Blog

  • Abanyeshuri 145 ba mbere bakiriwe muri Ntare Louisenlund School (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri batangiye kuhiga muri uyu mwaka w'amashuri batoranyijwe mu batsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024.

    Bavuga ko gutsinda icyo kizamini bitari bihagije ngo bahabwe amahirwe yo kwiga muri iri shuri kuko bahawe ibindi bizamini na ryo, bose hamwe uko bari 240 batoranywamo 120 ba mbere barihirwa na Leta mu gihe abandi 25 bo barihirwa n'ababyeyi babo.

    Abo bana bavuga ko iri shuri rifite byose bizabafasha guhaha ubumenyi batareba ku ruhande ku buryo bazavamo abantu bakomeye bagahesha ishema Igihugu ndetse bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo Umugabane wa Afurika ukeneye.

    Umujyanama w'Icyiciro cy'Uburezi mu Ihuriro ryiswe NSOBA rifatwa nk'umubyeyi w'iri shuri, Kamuru Charles, yavuze ko asanga iri shuri hari icyuho rije kuziba mu bijyanye n'uburezi.

    Ati “Leta yibanze ku kugira ngo iki Gihugu gitere imbere nyuma y'ibibazo twahuye na byo. Ibyo byose nk'abantu bize muri Ntare School byatweretse ko mu burezi hakenewe ishuri nk'iri ngiri”.

    Umuyobozi wa Ntare Louisenlund School, Damien Vasallo yavuze ko iri shuri rigiye kuba inkingi ya mwamba mu gutegura urubyiruko rushobora gushaka ibisubizo by'ibibazo Isi ifite.

    Yagize ati “Mu by'ukuri dushaka kubaka urubyiruko rukaba abaturage b'umubumbe biteguye gushyira imbaraga mu burezi mu rwego rwo gutegura ejo heza. Uburezi mpuzamahanga bukenewe ni uburezi bufite icyerecyezo cyo kubaka Isi nziza binyuze mu myumvire ihuriweho ndetse no kubahana”.

    “Dufitiye icyizere aba bana mu kubaha ubumenyi buhagije bwo guhangana n'ibibangamiye iterambere ry'ikinyejana cya 21. Ibi bazabikora badaharanira gukuza no kubaka amazina ku giti cyabo ahubwo bagomba guharanira kuba umusemburo w'ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage bifashishije ibyo bize”.

    Vasallo yongeyeho ko iri shuri ryishimiye ubufatanye na Leta y'u Rwanda mu guteza imbere amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga kandi ko ari icyitegererezo mu Rwanda no mu Karere.

    Bamwe mu babyeyi bitabiriye iki gikorwa cyo kwakira abanyeshuri babo ku mugaragaro bavuze ko iri shuri ribavunnye amaguru ku kujya gushaka amashuri hanze y'Igihugu kandi ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza ireba kure mu kwishakamo ibisubizo.

    Ntare Louisenlund School ifite ibyumba by'amashuri 35 na laboratwari eshanu za siyanse. Ifite kandi ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 1100 bacumbikiwe.

    Abaryigamo birihira bishyura miliyoni 21 Frw ku mwaka bingana na miliyoni zirindwi buri gihembwe.

    Iri shuri, ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy'ihuriro ryiswe NSOBA rigizwe n'abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda ku isonga harimo Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni.

    Iri shuri riri ku rwego mpuzamahaga

    Kamuru Charles yavuze ko asanga iri shuri hari icyuho rije kuziba mu bijyanye n’uburezi

    Bamwe mu bayobozi ba Ntare Louisenlund School

    Ababyeyi bari baje gushyigikira abana

    Abanyeshuri batangiye muri Ntare Louisenlund School


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-145-ba-mbere-bakiriwe-muri-ntare-louisenlund-school-amafoto

  • Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje Perezida… – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubera igiterane gikomeye cyo gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye u Rwanda. Iki giterane kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 kuva Saa Munani z’amanywa kuri Stade Amahoro. Imiryango izaba ifunguye kuva Saa Tanu za mu gitondo.

    Umuhuzabikorwa w’igiterane “Rwanda Shima Imana” Amb. Dr Charles Murigande, yavuze ko witegereje neza aho u Rwanda rwari ruri mu 1994, nta byiringiro na bike byari bihari by’uko igihugu cyakongera kugira amahoro hashingiwe ku mpamvu nyinshi cyane zakomokaga ku mahano yakozwe mu Rwanda.

    Ati: “Twakabaye twaraheze aho twari turi cyangwa tugasubira inyuma ariko Imana yaradufashije tuva hariya tugeze aho tugeze, hari intambwe nini twagenze nubwo tutari twagera aho umuntu wese yakwifuza.”

    Yagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu mpinduka nziza igihugu kimaze kugeraho.

    Ati”Iyo tutagira umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda, njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, […] Ni umuyobozi udatinya guhangana n’ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo. Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo ntibishoboka ntikibaho. Ahantu twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk’uwo”.

    Amb. Murigande yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza nka Perezida Kagame ukunda abaturage, witeguye kurwanirira igihugu no kugipfira, ureba kure kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babe umwe.

    Yagize ati”Rero mu byo dushima Imana twashima ko yaduhaye umuyobozi uteye utyo. Ndabivuga nk’umuntu wakoranye nawe, naramubonye mu bihe bikomeye.” 

