Blog

  • Bamaze imyaka itanu bangirizwa n'amazi ava ku muhanda Kigali-Rusumo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na BTN batifuje kumenyekana bagaragaje ko ahanini ikibazo gishingiye ku kuba amazi ava kuri uwo muhanda atarubakiwe inzira, ahubwo akayoborwa mu mirima yabo agacamo za ruhurura bikaba bibangiriza umusaruro w'ibyo bahahinga ku buryo bukomeye.

    Umwe yagize ati 'Ikawa n'urutoki n'ibishyimbo mpinga byose amazi araza akabitwara. N'ibiti bisanzwe ndetse n'ibya avoka n'iby'imyembe byose byararimbutse'.

    Undi yagize ati 'Nka njye mfite umwana wiga mu mashuri yisumbuye ariko nta mafaranga mfite kuko ayo nari nashoye mu kugura ifumbire yo gushyira ku ikawa yarahombye. Izo kawa amazi yazitwaye zikiri ingemwe ndetse hari n'umuyoboro uca mu murima watwaye ibishyimbo nari mpafite'.

    Abo bahinzi bagaragaza ko icyo kibazo batagicecetse ariko ko ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nta cyo bwabamariye mu myaka yose ishize.

    Umwe muri bo ati 'Abayobozi batubwiye ko bazahagera ariko nta wahageze, twandikiye n'akarere ariko nta gisubizo twabonye. Uwo twari twashyizeho ngo aduhagararire kuri iki kabazo baramubwiye ngo 'nta kintu yemerewe kuzongera kubaza mu karere', ubwo na we abishyira hasi. Baranatubwiye ngo dukore urutonde rw'ibyangijwe n'amazi ya ba nyirabyo na bwo dutegereza igisubizo ntitwakibonye'.

    Umuyobozi w'Ikigo k'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda yavuze ko ku wa Mbere ku itariki 23 Nzeri 2024 azatanga igisubizo gihamye kuri iki kibazo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamaze-imyaka-itanu-bangirizwa-n-amazi-ava-ku-muhanda-kigali-rusumo

  • Ubuzima bwa gisore n'uko abona 'feminism' n'uburinganire: Ibyo utamenye kuri Mufti w'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Sheikh Musa Sindayigaya yatorewe kuyobora Umuryango w'Abayisilamu mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2024.

    Uyu mubyeyi w'abana batatu yahise atangira urugamba rwo kugarura ubumwe muri Islam, no guharanira kubaka imishinga y'iterambere.

    Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yatangaje ko mu kuva afite imyaka 17 yinjiye mu byerekeye ibwirizabutumwa, agera ku rwego rwa Sheikh afite imyaka 23 gusa.

    IGIHE: Sheikh Musa Sindayigaya ni muntu ki, yize amashuri angana iki?

    Sheikh Sindayigaya: Navukiye mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi ni ho nakuriye niga amashuri abanza, amashuri yisumbuye nayize muri Institut Islamique al Hidaya ryigisha Theologie ku rwego rw'amashuri yisumbuye, nkomereza muri Kaminuza ya Kiyisilamu yitwa Islamic University of Madina muri Arabia Saoudite mpamara imyaka ine niga ibijyanye n'Amategeko ya Kiyisilamu n'Ururimi rw'Icyarabu, aho naharangije mu mwaka wa 2003.

    Nagarutse mu Rwanda mu 2003 bivuze ko ubu maze imyaka 21 muri gahunda z'ibwirizabutumwa zitandukanye kandi kugeza ubu nabaye mu nzego zitandukanye z'Umuryango wa Islam mu Rwanda, nakoranye n'abayobozi batandukanye, wavuga ko mfite ubunararibonye bw'imyaka 20 mu buyobozi imbere.

    Nabaye umuyobozi ushinzwe iby'ibwirizabutumwa ku rwego rw'igihugu, icyo gihe hari ku buyobozi bwa Sheikh Saleh Habimana, nyuma nza kuba Mufti Wungirije ku gihe cya Sheikh Gahutu Abdulkarim, icyo gihe nyabwo nabashije gukomeza kurangiza manda ariko nakomeje kuba n'ubundi mu buyobozi, hanyuma guhera muri 2013 kugeza 2018 nanone nabaye umuyobozi wa Islam mu Mujyi wa Kigali, mvamo 2018 nsubira mu buyobozi bukuru ari ho nari nkiri kugeza ubwo natorewe kuba Mufti byari ku rwego rw'Umuyobozi Mukuru ushinzwe iteganyabikorwa n'imari.

    Icyampaye ububasha bwo kuyobora uwo mwanya wumva utari muri Theologie ni uko mu bumenyi nize bw'idini, ariko nanone mfite icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Public Administration and Management nize muri Islamic University in Uganda, nize muri Kabale University hanyuma kandi ubu ndi kwitegura kugira impamyabumenyi y'ikirenga muri byerekeye ubuyobozi n'imiyoborere [Leadership and Governance] muri Jomo Kenyatta University. Narangije amasomo, nsigaje kujyayo gukora ubushakashatsi.

    Ndubatse, mfite umugore n'abana batatu, ndi umubwirizabutumwa w'idini ya Islam kandi ntuye muri Kigali.

    IGIHE: Ni irihe somo ryakurazaga udasinziriye?

