Blog

  • Andy Bumuntu, Nel Ngabo na Ish Kevin muri 16… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bazahurira muri iri serukiuramuco rizarangwa n'ibikorwa binyuranye, birimo gupima kanseri y'impindura, ibitaramo by'abahanzi, ibiganiro n'ibindi.

    Rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 kuri BK Arena ku nshuro yaryo ya mbere, ndetse ibihumbi by'abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bagaragaza ko biteguye kuryitabira.

    Iri serukiramuco rigiye kuba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi Yvan Buravan yari afite akiri ku Isi yo gukora ibikorwa nk'ibi bihuza abahanzi, agamije gusigasira umuco.

    Binyuze muri Foundation YB iri gutegura iri serukiramuco, bagaragaje ko mu bahanzi bazaririmba muri iri serukiramuco harimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album nshya, Alyn Sano ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Head' ndetse na Nel Ngabo.

    Aba batangajwe mu gihe hategerejwe abandi bahanzi 10 bagomba kuzaririmba muri iri rushanwa, rizanarangwa n'ibikorwa byo kumurika ibihangano by'ubugeni Buravan yagiye akora.

    Buri muhanzi yafashwe amashusho, atumira abantu kutazacikwa n'iri serukiramuco, ndetse buri wese yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be.

    Abazitabira iri serukiramuco bazapimwa kanseri y'impindura yibasiye umubare munini ku Isi, ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri wese amenye uko ahagaze.

    Mu bihe bitandukanye, Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco n'injyana ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye 'Twaje'.

    Yagiye agaragara kenshi yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze. Ushingiye ku myiteguro y'iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura, banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri wese ashobora kwigurira. 

    Ubwo Ruti Joel yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ye 'Musomandera' mu Ukuboza 2023, yanagaragaje amashusho y'indirimbo 'VIP' Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe muri studio.

    Hari abatekereza ko mu gitaramo cy'iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan yasize muri studio zitararangira, icyo gihe zikazashyirwa hanze.

    Ku wa 4 Ukuboza 2022, nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.

    Hari ibikorwa byinshi biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z’umuco Buravan yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana n’umuvuduko w’indwara ya Cancer mu Rwanda.

    Uyu muryango ufite inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by’inshingano, gukorera mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.''

    Ni umushinga Buravan yari yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na 'Imbuto Foundation', binyuze muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Yvan Buravan yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye kwivuriza kanseri.

      

    Umuhanzikazi Alyn Sano yemeje kuzitabira iserukiramuco 'Twaje Fest'


    Umuraperi Ish Kevin yagaragaje ko yiteguye kuzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco


    Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore wabanye igihe kinini na Buravan 


    Andy Bumuntu azaririmba mu iserukiramuco ryitiriwe Album ya Buravan


    Umuhanzikazi Boukuru uherutse gushyira ku isoko Album ye nshya


    Nel Ngabo wo muri Kina Music agiye kongera kugaragara mu bitaramo nyuma y'igihe


    Kwinjira muri iri serukiramuco byashyizwe ku mafaranga ibihumbi 5 Frw, n’ibihumbi 30 mu myanya ya VVIP

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147274/andy-bumuntu-nel-ngabo-na-ish-kevin-muri-16-bategerejwe-mu-iserukiramuco-ryitiriwe-album-y-147274.html

  • Myugariro wa Gasogi United amaze icyumweru muri Gereza #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin amaze icyumweru afunzwe nyuma yo gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Tariki ya 20 Nzeri 2024 ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Kanombe rwari rwatumijeho uyu myugariro wo ku ruhande rw’iburyo kugira ngo bagire ibyo bamubaza.

    Ntabwo byakunze ko yitaba kuri uwo munsi ahubwo yabanje gukina umukino wa shampiyona bari bafitanye na Rayon Sports ibatsinda 1-0 ku wa 21 Nzeri 2024.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri ari bwo yitabye ahita anafungwa kuko ntiyagarutse.

    Inshuro zose ISIMBI yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry ngo imenye byinshi uyu mukinnyi aregwa ntibyakunze kuko atatibaga telefoni.

    ISIMBI yamenye ko umukobwa bahoze bakundana ari we ushobora kuba yaratanze ikirego bitewe n’uko uyu mukinnyi yamubangamiraga, akamukangisha amafoto bari kumwe igihe bakundanaga.

