Blog

  • Mashirika yahawe igikombe mu iserukiramuco i… – #rwanda #RwOT

    Bigaragaje imbere y'ibihumbi by'abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024. Ni ubwa mbere bari batamiriye muri kiriya gihugu, biturutse mu bufatanye abategura iserukiramuco 'Ubumuntu' bagiranye n'abategura 'World Culture'.

    Umubano wabo wagutse cyane muri Nyakanga na Kanama 2024, Ubwo binyuze muri Mashirika bateguraga iserukiramuco 'Ubumuntu' mu kwizihiza imyaka 10 bogeza ubumuntu ku Isi, ryabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Binyuze muri Mashariki hashinzwe itsinda ry'urubyiruko ryiswe 'Generation 25' rigizwe n'abasore n'inkumi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakina imikino inyuranye igaragaza uburyo Abanyarwanda bongeye kubana binyuze mu bumwe n'ubwiyunge.

    Iri tsinda rya Generation 25 ribarizwamo abahanzi banyuranye barimo nka Peace Jolis na Lydia. Bari bamaze iminsi  babarizwa muri uriya Mujyi uzwi cyane muri Pakistan, kubera intambara zinyuranye zahabereye.

    Karachi ni Umurwa Mukuru wa Pakistan, utuwe n'abantu barenga Miliyoni 20 ushingiye ku mibare itangwa na Banki y'Isi. Uri ku mwanya wa 12 ku Isi mu Mijyi minini ku Isi. Ni mu gihe muri rusange, Pakistan utuwe n'abaturage barenga Miliyoni 235.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Peace Jolis yavuze ko yishimiye gutaramira muri iki gihugu nubwo baririmbye nyinshi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Ikinyarwanda ariko banyuzagamo bagasobanura mu zindi ndimi zatumye abantu babasha kumva neza ubutumwa.

    Ati 'Nishimye cyane birenze! Abantu nabo bishimye cyane. Ndabaririmbira mu rurimi batumva ariko ukabona bari kubyumva. Twataramye u Rwanda, byari ibintu byiza cyane.'

    Iri serukiramuco ryahuje ibihugu bitandukanye byo ku Isi. Ryaranzwe n'ibitaramo by'abahanzi, ikinamico. Peace Jolis ati 'Urebye ni uruvange rw'ubuhanzi bahurije hamwe, hari abantu b'abanyabugeni n'abandi bakora ibikorwa by'ubuhanzi. Ni iserukiramuco rero ryagutse.'

    Iri serukiramuco ritegurwa n'umuryango Arts Council of Pakistan, rikitabirwa n'abahanzi barenga 450 baturuka mu bihugu bitadukanye byo ku Isi birenga 40.

    Hope Azeda watangije Mashirika ari nayo itegura Ubumuntu Arts Festival, yabwiye InyaRwanda ko bacanye umucyo muri iri serukiramuco ryabereye muri Pakistan kandi 'Kuri twe ni iby'agaciro cyane. Iyi niyo mpamvu y'imikino dutegura kugira ngo dusakaze amahoro n'icyizere mu bantu'.

    Akomeza ati 'Tubwira abantu ko nyuma y'ibyabaye, ibyakubaho byose, hari umucyo, ejo hazaza ni heza kuri wowe. Buriya kugira ngo habe umucyo ni uko umwijima uba uhise. Iyo ufite ubushake bw'imbaraga bwo gushaka amahoro urayabona, buriya iyo ushaka ikintu n'umutima wawe.'

    Yavuze ko bakozwe ku mutima no gutaramira mu gihugu nka kiriya 'ahabereye intambara zikomeye'. Ndetse mu kujya ahabereye iri serukiramuco bagiye baherekejwe n'inzego z'umutekano.

    Ariko kandi 'Kuba twabashije kubasangiza umukino ufite amateka y'u Rwanda, arimo guharanira amahoro, ubwiyunge, ubumwe, mbese dusize tuhateye imbuto kandi tuzi ko izera.'

    Hope Azeda yavuze ko hari umugabo wo muri Turkiya wamubwiye ko 'nyuma yo kubona uyu mukino yatumye imyumvire yanjye ku Rwanda ihinduka.'

    Yavuze ko iyi mikino bakora binyuze mu itsinda 'Generation 25' ribarizwamo urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, iba igamije kwerekana uko umuntu yarenga ikibi, agaharanira ubumwe n'ubwiyunge.

