Blog

  • APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR BBC yongeye kwerekana ko ari imwe mu zikomeye mu mukino wa Basketball mu Rwanda, nyuma yo gutsinda Patriots BBC mu mukino wa nyuma wa BetPawa Playoffs Finals Game 6, ibona igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda. APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 73-70 mu mukino waciye ibintu wabereye muri BK Arena.

     

    Uyu mukino watangiye Patriots BBC iyoboye mu gace ka mbere, aho kashoje APR BBC ifite amanota 17 kuri 19 ya Patriots BBC. Gusa APR BBC yahise yihuta igaruka mu gace ka kabiri, itsinda Patriots BBC amanota 19-14, bituma igice cya mbere kirangira APR BBC ifite amanota 36 kuri 33 ya Patriots.

     

    Mu gace ka gatatu, APR BBC yakomeje kwitwara neza itsinda Patriots BBC amanota 25-18, ikomeza kuyobora umukino n'uburyohe bugaragara mu mikinire y'abakinnyi bayo b'inararibonye. Ibi byatumye Patriots BBC igira icyizere gicika intege, gusa mu gace ka nyuma yagerageje kugaruka mu mukino itsinda amanota 19 kuri 12 ya APR BBC, ariko ntibyahagije kugira ngo ihindure umusaruro w'umukino kuko amaseti yombi yari amaze kugwira ikipe ya APR BBC.

     

    Ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cy'uyu mwaka, bityo ihita ibona itike yo guhagararira u Rwanda muri Basketball African League (BAL), shampiyona y'Afurika izahuza amakipe akomeye ku mugabane w'Afurika. Iyi ntsinzi yashimangiye ubushobozi n'imyitwarire ya APR BBC mu gihe cyose cya shampiyona, aho abakinnyi bayo bagaragaje ubudasa mu mikino itandukanye kugeza babaye abahiga abandi.

     

    Ni igikombe gikomeye cyane kuri APR BBC, aho iyi kipe yongereye umubare w'ibikombe ifite muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikomeza kwandika amateka nk'imwe mu makipe akomeye kandi ahora yitwara neza mu mikino ya Basketball mu gihugu.

    Source : https://yegob.rw/apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-yu-rwanda/

  • Amavubi U-20: Abakinnyi 28 bagiye guhatanira CECAFA muri Tanzania – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza Eric Nshimiyimana yamaze gutangaza urutonde rw'abakinnyi 28 bagomba gutangira imyiteguro bitegura irushanwa rya CECAFA U-20, rizabera muri Tanzania mu kwezi gutaha Ku Ukwakira . Muri aba bakinnyi, harimo babiri bakinira Rayon Sports, umunyezamu umwe wa APR FC, ndetse n'abakinnyi batatu bakina hanze y'u Rwanda.

    Mu bakinnyi bari ku rutonde rw'agateganyo, abakinnyi batatu bakina hanze ni: Vicky Joseph Laurent Petry ukinira Landvetter IS yo muri Suwede, Musabyimana Thierry ukinira ESM Gonfreville yo mu Bufaransa, na Kabera Justin Christian ukinira Acheville Christian Academy yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Aba bakinnyi bose ni ba rutahizamu, bigaragara ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu busatirizi cyane nkakimwe mu bice bikunze kuburaho abakinnyi ba banyarwanda babikina neza.

    Abandi bakinnyi bahamagawe barimo umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wa APR FC, Iradukunda Pascal na Sindi Jesus bakinira Rayon Sports, ndetse na Yangiriyeneza Erirohe wo muri Tonny Excellency Football Academy.

    Amavubi  azaba ari mu itsinda A, aho azahura n'amakipe akomeye yo mu karere arimo Kenya, Tanzania yakiriye iri rushanwa, na Sudani. Ikipe y'u Rwanda izatangira imikino yayo ku itariki ya 8 Ukwakira ikina na Sudani, izakurikizaho Kenya ku itariki ya 10 Ukwakira, hanyuma ikine na Tanzania ku itariki ya 13 Ukwakira, isoreze ku mukino wa Djibouti ku itariki ya 15 Ukwakira.

    Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza muri ½ cy'irangiza, naho amakipe azagera ku mukino wa nyuma akazahagararira akarere mu gikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 mu mwaka utaha wa 2025.

    URUTONDE RWA BAKINNYI 

    ABANYEZAMU

    — Habineza Fils Francois

    — Iradukunda Moria

    — Ruhamyankiko Yvan

    ANAKINA B'UGARIRA

    — Hirwa Thierry

    — Kayiranga Fabrice

    — Niyitanga Sharif

    — Gatete Jimmy

    — Iranzi Cedric

    — Nshuti Sam

    — Kanamugire Arsene

    — Masabo Samy

    ABAKINA HAGATI MU KIBIGA

    — Byiringiro Thierry

    — Nibisigayizabikora Elysee

    — Niyongabo Emmanuel

    — Sibomana Sultan Bobo

    — Tabou Tegra Crespo

    — Iradukunda Pascal

    — Muhoza Daniel

    — Yangiriyeneza Erirohe

    — Tinyimana Elissa

    — Uwineza Rene

    BA RUTAHIZAMU

    — Kubwayo Emile Bodue

    — Bayingana Shimwa Yvan David

    — Twizerimana

    — Vicky Joseph Laurent Petry

    — Musabyimana Thierry

    — Kabera Justice Yannick

    — Sindi Jesus Paul

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-u-20-abakinnyi-28-bagiye-guhatanira-cecafa-muri-tanzania/

  • APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC umukino wa Gatandatu ihita yuzuza imikino 4 iyemerera gutwara igikombe.

    Muri uyu mukino wabereye muri BK Arena, amakipe yombi yakinnye iyi mikino mu buryo bwa kamarampaka, hari hateganyijqe gukinwa imikino 7.

    Muri iyo mikino 7 hasabwaga ko ikipe imwe izabana gutsinda indi imikino ine ariyo izahabwa igikombe kiyemerera guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League (BAL) 2025.

    APR BBC yaje gukina uyu mukino isabwa gutsinda uyu mukino byaje kuyuhira kuko uyu mukino wari uwa Gatandatu yawutsinzemo Patriots amanota 73-70.

    Mu gusoza uyu mwaka wa 2024, APR BBC yahembwe miliyoni 15 Frw, Patriots BBC ya kabiri ihabwa miliyoni 7,5 Frw, mu gihe REG BBC yahawe miliyoni 3,5 Frw.

    Isaiah Miller wa APR BBC yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'iyi mikino (MVP), anahabwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.

    Ni mu gihe, abakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona isanzwe (Regular Season), bayobowe na Chadie Bowie wa Kepler BBC wabaye uwahize abandi.

    Pitchou Manga wa REG BBC yabaye uwugariye neza na Ndizeye Dieudonné wabaye uwatsinze amanota atatu menshi, mu gihe Henry Mwinuka utoza Patriots BBC yabaye umutoza mwiza w'umwaka.

    The post APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Patriots BBC ihabwa miliyoni 15 FRW appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-itsinze-patriots-bbc-ihabwa-miliyoni-15-frw/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-itsinze-patriots-bbc-ihabwa-miliyoni-15-frw

  • Kimironko:Hashize umwaka bakusanyije amafaranga yo kubaka imihanda ntibyakorwa – #rwanda #RwOT

    Abo baturage bavuga ko iki gitekerezo cyo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo bakigize bashaka gufatanya n'Umujyi wa Kigali, aho bagombaga kuzana 30% naho Umujyi wa Kigali ukazana 70% by'amafaranga yose.

    Gusa ngo baje gusanga iyo gahunda yo gufatanya n'Umujyi wa Kigali itinda kuko yo inubakwamo kaburimbo zikomeye, bahitamo kwiyubakira imihanda ya kaburimbo yorohereje yabasha kuva muri ayo mafaranga ariko bikihuta.

