Blog

  • Inama yIgihugu yAbagore yashimye isubizwaho… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu byagarutsweho mu Nteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 23 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yateraniye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy’abana bata ishuri n’inda ziterwa abangavu.

    Insanganyamatsiko y'iyi nama ya 23 igira iti: 'Iterambere ry'umugore, iterambere ry'Igihugu.'

    Iyi nama yafunguwe ku mugaragara na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yitabiriwe n'abagore babarirwa mu 150 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw'Uturere kugeza ku rwego rw'Igihugu, ndetse n'abayobozi bo mu nzego zinyuranye barimo na Minisitiri w'Umuryango.

    Abagore bitabiriye iyi nama, baganirijwe ku cyateza imbere abagore muri rusange no gukemura ibibazo by'igihugu.

    Aba bagore kandi, biyemeje gukora ku mihigo ijyanye n'icyiciro cya kabiri cya Gahunda y'Igihugu y'imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

    Gahunda ya 2 y' Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, izita ku nkingi eshanu z'ingenzi zirimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n'imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry'uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

    Perezida w'Inama y'Igihugu y'abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize uruhare mu kubaka Igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y'Igihugu y'Abagore hari ibikorwa by'iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.

    Yakomeje agira ati: 'Turashaka ko dufatanya n'inzego z'ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo duhereye hasi ku Mudugudu, turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko waho ariko nanone dushingiye kuri gahunda ya NST2 ndetse n'icyerekezo 2050.'

    Mu myanzuro imwe y'Inama Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 22 yashyizwe mu bikorwa harimo inzu 213 zubakiwe abatishoboye, imiryango 31,581 yubakiwe ubwiherero, imiryango 37,513 yubakiwe kandagira ukarabe, imiryango igera ku 34,915 yubakiwe ingarani,;

    Imiryango 3,563 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abantu  929 bahawe inka, abagera ku 2,105 bahawe ihene, 230 bahabwa  intama, 376 bahawe ingurube, mu gihe abantu  4,871 bahawe inkoko. 


    Hateranye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 23

    Bishimiye igaruka ry’ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bishinzwe iterambere ry’abagore

    Abagore biyemeje gukorera muri gahunda y’igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147333/inama-yigihugu-yabagore-yashimye-isubizwaho-ryingengo-yimari-yabagenerwaga-147333.html

  • Rwanda Shima Imana isigiye umukoro ukomeye ab… – #rwanda #RwOT

    Mu myidagaduro ahantu hari hahari hagutse ho kuba abantu bahurira bakidagadura hakaba hari muri BK Arena yakira abagera mu bihumbi 10.

    Ni inyubako yagiye ikomeza kugarukwaho, bamwe bavuga ko yabaye umunzani wo kugaragaza aho imyidagaduro igeze dore ko umuhanzi wabashije kuyisukira akayuzuza aba aciye agaigo.

    Kugeza ubu Israel Mbonyi akaba ari we wabashije kuyuzuza abantu bagataha babuze aho bajya.

    Ikibazo kugeza ubu ni uko abahanzi mbarwa aribo bari barabashije kwipima BK Arena bityo  hakibazwa igisabwa kugira ngo haboneke uwipima Stade Amahoro yakira ibihumbi 45.

    Intambwe ikaba ari ukuba haboneka abayigerageza ku buryo byanasobanura neza ikibura n’igikenewe kugira ngo habashe kuba haba ahantu ha siporo n'imyidagaduro ihisange.

    Hagendewe ku gikorwa gitandukanye cya Rwanda Shima Imana n’imikino na gahunda za Guverinoma zimaze kubera muri Stade Amahoro ivuguruye hari icyizere ko ibi byagerwaho.

    Igiterane Rwanda Shima Imana cyabaye  ejo ku Cyumweru tariki  29 Nzeri 2024, cyitabiriwe n’amadi n’amatorero atandukanye.Imiryango nk’uko byari biteganijwe yafunguwe Saa Tanu byagiye kugera Saa Munani 50%  bamaze kugeramo.

    Abantu bakaba ari nako bakomezaga kwiyongera ku buryo imvura yagiye kugwa bigaragara ko hari hasigaye nk’isaha imwe ngo hantu hakubite huzure.

    Ni igikorwa cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Aime Uwimana, Tonzi, Gabby Kamanzi, Ben, Chryso Ndasingwa n’abandi.

