Blog

  • CG Evariste Murenzi yakiriye Georges Janet uyobora gereza muri Seychelles – #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye bw'ibi bihugu byombi muri izi nzego. Aba bashyitsi baturutse muri Seychelles, babanje gusobanurirwa uburyo Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwuzuza inshingano zarwo za buri munsi ziganisha ku ntego nyayo yo kugorora.

    Muri izo nshingano bagaragarijwe harimo kurinda umutekano w'abagorwa n'abantu bafunze, kubafasha kubona ubutabera mu gihe gikwiye ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari kandi no kubageza ku nkiko zitandukaye. Abagororwa bigishwa imyuga n'ubumenyingiro ndetse n'amasomo y'uburere mboneragihugu abafasha kubana neza n'abandi no kuzasubira mu buzima busanzwe barahindutse, hirindwa ko basubira byaha.

    Ibi byose bikorwa n'abakozi b'umwuga babihuguriwe mu mashuri ya RCS n'andi yo mu nzego z'umutekano bakorana bya hafi.

    Banasobanuriwe kandi uko ubuzima bw'abagororwa n'abantu bafunze bwitabwaho, aho mbere na mbere bahabwa ubwishingizi bwo kwivuza, bakagira abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwabo umunsi ku munsi ndetse no bakageza ku mavuriro yo hirya no hino mu gihugu aho bibaye ngombwa.

    Georges Janet yavuze ko hari byinshi batarageraho ariko hakeneye ubufatanye hagati y'inzego zombi nko gufasha guhugura abakozi babo bashinzwe kugorora, ndetse n'ubufatanye mu kubona abakozi kuko icyo gihugu gifite icyuho cy'abacungagereza.

    CG Evariste Murenzi yakiriye Georges Janet uyobora gereza muri Seychelles

    Uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye bw'ibi bihugu byombi muri izi nzego. Aba bashyitsi baturutse muri Seychelles, babanje gusobanurirwa uburyo Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwuzuza inshingano zarwo za buri munsi ziganisha ku ntego nyayo yo kugorora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cg-evariste-murenzi-yakiriye-georges-janet-uyobora-gereza-muri-seychelles

  • Kera iyo wajyaga hanze ukavuga ko uri Umunyarwanda, abantu bakugenderaga kure – Amb. Dr. Charles Murigande – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 29 Nzeri 2024, muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hizihizwa imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa urugendo igihugu kimaze gukora mu iterambere.

    Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, abantu barataye icyizere.

    Ati 'Imana yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda, ibyo mwakoze, aho mugeze. Igihugu cyacu ni igitangaza.'

    Yunganiwe na Dr. Charles Murigande wavuze ko mu myaka nk'itandatu ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda waruvugaga abantu bagakuka imitima; ndetse aho ugeze wakwivuga bagahunga.

    Ati 'Mu 1995, 1996 kugeza no mu 2000 ye, iyo wajyaga hirya no hino ukavuga ko uri Umunyarwanda abantu barakwitazaga. Iyo wabaga uri muri 'ascenseur' bakakubaza ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, n'uwabaga yakanze ko agiye muri etage ya 25 yakandaga nk'iya kane kugira ngo ahite asohoka.'

    'Uyu munsi umuntu iyo akubajije ngo uvuye he? Ukavuga ko uvuye mu Rwanda, ntaba ashaka no gusohoka. Aba ashaka ngo mukomezanye ngo akubaze ngo ariko ibintu mwakoze mu Rwanda, mwabikoze gute? Perezida wa Repubulika wanyu biriya bintu akora, abikora ate?'

    Murigande yavuze ko ubu amateka yahindutse cyane ndetse u Rwanda rukaba rujya kugarura amahoro hanze, rukaba ruyoboye imiryango ikomeye ibiri ku isi ibintu bitarakorwa n'ikindi gihugu na kimwe ku isi.

    Ati 'Mujya mutekereza ko u Rwanda ukuntu rungana, ruyobora imiryango ibiri ikomeye ku Isi; irimo uwa 'Francophonie' urimo ibihugu birenga 60 ndetse n'uwa 'Commonwealth'', nta kindi gihugu ku Isi cyari cyayobora iyi miryango ibiri icya rimwe. U Rwanda rw'icyo gihe, nirwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo n'abapolisi banyu bakaza kuturindira umutekano iwacu.'

    Agaragaza ibi byose nk'impamvu zikomeye zo gushimira Imana mu myaka 30 ishize. Murigande yashimiye Leta y'u Rwanda yabahaye Stade Amahoro izaberamo iki giterane cya Rwanda Shima Imana. Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z'amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z'amanywa.

    Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n'abandi batandukanye.

    Hazaba hari amakorali atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jileh n'ayandi.

    Igiterane cya 'Rwanda Ishima Imana' cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

    Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Amb Dr. Charles Murigande yavuze ko u Rwanda rwiyubatse cyane mu myaka 30 ishize

    Bishop Masengo Fidele wa Foursquare ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru

    Umuyobozi wungirije muri PEACE Plan Rwanda, Charles Buregeya Mugisha, yagaragaje ko nyuma ya Jenoside, ibintu byinshi byari byarangiritse, abantu barataye icyizere

    Aime Uwimana niwe wari uhagarariye abaririmbyi bazaririmba

    Rev Rurangwa wa ADEPR, Ururembo rwa Kigali yagaragaje ko amatorero yagize uruhare mu guhangana n’ubukene mu myaka 30 ishize

    Pasiteri Ezron ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa

    Pasiteri Nzabakira Floribert niwe wayoboye iki kiganiro

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-iyo-wajyaga-hanze-ukavuga-ko-uri-umunyarwanda-abantu-bakugenderaga-kure

  • Abakoresha umuhanda Huye-Kansi-Nyaruteja barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse – #rwanda #RwOT

    Iki kiraro kibangamiye abagenzi kiri mu gishanga ahazwi nko muri Rwibona hafi y'isoko rya Mburamazi, mu muhanda uva i Huye ugakomeza i Sahera ugana muri Gisagara.

    Ni ikiraro cyubakishije ibyuma n'imbaho, ariko imbaho igice kimwe zavuyeho, ku buryo nta modoka ikibasha kunyuraho, ndetse moto n'amagare na byo kubinyuzaho bisaba kubisunika.

    Abaturage bakoresha uyu muhanda babwiye IGIHE ko iki kiraro cyabashyize mu bwigunge cyane kuko imodoka na moto zavaga mu mujyi wa Huye zije kubagurira imyaka zisigaye zizenguruka mu murenge wa Kibirizi, ibituma bahendwa cyane.

