Blog

  • Uko Davis D yari agiye kuva mu muziki agatab… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Icyishaka Davis wamenye nka Davis D yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bemeza ko nubwo hari ahantu heza bageze, ariko mu myaka mike ishize bagerageje kuva mu muziki, bitewe n’ibyo bitegaga ku bantu batigeze babona cyangwa se indirimbo yabahombeye mu buryo bukomeye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yasobanuye ko mu myaka 10 ishize ari mu muziki nta cyuho cyagaragaye mu bikorwa bye nk’uko byigaragaza ku mbuga yagiye ashyiraho ibihangano bye, ariko kandi yigeze gutekereza kureka umuziki.

    Hari mu 2019. Ati “Ntabwo nigeze ngira ibyo bihe ngo numve nabireka n’igice numva wenda nari nacitse intege n’igihe navugaga nti indirimbo bita ‘Dede’ nidafata ndareba ibindi bintu mba nkora.”

    Uyu muhanzi yasobanuye ko yakoze iriya ndirimbo yumva izagukundwa mu buryo bukomeye, ariko kandi yari yisigarije amahitamo y’uko idakunzwe, azava mu muziki akajya mu byo yize mu mashuri.

    Davis D yasobanuye ko ku bw’amahirwe indirimbo ye yakunzwe, kandi ayigereranya n’umugisha waje mu buzima bwe kuko ‘ni nayo ishingiyeho ibintu byose mu muziki wanjye’.

    Yavuze ko yagize ubwoba, ndetse atekereza kuva mu muziki ahanini bitewe n’uko yari amaze igihe ashyira hanze indirimbo ‘nyinshi nziza’ sosiyete ntizakire ku kigero yari aziteho.

    Akomeza ati “Hari indirimbo nyinshi nari maze gutanga ntizakundwa ariko nkibaza impamvu zitagera ku kiregero cya nyacyo. Kuko iyo ugiye kureba ‘Dede’ ni indirimbo yakunzwe cyane mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, ntabwo ari indirimbo yakunzwe i Kigali cyangwa mu Rwanda gusa, n’izindi zabaga zakunzwe ariko kubera ibintu numvaga nshaka ntari narageraho aho  nshaka muri make.”  

    Uyu muhanzi yasobanuye ko ajya gushyira hanze iriya ndirimbo yari mu bihe bitoroshye, ku buryo yandika ‘Dede’ yashakaga ko imukura mu buzima bw’umuhanzi utaragera ku rwego rwiza, ahubwo akaba umuhanzi w’icyitegererezo, byanamusunikiye gukomeza gukora umuziki kugeza n’ubu.

    Davis D atangaje ibi mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo yise “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

     Davis D yasobanuye ko indirimbo 'Dede' yabaye idarapo ry'umuziki we, kandi ituma atawuvamo
    Davis D yavuze ko mbere yo gusohora indirimbo 'Dede' yatekerezaga kuva mu muziki
    Davis D avuga ko yari yiteguye kujya mu byo yize nyuma y'uko avuye mu muziki
    Davis D yatangaje ko tariki 30 Ugushyingo 2024 azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki  
    Davis D avuga ko mu kwizihiza imyaka 10 ishize, azahurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DAVIS AGARUKA KU RUGENDO RW’IMYAKA 10 MU MUZIKI

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DEDE' YA DAVIS D

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147108/uko-davis-d-yari-agiye-kuva-mu-muziki-agatabarwa-na-dede-video-147108.html

  • Mbonyi, Chryso, Gaby na Aime mu baramyi b’iby… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Iki giterane, kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva saa Munani z’amanywa kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva saa tanu za mu gitondo.

    Ni muri urwo rwego rero abaramyi bafite amazina aremereye mu Rwanda biyemeje guhuza imbaraga bagashyira hanze indirimbo ikubiyemo amashimwe y’ibyo Imana yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Muri abo baramyi, harimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Tonzi, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi, Rene Patrick, Pastor Ben Serugo, James na Daniella, Ngenzi y’Intore n’abandi.

    Mu minota itandatu n’amasegonda cumi n’atatu, bagarutse kuri amwe mu mashimwe u Rwanda rufite ku Mana yo yarusubije ubuzima ikaba ikomeje no kuruganisha aheza kurushaho.

