Blog

  • Ubwiza bw'ibyumba bya hoteli mu Rwanda bimaze kurenga ibihumbi 25 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni imibare yatangajwe ku wa 27 Nzeri 2024 ubwo u Rwanda n'Isi byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.

    Biragoye kuvuga ubukerarugendo ngo wibagirwe amahoteli, kuko nyuma yo gusura ibyiza nyaburanga bitatse igihugu runaka, ababikora baba bakeneye kuruhukira ahantu heza no guhabwa serivisi zinoze.

    Mu Rwanda icyo kintu cyitaweho cyane kuko nko mu myaka itanu ishize, u Rwanda rwabaruraga ibyumba ibihumbi 10, ibyumvikana ko mu gihe kitarenze amezi 60 byiyongereyeho ibindi ibihumbi 15.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko ari intambwe ikomeye cyane bateye mu kongera umubare wa za hoteli zakira ba mukerarugendo basura u Rwanda.

    Ati 'Ibyo ni ibirarwamo gusa. Hari ibindi byinshi bitabarwa. Nk'ibifatirwamo amafunguro ntitubibara. Ubona ko biri ku muvuduko uri hejuru. Tubarira mu byumba hoteli zifite kugira ngo tumenye uko turi gutera imbere.'

    Uyu muyobozi yatangaje ko bakomeje gukora cyane kugira ngo nibura mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda hazabe habarurwa ibyumba by'amahoteli ibihumbi 35.

    Mu mwaka ushinze ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$. Muri gahunda yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2) bikitegwa ko mu 2029 ubukerarugendo buzinjiriza igihugu miliyari 1.1$.

    Ngenzi ati 'Ibyo byumvikana neza ko tugomba kongera ibikorwa, amahoteli akiyongera, serivisi dutanga zikiyongera, tukongera inama twakira, n'ibindi byinshi. Niyo mpamvu twiyemeje ko tuzongera ibyumba by'amahoteli ibihumbi 10 mu myaka itanu iri imbere.'

    Kugeza ubu Ishami ry'Ubukerarugendo ribarizwamo ibigo 1,360 n'amahuriro arindwi y'ubukerarugendo butandukanye.

    Ni umubare munini cyane kuko mu myaka itanu ishize, ibyo bigo byabarirwaga muri 450, ndetse Ngenzi akavuga ko hari n'umubare munini utariyandikisha muri iryo shami rya PSF.

    Ati 'Uru ni urwego ruri gutera imbere. Kera ubukerarugendo bwarasuzugurwaga ariko urebye amafaranga bwinjiza ni menshi cyane. Ubu ubukerarugendo bwahanze imirimo ibihumbi 165, iyo turebye ababukoramo.'

    Ngenzi agaragaza ko iyo ari imirimo myinshi cyane kuko yihariye 10% by'imirimo yose ihangwa mu gihugu ibyara inyungu ukuyemo iy'ubuhinzi n'ubworozi.

    Uretse kongera ibyumba by'amahoteli ibihumbi 10, Ngenzi agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere bazakora ibishoboka ngo bateze imbere ibikorerwa mu Rwanda hagerwa ku ntego iguhugu cyihaye y'uko bizajya byiziyongera kuri 13% buri mwaka, no kuzamura ishoramari ry'abikorera rikagera kuri miliyari 4,6$ mu 2029 rivuye kuri miliyari 2,2$ mu 2024.

    Ngenzi yavuze ko bizajyana no guteza imbere by'umwihariko ubukerarugendo bushingiye ku nama, ubushingiye ku iyobokamana no kongera ibintu byo gusura bikaba byinshi, ku buryo amafaranga abakerarugendo basiga mu Rwanda azarushaho kwiyongera.

    Abajijwe uko ubukerarugendo bw'imbere mu gihugu bwihagije, ha handi uru rwego rudashobora guhungabana mu gihe abakerarugendo baturuka hanze y'igihugu bagabanuka, Ngenzi yavuze ko biri ku rugero rwiza ariko bidahagije.

