Blog

  • Perezida Kagame yavuze ko mu gukemura ibibazo… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane taliki 26 Nzeri 2024 nyuma yo kwakira Indahiro z’Abasenateri mu muhango wabereye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibintu byinshi byihariye bituma bashakisha uburyo bwose ngo rubeho kandi bikaba bigirwamo uruhare na Sena ifatanyije n’izindi nzego.

    Ati: “U Rwanda rufite rufite ibintu byinshi by’umwihariko biva muri politike, mu mateka, muko duteye, mu karere, tutagira icyambu, ubwo rero bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora kugira ngo tubeho, tubeho neza, dutere imbere ndetse tugere kuri byinshi twifuza. 

    Sena rero ibifitemo uruhare runini cyane cyane iyo yuzuzazanyije n'izindi nzego. Ubwo bufatanye rero buvamo uko dukemura ibibazo biba ari ingutu ndetse n'ibigaragara ubundi ko bidafite ibisubizo. Abantu iyo dutekereje neza nyine imiterere y'u Rwanda nabyo birakemuka”. 

    Yavuze ko mu gukemuka kw’Ibibazo by’u Rwanda nta munyarwanda ukwiriye gusigara inyuma ahubwo ko buri wese akwiriye kwibona mu bisubizo bigenda bishakwa. Ati: “Mu gukemura ibibazo by'igihugu ni ukutagira Umunyarwanda usigara inyuma.  

    Buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo igihugu kiba gifite ndetse bakabigiramo uruhare. 

    Ntabwo ari inyungu zibageraho gusa zindi ariko ni n’uruhare bagomba kubigiramo. Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka twibukiranya kugira ngo dukomeze iterambere tutaba twasubira inyuma mu nshingano zacu cyangwa ibindi dushaka kugeraho”.

    Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kuba muri Sena bafitemo umubare munini w’abategarugori. Ati: “Nashimye kubona ndetse muri Sena dufitemo umubare w'abategarugori utubutse birashimishije no mu zindi nzego ntabwo wenda ari bo bahora baza imbere mu mubare ariko hakwiriye kubamo umubare uhagije”.

    Yavuze ko ari Sena n’izindi nzego hadakwiye kugira usigara inyuma, ko hakwiye kubaho gukurikirana ndetse ko no kwirinda kunyura inzira y’ubusamo. 

    Ati: “Rero ari Sena ari n'izindi nzego zifatanya na Sena ntihakagire usigara inyuma ariko nshaka no kuvuga ku kintu cyo gukurikirana ibyo dukora abantu bifuza no kwirinda kunyura inzira y'ubusamu mu bikorwa bimwe ku bantu bamwe ahubwo ugashaka kugira ngo dukore ibintu neza bifite umucyo biganisha ha handi h'inyungu z'abanyarwanda benshi.

    Twebwe nta nubwo dufite byinshi byo gusesagura, hari ababifite ariko nabigize nabyo ntabwo nabisesagura nabikoresha neza mu nyungu z'abaturage kandi niko bikwiye”.

    Perezida Kagame yasoje asaba Abasenateri gukurikirana ibibazo by’abaturage binanyuze ku mbugankoranyambaga. Ati: “Ndabasaba rero cyane nanone gukurikirana, ibyiza twabonye interineti dufite ikoranabuhanga, kujya tumenya ibibazo by'Abanyarwanda binyuze mu mbunga nkoranyamakuru. Ukabona umuntu yohereje ikintu avuga ati ariko mwadutabaye ko ibintu bitameze neza.

    Ntabwo bikwiriye kuba bigera aho dukwiye kuba tubizi kubera ko ni cyo Sena n'izindi nzego bibereyeho, ntabwo ari ukubasanga hano gusa muri iyi Ngoro twicayemo dukwiye kugera kuri bariya baturage aho kugira ngo binyure mu yindi nzira bitugeraho, ndabibasaba nkomeje rero ndibwira ko twabishyiramo umwete”.

    Perezida Kagame yakiriye Indahiro z’Abasenateri kuri uyu wa Kane

    Abasenateri b’u Rwanda bahawe impanuro na Perezida Kagame 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147234/perezida-kagame-yavuze-ko-mu-gukemura-ibibazo-byu-rwanda-nta-munyarwanda-ukwiriye-gusigara-147234.html

  • Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua mu mazi abira:Abadepite barahiye kumweguza #rwanda #RwOT

    Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya batangiye inkundura yo kweguza Visi Perezida, Rigathi Gachagua, bamushinja kudakora inshingano yatorewe uko bikwiye.