    Nyuma ngo bakusanyije amafaranga bayashyira kuri konti iri mu Murenge SACCO wa Kimironko ndetse banashaka rwiyemezamirimo uzayubaka atangira gukora.

    Muri uwo Mudugudu w'Inshuti hagombaga kubakwa imihanda ine ijya mu ma 'quartiers', nyamara ngo hubatswe umwe gusa, ibiri ikorwa igice undi umwe ntiwagira icyo ukorwaho none ubu umwaka urirenze.

    Abo baturage babwiye TV1 ko batazi aho ikibazo kiri kugeza ubu kandi baratanze amafaranga yabo bashaka gutura heza ariko ivumbi rikaba ritaboroheye.

    Umwe yagize ati 'Harimo ivumbi ryishi kuko mbere mu muhanda hari harimo ibinogo imodoka zitahagenda zihuta ariko kuko bari bamaze kuhatsindagira, ubu zicamo zihuta bikazamura ivumbi ryinshi'.

    Bafuza ko ayo mafaranga yashyizwe kuri konti yakoreshwa uko ari aho kugira ngo akomeze kubikwa cyangwa bakabwirwa niba hari ikindi kibazo cyavutsemo.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yavuze ko ikibazo nyamakuru cyabiteye ari uko hari abaturage bamwe batatanze umusanzu basabwaga.

    Yagize ati 'Mu gukora umuhanda ntiwavuga ngo urahera ahari abantu batanze amafaranga. Ikibazo bafite uyu munsi ni uko harimo abatarayatanga. Iyo bibaye ngombwa nk'ubuyobozi iyo ari igikorwa nk'icyo gifite inyungu rusange, turamanuka tukaza kureba niba nta manyanga arimo cyangwa ibindi'.

    Aba baturage bo mu Mudugudu w'Inshuti bari bumvikanye ko buri wese atanga umusanzu hakurikijwe ubuso atuyeho. Gusa hari andi makuru avuga ko uwo muhanda wa mbere wubatswe ukarangira hari abadatanze uwo musanzu ari byo bishobora kuba byaratumye rwiyemezamirimo ahagarika ibikorwa kubera ibibazo byo kwishyurwa.

    Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo gufatanya n'abaturage kwiyubakira imihanda ya kaburimbo aho batuye, icyakora yabaye ihagaritswe ngo habanze hakemurwe ibibazo byajemo byatumaga itinda kandi abaturage baramaze gutanga umusanzu wabo.

    Agace ka Kimironko kabarizwa mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kimironko-hashize-umwaka-bakusanyije-amafaranga-yo-kubaka-imihanda-ntibyakorwa

  • Arsenal y’abakinnyi 10 yihambiye kuri Manches… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Kumi n’Imwe n’igice kuri Etihad Stadium.

    Umukino watangiye ikipe ya Manchester City iri hejuru ndetse ku munota wa 7 yashoboraga kuba yabonye igitego ku mupira mwiza Bernado Silva yari ahaye Ilkay Gundogan gusa kuwutereka mu izamu biramunanira.

    Bidatinze ku munota wa 9 iyi kipe yafunguye amazamu ku mupira mwiza Savinho yari azamukanye awucisha mu maguru ya ba myugariro ba Arsenal usanga Erling Haaland nawe awutereka mu nshundura.

    Manchester City yaje gukora impinduka mu kibuga hakiri kare aho Rodri wagize  ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Mateo Kovacic.

    Ku munota wa 22 Arsenal yabonye uburyo bwa mbere imbere y’izamu muri uyu mukino ndetse ihita inabubyaza umusaruro itsindamo igitego cyo kwishyura aho uwitwa Gabriel Martinelli yazamukanye umupira yiruka ahita awuhereza Ricardo Calafiori nawe arekura ishoti riragenda rijya mu nguni ya ruguru rinyeganyeza inshundura.

    Nyuma y’uko Manchester City yishyuwe yihariye umupira cyane arinako isatira ishaka uko yabona igitego cya 2 ariko ba myugariro ba Arsenal bakomeza kuba maso.

