Blog

  • Ni umuhanzi mwiza- Safi Madiba kuri Emmy yatu… – #rwanda #RwOT

    Safi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kimwe Kimwe' yagaragaje ko azataramana na Emmy mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 4 Ukwakira 2024, nyuma y'ibindi azaba yakoreye mu Bufaransa no mu bindi bihugu ari gutegura.

    Ni ibitaramo agiye gukora abifashijwemo n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama.

    Yagaragaje ko iki gitaramo kizabera ahitwa DD Hoohak Lounge guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu masaha akuze. Ni mu gihe kwinjira ari ukwishyura amadorali 30, ndetse n'amadorali 300 ugahabwa n'icyo kunywa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Safi Madiba yavuze ko yatumiye Emmy kubera ko ari umuhanzi usanzwe ubarizwa muri Amerika kandi kandi 'ufite indirimbo nziza zakunzwe'.

    Yavuze ko bakoranye mu bihe bitandukanye, byatumye amwitabaza muri iki gitaramo. Ati 'Ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo zakunzwe cyane. Ikindi kandi nkeka ko abantu bakeneye umuziki muzima, umuziki uryoheye amatwi, abazi Emmy barabizi, agira umuziki mwiza.

    Nifuje ko yagaragara mu bitaramo byanjye, kuko ni umuhanzi mwiza, ufite indirimbo nziza, ikindi turi muri gahunda yo kugarura umuziki mwiza w'ubumwe utarimo amatiku.' 

    Emmy watumiwe muri ibi bitaramo yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Ntunsige'', identite' n'izindi. Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, avuga ko azita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi azanaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya. 

    Ati 'Icyo abantu bakwitega ni ukubaririmbira Album yanjye. Muri iki gihe kandi ndigukora kuri Album yanjye ya kabiri, ariko ntabwo nayishyira hanze Album yanjye ya mbere narayimurikira abantu mu buryo bwo kubakorera ibitaramo. Ni uko bimeze.'

    Album ye azamurikira muri iki gitaramo iriho indirimbo nka 'Got it' yakoranye na Meddy, 'Kimwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember Me', 'I won't lie to you', 'I Love you', 'Kontwari'; 

    'Hold me' yakoranye na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' yahuriyemo na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' yakoranye na Rayvanny, 'Ntimunwa' yakoranye na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' yakoranye na Dj Miller. 

    Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

    Safi atangaje iki gitaramo mu gihe aherutse gutaramira mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuje no kwizihiza Umunsi w'Umuganura. Ni igitaramo yakoze ari kumwe n'abarimo Bad Rama, Frank Joe n'abandi.   

    Safi Madiba yatumiye Emmy mu bitaramo agiye gukorera muri Arizona


    Safi yavuze ko yatumiye Emmy kubera indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye


    Emmy agiye kugaragara mu bitaramo muri Amerika nyuma y'igihe arushize

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA SAFI MADIBA


    KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA EMMY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147226/ni-umuhanzi-mwiza-safi-madiba-kuri-emmy-yatumiye-mu-bitaramo-bye-muri-amerika-147226.html

  • Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports y'Abagore yatsinze AS Kigali WFC ibitego 5-2 yegukana igikombe cya Super Coupe 2024 mu mukino wabereye kuri Kigali pele stadium.

    Uyu ni umukino wabaye mbere y'uko hatangira umwaka mushya w'imikino mu bagore wa 2024-2025, ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024 aho ikipe ya rayon sports yegukaniye iki gikombe.

    Gikundiro y'abagore niyo yatangiye neza kuko Ku munota wa 10, yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mary Chavinda ku mupira yahawe na Kapiteni Nibagwire Sifa.

    AS  Kigali yakomeje kugerageza uburyo bwo kubona igitego Ku munota wa 34 aho yateye koruneri maze Iradukunda Calixte yishyura igitego cya mbere.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 39, Nguema Odette yatsinze igitego cya kabiri cya AS kigali, amakipe ajya ku ruhuka e AS Kigali WFC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports irwana no kwishyura maze ku munota wa 62, Mary Chavinda atsinda igitego cya kabiri, kugeza ubwo yanageze ku munota wa 83, Rachael Muema Otola atsinda igitego cya gatatu.

    Bigeze ku munota wa 87, Muhawenimana Hadidja yatsinze igitego cya kane cya Rayon Sports, nyuma bongeyeho iminota ine, Rayon sports yongeye kubona igitego cya gatanu cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine, ku munota wa 90+3. 

    Umukino warangiye Rayon Sports itsinze AS Kigali WFC ibitego 5-2 yegukana Igikombe cya Super Coupe mu Bagore, inahembwa miliyoni 5 Frw, mu gihe AS Kigali WFC yahawe 3 Frw.

    Aya makipe yombi kimwe n'andi y'abagore aritegura imikino ya shampiyona iteganyijwe gutangira tariki 18 Ukwakira 2024.