    Ati 'Nk'ubu nko gusura ingangi ni 1,500$ ku banyamahanga. Abanyarwanda bayatanga ni bake. Hari ibiciro ku Banyarwanda ariko ku mafaranga twifuza kwinjiza ntitwayageraho abanyamahanga bataje. Ni yo mpamvu ahubwo dushaka gukurura Abanyafurika bakiyongera mu gusura u Rwanda.'

    Yongeyeho ati “Iyo mishinga izajyana no kubakira ubushobozi abari muri urwo rwego cyane cyane mu bumenyi, abakiri mu mashuri bagahabwa imenyerezamwuga cyane ko twabonye ko 30% by'abarihabwa babona akazi.”

    Ni imishinga izajyana no kubakira ubushobozi abafite imishinga mito n'iciriritse kuko igira uruhare runini mu iterambere ry'urwego bijyanye n'ubwinshi bwayo.

    Nk'ubu ibigo by'ubukerarugendo nk'ibitembereza ba mukerarugendo mu Rwanda, 80% byabyo ni iby'abafite imishinga mito n'iciriritse, ibigaragaza uburyo icyo cyiciro gikwiriye gukurikiranwa by'umwihariko.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko uko ubukerarugendo bw'u Rwanda butera imbere ari na ko Abanyarwanda cyane cyane abaturiye ibyanya bisurwa bazamurirwa ubuzima.

    Ati 'Dufite gahunda yo gusangira ibyavuye mu bukerarugendo n'abaturage aho 10% by'agaciro k'ikiguzi cya tike yinjiriweho muri parike, ajyanwa mu mishinga nko kubaka imihanda, ibitaro, amashuri n'ibindi. Iryo 10% si iry'umusoro ahubwo ni iry'agaciro k'ibyinjijwe mu gusura ibyanya nyaburanga.'

    Yavuze ko ubu hamaze gufashwa imishinga 1000 ndetse hamaze gutangwa arenga miliyari 12 Frw ku baturage, agashimangira ko ari ibintu bizakomeza uko urwego rutezwa imbere.

    Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella aganiriza abitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko ibyumba by’amahoteli mu Rwanda byageze ku bihumbi 25

    Abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye n’ubukerarugendo bitabiriye umunsi wabuhariwe

    Ngabo Karegeya wamamaye nk'uwashinze ikigo cy'ubukerarugendo bushingiye ku nka kizwi nka Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd, na we ari mu batanze ikiganiro cy’uko ubukerarugendo bw’u Rwanda bwatezwa imbere

    Abayobozi mu nzego zitandukanye z’ubukerarugendo mu gihugu n’abafite imishinga ibushingiyeho bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yavuze ko hamaze gutangwa miliyari 12 Frw mu baturage mu buryo bwo gusangira umusaruro uturuka mu bukerarugendo

    Amafoto ya zimwe muri Hoteli zo mu Rwanda

    Ubwiza bwa One&Only Nyungwe

    One&Only Gorilla's Nest

    Bisate Lodge

    Classic Resort Logde

    Cleo Lake Kivu

    Emeraude Kivu Resort iri ku nkengero z'Ikiyaga cya Kivu

    Hôtel des Mille Collines

    Mythos Boutique Hotel

    Radisson Blu Hotel & Kigali Convention Centre

    Rose Apart Hotel

    Lake Kivu Serena

    Four Points by Sheraton

    Singita Kwitonda Lodge

    The Retreat by Heaven

    UMVA Muhazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyumba-by-amahoteli-y-u-rwanda-byageze-ku-bihumbi-25

  • Rayon Sports yikuye i Rubavu, Iraguha Hadji asaba imbabazi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yabonye amanota y’umunsi wa 5 wa shampiyona yakuye i Rubavu itsinze Rutsiro FC igitego kimwe ku busa.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 kuri Stade Umuganda, ni umukino Rayon Sports yashakaga gutsinda ku kabi n’akeza.

    Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

    Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 50 Rayon Sports yaje kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Iraguha Hadji akaba atishimiye iki gitego ahubwo yahise asaba imbabazi kuko yari atsinze ikipe yamushyize ku itara Rayon Sports ikamubenguka. Iki gitego ni cyo cyatandukanyije impande zombi.

    Indi mikino yabaye AS Kigali yatsinze Muhazi United 2-1, Musanze inganya na Marines 1-1. Ejo hashize Bugesera yanganyije 0-0 na Gasogi United, Mukura VS itsindwa na Gorilla FC 3-1.

    Ejo Kiyovu Sports izakira Amagaju FC, Vision FC yakire Police FC ni mu gihe Etincelles FC izakira Police FC.

    Hadji yatsinze ikipe yahozemo ayisaba imbabazi

    Rayon Sports yabonye amanota 3

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yikuye-i-rubavu-iraguha-hadji-asaba-imbabazi

  • Icyumweru cya mbere cya Rwanda Open muri ‘Doubles’ cyabonye ba nyiranyacyo, Abafaransa ku mukino wa nyuma (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024 irushanwa rya Rwanda Open M25 ryari ryakomeje aho mu bakina ari babiri cyegukanywe Corentin Denolly na Aziz Ouakaa batsinze abavandimwe b’Abanyazimbabwe.

    Iyi mikino ya Tennis irimo kubera mu bibuga bya IPRC Kigali yabanjirijwe n’imikino ya 1/2 mu bakina ari umwe “Singles” aho Abafaransa bahuriye ku mukino wa nyuma uzakinwa ejo.

    Umukino wa mbere 1/2, Umuhinde Sign Karan yasezerewe n’Umufaransa Corentin Denolly amutsinze amaseti 2-0 (6-4, 6-1). Hahise hakurikiraho undi mukino wahuje Umuhinde Kalyanpur Adil na we wasezerewe n’Umufaransa Bax Florent amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-4). Bax Florent na Corentin Denolly bazahurira ku mukino wa nyuma.

    Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma mu bakina ari babiri “Doubles”, abavandimwe bakomoka muri Zimbabwe Benjamin Lock na Courtney John Lock batwawe igikombe n’Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa babatsinze amaseti 2-0 (6-2, 7-5).

    Umuhinde Sign Karan ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma

    Corentin Denolly yishimira intsinzi

    Kalyanpur Adil na we ntiyahiriwe na 1/2

    Bax Florent yasanze mwene wa bo ku mukino wa nyuma

    Abavandimwe Benjamin Lock na Courtney John Lock ntibabashije kwegukana icyumweru cya mbere

    Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa ni bo begukanye icyumweru cya mbere mu bakina ari 2 “Doubles”

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyumweru-cya-mbere-cya-rwanda-open-muri-doubles-cyabonye-ba-nyiranyacyo-abafaransa-ku-mukino-wa-nyuma-amafoto

  • Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR. #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru dusoza, muri Kivu y'Amajyaruguru habaye icyiswe'imirwano' hagati y'igisirikari cya Kongo, FARDC, n' umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ariko abasesenguzi bakemeza ko ryari ikinamico ryo kubeshya amahanga, ngo yibwire ko Tshisekedi arimo gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Luanda, birimo no gusenya FDLR.

    Ryari ikinamico kuko FARDC itakwikora mu nda. Birazwi ko iyo FDLR ari ukuboko kw'iburyo kwa Tshisekedi, kuyifatiye runini mu kurwanya M23.

    Icyerekana ko ari ikinamico, ni amakuru avuga ko FARDC yabanje kuburira umukuru wa FDLR, Jenerali Ntawunguka Pacifique'Omega', maze we n'abarwanyi be bava ahagombaga kuraswa bya nyirarureshwa.