    Ekwuam Nabwin uhagarariye agace ka Turkana North mu Nteko yasobanuye bagenzi be bari gushyira imikono ku nyandiko isaba ko Gachagua yegura, kandi ko na we azawushyiraho.

    Uyu mudepite yabwiye KTN News ati 'Njye ubwanjye nzashyira umukono ku nyandiko yeguza Rigathi Gachua kubera ko adakwiye kuba Visi Perezida w'igihugu.'

    Abadepite bashinja Gachagua amakosa arimo kutubahiriza amabwiriza, kwitara nabi mu buryo bukabije, gutesha agaciro ubuyobozi bwa Perezida William Ruto no kubiba amacakubiri.

    Tariki ya 20 Nzeri 2024, Gachagua yatangarije Citizen TV ko abashaka kumweguza bamukuye mu itsinda rya WhatsApp yari ahuriyemo na Perezida Ruto kandi ngo ni ryo yamenyeragamo amakuru y'ibikorwa Umukuru w'Igihugu ateganya.

    Yagize ati 'Umugambi mubisha uri mu kunkura mu itsinda rya Perezida ni ukugira ngo nintitabira ibikorwa bye, bizitwe ko ndi kwihunza akazi. Numvise umwe avuga ku byo kunyeguza. Hari ubwo bashaka ko njya nkererwa kugira ngo bifatwe nk'aho nsuzugura.'

    Tariki ya 24 Nzeri 2024, Gachagua yahuriye n'abamushyigikiye ndetse n'abanyamategeko be mu nama yamaze amasaha atatu. Bivugwa ko baganiraga ku buryo bazitwara mu gihe inyandiko izaba ko yegura yagezwa mu Nteko.

    Source : https://flash.rw/2024/09/26/visi-perezida-wa-kenya-rigathi-gachagua-mu-mazi-abiraabadepite-barahiye-kumweguza/

  • Police FC yatanze umuyoboro wa 4G kuri Kiyovu Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Police FC yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2024-25.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Nzeri 2024.

    Police FC ikaba yabonye igitego hakiri kare ku munota wa 13 cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira yari ahawe na Bigirimana Abedi.

    Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira yaje kwishyura Bigirimana Abedi ku munota wa 36 na we amuha umupira mwiza ahita atsindira Police FC igitego cya 2.

    Ku munota wa 50 Mugisha Didier yaje gutsindira Police FC igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Ani Elijah wari wagiye ahusha uburyo butandukanye yaje gutsindira Police FC agashinguracumu ku munota wa 85. Umukino warangiye ari 4-0.

    Police FC izagaruka mu kibuga ku Cyumweru ikina na Vision FC mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Police-FC-yatanze-umuyoboro-wa-4G-kuri-Kiyovu-Sports-AMAFOTO

  • AMAFOTO: Imihigo ni yose kuri APR FC yitegura gukina umukino wa mbere wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Mu gihe andi makipe ageze ku munsi wa 5 wa shampiyona, APR FC yo irimo kwitegura umukino wa yo wa mbere muri shampiyona ya 2024-25.

    Ni nyuma y’uko imikino ya yo yose kuva ku munsi wa 1 kugeza ku wa 4 yabaye ibirarane bitewe n’uko yari mu marushanwa Nyafurika.

    APR FC ikaba igomba guhera ku mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona aho izakina na Etincelles ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024.

    Abakinnyi ba APR FC bakaba bakomeje imyitozo bitegura uyu mukino kuwutsinda bishobora gutuma bava ku mwanya wa nyuma kuko ubu ni bo bari inyuma batarabona inota rimwe.

    Amakuru aturuka i Shyorongo mu myitozo y’iyi kipe ni uko abakinnyi bose bahari nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune biteguye guhangana na Etincelles.

    Ntabwo iyi kipe itekereza kuba yatakaza umukino wa mbere wa shampiyona kuko bishobora no kugira ingaruka ku mukino wa Rayon Sports bazakurikizaho.

    Nyuma y’uyu mukino uzabera kuri Stade Umuganda Rayon Sports ni yo izaba itahiwe kwakira APR FC kuri Stade Amahoro tariki yua 19 Nzeri 2024.