    Hari kandi na Korali zimaze kugwiza ibigwi nka Jehovah Jireh na Ambassadors Of Christ, ibi bitanga icyizere ko igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabasha rwose kuzuza Stade Amahoro.

    Ibi bikanagaragaza ko ibyagarutsweho n’abo twaganiriye kuri iyi ngingo bishoboka birimo gukomeza gutanga umwanya ngo hageragezwe ko amahirwe yo kureba ibishoboka.

    Hakaza kandi no kuba abantu bahurije hamwe igikorwa cyose cyahategurirwa ntakabuza cyabasha kubona abacyitabira kandi bagahabwa serivisi iboneye.Rwanda Shima Imana yerekanye ko Stade Amahoro  yaje ikenewe mu bikorwa by’imyidagaduro ishingiye ku bintu bisanzwe cyangwa kuramya no guhimbaza Imana

    InyaRwanda tukaba twaganiriye na bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda babigarukaho ariko bose bahuriza ku kuba hari icyizere, bakagaragaza n’icyo bisa.

    Umunyamakuru wa RadioTV10, Khamis Sango ati'Stade Amahoro yakuzura  kuko ni igikorwa cyubakiwe abanyarwanda ngo barusheho guteza imbere impano zabo no kwidagadura muri rusange.'

    Kandi asanga abanyarwanda bahari kandi banezerewe bityo ntacyababuza kuba bakwitabira igikorwa cyose cyabateguriwe gusa bisaba ubukangurambaga no kwamamaza byisumbuye.

    Ati'Abantu bose dufitanye isano mu myidagaduro dukoreye hamwe ntakabuza Stade Amahoro yakuzura, kuko dufite impano nyinshi kandi zidasanzwe by'akarusho umuziki wacu ni mwiza n'abantu barawukunda.'

    Iyi ngingo kandi ayihurizaho na Beni Abayisenga ukorera RC Musanze uvuga ko nubwo hari byinshi bisa nk'imbogamizi birimo kuba Stade Amahoro yarubatswe hagendewe ku bikenewe by’ibanze mu mupira w'amaguru ariko icyizere gihari ko yakuzura.

    Ati'Mbonyi ni we wabaye uwa mbere wujuje BK Arena ariko twamaze kubona ko na nyuma ye hari abandi, hakenwe undi muntu rero uza gutanga isomo agatinyura abandi.'

    Agaragaza ko hari ibisabwa abafite mu nshingano Stade Amahoro bakorohereza ababyifuza kwipima kugira ngo hanarebwe ikibura n'uko cyabasha kuboneka.

    Gusa Beni Abayisenga avuga ko bitazatwara igihe kugira ngo haboneke igikorwa cy’imyidagaduro kiyinyeganyeza cy'umuziki.

    Beni Abayisenga kandi yibutsa ko hari ibitaramo bikomeye n'ubundi byagiye bikorerwa muri Stade Amahoro mbere y’uko ivugururwa kandi byagiye biyuzuza.

    Urugero rw'ibitaramo byahabereye bikahatigisa mbere y’uko havugurwa birimo MTN Tuwukate, igitaramo cya Makoma, igitaramo cya nyuma cya Lucky Dube muri Fespad , Brenda Fassie n'abandi.

    Ikigaragazwa n'ababa banyamakuru bombi b'imyidagaduro ni uko icyizere gihari ariko na none bisaba gutegura yaba mu buryo bwo kumenyekanisha ibihabera no ku ruhande rwo kureba inzira nziza yakorohereza abantu kureba umuntu waba ahataramira.

    Tidjara Kabendera na we agaragaza ko ari byiza kuba Stade Amahoro yaramaze kubakwa ariko abahanzi bagifite umukoro wo kubanza kwipima BK Arena.

    Ibyo bijyana no kuba yaba mu muziki no muri siporo hakongerwa uburyo bwo guhamagarira abantu n'abava mu Ntara kujya bitabira ibikorwa bihategurirwa.

    We avuga ko abantu bakunda ibyo byombi ari bamwe, bityo hakenewe gushakishwa uburyo bwo gukundisha n'abandi ibibera muri Stade Amahoro.