    Ni agakino kagaragarira buri wese. N'ikimenyimenyi nta n'umuntu nibura umwe watangajwe ko yaguye muri iyo' mirwano'.

    Ryaba ikinamico ryagira ariko, biraca amarenga ko Tshisekedi yatangiye kumva igitutu cy'umuryango mpuzamahanga, kimusaba gusenya, cyangwa se nibura kwitandukanya na FDLR, ifatwa nk'ipfundo ry'umutekano muke muri Kongo no mu karere kose.

    Kubera ariko ko Tshisekedi atatinyuka kwivanaho umufatanyabikorwa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw'uRwanda, yize amayeri yo kwimurira ibirindiro bya FDLR mu Burundi, cyane ko ari nko kwisanga, kuko FDLR na CNDD-FDD ya Perezida Evariste Ndayishimiye ari impanga.

    Abakurikiye ikiganiro( space ku rubuga rwa'X') cyateguwe na SOS Media Burundi , ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 28 Nzeri 2024, biyumviye ubuhamya bwemeza ko abarwanyi ba FDLR ubu barimo kwisukiranya mu ishyamba rya Kibira mu majyaruguru y'u Burundi, rifatanye n'irya Gishwati ryo mu Rwanda.

    Ibi birashimangira ibyatangajwe n'abandi benshi babyiboneye, bagarutse ku nama zimaze iminsi zihuza igisirikari cy'uBurundi n'imitwe yitwaje intwaro y'Abanyarwanda. Amatariki izo nama zabereyeho, aho zabereye n'abazitabiriye, byashyizwe ahagaragara.

    Muri iyo 'space', abahanga muri politiki y'aka karere k'Ibiyaga Bigari, barimo n'abanyamakuru bamaze imyaka bakurikiranira hafi imikorere y'imitwe yitwaje intwaro muri aka karere, bagaragaje ko ingoma ya CNDD-FDD nta gihe itakoranye na FDLR, FLN ya Rusesabagina n' indi igerageza guhungabanya umutekano w'uRwanda, ko ariko yari itaragera aho iha abajenosideri ba FDLR ibirindiro ku butaka bw'u Burundi.

    Ni icyemezo izo mpuguke zifata nk'ubugome ariko buvanze n'ubwiyahuzi bwa Perezida Ndayishimiye, kuko zitabona ubuhangange arusha Tshisekedi watangiye kugaragaza ubwoba bwo gucumbikira abajenosideri, isi yose ivumira ku gahera.

    Izo mpuguke zibukijwe ko FDLR atari abanzi b'uRwanda gusa, ko ahubwo ibikorwa byayo bya kinyamaswa biyigira umwanzi w'inyokomuntu aho iva ikagera.

    Icyo kwibaza rero: Ni gute u Burundi busanganywe isura mbi cyane mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu, bwakwirengera igitutu cyo guha rugari FDLR, yamaganwa n'ibihugu ndetse n'imiryango mpuzamahanga ishyira mu gaciro?

    Uretse ariko n'icyo gitutu cy'amahanga, u Burundi bwagombye kuba bwarakuye isomo ku baturage ba Kongo, bakoze amahano yo guhisha no guhishira umurozi none akaba abamazeho urubyaro. Umubare w' abakongomani bishwe na FDLR, imitungo yabo yasahuwe, abagore basambanyijwe ku ngufu, n'ibindi bizazane byakuruwe na FDLR muri Kongo, abagambanyi nka Tshisekedi na Ndayishimiye nibo bonyine babyifuriza Abarundi.

    Gucumbikira FDLR mu Burundi bishimangiye ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD busangiye na FDLR ingengabitekerezo ya 'Hutu-pawa'. Gusigasira FDLR rero, ni ukongera ibinyoro mu bibembe, kuko n'ubu Abarundi byabananiye kwigobotora ingaruka z'ayo macakubiri.

