Blog

  • Yarinze nk’umwana ubwo yavugaga ihohoterwa umuhanzi Diddy yamukoreye #rwanda #RwOT

    Undi mugore yajyanye ikirego mu rukiko rwa New York, ashinja Diddy n’uwahoze amurindira umutekano witwa Joseph Sherman, kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Uyu mugore witwa Thalia Graves yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kugeza ikirego cye mu rukiko. Avuga ko yahohotewe mu 2001 ubwo yari afite imyaka 25, ndetse hagafatwa amashusho aba bagabo bamusambanya ku gahato.

    TMZ yagaragaje ko yabonye impapuro uyu mugore yashyikirije urukiko aho avuga ko iri hohoterwa, ryatumye agira ibitekerezo byo kwiyahura.

    Avuga ko igihe yahohoterwa yakundanaga n’umwe mu bakozi ba Diddy, uyu mugabo agategeka uwo mukozi we ako abwira uwo mugore ko bahura. Icyo gihe bahuye Diddy ari kumwe na Joseph Sherman bonyine, ubundi baza kumusindisha ata ubwenge.

    Graves wari ufite ikiniga cyinshi imbere y’itangazamakuru ndetse wageze n’aho asuka amarira, avuga ko yakangutse asanga Diddy na Sherman bamusambanyije ku ngufu.

    Avuga ko ibi bintu byagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, ndetse agashaka kwiyahura ariko akaza kubona ubuvuzi bugendanye n’abafite indwara zo mu mutwe zaturutse kuri uku gufatwa ku ngufu.

    Avuga ko yatinye kubivuga kuko Diddy na Sherman bari gukoresha ububasha bari bafite bakamwangiriza ubuzima. Avuga ko igisebe cyongeye kuba kibisi mu 2023, ubwo yamenyaga ko Diddy na Sherman bamufashe amashusho bari kumufata ku ngufu.

    Avuga ko aya mashusho icyo gihe batangiye kuyereka abantu benshi mu rwego rwo kumutesha agaciro we n’umukunzi we, avuga ko kujya hanze kw’aya mashusho kwatumye yongera gutekereza kwiyahura.

    Diddy yafunzwe tariki 16 Nzeri. Uyu mugabo w’imyaka 54 afungiwe muri Metropolitan Detention Center i Brooklyn, muri New York, ndetse yashyizwe ku rutonde rw’imfungwa zigomba gucungirwa hafi mu gihe agifunze by’agateganyo ngo ataziyamburira ubuzima muri gereza n’ubwo abamwunganira bavuga ko nta kibazo afite cyatuma abikora.

    Uyu muhanzi ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

    Ubwo aheruka mu rukiko yashakaga gutanga ingwate ya miliyoni 50$ akaburanira hanze ariko ntibyakunda, urukiko rumubera ibamba. Azasubira imbere y’urukiko ku wa 9 Ukwakira 2024.

    Kwihangana byanze araturika ararira

    Diddy uri mu bibazo uruhuri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/yarinze-nk-umwana-ubwo-yavugaga-ihohoterwa-umuhanzi-diddy-yamukoreye

  • Rusizi: Imiryango 22 yubakiwe inzu mu mafaranga yinjijwe na Pariki ya Nyungwe – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 24 Nzeli 2024, ubwo Akarere ka Rusizi n'Ikigo 'Nyungwe Management Company' gishinzwe imicungire ya pariki ya Nyungwe batuzaga imiryango 10 mu nzu eshanu zubatswe mu buryo bw'ebyiri muri imwe.

    Iyi miryango 10 yatujwe ije yiyongera ku yindi yahatujwe irimo ine yatujwe mu cyiciro cya mbere n'indi umunani yatujwe mu cyiciro cya kabiri.

    Nyirahagenimana Francine yavuze ko kubakira abasigajwe inyuma n'amateka bituma bitinyuka, agashima ubuyobozi bw'u Rwanda bwakuyeho akato n'ihezwa ryabakorerwaga ubu abana babo bakaba bigana n'abandi mu mashuri, ndetse n'ababyeyi babo bakaba baritinyutse.

    Ati 'Ubu tubona umuyobozi tukamusuhuza mu gihe mbere twabonaga umuyobozi tukiruka tukajya kwihisha mu bihuru. Pariki ya Nyungwe, uruhande rwa Cyamudongo, ba mukerarugendo baraza bakayisura amadevize basiga yubatse izi nzu, ubu umuntu wajya gutemamo igiti nanjye nabanza ngahangana nawe'.

    Nyiranzabahimana Alvera, wahawe inzu mu cyiciro cya gatatu yari amaze imyaka ibiri n'igice abana na sebukwe mu nzu y'ibyondo ariko sebukwe agahora ahigira kuzamwirukanana n'umuhungu we.

    Ati 'Imana ishimwe nanjye bampaye inzu ngiye kubona amahoro, ndashimira abayobozi bantoranyije nshimire na gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo'.

    Umukozi wa Nyungwe Management Company, ushinzwe guhuza Pariki ya Nyungwe n'abayituriye, Ntihemuka Pierre yavuze ko izi nzu zubatswe muri gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukeragendo n'abaturiye pariki.