    Umunya-Mali Lamine Bah

    Kwitonda Alain Bacca

    Chidiebere Nwobodo Johnson

    Godwin Odibo

    Richmond Lamptey na Mugisha Gilbert

    Dushimimana Olivier Muzungu

    Richmond Lamptey

    Niyomugabo Claude

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-imihigo-ni-yose-kuri-apr-fc-yitegura-gukina-umukino-wa-mbere-wa-shampiyona

  • Abana bagwingira bazava kuri 33% bagere munsi ya 15% mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y'ibigo mbonezamikurire y'abana bato (ECDs) ku nzego zose.

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare na Minisiteri y'Ubuzima ku mibebereho y'Abaturarwanda (Rwanda Demographic Health Survey, RDHS2020), bwagaragaje ko ku rwego rw'Igihugu igwingira ry'abana ryavuye kuri 38% mu 2015 rikagera kuri 33% mu 2020.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi ishize (NST1), intego yari uko 2021 yasiga rigeze kuri 29.9%, naho mu 2024 rikazaba rigeze nibura kuri 19%.

    Ikigo cy'Igihugu Cyita ku Buzima (RBC) kigaragaza ko igwingira ry'abana mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 14%, mu Ntara y'Amajyepfo biri 17,7%, Iburasirazuba 17,9%, Amajyaruguru 23,3%, naho Iburengerazuba ni 26,6%.

    Guverinoma ivuga ko hazakomeza kunozwa ibikorwa by'isuku n'isukura kugira ngo iyo ntego kimwe n'izindi zo mu rwego rw'Ubuzima zizagerweho, hakazashyirwa imbaraga mu kwita cyane ku buzima bw'abana n'ababyeyi.

    Ibyo bizakorwa hagamijwe kugabanya umubare w'ababyeyi bapfa babyara, ndetse n'uw'abana bapfa batarageza ku myaka itanu.

    Abajyanama b'ubuzima 'babishoboye'…

    Guverinoma kandi igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere umubare w'Abajyanama b'ubuzima babishoboye uzongerwa, ndetse bakongererwa ubushobozi kugira ngo bakomeza kunoza akazi kabo.

    Magingo aya mu Rwanda hose habarurwa Abajyanama b'ubuzima barenga ibihumbi 58, aho buri Mudugudu habarurwamo abagera kuri bane.

    Amahanga yatangiye kuza kwigira ku Rwanda kuko bagaragajwe nka bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo kandi butanga umusaruro uhambaye.

    Muri iyo myaka itanu hazakomeza kunozwa serivisi z'ubuvuzi hongerwa umubare w'abakora mu rwego rw'Ubuzima, no kugeza izo serivisi ku Baturarwanda bose.

    Biteganyijwe kandi ko hazongerwa ibikorwaremezo by'ubuvuzi birimo amavuriro n'ibikoresho byo kwa muganga; hakanatezwa imbere ubukerarugendo bwubakiye ku buvuzi.

    Hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi z'Ubuzima, Guverinoma ivuga ko izakomeza kongera umubare w'abakozi bo muri uru rwego ku buryo uzikuba nibura inshuro enye, mu gihe cya vuba.

    Ishimangira ko hazibandwa no ku gushishikariza Abaturarwanda kugira imirire iboneye, gukora imyitozo ngororamubiri no kwirinda imyitwarire itera indwara.

    Mu bindi bizibandwaho, hazongerwa serivisi n'umubare w'abaganga b'indwara zo mu mutwe.

    Guverinoma kandi yahize kuzongera ubukangurambaga ku myitwarire y'ubuzima ifasha kwirinda no kongera ubudahangarwa ku ndwara, no gukumira indwara zitari zaza.

    Ibyo ngo bizafasha kugabanya imyitwarire iganisha ku kwandura indwara zandura n'izitandura, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse n'inda ziterwa abangavu.

    Mu myaka itanu kandi hazanozwa imikorere ya Gahunda y'ubwisungane mu kwivuza, ndetse n'izindi serivisi z'ubwishingizi bw'ubuzima.

    Kongerwa no kuvugurura ibikorwaremezo by'ubuzima no kubishyiramo ibikoresho bigezweho kugira ngo birusheho gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, nabyo bizibandwaho.

    Mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiiye ku buvuzi (Medical tourism), Leta izafatanya n'Abikorera mu gukomeza ibikorwa byo gushora imari mu rwego rw'Ubuzima.

    Muri ibyo harimo kwagura ibikorwa by'ubuvuzi bwihariye mu cyanya cyabigenewe mu Mujyi wa Kigali n'ahandi mu Gihugu.

