Blog

  • Umwalimu SACCO yabaye umunyamuryango wa Women in Finance Rwanda – #rwanda #RwOT

    WIFR yashyizweho kugira ngo uhuze ibigo bafatanyirize hamwe kongerera ubushobozi abagore bakora mu rwego rw'imari binyuze mu mahugurwa atandukanye azagenda atangwa no kungurana ibitekerezo.

    Kuri uyu wa 24 Nzeri 2024, ubwo WIFR yakiraga iyi Koperative,Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yavuze ko binyuze mu bufatanye bw'impande zombi, iyi koperative izakomeza kubahiriza ihame ry'uburinganire mu nzego zose haharanirwa ahazaza hafite inyungu.

    Ati 'Tuzakomeza kandi gutanga amahirwe angana, no guharanira ko abakozi bose bafatwa neza kandi kimwe, hatitawe ku gitsina cyangwa uko umuntu agaragara.'

    Umwalimu SACCO yashinzwe mu mwaka wa 2006, Banki Nkuru y'Igihugu [BNR] iyiha icyangombwa cyo gukora nk'ikigo cy'imari mu Rwanda ku itariki ya 22 Gashyantare 2008. Kugeza ubu ifite abanyamuryango barenga 120,000 n'amashami arenga 30 mu gihugu.

    Umwe mu batangije WIFR akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango, yagaragaje ko ubu bufatanye bwitezweho gutanga umusanzu mu kwihutisha intego y'u Rwanda yo kuba igicumbi cya serivisi z'imari muri Afurika.

    Ati 'Tunejejwe no kwakira Umwalimu SaCCO, ifatiye runini urwego rw'uburezi aho yorohereje kandi ikegereza serivisi z'imari abarimu bacu.'

    Binyuze muri gahunda yo gushyigikira abagore, abakozi batatu ba Umwalimu SaCCO, bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego [Chartered Institute for Securities & Investment- CISI].

    Aya mahugurwa azaba yuzuzanya cyane na gahunda ya Guverinoma binyize mu Igicumbi mpuzamahanga cya serivisi z'imari n'amabanki cya Kigali, KIFC, aho intego ari uguhindura u Rwanda icyicaro cy'ishoramari ku Mugabane wa Afurika.

    Niwebasa Clarisse yavuze ko 'iyi buruse yanyuze, ni ibintu bizampindura mu buzima bwite n'ikigo nkorera ni amahirwe aba aje kandi iyo aje urayakira, hari urundi rwego bizanshyiraho.'

    Suku Clemance, na we ukorera Umwalimu SACCO ishami rya Rubavu, yagaragaje ko 'Hari ubumenyi ngiye kwiyongera irakamaro njye, ikigo nkorera n'igihugu. Ndabyishimiye nk'umugore kuko kera yabaga ari umuntu usigwa inyuma ariko ubu byarahindutse ubu iterambere turifitemo uruhare, iyo ugize amahirwe nk'aya ntuyapfusha ubusa.'

    Niyibikora Chantal na we yahawe buruse, akaba akorera mu Umwalimu SACCO ishami rya Nyamagabe. Yavuze ko iyi buruse izamufasha kongera ubumenyi mu bijyanye n'imari ku buryo ubushobozi bwe buziyongerana n'umusaruro we kandi agatanga serivisi zirushijeho kunoga.

    WIFR yashyizweho nyuma yo kubona ko abagore bakora mu bijyanye n'imari bakeneye umwanya wo kungurana ibitekerezo cyane ko nta mwanya wo kuba hamwe babonaga ngo bafatanye kubaka ubushobozi ndetse no kwishimira aho abagore bageze mu bijyanye n'imari.

    Kuva WIFR yatarangira mu 2023, abagore barenga 50 bo muri za banki n'ibigo biciriritse ni bo bamaze gushyikirizwa izi buruse zo kwigira muri CISI.

    Umuyobozi Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yashimiye uruhare rwa WIFR mu guharanira iterambere ry’umugore

    Umwe mu batangije WIFR akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Copedu Plc, Raissa Muyango, yagaragaje ko ubu bufatanye bwitezweho gutanga umusanzu mu kwihutisha intego y’u Rwanda yo kuba igicumbi cya serivisi z’imari

    Suku Clemance, na we ni umwe mu bahawe buruse

    Niyibikora Chantal na we yahawe buruse avuga ko izamufasha kongera ubumenyi mu bijyanye n'imari ku buryo ubushobozi bwe buziyongerana n'umusaruro we

    Niwebasa Clarisse, yahawe buruse yo kwihugura mu bijyanye n’imari

    Koperative yo Kubitsa no Kugurizanya, Umwalimu SACCO, yabaye kimwe mu bigo bigize Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira iterambere ry'abagore bakorera mu rwego rw'imari mu Rwanda [Women in Finance Rwanda- WIFR]

    Binyuze muri gahunda yo gushyigikira abagore, abakozi batatu ba Umwalimu SaCCO, bahawe buruse zo kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'imari mu Kigo cyo mu Bwongereza gitanga ubumenyi muri uru rwego [CISI]

    Hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwalimu-sacco-yabaye-umunyamuryango-wa-women-in-finance-rwanda

  • Bari hagati ya 20 na 25! Ibyashingiweho hatum… – #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Kigali Convention Center. Cyagarutse ku muhango wo Kwita Izina uzaba ku wa 18 Ukwakira 2024, aho abana 22 ari bo bazahabwa amazina.

