Blog

  • Intwaro zirenga miliyoni 100 zikoreshwa mu buryo butemewe hirya no hino muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe gushishikariza abantu guha inzego zishinzwe umutekano intwaro baba bafite mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ni umuhango wabereye mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi rya Gishari. Yitabiriwe n'abakozi b'inzego z'umutekano barimo Polisi y'u Rwanda, Ingabo z'u Rwanda, NISS, RCS na RIB bose hamwe bakaba bagera kuri 40.

    Ukwezi kwa Nzeri buri mwaka kwahariwe ibi bikorwa nyuma y'aho ibikorwa by'umutekano muke ahenshi muri Afurika biterwa n'abakoresha imbunda mu buryo butemewe. Mu bikorwa bikunze gukorwa harimo kwica, gukomeretsa, kwiba, guhungabanya Leta hirya no hino, kuzikoresha mu gucuruza ibiyobyabwenge, gusahura n'ibindi byinshi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Muryango, Betindji Jean Pierre, yavuze ko muri Afurika habarurwa intwaro zirenga miliyoni 100 kandi zose zitunzwe n'imitwe y'iterabwoba ndetse n'abantu ku giti cyabo, iyo mitwe ikaba izikoresha mu guhungabanya umutekano.

    Yakomeje agira ati “Iyi niyo mbogamizi kuri twe, nta kidashoboka iyo hari ubushake bwo kugabanya imbunda zitemewe n'intwaro nto mu bice bitandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko kugabanya izo ntwaro bishoboka kuko hari izigera kuri miliyoni 100 hirya no hino zizenguruka mu buryo butemewe, kuzigabanya bizafasha Afurika gutekana mu gihe kizaza.'

    Umuyobozi Ushinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry'Intwaro nto muri Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, CP (rtd) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko u Rwanda atari ikirwa aho ibibera ahandi naho bishobora kuhagera,

    Yavuze ko hari n'imitwe itunze izi ntwaro mu buryo butemewe ifite aho ihuriye n'u Rwanda irimo FLN, FDRL n'indi myinshi ijya inazikoresha mu guhungabanya umutekano w'u Rwanda ari nayo mpamvu kurwanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe n'amategeko bikwiriye kurwanywa.

    Ati ' Nubona hari umuntu utunze intwaro mu buryo butemewe n'amategeko, jya umenya ko ari kwishyira mu mutekano muke, ari gushyira abaturanyi be mu mutekano muke, arashyira igihugu mu mutekano muke. Nibazisubize, yaba abatoragura amasasu, grenade n'izindi. Nibazisubize zisenywe buri wese abe ijisho rya mugenzi we.'

    Uyu muyobozi yavuze ko mu Rwanda iyo umuntu asabye gutunga imbunda mu buryo bwemewe n'amategeko, abyemererwa kuko haherutse gushyirwaho amategeko abigenga. Yavuze ko hari ababisabye kandi banabyemerewe nubwo yirinze kugaragaza umubare wabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RECSA, Betindji Jean Pierre, yavuze ko muri Afurika habarurwa intwaro zirenga miliyoni 100 kandi zose zitunzwe n'imitwe y’iterabwoba ndetse n'abantu ku giti cyabo

    Muri aya mahugurwa, hagaragajwe ko kugabanya intwaro zitunzwe mu buryo butemewe byagira ingaruka nziza ku mutekano wa Afurika

    Aya mahugurwa yitabiriwe na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intwaro-zirenga-miliyoni-100-zikoreshwa-mu-buryo-butemewe-hirya-no-hino-muri

  • Bralirwa yatanze ibikoresho by'isuku, inasukura inkengero z'ikiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu muganda udasanzwe wahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'isuku n'isukura no kubungabunga ibidukikije wakorewe ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu mu murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu ku wa 20 Nzeri 2024.

    Abaturage baganirijwe ku buryo babungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, kwita ku isuku no kuvangura neza ibishingwe n'uruhare rwa buri wese kugira ngo bigerweho.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Imikoranire n'ibindi bigo muri Bralirwa, Mutoni Rosette yavuze ko kubungabunga ibidukikije ari imwe mu nkingi zubakiyeho gahunda z'igihe kirekire z'uruganda.

    Ati 'Kubaka ibirambye ni inshingano yacu nyamukuru. Kuko inzira yo kuba mu Isi izira imyanda ihumanya ari ndende, gahunda zirimo 'umunsi mpuzamahanga w'isuku n'isukura' ni urubuga rwo gukoreramo ubukangurambaga bwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abantu gukora ibikorwa bituganisha ku kuba mu Isi isukuye kandi irengera ubuzima.'