    Byanze bikunze ibintu bigiye kujya irudubi mu Burundi, kuko guturana na FDLR ari nko gutwara ifumba y'umuriro mu mpuzu.

    Kongo umwuka urayihetanye, kandi yo nibura ni igihugu gifite ubuso bunini aho iyo mitwe irwanira, kikagira umutungo kamere utunga iyo mitwe, ndetse ubwo bukungu bukanayikingira ikibaba, amahanga akirengagiza ko ubutegetsi bukorana n'imitwe y'abagizi ba nabi nka FDLR .

    Niba rero iyo Kongo igeze aho inanirwa, nk'uBurundi butagira n'urwara rwo kwishima, bufite ibihe bitugu byo kwakira Kongo uyu mutwaro uyinaniye?

    CNDD-FDD yo ishobora kumva nta terambere rinini ifite ryo kurinda, ariko abaturage nibahaguruke, bayibuze gukomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Perezida Ndayishimiye akwiye kumva ko CNDD-FDD itakiri umutwe w'inyeshyamba, ko ubu iramutswa igihugu, ikaba ifite inshingano zo kurengera inyungu z'abenegihugu bose.

    The post Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/burundi-utazi-umwanzi-acirira-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-utazi-umwanzi-acirira-fdlr

  • Yitabye Imana ari mu irushanwa #rwanda #RwOT

    Umusuwisi Muriel Furrer yitabye Imana nyuma yo kugira ibikomere ku mutwe ubwo yari mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi iri kubera i Zurich.

    Uyu mukobwa w’imyaka 18, yaguye ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yari mu isiganwa ryo mu muhanda.

    Yahise ajyanwa na kajugujugu ku bitaro kugira ngo yitabweho, yaguye bitewe n’imvura yari yaguye imihanda ikanyerera.

    Imvura nyinshi yaguye haba isiganwa i Zurich ku wa Kane, yatumye imihanda inyerera ndetse benshi mu bakinnyi baragwa.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Umuyobozi wa Siporo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), Peter van den Abeele, yavuze ko nta makuru menshi batangaza ku byabaye kuko hakiri gukorwa iperereza.

    Mu muhango wo gutanga imidali wabaye ku wa Gatanu, imiziki n’indirimbo zubahiriza ibihugu ntibyacuranzwe mu gihe amabendera yururukijwe kugeza hagati.

    Hafashwe kandi umunota wo guha icyubahiro Furrer, hanasomwa ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

    Furrer yaguye mu mpanuka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yitabye-imana-ari-mu-irushanwa

  • Police FC yihanangirije Kiyovu Sports ifite ibibazo uruhuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yongeye kwerekana ubukaka bwayo muri shampiyona ubwo yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 4-0, mu mukino wakinirwaga kuri Stade ya Kigali Pele i Nyamirambo. Nubwo Kiyovu Sports ifite amateka akomeye mu mupira w'amaguru mu Rwanda, ubu iri mu bihe bikomeye by'ubukungu, ibibazo by'imyitwarire, ndetse n'ibihano byatumye itajya ku isoko ry'abakinnyi.

    Kiyovu Sports ikomeje guhura n'ibibazo bikomeye by'amikoro, birimo gutinda kwishyura imishahara y'abakinnyi, ndetse no kuba hari abakinnyi batari ku rwego rwo guhangana muri shampiyona. Ibi byatewe ahanini n'ibihano ikipe yafatiwe, byayibujije kujya ku isoko ry'abakinnyi no gushaka abakinnyi beza bashobora gufasha ikipe mu gihe gikomeye. iyi kipe bugaragarira abakunzi b'umupira w'amaguru ko iyi kipe ifite ibibazo bya bakinnyi bikomeye aho nta buryo bufatika bwayifashije guhagarara imbere ya Police FC, ikipe ifite abakinnyi bari mu rwego rwo hejuru.

