Blog

  • Abana b'Ingagi 22 bazitwa amazina ku nshuro ya 20-RDB #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu cy'iterambere (RDB), cyatangaje ko abana b'Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina ku nshuro ya 20 mu muhango uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.

    Ibi byatangajwe n'urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024 mu kiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 20.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira, abana b'Ingagi 395, nibo bamaze guhabwa amazina.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB, Rugwizangoga Michaella, yavuze ko Kwita Izina ari umuhango umaze kuba urubuga rwo kugaragarizamo umuhate w'u Rwanda, mu kurengera ibidukikije no kwita ku rusobe rw'ibinyabuzima.

    Rugwizangoga yavuze ko mu myaka 19 ishize hatangijwe gahunda yo Kwita Izina, habarurwa nibura imishinga 1,108 y'abaturage yagiye iterwa inkunga biturutse mu gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo.

    Ati 'Ni imishinga ifite agaciro ka miliyari 12,8 Frw, irimo iyo kubaka ibigo nderabuzima, amashuri, ibigo by'ubucuruzi, gukwirakwiza amazi meza n'ibindi'.

    Mu bashyitsi bazaza muri gahunda yo Kwita Izina, harimo 20 bacuruza ubukerarugendo aho bazaba baje gusura Igihugu kugira ngo bamenye ibyiza biri mu Rwanda, bazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n'ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.

    Ati 'Hari abandi bagera kuri 20 b'abanyamakuru bazaturuka mu bihugu bifite ba mukerarugendo benshi basura u Rwanda'.

    Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru, batari basobanukiwe ibyiza byo kubungabunga Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, ariko kuri ubu bamaze kubona ko ari isoko y'amadovize, imirimo ndetse n'ibikorwaremezo bibegerezwa.

    Ati 'Ntabwo ari urugendo rworoshye kuko byari bigeze aho tubona abaturage bari mu bangiza ririya shyamba ari abajya gutema ibiti no kujya guhiga inyamaswa, ariko icyabaye cyari uguhindura imyumvire yabo kandi byarakozwe binatanga umusaruro.'

    Muri rusange abaturage bagera ku bihumbi 30 ni bo bazitabira ibirori byo Kwita Izina, mu gihe abashyitsi batumiwe bazaza baturutse hirya no hino ku Isi, barenga 2000.

    Abashyitsi barimo abayobozi mu nzego zitandukanye by'umwihariko izishinzwe kurengera ibidukikije n'urusobe rw'ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, abahanzi, abakinnyi ba sinema, abakinnyi b'umupira w'amaguru n'abandi.

    Aba bose bazazana amafaranga, hari abazarara, ibyo bazakenera byo kurya no kunywa n'ibindi bizasiga amafaranga ateza imbere abaturage.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko mu 2008 umusaruro w'ubukerarugendo wabaga ari miliyoni $180 mu mwaka. Imibare iheruka igaragaza ko mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw'Igihugu, agera kuri miliyoni $620.

    Ati 'Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu, NST2, intego ni uko ubukerarugendo buzajya bwinjiza arenga miliyari 1.1$ buri mwaka'.

    Kageruka yatangaje ko umushinga wa miliyoni $300 zo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, uzahindura isura y'iyi pariki ariko n'abaturage muri rusange bakabyungukiramo cyane.

    Ati 'Navuga ko ari gahunda ahubwo yo guhindura, gahunda y'icyitegererezo, ni intumbero iri muri gahunda ya Leta y'u Rwanda igamije guhindura imibereho y'abaturage mbere y'uko duhindura imibereho y'ingagi. Miliyoni $300 tuzakoresha muri ibyo bikorwa bizaba birimo kwagura no kuzahura urusobe rw'ibinyabuzima kuko buriya ntabwo ari pariki ibamo ingagi gusa.'

    Kageruka yavuze ko igikorwa cyo Kwita Izina ari icy'Abanyarwanda ari nayo mpamvu n'ubwo hatumirwa abaturutse hirya no hino ku Isi, ariko Abanyarwanda ari bo bahabwa umwihariko.

    Ati 'Abanyarwanda ntabwo bahejwe mu gikorwa cyo Kwita Izina, nk'uko mubizi iki gikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda. Abanyarwanda na bo barimo ndetse bari mu bo tubahishiye.'

    Source : https://flash.rw/2024/09/25/abana-bingagi-22-bazitwa-amazina-ku-nshuro-ya-20-rdb/

  • Ibiri kuba kuri P Diddy byaba ari ingororano… – #rwanda #RwOT

    Icyumweru kirihiritse umuraperi wamamaye mu muziki nka P Diddy atawe muri yombi kubera ibyaha bikomeye akurikiranyweho ndetse ubugenzacyaha bukaba bwaranze ingwate ya Miliyoni 50 z’amadorali P Diddy yatanze kugira ngo arekurwe akurikiranwe ari hanze.

