Blog

  • Nyagatare: Hari abazinutswe guteza inka intanga kubera ko zidafata – #rwanda #RwOT

    Ubworozi bugezweho kandi bugamije inyungu bukorwa himakazwa ikoranabuhanga, ndetse ku matungo maremare ibikorwa byo kubangurira ku mpfizi bisa n'ibyamaze kwibagirana hakoreshwa intanga zitunganywa zigaterwa inka.

    Gusa hari aborozi bo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare babwiye Flash FM ko ibyo guteza intanga babigendamo gake kuko hari ubwo bisaba gutera inka intanga inshuro zirenga eshatu zaranze gufata.

    Umwe yagize ati 'Bitera igihombo kinini cyane, aho umuntu yatezaga inka 20 hagafatamo imwe cyangwa zose ntizifate, ejo yabyongera ari ko atanga amafaranga, ugasanga umworozi ahombye amafaranga agera mu bihumbi 300 Frw.”

    Undi ubu ufite inka eshanu zihaka, yavuze ko zafashe baziteye intanga ku nshuro ya kane.

    Ati 'Izihaka ubu nateje inka eshanu ariko naziteje inshuro eshatu nikurikiranya ubwa kane ni bwo zafashe. Ni ukubera abaganga b'amatungo bataziraga igihe wamuhamagara niba aturuka kure inka ikaba yarindutse agapfa kuyitera akwikuraho ngo agutwarire amafaranga.'

    Hari n'uwavuze ko nyuma yo kubona abaganga b'amatungo babahamagara bakavuga ko bagiye kubageraho ariko ntibubahirize ibyo bavuze yahisemo kubireka.

    Ati 'Njye nanakurijeho kubireka kuko wahamagaraga umuganga w'amatungo akakubwira ati ndaje, inka ikarinduka.'

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi Ishami rya Nyagatare na Kayonza, Kayumba John, yavuze ko mu bituma inka ziterwa intanga ntizifate harimo uburangare bw'aborozi n'abavuzi b'amatungo.

    Ati 'Igituma intanga idafata ni uko inka yaba idafite ubuzima bwiza, yaba irwaye 'infections' yarazivanye ku mpfizi zirwaye amakore, ugasanga inka yarwaye amakore muri nyababyeyi yayo ushobora kuyitera intanga ntizifate cyangwa se iyo ishonje ibyo byose byatuma idafata, cyangwa se bakayitera yarindutse, nabyo birashoboka. Umworozi iyo ahari amenya ko inka yarinze agahamagara umuganga w'amatungo akayitera intanga ariko bayiteye yarindutse ntabwo yafata.'

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague yagaragaje ko ikibazo cyari abaganga bake b'amatungo ariko ubu bongerewe.

    Ati 'Twari dufite ikibazo cy'abavuzi b'amatungo bake aho wasangaga umurenge wa Karangazi ndetse n'indi mirenge ifite umuganga umwe w'amatungo ariko ubwo babaye benshi ndetse hari na gahunda ya Leta y'uko ubu ibikorwa by'ubuvuzi bw'amatungo bigiye kujya bikorwa n'abaganga b'amatungo bigenga, ubwo rero twabonye abahagije ibibazo by'ubuvuzi bw'amatungo bigiye kubonerwa igisubizo.'

    Matsiko avuga ko abavuzi b'amatungo biyongereye bagezwa no ku rwego rw'akagari kugira ngo aho umworozi abakenereye ahite ababona.

    Imirenge umunani muri Nyagatare ni yo yiganjemo ubworozi bw'inka ndetse ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko mu Ntara y'Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ari ko gafite inka nyinshi, zirenga ibihumbi 122.

    Bamwe mu borozi bavuga ko bazinutse guteza inka zabo intanga, kuko babikora kenshi ntizifate


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hari-abazinutswe-guteza-inka-intanga-kubera-zidafata

  • Ojera mutegereje nk’uko namwe mumutegereje – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yavuze ko na we ategereje rutahizamu w’umugande, Joackiam Ojera nk’uko abandi bamutegereje atazi igihe azazira, gusa ngo yumvise ko hari ibiganiro arimo n’ubuyobozi bw’ikipe.