    The post Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-cya-super-cup-itsinze-as-kigali-wfc-5-2/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-kiruta-ibindi-cya-super-cup-itsinze-as-kigali-wfc-5-2

  • Umugongo ntiwabaniye Umwongereza Crawford wasezerewe n’Umurundi muri Rwanda Open igeze muri 1/4 #rwanda #RwOT

    Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25 rigeze muri 1/4 aho Umwongereza Olivier Crawford wahabwaga amahirwe yikuye mu irushanwa kubera ikibazo cy’umugongo.

    Uyu munsi ni bwo hakinwaga 1/8 cya Rwanda Open imaze iminsi ibera mu Rwanda, gusa habayemo gutungurana.

    Oliver Crawford wabaye uwa 3 umwaka ushize akaba yahabwaga amahirwe muri uyu mwaka yaje kwikura mu irushanwa nyuma yo kugira ikibazo cy’umugongo bituma Umurundi bari bahanganye Guy Orly Iradukunda akomeza mu kindi cyiciro.

    Indi mikino yabaye Umufaransa Corentin Denolly yasezereye Umunya-Mexico Rodrigo Alujas ku maseti 2-0 (7-6, 7-6). Umuholandi Max Houkes yasezeye Umuhinde Siddhant Banthia ku maseti 2-0 (6-2, 6-0).

    Umufaransa Florent Bax yatsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3) Umunyamerika Kumar Pranav. Umutalitani Manuel Plunger yasezereye Umunyamisiri Mohamed Safwat ku maseti 2-0 (7-5, 6-4). Umuhinde Bharath Nishok Kumaran yasezereye mwene wa bo Adil Kalyanpur ku maseti 2-1 (4-6, 7-5, 6-2).

    Umunyamerika Preston Brown yasezerewe n’Umunya-Venezuela Brandon Perez amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-4) ni nako Denis Constantin Spiridon.

    Gahunda y’ejo

    Crawford umugongo wamwangiye

    Iradukunda yamusezereye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Umugongo-ntiwabaniye-Umwongereza-Crawford-wasezerewe-n-Umurundi-muri-Rwanda-Open-igeze-muri-1/4

  • Hagaragajwe ikibazo cy'ababyeyi batizera ababyaza bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama Mpuzamahanga y'Impuzamahuriro y'Ababyaza ku Isi (ICM) yateraniye i Kigali kuva ku itariki 24-26 Nzeri 2024 ikaba yaritabiriwe n'abakomoka muri Afurika no mu gice cya Aziya.

    Mpirwa Abert yavuze ko nk'urubyiruko rukora umwuga w'ububyaza rugorwa cyane no kugirirwa icyizere n'ababyeyi.

    Yagize ati “Ababyaza bakiri bato binjira mu mwuga umuryango mugari nturabiyumvamo. Bari bamenyereye ko ababyaza baba ari bakuru kandi akenshi ari abagore, rero nk'ufite imyaka 23 cyangwa 24 usanga batabyumva. Ibyo biba imbogamizi kuko usanga na twe kwisanga mu mwuga bitoroha mu gihe udahabwa icyizere.”

    Yakomeje ati “Bituma ubushobozi bwose dufite tutabugaragaza kuko ushobora kuba hari ibyo ushoboye gukora bijyanye n'ikoranabuhanga ariko kubera utahawe umwanya ntubashe kubigaragaza, bikabangamira imitangire ya serivise ijyanye n'ibyo twize. Turasaba ko abo dasanze mu mwuga bajya batwakira neza kugira ngo nibava mu mwuga tuzabasimbure neza.”

    Niyitanga Virgille Xavier uyobora Ikigo Nderabuzima cya Mahama yavuze ko nk'umubyaza ukiri muto na we yahuye n'imbogamizi nk'iyo.

    Ati “Ni ikibazo nanjye nahuye na cyo, ariko urebye biterwa n'umuco kuko uyu mwuga wahoze ukorwa n'abantu bakuru. Iyo babonye ukiri muto nk'umubyeyi ubona ungana n'umwana afite, ubona atabohokeye kukubwira ku buzima bwe bw'imyororokere. Gusa bakwiye gushira impungenge kuko tuba twarabyize ntabwo dushobora kugira uwo duhungabanya kuko tukira bato.”

    Umuyobozi w'ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine yavuze ko abakora uwo mwuga bakora akazi kenshi kandi bakiri bake ugeranyije n'ababyeyi bagomba kwitaho.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko uyu munsi hari ababyaza 2.038 mu Gihugu ikaba iteganya ko mu myaka ine iri imbere uwo mubare uzaba wikubye kane kimwe n'uw'abandi baganga muri rusange.

    Gusa yavuze ko iyo mbagamizi iri gushakirwa umuti binyuze muri gahunda ya Leta yo gukuba kane abaganga bahari mu myaka ine iri imbere. Yakomeje avuga ko hari imbogamizi zigihari kandi zibangamiye imikorere yabo n'abandi baganga muri rusange.

    Ati 'Imishahara yacu ni mike kuko nka kera ntaho ababyaza bajyaga ariko ubu hari abagiye gukorera hanze y'Igihugu kubera ko tumaze igihe kirekire imishahara yacu itongezwa. Umwuga w'ububyaza uravuna kuko twita ku babyeyi benshi turi bake kandi iyo bagize ikibazo turakibazwa, rero hari abo bica intege bakigendera.”