    Amb. Dr. Murigande uri mu kiruhuko cy'izabukuru yakoze imirimo itandukanye irimo nko kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango wa FPR-Inkotanyi, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu no kuyobora za Minisiteri zitandukanye.

    Rwanda Shima Imana Festival ni igikorwa gikomeye gifite agaciro kadasanzwe kuko izaba ikurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye mu mahoro no mu bwisanzure, ashimangira indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Iki giterane kigiye kuba nyuma y’imyaka 5 kitaba, ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana “ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

    Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za leta, abikorera n'imyemerere kimwe n'abaturage b'ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano n'iterambere ry'ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

    Abayobozi b'amatorero ya Gikristo ndetse n'abahanzi b'abaramyi b'ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima.

    Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

    PEACE PLAN RWANDA yateguye iki giterane benshi bafitiye amatsiko menshi ni Umuryango wa Gikristo uhuriza hamwe amatorero ya Gikristo. Yagaragaje ko yateguye iki giterane cy’uyu mwaka mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko “Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y'amahoro n'iterambere ridasanzwe mu Rwanda”.

    Nyiricyubahiro Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, Umuyobozi wa THE PEACE PLAN Rwanda, yakomeje ati “Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana.”

    Ubuyobozi bwa Rwanda Shima Imana kandi buratumira buri wese kwitabira iki gikorwa cyo gushimira Imana ku rwego rw'igihugu. Kwinjira ahazabera iki gikorwa bizaba ari ubuntu, kandi “turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye”.

    Rwanda Shima Imana 2024 yateguwe ku bufatanye bwa PEACE PLAN na Rwanda Leaders Fellowship. Amb. Dr. Charles Murigande niwe Muhuzabikorwa wayo. PEACE PLAN RWANDA itegura iki giterane, yashinzwe n’abarimo inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


    Amb. Dr Charles Murigande yagaragaje Perezida Kagame nk’impamvu ikomeye Abanyarwanda bakwiriye gushimira Imana 


    Perezida Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147150/amb-dr-charles-murigande-yagaragaje-perezida-kagame-nkimpamvu-ikomeye-yo-gushima-imana-nka-147150.html

  • Hacura iki igitaramo cya The Ben kigonganiye… – #rwanda #RwOT

    Ubwo The Ben aheruka gukorera igitaramo muri BK Arena, byari mu bihe bitoroshye ihangana rikomeye, hagati y'uyu muhanzi n'uwitwa Coach Gael.

    Icyo gihe yari yatumiwe muri 'Rwanda Rebirth Celebration Concert', nyamara ariko mu minsi ya nyuma cyegereje hateguwe ibindi birori n'ibitaramo mu bice bitandukanye bya Kigali.

    Amakuru ahari kimwe n'ibyabereye mu Burundi abahanganye na we bakaba bari bagamije kumuhombya, uyu muhanzi n'abateguraga iki gitaramo byabasabye kwiga amayeri atandukanye.Yanatumye inkoni zari nyinshi barimo bakubitwa zitabarwaza nubwo bitari bukunde ko yisanga wenyine mu nyubako ariko umubare wari kuba uri hasi.

    Kuri ubu The Ben yitegura kumurika  Album ya Gatatu mu gitaramo byitezwe ko kizabera muri BK Arena tariki ya 01 Mutarama 2024, ikazaba ari Album ikurikira 'Amahirwe ya Nyuma' na 'Ko Nahindutse'.

    Hagiye havugwa ibikorwa byategurwaga na Coach Gael agamije gusenya ibitaramo bya The Ben muri iyi minsi bateye intambwe iganisha kubwiyunge

    Nubwo ariko The Ben yitegura gushyira hanze Album, Bruce Melodie na we amaze iminsi ateguza indi, hari na gahunda y'ibitaramo iteganijwe by'uyu mugabo bishamikiye ku kuyimurikira abakunzi be.

    Tutinjiye mu mubare w'abafana buri umwe afite n'amayeri akoresha mu byo akoramo ibyo akora, kuko bose bigeze kumvikanaho inkuru zo kwinjiriza abantu ubuntu mu bitaramo byabo bagamije ifoto nziza.

    Ibintu ariko abantu batumva neza na byo ariko bifasha mu bucuruzi kuko byinshi mu bitaramo bijya kuba ababitegura bamaze kwinjiza n'inyungu yabonetse binyuze mu baterankunga n'abafatanyabikorwa, ava mu matike akaza ari inyongera.

    Kandi umuterankunga na we icyo abakeneye ni ukubona umubare wabo wamubwiye wahageze, kandi burya si buri umwe wafungura imiryango y'inyubako yabereyemo igitaramo cye, ngo abashe kubona abemera no kuyinjiriramo ubuntu.

    Reka twinjire ku ntwaro z'ibikorwa bibarengera bafite kugeza ubu nubwo Album bitegura gukora nayo izazana n'izindi mbaraga, bafite ibigwi bibemerera kuba kompanyi yose bakomangira ngo ibatere inkunga byagorana kuba yabasubiza inyuma.