    Ibikorwa by'isukura bizakomeza gutezwa imbere kugira ngo bishyigikire iterambere ry'imijyi. Ibyo bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa imishinga minini y'isukura mu mijyi inyuranye yo mu Gihugu yose.

    Biteganyijwe kandi ko imyaka itanu ya Guverinoma izasiga harangijwe imirimo yo kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali (Kigali Centralized Sewage System).

    Hirya no hino mu turere, hazubakwa ibikorwaremezo byo gutunganya imyanda kandi hanashyirweho ibimoteri bigezweho bishobora gutuma Abaturarwanda bagira isuku ku buryo buboneye.

    Guverinoma yihaye intego y’uko abana bagwingira bazava kuri 33% bakagera munsi ya 15% mu myaka itanu iri imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-bagwingira-bazava-kuri-33-bagere-munsi-ya-15-mu-myaka-itanu

  • Ubushake buke buragaragarira buri wese- Amb Nduhungirehe kuri RDC mu biganiro bya Luanda – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 14 Nzeri 2024, intumwa z'u Rwanda ku rwego rw'abaminisitiri zahuriye n'iza RDC i Luanda, ziganira ku ngingo yo gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y'impande zishyamiranye mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Bivugwa ko ibiganiro bya Luanda biherutse bitagenze neza, kuko intumwa za RDC zanze igitekerezo Angola yatanze cy'ubufatanye mu gusenya FDLR no kuba guverinoma ya RDC yaganira n'umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by'iyi ntara.

    Mu kiganiro yagiranye na VOA, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kuri ubu muri ibi biganiro hari ibibazo bibiri bishobora gutuma nta musaruro bitanga.

    Yagize ati 'Ni ibibazo bibiri, icya mbere ni ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo kuko uko twigira imbere badusubiza inyuma, ibyo batubwiye ntabwo babyubahiriza, ubushake buke rwose bugaragarira buri wese kandi butangiye no kugaragarira umuhuza.'

    Yakomeje agira ati 'Icya kabiri ni ukudashaka ku ruhande rwa RDC gukemura ikibazo mu mizi. Ntabwo ikibazo cy'abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda gishobora gushakirwa umuti hashingiwe ku ntambara cyangwa se ntikinahabwe agaciro.'

    'Ni ikibazo kigomba gushakirwa umuti hashyizweho ibiganiro byeruye hagati ya Leta ya Congo n'uwo mutwe wa M23 uharanira inyungu z'abo banye-Congo.'

    Yavuze ko n'ubwo iki gihugu gikomeza kwirengagiza, ariko ikibazo cya M23 kireba abenegihugu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'M23 ni umutwe w'abanye-Congo urengera inyungu z'umuryango w'abanye-Congo kandi nk'uko mubizi icyo kibazo cya M23 iriho ubu cyari gihari, hashize imyaka irenga 10 kubera ko wari ufite ibyo urengera ariko ikibazo nticyakemuwe mu mizi. Habaye intambara ntihagira igisubizo cya politiki gitangwa ngo ikibazo gikemuke burundu.'

    Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimangiye ko uretse ikibazo kijyanye n'umutekano w'u Rwanda nta kindi kibashishikaje.

    Ati 'Twebwe dufite ibibazo cy'uyu mutwe w'abajenosideri wa FDLR ufashwa na Leta ya Congo wanashyizwe no mu ngabo za Congo ni yo mpamvu twe twashyizeho ingamba zo kwirengera nk'igihugu. Twe ikibazo kidushishikaje ni ikibazo kijyanye n'umutekano w'u Rwanda.'

    Amb. Olivier Nduhungirehe ahagarariye u Rwanda mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye iri kubera ku cyicaro cy'uyu muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagaragaje ko no mu bindi u Rwanda rushyize imbere harimo 'n'ibibazo bijyanye n'igihe tugezemo birimo ibijyanye n'ikoranabuhanga n'imihindagurikire y'ikirere.'

    Mu ijoro ryakeye ubwo Perezida Tshisekedi yagezaga ijambo rye ku bitabiriye iyi Nteko ya Loni, yavuze ko yiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda agamije guhosha umwuka mubi hagati y'u Rwanda na RDC, anavuga ko n'ibindi bihugu byashyiraho inzira y'uburyo ibibazo byakemuka, yiteguye kubiyoboka.

    Ibyo Tshisekedi yavugiye muri Loni bitandukanye kure n'ibyo amaze iminsi yemera, kuko mu minsi ishize mu biganiro bya Luanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Igihugu cye, yatesheje agaciro raporo yakozwe n'impuguke zirimo izo mu gihugu cye.