    Ati 'Impamvu bikorwa bitya ni uko Pariki igomba kubaho neza n'abayituriye bakabaho neza. Iyo hari ikibazo muri pariki twiyambaza abaturage ndetse n'iyo hari ibibazo pariki iteza zijya kubayituriye, niyo mpamvu tugomba kubitaho'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza bakazirinda kwangirika.

    Ati 'Turabasaba rero ko bazikorera isuku, cyane ko umufatanyabikorwa yabahaye ibikoresho byose by'isuku'.

    Abatujwe muri izi nzu eshanu zubatswe mu cyiciro cya gatatu buri muryango wahawe ibilo 25 bya kawunga, 25 by'umuceri 25 by'ibishyimbo, litilo eshatu z'amavuta yo guteka, amabase, amasafuriya, amasahane n'ibindi.

    Izi nzu zubatse mu Mudugudu wa Rwamaraba, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Nkungu w'Akarere w'akarere ka Rusizi zatwaye miliyoni 183Frw.

    Ni inzu zubatse neza zifite ibikoni n’ubwiherero

    Abatujwe muri izi nzu bahawe ibikoresho bya miliyoni 2,6Frw

    Visi Meya Habimana yasabye abahawe izi nzu kuzifata neza bakazigirira isuku

    Nyungwe Management Company ivuga ko gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo bituma Pariki n’abayituriye batabangamirana

    Abayobozi babwiwe abubakiwe ko aya mahirwe aba mu bihugu bike ku Isi

    Abasigajwe inyuma n’amateka bishimira ko batagihezwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-imiryango-22-yubakiwe-inzu-mu-mafaranga-yinjijwe-na-pariki-ya-nyungwe

  • Kamonyi-Rugalika: Dukeneye Abaturage bajijutse, bazi ubwenge, batubwira ngo ibi sibyo, bazi ibibakorerwa-Gitifu Nkurunziza #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, yasabye abaturage bo mu Kagari ka Masaka kuba abaturage basobanukiwe n'ibibakorerwa, batinyuka kubaza ubuyobozi ibitakozwe neza, bazi ibyo bakwiye gukorerwa ariko kandi nabo bakamenya inshingano zabo mu byo basabwa. Yabasabye kwirinda ubunebwe, kutaba abanenganenzi ahubwo bakagandukira umurimo, bagakora bakiteza imbere.

    Aganira n'aba baturage, Gitifu Nkurunziza yagize ati ' Turashaka kugira abaturage bajijutse, bazi ubwenge, bazi ibibakorerwa, bafite n'ububasha bwo kubaza ngo ib'ing'ibi udukorera ntabwo ari byo…, turashaka udukorera gutya! Udukorera nabi nti tumushaka. Abaturage batubwira ngo Oya! Ibi ntabwo ari byo!, turashaka kujyanamo muri ibi!, abo baturage ni bo dukeneye'.

    Abaturage b'i Masaka bari batuje bateze amatwi.

    Yababwiye ko mu byo bakora byose bakwiye kurangwa n'ibikorwa byiza, bishingiye ku ndangagaciro na Kirazira bibaganisha ku kwiyubaka, kubaka Umuryango Nyarwanda ariko kandi no kubaka Igihugu muri rusange.

    Yabaganirije ku Itorero ry'u Rwanda (bitari ibi byazanywe n'abera), Abibutsa ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ariwe wagaruye' ITORERO', agarura Indangagaciro na Kirazira mu Rwanda, aho byose byari byaraciwe n'abari bagambiriye kuryanisha no gucamo Abanyarwanda ibice.

    Ashingiye ku ntego na gahunda z'Itorero Nyarwanda, yabasabye kutaba abanenganenzi, imburamukoro, kudapfusha igihe ubusa kandi bafite byinshi byo gukora bakiteza imbere. Yagize ati' Umusaruro w'Itorero, Umusaruro w'ibyo tubatoza ni ukuwurebera mu byo mukora'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu aganira n'Abanyamasaka.

    Yakomeje ababwira ko mu Itorero bigishaga kwanga ikibi ariko nyamara hirya no hino mu miryango hakaba hakigaragara icyo kibi. Ati' Turabona abantu bakuru basambanya abana, Turabona abagabo bakubita abagore babo, Turabona abantu birirwa ku mihanda nti bakore, Turabona abantu batajyana abana mu ishuri, Turacyabona abana b'Abakobwa batwara Inda!. Rero, Tukibona ibyo n'ibindi, Abatoza ahubwo mukenyere mukomeze kubera y'uko akazi karacyahari'.