    Bruce Melodie amaze iminsi akora kuri Album nshya yitegura gushyira hanze

    Bakagira n'ikintu kindi batandukaniyeho kuba The Ben afite ibihangano byisangwamo n'ibyiciro byose by'abantu, Bruce Melodie ugasanga yibanda ku bikundwa cyane n'urubyiruko.

    Umuhanzi iyo ategura igitaramo usanga hari abantu bamufasha ku cyamamaza yaba mu gihugu no hanze yacyo ugendeye aho Isi igeze, abahanzi, abanyapolitiki, abakinnyi n'abandi bifata amashusho bavuga ko bazaba bahari cyangwa basaba abantu kuzazitabira.

    Iyi ngingo biragoye kuba wavuga ko bose batayifiteho imbaraga ariko ibyo badahuje iyo bigeze ku bahanzi katurebe abo bagiye bakorana indirimbo baturuka mu bindi bihugu.

    Uhereye kuri The Ben afitanye indirimbo n'abahanzi bo hanze batandukanye barimo Otile Brown [Kenya], Bensoul [Kenya], Rema Namakula [Uganda], Sheebah Karungi [Uganda], B2C [Uganda] na Diamond Platnumz [Tanzania].

    Ku ruhande rwa Bruce Melodie yakoranye na Nadia Mukami [Kenya], Pallaso [Uganda], DJ Neptunez [Nigeria], John Frogs [South Sudan], Sheebah Karungi [Uganda], Khaligraphy Jones [Kenya], B2 C [Uganda], Eddy Kenzo [Uganda], Innos B [RDC], Harmonize [Tanzania] na Shaggy [Jamaica/USA].

    Bibaye ngombwa ko muri aba hari abo bazana cyangwa babafashe byeruye mu kwamamaza ibyo bakora zaba ari imbaraga ziyongera ku bandi bahanzi b'abanyarwanda yagiye akorana nabo.

    Amakuru ahari ni uko The Ben yamaze gufata BK Arena ubwo Bruce Melodie byamusaba gushakira mu zindi nyubako, izishoboka yaba Camp Kigali, Kigali Convention Center gusa aha hose ni hato amahitamo yaba Stade Amahoro.

    Ese byakunda ko buri umwe abasha kubona byibuze abantu basaga ibihumbi 10 mu mujyi umwe gusa amahirwe yo kuba ibi byaba arashoboka kuko ihangana ryabo mu buryo bw'akazi riri ku rwego rwo hejuru kandi biri no mu bakunzi b'umuziki nyarwanda.

    The Ben aritegura kwinjiza abakunzi b’umuziki nyarwanda mu mwaka wa 2025 mu gitaramo azakorera muri BK Arena

    Nk’uko kandi twabihereyeho haruguru hari ubwo The Ben yigeze gutegura igitaramo aba barizwa mu itsinda rireberera inyungu Bruce Melodie birangira nk’uko byavuzwe bashatse kucyangiza bategura ibindi ‘no mu Burundi byaravuzwe’.

    Kandi ntabwo byaba ari bishya hari ibitaramo byinshi byagiye bitegurwa muri ubu buryo gusa bikaba bigamije ubucuruzi no guhangana bijyana n'uwo mujyo.

    Kuri uyu wa Gatanu The Ben azashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Plenty’ ugenecyereje bivuga ‘Birenze’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147152/hacura-iki-igitaramo-cya-the-ben-kigonganiye-nicya-bruce-melodie-i-kigali-147152.html

  • Perezida wa CAF yagaragaje ibyago bikomeye bitegereje abakinnyi kubera imikino myinshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, yagarutse ku ngaruka mbi zituruka ku mikino myinshi abakinnyi bakomeye bakina, avuga ko bishobora kwangiza ejo hazaza h'umupira w'amaguru. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na BBC, aho yatangaje ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zose kugira ngo ubuzima n'imyitwarire y'abakinnyi birindwe Kandi byitabweho neza.

    Mu minsi ishize, bamwe mu bakinnyi bakomeye n'abatoza bagaragaje impungenge ku kongerwa kw'imikino, aho nka Rodri, umukinnyi wa Manchester City n'ikipe y'igihugu ya Espagne, yavuze ko abakinnyi bari hafi yo kwitabaza imyigaragambyo kubera umunaniro ukabije.

    Motsepe, akaba na nyir'ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y'Epfo, yagize ati: 'Ntidushaka ko abakinnyi bakinisha imbaraga z'umurengera kuko bitazagirira neza umupira w'amaguru kandi bizagira ingaruka ku musaruro w'igihe kirekire w'uyu mukino. Inshingano yacu twese ni ukubungabunga ubuzima bw'abakinnyi, ndetse n'uburyo bakina imikino myinshi by'umwihariko ni ingenzi kuri twe.'

    Ikibazo cy'umubare munini w'imikino cyarakajije umurego nyuma yo kwagura Igikombe cy'Isi cy'amakipe (Club World Cup), aho kuva mu mwaka wa 2025 kizajya kimara ukwezi kose aho kuba iminsi 10 nk'uko byari bisanzwe. Ikipe izegukana icyo gikombe izasabwa gukina imikino irindwi aho kuba ibiri nk'uko byahoze, bikaba bizazamura umubare w'imikino abakinnyi bakina.