    Mu nyikirizo baragira bati: “Haleluya, ishimwe n’icyubahiro ni ibyawe Uhoraho watumurikiye ahatabona ukaturamira tugwa. Haleluya, impundu nizumvikane mu rwatubyaye imbyino ndetse n’imivugo bivuge ibigwi byawe.”

    Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Iki giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana “ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n'imyemerere kimwe n'abaturage b'ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n'iterambere ry'ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

    Abayobozi b'amatorero ya Gikristo ndetse n'abahanzi b'abaramyi b'ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

    PEACE PLAN RWANDA yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy’uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y'amahoro n'iterambere ridasanzwe mu Rwanda”.

    Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda, yakomeje ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana.”

    Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw'igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi “turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye”.

    Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.


    Israel Mbonyi ari mu baramyi bakomye bahuriye mu ndirimbo yo gushimira Imana yarinze u Rwanda mu myaka 30 ishize

    Aime Uwimana ukunzwe mu ndirimbo “Muririmbire Uwiteka” ni umwe mu baririmbye mu ndirimbo “Turaje”

    Tonzi uherutse gushyira hanze indirimbo nshya ashima Imana, nawe yifatanyije na bagenzi be muri “Turaje”

    Chryso Ndasingwa uri mu baramyi bakunzwe muri iki gihe nawe yafatanije n’abandi gushima Imana

    Ku Cyumweru muri Stade Amahoro hazabera igitaramo gikomeye cya Rwanda Shima Imana

    Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo ‘Rwanda Shima Imana’ yahuje abaramyi Nyarwanda batandukanye


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147112/mbonyi-chryso-gaby-na-aime-mu-baramyi-bibyamamare-bahuriye-mu-ndirimbo-turaje-yineza-imana-147112.html

  • Nzagukumbura – Umukunzi wa Nikuze wo muri City Maid nyuma y’uko ababyeyi banze iby’urukundo rwa bo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Triqa Blu wo muri Nigeria yatangaje ko yatandukanye na Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime 'City Maid’ ni nyuma y’uko ababyeyi ba bo bimye umugisha urukundo rwa bo.

    Ni mu butumwa Triqa Blu yanyujije kuri Instagram Stories (ahajya ubutumwa bumara amasaha 24). Aho yemeje ko imiryango ya bo ari yo ibatandukanyije.

    Ati 'Nk’umugabo nsanze ko ari byiza kubamenyesha ko urukundo rwanjye na Laura rwageze ku ndunduro. Imiryango yacu ntabwo yemeye umubano wacu ndetse twanzuye gutandukana buri wese aca inzira ye, tugashaka abandi bakunzi.”

    Yakomeje avuga ko we na Laura bazakomeza kuba inshuti za hafi. Yunzemo ati “umutima wanjye usabye imbabazi buri wese wadushyigikiye turi kumwe akaba yababajwe n’aya makuru.”

    Yakurikijeho ubundi butumwa agira ati ati 'Nzagukumbura.'

    Iby’urukundo rwa Nikuze n’uyu musore byatangiye kuvugwa muri Kamena uyu mwaka aho bombi, bakundaga kugaragara basohokanye mu tubari dutandukanye i Kigali. Byashimangiwe na Nikuze mu mpera za Kanama uyu mwaka.

    Ubutumwa bwa Triqa buvuga ko bamaze gutandukana

    Triqa yatandukanye na Nikuze

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nzagukumbura-umukunzi-wa-nikuze-wo-muri-city-maid-nyuma-y-uko-ababyeyi-banze-iby-urukundo-rwa-bo

  • Rurageretse hagati ya Amerika na Perezida Suluhu – #rwanda #RwOT

    Amagambo ya Ambasaderi Michael Battle aje nyuma y'iminsi mike, Perezida Samia Suluhu yumvikanye anenga mu ruhame ibihugu by'amahanga bishaka kwivanga muri politike ya Tanzania.

    Ni ikibazo cyazamutse ubwo ambasade z'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi, zasohoraga amatangazo zamagana impfu z'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania, ndetse zisaba ko hakorwa iperereza.

    Perezida Suluhu yavuze ko ibyo ibi bihugu biri gukora bisa no gutegeka Tanzania uko ikora iperereza.

    Nubwo atigeze yerura ngo agire igihugu avuga mu izina, Perezida Suluhu yashimangiye ko bimwe mu bihugu bimunenga bimaze igihe byibasiwe n'urugomo rurimo n'urukorerwa abakandida Perezida.