    Tshisekedi kandi wanasabye ko ibindi bihugu byashyiraho inzira z'ibiganiro, ni we watesheje agaciro ibiganiro bya Nairobi nyuma y'iminsi bitangiye.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko ubushake buke bwatangiye no kugaragarira umuhuza ari we Angola


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushake-buke-buragaragarira-buri-wese-amb-nduhungirehe-kuri-rdc-mu-biganiro

  • Bank of Africa na Sanlam Allianz byinjiye mu mikoranire yo gufasha abakiliya kubona ubwishingizi bw'imodoka – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatatu, tariki 25 Nzeri 2024 ku ishami rikuru rya Bank of Africa riherereye mu mujyi, mu nyubako ya CHIC.

    Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi ku mpande zombi ndetse n'abakiliya b'iyi banki ikomeje kuba ubukombe muri Afurika.

    Tekana Loan ni inguzanyo yorohereza umukiriya kubona ubwishingizi bw'ikinyabiziga cye ndetse n'ibigo bito cyangwa binini bifite imodoka z'ubucuruzi.

    Bank of Africa ikwishyurira ubwo bwishingizi, ugatanga komisiyo ya 10% ndetse n'amafaranga y'amezi 2 ya mbere gusa ubundi ukagenda wishyura mu byiciro mu gihe cy'amezi 10 asigaye. Iyi nguzanyo kandi yishyurwa nta nyungu umukiriya yongeyeho kandi kuyisaba no kuyihabwa bitwara iminsi ibiri gusa.

    Ku muntu ufite imodoka ye ku giti cye, iyi Banki ishobora kumuha agera kuri miliyoni 10 Frw nta ngwate atanze naho ku bigo by'ubucuruzi, bemerewe agera kuri miliyoni 50 Frw nta ngwate.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Vincent Istasse, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu rwego rwo korohereza abakiliya kubona ubwishingizi bw' imodoka mu buryo bworoshye kandi butabavunnye.

    Ati ' Turashishikariza abakiliya bacu gushinganisha ibinyabiziga byabo bakoresheje Tekana loan bitabasabye kwirya bakimara. Ibi bizabafasha gutekana kuko bazaba bumva ibinyabiziga byabo bitekanye, mu gihe kandi bazaba banishyura mu buryo butabateje ikibazo.'

    Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou, yagaragaje ko bishimiye iyi mikoranire ndetse yizeye ko izaguka ikagera no ku bindi bitari ibinyabiziga gusa.

    Ati 'Twishimiye ubu bufatanye twinjiyemo na Bank of Africa. Mu by'ukuri byari ikibazo ku bakiriya kuko bagorwaga no kwishyurira icyarimwe ubwishingizi bw'imodoka zabo ariko ubu babonye ubufasha bukwiye. Twizeye ko ubu bufatanye buzaguka bukarenga n'ibinyabiziga bukagera no ku bindi abakiliya bakeneye kandi badutegerejeho.'

    Umuyobozi mukuru wungirije wa Bank of Africa, Mugisha Shema Xavier, yasobanuye byimbitse ibya Tekana Loan.

    Yagize ati 'Icyaduteye gushyiraho iyi nguzanyo ni uko twatekereje ku mvune abakiliya bahura nazo. Buri muntu asabwa kugendera mu modoka ifite ubwishingizi ariko siko buri gihe aba afite amafaranga yo kubwishyurira rimwe.'

    Yakomeje agira ati ' Niyo mpavu twegereye inzobere mu by'ubwishingizi kugira ngo duhuze imbaraga dukemurire umukiriya ikibazo. Twebwe nka Banki tuzishyura amafaranga y'ubwishingizi yose hanyuma Sanlam Allianz nayo itange ubwishingizi hanyuma umukiriya agende yishyura gake atekanye.'

    Bank of Africa ni Banki Mpuzamahanga y'ubucuruzi imaze imyaka 40, ikorera mu bihugu 18 byo ku Mugabane wa Afurika aho ikorera mu bihugu byose by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC, mu Burengerazuba bwa Afurika, mu Bufaransa, mu Burayi, mu Bushinwa na Dubai.

    Iyi banki kandi yorohereza abayigana kubona inguzanyo yo kubona imodoka ku giciro gito ikishyurwa mu gihe cy'imyaka 7 yose, n'izindi nguzanyo zifasha abantu mu bucuruzi, ishoramari, kubaka inzu z'ubuturo, inguzanyo ku mushahara n'izindi.