    Joackiam Ojera muri Mutarama uyu mwaka nibwo yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Al Mokawloon ariko asiga asinyiye Police FC kuzayikinira mu mwaka w’imikino wa 2024-25.

    Yageze muri iyi kipe yo mu Misiri yitwara neza ariko mu mezi 6 yari yayisinyiye harimo ingingo ko niyitwara neza amasezerano bazahita bayongera bidasabye ibindi biganiro, amakuru avuga ko ari ko byagenze mu gihe Police FC yo yari imutgereje mu kwa 8 kuko ari bwo shampiyona ya Misiri yarangiye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yagerageje kumusabira ITC ariko Al Mokawloon yanga kumurekura ahubwo ihita yerekana ko akibafitiye amasezerano.

    Umutoza Mashami Vincent yavuze ko ikibazo cya Ojera Joackiam ari ubuyobozi bwagisubiza neza we ko icyo agomba gukora ari ukumutegereza.

    Ati “icyo kibazo ni ubuyobozi bwagisubiza, njye icyo ngomba gukora ni ugutegereza umukinnyi, igihe namubonye nzabona ibyo mvuga ariko nk’uko wabivuze ukuri ni uko adahari iyo aza kuba ahari uba wamubonye, wasanga hari ibitarajya mu buryo.”

    Yakomeje avuga ko arimo kuvugana n’ubuyobozi, ariko atazi ibyo barimo kuvugana.

    Ati “ni uko barimo kuvugana, sinzi ibyo barimo kuvugana niba ari ibitari byararangiye na mbere, navuga ko mutegereje nk’abandi bose cyangwa nk’uko namwe mumutegereje.”

    Joackiam Ojera ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko nubwo ashoboye ariko na none ashobora kuba adashobotse kuko yagiye yumvikana mu tuntu tudasobanutse mu bijyanye no guhinduranya amakipe.

    Ojera Joackiam ibye na Police FC ntibirasobanuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ojera-mutegereje-nk-uko-namwe-mumutegereje-mashami-vincent

  • U Rwanda na Bahamas byemeranyije gukuraho Visa – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama y'Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.

    Bahamas ni igihugu kigizwe n'umwigimbakirwa n'ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2, kikagira Nassau nk'Umurwa Mukuru.

    Ni igihugu cyakolonijwe n'u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n'u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.

    Gisanzwe gifitanye umubano n'u Rwanda cyane ko muri Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiriyeyo uruzinduko akanitabira ibirori by'imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

    Muri urwo ruzinduko, Umukuru w'Igihugu yambitswe Umudali w'Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka “Order of Excellence”, mu kumushimira umubano mwiza n'ubushuti afitanye na Guverinoma y'iki gihugu.

    Umudali Perezida Kagame yambitswe uri mu cyiciro cya mbere cy'imidali irindwi ikomeye muri Bahamas. Ni uwa gatatu nyuma y'uhabwa intwari z'igihugu n'undi witwa uw'igihugu.

    Aya masezerano azafasha abanyarwanda n’abaturage ba Bahamas mu bijyanye n’imigenderanire

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell

    U Rwanda na Bahamas bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-bahamas-byemeranyije-gukuraho-visa

  • Intara y'Amajyaruguru mu ihurizo ryo kugabanya igwingira ry'abana kandi ikungahaye ku biribwa – #rwanda #RwOT

    Nubwo ari Intara ikungahaye ku musaruro w'ubuhinzi igafatwa nk'ikigega cy'igihugu, iri mu za mbere zifite abana benshi bagwingiye.

    Guverineri w'iyo Ntara, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakiri ihurizo rikomeye ryo kwigisha abaturage bagahindura imyumvire.

    Ati ' Bigaragara ko intego twari twihaye mu myaka yashize itagezweho gusa hari uturere ubona twaragerageje ariko turasaba ba Mutimawurugo dufatanye gukora iyo bwabaga, ngo dukumire burundu ikibazo cy'igwingira mu ntara yacu.'

    Kuri ubu intara y'amajyaruguru Akarere ka Burera niko kari imbere mu kugira imibare y'abana bagwingiye, aho bari ku kigero cya 29,4%.