    Nshimiyimana Marc Govin amaze icyumweru afunzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-gasogi-united-amaze-icyumweru-muri-gereza

  • Noam Emeran biracyagoranye, Warren Kamanzi na Ndayishimiye Mike Tresor mu Mavubi hari amahirwe menshi #rwanda #RwOT

    Ubu u Rwanda ruhanze amaso abakinnyi 3 Noam Emeran, Warren Kamanzi na Ndayishimiye Mike Tresor ngo barebe ko bakwemera kuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

    Ubu gahunda u Rwanda rwihaye ni ugushaka buri mukinnyi wese ufite inkomoko mu Rwanda rukamwegera bakamwumvisha kuba yaza gukinira ikipe y’igihugu.

    Ni urugamba rutoroshye kuko aba bakinnyi baba baravukiye hanze y’u Rwanda baba bafite inzozi ko bazakinira ibihugu by’ibihangange.

    Ubu mu bakinnyi Amavubi ahanze amaso harimo Noam Emeran ukinira FC Groningen mu cyiciro cya mbere mu Buholandi, avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

    Uyu byakabaye byoroshye kuko hari impamvu nyinshi yakabaye ahitamo u Rwanda, gusa uyu mukinnyi w’imyaka 22 wakuriye mu Bufaransa akahava yerekeza mu irerero rya Manchester United ariko ntagire amahirwe yo kuzamurwa mu ikipe nkuru aka kanya ntabwo yiteguye.

    Ikintu cya mbere cyabanje kugorana ni uko se yambuwe ubwenegihugu, ibintu yavugaga ko atakwifuriza umwana we ko byazamubaho.

    Gusa nyuma y’ibiganiro byafashe igihe kinini, yaje kuva ku izima binagizwemo uruhare na nyina wa Emeran cyane ko aba mu Rwanda.

    Gusa yababwiye igisigaye ari amahitamo ya Emeran Noam, gusa uyu mukinnyi abamwegereye bakubwira ko atari nonaha kuko yumva afite icyizere ko u Bufaransa buzamuhamagara, gusa bitinze yemereye u Rwanda ko azarukinira.

    Undi u Rwanda ruhanze amaso ni Ndayishimiye Mike Tresor w’imyaka 25 ukinira Burnley mu Bwongereza, avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi ariko akaba yarakiniye abato b’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ndetse no muri Kamena 2023 yahamagawe mu ikipe nkuru arayikinira.

    Gusa nyuma y’icyo gihe ntabwo yongeye guhamagarwa ibintu abamwegereye bavuga ko byatumye atekereza kabiri.

    Ni umukinnyi usatira anyuze ku ruhande, amakuru avuga ko u Rwanda rutigeze rukurayo amaso ubu ndetse ari dosiye igezweho barimo gukoraho hakaba hari icyizere ko yakwemera guhindura akaza gukinira u Rwanda.

    Undi ni myugariro wo ku ruhande rw’iburyo muri Toulouse FC mu Bufaransa, Warren Håkon Christofer Kamanzi w’imyaka 23 uvuka ku mubyeyi w’umunyarwanda.

    Kamanzi wakiniye abatarengeje imyaka 21 ba Norway ategereje ko no mu ikipe nkuru yagirirwa icyizere, gusa uko bitinda agenda abivamo, amakuru avuga ko kuri iyi nshuro adahamagawe yahita afata umwanzuro akaba yakinira u Rwanda, amakuru aturuka muri FERWAFA ni uko adahamagawe hari amahirwe yo kumubona mu Mavubi mu kwezi gutaha.

    Warren Kamanzi ashobora kuza mu Mavubi vuba

    Emeran Noam biracyagoranye

    Ndayishimiye Mike Tresor ashobora kuza mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/noam-emeran-biracyagoranye-warren-kamanzi-na-ndayishimiye-mike-tresor-mu-mavubi-hari-amahirwe-menshi

  • OMS yemereye u Rwanda ubufasha mu kurwanya icyorezo cya Marburg – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko uwo muryango uzafatanya n'u Rwanda mu guhangana n'iki cyorezo muri rusange, kugira ngo gihashywe hakiri kare.

    Dr. Tedros yagize ati “Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y'u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry'iyi virus mu kurinda abaturage bari mu byago.”

