Blog

  • Abategura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika basi… – #rwanda #RwOT

    Ubwo tariki ya 28 Nzeri 2024, ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika byari bigeze i Bugesera, ntabwo imvura yabashije korohereza ababiteguye, abahanzi n'abakunzi b'umuziki nyarwanda.

    Ibi byatumye ababitegura bafata umwanzuro wo guhagarika iki gitaramo ubwo Bruce Melodie yiteguraga kujya ku rubyiniro bituma aririmba iminota itagera kuri itanu.

    Ukaba ari umwanzuro ukomeye wafashwe nyuma yo kubona ko hashobora kuzamo impanuka, nyuma y'uyu mwanzuro ababitegura kandi bahise bemeza ko ubutaha bizaba mu mpeshyi.

    Banongera gufata umwanzuro w'uko mu mwaka utaha Bugesera hazakorwa ibishoboka ikaza mu Turere na none ibi bitaramo bizageramo.

    Akaba ari ukugirango bavemo ideni abakunzi b'umuziki nyarwanda babarizwa muri aka Karere batabashije kugera ku byishimo bifuzaga.

    Ibi bitaramo biri kuririmbamo abahanzi barimo Ruti Joel, Kenny Sol, Dany Nanone, Bwiza, Chriss Eazy na Bruce Melodie bikaba bimaze kugera mu Turere dutanu.

    Hasigaye uturere turimo Huye, Rusizi na Rubavu aho bizasorezwa.

    Ni ibitaramo bifite umwihariko wo kubera mu Ntara kuko EAP ibitegura yatangaje ko umujyi wa Kigali bahafitiye indi gahunda yihariye.

    Ibi bitaramo bitegurwa ku bufatanya bwa EAP, MTN na PRIMUS. Ibya 2024 byatangiye kuba tariki ya 31 Kanama 2024 bizasozwa tariki ya 19 Ukwakira 2024.

    Imvura yatumye abanyabugesera batabona ibyishimo bikwiye basezeranywa ibyo mu 2025Muri ya Gahunda yo guha umwanya abahanzi bakorera mu Turere dutandukanye Fally P ni we amahirwe yagezehoBianca na MC Buryohe bongeye kwigaragaza ku rubyiniro bayobora neza ibi bitaramoUmuvanzi w’umuziki ubifatanya n’ubushyarugamba akomeje kwigaragaraza muri ibi bitaramoIbi bitaramo bisigaje kugera mu Turere dutatu bivuze ko bimaze kugera muri dutanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147290/abategura-ibitaramo-bya-mtn-iwacu-muzika-basigayemo-ideni-abi-bugesera-147290.html

  • ICPAR yahembye ibigo n'inzego byatanze raporo z'imari neza – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byiswe 'Financial Reporting and Excellence Awards 2024' byatanzwe ku itariki 27 Nzeri 2024, bigamije guteza imbere umuco w'ibaruramari ry'umwuga binyuze mu gushimira ibigo n'inzego birikora neza bikaba bitanzwe ku nshuro ya kabiri.

    Ibyo bihembo byatanzwe mu byiciro 12 bigizwe n'inzego za Leta n'ibigo by'abikorera, aho bagiye bahemba imyanya ibiri ya mbere.

    Urwego rwa Leta cyangwa ikigo cy'abikorera cyaje ku mwanya wa mbere cyahabwaga igihembo cy'ishimwe naho ku mwanya wa kabiri hagatangwa impamyabushobozi.

    Ibyo byiciro 12 bigizwe n'inzego za Leta n'ibigo by'abikorera byitabiriye iryo rushanwa, bitanga raporo ku babaruramari ba ICPAR.

    Harimo zimwe muri Minisiteri, bimwe mu bigo bya Leta, amabanki, ibigo by'ubwishingizi, ibigega by'imari, ibigo by'itumanaho, amahoteli n'ibigo by'ubukerarugendo na tumwe mu turere n'ibindi.

    Bimwe mu byasuzumwaga na ICPAR itanga amanota harimo amakuru atangwa ajyanye n'imari yakoreshejwe mu bikorwa ibyo bigo byagizemo uruhare mu gihe cy'umwaka, ajyanye n'imishinga bifite n'umumaro ibyo bikorwa biri kugirira umuryango mugari.

    Ibihembo biruta ibindi muri iryo rushanwa byari bitatu harimo icyahawe ikigo cyatanze raporo nziza kurusha ibindi byose, ikigo cyatanze raporo yateye intambwe ifatika ugereranyije n'umwaka ushize ndetse n'ikigo gifite icungamari rihagaze neza muri rusange.

    Muri iyo myanya itatu, Banki y'Amajyambere y'u Rwanda (BRD) yegekunyemo ibihembo bibiri harimo icyo gutanga raporo nziza kurusha izindi ndetse n'icy'ikigo gifite icungamari rihagaze neza muri rusange. Ni mu gihe Ecobank ari yo yegukanye icyo gukora raporo yateye intambwe ifatika ugereranyje n'umwaka wabanje.