    Perezida wa ICM, Sandra Oyarzo Torres yavuze ko bishimiye guteranira mu Rwanda baganira ku iterambere ry'ababyaza muri rusange ndetse agaragaza ibikibazitiye ku rwego rw'Isi bikeneye kwitabwaho.

    Yagize ati 'Hari ibihamya bihagije byerekana ko ababyaza ari bo bisubizo ku buvuzi bwiza bw'abagore mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Dushaka ko inzego zibishinzwe zibyumva kandi birumvikana. Nizibyumva tuzaba dufite ababyaza benshi hirya no hino ku Isi.”

    Yakomeje ati 'Birumvikana, kugira ngo ibyo bishoboke, tugomba gukora mu buryo twishimiye duhembwa neza, kandi tugafatwa nk'abandi baganga. ICM imaze imyaka irenga 100 isabira ubufasha ababyaza kuko tuzi neza ko ari bo bisubizo kuri ejo heza h'abagore n'abana babyara.”

    Umuyobozi w’ihuriro ry'ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine yavuze ko abakora uwo mwuga bakora akazi kenshi kandi bakiri bake ugeranyije n'ababyeyi bagomba kwitaho

    Bamwe mu babyaza bakiri bato bagaragaje ko batizerwa n’ababyeyi

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi

    Habayeho igihe cyo kungurana ibitekerezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ikibazo-cy-ababyeyi-batizera-ababyaza-bakiri-bato

  • U Rwanda rwashoye Miliyari 30Frw muri 'Rwanda Forensic Institute' mu myaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kimwe mu byari ingenzi cyane kwari ukubaka inzego zikomeye zari gufasha gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga ari nayo mpamvu hashizwe Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yari izwi nka RFL.

    Binyuze mu itegeko N°41/2016 ryo ku wa 15/10/2016, iyari Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera yagizwe ikigo cya Leta kugira ngo irusheho gutanga serivisi ku nzego z'ubutabera.

    Mu 2023 hongeye kuba izindi mpinduka, RFL igirwa Ikigo cy'u Rwanda cy'Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera kizwi nka RFI, ubushobozi bwayo buragurwa ku buryo uyu munsi itanga serivisi 12 zijyanye n'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Mu kiganiro 'The Long Form Podcast' cya Sanny Ntayombya, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yavuze ko impamvu iki kigo cyashyizweho kwari ukugira ngo hagabanywe uburyo u Rwanda rwari rumaze igihe rukura serivisi gitanga mu mahanga.

    Ati 'Mbere y'uko iki kigo gishingwa, serivisi z'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera zabarizwaga muri polisi, kuva muri za 2005. Ariko twagenderaga cyane ku buhanga n'ubunararibonye bw'amahanga cyane cyane u Budage, u Bwongereza na Misiri, kugira ngo hasesengurwe ibimenyetso.'

    Yakomeje avuga ko kohereza ibi bimenyetso mu mahanga byabaga bihenze cyane dore ko igipimo kimwe cyatangwagaho 1000€.

    Ati 'Kohereza ibipimo mu mahanga byari bihenze cyane, byafataga 1000€ ku gipimo kimwe kandi ibyo byose byafataga hagati y'amezi atatu n'atandatu. Guverinoma yabonye ko hakenewe kubaka ubushobozi bw'u Rwanda mu bijyanye no gukora akazi k'ibimenyetso bya gihanga kugira ngo ikiguzi kigabanuke, ubunyamwuga butezwe imbere, kandi habashe gukemurwa ibibazo by'ubutabera byagendaga byiyongera by'umwihariko ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    RFI ifite laboratwari 12 zitanga uruhurirane rwa serivisi zirimo gupima uturemangingo ndangasano [ADN], guhangana n'ibyakwangiza umubiri, gutahura ibisasu, gusuzuma amajwi n'inyandiko n'izindi.

    Byibuze kuva mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2028/2019 kugera mu mwaka wa 2022/2023, iki kigo cyafashije gukemura ibibazo bishingiye kuri ibyo bimenyetso bya gihanga bigera kuri 37.363.

    Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa yavuze ko mbere y'ishingwa rya RFI wasangaga u Rwanda rwohereza mu mahanga ibipimo bitandukanye birimo iby'amaraso, inkari, umusatsi n'amatembabuzi yo mu gitsina kugira ngo bisesengurwe.

    Ati 'Byagombaga gufungwa byihariye, ibintu byatumaga birushaho guhenda. Hejuru yo kwishyura ikiguzi cy'ubwikorezi, twishyuraga n'isuzuma ryakorwa kandi bigatuma twohereza ibipimo ntarengwa kubera ikiguzi kiri hejuru, byashoboraga gutuma no gutanga ubutabera bigenda gake.'

    Nibura buri mwaka u Rwanda rwoherezaga mu mahanga ibipimo birenga 1000, bigatangwaho amafaranga arenga miliyari 1,5Frw.

