Blog

  • Ihurizo kuri Rayon Sports, irarisohokamo gute? #rwanda #RwOT

    Uvuze ko ubu imibare ya Rayon Sports yajemo ibihekane ntiwaba ubeshye kubera ikibazo cy’amikoro, bamwe mu bakinnyi bahagaritse imyitozo ni mu gihe abandi batarabwirwa igihe bazahabwa ayo baguzwe bakanishyurwa n’imishahara.

    N’iyo uvuganye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, nyuma yo kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele, ntibaguhisha ko ikipe ifite ikibazo cy’amikoro.

    “Ntabwo najya kubica ku ruhande, Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro rwose. Ubu igihari ni ubuyobozi burimo kureba uburyo ikipe ikomeza kubaho.” Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben aganira na ISIMBI

    Ibi kandi bigaragarira ku kuba nka Aimable Nsabimana yarahagaritse imyitozo kubera ko hari amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano atahawe.

    Ni nako kandi abakinnyi bamaze amezi abiri badahembwa, abakozi b’ikipe bo bakaba bamaze arenga ayo batazi umushahara.

    Ni ikibazo buri muntu wese yakibaza uko iyi kipe ifite abafana benshi iri buze gusohoka muri ibi bibazo by’amikoro cyane ko na visi perezida uyiyoboye ubu, Roger Ngoga Aimable yari amaze igihe atagaragara mu buyobozi bwa yo.

    Akigaruka ku nshingano icyo yakoze ni ukwiyegereza abahoze bayiyobora ngo babe bamufasha kuba yategura imikino ya shampiyona irimo ikinwa mu gihe hagishakwa umuti w’ikibazo urambye.

    Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Roben asanga ikintu gishoboka cyatuma Rayon Sports iva muri ibi bibazo ari uguhaguruka bagahangana nabyo.

    Ati 'Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro ariko ibibazo by’amikoro Rayon Sports ifite, ni ibibazo byakemurwa. Ni ibibazo abayobozi bakemura bigashoboka kandi ibibazo byabayeho imyaka n’imyaka, icy’ingenzi ni ukubona abagabo bahaguruka bagahangana nabyo kuko nta muntu ugenda adafite ibibazo.'

    Yakomeje kandi avuga ko ubuyobozi buhari n’igihe busigaje ndetse n’abazabasimbura bagomba kwicara bagashakira umuti ikibazo cy’amikoro ari muri Rayon Sports.

    Ati 'ubuyobozi buhari n’igihe busigaje ndetse n’abazabasimbura bagomba kwicara bagashakira umuti ikibazo cy’amikoro ari muri Rayon Sports ariko si n’ikibazo cya karande, byanze bikunze igihe kizagera bikemuke.'

    Kugeza ubu Rayon Sports irajwe ishinga no kubona amafaranga yo gutegura imikino ya shampiyona mu gihe itegereje ko yabona amikoro ikaba yakemura ibibazo biyugarije.

    Rayon Sports ifite ikibazo cy’amikoro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-rayon-sports-irarisohokamo-gute

  • Kumufunga no kumukura ku biyobyabwenge ako kanya si wo muti – Inama z'inzobere ku babaswe n'ibiyobyabwenge – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda itegeko riteganya ko umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy'imyaka iri hagati y'umwe n'ibiri cyangwa imirimo rusange.

    Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu irenga miliyoni 20 Frw ariko itarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Raporo y'Urwego rw'Ubucamanza y'umwaka wa 2023/2024, igaragaza ko icyaha cyo gukoresha ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo inkiko z'u Rwanda zakiriye dosiye 5,413.

    Nubwo bimeze uko abahanga mu byijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe n'abandi baharanira uburenganzira bwa muntu bagaragaza ko ukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane umwe ubyitera yifashishije inshinge, akwiriye gufashwa akabonwa nk'umurwayi aho kubonwa nk'umunyabyaha.

    Bagaragaza ko iyo umuntu witeraga ibiyobyabwenge ahise abikurwaho burundu ako kanya, ashobora kuzahara cyane bikaba byashyira no ku kubura ubuzima.

    Batanga inama ahubwo ko mu kubibakuraho mu buryo bunoze abo babaye imbata zabyo bajya bahabwa bike, bikagenda bigabanywa umunsi ku wundi kugeza igihe unywa ibiyobyabwenge abiretse burundu.

    Ibi bihamywa na Umunyana Solange, inzobere mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ukorera mu Bitaro Byigisha ku Rwego rwa Kabiri bya Kibagabaga, ushinzwe gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe by'umwihariko.

    Ati 'Iyo ageze mu kigo ngororamuco agerayo agatitira, ugasanga yatangiye kuzana ibimenyetso by'indwara zitandukanye, yananiwe kurya, yarataye ibilo n'ibindi. Kubimukuraho bihutiyeho ntabwo ari byo ahubwo umugenera bike.'