    Sheikh Sindayigaya: Imibare ntabwo nayikundaga cyane nabonaga indushya ariko nanone amasomo yose narayakundaga nkanayatsinda, ntabwo nigeze ngira amanota atari mu rwego rwo hejuru cyane, haba mu mashuri yisumbuye nabaga uwa mbere mu ishuri, narangije ari njye wa mbere mu kigo ndetse no muri kaminuza i Madina ho wenda ntabwo nari uwa mbere ariko nari mu banyeshuri bafite amanota meza cyane kandi haba hari ibihugu byinshi, Isi yose iba ihari, navuga ko u rwego rw'amasomo nta kibazo nigeze ngira nubwo haba hari ayo umuntu yiyumvamo kurusha ayandi, muri rusange ntabwo nigeze ngira imbogamizi zijyanye no kwiga, ndashima Imana kuko nigaga mbona bigenda neza.

    Kwa kundi umuntu avuga ngo iri somo rirananira, nta na rimwe ahubwo njyewe naharaniraga kwiga, nakundaga bimwe bita gusubiramo amasomo nabihaga imbaraga zishoboka, umwanya wanjye mu kwiga nawukoreshaga neza bishoboka kuko njyewe kwakundi umuntu ajya kwiga akajya mu kizamini avuga ngo nambaza aha ndumva ntiteguye, njyewe narigaga nkava ku rupapuro rwa mbere nkagera ku rwa nyuma ku buryo nagendaga mvuga ngo aho yabaza hose nditeguye.

    Urabona kumwe nijoro iyo umuntu yize neza byafashe atari ibyo guhutiraho, ubundi iyo ufite ikizamini hari igihe ukanguka ukumva nk'igitabo urakireba neza ukumva n'ahantu handitse niba ari igika urakireba neza mu rupapuro, uko niko nasubiragamo amasomo. Ni yo mateka yanjye mu buzima bwo kwiga.

    No mu ishuri nakundaga kwicara ku ntebe ya mbere ku buryo twiga i Madina muri Arabia Saoudite habaga ubunebwe bwo kwandika, umwalimu akaza akababwira mu magambo, umuvuduko we rero hari abanyeshuri rero bategereza abandi bandika neza cyangwa vuba bakazafotoza ibyo banditse. Njyewe rero ntabwo nafotozaga, n'ubu amakaye yanjye ndayafite amaze imyaka 20 nigiyemo arimo umukono wanjye.

    Umunsi wa Sheik Musa uba uteye ute?

    Urebye iminsi yanjye myinshi irasa usibye impera z'icyumweru ariko urebye kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane saa tatu mba ndi ku kazi, abakozi bose tuba turi hano mu biro tukagira ikiruhuko saa Sita kugeza saa Saba tukanasenga, akazi kakarangira saa Kumi n'imwe ariko hari abakozi bagenda mu rwego rw'intangiriro za manda shya kandi dufite byinshi bidushishikaje tugomba kugeza ku Bayisilamu, twe ntidufite amasaha y'akazi.

    Muri iyi ntangiriro na bo narabateguje barabinyemerera ntitugira week-end, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru ndetse hari igihe na saa Tanu z'ijoro zidusanga mu biro. Mu minsi ishize hari n'abaraye hano kugeza mu gitondo.

    Hanze y'akazi, Mufti Sindayigaya aba ari muntu ki?

    Tugira ibikorwa bisanzwe dutumirwamo byawe bwite, ujya mu bukwe, mu minsi mikuru runaka, usura naka na naka akagusura, umuryango se n'inshuti zacu, ni ukuvuga ngo ugerageza kubihuza n'umwanya w'abana.

    Nkunda gutemberana n'umuryango, dukunda kujya ku mazi ahantu runaka, nko mu mpera z'icyumweru cyane ku wa Gatanu iyo nta kazi kenshi gahari iyo tumaze gusenga [ijumaa] umuntu ntabwo asubira mu rugo urabasohokana ukabasengerera.

    Mu byo kurya mukunda iki?

    Nkunda brochette y'ifi cyane, inyama zo ntabwo nzikunda, ahari umenya nariye nyinshi kera tukiba mu barabu ariko ababyeyi bambwiye ko nariye inyama bampaye umuti wo guhugura, ahari byarongeye bisubira uko ariko ntacyo zintwara.

    Ifi ndayikunda, nkakunda icyayi cy'amata, nkunda amata cyane inshyushyu. Ku mafunguro ya Kinyarwanda ntabwo nkunda igitoki ariko nkunda umwumbati nkawunywesha amata y'ikivuguto.

    Mufti Sindayigaya akora iyihe siporo?

    Siporo ndayikora mu rwego rw'ubuzima, urabona twirirwa twicaye, nkunda gukora siporo yo kwiruka. Urabona aha dutuye ku mugoroba ni ukwiruka nka kilimetero eshanu nibura gatatu mu cyumweru ngomba kuyikora.

    Nari nsanzwe mbikora ariko amasaha menshi y'umuyobozi mukuru aba yicaye hamwe, ibyo usinya cyangwa usoma rero kwiruka nsigaye nshyiramo imbaraga nyinshi ariko mfite umwuka wo kwiruka nta kibazo.

    Ni iyihe kipe ufana mu Rwanda n'i Burayi?

    Ntabwo nkurikira umupira cyane ariko nk'imipira y'iburayi, UEFA Champions League nshobora gukurikira ikipe zakinnye nkamenya nk'umukinnyi umwe, abana banjye usanga bansega ngo ntabwo nzi abakinnyi kuko barambaza ngo uriya ni nde nkababwira ngo ntabwo mbizi.

    Mu Rwanda njye kuva na kera nafanaga Kiyovu Sports gusa wenda ni uko ntagiye nkomeza gukunda ibintu by'umupira ariko nanakinaga umupira tukikiri abana, mu mashuri yisumbuye, muri kaminuza nakinaga mu izamu kandi narageragezaga. Gusa hashize igihe ntajya mu mupira.

