abigisha ibi n'ibi ni bo bahabwa akazi gusa.'

    'Ariko ntabwo ari uguhitamo, dutanga akazi dukurikije imyanya ihari n'ibikenewe, ikindi ni uko hari ibizamini bakora bagafatira ku manota abantu babonye, ntawe ufatwa arenze ku bandi mamurushije. Niyo watsinze imyanya yashize ujya ku rutonde rw'abategereje hazaboneka andi mahirwe ugahabwa umwanya.'

    Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n'abarimu n'ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y'ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo.

    Irere Claudette, yagaragaje ko kugira ngo insimburamubyizi y’abarimu bakosora ibizamini bya Leta iboneke hari inzira nyinshi bicamo

    Minisitiri Nsengimana yashimangiye ko hakwiye kubaho ibiganiro hagati ya minisiteri ndetse n'abarimu n'ababyeyi kugira ngo hajye habaho gusobanurirwa imikorere y'ibintu bimwe na bimwe bitera urujijo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-kibazo-cy-abarimu-bakosoye-ibizamini-batarahembwa

  • Rayon Sports yabwiye Gasogi United ko nta mwa… – #rwanda #RwOT

    Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda 2024-25. Ni umukino witabiriwe n’abatari bake ugereranyije n’abafana ikipe yakiriye isanzwe ifite.

    Ni umukino Gasogi United yari yitondeye mu mitegurire yawo kuko mbere y’umukino aba DJ bazobereye mu kuvanga umuziki bo mu Rwanda babanje gususurutsa abari kuri Stade Amahoro ahabereye uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeri.

    Miss Muyango uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ni we wari umusangiza w’amagambo mu gice cy’imyidagaduro, mu gihe DJ Marino, DJ Sonia na DJ Crush ari bo basusurukije abari aho babavangira imiziki iryoshye.

    Nubwo habanje ibikorwa byo kwidagadura, abafana bo bari barangajwe imbere n’umukino wa Rayon Sports na Gasogi United kuko ubwo aba DJ basusurutsaga abantu mbere y’u mukino, Stade Amahoro yari yambaye ubusa. 

    Ubwo aba DJ nka Marino, Sonia na Crush basusurutsaga Stade Amahoro mbere y’u mukino, nta bafana bari bakagezemo 

    Uko amasaha y’umukino yasatiraga ni bwo abafana batangiye kwinjira, nuko aba Rayon batangirana amashyi yabo bakomeye abakinnyi babo bavuye mu rwambariro. 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United ni Dauda Ibrahim Bareli, Marc Govin, Udahemuka Jean De Dieu, Collin, Adolphe Hakizimana, Doumbia Mantan, Mudert Akbar, Christian Malimpangou, Harerimana Aboulelaziz, Danny Ndikumana na Iradukunda Serge. 

    Ku ruhande rwa Rayon Sports, abakinnyi babanje mu kibuga ni Khadime Ndiaye, Ombolenga Fitina, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Niyonzima Olivier, Aruna Mussa, Muhire Kevin, Cherles Baale, Aziz Bassane na Iraguha Hadji. 

    Ni umukino watangiye Gasogi United ikinana imbaraga zidasanzwe. Ku munota wa kane n’uwa karindwi, Iradukunda Serge yabonye amahirwe y’ibitego, gusa birangira ananiwe kwinjiza igitego mu izamu rya Khadime Ndiaye. 

    Mu minota 20 ya mbere, Gasogi United yogeje amaso y’abari kuri Stade Amahoro, ibinyujije mu macenga ya Malimpangou Christian, Ndikumana Danny na Iradukunda Serge, gusa igitego kirabura. 

    Guhera ku munota wa 30, na Rayon Sports ibifashijwemo na Muhire Kevin wakinaga mu kibuga hagati, yatangiye kuyobora umukino. Ku munota wa 37 yabonye kufura yazamuwe neza na Muhire Kevin, gusa Ombolenga Fitina ananirwa gushyira umupira mu izamu. 

    Iminota 45 yarangiye nta kipe irabona igitego, umusifuzi yogeraho iminota itatu. Iminota itatu nayo yarangiye nta gitego kiraboneka, nuko igice cya mbere kirangira ari Ubusa ku busa ku mpande zombi. 

    Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarukanye imbaraga zidasanzwe nuko ku munota wa 50, Bugingo Hakim na Charles Baale bogoza urubuga rw’amahina rwa Gasogi United, nuko Charles Baale aba atsindiye Rayon Sports igitego cya mbere.