    Ku munota wa 46 Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Gabriel Maghalhaes akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yaritewe na Bukayo Saka.

    Mbere yo kujya kuruhuka ikipe y’abarashi yahawe ikarita y’umutuku aho Leandro Trossard yari akoreye ikosa Bernado Silva, umusifuzi ahita amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo bibyara umutuku.

    Igice cya kabiri cyatangiye Mike Arteta akora impinduka mu kibuga akuramo Bukayo Saka ashyiramo Ben White.

    Manchester City yakomeje yagiye ishimuta umupira bigera aho igira 91% mu bijyanye no guhererekanya ndetse ikaba arinako igerageza uburyo nk’aho Kayle Walker yahaye umupira mwiza Erling Haaland ashyiraho umutwe gusa David Raya aratabara.

    Manchester City yagiye yakoze impinduka mu kibuga Jeremy Doku,Kayle Walker na Savinho bavamo basimburwa na Phil Foden,John Stones na Jack Grealish ndetse arinako ikomeza gusatira gusa ba myugariro n’umunyezamu wa Arsenal bihagararaho.

    Abasore ba Arsenal bagiye barugarira karahava gusa umukino ubura amasegonda 55 ngo urangire Manchester City ibona igitego cya 2 gitsinzwe na John Stones.

    Manchester City yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 13 naho Arsenal ijya ku wa 4 n’amanota 11.

    Arsenal yanganyije na Manchester City ibitego 2-2

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147090/arsenal-yabakinnyi-10-yihambiye-kuri-manchester-city-akagozi-gacika-ku-isegonda-rya-nyuma-147090.html

  • Basketball: APR BBC yegukanye igikombe cya Sh… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa Gatandatu wa BetPawa Playoffs, ni umukino wari wakaniwe ku mpande zombi, haba APR BBC na Patriots BBC. Ni umukino watangiye APR BBC ifite intsinzi eshatu, naho Patriots BBC ifite intsinzi ebyiri. 

    Umukino wa mbere watsinzwe na Patriots BBC, uwa kabiri n’uwa gatatu itsindwa na APR BBC, uwa kane urongera utsindwa na Patriots BBC, naho uwa Gatanu utsindwa na APR BBC, ibyahise biyiha amahirwe yo kwegukana igikombe, kuko yamanutse mu kibuga mu mukino wa Gatandatu, bizwi ko gutsinda kwayo ihita yegukana igikombe bidasubirwaho. 

    Abakinnyi bafashije APR BBC muri uyu mukino ni Isaiah Muller, Shema Bruno, Chris Ruta, William Robenys, Nshobozwabyosenumukiza, Bush Wamukota, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Dan Manzi, Diarra Aliou Fadila na Shema Osborn.

    Abakinnyi bafashije Patriots BBC ni Nyamwasa Bruno, Furaha Cadeaux de Dieu, Prince Ibeh, Sagamba Sedar, Branch Stephanus, Ishimwe Emmanuel, Kamndoh Frank, Kenny Gasana, NIYONSABA Bienvenie, Kamilindi Oliver, Hagumintwari Steven na Ndizeye Ndayisaba Dieudonne.

    Ni umukino APR BBC yatangiranye imbaraga zidasanzwe, cyane ko yari izi neza ko gutsinda uyu mukino biza kuyihesha igikombe cya Shampiyona. Na Patriots BBC, yari izi neza ko niza gutsinda uyu mukino, yongera kugira amahirwe 50% yo kwegukana igikombe, cyane ko amakipe yombi byari kuzasaba gukina umukino wa karindwi. 

    Umukino watangiye mpande zombi haba APR BBC na Patriots BBC zigerageza gukina neza, nuko agace ka mbere karangira Patriots BBC iri imbere n’amanota 19 kuri 17 ya APR BBC. 