    Bank of Africa ikorera mu Rwanda kuva mu 2015, ifite amashami 14 mu ntara zose z'igihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda, Vincent Istasse (ibumoso) n’Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou nyuma yo gutangiza ubu bufatanye

    Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda, Vincent Istasse, yavuze ko bashyizeho iyi nguzanyo mu korohereza abakiliya kubona ubwishingizi bw' imodoka mu buryo bworoshye

    Umuyobozi Mukuru wa Sanlam Allianz, Richard Hodehou yagaragaje ko iyi mikoranire ikwiye kwaguka

    Umuyobozi mukuru wungirije wa Bank of Africa, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko bahisemo gushyiraho Tekana Loan mu rwego rwo gufasha abakiriya kubona ubwishingizi bw’ibinyabiziga mu buryo bworoshye

    Tekana Loan ni inguzanyo yorohereza umukiriya kubona ubwishingizi bw'ikinyabiziga cye ndetse n’ibigo bito cyangwa binini bifite imodoka z’ubucuruzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bank-of-africa-na-sanlam-allianz-byinjiye-mu-mikoranire-yo-gufasha-abakiliya

  • Urutonde rw’abagabo 10 ba rudasumbwa ku Isi m… – #rwanda #RwOT

    Nk’ibisanzwe buri mwaka hasohoka urutonde rw’abagore 10 beza mu myidagaduro, ndetse hanashize ibyumweru 2 rusohotse. Ubu hongeye gusohoka noneho urundi rutonde rw’abagabo 10 bafite imiterere ikurura abagore muri uyu mwaka.

    Ni urutonde rukorwa na People Magazine ifatanije na Men’s Health Magazine, aho bareba ibyamamare by’abagabo mu ngeri zitandukanye yaba muri sinema, siporo, imideli hamwe n’umuziki. 

    Aha kandi baha amahirwe abagore/abakobwa bagahitamo kuri murandasi. Bahitamo mu bagabo 50 baba bahiswemo maze 10 ba mbere bagize amajwi menshi bakaba aribo bajya ku rutonde.

    Mu 2016 umugabo wari wahiswemo ko ariwe rudasubwa kurusha abandi yari The Rock, mu 2018 yari Idris Elba, mu 2020 yari Michael B.Jordan, mu 2021 yari Paul Rudd, mu 2022 yari Chris Evans, mu 2023 yari Rege-Jean Page.

    Uyu mwaka uwarushije abandi ni umukinnyi wa filime Herny Cavill wakunzwe muri filime za ‘Superman’. Gusa siwe gusa kuko hari n’abandi basohotse kuri uru rutonde:

    1. Umukinnyi wa filime Henry Cavill niwe mugabo wa mbere mu myidagaduro ufite imiterere n’ubukaka mu 2024

    2. Umukinnyi wa filime Aaron Pierre ukina filime igezweho kuri Netflix yitwa ‘Rebel Ridge’ niwe wa kabiri mu bagabo beza kandi bakurura abagore

    3.

    Umukinnyi wa filime Jason Momoa wamamaye muri ‘Aquaman’, ‘Frontier’, niwe uri ku mwanya wa gatatu mu bagabo beza mu 2024

    4. Umukinnyi wa filime Rege-Jean Page ukomoka muri Zimbabwe niwe wari waje ku mwanya wa mbere mu 2023. Ubu yaje ku mwanya wa 4. Yakunzwe cyane muri filime ‘Bridgerton’ kuri Netflix

    5. Umukinnyi wa filime Chris Hemsworth wamamaye muri ‘Thor’. ‘Extraction’ yaje ku mwanya wa gatanu mu bagabo beza mu 2024

    6.

     

    David Beckham wakanyujijeho muri ruhago nawe ari mu bagabo beza bakurura igistinagore mu 2024

    7.

     Chris Evans wamamaye muri Sinema nka ‘Captain America’ yaje ku mwanya wa 7 mu gihe mu 2022 ariwe wabaye uwa mbere

    8.

     Umuhanzi Kim Taehyung ukomoka muri Koreya y’Epfo ari ku mwanya wa munani mu bagabo beza mu 2024

    9. Umuraperi Skepta ukomoka muri Nigeria, akaba abarizwa mu Bwongereza ni we waje ku mwanya wa cyenda

    10. 