    Hope Azeda yavuze ko ibihumbi by'abantu babasabye kuzakomeza kugaruka muri Pakistan gukina uyu mukino. Bahuriye ku rubyiniro n'abantu bo mu bihugu bitandukanye barimo abo muri Afurika y'Epfo, Sri Lanka, Cosovo n'abandi.

    Hope asobanura ko binyuze mu bihangano byabo bazakomeza guhamagarira abatuye Isi kwimakaza ubumuntu Uretse umukino bagaragaje muri iri serukiramuco, Hope Azeda yanatanze ibiganiro byagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ubuhanzi, ikinamico n'ibindi.

    Nyuma ya Pakistan, Mashirika bategerejwe mu gihugu cy'u Bufaransa mu iserukiramuco 'Renaissance Theater' rizaba ku wa 18 na tariki 19 Ukwakira 2024, rizahuza abantu banyuranye batuye mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi.

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Ullah Khan, aherutse kuvuga ko biteguye gukomeza gutera inkunga iserukiramuco 'Ubumuntu' kandi ko bazajya batumira abahanzi banyuze muri iri serukiramuco. Ati 'Turi kwizihiza imyaka itatu tumaze mu Rwanda, igihugu cyacu n'iki dufitanye ubuhahirane n'igihango.'

    Abasore n'inkumi babarizwa muri 'Mashirika' bahawe igikombe cyihariye nyuma yo kwitwara neza mu iserukiramuco 'World Culture' ryabereye muri Pakistan

    Hope Azeda washinze Mashirika Creative and Performing Arts Group ndetse akaba n'Umuyobozi wa Ubumuntu Arts Festival yakira igihembo bahawe nyuma yo gukina umukino wakoze ku mitima ya benshi


    Binyuze mu itsinda bise 'Generation 25', Mashirika yagaragarije abanya-Pakistan uko Abanyarwanda bongeye kunga ubumwe, kandi bagasakaza amahoro ku Isi hose


    Mashirika ibarizwamo Peace Jolis yasangije abanya-Pakistan uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi



    Iri Serukiramuco ryabereye mu Mujyi wa Karachi, uzwi cyane ku Isi binyuze mu ntambara zinyuranye zahabereye ndetse no kuba utuwe n'abantu barenga Miliyoni 20 Igikombe cyahawe 
    Hope Azeda yahawe ishimwe ku bw’uruhare rwe mu gusakaza amahoro ku Isi no gutegura neza Mashirika
    Mashirika yahawe igikombe ku bwo kwitwara neza muri iri serukiramuco bitabiriye ku nshuro ya mbere



    Abanya-Pakistan n’abandi bitabiriye iri serukiramuco basabye ko Mashirika izongera kubataramira







    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147316/mashirika-yahawe-igikombe-mu-iserukiramuco-i-karashi-umujyi-utuwe-na-miliyoni-20-muri-paki-147316.html

  • Umunyarwenya Ravanelly yinjiye mu itorero Inganzo Ngari #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Twahirwa Ravanelly wamamaye cyane nka 27ravanelly binyuze ku rubugwa rwa TikTok yinjiye itorero ‘Inganzo Ngari’ ribyina imbyino gakondo riri mu yakomeye hano mu Rwanda.

    Aganira na ISIMBI, Ravanelly yatangaje ko yishimiye iyi ntambwe yateye yo kwinjira muri iri torero nyuma y’imyaka itatu atangiye kubyina imbyino gakondo nk’umwuga.

    Uyu musore yatangiye kwiga kubyina imbyino gakondo mu 2019 cyane ko ari ibintu yakundaga, gusa aza kubyinjiramo byimbitse mu 2021 nyuma ya Covid 19.

    Ravanelly avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kwisanga muri iri torero, ndetse ko ari itorero akunda kandi yakuze yifuza kujyamo.

    Ati “Ni ibintu byanejeje kwisanga mu ‘Inganzo Ngari’ kuko n’itorero nkunda kandi nifuzaga kujyamo kuva kera.”

    Ravanelly yahishuye ko gukundana umuco gakondo no gushaka kumenya byinshi ku muco ari byo byatumye yiga kubyina imbyino gakondo, amazina y’inka n’ibindi.