    Iyo unyujije amaso mu bantu bita amazina abana b'ingagi usanga ari abubatse amazina mu ngeri zinyuranye, yaba abo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Mu 2023, abise amazina barimo: Kevin Hart (umunyarwenya), Larry Green (umukuru w'inama y'ubutegetsi ya Africa Wildlife Foundation), Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group); 

    Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry'imodoka), Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n'umugore we w'umunyamideri), Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n'umugore we umunyamideri) n'abandi.

    Mu 2022 abise amazina abana b'ingagi barimo: Igikomangoma Charles cy'u Bwongereza, Didier Drogba wahoze akinira Chelsea FC, Laurene Powell Jobs washinze ikigo Emerson Collective akaba n'umugore wa nyakwigendera Steve Jobs;

    Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru (OIF), Youssou N'Dour icyamamare muri muzika wo muri Senegal, Naomi Schiff icyamamare mu masiganwa y'imodoka wo mu Bubiligi, Sauti Sol itsinda ry'abanyamuziki ryo muri Kenya, Moses Turahirwa umunyamideli washinze inzu y'imideri ya Moshions n'abandi.

    Rugwizangoga Michaella yasobanuye ko guhitamo abita izina abana b'ingagi bashingira ku muntu wagaragaje umuhate mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, abafatanyabikorwa b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) mu kubungabunga Ingagi zo mu Birunga n’abandi. 

    Yasobanuye ko banareba no mu gice cy’abantu bari mu ruganda rw’imyidagaduro yaba abakinnyi ba filime, abaririmbyi, abubatse ibigwi mu mupira w’amaguru, abari mu makipe akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda nk’abo muri Arsenal, PSG n’izindi.

    Ati “Iyo twicaye kenshi turareba tukibaza ni inde ushobora kwita Izina. Kenshi baba bari hagati ya 20 na 25. Ni iby’icyubahiro gushyirwa mu bita izina. Rero, ni abantu baba bafite ibyo bagezeho cyangwa se bubatse ibigwi mu ngeri zinyuranye.”

    Rugwizangoga yavuze kandi ko bita cyane ku muntu ushobora gutwara neza ubutumwa bw’ibyo yabonye mu muhango wo Kwita Izina akabusakaza kure bitewe n’igice cy’ubuzima abarizwamo.

    Yatanze urugero rw’abarimo umunyamideli Naomi Campbell wamamaye ku Isi, umukinnyi wa filime Idris Elba, Wiston Duke wakinnye muri ‘Black Panter’ n’abandi batumiwe mu bihe bitandukanye. Ati “Abo ni abantu bashobora gutwara ubutumwa neza.”

    Mu bashyitsi bategerejwe kuri iyi nshuro ya 20 harimo bamwe mu bise amazina abana b’ingagi mu myaka ishize, abafatanyabikorwa batandukanye yaba ari abashya cyangwa se abasanzwe, harimo n’ibyamamare ku Isi mu bikorwa bitandukanye yaba muri Cinema, mu muziki, muri Siporo n’ahandi.

    Kwita Izina ni igikorwa gishingiye ku muco Nyarwanda, ari nayo mpamvu nta muntu uhezwa.

    Mu bikorwa by’imyidagaduro kandi kuri iyi nshuro hari abahanzi bo mu Rwanda no mu mahanga bazaririmba, ndetse hari n’abahanzi bo mu Karere ka Musanze bazaririmba.

    Hari n’umukino uzahuza abakozi b’Akarere ka Musanze n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), uzaba ku wa 6 Nzeri 2024.


    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella, yatangaje ko bahitamo abita izina abana b’ingagi bashingiye ku bafite ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye by’ubuzima babarizwamo


    Rugwizangoga yavuze ko abashyirwa ku rutonde rw’abantu bita izina abana b’ingagi baba ari abantu bafite ijwi rigera kure, ku buryo babasha gusakaza hirya no hino uko u Rwanda rwitaye ku ngagi zo mu Birunga

    Amafoto ya bamwe mubise amazina abana b'ingagi mu 2023 ndetse n'amazina batanze


    Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) — Bigwi


    Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) – Intiganda


    Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango


    Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) — Ramba


    Bukola Elemide 'Asa' (umunyamuziki) — Inganzo


    Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa ry'imodoka) — Impundu


    Jonathan Ledgard (umwanditsi w'ibitabo nka 'Giraffe') — Gisubizo


    Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka M’Baku) – Intarumikwa


    Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n'umugore we w'umunyamideri) – Narame


    Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA, n'umugore we umunyamideri) – Turumwe


    Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) — Mugisha


    Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) — Uburinganire

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147199/bari-hagati-ya-20-na-25-ibyashingiweho-hatumirwa-ibyamamare-nabandi-bita-amazina-abana-bin-147199.html

  • World Vision Rwanda igiye gukoresha arenga miliyari 25 Frw mu gukura abarenga miliyoni 1,3 mu bukene – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ubwo hatangizwaga umushinga wiswe Thrive 2030 Kwigira Project witezweho gufasha ingo 324.010 zigizwe n'abantu 1.360.841 kwikura mu bukene.