    Ibihe by'ubusore kuri Mufti Musa byari bimeze bite?

    Nakuriye mu ibwirizabutumwa, kuva mfite imyaka nka 17 ni ho nari ndi ubwo rero hari imyifatire runaka byansabye guhagarika nk'iby'urubyiruko byo kwinezeza byinshi ntabwo nigeze mbigenderamo. Nabaye Sheikh nkiri muto kuko nari mfite imyaka 23, iyo myaka ni yo ubundi urubyiruko rundi rujya muri ibyo, nta n'indirimbo njya menya, sinzi no kubyina cyane ko umuziki twe ntabwo tuwemera mu Idini ya Islam.

    Gusa wenda umuntu ntiyabura kuvuga ku bahanzi ba kera n'ab'iki gihe, abahanzi ba kera ubona barabaga bafite indirimbi zifite aho zaganishaga ariko hari ab'iki gihe ubona biba bidafite umurongo [ntabwo atari bose] ari iby'igihe gito bihita byibagirana ariko umuntu ugasanga afite indirimbo imaze imyaka mirongo 50 kandi ukiyumvamo ubutumwa bwubakitse.

    Ariko ibyo kumenya imiziki no kumenya abahanzi no kubicengera no kuzifata mu mutwe, nta ndirimbo n'imwe nzi mu mutwe wavuga ngo uyu arayizi kubera ko sinigeze mbigenderamo.

    Ni nde ufata nk'icyitegererezo mu buzima bwawe?

    Navuga mu buryo bubiri, mu buryo bw'imyemerere icyitegererezo cyanjye ni Intumwa y'Imana Muhammad [Imana imuhe amahoro n'imigisha] kuko ni we rugero rw'Abayisilamu bose hanyuma mu buryo bw'imiyoborere n'uburyo bwo gukora no guha ibintu umurongo, uwo mfata nk'icyitegererezo ni Perezida Paul Kagame kuko ayobora neza ndetse akaba yarubatse igihugu akivanye kure.

    Mu bintu bye mpora ntekereza cyane ni ukuntu yagaruye ubumwe bw'Abanyarwanda nyuma y'igihugu cyabayemo Jenoside igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

    Numva ngize amahirwe nkayobora nka we byagenda neza kandi ni umwalimu mwiza, tumwigiraho ibikorwa bitandukanye, ikindi ni ukubaza inshingano abantu bose nta n'umwe udakorwaho, aha nta muntu ukomeye igikomeye ni itegeko.

    Ingingo zijyanye n'uburinganire wemeranya na zo?

    Mu idini ya Islam twemera ubwuzuzanye. Hari aho abantu baringaniye imbere y'amategeko hari n'ibyo amategeko atabaringanizaho imbere y'amategeko Imana yashyizeho mu idini ya Islam. Bahuriye ku bumuntu, kubahiriza amategeko y'Imana, kuzahanwa nibarengera kuko nta we bizafasha ngo kuko ari umugabo cyangwa umugore, ariko uburinganire ntabwo ari mu bintu byose 100%.

    Mu miterere, umugore agira ibihe bya buri kwezi ntabwo umugabo abigira. Mu mategeko y'idini ya Islam umugore wagiye mu bihe bya buri kwezi ntabwo asiba ahubwo iriya minsi azayibara azayishyure yarasubiye mu bihe bisanzwe. Aho Islam iramutse igizemo uburinganire yaba igiye guhutaza uriya mugore kuko hari imbaraga z'umubiri aba ari gutakaza, anongeyeho no gusiba akabwiyiriza harimo ikibazo.

    Ku birebana n'inshingano zo mu rugo, idini ya Islam yemera ko umugabo ari we muhagararizi w'urugo, ni we muyobozi w'urugo ariko nanone Islam yateganyije inshingano za buri ruhande. Umugabo afite inshingano azabazwa n'umugore afite inshingano azabazwa, hari n'izo bahuriyeho bombi nko guha abana uburere.

    Mu idini ya Islam ntabwo umugore ategetswe gutunga urugo. Yabikora mu buryo bw'ubushake bwe ariko atari ukuvuga ngo ni inshigano Imana izamubaza. N'ayo yakoreye mu idini ya Islam umushahara w'umugore uba ari uwe, agize icyo agura ku giti cye ni uburenganzira bwe.

    Ay'umugabo yo barayasangiye kuko ategetswe kumuhamo ibyo akeneye.

    Islam ivuga iki kuri feminism?

    Twabyita gushyira imbere abagore, twe nta kibazo tubifiteho. Hari abantu bavuga ngo umuntu yarize ariko ntagomba gukora kuko ari umugore, ibyo ni ukubuza umuntu uburenganzira mu byo yemerewe kandi atigeze abuzwa n'Imana.

    Imana ntabwo yigeze ivuga ngo hazige umugabo gusa, umugore gusa. Yategetse ko umubyeyi yigisha abana bose atarobanuye harebewe ko bose bagomba kwiga. Ku birebana n'akazi nubwo Islam ifite imirongo migari yashyizeho ariko umugore yemerewe gukora, kwiga akaminuza akaba umuhanga akaba igitangaza mu rwego rw'ubumenyi n'ubwenge yarangiza akabutanga agafasha igihugu n'idini ye.

    Dufite abayisilamukazi bari mu nzego z'igihugu, Abadepite, Abasenateri abikorera benshi bafite za kaminuza, ibikorwa bitandukanye, abarimu muri za kaminuza, rero Islam ntabwo ibuza umugore kwiteza imbere ariko agomba kuzirikana ya nshingano y'urugo no kubaka umuryango kimwe ntikibangamire ikindi.