    .Mu bindi bigo n'inzego zahembwe, muri minisiteri enye zitabiriye iya mbere yabaye iy'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM). Mu bigo bya Leta bine byitabiriye mu byiciro binyuranye ibya mbere ni Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ikigega RNIT Iterambere Fund n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu (REG).

    Mu mabanki umunani yitabiriye iya mbere yabaye BRD naho mu bigo by'ubwishingizi bine byitabiriye icya mbere kiba Myfair Insurance mu gihe mu turere dutanu twitabiriye aka mbere ari aka Burera n'ibindi bitandukanye.

    Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yavuze ko ibyo bihembo biri kugenda byiyubaka kuko ababyitabira bagenda biyongera, aho uyu mwaka hiyongeyeho abagera kuri 35% ugereranyije n'ushize.

    Yavuze ko gutanga ibyo bihembo ari imwe muri gahunda zigamije kubaka ibaruramari ry'umwuga mu Rwanda nk'Igihugu kiri gutera imbere.

    Ati “Ku rwego mpuzamahanga ibi birakorwa buri mwaka mu bindi bihugu ariko ijya kurisha ihera ku rugo. Natwe twaravuze tuti mu Rwanda tugeze hehe?. Ntiharashira imyaka myinshi ibaruramari rikorwa uko abantu bishakiye ariko ubu hari intambwe tumaze gutera harimo ICPAR ikora mu kubaka ubushobozi na Capital Market Authority”.

    Yavuze ko mu gutanga ibyo bihembo, hakiri imbogamizi ijyanye n'ubwitabire buke.

    Ati “Turashaka umubare mwinshi nk'abasora banini bakabaye bose bitabira iri rushanwa ndetse n'amabanki yose ari mu gihugu n'ibindi bigo byose. Turishimira ko uyu mwaka hari ubwiyongera ariko dukwiye kuba tubona ibigo byose hano harimo n'inzego za Leta zose”.

    Biraro yavuze ko mu Karere u Rwanda ruri mu bihugu byatangiye ibaruramari ry'umwuga nyuma nubwo rimaze gutera intambwe, asaba inzego zirimo n'itangazamakuru gushyiramo umusanzu kugira ngo rirusheho gutera imbere ku muvuduko w'ubukungu u Rwanda rufite.

    Perezida wa ICPAR, Obadiah R. Biraro yasabye ibigo bya Leta n’iby’abikorera kwitabira iryo rushanwa ku bwinshi

    MINUBUMWE yaje ku mwanya wa kabiri muri Minisiteri enye zitabiriye

    Abahize abandi ubwo bahabwaga igikombe

    Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri

    Ababaruramari ba ICPAR na bo bashimiwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icpar-yahembye-ibigo-n-inzego-byatanze-raporo-z-imari-neza

  • Huye: Urujijo ku rupfu rutunguranye rw'umwarimukazi bivugwa ko yatezwe inzoka – #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2024, aho uyu Yankurije wari utuye mu Mudugudu w'Akabuga, Akagari k'Icyeru, mu Murenge wa Mukura, yapfuye mu masaha ashyira saa mbili z'ijoro, nyuma yo gutambuka inzoka yari yitambitse hafi y'umuryango.

    Amakuru avuga ko ngo akimara kuyitambuka ngo yahise acika intege,ibyaje no kumuviramo urupfu.

    Abaturanyi ba Nyakwigendera bavuze ko iyi nzoka yari yiriwe itambatamba mu rugo, ngo abantu bakagerageza kuyirukana ariko ikongera ikagaruka.

    Ndayisenga Narcisse, wari ucumbitse mu rugo rwa nyakwigendera akaba yanakoranaga ku kigo kimwe cy'ishuri na Yankurije,yabwiye IGIHE ko uwo mubyeyi yavuye ku kazi ku mugoroba ameze neza, agahita ajya gusengana na bagenzi be mu rugo rw'umuturanyi we na we bakoranaga.

    Nyuma yo kuva mu masengesho nka saa saa mbili z'umugoroba,yaratashye nabwo ameze neza, ariko ageze mu rugo atambuka inzoka yari iri hafi y'umuryango atayibonye.

    Ati 'Yamuritse itoroshi abona arayitambutse,ahita abwira abana ngo 'ya nzoka ndayibonye',maze kuva ako kanya atangira gucika intege ubwo, ahita yitura hasi ni ryo jambo yavuze gusa. Kubera ko nanjye nabaga muri urwo rugo ancumbikiye, aza narabyumvise, anitura hasi narabyumvise. Abana batabaje, nanjye mpita mbyuka njya kureba, koko nsanga amaze gupfa batangiye kumwegeranya.''

    Ndayisenga, yakomeje avuga ko uyu mubyeyi bigaragara ko iyi nzoka baba bari bayimuteze kuko ngo uyu nyakwigendera yari afite amakuru ko ihari

    Yakomeje avuga ko bahise bamujyana kwa muganga, mu Bitaro bya CHUB, muganga nawe amupimye yemeza ko koko yapfuye.

    Abakekwaho ayo marozi basagariwe n'abaturage barakubitwa bikomeye bashaka kwihorera.

    Bivugwa ko mu masaha y'igicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2024, haje umupfumu agaragaza bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera ko ari bo bamuterereje amarozi.