    Uwitwa Kalinda Phocas yavuze ko kugira ngo imodoka ive i Huye inyure mu Murenge wa Kibirizi, ikate igaruke i Kansi, ikomeze i Kigembe ije kumutwaza imyaka mu Gahabwa ari ibintu byamuhombeje cyane, gusa akabyemera by'amaburakindi.

    Ati 'Umushoferi ahita azamura ibiciro iyo yumvise ari buzenguruke, nawe ukabura icyo wongeraho ugapfa kwemera. Biraduhendesha cyane.'

    Libanje Olivier na we yavuze ko mu minsi ishize ubwo abanyeshuri barimo basubira ku mashuri, byabasabaga kubazengurukana, bakagenda bijujuta kuko bazamuriweho igiciro.

    Ati “Urabona nka coaster cyangwa Hiace, aha ntiyashoboraga kuhanyurana abanyeshuri. Birababaje ukurikije ibigo by'amashuri birenga bitatu abana babamo bacumbitse, ukongeraho paruwasi n'ivuriro. Rwose hakwiye gukorwa.''

    Undi mumotari utashake kwivuga amazina, yatangaje ko uyu muhanda ubabangamiye cyane kuko iyo bahageze bisaba ko umugenzi avaho bagasunika, ndetse ko iyo bwije batinya kuhanyura.

    Ati 'Nijoro dutinya kuhanyura kuko ushobora gushiduka uguyemo, ariko kandi dutinya ko banahadutegera kuko urumva iyo wavuye kuri moto uri kuyisunika, biroroshye ko umuntu yaza akakugirira nabi uri kurwana na yo uyambutsa.''

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gisagara buvuga ko ikibazo bwakimenye, kandi ko buri gukorana n'inzego zirimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) kugira ngo barebe uko iki kiraro cyakorwa mu buryo burambye.

    Habineza Jean Paul, Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije Ushinzwe Ubukungu yagize ati 'Ikibazo twarakimenye, hari amakamyo manini yanyuze kuri kiriya kiraro mu minsi yashize atwaye imicanga, yangiza igice kimwe cyacyo. Ubu turi gushaka umuti urambye, twari twavuganye n'abakozi ba RTDA kugira badukorere inyigo y'uko cyakorwa binonosoye.''

    Yakomeje asaba abaturage kwihangana bakaba bakoresha indi mihanda, yizeza ko mu gihe cya vuba hazaba hashatswe igisubizo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko iki kiraro cyakozwe mu 1995.

    Iki kiraro cyangijwe n’amakamyo atwara umucanga yakinyuzeho

    Imbaho zashizeho igice kimwe, hasigara ibyuma kandi biratandukanye

    Abanyozi banyura kuri iki kiraro babanje kuva kuri igare

    Abamotari basaba abagenzi kuva kuri moto kugira ngo bayisunike bambuka

    Ba nyir’izi modoka bazisize hakurya muri Mukura ya Huye, bambuka i Gisagara n’amaguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakoresha-umuhanda-huye-kansi-nyaruteja-babangamiwe-n-iteme-ryangiritse

  • Imyaka ibaye 6 hemejwe Itegeko riwugena! Akam… – #rwanda #RwOT

    Umushahara fatizo usobanurwa nk'amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi ako ari ko kose, ku buryo umukoresha ubikoze afatwa nk'uwarenze ku mategeko. Icyakora kuyarenza byo ntibibujijwe.

    Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko abakozi atari bo bahura n’ingaruka zo kuba nta mushahara fatizo uriho ahubwo bigira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

    Bavuga ko kandi gushyiraho umushahara fatizo ukwiriye bituma ubukungu butera imbere kubera ko uhabwa umushahara iyo awishimiye, akorana imbaraga agatanga umusaruro. Ni mu gihe uhabwa umushahara atishimiye biba aka ya mvugo ngo “mbeshya ko umpemba nanjye nkubeshye ko ngukorera.”

    Umwe mu baganiriye na InyaRwanda, Dr. Bihira Canisius yagize ati “Ni ukuvuga ko rero umushahara fatizo ubayeho ukaba ushimishije abakozi, abantu bakora kurushaho umusaruro ukiyongera. Umusaruro wiyongereye, nibwo n’ibintu byagabanya guhanika ibiciro ni nabwo ubukungu bw’igihugu burushaho kwiyongera vuba.”

    Mu mboni ze, abona nibura Leta iramutse ishyizeho umushahara fatizo ugera ku 100,000 Frw byafasha hashingiwe ku guhenda kw’ibintu muri iki gihe, avuga ko iyo hagenwa uyu mushahara, habarwa ko uwuhembwa agomba kuguramo ibimutunga buri munsi ndetse agakuramo n’ibindi akeneye ku kwezi ndetse akagira n’amafaranga asagura yo kuzigama kugira ngo azamugoboke mu gihe azaba ayakeneye byihutirwa.

    Yongeyeho ko n’iyo Leta yagena urenze ibihumbi 100 Frw byaba byiza kurushaho, ariko kandi n’abakozi bagategekwa gukora amasaha yemewe kandi batajenjeka kugira ngo umurimo bakoze ubashe gutanga umusaruro ufatika.

    Hashize imyaka itandatu Umutwe w'Abadepite wemeje itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, riteganya ko Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo ashyiraho Iteka rigena umushahara fatizo, kugeza ubu, ntabwo birakorwa ndetse benshi bakomeje kwibaza akabati iri teka ryahezemo.

    Ni iteka rivuze byinshi ku mibereho y'abakozi kuko hari benshi bahembwa imishahara itajyanye n'aho ikiguzi cyo kubaho kigeze. Bigira ingaruka kandi ku mpozamarira itangwa ku wishwe cyangwa uwakomerekeye mu mpanuka n'ibindi.

    Ingingo ya 68 y'Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, ivuga neza ko Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena umushahara fatizo. Iyo ngingo yari no mu Itegeko rigenga Umurimo ryasimbuwe mu 2018 ariko ryarinze risimburwa nta teka rya Minisitiri rigiyeho.

    Mu 2018, ubwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko batoraga Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, basabye bakomeje ko Amateka ya Minisitiri arishyira mu bikorwa agomba guhita ajyaho.

    Iri tegeko ryashyizweho bitewe n'uko inzego zitandukanye zagaragaje ko umushahara fatizo u Rwanda rugenderaho umaze imyaka myinshi kandi bigira ingaruka ku mibereho y'abakozi ndetse n'ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'umurimo yigeze kubwira abadepite ko iteka rishyiraho umushahara fatizo ryagejejwe mu biro bya Minisitiri w'Intebe, anizeza ko rizatangazwa vuba.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye n'abanyamakuru ku itariki ya 16 Werurwe 2022, ku kibazo yari abajijwe n'umunyamakuru, yemeje ko umushahara fatizo ugiye gushyirwaho ariko amaso yaheze mu kirere!