    Sheikh Sindayigaya Musa yahamije ko yinjiye mu ivugabutumwa akiri muto ku buryo mu busore bwe nta birangaza yanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubusore-butarangwamo-iraha-n-uburyo-islam-ifata-abagore-mufti-w-u-rwanda

  • APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC yasezerewe na Pyramid mu mikino ya CAF Champions League biyibuza gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy'amatsinda nk'uko yari yabyihaye nk'intego.

    Uyu mukino wagiye gutangira abakunzi n'abafana  ba APR FC bafite icyizere cyo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura, ni nyuma y'uko bari banganyije n'ikipe ya Pyramid mu mukino ubanza igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku isaha ya saa mbiri z'umugoroba I Kigali nibwo umukino watangiye aho umutoza Darkonovic yari yahisemo gukoresha  Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu.

    uyu mukino watangiye ikipe ya APR fc isatira kuko yaribizi neza ko kubona igitego biyifasha kuyobora umukino ku munota wa cumi (10) , aho Dauda yatsindiye igitego cya mbere, ku burangare bwabamyugariro ba pyramid.

    Umukino wakomeje amakipe yombi agerageza uburyo bwo gushaka igitego ariko bikagorana, mbere y'uko igice cya mbere kirangira  Pyramids FC yaje kubona igitego ku munota wa 45 cyatsinzwe na Chibi, amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-1.

    Mu gice cya kabiri APR FC yatangiye ikora impinduka Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson, yazanye  imbaraga mu busatirizi aho ku munota wa 47 yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina maze aha umupira mwiza Ruboneka Bosco ariko ashyize mu izamu umunyezamu arawufata.

    Pyramid yaje kubona  igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele.

    Umukino ugana ku musozo apr  gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe na Karim Hafez ku munota 90,  nyuma y'ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour.

    APR FC izagera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Nzeri2024, yasone Umukino urangiye ari 3-1, ihira isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 4-2.

    The post APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yari-yahize-kugera-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-yasezerewe-na-pyramid-yo-mu-misiri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yari-yahize-kugera-mu-matsinda-ya-caf-champions-league-yasezerewe-na-pyramid-yo-mu-misiri

  • Imiryango 432 ntikimuwe: Uko ikibazo cy'abatuye ahacukurwa amabuye y'agaciro i Kayonza cyarangijwe – #rwanda #RwOT

    Mu myaka myinshi yashize habaruwe hegitari 8250 zikora ku mirenge irimo Rwinkwavu, Mwiri, Murama na Nyamirama zose zacukurwagaho amabuye y'agaciro. Muri izo hegitari hari hatuyemo abaturage benshi.

    Mu minsi mike ishize ikigo cyahakoreraga ubucukuzi bw'amabuye ya Wolfram cyarahindutse haza icyitwa Bugambira Mines Ltd. Iki kigo cyagabanyije ubutaka bwo gucukuraho amabuye y'agaciro hasigara hegitari 2186 bituma bwa butaka bwose butuyemo abantu bugabanuka.
    Abaturage bakomeje gusaba Leta kubaha ibyangombwa by'ubutaka ibabwira ko bitakunda kuko bubatse mu butaka bwayo. Mu 2017 hashyizweho komite ishinzwe gukemura iki kibazo isiga imiryango 178 ariyo ikwiriye kubakirwa.

    Mu 2023 Akarere ka Kayonza kasubiyemo ibarura gasanga hari abantu batuye mu butaka bwanditswe kuri Leta abo baturage batuye mu midugudu ya Muganza, Kinihira na Rwinkwavu aho bari imiryango 432, benshi bubatse mu butaka bwa Leta abandi batura mu nzu z'abacukuraga amabuye y'agaciro.

    Tariki ya 6 Kanama 2024 nibwo abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi banyuranye basuye aba baturage ba Rwinkwavu bahava biyemeje ko iki kibazo kigomba kubonerwa umuti.

    Mu myanzuro yafashwe byemejwe ko imiryango 432 yose ihabwa ibyangombwa by'ubutaka nyuma yo gusanga aho batuye hatabangamiye abacukura amabuye y'agaciro. Kuri ubu dosiye 130 zimaze kuzuzwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa by'ubutaka, abamaze gupimirwa bose hamwe ni 389 mu gihe indi miryango isigaye yari yarubakiwe na Leta hategerejwe amabwiriza ya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu kugira ngo zibandikweho.

    Hakurikiyeho kwiga ku kibazo cy'imiryango byagaragaye ko ibangamiwe n'ubucukuzi harimo imiryango 32 yo mu Mudugudu wa Bunyetongo n'imiryango 34 yo mu Mudugudu wa Gihinga.

    Hasabwe ko iyi miryango yose yimurirwa ahandi hantu hatagikorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ikaba izubakirwa na Leta muri gahunda yo kubakira abaturage bari batuye mu manegeka.

    Shyirambere Claude utuye mu Mudugudu wa Muganza mu Kagari ka Nkondo yavuze ko yabonye ubutaka mu 2007, aho yahasanze abandi baturage bahatujwe nawe ahagura ikibanza arubaka.

    Yashimiye Leta yabahaye icyangombwa cy'ubutaka kizatuma babasha kwiteza imbere bakaba banafata inguzanyo muri banki.

    Ati 'Ubu umuryango wanjye ugiye kubaho wisanzuye, umwana wanjye nshobora kumuha umunani cyangwa nkanafata inguzanyo muri banki nkabona uko niteza imbere. Ndashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika.'