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ubuzima, yavuze ko ikomeje iperereza ku nkomoko y'iyi ndwara, kandi ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

    Itangazo ryayo rigira riti 'Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n'abagaragaweho n'iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n'abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n'amatembabuzi y'abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.'

    Minisante yatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

    Bati 'Minisiteri y'Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n'iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z'isuku.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije Abanyarwanda, avuga ko iki cyorezo kizatsindwa, ati “Dufatanye twese guhangana n' iyi virusi ya Marburg. Andi makuru turakomeza kuyabagezaho mu masaha ari imbere. Tuzayitsinda vuba.”

    Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy'ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

    Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y'Epfo na Uganda.

    Umwaka ushize mu kwezi kwa kabiri, iki cyorezo cyagaragaye muri Tanzania.

    .@RwandaHealth has reported cases of #Marburg. @WHO is scaling up its support and will work with the government of #Rwanda to stop the spread of the virus and protect people at risk.https://t.co/F5PS91cdOa pic.twitter.com/nEC06viE6n

    — Tedros Adhanom Ghebreyesus (@DrTedros) September 28, 2024

    Dufatanye twese guhangana n' iyi virusi ya Marburg. Andi makuru turakomeza kuyabagezaho mu masaha ari imbere. Tuzayitsinda vuba. https://t.co/frfq6hvD5P

    — Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) September 27, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oms-yemereye-u-rwanda-ubufasha-mu-kurwanya-icyorezo-cya-marburg

  • Intumwa ya Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w'Ingabo wa Kazakhstan – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ingabo ya Kazakhstan yagaragaje ko Brig Gen Nyirubutama yari aherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu birimo Kazakhstan, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga.

    Brig Gen Nyirubutama yageze muri Kazakhstan, ajyaniye Perezida w'iki gihugu, Kassym-Jomart Tokayev, ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bujyanye no kwagura ubufatanye.

    Perezida Tokayev tariki ya 26 Nzeri yagaragarije Brig Gen Nyirubutama ko yishimiye amasezerano yaherukaga gusinywa na Kazakhstan n'u Rwanda yo gukuriraho abaturage Visa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza.

    Ibiro Ntaramakuru Akorda byo muri Kazakhstan byasobanuye ko bombi banaganiriye ku zindi nzego ibihugu byombi byakwaguriramo ubufatanye. Urwego rw'umutekano ni rumwe mu zatekerejweho.

    Col Gen Ruslan Zhaksylyko (wa kabiri iburyo) n’abandi bofisiye bakuru bakiriye Brig Gen Nyirubutama

    Brig Gen Nyirubutama yari kumwe na Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga uhagarariye u Rwanda muri Kazakhstan

    Brig Gen Nyirubutama na Lt Gen (Rtd) Kayonga baherutse kwakirwa na Perezida Tokalev


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-nyirubutama-yahuye-na-minisitiri-w-ingabo-wa-kazakhstan

  • Icyiciro cya kabiri cy’Urubyiruko rufashwa n’… – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwanahawe amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000 Rwf) kuri buri wese, azababera intangiriro mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo yo mu buhinzi.

    Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda) ku bufatanye na Tearfund, babinyujije mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bashyira mu bikorwa ku nkunga y'Umuryango w’Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi (European Union), batanze ibyemezo ku rubyiruko rwahawe amahugurwa ajyanye n'ubuhinzi bw’imbuto n’imboga bugezweho ndetse no gutunganya ibibikomokaho.

    Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024, ni bwo hasojwe ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri amahugurwa y'urubyiruko rugera kuri 22 rurimo abahungu 10 n’abakobwa 12 bari bamaze amezi 3 aho biga ibijyanye n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bugezweho ndetse no kongerera agaciro ibibikomokaho, mu ntego igira iti: ”Urubyiruko mu buhinzi bw’imboga n’imbuto; Inkingi y’Ubukungu burambye”. Uyu mushinga ukaba uherekeza imishinga y'urubyiruko rwo mu turere tune usanzwe ukoreramo, ari two Gasabo, Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

    Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'inzeho za Leta zirimo Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, Ikigo cya Leta cyita ku rubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF), ibigo bya Leta nka RAB, RICA, RSB, n'ibindi.