    Yagize ati “Mu minsi iri imbere, hari ugushyiraho umushahara fatizo umuntu yahembwa mu gihugu. Iyo umaze kuwushyiraho, ibindi ni amasezerano bigendanye n'akazi ukora n'amasaha. Turi kubikoraho kugira ngo umushahara fatizo umunyarwanda aheraho atangira guhembwa ugenwe.”

    Muri Kanama uyu mwaka, Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo yatangaje ko umushahara fatizo mushya uri kwigwaho utazatangazwa ugamije kongera amafaranga abakozi basanzwe bahembwa nk'uko bamwe babikeka.

    Bamwe biteze impinduka zo kongererwa umushahara mu gihe hashyirwaho umushahara fatizo mushya, ariko Umuyobozi Mukuru Ushizwe Ubumenyi n'Imirimo muri Minisiteri y'Abakozi ba leta n'Umurimo, Ngoboka Francois, aherutse kuvuga ko atari cyo bivuze.

    Ati: 'No mu bindi bihugu umushahara fatizo ushyirwaho hagendewe ku byiciro byo hasi bihemba amafaranga macye ariko imiterere y'isoko ry'umurimo ituma umushahara ugenda uhinduka bitewe n'ubumenyi umuntu afite agurisha ku mukoresha, ibyo rero bivuze ko umushahara fatizo utazaza uje kongera ayo abantu basanzwe bahembwa.'

    Yakomeje avuga ko impamvu yo gushyiraho umushara fatizo mushya bizafasha abakozi bari mu byiciro bito kugira uburyo babona icyo baheraho baganira n'umukoresha kandi ko inzego bireba ziri kuganira kugira ngo hashyirweho umushahara fatizo ubereye impande zose.

    Ati: 'Gushyiraho umushahara fatizo birahari, inzego bireba ziri kubinoza ku buryo nta ruhande bizabangamira haba ku bukungu cyangwa ku bakozi bakorera ibyo byiciro bito.'

    Inyandiko zigaragaza ko umushahara fatizo wa mbere wagiyeho mu Rwanda mu mwaka w'i 1949 wari amafaranga abiri (2 Frw), waje gusimburwa n'amafaranga atanu (5 Frw) mu 1950, usimburwa n’uw'amafaranga umunani n'igice (8.5 Frw) mu 1960, waje kwiyongera muri 1974 ugezwa ku mafaranga mirongo itandatu (60 Frw), maze mu 1980 agirwa amafaranga ijana (100 Frw).

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147161/imyaka-ibaye-6-hemejwe-itegeko-riwugena-akamaro-kumushahara-fatizo-mu-mboni-zabasesengura–147161.html

  • Abatunze telefone bari munsi yibihumbi 10 mu… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, yahuriyemo n’abandi barimo Umushumba wa New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles, Umushumba mukuru w’itorero Citylight Foursquare Gospel church akaba n’umwanditsi w’ibitabo, Prof. Dr Fidele Masengo n’abandi.

    Amb.Dr.Murigande yavuze ibi mu gihe tariki 27 Nzeri 2024, ibihumbi by’Abanyarwanda bazahurira muri Sitade Amahoro mu gikorwa cyiswe “Rwanda Shima Imana” kizahuza Abahanzi bakomeye, abavugabutumwa n’abandi mu rwego rwo gushimira Imana ku byiza yakoreye Igihugu mu myaka 30 ishize.

    Amb.Dr.Murigande yasobanuye ko mu 1994 hafi y’abanyarwanda ‘twese twari abantu bakuwe mu byacu’. Hari abari batuye mu Rwanda ariko bari mu nkambi z’abantu bakuwe mu byabo, hari abari barenze umupaka bahunze, hari n’abandi bari bamaze imyaka irenga 30 baje mu Rwanda bataruzi.

    Ni igihugu cyari kimaze gupfusha abantu, ibintu byasenyutse, kandi abarenga Miliyoni 1 bari bamaze kwicwa, bari bishwe n’Abanyarwanda.

    Hijya no ku Isi, abantu bazaga uko Abanyarwanda bazongera kubana nk’uko byari bimeze.Amb.Dr.Murigande yavuze ko abari mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye ‘baratashye’ ari nayo iyo umuntu asubije amaso inyum akareba ‘ibyabaye mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bakaba babanye mu mahoro, mu mutekano, abana bacu bakiga mu mashuri amwe, ni ukuri Imana yakoze ibitangaza hano mu Rwanda.”

    Yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwari hafi, kuko nta mazi yabaga mu nzu, itumanaho ryari ryarasenyutse mu buryo bukomeye. Ati “Intambwe tumaze gutera muri iyi myaka 30 ikwiriye kudutera gushima twese.”

     

    Mu 1995, Amb.Dr Charles Murigande yagizwe Minisitiri wo gutwara Ibintu ndetse n’Itumanaho. Yavuze ko kiriya gihe hari Sosisyete ya RwandaTel yakoreraga munsi y’iriya Minisiteri yayoboraga.

    Avuga ko imibare yamenye ari uko mu 1995 ‘nta telefone ibihumbi 10 zabahaga’. Ati “Uyu munsi hafi ya buri munyarwanda wese afite telefone, hari n’abafite ebyiri.”

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022, yerekanaga ko umubare w'abatunze telefone mu Rwanda wikubye inshuro zigera kuri 40 mu myaka 20 ishize.

    Ingo zari zifite telefone mu 2022 zari zigeze kuri 78.1%, ni mu gihe mu 2002 zari ku gipimo cya 2.3%.

    Muri Gicurasi 2024, Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko Abanyarwanda barenga 40% mu batunze telefone ngendanwa, bafite izigezweho za 'smartphones'.

    Imibare y'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) yo mu Werurwe 2024, yerekana ko abafatabuguzi b'ibigo by'itumanaho mu gihugu hose bafite SIM Cards ziri ku murongo bari bageze kuri 13.128.571 bavuye kuri 12.763.076 mu Ukuboza 2023.

    Yavuze ko kiriya gihe nta nta Ngengo y’Imari Igihugu cyari gifite, kuko amafaranga yose yabonekaga bayagabanyaga abakozi. Avuga ko mu 1996 ari bwo bwa mbere bakoze Ingengo y’Imari y’Igihugu yari ihagaze Miliyari 54 Frw, ni mu gihe muri uyu mwaka, Ingengo y’Imari irenga Miliyari 500 Frw. Ati “Urumva byikubye inshuro 100. Ubwo ni dufite impamvu zo gushima.”

    Yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Imana yagaruriye Abanyarwanda icyubahiro n’izina. Ariko kandi kuva mu 1994 kugeza mu 2000, iyo wabaga uri umunyarwanda ukajya mu bihugu by’amahanga cyangwa se ahandi ukavuga ko uri umunyarwanda ‘abantu barakwitazaga’.

    Amb.Dr.Murigande yavuze ko ibyo byose byahindutse, kugeza ubwo uyu munsi buri wese atewe ishema no kuganira n’umunyarwanda. Yavuze ko u Rwanda rwanaciye agahigo ko kuba muri iki gihe ruyoboye imiryango ibiri ikomeye ku Isi; hari umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) ndetse n’Umuryango wa Commonwealth.

    Ati “Nta gihugu na kimwe cyo ku Isi cyari cyayobora iyo miryango icyarimwe, usibye u Rwanda. U Rwanda rw’icyo gihe twari dufite, ni rwo uyu munsi amahanga asigaye asaba ngo mwaduhaye ingabo zikaza kugarura amahoro iwacu.”

    Yatanze urugero rw’ibihugu rumaze kugaruramo amahoro, ashimangira ko ‘hari impamvu zitabaritse zo gushima Imana ari nacyo cyateye Peace Plan gushaka kugira iki gikorwa cya Rwanda Shima Imana. Twumvise ari byiza ko Abanyarwanda bahurira hamwe bagashima Imana.”

     Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr Charles Murigande yumvikanishije buri munyarwanda afite ishimwe ku mutima bitewe n'aho Imana yakuye u Rwanda mu myaka 30 ishize Umushumba w’ururembo rwa Kigali mu itorero ADEPR, Pasiteri Rurangwa Valentin, yagaragaje ko mu myaka 30 ishize iri torero ryahuje inyigisho n'ibikorwa bihindura ubuzima bw'Abakristu
     Umushumba w’Itorero ‘City Light Foursquare Gospel Church Rwanda’, Bishop Dr. Fidèle Masengo, niwe wagize uruhare mu gushyiraho amategeko agenda umuryango Nyarwanda 'Peace Plan'
     Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church, Rev Dr Mugisha Charles yavuze ko Imana yahaye amahoro u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bwiza, biri mu mpamvu zo gushima Imana
     Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda-AER (Alliance Evangelique au Rwanda), Bishop Esron Maniragaba Umwepiskopi wa EAR Diyosezi ya Kigali, Bishop Nathan Rusengo Amooti yashimye Imana yagereranyije 'n'umuvandimwe watubaye hafi' 

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse kuri ‘Rwanda Shima Imana’

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147164/abatunze-telefone-bari-munsi-yibihumbi-10-mu-1995-impamvu-eshatu-abanyarwanda-bagomba-gush-147164.html

  • Hagati ya Tshisekedi n'Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w'intambara ya Kongo? #rwanda #RwOT

    Mu gihe i New York muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hateraniye Inteko Rusange ya 79 y'Umuryango w'Abibumbye, amahanga akomeje kugaragaza ko inzira rukumbi mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo, ari iy'ibiganiro.

    Ibi byongeye gushimangirwa n'Umuvugizi wa 'Department' y'Amerika ishinzwe ububanyi n'amahanga, William Johann Schmonees, watangaje ko igihugu cye kidashyigikiye na gato inzira y'imirwano mu kugarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa Kongo.

    Mu kiganiro n'ibitangazamakuru mpuzamahanga biri aho i New York, Bwana Johann Schmonsees yasobanuye ko Amerika ishyigikiye ibyemezo bya Luanda, bisaba ko Leta ya Tshisekedi yicarana n'abo bashyamiranye ku meza y'ibiganiro, kandi buri ruhande rugashyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nta mananiza.

    Si ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zigaragaje ko amasasu adashobora kurangiza iyo ntambara ica ibintu muri Kongo, kuko mu Gushyingo 2023, ubwo Madamu Avril Haines ukuriye iperereza ry'Amerika yasuraga Kongo, nawe yasabye Tshisekedi kumvikana n'abo bashyamiranye, bakarambika intwaro hasi binyuze mu biganiro.

    Ibi amahanga arabisaba mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze kugaragaza ko butitaye na gato ku myanzuro ya Luanda. Urugero ni inama y'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu birebwa n'iki kibazo yabereye i Luanda tariki 14 uku kwezi, ikarangira intumwa ya Kongo iteye ishoti gahunda yo gusenya umutwe w'iterabwoba wa FDLR, kandi inama zose zabereye aho i Luanda, zaremeje ko igihe cyose FDLR izaba ikica igakiza, nta mahoro azigera aboneka muri Kongo by'umwihariko, no mu karere kose muri rusange.

    Perezida Tshisekedi yarahiye ko atazagirana ibiganiro na M23, we yita 'umutwe w'iterabwoba', mu gihe nyamara abo barwanyi bamaze kumwereka ko bamurusha imbaraga ku rugamba, dore ko bamaze kwigarurira igice kinini cyane muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Uretse n'intambara hagati ye na M23 akomeza gutsimbararaho, Tshisekedi yamaze no gutangaza ko yifuza gutera uRwanda, byerekana neza ko atitaye ku nama amahanga amugira yo kureka gushyira imbere intambara.

    Umuntu rero yakwibaza icyo uyu mugabo yungukira mu kwima amatwi abamugira inama yo kureka intambara. Abasesenguzi berekana ko Tshisekedi afite inyungu muri iyi ntambara:

    Hari inyungu y'ubukungu kuko mu ntambara ba rusahuriramunduru bayungukiramo.Tshisekedi n'agatsiko ke banyereza amamiliyoni y'amadolari atagira ingano, babeshya ko ari ayo gukoresha ku rugamba.

    Muri ako kajagari kandi banasahura umutungo kamere w'igihugu bafatanyije n'imitwe yitwaje intwaro isaga 250, ubutegetsi bwashinze buvuga ko ibufasha kurwanya M23 n'u Rwanda.

    Ntawakwirengagiza ndetse n'inyungu za politiki, kuko intambara ikomeje Tshisekedi atava ku butegetsi, yitwaje ko nta matora ashoboka mu gihe igihugu kiri midugararo.

    Ni umwanya mwiza kandi wo kwikiza abamubangamiye, abashinja kuba ibyitso by'umwanzi.

    Ese umuryango mpuzamahanga uzareka Tshisekedi akomeze avunire ibiti mu matwi, abaturage bakomeze batikirire mu ntambara?

    Tshisekedi se we, azagera aho ave ku izima, areke za ndonke ze bwite, maze ashyikirane n'abo yita' ibyihebe'?