    Kuva iki kigo cyashingwa, uyu muyobozi avuga ko 'ikinyuranyo cyigaragaza, kuri ubu duca ibihumbi 276Frw kuri serivisi zimwe, bivuye kuri €1,000 twishyuraga mbere twohereje ibipimo mu mahanga. Ntabwo twabashije gukoresha neza amafaranga gusa, ahubwo twanagabanyije igihe byafataga ngo ibisubizo biboneke. Nk'urugero ku bizamini bya ADN bishobora kuboneka mu minsi irindwi ugereranyije n'amezi hagati y'atatu n'atandatu byafataga.'

    RFI kugeza ubu ifasha mu gutanga ubutabera ku birego birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubwicanyi, magendo, amakimbirane ashingiye ku butaka.

    Dr. Charles Karangwa yavuze ko kugira ngo iki kigo gitere iyi ntambwe u Rwanda rwagishoyemo asaga miliyari 30Frw mu myaka irindwi.

    Ati 'Mu myaka irindwi ishize Guverinoma y'u Rwanda yashiye arenga miliyari 30Frw mu Kigo cy'Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n'Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera. Iri shoramari rizakomeza, hongerwemo izindi miliyari 18 Frw mu mishinga iteganyijwe mu gihe kigereranyije (Mid-term). Ibi ni bimwe mu bikubiye muri gahunda yagutse yo kongera ubushobozi bwacu mu by'ibimenyetso bya gihanga kugira ngo duhaze ibyifuzo by'Abanyarwanda k'Akarere.'

    Kugeza ubu RFI ibonwa nk'umushinga utazahaza gusa isoko ry'u Rwanda gusa ahubwo n'akarere kuko yatangiye gufasha ibihugu birimo Mozambique, Niger, Mali, Centrafrique na Cameroon.

    Impamvu RFI ihanze amaso ibi bihugu ni uko bisanzwe bikoresha amafaranga menshi muri iyi gahunda. Urugero nka Cameroon nibura buri mwaka ikoresha miliyoni 100€ mu gupimisha ibintu bitandukanye mu Bufaransa.

    Kurikira ikiganiro cyose Sanny Ntayombya yagiranye na Dr. Charles Karangwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwashoye-miliyari-30frw-muri-rwanda-forensic-institute-mu-myaka

  • Rayon Sports W FC yegukanye Super Cup nyuma y… – #rwanda #RwOT

    Rayon Sports W FC yakinnye na AS Kigali WFC mu mukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona n’igikombe cy’amahoro.

    Ibi bikombe byombi byegukanywe na Rayon Sports, gusa AS Kigali iyoranywa nk’ikipe izakina Super Cup kuko yasoje Shampiyona ari iya kabiri.

    Ni umukino watangiye AS Kigali WFC iri kurusha Rayon Sports, gusa ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buhagaze neza.

    Ku munota wa 12, Rayon Sports yazamukanye umupira imbere y’izamu rya AS Kigali W FC, nuko Mary Chavinda ayitsindira igitego cya mbere.

    AS Kigali W FC ikimara gutsindwa igitego, yatakanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 35 itsinda igitego cyo kwishyura cya Uwizeyimana Angelique.

    AS Kigali ikibona igitego cya mbere, yagumye kwatakana imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 42 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Enyang Nguema Odette Else.

    Ku munota wa 45, Keza Angelique wa Rayon Sports yagaruye umupira akoresheje agatuza, nuko agira ikibazo gikomeye cyanne. 

    Imbangukiragutabara yinjiye mu kibuga, kuko banshi bari batangiye gusenga, gusa abaganga bakinze ukuboko, nuko Angelique asubira mu kibuga.

    Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe cya Rayon Sports W FC.  

    Mu gice cya kabiri, Rayon Sports WFC yagarukanye gahunda yo kwishyura. Ku munota wa 55, Mary Chavinda wari wayitsindiye igitego cya mbere yayitsindiye igitego cya kabiri, amakipe yombi atangira gukina anganya ibitego bibiri kuri bibiri 

    Kwishyura igitego cya kabiri ku ruhande rwa Rayon Sports WFC byayihaye imbaraga, abakinnyi bayo baguma gusatira ikipe ya AS Kigali. Ku munota wa 72 Rayon Sports yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Rachel Muema Otelo.

    Rayon Sports WFC ikimara gutsinda igitego cya gatatu yongeye imbaraga mu busatirizi, nuko ku munota wa 84 Kapiteni wa Rayon Sports WFC Mukeshimana Dorothee yatsinze igitego cya Kane, nuko abakinnyi ba AS Kigali batangira kwiheba 

    Gutsinda igitego cya Kane byasembuye ikipe ya Rayon Sports, nuko ku munota wa 90+2, Mukandayisenga Jeanine ayitsindira igitego cya gatanu. 

    Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports WFC yegukana igikombe cya Super Cup, iba yihariye ibikombe byose byakiniwe mu Rwanda haba icya Shampiyona, icy’Amahoro na Super Cup 

    Rayon Sports WFC yegukanye Super Cup itsinze AS Kigali W FC 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC 

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports WFC 

    Keza Angelique wa Rayon Sports yagize ikibazo mu mukino, gusa abaganga bakinga ukuboko 

    AMAFOTO: Ngabo Serge – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147236/rayon-sports-w-fc-yegukanye-super-cup-nyuma-yo-kwandagaza-as-kigali-wfc-147236.html

  • Nibatange amafaranga menshi – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Kapiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yasabye abakunzi b’iyi kipe kubashyigikira batanga amafaranga menshi mu ikipe kuko ubu ari bwo ibakeneye.

