Blog

  • The Ben, Bruce Melodie, Josh Ishimwe na Confy… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe, uwo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’abakora umuziki gakondo bose bakoze mu nganzo.

    Mu ndirimbo ziri ku ruhembe harimo iyitwa 'Plenty' ya The Ben yamaze gushyira hanze mu buryo bw'amagambo [Lyrics Video] mu gihe byitezwe ko aya nyayo azajya hanze mu bihe bya vuba.

    Ni indirimbo yasohokeye ku munsi umwe ndetse no mu masaha amwe n'iya Bruce Melodie yakoranye n'umuhanzi w'umunya-Kenya, Bien bise 'Iyo Foto.'

    Mu ndirimbo nshya zagiye hanze mu mpera z'icyumweru gishize ndetse no muri iki cyumweru, InyaRwanda yaguhitiyemo 10 gusa zagufasha guherekeza neza Nzeri ndetse zikanakwinjiza neza mu kwezi k'Ukwakira.

    Muri izi ndirimbo harimo iyahuriwemo n’abahanzi benshi ba Gospel ari yo “Turaje”, bikaba byitezwe ko bazanayiririmba muri “Rwanda Shima Imana” izaba ku Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 muri Stade Amahoro.

    1.     Iyo Foto — Bruce Melodie ft Bien

    “>

    2.     Plenty — The Ben

    “>

    3.     Luv Again — Confy

    “>

    4.     Turaje — Rwandan Worshippers

    “>

    5.     Mbali – Chiboo

    “>

    6.     Need Me — Rita Ange Kagaju ft Kivumbi King

    “>

    7.     Stuck — Fifi Raya

    “>

    8.     Days & Night — Kevin Klein ft Shemi

    “>

    9.     Ngumirize Nigine Imana

    “>

    10. Forever — Jado Sinza ft Esther

    “>

    11. Yesu Kristo — Zikama Tresor

    “>

    12. Dai Neno La Mungu — Healing Worship Team Rwanda

    “>

    13. Shimwa Yesu — Siloam Choir/ ADEPR Kumukenke

    “>

    14. Amatiku — Yee Fanta

    “>

    15. Ubuzima — Addy D'afrique

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147260/the-ben-bruce-melodie-josh-ishimwe-na-confy-mu-bagufasha-guherekeza-neza-nzeri-video-147260.html

  • Prime Energy yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 9,5 Frw – #rwanda #RwOT

    Izi mpapuro zatangiye kugurishwa tariki 26 Nzeri bikazageza tariki 17 Ukwakira 2024. Zizagurwa mu buryo bubiri, burimo abazishyura mu Mafaranga y'u Rwanda bakazajya bahabwa inyungu ya 13,75% ku mwaka, mu gihe abazagura mu Madorali ya Amerika bo bazajya bungukirwa 9,5% ku mwaka.

    Biteganyijwe ko amafaranga amwe azahita ashorwa mu mirimo yo gutunganya urugomero rw'amashanyarazi rwa Rukarara VI mu gihe andi azifashishwa mu gusana izindi ngomero.

    Ubuyobozi bwa Prime Energy bwahamije ko gushyira ku isoko izi mpapuro mpeshamwenda ari igikorwa gishyigikiwe n'International Finance Corporation (IFC) cya Banki y'Isi cyanakoranye na Prime Energy mu kuzitegura.

    Itangazo rigira riti 'Ubufasha bwa IFC mu byerekeye ubujyanama bufite uruhare runini mu mushinga uri kudufasha kubona amafaranga y'imbere mu buryo burambye.'

    Prime Energy ifite ingomero z'amashanyarazi enye ziri mu Burengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru, ikagira amasezerano y'imikoranire na Guverinoma y'u Rwanda y'imyaka 25 ndetse yasinyanye amasezerano n'ikigo cya EUCL yo kugura ingufu z'amashanyarazi.

    Prime Energy yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 9.5Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-energy-yashyize-ku-isoko-impapuro-mpeshamwenda-za-miliyari-9-5frw

  • Sugira Muryango: Gahunda iri guhuza imiryango yarebanaga ay'ingwe – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yafashije abarenga 500 bo muri Ngoma kongera kubana neza barimo abana na ba nyina, abagore n'abagabo n'abana na ba se, bose babaga barananiwe kumvikana bigasubiza inyuma iterambere ry'umuryango.