    Ni ibyaha P Diddy yakoze mu myaka myinshi yatambutse ariko bikaba byaragarutse muri iki gihe kubera umubare w’abatangabuhamya bakomeza kwiyongera buri munsi. Bikaba bivugwa ko bamwe muri abo batangabuhamya bari barahawe udufaranga tw’inzibyo abandi bakagira ubwoba bwo kujya gutanga ikirego cy’uyu muraperi ukomeye cyane ku  Isi.

    Ni amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kanye  West avuga ko ibiri kuba kuri P Diddy ari inyiturano yo kuba mu muryango w’imbaraga z’umwijima za illuminati.

    Mu bandi bari muri uyu muryango Kanye West avuga ko nabo ejo habo hari mu mazi abiri, harimo Jay Z, Beyonce, Dr Dre ndetse n’abandi benshi batandukanye byumwihariko abakunzwe cyane muri Amerika.

    Muri ayo mashusho yahsyizwe hanze na The Shade room, Kanye West agira ati “Inyiturano yabo ntabwo ari nziza. Barabanza bakaguha imbaraga kugira ngo bazabashe kugukoresha iyo batabashije kugukoresha rero bakwambura buri kimwe cyose baguhaye.”

    Akomeza agira ati “illuminati imfitiye umujinya cyane kubera ko nanze kuba igikoresho cyabo ngo bankoreshe. bashobora gukoresha P Diddy, Jay Z, Beyonce ariko uwo si nge. Barashaka ko mba Kanye West kandi ngewe ndi Ye. Umuntu wenyine ushobora kungenzura no kunkoresh ni Imana gusa.”

    Muri aya mashusho, Kanye West ahishura ko Nyina atakiri ku Isi kubera ko bamutanzemo igitambo ndetse agahishura na bamwe mu byamamare byagiye bitanga abo mu miryango yabo kugira ngo bajye muri uyu muryango.

    Agira ati “:Mama ntabwo ahari kubera bamutanzemo igitambo, Michael Jordan yatanzemo igitambo Papa we, Dr Dre yatanze umuhungu we. Iyo uri muri Hollywod, uba ugomba gutanga ibitambo byinshi kugira ngo uhabwe imbaraga n’amafaranga hanyuma nawe ukaba igikoresho cyabo.”

    Muri aba bose Kanye West avuga ko batanze ibitambo harimo na mama we, bose barapfuye mu myaka yatambutse. Ku wa 10/11/2007 nibwo mama wa Kanye West wutwaga Donda West yitabye Imana, mu mwaka wa 1993, nibwo papa wa Michael Jordan yitabye Imana naho umuhungu wa Dr Dre yitabye Imana muri 2009 azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi.

    Muri aya mashusho, Kanye West avuga ko Imana imukunda akaba ariyo mpamvu yemeye kuyigarukira akaba umukirisitu agatandukana n’iyi myuka mibi ikoresha abantu hanyuma nayo  ikabaha ibyo bayifuzaho.

    Muri ayo mashusho amaze iminsi, Kanye West aba yemeza ko ibi byose biri guhurirana kuri P Diddy ari ingororano z’umuryango wa Illluminati akaba ariyo mpamvu byongeye byagaruwe kubera ibihe bitoroshye uyu muhanzi ari gucamo.

    Si P Diddy wenyine wavuzweho kuba mu muryango wa Illuminati ahubwo n’abo mu muryango we barimo umuhungu we, King Commb,  byavuzwe ko ari muri uyu muryango ukorana n’imyuka mibi mu gutanga igikundiro n’amafaranga.

    Mu ntangiror z’uyu mwaka, uyu muhungu wa P Diddy witwa King Combs nawe watangiye kuregwa ibyaha nk’ibya Papa we byo gufata ku ngufu no guhohotera ab’igitsina gore, yagaragaye yambaye imyenda iriho ibirango by’umuryango wa Illuminati bikaba bivugwa ko nawe yaba ari muri uyu muryango wa illuminati.

    Si ubwa mbere bivuzwe ko P Diddy yaba ari muri uyu muryango wa Illuminati kuko kuva mu myaka ya cyera byavugwaga ko igikundiro afite agikesha uyu muryango w’imbaraga z’umwijima.

    Nyamara n’ubwo bivugwa benshi bagatanga ubuhamya bw’uyu muryango ndetse benshi bagahuriza ku bimenyetso bigaragaza umuntu uba uri muri uyu muryango, nta hantu hazwi uyu muryango wa illuminati ukorera.

    N’ubwo bigoye kwemeza cyangwa guhakana ko ibiri kuba kuri P Diddy ari ingororano y’umuryangowa Illuminati kuko akenshi ashinjwa n”abafite amakuru kuri uyu muryango kandi nabo bakemeza ko bawubayemo, mu mpera z’umwaka wa 2023 nibwo hakwirakwijwe amakuru avuga ko P Diddy yananiwe kwishyura ifatabuguzi muri uyu muryango wa Illuminati (Illuminatui subscription)

    Kugira ngo akenshi ube muri uyu muryango w’imbaraga z’umwijima, bivugwa ko ugomba gutanga igitambo hanyuma nawe ugahabwa ibyo wifuza byiganjemo igikundiro ndetse n’amafaranga. Akenshi kandi usanga abo bivugwa ko bari muri uyu muryango bakunze kwibikaho ibihembo bikomeye ku isi bibazanira igikundiro n’amafaranga.