    Mu gace ka kabiri, APR BBC yagarukanye gahunda yo gushota amanota atatu no kubuza abakinnyi ba Patriots BBC kuyisatira. Ibyo byatumye mu gace ka kabiri Patriots BBC inanirwa gutsinda amanota menshi, nuko karangira APR BBC itsinze amanota 19 kuri 14 ya Patriots BBC, nuko igice cya mbere kirangira APR BBC iri imbere n’amanota 36 kuri 33 ya Patriots  BBC. 

    Mu gace ka gatatu, APR BBC yongeye kugaragaza inyota y’igikombe, nuko ibuza Patriots BBC kuyisatira. Ako gace nako, karangiye APR BBC igatsinze n’amanota 25 kuri 18 ya Patriots BBC, nuko APR BBC ikomeza kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 51 ya Patriots BBC. 

    Agace ka kane, Patriots BBC yagarukanye imbaraga zidasanzwe ishaka gukuramo amanota yatsinzwe na APR BBC, nuko agace ka Kane igatsinda n’amanota 19 kuri 12 ya APR BBC. 

    Gutsinda agace ka Kane, ntacyo byamariye Patriots BBC, kuko umukino warangiye APR BBC itsinze amanota 73 kuri 70 ya Patriots BBC. 

    Gutsinda uyu mukino wa Gatandatu, byahise bishimangira ko APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball 2024, itsinze Patriots BBC, APR BBC kandi ibona amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL. 

    Iki gikombe cya Shampiyona mu ya Basketball APR BBC yegukanye, kibaye icya 15, iguma kuba ikipe ifite iki gikombe inshuro nyinshi. 

    Ikipe iyikurikiye ni Espoir BBC ifite ibikombe bitanu, Patriots BBC ifite ibikombe bine, REG BBC igitego ibikombe bitatu, Kigali Basketball Club igifite inshuro ebyiri, naho Marines ikakigira inshuro imwe. 

    APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball, ihigitse Patriots BBC 

    Abakinnyi bafashije Patriots BBC 

    Abakinnyi bafashije APR BBC 

    Igikombe cyari cyazanywe ku mukino 

    APR BBC yabujije Patriots BBC kwisanzura nuko iyitsinda umukino wa kane 

    Umutoza wa Patriots BBC Henry Mwinuka, yatwawe igikombe na APR BBC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147091/basketball-apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ibona-itike-ya-bal-147091.html

  • Ibyishimo bisesuye bya APR BBC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona igitwaye Patriots BBC #rwanda #RwOT

    APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Patriots BBC imikino 4-2.

    Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka, akaba yagombaga gutanguranwa imikino 4 muri 7.

    Wari umukino wa 6 mu ya nyuma ya Kamarampaka aho Patriots BBC nta kosa yagombaga gukora kuko yashakaga kuwutsinda ubundi bakazakiranurwa n’uwa 7.

    APR FC yari yaratsinze 3 muri 5 yasabwaga kuwutsinda igahita yegukana igikombe cya shampiyona. Yaje kuwutsinda ku manota 73-70.

    Amanota 10 ya Branch Stephaun, 7 ya Kamndoh Frank na 6 Furaha Cadeau bagoye APR BBC mu duce tubiri twa mbere ntacyo yafashije Patriots kuko muri utu duce Axel Mpoyo yatsinzwemo 8, Ntore Habimana 6, Diarra Aliou bari hejuru y’abandi bafashije ikipe y’ingabo z’igihugu kujya kuruhuka iri imbere n’amanota 36-33.

    Agace ka gatatu APR FC ibifashijwemo n’abarimo Miller, Shema Hesbone na Ntore Habimana bagatsinze amanota 25-18.

    Agace ka nyuma Patriots yaje ishaka kugatsinda ngo inakuremo ikinyuranyo cyose, abarimo Branch na Gaston bakoze ibishoboka byose bagatsinda amanota 19-12 ariko APR BBC yegukana umukino ku manota 73-72.

