Blog

  • Ibigwi bya Dr Kalinda uyoboye Sena, Nyirahabi… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwakira indahiro z'Abasenateri bashya wakurikiwe no gutora abagize Biro Nyobozi y'uyu mutwe aho Dr Kalinda wari usanzwe uyiyoboye yongeye gutorerwa uyu mwanya.

    Muri iyi nkuru twabateguriye ibigwi bye n'abamwungirije bose bakaba basanzwe ari inararibonye muri politike y'igihugu cy'u Rwanda.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François-Xavier

    Yarahiriye bwa mbere inshingano zo kuyobora Sena y'u Rwanda tariki ya 09 Mutarama 2023, yongera gutorwa no kurahira ku wa 26 Nzeri 2024.

    Ni umwe mu ba Senateri bageze muri Sena bigenwe na Perezida wa Repubulika, mbere y’aho akaba yarakoze imirimo itandukanye.

    Muri iyo harimo kuba yari umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'Afurika y'Iburasirazuba – inshingano yakoze hagati y'Ukwakira 2015 n'Ukuboza 2022.

    Yabaye Umuyobozi w'Ishami ry'Amategeko rya Kaminuza y'u Rwanda. Yatanze umusanzu mu bushakashatsi bugamije kuzamura amategeko, umutekano, ubushinjacyaha n'ibindi.

    Ni umwanditsi mwiza w'ibitabo n'inkuru zitandukanye. Yavukiye mu Murenge wa Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe. Mu 1996 ni bwo yasoje icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu 1999 yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Ottawa. Muri 2010 ni bwo yabonye impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa.

    Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Solina Nyirahabimana

    Ni umudipolomate n'umunyapolitike ubimazemo igihe, wabaye Komiseri muri komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu ya mbere.

    Mu 2000 yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, nyuma yaho mu 2009 aza kuba Umuyobozi Mukuru muri Perezidansi mbere yo kuba Minisitiri muri Perezidansi.

    Yaje kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi, umwanya yavuyeho muri Gicurasi 2013. Yahabwa inshingano zirimo no kuba Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

    Yize ibijyanye n'amategeko ndetse yarangije icyiciro cya gatatu muri ULK.

    Visi Perezida ushinzwe imari muri Sena Alvera Mukabaramba

    Yabonye izuba tariki ya 01 Werurwe 1960. Yize ubuvuzi mu Burusiya kugera abonye impamyabumenyi y'ikirenga.

    Yatangiye politike mu buryo bw'umwuga guhera mu mwaka wa 1999, ubwo yabaga umwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'Inzibacyuho – inshingano yasoje mu mwaka wa 2003.

    Guhera muri 2003 kugera mu Ukwakira 2011 yari umwe mu bagize Sena y'u Rwanda. Yaje kugirwa Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Yagiye akora inshingano zitandukanye muri Guverinoma. Yabaye kandi Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Amashyaka mu Rwanda.

    Abagize Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena y’umwaka wa 2024/2029

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147253/ibigwi-bya-dr-kalinda-uyoboye-sena-nyirahabimana-na-mukabaramba-bamwungirije-147253.html

  • EACJ yatangiye kumva ibirego RDC yarezemo u Rwanda – #rwanda #RwOT

    RDC yareze u Rwanda kurenga ku masezerano agenga imikorere ya EAC, ikarushinja uruhare mu mutekano muke uri mu Burasirazuba bw'iki gihugu, kuva mu myaka irenga 25 ishize.

    Iki gihugu gihana imbibi n'u Rwanda mu Burengerazuba, kirushinja gukorera ibyaha bikomeye ku butaka bwa RDC, kuvogera ubusugire bwacyo n'ibindi bihonyora uburenganzira bwa muntu.

    Ibinyujije kuri X, EACJ yagize iti 'Uyu munsi urukiko rwatangiye kumva ikirego RDC iregamo u Rwanda ku bijyanye n'umutekano muke muri Kivu y'Amajyaruguru.'

    Uruhande rwa RDC rwari ruhagarariwe na Elisha Ongoya wabwiye The Associated Press ati 'Twishimiye ko ikirego cyacu cyakiriwe.'

    U Rwanda rwari ruhagarariwe n'Umunyamategeko Emile Ntwali, rwagaragaje inzitizi zitandukanye ziri muri urwo rubanza.

    Rwagaragaje ko ikirego cyateshwa agaciro kuko EACJ idafite ububasha bwo kuburanisha ibijyanye n'ibyaha hagendewe ku mitererere y'ibirego ubutegetsi bw'i Kinshasa bwatanze.

    Hibajijwe kandi uburyo RDC itanga ibirego bya mbere y'uko yinjira muri EAC na cyane ko nta n'imyaka itatu irashira ibaye umunyamuryango.

    Mu zindi mbogamizi ziri muri urwo rubanza u Rwanda rwagaragaje, harimo ko RDC yatanze inyandiko zikubiyemo ibirego ziri mu Gifaransa n'izindi ndimi aho kuba mu Cyongereza nk'ururimi rwemewe gukoreshwa muri EACJ.

    Itsinda ry'Abanyamategeko rihagarariye RDC ryasabye urukiko ko ryahabwa umwanya rikongera gutanga ibimenyetso bishya bigaragagaza ishingiro ry'ikirego cya RDC ndetse rigatanga n'inyandiko zihinduwe mu Cyongereza.