    Nyuma y’iminota itatu Rayon Sports ibonye igitego, umunya Congo Brazzaville Aziz Bassane Koulagna yatsinze igitego cy’umutwe mu izamu rya Gasogi United, nuko umusifuzi akinga ukuboko, avuga ko Aziz Bassane Koulagna yari yaraririye.

    Ku munota wa 60, Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe Muderi Akbar, nyuma yo gukandagira bikomeye Aruna Mussa Madjariwa. 

    Nubwo Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe Muderi Akbar Kapiteni, abakinnyi bayo bihagazeho banga gucika intege, baguma kugerageza uburyo imbere y’izamu rya Rayon Sports, gusa amahirwe aguma kuba make. 

    Iminota 90 isanzwe yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports, nuko umusifuzi yogeraho iminota ine kugira ngo umukino urangire. Iminota y’inyongera nayo yarangiye nta gihindutse, umukino urangira Rayon Sports ifite igitego kimwe ku busa bwa Gasogi United. 

    Gutsinda uyu mukino, byatumye Rayon Sports igira amanota atanu, naho Gasogi United iguma ku manota arindwi. 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports 

    Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino Gasogi United yari yakaniye mu mpande zose 

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147072/rayon-sports-yabwiye-gasogi-united-ko-nta-mwana-usya-ahubwo-avoma-amafoto-147072.html

  • APR BBC yegukanye intsinzi y’umukino wa gatanu itsinze Patriots BBC amanota 80-78 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR BBC yongeye kwigaragaza mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball itsinda Patriots BBC amanota 80-78 mu mukino wa gatanu ukomeye wabereye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri 2024, saa tatu z'ijoro.

    APR BBC yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, by'umwihariko kubera imikino y'uyu munsi yakinirwaga n'abakinnyi bayo barimo Wamukota Bush. Uyu mukinnyi yakoze akazi gakomeye mu gace ka mbere, gusa Patriots BBC, ifashijwe na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné, yaje gusubirana umukino, isoza aka gace iyoboye n'amanota 24-21.

    Mu gace ka kabiri, Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota kinini, itsinda aka gace ku buryo bukomeye. Perry William Kiah na Branch Stephaun, nibo bagaragaje ubuhanga muri aka gace, basiga APR BBC amanota 30-17, bikomeza gushyira Patriots BBC imbere n'amanota 54-38.

    APR BBC, idacika intege, yagarutse mu gace ka gatatu ikina mu buryo butandukanye, yifashisha cyane Diarra Aliou Fadiala, itsinda amanota 20-8, ishyira Patriots BBC ku gitutu gikomeye. Gusa n'ubwo APR BBC yari igabanyije ikinyuranyo, Patriots yakomeje kugumya kuza imbere n'amanota 62-58.

    Mu gace ka nyuma, amakipe yombi yarushijeho guhangana bikomeye, aho APR BBC yagiye iyobora umukino mu minota yanyuma. Nshobozwabyosenumukiza Wilson na Diarra Aliou Fadiala bakoze ibishoboka byose bafasha APR BBC gutsinda mu masegonda ya nyuma, umukino urangira APR BBC iyoboye n'amanota 80-78.

    Iyi ntsinzi ishimangira ko APR BBC iri mu mwanya mwiza wo kwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko imaze gutsinda imikino itatu muri iyi mikino ya kamarampaka, mu gihe Patriots BBC imaze gutsinda imikino ibiri. Mu gihe APR BBC yatsinda umukino wa gatandatu utegerejwe ku Cyumweru, izahita yegukana igikombe cya shampiyona ya Basketball.

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-yegukanye-intsinzi-yumukino-wa-gatanu-itsinze-patriots-bbc-amanota-80-78/

  • Urugendo rwa APR FC rugana mu matsinda rurangiriye i Cairo mu Misiri #rwanda #RwOT

    APR FC inaniwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC 3-1 mu mukino wo kwishyura isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    APR FC yari yasuye Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri mu guhatanira kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri i Cairo kuri 30th June Stadium aho yasabwaga gutsinda kuko umukino ubanza amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1.

    APR FC yatangiye umukino ubona irushwa cyane, gusa yaje kubona amahirwe amwe ku munota wa 11 ihita iyabyaza umusaruro.

    Ni ku mupira Lwanga yahaye Ruboneka Bosco wahise awucomekera Byiringiro Gilbert na we ahita ahindura imbere y’izamu bawukuyeho bawihera Seidu Dauda Yussif watuje ahita ashyira mu izamu kiba kiranyoye.

    Kuva kuri uyu munota, Pyramids FC yashyize igitutu gikomeye kuri APR FC isshaka kwishyura.