    Wari umukino utoroshye

    Abafana bari baje ku bwinshi

    Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-bisesuye-bya-apr-bbc-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona-igitwaye-patriots-bbc

  • Gakenke: Hafunguwe inzu yo kwigishirizamo urubyiruko gukora no gusana imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Iki kigo bise Busengo Living Lab, iherereye mu Murenge wa Busengo, iri mu mushinga GREATER watewe inkunga n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, EU, ugamije gufasha u Rwanda mu guhangana n'ingaruka zo kwangiza ikirere, hibandwa ku gutunganya ingufu zisubiramo, Energy Renewable.

    Muri uyu mushinga, biteganyijwe ko umwaka wa 2026 uzarangira, urubyiruko rugera ku 1000 ruhawe ubumenyi bwo gukora imirasire y'izuba no gukora bimwe mu bikoresho byayo biba byarangiritse.

    Bazafashwa kandi na leta gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba muri icyo gice cy'icyaro bigoranye ko andi mashanyarazi agerayo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, yavuze ko iryo koranabuhanga urubyiruko ruzaryungukiramo byinshi birimo gukoresha ingufu zisubiramo kuko baziga gukora no gukoresha imirasire y'izuba kandi ko bizabafasha gukura ako gace mu bwingunge.

    Ati “Bizadufasha gukura aha hantu mu bwigunge kuko murabona ko ari mu cyaro, bagiye kwegerezwa amashanyarazi y'imirasire y'izuba ndetse abazaba barabyize bazajya bafasha abaturage mu gukora izagiye zangirika ndetse bakore n'imirasire y'izuba mishya.”

    Bamwe mu babyeyi bo muri uwo Murenge wa Busengo, bavuga ko kuba abana babo bagiye kwigishwa gukora imirasire y'izuba babifitemo inyungu cyane kuko bizatuma urwo rubyiruko rubona imirimo.

    Habumuremyi Jean Baptiste, ni Umuyobozi wa Busengo TSS, yagize ati “Abaturage bakeneye umuriro utishyurwa buri munsi kandi iyo bakoresheje imirasire y'izuba bakoresha umuriro neza kandi badahenzwe kuko izuba rirahari.”

    “Urubyiruko rwacu rwo ruzahungukira ubumenyi, bahungukire amafaranga kuko nibo bazajya babafasha kuzibashyirira ku nzu byongeye kandi bakorere n'amafaranga igihe bari kuyikora yahuye n'ikibazo, aya ni amahirwe rero tudashobora kwitesha dushishikariza n'urundi rubyiruko kuyabyaza umusaruro, bihugure bamenye gukora amashanyarazi y'ingufu zisubira kuko birengera ibidukikije.”

    Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr Jean Bosco Baribeshya, yavuze nka Kaminuza baba bagomba gukora ubushakashatsi kandi bukagira impinduka ku baturage.

    Ati “Turifuza kuzana impinduka nziza mu miturire y'abaturage twongera ingo zitunze amashanyarazi muri aka gace k'icyaro, twigishe urubyiruko kuyakora no kuyakoresha bayabyaze umusaruro kuko ahatari amashanyarazi iterambere riba rigoye.”

    “Tuzigisha urubyiruko uko biriya byuma bituma izuba ribyara umuriro w'amashanyarazi bikora, babikore ndetse bamenye no kubisana igihe byangiritse kandi birakenewe kuko hari n'abari basanganywe imirasire yangiritse nayo bazayisana.”

    Kugeza muri Kamena 2024, ingo zifite umuriro w'amashanyarazi zari 78.9% nkuko imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kibigaragaza.

    Iki kigo cyitezweho gufasha urubyiruko rwo mu murenge wa Busengo, kubona akazi

    Urubyiruko rwinshi rwitabiriye itangizwa ry’iki kigo, ryitezweho gutanga akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-hafunguwe-inzu-yo-kwigishirizamo-urubyiruko-gukora-no-gusana-imirasire

  • U Rwanda rwungutse abasirikare bato bashya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, uyoborwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

    Itangazo rya RDF rigaragaza ko muri uyu muhango, abasoje imyitozo n'amahugurwa bagaragaje ubumenyi mu byo bigishijwe birimo tekiniki zitandukanye za gisirikare, uko bita ku ntwaro ndetse n'umurava mu nshingano.