    Bwana Wilson Kabagamba, umuyobozi w'imishinga wari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa AEE Rwanda, niwe watangije iki gikorwa ku mugaragaro, aho yatangiye ashimira urubyiruko rwigiriye icyizere ndetse rukanitabira aya mahugurwa. Yarushimiye kuba rwarihanganiye ibitoroshye rwanyuzemo mu mezi 3 rwahawemo amahugurwa, ndetse arusaba ko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro. Yashimiye kandi abafatanya bikorwa kuba bitabiriye kugira ngo bashyigikire ibikorwa birimo urubyiruko kandi bigamije kubafasha gutera imbere no kugira ubuzima bwiza.

    Uru rubyiruko kandi rwanashimiwe cyane na Bwana Bizimana Olivier wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Tearfund aho yashimye umurava rwagaragaje anaboneraho kubaha impanuro. Yagize ati: ”Ubumenyi mwahawe mutabufatanije n’indangagaciro ntacyo bwaba bumaze. Muharanire kugira indangagaciro mu gushyira mu bikorwa imishinga yanyu kandi mugire impinduka yuzuye igaragarira buri wese”.

    Umufatanyabikorwa muri iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa RYAF, Bwana Rwiririza JMV yashimiye urubyiruko cyane kandi aruha impanuro nyinshi zijyanye n'amahirwe bafite badakwiriye gupfusha ubusa. Yababwiye ko RYAF ikorana n'urubyiruko ruri mu buhinzi mu gihugu cyose, ko hadakwiriye kugira n'umwe uburamo. 

    Yahimiye umushinga n'abawushyira mu bikorwa, at: 'Mudufasha akazi cyane, kuko dushinzwe gufasha urubyiruko ruri mu buhinzi, ibi biratunezeza cyane kandi tuzakomeza gufatikanya namwe'. Yavuze kandi ko azafatikanya na AEE ndetse na Tearfund gusura uru rubyiruko kimwe na bakuru babo basoje iyi gahunda umwaka ushize, kugira ngo harebwe icyo amahugurwa bahawe yamaze ndetse n'icyo bamaze kwigezaho.

    Ibi byakomerejweho n’ubutumwa uwari uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw'Ibihugu by' Uburayi (European Union)  Bwana Alex Mugayi yageneye uru rubyiruko. Ati: ”Igishoro cya mbere ni ubumenyi kandi mwarabuhawe mu mahugurwa mwari mumazemo amezi 3, mwongereho indangagaciro kandi muharanire kugera kure mu buhinzi kuko mwebwe rubyiruko ni mwe ejo hazaza h’igihugu”.

    Ni mu gihe umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi witabiriye iki gikorwa ahagarariye iyi Minisiteri yashimiye uru rubyiruko ko rwahisemo neza aho kujya mu bidafite akamaro ahubwo bagahitamo kugana ubuhinzi buzabateza imbere, bugateza imbere n’igihugu cyabo. 

    Yanabibukije kandi ko badakwiye guterwa ipfunwe n’ubuhinzi ahubwo ko bagomba kujya banaburata ku mbuga nkoranyambaga aho kugira ngo bajye bashyiraho ibintu by’urukozasoni nk’abandi b'imburamumaro bariho ubu, ahubwo ko bajya berekana ubuhinzi barimo bakanagura isoko y'ibibukomokaho. Yabahishuriye amahirwe menshi ariho ashobora kubafasha, kandi asoza yizeza urubyiruko ko Minisiteri y'urubyiruko izababa hafi mu rugendo rwiza batangiye.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Alice Mukamugema, akaba n'umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimye byimazeyo AEE Rwanda na Tearfund hamwe na EU batekereje gukora iyi gahunda nziza yo gufasha urubyiruko mu buhinzi bw’imboga n’imbuto. Yakomeje abwira urubyiruko ko rwahisemo neza kwitabira aya mahugurwa no kugana ubuhinzi. Yanakomoje ku kuba amaze igihe akorana bya hafi n’abashyira mu bikorwa uyu mushinga ndetse asezeranya uru rubyiruko rugera kuri 22 ko nka Minisiteri bazababa hafi no gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

    Tuganira n'Umuyobozi w'ibikorwa by'uyu mushinga muri AEE Rwanda, Bwana Uwiringiye Simeon, yavuze ko urubyiruko rwahawe ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo byarwo, ruhuzwa n'abafatanyabikorwa ndetse n'ibindi bigo bigamije kubatyaza mu kumva no gukora neza imishinga aribyo YEAN, Agri Research Unguka Ltd, Nyarutarama Business Incubation Center, RICEM, n'abandi. 