    Ibi byateye uburakari bwinshi abaturanyi harimo n'abanyeshuri bagiye bigishwa na nyakwigendera maze batera urugo rwa Bimenyimana barabakubita cyane,banabicira ihene ebyiri, gusa baza gutabarwa na Polisi.

    Abasagariwe n'abaturage bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kabutare.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yagize ati ' Abaturanyi ba nyakwigendera bo bizera ko yarozwe, ari nayo mpamvu ku wa 27 Nzeri 2024, saa kumi n'imwe z'umugoroba,bateye mu rugo rwabo barakomeretsa bikomeye,banabicira ihene ebyiri.''

    Yongeyeho ko Polisi yahise itabara igahosha ako kavuyo ikarokora abashoboraga kuhicirwa,ndetse ikaba yanafashe umwe mu bacyekwa guteza ako kavuyo mu gihe hagishakishwa abandi babigizemo uruhare.
    Amakuru IGIHE ifite ni uko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane intandaro y'urupfu rwa nyakwigendera.

    Nyakwigendera Yankurije asize umugabo n'abana babiri.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB), rwatagiye iperereza ryimbitse

    Abatabaye mu rugo rwa Nyakwigendera, agahinda kari kose

    Inzoka bivugwa ko yabaye intandaro y’urupfu rwa Yankurije, yahise yicwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-urujijo-ku-rupfu-rutunguranye-rw-umwarimukazi-bivugwa-ko-yatezwe-inzoka

  • Mu Rwanda hari kwigirwa uko Afurika yakwihaza mu bikoresho byo kwa muganga – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yabaye ku wa 28 Nzeri 2024 yateguwe n'Ishyirahamwe ry'abahanga mu guteza imbere ibikoresho by'ubuvuzi (International Federation for Medical and Biological Engineering: IFMBE), Ishami rya Afurika.

    Ihuje abayobozi b'amahuriro y'abo bahanga mu gukora, kwita no kubungabunga ibyo bikoresho yo mu bihugu byo muri Afurika.

    Mu byaganiriweho harimo kurebera hamwe uko ayo mahuriro ahagaze, uko yafatanya mu kuziba ibyuho bihari no kubyaza umusaruro amahirwe ari muri urwo rwego.

    Mu Rwanda abahanga muri urwo rwego babarizwa mu Ishyirahamwe 'Rwanda Association of Bio-Medical Engineers' rihagarariwe mu rwego rw'amategeko na Eng. Manzi Martin.

    Rigizwe n'abanyamuryango barenga 100, rigakorana na Minisiteri y'Ubuzima mu kwita ku bikoresho byo kwa muganga, ibipfuye bigasanwa ariko bakagira n'uruhare mu igenamigambi ryabyo no kungura ubumenyi.

    Aba bantu ni ingenzi cyane mu bitaro kuko ari bo baba bita ku mashini zikomeye zifashishwa mu buvuzi, bareba ko zikora neza, ndetse nk'iyo zigize ikibazo wenda umuntu bari ku mubaga, ni bo bihutira kureba ikibazo kibaye, ubundi hifashishijwe ubuhanga bwabo bagakosora ikibazo umuntu agatabarwa.

    Ikindi ni uko niba igihugu kiguze ibikoresho bikomeye ndetse bihenze, haba hagomba kuboneka ababyitaho babizobereye ariko b'Abanyarwanda na cyane ko ibyo bikoresho biba bigura menshi.

    Manzi ati 'Ni na bwo bufatanye dushaka gufatanya byisumbuye na leta bigakorwa ku bikoresho byaguzwe byose, tukamenya ko igikoresho kiramutse gipfuye twahamagara Abanyarwanda bakagikora, ariko bikanabungwabungwa bihoraho bitari ukuza baje gukiza ibyafuye gusa.'

    Yavuze ko ubu mu Rwanda nta buke bw'abo bakozi bita ku bikoresho buhari, ariko ikibazo kikaba kubashyira mu mirimo mu nzego za leta kandi bakenewe.

    Ati 'Usanga hanze bahari ndetse benshi, ariko mu bitaro ukabona ni bake nka babiri mu bitaro byose. Aha ni ha handi usanga ibikoresho bititabwaho mu buryo bukwiriye. Ni ikintu cyagakwiriye kwitabwaho.'

    Umunyamabanga Mukuru wa IFMBE muri Afurika, Umunya-Ghana, George Boadu wagaragaje ko mu gihe abakozi batongerewe ubumenyi bya bikoresho bishobora kuba ibibazo kurusha ibisubizo.

    Ati 'Nawe tekereza nk'umuntu ukoresheje kiriya cyuma gikangura umutima nabi, akagiha amakuru atari yo, aho kuwukangura kizawushwanyaguza. Kongera ubumenyi ni ingingo ibihugu bikwiriye kwitaho.'

    Ku ngingo y'uko Afurika ihora inyuma mu gukora ibikoresho byo kwa muganga, Boadu yavuze ko habaye ubushake n'ubufatanye ntacyo uyu mugabane utageraho, kuko ufite abaturage, umutungo n'ubundi bushobozi bwo gukora ibikoresho burahari.