    Ku rugero rw'ikipe ya Mamelodi Sundowns, abakinnyi 10 b'iyi kipe bari mu ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo yasoje ku mwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika (AFCON) giheruka. Ibaze Afurika y'Epfo iramutse ibonye itike yo gukina Igikombe cy'Isi cya 2026 ndetse n'igikombe cya Afurika kizakinwa mu mwaka wa 2025, abakinnyi b'iyi kipe bashobora kudahabwa ikiruhuko kugeza mu mwaka wa 2027.

    FIFA Club World Cup izakinwa muri Kamena na Nyakanga 2025, nyuma hakazakurikiraho CAN izakinwa kuva mu Ukuboza 2025 kugera muri Mutarama 2026, hanyuma hakurikiraho Igikombe cy'Isi mu mpeshyi ya 2026. Ibi bishobora kubuza abakinnyi ikiruhuko gikenewe, bigatuma bahura n'umunaniro ukabije.

    Ku mugabane w'u Burayi, amarushanwa nka Champions League nayo yahinduye imiterere, aho umubare w'imikino wiyongereyeho ibiri. Carlo Ancelotti, umutoza wa Real Madrid, ari gutekereza uburyo bwo guha abakinnyi be ikiruhuko hagati mu mwaka kubera umubare munini w'imikino, mu gihe Alisson Becker, umunyezamu wa Liverpool, nawe yatangaje ko abakinnyi bananiwe kubera imikino myinshi.

    Motsepe yasoje ashimangira ko hakenewe ibiganiro bihoraho hagati y'inzego zose zigize umupira w'amaguru Ku Isi. Yagize ati: 'Igice kimwe cy'ibyo dukwiye gukora ni ukuganira, tukumva impande zose, kandi ndizera ko ibisubizo bizaboneka byareba inyungu za buri wese.'

    Ibi birasaba ubufatanye n'ubwumvikane bw'inzego zitandukanye z'umupira w'amaguru kugira ngo abakinnyi b'umupira w'amaguru babashe gukina igihe kirekire Kandi barindwe.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-caf-yagaragaje-ibyago-bikomeye-bitegereje-abakinnyi-kubera-imikino-myinshi/

  • Impinduka ku mikino ya BetPawa Playoffs y’abagore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nk'uko byatangajwe n'Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), imikino ya BetPawa Playoffs mu cyiciro cy'abagore yari iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Nzeri 2024, yasubitswe, kandi igihe izakinirwa ntikiramenyekana. Iyi mikino yari iteganyijwe kubera kuri Lycee de Kigali (LDK).

    Iyi mikino ya Kamarampaka y'abagore yageze muri 1/2 cy'irangiza, aho amakipe ane akomeye mu Rwanda azahura mu mikino itegerejwe n'abakunzi ba Basketball. REG W BBC na APR W BBC nizo kipe zifite ibigwi bikomeye, ariko Groupe Scolaire Marie Reine WBBC na Kepler W BBC nazo zitezweho gutungurana muri Playoffs.

    FERWABA irateganya gutangaza ingengabihe nshya vuba, kandi abakunzi ba Basketball basabwe gukomeza gutegereza igihe nyacyo iyi mikino izakinirwa. Ni imikino yitezwe cyane n'abakunzi ba Basketball mu Rwanda, aho buri kipe izaba ihatanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma.

    Tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya ku bijyanye n'iyi mikino igihe ingengabihe nshya izaba yatangajwe.

    Source : https://yegob.rw/impinduka-ku-mikino-ya-betpawa-playoffs-yabagore/

  • Rodri ashobora kumara igihe kinini hanze y'ikibuga: Ese kubura kwe bishobora kwambura Manchester City amahirwe yo gutwara igikombe cya Premier League? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rodri, umukinnyi wo hagati w'ikipe ya Manchester City, arategerejwe gukora ibindi bizamini byimbitse ku mvune y'ivi yagize mu mukino wabahuje na Arsenal ku Cyumweru, banganyije 2-2. Uyu mukinnyi w'imyaka 28 y'amavuko, yagiye muri Espagne ku wa mbere kugira ngo akorerwe ibizamini by'ibanze kuri iyo mvune. Hari impungenge ko ashobora kumara igihe kinini hanze y'ikibuga, ndetse birashoboka ko ashobora kutagaruka mu kibuga uyu mwaka w'imikino wose.

     

    Rodri ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or mu kwezi gutaha, igihembo gihabwa umukinnyi w'umwaka ku isi, kandi benshi bamufata nk'umukinnyi ufite uruhare rukomeye muri Manchester City muri iki gihe. Ni umukinnyi udasanzwe kuko kuva yatangira gukinira Manchester City, iyi kipe ntabwo yatsinzwe umukino n'umwe muri shampiyona y'u Bwongereza mu mikino 48 amaze kubanzamo.

     

    Ariko kandi, Manchester City yatsinzwe imikino ine muri itanu Rodri atakinnye umwaka ushize w'imikino,

     

    Kubura Rodri bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo Manchester City izitwara haba muri shampiyona no mu marushanwa y'i Burayi (Champions League). Mu gihe yaje muri iyi kipe muri 2019, Kevin de Bruyne yamwise umukinnyi 'wihariye' ku buryo budashidikanywaho mu bakinnyi bashobora gusimbuza Fernandinho.