    Ati “Nisanze nkunda umuco gakondo cyane cyane, n’uko rero nshaka uburyo ngomba kubyiga nkabimenya (Kubyina), natangiye niga amazina y’inka nkoresheje igitabo cya alex Kagame ndetse no kuba umusangiza w’amagambo (MC) gusa mbura ubunyigisha neza, ariko kubera ko ku ishuri habagamo itorero ndijyamo ni uko natangiye kubyiga.”

    Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero abyina imbyino gakondo akomeye mu Rwanda, rikaba rimaze kwigarurira imitima ya benshi.

    Ravanelly yinjiye mu Itorero Inganzo Ngari

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-ravanelly-yinjiye-mu-itorero-inganzo-ngari

  • Nta muntu urakora nk’ibyo nakoze kandi nta muyobozi wangaruye muri Rayon Sports – Robertinho mumvugo ikomeye – #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil, Robertinho utoza Rayon Sports yavuze ko nta mutoza urakora nk’ibyo yakoze muri iyi kipe ndetse ko nta n’umuyobozi wayimugaruyemo ahubwo ari abafana.

    Ni amagambo yatangaje nyuma yo gutsinda Rutsiro FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona ya 2024-25 wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

    Uyu mutoza yavuze ko hari abantu bakwiye kujya bubaha ibyo yakoze kuko amateka afite muri Rayon Sports nta wundi uyafite.

    Ati “Hari abantu bamwe bagomba kubaha ibyo umuntu amaze gukora, mwitonde Rayon Sports iri kumwe nanjye yatwaye ibikombe 4 ibona itike ya 1/4 cya CAF Confederation Cup nsezereye USM Alger, nta muntu n’umwe urakora nk’ibyo maze gukora hano.”

    Yakomeje avuga ko kandi no kugira ngo agaruke muri Rayon Sports atari ubuyobozi bwabikoze ahubwo ari abafaba babyifuje.

    Ati “Byongeye kandi, ntabwo ari ubuyobozi bwampamagaye ngo nze hano, ni abafana babisabye, barampamagara baranyegera, babwira ikipe irampamagara nanjye ndabyemera kuko Rayon Sports yampaye amahirwe ya mbere muri Afurika kugira ngo nerekana icyo nshoboye.”

    Yavuze ko kandi hari abantu bavuga ko atazi Rayon Sports atanazi umupira w’u Rwanda, atari ukuri kuko nta mutoza w’umunyahanga uratsinda kumurusuha hanoi mu Rwanda.

    Nyuma yo kugeza Rayon Sports muri 1/4 cya CAF Confederation Cup muri 2018, yaje gutandukana na Rayon Sports yerekeza muri Vipers FC yo muri Uganda na yo ayigeza mu matsinda, batandukanye yerekeza muri Simba SC na yo ayigeza mu matsinda.

    Robertinho yavuze ko abafana ari bo bamwigaruriye muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nta-muntu-urakora-nk-ibyo-nakoze-kandi-nta-muyobozi-wangaruye-muri-rayon-sports-robertinho-mumvugo-ikomeye

  • Ibitaravuzwe ku rusengero ruherutse gusenywa i Kanombe – #rwanda #RwOT

    Uru rusengero rwitwaga 'Light of Jesus' rukaba urwa Uwamariya Consolée uzwi cyane nka Mama Ito. Rwari rwubatse mu Mudugudu wa Cyurusagara mu Kagari ka Karama ho mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

    Aho rwari rwubatse ubu hasigaye imbuga ngari mu gihe inzego z'ibanze zitangaza ko kuhubaka urundi bishoboka mu gihe byaba bikurikije amategeko.

    Ubwo twageraga ahari hubatse urwo rusengero, twahasanze abaturage bahaturiye bavuga ko na bo batunguwe n'ibyabaye gusa hari n'abemera ko urwo rusengero rwari runini ariko rwubatse mu buryo buteye impungenge, kuko hari aho inkuta zari zarasadutse.

    Ubwo twageragezaga kuvugana na Uwamariya kuri iki kibazo cy'urusengero rwe, yirinze kugira icyo adutangariza ngo kuko urusengero rwamaze gusenywa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Karama urwo rusengero rwari rwubatsemo, Bayingana Pierre Claver, yemereye IGIHE ko urwo rusengero rwasenywe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze nyuma yo gusaba Uwamariya kurusenya kuko rutari rwujuje ibisabwa, ariko ntabikore.