    Nyuma yo kumva impande zombi Perezida w'iburanisha, Yohanne Masara, yavuze ko urukiko rugiye gusuzuma ibyo buri ruhande rwagaragaje, rukazasoma umwanzuro w'igikurikiraho mu minsi iri imbere.

    EACJ iherereye i Arusha muri Tanzania yashyizweho mu 1999 binyuze mu masezerano y'ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Icyo gihe byari u Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda na Tanzania. EACJ yemewe na Loni.

    Leta y'u Rwanda yahakanye kenshi kohereza Ingabo muri RDC, isobanura ko yubaha ubusugire bw'iki gihugu cy'abaturanyi, isaba ko nacyo cyakubaha ubusugire bwacyo.

    U Rwanda rugaragaza ko ahubwo RDC yakomeje guha ubufasha umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ufite n'umugambi wo guhungabanya umutekano warwo, ikifatanya na wo mu buryo butandukanye.

    Urukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EACJ rwatangiye kumva ibirego RDC iregamo u Rwanda

    Inyandiko z’ibirego RDC yarezemo u Rwanda ziri mu Gifaransa kandi muri EACJ hakoreshwa Icyongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eacj-yatangiye-kumva-ibirego-rdc-yarezemo-u-rwanda

  • Uko Muhire Kevin yisanze mu mbarutso ya gatanya hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla #rwanda #RwOT

    Umwuka ntabwo ari mwiza hagati ya Shampiyona y’u Rwanda 'Rwanda Premier League' na Sosiyete y’Imikino y’Amahirwe ya Gorilla Games itera inkunga ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza buri kwezi muri shampiyona ndetse ikaba yaranamaze kwandika isesa amasezerano.

    Mu Kuboza 2023 ni bwo Rwanda Premier League na Gorilla Games basinyanye amasezerano y’imyaka 3 nk’abaterankunga bazajya bahemba abakinnyi n’abatoza bitwaye neza muri shampiyona buri kwezi ndetse no ku mwaka.

    Ukwezi kurirenze shampiyona ya 2024-25 itangiye, gusa iyo uteye icyumvirizo usanga nta gahunda ihari yo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa 8 bitewe n’ibibazo biri hagati ya Gorilla Games na Rwanda Premier League.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi Sosiyete y’amahirwe yanamaze kwandikira Rwanda Premier League iyimenyesha ko yamaze gusesa amasezerano bari bafitanye.

    Mu gushaka kumenya ukuri ku bibazo biri hagati y’impande zombi, ISIMBI yaje gushaka amakuru maze imenya ko Rwanda Premier League hari amakosa ishinjwa yagiye ikora mu mwaka w’imikino ushize.

    Iyi Sosiyete ntabwo yanyuzwe n’imikoranire yabayeho kuko habagaho amakosa bakababwira ngo bayakosore ariko ubutaha bikiyongera.

    Zimwe mu mpamvu nke muri nyinshi ISIMBI yamenye ni uko Gorilla yababajwe n’uburyo umunsi w’ibihembo byo guhemba abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2023-24 byahinduwe ku munota wa nyuma batabimenyeshejwe.

    Ibi bihembo byagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024 bikabera muri Kigali Serena Hotel, gusa byaje gusubikwa kuko kuri iyi tariki ari bwo habaye umukino wo gutaha Stade Amahoro yari imaze igihe ivugururwa, wahuje Rayon Sports na APR FC. Byaje kwimurirwa tariki ya 9 Kanama 2024 muri RBA.

    Gorilla yababajwe n’uko babisubitse batabamenyesheje bakabibwirwa ku munsi wari gutangirwaho ibihembo ko bitakibaye kubera uyu mukino.

    Ikindi cyabababaje cyane ni uburyo umunsi wo gutanga ibihembo, MVP (umukinnyi wahize abandi) wabaye Muhire Kevin ntabwo yigeze amenyeshwa aho ibirori bigomba kubera hahindutse we yigira Senera Hotel nk’uko byari bisanzwe.

    Ibi byaje gutuma agera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ahabereye ibihembo byarangiye, igihembo cye yagihawe hari n’abamaze gutaha.

    N’ababyibuka neza ni uko uyu mukinnyi wari mu ikipe y’umwaka atigeze agaragara mu ifoto y’abakinnyi bagize ikipe y’umwaka kimwe na Ishimwe Christian utari mu Rwanda, Rukundo Abdoul Rahman wari iwabo i Burundi na Sfafik Bakaki wa Musanze na we utari mu Rwanda.

    Ikindi ni isezera ry’uwari umukozi wa Rwanda Premier League, Jonathan ibintu Gorilla ishinja Shampiyona y’u Rwanda kuba itarabyitwayemo kinyamwuga.

    ISIMBI yamenye amakuru ko ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano buri ruhande rwatanze umuntu uzajya uba uruhagarariye mu bikorwa bahuriyeho, bumvikana ko mu gihe habayeho kumuhindura uruhande rumwe ruzabimenyesha urundi, ibi ntabwo byigeze biba, amakuru y’uko Jonathan yagiye bayamenyeye mu itangazamakuru.