    Mukamazimpaka Jeannette wari umaze imyaka 12 atuye mu Mudugudu wa Muganza, yavuze ko yishimiye guhabwa icyangombwa nyuma y'imyaka myinshi bari bamaze bagitegereje.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko nyuma yo gusesengura ikibazo harimo inzego nkuru zitandukanye zirimo Abaminisitiri, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere hanzuwe ko abaturage bamwe bahabwa uburenganzira ku butaka batuyeho.

    Meya Nyemazi yavuze ko hari imiryango 66 izimurwa izagenerwa n'aho guhinga.

    Yavuze kandi ko hari abandi bari bafite ibikorwa mu butaka bugiye kubakwaho umudugudu bakaba bazahabwa bazabibarirwa bishyurwe.

    Uyu muyobozi kandi yanasabye ababana mu buryo butemewe n'amategeko gusezerana imbere y'amategeko kugira ngo babashe kubona ibyangombwa by'ubutaka bibanditseho neza nk'umuryangao wemewe.

    Akanyamuneza ni kose ku miryango imwe n'imwe yatangiye guhabwa ibyangombwa by'ubutaka

    Abaturage babangamiwe n'ubucukuzi bunasenya inzu zabo bo bagiye kubakirwa na Leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-432-ntikimuwe-uko-ikibazo-cy-abatuye-ahacukurwa-amabuye-y-agaciro-i

  • Uko icyiswe ubwigenge bw'u Rwanda cyahindutse icuraburindi ku gice kimwe cy'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ingigo yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'Isi muri rusange mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro.

    Yagaragaje ko tariki ya 20 Gicurasi 1963 ubwo u Rwanda rwari rumaze amezi icyenda gusa rubonye ubwigenge, Perezida Kayibanda yatangaje icyiswe itegeko teka rigena ko abantu bakoze ubwicanyi kuva mu 1959-1963 batagomba gukurikiranwa, ngo bitewe n'uko igikorwa bakoraga cyari impinduramatwara yo kubohora rubanda nyamwishi ko atari icyaha.

    Aba bantu bahanaguweho ibyaha bishe Abatutsi mu cyiswe 'Revolusiyo y'Abahutu'.

    Ati 'Iryo ni rimwe mu matekego yatowe n'Inteko ishinga amategeko ya mbere y'u Rwanda. Mwumve kubangamira amahoro aho byageze kugeza aho abari bashizwe guhagararira abantu bicara bakemeza ko abicanyi badakwiye guhanwa no gukurikiranwa ahubwo bakwiye gushimirwa.'

    'Hagati ya tariki ya 01 Nyakanga 1962 na 21 Ukuboza 1963 aho kugira ngo ubwigenge burangwe n'amahoro ahubwo Abatutsi barishwe mu Rwanda.'

    Ni ubwicanyi bwatangiriye mu yahoze ari perefegitura ya Kibungo mu Bugesera bukomereza mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Ati 'Mu 1963 ni bwo bwa mbere mu mahanga bemeje, bandika ko mu Rwanda habera Jenoside, nyamara twa mu gihe twita icy'ubwigenge, bivuze ko ari ibihe Abanyarwanda bagombye kuba barasezereye ubukoloni ariko icyiswe repubulika cyatangiranye no kwica Abanyarwanda bamwe b'Abatutsi.'

    Mu 1966 ubutegetsi bwariho bwinjiye mu gushyiraho amategeko akumira Abatutsi n'impunzi ku mitungo bishyirwa mu itegeko ryatangajwe ku wa 26 Gashyantare uwo mwaka.

    Iyi mitungo yagabijwe abayobozi b'Ishyaka rya Parmehutu ryari ku butegetse cyangwa bakayiha abandi.

    Minisitiri Bizimana yavuze ko hakiri abantu batanyurwa n'uko mu bihe bitandukanye agenda agaruka ku mateka yaranze u Rwanda.

    Yagize ati 'Hari igihe njya mbivuga nk'ubu bamwe bakiyumvamo cyangwa bakumvamo ababo babigizemo uruhare mu gushyiraho aya mategeko bakarakara ugasanga hari uwababajwe gusa n'uko bavuze ibyo abo mu muryango we bakoze aho kugira ngo bimutere guca bugufi no kumva uruhare abe bagize mu gusenya igihugu, bakarakarira abavuga bagamije kubaka.'

    Minisitiri Bizimana yavuze ko hari intambwe Abanyarwanda bakwiye gutera mu kwakira amateka, kuyavanamo isomo no kwicisha bugufi 'Kugira ngo abayagizemo uruhare bafashe abandi mu kuyakosora no kongera kubaka no gutanga ubuhamya aho gukomeza gushaka gushora igihugu mu icuraburindi.'

    'Mbahaye urwo rugero kuko nanjye ibyo mbivuga ntya hari abandakarira bati Bizimana arazura akashize. Oya ntabwo tuzura urwango ahubwo tugomba kwerekana ibyaranze politiki mbi kugira ngo bijye bihora bitubera bariyeri ituma ntawe uyirenga ngo asubire gukora byabindi.'

    Umuyobozi w'umuryango uharanira kubaka amahoro arambye [InterPeace], Kayitare Frank, yagaragaje ko kugira ngo buri wese abone neza uruhare mu kubaka amahoro mu gihugu hari ibyo aba agomba kwibaza.

    Ati 'Ukibaza uti ese iyo uri wenyine utekereza iki? Ni ibihe biba bikuri mu mutwe, ese ni ibyubaka cyangwa ni ibishobora gusenya amahoro. Iyo uri hamwe n'incuti zawe muvuga ibiki, ibyo muvuga birubaka?'