    Iyi ngingo KNC uheruka kuhategurira umukino yayigarutseho, avuga ko Stade Amahoro isaba gutekereza birenze aho abategura imikino wavuga ko yabwiraga abari mu myidagaduro ko batekereza bakareba udushya bakwiriye kurema tuzazana n’abadasanzwe bisanga muri ibi byiciro.Khamis Sango asanga abanyarwanda banezerewe kandi bakunda imyidagaduro bityo ntakabuza kuba bakwitabira bakuzuza Stade AmahoroBeni Abayisenga agaragaza ko hakenewe umuntu runaka utinyura abandi kuko nta n’uwari uzi ko BK Arena yakuzuzwa na Israel MbonyiTidjara Kabendera agaragaza ko hakiri urugendo n’isomo abahanzi bafite kwigira kuri BK Arena KNC yakomoje ku guhanga udushya ku bategura ibikorwa bihuriza abantu muri Stade Amahoro, igikorwaremezo abona kimeze nka Hoteli y’inyenyeri eshanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147231/rwanda-shima-imana-isigiye-umukoro-ukomeye-abahanzi-nyarwanda-147231.html

  • Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri #rwanda #RwOT

    Umunya-Mali ukinira APR FC, Mahamadou Lamine Bah agomba kumara byibuze ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga kubera imvune.

    Uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu, yagize imvune y’akagombambari (Cheville) mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Lamine Bah akaba yaravunikiye mu mukino wa Etincelles FC wabaye ejo hashize ku Cyumweru kuri Stade Umuganda.

    Yavuye mu kibuga ku munota wa 50 kubera imvune asimburwa na Tuyisenge Arsene.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Lamine Bah yagize ikibazo cy’akagombambari ariko bidakomeye cyane ariko akaba atagomba kugaruka mu kibuga mbere y’ibyumweru bibiri.

    Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali yasinyiye APR FC muri Nyakanga 2024 avuye muri Olympique Béja yo muri Tunisie.

    Lamine Bah agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-ngenderwaho-muri-apr-fc-agomba-kumara-hanze-byibuze-ibyumweru-bibiri

  • APR FC yaba yarishyuye miliyoni 8 Frw i Rubavu #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko iminsi ibiri APR FC yamaze i Rubavu aho yakiniye umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona na Etincelles, yishyuye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 8 aho yari icumbitse.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagarutse i Kigali ku wa Gatandatu mu gitondo yerekeza i Rubavu aho yakinnye na Etincelles ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru amakipe yombi akanganya 0-0.

    APR FC ikaba yari icumbitse muri Serena Hotel y’i Rubavu, ni ho yaraye ku wa Gatandatu cyane ko ku Cyumweru nyuma y’umukino yahise igaruka i Kigali.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC yasigiye iyi hoteli amafarangana y’u Rwanda miliyoni 8 bigendanye na serivisi z’iyi hoteli yakoresheje harimo kurya no kuryama.

    Muri rusange impera z’icyumweru gishize zasize Stade Umuganda yakiriye umukino wa APR FC na Etincelles ndetse na n’uwa Rayon Sports na Rutsiro FC yinjije miliyo ni 16 Frw.

    Bivugwa ko APR FC yasize i Rubavu byibuze miliyoni 8 Frw

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaba-yarishyuye-miliyoni-8-frw-i-rubavu

  • Amanota 3 kuri APR FC abaye inzozi zitarotorewe i Rubavu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wo ku munsi wa gatanu wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakinirwaga kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 APR FC inganyije na Etincelles [0-0].

    Etincelles FC yakiniraga mu rugo yatangiye umukino isatira cyane, ikoresha imbaraga mu kurema uburyo bwo gufungura amazamu ya APR FC. Ku munota wa 18, umukinnyi Amani Rutayisire yahinduye umupira ugera kuri Mukata Justin Kakule, ariko ishoti rye ryanyuze gato ku ruhande rw'izamu, ari naho APR FC yatangiye kugorwa no guhuza neza imikino yayo.

    Mu minota ya mbere, ikipe y'Ingabo z'Igihugu ntibyaboroheye guhuza imikinire yabo, aho abakinnyi batamaranaga umupira igihe kirekire. Ku munota wa 24, Yussif Seidu Dauda yagerageje ishoti riremereye ava inyuma y'urubuga rw'amahina, ariko Denis Ssenyombwa, umunyezamu wa Etincelles FC, agarura umupira awushyira muri koruneri.

