Blog

  • Diyosezi Gatolika ya Butare yatangiye gutiza abaturage ubutaka ngo bubyazwe umusaruro – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangirijwe mu muganda rusange wo ku wa 28 Nzeri 2024, mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, mu butaka bwa Paruwasi ya Save bungana na hegitari 20.

    Bitenganyijwe ko muri iyi gahunda iyi Diyosezi izatanga hegitari zisaga 300 muri paruwasi zitandukanye.

    Musenyeri Filipo Rukamba wari witabiriye uyu muganda, yavuze ko nka Diyosezi barebye uburyo hari ikibazo cy'ibiribwa hirya no hino, bakanabona n'amasambu ya Kiliziya ahari adakoreshwa uko bikwiye, biyemeza kuyabyaza umusaruro.

    Ati 'Hari hasanzweho uburyo butanoze aho abaturage bazaga bakatisha bagahinga, buri umwe ku giti cye, agatanga icyatamurima cya Diyosezi. Ubu twahisemo uburyo bwa 'Tujyanemo', aho tunabaha imirima, imbuto y'indobanure n'abagoronome.''

    Musenyeri Rukamba yakomeje avuga ko gahunda itangiriye i Save kuri hagitari zisaga 20, bagiye guhingana n'imiryango 150 ihatuye, bakazatanga imbaraga zabo mu buhinzi, bakagabana umusaruro uvuyemo.

    Yakomeje avuga ko yizeye ko iyi gahunda izongera umusaruro kuko buzaba ari ubuhinzi bugenzurwa n'abagoronome babizi kandi babishyizeho umutima, bikazatanga umusanzu mu kugabanya ikibazo cy'ibiribwa bike.
    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Dusabe Denise, yavuze ko iyi gahunda ari nziza.

    Ati 'Twashimye iyi gahunda Kiliziya yatekereje ikanayiha izina ryiza rya 'Tujyanemo'. Ibi bigiye kudufasha muri gahunda dufite nk'igihugu yo gukura abaturage mu bukene, kuko ubutaka bugiye guhurizwa hamwe muri paruwasi zitandukanye, buzahabwa ba baturage turi guherekeza muri ya gahunda yo kwikura mu bukene.''

    Visi Meya Dusabe yakomeje avuga ko ibi bizatuma abo baturage bongera ubushobozi mu miryango yabo, bityo nabo bagatera imbere.

    Yaboneyeho no gusaba andi madini n'amatorero yaba afite ubutaka bushobora guhuzwa bukaba bwatizwa abaturage batishoboye, gutera ikirenge mu cya Kiliziya bakabuha ababukoreramo.

    Bamwe mu baturage batangijweho iyi gahunda, bavuze ko ari amahirwe akomeye bahawe batazatesha agaciro, bakaba bagiye kubyubakiraho biteza imbere.

    Muri iyi gahunda, abaturage bazajya bahabwa imbuto z'indobanure zizatanga umusaruro uhagije, bagenzurwe n'abagoronome bahembwa na Kiliziya, kandi hibandwe cyane ku rubyiruko mu bikorwa by'ubuhinzi kugira ngo rukoreshe imbaraga rufite.

    Biteganyijwe ko muri Diyosezi yose hazatangwa ubutaka bugera kuri hegitari 300 mu bikorwa by'ubuhinzi ndetse n'ubworozi, ku ikubitiro muri iki gihembwe bikaba byaratangiriye kuri site eshatu zifite hegitare 75, ari zo Save ya Gisagara ifite hegitare 20, Nyamiyaga ya Nyanza ifite hegitare 40 na Cyahinda ya Nyaruguru kuri Hegitare 15.

    Ubusanzwe, Diyosezi Gatolika ya Butare ibarizwa mu Turere twa Huye, Gisagara n'ibindi bice bya Nyanza na Nyaruguru.