    Yanavuze kandi ko ibi bigo byabahuguye bifite inararibonye mu gukorana n’urubyiruko, anabashimira cyane urukundo n'umuhati babikoranye. Yashimiye kandi cyane ubuyobozi bw'Uturere twa Gasabo, Bugesera, Rwamagana na Kayonza uyu mushinga ukoreramo, avuga ko imikoranire ari myiza kandi ko bimanuka bikagera no ku nzego zo hasi ari nabyo bituma ibikorwa bigenda neza.

    Yakomeje agira ati: ”Ubu bize byinshi bakora byinshi, bafashwa gusobanukirwa ibyo bagiye kujyamo kandi banakoze imishinga myiza. Byabaye ngombwa ko tubashyigikira, maze buri wese tumugenera inkunga y’amafaranga Miliyoni 1 n’igice nk’intangiriro kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo kandi bahure n’ibigo by’imari n’ahandi amafaranga abasha kuva, bagamije guhuriza hamwe ubushobozi buzabasha kubateza intambwe ifatika banyurije mu mishinga yabo bakoze”.

    Emmanuel Niyonzima wari uhagarariye urundi rubyiruko muri aya mahugurwa, akaba anakomoka mu karere ka Gasabo yatangarije InyaRwanda ibyo bungutse. Ati: ”Nkora ubuhinzi bujyana n’ikoranabuhanga bubasha kujyana n’imihindagurikire y’ikirere. Rero mu mahugurwa twahawe amasomo menshi yo guhangana n’iyi mihindagurikire y’ibihe ku buryo itagira ingaruka ku buhinzi. Amafaranga nahawe kimwe na bagenzi banjye twiteguye kuyakoresha neza ntituyajyane mu bindi, kandi nanabwira urundi rubyiruko ko ubuhinzi bakwiye kubugana kuko nta kimwaro kirimo ahubwo ko ari umwuga mwiza ubasha kubakiza iyo ukozwe kinyamwuga”.

    Mugenzi we witwa Uwoyiremeye Jehovanis uturuka mu karere ka Kayonza yatangaje ko nk’umukobwa nta kibazo afite cyo kuba yakora ubuhinzi ndetse ko yabugannye kuko abukunda. Ati: ”Ndabizi hari abakobwa b’iki gihe bumva ko ubuhinzi ari ubw'abashaje ndetse ko batabukora. Baribeshya kuko ubuhinzi niyo soko y’ubukungu burambye. 

    Nabugannye mbukunda kandi ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe mbifashijwemo n’inkunga nahawe, cyane ko nanize ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro uturuka ku nanasi. Ubu ndabikora neza, ndetse abantu batangiye kunshakisha kugira ngo bagure ibyo nkora. Ndasaba ko ibigo bifasha kandi bigatanga ubuziranenge byazatwakira maze bikatuyobora muri iki gikorwa nk'urubyiruko, bityo tukazabasha gukora neza no kugurisha byoroshye ibyo twongerera agaciro bikomoka ku buhinzi.

    Uru rubyiruko rugera kuri 22 rwerekanye ko rwishimiye icyangombwa cy'amahugurwa (certificate) ndetse n’inkunga rwahawe ndetse mu ngamba bagaragaje banerekana ko bagiye gushyira mu bikorwa imishinga berekanye. Banakomoje kandi ku kuba ubumenyi bahawe ari ntagereranywa kandi ko biteguye guhindura no guteza imbere ubuhinzi n’isoko ry’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto n'ibyongererewe agaciro bibikomokaho.

    Icyiciro cya Kabiri cy’urubyiruko rufashwa n’umushinga AEE Rwanda uterwa inkunga na EU, rwasoje amahugurwa

    Urubyiruko rugera kuri 22 rwahawe impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa yamaze amezi 3 bigishwa ubuhinzi bw’imboga n’imbuto

    Bwana Simeon Uwiringiyimana umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga muri AEE Rwanda, ubwo yashyikirizaga amafaranga y’inkunga umwe mu rubyiruko

    Bwana Olivier Bizimana wari uhagarariye Tearfun hamwe na Wilson Kabagamba uhagarariye ibikorwa bya AEE Rwanda, bashyikirije inkunga umwe mu rubyiruko

    Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Alice Mukamugema, yahaye ubutumwa bwihariye urubyiruko rurangije amahugurwa