    Mu gice cya kabiri, APR FC yakoze impinduka zashoboraga guhindura umukino, aho umutoza yanahaye icyizere abakinnyi bashya nka Richmond Lamptey, Tuyisenge Arsene, na Bacca. Gusa n'ubwo iyi kipe yaje isatira cyane, uburyo bwo gutsinda bwabonetse bwabaye inzozi, kuko abakinnyi nka Tuyisenge na Victor Mbaoma bagiye babona imipira myiza ariko ntibabashe kuyibyaza umusaruro.

    Nubwo APR FC yari ifite umukino mwiza mu gice cya kabiri, gushaka igitego byakomeje kuba ikibazo gikomeye kuri iyi kipe imaze imikino itari mike ikomeza kunganya. Umukinnyi Richmond Lamptey yakoraga uko ashoboye kose agaha imipira myiza bagenzi be, ariko ba myugariro ba Etincelles FC bakayizibira.

    Source : https://yegob.rw/amanota-3-kuri-apr-fc-abaye-inzozi-zitarotorewe-i-rubavu/

  • Hagaragajwe ibikenewe mu guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku musaruro w'ubuhinzi – #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, uru ni urwego rufatiye runini igihugu kuko nko mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka rwari rwihariye 25% by'umusaruro mbumbe, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka rwiyongera ku rugero cya 7%.

    Abahanga mu by'ubuhinzi bagaragaza ko gushyira ingufu mu buhinzi bugamije ubucuruzi ari ingenzi kuko byakomeza kuzamura urwego rw'ubuhinzi bikanagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga.

    Bagaragaza ko ibi bitari kugerwaho neza kubera ko hakiri imbogamizi nyinshi zirimo nk'iz'abahinzi batabona inyungu bagakwiye kubona ugereranyije n'ibyo bashoye, ndetse no kuba ibiciro by'ibiribwa bihenda cyane ugereranyije n'ibyo abantu binjiza.

    Prof. Ken Giller wagiye akora ubushakashatsi ku buhinzi mu Rwanda, yagaragaje ko ikibazo cy'ubwinshi bw'ibyo abahinzi bashora ugereranyije n'inyungu babona ku musaruro wabo, Guverinoma y'u Rwanda igomba kugishakira umuti.

    Ati 'Ndabizi ko u Rwanda rukura amavuta muri Aziya, bigahita bigora abahinzi bahinga ibivamo amavuta hano kuko bibasaba kubigurisha ku giciro cyo hasi cyane. Ndatekereza ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo kugenzura amasoko kugira ngo Abanyarwanda batangire guhingira u Rwanda.'

    Yagaragaje ko kimwe mu bisubizo cyaba gufata ingamba zo kuzamura imisoro y'ibikomoka ku buhinzi biva mu mahanga ari na ko ubuhinzi bukorerwa mu gihugu burushaho kwitabwaho.

    Prof. Ken Giller, yavuze ko abakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi bagomba kwibumbira mu makoperative kugira ngo biborohere kugera ku masoko yagutse no kugera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye.

    Uruhare rw'amashuri

    Mu minsi ishize Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije [Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA], ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri 81 bari bahasoreje amasomo.

    Ni icyiciro cya kabiri kuko muri Kanama 2023, ari bwo icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri 75 bahasoreje amasomo.

    Mu banyeshuri 75 basoreje kwiga mu 2023 muri iri shuri, 93% muri bo bamaze kwinjira mu kazi mu nzego zitandukanye zijyanye n'ubuhinzi mu gihe abandi bakomeje amasomo.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yavuze ko intego ari ukubaka ubushobozi 'Abantu babashe kugura ibyo kurya byiza kandi ku giciro gito, abahinzi bacu babone inyungu nyinshi, kandi ibyo bikorwe mu buryo burambye.'

    Yavuze ko iri shuri ribinyujije muri gahunda rifite, hari abakozi baryo boherezwa gukorana n'abahinzi, bakabigisha ubuhinzi bugezweho kandi butangiza ibidukikije ku buryo bushobora kubazanira inyungu nyinshi.

    Ati 'Dufite n'ikindi gice cyita ku bushakashatsi bwibanda ku gushakisha uburyo bwiza bwo kunoza ubuhinzi bubungabunga ibidukikije bukanongera inyungu y'abahinzi kandi bigakorwa mu buryo butabateza ibyago byinshi.'