    Yavuze ko bimwe muri ibi bihugu nabyo bitari miseke igoroye kuko usanga igihe hegereje amatora nabyo byibasirwa n'ibi bibazo biri kunenga Tanzania.

    Benshi mu bumvise iyi mbwirwaruhame ya Perezida Suluhu bashimangiye ko yavugaga Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko na Ambasaderi w'iki gihugu yahise agira icyo avuga ku byatangajwe n'uyu Mukuru w'Igihugu.

    Ambasaderi Michael Battle yavuze ko bishoboka ko igihugu cye nacyo gishobora kugira inenge muri bya demokarasi, gusa ashimangira ko batazahwema guteza imbere amahame yayo.

    Ati 'Mu gihe cyose tukiri abafatanyabikorwa ba Tanzania, tuzakomeza kuvuga tutarya iminwa kuri aya mahame (ya demokarasi) ntabwo tuzifata cyangwa ngo dusubire inyuma. Ni ibintu by'ingenzi mu kubaka ikiremwamuntu no kucyubaha.'

    Imvugo zishinja Tanzania guhonyora uburenganzira bwa muntu zongeye kumvikana cyane muri uku kwezi kwa Nzeri nyuma y'urupfu rwa Ali Mohamed Kibao wari mu buyobozi bw'ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n'ubutegetsi bw'iki gihugu.

    Amakuru dukesha The Citizen avuga ko uyu mugabo yari yashimuswe ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 n'abantu bamukuye mu modoka yaganaga mu Mujyi wa Tanga. Bivugwa ko aba bantu bamufashe bari bafite imbunda ndetse bipfutse mu maso.

    Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko umurambo wa Kibao waje kuboneka bugaragara ko yari yakubiswe cyane ndetse banamumennye acide mu maso.

    Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahise asaba ko hakorwa iperereza kuri uru rupfu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rurageretse-hagati-ya-amerika-na-perezida-suluhu

  • KTN Rwanda yashyize ku isoko inzu nshya zo guturamo i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ni inzu zubatse mu buryo bw'umudugudu ibizwi nka 'Estate', icyiciro cya mbere kigizwe n'inzu 48 cyamaze kuzura, mu 1064 ziteganyijwe kuzubakwa mu gihe kingana n'amezi 36.

    Zubatswe mu buryo bugezweho buzwi nka Apartment, aho buri imwe igizwe n'ibyumba bitatu. Inzu imwe igura miliyoni 75 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe uyu mushinga muri KTN Rwanda, Uwitonze Jean Pierre, yasobanuye umwihariko w'izi nzu.

    Yagize ati 'Mu Kagarama biragoye kubona ikibanza, bityo ni amahirwe kuhabona inzu y'ibyumba bitatu yegereye ibikorwa remezo nk'amashuri y'incuke na Kaminuza ateganyijwe kuzubakwa i ruhande rwayo.'

    Yakomeje avuga ko abatabasha kwishyurira icyarimwe, boroherejwe uburyo bwo kwishyura, aho bahuzwa na Banki ya Kigali, ikabibafashamo.

    Ati 'Icyiza ni uko mu gihe udafite amafaranga ahagije tugufasha gukorana na Banki ya Kigali (BK), ikaguha inguzanyo, ya nzu ikaba ingwate.'

    KTN Rwanda kandi ikomeje no gufasha abaturarwanda kubona ibibanza byiza byo guturamo mu bice bitandukanye by'igihugu.

    KTN Rwanda ni sosiyete ifite inararibonye mu guhuza abaguzi n'abagurisha imitungo yabo. Umwihariko wayo ni uko ifasha abakiliya bayo gukurikirana ubutaka baguze ndetse no kubashakira ibyangombwa byose ku buryo n'abari mu mahanga bitabasaba kuza mu Rwanda.

    Ukeneye gukorana na KTN Rwanda ushobora kunyura kuri www.ktnrwanda.com cyangwa kuri telefoni igendamwa ifite nimero +250783001414 cyangwa 0789 000 422.