    Yabwiye buri wese by'Umwihariko Abakirisitu n'abandi bataye Itorero Nyarwanda, bataye Indangagaciro n'Umuco Nyarwanda, ati' Ese niba tuvuga ko badukuye mu itorero ryacu ryari ishuri tukajya mu matorero asenga, yo yamaze iki? Niba mwaravuye mu itorero ryacu ry'u Rwanda mukajya mu matorero n'Amadini byo byatumariye iki mu gihe tukibona ibyo bibi byose? Ubwo muzi icyo byaba bivuze! Twapfubye kabiri nk'Amakara kubera ko nti twagumanye itorero ryacu ryatwigishaga ngo turigumemo tube Intore. Twarariretse tujya mu Madini n'Amatorero nti twareka gukora ibyaha!, ubwo rero twapfubye Kabiri nk'Amakara'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye yeruye aba baturage ko niba Abatoza bahorana n'abo batoza, bakwiye kuba bari mu njyana imwe bagakora bahuje batabusanya, bakorera hamwe nk'ikipe imwe, banga ikibi, banga Umugayo, banga ingeso mbi zose n'ibijyana nabyo, ahubwo bashishikajwe no kubaka aheza buri wese yishimira, kubaka Umuryango utekanye, aho buri wese yumva atewe ishema n'ibyiza agiramo uruhare kugira ngo ahazaza habe heza kurusha ahashize.

    Itorero ry'ababyinnyi ry'Abaturage ba Masaka ryasusurukije abitabiriye Inteko y'Abaturage.

    Aba baturage, basabwe kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko atuma umuryango udakora ngo utere imbere. Basabwe kurangiza kwishyura Mituweli kugira ngo n'uwahura n'uburwayi abashe kwivuza neza bitamugoye. Bibukijwe kandi ko Igihe cy'ihinga kigeze, basabwa kwitegura bagafata amasuka bagahinga hose hashoboka, bakirinda Ubunebwe. Bibukijwe kandi kugira isuku, kwirinda gusuhuzanya bakoranaho mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/25/kamonyi-rugalika-dukeneye-abaturage-bajijutse-bazi-ubwenge-batubwira-ngo-ibi-sibyo-bazi-ibibakorerwa-gitifu-nkurunziza/

  • Abanyarwanda ntibahiriwe n’umunsi wa kabiri wa Rwanda Open M25 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda ntabwo Ishimwe Claude na Niyigena Etienne ntabwo bahiriwe n’umunsi wa kabiri w’irushanwa rya Tennis “Rwanda Open M25”, Claude akaba yahise anasezererwa mu irushanwa.

    Guhera ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga rya Tennis “Rwanda Open M25”. Ririmo kuba ku nshuro ya kabiri kuva ribaye mpuzamahanga.

    Icyumweru cya mbere kizakinwa kugeza tariki ya 29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari uguhera tariki ya 30 Nzeri kugeza ku ya 6 Ukwakira 2024.

    Muri iki cyumweru cya mbere umunyarwanda wa mbere Ishimwe Claude akaba yarasezerewe n’Umutaliyani Denis Constantin Spiridon amutsinze amaseti 2-0 (6-0, 6-0) ni mu mukino wabaye ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024.

    Mu bakina ari babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Etienne bakaba barasezerewe n’Abanya-Venezuela Juan Jose Bianchi na Brandon Perez babatsinze amaseti 2-0 (3-6, 0-6).

    Niyigena Etienne amahirwe akaba ayateze mu bakina ari umwe (Singles) aho uyu munsi akina n’Umunyamerika Preston Brown. Muhire Joshua na we arakina umukino wa mbere kuri uyu wa Gatatu aho yisobanura n’Umuhinde Raymond Odour.

    Mu bakina ari babiri bakina nyuma ya saa Sita, Muhire Joshua afatanyije na Ngarambe Ivan Gift barakina n’Umutaliyani Manuel Plunger afatanyie n’Umunya-Pérou Petr Iamachkine.

    Ni mu gihe Manzi Rwamucyo David na Manishimwe Emmanuel bahangana n’Abanya-Zimbabwe Benjamin Lock ufatanya na Courtney John Lock.

    Mu yindi mikino yabaye ejo hashize ku wa Kabiri, Umurundi Iradukunda Guy Orly yageze muri 1/8 atsinze Umunyamerika Noah Schachter 6-3, 6-4.

    Ni ko byagenze kandi ku Mwongereza Oliver Crawford uhagaze neza kurusha abandi mu irushanwa, we yasezereye Umunya-Venezuela Jose Bianchi amutsinze 6-4, 6-4.

    Umufaransa Corentin Denolly watwaye icyumweru cya kabiri cya Rwanda Open mu 2023, aratangira irushanwa ry’uyu mwaka yisobanura n’Umuhinde Sai Karteek Reddy Ganta.

    Uwegukanye irushanwa mu cyumweru kimwe, azahabwa 3600$ n’amanota 25 mu gihe hari amafaranga buri wese abona mu cyiciro yakinnye kugeza ku watangiriye muri 1/16 ubona 260$. Mu bakina ari babiri, abegukanye irushanwa bazahabwa 1550$.

    Ishimwe Claude yasezerewe rugikubita

    Umutaliyani Denis Constantin Spiridon

    Ishimwe Claude yasezerewe n’Umutaliyani Denis Constantin Spiridon

    Ishimwe Claude na Niyigena Etienne mu bakina ari babiri ntabwo bahiriwe

    Abanya-Venezuela basezereye Ishimwe na Etienne

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Abanyarwanda-ntibahiriwe-n-umunsi-wa-kabiri-wa-Rwanda-Open-M25-AMAFOTO

  • Nta mpamvu mbona yasubika umukino wa Rayon Sports na APR FC – Icyumvirizo #rwanda #RwOT

    Ubu amwe mu makuru agezweho arimo gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni uko umukino w’ikirarane cya Rayon Sports na APR FC ushobora kongera gusubikwa.