    U Rwanda rumaze gutera intambwe mu guteza imbere ibikoresho by'ubuvuzi aho n'Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E health: CEBE) cya Kaminuza y'u Rwanda.

    Mu Ukuboza 2023 mu cyanya cy'inganda huzuye inyubako nshya igeretse gatanu, CEBE ikoreramo, aho igice cya mbere cyayo cyuzuye gitwaye miliyoni 21$ (arenga miliyari 27 Frw y'ubu), icya kabiri kizatwara byibuze hagati ya miliyoni 25$ na miliyoni 30$, hagamijwe gushyira imbaraga mu kongerera inzobere mu bijyanye n'ikorwa ry'ibikoresho by'ubuvuzi.

    Umuhate w'u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi washimwe n'umwe mu bayobozi ba IFMBE witwa Marc Nyssen, woherejwe kugira ngo azahure urwo rwego muri Afurika na rwo rugire imbaraga nk'uko mu Burayi hameze.

    Yagaragaje ko kuri uyu mugabane nta nganda zikora ibyo bikoresho zihari bitari uko bitashoboka ahubwo hari abatinya gushoramo imari n'ubufatanye buke.

    Yashimiye u Rwanda ruri kugerageza gutekerereza hafi Afurika yose binyuze mu gushinga ibigo nka CEBE, kagaragaza ko niruhozaho, intego yo kuba igicumbi cya Afurika mu buvuzi itazatinda.

    Inzobere mu bijyanye n'ikorwa ry'ibikoresho by'ubuvuzi ziteraniye mu Rwanda aho ziri kwiga uko urwo rwego rwatezwa imbere

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora n’abita ku bikoresho by’ubuvuzi, Eng. Manzi Martin yagaragaje ko bashaka guteza imbere imikoranire ya hafi na Minisiteri y’Ubuzima

    Inzobere mu bijyanye n’ikorwa ry’ibikoresho by’ubuvuzi zatambagijwe n'Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y’u Rwanda

    Ikigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y’u Rwanda kirimo ibikoresho usanga hake muri Afurika

    Mu Kigo Nyafurika cy'icyitegererezo mu gukora ibikoresho by'ubuvuzi cya Kaminuza y’u Rwanda hanakorerwa insimburangingo z’umubiri w’umuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/afurika-yihagije-ku-bikoresho-by-ubuvuzi-ikiraje-ishinga-inzobere-ziteranire-mu

  • Abagore basaba akazi mu mirimo ya tekiniki mu turere n'imirenge ni 28% – #rwanda #RwOT

    N'ubwo bimeze bityo, imibare y'abagore mu nzego z'imirimo ya tekiniki mu turere n'imirenge nk'abayobozi b'inzego z'imirimo n'indi muri rusange ibasaba gukora cyane baracyari bake, ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC) ivuga ko agabore bagerageza gusaba aka kazi ari 28% mu gihe abagabo barenga 70%.

    Ibi byatangarijwe mu Nteko Rusange ya 3 y'Urunana rw'Abagore mu Nzego z'Ibanze,yateranye i Muhanga ku wa 27 Nzeri 2024.

    Umwe mu bagore bakora mu nzego z'ibanze ku rwego w'akarere, waganiriye na IGIHE, yavuze ko n'ubwo Leta yakoze ibishoboka byose igashyiraho uburyo bworohereza umugore gukora neza akazi ke, hakiri birantega nyinshi, ziri no mu bituma abenshi batinya kuza mu kazi nk'ako avuga ko akora.

    Yagaragaje ko Leta yacumye amasaha yo gutangira akazi, aho umubyeyi ava mu rugo yamaze gutegura abana bagiye ku ishuri, ikiruhuko cyo kubyara kikaba cyariyongereyeho ibindi byumweru, ariko kandi hakaba hakirimo ibindi bihato bituma bamwe mu bagore bazibukira iriya mirimo.

    Ati “Nk'iyo umugore yonsa umwana w'amezi ane cyangwa atanu, igituza kiba kiremereye, kwirirwa utonkeje,umutwe urakurya, ukaba wanahinda umuriro. Mu gihe uri umuyobozi rero ukirirwa mu nama uhagaze wigisha ukaza gutaha nijoro wananiwe,ni ikibazo gikomeye rimwe na rimwe abo mukorana batanaha agaciro.''

    Kimwe mu bindi bibagora hazamo no kuba basiga abana babo bakiri bato bakerekeza mu kazi, aho usanga bamwe bakora ariko imitima ikiri mu rugo batekereza abana basize.

    Ati “Mu gihe hari amarerero mu nganda z'icyayi, n'ahandi ndetse numvise ko no muri perezidansi rihari, ubona bikwiye ko no mu bindi bigo bya Leta amarero ahagera,umuyobozi wonsa akajya yonsa umwana we mu cyumba cyabugenewe, kuko naho dukorera haba hari ibyumba, bityo tutazarwaza bwaki kandi ari twe ba mbere bo gutanga urugero.''