    Mukagatera Ernestine utuye mu Mudugudu wa Kibugangoma I mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Karembo, yavuze ko yabyaye umukobwa umwe, aza kumushyingira, hashize igihe atandukana n'umugabo we agarukana mu rugo abana batatu. Kwihangana ngo babane byaranze bakajya batongana, bagasigana ku buryo buri wese yagiraga inkono ye, akagira isabune ye n'ibindi byose.

    Ati 'Amakimbirane twagiranye yaduteje ibibazo, umwe akavuga ngo 'Simpingira urugo rwanjye', nanjye nti 'Simpingira abana banjye' tugahora dufite inzara, tukabura isabune n'umunyu kubera amakimbirane.'

    Mukarugwiza Julliet, umukobwa we, we yavuze ko urugo rumunaniye akagaruka mu rugo, nyina yananiwe kubyakira, atangira kujya anywa inzoga, byagera nijoro akaza akabasohora mu nzu we n'abana be. Ibi byose ngo byakemuwe na Sugira Muryango, bongera kuba umuryango mwiza wishimye.

    Kuri ubu uyu muryango ubanye neza, aho uyu mukobwa ajya guca incuro, amafaranga akuyemo akayahahishamo, nyina we agasigara arera abana ku buryo nta kibazo bakigirana.

    Nyiramuhire Venancie utuye mu Mudugudu wa Kanama mu Kagari ka Nyamirambo, yavuze ko yagiranye ikibazo n'umwana we mu 2018 ubwo bamuteraga inda imburagihe kandi ari bwo bari bamaze kubura Se. Yavuze ko amakimbirane yabo yamaze umwaka umwe ariko ko hadindiye byinshi.

    Ati 'Yaje kuko yari yatwaye inda imburagihe, tukajya dutongana we akanyihorera. Nta bwumvikane bwabagaho, ubu twahombye byinshi kubera amakimbirane ava mu ishuri, tureka guhinga kubera guhimana. Amakimbirane yarekeye ari uko tubonye ibiganiro bya Sugira Muryango, dusabana imbabazi, dutangira kwizigama dutangira kugera ku iterambere.'

    Maniragena Alphonsine yavuze ko nyuma yo gusabana imbabazi na nyina, yabaye inshuti ye y'akadasohoka, aho batangiye gushyira hamwe, banaka inguzanyo mu Umurenge Sacco ayaguramo imashini yo kudoda, iyi akaba ayifashisha mu gushaka amafaranga abatunga umunsi ku munsi.

    Umuyobozi wa FXB mu Rwanda ari nayo yatangije iyi gahunda mu Rwanda, Emmanuel Kayitana, yavuze ko Sugira Muryango yatangijwe mu 2017 bagamije kwita ku mwana binyuze mu mikino, bigishaga ababyeyi uko bakangura ubwonko bw'umwana baza no kongeramo ibiganiro bijyaye no kwirinda amakimbirane.

    Kayitana yavuze ko bifashishije inshuti z'umuryango, ziha iyo miryango ibiganiro 12 bituma bagira impinduka nziza mu muryango.

    Yavuze ko muri gahunda yose ya Sugira Muryango bamaze gufasha imiryango 5200 ariko abafashijwe kuva mu makimbirane no kuyirinda ari imiryango irenga 500. Kuri ubu bagiye gufasha indi miryango 1600 kuva mu makimbirane.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ushinzwe Iterambere ry'Umuryango no kurengera umwana, Aline Umutoni, yavuze ko umuturage wese akwiriye kumva ko abigiramo uruhare mu gukemura amakimbirane.Yavuze ko hirya no hino mu gihugu hari udushya tujyanye no kurwanya amakimbirane cyane cyane abifashisha imigoroba y'imiryango.

    Nyiramuhire Venancie yongeye kumwenyurana n'umukobwa we nyuma y'umwaka bari mu makimbirane

    Mukagatera n'umukobwa we ubu barafatanyiriza hamwe nyuma y'ibibazo byinshi bagiranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sugira-muryango-gahunda-iri-guhuza-imiryango-yarebanaga-ay-ingwe

  • Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko FERWAFA itamwemera nk’umutoza ushoboye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Umudage Torsten Frank Spittler, yavuze ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ritamufata nk’umutoza ushoboye wayobora ikipe y’igihugu akaba ari yo mpamvu atongererwa amasezerano.