    Bivugwa ko hari n’ibindi bashinja Rwanda Premier League, gusa umuyobozi wa Rwanda Premier League Board, Mudaheranwa Yussuf avuga ko amasezerano agikomeje kuko bazi neza ko bubahirije ibyo amasezerano avuga.

    Muhire Kevin yageze ahatangiwe ibihembo akererewe kuko yabanje kuyoba

    Kevin Muhire ntabwo yagaragaye mu ifoto y’ikipe y’umwaka

    Impande zombi zari zasinye amasezerano y’imyaka 3 mu mpera z’umwaka ushize

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-muhire-kevin-yisanze-mu-mbarutso-ya-gatanya-hagati-ya-rwanda-premier-league-na-gorilla

  • Canal+ Rwanda yahaye abana 28 ibikoresho byi… – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, kibera ku kigo cy’amashuri giherereye ku rusengero rwa Eglise Methodiste ruri i Gikondo. Muri iki kigo, niho hanakorera umuryango wa Organisation A-Bato, usanzwe ukurikirana aba bana 28 bafashwa na Canal+.

    Nk’uko bitangazwa na Mukamakuza Therese, Umuyobozi wungirije wa Organisation A-Bato, avuga ko nyuma yo kugirana umubano na Canal+ hari byinshi byahinduye ku bana bareberera.

    Mukamakuza yemeza ko ubufasha Canal+ iha abana, butuma biga bafite icyizere, ndetse bikanorohereza ababyeyi babo. Yemeza ko kuba Canal+ ifasha abana igatekereza no kubabyeyi ari ikintu cyiza cyo kubashimira.

    Akomoza ku gisobanuro cy’ubu bufasha bamaze imyaka 4 bakira yagize ati: “Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko aba bana dufasha nka Organization A-Bato, ni abana baturuka mu miryango ikennye. Bivuze rero ko iyo ufashije umwana kwiga, uba uri kumuha ubuzima. 

    Ubwo ni ubufasha buzahoraho bw’igihe kirekire butuma umwana ashobora kwigira, ndetse akazafasha n’ababyeyi be mu gihe kizaza. Ni ubufasha bukomeye, busumba ubundi bufasha bwose abantu bashobora kubona.”

    Yakomeje avuga ko kuba Canal+ ikora ubucuruzi ariko ikagira n’ibindi bikorwa ikora bigirira umumaro Sosiyete Nyarwanda, bisobanuye ubumuntu kubera ko mu bucuruzi bwabo bazirikana no gufasha abantu cyane cyane abatishoboye.

    Ati: “Turashimira ubu buryo Canal+ ikoresha kuba icuruza, ariko ikibuka no gufasha abantu bakennye. Ni ibintu by’agaciro gakomeye cyane kandi bituma bunguka. Aba babyeyi n’abana bafasha, imigisha babasabira ituma bunguka buri gihe no mu bucuruzi bakora. Duhora tubibashimira kuko babikoze imyaka 4 kandi babikora neza.”

    Yashimiye kandi Canal+ ku budasa yihariye bwo kudakorera mu biro gusa ahubwo ifata n’umwanya ikaza gusura aba bana n’ababyeyi ifata, aho ibasha no kwibonera umusaruro ufatika w’ubufasha itanga.

    Umwe mu babyeyi bafite abana babarizwa muri uyu muryango, Twagirimana Nicole, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko Canal+ itangira kubatera inkunga bari mu buzima bugoye ku buryo kubona amafaranga y’ishuri y’abana byari ingorabahizi.

    Ati: “Twari mu buzima bubi kubera ikibazo cyari ‘Minerval,’ byari bigoranye cyane, ariko aho badufashirije ibintu byaroroshye. Ndabashimira, aho baba bakuye Imana ijye ibakubira 7, ikomeze no kubongerera imigisha mu byo bakora.”

    Nduhijabagabo Emmanuel na we afite umwana muri Organisation A-Bato, yunze mu rya mugenzi we ashimangira ko mbere byari bigoye cyane kubona ubushobozi bwo kujyana abana ku ishuri.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga muri Canal+, Adrien Boureau yavuze ko nka Canal+ bizera ko kugira uruhare mu iterambere rya sosiyete bakoreramo ubucuruzi bwabo, ari ikintu cy’ingenzi cyane. Iki ni igikorwa bakora mu bihugu binyuranye by’Umugabane wa Afurika, binyuze muri gahunda yabo bise ‘Canal+ Impact.’

    Yashimangiye ko bakozwe ku mutima no kubona impinduka nziza ituruka mu byo bakora birimo no guhyigikira imyigire y’aba bana ndetse no guherekeza imiryango yabo muri urwo rugendo, atangaza ko batari mu Rwanda ku bw’ubucuruzi gusa.

    Ati: “Ntabwo turi hano gusa kugira ngo dukore ubucuruzi, ahubwo turi hano by’igihe kirekire kandi turifuza kubona impinduka nziza ku Baturarwanda.”

    Yakomeje agira ati: “Iyi gahunda ntiteze kurangira ahubwo iri ni itangiriro. Twayitangiye mu myaka 4 ishize mu Rwanda, kandi nizeye ko izakomeza no mu myaka iri imbere.”

    Organisation A-Bato, ni umuryango utari uwa Leta, ufasha abana cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye. Mu bana benshi uyu muryango uafasha mu buzima bwa buri munsi, abagera kuri 28 nibo Canal+ isanzwe ifasha, aho hashize imyaka 4 ibamenyera buri kimwe kijyanye n’ishuri. 