    Ni umukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wakabaye warakinwe tariki ya 13 Nzeri 2024.

    Uyu mukino waje gusubikwa kubera ko tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC yari ifite umukino wa CAF Champions League na Pyramids.

    Iki kirarane cyaje gushyirwa tariki ya 19 Ukwakira 2024 ariko amakuru ahari ni uko nabwo gishobora kwimurwa.

    Impamvu nta yindi ni uko muri iyo minsi ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ifitemo imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Tariki ya 11 Ukwakira izasura Benin ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira, Benin izaba iri Kigali mu mukino wo kwishyura.

    Bivugwa ko uyu mukino ushobora kutaba kubera iminsi izaba irimo cyane ko aya makipe ashobora no gutanga abakinnyi mu makipe y’igihugu atari u Rwanda gusa.

    Gusa ku rundi ruhande ushobora gusanga nta shingiro ibi bifite kuko APR FC yakiriye Pyramids tariki ya 14 Nzeri mu gihe tariki ya 10 Nzeri Amavubi yari yakinnye, bivuze ko iminsi irimo ihagije.

    Ibi kandi ni uko umwe mu bantu bari nzego z’umupira zinategura amarushanwa abibona aho mu kiganiro gisanzwe (atari interview) yabwiye ISIMBI ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma uyu mukino usubikwa.

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports biravugwa ko ushobora kongera kwimurwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-mpamvu-mbona-yasubika-umukino-wa-rayon-sports-na-apr-fc-icyumvirizo

  • Rwamagana: Babangamiwe no kuba ibiro by'Akagari kabo biri mu kandi Kagari – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo abaturage bavuga ko bamaze igihe kinini babwira ubuyobozi aho ibiro by'Akagari ka Ruhimbi byubatswe mu Kagari ka Bwinsanga, mu gihe abaturage ba Bwinsanga bo ibiro by'Akagari kabo byubatswe kure bagasaba ko byashyirwa mu nyubako ikorerwamo n'akandi Kagari.

    Bigaruka Pierre utuye mu Mudugudu wa Rwagahaya mu Kagari ka Ruhimbi yavuze ko ku giti cye yumva hanashyizweho umuganda wo kwiyubakira ibiro by'Akagari yawitabira cyane kugira ngo bibakureho ipfunwe ryo kujya kwakira serivisi mu kandi Kagari ngo nubwo ari hafi yabo.

    Ati 'Byaba ari byiza kurushaho tubaye tugize ibiro by'Akagari mu Kagari kacu ntacyo byaba bitwaye, Bwinsanga nabo bagahamana Akagari kabo, kwambuka tujyayo harimo akantu k'ipfunwe.'

    Undi muturage wo mu Kagari ka Bwinsanga yijujutiye ubuyobozi bwafashe inyubako ibegereye bukayitiza abayobozi bo mu kandi Kagari, bo bakaba bakomeje kujya gushakira serivisi kure nyamara hafi yabo hari inyubako yakagombye gukoreramo ubuyobozi bw'Akagari kabo.

    Ati 'Njye birambabaza cyane ukuntu tujya gushaka serivisi ku biro by'Akagari kacu biri kure bikorera ku Murenge kandi hano hafi yacu hari inyubako iri mu Kagari kacu ikoreramo akandi Kagari, kuva hano ugerayo ni igare rya 200 Frw cyangwa moto ya 500 Frw. Niba nta nzu yo gukoreramo bafite kuki ataribo bajyanye kure twe bakatwegereza ubuyobozi hafi, none barabicuritse aba aritwe tujyanwa kure.'

    IGIHE yamenye ko inyubako ikoreramo ibiro by'Akagari ka Ruhimbi kuva yakuzura ariko Kagari konyine gakoreramo mu gihe abo mu Kagari ka Bwinsanga bakora urugendo bajya ku Murenge ahari inyubako zishaje zikorerwamo n'Akagari kabo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kugishakira igisubizo kuko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka bashyizemo amafaranga yo kubaka ibiro bishya by'Akagari ka Ruhimbi.

    Yagize ati 'Icyo kibazo turakizi, twamaze kurambagiza ubutaka ku buryo nako kari mu tugari tuzubaka muri uyu mwaka w'ingengo y'imari kimwe n'ahandi hatari utugari. Hari utugari twagiye dusenywa n'ibikorwaremezo bitandukanye naho twamaze kubona ubutaka tugiye kubakaho muri uyu mwaka kuburyo iki kibazo kigiye gukemuka.'

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko iki kibazo cyatewe n'uburyo haciwe imbibe aho usanga hari aho Akagari uanga kubatswe aho Akagari kagabanira n'akandi bigatuma biba ngombwa ko gakorera aho hafi, yavuze ko bamaze kubona ko atari byiza ari nayo mpamvu bagiye kububakira ibiro by'Akagari kabo.