    Abaturiye Paruwasi ya Save, mu Murenge wa Save, mu Karere ka Gisagara, batijwe hegitari zisaga 20 zizahingwaho ibigori

    Musenyeri Rukamba, ubwo yashyikirizaga abaturiye Paruwasi ya Save, imbuto y’indobanure y’ibigori

    Iyi gahunda izakomeza gukurikiranwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze kuko igamije gukura abaturage mu bukene


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diyosezi-gatolika-ya-butare-yatangiye-gutiza-abaturage-ubutaka-ngo-bubyazwe

  • Minisitiri wIntebe Dr.Ngirente yatanze intas… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, ibihumbi by'abantu bahuriye kuri Stade Amahoro muri Rwanda Shima Imana aho umushyitsi Mukuru Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yagejeje ijambo yari yateguriye uyu munsi rikubiyemo intashyo za Perezida Kagame yari ahagararariye.

    Mu ijambo rye yagarutse ku musanzu w'amadini n'amatorero, ibyo amwe akora bidakwiriye, asoza asaba ubufatanye mu gukomeza kubaka igihugu.

    Ati”Mu izina rya Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y'u Rwanda nishimiye kwifatanya namwe muri iki gikorwa cyiza mwateguye cyo gushima Imana, ndagira ngo mbagezeho intashyo za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wambwiye ngo mbaramutse cyane”.

    Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente akaba yavuze ko Guverinoma y'u Rwanda ishimira abagize bose uruhare mu gutegura iki giterane  cyo gushimira Imana ku ntambwe u Rwanda rwateye rwiyubaka.

    Mu ijambo rye yaboneyeho gushimira uruhare rw'amadini n'amatorero agira mu iterambere ry'igihugu ati”Muri abafatanyabikorwa beza, ndagira ngo nshimire abayobozi b'amadini n'amatorero imbere y'abakristo banyu n'abayoboke banyu.

    Guverinoma y'u Rwanda ikaba ibashimira urwo ruhare rwanyu mugira mu guteza imbere igihugu cyacu,ibikorwa byanyu mufatanya na Guverinoma turabizi hari ibijyanya n'uburezi, hari ibijyanye n'ubuzima, amavuriro, hari ibijyanye no kurwanya ubukene, hari ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ariko cyane cyane ibijyanye no kubaka umuryango nyarwanda utekanye, ibyo twemera ko amadini yose dufite mu Rwanda abidufashamo ari abakristo n’atari abakristo yose abigiramo uruhare”.

    Yakomeje avuga ko ntagushidikanya   amadini n'amatorero yagize uruhare rukomeye mu gufatanya na Leta kubaka u Rwanda.

    Ati”Muri urwo rugamba rw'iterambere rero turimo ndetse n'urw'umutekano n'igihugu muri rusange ntabwo twareka na none kuvuga ko muri iyi minsi ishize hagiye hagaragara ibyo twakwita amadini ariko bimwe bavuga ko umwana ashobora kuba umwe agatukisha, benshi yagiye agaragaza inyigisho zibuza abantu kwitabira gahunda za Leta mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.

    Twabonye amadini amwe abuza abantu kwivuza igihe barwaye, akababwira ko kwivuza kwa muganga ari icyaha, twabonye amadini abwira abana ko kwiga ari icyaha ko kujya mu ishuri bitemewe, twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo avuga ko niyo utakora Imana yagusanga aho uri ikakugaburira.

    Twabonye kandi amadini amwe abwira abana gutandukana n'ababyeyi babo ngo ko ababyeyi bashobora kuba ari abanyabyaha, twabonye kandi n'amadini yagiye atanga inyigisho zinyuranye n'indangagaciro z'umunyarwanda twifuza ariko nk’uko nabivuze nibyo abanyarwanda bavuga ko umwana ashobora kuba umwe agatukisha benshi.

    Yashimangiye ko amadini menshi ari meza yakoze neza, yafatanije na Leta mu bikorwa by'iterambere,ati”Icyo tudakwiriye kwemera nk'igihugu nka sosiyete ni ayo madini n’izo nyigisho zaza ziyobya abanyarwanda zibakura ku ndangagaciro zabo, zibabuza kwiteza imbere ariko ahandi ho uruhare amadini yagize mu iterambere ry'igihugu twararubonye kandi n'ubu turacyabasaba gukomeza ngo dukomeze dufatanye twubake u Rwanda twifuza”.