    Yagize ati “Ni urusengero rwari rwubatse mu buryo bw'akajagari kuko rwari rufite nka metero 15 z'ubujyejuru ariko rutagira inkingi. Ikindi cyagendeweho ni uko nta n'icyangombwa rwubakiweho, nta n'umu-ingénieur uzwi warwubatse ku buryo twari kugira icyizere ko abantu barusengeramo batekanye. Twabonaga rwateza ibibazo mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko rwubatswe mu byiciro bagenda bongeraho ikindi gice.”

    Bayingana yakomeje avuga ko ubuyobozi butabyutse bufata icyemezo cyo kuza kurusenya butabanje kumenyesha nyir'urwo rusengero.

    Ati “Urusengero rwari rufunze mu zitujuje ibisabwa, [ariko] rwo dusanga rugomba gusenywa. Twandikiye nyirarwo tumuha n'iminsi itanu yo kurwisenyera ariko iyo minsi irarenga. Iyo iminsi twamuhaye yo kuba yarusenye irenga ariko yarabitangiye, twari kumureka agakomeza kubyikorera ku muvuduko w'abo yahaye akazi ariko ntiyigeze abitangira. Ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kohereza abantu baza kurwisenyera.”

    Amakuru aturuka mu baturiye urwo rusegero, ni uko nyirarwo yari aherutse gusabwa kuvugurura ubwiherero arabikora ariko ngo batunguwe no kubona baza gusenya urusengero rwose.

    Ibi na byo Bayingana yasobanuye uko byagenze. Ati “Ubwo bwiherero ukuntu yabwubatse ni kwa kundi twasuraga abantu n'ubwiherero tukabukemanga na bwo bufite ikibazo. Ubwo twarahatirimutse ahita atangira kubwubaka ariko niba afite icyangombwa cyo kubwukaba akikwereke.”

    Uyu muyobozi yakomeje asobanura impamvu yo gusenya uru rusengero, ati “Ni uko urusengero rutari rwujuje ibisabwa byonyine, byaba akarengane tumubujije kubaka urundi ariko ubu yemerewe kwaka ibyangombwa agatangira bushyashya kuko aho rwari ruri si mu manegeka.”

    Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yongeyeho ko urwo rusengero atari rwo rwasenywe rwonyine mu Kagari ayobora kuko n'urundi rwitwaga 'Ishyanga Ryera' rwasenywe kandi ko ba nyirarwo nta kibazo babigizeho kuko babibonaga ko rutujuje ibisabwa. Izo nsengero zombi kandi ngo ni zo zagombaga gusenywa zonyine mu Kagari ka Karama.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yatangaje ko igenzura ry'insengero mu gihugu hose ryageze ku nzu zisengerwamo 14.094 zikoreshwa n'amadini n'amatorero atandukanye, risiga izirenga 9.000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.

    Ni mu gihe inyubako 336 zisengerwamo basanze bitewe n'aho ziri cyangwa uko zimeze, zitakomeza gukorerwamo ibikorwa by'amasengesho ahubwo zigomba gusenywa.

    Video igaragaza urusengero ruri gusenywa

    Ibisigazwa by’inyubako y’uru rusengero byatangiye gukurwaho

    Aho uru rusengero rwari ruherereye ubu hari imbuga gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaravuzwe-ku-rusengero-ruherutse-gusenywa-i-kanombe

  • Meddy yakomoje ku ntambara zikomeye yanyuranyemo n’umugore we Mimi #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ibihe bikomeye yanyuranyemo n’umugore we Mimi Mehfira.

    Meddy yabigarutseho ubwo yari mu giterane yatumiwemo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ku wa 29 Nzeri 2024.

    Meddy yakomoje ku rugendo rwe rwo gukizwa, mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye iki giterane Meddy yahishuye ko yigeze kubaho mu ntambara n’uwari umukunzi we uyu munsi wabaye umugore we.

    Izi intambara Meddy yavuze ko zatewe n’uko Mimi yasanze ari umuhanzi ukomeye kandi akunzwe n’abakobwa bifuzaga kumwegera igihe cyose.

    Ati 'Mpuye n’umugore wanjye nagerageje kumwereka ko ndi umusore mwiza utagoye, nari umuntu wamamaye iwacu ariko ntabyo yari azi, abimenye rero hatangiye kuzamo utubazo. Ugiye mu gitaramo ufite umugore akabona buri mukobwa ashaka kukwegera, bimutera umutekano muke.'