    Akarere ka Gakenke kari ku kigero cya 24,3%, Akarere ka Musanze kari kuri 21,3%, Akarere ka Rulindo kari kuri 24,1 naho Akarere ka Gicumbi kari ku kigero cya 19,2%.

    Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyaruguru buvuga ko hakenewe ubufatanye kugir ngo bagere ku ntego bihaye yo kugabanya abana bagwingiye nibura hagasigara 15%.

    Ku rwego rw'Igihugu, Ubushakashatsi bwakozwe n' ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (RBC) ko igwingira ry'abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y'Amajyepfo biri kuri 17,7%, Intara y'Iburasirazuba ifite 17,9% , Intara y'Amajyaruguru ifite 23,3% mu gihe Intara y'Iburengerazuba ari 26,6% .

    Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhangana n’igwingira ry’abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intara-y-amajyaruguru-mu-ihurizo-ryo-kugabanya-igwingira-ry-abana-kandi

  • Kaminuza y'u Rwanda yiyemeje kongera amacumbi y'abanyeshuri bayo – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bimenyerewe ko amashuri yo mu Rwanda agira amacumbi yaba amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'amashuri makuru kuko abahiga harimo n'abaturuka kure.

    Muri aya mashuri hari ategeka abanyeshuri bayo bose kwiga baba mu macumbi y'ikigo cyane cyane mu mashuri abanza cyangwa se amashuri yisumbuye.

    Ku mashuri makuru ho ntabwo ariko bigenda kuko abanyeshuri bose ntabwo baba bategetswe kuba mu macumbi y'ikigo, usanga bamwe babamo abandi bagakodesha hanze y'ikigo cyangwa se abiga hafi y'iwabo bagataha

    Abanyenyeshuri bose nabwo ari ko baba bifuza gukodesha amazu hanze y'ikigo, hari abajyayo kuko amacumbi y'ikigo yashize bikaba ngombwa ko bajya gucumbika hanze y'ikigo rimwe na rimwe bikanabagora kubona icumbi ryegereye ikigo.

    Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda Kabagambe Ignatius, yabwiye The New Times ko Kaminuza y'u Rwanda iri ku kigero cya 23% mu guha amacumbi abanyeshuri.

    Mu gihe cyo gutanga amacumbi yavuze ko bahera ku babana n'ubumuga, abatangiye umwaka wa mbere cyane cyane abakobwa bagakurikizaho abo mu yindi myaka ariko nabwo hibandwa ku bakobwa.

    Kabagambe yavuze ko gahunda yo kongera amacumbi ari ukugira ngo Kaminuza yongere ubushobozi bwo guha amacumbi abanyeshuri kuko abenshi bakunze gucumbika hanze y'ikigo.

    Yagize ati 'Turifuza kongera amacumbi y'abanyeshuri ku buryo 60% y'abanyeshuri bazajya babona icumbi kuri buri shami mu myaka itanu iri imbere. Muri uyu mwaka ishami rya Nyarugenge rizongerwamo ibyumba 900 bikaba bizorohereza abanyeshuri kubona amacumbi.'

    Kugeza ubu Kaminuza y'u Rwanda ifite abanyeshuri barenze 30,000 mu babarizwa mu ma shami yayo icyenda, ikaba initegura guha impamyabumenyi abayeshuri ibihumbi umunani ku nshuro ya 10 mu Kwakira 2024.

    Amwe mu macumbi y’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yiyemeje-kongera-amacumbi-y-abanyeshuri-bayo

  • Abantu barenga 490 biciwe mu gitero simusiga cya Israel kuri Hezbollah – #rwanda #RwOT

    Imiryango ibihumbi yahunze ingo zayo, ndetse Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye ibitero ku birindiro 1600 bya Hezbollah mu bitero byari bigamije gusenya ibikorwa remezo by'uyu mutwe, byubatswe guhera mu 2006.

    Ibihugu bikomeye byo mu mpande zose z'Isi bikomeje gusaba ko iyi ntambara yahosha kuko ikomeje gufata indi ntera umunsi ku wundi.