    Yashimiye kandi umuryango Peace Plan wateguye iki giterane cyo gushimira Imana ku bw'imyaka 30 y'amahoro n'iterambere mu Rwanda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147303/minisitiri-wintebe-drngirente-yatanze-intashyo-za-perezida-kagame-anagaragaza-uruhare-rwam-147303.html

  • U Rwanda rwashimangiye ko rutazajenjekera amadini y'inyigisho ziyobya Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu giterane cya Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, kibera muri Stade Amahoro.

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, wari uhagaririye Perezida Kagame yabanje kugeza ku bacyitabiriye intashyo yahawe n'Umukuru w'Igihugu.

    Yagize ati 'Naje hano mbafitiye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ari na we naje mpagarariye muri uyu muhango. Ndagira ngo mbagezeho intashyo za Perezida wa Republika wambwiye ngo mbaramutse cyane kandi akaba yansabye kubashimira ku butumire mwamugejejeho.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yahise akomoza kuri amwe mu madini afite imigirire idahwitse kandi igamije kuyobya Abanyarwanda.

    Ati 'Twabonye amadini amwe, abuza abantu kwivuza kwa muganga, akababwira ko kwivuza ari icyaha, ko kwiga ari icyaha ko kujya mu ishuri ari icyaha, twabonye amadini abuza abantu kwitabira umurimo. Twabonye amwe abwira abana gutandukana n'ababyeyi babo ngo ko bashobora kuba ari abanyabyaha.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko nubwo amadini menshi mu Rwanda akora neza kandi afite inyigisho nzima ariko u Rwanda rutazigera rwemera abanyamadini bayobya Abanyarwanda.

    Ati 'Ni nka kwa kundi umwana aba umwe agatukisha bose ariko turabizi ko amadini menshi akora neza gusa. Icyo tudakwiye kwemera ni ayo madini yaza akayobya Abanyarwanda ababuza kwitabira gahunda z'Igihugu ababuza no kwiteza imbere.'

    Yasabye ubufatanye mu kurwanya amadini yaba agendera ku nyigisho zigamije kuyobya Abanyarwanda ndetse asaba ubufatanye bw'amadini mu kurwanya ko abantu basengera ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ati 'Turasaba gukomeza kurwanya abashobora kuba batuvangira twese bazana inyigisho z'ibinyoma zibabuza kwiteza imbere. Ntabwo twifuza ko muri iki gihe Abanyarwanda basengera ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ni yo mpamvu dufatanyije namwe mu zadufasha kugira ngo iyo myumvire ihinduke abantu bahurire ahantu hajuje ibisabwa.'

    Mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast, Perezida Paul Kagame na we yashimangiye ko u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye rudashobora kwemerera ibibonetse byose.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntabwo abantu banyuze mu bintu nk'ibyo twanyuzemo twaha urubuga ibibonetse byose.'

    Guverinoma yasabye abanyamadini gukomeza ubufatanye muri gahunda zinyuranye zijyanye n'iterambere nko kurwanya ubukene, igwingira ry'abana no gukoresha ibiyobyabwenge by'umwihariko mu rubyiruko.

    Yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda ishima abagize uruhare mu gutegura icyo giterane, kugira ngo hishimirwe intambwe igihugu kigezeho cyiyubaka, ahamagarira abanyamadini kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya NST2.

    Ati 'Turashimira umuryango Peace Plan wateguye uyu munsi wo gushima Imana ku bw'imyaka 30 y'iterambere mu Rwanda. Tubashimiye ko mwabaye abafatanyabikorwa kandi twizeye ko muzadufasha no mu gushyira mu bikorwa icyiciro cya kabiri cyo kwihutisha iterambere cya NST2.'

    Yashamangiye ko amadini ari umufatanyabikorwa mwiza wa Guverinoma y'u Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo gutegura umuryango utekanye kandi ushoboye, iterambere rirambye ndetse n'imibereho myiza.