    'Umubano wacu wahise utangira kuzamo agatotsi, buri wese yibaza icyo yakora ngo anezeze undi, hatangira kuzamo intambara za hato na hato, nari naratakaye, ndacanganyukirwa kuko ntari mfite icyerekezo, ibintu bitangira kujya ahabi.'

    Yakomeje avuga ko muri ibyo bibazo yabifashijwemo n’amasengesho aho yamaze umwaka mu cyumba cye asenga.

    Ati 'Nafashe Bibiliya nsoma Ijambo ry’Imana mu cyumba cyanjye kuko numvaga byandenze, ntazi icyo nshaka, ntazi uwo ndiwe. Namaze umwaka mu cyumba cyanjye nsenga. Numvaga ko umunsi umwe Imana izaza ikanyiyereka ariko siko byagenze. Ndimo nsenga umwuka wanjye watewe imbaraga ntangira guhinduka ntarabimenya.'

    Meddy yakomeje agira ati 'Nari naratangiye kubana n’umukunzi wanjye, mubwira ko bitakunda ko dukomeza kubana, nti ‘tugomba kubanza gushakana mbere y’uko tubana’.'

    'Umugore wanjye twabanye mu birori, twatemberanye ahantu henshi […] inshuro nyinshi nakundaga kumuha ku nzoga numva ari byiza. Akanya gato naje kwisanga ndi Pasiteri we, ndamusengera buri munsi na buri joro ngo Yesu abashe kumwiyereka. Asinziriye ambwira ko yagize inzozi, musobanurira ko ari Yesu wamwiyeretse we ntiyabyumva.'

    Meddy yshimira ko yasengeye umugore we akamubaza uko basenga none ubu na we akaba yaraje kwakira agakiza.

    Ati 'Nakomeje gusengera umugore wanjye, akajya ambaza uko basenga nanjye mubwira ko yajya aza tukajyana, umunsi umwe twagiye gusengera muri Pariki ari nijoro, nkajya mvuga indimi we akagira ngo ndi gusenga mu Kinyarwanda, atangira kurira, ararira cyane, nta kintu na kimwe yari azi kuri Yesu.'

    Umugore we Mimi bashakanye muri 2021 yaje kwakira agakiza maze no muri 2024 yemera kubatizwa, ubu bakaba bishimye mu rugo rwa bo.

    Meddy yahishuye ko umugore we yakomeje kubonekerwa kugeza ubwo amubwiye ko ashaka kwakira Yesu, ibyahinduye ubuzima bwabo.

    Meddy yatanze ubuhamya bw’uburyo yamaze igihe ashwana n’umugore we

    Ubu yavuze ko we n’umugore we babanye neza

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-yakomoje-ku-ntambara-zikomeye-yanyuranyemo-n-umugore-we-mimi

  • Ibyo wamenya kuri Lisaa winjiranye mu muziki indirimbo ‘Forever’ ishingiye nkuru mpano (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Teta Cyuzuzo Liza (Lisaa) yiyongereye ku rutonde rw’abakobwa bakora umuziki, nyuma y’uko asohoye indirimbo ye ya mbere yise “Forever” ishingiye ku nkuru mpamo y’inshuti ze.

    Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiiz, ni mu gihe amashusho yakozwe na Director C.

    Yakozwe mu gihe cy’amezi arenga atatu, hagamijwe ko ijyanisha n’ubutumwa uyu muhanzikazi yaririmbyemo.

    Lisaa yasobanuye ko kwinjira mu muziki byatewe ahanini no kuba ari nzozi yakuranye.

    Ati “Navuga ko niyumvisemo umuziki kuva nkiri muto. Nakundaga kuririmba rimwe na rimwe mu rugo, kandi nkakunda kubwira ab’iwacu ko nzakora umuziki, none inzozi zabaye impano.”

    Yavuze ko uko yagiye akura, ni nako yagiye ashyira imbaraga mu kwiga indirimbo z’abahanzi banyuranye, kugeza ubwo yiyeguriye umuziki.

    Uyu mukobwa yasobanuye ko yinjiye mu muziki ashaka gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda.

    Ati “Njye gutanga umusanzu wanjye mu ruganda rw’umuziki w’u Rwanda. Hari benshi mu bakobwa bakoze umuziki ndetse n’ubu bakirimo bagaragaza imbaraga zihambaye. Rero, njye gushyiraho itafari ryanjye.”