    'Ubu buhinzi kandi buzagabanya ibyo bashora kandi bwongere umusaruro wabo. Nibagurisha byinshi, bazabona amafaranga menshi yo kwishyura amashuri, imyambaro, kwivuza n'ibindi byose by'ingenzi mu buzima bwabo.'

    Impuguke muri uru rwego zigaragaza ko leta ikwiriye gushishikariza banki z'ubucuruzi gushaka ibisubizo biri mu bibazo by'ubukungu bw'ibihugu bya Afurika, ubuhinzi bukaba mu by'ibanze.

    Prof. Ken Giller, yagaragaje ko leta ikwiye kuzamura imisoro y’ibiribwa biva mu mahanga ari na ko hongererwa urwego rw’ubuhinzi imbaraga

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yavuze ko bakorana n’abahinzi mu kwimakaza ubuhinzi bubongerera inyungu kandi burengera ibidukikije

    Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko urwego rw’ubuhinzi ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-ibikenewe-mu-guteza-imbere-ubucuruzi-bushingiye-ku-musaruro-w

  • Kazarwa Gerturde yagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kwigisha urubyiruko imikoreshereze myiza y'ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro ziri kwihutisha iterambere rirambye ariko hari bamwe mu rubyiruko n'abakuru barikoresha mu buryo butaboneye, burimo n'ibikorwa bisenya umuryango mugari.

    Ubwo yari mu Nama rusange ya 23 y'Inama y'Igihugu y'Abagore kuri uyu wa 30 Nzeri 2024, Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yatangaje ko abagore bagira uruhare runini mu iterambere ry'igihugu, ariko hakiri n'ibyo bagomba kwitaho ngo umuryango urusheho gutekana.

    Ati 'Ni umwanya wo gutekereza tukaganira ku nzitizi, ku bibazo byugarije imiryango yacu ari byo bigira ingaruka ku gihugu no kuba bishobora kuba byadindiza iterambere ry'igihugu muri rusange tugahera aho rero twiha intego ndetse dufata n'ingamba z'icyo twakora.'

    'Natanga ingero nke za bimwe mu bibazo numva dukwiriye kwitaho by'umwihariko. Hari ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga mu rubyiruko rwacu. Ni iterambere ry'ikoranabuhanga ariko ritagombye nanone kuba ikibazo. Dukwiriye kwiga uburyo duhangana n'ingaruka zaryo cyane cyane ko rimwe na rimwe byabangamira n'umuco wacu, tukaba rero tugomba kugira uburyo bwo kubihuza nta kibangamiye ikindi.'

    Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille, yahamije ko haba mu rubyiruko ndetse n'abakuze hari aho ikoranabuhanga rikoreshwa nabi ariko bagiye gutangira gushyira ingufu mu gutuma umuryango urinda abana gukoresha telefoni bakiri bato.

    Ati 'Tugiye gufatanya, turebe ngo ese ni ryari umwana akwiriye guhabwa telefoni, afite imyaka ingahe? Ndetse n'ababyeyi bakavuga ngo uyu mwanya turi gukoresha telefone, turi gukora akazi kuko ikoranabuhanga ni ryiza ariko iyo urikoresheje nabi ritanga umusaruro udakwiye.'

    Yagaragaje ko abagize umuryango bakwiye kugena umwanya wihariye wo gukoresha ikoranabuhanga kandi bakanagena umwanya wo kuganira.

    Ati 'Umuryango ukwiye kuba uganira. Ntabwo tuba dukwiye kuganira turi kuri telefone, ngo mpamagare papa, umwana avugishe mama ari uko abicishije kuri telefone. Dukwiye gufata umwanya tukaganira n'imiryango yacu ni bwo tuzashobora kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.'

    Ibyavuye mu ibarura rusange bigaragaza ko Abanyarwanda barenga 65% ari urubyiruko.
    Imibare igaragaza ko mu 2024 abantu barenga miliyari 5.3 ku Isi [bangana na 66% by'abayituye] bakoresha internet.