    Ni nyuma y’ibibazo by’amikoro bivugwa muri iyi kipe aho n’abakinnyi bamaze igihe badahembwa.

    Kapiteni wa Rayon Sports yavuze ko ibibazo ikipe irimo babizi ariko ari abanyamwuga bitabakanga, ngo kugira ngo bishire ni uko bagomba gutsinda.

    Ati “Hari hamaze iminsi havugwa ibintu bitandukanye, ni byo hari ibibazo muri Rayon Sports ariko ntibyaduca intege kuko turi abakinnyi b’abanyamwuga tuzi icyo dushaka, kugira ngo ibyo bibazo bikemuke ni uko tugomba gutsinda imikino iri imbere.”

    Yasabye abakunzi ba Rayon Sports gutanga amafaranga mu ikipe ko na bo bazabaha ibyishimo.

    Ati “Baze ari benshi badushyigikire batange amafaranga batahane ibyishimo baze badushyigikire uhereye kuri Rutsiro batange n’ayo mafaranga menshi mu ikipe bazatahana ibyishimo. “

    Rayon Sports izakina na Rutsiro FC ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Muhire Kevin yasabye abakunzi ba Rayon Sports gutanga amafaranga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibatange-amafaranga-menshi-muhire-kevin

  • Umupira w’Amaguru: uburyo bwo Kubyaza umusaruro Abana bato – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umupira w'amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku isi kandi umaze guhinduka igikorwa kinini cy'ubucuruzi.

    Amafaranga ava muri uyu mukino ntabwo agarukira gusa ku bakinnyi n'amakipe akomeye, ahubwo atangirira ku rwego rw'abana bato batozwa. Mu bihugu bitandukanye, amakipe y'igihugu ndetse n'amakipe y'abikorera ku giti cyabo yashinze gahunda z'ubucuruzi bw'umupira binyuze mu gutoza abana, bigasigira inyungu abayikora n'abashinzwe siporo mu gihugu.

    Kubaka abakinnyi b'ejo hazaza bitangira kare, abana bato batozwa kugira ngo bageze ku rwego rwo hejuru bifashe amakipe n'ababatoza kubona inyungu.

    Ibi bikorwa mu bihugu byinshi birimo n'u Bwongereza, aho amakipe nka Manchester City na Chelsea bashyizeho ibigo byihariye byo gutoza abana, bita academies , bashyira imbere kuzamura impano zikiri nto.

    Amakipe y'igihugu nka Espagne yabaye urugero rukomeye rw'uko gahunda zo gutoza abana bato zishobora kugirira akamaro igihugu cyose.

    Ishuri rya La Masia rya FC Barcelona , ryigisha abana b'imyaka mike, ryafashije ikipe y'igihugu ya Espagne kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga nka Euro 2008 na 2012 , ndetse no mu gikombe cy'isi cya 2010.

     

    Amashuri ya ruhago (academies) atanga uburyo bwo kumenyekanisha impano nshya no gucuruza abakinnyi ku rwego mpuzamahanga. Aho ibintu byarushijeho gutera imbere ni muri La Masia Academy ya FC Barcelona, aho yareze abakinnyi nka Lionel Messi , Xavi Hernandez, na Andrés Iniesta, batwaye ibikombe byinshi.

     

    Abakinnyi bakomoka muri aya mashuri bigirira akamaro amakipe y'igihugu kuko bafite ubuhanga n'imyitwarire ikomeye bituma igihugu gitera imbere muri siporo.

     

    Ubufaransa nabwo bwafashe urugero rukomeye mu guteza imbere abana bato binyuze muri Clairefontaine , ishuri ry'abana rikaba ryaragize uruhare mu gutsinda igikombe cy'isi cya 1998 ndetse na 2018 .

    Kylian Mbappé , umwe mu bakinnyi bazwi cyane ku rwego rw'isi, yize muri iri shuri, kandi yagiriye igihugu inyungu mu marushanwa mpuzamahanga, agatanga umusaruro ushimishije.

     

    Amarushanwa y'abana yabaye uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha impano no gufasha amakipe n'ibihugu kubona abakinnyi beza. Mu gihugu cya Brazil , Copa São Paulo de Futebol Júnior (irushanwa ry'abakiri bato) ni urugero rw'ukuntu amarushanwa y'abana ashobora kuba uburyo bwiza bwo kwerekana abakinnyi bakiri bato.

    Abakinnyi nka Neymar Jr. na Gabriel Jesus bahanyuze, baza kuba impano zifitiye akamaro ikipe y'igihugu ya Brazil, ndetse byongera inyungu ku makipe yabo.