    Ashingiye kuri ibi byose,uyu mugore abiheraho asaba abagabo bakorana n'abagore mu nzego zose z'ibanze, kugira umutima wumva kandi ureba kure bakajya bibuka inshingano ziremereye bashiki babo bagira hanze y'akazi gasanzwe, bityo bakaborohereza mu mikorere no mu bufatanye buhoraho, kugira ngo barangize neza ishingano zabo.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko Leta yagiye ishyiraho uburyo bworohereza umugore mu kazi bijyanye n'izindi nshingano agira zirimo no kubyara kandi ko n'abandi bakorana baba ababago n'abakoresha nabo bakwiye kubigenza batyo.

    Ati “Hari uburyo buhari bwagenwe, iyo umugore atwite, ahabwa uruhushya akajya kwipimisha, yabyara agahabwa amahirwe yo konsa mu kiruhuko,ndetse n'abakoresha baba babizi ko bagomba kuborohereza kugira ngo bubahirize izo gahunda , kandi n'imiterere y'umugore numva abantu bose bamaze kuyimenya kandi bagomba kubaha no kumva imiterere yabo.''

    Minisitiri Uwimana yasabye abagore bari mu buyobozi gusohoza neza inshingano zabo bigatinyura bagenzi babo bacyitinya, bityo nabo bakabona ko bishoboka.

    Abayobozi b’abagore mu nzego z’ibanze batandukanye barimo bitabiriye iyi nteko rusange

    Iyi nteko rusange yari yitabiriwe n’abagore basaga 300.

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille, yasabye abagore bari mu buyozi kubera abandi itara rimurika bakimakaza isuku aho bakorera.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, nawe yari yitabiriye iyi Nteko, aha impanuro zitandukanye aba bayobozi b’abagore zirimo kwihatira gukora cyane.

    Dr Kagwesigye Anne Marie, usanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama ya Huye, yatorewe kuba umuyobozi w’Urunana rw’Abagore bakora mu nzego z’ibanze mu Rwanda.

    Abayobozi bashya batorewe kuyobora urunana rw’abagore bari mu nzego z’ibanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-basaba-akazi-mu-mirimo-ya-tekiniki-mu-turere-n-imirenge-ni-28

  • Iran yaba ifite umugambi wo kwihorera kuri Israel? – #rwanda #RwOT

    Ubwo Iran iheruka kohereza Ingabo muri Liban, byari mu 1981. Icyo gihe, izo ngabo nizo zatangije umutwe wa Hezbollah, Iran ikomeza kuwubaka no kuwushoramo akayabo ifite intego yo kuwifashisha mu guhangana na Israel.

    Icyakora magingo aya, bisa n'aho uyu mutwe waciwe intege cyane, nyuma y'uko abayobozi bakuru hafi ya bose bishwe, kimwe n'abakomando bayobora amatsinda mato y'abarwanyi, benshi bagizweho ingaruka n'igitero simusiga cyagabwe ku byombo bakoresha.

    Israel yavuze ko idateze guhagarika ibitero kuri Hezbollah, ibivuze ko izakomeza kuyihangamura mu minsi iri imbere, ku buryo uyu mutwe ushobora kubura ubushobozi bwawo bwo kwihagararaho muri rusange.

    Benshi rero bari kwibaza niba Iran yiteguye kurebera, ikareka umutwe yubatse mu myaka irenga 30 ugasenywa mu gihe gito. Impungenge z'uko Iran ishobora kwinumira zishingira n'ubundi ku buryo yitwaye mu bitero byabanje.

    Nasrallah siwe muyobozi ukomeye wishwe ku ruhande rw'abakorana na Iran. Muri Nyakanga uyu mwaka, Umuyobozi wa Politiki mu mutwe wa Hamas, Ismail Haniyeh, yiciwe i Tehran muri Iran, birangira ntacyo icyo gihugu gikoze mu kwihorera mu buryo bufatika.

    Amwe mu makuru avuga ko Iran iri gutegura ingabo zayo, cyane ko iki gitero gishobora kuba cyari umurongo utukura, kandi mu gihe Hezbollah yasenywa nk'uko byagenze kuri Hamas, Iran ntacyo yaba isigaranye, ari nayo mpamvu nta gisobanuro gifatika ifite mu kureka Israel igasenya Hezbollah.

    Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, bivugwa ko yatumije inama y'abasirikare bakuru nyuma gato y'urupfu rwa Hasrallah. Ibyavugiwemo ntibizwi, gusa benshi bemeza ko bifitanye isano n'uburyo Iran igomba kwihorera.

    Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, aritezwe cyane, aho benshi bategereje kureba icyemezo azafata nyuma y’uko umuyobozi wa Hezbollah yishwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iran-yaba-ifite-umugambi-wo-kwihorera

  • I&M Bank Rwanda Plc yiyemeje guhanga imirimo irenga ibihumbi 12 binyuze mu mushinga wiswe 'Kataza' – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa yakoze ku wa 27 Nzeri 2024 ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubukerarugendo.

    Abagenerwabikorwa bemerewe inguzanyo kugeza ku bihumbi 100$ (arenga miliyoni 133 Frw) badasabwe ingwate ndetse uyihawe akazajya yishyura inyungu ya 9%.