    Umushumba wo mu Itorero rya Eglise Vivante, Pst Senga Emmanuel, wigishije ijambo ry'Imana yashimangiye ko ibyo Imana yakoze bikwiye gutuma Abanyarwanda bayishima ari byinshi birimo no kuba yarashoboje ingabo za RPA kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

    Yijeje ko bazakomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ariko yizeza ko mu myaka 30 iri imbere u Rwanda ruzaba rugeze kuri byinshi byiza kandi bazabigiramo uruhare.

    Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan Rwanda akaba n'Umushumba Mukuru w'Itorero ry'Angilikani ry'u Rwanda, Archibishop, Dr Laurent Mbanda, yashimiye ubuyobozi bw'Igihugu by'umwihariko Minisitiri w'Intebe witabiriye igiterane cya Rwanda Shima Imana.

    Yashimangiye ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushima nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuhuzabikorwa w'Igiterane cya Rwanda Shima Imana, Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yagaragaje ko gushima ari umuco mwiza w'Abanyarwanda mu gihe umuntu hari icyo yagukoreye bityo ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana.

    Amb. Murigande kandi yashimye Imana ko yahaye abanyarwanda Ijabo mu mahanga cyane ko nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi abanyarwanda baterwaga ipfunwe n'abo bari bo mu mahanga ariko kuri ubu bakaba baterwa ishema ndetse n'abanyamahanga bashaka kurwigiraho.

    Yavuze ko nko mu 2000 mu Rwanda hageraga indege 20 gusa mu cyumweru ariko kuri ubu zikaba zihagenda ku munsi.

    Abantu bacinye akadiho karahava

    Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi

    Abitabiriye iki giterane bagize umunezero udasanzwe

    Umunezero wari wose ku bahanzi n’abitabiriye iyi gahunda

    Amb. Dr. Charles Murigande yagaragaje impamvu nyinshi zo gushima Imana

    Umuyobozi w’Umuryango Peace Plan Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, yashimye uko guverinoma ikorana n’abanyamadini

    Pst. Senga Emmanuel ni we wabwirije ijambo ry’Imana

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente na Dr. Laurent Mbanda

    Dr Edouard Ngirente aganira na Dr. Laurent Mbanda

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ageza ijambo ku bitabiriye iki giterane

    Dr. Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rutazajenjekera amadini yimakaje inyigisho ziyobya

    Antoine Cardinal Kambanda na we ari mu bitabiriye iki giterane

    Umuyobozi Mukuru wa RGB, Doris Picard na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

    Jehovah Jireh Choir iririmba zimwe mu ndirimbo zayo zikunzwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul na Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yashimangiye-ko-u-rwanda-rutazajenjekera

  • Umufaransa Corentin Denolly yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Rwanda Open ahabwa arenga 4.5 Frw (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25 cyegukanywe na Corentin Denolly atsinze mwene wa bo w’Umufaransa, Bax Florent.

    Uyu munsi ni bwo hashyizweho akadomo ku cyumweru cya mbere cya Rwanda Open M25 ya 2024, ni irushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 2 kuva ribaye mpuzamahanga.

    Umukino wa nyuma wahuje Abafaransa babiri, Corentin Denolly na Bax Florent, ni nyuma yo kwitwara neza muri 1/2.

    Corentin Denolly akaba yaje kwegukana umwanya wa mbere ahembwa ibihumbi 3.6 by’amadorali (ni ukuvuga 4,700,000 Frw), ni nyuma yo gutsinda mugenzi Bax amaseti 2-0 (6-3, 7-6).

    Hakaba hanahembwe kandi abegukanye umwanya wa mbere mu bakina ari babiri “Doubles” aho igihembo nyamukuru kingana n’amadorali 1550 cyegukanywe n’Umufaransa Corentin Denolly n’Umunya-Tunisia Aziz Ouakaa batsinze ku mukino wa nyuma abavandimwe bakomoka muri Zimbabwe, Benjamin Lock na Courtney John Lock.

    Icyumweru cya kabiri kikaba kizatangira ku munsi w’ejo ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri gisozwe ku wa 6 Ukwakira ari nabwo irushanwa rizarangira.