    Agace ka Kfar Rouman kari mu twibasiwe cyane n’ibi bitero

    Agace ka Marjayoun kari mu Majyepfo ya Lebanon kari kahindutse umwotsi kubera ibi bitero

    Kuri uyu wa Mbere, Indege y’Igisirikare ya Israel, yagaragaye mu gace ka Haifa yerekeza muri Lebanon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-barenga-490-biciwe-mu-gitero-simusiga-cya-israel-kuri-hezbollah

  • Akanyamuneza ni kose ku bahanga mu by'imiti bahuguwe mu gihe cy'amezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yateguwe nan'Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima rusange bw'Abaturage 'OPHI' [Organisation for public health improvement] guhera muri Werurwe uyu mwaka aho abahuguwe bayakoraga nyuma y'amasaha y'akazi.

    Aba bahawe amahugurwa ajyanye no gusuzuma imiti no gupima inkingo ndetse no kuzikora, amasomo yo gukurikirana ubuziranenge bw'umut i[kuva ukorwa, kugera ku isoko n'igihe uri mu barwayi].

    Iriza Vestine yavuze ko yishimye cyane kubera ko hari byinshi yigiye mu mahugurwa ya OPHI.

    Ati 'Ndishimye ko nakiriye impamyabushobozi nyuma y'amezi atandatu duhugurwa na OPHI. Aya mahugurwa twahawe njye yaranejeje ari na yo mpamvu nagize umuhate. Amasomo twahawe yatwunguye byinshi kandi by'ingirakamaro kuko ibyinshi ntabwo twari twarabibonye mu masomo yacu turi mu ishuri.'

    Yavuze ko bigiye kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi mu buvuzi, kuko hari ibindi byinshi biyunguye. Yashimiye ababigishije ndetse na OPHI ku gitekerezo cyayo cyo guhugura abanyamwuga mu by'ubuvuzi.

    Nizeyimana Marie na we wahawe impamyabushobozi, yavuze ko amahugurwa yahawe, agiye kumufasha mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi ke ka buri munsi ndetse n'ejo hazaza.

    Ati 'Ntabwo byari byoroshye kuko ari amahugurwa twakoraga tuvuye mu kazi, ariko kubera uburyo yari ingenzi twakoresheje uko dushoboye ndetse n'abarimu bakagerageza kuboneka. Twahawe amahugurwa ku bijyanye n'ubuziranenge bw'inkingo. Mu Rwanda hari kuza inganda zikora inkingo zizakenera ko abantu bazi ibijyanye na zo, n'ubwo utakoramo hakaba hari ubumenyi ubifitemo.'

    Nkundimana François na we wahuguwe, yagaragaje ko yishimiye amahugurwa arangije, avuga ko byari ibihe byiza kandi ari amahugurwa yari ingirakamaro.

    Uwambajineza Tite wari uhagarariye abatanze amahugurwa, yashimiye abahanga mu by'imiti babashije kwitabira ndetse avuga ko atari ubumenyi bwo kubika. Ati 'Ubumenyi mwahawe si ubwo kurambika, ni ukugira ngo muzabubyaze umusaruro. Tukaba twishimira icyo gikorwa.'

    Umuyobozi Wungirije w'Umuryango OPHI, Dr. Habineza Moïse, yabwiye abahawe amahugurwa ko bakwiye gusangiza ubumenyi bagenzi babo.

    Ati 'Iki gikorwa cy'amahugurwa na cyo bijyana no kuzamura imibereho myiza y'abaturarwanda. Turatekereza ko ubumenyi muvanye hano buzabafasha yaba hano cyangwa ahandi hantu. Wowe ushobora kuba ufite ubumenyi ukaba wanabusangiza mugenzi wawe.'

    Yavuze ko nubwo abantu baba bahuriye mu mahugurwa aba ari n'umwanya wo kumenyana, buri wese bitewe n'aho akora akaba yafasha mugenzi bahuye.

    Ubuyobozi bwa OPHI butangaza ko yiteguye gutanga ubumenyi ku bantu babukenera, yaba abo hanze y'u Rwanda n'abari mu Rwanda muri rusange.