    Yavuze ko bijyanye no kubaka amahoro ari urugendo, akaba ari yo mpamvu muri uyu muryango bimakaza kuyubaka binyuze mu gufasha abafite ubuzima bwo mu mutwe, imibanire ndetse no binyuze mu nkingi y'imibereho myiza.

    U Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro kuva mu 2011. Kuri iyi nshuro wahawe insanganyamatsiko igira iti 'Indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda mu kwimakaza amahoro'.

    Minisitiri, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko ubwo igihugu cyabonaga ubwigenge byabaye icuraburindi ku baturage bamwe kubera ubuyobozi bwariho

    Umuyobozi w'umuryango uharanira kubaka amahoro arambye [InterPeace], Kayitare Frank, yagarageje ko kubaka amahoro ari urugendo

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ni umwe mu batanze ibiganiro

    Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Munyantwali Alphonse

    Iyi gahunda yabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    U Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro kuva mu 2011

    Amafoto: Aegis Trust


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-icyiswe-ubwigenge-bw-u-rwanda-cyahindutse-icuraburindi-ku-gice-kimwe-cy

  • Kayonza: Barikanga amapfa – #rwanda #RwOT

    Abo bahinzi bavuga ko ubusanzwe byajyaga begera muri aya matariki ya Nzeri imvura y'Umuhindo yaraguye ndetse imyaka imaze kugira ibibabi bibiri. Gusa ngo muri uyu mwaka si ko byaje kugenda kuko intabire zabo zibereye aho nk'uko babitangarije BTN.

    Umwe yagize ati 'Ubu imvura yarabuze kandi iki gihe twabaga turi kubiba ibishyimbo. Dushobora guhura n'amapfa kuko izuba ni ryinshi'.

    Undi ati 'Intabire zibereye aho kandi muri uku kwezi twabaga twarateye imyaka. Turategereje kuko nta kindi twakora ariko iri zuba rikomeje gutya byaduteza inzara kubera amapfa. Amapfa na yo atera ibibazo byinshi amatungo agapfa ndetse n'ubukene mu miryango bamwe bakaba bata ingo'.

    Ubusanzwe mu ntangiriro za Nzeri hakunze kugwa imvura izwi nk'Inkangabagisha ikagwa ari nyinshi kandi yikurikiranya abahinzi bamwe bakaba bayitiranya n'imvura y'Umuhindo. Gusa nyuma y'ibyumweru bike Izuba rirongera rikava abenshi bagahitamo gutegereza amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ngo babe ari yo bagenderaho.

    Iteganayagihe ry'Umuhindo wa 2024 rigaragaza ko mvura itegenyijwe kugwa iri ku mpuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihe cy'umuhindo mu myaka 30 ishize ndetse ikaba imvura isanzwe ku buhinzi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Iteganyagihe kandi cyagaragaje ko mu ntangiriro z'Umuhindo imvura iteganyijwe ari nyinshi irimo umuyaga n'amahindu ariko ko mu minsi ikurikira itangira ry'Umuhindo nta mvura iteganyijwe mu duce dukunze kugira amapfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-barikanga-amapfa

  • Tujyane mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika i Ng… – #rwanda #RwOT

    Ibitaramo bitegurwa na EAP ku bufatanye na MTN na BRALIRWA byakomereje i Ngoma.Aho abahanzi barimo Chriss Eazy, Ruti Joel, Bushali, Bwiza, Dany Nanone, Kenny Sol na Bruce Melodie bataramiye.

    Kuri iyi nshuro ariko bikaba bitagenze nko mu tundi turere dutatu twabanje, kuko hajemo ikibazo cy'imvura.Ibi byatumye igitaramo gihagaragara igihe kingana n'isaha.

    Ubwo yari ihise ibitaramo byakomeje  abantu bakomeza baryoherwa n'umuziki.

    Musanze, Gicumbi, Nyagatare na Ngoma ni two turere tumaze kugerwamo n'ibi bitaramo.

    Bikaba bizakomereza i Bugesera, Huye, Risizi na Rubavu aho bizasorezwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

    Nk’uko bimaze kumenyerwa ibi bitaramo byayobowe na Bianca na MC Buryohe.

    Hanabanje kandi kwigaragaraza abahanzi bo muri aka gace ndetse na MC Bior ubihuza no kuvanga umuziki yongera guhabwa urubyiniro.

    Ibihumbi by’abantu bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika i Ngoma MC Bior ufatanya kuvanga umuziki n’ubushyushyarugamba yongeye kwiyerekana MC Buryohe na Bianca bongeye gufata kuyobora ibi bitaramo muri bwa buryo bwaboChriss Eazy ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, asusurutsa abakunzi be mu ndirimbo zirimo Jugumila Ruti Joel wakomwe mu nkokora n’imvura yakoresheje iminota mike yabashije kubonaBushali umwami w’urubyiniro na Kinya Trap yongeye gushimangira ubukaka n’ubuhanga bweBwiza umukobwa umwe rukumbi wahawe umwanya muri ibi bitaramo yaririmbanye ijambo kurindi indirimbo ze n’abakunzi beDany Nanone yerekanye ko imyaka isaga 10 mu muziki atari ubusa Bruce Melodie wananyuzagamo akibutsa abantu uburyohe bwa Primus yatigishije urubyiniro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147078/tujyane-mu-bitaramo-bya-mtn-iwacu-muzika-i-ngoma-amafoto-147078.html

  • Umuhanzi Serpha yavuze ukuri ku musore wamushinje ko baryamanaga amubeshya urukundo akanamurya utwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Cyusa Alpha Serge yigaritse umusore witwa Shyaka Blaise uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Blaise Niels umushinja kumubeshya urukundo, kumuca inyuma ndetse no kumucucura utwe, avuga ko atamuzi ndetse ko ibyo atangaza ari ibihuha.