    Ku mwanya wa cumi hari umukinnyi wa filime Robert Pattinson wamamaye muri filime ‘Twilight’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147210/urutonde-rwabagabo-10-ba-rudasumbwa-ku-isi-mu-2024-amafoto-147210.html

  • Aime Uwimana yavuze ku irengero ryamashusho… – #rwanda #RwOT

    Aime Uwimana mu bihe bitandukanye yagiye agira uruhare rukomeye mu gutera imbaraga abahanzi bakizamuka mu murimo w’Imana. Abo atandikiye indirimbo, yarabacungiye, ndetse atanga ibitekerezo ku ikorwa ry’imwe mu mishinga inyuranye bagiye bisangamo mu bihe bitandukanye.

    Nk’ubu ni we wanditse indirimbo ‘Turaje’ yahuriyemo abaramyi bakomeye, biteguye no kuzayiririmba mu giterane cya Rwanda Shima Imana kizaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 muri Sitade Amahoro.

    Indirimbo ye na Israel Mbonyi yasohotse mu buryo bw’amajwi ku wa 16 Mutarama 2018, ishyirwa kuri shene ya Youtube ya Israel Mbonyi no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki.

    Ikoze mu buryo amagambo baririmba agaragara ndetse yahujwe n’amafoto y’abo yagiye afatwa mu bihe bitandukanye bari mu bitaramo. Ibitekerezo by’abantu barenga 200, banditse bagaragaza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwabakoze ku mutima, ndetse ko bukomeje kubaherekeza na n’uyu munsi mu rugendo rwo kwiyegereza Imana.

    Muri iyi ndirimbo, hari aho aba bahanzi baririmba bagira bati “… Igihe nanijwe n’urusobe rw’amagambo ahora anca intege, nkunda cyane iyo unyibutsa amagambo y’ineza, indahiro y’urukundo, warahije amaraso, indahiro inkomeza umutima, indirimbo y’urukundo rusumba ijuru (babisubiramo).”

    Igihe intoki zanjye zitakibasha kuvuza inanga uko nayivuzaga, igihe n’ibirenge bitakibasha gutera intambwe nk’izo nateraga, igihe inzozi nazo zatengushye ubuzima bwanjye nabuze ihumure…”    

    Ni indirimbo wumva ko yandikanywe ubuhanga ariko itarigeze ikorerwa amashusho nk’uko byagiye bigenda mu bahanzi banyuranye, bakoranye indirimbo na Israel Mbonyi, cyangwa se abakoranye indirimbo na Aime Uwimana.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Aime Uwimana yatangaje ko ubwo yakoranaga indirimbo na Israel Mbonyi mu buryo bw’amajwi, batigeze batekereza ko bazayikorera n’amashusho. Ati “Abantu benshi bakunda kubaza icyo kibazo ariko nta kintu cyabaye kidasanzwe, twarayikoze ariko ntitwatekereza amashusho.”

    Abajijwe niba hari icyizere cy’uko amashusho y’iyi ndirimbo ashobora kuzakorwa, yumvikanishije ko bisa n’aho bahisemo ko isohoka mu buryo bw’amajwi gusa.

    Atangaje ibi mu gihe aherutse guhurira na Israel Mbonyi mu bitaramo by'ivugabutumwa byabereye mu Bwongereza mu Mujyi wa London byari byateguwe n’Umuyobozi w’Umuryango Women Foundation Ministries, Apôtre Alice Mignonne Kabera.


    Aime Uwimana yatangaje ko ubwo yakoranaga indirimbo na Israel Mbonyi batigeze batekereza kuyikorera amashusho


    Aime Uwimana yumvikanisha ko gukorana na Israel Mbonyi byari mu rwego rw'ubushuti no gushyigikirana mu ivugabutumwa

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AIME UWIMANA AVUGA KU NDIRIMBO YE NA ISRAEL MBONYI

    “>

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'INDAHIRO' YA AIME UWIMANA NA ISRAEL MBONYI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147223/aime-uwimana-yavuze-ku-irengero-ryamashusho-yindirimbo-yakoranye-na-israel-mbonyi-video-147223.html

  • Chorale Christus Regnat yateguje igitaramo cy… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Kabiri iki gitaramo kigiye kuba. Kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n'ebyiri (18H00) z'umugoroba kuri Lemigo Hotel.

    Chorale Christus Regnat yasobanuye ko imaze amezi asaga 6 itegura iki igitaramo aho icy'uyu mwaka kizaba kirimo indirimbo zinyuranye zikubiye mu ndimi zitandukanye zituma abazacyitabira batazicwa n'irungu kuva mu ntangiriro kugera ku musozo.