     

    Imibare 'Statistiques' zigaragaza ko kuva Rodri yagera muri Manchester City avuye muri Atletico Madrid, iyi kipe yatsinzwe imikino 11% gusa ari mu kibuga, mu gihe iyo adahari batsindwa 24%. Ibi byerekana ko Rodri ari inkingi ya mwamba muri iyi kipe.

     

    Icyakora, amakipe yo muri Premier League akeneye amanota menshi kugira ngo atware igikombe. Niba Rodri atazongera gukina uyu mwaka wose, ubusesenguzi bugaragaza ko City ishobora kurangiza shampiyona ifite amanota 80, mu gihe Rodri yakina imikino yose, iyi kipe yashobora kurangiza ifite amanota 91.

     

    Mu myaka itatu muri ine ishize, amanota 91 yarahagije kugira ngo ikipe itware igikombe. Ariko, ikipe yatwaye shampiyona y'u Bwongereza n'amanota make nk'aya ni Manchester United mu mwaka wa 2010-11, ubwo yegukanaga igikombe ifite amanota 80.

     

    Kubura Rodri birashobora guhungabanya Manchester City mu buryo bukomeye, cyane cyane ko azwiho gutanga umutekano mwiza mu kibuga hagati, kandi ahindura uburyo bw'imikinire ya City mu buryo budasanzwe. Ikipe ya Pep Guardiola irasabwa gusimbuza neza uyu mukinnyi mu gihe cyose azamara adakina, niba ishaka kuguma mu murongo wo guhatanira ibikombe byose iri mu marushanwa.

    Source : https://yegob.rw/rodri-ashobora-kumara-igihe-kinini-hanze-yikibuga-ese-kubura-kwe-bishobora-kwambura-manchester-city-amahirwe-yo-gutwara-igikombe-cya-premier-league/

  • Ishingiye ku buhamya! Ibyihariye ku ndirimbo… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaba ari umugabo n'umugore bakora nk'itsinda, René na Tracy nyuma y'amezi arenga arindwi batumvikana mu ndirimbo nshya, baherutse gushyira hanze iyo bise “Imirimo Yawe (Irivugira)”.

    Iyi ndirimbo yakiriwe neza n'abakurikira ibikorwa by'aba bahanzi ndetse n'abakunda indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza muri rusange, yasohotse tariki 13 Nzeri 2024, ikaba yaragiye ahagaragara nyuma y'iyitwa ‘Niryubahwe’ yasohotse ku wa 1 Gashyantare uyu mwaka.

    Muri iyi ndirimbo bagaruka ku bikorwa Imana ikorera abantu ku manywa n’ijoro, kandi abenshi bemeranyije n'aba bahanzi na bo batanga ubuhamya bwabo ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi Ndirimbo Imirimo Yawe (Irivugira).

    Agaruka ku nkomoko y'inganzo y'iyi ndirimbo, Tracy yabwiye InyaRwanda ko 'iyi ndirimbo ivuga uburyo icyo Imana ikora mu buzima bwa muntu kiba kidakeneye ubusobanuro ahubwo umuntu iyo abyitegereje abona neza ko ari umurimo wakozwe n’Imana ubwayo nta ruhare rw’umuntu kugira ngo uwirata wese yirate Kristo wenyine nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga mu Bakorinto ba mbere 1:31.'

    Yakomeje avuga ko idashingiye ku buhamya bwabo nk’umuryango gusa ahubwo ikubiyemo ubuhamya bw'umuntu wese uriho. Tracy kandi, yaboneyeho no guhishura ko bahishiye byinshi byiza abakunzi babo birimo n'indirimbo nshya.

    Ati: 'Haracyari izindi ndirimbo zigiye gusohoka vuba haba izacu twembi gusa ariko n’iyo twakoranye n’undi mukozi w’Imana tuzabatangariza vuba aha.'

    Yavuze ko bishimira urukundo bakomeje kwerekwa n’abantu batandukanye, atangaza ko babishimira Imana cyane kuko ariyo soko y’ibyiza byose.

    Ati'Urukundo n’ubuhamya twumva bw’abantu bidutera imbaraga zo gukomeza gutanga icyo Imana idushyira ku mutima cyose nayo ikadushoboza kudatandukira kuko ariyo soko yonyine tuvomamo byose.'

    Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo yatunganyijwe n'uwitwa Sammy Pro afatanije na Nic Pro, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga usanzwe ubatunganyiriza amashusho y'indirimbo zitandukanye.

    Mu ndirimbo bakoze bari kumwe zigakundwa cyane harimo iyo bise ‘Jehovah’ yasohotse tariki 2 Nzeri 2023, ikaba ariyo  yahinduye amateka y'umuziki wabo igatuma barushaho kumenyekana, kuko ari yo imaze kurebwa cyane ku muyoboro wabo wa YouTube kugeza ubu.


    Itsinda rya Rene na Tracy riherutse gushyira hanze indirimbo ishingiye ku buhamya


    Baritegura gushyira hanze izindi ndirimbo zirimo n’iyo bakoranye n’undi muramyi utaramenyekana

    “>Kanda hano urebe indirimbo ‘Imirimo yawe (irivugira)” ya Rene na Tracy

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147144/ishingiye-ku-buhamya-ibyihariye-ku-ndirimbo-imirimo-yawe-irivugira-ya-rene-na-tracy-video-147144.html

  • Yafungiwemo Perezida na R.Kelly! Ibidasanzwe… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihe bikomeye ku muraperi akaba n’umushoramari Sean Combs wamenyekanye ku mazina menshi nka Diddy, Puffy Daddy, Puffy, P.Diddy, Love n’andi menshi dore ko mu bihe bitandukanye yaranzwe no guhindura amazina ye mu myidagaduro.