    Izi nzu ziherereye mu Kagarama mu Karere ka Kicukiro

    Ni inzu zubatswe mu buryo buzwi nka Apartment

    Icyiciro cya mbere cy’inzu 48 cyamaze kugera ku isoko

    Uri muri izi nzu aba anitegeye Stade Amahoro

    Uri muri izi nzu aba yitegeye ibice bya Remera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ktn-rwanda-yashyize-ku-isoko-inzu-nshya-zo-guturamo-i-kigali

  • APR FC irubaha icyifuzo cy’umutoza Darko wisabiye kwirukanwa? #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Umunya-Serbia, Darko Nović yari yasezeranyije ubuyobozi bwa APR FC ko azageza iyi kipe mu matsinda, bitaba bashaka bakaba bamusezerera.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yasezerewe na Pyramids FC itageze mu matsinda, ni nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    Nyuma y’umukino ubanza wabereye i Kigali kuri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri 2024 amakipe yombi akanganya 1-1, bivugwa ko umutoza Darko yakoranye inama n’ubuyobozi bwa APR FC.

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwamubwiye ko butishimiye uburyo bishyuwemo iki gitego mu minota ya nyuma cyane ko byagaragaye ko nk’umutoza hari amakosa yakoze.

    Uyu mutoza yababwiye ko amakosa yabayeho yatumye babishyura yayabonye agiye kuyibandaho mu mukino kwishyura bitazasubira.

    Darko Nović akaba yarizezeje ubuyobozi bwe ko agomba gusezerera Pyramids FC ndetse natayikuramo nibashaka bazamusezerera kuko yifitiye icyizere.

    Uyu mugabo rero akaba yaratengushye abayobozi be kuko yaje gutsindwa umukino wo kwishyura wabereye mu Misiri tariki ya 21 Nzeri ibitego 3-1, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

    Ubu haribazwa niba ubuyobozi bwa APR FC bushobora gukora ibyo umutoza yabasabye cyangwa niba bakomezanya. Gusa nubwo yabibasezeranyije biragoye ko bahita bamusezerera.

    Fiston Kalala Mayele yabaye akasamutwe….

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mbere y’umunsi umwe ngo bakine umukino wo kwishyura, umutoza Darko Nović yicaranye n’abakinnyi be amasaha 4 yose arimo abereka uburyo bagomba kuzibira Fiston Kalala Mayele bakamubuza gutsinda by’umwihariko n’umutwe kuko ari yo atsindisha cyane.

    Yeretse ubwugarizi bwe uko uyu mukinnyi asimbuka by’umwihariko bari bahaye inshingano Nshimiyimana Yunusu amubwira ko atamusumba agomba kumwitaho, gusa byaje kurangira abatsinze igitego cy’umutwe nubwo bari bamwize.

    Darko Nović yari yasezeranyije gusezerera Pyramids FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-irubaha-icyifuzo-cy-umutoza-darko-wisabiye-kwirukanwa

  • Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw'Amahoro #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu, Mukuralinda yatangaje ko muri ibi biganiro byabaye tariki ya 14 Nzeri, abahagarariye RDC bisubiye, banga gahunda yo gusenya FDLR ikubiye muri raporo y'inzobere, nyamara iki gihugu cyari cyagaragaje ko gishaka kuyisenya.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko uko ibiganiro bya Luanda biba, ari ko udafite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y'impande zombi agaragara.

    Tariki ya 31 Nyakanga, abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bemeranyije ko imirwano hagati y'impande zishyamiranye muri RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024, umutwe witwaje intwaro wa FDLR na wo ugasenywa.

    Umwanzuro wo gusenya FDLR washingiye ku gitekerezo cyatanzwe n'Intumwa za RDC mu biganiro bya Luanda byabaye tariki ya 21 Werurwe 2024.

    Byagaragaraga ko hatagize igihinduka, aya makimbirane ashobora kurangira kuko uyu mutwe ni wo ufatwa nka nyirabayazana w'ibibazo by'umutekano muke.

    Ni kenshi Guverinoma ya RDC yumvikanye ivuga ko ishaka gukemura iki kibazo, ariko ibyabereye mu biganiro bya Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024 byerekanye ibihabanye n'ibyo.

    Ubwo ibi biganiro ku rwego rw'abaminisitiri byajyaga gusubukurwa, inzobere mu iperereza n'Igisirikare z'u Rwanda, RDC na Angola zaherukaga guhurira i Rubavu mu nama yabaye tariki ya 29 n'iya 30 Kanama 2024, zemeza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR.