    Muri aba bana harimo abatangiye kugera no mu mashuri yisumbuye, aho Canal+ yemeye gukomeza kubafasha no muri icyo cyiciro.

    Hashize imyaka 4 Canal ikorana n’umuryango A-Bato, aho bafasha abana kujya ku ishuri babaha ibikoresho ndetse n’amafaranga by’ishuri. Si ibyo gusa, kuko Canal+ ifasha n’ababyeyi b’aba bana kwiteza imbere, aho batangiye kwibumbira no mu matsinda mato abyara inyungu.


    Canal+ yahaye abana ibikoresho binyuranye by’ishuri abana imaze imyaka ine ifasha, igenera ubufasha n’ababyeyi babo


    Itsinda rya Canal+ ryakozwe ku mutima n’umusaruro mwiza uturuka mu bufasha batanga



    Ababyeyi bafite abana babarizwa muri Organisation A-Bato bafashwa na Canal+ bavuze ko bishimira ko imibereho yabo imaze guhinduka biturutse ku bufasha bahabwa

    Akanyamuneza kari kose ku bana bafashwa na Canal+

    Ubu bari kwiga neza kuko bamaze kwishyurirwa amafaranga y’ishuri

    Adrien Boureau ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ yavuze ko hari icyizere ko iyi gahunda izakomeza gukorwa no mu myaka iri imbere 


    Umuyobozi wungurije muri Organisation A-Bato, Mukamakuza Therese avuga ko ubufasha Canal+ iha aba bana bubaha icyizere bikanorohereza ababyeyi babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147248/canal-rwanda-yahaye-abana-28-ibikoresho-byishuri-iremera-nababyeyi-babo-amafoto-147248.html

  • Meddy na Adrien Misigaro bakiriwe muri Maine… – #rwanda #RwOT

    Bageze muri uriya mujyi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, ni mu gihe bitegura kuhataramira ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024.

    Ni ubwa mbere bombi bagiye guhurira ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo yamamaye cyane igaruka ku gusingiza no gushima Imana bise 'Niyo Ndirimbo'.

    Bateregejwe n'ibihumbi by'abantu binyuze mu bitaramo bigiye kuba ku nshuro ya mbere Meddy yise 'Night of Worship and Testimonies'. 

    Bizagera mu Mujyi itandukanye yo muri Amerika, mu rwego rwo kugaragaza uburyo Meddy yakiriye agakiza, no guhamagarira cyane cyane urubyiruko kurushaho gushaka Imana.

    Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko bakiriwe n'abantu banyuranye babafashije gutegura biriya bitaramo muri Leta ya Maine, ndetse biteguye gufasha benshi kumva neza impamvu yo kwamamaza ingoma y'Imana no kurangamira ijuru.

    Adrien Misigaro asobanura ko agiye gukorana na Meddy muri ibi bitaramo yateguye 'agamije gusangiza abantu ubuhamya bwe bujyanye n'ukuntu yakijijwe.'

    Ati 'Nk'umuntu ukorana nawe bya hafi ngenda mufasha muri ibyo bikorwa bitandukanye. Ariko gahunda irategurwa na Meddy mu rwego kugira ngo agende asangiza abantu Yesu yamenye, urabona ko izina rya Meddy ari rinini cyane, hari abantu benshi batarasobanukirwa uko yakiriye agakiza.

    Hari abantu baba babyumva, bakumva ni ibintu biri aho bidafashe, ariko arifuza gukoresha uyu mwanya kugirango asangize abantu Yesu yamenye. Mbese ni amahirwe yo kubwira urubyiruko n'abandi bashaka kwakira Yesu kugirango nabo baze bakizwe.'

    Adrien Misigaro yavuze ko ibi bitaramo bizarangwa no gutaramira abantu, gutanga ubuhamya, no gufasha abashaka kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza.

    Akomeza ati 'Tuzakomereza no mu zindi Leta zitandukanye. Kandi nziko hari abantu benshi bazakizwa binyuze muri ibi turi gukora. Meddy rero yansabye ko twaza tugafatanya, kandi ni n'ubwa mbere tuzaba duhuriye ku rubyiniro nyuma yo gukorana indirimbo, kuko twari turatabona umwanya. Rero, biranshimishije kuba tugiye gusangiza abantu aho indirimbo yavuye, uko yaje, n'icyo isobanura ku buzima twacu twembi.'

    Adrien aherutse gusohora amashusho y'indirimbo yafatiwe mu rugo rwe, mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, aho atumira abantu banyuranye bakaramya. Ni ibikorwa ashaka kurenza iwe, akabigeza no mu zindi Leta, agamije gufasha kuramya Imana no kuyihimbaza.

    Ati 'Ni ikintu rwose Imana yanshyize ku mutima, kandi ndashimira ko kibera mu rugo iwanjye, mu rwego rwo kugirango ibihe byo kuramya bikomeze.'

    Mu kiganiro aherutse kugirira ku rubuga rwa Instagram, Meddy yavuze ko ahamanya n'umutima we ko atatengushye abamukunze mu ndirimbo z'Isi zizwi nka 'Secular', kuko n'ubundi yasanze nta rukundo rw'ukuri bafite.