    Police FC yafunguye amazamu ku munota wa 13 w'umukino, Ishimwe Christian atsindira iyi kipe igitego cya mbere. Nyuma yo gushaka uko babuza Police FC kongera kubona ibindi bitego Kiyovu Sports yaje gucika intege ku munota wa 36 ubwo Bigirimana Abedi yatsindaga igitego cya kabiri.

    Igice cya kabiri gitangiye Police FC yongera kugaragaza ko iri ku rwego rwo hejuru, aho Didier Mugisha yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 50. Mu minota ya nyuma, ku munota wa 85, Ani Eljah nawe yatsinze igitego cya kane cyashimangiye intsinzi ya Police FC.

    Mu gihe Police FC irimo kugenda ikomeza kwigaragaza nk'ikipe ihatanira igikombe cya shampiyona, Kiyovu Sports iri mu bihe bigoye aho itarabasha gukemura ibibazo byayo by'amikoro n'imishahara y'abakinnyi.

    Source : https://yegob.rw/police-fc-yihanangirije-kiyovu-sports-ifite-ibibazo-uruhuri/

  • Afurika y'Epfo na Maroc mu bihanganye n'u Rwanda mu kwakira Formula 1 – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rumaze iminsi mu biganiro n'ubuyobozi bwa Formula 1 bwo kwakira irushanwa rya Formula 1, nubwo Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye ko The East African ko “bidakwiriye k'u Rwanda kuvuga ku biganiro biri gukorwa hagati yarwo na Formula 1.”

    Uyu muyobozi yongeyeho ko u Rwanda rwahoranye ubushake bwo kwakira amarushanwa nk'aya mu gihe cyose hari amahirwe y'uko yagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda.

    Afurika y'Epfo yigeze kwakira aya marushanwa ya Formula 1 mu 1993, ari naryo rushanwa riherutse kwakirwa muri Afurika. Maroc nayo ifite ibikorwaremezo byifashishwa mu kwakira iyi mikino, aho biheruka kuyakira mu 1958, uretse ko ubu iki gihugu cyongeye kugaragaza ubushake.

    Urubuga rwa F1Chronicle ruvuga ko u Rwanda rwakenera miliyoni 270$ mu kubaka imihanda yihariye ikoreshwa muri iri rushanwa, kuyitaho bigasaba miliyoni 18,5$ buri mwaka.

    Ibikorwa birimo kubaka aho abafana bicara, parikingi y'imodoka z'irushanwa n'ibindi bijyana no kwita ku kibuga, bishobora gutwara miliyoni 30$, ibi bikiyongera ibyumba byo kwakira abashyitsi byinshi kandi biri ku rwego rwiza n'ibindi byangombwa byose bikenerwa.

    Kugeza ubu ibihugu 34 ni byo bimaze kwakira iri siganwa ryatangiye gukinwa kuva mu 1950, ku mugabane wa Afurika ryabereye muri Afurika y'Epfo gusa ari na ho riheruka mu 1993.

    Hari benshi baha amahirwe u Rwanda kuba rwakoroherezwa kwakira iri rushanwa rya mbere mpuzamahanga mu gusiganwa ku modoka nto riheruka ku butaka bwa Afurika mu myaka 31 ishize.

    Ibyo ariko bijyana no kubaka ibikorwa remezo bya Formula 1 bigezweho, bifite ubushobozi buhambaye bwo kwakira iyo mikino hakiyongeraho ikoranabuhanga ry'imbonekarimwe riwifashishwamo.

    Perezida Kagame yakunze kwitabira amasiganwa ya Formula 1 mu bice bitandukanye, yaba i Dubai, Singapore n'ahandi.

    IGIHE ifite amakuru ko hari itsinda ryashyizweho n'u Rwanda ryo kwiga ku buryo igihugu cyakwakira iri rushanwa.