    Yagize ati 'Ubwo bageze mu nama, abagomba gutanga raporo barayitanze. Niba Minisitiri wacu avuze ngo 'Twasinye saa saba', ugomba kumva ko byagoranye. Mu byagoranye rero hagomba kuba harabayeho impinduka kuko ya migambi yo kuvuga ngo barahagarika FDLR ntayo twumvise.'

    Ubutumwa bwa 'saa saba' Mukuralinda yakomojeho ni ubwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, watangaje ko inyandikomvugo y'ibi biganiro yashyizweho umukono saa saba z'ijoro kubera ko byabanje kugorana.

    Mukuralinda yakomeje ati 'Usesenguye ukareba uti byagenze gute?, ni umuhuza ugomba kubivuga, niba ariko ntacyo yavuze, na ba bandi batubwiraga bati 'Tuzabaha ingamba zo guhagarika FDLR', bakaba ntazo baduhaye, ni uko hari icyahindutse.'

    Tshisekedi wo kwakira muri RDC Abanyarwanda batandatu bigeze gukurikiranwaho ibyaha bya jenoside. Aba bacumbikiwe by'agateganyo muri Niger, bamwe muri bo barangije igifungo, abandi bagirwa abere.

    Muri aba Banyarwanda harimo Capt Innocent Sagahutu wagerageje kabiri kujya muri RDC binyuranyije n'amategeko kugira ngo yinjire mu mutwe wa FDLR n'abandi nka muramu wa Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, Zigiranyirazo Protais.

    Mukuralinda yagaragaje ko kuba Perezida Tshisekedi yarahindukiye, agashaka kwifatanya n'aba Banyarwanda bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda kandi ibiganiro bya Luanda bikomeje, byerekana ko afite indimi ebyiri.

    Ati 'Niba uhindukiye, ukajya gufatanya n'abantu na bo ubwabo bavuga bati 'Twahirika ubutegetsi bw'u Rwanda', ni nde se ufite indimi ebyiri? Niba harabayeho indimi ebyiri, hakabaho kwivuguruza, ni nde se watinyuka kubabuza ngo 'Ibyo twari tugiye gukora byose nibihagarare'. Ni Umukuru w'Igihugu!'

    Mukuralinda yemeje ko uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, bigenda bigaragaza ufite ubushake buke bwo gukemura ibibazo byateye amakimbirane hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yagize ati 'Uyu munsi uko ibiganiro bigenda biba, bigenda bigaragara udafite ubushake ni nde? Nyamara ejo bundi mu minsi ishize, ni we wavuzaga akamo ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana. Nibikomeze kugeza igihe nyirabayazana azagaragarira koko, nubwo yarangije kugaragara.'

    Mukuralinda yanzuye ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bya Luanda, ariko ko ruzanagumishaho ingamba zo kurindira Abanyarwanda umutekano.

    The post Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw'Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uko-ibiganiro-bya-luanda-bikomeza-hagaragara-udafite-ubushake-bwamahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-ibiganiro-bya-luanda-bikomeza-hagaragara-udafite-ubushake-bwamahoro

  • Kalisa Bruno Taifa yifataiye ku gahanga abanyamkuru ashinja kuba ari bo bayoboye APR FC #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino wakunze na benshi mu Rwanda ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kalisa Bruno Taifa yavuze ko ikipe ya APR FC ubu iyobowe n’abanyamakuru by’umwihariko bazwiho kuba bakunda Rayon Sports.

    Uyu munyamakuru uzwiho kuba akunda ikipe ya APR FC, aherutse kugaragaza ko atishimiye uburyo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yihebeye iyobowemo.

    Mu butumwa yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, Taifa yatunze agatoki bamwe mu banyamakuru biyemereye ko bakunda Rayon Sports (mukeba wa APR FC) ari bo basa n’abayoboye iyi kipe.

    Avuga ko hari abanyamakuru bakunda kandi bihebeye APR FC kuba bayiba hafi ntacyo bimutwaye nubwo n’abo atari kamara.

    Aba banyamakuru ashinja kuba bayoboye APR FC, avuga ko uburyo bayiyoboyemo ari uko Chairman w’iyi kipe Col (Rtd) Richard Karasira yemera bakamugira inama ndetse akanazikurikiza, bamwe muri bo bakaba baranagize uruhare mu kuyigurira abakinnyi.