    Kanye West aherutse gutangaza ko ibiri kuba kuri P Diddy ari inyiturano ya illuminati


    Ibirego bikomeje kwiyongera kwa P Diddy

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147166/ibiri-kuba-kuri-p-diddy-byaba-ari-ingororano-ya-illuminati-147166.html

  • Si ukubica ku ruhande Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro – Ngabo Roben wavuze ikirimo gukorwa #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko atajya kubeshya iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro kandi bikomeye.

    Hamaze iminsi bivugwa ko iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro aho abakinnyi babagezemo amezi abiri ni mu gihe abakozi b’ikipe bo bivugwa ko ari amezi 5.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben yavuze ko atajya kubica ku ruhande iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro.

    Ati “ntabwo najya kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro rwose. Ubu igihari ni ubuyobozi burimo kureba uburyo ikipe ikomeza kubaho.”

    Yakomeje avuga ko abakinnyi bamaze kubwirwa ikibazo kiri mu ikipe kandi bemeye gukomeza akazi.

    Ati “ubuyobozi burangajwe imbere na Roger, bwaganiriye n’abakinnyi bubabwira situwasiyo ihari, bemera gukomeza akazi ariko ubuyobozi ntabwo bwicaye.”

    Amakuru avuga ko ubu Rayon Sports ifite umwenda wa miliyoni 400 Frw, Ngabo Roben yanze kubyemeza avuga ko atajya mu mibare ariko ifite umwenda.

    Ngabo Roben yavuze ko Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro ariko barimo gushaka uko byakemuka

    Ati “ntabwo mfite imibare neza ngo umwenda ni aya n’aya ariko igihari ntahakana ni uko umwenda uhari, hari imishahara, hari amafaranga abakinnyi baguzwe batarishyurwa n’ibindi, gusa imibare yo ntabwo nyifite neza.”

    Yavuze ko ubu abakunzi ba Rayon Sports barimo Fan Clubs, Special Team, Imena barimo guteranya ngo bakomeze bafashe ikipe muri ibi bihe.

    Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kuyiba hafi muri ibi bihe bikomeye irimo kuko ari bwo abakeneye.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/si-ukubica-ku-ruhande-rayon-sports-ifite-ibibazo-by-amikoro-ngabo-roben-wavuze-ikirimo-gukorwa

  • RRA yakebuye abamenyekanisha avansi y'umusoro ku nyungu ku munsi wa nyuma – #rwanda #RwOT

    Iyi avansi irimo kubarwa hashingiwe ku byacurujwe mu kwezi kwa 4, ukwa 5 n'ukwa 6 muri 2024. Mu kubara iyi avansi, usora ahera ku musoro wishyuwe mu mwaka ushize, akagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, agakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

    Komiseri Wungirije ushinzwe kubungabunga umusoro, Emmy Mbera, yavuze ko umuntu wese wamenyekanishije umusoro ku nyungu mu mwaka ushize, asabwa kumenyekanisha iki gihembwe cya kabiri nk'uko yamenyekanishije icya mbere mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

    Yakomeje ati 'Niba icyo gihembwe atarakimenyekanishije, arasabwa kukimenyekanisha nacyo kugira ngo abone uko amenyekanisha n'iki cya kabiri. Utaramenyekanishije umusoro ku nyungu wa 2023 ku mpamvu runaka, zaba ziri tekiniki, zaba izitari tekiniki, nawe arasabwa kuwumenyekanisha kugira ngo abone uko amenyekanisha izi avansi zombi.'

    'Guceceka rero si wo muti, si nacyo gisubizo. Ubwo ni ukuvuga ngo agenda abarirwa ibihano n'inyungu z'ubukererwe, akibwira ko ubwo batamugezeho wenda byarangiye, ariko sibyo rwose.'

    Yakanguriye abasora kumenyekanisha uyu musoro hakiri kare, kuko hari ubwo sisiteme zishobora gutenguha abantu.

    Yakomeje ati 'Nicyo dukangurira abantu, be gutegereza umunsi wa nyuma. Sisiteme ni sisiteme, ishobora gukora twese tukishima, ariko ishobora guhurirwaho n'abantu ibihumbi mirongo cyangwa magana icyarimwe, ikaba yagenda gahoro.'

    Abasora banini n'abaciriritse bakoresha E-Tax banyuze ku rubuga rwa RRA, naho abato bagakora imenyekanisha kuri telefone zabo aho bakanda *800# bagakurikiza amabwiriza.

    Abasora barasabwa gukomeza gukoresha EBM

    Komiseri Mbera yanagarutse ku bukangurambaga bumaze iminsi bwo gushishikariza abacuruzi kwita ku gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, rifasha mu gutanga fagitire zemewe.