    Ni ibintu bidasanzwe kuko mu bisanzwe inguzanyo zitangirwa ku nyungu iri hagati 17%-19% ariko kuko iyi banki ishaka guteza imbere uru rwego rugashorwamo imari, ni yo mpamvu yagejeje kuri ibyo biciro.

    I&M Bank Rwanda Plc, izafatanya na Mastercard Foundation na Banki y'Amajyambere y'u Rwanda mu ishyirwa mu bikorwa rya 'Kataza'.

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere ati 'Ayo ni amahirwe akomeye abagore n'urubyiruko babonye. Akarusho ni uko dushaka kujya no mu byaro, abafite imishinga y'ubukerarugendo ibarizwayo bagafashwa kuko imishinga twafashije mu myaka ishize, imyinshi yari mu Mujyi wa Kigali.'

    Mu bisabwa ngo umuntu abe yaba umugenerwabikorwa wa 'Kataza' harimo kuba afite umushinga uri mu bijyanye n'amahoteli n'ubukerarugendo umaze byibuze imyaka iri hagati y'ibiri n'itatu ukora.

    Abo ni nk'abafite za restaurant, abatanga cyangwa bagatunganya ikawa, abategura ibirori, abafite ibigo by'ubukerarugendo, ubugeni n'imideli, abakora ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana n'imikino n'ibindi.

    Ikindi umuntu aba agomba kuba ari umwari, umutegerugori cyangwa urubyiruko ruri munsi y'imyaka 35, hakarebwa ibyo umushinga we winjiza niba ushobora kubyara inyungu, uko ukora n'ibindi bigaragaza ko ushoboka, ukaba watanga akazi ku bagore n'urubyiruko.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi yavuze ko gufasha imishinga ikizamuka mu bukerarugendo ari ikintu cy'ingenzi cyane kuko ifite uruhare runini mu guteza imbere urwo rwego.

    Ati 'Nk'ubu mu bigo by'ubukerarugendo nk'ibitembereza ba mukerarugendo ibyiza bitatse u Rwanda, 80% byabyo ni iby'abafite imishinga mito n'iciriritse. Ni benshi cyane bagira uruhare runini mu guteza imbere uru rwego.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yagaragaje ko ubukerarugendo bukomeje gutezwa imbere aho mu 2023 bwinjije miliyoni 620$ bingana n'inyongera ya 30% ugereranyije na 2022 ndetse n'iya 126% ugereranyije no mu myaka ya Covid-19.

    Rugwizangoga yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba mu bakomeje guteza imbere urwo rwego, harimo abagore n'urubyiruko bakaba ari na bo bitezweho kuba inkingi mwamba mu bukerarugendo bw'ahazaza.

    Ati 'Ni yo mpamvu binyuze mu mishinga itandukanye nka 'Kataza', izafasha mu guteza imbere iyo mishinga n'abaturage badasigaye. Uyu munsi turi kubona umumaro wo kubakira ubushobozi abagore n'urubyiruko kuko bagira uruhare mu iterambere ry'ubukerarugendo n'amahoteli binyuze mu guhanga udushya.'

    Uretse 'Kataza', I&M Bank ku bufatanye na Mastercard Foundation na bwo mu myaka itanu ishize yari iri gushyira mu bikorwa bene uwo mushinga wiswe Hanga Ahazaza, aho wafashije imishinga mito n'iciriritse 123, yahanze imirimo 1000.

    Icyakora wahuye n'imbogamizi zitandukanye zirimo inyungu yari hejuru kugeza kuri 19%, ubumenyi budahagije bwo kwihangira imirimo, kubura ingwate n'ibindi.

    Izo mbogamizi ni zo zashingiweho mu gutegura 'Kataza' kugira ngo ibyo byuho bizibwe

    Majyambere yeretse abo mu bukerarugendo ko bakwiriye kubyaza umusaruro umushinga wa ‘Kataza’

    Barashaka ko mu myaka itatu imishinga 500 y’abagore n’urubyiruko izaba yarafashijwe

    Majyambere aganira n’abafatanyabikorwa ku bijyanye n’umushinga wa Kataza

    Ubwo Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere yageragaho wese yamukumbuzaga umushinga wa Kataza

    Abakozi ba I&M Bank Rwanda Plc nyuma yo gusobanurira abo mu bukerarugendo amahirwe ari muri Kataza

    Abayobozi mu nzego za leta n’iz’abikorera ndetse na ba rwiyemezamirimo bashoye mu bukerarugendo bizihije umunsi wahariwe urwo rwego

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rugaga rw'Abikorera, Yves Ngenzi agaragaza uburyo ubukerarugendo bw’u Rwanda bumaze kugira uruhare rufatika mu bukungu bwarwo

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere yerekanye ko kugira ngo ube umugenerwabikorwa wa Kataza, ugomba kuba uri umwari/umutegarugori n’urubyiruko ariko umushinga wawe umaze byibuze imyaka ibiri ukora

    Abo mu bukerarugendo baganiriye kuri urwo rwego rwabo n’uko bakomeza kuduteza imbere

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella yagaragaje uburyo guteza imbere imishinga mito n’iciriritse ari inkingi mwamba mu kuzamura urwo rwego

    Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n'ubufatanye muri I&M Bank Rwanda Plc, Gertrude Majyambere (hagati) aganiriza abitabiriye ku mahirwe ari muri ‘Kataza’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-plc-yiyemeje-guhanga-imirimo-irenga-12000-binyuze-mu-mushinga

  • Hatewe ibiti gakondo 100 muri Pariki ya Nyandungu – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2024, mu muganda rusange wabereye muri iyi pariki.