    Blaise Niels abinyujije ku rubuga rwa Snapchat, yasangije abamukurikira ubutumwa burebure avuga inkuru ye uko yahuye na Serpha bakamenyana kugeza bakundanye ndetse n’uko batandukanye.

    Muri ibu butumwa Blaise avuga ko yahuye na Serpha hagati ya Kamena na Nyakanga muri uyu mwaka ubwo yari i Kigali, barahuye baribwirana baramenyana ndetse baza no gutahana. Blaise agaragaza ko ijoro rya mbere bahura bagiranye ibihe byiza, barasangira ndetse baranaryamana.

    Akomeza avuga ko bamenyanye asigaje iminsi nk’ine i Kigali, ariko yose yayimaranye na Serpha baryamana buri munsi bishimana, kugeza ubwo baje gukundana.

    Uyu musore uba muri Canada agaragaza ko yaryohewe n’urukundo rwe na Serpha kugeza aho uyu musore yaje kumuherekeza ubwo yasubiragayo, amwandikira akabaruwa amubwira urwo amukunda undi nawe akomeza kumwizera ndetse amuha urwaho maze undi amurya utwe atanzitse.

    Aganira na ISIMBI, Serpha yavuze ko ataziranye n’uyu musore ndetse ko yatunguwe nawe abonye ibyo yatangaje, ahamya ko ibi ari ibihuba bikomeje gukwirwakwizwa n’abatishimiye intambwe y’urugendo rwe mu muziki.

    Ati “Nta kintu na kimwe nzi kuri uwo muntu (Blaise), nanjye nabibonye gutyo.”

    Yakomeje agira ati “Ntabwo nzi niba hari ikintu nakora ngo mpagarike ibi bihuha, gusa icyo nabwira buri wese ni uko ndajwe ishinga no kwita ku muziki wanjye, nasohoye indirimbo ariko abanzi bazahora baza gusa urukundo mfitiye umuziki ntago ruzigera ruhagarara uko byagenda kose, uko abanzi bantera kose.”

    Umuhanzi Serpha uvugwa muri izi nkuru yamamaye mu irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone,’ yitabiriye muri Afurika y’Epfo mu 2020.

    Serpha yigaramye ibyo ashinjwa

    Blaise ushinja umuhanzi Serpha kumurya utwe amubeshya urukundo

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhanzi-serpha-yavuze-ukuri-ku-musore-wamushinje-ko-baryamanaga-amubeshya-urukundo-akanamurya-utwe

  • Mineduc yasubije abarimu banenga imikorere ya gahunda yo kubahindurira ibigo – #rwanda #RwOT

    Irere yavuze ko gushyira umwarimu mu kigo kiri hafi n'aho aba ari byo bikwiye gukorwa mu rwego rwo kumworohereza ariko atari ko bizakunda kuri bose.

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA, aho yari ari kumwe na Minisitiri mushya w'Uburezi, Nsengimana Joseph.

    Iyi ngingo Irere yayikomojeho ubwo uwitwa Twizeyimana Eugène akaba n'umwarimu ukorera mu Karere ka Rubavu, yatangaga igitekerezo agaragaza ko hari abarimu bashyirwa mu bigo biri kure cyane y'aho baba aho yifashishije urugero rw'umwarimu uva i Rusizi agahabwa akazi i Rwamagana.

    Twizeyimana yagaragaje ko abarimu bakwiye kujya bashyirwa mu bigo bibegereye kugira ngo babone n'uko bazajya bita ku miryango yabo.

    Irere Claudette yavuze ko 'Amashuri ari hirya no hino mu gihugu za Rubavu, za Rusizi kandi ibyo abarimu bigisha biba bitandukanye, ku buryo kubasha kubona umwarimu uturiye aho aba wigisha ibihasabwa biba bigoye. Ntawe uba wishimiye kohereza umwarimu kure.'

    Yavuze ko buri mwarimu wese afite uburenganzira bwo gusaba kwimurwa ariko kubera ubwinshi bw'ababa basaba n'ubuke bw'imyanya bw'aho baba bashaka kujya bidahura bigatuma hari bamwe bidakunda.

    Ati 'Muri Rusizi uyu mwaka mu basabye bashaka kwimuka bavayo twabonye abarimu 252 mu gihe abashakaga kujyayo ari abarimu 59. Ukibaza ngo abo barimu bose bashaka kuva Rusizi amashuri yaho arasigarana iki?'

    'Icya kabiri abari kujyayo imibare ntabwo ingana kandi amasomo aba atandukanye. Nk'abifuza kujya mu mijyi ni benshi cyane. Ntabwo twabona aho tubashyira.'

    'Ntabwo tubona uburyo butworoheye ngo umwarimu tumutuze hafi hamwegereye gusa uko bishobotse imyanya ikaboneka ni bo duheraho.'

    Mu busanzwe hari uburyo butatu umwarimu ashobora kunyuramo asaba guhindurirwa ikigo, burimo kuba abarimu babiri bagurana, kuba abarimu basimburanwa mu karere no kuba abarimu bava mu karere kamwe bajya mu kandi.

    Mineduc iteganya ko byibuze umwarimu agomba kuba amaze imyaka itatu mu kigo cy'amashuri kugira ngo abashe guhindurirwa ikigo.

    Twizeyimana watanze igitekerezo yavuze ko imyaka itatu babanza gusabwa gukora mu kigo runaka kugira ngo bimurwe ari myinshi cyane asaba ko yagabanywa ikagirwa byibuze ibiri.