    Ese ubundi ni iki kitwemeza ko uwo muryango mpuzamahanga utiyerurutsa, ukamusaba bya nyirarureshwa gushyikirana n'abo bahanganye, kandi uca inyuma ukamushyigikira mu ntambara kubera inyungu zitubutse, nko kugurisha intwaro no gusahura ya mabuye y'agaciro?

    Tubitege amaso, ariko inyungu za bamwe ntizikwiye gusumbya agaciro ubuzima bw'inzirakarengane ibihumbi zikomeje kugwa muri iyi ntambara, izindi zicira isazi mu jisho hirya no hino mu nkambi z'impunzi, imbere mu gihugu no hanze yacyo.

    The post Hagati ya Tshisekedi n'Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w'intambara ya Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/hagati-ya-tshisekedi-numuryango-mpuzamahanga-ninde-wigiza-nkana-mu-gushaka-umuti-wintambara-ya-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagati-ya-tshisekedi-numuryango-mpuzamahanga-ninde-wigiza-nkana-mu-gushaka-umuti-wintambara-ya-kongo

  • Yamaze imyaka 3 itarasohoka, ayiririmba mu bu… – #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo idasanzwe kuri Aime Uwimana! Kuko niyo ya mbere yashyize hanze agitangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ni nayo ndirimbo ya mbere yamuhesheje umugati mu bikorwa bye by’umuziki, kandi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo asabwa n’ibihumbirajana by’abantu mu bihe bitandukanye.

    Ibi binashimangirwa n’uko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, bamaze igihe bandika basaba ko iyi ndirimbo ‘Muririmbire Uwiteka’ Aime Uwimana azayiririmba mu giterane cyiswe ‘Rwanda Shima Imana’ kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kuri Sitade Amahoro.

    Ni igiterane kidasanzwe, kuko cyahujwe no gushimira Imana ku byiza yakoreye u Rwanda muri iyi myaka 30 ishize. Ni igiterane kandi gisanze, Aime Uwimana yarakoze indirimbo yabaye ubuhanuzi kuri we ndetse no ku banyarwanda muri rusange, aho ashimangira gusingiza Imana ku bw’ibitangaza ikorera Abanyarwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2024, Aime Uwimana yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu 1997 yisunze amagambo aboneka muri Zaburi 98, ariko ko bitewe n’ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatinye kuyishyira hanze.

    Muri Zaburi 98 hagira hati 'Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.

    Aime Uwimana ati “Njyewe nageze hano muri Kanama 1994 urumva igihugu cyari cyijime pe. Kandi sinari muto, mu 1997 nandika iyo ndirimbo nari mfite imyaka 20 hafi urumva rero nashobora kubona uko Igihugu kimeze. Umwuka amaze kuyimpa, sinasobanukiwe ko ari ubuhanuzi, ahubwo nahise numva ko ntayiririmba. Naravuze nti naba ngiye gushinyagura.”

    Yavuze ko yahisemo guhisha ikayi yari yanditsemo iyi ndirimbo kugira ngo atazongera kugira aho ahurira nayo, ariko kandi yagize inshuti ye yakoze ubukwe imusaba kumuririmbira, ahitamo guhindura amagambo ayigize kuko yumvaga n’ubundi nta hantu azayiririmba.

    Ati “Naravuze nti iyi ndirimbo ntaho nzayiririmba reka nyigire iy’ubukwe. Ariko nyihinduye mpita numva mbuze amahoro, nyisubiza amagambo yayo kubera ko numvaga nabuze amahoro.”

    Yavuze ko hari igihe cyageze ajya mu bikorwa byari byateguwe n’abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire,’ yahuriyemo n’abandi baririmbyi batandukanye, bigishwa ko “umuririmbyi ashobora kuba impamvu yo gupfa cyangwa gukira, impano y’uburirimbyi ishobora gukiza, abanyarwanda barakomeretse barababaye, abaririmbyi rero mushobora kugira uruhare mu isanamitima.”

    Aime Uwimana yibuka ko kiriya gihe basabwe kwandika indirimbo yo gusengera Igihugu, guhumuriza Abanyarwanda, cyangwa se indirimbo y’ubuhanuzi.

    Yavuze ko kiriya gihe yahise yumva ko indirimbo abitse ari iy’ubuhanuzi, atangira gutekereza ku magambo ayigize. Uwimana avuga ko kiriya gihe buri muhanzi yahawe umwanya wo kuririmba indirimbo yateguye, maze agezweho aririmba indirimbo ye yamamaye ‘Muririmbire Uwiteka’.

    Yasobanuye ko muri kiriya gihe ayiririmba bwa mbere imbere y’abantu, benshi muri bo bamubazaga uko yayanditse n’igisobanuro cyayo. Yavuze ko kiriya gihe atari yakamenye agaciro kayo mu buzima bwe, kugeza ubwo mu 2000 yagiye hanze.

    Uwimana avuga ko iriya ndirimbo ikimara gusohoka, hari umusilamu wamutumiye iwe mu rugo amushimira ku bw’indirimbo nziza yakoze ‘kuko izana ibyiringiro muri njye no mu banyarwanda’.

    Yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri we, kuko niyo ya mbere yasohoye, kandi niyo ya mbere abantu bamumenyeyeho. 

    Ni indirimbo avuga ko yatangiye yitwa ‘Uwiteka Araje’ ariko yaje guhindura izina nyuma bitewe n’uburyo abantu benshi bakunze ijambo rigarukamo cyane ‘Muririmbire Uwiteka’.

    Uwimana yavuze ko muri iriya myaka yagowe cyane no gukora indirimbo ari nayo mpamvu yatumye adasohora indirimbo nk’uko bigenda muri iki gihe.

     Aime Uwimana yatangaje ko ibikorwa yitabiriye byari byateguwe na Pasiteri Antoine Rutayisire byagejeje ku mwanzuro wo gusohora indirimbo ye 'Muririmbire Uwiteka'

    Uwimana yatangaje ko mu 1997 ari bwo yahimbye indirimbo 'Muririmbire Uwiteka', atinya kuyisohora bitewe n'ibihe bikomeye u Rwanda rwari ruvuyemo 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA

    “>
    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MURIRIMBIRE UWITEKA’ YA AIME UWIMANA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse kuri ‘Rwanda Shima Imana’

    VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com

    AMAFOTO: Dox Visual- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147158/yamaze-imyaka-3-itarasohoka-ayiririmba-mu-bukwe-yayihinduye-uko-aime-uwimana-yakoze-indiri-147158.html

  • U Bwongereza: Abaforomo banenze 'intica ntikize' bongerewe ku mushahara – #rwanda #RwOT

    Byashimangiwe n'amatora yabereye kuri internet harebwa niba abagize RCN baranyuzwe n'iyo nyongera.