    Lisaa avuga ko ubuzima yakuriyemo, no kuba umuryango we waramushyigikiye ‘biri mu byatumye ninjira muri Muzika’.

    Lisaa yavuze ko yagize inshuti zakundanye igihe kinini, Kandi zigahana amasezerano yo kubana akaramata akaba ari n’aho yakomoye iyi ndiirimbo.

    Ati “Aha niho nahereye nandika iyi ndirimbo. Narebye uburyo bw’urukundo rwa bo, ndugereranya no kubana n’umukunzi wawe akaramata.”

    Ni indirimbo avuga ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko ifunguye itangiriro rya ‘paji nshya mu buzima bwanjye’.

    Ati “Nawe urabyumva ko idasanzwe, kuko itangije ubuzima bushya wanjye niba ariko navuga. Ni indirimbo yatumye ndotora inzozi zanjye. Rero ntisanzwe”..

    Teta Cyuzuzo Liza yavutse ku wa 17 Ukuboza 1998. Amashuri abanza yize kuri Ecole Primaire de Kimisagara, amashuri yasimbuye yiga kuri Saint Philippe. Kaminuza yiga muri Mount Kenya, Ishami rya Nairobi mu Ishami rya ‘Pschologie’.

    Ni umwana wa Kane mu Bana batanu (Bose ni abakobwa). Avuga ko akunda gusoma ibitabo, kureba Filime, gutembera ahantu hantu ahanini bitewe n’uko mu mashuri yisumbuye yize ‘Tourism’.

    Teta Cyuzuzo Liza yinjiye mu muziki

    Indirimbo ‘Forever’ yahereyeho avuga ko ari inkuru mpamo

    Ngo aje gushyira itafari mu muziki Nyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-lisaa-winjiranye-mu-muziki-indirimbo-forever-ishingiye-nkuru-mpano-amafoto

  • Ibyo wamenya kuri gahunda y’ubukwe bwa Miss N… – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu gace kazwi ka ‘Dubai Marina’ ku wa 29 Nzeri 2024. Uyu mukobwa yahawe impano n’impanuro azakenyereraho mu rugemdo rwe rw’urugo n’umukunzi we Michael Tesfay.

    Ni ibirori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi cyane cyane abo mu muryango babana binyuze mu itsinda rya Mackenzies n’abandi.

    Nishimwe aherutse gusohora impapuro z’ubutumire “Invitation” agaragaza ko azakora ubukwe n’umukunzi we, mu birori bizaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Umuhango w’ubukwe bwabo wubakiye ku magambo aboneka muri Mark 10:8-9 hagira hati ” Bombi bakaba umubiri umwe, bigatuma baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye.”

    Ibirori byo gusaba no gukwa bizabera mu Intare Conference Arena ari naho hazabera umuhango wo kwiyakira, ni mu gihe gusezerana imbere y’Imana bizabera mu rusengero Noble Family Church ya Apotre Mignone ku Kimihurura.

    Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku cyumweru cya 52.

    Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk'umugabo n'umugore, bakazatandukanwa n'urupfu. 

    Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n'abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y'urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

    Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye. 

    N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba. 

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda. 

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho. 

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

     

    Ibyishimo ni byose kuri Nishimwe Naomie nyuma y'uko akoreye ibirori bya 'Bridal Shower' i Dubai

     Inshuti, abavandimwe n'abandi bashyigikiye intambwe Nishimwe Naomie agiye gutera mu buzima bwe
     

    Ibi birori byabereye mu gace ka Dubai Manira mu mpera z'iki cyumweru

















    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147308/ibyo-wamenya-kuri-gahunda-yubukwe-bwa-miss-nishimwe-wakoreye-bridal-shower-i-dubai-147308.html

  • Iwanjye hari umunezero! Meddy yahishuye uko u… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, ubwo yatangaga ubuhamya mu giterane cyagutse cyabereye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni uruhererekane rw’ibiterane yise 'Night of Worship& Testimonies with Meddy' yateguye mu rwego rwo kwiyegereza abafana be n’abakunzi b’umuziki, mu rwego kandi rwo guhamagarira urubyiruko n’abandi kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.

    Yifashishije abahanzi barimo Adrien Misigaro bakoranye indirimbo 'Niyo ndirimbo' n’abandi banyuranye mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwe ku bihumbi by’abantu.