    Bwana Alexis Mugayi wari uhagarariye EU muri iki gikorwa, yahaye impanuro urubyiruko

    Buri wese mu rubyiruko 22 rwahawe aya mahugurwa yahawe inkunga ya 1,500,00 RWF

    Bwana Simeon Uwiringiye yagaragaje intego y’uyu mushinga, anasobanura birambuye ubumenyi bahaye urubyiruko

    Uru rubyiruko rwiyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe babinyujije mu mishinga yabo

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147267/icyiciro-cya-kabiri-cyurubyiruko-rufashwa-numushinga-uterwa-inkunga-na-eu-rwasoje-amahugur-147267.html

  • Impano 10 nshya ziri gutanga icyizere cyahaz… – #rwanda #RwOT

    Umuziki w'u Rwanda uri kugenda utera imbere, mu buryo bukomeye ndetse abahanzi benshi uyu munsi bakora umuziki nk'akazi ka buri munsi; ikintu gitandukanya cyane ab'ubu n’abo mu bihe byo hambere.

    Buri munsi ariko hagenda havuka impano ziba zikwiye gushyigikirwa kuko ari zo ejo hazaza h'umuziki. InyaRwanda yakusanyije abahanzi bari kuzamuka buri wese akwiriye guhanga amaso kubera ubuhanga bwabo buhambaye mu kuririmba.

    1.            France Mpundu

    “>

    Gusenga Munyampundu Marie France, uri gukoresha Mpundu France nk'izina ryo ku rubyiniro, yavukiye mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyanza. Ni umwe mu bahanzikazi bari gukora cyane muri iki gihe kandi b'abahanga bari gutanga icyizere muri iki gihe.

    Yatangiye kuririmba akiri muto afite imyaka hagati y'itanu n'itandatu. Afashwa cyane n'ababyeyi be, ariko atangiye gukura ni bwo yagendaga yiyumvamo ko umuziki ari impano ikomeye afite kandi agomba kuwubyazamo umusaruro.

    Yakomeje kuririmba nyuma yaho agira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa 'I am the future' arayatsindira bimuhesha amahirwe yo kwinjira no gukomeza urugendo rwe rw'umuziki, akabya inzozi yahoranye kuva kera. Mu 2019 yegukanye miliyoni 15 Frw nyuma yo kuba uwa mbere mu Irushanwa 'I am The Future' ritegurwa na Future Music ya David.

    Uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, amashuri y'incuke n'abanza yayize ku Ishuri rya Saint Joseph. Ayisumbuye mu cyiciro rusange ayigira muri College du Christ-Roi i Nyanza kuva mu 2013 kugeza mu 2015.

    Yasoreje amashuri muri Ecole Notre Dame de la Providence i Huye aho yize kuva mu 2016 kugeza mu 2018. Yiga kaminuza muri African Leadership University (ALU).

    2.            Fela Music

    “>

    Feikel na Labii ni abavandimwe bahuriye mu itsinda rya Fela Music rimaze gushinga imizi mu ndirimbo nka 'Wasanga' bakoranye na Papa Cyangwe na Jowest. Intego yabo ni ukwiyubaka bagakora ibihangano byabo kurusha ibyo bahuriyemo n'abandi, gusa na byo biri mu byo bateganya mu mishinga iri imbere.

    3.            RunUp

    “>

    RunUp usanzwe uzwi ku mazina ya Kwizera Emmanuel Prince akora injyana ya Afrobeat. Ni umwe mu bakwiriye guhangwa amaso cyane ko ari kwigaragaza neza binyuze mu bihangano bye.

    RunUp uri gukorana na Rocky afite imyaka 23 y'amavuko, avuka mu bana bane. Yavukiye mu Karere ka Kicukiro. Yize 'Software Engineering'.

    Uyu musore yatangiye umuziki mu ntangiriro za 2023. Abahanzi yakuze afatiraho urugero harimo Runtown, Imagine Dragons, Chris Brown, Wizkid, Meddy , Tom Close , Bruce Melody, Justin Bieber and Michael Jackson

    Mu muziki we yibanda ku rukundo ndetse n'ubuzima. Yifuza mu myaka itanu iri imbere kuzaba ari umuhanzi mpuzamahanga. RunUp amaze gukora indirimbo enye zirimo 'Delete', 'Isabella,'' 'Flower'' na 'See.'