    Mu cyumweru gishize nibwo ibintu byahinduye isura ubwo FBI ifatanyije n’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ba Homeland Security basanze P.Diddy mu cyumba cya Hoteli yarimobagahita bamuta muri yombi.

    Ubwo yagezwaga mu rukiko, umwunganizi we mu mategeko Marc Agnifilo yavuze ko P.Diddy yiteguye gutanga Miliyoni 50 z’Amadolari akarekurwa akaburana afunguye. Aya mafaranga nubwo ari menshi ariko urukiko rwarayanze inshuro 2 zose.

    Damien Williams uhagarariye ubushinjacyaha bwa leta zo mu Majyepfo zirimo n’umujyi wa New York. yabwiye itangazamakuru ko banze ko uyu muraperi aburana afunguye kuko ibyaha ashinjwa bikomeye ndetse ko hari impungenge ko yahita acika ubutabera akava ku butaka bw’Amerika.

    Mu byaha P.Diddy ashinjwa harimo gufata ku ngufu abakobwa 6 batandukanye, gucuruza abakobwa, kwambutsa abakobwa acuruza akabajyana mu busambanyi mu bindi bihugu, gutunga imbunda bitemewe n’amategeko, gukubita no gukomeretsa, gutwara ibiyobyabwenge bitemewe, gukoresha ibirori mu rugo rwe akazanamo abagabo bagasambanya abakobwa ku gahato.

    Ibi byaha uko bitandukanye ni nako bifite ibihano bitandukanye, ahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu yafungwa burundu, ahamwe n’icyaha cyo gucuruza abakobwa yakatirwa igifungo cy’imyaka 15 mu gihe ahamwe n’icyaha cyo kwambutsa imipaka abakobwa acuruza yafungwa imyaka 20.

    Kugeza magingo aya P.Diddy w’imyaka 54 usa naho ibigwi bye n’izina rikomeye yari afite mu muziki byacitse amazi, afungiye muri gereza yitwa ‘The Metropolitan Detention Center Brooklyn’ iherereye mu mujyi wa New York.

    *Amateka y’iyi Gereza ifungiyemo P.Diddy 

    Iyi gereza ‘The Metropolitan Detention Center Brooklyn’ yubatse muri karitsiye ya South Park i Brooklyn mu mujyi wa New York. Yubatswe mu 1990, igenewe kwakira imfungwa 1000 zitegereje kuburana, gusa uko imyaka yagiye yicuma ni nako umubare wabayifungirwamo wiyongera.

    Ntabwo ifungirwamo ababonetse bose ahubwo ifungirwamo abantu bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bifite aho bihuriye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, ubucuruzi bw’abantu, gucuruza abakobwa, abimukira binjiye muri Amerika mu buryo butemewe. Ikindi kandi abafungirwamo bose ni abantu bakurikiranywe na FBI.

    Mu 2002 ubwo George W.Bush yari akiri Perezida wa USA, yasabwe inshuro 8 ko iyi gereza yahindurirwa imiyoborere ndetse ikanahindura amabwira ashaririye abahafungiye babayemo arimo kuba bambara ibirenge, bashobora kumara icyumweru batageze hanze ngo barebe uko hasa, imirire mibi byumwihariko basabaga ko yasanwa kubera gusaza.

    Andi mategeko y’iyi gereza akomeye arimo kuba abahafungiye bose batemerewe gusohoka ngo bakore siporo nk’uko izindi gereza zibikora, bakarabira kandi baniherera mu kumba gato bararamo ndetse ntabwo bemerewe gusurwa igihe cyose batarakatirwa.

    Iyi gereza yubatse mu buryo bw’amagorofa ku buryo inyuma isa neza gusa ngo imbere irashaje bitewe n’uko kuva mu 1988 itarongera kuvugururwa

    Associate Press ivuga ko iyi gereza P.Diddy afungiyemo iri muri gereza za mbere zubatse neza muri Amerika iyo umuntu arebeye inyuma kuko yubatse mu magorofa atondekanyije, nyamara ngo mu imbere yaho irashaje dore ko kuva yakubakwa mu 1988 itigeze yongera kuvugururwa.

    Iyi gereza izwiho urugomo rwinshi rw’imfungwa zirwana zikoresheje ibyuma. Mu 2023 gusa hapfuye imfungwa 36 zose zizize guterwa ibyuma. Ni mu gihe kuva aho uyu mwaka watangira imfungwa 18 arizo zimaze gupfiramo. 

    Mu gihe Isi yose yari yarembejwe n’icyorezo cya Covid-19, iyi gereza nayo yakozweho n’iki cyorezo ku buryo buri hejuru aho imfungwa 50% zari zafashwe na Covid-19. 