    Ku mugabane wa Afurika umubare w'abakoresha internet ugeze kuri 43%, bigaragaza ukwiyongera gukomeye kuko mu myaka 20 ishize abaturage 2% gusa by'abari bawutuye ari bo bonyine bakoreshaga internet.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Kazarwa Gerturde yagaragaje ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rikwiye guhagurukirwa

    Abahuzabikorwa b’Inama y’igihugu y’Abagore baturutse mu nzego zitandukanye kuva ku Karere kugeza ku rwego rw’igihugu bahuriye mu nama rusange

    Bararebera hamwe ibyo bazakora mu mwaka wose bagamije iterambere ry’umunyarwanda

    Biyemeje guharanira iterambere ry’umuryango

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoreshwa-ry-imbuga-nkoranyambaga-mu-rubyiruko-ni-iterambere-ariko-ritagombye

  • Abangavu 19.406 batewe inda mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'abangavu baterwa inda kiri mu bihangayikishije cyane ahanini bitewe n'umubare ugenda wiyongera, ndetse umubare munini ukagaragaza ko ababateye inda ari abantu bakuru bubatse.

    Nko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19,406. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2024, abangavu batewe inda barenga ibihumbi 10. Barimo abatarengeje imyaka 14, bagera kuri 50.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 bari 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534.

    Minisitiri Consolée Uwimana ubwo yari mu nama rusange 23 y'Inama y'Igihugu y'Abagore kuri uyu wa 30 Nzeri 2024 yagaragaje ko abayobozi b'abagore bakwiye kugira uruhare mu guhashya ikibazo cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

    Ati 'Ntabwo byumvikana kandi kubona umugabo atera abana inda akabikora rimwe, kabiri, gatatu turi aho tubizi, duturanye tumuzi. Ibi birababaje. Ntiwibuke ko nawe ufite umwana w'umukobwa urera. Urabyiruye, uyu murozi umunsi umwe nawe ashobora kukugeraho. Uhishira rero umurozi akakumara ku rubyaro.'

    Yavuze ko ibi byose bibaho nyamara abari mu nzego zitandukanye z'abagore barimo abayobozi batandukanye ku buryo bamwe bajya mu muryango bagakemura ikibazo kimwe birengagije ko hari n'ibindi bibazo byugarije umuryango.

    Ati 'Icyaha cyo gusambanya abana ntabwo gikorerwa abana b'abakobwa gusa, n'abana b'abahungu barahohoterwa. Aba bantu tubagaragaze bahanwe.'

    Minisitiri Uwimana yahamije ko bitari bikwiye gukomeza kubona hari imiryango itagira ubwiherero, bikamara imyaka irenga 10.

    Ati 'Ntabwo byumvikana ko dushobora kumara imyaka irenga 10 tuvuga abantu badafite ubwiherero, ugasanga akarere kahize, mu bijyanye n'ubwiherero tuzakora 200. Barahiga 200 mu bwiherero ibihumbi bitanu bafite bakavuga ngo ni bwo bushobozi akarere gafite.'

    'Ndagira ngo tubifate nk'umuhigo ba mutima w'urugo ntabwo tuzabikora twenyine ariko tuzafatanya n'abandi duhige umuhigo wo kugira icyo dukora.'

    Abakoresha abana bataye ishuri bahwituwe

    Minisitiri Uwimana yagaragaje ko muri iki gihe hari ikibazo cy'abana bata ishuri ugasanga hari abayobozi batabimenye cyangwa n'ababimenye ntibabyiteho.

    Ati 'Ntibyumvikana ko dushobora kumva umwana yataye ishuri ntitubimenye cyangwa twanabimenya ugasanga ahubwo tugira uruhare mu kumukoresha iwacu mu ngo. Ibyo na byo numva ba mutima w'urugo dufite icyo twabikoraho.'

    Yanavuze ko bitumvikana kubona abana bagwingiye, 'Tukavuga ngo turava kuri 30% tujye kuri 20%, tuve kuri 20% tujye kuri 10%. Umuntu wagwingiye ingaruka turazizi, turi guteza igihombo igihugu dute? Ntabwo tuzagutuma kugaburira umuntu, ariko kumenya ko umuntu arwaye, afite imirire mibi ukamugeza kwa muganga biragoranye? Nta mafaranga yawe ushoyemo ariko tugire uko kumva ari ibintu tugize ibyacu.'

    Imibare y'ubushakashatsi bwa gatandatu ku bwiyongere n'ubuzima bw'abaturage mu Rwanda, RDHS, bwa 2020 igaragaza ko igipimo cy'igwingira mu bana cyari kuri 33% kivuye kuri 38% mu 2015.

    Muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka itanu harimo ko igipimo cy'igwingira ry'abana bari munsi y'imyaka itanu kizava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

    Raporo ya Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igamije gufasha umuturage gusobanukirwa ingengo y'imari, igaragaza ko amafaranga yagenewe guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana yiyongereye mu mwaka wa 2024/2025.

    Minisitiri Uwimana yagaragaje ko bidakwiye kubona umwana ata ishuri umuyobozi akaba ari we ufata iya mbere mu kumukoresha mu rugo

    Abagore bayoboye abandi mu Nama y’Igihugu y’Abagore basabwe guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Amafoto: Kwizera Remy Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urabyiruye-uhishira-umurozi-akakumara-ku-rubyaro-minisitiri-consolee-uwimana

  • Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Juno Kizigenza yamaze kwinjira no muri Sinema aho yahereye kuri filime ya Muzika izajya inyura kuri Zacu TV.

    Ibi byatangajwe na Zacu TV inyuraho filime Nyarwanda ikaba igaragara kuri CANAL+, hari mu gikorwa cyo kumurika imishinga ya 2025.

    Ni ibirori byabaye tariki 27 Nzeri bikitabirwa n’abantu b’ingenzi zinyuranye, harimo abakinnyi ba filime nyarwanda, abayobozi ba CANAL+ na ZACU TV, ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye.

    Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje ko muri 2025, ZACU TV ifite gahunda zo gukora imishinga izaba igizwe ahanini n’inkuru z’urubyiruko, ndetse ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bakaba bagiye gukora filime na seri ziganjemo inkuru z’umuziki ari na yo umuhanzi Juno Kizigenza azagaragaramo

    Ati 'Mu gihe ZACU TV yitegura kwizihiza imyaka ibiri ishize ibayeho, twishimiye ko imishinga inyuranye twamurikiye Abanyarwanda bayikunze. Mu gihe tumurika imishinga y’umwaka mushya, twishimiye ko ku nshuro ya mbere, abakurikira ZACU TV, bazaryoherwa na filime zivuga ku nkuru z’urubyiruko, ndetse na muzika.'

    Si ibyo gusa kandi kuko Cédric Pierre-Louis yatangaje ko ZACU TV iherutse gusinyana amasezerano na NBC Universal, imwe muri sitidiyo zikomeye i Hollywood, aho ku nshuro ya mbere, Abanyarwanda bagiye gukurikira zimwe muri filime zabiciye bigacika hirya no hino ku Isi, 100% ziri mu Kinyarwanda.

    Umuyobozi mukuru wa ZACU Entertainment, sitidiyo ya CANAL+ GROUP itunganya filime nyarwanda zinyuranye, Wilson Misago, yatangaje ko ashimishijwe no kuba seri ya Seburikoko igiye kugaruka by’umwihariko mu ishusho nshya kuri ZACU TV.

    Ati 'Inshuro nyinshi nagiye mbisabwa n’abantu banyuranye, bambaza niba ntateganya kongera gukora seri ya Seburikoko. Ubu nishimiye ko abakunzi b’iyi seri bagiye kongera kuyibona mu isura nshya kuri ZACU TV, ndetse ikaba izaba iherekejwe n’indi mishinga inyuranye ZACU Entertainment isanzwe itunganya.'

    Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA yavuze ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho, atangaza ko abakiliya b’iki kigo gicuruza amashusho bakunda kureba cyane ZACU TV, ndetse ko iyi shene yashyizweho kugira ngo irusheho guteza imbere inkuru zakorewe mu Rwanda.

    Sophie yakomeje ashimangira ko abantu badakwiye kugira impungenge zo gucikwa na gahunda ZACU TV, asoza yibutsa abakunzi ba sinema nyarwanda ko imishinga yose ZACU TV imurika, bashobora kuyireba igihe cyose bifashishije APPLICATION CANAL+.

    ZACU TV ni shene ubusanzwe iboneka ku miyoboro ya 3, 38 ndetse na 390 kuri dekoderi za CANAL+, kuva ku ifatabuguzi ry’ibihumbi 5,000 RWF rizwi nka 'IKAZE.’