    Biteganyijwe ko mu mwaka wa mbere umushinga uzatangirana ingo 149.000 zigizwe n'abaturage 680.441 bikazakorwa mu gihe cy'imyaka itatu n'igice n'aho ikindi cyiciro kizaba kigizwe n'abaturage 680.420 kikazatangira kwitabwaho muri 2027.

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, yagaragaje ko biyemeje gushyigikira abaturage bakiri mu bukene hagamijwe guharanira ko aho uyu muryango ukorera hagera iterambere ridaheza kandi ritagira uwo risiga inyuma.

    Yagaragaje ko uwo muryango usanzwe ufite ibikorwa byo gufasha abantu kwikura mu bukene kandi bigenda bitanga umusaruro.

    Yagize ati 'Uyu munsi ni intambwe ikomeye mu rugendo rwacu rwo guhindura ubuzima bw'abaturage duteye, guha ubushobozi ingo n'imiryango kugira ngo bubake uburyo bwo kwishakamo ibisubizo ndetse no kugira imibereho irambye kandi myiza y'abana mu Rwanda.'

    Yakomeje agaragaza ko mu gutangiza iki cyiciro gishya, hashingiwe ku byo uwo muryango wagiye ugiramo uruhare kandi bisanzwe byatanze umusaruro mwiza.

    Yavuze ko porogaramu yo kuvana abaturage mu bukene bukabije ari ikimenyetso cy'imbaraga zituruka ku bufatanye hagati ya guverinoma n'izindi nzego hagamijwe imibereho myiza y'abaturage.

    Yasabye indi miryango guhuza imbaraga mu guharanira ko gahunda yo guteza imbere abaturage bakabasha kwikura mu bukene nk'intego igihugu cyihaye.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimye ubufatanye bw'umuryango wa World Vision mu nzego zitandukanye by'umwihariko no muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene.

    Yagize ati 'Dufatanya muri gahunda zo kurwanya ubukene kuko ni gahunda ihari ya guverinoma, ubu turi kwinjira mu mwaka wa kabiri tubishyira mu bikorwa aho twiyemeje ko abaturage mu Rwanda bagomba kuva mu bukene kandi dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu.'

    Minisitiri Musabyimana, yagaragaje ko ubufasha butangwa ku miryango itishoboye bushingiye cyane ku guhabwa ubumenyi bwo kwikura mu bukene, guhanga imirimo, no gufatanya gushaka umuti w'ubukene mu buryo burambye.

    Yashimangiye ko gahunda yo gukura abaturage mu bukene iri gutanga umusaruro kuko mu gihe cy'umwaka umwe imiryango irenga ibihumbi 400 yamaze kwiyemeza kubuvamo.

    Yongeye kugaragaza ko abafatanyabikorwa ba mbere muri yo ari abaturage bari mu bukene bagomba kumva ko bazagira uruhare mu kubwikuramo binyuze mu gukoresha neza ibyo umuntu yinjiza no kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye ashyirwaho ngo abantu bave mu bukene.

    World Vision izaherekeza abaturage binyuze mu kubaka ubumenyi, kubahugurira kwishyira mu matsinda yo kwizigamira no kwishakamo ibisubizo ndetse no kubaherekeza binyuze mu kubatera inkunga mu byo bakora.

    Uyu mushinga uteganya kuzatwara arenga 18.808.025$ ni ukuvuga arenga miliyari 25 Frw.

    Bugingo Emmanuel wo muri MINALOC, yagaragaje uko u Rwanda ruri gufasha abaturage kwikura mu bukene

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza uwo mushinga, witabiriwe n’abatari bake

    Bamwe mu baturage baherekejwe na World Vision batanze ubuhamya

    Uwineza Clementine wo mu Karere ka Kayonza wafashijwe kwikura mu bukene yagaragaje aho ageze mu rugendo rwo kwiteza imbere

    Abihaye Imana nabo bari bitabiriye iki gikorwa

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragaje ko gufasha abaturage kwikura mu bukene bigomba kugirwamo uruhare n’abo baturage ubwabo

    Hashimangiwe ubufatanye bwa World Vision na Leta y’u Rwanda

    Abahagarariye inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Amafoto: Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-rwanda-igiye-gukoresha-arenga-miliyari-25-frw-mu-gukura-abarenga

  • Sonarwa General yagaragaje icyateye igihombo mu mwaka wa 2023 nyuma y'igihe yunguka – #rwanda #RwOT

    Amafaranga y'ubwishingizi icyo kigo cyinjije yiyongereyeho 42% mu 2023, ugereranyije n'uko byari byagenze mu mwaka wa 2022.