    Yavuze ko niyo umuntu nk'uwo aje kwa muganga akavuga ko yitera ibiyobyabwenge nka gatatu ku munsi bamugira inama yo kugabanya wenda akajya abifata nka kabiri, ubundi akabifata rimwe bikagera aho abireka burundu, aho kubireka bihutiweho bishobora no kumuhitana.

    Umunyana ati 'Niba mu cyumweru afata ibiyobyabwenge inshuro 20 mufashe abifate inshuro 15, mu cyumweru gitaha azafate inshuro 10, mu gikurikiyeho afate inshuro eshanu, mu mezi akurikiraho azafate inshuro ebyiri bitewe n'ibiyobyabwenge afata. Ni uburyo bwiza bwo kubimukuraho burundu. Gufata umuntu ugahita umubwira ngo hagarikiraho ibiyobyabwenge ntibyoroshye ndetse biteza ibibazo.'

    Mu gukomeza kwita ku buzima bw'aba banywa ibiyobyabwenge cyane cyane abitera inshinge, Umuryango wita ku byiciro by'abantu biri mu kaga wa Strive Foundation Rwanda (SFR) watangije umushinga wiswe TUBITEHO, uzamara imyaka itatu. Uzashyirwa mu bikorwa mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Rubavu.

    Uzita mu buryo bwo kurwanya indwara zandura nka Virusi Itera Sida, igituntu, umwijima wo mu bwoko bwa B na C n'izindi ndwara zishobora guturuka ku gusangira inshinge bakoresha bitera ibiyobyabwenge no gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye.

    Tubiteho kandi izita ku bijyanye no kubakira ubushobozi mu buryo bw'amafaranga n'amahugurwa abafasha guhangana n'ingaruka ziterwa no kwitera iibiyobyabwenge byinshi.

    Umuyobobozi muri SFR ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga, Mushaija Geoffrey ati 'Dutekereza ko hari ibigomba guhinduka haba mu buryo bw'amategeko na serivisi zibagenewe. Twifuza ko abo bantu babonwa nk'abarwayi kuruta uko babonwa nk'abanyabyaha. Bizatuma batiheza ubundi bajye kwaka serivisi zibagenewe za ngaruka zigabanywe, harengerwa ubuzima bwabo. Ntidushaka ko abinywa ariko uwabinyoye afashwe kwirinda ingaruka.'

    Izo serivisi Mushaija avuga harimo kubona ubuvuzi, no kubona inshinge bifashisha bitera ibiyobyabwenge muri rwa rugendo rwo kubireka, aho kugira ngo bazibone bazibye cyangwa bazisangiye, ibituma banduzanya, bikajyana n'ubujyanama.

    Umushinga Tubiteho uzakora n’ubuvugizi ku bijyanye n’uko amategeko ajyanye n’uko ababaswe n’ibiyobyabwenge bafatwa yahinduka. Abarebwa n’abo bantu beretswe ibyuho biyarimo

    Inzego zitandukanye zifite aho zihurira no kwita ku buzima bw’ababaswe n’ibiyobyabwenge ziri guhugurwa k’uko abo bantu bagomba gufatwa

    Abitabiriye amahugurwa yo kunoza uburyo imbata z’ibiyobyabwenge zifatwa, beretswe ibyavuye mu bushakashatsi butandukanye bijyanye n’uburyo ibiyobyabwenge biri kwangiriza imbaga y’abantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kumufunga-no-kumukura-ku-biyobyabwenge-ako-kanya-si-wo-muti-inama-z-inzobere-ku

  • Polisi yihanangirije abamotari bakomeje kugaragara mu makosa yo mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwagarutsweho n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri, ubwo yaganirizaga abakora uyu mwuga ku cyicaro cy'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, bafatiwe mu makosa mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Umwuga mukora ubafitiye akamaro, ukakagirira abaturarwanda ndetse n'igihugu muri rusange bityo mukwiye kuwunoza mukirinda gukora amakosa ashobora guteza impanuka cyangwa se akabangamira urujya n'uruza.'

    Abafite amande bagomba kwishyura ku binyabiziga byafashwe basabwe kwiha gahunda yo kwishyura kugira ngo bazisubizwe, bakomeze akazi, bubahiriza amabwiriza y'umuhanda kugira ngo birinde kongera kugwa mu makosa ashobora gushyira ubuzima bwabo n'ubw'abo batwaye mu kaga.

    Hagati y'ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2024, Polisi yafatiye mu muhanda moto 64 abazitwaye batari bafite uruhushya rubemerera gutwara, moto 49 zari zihetse imizigo irenze ubushobozi bwa moto, hafatwa n'izindi moto 57 zari zifite nimero iranga ikinyabiziga yahinduriwe inyuguti, umubare cyangwa nyirayo yayihishe ngo itagaragara ntabe yaryozwa amakosa yakoze.