    Ni ikoranabuhanga ryatangiye rireba gusa abacuruzi banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), ariko ubu rireba abacuruzi bose.

    Mbera ati 'Icyo tubabwira ni uko gutanga fagitire ya EBM ni itegeko, iyo utabikoze urabihanirwa. Iyo udatanze fagitire ya EBM utanditse muri TVA, agaciro ka fagitire tugakuba inshuro ebyiri. Urugero niba ucuruje ibihumbi 30 Frw, tuguca ibihumbi 60 Frw. Niba wanditse muri TVA, dufata TVA tukayikuba inshuro 10, cyangwa inshuro 20 niba ari isubiracyaha.'

    Yavuze ko RRA ishyize imbaraga mu kwigisha, ku buryo abatarasobanukirwa neza babona amakuru ahagije, bitabaye ibyo guhana gusa.

    Mu rwego rwo gushishikariza abaguzi gusaba fagitire za EBM, Guverinoma yagennye ishimwe rya 10% kuri TVA iri kuri fagitire ya EBM umuguzi ahawe. Iyo umucuruzi ayimwimye cyangwa akamuha idahwanye n'ibyaguzwe cyangwa n'amafaranga yishyuwe, umuguzi akabimenyesha ubuyobozi bwa RRA, ahabwa 50% by'ibihano uwo mucuruzi bamuciye.

    Uwifuza kwiyandikisha muri iyi gahunda abanza kwiyandikisha akanze *800# agakurikiza amabwiriza.

    Mbera yanashishikarije abasora bafite imisoro batagaragaje mbere y'umwaka wa 2023 kwigaragaza ku bushake, kugira ngo babashe kwishyura umusoro fatizo gusa hatariho inyungu z'ubukererwe.

    Ni amahirwe yatanzwe kugeza ku wa 23 Ukwakira 2024. Uzacikanwa n'aya mahirwe, mu gihe atahuwe azishyura wa musoro hariho ibihano n'inyungu z'ubukererwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yakebuye-abamenyekanisha-avansi-y-umusoro-ku-nyungu-ku-munsi-wa-nyuma

  • Urujijo ku mubano wa Semuhungu n'umunyamakuru Musangamfura Lorenzo ukomeje kuvugisha benshi – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Eric Semuhungu yagaragaje bwari buherekejwe n'amagambo avuga ko uyu musore yari yaramuzengereje amusaba amafaranga n'urukundo undi akamwima amatwi.

    Ni ibintu byatunguye benshi kubona ubu butumwa cyane ko batari bazi ko aba basore bombi bigeze kugirana uyu mubano wihariye.

    Musangamfura Christian Lorenzo ahakana yivuye inyuma ibyo gukundana na Eric Sumuhungu, gusa akemera ko yagiye mufasha inshuro nyinshi amuha amafaranga.

    Avuga ko Semuhungu yashyize hanze ubu butumwa bandikiranye kuva 2019 biturutse ku gitekerezo yari aherutse gutambutsa ku rubuga rwa X agaragaza ko imyitwarire cyangwa imbyino za Eric Semuhungu zidakwiye kugaragara muri Sitade Amahoro nk'ahantu hahurira abantu benshi abato n'abakuru.

    Ni igitekerezo yatanze nyuma y'umukino wahuje Gasogi United na Rayon Sports wabereye muri Stade Amahoro tariki 21 Nzeri 2024 wari wahujwe n'ibikorwa by'imyidagaduro, aho Eric Semuhungu yari umwe mu basusurutsaga abitabiriye uyu mukino.

    Iki gitekerezo cya Lorenzo cyababaje cyane Eric Semuhungu atungurwa no kubona umuntu yafashije mu bihe bitandukanye ariwe uri kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga.

    Binyuze mu kiganiro aba bombi bahuriyemo cyanyuze ku rubuga rwa X, Lorenzo yasobanuye icyatumye atanga igitekerezo cye ndetse ahakana ibyo kwaka urukundo Eric Semuhungu.

    Mu magambo ye Lorenzo avuga ko yatanze igitekerezo nk'abandi bantu bose akurikije uko abona ibintu byagakwiye kugenda ndetse aticuza ibyo yakoze kuko atabikoreshejwe n'urwango ahubwo abona ibyo Eric Semuhungu yakoreye muri sitade bidakwiye gushimagizwa.

    Ati 'Ubundi nta kibazo mfitanye na Eric Semuhungu, nta na kimwe, sinjya nibasira abaryamana n'abo bahuje ibitsina, kuba naravuze ku mashusho nabonye muri sitade mvuga ko hari icyo atwaye, nawe arabizi neza ko harimo ikibazo, niba ashaka ko nsiba ubutumwa natanze ndaza kubusiba kuko abo nabwiraga barayibonye.'