    Maniraguha Yoram ukora muri imwe muri koperative zisukura inkengero z'ikiyaga cya Kivu yagaragaje ko hari ubumenyi bwinshi bungukiye mu nyigisho zatanzwe ndetse yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa bikangurira abandi kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Ibikorwa by'isuku nitabiriye uyu munsi byanyeretse ko dufatanyije twazana impinduka nziza. Ntabwo twaje gutoragura imyanda gusa ahubwo iki gikorwa tugomba kukigira icyacu, tukabera urugero abato na bo bakatwigiraho mu kubungabunga ibidukikije.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yashimye Bralirwa ku bufatanye igirana n'Akarere muri gahunda zitandukanye, no kuba yahaye ibikoresho by'isuku koperative zikorera mu nkengero z'ikiyaga cya Kivu, asaba abaturage guhora bari maso kugira ngo inkengero z'ikiyaga cya Kivu n'Akarere kose bihore bisukuye.

    Ati 'Ibikorwa bibungabunga ubuzima biba umuco binyuze mu bukangurambaga buhoraho butuma habaho guhindura imyumvire. Uyu munsi twibukijwe ko ubuzima bw'umubumbe wacu buri mu biganza byacu. Buri gikorwa dukoze kigira uruhare mu isukura no kubungabunga ibidukikije mu buryo burambye. Twese duharanire kugira umujyi usukuye.'

    Umunsi Mpuzamahanga w'Isuku n'Isukura washyizweho n'Inama Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu Ukuboza 2023, yemeza ko uzajya wizihizwa ku wa 20 Nzeri buri mwaka.

    Uyu munsi wihariwe no gusukura inkengero z’ikiyaga cya Kivu

    Wari umwanya wo kumva neza inshingano za buri wese mu kubungabunga ibidukikije

    Mutoni Rosette ushinzwe itangazamakuru yavuze ko Bralirwa ihora iharanira kubaka ibirambye

    Meya Prosper Mulindwa yashimye Bralirwa yifatanya n’Akarere mu bikorwa bitandukanye

    Abakozi n’abagize za koperative zikora isuku ku kiyaga cya Kivu basobanuriwe uruhare rwabo mu kwita ku bidukikije

    Abakozi ba Bralirwa bakoze isuku ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yatanze-ibikoresho-by-isuku-inasukura-inkengero-z-ikiyaga-cya-kivu

  • Umusaruro w'ubuki wageze kuri toni 7000 – #rwanda #RwOT

    Ni imibare iri hasi ugereranyije na toni 8611 z'ubuki u Rwanda rwari rwariyemeje kugeraho bitarenze muri Nyakanga 2024 nk'uko Gahunda y'Igihugu ya kane yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) ibigaragaza.

    Ni umusaruro wagombaga kuva kuri toni 5535 rwariho mu 2017.

    Kutagera kuri iyo ntego byatewe n'impamvu zitandukanye zose zihuriza ku kuba inzuki zitabona aho ziba, bityo wa musaruro wazo ntugerweho nk'uko byifujwe.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubworozi mu Kigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, Dr. Solange Uwituze yabwiye The New Times ko izo mpamvu nk'iterambere ry'imijyi, guhinga ibihingwa bimwe n'ibindi bituma inzuki zitabona aho zihahira hatandukanye.

    Yavuze ko kandi uru rwego kandi ruhura n'ibibazo by'imiti iterwa mu bimera, indwara zitandukanye zibasira inzuki, abavumvu badafite ubumenyi buhagije, ibijyanye no gutema amashyamba n'ibindi.

    Icyakora uyu muyobozi yavuze ko ku bufatanye n'abafatanyabikorwa n'abari mu ruhererekane rw'ubuhinzi bari kureba uko bakemura ibyo bibazo, bigakorwa hongerwa ubumenyi bw'abavumvu, kurwanya indwara n'ibindi bituma ubuki bwiyongera.

    Yakomeje ati 'Twanamaze kunoza no kuvugurura politiki ijyanye n'ubworozi bw'inzuki kugira ngo dukore ibikorwa birambye no kubungabunga aho inzuki zishobora gukura ibyo kurya n'ibindi bizifasha gukora ubuki.'

    Ni ingamba zizajyana no kwimakaza ubuhinzi bugezweho bajoreshwa imiti itangiriza, guteza imbere ibikorwamo imitiba bigezweho.

    Gahunda y'Igihugu ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi (PISTA5), igaragaza ko u Rwanda rwihaye intego ko izarangira rwinjiza ubuki bungana toni ibihumbi 10.

    U Rwanda rwiyemeje kugera ku musaruro w’ubuki wa toni ibihumbi 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ubuki-wageze-kuri-toni-7000

  • Butera Knowless yatumiwe gukorera igitaramo m… – #rwanda #RwOT

    Global Livingston Institute yateguye iki gitaramo, yavuze ko uyu muhanzikazi wo muri Kina Music azatamira abafana be n'abakunzi b'umuziki we ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.

    Uyu muryango udaharanira inyungu usanzwe ukorera mu Rwanda, muri Uganda ndetse no muri Kenya mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo ku Mugabane wa Afurika.

    Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music, yabwiye InyaRwanda ko Knowless Butera yatumiwe kubera imikoranire basanzwe bafitanye na Global Livingston Institute kuko 'twanakoranye mu bitaramo byinshi hano mu Rwanda'

    Iki gitaramo ngarukamwaka cyiswe 'GLI’s African Rhythms Annual Event' kizabera ahitwa 'Reelworks Denver' guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Itike y'umuntu umwe yashyizwe ku madorali 200; ariko kandi hanashyizweho uburyo bune aho umuntu ashobora gutera inkunga uyu muryango akanafata ifoto ari kumwe na Butera Knowless.

    Iki gitaramo cyateguwe nk’umugoroba wo kwishimira uruhare rw’umuco wa Afurika mu guhindura Isi. Amafoto ane bifashishije batangaza Butera Knowless nk’umuhanzi bazakorana kuri iyi nshuro, arimo amugaragaza mu bitaramo bya Tour du Rwanda bagiranye bakorana mu bihe bitandukanye.

    Butera Knowless aherutse ku Mugabane w'u Burayi mu rugendo rwari rugamije kuruhuka no kwagura ibikorwa bye by'umuziki amazemo imyaka isatira 15. Ni urugendo yakoze kuva ku wa 12 Kanama 2024, aho yari mu gihugu cy'u Bubiligi ku Mugabane w'u Burayi.

    Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nyigisha', 'Urugero' n'izindi, yagiye mu Bubiligi bihurirana n'isabukuru y'imyaka umunani ishize arushinze n'umugabo we Ishimwe Karake Clement.

    Yabaye isabukuru idasanzwe mu rugendo rwabo rw'ubuzima, kuko yageze bakira inka bagabiwe n'Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame.

    Icyo gihe Knowless yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati 'Twizihije uyu munsi (isabukuru y'imyaka 8) turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka, (inka) twagabiwe n'umubyeyi wacu rudasumbwa, Paul Kagame. Umutima wanjye wuzuye amarira y'ibyishimo.'

    Yungamo ati 'Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arecyera n'ubu aracyadusindagiza, ndo tudatsikira. Paul Kagame tuzahora tugushimira, Nyakubwaha.'

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Amerika

    Butera Knowless ategerejwe mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Denver muri ColOrado


    Knowless yatumiwe n'umuryango usanzwe unakorera ibikorwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye


    Knowless aherutse gutangaza ko ari kwitegura gusohora indirimbo nshya


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147132/butera-knowless-yatumiwe-gukorera-igitaramo-muri-amerika-147132.html

  • Umushishozi ati'Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'. #rwanda #RwOT

    Uyu mugani ushatse wawucira Perezida Tshisekedi wa Kongo wisunga abajenosideri bo ku ngoma ya Yuvenali Habyarimana batsinzwe, ubu kaba babunza akarago, Tshisekedi wenyine akaba ariwe ukibabonamo abantu bagira icyo bafasha ubutegetsi bwe.

    Ku rundi ruhande ariko, uyu mugani wanawucira izo mpehe zo kwa Habyarimana, zibwira ko Tshisekedi yazifasha kongera kwimika ingoma y'abajenosideri mu Rwanda, kandi uwo Tshisekedi nawe akubitwa iz'akabwana ku rugamba ahanganyemo na AFC/M23, ndetse abasesenguzi bakemeza ko ubutegetsi bwe buri ku manga.

    Ari Tshisekedi rero ntacyo yafasha izo njijite zo kwa Habyarimana, nazo kandi ntacyo zamumarira mu kumwamururaho ibibazo akangari bimugose. Nguru urugero rwiza rw' igisobanuro cy'umugani ugira uti:' Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe'.

    Kuba ubutegetsi bwa Kongo-Kinshasa bukorana bya hafi n'abajenosideri b'Abanyarwanda, byo nta nkuru ikirimo, kuko na Mobutu akiriho ntacyo atakoze ngo arwanirire ingoma y'abicanyi ya Habyarimana, nubwo bitayibujije guhirima. Igitangaje ahubwo ni ukubona na nyuma y'imyaka isaga 30, ubutegetsi bwa Kongo bukiziritse kuri izo nkorabusa, kandi bigaragara ko ubufatanye muri iyo myaka yose ntacyo bwatanze.

    Ikinyamakuru 'Jeune Afrique' giherutse kugaragaza uburyo umujenosideri Fabien Singaye ubu ari 'sombambike' wa Perezida Tshisekedi, ndetse akaba ariwe uri inyuma ya wa mugambi wo kwimurira muri Kongo-Kinshasa ba bajenosideri 6, bamaze imyaka 4 bakerakera muri Niger.