    Ikindi kidasanzwe iyi gereza izwiho ni uko abarinzi baho nabo usanga ari abanyabyaha bafatanya n’imfungwa mu kubinjiriza ibintu bitemewe. Mu myaka 5 ishize abacunga gereza n’abandi bakozi bayo bagera kuri 22 barirukanwe abandi barafungwa bazira guhabwa ruswa n’imfungwa mu kubinjiriza ibiyobyabwenge hamwe n’ibindi bitemewe.

    Magingo aya iyi gereza ifungiwemo abagera kuri 1,712 barimo na P.Diddy aho bose bakurikiranywe na FBI. Umuyobozi wayo mukuru witwa Heriberto Tellez watangiye kuyiyobora mu 2017 aherutse kubwira itangazamakuru ko P.Diddy yakiriwe nk’indi mfungwa yose kandi ko atigeze ahabwa ibindi cyangwa ngo afatwe nk’icyamamare ahubwo ko yakiriwe nk’uko izindi mfungwa zose zakirwa hatitawe ku izina afite.

    -Iyi gereza yagiye ifungirwamo ibyamamare bindi birimo na R.Kelly hamwe na Juan Orlando wari Perezida

    R.Kelly wahoze aca ibintu mu muziki, yafungiwe muri iyi gereza nyuma yo guhabwa igihano cy’imyaka 30 azira gufata ku ngufu

    Icyamamare mu muziki, Sylvester Robert Kelly uzwi cyane nka R.Kelly nawe wahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu, yafungiwe muri iyi gereza mu 2016 ubwo yatabwaga muri yombi. Yayimazemo imyaka 2 abona kujyanwa muri gereza ya Chicago.

    Uyu yahoze ari Perezida w’igihugu ya Honduras muri manda 2 zikurikiranye. Yafunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge birimo na Cocaine muri Amerika afatanyije na mushiki we witwa Hilda Alvarado

    Juan Orlando Hernandez Alvarado wahoze ari Perezida w’igihugu cya Honduras kuva mu 2014 kugeza mu 2022 ubwo yatabwaga muri yombi. Yakatiwe imyaka 25 ahamwe n’icyaha cyo gucururiza Cocaine ku butaka bwa Amerika.

    Gerano Garcia Luna wahoze ari umunyamabanga mukuru w’igihugu cya Mexico, afungiye muri iyi gereza aho ategereje kuburana ku byaha ashinjwa birimo gukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry’aba ‘Sinaloa Cartel’.

    Umwiyahuzi Sayfullo Saipov wateze igisasu mu modoka rusange kigahitana ubuzima bw’abantu 8 mu 2017 nawe afungiye muri iyi gereza irimo P.Diddy.

    Umuraperi Daniel Hernandez uzwi nka 6ix9ine cyangwa Tekashi69 nawe yafungiwe muri iyi gereza mu gihe cy’umwaka azira gufatanwa imbunda zitemewe.

    Ja Rule umuraperi wakunzwe mu myaka ya kera nawe yafungiwe muri iyi gereza azira kutishyura imisoro aho yayimazemo amezi 28. Undi muraperi wayifungiwemo ni Fetty Wap wakatiwe igifungo cy’amezi 72 azira gukubita agakomeretsa n’ibiyobyabwenge.

    Ghislaine Noella Maxwell ari mu bindi byamamare byafungiwe muri iyi gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza abakobwa agakatirwa imyaka 20. Uyu yahoze ari mu bategura ibitaramo mu Bwongereza ndetse yakoranaga bya hafi na Prince Andrew wirukanwe i Bwami nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu n’umwe mu bana b’abakobwa bacuruzwaga n’uyu Ghislaine Maxwell.

    Madame Ghislaine Maxwell wari uzwiho gutegura ibirori bikomeye by’ibyamamare mu Bwongereza, afungiwe muri iyi gereza nyuma yo gukatirwa imyaka 20 azira gucuruza abakobwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147147/yafungiwemo-perezida-na-rkelly-ibidasanzwe-kuri-gereza-pdiddy-acumbikiwemo-amafoto-147147.html

  • Abasifuzikazi 7 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abasifuzi b’umupira w’amaguru bagira uruhare rukomeye ku mukino kuko ni bamwe baba bafite inshingano zo gusnyira mu bikorwa amategeko y’umukino, muri ibi bihe abasifuzikazi bamwe na bamwe bagiye bakururura benshi bitewe n’imiterere yabo.

    Muri iyi nkuru twifashishije inkuru z’ibinyamakuru bitandukanye, tugiye kugaruka ku basifuzi n’abahoze ari bo 7 bakurura abagabo cyane kurusha abandi.

    Fernanda Colombo Uliana — Brazil

    Fernanda Colombo Uliana w’imyaka 33, yari umusifuzi wo ku ruhande (bamwe b’ibitambaro), asifura mu cyiciro cya mbere muri Brazil (Campeonato Brasileiro Série A).

    Imiterere nk’iy’abanyamideli bituma agaruka mu mitwe ya benshi ndetse binatuma akurura abagabo cyane, si ibyo gusa kuko ni n’umuhanga mu byo akora, inzozi ze kwari ugusifura kugera ku rwego rwo hejuru muri Brazil.

    Sian Massey — U Bwongereza

    Sian Massey ni umusifuzikazi w’umwongereza wo ku ruhande w’imyaka 38, asifura mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Ni umusifuzi wagiye usifura imikino ikomeye irimo UEFA Women’s Champions League ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Yatangiye kugaruka cyane mu itangazamakuru muri 2013 ubwo yatumaga myugariro wa Manchester, Rafael ahabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye David Luiz wa Chelsea.