    Cyasoreje Inama Mpuzamahanga ya AFSA2024, yari imaze iminsi ibera i Kigali, aho abahanga mu rwego rw'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera n'abandi bafite aho bahurira na rwo bo hirya no hino muri Afurika no ku Isi, bari bamaze igihe baganirira iterambere ry'uru rwego muri Afurika.

    Ni ku nshuro ya mbere iyi nama yari ibaye kuko Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] cyayiteguye cyahawe icyicaro mu Rwanda mu 2023.

    Iyi nama yaranzwe n'ibyiciro bitatu aho mu cyiciro cya mbere abakiri bato barenga 200 bahuguwe mu bijyanye no gutegura ibimenyetso bya gihanga bishingiye ku bumenyi.

    Iicyiciro cya kabiri cyaranzwe no guhura kw'inzobere zaturutse ahatandukanye ku Isi mu kuganira ku mbogamizi, ibyuho, amahirwe n'ahazaza h'uru rwego muri Afurika, icya nyuma kiba icyo gutera ibi biti mu muganda rusange.

    Dr. Antonel Olckers wongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya AFSA [African Forensic Science Academy] muri iyi nama, yavuze ko bashimishijwe no gutanga umusanzu kuri gahunda ya guverinoma.

    Ati 'Icy'ingenzi si ugukora inama gusa ahubwo ni uko hari icyo dusiga kizaramba. AFSA ni ikigo kigitangira gifite gusa amezi 19, bivuze ko ibi biti tuzakurana. Ahanini dushyira imbere ubukorerabushake iki gikorwa kikaba gihuza neza n'uwo murongo.'

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, yavuze ko iki gikorwa gifitanye isana n'umuco Nyarwanda.

    Ati 'Ibi biti twateye aha bifite icyo bivuze kuko uko uyu muryango uzajya ukura ni na ko ibi biti na byo bizajya bikura. Impamvu twahisemo kubikora muri ubu buryo ni uko u Rwanda rwahisemo kurengera ibidukikije kugira ngo turwanye ihumanywa ry'ikirere tunahumeke umwuka mwiza.'

    'Ibiti gakondo bifite aho bihuriye n'umuco Nyarwanda. Ibi biti bifite icyo bivuga mu muco wacu 'umurinzi urinda igihugu' badufashije rero kurinda igihugu cyacu guhumanya ikirere.'

    Yavuze ko 'Iki gishanga gifite umwihariko kuko ari igishaka giterwamo ibiti bya gakondo mu rwego rwo kugaragaza uburyo igihugu cyiyemeje gusigasira umurage.'

    Pariki ya Nyandungu igizwe n'ibice bitanu, bibiri bibanza ni ahantu h'igishanga ariko hari ibyatsi n'ibiti bifasha mu kuyungurura amazi mabi ava ku misozi. Ibindi bitatu ni byo bisurwa byanashyizwemo inzira zireshya n'ibilometero 10 zagenewe abanyamaguru n'abakoresha amagare.

    Ibi biti 100 byatewe muri Pariki y'Ubukerarugendo ibubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu [Nyandungu Eco Park-NEP]

    Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa, acukura umwobo wo guteramo igiti

    Dr. Antonel Olckers wongeye gutorerwa kuyobora Ikigo Nyafurika cya AFSA, yuhira igiti yari amaze gutera

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zitabiriye uyu muganda

    Kimwe mu biti 100 byatewe muri Pariki ya Nyandungu

    Nyuma yo gutera igiti hashyirwagaho ifumbire

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwari ruhagarariwe

    Ikigo cya AFSA cyanateguye iyi nama ku bufatanye na RFI, kimaze amezi 19 gitangiye imirimo mu Rwanda

    Amafoto: Shumbusho Djasiri & Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatewe-ibiti-gakondo-100-muri-pariki-ya-nyandungu

  • REG W BBC yaraye yandagaje Kepler W BBC mu mukino wa mbere wa 1/2 cya Betpawa Playoffs 2024 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Nzeri 2024, hatangiye imikino ya 1/2 cya kamarampaka (Playoffs) y'abagore mu mikino ya Betpawa Playoffs 2024. Nyuma y'uko Rwanda Cup irangiye APR BBC iyegukanye, amakipe ane ya mbere mu bagore yatangiye guhatanira igikombe. Aya makipe ni REG WBBC, APR WBBC, Kepler WBBC, na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza WBBC.