    Igihembo abakina ari umwe yegukanye

    Igihembo abakina ari babiri begukanye

    Byari ibyishimo bikomeye kuri Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere

    Yabaye uwa mbere atsinze Bax Florent

    Corentin Denolly ashyikirizwa igikombe

    Bax Florent yabaye uwa kabiri

    Corentin Denolly na Aziz Ouakaa ni bo babaye aba mbere mu bakina ari 2

    Benjamin Lock na Courtney John Lock. Babaye aba kabiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-corentin-denolly-yegukanye-icyumweru-cya-mbere-cy-irushanwa-rwanda-open-ahabwa-arenga-4-5-frw-amafoto

  • Amb.Murigande na Musenyeri Laurent Mbanda ba… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'imbyino n'indirimbo za Korali ihuriyemo abahanzi nka Ben, Tonzi, Chryso Ndasingwa n'abandi, bakurikiwe na Ambassadors of Christ baririmbye indirimbo zabo zirimo 'Ibyo Unyuramo', 'Nahuye na Mesiya' n'izindi.

    Pst Kabanda Julienne wo mu itorero rya Grace Room yagaragaje ko abanyarwanda basigaye batambukana ishema, yakomeje ayobora gahunda.

    Nyuma yaje guha umwanya Korali Jehovah Jireh baririmbye indirimbo zabo zirimo 'Turakwemera' na 'Gumamo'.

    Bakurikiwe n'ubuhamya bw'abantu batandukanye, bagaragaje ko ibihe byahise  bitari byoroshye ariko ubu u Rwanda rwabaye urw'abantu bishimye.

    Amb.Dr.Charles Murigande, Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, mu ijambo rye yasobanuye ubundi icyo gushima aricyo.

    Ati'Umuntu wagabirwaga inka yahoraga ashima kandi yirahira uwamugabiye, umuganura wa buri mwaka bwari uburyo bwo gushima Imana yabahaye imvura n'izuba mu gihe.'

    Agaragaza ko ariko ikintu cy'ingenzi gituma abantu bashima harimo ubuzima ati'Dushima ko turiho duhumeka kuko ntawiha guhumeka, natwe kadushime Uwiteka ko tugihumeka.'

    Yongeraho ati'Byose tubigeraho kuko turi bazima aho kwirata ubwenge,ubutwari, ubutunzi, twirate ko yaduhaye ubuzima.'

    Ubundi agaragaza ko bituma abanyarwanda bashima harimo amahoro, umutekano, ubuyobozi bwiza no kuba Imana yaragiye iburizamo imigambi y’abatifuriza ineza u Rwanda.

    Ati'Turashima Imana kandi ko yashoboje abanyarwanda kongera kubana hamwe. Ni nde watekereje ko mu myaka 30 abanyarwanda baba babanye mu mahoro.'

    Yagaragaje kandi ko abanyarwanda bakwiriye gushima ko Imana yabaye Perezida Kagame uhora aharanira ko u Rwanda rugera ku iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa Peace Plan itegura Rwanda Shima Imana, Arch Bishop Laurent Mbanda mu butumwa bwe yatangiye ashima abayobozi barimo Minisitiri w'Intebe n'abandi bose bitabiriye Rwanda Shima Imana 2024.

    Yibutsa ko hari umuco abantu bagira uhabanye n'ukuri ko gushima, ati'Ubusanzwe abantu biratworohera kubona ibibi kurusha ibyiza, hari nubwo ibyiza Imana idukorera tubyibagirwa ntituyishime uko bikwiriye.'

    Yongeraho ati'Ntabwo twakwibagirwa ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwari mu icuraburaburindi rikabije ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yongeraho ati'Twateraniye hamwe ngo dukusanyirize amashimwe yacu kuko uwiteka ari we mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ku Rwanda rwacu.'

    Hakurikiyeho indirimbo y'ibigwi ya Aime Uwimana igaruka ku mashimwe umunyarwanda afite ku Mana.