    Ni nyuma yo gutangaza ko azarekera aho ibijyanye n’ubutoza ubwo amasezerano afitanye n’Amavubi azaba ashojwe.

    Nyuma yo guhamagara abakinnyi azifashisha mu ya Benin tariki ya 11 na 15 Ukwakira 2024, itangazamakuru ryongeye kumubaza niba koko ibyo yatangaje byari ukuri.

    Frank Trosten umaze iminsi yitwarana neza n’Amavubi yavuze ko atarafata icyemezo neza ariko byose bizaterwa n’ibiganiro azagirana na FERWAFA ku bijyanye no kongera amasezerano.

    Yagize ati 'Byose bizaterwa n’uko ibiganiro bizaba byagenze ariko nibigera mu Ukuboza ntarongera amasezerano, rwose byashoboka ko nzahita nsezera ku butoza.'

    Yakomeje avuga ko abona FERWAFA itamwemera kuko itaramwegera ngo bamuganirize ku kuba yakongera amasezerano.

    Ati 'Iyo ndebye mbona FERWAFA itanyemera nk’umutoza ukwiye kuyobora Amavubi, iyo bitaba ibyo baba baranganirije. Gusa reka dutegereze turebe iyo bizagana.'

    Frank Trosten akaba yananenze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, aho kugeza uyu munsi batari bamenya igihugu bazakina mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike ya CHAN ndetse u Rwanda nta n’ubwo ruzi niba ruzakina iyi mikino.

    Amavubi yahamagaye abakinnyi bitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuriramo na Bénin tariki 11 muri Côte d’Ivoire na tariki 15 Ukwakira 2024 mu mukino uzakinirwa kuri Stade Amahoro.

    Frank Spittler yavuze ko abona FERWAFA itamwemera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-ikipe-y-igihugu-amavubi-yavuze-ko-ferwafa-itamwemera-nk-umutoza-ushoboye

  • Gatsibo: Babiri bakurikiranyweho kwiba ibishyimbo n'amavuta bigenewe abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Abagabo bashinjwa kwiba ibi biryo ni umuzamu wo kuri iri shuri ndetse n'umutetsi, bivugwa ko bibye iri shuri mu ijoro ryo kuwa 23 Nzeri. Mu byo bibye harimo ibiro 260 by'ibishyimbo, Litiro 61 z'amavuta ndetse n'umunzani.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bagabo batawe muri yombi bakekwaho gutwara ibi biryo by'abana ndetse ngo iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane aho babishyize.

    Ati “Bishe ingufuri bibamo ibiro 260 by'ibishyimbo na Litiro 61 z'amavuta n'umunzani wabipimaga, twabimenye rero bukeye twihutira gushakisha ababigizemo uruhare, bariya babiri rero nibo bakekwa. Ntabwo biragarurwa ariko iperereza rirakomeje kandi abana bari kurira ku ishuri nta kibazo gihari.”

    Gitifu Nayigizente yasabye abayobozi b'amashuri kuba maso ku bubiko bw'ibiryo by'abanyeshuri baba bahawe na Leta kugira ngo hatazagira ubitwara. Yavuze ko kandi bagiye kongera ubugenzuzi mu kureba niba nta handi ibiryo by'abana byaba byaribwe cyangwa bigatwarwa. Kuri ubu aba bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhura mu gihe iperereza rikomeje.

    Ishuri ribanza rya Rumuri ryibwe ibishyimbo n'amavuta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-babiri-bakurikiranyweho-kwiba-ibishyimbo-n-amavuta-bigenewe-abanyeshuri

  • Minisitiri Olivier Nduhungirehe yitabiriye umusangiro na Perezida Joe Biden – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahateraniye Inama y'Inteko Rusange ya Loni.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe abinyujije kuri rukuta rwa X yagize ati 'ku wa 25 Nzeri 2024 nitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida Joe Biden n'umufasha we Madamu Jill Bien i New York, aho bakiriye abakuru b'ibihugu n'abayoboye amatsinda ahagarariye ibihugu bitabiriye Inteko Rusange ya Loni ya 79.'

    On Wednesday 25 September 2024, I attended in New York a reception organized by H.E. @POTUS and H.E. @FLOTUS for Heads of State and Heads of Delegation attending #UNGA79.