    Icyakora amafaranga iki kigo cyakoresheje mu gutanga serivisi z'ubwishingizi no kwishyura abakiliya bacyo nayo yarazamutse agera kuri miliyari 6,5 Frw, harimo kwishyura imyenda ikigo cyari gifitiye abakiliya mu myaka ishize ndetse hiyongeraho miliyari 1,46 Frw yo gushinganisha amasezerano afite agaciro kanini y'abakiliya bayo (Reinsurance).

    Ku bijyanye n'irindi shoramari iki kigo cyakoze, cyungutsemo miliyari 2,69 Frw.

    Amakuru IGIHE yakuye mu basanzwe bakora mu rwego rw'ubwishingizi, avuga ko impamvu hari ibigo by'ubwishingizi byagaragaje ibihombo mu mwaka wa 2023 harimo izamuka ry'ibiciro ku isoko ndetse n' amabwiriza mashya y'ibaruramari ibi bigo byakoresheje mu gutanga raporo z'imari.

    ⁠Mu gutegura izi raporo, ibigo by'ubwishingizi byari bisanzwe bigendera ku ibwiriza rigenga amasezerano y'ubwishingizi rya kane, International Financial Reporting Standard 4 ( IFRS 4).

    Mu igihe ubu hasotse ibwiriza rishya IFRS 17 (insurance contract), rinakoreshwa ku rwego mpuzamahanga ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 01 Mutarama, 2023.

    IFRS 17 isaba gusesengura buri masezerano y'ubwishingizi ukwayo, ukamenya niba azunguka cyangwa azahomba mbere y'uko utanga ubwishingizi. ⁠Iyo bigaragaye ko amasezerano ashobora kuzahomba; umwishingizi asabwa guhita ateganyiriza icyo igihombo (Provision)

    Muri 2023, Sonarwa General yazamuye cyane amafaranga ateganyirizwa ibihombo bishobora kuzaba (Provision), akaba ari cyo cyagabanije inyungu iva mu bikorwa by'ubwishingizi (Underwriting results).

    Gusa iyo igihe cy'ubwishingizi kirangiye umwishingizi atayishyuye, aya mafaranga yateganyijwe adakoreshejwe agarurwa mu nyungu z'umwaka ukurikiyeho (2024).

    Umugenzuzi wagenzuye raporo y'imari ya Sonarwa General mu mwaka wa 2023, yagaragaje ko iki kigo gihagaze neza mu myishyurire aho gifite ubushobozi bwo kwishyura imyenda yacyo (Solvency) ku kigero cya 311% mu gihe Banki Nkuru y'u Rwanda isaba ibigo by'ubwishingizi kuba ku kigero cya 100%.

    Sonarwa General yagaragaje icyateye igihombo mu mwaka wa 2023 nyuma y'igihe yunguka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-general-yagaragaje-icyateye-igihombo-mu-mwaka-wa-2023-nyuma-y-igihe

  • Impamvu Afurika ikwiriye ikigo cyihariye gishinzwe imiyoborere y'amashuri – #rwanda #RwOT

    Ibi ariko si ko bimeze mu bihugu byinshi bya Afurika kuko usanga abanyeshuri basoza kwiga ariko badafite ubumenyi buri ku rugero rw'amashuri bize, hakaba hari n'abashyenga bavuga ko 'abakire benshi bo muri Afurika batize'.

    Hashize igihe hari gukorwa igerageza ry'umushinga wo gushyiraho ikigo Nyafurika kizaba gifite inshingano zo guteza imbere imiyoborere y'ibigo by'amashuri.

    Iri gerageza ryakorewe mu bihugu bitatu by'u Rwanda, Ghana na Kenya, mu gihe cy'amezi 16, burangajwe imbere n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi mu Rwanda, VVOB.

    Hakozwe inyigo n'ubushakashatsi ku buryo bizatanga umurongo ngenderwaho mu ishyirwaho ry'iki kigo kizaba gikorana n'ibihugu byose bya Afurika.

    Kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, i Kigali hateraniye inama yateguwe hamagijwe gusoza iki cyiciro cy'igerageza no kurebera hamwe uko gahunda yo gushyiraho ikigo Nyafurika giteza imbere imiyoborere myiza mu mashuri 'ACSL' yakomeza.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango mpuzamahanga wita ku burezi muri Afurika, ADEA, Nsengiyumva Albert, Yavuze ko igikurikira ari ukubyaza umusaruro inyigo zakozwe.

    Ati 'Tugomba kureba uko abana biga, uruhare rw'ababyeyi mu myigire yabo tukanareba ibindi bintu bikorwa bifite akamaro mu myigire y'abana urugero nka siporo, imirire y'abana n'ibindi.'