     

    No mu Rwanda, gahunda yo guteza imbere abana bato yatangiye gufata indi ntera binyuze mu marushanwa y'abana ya FERWAFA aho bashyize imbaraga mu Bufatanye na Bayern Munich ndetse na Paris Saint Germain, Mugushyiraho gahunda yo kuzamura impano nyinshi zizafasha mu mishinga ya siporo n'ubucuruzi mu gihe kizaza , kandi bikagira uruhare mwiterambere rw'ikipe y'igihugu. Ibi byose birushaho gutuma umupira w'amaguru w'u Rwanda wagira icyerekezo cyo kuzamuka mu rwego mpuzamahanga.

     

    Mu rwego rwo gushyira imbere iterambere rya ruhago no guteza imbere abana bato, hari uburyo bwo gucuruza ibikoresho by'imikino bikenerwa mu myitozo no mu marushanwa.

    Amakipe nka Arsenal na Manchester United bakorana n'ibigo bikora ibikoresho by'imikino nka Adidas na Nike , bikagira uruhare mu iterambere ry'umupira no mu gutegura abana bato. Amasezerano nk'aya azanira amafaranga menshi amakipe, cyane cyane iyo abana bitwaye neza bakavamo abakinnyi beza.

     

    Ibihugu byateye imbere muri siporo nk'u Budage, bufite gahunda yo gukorana n'abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n'ibikoresho by'imikino.

    Deutscher Fußball-Bund (DFB) yafatanyije n'ibigo bitandukanye mu gukusanya inkunga yo kuzamura umupira mu bana bato, bikazanira inyungu amakipe y'i Bihugu ndetse n'ubucuruzi bujyanye na siporo muri rusange.

     

    Amakipe y'igihugu ashobora kubona inyungu mu kugurisha abakinnyi bakoze neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane iyo bakuriye mu mashuri y'umupira w'amaguru y'abato yabyo. Abakinnyi nka Paul Pogba na Antoine Griezmann bavuye muri France National Academy ya Clairefontaine, bakomeza kugurishwa mu makipe y'iburayi ku mafaranga menshi. Ibyo byose byongera umusaruro w'Amakipe y'i Bihugu n'uburyo bwo kubona umusaruro mu mupira wabo.

    Umupira w'amaguru ushobora kuba isoko rinini ry'ubucuruzi n'iterambere, haba ku rwego rw'amakipe y'ibihugu cyangwa abikorera ku giti cyabo. Gahunda yo gutoza abana bato ifasha mu kubaka impano z'abakinnyi b'ejo hazaza no kwinjiza amafaranga binyuze mu bucuruzi bw'umupira.

    Ingero nka La Masia muri Espagne, Clairefontaine mu Bufaransa na Copa São Paulo muri Brazil zigaragaza ko gutoza abana bato byazanira inyungu amakipe n'ibihugu byose.

    Mu Rwanda, gushyira imbere izi gahunda byafasha mu iterambere ry'umupira w'amaguru ndetse bikagira ingaruka nziza ku bukungu bw'igihugu ndetse no Ku myitwarire y'ikipe y'i Gihugu.

     

    Source : https://yegob.rw/umupira-wamaguru-uburyo-bwo-kubyaza-umusaruro-abana-bato/

  • Arenga miliyari 7,8 Frw amaze guhabwa impunzi n'abazakiriye bafite imishinga ibyara inyungu – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga waje guhangana n'ibibazo byashoboraga kuvuka kuko niba impunzi zitujwe mu gace runaka, byanze bikunze hari serivisi zagombaga gusaranganywa.

    Niba ari mu ishuri abigaga mu ishuri rimwe bagombaga kwiyongera, kwa muganga bikaba uko amazi akaba make kuko abayakoresha biyongereye.

    Ni ibibazo byagombaga gukurikiranirwa hafi, aho kugira ngo Abanyarwanda babone impunzi nk'umuzigo ahubwo bazibonemo amahirwe y'ubufatanye mu kwiteza imbere.

    Mu guhangana n'ibyo bibazo u Rwanda rwatangije umushinga wa miliyari 80 Frw wo gufasha impunzi n'abazakiriye.

    Yagombaga gukoreshwa mu bice bitandukanye birimo n'icyo gushyigikira abafite imishinga itandukanye ibyara inyungu, bigakorwa na Banki y'Iterambere y'u Rwanda (BRD) ibinyujije mu bigo by'imari ikorana na byo.

    Ni ibigo by'imari 10 birimo Inkomoko Capital Ltd, Banki ya Kigali, BPR Bank Rwanda Plc, RIM Ltd, Tsimbura SACCO, Umutanguha Finance Company, Umurage SACCO, Cogebanque, Equity Bank na Bank of Africa.

    Uhawe inguzanyo muri izo banki yishyura igice kimwe akunganirwa bijyanye n'icyiciro cy'inguzanyo yasabye.

    Usaba iri munsi ya miliyoni 5 Frw ahabwa nkunganire ya 50%, usaba iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 25 Frw akunganirwa kugera kuri 40% mu gihe usabye iri hejuru ya miliyoni 25 Frw yunganirwa kugeza kuri 30%.

    Abamaze guhabwa inkunga ya ziriya miliyari zirenga 7,8 Frw bangana 4991. Ni abo mu turere 11 twabayemo cyangwa turimo impunzi, twa Gicumbi, Kirehe, Gatsibo, Karongi, Gisagara, Huye, Nyamagabe, Bugesera, Kicukiro Nyarugenge na Gasabo.