    🇺🇲🇷🇼 pic.twitter.com/pIhP7ANL12

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 27, 2024

    Abakuru b'ibihugu n'aba za guverinoma, n'abayobozi bahagarariye abakuru b'ibihugu bose bitabiriye inama bari batumiwe uretse Minisitiri w'Intebe wa Georgia, Irakli Kobakhidze ubutumire bwe bwahise bukurwaho.

    Ubutegetsi bwo muri Georgia bwatangaje ko itsinda ry'abaherekeje Minisitiri w'Intebe na ryo nta muyobozi wa Amerika ryigeze ryemererwa kugirana na we ibiganiro.

    Ibinyamakuru byo muri Georgia byagaragaje ko kudatumirwa byaturutse ku bikorwa by'ubutegetsi bw'iki gihugu bibangamira demokarasi, gukwirakwiza ibihuha no kwifuriza inabi Amerika n'Uburengerazuba bw'Isi muri rusange.

    Amerika n'ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi bishinja ubutegetsi bwa Georgia gukoresha igitugu no gukorera mu kwaha k'u Burusiya.

    Minisitiri Amb Nduhungirehe, Perezida Joe Biden na Madam Jill Biden bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-amb-olivier-nduhungirehe-n-ababakuru-b-ibihugu-bakiriwe-na-perezida

  • Maryse Mbonyumutwa yashyizwe mu bantu 500 bavuga rikijyana mu ruganda rw'imideli ku Isi – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde rwakozwe na The Business of Fashion [BoF]. Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwinjiyeho.

    Mbonyumutwa ari kumwe n'abandi bantu batandukanye bakomeye ku Isi nka Thomas Plantenga washinze Vinted, abahanzikazi Aya Nakamura na Tyla, Chemena Kamali uri mu bayobozi b'inzu y'imideli ya Chloé, Umunya-Kenya Wandia Gichuru washinze Vivo Fashion Group n'abandi batandukanye bakomeye.

    Maryse Mbonyumutwa yashyizwe kuri uru rutonde kubera guhanga imideli iterekana ubuhanga bwa Afurika gusa, ahubwo no kugira uruhare runini mu nganda zashinzwe ku Mugabane wa Afurika wose.

    Ikindi kandi ni ukuba yaratangije uruganda rwa C$D Pink Mango rukora imyenda yoherezwa mu mahanga ruherereye mu cyanya cy'inganda i Masoro, rwafashije mu guhanga imirimo itandukanye rukanafasha mu gutanga umusanzu ku hazaza heza h'imideli ya Afurika.

    Asantii ni igitekerezo cyatangijwe na Mbonyumutwa Mukangabo Maryse. Ifite intego zo guteza imbere uruganda rw'imideli rwa Afurika rukabasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.

    Ihuriyemo abahanga imideli 14 bo mu bihugu 12 bya Afurika. Barimo Amal Belcaid (Maroc), Martin Kadinda (Tanzanie), Toni Grace (Rwanda), Soraya de Piedade (Angola), Emmanuel Okoro (Nigeria) n'abandi.

    Ifite amaduka y'imyenda ahantu hatandukanye harimo u Bubiligi, Nigeria, Côte d'Ivoire, Ghana, u Rwanda, Amerika n'u Bwongereza.

    Mu mwaka ushize, Asantii yegukanye igihembo muri Ethiopia kubera ubuhanga bwakoranywe imyambaro yaserukanye mu birori by'imideli byabereye muri iki gihugu.

    Muri Werurwe uyu mwaka nabwo Asantii yegukanye igihembo cy'uko mu bikorwa byayo ishyira imbere kurengera ibidukikije no kwita ku bakozi bayo mu buryo bwose bushoboka.

    Iki ni igihembo yahawe ihigitse ibindi bigo by'imideli bisaga 760 byo hirya no hino ku Isi byari byatumiwe n'Ikigo Showroom Etc. Muri ibi bigo Asantii yatoranyijwe mu bigo bitanu bituruka muri Afurika byerekanye imyambaro yabyo muri Coterie New York, isanzwe yerekanirwamo imyambaro iturutse hirya no hino ku Isi.