    Icyegeranyo cya Banki y'Isi ku bumenyi n'ubushobozi bw'abaturage bijyanye n'isoko ry'umurimo [Human Capital Index], cyagaragaje ko mu Rwanda muri 2018 umunyeshuri yabaga yarize imyaka 3.8 muri 6.6 yamaze yiga, mu gihe mu 2020 umusaruro w'umunyeshuri wagaragarazaga ko yaba yarize imyaka 3.9 muri 6.9 yamaze mu ishuri.

    Ibi bigaragaza ko nubwo abana bajya mu ishuri na mwarimu akigisha ariko igikorwa nyirizina kidakorwa uko bikwiye. Uyu musaruro hari abawuhuza n'imiyoborere idahwitse mu bigo by'amashuri.

    Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y'Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yavuze ko 'Twemera ko iyo amashuri yayobowe neza abana biga neza, uburezi rero hamwe n'abandi dukorana hashyizweho uburyo twatekerereza hamwe nka Afurika uko twateza imbere imiyoborere y'amashuri. Ibyuho byo birahari.'

    Umuyobozi wa GS Ndayabana yo mu karere ka Gicumbi, Tuyizere Eric, yavuze ko iki kigo gishinzwe imiyoborere cyazatanga umusanzu mu kuzamura n'ubushobozi bw'abanyeshuri.

    Ati 'Byadufasha kuba abayobozi bahamye, bashakira icyerekezo kizima ibigo by'amashuri ku buryo n'umwana azajya ahagera akumva ari nko mu rugo […] hari n'uruhare rw'imiyoborere mibi mu kuba abanyeshuri basoza amasomo bataba bari ku kigero gishyitse.'

    Biteganyijwe ko bitarenze mu 2027 abayobozi 6,993 b'ibigo by'amashuri byo muri Afurika bazaba bahuguwe, mu gihe mu 2030 abangana na 18,648 ari bo bazaba barongerewe ubushobozi ku miyoborere y'amashuri.

    Umujyanama mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Uburezi, Eng Pascal Gatabazi, yavuze ko hakiri ibyuho mu burezi bwo mu Rwanda hakaba n’ibiterwa n’ubuyobozi bubi bw’amashuri

    Habaye ibiganiro binyuranye bigamije kureba uko gahunda yo gushyiraho ikigo Nyafurika kizaba gifite inshingano zo guteza imbere imiyoborere y'ibigo by'amashuri zakomeza

    Biteganyijwe ko bitarenze mu 2027 abayobozi 6,993 b'ibigo by'amashuri byo muri Afurika bazaba bahuguwe, mu gihe mu 2030 abangana na 18,648 ari bo bazaba barongerewe ubushobozi ku miyoborere y'amashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-afurika-ikwiye-ikigo-cyihariye-gishinzwe-imiyoborere-y-amashuri

  • Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mubano w'u Rwanda na Koreya y'Epfo n'icyerekezo cy'imikoranire mishya – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangarije mu kiganiro n'ikinyamakuru The Korea Herald cyo muri Koreya y'Epfo, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku mubano w'u Rwanda na Koreya y'Epfo, avuga ko intumbero ari ukwagura imikoranire ikagana ku ntego u Rwanda rwihaye yo kuzaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse n'ubukungu buteye imbere mu 2050.

    Yagize ati 'Dufite intego zi kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu gihe kiri imbere, kandi Koreya yatubereye umufatanyabikorwa mu nzego zitandukanye.'

    Yongeyeho ati 'Birumvikana ko dushaka ibirenzeho kuko intego yacu nk'igihugu ni ukuva ku kwishingikiriza ku mfashanyo ahubwo tugashingira ku bucuruzi, kugira ngo dushobore kwigira, kugira inganda mu gihugu cyacu zibasha gukora ibikoresho bya 'Made in Rwanda' kugira ngo tubyohereze mu mahanga.'

    Ikigo cy'Ibaruririshamibare giherutse gutangaza ko mu 2023 umusaruro mbumbe w'igihugu wiyongereyeho 8.2% ugereranyije n'umwaka wawubanjirije. Gusa n'ubwo bimeze bityo imfashanyo z'amahanga n'inguzanyo biracyafite uruhare runini kuko nko mu ngengo y'imari ya 2024-25 byihariye 35.9%.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushaka kugera ikirenge mu cya Koreya y'Epfo mu nzira y'amajyambere, hashyirwaho ingamba mu ishoramari rishingiye ku baturage no ku ikoranabuhanga kugira ngo bigire uruhare mu iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Ibihugu byombi bifitanye isano kuko twese twahisemo gushingira ku bantu bacu ndetse ndetse no mu burezi n'ikoranabuhanga. U Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga ndetse twohereza urubyiruko rwacu mu mahanga kujya guhaha ubumenyi bujyanye n'ikoranabuhanga kuko tuzi ko ari inkingi ya mwamba mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu,'

    'Dushaka gushimangira ubufatanye [hagati y'ibihugu byombi] by'umwihariko mu nzego zirimo uburezi, ikoranabuhanga n'ibikorwa remezo. Ibyo ni byo dushaka gukora. Turizera ko kuri ubu ubufatanye hagati y'ibihugu byombi buri gutera intambwe igana heza.'