    Ibiro Akagari ka Ruhimbi gakoreramo byubatswe mu Kagari ka Bwinsanga, mu gihe abahatuye bo bajya gushaka serivisi kure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-babangamiwe-no-kuba-ibiro-by-akagari-kabo-biri-mu-kandi-kagari

  • Kigali: Abatwara abagenzi mu modoka nto nta mpushya baburiwe – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu itangazo ryatanzwe n'Umujyi wa Kigali na RURA, bibukije abantu bose ko abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali ari ababiherewe uburenganzira n'ubuyobozi bw'uyu mujyi.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata yibukije abafite imodoka zabo bwite batwara abantu bakabishyuza kandi nta ruhushya rwo gutwara abagenzi bafite ko bihanwa n'amategeko kuko uru rwego rutanga izo mpushya ku bujuje ibisabwa.

    Umuvuguzi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye IGIHE ko iri tangazo ryatanzwe nyuma yo gusanga hari abatwara imodoka cyane cyane into bakomeje gutwara abagenzi mu buryo butemewe i Kigali bikabangamira abatega bisi.

    Yavuze ko icyo kibazo kiri kugaragara cyane muri iyi minsi nyuma y'uburenganzira bwatanzwe ku bantu bafite imodoka zabo bwite babishaka aho bagiranye amasezerano n'Umujyi wa Kigali bakajya batwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihe hari bisi zari zigitegerejwe.

    Ati 'Mu mwaka ushize igihe bisi zari zitaragurwa RURA yigeze guhamagara abantu bafite imodoka nto n'iziringaniye ko bashoboraga kubisaba bakaba bahawe uruhushya rw'igihe gito. Byakomeje kugaragara ko hari abataravuyemo igihe bari barahawe cyararangiye. Uyu munsi ni byo bituma abakoresha imodoka nini nk'abaguze bisi bakeneye kuzikoresha ngo zitange umusaruro babura abagenzi mu masaha yo ku manywa atari ay'umuvundo'.

    Ntirenganya yakomeje asobanura ko muri ayo masaha yo ku manywa izo bisi zidashobora guhaguruka muri gare zituzuye kuko zigera ku byapa byo mu nzira zigasanga za modoka nto abagenzi zabatwaye bigatuma abari muri gare bakererwa bategereje ko zuzura kuko abagenzi ku manywa baba ari bakeya.

    Urwo ruhushya abo bantu bari bahawe rero rwarangira bagakomeza gukora, Ntirenganya yavuze ko bongeye kwibutswa mbere yo gutangira gufatirwa ibihano.

    Ati 'Twongeye kubitsindagira kugira ngo nidutangira kujya kubareba tubaca amande kandi aranaremereye hatazagira uvuga ngo ntiyari abizi'.

    Agaruka kuri ayo mabwiriza, Ntirenganya yavuze ko ayagenderwagaho hatangwa impushya umwaka ushize bisi zitaragurwa atandukanye n'agenderwaho uyu munsi gusa ko nta we uhejwe mu kwaka urwo ruhushya mu gihe yujuje ibisabwa.

    Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 13 ni bo bemerewe gutwara abaganzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Abo barimo ibigo bitwara abagenzi muri bisi ndetse n'abatwara abantu mu modoka nto.

    Abatwara abagenzi mu modoka nto nta mpushya bigatuma bisi nini zibura abagenzi baburiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatwara-abagenzi-mu-modoka-nto-nta-mpushya-baburiwe

  • Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi? #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na France24, aho yatangarije icyo gitangazamakuru ko bafite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa byo gufatanya n'imitwe yitwaje intwaro kandi yari yaranditse ibaruwa ivuga ko abihuzwe kugirango ahabwe imbabazi.

    Rusesabagina ntiyihishira, mu mpera z'icyumweru gishize yabonanye n'abambari b'imitwe yitwako itavuga rumwe n'u Rwanda kandi nayo ubwayo itavuga rumwe, ayisaba guhaguruka bakamukurikira ngo bakabohoza u Rwanda.

    Bitandukanye n'ubushize, Rusesabagina yahinduye imvugo ntakivuga ko azakoresha intwaro cyangwa ngo avuge ko bafite abasirikari nubwo yabitaga abahinzi bakeneye amasuka ashaka kuvuga ko ingabo ze za FLN zikeneye imbunda, Rusesabagina yagarukanye ubukana buruta ubwambere ashaka kugaragaza ko Leta yatowe n''abaturage iyobowe na Perezida Kagame, hari impamvu zikomeye zo kuyikuraho; imbere y'interahamwe n'abahakana Jenoside Rusesabagina yarekuye ibinyoma bimeze nkibyavugirwaga kuri Radio rutwitsi ya RTLM.

    Mu ijambo rye Rusesabagina yagarutse kukuvuga FPR nkuko ingoma ya Kayibanda na Habyarimana yavugaga ingoma ya cyami! Mu Ijambo rye, Rusesabagina yavuzeko, umuturage ahinga FPR igasarura ashaka kumvikanisha ko abaturage ari abaja ba FPR bakiri mu buhake.