    Maryse Mbonyumutwa yashyizwe mu bantu 500 bavuga rikijyana mu bakora mu ruganda rw’imideli ku rwego rw’Isi

    Uyu mugore ari ku rutonde rwakozwe na The Business of Fashion


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maryse-mbonyumutwa-yashyizwe-mu-bantu-500-bavuga-rikijyana-mu-ruganda-rw

  • Mu Rwanda hashyizweho ingamba zo kwirinda ind… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

    Ni ubutumwa bukubiye mu itangazo iyi Minisiteri yashyize hanze rivuga ko hamaze no gushyirwaho ingamba zo kwirinda no guhangana n’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na Virus ya Marburg. Yavuze ko hamaze kuboneka abarwayi bacye bafite ibimenyetso by’iyi ndwara mu bitaro bitaro bitandukanye mu gihugu.

    MINISANTE yavuze ko ku bw’iyo mpamvu hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye. Hatangiye kandi igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi Virus, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

    Minisiteri y’Ubuzima yanatangaje ko “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka”.

    Yakomeje ivuga ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuraka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, “yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima [RBC] kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye”.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi ikaba ikomeza kugeza ku baturarwanda amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Yavuze ko abaturage basabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.

    Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu

    Byinshi wamenya kuri Virusi ya Marburg nk’uko bikubiye mu nkuru twakoze mu 2023

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko virusi ya Marburg yamenyekanye bwa mbere mu 1967 mu gihugu cy’u Budage mu mujyi wa Marburg yica abantu 7. Kubera ko ari ho yagaragaye bwa mbere niyo mpamvu yiswe Marburg ndetse yageze no muri Frankfurt mu Budage, icyo gihe yanageze mu mujyi wa Belgrade muri Selbia.

    Ubwo yageraga muri Marburg icyo gihe yagejejweyo n’inkende zakuwe mu gihugu cya Uganda zikajyanwa muri icyo gihugu. Ni virusi yibera mu ducurama two mu bwoko bwa Fruit bat, abantu bakunze kujya gucukura mu bisimu no buvumo igihe barimo gucukura amabuye y’agaciro iyo batinzeyo bakagera ahari utwo ducurama barayandura nabo bakayanduza abandi.

    Iyi ndwara yandura biturutse mu matembabuzi ndetse no gukora ku wanduye iyi virusi. Iyo virusi umuntu ashobora no kuyandura mugenzi we binyuze mu matembabuzi ava mu mbiri nk'inkari, amacandwe, amaraso, amavangingo no kuryamana n'umuntu wamaze kuyandura.

    Ni gute wamenya ko umuntu yanduye Marburg?

    Uwanduye iyi virus agira umuriro w’igikatu, aribwa umutwe ndetse akababara ingingo. Nyuma y’iminsi ayanduye, agaragaza ibindi bimenyetso birimo kuruka, kuva amaraso no kuribwa mu nda cyane. Isura ye maso igahindana, agacika intege, akava amaraso menshi ku buryo apfa mu minsi 9 ayanduye kubera ko amaraso ashobora kumushiramo. Iyo virusi ishobora kwica 1/2 cy’abayanduye.

    Ni gute Marburg ivurwa?

    Iyi ndwara nta muti wihariye igira ndetse nta rukingo rwayo. Kuyivura hakoreshwa ubuvuzi bwo kongerera amaraso ingufu mu mubiri (Imunotherapie). Uyirwaye kandi ahabwa ibintu byo kunywa byinshi kandi ashobora kongererwa amaraso yatakaje, niyo mpamvu uwayanduye agomba kwihutira kujya kwa muganga.

    Icyo abantu basabwa kugira ngo bakumire iyo virus

    Abantu basabwa kwirinda kurya no gukora ku nyama zivuye mu ishyamba, bagomba kwirinda gukora ku ngurube n’inkende kuko nabyo biyikwirakwiza. Uwigeze kwandura iyi virusi agomba kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo kuko nubwo yayikira ashobora kuyanduza.

    Kugira ngo uwanduye akore imibonano mpuzabitsina adakoresheje agakingirizo, bisaba ko hapimwa amasohoro ye nibura kabiri mu gihe cy’umwaka basanga iyo virusi itakirimo akareka gukoresho agakingirizo.

    Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba yagaragayemo ni RDC aho yishe abantu 128 mu bayanduye 154, muri Kenya na Uganda naho icyo cyorezo kigeze kuhagera. Icyo cyorezo kigeze kwibasira Igihugu cya Angola aho mu bantu 374 bayanduye, hapfuyemo 329.