    Muri Nyakanga, guverinoma zombi zanyinya amasezerano ya miliyari 1$ agamije gutera inkunga imishinga y'iterambere kuva mu 2024 kugeza mu 2028. Iyo nkunga izanyura mu kigega cya Koreya y'Epfo gishinzwe iterambere izibanda ku nzego zirimo ubwikorezi, ubuzima n'uburezi, bigendanye na gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka itanu (NST2).

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byinshi bya Afurika byakira inkunga ya Koreya y'Epfo igamije gufasha mu iterambere, aho nko mu 2023 Koreya y'Epfo yahaye u Rwanda agera kuri miliyoni 22.6$.

    Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwafatira urugero kuri Koreya y'Epfo mu rugendo rw'iterambere, kuko mu bihe bishize na yo yafashwaga ariko ubu ikaba igeze ku rwego rwo gutera inkunga ibihugu byinshi.

    Ati 'Urugendo rw'iterambere rwa Koreya y'Epfo ni ikitegererezo Afurika yareberaho kuko Koreya yari kimwe mu bihugu byakira inkunga igamije iterambere (ODA) ariko ubu cyabaye igihugu gitanga iyo nkunga ku bindi bihugu, ibyo bisobanuye ko yagize urugendo rukomeye rw'iterambere, bituma yabera Afurika urugero rwiza kuko mu myaka 50-60 ishize Koreya yanganyaga ubukungu n'ibihugu byinshi bya Afurika.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko yifuza ko amasosiyete menshi yo muri Koreya y'Epfo yazana ibikorwa byayo mu Rwanda, agaragaza ko by'umwihariko guteza imbere inganda ari kimwe mu byo u Rwanda rushyize imbere muri NST2.

    Kuri ubu hari sosiyete zitandukanye zo muri Koreya y'Epfo zimaze gushinga imizi mu Rwanda zirimo KT Corporation, Hyundai Motor Company na Samusung Electronics zimaze kugira izina ku isoko ry'u Rwanda.

    Nduhungirehe yavuze ko sosiyete zitandukanye zo muri Koreya y'Epfo zitangiye gukorera ibikorwa mu Rwanda byaba inzira nziza yo kuzamura ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse bigakomeza ubufatanye mu bukungu hagati ya Koreya y'Epfo n'u Rwanda.

    Nduhungirehe yagaragaje amahirwe ari mu Rwanda mu korohereza ishoramari arimo ubushake bw'ubuyobozi bw'igihugu, gushyiraho Ikigo Mpuzamahanga cy'Imari cya Kigali, umushinga wa Kigali Innovation City, imbaraga mu kurwanya ruswa, aho u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika n'uwa 38 ku Isi muri Raporo ya Banki y'Isi yo mu 2020.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwakwigira kuri Kopreya y’Epfo

    Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu runzinduko muri Koreya y’Epfo yakiriwe na mugenzi we Cho Tae-yul

    Sosiyete zo muri Koreya y’epfo zirimo Hyundai zimaze gushinga imizi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagarutse-ku-mubano-w-u-rwanda-na-koreya-y-epfo-n

  • Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n'umwiryane. #rwanda #RwOT

    Burya umusazi koko arasara akagwa ku ijambo. Mu mahomvu menshi ibyihebe byo muri wa mutwe w'iterabwoba, RNC, byavugiye kuri 'ZOOM' , tariki 24 Nzeri 2024, nibura byahishuye ko bimaze imyaka isaga 14 mu mwiryane ushingiye ku kurwanira imyanya, ngo bikaba byarashegeshe bikomeye imigambi yose yari igamije kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Muri icyo' kiganiro' humvikanyemo Frank Ntwari wahiritse Kayumba Nyamwasa ku butegetsi bwa RNC. Hari harimo kandi Faustin Rukundo, icyegera cya Ntwari, na Denis Serugendo, umunyamabanga mukuru w'ikiryabarezi.

    Mu byo bavuze nta gishya kirimo kuko hafi ya byose byari bisanzwe ku Karubanda, ariko kuba byivugiwe na ba nyirubwite birashimangira ukuri kwari gusanzwe kuzwi.

    Abo bose ubwabo bitangiye ingero zerekana ko kuva muw'2010 RNC ishingwa, yaranzwe no gusubiranamo bitewe n'icyo bise' kwikanyiza' kw'abasimburanye ku butegetsi, ndetse benshi mu batangije ako gatsiko k'ibisambo barirukanwa, abandi barasezera.