    Uyu Fabien Singaye yahoze ari maneko ku ngoma ya Habyarimana, by'umwihariko mu myaka ya za 90, akaba yari afite inshingano zo gutoteza Abatutsi bari impunzi mu mahanga, cyane cyane mu Burayi n'Amerika. Ubugome bwe yabukoreraga i Berne mu Budage, aho yari afite icyicaro.

    Uyu munsi rero Fabien Singaye ni umuhuzabikorwa hagati ya Tshisekedi n'abajenosideri, mu rwego rwo gushakira amaboko FDLR ngo ishobore kurwanirira uwo Tshisekedi, nawe ayifashe gufata ubutegetsi mu Rwanda.

    Fabien Singaye ni umwana w'ingoma-ngome, kuko ari mwene André Singaye, wabaye umutoni kwa Habyarimana. Ubwo butoni bwanamugize umuherwe rurangiranwa, dore ko ariwe nyiri hoteli' Palm Beach' yari akataraboneka mu mujyi wa Gisenyi.

    Ubucuti bwa 'famille Singaye' na Perezida Tshisekedi ni umugambi wa Jenoside ukomeza.

    Mu rwego rwo kwagura amarembo y'ingengabitekerezo ya jenoside, Habyarimana yashinze André Singaye gushora ibyo bifaranga muri Kivu y'amajyaruguru, maze ashingayo icyiswe' MAGRIVI'( Mituelle des Agriculteurs de Virunga), cyitwa ko ari ishyirahamwe ry'abahinzi bo karere k'ibirunga, kandi mu by'ukuri wari umutwe w'intagondwa z'Abahutu wari ugamije gutsemba Abatutsi bo muri Kongo.

    Kuva MAGRIVI yagera muri ako gace, Abatutsi baho ntibongeye kugira uburenganzira nk'ubw'abandi Bakongomani. Barishwe, bamburwa amasambu n'amatungo, batangira kwangara, mbese akaga kabo gatangira ubwo.

    Aho abajenosideri batsindiwe muri 94 bagahungira muri Kongo, ibintu byarushijeho kujya irudubi kuko MAGRIVI yari ibonye undi musada, maze Abatutsi bari bagihanyanyaza baratsembwa, abarokotse barahunga, ubu bakaba banyanyagiye mu nkambi zo mu bihugu byo muri aka karere.

    MAGRIVI kandi n'ubu ' iracyakora'(kwica mu mvugo y'abajenosideri). Gusa, muri iyi myaka 30 ishize yahinduriwe izina kenshi: PARECO, Nyatura, n' ayandi, ubu irigezweho rikaba ari Wazalendo.

    Fabien Singaye kandi yari umusemuzi, akaba no mu batangabuhamya bakomeye ba wa 'muryamanza' w'Umufaransa, Jean-Louis Bruguière, washatse gushyira abayobozi bakuru ba FPR n'u Rwanda mu manza zitagira ishingiro, ariko umutego mutindi we ugashibuka akiwutega.

    Muri ubwo bugambanyi bwose ariko nta gitangaje kirimo, urebye amateka y'uyu mugome, n'ibisanira afitanye n'abahekuye uRwanda.

    Fabien Singaye ni umukwe wa Kabuga Felisiyani, wamamaye nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abahungu babiri ba Habyarimana nabo barongoye abakobwa ba Kabuga, bisobanuye ko Felisiyani Kabuga, André Singaye na Yuvenali Habyarimana bari ' bamwana', kuko abana babo bashyingiranywe. Nubwo inyinshi muri izo ngo zitarambye, ntibikiraho urusobe rw'amasano hagati y'abajenosideri!

    Ikindi twamenya ni ko Fabien Singaye ari inkoramutima ya Perezida Evariste Ndayishimiye w'uBurundi, amakuru yizewe akavuga ko Singaye ariwe uhagarariye ubucuruzi bwa sebukwe Kabuga mu mu mujyi wa Bujumbura.

    Fabien Singaye kandi ni igikoresho cy'abantu nka Filip Reyntjens, Judi Rever, Charles Onana, Michella Wrong, Keneth Roth, n'abandi babura ibitotsi iyo nta nkuru mbi ivugwa ku Rwanda.

    Ngayo rero amaboko Tshisekedi atezeho amakiriro. Uretse ko nabo ubwabo ari injijite zabuze amirukiro, n'ubusanzwe ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

    The post Umushishozi ati'Wisunga umugabo-mbwa mugakubitirwa hamwe'. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umushishozi-atiwisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umushishozi-atiwisunga-umugabo-mbwa-mugakubitirwa-hamwe

  • Ibyaranze Rwanda premier league umunsi wayo 4 : Rutsiro FC irayoboye, Rayon Sports mu nzira shya, Vision FC Mu gihirahiro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku matariki ya 21, 22 na 23 Nzeri 2024, habaye imikino y'umunsi wa 4 wa shampiyona y'u Rwanda, aho amakipe atandukanye yerekanye ubushake bwo guhatana no gushaka intsinzi. Byari imikino ishyushye yakiniwe ku bibuga bitandukanye mu gihugu hose, irimo ibitego 12 byatsinzwe mu mikino yose uko ari itandatu.