    Umuhuzabikorwa wa Jya Mbere muri BRD, William Furaha yabwiye IGIHE ko uyu mushinga ukomeje kugira impinduka ku mpunzi n'abazakiriye mu buryo bugaragara.

    Ati 'Abangana na 18.879 bungukiye muri Jya Mbere mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, aho amafaranga bibjiza yiyongereye babikesha uwo mushinga. Abamaze guhabwa akazi binyuze mu mishinga yatewe inkunga bangana na 18.111 bagizwe n'impunzi 35% n'abazakiriye 65%.'

    Uyu muyobozi yavuze ko abantu 1107 bamaze guhugurwa ku bijyanye no kwihangira umirimo ku bashaka gutangira n'uburyo bwo kwita ku mishinga ku basanzwe bayifite.

    Mu bafashijwe harimo Rusatira Emmanuel ufite inganda 18 zitunganya ikawa ziri mu kigo kizwi nka Baho Coffee Company. Inganda 14 ni ize mu gihe izindi enye ari iz'abafatanyabikorwa batandukanye.

    Rusatira agaragaza ko afite abakozi 63 bahoraho n'abandi 1000 badahoraho.

    Ati 'Tubikesha gahunda nziza n'amahirwe duhabwa mu ishoramari ryacu arimo na Jya Mbere yaje kutwunganira.'

    Mugenzi we witwa Nibikora Adrien ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi mu Karere ka Kamonyi na we agaragaza uburyo Jya Mbere yamubereye akabando.

    Nibikora usanzwe ari impunzi yo mu Burundi ati 'Jya Mbere nayimenyeye muri komite y'impunzi. Nari nafashe inguzanyo ya miliyoni 15 Frw, nishyurirwa miliyoni 6 Frw.'

    Muhorakeye Vestine ufite ikinamba mu Karere ka Gasabo, we yavuze ko yari afite inguzanyo ya miliyoni 15 Frw afashwa kuyishyura, nyuma bamuha miliyoni 105 Frw, aho miliyoni 30 Frw zizishyurwa na Jya Mbere.

    Intego y'umushinga wa Jya Mbere nuko uzarangira ufashije impunzi n'abazakiriye bagera ku 334.919.

    Abo mu Nkambi ya Mahama begerejwe uruganda rutunganya kawunga, barubonamo akazi bakanahahira hafi

    Uwo yitwa Ndayisenga Isaï. Ni we ufite pharmacie itanga imiti ku bo mu Nkambi ya Mahama

    Uru ni uruganda rutonora umuceri mu Karere ka Kirehe ruzwi nka Kirehe Rice Company Ltd. ‘Jya Mbere’ yarwunganiye arenga miliyoni zirenga 100 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-miliyari-7-8-frw-amaze-guhabwa-impunzi-n-abazakiriye-bafite-imishinga

  • Umukamo wikuba gatatu: Ibyo wamenya ku buhinzi bw'ubwatsi bw'amatungo budakorerwa ku butaka – #rwanda #RwOT

    Ni ubuhinzi bukorerwa muri 'green house', hagahingwa ubwatsi bw'amatungo hifashishijwe ibinyampeke biboneka mu Rwanda nk'ibigori, ingano n'amasaka.

    Umushinga Hydroponic Fodder uri mu yatangijwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP) igamije guteza imbere imibereho y'abatuye Intara y'Iburasirazuba binyuze muri za koperative zigemura amata ku makusanyirizo.

    Ni uburyo bw'ikoranabuhanga bwo guhinga bwifashisha amazi ariko budakenera ubutaka.

    Green House itunganyirizwamo ubwatsi bw'amatungo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo ifite ubuso bwa metero kare 300, hagatunganyirizwa toni 80 z'ubwatsi buri cyumweru, butunga inka zirenga 1000.

    Umuyobozi Mukuru wa Uruhimbi Kageyo Cooperative ihingira aborozi ubwatsi, Jackson Karara yabwiye IGIHE ko bahinga ibiro 1,5 by'ibinyampeke nyuma y'icyumweru isiniya imwe ikabyara ibiro 10 kugeza kuri 12 by'ubwatsi bw'amatungo.

    Ibinyampeke babanza kubisukuza amazi arimo vinaigre, nyuma bakabironga neza bakongera kubitumbika mu mazi amasaha ane, bigashyirwa mu buhumbikiro byamara iminsi ibiri bikaba byatangiye kuzana imizi. Nyuma bihita bishyirwa ku masiniya ya alminium hagakurikiraho kuhira gusa.

    Ati 'Ntabwo dukeneye imiti yo kwica udukoko, ntabwo dukeneye ifumbire ahubwo dukeneye amazi gusa ibindi ni umwuka wo mu kirere, igihingwa gikoresha kugira ngo gikure hakaza n'ubushyuhe buri mu kirere cy'iwacu.'

    Muri ubu buhinzi bakoresha ibinyampeke bitarwaye ariko byumye neza, ubwatsi bukagaburirwa amatungo arimo inka, ihene n'andi yororerwa mu biraro.