    ACP Rutikanga yabagaragarije ayo makosa bakunze gukora kenshi arimo gutwara banyoye ibisindisha, gutwara badafite uruhushya cyangwa ubwishingizi, gutwara abagenzi barenze umwe cyane cyane abanyeshuri bajya cyangwa bava ku ishuri, guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) cyangwa guhindura zimwe mu nyuguti n'imibare bizigize, guheka imizigo irenze ubushobozi bwa moto n'ayandi, abasaba kuyareka bagakora neza kinyamwuga birinda icyo ari cyo cyose cyabasiga isura mbi.

    Yakomeje abibutsa ko hari ibyo bakora bibwira ko ari amakosa gusa nyamara biri mu bigize icyaha nko gutwara banyoye ibiyobyabwenge nk'urumogi n'ibindi, guhisha cyangwa guhindura pulake, bityo ko abo badacibwa amande ahubwo bashobora gushyikirizwa inzego zibishinzwe bagakurikiranwa mu butabera, mu gihe bakabaye bakurikiza amabwiriza agenga umuhanda n'uburyo bwo kuwugendamo impanuka zigakumirwa, aho guhanirwa amakosa bakoze kuko atari byo Polisi iba igendereye.

    Abamotari basabwe gukomeza kwirinda amakosa yo mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yihanangirije-abamotari-bakomeje-kugaragara-mu-makosa-yo-mu-muhanda

  • Abanyamadini batabarije abafite ubumuga baterwa inda zitateganyijwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byavugiwe mu mahugurwa y'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yatangiwe i Kigali n'umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians Ishami ry'u Rwanda.

    Ayo mahugurwa yibanze ku kwigisha abafite ubumuga kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, guharanira uburenganzira bwabo ndetse no ku buzima bw'imyororokere.

    Rev. Dr. Nagaju Muke uyobora The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, yavuze ko uwo muryango wahuguye aba bafite ubumuga ugamije kubafasha kutigunga mu by'iyobokamana kuko mu madini batisangamo kandi baba batabasha kumva ubutumwa.

    Yavuze ko ibyo byiyongeraho kuba na gahunda zigenewe abandi bo batabasha kuzigeraho kubera imbogamizi z'itumanaho.

    Yagize ati ' Ku buzima bw'imyororokere nta makuru baba bafite kuko aho serivise za Leta zitangirwa ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, nta basemuzi bahari. Babura umusemuzi w'uririmi rw'amarenga n'iyo bagiye kwa muganga bashobora kuba bafite nk'ikibazo kijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ugasanga bajyanye umusemuzi kandi wenda cyari ibanga. Hari n'aho bagera benshi bagasanga abaganga badashobora kumvikana na bo bikabaca intege bagahitamo kwigumira mu rugo'.

    Yakomeje avuga ko ibyo bibagiraho ingaruka mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Ibyo bibakururira ibibazo byinshi kuko benshi bavuze ko hari abakobwa batewe inda zitataganyijwe kubera kutagira amakuru ku bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Barasaba ubuvugizi ngo abantu babafate nk'abandi. Bavuga ko ubumuga ari ukumugara kongeraho inzitizi bahura nazo. Iyo ukuyeho izo nzitizi rero baba bafite ubushobozi nk'abandi.

    Rev. Dr. Nagaju yongeyeho ko hari n'uburenganzira bwabo batamenya,bagahezwa mu miryango, bakimwa amahirwe agenewe abandi nko guhabwa akazi nyamara bafite ubushobozi agasaba umuryango mugari n'izindi nzego kwita ku burenganzira bw'abafite ubumuga.

    Umwe muri bo watewe inda agatereranywa, yasobanuye uburyo byamubereye ikibazo gikomeye nk'ufite ubumuga.

    Ati 'Nahuye n'umuhungu turakundana nyuma antera inda ariko akimenya ko ntwite aranta. Ntabwo yigeze yongera kumvugisha mu muryango na bo bakajya bambwira nabi. Narabyaye umwana mwitaho njyenyine n'umuryango uranterarana. Nk'iyo umwana arwaye ndabyimenyera ubu umwana agize imyaka ibiri'.

    Gusa yavuze ko ayo mahugurwa yamuhumuye amaso ku guharanira uburenganzira bwe kandi ko azabishikariza na bagenzi be.

    Umuyobozi w'umuryango nyobokamana w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Tuyishimire Patrick yavuze ko ayo mahugurwa yabafashije gusobanukirwa uburenganzira bwabo ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere kandi ko azabisangiza abo basengana.