    Ati “mubyange cyangwa mubyemere abanyamakuru ni bo bayoboye APR FC. Muti bayiyoboye gute? Ni bo bajyanama bakuru kugeza ubu bashobora kwicarana na perezida bakamubwira ngo dukore ibi, dukore ibi yemwe bamwe muri bo ni bo yagiye yohereza gushaka abakinnyi no kuvugana na bo.”

    “Muri abo bantu yoherezaga ntabwo ari ukuvuga ngo ni abanyamakuru b’abafana, ni abanyamakuru n’Abarayon banabyerekanye ko ari abarayon mu bihe bitandukanye.”

    Kalisa Bruno Taifa yavuze ko ku giti cye nta kintu kimwe apfa na Chairman wa APR FC ndetse ko amukunda ahubwo ikibazo ari abantu bamugaragiye kuko ari bo bamushuka bigatuma n’ikipe ya APR FC ibigenderamo.

    Taifa yavuze ko abanyamakuru ari bo bayoboye APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-bruno-taifa-yifataiye-ku-gahanga-abanyamkuru-ashinja-kuba-ari-bo-bayoboye-apr-fc

  • Gacinya Chance Denis yishongoye kuri KNC #rwanda #RwOT

    Gacinya Chance Denis wahoze ayobora Rayon Sports, yishongoye kuri Kakooza Nkuriza Charles [KNC] wari wavuze ko azabatsinda amubwira ko miliyoni 45 Frwa yakuye mu mukino zizamufasha gusunika amezi 2 ariko amanota 3 yo ntayo yari kubona.

    Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024 maze Rayon Sports igatsinda Gasogi United 1-0 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

    Mbere y’uyu mukino, KNC yari yavuze ko agomba gutsinda Rayon Sports kuko itari ku rwego rwa Gasogi United.

    Ibi ni bimwe mu byatumye abahoze Bayingana Rayon Sports barimo na Gacinya Chance Denis bahaguruka bagategura uyu mukino kugira ngo bazatsinde Gasogi United.

    Nyuma yo gutsindwa 1-0, KNC yavuze ko ari bo bitsinze, kuko Rayon Sports nta kintu na kimwe yakinnye, bayihushije uburyo bwinshi.

    Ati “Ni amahirwe make kuko uyu mukino nari kuba nawurangije mu gice cya mbere ariko iyo utabashije kubyaza umusaruro amahirwe ya we ni ko bigenda.”

    “Ikindi ntabwo ikipe yigeze ishota mu izamu nitwe twitsinze, kapiteni wacu umukinnyi ngenderwaho abona ikarita itukura ikipe inanirwa gutera mu izamu turi abakinnyi 9 turakomeza turayisatira, ni ibyo.”

    Gacinya Chance Denis wari warebye uyu mukino yahise aza aramubwira ati “ngaho ryama wishimye se, ko wakinnye neza ryama wishimye. Oya yabonye miliyoni 45 Frw ziramuhagije ziramufasha gusunika amezi abiri.”

    Gutsindwa uyu mukino bivugwa ko wari witabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi 12 na 15, byatumye Gasogi United itakaza umwanya wa mbere ufatwa na Rutsiro FC banganya amanota 7.

    KNC yacyuye amafaranga abura amanota

    Gacinya yabwiye KNC yabonye amafaranga azamusunika amezi 2

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/gacinya-chance-denis-yishongoye-kuri-knc

  • Rutahizamu wa Arsenal Kai Harvest yandikiye amateka mabi mu mukino wabahuzaga na Manchester City – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal y'abakinnyi 10 yanganyije na Manchester City ibitego 2-2 mu mukino wo ku munsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    Muri uwo mukino rutahizamu wa Arsenal, Kai Harvest yaciye agahigo mu myaka 7 ishize muri Shampiyona y'Ubwongereza kuba umukinnyi ukinnye umukino ukarinda urangira nta mupira atanze ngo ugere kuri mugenzi we.

    Mu mipira 5 Kai Harvest yakozeho umukino wose, nta mupira n'umwe yabashije gutanga ngo ugere kuri mugenzi we bakinana.

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-arsenal-kai-harvest-yandikiye-amateka-mabi-mu-mukino-wabahuzaga-na-manchester-city/