    Mu mpera z'uyu mwaka mu Rwanda hazabera Inama ya FIA izaba mu Ukuboza 2024, ikazajyana n'ibindi bikorwa by'iri shyirahamwe birimo no gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri shampiyona zikomeye zirimo na Formula 1.

    Afurika y’Epfo, Maroc n’u Rwanda bihanganiye kwakira Formula 1


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-y-epfo-na-maroc-mu-bihanganye-n-u-rwanda-mu-kwakira-formula-1

  • Cabo Delgado: Umugaba Mukuru w'Ingabo za Mozambique yahuye na Gen Maj Ruvusha – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ubwo yahuriraga n'Umuyobozi mushya w'inzego z'umutekano z'u Rwanda muri Cabo Delgado, Gen Maj Emmy Ruvusha, mu Karere ka Pemba.

    Mangrasse yanashimye ubufatanye buri hagati y'inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique mu gucyura abaturage bari barahunze imidugudu bari batuyemo muri Cabo Delgado.

    Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n'Abapolisi muri Cabo Delgado, mu gihe gito zirukana abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Ansar al Sunnah mu birindiro bari bamaze imyaka ine bahashinze.

    Nyuma yo gukura abarwanyi b'uyu mutwe mu birindiro bihoraho bari bafite muri iyi ntara, hakurikiyeho ibikorwa bihuriweho byo kubahiga mu mashyamba bahungiyemo.

    Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yatangaje ko Mangrasse na Gen Maj Ruvusha baganiriye ku ntambwe imaze guterwa muri ibi bikorwa.

    Inkuru bifitanye isano: Kajugujugu ku rugamba, gusimbuza abasirikare, abagiye kuyobora Ingabo: Isura nshya i Cabo Delgado

    Gen Maj Emmy Ruvusha yakiriye Admiral Mangrasse wa Mozambique

    Abofisiye b’u Rwanda n’aba Mozambique basuzumye imigendekere y’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba

    Abofisiye b’ibihugu byombi bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cabo-delgado-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-mozambique-yahuye-na-gen-maj-ruvusha

  • Karongi: Ingo zibanye mu makimbirane zagabanutseho 1,800 – #rwanda #RwOT

    Itegeko Nshinga ry'u Rwanda rigaragaza umuryango nk'ishingiro ry'igihugu. Ibi bituma ubuyobozi bw'u Rwanda bushyira imbaraga mu guharanira imibanire myiza n'ituze mu miryango binyuze mu kuvugurura amategeko no korohereza imiryango itari iya Leta ikora mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa.

    Mu 2021 akarere ka Karongi kakoze ikusanyamakuru gasanga gafite imiryango irenga 3000 ibanye mu makimbirane, n'abangavu barenga 500 basambanyijwe baterwa inda.

    Iryo sesengura ryagaragaje ko mu byongereye amakimbirane mu miryango harimo ubusinzi no kutumvikana ku ikoreshwa ry'umutungo w'urugo.

    Ibi byatumye akarere kiyambaza imiryango itari iya Leta ifite aho ihuriye no kurwanya ihohoterwa bafatanya guha imbaraga umugoroba w'imiryango n'ibiganiro bitangwa n'abahoze babanye mu makimbirane.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Karongi, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Umuhoza Pascasie avuga ko izi ngamba zatanze umusaruro.

    Ati 'Mu miryango twari twabonye imiryango ibanye mu makimbirane igera ku 3015, nyuma yo gukorana n'abafatanyabikorwa muri ya gahunda y'umugoroba w'imiryango, dufitemo abahinduriwe imyumvire bongera kubana neza ndetse bamwe muri baranasezeranye, abagera ku 1816 ubu ni imiryango ibanye neza. Ntangarugero'.

    Umubare w'abangavu baterwa inda ku mwaka mu karere ka Karongi nawo waragabanutse kuko wavuye kuri 500 mu 2021 ukagera kuri 200 mu 2023-2024.