    Meddy yavuze ko kwakira agakiza ari ibintu byamutunguye. Kuko yabayeho ubuzima bwose yumva afite inyota yo gukorera amafaranga menshi no gukira, ariko ko ubwo yageraga muri Amerika yatangiye gutekereza ku iherezo ry’ubuzima bwe, ahitamo gutangira gusoma ijambo ry’Imana.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Igipimo’ yavuze ko yamaze umwaka wose asenga asaba Imana kumuhishurira icyo yamuhamagariye. Kandi, igihe cyarageze Imana iramwumva atangira kuyikorera.

    Meddy yavuze ko yamenye byinshi kandi asobanukirwa ko Imana ari ukuri. Ati “Nabonye Yesu, ndabizi ntimwabyizera, mbabwiye ko namenye Yesu ntacyo byabamarira, kuko n’abigishwa ba Yesu nabo baramwihakanye, kandi bari bari kumwe. Bisaba umwuka wera kugira ngo akwemeze, ntabwo ari amagambo yanjye, ntabwo ari inararibonye ryanjye gusa.”  

    Uyu mugabo yavuze ko yakiriye agakiza mu gihe hari hashize igihe gito abanye n’umugore we. Ndetse avuga ko umugore we yatunguwe n’uburyo yinjiye muri uyu muhamagaro. Yavuze ko yajyaga asangira ‘umutobe’ n’umugore we mu bihe bitandukanye, ariko ko akimara kwakira agakiza byahise bihagaragara.

    Yavuze ko akimara kwakira agakiza kandi, yatangiye gusaba Imana kwiyereka n’umugore we. Icyo gihe atangira inzira yo kumusengera. Ati “Mu ijoro rimwe yarabyutse arambwira ati nabonye umuntu ariko ntabashije gusobanukirwa. Ndamubaza nti yakubwiye iki? Ndamubwira nti uwo ni Yesu, ndamubwira nti wowe tuza, nagiye mu cyumba mbwira Imana guha izindi nzozi umugore wanjye kugira ngo amwizere.”

    Meddy yavuze ko bigoye kuvuga Imana utarayimenya. Yasobanuye ko akimara kwakira umwuka wera, yagize imbaraga zo kuvuga ijambo ry’Imana imbere y’abantu ‘nyamara nari umuntu ugira isoni cyane’.

    Yavuze ko yarenze urugero rw’abantu bamuvuzaho nabi umunsi ku munsi, kuko muri we yifitemo imbaraga zirenze ibyo bicantege. Yasobanuye ko icyo gihe yahise atangira urugendo rwo gusengera umugore we, ndetse amusaba ko yakwifatanya nawe kugirango babashe kwiyegereza Imana.

    Meddy yavuze ko kiriya gihe yatangiye kuvuga mu ndimi, ndetse umugore we nawe atangira kurira no kuvuga mu ndimi. Ati “Naranezerewe mu mutima, ndamubwira nti komeza cyane. Arambwira ati sinzi uko niyumva. Byari bigoye kuko ni ibintu atigeze atekereza. Naramubwiye nti reka dusubire mu rugo.”

    Yavuze ko igihe cyageze bongera gusenga. Ati “Uzi ibyo nakoze namuzanye mu gakiza. Nabwiye Yesu ndakwakira. Aho niho ubuzima bwanjye bwatangiriye.”

    Meddy yavuze ko urugo rwe rurimo amahoro, kandi ubusabane butarimo Yesu bwuzuye kwikunda no kwirengagiza.

    Yavuze ko hari ishusho abantu bamufiteho ‘ariko hari n’ishusho Imana imfiteho’. Meddy yavuze ko yakuze ashaka kumenyekana, no gukorera amafaranga menshi ‘ariko buri gihe cyose nageraga kuri iyo ntego naburaga amahoro mu mutima’.   

    Meddy yavuze ko yanyuze mu bintu byinshi bikomeye ‘ntashobora no kuvugira hano’. Yavuze ko abantu batekereza ko yabaye umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ‘ariko ibyo sibyo byari binshinshikaje’.

    Uyu muhanzi yashimangiye ko ‘atakiri wa wundi’. Yavuze ko azakomeza gukora umuziki ariko wubakiye ku buhanuzi kuko ari cyo Imana yamuhamagariye cyane muri iki gihe. Yavuze ko azakoresha imbaraga mu muziki we mu kwamamaza ingoma y’Imana. 