    Abarenga ibihumbi 145 bangana na bibiri bya gatatu by'abanyamuryango ba RCN, bose bagaragaje ko uwo mushahara ntacyo uzahindura kuko ari muke.

    Ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa RCN, Prof. Nicola Ranger, yandikiye Minisitiri w'Ubuzima w'u Bwongereza, Wesley Paul William Streeting, igaragaza ko abaforomo biyemeje kwirwanirira, bakarwanirira abarwayi bitaho batibagiwe n'Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza, NHS.

    Icyakora iyo baruwa igaragaza ko RCN ititeguye kureba niba abo mu buforomo bazakora ibikorwa byo kwigaragambya cyangwa guhangana na leta mu bundi buryo, ahubwo ko bategereje kumva icyo guverinoma ivuga kuri ayo matora.

    Iri huriro ry'abaforomo rigaragaza ko agaciro k'umushahara abanyamuryango baryo babona kagabanyutseho 25% ugereranyije n'izamuka ry'ibiciro ku masoko mu myaka 14 ishize.

    Ibi ni na byo byatumye mu mpera za 2022 no mu ntangiro z'umwaka wakurikiyeho bigaragambya bituma guverinoma yemera ibyo basabaga.

    Prof.Ranger agaragaza ko abaforomo bo mu Bwongereza nta gaciro bahabwa, bigatuma habaho impungenge ku mitangire ya serivisi mbi ku barwayi, ibinatizwa umurindi no guhemberwa ku mpamyabushobozi yo hasi.

    Nubwo abaforomo batishimiye inyongera bagenewe, Minisitiri Streeting yavuze ko guverinoma yumva ibibazo bamaze imyaka banyuramo, ari yo mpamvu yagize icyo ibongerera nubwo ubukungu bw'igihugu buri mu bibazo.

    Yavuze ko bazakomeza gukorana n'abaforomo mu gukura NHS mu bihe bibi imazemo imyaka kugira ngo igume ku rufatiro n'abayibarizwamo batezwe imbere.

    Iyo yongera abaforomo bagomba guhamwa mu mwaka wa 2024/2025 watangajwe na Minisitiri w'Imari mu Bwongereza mu mpera za Nyakanga 2024.

    Icyo gihe hari hashize igihe gito abo mu Ishyaka ry'Abakozi batsinze amatora rusange.

    Abaforomo bo mu Bwongereza ntibemeranya n’amafaranga bongerewe ku mushahara nyuma y’igihe bigaragambya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-abaforomo-banenze-intica-ntikize-bongerewe-ku-mushahara

  • Yavuye mu Bwongereza ngo ateze imbere urwamubyaye : Uko Niyigena yashinze BuysellorRent – #rwanda #RwOT

    Icyakora ibyo si ko bimeze kuri Niyigena Emmanuel wari uhamaze imyaka 20 ahafite ubwenegihugu n'akazi keza. Yagiye guhaha ubumenyi arangije abona uko amahanga yaba meza kose, bigera aho ahanda.

    Binyuze mu mpanuro yakomoye kuri Perezida Kagame, yagarutse mu Rwanda yiga isoko ry'aho, ashora imari binyuze mu kigo cya BuysellorRent, ubu kiri guha abagera ku 100 akazi ndetse mu bu bihe bya vuba abo baraba bikubye inshuro 20.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Niyigena yashimiye bikomeye Perezida Kagame watumye afata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda akahashinga ikigo cy'ubucuruzi ubu giha akazi abenegihugu ndetse kinatanga serivisi z'umwihariko.

    IGIHE : Kuba rwiyemezamirimo byaje bite?

    Ni urugendo rwatangiye nkiri mu mashuri yisumbuye aho najyaga mfunika amakarita y'ishuri y'abandi banyeshuri bakampa amafaranga.

    Navuga ko bitaterwaga n'ubushobozi buke bwo mu rugo ahubwo kwari ukwiyumvamo kuba rwiyemezamirimo nkiri muto.

    Icyo gihe uwari umubyeyi wanjye ni we nkesha byinshi bijyanye n'ubukungu kuko yari umwe mu bahagarariye Banki Nkuru y'Igihugu, ashinzwe politiki y'ifaranga, ndetse yabaye umwe mu bateguye ibarura rusange ryo mu 2002.

    Umwanzuro wo kuva i Burayi waje ute?

    Mu myaka ya za 2000 ubwo nari ndi gusoza amashuri yisumbuye, ni bwo nagiye mu Bwongereza ndanatura mpabwa n'ubwenegihugu, ariko maze kuhagera naciye mu buzima bwinshi bugoye, bisa nk'aho iyo uri umwirabura, ugomba gukora cyane inshuro ebyiri, cyangwa eshatu ngo ugere ku ntego zimwe n'umuzungu.

    Ngenda nari mfite intego yo kwiga ubuvuzi nkaba muganga, rero nakoze mu bitaro kugira ngo icyo nashakaga kugeraho ndebe ko nagikora.

    Gusa naje kubona ko atari wo muhamagaro wanjye kuko nyuma yo gukora mu bitaro naje kubona ko nkwiye kuba rwiyemezamirimo.

    Nagize amahirwe yo gukora ibijyanye no gucuruza no kumenyekanisha ibikorwa mu gihe cy'imyaka itanu, nkabikora niga.

    Nyuma naje kwireba nza kubona ko, nubakiye kuri ayo mahirwe, nakurikirana impano yo kuba rwiyemezamirimo, njya kwiga Ubukungu muri Kaminuza ya Buckingham mu Bwongereza.

    Kugaruka mu Rwanda kwawe ubihuza ute na Perezida Kagame?

    Igitekerezo cyo kuza mu Rwanda cyaturutse kuri Perezida Kagame unadushishikariza kuba ba rwiyemezamirimo. Niho nakuye kuba naza gushora imari mu Rwanda.

    Nagiye muri Rwanda Day zabereye mu Buholandi no mu Budage. Mu biganiro Perezida yatuganirije byo kubaka Igihugu no gutekereza aho dukomoka, izo Rwanda Day zaranyubatse cyane.

    Nkirangiza amasomo ya kaminuza nari mfite ubwenegihugu bw'u Bwongereza n'ubw'igihugu cyanjye birumvikana, ariko ntaramenya ngo nkoze ubucuruzi bwagera muri Afurika yose natangirira mu kihe gihugu.

    Nk'Umwongereza natekerezaga bimwe mu bihugu nka Nigeria cyangwa Kenya bifite ishoramari rikomeye. Muri icyo gihe ku bw'amahirwe habaye Rwanda Day mu Buholandi.