    Yongeyeho ko nubwo abafite ubumuga ariko bagerageza kwigisha abayoboke babo kugira indangagaciro za gikiristu zituma babasha kwiyubaha kandi bakarinda n'ubuzima bwabo.

    ev. Dr. Nagaju Muke, uyobora The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda yavuze ko uwo muryango wahuguye abafite ubumuga ugamije kubafasha kutigunga

    Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaje imbogamizi bahura na zo

    Ayo mahugurwa bari kuyahabwa mu cyumweruu cyahariwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-batabarije-abafite-ubumuga-baterwa-inda-z-indaro

  • Imiterere y’umushinga w’imyaka 10 wo kwagura… – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yatekerejweho mbere na mbere mu rwego rwo guhindura imibereho y’abaturage, ari na ko hitabwa ku mibereho y’ingagi zo mu birunga.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2024, cyabereye muri Kigali Convention Center, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka yasobanuye ko hatekerejwe kwagura Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kurusha kubungabunga ubuzima bw’ingagi n'izindi nyamaswa.

    Yavuze ko hari inkigo yakozwe yagaragaje ko hari ubucukice muri Pariki y’Ibirunga, ku buryo hatagize igikorwa umubare w’ingagi wagabanyuka.

    Kageruka ati “Habayeho inkigo zigaragaza ko hari ubucukice mu bice bya Pariki y’Ibirunga, bigaragaza ko mu gihe kiri imbere ibyo tuvuga ngo ingagi ziriyongera, ziratanga amadevize ahubwo zizagenda zisubira inyuma zigakendera tugasubira aho twahoze mu myaka irenga 30 ishize.”

    Ariella Kageruka yavuze ko kubungabunga ibidukikije bitanga umusaruro mu bukungu bw’Igihugu, mu bukungu bw’aho Pariki ziba ziherereye ndetse no mu buzima bwa buri munsi bw’umuturage uturiye Parike.

    Yavuze ko iyi gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga izamara imyaka icumi, ndetse ikorwa habanje kuganirizwa abaturage baturiye parike. Ariella Kageruka yavuze ko hazakoreshwa agaciro kagereranyije k’amafaranga Miliyoni 300 z’amadorali mu kwagura iyi Parike azagenda azashyirwa mu bikorwa bitandukanye.

    Harimo kwagura Pariki, kuzahura urusobe rw’ibinyabuzima rwo muri biriya bice. Akomeza aati “Nk’uko byumvikana ahantu hari hasanzwe hakorwa ibikorwa by’iterambere, hagomba gusubizwa uko hahoze. 

    Turavuga ingagi, ariko ntabwo ari ingagi gusa [hari] n’izindi nyamaswa zisangwa muri Parike y’Ibirunga, ariko uko tubikora, twongera amashyamba ni nako tugabanya ingaruka zituruka ku mihandagurikire y’ikirere nabyo kugirango dukomeze turwanya izo ngaruka.”   

    Yavuze ko hari abantu bazimurwa ahagomba kwimurirwa Parike y’Igihugu nk’uko igishushanyo mbonera cyabigaragaje. Ariko kandi mbere y’uko bari baturage bimurwa, bazabanza kubakirwa kugirango babone aho kujya, ndetse bazahabwa n’ibikorwa by’iterambere bibafasha kubaho buri munsi.

    Kageruka yavuze ko mu kwagura iyi Pariki y’Igihugu y’Iburunga bakorana n’ibigo bitandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, harimo kandi abafanyabikorwa nka Banki y’Isi. Muri uyu mwaka nibwo hazagaragazwa igice cya mbere (Phase I) cyo kwagura Pariki y’ibirunga.

    RDB igaragaza ko umushinga wo kwagura iyi Parike y'Ibirunga uzasiga ubutaka bwayo wiyongereyeho kilometero kare 3720, bingana na 23% by'ubuso. Isanzwe ifite hegitari 16,000. Imibare igaragaza ko ibi bizatuma umubare w'ingagi wiyongera ku kigero kiri hagati ya 15% na 20%.

    Bizatuma kandi impfu z'ingagi zigabanyuka ku kigero cya 50%. Ni mu gihe mu busanzwe, umuryango w'ingagi wiyongeraho 26% buri myaka itanu.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kurengera Ibidukikije muri RDB, Ariella Kageruka yatangaje ko kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga bizatwara Miliyoni 300$, kandi bizahindura isura y'iyi Pariki 

    Muri Nyakanga 2023, Guverinoma yatangaje ko hamaze kuboneka amafaranga arenga miliyari 50 Frw muri Miliyoni 300 z'amadorali akenewe mu bikorwa byatangiye byo kwagura Pariki y'Ibirunga


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147201/imiterere-yumushinga-wimyaka-10-wo-kwagura-pariki-yibirunga-uzatwara-asaga-miliyari-406-fr-147201.html

  • Wamenye ibyabaye? Weekend y’imboneka rimwe, benshi bakenyeye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru abantu bose amaso ubu bayahanze i Rubavu, iwaabo aw’ibirori hakaba ku gicumbi cya ruhago.

    Ni nyuma y’uko ubu impera z’iki cyumweru amakipe abiri akunzwe mu Rwanda azaba yamanutseyo gukinirayo imikino y’umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Ni ibintu bidakunze kubaho ko Rayon Sports na APR FC zose weekend imwe zakwisanga muri uyu mujyi w’abakunda kuryoshya zagiye kuhakinira.

    Bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 Rutsiro FC yakiriye Rayon Sports bikomeze ku Cyumweru, Etincelles FC yakira APR FC.

    Benshi mu bakunda umupira batangiye kwitegura aho ab’inkwakuzi bazamanuka ejo ku wa Gatanu bagiye gutegura ikibuga neza.

    Ni imikino abantu benshi bafite gahunda yo kuzareba, aho ubu intero ari “ndinde wo kuhabura”.

    Uretse kuba Rubavu ari Umujyi w’abanyabirori, hasohokerwa n’abakunda kuryoshya, na none hafatwa nko ku gicumbi cya ruhago bitewe n’abakinnyi bahavuye, benshi bayita Brazil.

    Uwavuga ko Rubavu iyi weekend ari ho hantu ho gusohokera ntabwo yaba abeshye.

    Gahunda y’umunsi wa 5 wa shampiyona

    Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024

    Gorilla FC vs Mukura VS
    Bugesera FC vs Gasogi United

    Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024

    Muhazi United vs AS Kigali
    Rutsiro FC vs Rayon Sports
    Musanze FC vs Marines

    Ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024

    Kiyovu Sports vs Amagaju FC
    Vision FC vs Police FC
    Etincelles FC vs APR FC

    APR FC izaba yasuye Rutsiro FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/wamenye-ibyabaye-weekend-y-imboneka-rimwe-benshi-bakenyeye

  • Umushinga wo gukosora Manchester United ushobora kuzana amikoro akomeye mu bukungu bw'u Bwongereza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushinga w'ivugurura wa Manchester United ushobora kuzana akayabo ka miliyoni £7.3 mu bukungu bw'u Bwongereza buri mwaka. Iyi gahunda izafasha cyane mu guteza imbere ubukungu bw'akarere, ndetse no mu gufasha abaturarwanda kubona akazi n'ibikorwa remezo.

    Mu mushinga w'ivugurura, hazubakwa stade nshya izakira abantu ibihumbi 100. Iyi stade izafasha Manchester United kwagura ibikorwa byayo, ndetse no kongera umubare w'abafana bashobora kuyisohokamo mu bihe bitandukanye. Bizatuma umujyi wa Manchester ugaragara nk'ahantu h'imikino hakomeye, bityo bikazateza imbere ubukerarugendo n'indi mishinga y'iterambere.

    Uyu mushinga kandi uteganya gutanga imirimo ku bantu ibihumbi 92. Ibi bizafasha mu kugabanya ubushomeri mu gace ka Manchester no mu bindi bice by'u Bwongereza, bityo bikazongera imibereho myiza y'abaturage. Umubare munini w'akazi uzaboneka uzatuma abantu bashobora kubona amahirwe y'akazi mu nzego zitandukanye.

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'amacumbi, umushinga uzatanga inzu nshya ibihumbi 17. Ibi bizafasha mu kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse no gushyigikira ishoramari mu bikorwa by'ubucuruzi. Inzu nshya zizashyirwaho zizarushaho kugabanya igabanuka ry'inzu mu mujyi, bityo zikanatuma umujyi ugira isura nziza.

    Uretse ibyo, umushinga uteganya ko uzazana abashyitsi miliyoni 1.8 mu karere buri mwaka. Ibi bizatuma ubukerarugendo bwiyongera, bityo bigatuma haboneka amahirwe menshi mu bucuruzi n'ubukerarugendo, ndetse n'iterambere ry'akarere.

    Nubwo uyu mushinga uzana akayabo mu bukungu, Manchester United yamenyesheje ko itazakenera amafaranga ya leta mu kubaka stade ya Old Trafford. Ibi bigaragaza ko ikipe ishaka kwiyubakira ubukungu bwayo no kugera ku ntego zayo mu buryo bwigenga.

     

    Source : https://yegob.rw/umushinga-wo-gukosora-manchester-united-ushobora-kuzana-amikoro-akomeye-mu-bukungu-bwu-bwongereza/

  • Imbere ya Loni, Tshisekedi yigambye ko azubahiriza amasezerano ya Luanda nyuma y'imyaka atayikoza – #rwanda #RwOT

    Tshisekedi yavuze ko 'RDC ishishikajwe n'ibikorwa biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwayo' no kugeza iterambere mu bukungu ku baturage bo muri aka gace kamaze igihe karabaye isibaniro.

    Ati 'Ntabwo [RDC] ifunze imiryango iyo ari yose yayigeza ku mahoro n'ubusugire bwayo […] ku bw'ibyo, [RDC] yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda.'

    Uyu mukuru w'Igihugu yavuze ko iyo myanzuro igaruka no ku biganiro hagati y'u Rwanda n'igihugu cye, mu kugarura icyizere hagati y'impande zombi.