    Irere yagize ati 'Imyaka itatu kuri twe tubona ko ihagije kuko niba utangiye ku ishuri ukahamara umwaka umwe w'igerageza hamare indi ibiri byibuze iryo shuri ribe rifite umwarimu koko nyuma ubone wongere ugerageze. Naho ubundi twajya duhora turi guhinduranya.'

    Ubwo hatangazwaga amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024, Mineduc yatangaje ko muri uyu mwaka abarimu basabye kugurana babiri babiri [paires] zari 73, izari zijuje ibisabwa zari 49 kandi kugurana bigenda neza. Bivuze ko muri iki cyiciro abari bemerewe kugurana 100% bose bafashijwe bigakunda.

    Ku bijyanye n'abarimu bimukaga imbere mu karere hari hakiriwe ubusabwe bw'abarimu 856 muri bo harimo 498 bujuje ibisabwa, aho 343 ari bo bafashijwe kwimurirwa ku bigo bari basabye.

    Ku bijyanye no kwimuka umwarimu ava mu karere kamwe ajya mu kandi, ubusabe bwari bwakozwe n'abarimu 2,235 muri bo 1,226 ari bo bonyine bujuje ibisabwa mu gihe 751 ari bo babashije kubonerwa umwanya barimurwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko muri uyu mwaka mushya w'amashuri abarimu basaga 4,100 ari bo bashyizwe mu myanya mishya.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko bagerageza uko bashoboye ngo abarimu bashyirwe aho bifuza ariko hakaba ubwo imibare idahura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yakomoje-ku-barimu-banenga-imikorere-ya-gahunda-yo-kubahindurira-ibigo

  • Nyamasheke: Abana babiri baguye mu mpanuka y'imodoka itwara abanyeshuri bashyinguwe – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye i Ntendezi mu Murenge wa Ruharambuga ku wa 21 Nzeri 2024, ubimburirwa no gufata imirambo ya Iranzi Liliane w'imyaka 9 na Abizera Hirwa Ghislaine, mu buruhukiro bw' ibitaro bya Bushenge.

    Nyuma gufata imirambo hakurikiyeho gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwindera mu muhango wabereye iwabo wa buri mwana, bikurikirwa n'igitambo cya misa yo kubasabira, babona gushyingurwa mu irimbi rya Ntendezi.

    Abafashe ijambo ku ruhande rwa buri muryango waburiye abana muri iyi mpanuka bavuze ko ba nyakwigendera bari abana beza, batanga icyizere cy'ejo hazaza ariko ko Imana yashimye ku bisubiza.

    Saa Kumi z'umugoroba tariki 19 Nzeri 2024, nibwo imodoka yari itwaye abana 29 biga ku ishuri ribanza rya St Matthews ishami rya Ntendezi yarenze umuhanda igwa mu mugezi wa Cyongoroka.

    Ni impanuka ababyiboneye bavuga ko yatewe n'uko iyi modoka yacitse feri abandi bakavuga ko yatewe n'uko umushoferi yashatse guhunga umunyonzi wari imbere ye akarenga umuhanda.

    Mu bantu 31 bari muri iyi modoka barimo abanyeshuri 29, umushoferi n'umukobwa uherekeza aba bana, abana babiri bahise bitaba Imana, abandi bose barakomereka ndetse hanakomerekeramo umunyonzi imodoka yagonze.

    Abakomeretse boherejwe kuvurirwa ku bitaro birimo Bushenge, Kibogora na CHUB, 16 bakize ndetse bamaze no gusesezerwa mu bitaro.

    Ubuyobozi bwa St Matthews buvuga ko abasigaye mu bitaro nabo batarembye kuko n'abari muri koma bayivuyemo, bityo ko hari icyizere ko bose bazakira bagataha ari bazima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse mu izina ry'abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo gushyingura abana babiri baguye muri iyi mpanuka yihanganishije imiryango ya ba nyakwigendera avuga ko urupfu rwabo rusize icyuho mu muryango nyarwanda.

    Ati 'Hari n'ushobora kwibaza ngo ubundi kuki twaje hano? Ubundi dufata umuryango nk'ishingiro kamere y'imbaga y'Abanyarwanda. Umuryango iyo habuzemo umwana n'igihugu kiba cyahombye. Haba hacitse icyuho mu muryango, ndetse hacitse n'icyuho mu gihugu.

    'Twagombaga kwifatanya nabo nk'ubuyobozi bw'akarere ndetse twanatumwe n'ubundi buyobozi budukuriye kugira ngo tuze kwifatanya n'iyi miryango kuko akababaro tugasangiye. Ku miryango ibiri yabuze abana, twatanga ubutumwa bwo kubihanganisha, bwo kubakomeza kandi tubizeza ko dukomeza kubana nabo muri ibi bihe bitoroshye kugira ngo nk'ubuyobozi bw'akarere dukomeze kubafata mu mugongo'.

    Uretse ubuyobozi bw'Akarere na REB, umuhango wo gushyingura aba banyeshuri witabiriwe n'abandi bayobozi barimo abihaye Imana, uhagarariye ingabo, uhagarariye polisi, n'uhagarariye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Imibiri y’aba bana ubwo yakurwaga mu buruhukiro bw’ibitaro bya Bushenge

    Abana basezezeye kuri bagenzi babo bazize impanuka

    Umuhango wo gushyingura Iranzi na Abayizera witabiriwe n’abaturage benshi

    Abana babiri baguye mu mpanuka y’imodoka itwara abanyeshuri

    Imiryango y’aba bana yavuze ko batangaga icyizere ku hazaza h'igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-abana-babiri-baguye-mu-mpanuka-y-imodoka-itwara-abanyeshuri