    Gen Mubarakh Muganga yashimiye abasoje imyitozo ku bw'ukwihangana bagaragaje ndetse n'umuhate mu gihe cyose bamaze batozwa.

    Yabahaye ikaze mu muryango mugari wa RDF, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw'u Rwanda n'abaturage barwo.

    Yabasabye kurangwa n'indangagaciro zisanzwe ziranga ingabo z'u Rwanda, RDF, by'umwihariko ikinyabupfura no gukorera hamwe nk'ikipe.

    Pte Bizumuremyi Elissa ni we wahembwe nk'uwahize abandi mu masomo, akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce, waje ku mwanya wa kabiri.

    Gen Mubarakh Muganga yasabye abasirikare bashya kurangwa n’ikinyabupfura

    Aba basore n’inkumi bagaragaje ubuhanga mu bijyanye n’imitegurire y’urugamba

    Gen Mubarakh Muganga ashimira umwe mu bitwaye neza mu masomo bahawe

    Abinjije muri RDF bagaragaje bimwe mu byo bize mu mezi atandatu ashize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwungutse-abasirikare-bato-bashya

  • Hari kubakwa ikiraro cy'arenga miliyari 1,6 Frw gihuza Ruhango na Nyamagabe – #rwanda #RwOT

    Ni ikiraro kiri kubakwa ahitwa i Mwogo ku muhanda Buhanda-Kaduha, ahari hari ikindi kiraro ariko kinubirwaga n'abakoresha uwo muhanda ndetse kikabatera imbogamizi cyane mu gihe cy'imvura kuko cyarengerwaga n'amazi kigahagarika ingendo.

    Ibyo ngo byiyongeraho no kwangiza imyaka ihinze mu kibaya cyegereye icyo kiraro nk'uko bamwe mu baganiriye na RBA babivuga.

    Umwe yagize ati 'Icyo kiraro cyaruzuraga kikamena amazi mu mirima ihinzemo umuceri, ibigori soya n'ibindi amazi akabitwara inzara ikica abantu. Twizeye ko nicyuzura tutazongera gusonza kuko amazi azaba yahawe inzira'.

    Undi yagize ati 'Iyo imodoka zavaga i Kigali zizanye ibyo kurya i Musange zigasanga cyarengewe zaburaga uko zibigezayo. Turifuza ko badufasha ubwo buhahirane ntibujye buhagarara'.

    Aba baturage bavuga ko imirimo yo kucyubaka yakwihutishwa kuko kuri ubu icyo cyari gishaje ubu cyamaze gukurwaho kubera imirimo yo kubaka icyo kindi.

    Ibyo rero ngo bibateye impungenge ko mu gihe imvura yakongera kugwa amazi bayobeje ngo babashe kucyubaka yahita yongera gukwira mu mirima yabo bikongera bikabateza inzara ndetse n'umuhanda w'agategenyo wubatswe bayobeje amazi y'umugezi icyo kiraro gicaho ukaba ushobora gusenyuka.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko binyuze mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi mu Rwanda, (RTDA) imirimo yo kubaka icyo kiraro izajyana no kubaka neza umuhanda kiriho.

    Yagize ati 'Tugenda tureba aho abaturage bakeneye cyane kurusha ahandi. Ku bufatanye na RTDA uriya muhanda na wo tugiye kuwuvugurura kugira ngo ugendwe neza kurushaho ariko twibanda cyane kuri icyo kiraro'.

    Guverineri Kayitesi kandi yijeje abaturage ko imirimo yo kubaka icyo kiraro igiye kwihutishwa.

    Imirimo yo kubaka Ikiraro cya Mwogo yatangiye muri Mutarama uyu mwaka, kikaba kizuzura muri Gicurasi mwaka utaha wa 2025.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-kubakwa-ikiraro-cy-arenga-miliyari-1-6-frw-gihuza-ruhango-na-nyamagabe