    Visi Meya Umuhoza avuga ko ari umusaruro w'ubukangurambaga bafatanyamo n'abafatanyabikorwa batandukabye by'umwihariko kwigisha abasore n'inkumi ubuzima bw'imyororokere.

    Ati 'Nibura ubona ko ubukangurambaga bukorwa hari umumaro bwagize ku bijyanye no guhindura imyumvire y'umuryango ndetse no kuba abana basobanukirwa ubuzima bw'imyororokere'.

    Mu karere ka Karongi imiryango ibanye mu makimbirane yagabanyutseho 1,800 mu myaka 3 ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ingo-zibanye-mu-makimbirane-zagabanutseho-1-800

  • Israel yagabye ibitero simusiga i Beirut, yiyemeza gutsinsura Hezbollah – #rwanda #RwOT

    Ibi bitero bitigeze bibaho byibanze ku nyubako zo guturamo ziherereye mu Majyepfo y'Umurwa Mukuru Beirut, aho bivugwa ko abaturage benshi barimo n'abana bagwiriwe n'inkuta.

    Ni ibitero Israel yavuze ko yiciyemo Umuyobozi w'Ishami ry'Umutwe wa Hezbollah rishinzwe kurashisha za misile witwa Muhammad Ali Ismail ari kumwe n'umwungirije witwa Hussein Ahmad Ismail.

    Ntabwo abapfiriye muri ibyo bitero bose baramenyekana, na cyane ko imbangukiragutabara zabuze uko zigera mu bice byagizweho ingaruka byo mu Karere ka Dahiyen bijyanye n'uburemere bw'ibisasu IDF iri kumisha kuri uwo mujyi.

    Icyakora abantu batandatu ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero IDF yagabye abandi 100 barakomereka, icyakora kubarura bangirijwe n'ibyo bitero bikaba bikigoye kuko ubutabazi bwihuse butari gushoboka.

    Israel igaragaza ko itagambiriye kwica abaturage ahubwo ishaka gutsinsura indiri ya Hezbollah, no kurimbura ububiko bw'intwaro zikomeye uwo mutwe ukoresha mu kuyigabaho ibitero.

    Iki gihugu kigaragaza ko cyashakaga gusenya Akarere ka Dahiyeh, agace gafatwa nk'indiri ya Hezbollah yazengereje Israel mu bihe bitambutse.

    Abaturage benshi bavuye mu Karere ka Dahiyeh aho bageragezaga gushaka ubuhungiro ahitwa Ramlet al-Baida, igice cyo ku mucanga giherereye mu Mujyi wa Beirut abantu bakunda kujya kuruhukiraho iyo bagiye ku mazi no mu bindi bice by'i Beirut rwagati.

    Israel kandi yavuze ko mu Gice cya Galileya cyo mu Majyaruguru y'icyo gihugu humvikanye urusaku rw'utwuma dutanga umuburo iyo hari ikibi kigiye kuba, mu gihe gito iki gihugu gihita gitahura ibisasu 10 byari birashwe biturutse mu Majyepfo ya Liban.

    Aljazeera yatangaje ko ibitero byeruye kuri Liban bimaze guhitana abarenga 700 kuva ku wa Mbere w'iki cyumweru

    Israel yavuze ko izatuza inyubako za Hezbollah zose izishyize hasi, icyakora bikavugwa ko n'abaturage bagakomeza gupfa.

    Bijyanye n'uko igice cyarashweho cyari kigizwe n'ishyamba, abaturage bari guhora bazimya kuko buri kanya hari gututumba inkongi, bijyanye n'ibyo bitero bya Israel bityo gutabara abantu bikagorana.

    Kugeza ubu ibitaro 37 byafunze kuko abaganga bakeka ko Israel ishobora kubagabaho ibitero.

    Israel ikomeje umugambi wayo wo gutsinsura Hezbollah


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/israel-yagabye-ibitero-simusiga-i-beirut-yiyemeza-gutsinsura-hezbollah