    Muri Stade Amahoro, umukino wari utegerejwe n'abafana ba Rayon Sports warangiye ikipe y'i Nyanza ibonye amanota atatu ya mbere muri uyu mwaka w'imikino nyuma y'itsinzi y'igitego 1-0 kuri Gasogi United. Ni umukino watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, aho Rayon Sports yihagazeho itsinda ku gitego cya Charles Baale ku mupira mwiza yahawe na Iraguha Hadji. Iyi ntsinzi yari ingenzi cyane kuko Rayon Sports yari imaze imikino ibiri idatsinda, bituma yikura mu kaga ikomeza no kurwana kuza Ku mwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona.

    Charles Baale watsindiye Rayon sports igitego
    Bassane umwe mubakinnyi bigaragaje mu mukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports
    Iraguha Hadji watanze umupira ivamo igitego cya Rayon sports

    Mu yindi mikino yabaye, ikipe ya Mukura Victory Sports yakiriye Vision FC mu karere ka Huye. Vision FC, ikomeje guhura n'ibibazo by'imyitwarire mibi, yongeye gutsindwa ku bitego 2-1. Ibitego bya Mukura byatsinzwe na IRUMVA Justin ku munota wa 4 n'ikindi cya Boateng Mensah ku munota wa 12. Ku ruhande rwa Vision FC, igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na STEPHEN Bonny ku munota wa 24. Uyu mukino wahaye Mukura VS andi manota atatu y'ingirakamaro mu rugamba rwo kuguma mu makipe akomeye.

     

     

    Mu mujyi wa Kigali, Rutsiro FC yakomeje kwerekana ko ari ikipe ikomeye, aho yanganyije na AS Kigali 0-0 kuri Kigali Pele Stadium. N'ubwo bitabashije kubona intsinzi, Rutsiro FC yihagazeho itakaza amanota abiri gusa, bikayihesha kuba ikomeje kuba ku mwanya mwiza n'amanota 7, imikino itatu idatsindwa.

    Mu karere ka Huye, Musanze FC yihanije ikipe y'Amagaju FC iyitsinda ibitego 3-0. Bizimana Valentin yatsinze ibitego bibiri ku munota wa 27 no ku munota wa 38, naho igitego cya gatatu cya Musanze cyatsinzwe na Salomon Adenyika ku munota wa 85.

    Police FC nayo yakinnye kuri tariki ya 23 Nzeri 2024, itsinda Muhazi United ibitego 3-0 kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Richard Kilongozi, Bigirimana Abedi na Ani Elijah.

     

    Ku rundi ruhande, Gorilla FC yihagazeho imbere ya Marines FC iyitsinda igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium. Iki gitego cyonyine cy'umukino cyatsinzwe na Karenzo Alex ku munota wa 75, bituma Gorilla FC yegukana amanota atatu.

    Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Etincelles FC, umukino urangira amakipe yombi anganyije 1-1. Bugesera FC yabanje igitego cyatsinzwe na Bizima Yannick ku munota wa 44, ariko Etincelles FC iza kwishyura ku gitego cya Nsabimana Hussein ku munota wa 60. Ni umukino waranzwe no guhangana gukomeye hagati y'amakipe yombi.

    Ikipe ya Bugesera FC
    Ikipe ya Etincelles FC

    Umunsi wa 4 wa shampiyona y'u Rwanda wasize hinjiye ibitego 12 mu mikino itandatu, aho imikino itatu yarangiye amakipe atsinda, indi itatu ikarangira amakipe agabana amanota.

    Ikipe yatsinze ibitego byinshi ni police FC Ku munsi 4 wa Rwanda premier league yatsinze ibitego 3 , Muhazi niyo yinjijwe ibitego byinshi ibitego 3.

    Igitego cyabonetse cyihuse cyatsinzwe ikipe ya Vision FC itsindwa na Mukura VS Ku munota wa 4, Umukinnyi wa gitsinze ni IRUMVA Justin.

    Umukino utarabonetsemo ibitego ni uwahuje AS Kigali na Rutsiro FC banganyije [0-0]

    Umukino w'itabiriwe cyane ugereranyije ni Gasogi United na Rayon Sports ushobora kuba wariyaniriwe na bagera Ku bihumbi 14.

    Source : https://yegob.rw/ibyaranze-umunsi-wa-4-wa-shampiyona-rayon-sports-akagozi-karacitse-vision-ikomeje-kubura-viziyo-rutsiro-iraziyoboye/

  • Uko Bahavu yagiye mu ndirimbo ya Social Mula… – #rwanda #RwOT

    ‘Kundunduro’ yaciye ibintu mu myaka itanu ishize, ndetse yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, kuko yafashije uyu muhanzi kubona ibitaramo aririmbamo, kandi imwongerera igikundiro kugeza n’uyu munsi.

    Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aryohereye amatwi; ariko kandi bijyanye n’uburyo amashusho akozemo n’uburanga bwa Bahavu Jannet, byatumye umubare munini uyireba mu gihe gito. Binatuma ibitangazamakuru binyuranye biyisamira hejuru.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Bahavu yavuze ko yahisemo kugaragara mu mashusho y’iriya ndirimbo kubera ko yabonaga atazoroherwa no kumenyekana muri Cinema. Ariko kandi byanaturutse mu kuba akiri muto yarumvise abantu baganira ku mubyeyi wagaragaye mu ndirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ ya Karemera Rodrigue.

    Ati “Uribuka mu ndirimbo yitwa ‘Hagati y’ibiti bibiri, uribuka umukobwa urimo usutse imisatsi miremire cyane, naramubonaga nkiri umwana, nkavuga nti disi uyu […] Abantu bamwe bigeze kubiganiraho bakuru, numvise ukuntu bamuganiraho ndavuga nti uziko iyo umuntu agiye mu ndirimbo n’iyo yapfa adashobora kwibagirana…”

    Yavuze ko akiri umwana yiyumvishaga ko kujya mu ndirimbo byatuma azakomeza kwibukwa na nyuma y’ubu buzima bushira. Ariko kandi yashakaga kujya mu ndirimbo y’urukundo, nk’uko uriya mubyeyi agaragara mu ndirimbo ‘Hagati y’ibi bibiri’.    

    Bahavu yavuze ko ‘Kundunduro’ yavuzwe cyane itarakorerwa amashusho, ku buryo ubwo Social Mula yamwegeraga byabaye amata abyaye amavuta, kandi yari yaramaze kuyimenya.

    Ati “Bansabye kujya mu ndirimbo bihurirana n’uko nayikunze. Ndavuga nti aha ngaha noneho ngiye kugera kuri za nzozi. Cyane ko icyo nifuzaga ni ukujya mu ndirimbo izatuma abantu bazahora banyumva.”

    Yavuze ko akimara kujya muri iyi ndirimbo yanyuzwe, ariko kandi yibuka ko yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukina muri filime ‘City Maid’ kuko yacaga kuri Televiziyo Rwanda.

    Bahavu yavuze ko kiriya gihe yahise ahagaragarika kujya mu ndirimbo z’abahanzi ‘kuko icyo nashakaga nari nakigezeho, kuko nari nabonye indirimbo nzajya ngaragaramo igihe cyose’.

    Muri Cinema, Bahavu ari kwitegura gukora ibirori byo kumurika Filime ye nshya yise ‘Bad Choice’ igice cya kabiri mu birori bizaba ku wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kuri Canal Olympia ku i Rebero. 

    Ni ibirori yahirujemo ibyamamare, ndetse azabihuza n’umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 190 yinjije muri Cinema.

    Bahavu yatangaje ko yagiye mu ndirimbo ‘Kundunduro’ ya Social Mula kubera umubyeyi wagaragaye mu ndirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ 

    Bahavu yavuze ko indirimbo ya Social Mula yavuzwe na mbere y’uko ikorerwa amashusho byatumye yiyemeza kuyijyamo 

    Bahavu yasobanuye ko akimara kugaragara mu ndirimbo ya Social Mula yahise ahagarika ibyo kujya mu ndirimbo, kuko icyo yashakaga yari amaze kukigeraho

    Ku wa 27 Nzeri 2024, Bahavu azakora ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku barenga 190 yinjije muri Cinema 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N’UMUKUNNYI WA FILIME BAHAVU

     “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KUNDUNDURO’ YA SOCIAL MULA

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HAGATI Y'IBITI BIBIRI' YA KAREMERA RODRIGUE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147113/uko-bahavu-yagiye-mu-ndirimbo-ya-social-mula-atera-ikirenge-mu-cyumubyeyi-wakoranye-na-kar-147113.html

  • Manzi Thierry yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira akipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya, yasabye imbabazi Debora Fernandez wa Simba SC nyuma yo kumukinira nabi akava mu kibuga.

    Hari mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2024 muri Tanzania kuri Uwanja wa Mkapa.

    Umukino warangiye Simba SC iri imbere n’ibitego 3-1 ndetse inayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-1 kuko umukino ubanza warangiye ari 0-0.

    Muri uyu mukino, Debora Fernandez ukina mu kibuga hagati muri Simba akaba akomoka muri Congo Brazzaville yaje kuva mu kibuga mu kibuga acumbagira kubera ko yari akandagiwe na Manzi Thierry.

    Manzi Thierry abinyujije ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram, yasabye imbabazi uyu mukinnyi avuga ko atari cyo yari agamije.