    Meddy yatangaje ko umugore we yatunguwe n’uburyo yakiriye agakiza, ariko ko yaje kubona ko yamenye Imana yo kwizera

    Meddy yavuze ko ubwamamare bwe bwabangamiye urukundo rwe n’umugore we, kuko yabaga ashagawe n’abakobwa mu bihe bitandukanye, bigatuma umugore we agira gushidikanya Meddy yavuze ko yakiriye agakiza amaramaje, kandi yiteguye gukoresha ibihangano bye mu kwamamaza Kristo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147312/iwanjye-hari-umunezero-meddy-yahishuye-uko-umugore-we-yatunguwe-nuburyo-yakiriye-agakiza-147312.html

  • Umunyarwandakazi Uwambaza Clementine yahunze igihugu kubera ubuhanuzi bwe #rwanda #RwOT

    Umuhanuzikazi UWAMBAZA Clementine wabarizwaga mu itsinda rya Love your Nation yamaze guhunga igihugu ubu amakuru atugeraho aravuga ko abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi ku mugabane w’u Burayi.

    Haracyekwa ko uwo muhanuzikazi yaba yaragiranye ikibazo gikomeye na bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu. Twagerageje kumushaka kuri telephone ye igendanwa ntitwabasha kumubona ngo abe yabasha kudusobanurira neza ibiri kumuvugwaho.

    Hari umwe mu banyarwanda utashatse ko dutangaza izina rye uri mu gihugu cy’u Bubiligi watwemereye ko UWAMBAZA Clementine koko yaba yarahungiye mu Bubiligi anatwizeza ko mu minsi iri imbere azatugezaho amakuru atari igihuha agaragaza aho uwo muhanuzikazi yaba arimo kubarizwa.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Umuco/Umunyarwandakazi-Uwambaza-Clementine-yahunze-igihugu-kubera-ubuhanuzi-bwe

  • Abenshi bagenda n'amaguru: Abanyakigali 26% bafite akazi ni bo bakoresha imodoka za rusange gusa – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2023, mu Rwanda hatangajwe ibyerekezo by'imihanda byiyongereyemo 12 bishya, bituma mu Mujyi wa Kigali honyine habarurwa ibyerekezo cyangwa imihanda 79 ibonekamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

    Imibare igaragaza ko abagenda mu modoka za rusange bazikoresha cyane mu masaha yo kujya mu kazi no mu gihe cyo gutaha bakavuyemo.

    Kubera imodoka 200 zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziheruka kugurwa, imirongo miremire muri gare yamaze gusa n'iyibagirana.

    Raporo y'igihembwe cya kabiri yerekeye umurimo mu Rwanda, Labour Force Survey, y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 8,3 bafite imyaka yo gukora, mu gihe miliyoni 4,3 ari bo bari bafite akazi na ho abandi biganjemo abatari ku isoko biteguye gukora akazi mu gihe abashomeri barenga ibihumbi 800.

    Mu bafite imirimo bakora mu Mujyi wa Kigali harimo abarenga 61% bajya ku kazi n'amaguru mu gihe 25,9% bakoresha uburyo bwo gutwara abantu bwa rusange na ho 12,7% bo bakoresha ibinyabiziga biguriye.

    Mu yindi mijyi ho abajya ku kazi n'amaguru babarirwa muri 75,3% abagenda n'imodoka za rusange bo ni 14,5% mu gihe abakoresha ibinyabiziga byabo bwite ari 10,2%.

    Abatuye mu bice by'icyaro bakoresha ibinyabiziga byabo bwite bagiye ku kazi ni 5% mu gihe abakoresha imodoka za rusange ari 2%.

    Raporo ya Banki y'Isi igaragaza uko ubukungu bw'u Rwanda buhagaze, yagaragaje ko abakora akazi batigeze biga n'abasoje amashuri abanza bahembwa impuzandengo y'ibihumbi 26 Frw, abize icyiciro rusange bahembwa ibihumbi 40 Frw, abasoje ayisumbuye bagahembwa ibihumbi 100 Frw na ho abasoje kaminuza bahembwa impuzandengo y'ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zariyongereye

    Abashaka kwihuta bakoresha moto ugereranyije n’imodoka za rusange

    Abenshi mu bakora imirimo iciriritse bajya ku kazi kandi bakavayo n’amaguru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abenshi-bagenda-n-amaguru-abanyakigali-26-bafite-akazi-ni-bo-bakoresha-imodoka