    Aha twavuga ururimi kavukire rw'Ikinyarwanda kuko benshi mu bakunzi b'iyi korali ari abanyarwanda ariko ntibibagiwe n'abatumva Ikinyarwanda nabo babakunda byatumye bategura indirimbo zizaririmbwa harimo n’izikubiye mu ndimi z'amahanga nka: Icyongereza, Igifaransa, Ikiratini n'izindi.

    Nyuma y'uko indirimbo zizaririmbwa muri iki gitaramo zizaba zikubiye mu ndimi zinyuranye ndetse zizaba ziri no mu njyana ndengamipaka bituma ntawe uzipfumbata muri icyo gitaramo kuko abakunda amajwi agera mu gisenge (Classical Music) bazayumva kandi abaryohere.

    Abakunda gucinya umudiho mu njyana Nyarwanda cyangwa se Gakondo nabo, batekerejweho ndetse n'abakunda kwidagadura mu zindi njyana nabo barahishiwe.

    Chorale Christu Regnat bati 'Niyo mpamvu rero dushishikariza abakunzi bacu, abakunzi ba Muzika iririmbye neza muri rusange kugura amatike hakiri kare kugira ngo imyanya itazabashirana hakiri kare.'

    Kugura amatike birakorerwa ku rubuga: www.event.christusregnat.rw hanyuma ugakurikiza amabwiriza aho amatike yashyizwe mu byiciro 2. Itike ya 20,000 frw ndetse n'itike ya 10,000 frw.

    Chorale Christus Regnat iteguye iki gitaramo mu gihe ikomeje kubakira ku ntego yo gukomeza gusigasira no guteza imbere Muzika iririmbye neza; gufasha abantu kuruhuka no gusabana.

    Intego yisumbuye muri iki gitaramo cyo kuri iyi nshuro izaba ari ugufasha abana bava mu miryango itishoboye kubonera ifunguro rya saa sita ku ishuri hamwe n'abandi.

    Chorale Christus Regnat yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kuzwa Iteka', 'Twarakuyobotse', 'Igipimo cy'Urukundo', 'Mama Shenge' n'izindi. Christus Regnat Choir igiye gukora iki gitaramo yatangiye umurimo w'Imana mu 2006, itangijwe n’abantu barimo abari basanzwe ari abaririmbyi.

    Iyi korali yavukiye muri Christus Center. Byarakomeje biva ku kuririmba indirimbo zo mu gitabo zitanditse ku manota, bagenda babigisha n’izifite amanota bakuraga hirya no hino mu y'andi makorali cyane cyane ayaririmbaga mu rurimi rw’igifaransa.

    Muri iki gihe, Chorale Christus Regnat irizihiza imyaka 18 ishize ishinzwe, bakaba bafite imishinga itandukanye mu rwego rwo kwishimira ibyo Imana yabashoboje kugeraho muri iyi myaka bamaze basingiza Imana binyuze mu ndirimbo.


    Chorale Christus Regnat yatangaje ko igiye gukora ku nshuro ya kabiri igitaramo bise “i Bweranganzo” 

    Iki gitaramo kizaba ku wa 3 Ugushyingo 2024, kuri Lemigo Hotel mu rwego rwo gufasha abakunzi b'iyi korali kumva umuziki w'umwimerere

     

    Iki gitaramo cyaherukaga kuba mu 2023, kirangwa n’indirimbo zisingiza Imana mu ndimi zinyuranye 

    Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n’imyitwarire muri iyi korali, Bizimana Jeremie ubwo yari ayoboye abaririmbyi mu gitaramo bakoreye muri Camp Kigali, mu Ukuboza 2023

     

    Umuhanzi mu njyana gakondo, Josh Ishimwe yataramanye na Chorale Christus Regnat mu gitaramo cyabo ‘i Bweranganzo’ cyabaye mu 2023 muri Camp Kigali 

    Andy Bumuntu yataramanye na Chorale Christus Regnat mu gitaramo ‘i Bweranganzo’






    REBA HANO UBWO ANDY BUMUNTU YAHUZAGA IMBARAGA NA CHORALE CHRISTUS REGNAT BAKARIRIMBANA INDIRIMBO BAKORANYE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147203/chorale-christus-regnat-yateguje-igitaramo-cya-kabiri-yise-i-bweranganzo-147203.html