    Mu 2023 byavuzwe ko iyi ndwara yagaragaye muri metero 300 uvuye ku mupaka wa Rusomo, ariko ntiyari yakageze mu Rwanda. Umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko abakozi b’ibitaro ayobora batangiye gukangurira abaturage kwirinda no gukumira icyo cyorezo.

    Amakuru avuga ko Marburg ari virusi mbi kuko yica hafi 88% by'abayanduye. Bisaba gusa iminsi hagati y'umunani n'icyenda kugira ngo uwayanduye atangire gukenera kongererwa amaraso. Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko ishobora gukwirakwizwa binyuze mu ducurama, inkende n'ingurube.

    Mu Rwanda hagaragaye abarwayi bafite ibimenyetso bya Virus ya Marburg

    Abahanga bavuga ko Virus ya Marburg ari virusi mbi kuko yica hafi 88% by'abayanduye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147262/mu-rwanda-hashyizweho-ingamba-zo-kwirinda-nindwara-yumuriro-mwinshi-iterwa-na-virus-ya-mar-147262.html

  • Imiyoborere idasanzwe, urubyiruko rwinshi, ibyo kudatera akabariro: Ikiganiro n'uwafungiwe i Mageragere – #rwanda #RwOT

    Gereza ni mbi yo gatsindwa ariko kandi habayo abantu. Mu Rwanda izwi cyane ni iya Nyarugenge, kubera ubwinshi bw'abayifungiyemo n'amateka yayo. Inzego zibishinzwe zarabisuzumye, zihindura n'iyo nyito iva ku kuba gereza yitwa igororero

    Nta wamenya neza ubuzima bw'ibiberamo kurusha Eric Nshimiye wabubayemo ndetse akaba n'Umuyobozi w'Umurenge w'Igororero rya Nyarugenge kugeza ubwo yafungurwaga muri Mutarama 2023.

    Nshimiye yinjiriye muri gereza yahoze ari iya Kimironko, mbere yo guhuzwa n'iya '1930' bikitwa 'Nyarugenge' cyangwa se Mageragere nk'uko bamwe bayizi.

    Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko umuntu ucyinjira muri gereza aba yihebye, icyizere cyo kubaho kiri hafi ya ntacyo.

    Ati 'Ni ubuzima bukwiriye gutinywa kuko utabutinye waba udatinya ikibi ariko iyo wisanze amategeko yakugonze, ugira impungenge z'aho ugiye. Abantu baba muri gereza ni abantu bafungiye ibyaha bitandukanye, uhita utangira gutekereza ko utari buharare ariko iyo wagezemo usanga bitandukanye n'ibitekerezo wari ufite.'

    Abari muri gereza uwinjiye mushya bavuga ko avuye mu gihugu, bo babyita ko bari i Madrid muri Espagne n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko Igororero rya Nyarugenge ricumbikiye abasaga ibihumbi icyenda, biganjemo abagabo nubwo n'abagore bahafungirwa. Nibura 75% by'abahafungiwe ni urubyiruko.

    Nshimiye avuga ko na we yinjiyemo ari urubyiruko, byumvikane ko ingorane za bagenzi be ari na bo benshi bahafungiye azumva neza.

    Icya mbere cyamutunguye akigeramo, ni imiyoborere ijya gusa n'iba mu buzima busanzwe.

    Ati 'Gereza yose yitwa Umurenge. Bambwiye ko babikoze mu gusanisha kugira ngo n'abantu bamaze igihe muri gereza barimo abahamijwe icyaha cya Jenoside, na bo bigishwe imiyoborere y'igihugu cyacu, kugira ngo nibiba ngombwa ko asoza ibihano ntazumve Umurenge, Akagari, Umudugudu, Isibo ngo yumve ari ibintu bishyashya.'

    Nshimiye avuga ko kimwe mu bifasha abantu kubaho batuje muri gereza, ari ukubaha amategeko n’amabwiriza

    Nyuma y'iminsi bageze i Mageragere, Nshimiye yatoranyijwe kuba Gitifu cyangwa se Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gereza, ahabwa kuyobora iyo mbaga isaga ibihumbi icyenda.

    Ni inshingano avuga ko zitari zoroshye ariko yashobojwe n'uburyo inzego z'aho zubatse kuko aba afite abandi bamwungirije batuma akazi kagenda neza.