    Amb.Dr.Charles Murigande yibukije ko ubukungu bw’u Rwanda bwikubye inshuro ibihumbi mu myaka 30Musenyeri Laurent Mbanda yagaragaje ko nubwo abantu badakunze kugira umuco gushima ariko ari ingenziPst Julienne yafashije mu kuyobora iki gikorwa yibutsa impamvu zitandukanye zo gushima Imana ku banyarwanda Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr.Utumatwishima ari mu bitabiriye Musenyeri Laurent Mbanda aha yagaraniraga na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente Korali Jehovah Jireh yasusurukije abanyarwanda bitabiriye Rwanda Shima Imana mu ndirimbo zitandukanye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147302/ambmurigande-na-musenyeri-laurent-mbanda-bagarutse-ku-mpamvu-zo-gushima-imana-ku-banyarwan-147302.html

  • APR FC yatangiye byanga (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yatangiye urugendo rwa shampiyona inganya na Etincelles FC 0-0 mu mukino wabereye i Rubavu.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntabwo yahiriwe n’uyu mukino w’umunsi wa 5 akaba ari na wo wari umukino wa mbere wa shampiyona ya 2024-25 yakinaga kuko yari mu mikino Nyafurika.

    APR FC ikaba yashakaga amanota atatu ya mbere muri shampiyona ariko ntiyahirwa kuko Etincelles FC yayugariye uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru ukarangira ari 0-0.

    Umukino wahuje Police FC na Vision FC muri Kigali Pelé Stadium waje guhagarikwa igice cya mbere kirangiye ari ubusa ku busa, ni nyuma y’uko imvura yaguye ari nyinshi ikibuga kikuzuramo amazi.

    Undi mukino wabaye Kiyovu Sports ikaba yatsinzwe n’Amagaju 2-0.

    Imikino yabaye ejo AS Kigali yatsinze Muhazi United 2-1, Musanze inganya na Marines 1-1. Ku wa Gatanu, Bugesera yanganyije 0-0 na Gasogi United, Mukura VS itsindwa na Gorilla FC 3-1.

    APR FC yashatse igitego irakibura

    Umukino wa Police FC wahagaritswe n’imvura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yatangiye-byanga-amafoto

  • APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'Igihugu ya APR FC yanganyije na Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu ubusa ku busa mu mukino wa 5 wa shampiyona y'u Rwanda.

    Uyu mukino wa mbereye kuri Sitade Umuganda wakinwe ariwo wa mbere kuri APR FC muri uyu mwaka w'imikino wa 2024-2025 bitewe n'uko yari mu mikino Nyafurika.

    APR FC yagiye gukina uyu mukino hashize iminsi ikipe Etincelles idakora imyitozo kubera ko itari yakabonye amafaranga yo guhemba abakozi bayo bari bamaze amezi 2 Badahembwa.

    Gusa iyi kipe y'i Rubavu ikaba yarakoze imyitozo uhereye kuwa Gatatu w'iki cyumweru nyuma yaho habayeho ibiganiro hagati y'iyi kipe ndetse n'Ubuyozi bw'aka karere.

    Kunganya kw'aya makipe byatumye ikipe ya APR FC igira inota rimwe, gusa yo iri inyuma y'andi makipe ho imikino ine kuko uyu munsi hakinwaga umukino w'umunsi wa Gatanu.

    Si uyu mukino wabaye uyu munsi gusa kuko ikipe ya Kiyovu SC yo yatsinzwe n'Amagaju ibitego 2 busa.

    Undi mukino wari wakinwe wari wahuje Vision na Police FC ariko uza gusubikwa bitewe n'imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo.

    Uyu mukino ukaba wasubitswe nyuma yaho hakinwe iminota 45 y'igice cya mbere gusa, amategeko akaba avuga ko umukino ukinwa mu masaha 24 akurikiyeho.

    The post APR FC yakinaga umukino wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025 yanganyije na Etincelles appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yakinaga-umukino-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-yanganyije-na-etincelles/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yakinaga-umukino-wa-mbere-wa-shampiyona-yu-rwanda-2024-2025-yanganyije-na-etincelles

  • Rayon Sports Ibonye itsinzi ya kabiri muri Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda, itsinda Rutsiro FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku mupira yahawe na kapiteni Muhire Kevin ku munota wa 49. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, waranzwe n'ihangana rikomeye .