    Abarangije muri iki cyiciro cy'amahugurwa, bashobora kugira uruhare mu nganda zikora imti, inkingo, ubushakashatsi ku miti, kuba bakora mu bigo mpuzamahanga bitandukanye bigenzura imiti, inkingo ndetse n'ibindi bikoresho byo mu buvuzi.

    Aya mahugurwa yahawe abahanga mu by’imiti

    Uhagarariye Inzobere zatanze amahugurwa mu gukora no kugenzura ubuziranenge ku miti n’inkingo ku bufatanye na OPHI yaba izo mu Rwanda no mu mahanga zahuguye

    Nkundimana François [uri hagati] na we wahuguwe, yagaragaje ko yishimiye amahugurwa arangije, avuga ko byari ibihe byiza kandi ari amahugurwa y'ingirakamaro

    Nizeyimana Marie [uri hagati] na we yahawe impamyabushobozi yavuze ko amahugurwa yahawe agiye kumufasha mu buzima busanzwe

    Umuyobozi Wungirije w'Umuryango OPHI, Habineza Moïse, yabwiye abahawe amahugurwa gusangiza ubumenyi bagenzi babo

    Abahuguwe bafata ifoto y’urwibutso

    Amafoto: JerryImages


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akanyamuneza-ni-kose-ku-bahanga-mu-by-imiti-bahuguwe-mu-gihe-cy-amezi-atandatu

  • Abakozi ba Irembo basobanuye uburyo bwo kubona serivisi za Leta muri gahunda ya 'Byikorere' – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku itariki 22 Nzeri 2024 cyitabirwa by'umwihariko n'abakozi b'ikigo Irembo gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu (NIDA), RISA n'intumwa za Minisiteri ya Siporo n'iy'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Uku kwegera abaturage bikubiye muri gahunda ya Irembo yise 'Byikorere' igamije gufasha abantu kumenya uko basaba serivisi zitangirwaho, batavuye aho bari kandi mu buryo bwihuse.

    Abakozi ba Irembo basobanuririye abari bitabiriye siporo imitangire ya serivisi zayo, aho bari mu duce tunyuranye twa Kigali dusorezwamo iyo siporo nko ku mbuga ya Kigali Convention Centre, kuri RP Kicukiro College, kuri Tapis Rouge i Nyamirambo no kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

    Abaturage bari bateraniye muri ibyo bice byose nyuma ya siporo rusange, abakozi ba Irembo babasobanuriye uburyo bwo kubona serivisi zabo bakoresheje telefone ngendanwa kandi babyikoreye, bitabaye ngombwa kujya ahacururizwa serivisi za internet (cyber cafe).

    Muri serivisi zirenga 200 zitangirwa kuri urwo rubuga, abaturage beretswe uburyo bashobora kwisabira indangamuntu mu gihe yatakaye, gusaba kuyikosoza, kwaka icyangombwa cy'amavuko, icyo kuba umuntu ari ingaragu, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwaka icyangombwa cy'abashyingiranwe, gusaba gukoresha 'controle technique' n'ibindi byinshi.

    Abakozi ba Irembo kandi basobanuye uburyo uru rubuga rukoresha mu kurinda amakuru y'abarukoresha ku buryo adashobora gukoreshwa mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yashimiye uruhare rw'ikigo Irembo mu kwegera no gufasha abaturage kubona serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga www.irembo.gov.rw mu buryo buboroheye.

    Yagize ati “Twiyemeje kwinjira mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu buryo buhamye. Ubufatanye n'ibigo nka Irembo, RISA, NIDA, n'izindi minisiteri, ni ingenzi cyane mu gufasha abantu kubona serivisi. Ibikorwa nka Car-Free Day ntibifasha mu kugira ubuzima bwiza gusa ahubwo binafasha abaturage kugira ubumenyi kuri serivisi zizamura imibereho yabo.”

    Kabera Kevin wari uhagarariye Irembo yavuze ko iki kigo kigamije kwegereza abaturage serivisi zacyo na bo bakabasha koroherwa no kubona iza Leta.