    4.            Pamaa

    “>

    Ndatimana Thierry [Pamaa] ukoresha izina rya Pamaa mu muziki uri mu bahanzi batanga icyizere mu Rwanda bitewe n'ubuhanga bwe, yinjijwe mu muziki na Producer Li John bavukana. Ni umuhanzi unafite itsinda ryitwa The AFROYARD Ent rimufasha nubwo batarashyira hanze ibijyanye n'imikoranire bafitanye.

    5.            J Sha

    “>

    Itsinda rya J-Sha rigizwe n'abakobwa b'impanga Bukuru Jennifer na Butoya Shakirah, bakaba bararangije mu ishuri ry'u Rwanda ry'umuziki mu 2021.

    Aba bakobwa bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bitandukanye mu muziki, baririmbye mu birori bitandukanye nka CHOGM, Kigali Up, Commonwealth, AU Summit byose byabereye i Kigali mu bihe bitandukanye. 

    6.            La Reina

    “>

    Umuhanzikazi Uwimanzi Oda Martine wahisemo gukoresha izina rya La Reina mu muziki, aherutse gutangariza InyaRwanda ko kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo byamufashije gukurikira inzozi yahoranye zo gukora umuziki no kuwandika, byanatumye agira uruhare kuri imwe mu ndirimbo igize Album ya Bruce Melodie.

    Ni umwe mu bakobwa bafite impano zasamiwe hejuru, nyuma y’uko ateguje indirimbo ye yise ‘Nditinya’. Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’u Rwanda ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w’abana barindwi, ni uwa Gatatu (Ubuheture).

    Asoje amashuri yisumbuye yashyize imbaraga mu kwiga umuziki, ari nabwo yafataga icyemezo cyo kujya ku ishuri rya muzika rya Nyundo.

    Asobanura ko nubwo yakuranye inzozi z’umuziki, ariko yasabye umuryango we kumushyigikira, bamushakira ibyangombwa byose yari akeneye.

    7.            Chiboo

    “>

    Umuhanzi Chiboo ari mu bahanzi bari kuzamuka neza. Yamamaye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Abatwin.' Kuri ubu uyu musore yamaze no gushyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Mbali.'

    8.            Kenny Edwin

    “>

    Kenny Edwin uri mu bahanzi batanga icyizere, yamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Suku' yakoranye na Fireman. Uyu muhanzi ukiri muto mu myaka kuko afite 24, akaba akunda kuba inshuti n'abantu, gusabana udakunda kubangamirwa.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, aherutse kuvuga ko umuhanzi ko yakuze akunda Meddy n'ubu ari we afatiraho urugero, avuga uko amufata, yavuze ko ari umuntu udasanzwe.

    Kenny Edwin avuga ko akunda imyandikire n'imiririmbire ya Meddy, ati 'Ndetse ibyo ntabwo biba bihagije mu muziki tuba dukeneye n'imyitwarire ibonye kandi arayifite. Buri muntu wese yagakwiye kumwigiraho.'

    9.     Melissa

    “>

    Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi ukizamuka Melissa yafatanyije na Davis D bakorana indirimbo bise 'My Dreams.' Ni indirimbo y'urukundo yatumye benshi bamenya iyi mpano nshya, aho aba bahanzi bombi bishyira mu mwanya w'umuhungu n'umukobwa bakundana urukundo bafata nko gukabya inzozi za buri umwe.

    10. Ian Vanga

    “>

    Amazina ye ni Nshuti Jonathan akaba yariyise Ian Vanga nk'izina ryo gukoresha mu buhanzi. Ni umwe mu bahanzi bashya, bakiri bato bafite impano zigaragaza.

    Aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Jah' ikubiyemo ubutumwa bw'uko Imana itajya na rimwe itererana abantu bayo. Avuga ko nubwo abantu bamuhiga inshuro nyinshi kandi agahura n'ibibazo byinshi Jah (Imana) amuba hafi, ibishuko akabyirinda, ibigeragezo akabitsinda.

    Iyi si indirimbo ya mbere ashyize hanze, kuko mu mwaka wa 2023 yashyize hanze indirimbo yise Isengesho, ikaba ari imwe mu ndirimbo zakunzwe ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147232/impano-10-nshya-ziri-gutanga-icyizere-cyahazaza-humuziki-wu-rwanda-video-147232.html

  • Bruce Melodie yongeye gucokoza The Ben #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yongeye gusa n’ucokoza The Ben mu ndirimbo ye nshya yashyize hanze ejo hashize ku wa Gatanu yise Iyo Foto.