    Havuzwe Gerard Gahima na mwenenyina Théogène Rudasingwa birutse rugikubita, bajya gushinga 'New RNC' itaramaze kabiri. Hakurikiyeho Jean Paul Turayishimiye na Tabitha Gwiza, mbere y'uko Kayumba Nyamwasa, Jérôme Nayigiziki n' agatsiko kabo berekwa umuryango.

    Kugeza ubu abanyazwe ntawe uzi neza icyo baturamanye, nubwo hari amakuru avuga ko nabo barimo gutegura uburyo bazagaruka ku butegetsi bwa RNC.

    Nubwo muri RNC babyita ' kumaranira ubutegetsi', ntawe utazi ko mu by'ukuri ibyo byihebe bipfa ibisabano n'ibisahurano biva mu njiji z'abayoboke, bahora bizezwa ko ubutegetsi bw'uRwanda buri hafi guhirima, bakaza kugabagabana ibyo Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya, bo bacura imigambi yo kubisenya.

    Abakurikiye urubanza rwa Callixte Nsabimana' Sankara' n'abahoze ari abarwanyi ba P5, mwiyumviye neza uburyo Kayumba Nyamwasa yanyereje imisanzu asaruza mu mpunzi, ubu akaba ari umuherwe utunze za rukururana, izo mpunzi zo zicira isazi mu jisho.

    Gutunga agatoki ubwo busambo n'ubusahuzi ngo byanaviriyemo benshi mu bayoboke ba RNC kwicwa. Havugwa nka Abdu Nour Nsanzamaho, Abdul seif Bamporiki, Casmir Nkurunziza, Gabriel Kanyangoga, Mukarugwiza Petronile bitaga' Mama Bonheur', n'abandi benshi barimo Ben Rutabana ngo waba yararigishijwe ku kagambane ka Nyamwasa n'abambari be.

    Iyo nama yo kuri 'Zoom' rero ngo yari igamije kwiyunga hagati y'ibyihebe bya RNC, ariko amagambo asesereza abayihozemo, abita 'abibone bishakira ikuzo, badafite icyo bageza ku ihuriro', nta cyizere cy'ubwiyunge atanga. Nta muntu wo ku ruhande rwa Nyamwasa wigeze akopfora.

    Undi wahawe ijambo ni Bihemu JMV Ndagijimamna wo mu kindi kiryabarezi 'RBB', kitagira umutwe n'ikibuno. N'ikimenyimenyi abagitangije bagipanduye rugikubita, bashinja uwo Ndagijimana kutagira umurongo wa politiki ugaragara.

    Ndagijimana ni umuntu n'abiyita' opozisiyo' batagirira icyizere, kubera kubura ubunyangamugayo mu migirire ye. Kumwiyambaza mu kiganiro rero, nabyo bikaba byarushijeho kwambika ubusa Frank Ntwari n'ibyihebe bigenzi bye.

    Ngabo rero abantu bananiwe kwiyobora ubwabo, bakaba bumva bayobora Umunyarwanda w'iki gihe, wamaze kugaragaza ko atakiri 'humiriza nkuyobore' . Icyiza ni uko RNC nayo yiyemerera ko ari impumyi isaba kurandatwa, bityo idashobora kurandata abandi.

    The post Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n'umwiryane. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibyihebe-byo-muri-rnc-byiyemereye-ko-ntacyo-byageraho-ubwabyo-bikibaswe-numwiryane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ibyihebe-byo-muri-rnc-byiyemereye-ko-ntacyo-byageraho-ubwabyo-bikibaswe-numwiryane

  • Myugariro wa Rayon Sports yahagaritse imyitozo #rwanda #RwOT

    Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo kuko hari ibyo ubuyobozi bumugomba butamuhaye.

    Uyu mukinnyi uheruka kongera amasezerano y’imyaka 2 muri Rayon Sports, ntabwo yari yahawe amafaranga ye yose.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko bumvikanye imyaka 2 kuri miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda ariko aza guhabwamo miliyoni imwe gusa.

    Mbere yo kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu yitegura imikino ya Libya na Nigeria mu ntangiriro z’uku kwezi mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, yasize abwiye ubuyobozi ko bugomba kumuha ibyo bumvikanye.

    Ntabwo byaje gukunda aho kugeza ku munsi w’ejo hashize ubwo yafataga umwanzuro wo guhagarika imyitozo.

    Uyu mukinnyi akaba yasabye iyi kipe kuba yamuha amafaranga ye cyangwa bakaba bamwemerera kuba bamuha urupapuro rumurekura mu gihe cyose yabona ikipe imwifuza.

    Amakuru avuga ko yabonanye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports baraganira bamusaba kuba yihanganye ko ikibazo kirimo gushakirwa umuti.

    Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-yahagaritse-imyitozo

  • Ibihe byitwaye neza ubukungu bw'u Rwanda bwazamuka cyane uyu mwaka-BNR #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda yatangaje ko umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 9,8% mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, uvuye kuri 7,7% mu mezi atandatu ya mbere ya 2023.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa, yavuze ko umusaruro wabonetse mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka utanga icyizere ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero kirenze icyari giteganyijwe muri uyu mwaka, cya 6,6%.