    Kubera kugira amatsiko nafashe imodoka nkora urugendo rw'amasaha atandatu nijoro, kandi nsoje akazi, naniwe ariko njyayo. Nagezeyo Perezida Kagame ashishikariza diaspora Nyarwanda gukunda Igihugu, bakagaruka kugisura ndetse bakahashora imari bikagiteza imbere.

    Gusa ntabwo byahise binzamo neza icyo gihe, byasabaga kubanza kwikorera isuzuma ryimbitse nk'umuntu wize Ubukungu.

    Kuri buysellorrent.com ushobora kuhabona ibicuruzwa bitandukanye byo mu Rwanda

    Ni iki ushimira Perezida Kagame?

    Perezida Kagame mushimira ibintu bitatu by'ingenzi. Icya mbere ni Gahunda ya Visit Rwanda kuko ubwo nigaga kaminuza nkora akazi k'ubushoferi mu Bwongereza ngo mbone amafaranga y'ishuri, natwaraga abagenzi harimo abavuye kureba umupira wa Arsenal.

    Abo bantu basohokaga muri sitade bambaye Visit Rwanda, bambaza aho nkomoka nababwira mu Rwanda, nkabona uburyo bamaze kurumenya kandi bamwe batararugeramo, nkumva binteye ishema.

    Mu gitekerezo nari nsanganywe cyo kubaka isoko, byatumye mbona Visit Rwanda nk'isoko rihuza abakerarugendo n'u Rwanda. Mbibona nka gahunda ikomeye cyane imenyakanisha u Rwanda cyane mu Burayi, bakazarusura kandi bamwe bikarangira barushoyemo imari, biba akarusho kuko Perezida Kagame yari umufana wa Arsenal nanjye ndi we.

    Ikindi mushimira ni Rwanda Day kuko no mu bandi ba perezida bose muri Afurika, nta we ndumva ujya gusura abenegihugu be mu mahanga ngo bibe muri politike y'igihugu ihoraho.

    Biriya bibubakamo icyizere gikomeye no gukomeza gukunda Igihugu kandi na bo hari benshi byatumye bagaruka kureba, bamwe bakahashora imari cyangwa bagatera inkunga ibikorwa mu Gihugu.

    Rwanda Day kandi niyo nakomoyemo icyizere cyo kuza gukorera mu Rwanda kuko iyabereye mu Budage na yo nayigiyemo noneho nanzura gushora imari mu Rwanda.

    Ubu nsigaye njya muri Rwanda Day, aho mperutse i Washington DC, nk'umushoramari, washoye mu bikorwa bifitiye inyungu abandi ba diaspora, bakeneye serivise nk'uko nanjye nazikeneraga, bagashora mu Rwanda, nkuko nanjye nahashoye, kandi nabo bikabatinyura.

    Icya gatatu mushimira ni uguteza imbere RwandAir kuko mu 2019 indege zayo zari zisigaye zijya i Londres hafi buri munsi nta handi zihagaze, ku buryo muri uwo mwaka nazaga mu Rwanda buri byumweru bitatu, nkahamara iminsi icumi niga isoko.

    Mu Rwanda ubwo hongeye kuba mu rugo ntangira kujya mpaza kenshi cyane, nshaka ibya ngombwa ntangira gukora.

    Byanyeretse uburyo RwandAir yafunguye amarembo ku bagana mu Rwanda harimo n'abashoramari bakomeye bituma na byo mbishimira Umukuru w'Igihugu warebye kure cyane.

    Buysellorrent.com, urugero rw’ibishoboka mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga riri gutezwa imbere mu Rwanda

    BuysellorRent ni isoko rikora rite ?

    Ni isoko rikorera kuri internet ariko ryoroshye cyane rikora nk'uko ayandi akora, yaba ari iritwegereye hano hafi cyangwa ku yandi yo ku Isi yose.

    Rirangwa n'ibintu bitatu nk'ibiranga amasoko asanzwe.

    Icya mbere abagura binjira ku isoko ku buntu. Icya kabiri abagurisha cyangwa abafite ibyo bakodesha bishyura iseta mbere ngo bashakire abakiliya ku isoko, icya gatatu ari nacyo cy'ingenzi, abagura, abagurisha n'abakodesha barivuganira, aho baba bahereye hose ku Isi, amasaha 24 ku yandi nta mu mukomisiyoneri ubijemo, bigakorwa banyuze kuri rwanda.buysellorrent.com.

    Ku isoko rya BuysellorRent uhasanga ikintu cyose cyagurwa, icyagurishwa n'icyakodeshwa kandi kubibona ni ubuntu.

    Ushobora kuba uri muri Amerika ukabona inzu iri mu Rwanda, ukabonaho nimero ya telefone ya nyirayo uri mu Rwanda, ukamwandikira ku buryo mwembi mushobora mu gihe gito kuba mwakwivuganira bitabanje gusaba uburyo bwa gakondo dusanzwe tuzi bw'abakomisiyoneri.

    Ni nk'uko ubu haje ikoranabuhanga risimbura ba 'convoyeurs' muri bisi.

    Kuri iri soko ushobora kuhasanga inzu, ibibanza, imodoka zigurishwa, intebe zo mu nzu, ibikoresho bikoreshwa mu nzu, ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo nka mudasobwa na telefoni kandi byose ukivuganira n'abashaka kubigurisha.

    Ibintu dushyira ku isoko byose tubiranga mu Kinyarwanda no mu Cyongereza kuko ni isoko mpuzamahanga.

    BuysellorRent ubu ihagaze ite?

    Mu 2020 ubwo natangiraga gukora twari abakozi batatu nanjye ndimo, tubitangira ari ibintu abantu batumva ibyo ari ibyo, ndibuka ko twatangiriye muri Expo i Gikondo ngo twegere abantu babimenye.

    Twarakoze abantu bagenda bamenya uko iri guriro rikora biva mu mezi, bigera ku minsi itatu byasabaga ngo ushyizeho icyo acuruza cyangwa akodesha atangire kuvugana n'abakiliya.

    Ubu ugurisha cyangwa ukodesha akenshi yavugana n'ubakiliya mu masaha 24 cyangwa munsi yayo kandi hari n'abahita bagurisha.

    Twatangiye hacururizwaho gusa ibibanza, inzu, imodoka, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibikoze mu biti ariko ubu hariho n'ibindi bicuruzwa byinshi nk'ibyo wasanga ahandi mu isoko.

    Ubu tumaze kuba abakozi ku 100 twese hamwe.

    Mwagaruka ku mwihariko w'iryo soko n'icyerecyezo?

    Izina ryaryo ubwaryo, buysellorrent.com, buri wese ku Isi yaryisangamo. Iri soko ryateguwe imyaka itanu yose, kuva mu 2015-2020. Umwihariko rifite ni uko ushyiraho igicuruzwa cyangwa serivise bikabonwa n'abantu bose aho baba bari ku Isi kandi abasura urubuga baba ari benshi.