    'Ikintu cyo kuvuga ko namwatse urukundo ni uburyo bwo kunsebya atekereza ko ndi umunyantege nke birambabaza, kuko azineza ko ntaryamana nabo duhuje ibitsina, ndi umuntu w'umugabo, iyo nza kuba naramwatse urukundo ntabwo yari kubizana anyataka azi neza ko ndi mugenzi we, arabizi neza ko ataribyo.'

    Lorenzo yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana na Semuhungu yatangiye kumwandikira mu gikari (inbox) bitewe n'ubutumwa yashyiraga kuri Instagram akabona bumushishikaje akagira icyo abuvugaho.

    Eric Semuhungu we avuga ko yahisemo gushyira hanze ibyo yandikiranye na Lorenzo ashaka kwihorera bitewe n'uko ibyo yari yatangaje yabifashe nko kumwangisha abantu no kumurwanya kandi yaramufashije.

    Ati 'Umuntu wagufashije ntuje ngo umunenge muri DM (ubutumwa bugufi) ntaje ngo akuganirize mu gikari abishyize hariya ku karubanda nonese ucyaha undi amubwirira ku karubanda cyangwa ni mugikari.'

    'Nta mutima mubi nari mufitiye ariko batangiye kunyataka kuva ku wa kane bavuga ngo KNC yatumiye Semuhungu ntabwo abantu bazaza, namubabariye gusa sinibagirwa, nagende asabe imbabazi kubyo yakoze nibitaba ibyo niwe urakomeza guhomba.'

    Eric Semuhungu yemeza ko atakundana na Lorenzo kuko atari mu basore bamukurura.

    Hagati aho Eric Semuhungu avuga ko yatangiye kumenyana na Lorenzo binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho yagiye amwandikira inshuro nyinshi kuva mu 2019 bigera n'aho bahuza bakajya baganira ku ngingo zitandukanye harimo no guhanahana amashusho amwigisha guteka gusa aba bombi ntibarahura amaso ku maso.

    Umunyamakuru Oswald Oswakim wa Radio&TV10 yagerageje kunga aba bombi abasaba kwiyunga kungira ngo intambara batangiye itagera aho bamena amabanga yabo ashobora guteza ibindi bibazo.

    Eric Semuhungu yemeza ko atakundana na Lorenzo kuko atari mu basore bamukurura

    Musangamfura Christian Lorenzo avuga kuba yarandikiranye na Eric Semuhungu bidasobanuye kumushakaho urukundo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urujijo-ku-mubano-wa-semuhungu-n-umunyamakuru-musangamfura-lorenzo-ukomeje

  • Ubukungu bw'u Rwanda bushobora kuzamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka – #rwanda #RwOT

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umusaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka utanga icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka, cya 6,6%.

    Ati 'Twiteze kubona izamuka ry'ubukungu riri hejuru y'iryo twari twarateganyije, kandi ibi biri kugirwamo uruhare n'inzego zose z'ubukungu.'

    Ku mpuzandengo y'imyaka itanu ishize, urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero 48,2%, urwego rw'inganda ruzamuka ku kigero cya 24,1% mu gihe urwego rw'ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 18,4%.

    Icyakora Rwangombwa yavuze ko ikibazo gihari gikomeye ari uko iri zamuka 'ritagaragara mu nzego zohereza ibicuruzwa mu mahanga, kandi ibyo bigira ingaruka ku madevizi twinjiza. Ntekereza ko nka Guverinoma n'inzego z'abikorera, niho dukeneye gushyira imbaraga kuko ubukungu buri kuzamuka, ariko ikinyuranyo hagati y'ibyo dutumiza n'ibyo twohereza mu mahanga gikomeje kwaguka.'

    Ibi bigaragazwa n'izamuka ry'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, ryiyongereye ku kigero cya 5,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka mu gihe ibyo u Rwanda rwoherezayo byagabanutse ku kigero cya 0,9%.

    Mu mwaka ushize, nabwo ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byari byazamutse ku kigero cya 17,4% mu gihe ibyo rwoherezayo byazamutse ku kigero cya 11,2%, ibigaragaza ko iki kinyuranyo gikomeje kwiyongera.

    Ku ruhande rumwe, iri gabanuka ry'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga rishobora gusobanurwa n'uko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagabanutse.

    Ubu bwiyongere bw'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga rigira ingaruka ku kinyuranyo cy'ibyo rwohereza n'ibyo rukurayo, cyiyongereyeho 9,6% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, iki kinyuranyo cyari cyazamutseho 21,4%.

    Ibi kandi bigira ingaruka ku gaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari rya Amerika (depreciation) aho mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, cyari cyazamutseho 3,7% ibyo Guverineri Rwangombwa yavuze ko 'Depreciation ikomeje kuba hejuru, nubwo iri munsi cyane y'iyo twari twagize mu mwaka ushize', aho mu mezi atandatu ya mbere iri zamuka ryari rigeze ku 8,8%, umwaka urangira rigeze kuri 18,1%.