    Ati 'Ubwo nari ntangiye ibyo kureka umuziki wa secular, hari abantu bamwe bavugaga ngo Meddy yaradutengushye. Naravuze nti bavandimwe ibyo simbyitayeho. Nabayeho ubuzima bwanjye nshimisha abantu, na bo bakigira nk'aho bankunze.'

    'Nabayeho muri ubwo buzima kandi mu by'ukuri ntabwo wabaho gutyo ubuzima bwawe bwose, ugomba kubaho ubuzima bufite igisobanuro. Abantu bavuga ko bagukunda ntabwo baba bagukunze, bakugukunda kubera ko hari ikintu wabakoreye kibashimisha.'

    Yakomeje agira ati 'Nabonye byinshi ntacyo ntabonye, nabonye abakobwa barira bati turagukunda. Naje gusanga ibyo byose babikoreshwa n'amarangamutima. Ni ukwikunda, si urukundo nyakuri.'

    Yumvikanishije ubuzima yabayemo mbere yo kwakira agakiza, bwamuhaye ishusho y'uko uwo mwahoze muri inshuti, yahinduka umwanzi wawe mu gihe gito.

    Yumvikanishije ko hari abo bahoze ari inshuti, bamuvuga nabi uko bishakiye mu bihe bitandukanye. Kandi ntashaka kubaho ubuzima bushimisha bose.

    Ati 'Ibaze kubaho mu buzima aho abantu bagukunda uyu munsi ejo bakaba abanzi! Ndi urugero rwiza kuko hari abamvuze neza mu buzima kandi abo ni bo bandwanya, hari abo twatangiranye ariko ubu ni bo banzi banjye ba mbere. Abamvuga nabi ubu twahoze turi inshuti.' 


    Meddy [Uwa Gatatu uvuye iburyo] yagaragaje ko ibi bitaramo bizagera mu Mujyi inyuranye muri Amerika


    Meddy [Uwa kabiri uri ibumoso] yateguye ibi bitaramo agamije gufasha abantu gusobanukirwa uko yageze ku kwakira agakiza


    Adrien yatangaje ko bakiriwe n’abantu banyuranye bari kubafasha mu kwitegura iki gitaramo cy’ivugabutumwa


    Adrien Misigaro [Uwa kabiri ubanza ibumoso] ari kumwe n’abakobwa bamwakiriye muri Leta ya Maine mu bitaramo by’ivugabutumwa

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ YA MEDDY


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147243/meddy-na-adrien-misigaro-bakiriwe-muri-maine-mu-bitaramo-byivugabutumwa-amafoto-147243.html

  • U Burundi bwitwaje u Rwanda ku bibazo by'impunzi zabwo – #rwanda #RwOT

    Intumwa yihariye y'iyi Komisiyo, Fortuné Gaetan Zongo, muri Nyakanga 2024 yasohoye raporo ishinja Leta y'u Burundi gukorana na Tanzania kugira ngo impunzi z'Abarundi ziba mu nkambi ya Nyarugusu na Nduta zicyurwe ku gahato.

    Iyi raporo igira iti 'Intumwa yihariye yakiriye amakuru avugwa ku gucyura impunzi z'Abarundi ku gahato bikorwa na Leta ya Tanzania. Iki gitutu cyakurikiwe n'ubwiyongere bw'amagambo ateye ubwoba.'

    Mbere yo gusubira mu Burundi, nk'uko iyi raporo ibisobanura, Impunzi z'Abarundi zabanje gusenyerwa inkambi, zifungirwa aho zakoreraga ubucuruzi buciriritse, amashuri n'amavuriro yazo birafungwa, moto za bamwe zirafatirwa.

    Guverinoma ya Tanzania yasabwe ibisobanuro ku ruhare ishinjwa mu guhohotera impunzi z'Abarundi, isubiza ko yubaha ingamba zo ku rwego mpuzamahanga n'iz'akarere zigamije kurinda impunzi.

    Iyi raporo isobanura ko Zongo yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 21 Werurwe 2024, ahura n'abayobozi bo muri iki gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n'impunzi ziri mu nkambi ya Mahama no mu mujyi wa Huye. Icyo gihe yashimiye iki gihugu.

    Ambasaderi Elisa Nkerabirori uhagarariye bihoraho u Burundi muri Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu, tariki ya 24 Nzeri 2024, yavuze ko ibirego bikubiye muri iyi raporo bitakorewe ubugenzuzi buhagije mbere yo gutangazwa kandi ngo bigamije gutesha agaciro inzego z'igihugu cyabo.

    Uyu mudipolomate yagaragaje ko nubwo ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishimira u Rwanda ku bwo kwakira neza impunzi n'abimukira, rutemera ko impunzi z'Abarundi zitaha mu Burundi ku bushake.

    Yagize ati 'Twaguriye ingingo ku baturanyi bacu, u Rwanda rushimirwa kwakira neza impunzi, nyamara impunzi z'Abarundi zaragizwe imbohe, mu gihe Tanzania yo ishinjwa icyitwa gushyira igitutu ku mpunzi z'Abarundi no kuzihohotera kugira ngo zitahe ku ngufu.'