    Muri gahunda y'imiturire Rusesabagina yavuze ko mu Rwanda hubakwa imidugudu we akayibona nka gereza.Yibagiweko itangazamakuru ryateye imbere ko ntakintu kikibera mu muhezo, yibagirwa uburyo abaturage batuzwa mu midugudu ari abavanywe mu manegeka hashyira ubuzima bwabo mu kaga, n'abakene batabashije kwiyubakira inzu.

    Iyo bagejejwe mu midugudu bahabwa amatungo abafasha kwiteza imbere, abana babo babona amashuri hafi n'ibindi. Imyidagaduro hafi. Ubwo buzima, Rusesabagina yabwise ubwa Gereza. Abayobozi batandukanye barimo n'abakuru b'ibihugu iyo basuye u Rwanda basura niyo midugudu.

    Mu gukomeza gushaka umujinya n'uburakari ngo abo yabwiraga bange FPR nubwo itabasaba kuyikunda, Rusesabagina yavuzeko ubushomeri buri kuri 90, mbese muri miliyoni 13 abafite akazi ni ibihumbi 130 gusa. Inganda zose abikorera abakozi ba Leta baba abasirikari abaganga, abarimu abapolisi, abahinzi borozi, kuri Rusesabagina ni 10%.

    Mu kwitaka Rusesabagina yivuga imyato akavuga uburyo yasohotse muri gereza nijoro abagororwa bakamukorera imirongo ibiri akanyuramo n'icyubahiro bakamusaba kubabera umuvugizi; ibi bitandukanye n'uburyo avuga ko yari afungiye ikuzimu akorerwa iyicwarubozo.

    Rusesabagina yavuzeko mu Rwanda harimo Gereza 19 zifungiyemo ibihumbi birenga 300, icyambere yabeshye ku mubare wa gereza ziri mu Rwanda kuko ni 13 anabeshya ku mfungwa ziri muri ayo magereza.

    Mu ibaruwa isaba imbabazi yandikiye Umukuru w'Igihugu, Rusesabagina yagize ati 'Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'

    Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, bikamuhesha gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, birasa n'aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wawundi washize impumu akibagirwa icyamwurukansaga.

    Ubu yongeye gusubira mu bijyanye na politiki avuga ku Rwanda, ndetse yageze n'aho asaba abantu kumwiyungaho, ati 'njye nditeguye, mwe muriteguye?'

    Uyu mugabo yavuze ko 'n'iyo banca umutwe sinarota ndeka politike kandi nicyo gituma ubushobozi bwose bw'inzira y'ibiganiro, y'amatora n'umuheto ni byaba ngombwa, tuzabikoresha kandi mu minsi iza turatangira ihuriro ryacu kandi muzabona ko dufite ingufu ziruta iz' abandi bose.'

    Ikigaragara Rusesabagina yazanye umujinya n'ishyaka rikomeye ariko ari kwirinda ibyamufunze kuko ibimenyetso ahamagarira abantu gusanga FLN byari ku mugaragaro. Arakoresha inzira izimije. Ariko se niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

    The post Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-niyisanga-i-kigali-azongera-kuvuga-ko-ari-imfubyi-mbirigi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-niyisanga-i-kigali-azongera-kuvuga-ko-ari-imfubyi-mbirigi

  • Kamonyi-Rugalika: Dukeneye Abaturage bajijutse, bazi ubwenge, batubwira ngo ibi sibyo, bazi ibibakorerwa-Gitifu Nkurunzira #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, yasabye abaturage bo mu Kagari ka Masaka kuba abaturage basobanukiwe n'ibibakorerwa, batinyuka kubaza ubuyobozi ibitakozwe neza, bazi ibyo bakwiye gukorerwa ariko kandi nabo bakamenya inshingano zabo mu byo basabwa. Yabasabye kwirinda ubunebwe, kutaba abanenganenzi ahubwo bakagandukira umurimo, bagakora bakiteza imbere.

    Aganira n'aba baturage, Gitifu Nkurunziza yagize ati ' Turashaka kugira abaturage bajijutse, bazi ubwenge, bazi ibibakorerwa, bafite n'ububasha bwo kubaza ngo ib'ing'ibi udukorera ntabwo ari byo…, turashaka udukorera gutya! Udukorera nabi nti tumushaka. Abaturage batubwira ngo Oya! Ibi ntabwo ari byo!, turashaka kujyanamo muri ibi!, abo baturage ni bo dukeneye'.

    Abaturage b'i Masaka bari batuje bateze amatwi.

    Yababwiye ko mu byo bakora byose bakwiye kurangwa n'ibikorwa byiza, bishingiye ku ndangagaciro na Kirazira bibaganisha ku kwiyubaka, kubaka Umuryango Nyarwanda ariko kandi no kubaka Igihugu muri rusange.

    Yabaganirije ku Itorero ry'u Rwanda (bitari ibi byazanywe n'abera), Abibutsa ko Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ariwe wagaruye' ITORERO', agarura Indangagaciro na Kirazira mu Rwanda, aho byose byari byaraciwe n'abari bagambiriye kuryanisha no gucamo Abanyarwanda ibice.

    Ashingiye ku ntego na gahunda z'Itorero Nyarwanda, yabasabye kutaba abanenganenzi, imburamukoro, kudapfusha igihe ubusa kandi bafite byinshi byo gukora bakiteza imbere. Yagize ati' Umusaruro w'Itorero, Umusaruro w'ibyo tubatoza ni ukuwurebera mu byo mukora'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu aganira n'Abanyamasaka.