    Ati “Ubukangurambaga bwa Byikorere twabasobanuriye uyu munsi, ni uburyo bwo kwegereza Abanyarwanda bose serivisi za Leta. Ubufatanye bwacu n'Umujyi wa Kigali, NIDA, RISA na ministeri zitandukanye, burashimangira ko abaturage bafite ibikenewe byose ngo boroherwe no kubona serivisi z'ingenzi bakeneye kandi mu buryo butekanye.”

    Kwegera abaturage kwa Irembo binyuze mu bukangurambaga bwiswe Byikorere, bigamije kwigisha abantu kwiyakira serivisi za Leta zitandukanye badakoze ingendo zivunanye bajya kuzishakira ku biro, ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga rigezweho nka telefone ngendanwa cyangwa mudasobwa, kandi umuntu abyikoreye.

    Kabera Kevin wari uhagarariye Irembo yavuze ko iki kigo kigamije kwegereza abaturage serivisi zacyo na bo bakabasha koroherwa no kubona iza Leta

    Abaturage basobanuriwe uburyo bwo kwiyakira serivisi bakeneye

    Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Abakozi ba Irembo bari basuye site zitandukanye zasorejwemo siporo rusange

    Umukozi wa Irembo wari witabiriye iki gikorwa

    Abakozi ba Irembo basobanuye byinshi kuri gahunda ya Byikorere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-irembo-basobanuye-uburyo-bwo-kubona-serivisi-za-leta-muri-gahunda-ya

  • Intangiriro zigoye n'ubushake budasanzwe: Urugendo rw'u Rwanda mu guhinduka igicumbi cy'inama mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko igihe u Rwanda rwatangiriye kwakira inama mpuzamahanga zikomeye, yagiraga impungenge cyane z'ibikorwaremezo kuko icyo gihe hari bike, kandi inama zitabirwa n'abantu benshi baturutse hirya no hino.

    Mu kiganiro 'What I'm Building Podcast', Janet Karemera yavuze ko nko mu myaka icyenda ishize, nta bikorwaremezo byo kwakira inama nkuru byari biri mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ntekereza ko icyari kigoye cyane ari ukuba tutari dufite aho twakirira inama. Ndibuka twakira inama ya World Economic Forum for Africa mu 2016. Nari nkiri mu Biro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika.'

    'KCEV [Amatente ya Camp Kigali] yari ihari ariko byasabaga kuvugurura kugira ngo ibashe kwakira inama nk'iyo, uko iminsi yicumaga ni ko wibazaga uti 'ese koko bizakunda?'

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe nta buryo buhagije twari dufite bwa gutwara abantu, nta mahoteli, icyo gihe KCC yari itaratangira gukora, Marriott na yo ni uko twari dufite Serena gusa n'izindi nke.'

    Yagaragaje ko n'ubwo byari byifashe gutyo, bitari ubwa mbere u Rwanda rwisanze ahantu birusaba kwishakamo ibisubizo kandi bigakunda.

    Ati 'Twakiriye inama kandi igenda neza […] twabigezeho binyuze mu bufatanye bwa Leta n'abikorera.'

    Janet Karemera yavuze ko na nyuma y'iyo nama muri Kamena 2016 u Rwanda rwakiriye inama y'abakuru b'ibihugu byo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi ikagenda neza.

    At 'Nabwo KCC ntiyari yagatungana.'

    Yakomoje ku Nama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida muri Afurika yakiriwe n'u Rwanda mu 2019, agaragaza ko yabaye intsinzi ikomeye ku gihugu, ifungura amarembo yo kwakira izindi nama mpuzamahanga ku rwego rw'Isi.

    Iyi nama yitabiriwe n'abari hagati ya 3,000-4,000 ibera muri Kigali Convention Centre.

    Ati 'Habura amezi make [ngo inama ibe] twasanze dukeneye undi mwanya wisumbuye. Ni bwo bwa mbere hanze hashyizwe amatente. Twatekerezaga ko KCC ari nini ariko twasanze dukeneye undi mwanya kugira ngo tugere aho twashakaga kugera.'

    'Twubatse amatente meza cyane, igikorwaremezo cyiza, hajyamo ubwiherero na buri kimwe kandi byaradukundiye abantu bagize inama nziza.'