    Ati 'Twiteze kubona izamuka ry'ubukungu riri hejuru y'iryo twari twarateganyije, kandi ibi biri kugirwamo uruhare n'inzego zose z'ubukungu.'

    Ku mpuzandengo y'imyaka itanu ishize, urwego rwa serivisi rwazamutse ku kigero 48,2%, urwego rw'inganda ruzamuka ku kigero cya 24,1% mu gihe urwego rw'ubuhinzi rwazamutse ku kigero cya 18,4%.

    Icyakora Rwangombwa yavuze ko ikibazo gihari gikomeye ari uko iri zamuka 'ritagaragara mu nzego zohereza ibicuruzwa mu mahanga, kandi ibyo bigira ingaruka ku madevizi twinjiza. Ntekereza ko nka Guverinoma n'inzego z'abikorera, niho dukeneye gushyira imbaraga kuko ubukungu buri kuzamuka, ariko ikinyuranyo hagati y'ibyo dutumiza n'ibyo twohereza mu mahanga gikomeje kwaguka.'

    Ibi bigaragazwa n'izamuka ry'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, ryiyongereye ku kigero cya 5,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka mu gihe ibyo u Rwanda rwoherezayo byagabanutse ku kigero cya 0,9%.

    Mu mwaka ushize, nabwo ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byari byazamutse ku kigero cya 17,4% mu gihe ibyo rwoherezayo byazamutse ku kigero cya 11,2%, ibigaragaza ko iki kinyuranyo gikomeje kwiyongera.

    Impuguke zavuze ko ibihe bidahindutse cyane ngo umusaruro ugabanuke ibiciro bitazahenda

    Ku ruhande rumwe, iri gabanuka ry'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga rishobora gusobanurwa n'uko ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byagabanutse.

    Ubu bwiyongere bw'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga rigira ingaruka ku kinyuranyo cy'ibyo rwohereza n'ibyo rukurayo, cyiyongereyeho 9,6% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, iki kinyuranyo cyari cyazamutseho 21,4%.

    Ibi kandi bigira ingaruka ku gaciro k'ifaranga ry'u Rwanda ugereranyije n'idolari rya Amerika (depreciation) aho mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, cyari cyazamutseho 3,7% ibyo Guverineri Rwangombwa yavuze ko 'Depreciation ikomeje kuba hejuru, nubwo iri munsi cyane y'iyo twari twagize mu mwaka ushize', aho mu mezi atandatu ya mbere iri zamuka ryari rigeze ku 8,8%, umwaka urangira rigeze kuri 18,1%.

    Muri uyu mwaka, byitezwe ko iri zamuka rizagera hejuru gato ya 8%. Rwangombwa avuga ko nubwo iri zamuka ari rito ugereranyije n'uko byari bimeze mu mwaka ushize, ariko nanone 'riri hejuru y'impuzandengo yari isanzwe', agaragaza ko ikinyuranyo cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rukura mu mahanga ari imwe mu mpamvu ikomeye ibitera.

    Icyakora magingo aya, u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutumiza mu mahanga ibicuruzwa byakoreshwa mu gihe cy'amezi 4,7 ndetse umwaka ukazarangira bigeze kuri 4,8.

    Hagati aho, izamuka ry'ibiciro (inflation) ryari kuri 4,7% mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, rikazagera kuri 5% ku mpuzandengo y'uyu mwaka.

    Source : https://flash.rw/2024/09/25/ibihe-byitwaye-neza-ubukungu-bwu-rwanda-bwazamuka-cyane-uyu-mwaka-bnr/

  • Omar al-Bashir Wahoze ategeka Sudani Yajyanywe mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Omar al-Bashir, wategekesheje igitugu imyaka 30 muri Sudani mbere yo guhirikwa n'imyivumbagatanyo ya rubanda, hanyuma agafungwa n'ubuyobozi bwa gisirikare, yimuriwe mu kigo cy'ubuvuzi giherereye mu majyaruguru ya Sudani.

    Umwunganira mu mategeko yavuze ko al-Bashir w'imyaka 80 yimuwe mu kigo cya gisirikare giherereye mu nkengero z'umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, ejobundi kuwa mbere.

    Nk'uko ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika Associated Press bibitangaza, uyu munyamategeko avuga ko mu minsi ya vuba, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko ko 'atarembye.'

    Uwahoze ari minisitiri w'ingabo muri Sudani, Abdel-Rahim Muhammad Hussein, nawe yimuriwe mu majyaruguru. Uyu yatawe muri yombi nyuma gato y'uko al-Bashir akuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2019.

    Bombi Bashir na Hussein barashakishwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by'intambara n'ibyaha bya jenoside. (AP)

    Source : https://flash.rw/2024/09/25/omar-al-bashir-wahoze-ategeka-sudani-yajyanywe-mu-bitaro/