    Yakomeje ababwira ko mu Itorero bigishaga kwanga ikibi ariko nyamara hirya no hino mu miryango hakaba hakigaragara icyo kibi. Ati' Turabona abantu bakuru basambanya abana, Turabona abagabo bakubita abagore babo, Turabona abantu birirwa ku mihanda nti bakore, Turabona abantu batajyana abana mu ishuri, Turacyabona abana b'Abakobwa batwara Inda!. Rero, Tukibona ibyo n'ibindi, Abatoza ahubwo mukenyere mukomeze kubera y'uko akazi karacyahari'.

    Yabwiye buri wese by'Umwihariko Abakirisitu n'abandi bataye Itorero Nyarwanda, bataye Indangagaciro n'Umuco Nyarwanda, ati' Ese niba tuvuga ko badukuye mu itorero ryacu ryari ishuri tukajya mu matorero asenga, yo yamaze iki? Niba mwaravuye mu itorero ryacu ry'u Rwanda mukajya mu matorero n'Amadini byo byatumariye iki mu gihe tukibona ibyo bibi byose? Ubwo muzi icyo byaba bivuze! Twapfubye kabiri nk'Amakara kubera ko nti twagumanye itorero ryacu ryatwigishaga ngo turigumemo tube Intore. Twarariretse tujya mu Madini n'Amatorero nti twareka gukora ibyaha!, ubwo rero twapfubye Kabiri nk'Amakara'.

    Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye yeruye aba baturage ko niba Abatoza bahorana n'abo batoza, bakwiye kuba bari mu njyana imwe bagakora bahuje batabusanya, bakorera hamwe nk'ikipe imwe, banga ikibi, banga Umugayo, banga ingeso mbi zose n'ibijyana nabyo, ahubwo bashishikajwe no kubaka aheza buri wese yishimira, kubaka Umuryango utekanye, aho buri wese yumva atewe ishema n'ibyiza agiramo uruhare kugira ngo ahazaza habe heza kurusha ahashize.

    Itorero ry'ababyinnyi ry'Abaturage ba Masaka ryasusurukije abitabiriye Inteko y'Abaturage.

    Aba baturage, basabwe kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko atuma umuryango udakora ngo utere imbere. Basabwe kurangiza kwishyura Mituweli kugira ngo n'uwahura n'uburwayi abashe kwivuza neza bitamugoye. Bibukijwe kandi ko Igihe cy'ihinga kigeze, basabwa kwitegura bagafata amasuka bagahinga hose hashoboka, bakirinda Ubunebwe. Bibukijwe kandi kugira isuku, kwirinda gusuhuzanya bakoranaho mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cy'Ubushita bw'Inkende.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/25/kamonyi-rugalika-dukeneye-abaturage-bajijutse-bazi-ubwenge-batubwira-ngo-ibi-sibyo-bazi-ibibakorerwa-gitifu-nkurunzira/

  • Uko Ndaruhutse yateye umugongo ibindi akihebera ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu yabonyemo 'PhD' – #rwanda #RwOT

    Uyu musore ufite imyaka 32 y'amavuko, yasoje amasomo ye mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu (Transportation Engineering) ndetse abonamo impamyabushobozi y'ikirenga muri Kaminuza ya Tokyo yo mu Buyapani.

    Iyi ikaba ari imwe muri Kaminuza zikomeye ku Isi kuko ari iya 29 nk'uko bigaragazwa na The Times Higher Education World University Rankings mu 2024.

    Amashuri yisumbuye yayize muri Collège St André i Nyamirambo akomereza muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare aho yakuye impamyabushobozi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubwubatsi (Civil Engineering) mu 2014.

    Mu 2017, yasoje amasomo muri Koreya y'Epfo aho yakuye impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'Imitunganirize y'Imijyi (Master of Engineering in Urban Development).

    Aha yakoze ubushakashatsi ku bijyanye no gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

    Ndaruhutse ati 'Icyo gihe nagarutse mu Rwanda nkora mu biro by'Umujyi wa Kigali aho nari nshinzwe ibijyanye no gutegura no kubaka imihanda (Road planning and development). Mu 2021 ni bwo navuye mu Rwanda njya kwiga amashuri y'ikirenga mu Buyapani nkaba nayasoje.'

    Ndaruhutse Jean Claude avuga ko akiri muto atatekerezaga ko azagera ku rwego rwo kubona Impamyabushobozi y'Ikirenga (PHD).

    Ati 'Nkiri muto sinatekerezaga ko nzagera kuri uru rwego cyane cyane ko nkomoka mu muryango woroheje mu Rwanda. Ariko uru rugendo rwanyigishije ko iyo wihanganye byose bishoboka. Ubu ngiye gukoresha ubumenyi bwanjye mu kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu cyacu, no gushishikariza abandi gukurikirana inzozi zabo, uko zaba zingana kose.'