    Ati 'Ubu bwatsi buba bufite intungamubiri zirimo ibyubaka umubiri ku kigero cyo hejuru (hagati ya 15 na 24%) bitewe n'ubwoko bw'ubwatsi kuko ibigori n'ingano ni byo dukoresha hano ariko hari n'aho dukoresha amasaka.'

    Karara yavuze ko mu bushakashatsi bakoze basanze ubu bwatsi bwongera umukamo w'inka ku rugero rwenda kwikuba gatatu, kandi itungo rikagira ubuzima bwiza.

    Ati 'Ubu bwatsi bwongera umukamo ku ijanisha rya 60%, kuko ubu usanga umworozi yaravuye kuri litiro eshanu akagera kuri litiro 15 amaze gukoresha ubu bwatsi. Harimo no kongerera inka ubuzima bwiza, kugabanyuka kw'imfu z'amatungo ziturutse ku burwayi, amase aboneka akajya muri biogas agatanga umusaruro abantu bakabona ibyo gutekesha, ndetse n'ibiro by'amatungo bikiyongera, itungo riba rifite inyungu.'

    Ubwatsi buhinze ku isiniya imwe bupima ibilo biri hagati ya 10 na 12 bugurishwa 1000 Frw ku borozi bari muri koperative.

    Umuyobozi ushinzwe agashami kareberera imishinga y'ubuhinzi budakenera ubutaka (Hydroponic) muri UNDP, Egide Kundinshuti yavuze ko aborozi bashobora no kwihingira ubu bwatsi iwabo.

    Ati 'UNDP itekereza iyi nyubako yumvaga ko ishobora kuba nk'ishuri aborozi batuye muri aka karere bashobora kwigiramo bakabyikorera bitewe n'ubushobozi bwabo. Babonye amakuru bashobora kubyigiraho.'

    Sibomana James wororera mu Murenge wa Rwimbogo akanagemura amata ku ikaragiro ry'amata ryaho, yabwiye IGIHE ko ubu bwatsi bwongera umukamo ku rugero rwo hejuru.

    Ati 'Niba uyu munsi nakamaga inka eshanu nkakuramo litiro 10, uyu munsi nkaba mfite inka imwe nyigaburiye kuri ubu bwatsi igakamwa litiro 10 cyangwa 12 ari yonyine binyereka ko nimara gushyira ibikorwa iwanjye, nimba mfite inka 10 nibura zizajya zikamwa litiro ziri hejuru ya 200.'

    Uyu mugabo avuga ko bitewe n'ubushobozi buke afite agura ubwatsi bw'inka ze bw'ibihumbi 15 Frw, akabugaburira inka esheshatu.

    Ati 'Mba ngenda nzivangira kuko ntabwo bwazihaza bwonyine.'

    Yahamije ko igihe 'Ugaburiye inka uyu munsi igahaga nimugoroba iyo ugiye kuyikama itanga umusaruro. Na nimugoroba wayigaburira mu gitondo wajya kuyikama ukayikuramo umusaruro, usanga nibura umusaruro wa nimugoroba urutana n'uwa mu gitondo kandi ukanaruta uwa za nka z'inyarwanda twakamaga amata make.'

    Ikibazo cy'ubwatsi cyabaye amateka

    Nyiranturo Xaverine wo mu Kagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, wanahinze ubu bwatsi mu rugo iwe yabwiye IGIHE ko butuma inka zibyibuha n'amata zikamwa akagira icyanga, ndetse mu bihe by'izuba ntibahangayikishwe n'icyo bazigaburira.

    Ati 'Ubu bwatsi bwaranyorohejere mu gihe cy'izuba. Ndazana umuba w'ubwatsi ubundi nagabura udusiniya tubiri (ibilo 25) inka irarya ikanahaga ukabona nta kibazo ifite kandi ubundi twazanaga imiba ibiri ugasanga ntinahaze. Iyo iriye ibi bigori igira n'inyota ikanywa cyane.'

    U Rwanda rwashyizweho gahunda y'uko ubworozi bw'inka bwakorerwaga mu nzuri bukorerwa kuri 30% by'ubutaka ahandi hagahingwa mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

    Kuri buri siniya ikozwe muri alminium hashyirwaho ikilo 1,5 hakazeraho ibiro 12 by’ubwatsi nyuma y’icyumweru kimwe

    Ibinyampeke babanza kubirongesha amazi arimo vinaigre

    Aho bahinga ubu bwatsi hakoze ingombajwi ya Z, bivuze ko amazi yuhijwe ku isiniya yo hejuru amanukira mu myenge iyipfumuyemo akajya mu zo hasi kugeza agiye mu mureko akajya mu kigega akazaba ari na yo agaruka

    Bimera nk’aho biri ku butaka

    Ubwatsi buhingwa hadakoreshejwe ubutaka buzwiho kongerera inka umukamo

    Inka zirya ubwatsi bwahinzwe hakoreshejwe ibinyampeke ziba zisa neza

    Inka bazigaburira bagendeye ku biro byazo

    Ikizingo kimwe kigura 1000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukamo-wikuba-gatatu-ibyo-wamenya-ku-buhinzi-bw-ubwatsi-bw-amatungo