    Ati 'Hariya hari Gitifu w'Umurenge, abamwunganira bayoboye amashami ndetse n'inama njyanama. Hari nk'Ishami ry'Imibereho myiza, Ishami ry'Ubutabera, Isuku n'Isukura n'Umutekano. Nyuma y'umurenge habamo n'utugari, hari utugari 21 tw'abagabo n'akagari kamwe k'abagore.'

    Yakomeje agira ati 'Akagari kamwe kagira abaturage bari hagati ya 500 na 550, hakabamo imidugudu. Buri kagari kagira imidugudu ine, hanyuma mu midugudu hakabamo Amasibo.'

    Gitifu w'Umurenge wa gereza n'abamwungirije bagira ibiro bakoreramo akazi kabo ka buri munsi. Ako kazi ni ugukurikirana ibibazo by'abagororwa, nko kumenya abafite indwara, abakeneye ubufasha, abazaburana, umutekano n'ibindi.

    Nshimiye yavuze ko buri munsi inzego z'umurenge ziterana mu gitondo mu nama mpuzabikorwa, bagahana amakuru y'ibibazo bihari n'uburyo byakemurwa.

    Gereza mu yindi ku nkozi z'ibibi

    Umunyarwanda yaciye umugani ko 'ahari abantu hatabura urunturuntu'. Mu mbaga y'abantu ibihumbi icyenda, abanyamakosa ntibabura.

    Nshimiye yavuze ko kimwe mu bintu babwira umuntu mushya winjiye muri gereza, ari ukwirinda amakosa n'ibindi byaha kuko nubwo baba bafunze, hari ibindi bihano.

    Ati 'Urugero ntibyemewe ko umugororwa yakubita mugenzi we. Iyo bigenze gutyo ubuyobozi bwa gereza buhamagaza ubugenzacyaha, icyaha kikagenzwa na cyo ukagikurikiranwaho.

    Birashoboka ko wakorera icyaha muri gereza. Umunyamategeko wa gereza ashobora kwitwa umugenzacyaha ariko iyo bimurenze dosiye ayishyikiriza RIB igakora iperereza, cya cyaha ukagikurikianwaho mu rukiko.'

    Mu gihe ikosa umugororwa yakoze ridakabije ku buryo yajya mu rukiko, ubuyobozi bwa gereza bufite ahantu hihariye hagenewe gufungira abanyamafuti mu gihe runaka, akaba akuwe mu bandi.

    Uwahamijwe icyaha yakoreye muri gereza, igihano cyongerwa ku cyo asanganywe.

    Nubwo bamwe bahagera bakigunga, Nshimiye avuga ko muri gereza haba harateganyijwe ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye nk'imikino, imbyino n'ibindi.

    Abakunda kureba televiziyo, sinema, indirimbo n'ibindi na bo bagira umwanya ku nsakazamashusho zitandukanye ziba zarashyizwemo, gusa ibyo bareba byose bikabanza kwemezwa n'ubuyobozi.

    Mu gihe mu gihugu habaye imihango ikomeye, abagororwa bose bahurizwa hamwe bakayikurikira imbonankubone, kugira ngo bamenye aho gahunda z'igihugu zigeze. Ni na ko bigenda mu gihe cy'amakuru, bose basabwa kujya kuyakurikira.

    Icyifuzo cyo gutera akabariro….

    Mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari aho umugororwa ashobora gusaba guhabwa umwanya, we n'uwo bashakanye bakaba batera akabariro ahantu habugenewe.

    Biba mu gihe umwe afunzwe azira ibyaha runaka, na ho undi akaba ari mu buzima busanzwe.

    Bikorwa mu kwirinda ko imiryango ishobora gusenyuka cyangwa hakaba habaho gucana inyuma. Binafasha ufunzwe cyangwa ufite uwe wafunzwe gukomeza kwiyumvamo uwo bashakanye.

    Mu Rwanda ntabwo byemewe ko uwafunzwe akora imibonano mpuzabitsina n'uwo bashakanye. Ni ingingo yakunze kutavugwaho rumwe ndetse ikanashingirwaho, bamwe bavuga ko urugo rugize ibyago umwe mu bashakanye agafungwa, byongera ibyago byo gusenyuka.

    Nshimiye yabwiye IGIHE ko akurikije imyaka yamaze ayoboye bagenzi be, icyo gitekerezo gishyizwe mu bikorwa byakemura byinshi.