    Uko yateye umugongo ibindi, akiga iby'ubwikorezi…

    Ndaruhutse yabwiye IGIHE ko nk'umusore wakuriye mu Rwanda, yitegereje uburyo gahunda yo gutwara abantu mu mijyi igira uruhare runini mu iterambere ry'imijyi ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw'abayituye.

    Yitegereje ukuntu Kigali, kimwe n'indi mijyi irimo gutera imbere, ihura n'ibibazo nk'umuvundo w'imodoka nyinshi, ibikorwaremezo byo gutwara abantu n'ibintu bidahagije, uburyo bwo gutwara abantu ku buryo bwa rusange butaranoga neza ndetse n'ubwiyongere bw'abaturage buri ku kigero cyo hejuru.

    Yongeyeho ati 'Byatumye mfata icyemezo cyo kujya kwiga PhD mu bijyanye no gutwara abantu n'ibintu kugira ngo ngire ubumenyi bwisumbuyeho buzamfasha mu gutanga umusanzu wo guteza imbere urwego rw'ubwikorezi hibandwa cyane cyane mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange. Ibi bikazafasha mu kugira imijyi iteye imbere yorohereza urujya n'uruza rw'abayituye ariko binazamura imibereho myiza yabo.''

    Icyo u Rwanda rukibura mu bwikorezi

    Ndaruhutse avuga ko agereranyije u Rwanda n'ibindi bihugu aho yakoreye ubushakashatsi, icyo abandi bagezeho ari uguhuza uburyo bwo gutwara abantu bugezweho hamwe n'imitunganyirize y'umujyi.

    Ati 'Nk'urugero, mu Mijyi nka Tokyo cyangwa Seoul, ubwikorezi rusange ntabwo bukora neza gusa ahubwo buhujwe n'ubundi buryo bwo kugenda nko gukoresha amagare no kugenda n'amagaru. Usanga haba hari ahantu henshi hashyizweho amagare cyangwa 'scooters' abantu bashobora gukoresha.'

    Yavuze ko ibi bikorwa kugira ngo abantu bagere aho bari butegere imodoka cyangwa Gari ya moshi, bahagera bagaparika ayo magare ahabugenewe. Aho n'ufite igare rye cyangwa 'scooter' ye haba harashyizweho parking z'amagare/scooters ahahagarara imodoka cyangwa kuri sitasiyo za gari ya moshi. Ikindi, usanga aho imodoka zihagarara atari kure cyane y'aho abantu batuye.'

    Ati 'Ibi byombi bifasha abagenzi kugera aho bategera 'bus' ku buryo bworoshye. Buriya gutwara mu buryo rusange i Kigali biramutse bikora neza moto zajya zikoreshwa gusa mu gufasha abantu kugera aho bategera 'Bus' nk'uko amagare cyangwa za scooters zikoreshwa muri iyi mijyi iteye imbere navuze.'

    Ikindi avuga ko gikunze kubura mu Rwanda cyane cyane mu mijyi ikura vuba, ngo ni igenamigambi rirambye n'ishoramari mu bikorwaremezo bifasha mu iterambere ry'ubwikorezi.

    Nyuma yo gusoza amasomo yiteguye gutanga umusanzu mu Rwanda…

    Uyu musore ntafite inzozi zo kuguma hanze y'u Rwanda ahubwo ashaka guteza imbere igihugu cye, nyuma yo gusoza amasomo ye.

    Ati 'Nyuma yo kurangiza amasomo yanjye, ngomba kugaruka gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu cyacu. Nishimiye kuba narungutse ubumenyi n'uburambe mu mahanga, ariko intego yanjye yibanze kuva kera ni iyo gukorera murugo.'

    'U Rwanda ruratera imbere byihuse kandi hari ubushake n'ubushozi bw'igihugu cyacu bwo kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu mijyi, buzatuma imijyi yacu irushaho kuba myiza igakomeza gutera imbere mu buryo burambye.'

    Inama agira urubyiruko avuga ko ari ukugira intego mu buzima ukiyemeza kuyigeraho uko byagenda kose kuko ibicantege bitabura ariko kwihangana, gukora cyane no kwizera ubushobozi wifitemo bigufasha kugera ku ntego yawe.

    Avuga kandi ko biba byiza iyo umuntu agize abantu bamuri hafi bamushyigikira hamwe n'abandi bamutera inkunga. Ati 'Kandi ntuzigere utinya gusaba inama cyangwa ibitekerezo.'

    Uyu musore kuri we yemeza ko ejo hazaza hubakwa gahoro gahoro, agashishikariza abantu guhangana no gutera imbere no kutibagirwa intego na rimwe mu buzima.

    Ndaruhutse yabonye PHD mu bijyanye n’Ubwikorezi

    Ndaruhutse Jean Claude avuga ko atatekerezaga ko azabona PhD

    Ndaruhutse agira inama urubyiruko yo kudacika intege no kugira intego

    Ndaruhutse avuga ko nyuma yo gusoza kaminuza azasubira ku ivuko gushyira mu ngiro ubumenyi yakuye mu mahanga

    Ndaruhutse yabonye PhD ku myaka 32 y’amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ndaruhutse-yateye-umugongo-ibindi-akihebera-ibijyanye-no-gutwara-abantu-n