    Muri uyu mwaka, byitezwe ko iri zamuka rizagera hejuru gato ya 8%. Rwangombwa avuga ko nubwo iri zamuka ari rito ugereranyije n'uko byari bimeze mu mwaka ushize, ariko nanone 'riri hejuru y'impuzandengo yari isanzwe', agaragaza ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rukura mu mahanga ari imwe mu mpamvu ikomeye ibitera.

    Icyakora magingo aya, u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa byakoreshwa mu gihe cy'amezi 4,7 ndetse umwaka ukazarangira bigeze kuri 4,8.

    Hagati aho, izamuka ry'ibiciro (inflation) ryari kuri 4,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, rikazagera kuri 5% ku mpuzandengo y'uyu mwaka.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umusaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka utanga icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka, cya 6,6%

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana yari yitabiriye iyi nama

    Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu batanze ikiganiro

    Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse ubwo yari akurikiye ibiganiro

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, Prudence Sebahizi yari yitabiriye iki kiganiro

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd.) Albert Murasira ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd.) Albert Murasira ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yitabiriye ibi biganiro

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-bushobora-kukuzamuka-ku-kigero-kirenze-icyari-giteganyijwe

  • Uko u Rwanda rwisanze mu bihugu bya mbere bif… – #rwanda #RwOT

    Mu 2022, Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga w'Itumanaho, ITU ku bijyanye n’umutekano w'ikoranabuhanga yari yashyize u Rwanda ku mwanya wa 7 mu bihugu 10 byo muri Afurika mu bwirinzi bw'ibitero bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku manota 79.95%

    Hakurikijwe raporo nk'iyi ya 2024, u Rwanda rwiyongereyeho amanota akabakaba 20%. Muri Afurika rwaje ku mwanya wa 5, mu gihe ku rwego rw'Isi ruza ku mwanya wa 46.

    Muri rusange u Rwanda rwagize amanota 98% rukaba ruri mu bihugu bifite amanota ari hagati ya 95% n’i 100% mu bijyanye no kubungabunga umutekano w'ikoranabuhanga.

    Raporo ya 5 y’Umuryango Mpuzamahanga w'Itumanaho, Cyber Index Report 2024 yakozwe hashingiwe ku nkingi 5 ku bijyanye n’amategeko mu by'ikoranabuhanga, u Rwanda rwabonye amanota 20 kuri 20, mu byerekeye tekiniki mu by'ikoranabuhanga rugira 18.98 kuri 20;

    Mu gukorera hamwe rwagize amanota 19.34 kuri 20, kongera ubushobozi rugira 19.76 kuri 20, naho ku nkingi y'ubufatanye mpuzamahanga mu by'ikoranabuhanga iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rwujuje kuko rwagize 20 kuri 20.

    Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda rufite ibigo n'inzego zishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro ku rwego rw'igihugu, bikajyana no kwitegura kugenzura ibyago bishobora guterwa n'ikoranabuhanga.

    Igaragaza ko u Rwanda rufite amategeko arengera amakuru bwite y'abaturage (data protection) no gukumira ibitero ku makuru yihariye. Iyi ni intambwe ikomeye mu gutuma abaturage n'ibigo bakomeza kwizera umutekano wabo mu gihe bari gukoresha ikoranabuhanga.

    Abategura iyi raporo bashimye uburyo u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu gukumira no guhangana n'ibibazo by'umutekano w'ikoranabuhanga, rugashyira imbere gushiraho amategeko, gushyiraho inzego za tekiniki, no kubaka ubushobozi mu birebana n'ikoranabuhanga.

    Abasesengura iby'ubukungu bemeza ko ishusho nk'iyi iha icyizere abifuza gushora imari mu gihugu.

    Ghana, Kenya, ibirwa bya Maurice, u Rwanda na Tanzania nibyo bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika biri mu itsinda ry'ibihugu 46 ku Isi bifite amanota ari hagati ya 95% n'100%.

    Mu itsinda rya nyuma ry'ibihugu 15 bifite amanota ari hagati ya 0-20% harimo Afghanistan, u Burundi, Eriterea, Centrafrique, Guinea Bissau n'ibindi.

    Ikinyamakuru mpuzamahanga, Cybercrime Magazine kivuga ko ibitero by'ikoranabuhanga bizahombya isi miliyari ibihumbi 9.5 z'Amadorari muri uyu mwaka wa 2024.

    Biteganyijwe ko kandi ku rwego rw'Isi, ibihombo nk'ibi bizazamuka ku kigero cya 15% bikagera kuri miliyari ibihumbi 10.5 muri 2025 bivuye kuri miliyari ibihumbi 3 by'ibyo bihombo isi yagiye iterwa n'ibi bitero by'ikoranabuhanga muri 2015.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147176/uko-u-rwanda-rwisanze-mu-bihugu-bya-mbere-bifite-umutekano-wikoranabuhanga-utajegajega-ku–147176.html

  • Gicumbi: Yagiye kwiba mu kabari bamusangamo yasinze – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku wa 23 Nzeri 2024 mu kabari k'umucuruzi witwa Muzungu gaherereye mu Murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge ho mu Karere ka Gicumbi.