    Ati “muvandimwe Fernandez ndizera umeze neza, umbabarire ku byabaye ejo mu mukino, sinari ngamije kukubababaza, ntabwo nari nabigambiriye Imana ishimwe ko utavunitse, ndakwifuriza amahirwe mu rugendo rwa we Imana iguhe umugisha.”

    Ashyize hanze ibi mu gihe muri Tanzania batishimiye uburyo uyu munyarwanda ejo yakinnye aho bavugaga ko yakinnye afite intumbero yo kuvuna abakinnyi ba Simba SC.

    Manzi Thierry yasabye imbabazi Fernandez

    Fernandez yavuye mu kibuga acumbagira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-yasabye-imbabazi

  • Police FC yanyagiye Muhazi United #rwanda #RwOT

    Police FC yabonye amanota 3 imbere ya Muhazi United mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25, ni nyuma yo kuyitsinda ibitego 3-0.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2024 kuri Kigali Pelé Stadium.

    Police FC yaje kwegukana amanota 3 nyuma y’igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Richard Bazombwa Kilongozi ku munota wa mbere w’umukino.

    Muhazi United yagerageje kwishyura iki gitego ndetse ibona amahirwe ariko umunyezamu Patience ababera ibamba.

    Police FC na yo yashatse igitego cy’umutekano, ku munota wa 83 Bigirimana Abedi ayitaindira icya kabiri, ku munota wa 85 Ani Elijah ashyiramo icya 3 maze umukino urangira ari 3-0.

    Uko indi mikino y’umunsi wa 4 yagenze

    Gasogi United 0-1 Rayon Sports
    AS Kigali 0-0 Rutsiro FC
    Amagaju 0-3 Musanze FC
    Bugesera FC 1-1 Etincelles

    Ku Cyumweru

    Gorilla FC 1-0 Marines FC
    Mukura VS 2-1 Vision FC

    Ku wa Mbere

    Police FC 1-0 Muhazi United

    Igitego cya Kilongozi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/police-fc-yanyagiye-muhazi-united

  • Kamonyi-Ruyenzi Sporting Club: Batsindiwe ku kibuga bagereranya nko kubyuka kuri Matera ukajya kuryama kubishangara #rwanda #RwOT

    Iyi kipe igizwe n'Abagabo gusa basaga 60, biyemeje gukora Siporo bakina umupira w'Amaguru w'abatarabigize umwuga. Bagamije kurwanya indwara zitandura no gutsura umubano na bagenzi babo hirya no hino mu Gihugu. Mu mpera z'Icyumweru gishize batsindiwe ku kibuga cy'ahazwi nko mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka ho muri Kamonyi. Bahamya ko nubwo batsinzwe, icyo bashyize imbere ari ukwagura imibanire n'abandi, kubiba urukundo no kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere ry'Igihugu, Siporo ikaba ikiraro kibahuza bakubaka Ubumwe.

    Salama Patrick, umwe mubagize iri tsinda ry'abagabo bakuze(Abasheshakanguhe) biyemeje gukora Siporo, akaba na Kapiteni wa Ekipe, yabwiye intyoza.com ko mu byo bashyize imbere harimo; Ugukora, gukunda no gukundisha Siporo abakiri bato ndetse n'abakuze, bakamenya ko Siporo ari ubuzima.

    Salama Patrick nyuma yo gutsindwa! Avuga ko nta kidasanzwe mu mupira w'amaguru ariko ko kuri bo nka Ruyenzi Sporting Club icyo bashakaga bakigezeho.

    Avuga ko by'umwihariko nk'abagize Ruyenzi Sporting Club, bagamije gukora Siporo batsura Umubano n'abandi bahuje imyumvire ku mu maro wa Siporo, bubaka imibanire myiza iganisha ku kuba Abanyarwanda n'Abaturarwanda bafitiye Igihugu akamaro.

    Mu mukino wo mu mpera z'icyumweru wabahuje na Rugando Unit Sport, Ruyenzi Sporting Club yanyagiwe ibitego bitanu kuri bibiri(5-2). Salama, yabwiye intyoza.com ko bakiriye uko gutsindwa, ko kandi ibyo mu mukino ari ibisanzwe ko habaho utsinda, utsindwa cyangwa se kunganya.

    Ikibuga cya Rugando muri Nyarubaka, aho Ruyenzi Sporting Club yakubitiwe 5.

    Gusa na none, avuga ko bagowe n'ikibuga bakiniyeho kimeze nk'igisambu kidahingwa, aho bakigereranya nko kubyuka kuri Matera bakajya kuryama ku bishangara kuko bo basanzwe bakinira ku Ruyenzi ku kibuga cyiza cya Tapi, ubu bakaba bakiniye ku kibuga kibi kirimo imigunguzi. Usibye n'ikibuga kibi, avuga ko nka Ekipe y'abakuze, baje bazi ko bakina n'abakuze bagenzi babo ariko bakisanga babahuje n'abana bakiri bato, banyaruka.