    Ati 'Iyo ufunzwe uba uzi ko utemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, rimwe na rimwe bifite uko bikora ku bwonko ko hari ikintu wabujijwe kandi wari umenyereye gukora. No hanze uwo usize uba umufitiye impungenge […] bifite ukuntu bikora ku bwonko, bikaba byasenya kurusha uko byakubaka.'

    'Nzi neza ko bishobora kuzagera igihe bigakunda nk'uko no kujya gushyingura uwawe ubu byakunze. Ku ruhande rwanjye mbona ko byafasha.'

    Nshimiye kandi atanga inama zo kongera gahunda zifasha abafunzwe cyane cyane mu kubongerera ubumenyi mu bijyanye n'imyuga n'ubumenyingiro, ndetse amagororero agashaka amasoko hirya no hino y'ibijyanye n'ibyo abagororwa bazi.

    Yavuze ko byakorwa mu buryo n'umugororwa ajya agira amafaranga runaka ajya kuri konti ye mu gihe hari igikorwa yakoze cyinjiriza igororero bivuye ku bumenyi afite, bikaba byatuma benshi babaho bafite icyizere cy'uko bagifitiye akamaro sosiyete, no mu gihe barekuwe ntibahere ku busa.

    Mu magororero haba ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abafungiyemo kugira icyizere cy’ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiyoborere-idasanzwe-urubyiruko-rwinshi-ibyo-kudatera-akabariro-ikiganiro-n

  • Amasura 2 mashya mu Mavubi! Sahabo na York babura muri 39 bahamagawe guhangana na Benin #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yamaze guhamagara abakinnyi 39 agomba gukuramo abo azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 izakinamo na Benin.

    Ni urutonde rwagaragayeho abakinnyi babiri bashya barimo rutahizamu Kury Johan Marvin wa Yverdon Sports na Salim Abdallah wa Musanze FC.

    Ni abakinnyi batarimo Hakim Sahabo wa Standard de Liège ukunzwe n’abanyarwanda cyane muri iyi minsi akaba yaravunitse, ntiharimo kandi abakinnyi nka Rafael York wa Gefle IF muri Sweden, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC.

    Mu bakinnyi bahamagawe hongeye kugaragaramo umunyezamu Buhake Clement wa Ullensaker/Kisa muri Norway ni mu gihe Maxime Wenssens udafite ikipe yasigaye.

    Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzasura Benin bakinire muri Côte d’Ivoire ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Benin. Ni mu itsinda D ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Kugeza ubu nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria, u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 2, Benin ni iya 2 n’amanota 3, Nigeria iyoboye n’amanota 4 mu gihe Libya ari iya nyuma n’inota 1.

    Frank Spittler akaba yamaze gushyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 39 azifashisha kuri iyi mikino.

    Abakinnyi 39 bahamagawe

    Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement (Ullensaker/Kisa), Hakimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenayo Gad (Gorilla FC) na Niyongira Patience (Police FC FC)

    Ba Myugariro: Omborenga Fitina (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Ishimwe Christian (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Imanishimwe Emmanuel Mangwende (AEL Limassol), Mutsinzi Ange Jimmy (FK Zira), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clement (APR FC), Nsabimana Aimable (Rayon Sports), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean de Dieu (Bugesera FC)

    Abakina Hagati: Bizimana Djihad (Kryvbas), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Mugisha Bonheur Casemiro (AS Marsa), Nkundimana Fiabio (Marines), Rubanguka Steve (Al Nojoom) na Ngabonziza Pacifique (Police FC)

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC), Kevin Muhire (Rayon Sports), Kabanda Serge (Gasogi United), Samuel Gueulette (Raal La Louvière), Mbonyumwami Taiba (Marines), Nshuti Innocent (One Knoxville SC), Gitego Arthur (AFC Leopards), Kwizera Jojea (Rhode Island), Niyibizi Ramadhan (APR FC), Salim Abdallah Musanze FC), Ishimwe Anicet (Olympique de Beja), Mugisha Didier (Police FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Clube Ferroviário De Nampula), Tuyisenge Arsene (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC) na Kury Johan Marvin (Yverdon Sports)

    Johan Marvin Kury yahamagawe bwa mbere

    Amavubi yahamagawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amasura-2-mashya-mu-mavubi-sahabo-na-york-babura-muri-39-bahamagawe-guhangana-na-benin