    Ibyo Tshisekedi yavugiye muri Loni bitandukanye kure n'ibyo amaze iminsi yemera, kuko mu minsi ishize, mu biganiro bya Luanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Igihugu cye, yatesheje agaciro raporo yakozwe n'impuguke zirimo izo mu gihugu cye.

    Nubwo avuga ko azubahiriza imyanzuro ya Luanda, amaze imyaka myinshi u Rwanda n'umuhuza, Angola, amusaba kwitandukanya n'umutwe wa FDLR, ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yanze kuva ku izima.

    Aho gukora ibyo ibiganiro bya Luanda bisaba, yahisemo guha abarwanyi ba FDLR intwaro n'ibindi bikenewe, binjira mu gisirikare cye batangira kurwanya umutwe wa M23, banahungabanya umutekano w'u Rwanda bya hato na hato.

    Tshisekedi kandi wanasabye ko ibindi bihugu byashyiraho inzira z'ibiganiro, ni we watesheje agaciro ibiganiro bya Nairobi nyuma y'iminsi bitangiye.

    Perezida Tshisekedi yagaragaje ko RDC itazagera ku ntego z’icyerekezo cya 2030 kubera umutekano muke

    Iri jambo yarivugiye mu Nteko Rusange ya Loni i New York


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbere-ya-loni-tshisekedi-yigambye-ko-azubahiriza-amasezerano-ya-luanda-nyuma-y

  • Tujye Gushima: Abayobozi b’amatorero nabaram… – #rwanda #RwOT

    Igiterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro i Remera. Ni igiterane kizaba hizihizwa imyaka 30 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse hanishimirwa urugendo igihugu kimaze gukora mu iterambere.

    Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana 2024, Amb. Dr Charles Murigande yemeza ko Abanyarwanda mu matorero yose bakwiriye gushimira Imana ko yabanye nabo mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, ubu igihugu kikaba gifite amahoro.

    Yagize ati: 'Imana yadukoreye ibintu bitangaje, yaduhaye amahoro. Kera iyo wavaga mu Rwanda ukajya ahantu abantu baragutinyaga, ariko ubu iyo uvuze ko uri Umunyarwanda abantu barakwegera, bagashaka kukubaza u Rwanda. Igihugu cyacu ni igitangaza.'

    Yagarutse ku ruhare rwa Perezida Kagame mu mpinduka nziza igihugu kimaze kugeraho. Ati: “Iyo tutagira umuyobozi nka Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umuyobozi ukunda abanyarwanda, njyewe nagize amahirwe yo gukorana nawe, nabaye Minisitiri, […] 

    Ni umuyobozi udatinya guhangana n’ibibazo. Iyo ibibazo bije, ntiyihisha ahangana na byo. Kandi ni umuyobozi muri we, ikintu cyitwa ngo ‘ntibishoboka’, ntikibaho. Ahantu twari turi hari habi cyane twari dukeneye umuyobozi nk’uwo”.

    Amb. Murigande yakomeje avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira umuyobozi mwiza nka Perezida Kagame ukunda abaturage, witeguye kurwanirira igihugu no kugipfira, ureba kure kandi ukora ibishoboka byose kugira ngo abanyarwanda babe umwe.

    Umushumba Mukuru wa Noble Family Church na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera, yagize ati: 'Nongeye kugira umugisha wo kubatumira muri Rwanda Shima Imana 2024. Ni kuri Stade Amahoro, kandi imiryango izaba ifunguye kuva saa tanu z'amanywa, twese tuhahurire. Nimuze dufatanye gushima Imana.'

    Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi, Apostle Joshua N. Masasu aragira ati: “Tuzahahurire tuzamura ibiganza dushima Imana kuko turemera ko hari ibyo yakoze. Yewe n'ibyo itarakora tuyishimire ko izabisohoza. Muze tuhateranire dukure ubwatsi kuko turemera ko rwose yakoze ibikomeye”.

    Umushumba Mukuru wa Omega Church, Pastor Liliose Tayi Kaligirwa, yibukije Abanyarwanda ko hari ibintu byinshi byo gushima Imana nyuma y’imyaka 30 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko “kuba uyu munsi abantu babana, kuba uyu munsi abantu badushakaho ko twagasubiranyemo, bamwe bakibutse ibyo aba bakoze na bariya ariko Abanyarwanda bakaba babanye neza, hari uruhare rw'Imana yakoze mu mitima yubaka, imitima yigisha ukuri, imitima yigisha kubana, yigisha kubabarira utabitegetswe”.

    Yakomeje ati: “Kubabarirana no kwakirana ibyo ni ibintu bikomeye cyane byabaye mu Banyarwanda usobanurira umuntu wo hanze ntabyumve. Icyitwa imbabazi ntabwo bakizi ariko Imana yakoze ikintu muri uru Rwanda, kubabarirana, kwakirana, kubana abantu bakabana Leta ikatugirira neza, ikaducungira umutekano wo hanze ari ko ugendana n’uw'imbere. 