    Bikekwa ko yacunze ba nyir'akabari bafunze mu saa Saba z'ijoro ajya mu bwiherero apfumura igisenge, gusa baza kumusangamo mu rukerera ari kunywa inzoga yasinze.

    Bamubajije icyamujyanye muri ako kabari, uyu musore yavuze ko yashakaga aho kuryama gusa yemera ko inzoga zo yazinyweye akanacuranga radiyo kugeza ubwo bamusanzemo.

    Ati 'Njye ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite, kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z'umuturage icyakora inzoga zo nazinyweye”.

    Nyir'akabari we avuga ko yatunguwe no kumva ko mu kabari ke harimo umuntu kuko ntawe yari yagasizemo.

    Muzungu ati 'Njyewe nari nagiye mu giturage, numva abana barampamagaye bambaza niba ari njye wasizemo umuntu kandi hakinze. Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe niwe wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, niko kumenya uko yinjiye.'
    Muzungu yakomeje agira ati 'Twasanze acuranga radiyo, yumva umuziki anasoma ku nzoga zihenze.'

    Aya makuru yemejwe n'Umukuru w'Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel wabwiye itangazamakuru ko uyu musore yahise atabwa muri yombi.

    Ati 'Ibyakozwe n'uyu musore ntibyoroshye ku ruhande rw'umudugudu wacu. Dufite urubyiruko rubaswe n'ibiyobyabwenge. Urabona uyu wavuye Mabare akaza kunyura mu bwiherero, agaca hejuru muri parafo yari no kujya mu nzu nini iyo abona uko agerayo.'

    Sunday Emmanuel yakomeje asaba ababyeyi gufatanya n'ubuyobozi mu gutegura ejo heza h'urubyiruko.

    Uyu musore yafatiwe mu kabari bikekwa ko yari yagiye kwibamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yagiye-kwiba-mu-kabari-bamusangamo-yasinze

  • Seychelles yiyemeje gutangiza gahunda y'abajyanama b'ubuzima ikoreshwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi basuye bimwe mu bikorwa by'ubuzima mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024. Mu bikorwa basuye harimo ibitaro bya Nyamata n'ibigo Nderabuzima bitandukanye, bagaragarizwa uko abajyanama b'ubuzima bafasha abaturage umunsi ku munsi.

    Minisitiri w'Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot, yavuze ko impamvu baje kwigira ku Rwanda Ibijyanye no kwegereza ubuvuzi abaturage ari uko rugeze ahashimishije cyane mu kwifashisha bamwe mu baturage baba bahuguwe mu kuvura bagenzi babo.

    Yavuze ko babonye ko kuba abaturage bavura bagenzi babo bibafasha cyane mu kutazahazwa n'uburwayi.

    Ati 'Birashimishije ko ubu buvuzi butangwa n'abaturage ubwabo, aribo bajyanama b'ubuzima ibi bituma abaturage bagira icyizere kuri serivisi bahabwa bikabarinda kuzahazwa n'uburwayi. Ubu buryo bw'imikorere y'abajyanama b'ubuzima natwe iwacu tuzagerageza kubukoresha turebe.'

    Kuri ubu abajyanama b'ubuzima ni rumwe mu rwego rwafashije u Rwanda mu kugabanya malaria n'izindi ndwara aho Abanyarwanda babiri muri batatu barwaye malaria bavurwa nabo.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin aherutse gutangaza ko mbere bajyaga babarura abantu miliyoni esheshatu barwaraga malaria ku mwaka none ngo basigaye ari ibihumbi 500 bakaba baragabanutse ku kigero cya 90%.

    Mu bindi abajyanama b'ubuzima bakora harimo kuvura impiswi, gufasha imiryango kuringaniza imbyaro, gukurikirana abagore batwite, gutanga ibinini by'inzoka ku bana bato ndetse no kugira inama abaturage muri buri mudugudu kubijyanye n'ubuvuzi.

    Kugeza ubu mu Rwanda hose habarurwa abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58, aho buri Mudugudu habarurwamo abagera kuri bane.

    Minisitiri w'Ubuzima wa Seychelles, Peggy Vidot, yasobanuriwe uruhare rw'abajyanama b'ubuzima mu kuvura abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/seychelles-yiyemeje-gutangiza-gahunda-y-abajyanama-b-ubuzima-ikoreshwa-mu

  • Ababyeyi basabwe gusuzumisha abana ubumuga bwo kutumva no kutavuga batararenza amezi atatu bavutse – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu babyeyi iyo bashaka kumenya uko abana babo bahagaze, bakoresha uburyo bwo gukoma amashyi, gukomanya ibikoresha iruhande rwabo cyangwa kuvugiriza rimwe na rimwe.

    Umwe mu babyeyi waganiriye na IGIHE, Mukamunana Alphonsine, yavuze ko we ajegeza nk'icupa ririmo utubuye cyangwa agakoma amashyi cyane iruhande rw'umwana we, yabona akebutse, ubwo akizera ko umwana we yumva.