    Raporo ya HCR igaragaza ko kugeza tariki ya 31 Kanama, impunzi z'Abarundi zari mu Rwanda zageze ku 51.406. Zirimo 635 zinjiye muri iki gihugu kuva muri Mutarama 2024 ubwo u Burundi bwafungaga imipaka.

    UNCHR igaragaza kandi ko kuva mu 2020, impunzi z'Abarundi zirenga 30.000 zatashye ku bushake zirimo 95 zo muri Gashyantare 2024. Zacyuwe binyuze mu bufatanye bw'iri shami rya Loni, Guverinoma y'u Rwanda n'iy'u Burundi.

    Ambasaderi Nkerabirori yavuze ko u Rwanda rwagize impunzi z’Abarundi imbohe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwashinjwe-gukura-impunzi-z-abarundi-muri-tanzania-ku-gahato

  • Gatsibo: Abagabo barataka gukubitwa n'abagore – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa Sibomana Innocent wemera ko akubitwa n'umugore, yavuze ko yahisemo kumuhunga ngo atange amahoro aho guhora akubitwa.

    Ati 'Umugore arankubita n'ubu naramuhunze kubera kunteraho akavuyo ashaka kunyirukana. Byatangiye ntaha akagaya amafaranga yo guhaha muha ngo ni make kandi muhahira nkora we nta cyo akora ngo azane n'igiceri cy'atanu. Ntanajya guhinga nyakabyizi nk'uko njye mbikora ngo mbone ayo mafaranga'.

    Yakomeje abwira BTN ati 'Aramfata akaniga nabura uko mbigenza nkamuhunga aho kugira ngo bamfunge. Ankubise kabiri rwose abagabo turahohoterwa. N'ejo bundi hari umugore ufunze azira gukubita umugabo we majagu ubu aracyari mu bitaro. Njye nahisemo kumuhunga ndahukana ubu ndikodeshereza.'

    Bamwe mu babyeyi bakuru muri ako gace, bavuga ko ayo makimbirane babona aterwa n'abagore bimitse umuco wo guhangana n'abagabo aho kugira ubwumvikane mu rugo.

    Umubyeyi umwe yagize ati 'Ubundi umugabo yumvikanaga n'umugore we baba banarwanye umugore akahukana akajya kumucyura umujinya washize ariko ubu nta mugore ucyahuhakana aravuga ati 'nzahangana na we'. Ab'iki gihe barimo barahangana n'abagabo byanavamo n'ubwicanyi'.

    Visi Meya wa Gatsibo ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukamana Marceline, yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku bagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire.

    Ati “Kuba umugore yarahawe uburenganzira ntibivuze ko yatinda mu kabari ngo atahe Saa Sita z'ijoro cyangwa ngo asuzugure uwo bashakanye. Ihame ry'uburingnire rirasobanutse nubwo ababishinzwe bashobora kubisuzuma ariko ni inshingano zacu nk'ubuyobozi gukomeza kubisobanura kuko hari aho ryumviswe neza'.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko amategeko ahana ihohoterwa adashingiye ku gitsina runaka bityo ko buri wese uhohotewe akwiye kugana inzego zibishinzwe akarenganurwa.

    Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abagabo-barataka-gukubitwa-n-abagore

  • Dr. Kalinda uyobora Sena yerekanye ibyagezweho muri manda ishize n'ibyo azashyira imbere mu nshya – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, nyuma yo kurahirira kwinjira muri izo nshingano kuri uyu wa 26 Nzeri 2024.

    Dr Kalinda yagaragaje ko yishimira ibyo Sena y'u Rwanda muri manda y'imyaka itanu ishize yagezeho nubwo yayigezemo asimbuye Dr. Iyamuremye Augustin wayiyoboraga mu 2023.

    Ati 'Iyi manda turangije nayitangiriye hagati yenda kugera ku musozo, nkaba narishimiye gukorana n'abo nasanzemo kuko baramfashije kurushaho gusobanukirwa imikorere ya sena hakaba hari byinshi twagezeho.'

    Ku birebana n'inshingano za Sena, muri manda y'imyaka itanu ishize, Sena yakomeje kugenzura iyubahirizwa ry'amahame remezo mu bikorwa yakoze bijyanye n'inshingano zayo.

    Ku birebana no gusuzuma no gutora amategeko hatowe Itegeko Nshinga rimwe, amategeko ngenga arindwi n'amategeko asanzwe 18.

    Habaye kandi ibikorwa bitandukanye birimo ibya za Komisiyo zihoraho 43, kugezwaho gahunda za guverinoma inshuro 14, kungurana ibitekerezo muri komisiyo, kubaza mu magambo inshuro enye no gusuzuma raporo y'inzego ziteganywa n'amategeko.

    Dr Kalinda yashimye Umukuru w'Igihugu wongeye kumugirira icyizere cyo kugaruka muri Sena ashimangira ko azashyira imbere ubufatanye n'ubwuzuzanye bw'inzego.

    Ati 'Muri iyi manda nshya ndishimye ko Perezida wa Repubulika yongeye kungirira icyizere nkaba mu byo nzashyira imbere ari ubufatanye n'ubwuzuzanye bw'inzego. Kugisha inama no kujya inama, gutega amatwi ibyifuzo n'ibibazo by'abaturage kuko n'icyo ibereyeho kugira ngo igire uruhare rukomeye mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije igihugu cyacu.'