     

    Umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje REG WBBC na Kepler WBBC, umukino wabereye muri Petit Stade nyuma y'uko APR WBBC yari imaze gutsinda Groupe Scolaire Marie Reine WBBC. Umukino wa REG WBBC na Kepler WBBC wari uw'umunsi mu mikino itanu bazakina, hakaba hateganyijwe ko ikipe itsinda imikino itatu ari yo izakomeza mu mikino ya nyuma.

     

    Imbaraga za REG WBBC zatangiye kugaragara kare, maze igice cya mbere kirangira itsinze amanota 31-7. Mu gace ka kabiri, REG WBBC yakomeje gushimangira ubuhanga bwayo, irangiza aka gace iyoboye n'amanota 58-20.

     

    Mu gace ka gatatu, nubwo REG WBBC yatsinze amanota macye ugereranyije n'utundi duce, yongeye kugaragaza ko iri hejuru cyane y'ikipe ya Kepler WBBC, irangiza aka gace itsinze amanota 24-11. Naho mu gace ka kane, REG WBBC yakomeje gushyiraho itandukaniro, ikina neza cyane maze umukino urangira itsinze amanota 107-45.

     

    Nubwo Kepler WBBC yatsinzwe, ni ibyishimo kuba yarashoboye kugera mu makipe ane ya mbere mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y'Abagore. Umukino wa kabiri wa kamarampaka uteganyijwe kuba tariki ya 29 Nzeri 2024 muri Petit Stade.

     

    Iyi mikino ikomeza kwerekana ubushake bw'amakipe yo muri shampiyona y'abagore yo gukomeza kuzamura urwego rwa basketball mu Rwanda, ndetse aya makipe akomeje gukinira ku rwego rwo hejuru muri Playoffs z'uyu mwaka.

    Source : https://yegob.rw/reg-w-bbc-yaraye-yandagaje-kepler-w-bbc-mu-mukino-wa-mbere-wa-1-2-cya-betpawa-playoffs-2024/

  • Palmer wa Chelsea yandikiye amateka kuri Brig… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mikino yo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2024 Saa kumi zuzuye.

    Kuri Stamford Bridge, Chelsea yari yakiriye Brighton mu mukino watangiye wihuta cyane aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi. Ku munota wa 7 gusa ikipe ya Brighton yafunguye amazamu ku gitego cya Georginio Rutter ku mupira yahawe na Carlos Baleba.

    Nyuma yo gutsindwa Chelsea yatangiye gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa 21 gusa Cole Palmer aza kukibona ku mupira mwiza yahawe na Nicolas Jackson.

    Umusore w’Umwongereza wari wahiriwe n’uyu mukino, Cole Palmer yatsinze igitego cya 2 ku munota wa 28 kuri penariti yari ivuye ku ikosa Georginio Rutter yakoreye Jadon Sacho ari mu rubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 31 Cole Palmer yongeye kunyeganyeza inshundura kuri kufura nziza yateye umunyezamu wa Brighton, Robert Verbugeggen ntiyamenya uko byagenze.

    Nyuma y’iminota 2 Brighton nayo yanyeganyeje inshundura ku gitego cyatsinzwe na Carlos Baleba ku makosa yakozwe n’umunyezamu wa Chelsea, Robert Sanchez atanga umupira nabi ahita awifatira awutereka mu nshundura.

    Ku munota wa 41 Cole Palmer yateretsemo igitego cya 4 ku mupira yahawe na Jadon Sacho ahita anakora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 4 ari wenyine mu gice cya mbere muri Premier League.

    Mu gice cya kabiri byasaga nk’aho Chelsea yarangije umukino gusa abakinnyi bayo barimo Nicolas Jackson na Cole Palmer bagiye barata uburyo bwashoboraga kuvamo ibindi bitego. Umukino warangiye Chelsea yegukanye intsinzi y’ibitego 4-2.

    Chelsea yahise ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 naho Brighton yo ijya ku mwanya wa 8 n’amanota 9.

    Undi mukino wakinwaga kuri iyi saha ni uwo Arsenal yari yakiriyemo Leicester City kuri Emirates Stadium. Uyu mukino warangiye ikipe y’abarashi itsinze ibitego 4-2 mu buryo bugoranye.

    Ni ibitego byatsinzwe na Gabriel Martinelli ku munota wa 20 ahawe umupira na Jurrien Timber, Leandro Trossard ku munota wa 45+1 ahawe umupira na Gabriel Martinelli n’uwa 90+4′ ahawe umupira na Bukayo Saka ndetse na Kai Havertz ku munota wa 90+9. 

    Ni mu gihe ibitego bya Leicester City byo byatsinzwe na James Justin ku munota wa 47 ahawe umupira na Facundo Buonanote no ku munota wa 63 ahawe umupira na Wilfred Ndidi.

    Ikipe ya Arsenal yahise ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 14 mu gihe Leicester City yo yagiye ku mwanya wa 16 n’amanota 3.

    Cole Palmer yanditse amateka mashya yo kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 4 mu gice cya mbere muri Premier League 

    Arsenal yatsinze Leicester City ibitego 4-2 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147284/palmer-wa-chelsea-yandikiye-amateka-kuri-brighton-naho-arsenal-ibona-intsinzi-mu-mataha-147284.html