    Ati 'Nta bundi buryo nari nzi nakoresha kuko abana batatu mfite nagiye mbigenza ntyo.''

    Inzobere mu bijyanye n'iyi ngingo, zivuga ko iyo umwana atabashije kumva neza ibivugirwa hafi ye mu bamukikije kugira ngo azanabashe kubyigana bityo bimufashe gutangira kuvuga, birangira nta kintu abashije kumenya.

    Icyo gihe umwana yumva ibintu byose ari urusaku aho kuba ururimo runaka ndetse no gusesengura no gutandukanya ibyo yumva.

    Mu kiganiro na IGIHE, Fr. Bizoza Pierre Claver, umuganga w'amatwi mu kigo cyita ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga giherereye mu Karere ka Huye (Centre des Jeunes Sourds Muets – CJSM), yavuze ko biba bisaba ko byibura kuva ku mezi atatu umubyeyi wese aba akwiye gusuzumisha umwana.

    Ati 'Byibura kuva ku mezi atatu umwana avutse, uba ukwiye kumupimisha ukamenya ko yumva kuko kumva kare binatuma azabasha kumenya kuvuga kare.'

    'Nubwo umwana atangira kumva akiri mu nda, akivuka tukaba tutabasha guhita tumwambika ibyuma bipimishwa, ariko ku mezi atatu ho biba bishoboka.''

    Yavuze ko iyo umwana yumva neza amajwi y'ababana na we baganira bifite ukuntu bifasha ubwonko (Stimulation du cerveau), noneho bikanafasha ururimi kwitegura kuzavuga.

    Iyo bimenyekanye kare umwana ahita yambikwa akuma ku matwi kamufasha kumva neza kuko ururimi rwo ruba rutaragira ikibazo, bityo akazabasha kuvuga nta kibazo.

    Gupimisha umwana nyuma y'imyaka itatu biba nta mumaro bikigize kuko ubwonko buba bwaramenyere umutuzo n'ururimi, ubumuga bwaraje.

    Ati 'Iyo apimwe akuze nko ku myaka 10 akanambikwa akuma kamufasha kumva (hearing aid) bisa nk'aho ari bwo akivuka. Yumva ibintu byose bivuga bimusakuriza akumva yanagakuramo.

    'Icyo gihe bidusaba kumukurikirana cyane kugira ngo amenyere amajwi ari kumva.''

    Yakomeje avuga ko icyo gihe ako kuma gasigara kamufasha kumva urusaku nk'amahoni y'ibinyabiziga cyangwa inkuba gusa kuko ibyo kuba yavuga biba byararangiye.

    Ikiguzi cyabyo gihagaze gite?

    Nubwo ubu buvuzi bushoboka ndetse bukaba bunateganya insimburangingo bisa n'ibihenze kuko ku bijyanye no gupimisha umwana hifashishijwe ibyuma byabugenewe [Audiometrie], umubyeyi acibwa ibihumbi 16 Frw kandi ntabwo mituweli ibyishingira.

    Iyo bigeze ku nsimburangigo y'ugutwi izafasha wa mwana kumva, akuma kamwe kageze kuri miliyoni 1 Frw ku gutwi kumwe, waba ukeneye tubiri bigahita byikuba.

    Furere Bizoza avuga ko 'imbogamizi ihari ni uko ibi byuma bihenda cyane, akuma kamwe kagura miliyoni 1 Frw yose, usanga atari benshi bakigondera kandi usanga akenshi insimburangingo zitaba ku bwishingizi bwa mituweli.''

    Yongeyeho ko n'ubwo iyi serivisi batanga yo gupima iri hake mu gihugu, ariko na n'ubu hakiriho ubwitabire buke bw'abayigana, bakaba basaba ababyeyi kuyitabira kugira ngo bajye bamenya ubuzima bw'abana babo batararengerana.'

    Ku wa 23 Nzeri buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi rw'Amarenga, kandi rukomoka ku kuba hari abatabasha kumva no kuvuga hakoreshejwe indimi zisanzwe.

    Mu gihe habayeho gukumira ubu bumuga, yenda abakoresha amarenga bazagabanuka, ndetse n'ibindi biguzi byajyagaho bikagabanuka.

    Utwuma twongera ubushobozi bwo kumva turacyari imbogamizi kubera guhenda

    Ku ishuri rya CJSM riri i Huye ni hamwe hapimirwa urwego rwo kumva no kutavuga

    Bimwe mu byuma bipima niba umwana yumva cyangwa avuga

    Fr. Bizoza avuga ko gupimisha umwana akiri muto ari ngombwa ku kwirinda ikiguzi cy’utwuma tw’amatwi

    Akuma gafasha gupima ugutwi kagura miliyoni 1 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-basabwe-gusuzumisha-abana-bakamenya-niba-nta-bumuga-bwo-kutumva-no