    Ku birebana no kwegera abaturage, Dr Kalinda yashimangiye ko kuri ubu hari inzira zinyuranye zishobora gukoreshwa hakusanywa ibitekerezo birimo kwegera abaturga aho bari ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti.

    Ati 'Hari uburyo bwinshi bwo kugera ku baturage busanzwe buri no mu mikorere ya Sena. Hari ukubasanga aho bari tukaganira, tukumva ibyifuzo byabo bakatubwira ibibazo bafite tukagaruka tukabiganiraho tukajya inama y'uburyo byakemuka. Hari ubundi buryo bw'ikoranabuhanga dushobora gukoresha, hari ubwo dukoresha inama nyunguranabitekerezo kugira ngo dushake ibindi bitekerezo no kubandi bose twumve uburyo byarushaho gukemuka.'

    Yashimangiye ko kandi Sena ifite inshingano zo gukora ubushakashatsi ku bibazo biba byagaragaye kugira ngo ijye inama z'uko byakemurwa.

    Yasabye Abasenateri bagenzi be uko ari 25 bagiye gufatanya muri iyi manda, guharanira ko mu byo bakora, umuturage aba ku isonga ndetse bakarangwa n'ubufatanye n'ubwumvikane.

    Ati 'Icyo nsaba Abasenateri dutangiranye iyi manda nshya ni ubufatanye, ubwubahane n'ubwumvikana nk'aba mbasaba gukora dushyize imbere inyungu z'umuturage, izacu zikaza nyuma.'

    Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n'abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n'abagabo kuko icyuye igihe yari igizwe n'abagore bangana na 35%.

    Ubusanzwe Sena ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry'amahama remezo, Gusuzuma no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Kugenzura imikorere y'imitwe ya Politiki ndetse no gutanga ibitekerezo ku mushinga w'ingengo y'imari ya Leta.

    Dr. Kalinda azayobora Sena afatanyije na Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Amb. Solina Nyirahabimana na Mukabaramba Alvera wongeye gutorerwa umwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n'abakozi.

    Abasenateri barahiye ni 20 kuko harimo batandatu basanzwemo kuko manda yabo izarangira umwaka utaha.

    Abo ni Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Dr Twahirwa André na Kanziza Epiphanie bashyizweho na Perezida Kagame mu 2020, na Senateri Mugisha Alexis na Mukakarangwa Clotilde batowe n'Ihuriro ry'imitwe ya politike yemewe na bo mu 2020.

    Umukuru w’Igihugu yakiriye indahiro z’abasenateri

    Abayobozi batandukanye barimo n’abaminisitiri bitabiriye irahira ry’abasenateri

    Dr. Kalinda uyobora Sena yavuze ko azashyira imbere inyungu z’umuturage

    De Kalinda Xavier arahirira kuyobora Sena y’u Rwanda

    Bamwe mu basenateri barimo Dr Usta Kaitesi (iburyo) na Dr Havugimana Emmanuel ukurikiye

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalinda-xavier-uyobora-sena-yakomoje-ku-byagezweho-muri-manda-ishize-n-ibyo

  • Yaje nk’umufana atabara ubuzima bw’umukinnyi wa Rayon Sports wari wahamagarijwe ‘Ambulance’ (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Wihogora Radjabu usanzwe ari umuganga w’ikipe ya Vision FC yabaye Intwari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali ubwo yatabaraga ubuzima bwa Angelique Keza.

    Hari mu mukino wa Super Cup y’abagore waraye uhuje Rayon Sports na AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium maze Rayon ikegukana igikombe ku bitego 5-2.

    Mu mukino hagati Keza Angelique wa Rayon Sports yaje guterwa umupira mu nda yitura hasi amera nk’uguye igihumure ni nako bagenzi be bahise bamutabariza.

    Bagerageje ariko babona bikomeje kugorana niko guhita bahamagaraga imbangukiragutabara “Ambulance” ngo yihutanwe kwa muganga.

    Aha nibwo Wihogora Radjabu usanzwe ari umuganga w’ikipe ya Vision FC yahise yinjira mu kibuga avuye muri Stade kuko yari yaje kureba umukino bisanzwe, yahise afasha uyu mukinnyi.

    Yanze ko ajya muri Ambulance maze amwitaho kugeza ameze ndetse anasubira mu kibuga akomeza umukino.

    Yinjiye mu kibuga atangira gufasha Keza Angelique

    Arimo amubaza niba ameze neza, Ambulance yari yamaze kugera mu kibuga

    Ubwo yari amaze kumufasha basohoka mu kibuga

    Yamushimiye ku bwo kumutabara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yaje-nk-umufana-atabara-ubuzima-bw-umukinnyi-wa-rayon-sports-wari-wahamagarijwe-ambulance-amafoto

  • U Rwanda rwakiriye impunzi n'abimukira 119 baturutse muri Libya – #rwanda #RwOT

    Biri mu masezerano u Rwanda, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, HCR n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byasinyanye, azwi nka 'Emergency Transit Mechanism, ETM'.

    ETM ni gahunda ya HCR igamije gushakira impunzi ziba zaraheze muri Libya, aho zaba by'agateganyo mu gihe zigishakirwa uburyo burambye zafashwamo.