    Salama ati' Twaje twiteguye gukina n'abantu tungana cyangwa bo baturuta n'abo turuta mo gake ariko ikipe idushyiriramo abana nibo badutsinze. Twari tuziko turi bukine na ba Papa babo none twakinnye n'abana babo'.

    Aha, amakipe yombi yari agiye gucakirana mu kibuga.

    Akomeza ati' Ntabwo ari ngombwa iteka ko dutsinda kuko si amarushanwa tuba turimo. Twebwe intego yacu tuba twayigezeho kuko nubwo intsinzi iryoha ariko ikiturangaje imbere cyane ni ugutsura umubano n'abantu, ni ibikorwa by'urukundo, tukamenyana, tukabana kandi neza. Siporo ni ubuzima nicyo dukangurira buri wese'.

    Mu mboni ze, Salama hari uko abona umukino nk'uyu, ati' Iyi mikino nka Ekipe ya Ruyenzi Sporting Club, bidufasha gutsura Umubano, kumenyana n'abantu tukagura Umuryango kuko imibanire myiza kuri twe ni cyo twimirije imbere'. Akomeza agira inama buri wese mu rwego rwe, mu kigero cy'imyaka ye gukora Siporo kuko ari Ubuzima.

    Theoneste Hakuzimana, Umuyobozi wa Rugando Unit Sport yabwiye umunyamakuru ko ikipe yabo ari iy'Abakuze, Abasheshakanguhe, bakina mu rwego rwo kurwanya uburwayi buturuka ku ndwara zitandura, babungabunga neza ubuzima bwabo ari nayo ntego nyamukuru bafite, aho bakora buri cyumweru guhera i saa moya n'Igice.

    Théoneste Hakuzimana, Perezida wa Rugando Unit Sport yishimiye gukina na Ruyenzi Sporting Club. 

    Hari uko abona umukino nk'uyu, ati' Mbere na mbere uduhuza n'abantu. Urema umubano hagati yacu n'abo twahuye. Uyu munsi twakinnye n'abo ku Ruyenzi, uko biri kose iyo dukinnye n'abantu nka kuriya, icya mbere hari urwego natwe tuba twisuzumyeho tukareba ngo imyitozo dukora idufasha iki, iri ku ruhe rwego?, icya kabiri ni Ukubaka Umubano hagati y'abantu n'abandi'.

    Mu nama n'impanuro Hakuzimana aha abantu badakora Siporo cyangwa se ababona abayirimo bagakeka ko babuze ibyo bakora bindi, agira ati' Ikintu nababwira cya mbere ni uko Siporo ari Ubuzima. Siporo ni ubuzima!, muzi indwara nyinshi zitandura abantu barwara za hato na hato ziterwa no kudakora Siporo?. Hari abantu benshi turindira ko kwa Muganga bazatwandikira gukora Siporo ariko iyo ukoze Siporo Umubiri wawe ukora neza, Ugira ubuzima bwiza, utekereza neza! Niyo mpamvu nashishikariza buri muntu wese utajya ukora Siporo ko yaza akajya ayikora kugira ngo abungabunge Ubuzima bwe'.

    Yaba ikipe ya Ruyenzi Sporting Club, yaba Rugando Unit Sport, uretse gukora Siporo nka bumwe mu buryo bwo kwibungabungira Amagara no gutsura Umubano wabo n'abandi, bavuga ko hejuru y'ibyo hari ibindi bikorwa bibahuza bagamije kwiteza imbere no gukemurirana ibibazo bitandukanye by'ubuzima hagati yabo, ariko kandi bakanagira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda, bita ndetse bafasha abatishoboye. Baharanira kandi kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta zifasha mu iterambere ry'Umuturage kuko bemera ko iyo umuturage ateye imbere ari ishema kuri we n'Igihugu.

    Ruyenzi Sporting Club bari bicaye mu kibuga bibaza uko bari bugikinireho bagereranije n'icyabo.
    Ikipe ya Rugando Unit Sport, ifite abana basanzwe bajya no gukora test(isuzuma) mu makipe akina nk'ababigize umwuga.
    Ikipe ya Ruyenzi Sporting Club yahuriye n'uruvagusenya ku kibuga cyo mu Rugando.

    Abanyamujyi barakubititse.
    Nyuma y'umukino, haza igice cya Gatatu cyo gusangira no gusabana bakomeza ubucuti.
    Aba ni Ruyenzi Sporting Club iyo bari mu kibuga cyabo cya Tapi basanzwe bakiniraho.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/23/kamonyi-ruyenzi-sporting-club-batsindiwe-ku-kibuga-bagereranya-nko-kubyuka-kuri-matera-ukajya-kuryama-kubishangara/