    Ni indirimbo yakoranye n’umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza wamamaye muri Sauti Sol. Byabanje gutungura benshi ukuntu yatangaje ko azayishyira hanze ku munsi The Ben na we yari yavuze ko azashyira hanze iye, tariki ya 27 Nzeri 2024.

    Benshi bazi amashusho ya The Ben yakwirakwiye ari kumwe na Baby Emelyne bifotoza i Musanze, uyu muhanzi akaza kugaragara asa n’ukurura umwenda w’imbere w’uyu mukobwa ariko nyuma bakaza kuvuga ko ari ishanga.

    Bruce Melodie na we yabaye usa n’ucokoza uyu muhanzi muri iyi ndirimbo ye kuko hari agace agaragaramo akora neza ibisa n’ibi bya The Ben ndetse n’umukobwa akitwara nk’uko Emelyne yitwaye.

    Aka gace karimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza uko niba atari ukugaragaza ko bahanganye.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Fayzo Pro. Bruce Melodie ashyize hanze iyi ndirimbo iri kuri Album 'Sample’ mu gihe amaze gushyira hanze izindi ziyigize zirimo nka 'Sowe’.

    Iyi foto ya The Ben yavugishije benshi

    Bruce Melodie yamwiganye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yongeye-gucokoza-the-ben

  • Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 38 nibo bahamagawe bitegura gukina imikino 2 u Rwanda ruzakina na Benin mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

    Ni urutonde rutariho abakinnyi babiri bamenyerewe mu ikipe y'u Rwanda kuko umutoza yabasize kubera imyitwarire idahwitse.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024 nibwo umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi, Frank Spitler Torstten yahamagaye abakinnyi 38.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu Torsten Frank Spittler yavuze ko kudahamagara Hakim Sahabo byatewe n'uko uyu mukinnyi wa Standard de Liège ateza ibibazo mu ikipe kurusha ibyo akemura.

    Uyu Mudage utoza Amavubi avuga ko yagiranye ibiganiro na Sahabo inshuro nyinshi akamunanira,  gusa anongeraho ko muri iyi minsi atari gukina mu ikipe ye nyuma yo kugira imvune yatumye amara igihe hanze y'ikibuga.


    Avuga kuri Raphael York, Spitler yavuze ko ubwo aheruka mu Mavubi yabeshye uyu mutoza ko imvune yari afite  yakize abona ku kumuhagara, gusa akigera i Kigali abaganga basanze atarakize ahubwo yarabeshye.

    Ibi bikaba aribyo byatumye amusiga ntiyamushyira ku rutonde rw'abitegura gukina umukino ubanza uzakinwa kuya 11 ndetse uwo kwishyura ukazakinwa kuya 15 Ukwakira 2025.

    The post Amavubi yitegura Benin yahamagawe atarimo Sahabo na York bazize imyitwarire mibi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yitegura-benin-yahamagawe-atarimo-sahabo-na-york-bazize-imyitwarire-mibi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yitegura-benin-yahamagawe-atarimo-sahabo-na-york-bazize-imyitwarire-mibi

  • Miss Vanessa Raissa Uwase yambitswe impeta #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Vanessa yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Dylan Ngenzi bamaze iminsi mu rukundo wanatumye abatizwa bushya.

    Ni nyuma y’imyaka itanu yambitswe impeta na Putin Kabalu ukomoka muri DR Congo ariko bakaza kubona ko ibya bo bitakunda bagatandukana. Yayimwambitse 2019 batandukana 2021.

    Ku wa 27 Nzeri 2024 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Miss Vanessa yavuze yasohokanye n’umukunzi we azi ko bagiye kuganira bisanzwe agataha yemeye kumubera umugore.

    Ni amagambo uyu mukobwa yaherekesheje amashusho amugaragaza yambikwa impeta n’uyu musore.

    Miss Vanessa na Dylan Ngenzi biyemeje kurushinga nyuma y’igihe bakundana ndetse bakaba baheruka kubatirizwa muri Zion Temple.

    Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

    Miss Vanessa Raissa Uwase yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-vanessa-raissa-uwase-yambitswe-impeta