    Elena Tambani — Italy

    Ni umunyamideli akaba n’umusifuzi w’umutaliyani, ni umwe mu basifuzi barangaza benshi iyo ari mu kibuga akora akazi ke. Abakunzi benshi ba ruhago bamufata nk’umusifuzi mwiza ku Isi.

    Lucy Oliver — U Bwongereza

    Lucy Oliver ni umwongerezakazi w’umusifuzi w’imyaka 33 wanabayeho umwalimu, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Azwi cyane muri 2020 ubwo yatangazaga ko hari uwagerageje kumutera ubwoba binyuze kuri Twitter bigatuma ahindura imirere y’urukuta rwa Twitter ye (setting) ku buryo azajya yakira ubutumwa bw’abantu akurikira gusa.

    Claudia Umpierrez — Urguay

    Nubwo akuze, afite imyaka 40 ariko burya koko imyaka ni imibare, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Ni umugore uzwiho kwita ku mubiri we aho afata siporo nk’ikintu cy’ingenzi kuri we, yashatse n’umutoza yishyura ku kwezi ubimufashamo ku buryo umubiri we udatana.

    Kattie Patterson – Australia

    Afite imyaka 27 y’amavuko, isura ye n’ubwiza bwe bimushyira kuri uru rutonde rw’abasifuzikazi bakurura igitsina gabo.

    Si ibyo gusa kuko ni umuhanga mu kazi ke akora kuko ni we musifuzi wa mbere w’umugore wanditse amateka yo gusifura umukino w’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona ya Australia.

    Claudia Rimani – Italy

    Yahoze ari umusifuzikazi, ubu afite imyaka 41 ukomoka mu Butaliyani, yasifuye imikino itandukanye yaba muri Seria A na Serie B. Ni ubwiza bwe n’imiterere ye byatumye mu bihe bitandukanye agenda agaruka mu mitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye.

    Mu 2006, yaje kugaragara ku rutonde rw’abakobwa cyangwa abagore 100 bakurura abagabo kuruhusha abandi ku Isi rwashyizwe hanze na GQ, Maxim, na Playboy.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Abasifuzikazi-7-bakurura-abagabo-kurusha-abandi-AMAFOTO

  • Imirenge yose y'u Rwanda yagezemo amashuri y'imyuga – #rwanda #RwOT

    Ababyeyi benshi mu Rwanda biyuha akuya bashakira abana babo uko babona uburezi bufite ireme kuko ari wo murage ukomeye uzabafasha kwibeshaho mu gihe kiri imbere.

    Muri gahunda yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi igihugu cyihaye, harimo ko nibura 60% by'abanyeshuri basoza amashuri y'icyiciro rusange bazajya bajya kwiga mu mashami y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Gusa mu bihe bya mbere aya mashuri yabanje kuba mu bice bimwe by'igihugu, hashyirwaho gahunda y'uko imirenge yose igomba kuba irimo nibura ishuri rimwe ry'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng Paul Umukunzi, yabwiye IGIHE ko amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro mu mirenge yose ubu ahari kandi ubu bari kuyiramo.

    Ati 'Amashuri yose ubu bayigiramo, uwo muhigo wagezweho.'

    Eng Umukunzi yavuze ko mu mwaka w'amashuri wa 2023/2024 amashuri y'imyuga yari afite abanyeshuri bagera kuri 43%, ubu hakaba hataraboneka imibare nyakuri kuko abanyeshuri basabye guhindurirwa bagishakirwa imyanya.

    Ati 'Haracyari kare kumenya umubare w'uko duhagaze kubera ko abana baracyajya ku mashuri amwe bajya ku yandi kubera ko umwaka ari bwo ugitangira kandi twemeza abahageze.'

    Imibare igaragaza ko amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro yasohotse ku rutonde rw'afite amasomo yemerewe kwigisha mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 ari 562 arimo aya Leta n'ayigenga.

    Mbere y'uko aya mashuri agera mu mirenge yose hari hasigaye imirenge 24 itagira amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

    Ubwo Minisitiri w'Intebe yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu, ku wa 9 Nzeri 2024 yagaragaje ko Leta izakomeza guteza imbere amashuri y'imyuga na tekinike, ayigisha amasomo y'igihe gito akagezwa muri buri kagali.

    Ati 'Hazashyirwa ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito (VTCs) muri buri Kagali, aho umuntu wese ashobora kwiga mu gihe gito umwuga yifuza, hadashingiwe ku byo yize mbere.'

    Kugeza mu 2029 kandi mu turere twose 'hazashyirwayo byibura ikigo cy'icyitegererezo mu myuga n'ubumenyi ngiro (TSS Centers of Excellence).'

    RTB igaragaza ko 86% by'abasoza amasomo mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y'amezi atandatu basoje amasomo.

    Raporo ya Banki y'Isi yasohotse muri Nzeri 2024 igaragaza ko abakoresha barenga 60% banyuzwe n'ubumenyi abavuye mu mashuri ya TVET bajyana ku isoko ry'umurimo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirenge-yose-y-u-rwanda-yagezemo-amashuri-y-imyuga