    Nyuma yo gukinana neza, Pyramids FC yaje kubona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Chibi. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-1.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson.

    Wabonye ko yazanye imbaraga mu busatirizi aho ku munota wa 47 yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu umunyezamu arawufata.

    APR FC yongeye kurushwa cyane Pyramids FC ishaka igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.

    Ku munota wa 70 APR FC yahise ikora impinduka, Mahamadou Lamine Bah na Mamadou Sy bavuyemo hinjiramo Richmond Lamptey na Victor Mbaoma ni nako Seidu Dauda na we yaje guha umwanya Tuyisenge Arsene. Taddeo Lwanga na we yaje guha umwanya Aliou Souane.

    APR FC yaje gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe neza na Karim Hafez ku munota 90, ni nyuma y’ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour. Umukino warangiye ari 3-1 maze APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    APR FC yasezerewe itageze mu matsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urugendo-rwa-apr-fc-rugana-mu-matsinda-rurangiriye-i-cairo-mu-misiri

  • Yamuhaye aho gukorera anacira inzira Album ye… – #rwanda #RwOT

    Ibi Rumaga yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024 mu birori byo gusoza amasomo y'abana umunani (8) amaze iminsi atoreza kuzavamo abasizi beza, na bwo ashimira Riderman kuba ari we watanze aho abo bana bigishirijwe.

    Akomoza ku kumenyekanisha album yise 'Mawe', Umusizi Rumaga Junior yavuze ko Riderman ari we muntu wa mbere wumvise ibisigo byose biri kuri iyo album, akanayimenyekanisha mu buryo butandukanye burimo no kwemera kujya mu gisigo 'Umwana araryoha' kiyiriho.

    Ati 'Yatanze ubuzima kuri njyewe anshyiramo umwenda wo kuzumva ko nkwiye ubuzima abandi. Muri byinshi yankoreye yagize uruhare rukomeye kuri 'Mawe' kuruta kujya mu 'Umwana araryoha', no gutuma album yose imenyekana. Ni we muntu wa mbere wumvise album yose yampamagaye. […] turagenda twicara ahantu njye na we twumva album yari mu isaha n'iminota.'

    Rumaga yavuze ko inama n'inyunganizi yagiriwe na Riderman muri icyo gihe, ari zo zatumye album ye yise 'Mawe' ikundwa nk'uko byagenze.

    Rumaga kandi yanashimiye Riderman utarahwemye kumufasha mu rugendo rwe rw'ubusizi, kugeza nubwo amuhaye aho kwigishiriza abana umunani basoje amasomo yabo, ndetse akabikora nta kiguzi.

    Mu bandi Umusizi Rumaga Junior yashimiye harimo Muyoboke Alex uri mu bajyanama b’abahanzi bafite izina rikomeye mu Rwanda, akomoza ku kuba Muyoboke atari yaragaragaje mbere ko afite inyota yo gushyigikira Ubusizi Nyarwanda ariko agatangira gufasha Rumaga aho atangiriye urugendo rw'ubusizi.

    Mu ijambo rye, Riderman yabwiye Rumaga Junior ko atari akwiye kumushimira ahubwo ko bakwiye gufatanya gushima Imana yabahaye uburyo bwo gufasha abafite impano zikabasha kumenyekana, anamusezeranya ko n'ikindi gihe azakenera aho gutoreza abana bafite impano azahamuha.

    Ati ''Ntabwo wagakwiye kunshimira, ahubwo twagakwiye kwishimira hamwe no gushimira Imana kuko ni yo yaduhaye izi mpano […] Ndabashimira cyane kuba mwarahisemo kuza mu Bisumizi Imana ibahe amahoro n'imigisha, kandi mbahaye ikaze n'ubundi igihe cyose muzashaka kuza kwitoza muhawe ikaze mu Bisumizi.''

    Abana Umunani basoje amasomo y'ubusizi bahuguwe mu gihe gisaga amezi atatu uhereyw muri Kamena 2024, bakagira umwihariko w'uko bari baratsinze mu cyiciro giheruka cy'irushanwa ry'abanyempano rya Art Rwanda-Ubuhanzi, ndetse bakaba bitezweho kuzashyira itafari ku busizi bw'u Rwanda mu kiragano gishya no mu gihe kiri imbere.


    Rumaga yakoreye ibirori abanyempano 8 amaze iminsi atoza kuzavamo abasizi beza

    KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA RUMAGA ASHIMIRA RIDERMAN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147067/yamuhaye-aho-gukorera-anacira-inzira-album-ye-riderman-yahaye-umusanzu-ukomeye-rumaga-vide-147067.html