    Muri icyo cyiciro cya 19 abakiriwe barimo 41 bo muri Sudani, 36 bo muri Eritrea, 12 bo muri Somalia, 17 bo muri Ethiopia na 13 bo muri Sudani y'Epfo.

    Bageze ku Kibuga cy'Indenge Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2024.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe, yavuze ko bijyanye n'uko amasezerano yo kwakira izo mpunzi yongereweho imyaka ibiri, bazakomeza kubakira uko ubushobozi bugenda buboneka ari na ko bafashwa kubona ibisubizo birambye.

    Ati 'Mu byo tubafasha harimo kubaha umutekano, kubaha ibibatunga, by'umwihariko u Rwanda rukanabinjiza mu buzima bw'igihugu, abana babo bakiga, bose bakivuza nk'uko Abanyarwanda babikorerwa, bagahabwa ibyangombwa byo kubona akazi cyangwa kwikorera kugira ngo babeho nk'abandi.'

    Habinshuti yongeye gushimangira ko u Rwanda rutekanye, ashimangira ko ari yo mpamvu amasezerano yongerwa.

    Ati 'Ibyo ntibikigibwaho impaka birazwi ko u Rwanda rutekanye. Ni na yo mpamvu ayo masezerano aba yasinywe. Baba aba bo muri Libya cyangwa impunzi zirenga ibihumbi 130 u Rwanda rucumbikiye bose baratekanye. Ikiba gihari ni ukureba uko bashakirwa ibisubizo birambye, kuko ubuhunzi ntawe ubwifuza.'

    Umuyobozi wa HCR mu Rwanda Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye yavuze ko bose bazaganirizwa kugira ngo harebwe ibisubizo bibereye buri muntu, byaba gushakirwa igihugu cya gatatu, kuguma mu Rwanda cyangwa gusubira iwabo mu gihe ibyo bahunze byaba byarakemutse.

    Ati 'Nahoze mvugana na mugenzi wanjye muri Libya ambwira ko impunzi ziri kwiyongera ku bubera intambara iri kuba muri Sudani. Ubu hari abarenga ibihumbi 30 baheze muri Libya aho bari guhura n'ibibazo bikomeye. Birumvikana ko twiteze izindi mpunzi ziza mu Rwanda muri ubu bufatanye.'

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yavuze ko bishimira kubona iyo hahunda imaze gutanga ibisubizo, impunzi zikongera kugira icyizere cy'ubuzima.

    Ati 'Uburyo babamo muri Libya buteye ubwoba. Dukomeje kubafasha kubona ibisubizo bitandukanye ku buryo burambye. Dushimira u Rwanda rwemeye kubakira. EU izakomeza gutera inkunga iki gikorwa. Ubu tumaze gutanga arenga miliyoni 22 z'Amayero ndetse turateganya ko mu myaka iri imbere tuzatanga indi nkunga ya miliyoni 11 z'Amayero.'

    Impunzi zakiriwe mu cyiciro cya 19 zajyanywe mu Nkambi y'Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari na ho bazacumbikirwa.

    Kuva mu 2019 amasezerano ya ETM yasinywa, impunzi n'abimukira zirenga 2400 ni zo zakiriwe muri iyo gahunda ndetse impunzi 1835 zamaze kubona ibihugu bya gatatu byo kubamo burundu.

    Mu bamaze kubona ibihugu bya gatatu 255 bakiriwe na Suède, 588 bakirirwa na Canada, 203 bakirwa na Norvège, u Bufaransa bwakiriye 163, Finlande yakira 206, u Buholandi bwakira 52, u Bubiligi 72 mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakiriye 296.

    Muri rusange u Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130, umubare munini ukaba ugizwe n'izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi.

    Umwaka ushize warangiye impunzi 7826 zibonye ibihugu bya gatatu mu gihe izindi 3000 zabibonye kugeza muri Kamena 2024.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubutabazi, MINEMA, Habinshuti Philippe yagaragaje ko umutekano w’u Rwanda ubu udashidikanywaho

    Umuyobozi wa HCR mu Rwanda Ndèye Aissatou Masseck Ndiaye yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira abimukira no mu bihe biri imbere

    Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yatangaje ko bamaze gutanga arenga miliyoni 22 z’Amayero mu gufasha abimukira baba baraheze muri Libya kuza mu Rwanda

    Ubwo indege yari izanye impunzi n’abimukira bari baraheze muri Libya yari igeze mu Rwanda

    Izo mpunzi n’abimukira zari zivanywe muri Libya zari zitegerezanyijwe ubwuzu

    Izo mpunzi n’abimukira zari ziturutse muri Libya zari zigeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2024

    Ubwo izo mpunzi n’abimukira zari ziturutse muri Libya zageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali

    Izo mpunzi n’abimukira zari ziturutse muri Libya zari mu ngeri zitandukanye, abana, ingimbi n’abangavu n’abakuze

    Uyu mubyeyi yerekwaga aho agomba kunyura

    Abaje mu cyiciro cya 19 bagera ku 119

    Hari n’abazanye abana

    Abaje mu Rwanda bazahitamo kurubamo burundu, kujyanwa mu gihugu cya gatatu cyangwa gusubira mu bihugu by’inkomoko mu gihe ibyo bahunze byakemutse

    Abo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi bari bategereje impunzi n’abimukira zari ziturutse muri Libya

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-impunzi-n-abimukira-119-ziturutse-muri-libya