    Umutekano wo mu mutima ni ikintu ngombwa ni inkingi ikomeye, kumva utekanye kumva utuje mu mubiri wawe kumva ureba ejo ukumva hari ibyiringiro. Ibyiringiro Abanyarwanda bafite uyu munsi rero ni ibintu byo gushaka Imana.”

    Umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba n'Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre, Pastor Hortense Mazimpaka, yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana, akaba ariyo mpamvu atumira buri munyarwanda wese kuzitabira igiterane Rwanda Shima Imana.

    Ati “Ni umwanya wacu twese wo gushima Imana. Umwihariko w’uyu mwaka wa 2024 ni uko tumaze imyaka 30 dufite amahoro. Dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana. Abakuru muri twebwe twabonye n’amaso yacu aho igihugu cyacu cyavuye, namwe abatoya mwariyumviye uburyo igihugu cyacu cyacuye mu rupfu”.

    Uyu mushumba yakomeje agira ati “Dufite impamvu zo gushima Imana. Turashimira Imana yakoresheje abayobozi bacu, tukaba dufite amahoro duhagazemo uyu munsi. Turashimira Imana ku bw’umunyarwanda wese ukunda igihugu, wagize uruhare mu kugira ngo tugire ibyiza duhagazemo uyu munsi.


    Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Amb. Dr Charles Murigande 

    Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora Umuryango Authentic Word Ministries akaba Umushumba Mukuru w'amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, yagize ati: 'Ngwino uzifatanye n'abandi bera bose gushima Imana yawe. Warakijijwe, uyu munsi urakora akazi kubera Imana, uriho kubera Imana, rero ni igihe cyiza cyo gushima Imana'.

    Apotre Serukiza Sosthène uyobora “Eglise Messianique pour la Guerison des ames au Rwanda” nawe aragira ati: 'Imyaka 30 irarangiye turi mu mahoro, turyama tugasinzira, tugenda ijoro n'amanywa, dufite ibyiza bitavugwa; iterambere, amahoro, ubutumwa bwiza buravugwa. 

    Niyo mpamvu twitegereje ibyo byose Imana yakoze, amatorero yose mu gihugu n'abakozi b'Imana batandukanye, bishimiye kugira ngo bongere badutegurire igihe cyiza cya Rwanda Shima Imana.'

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaie Ndayizeye yagize ati: 'Tuzahurireyo kugira ngo twese hamwe nk'abanyarwanda, dushyire hejuru izina ry'imana tuyishimire ibyo yakoze. Kandi uko tuyishima, ni ubundi buryo bwo kwakira imigisha y'ibyo Imana igiye kudukorera mu gihe kiri imbere.'

    Pastor Barbara Umuhoza wanditse igitabo 'Shaped' aragira ati: 'Imana yirirwa ahandi hose igataha mu Rwanda’, ni ko bajyaga bavuga. Ariko twebwe nk’abanyarwanda tuzi ko Imana yibera hano.”  

    Israel Mbonyi yaragize ati “Nyuma y’imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. […] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y’imyaka 30 yose.

    Kandi tunayiragize n’imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n’abandi baramyi badasanzwe n’abakozi b’Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk’umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw’Imana hanyuma tunasengere n’igihugu cyacu”.

    Gaby Kamanzi ati: “Dufite impamvu nyinshi nk’abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk’abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y’imyaka 30. Nzaba mpari n’abandi baramyi”.

    Ni mu gihe Aline Gahongayire agira ati: 'Ndanyuzwe kuko Imana yangize umunyarwandakazi.'

    Pastor Serugo Benjamin [Ben] wo mu itsinda Ben & Chance rikunzwe cyane mu ndirimbo 'Zaburi Yanjye,' nawe yagize ati: 'Twese dufite impamvu zirenze 100 zikwiye gutuma dushima, turi mu gihugu gifite amahoro, dufite ubumwe bw'abanyarwanda, dufite ubuyobozi bwiza, iterambere mu gihugu, turagenda tukishyira tukizana, ubu ngubu ni amahoro.'

    Umuramyi René Patrick yagize ati: 'Ni koko imirimo y'Imana irivugira mu gihugu cyacu yakoze muri iyi myaka 30, turabona byinshi bigaragaza yuko Imana yabanye natwe. Ni muri ubwo buryo tubatumiye abanyarwanda bose kugira ngo tuzifatanye kuramya Imana no kuyihimbaza kubera imirimo yayo yakoze kubona umunsi ku wundi.

    Chryso Ndasingwa uri mu baramyi bagezweho muri iki gihe nawe aragira ati: 'Nyuma y'imyaka 30 yo kwibohora, dusubije amaso inyuma nk'abanyarwanda, dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana.'

    Pamela Mudakikwa yibukije Abanyarwanda impamvu zo gushima Imana. Ati “Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye. Uyu munsi dufite byinshi tumaze kugeraho ariko by’umwihariko dufite icyizere cy’ejo hazaza.”