    Ikindi ryoroheje ni ukwivuganira na ba nyir'ibicuruzwa cyangwa serivise mukiyumvikanira nta mukomisiyoneri ubijemo. Nk'umuntu ushaka kugurisha imodoka aba akiyigendamo, icyo bimusaba ni uguyishyira amafoto y'imodoka n'ibiyiranga ku rubuga ubundi abakiriya bagatangira kumuhamagara cyangwa kumwandikira kandi yikomereje gahunda ze.

    Ishimwe rikomeye nshimira Perezida Kagame, ni uko yatumye mfunguka amaso, ku bijyanye naho isoko ryatangirira, kandi gutangira nibyo bigoye.

    Naje kumenya no guha agaciro ko burya ijya kurisha ihera ku rugo, n'ariya maguriro yandi akomeye nka Alibaba na Amazon, abayatangiye bayatangiriye mu bihugu by'iwabo aza kuba mpuzamahanga nyuma kandi arakomera.

    Umuyobozi wa buysellorrent.com, Niyigena Emmanuel yagaragaje uburyo yaretse byose yari afite mu Bwongereza akaza guteza imbere u Rwanda nk’igihugu cy’inkomoko ye

    Muri urwo rugendo rwo kwaguka ubu mugeze hehe?

    Uyu munsi dukorera mu Rwanda ariko dushaka kuba iguriro riri ku rwego rwa Afurika kandi ririho ibicuruzwa byose nkenerwa.

    Muri ba bakozi dufite ubu bagera ku 100 tugiye kongeraho abandi 2000 bazaduhagararira muri buri murenge mu gihugu, mu rwego rwo kugeza serivise zacu kuri bose no kurohereza abantu kuzigeraho.

    Uko isoko rikomeje kwaguka biduha inshingano yo kongera abakozi babasha gukorera abakiliya bacu bose bityo serivise bahabwa zikihuta. Abo bakozi bashya bazibanda ku gusobanuririra abakiliya uburyo bworoshye duherutse gutangiza bwo guhuza abaguzi, abakodesha n'abagurisha kandi dukoresha gusa abarangije ikiciro cya mbere cya kaminuza.

    Ni ubuhe butumwa uha urubyiruko n'abandi bashoramari?

    Icya mbere nabwira urubyiruko ni uko ubu ikoranabuhanga ari uburyo bwiza bwo koroshya serivise kandi ni kimwe mu bintu ubu biri gukoreshwa na benshi cyane.

    By'umwihariko gutanga serivise biri mu bifite isoko kuko abantu benshi baba batarabimenya neza ngo bashoremo. Hari n'aho usanga ushoyemo wakora nta we muhanganye kandi turi kujya mu bukungu bushingiye kuri serivise.

    Icyakora bagomba kubanza kumenya ibyo bakunda kandi bashyize ku mutima, ntibakore gusa kubera amafaranga kuko burya iyo ushoye mu byo ukunda kandi wumva neza ni byo byunguka, niyo bitahita bikunda, ariko kuko ubikunda urihangana kugeza igihe byemeye.

    Ushobora gutangira bagusuzugura banaguca intege kurusha abagushyigikiye, ariko n'ubundi ibuye abubatsi basuzuguye ni ryo ryubaka imfuruka.

    Nka njye nakoze kwa muganga ariko nza gusanga atari wo muhamagaro wange ndahindura kandi bampembaga neza. Nibamara kumenya icyo bashaka bahirimbanire kukigeraho kandi birashoboka cyane turi mu Gihugu kinatekereza ku rubyiruko.

    Gukora isoko nk'iri ryo kuri internet, biragoye, biravunanye ku buryo umuntu atapfa kubyumva, ariko ntabwo biri mu nyungu z'umuntu ku giti cye gusa, kuko biri no mu nyungu z'igihugu kuko bikurura abandi bashoramari n'abandi ba diaspora.

    Nka dispora nyarwanda cyangwa undi mushoramari uri mu mahanga namumbwira ko mu Rwanda amarembo akinguye baza tugafatanya kuzamura iterambere ry'ubukungu.

    Leta yorohereza cyane ishoramari, yashyize ingufu mu ikoranabuhanga riri gukenerwa cyane muri iyi minsi kandi umutekano uri ku isonga.

    Buysellorrent.com, ifite abakozi bagera ku 100

    Waba Umunyarwanda, Umunyafurika cyangwa undi wese ku Isi ushobora kubona ibicuruzwa ushaka kuri buysellorrent.com

    Abakozi ba buysellorrent.com bahora batekereza icyatuma Umunyarwanda n’undi wese abonera hafi igicuruzwa ashaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yavuye-mu-bwongereza-ngo-ateze-imbere-urwamubyaye-uko-niyigena-yashinze

  • Kayonza: Umusore w'imyaka 23 yasanzwe ku muhanda yapfuye – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu musore wagaragaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 mu Mudugudu wa Videwo mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu musore wagaragaye mu rukerera ubonywe n'abaturage bari bagiye mu mirimo, yavuze ko bakeka ko ashobora kuba yarwanye na bagenzi be basangiye inzoga mu kabari.

    Ati 'Ni umusore wari kumwe na bagenzi be basangira inzoga mu kabari bikavugwa ko batashye saa sita z'ijoro, ubuyobozi bwasanze aryamye ku muhanda yanegekaye hashize iminota mike ahita ashiramo umwuka, bishoboka ko hari abantu barwanye na we. Ubu umubiri we twawujyanye mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gahini.'

    Gitifu Murekezi yavuze ko iperereza kuri ubu rikomeje, aho bamaze gufata abantu babiri mu gihe abandi babiri na bo basangiye na we bagishakishwa ngo babazwe n'inzego z'umutekano. Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi n'urugomo ngo kuko aribyo bikunze guteza umutekano muke.

    Ati 'Ubutumwa duha abaturage ni uko umutekano bakwiriye kumenya ko ari ingenzi, abantu nibabanze birinde ku giti cyabo, birinde gusinda cyangwa urugomo kuko nk'uyu musore iyo ukurikiranye urasanga ashobora kuba yazize urugomo. Ni birinde rero ubusinzi kuko nibwo butera urugomo.'

    Kuri ubu umurambo w'uyu musore wajyanywe mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gahini mu gihe inzego z'umutekano zikomeje iperereza ku bantu bane basangiye n'uyu musore wari utunzwe no gusakisha muri uyu Murenge.

    Umusore w’i Kayonza yasanzwe mu muhanda yapfuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusore-w-imyaka-23-yasanzwe-ku-muhanda-yapfuye