    Yagaragaje ko gushyiraho aya matente byabaye nko kwishakamo igisubizo kandi bikaba byaratanze umusaruro.

    Janet Karemera yahishuye ko nyuma y'iyi nama hari nyinshi zagiye zihabwa u Rwanda kubera rwari rumaze kugaragaza ubushobozi bwo kwakirana inama zo ku rwego rwo hejuru kandi zikagenda neza mu mutekano.

    Nko mu 2022 u Rwanda rwakiriye Inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw'Icyongereza [CHOGM], mu 2023 rwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw'Abagore mu Iterambere [Women Deliver], yitabiriwe n'abarenga 6,000.

    Muri uwo mwaka kandi habaye inama ya 73 y'Inteko Rusange Idasanzwe ya FIFA. Inama ya CHOGM yabaye Janet Karemera ari mu mwaka we wa mbere muri RCB.

    Ati 'Zimwe muri izo nama zabaga kubera mu Rwanda hari ahantu waza wizeye umutekano w'abantu bawe batandukanye, aho baza bakemerwa bose nta vangura.'

    Janet Karemera yagaragaje ko ubuyobozi bw'u Rwanda bwakoresheje imbaraga zikomeye mu gukururira izi nama mu gihugu ubu bikaba ari ibintu byatanze umusaruro.

    Ati 'Ariko ndatekereza ko aho tugeze ubu, turi ahantu heza. Noneho rero ahubwo ni ugutekereza ni gute twakagura ibyo tumaze kugeraho tukabishyira ku rundi rwego dukoresheje ibyo dufite?'

    Mu 2023, Umujyi wa Kigali wari uwa kabiri muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga. Uwo mwaka inama u Rwanda rwakiriye zarwinjirije miliyoni 95$, izamuka rya 48% ugereranyije n'ayo urwo rwego rwari rwinjije mu 2022.

    U Rwanda rufite intego yo gukomeza kongera amafaranga ava mu bukerarugendo, akava kuri miliyoni 620$ yinjijwe mu 2023 akagera kuri miliyoni 800$ mu 2025.

    Janet Karemera yavuze ko Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida muri Afurika yakiriwe n'u Rwanda mu 2019 yakinguriye u Rwanda amarembo yo kwakira inama zo ku rwego rw’Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gutangirira-hasi-n-ukwiyemeza-kudasanzwe-urugendo-rw-u-rwanda-mu-guhinduka

  • Nyanza: Umukobwa bikekwa ko yari atwite, yasanzwe amanitse mu mugozi – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko ababyeyi b'uyu mukobwa bamusize mu rugo ari muzima, bakajya mu mirimo, bagaruka bakamusanga yashizemo umwuka. Binavugwa ko mbere yo kwimanika, uyu mukobwa yabanje kunywa umuti wica udusimba mu murima.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, avuga ko uyu mukobwa nta kibazo yari afitanye n'ababyeyi be.

    Ati “Ni umukobwa w'imyaka 20, birakekwa ko yiyahuye kuko bamusanze yimanitse mu kiziriko, ariko binavugwa ko ashobora kuba yanyoye n'umuti uhungira imyaka. Iperereza ryatangiye, buriya amakuru arambuye tuzayabwirwa na RIB.”

    Yakomeje avuga ko n'ababyeyi be bavuze ko batamenye icyabimuteye cyaherwaho gifatwa nk'impamvu yo kwiyahura, byose bikaba bigitegerejwe mu iperereza.

    Hari andi makuru ataremezwa n'ubuyobozi avuga ko uyu nyakwigendera yaba yari atwite, bigakekwa ko yaba atarishimiye iby'ayo makuru.

    Ntazinda yasabye ababyeyi n'abandi bantu bose babana mu rugo kuzamura urwego rw'imibanire n'ubusabane, kandi bakajya baganira ku makuru yose n'ibibazo bafite kugira ngo babikemure hakiri kare.

    Kuri ubu, umurambo w'uyu mukobwa uri mu Bitaro by'Akarere bya Nyanza, aho wagiye gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekanye icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukobwa-bikekwa-ko-yari-atwite-yasanzwe-amanitse-mu-mugozi