    Iyi ntsinzi ni iya kabiri yikurikiranya Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino uheruka. Ubu, Rayon Sports ifite amanota 8 mu mikino 4 yakinnye, kuko ifite ikirarane cy'umukino na APR FC, umukeba wayo, bashobora kuzakina ku itariki ya 19/10/2024.

    Umukino wahesheje Rayon Sports amanota y'ingenzi, ugizwe n'imbaraga cyane kuko bari bakeneye Aya manota , byerekana ko ikipe yiteguye guhatana muri Shampiyona.

    Abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda barategereje byinshi mu mikino ikurikira , cyane cyane ku itariki ya 19/10, aho bazacakirana na APR FC.

    IRAGUHA Hadji watsinze igitego cya Rayon sports

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-ibonye-itsinzi-ya-kabiri-muri-shampiyona/

  • Rwanda Shima Imana ikomeje kuzuza umunezero i… – #rwanda #RwOT

    Ku isaha ya Saa Saba zuzuye abantu batari bake bari bamaze kugera muri Stade Amahoro.

    Saa Munani ni bwo umushyushyarugamba yateruye  avuga ko abantu bagiye kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu mbyino.

    Rwanda Shima Imana ya 2024, ifite umwihariko wo gushima Imana ku byo igejeje ku Rwanda mu myaka 30 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ibyishimo by'ababyinnyi byajyaniranaga n’iby'abakristo harimo n'abagiye babasanga bagafatanya kubyinira Imana.

    Imbyino zakurikiwe n'indirimbo ya mbere ya Rwanda Shima Imana Mass Choir irimo abahanzi batandukanye.

    Batangiye basaba abitabiriye guhaguruka bagashima Imana kandi ko hari impamvu zirenga ibihumbi zo kuririmbira Imana.

    Nyuma abayobora iri sengesho bafashe uruvugiro batangira bashimira Imana ku bwo kuba yararinze abanyarwanda n'abayobozi b'igihugu.

    Maze indirimbo zirimo 'Hariho Impamvu' zirushaho guhembura ibihumbi by'abantu bateraniye muri Stade Amahoro.

    Abahanzi batandukanye bakomeje kwakuranwa barimo Tonzi, Ben, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi na Chryso Ndasingwa.

    KANDA HANO UREBE UKO BYIFASHE

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147296/rwanda-shima-imana-ikomeje-kuzuza-umunezero-ibihumbi-byabateraniye-muri-stade-amahoro-amaf-147296.html

  • Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y'Amavubi #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwe umukino w'umunsi wa Gatanu was shampiyona y'u Rwanda, wasize Rutsiro yari iri murugo yatsinzwe na Rayon Sports.

    Ni igitego kimwe cyatsinzwe na Iraguha Hadji ubwo hari ku munota wa 52 w'umunino nyuma yaho amakipe yombi yari yagiye ku ruhuka ari ubusa ku busa.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu, Rayon Sports yavunikishirijemo myugariro wayo Nsabimana Aimable wagonganye na Nizeyimana Jean Claude ukinira Rutsiro.

    Muganga w'ikipe ya Rayon Sports Mugemana Charles, yavuzeko imvune ya Aimable Nsabimana idakanganye cyane kuko yahuriye ku mupira n'umukinnyi wa Rutsiro atashyize imbaraga mu maguru.

    Yakomeje avuga ko biramutse bitwaye igihw kinini kuri uyu myugariro ashobora kumara nk'ibyumweru bibiri adakina.

    Rayon Sports izagaruka mu kibuga ikina umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe ukazabahuza na APR FC.

    The post Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y'Amavubi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nsabimana-aimable-yagize-imvune-ishobora-gutuma-atitabira-imikino-yamavubi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nsabimana-aimable-yagize-imvune-ishobora-gutuma-atitabira-imikino-yamavubi