    Umutaramyi Ngenzi y’Intore [Yvan Ngenzi] nawe yagize ati: 'Imyaka 30 irashize twwibohoye nk'abanyarwanda, ntabwo twakwibagirwa ibyiza Imana yadukoreye n'uko yadushoboje kwibohora.'

    Imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye guhera saa tanu z'amanywa, naho igikorwa kizatangira saa cyenda z'amanywa.

    Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, James & Daniella, Ben & Chance, Tonzi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti n'abandi batandukanye.

    Hazaba hari amakorali atandukanye akomeye nka Chorale de Kigali, Jehovah Jileh n'ayandi.

    Igiterane cya 'Rwanda Ishima Imana' cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.


    Harabura iminsi 4 gusa ngo Abanyarwanda bose berekeze kuri Stade Amahoro gushimira Imana ku byo Imana yabakoreye mu myaka 30 ishize

    AMB. DR CHARLES MURIGANDE UBWO YAGANIRAGA N’ABANYAMAKURU

     

    REV DR CHARLES MUGISHA AVUGA KO HARI IMPAMVU NYINSHI ZO GUSHIMA IMANA

    REBA INDIRIMBO “TURAJE” YAHURIWEMO N’ABAHANZI B’IBYAMAMARE MURI GOSPEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147185/tujye-gushima-abayobozi-bamatorero-nabaramyi-bibyamamare-banyotewe-na-rwanda-shima-imana-147185.html

  • Serivisi zo gutanga ibimenyetso bishingiye ku bumenyi ziboneka mu Rwanda zayobotswe n'amahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nzeri 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yahurije hamwe abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, kugira ngo baganire ku iterambere ry'uru rwego muri Afurika.

    Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko u Rwanda rwahisemo gushyira imbere ubutabera, rubihamirisha ishyirwaho ry'Ikigo cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera, RFI.

    Ati 'Mbere y'uko RFI iba igice cy'urwego rw'ubutabera mu Rwanda, guca imanza zimwe na zimwe zasabaga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi byari bimeze nko gutera inzuzi. Ariko ubu dufite ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bishobora kujyanwa mu rukiko, ibituma ubutabera bukora neza kurushaho.'

    Yagaragaje ko ubu bushobozi bw'u Rwanda busigaye bunabyarira umumaro ibihugu by'amahanga.

    Ati 'Uretse gutanga ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi bigatanga ubutabera mu Rwanda, ubu RFI irimo gutanga umusanzu no mu Karere.'

    RFI ikomeje kwesa imihigo mu gutanga serivisi zishingiye ku buhanga kuko kuva nko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, yafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bigera ku 37,363.

    RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n'ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama iri kubera i Kigali hazarebwa ingorane zigikoma mu nkokora uru rwego n'uko zabonerwa umuti.

    Ati 'Ibyaha bigenda bihindura isura bijyanye n'iterambere, iki ni cyo gihe ngo Umugabane uhagurukire hamwe turebe uburyo twakemura ibibazo bijyanye no gukora ibyaha.'

    Umwaka ushize u Rwanda rwahawe kwakira Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy], kubera urwego rwari rumaze kugeraho mu gutanga izi serivisi. Iki kigo gihuriweho n'ibihugu bya Afurika byose.

    Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr. Antonel Olckers, yavuze ko 'AFSA yiyemeje gufasha abahanga mu bya siyansi, guteza imbere uru rwego himakazwa gufasha abakorewe ibyaha n'ababishinjijwe kubona ubutabera bukwiriye, no gufasha inzego z'ubutabera kubona ibimenyetso bihagije bishyigikira iperereza.'

    Biteganyijwe ko igikorwa cya nyuma cy'iyi nama ari ugutera ibiti bya gakondo 100 muri Pariki y'Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP], kikazakorwa n'abakomeye baturutse mu bice binyuranye bayitabiriye.

    Minisitiri Ugirashebuja, yagaragaje u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwiza mu gutanga serivisi zijyanye no kugaragaza ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yavuze ko iyi nama iri kubera i Kigali hazarebwa ingorane zigikoma mu nkokora uru rwego n'uko zabonerwa umuti

    Umuyobozi Mukuru wa AFSA, Dr Antonel Olckers, yavuze ko AFSA yiyemeje gufasha abahanga mu bya siyansi no guteza imbere uru rwego himakazwa gufasha abakorewe ibyaha n'ababishinjijwe kubona ubutabera bukwiriye

    Inama ya AFSA2024 ni bwo bwa mbere yari ibaye

    Aba ni bamwe mu bakozi ba RIB bari bitabiriye iyi nama

    Iyi nama yaberewe muri Kigali Convention Centre, KCC

    Iyi nama yari yitabiriwe n’abo mu nzego zitandukanye

    AFSA2024 yahurije hamwe abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika n'Isi

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/serivisi-zo-gutanga-ibimenyetso-bishingiye-ku-bumenyi-ziboneka-mu-rwanda