    Juno Kizigenza yinjiye muri Sinema

    Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago yagaragaje ko Seburikoko igiye kugaruka mu isura nshya

    Cédric Pierre-Louis, umuyobozi ushinzwe gahunda n’ibiganiro bya ZACU TV, yagaragaje imishinga ya 2025 harimo na filime izkinwamo na Juno Kizigenza

    Sophie Tchatchoua, umuyobozi wa CANAL+ RWANDA, yatangaje ko atewe ishema n’intambwe shene ya ZACU TV imaze kugeraho

    Bamwe mu bakinnyi ba filime zitambuka kuri ZACU TV bari bahari

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/juno-kizigenza-yinjiye-muri-sinema

  • Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel. #rwanda #RwOT

    Niba hatabagaho kubeshyana no gusumbanya abatuye isi, amaraso y'umuturage w'Amerika, ay'Umuyahudi se, ay'umunyaburayi, yakabaye afite agaciro nk'ay'Umunyarwanda.

    Nyamara iyo witegereje ibibera hirya no hino ku isi, usanga bwa burenganzira bw'ikiremwamuntu bahoza mu kanwa, bureba abazungu gusa, naho abirabura bagafatwa nk'ubwoko bwaremewe kurenganywa, kugera n'aho batemererwa kwihitiramo ibirengera ubuzima bwabo.

    Urugero ni nk'uburyo bwo guhangana n'iterabwoba, aho abazungu bemerewe ibikorwa byose, birimo no kuvogera ibindi bihugu, kugeza batsembye abantu bose bafatwa nk'ibyihebe. Si ngombwa ubutabera butangwa n'inkiko.

    Amerika cyangwa Israel ntireba ngo uyu ni umwana cyangwa umugore. Iyo ishaka kwikiza 'icyihebe' kimwe, Bin Laden cyangwa Hassan Nasrallah, n'inzirakarengane ibihumbi ziri hafi aho zibigenderamo, icyo cyihebe gipfa gusa kuba cyavuyemo umwuka!

    Isi rero koko ntigira ubutabera, ahubwo irangwa n'indimi ebyiri. Muzarebe nk'iyo uRwanda rufashe ingamba zo kurwanya ibikorwa by'iterabwoba birwugarije, byitwa ubushotoranyi no 'guhonyora uburenganzira bwa muntu'! Ba bandi bajya muri Pakistan, Afghanistan, Irak, Iran, Syria n'ahandi kwicirayo Bin Laden n' ibindi byihebe bya al qaeda, nibo baba aba mbere mu kwamagana uRwanda, kenshi banagendeye ku makuru y'impuha.

    Niba Israel igaba igitero simusiga muri Iran kigahitana Hassan Nasrallah wa Hezbollah, iyo Amerika n'umuryango mpuzamahanga muri rusange ukabifata nk'uburenganzira bwa Israel bwo kwirengera, kandi nibyo, kuki iyo Rusesabagina yizanye mu Rwanda, akaburaniahwa mu buryo bukurikije amategeko, byo byitwa icyaha cyo' gushimuta'.

    Mu maso y'abihaye ububasha bwo kugena uko uRwanda n'Abanyafrika muri rusange bagomba kubaho, Hassan Nasrallah ni icyihebe, Rusesabagina akaba 'impirimbanyi ya demokarasi'!

    Mu mboni z'ibyo bihangane bitegeka isi, kujya muri Iran gusenya ibirindiro bya Hesbollah ni ibyo gukomerwa amashyi, naho gukumira ibitero bya FDLR biva muri Kongo, ni 'ubushotoranyi' bw'u Rwanda!

    Ibyo bikangisho ariko amaherezo bizata agaciro, kuko amateka yamaze kutugaragariza uburenganzira budatangwa nk'mpano, ahubwo buharanirwa. Ibi Abanyarwanda babyumva neza kurusha undi wese, kuko babuvunikiye kandi bakabugeraho, nubwo kwibohora ari urugamba ruhoraho.

    Hezbollah kuri Israel ni nka FDLR ku Rwanda. Bikwiye kumvikana bityo, wenda hagasigara ubushobozi n'ingamba za buri gihugu mu kurwanya ibyihebe byacyo.

    Leta ya Kongo-Kinshasa ishyigikiye FDLR yagombye kwitegura ingaruka nk'izigera kuri Iran ishyigikiye Hezbollah, ikareka gukorana n'umurozi kuko amaherezo azayimaraho urubyaro.

    Perezida Kagame nta gihe adasobanura ko ntawe uRwanda ruzasaba uruhushya cyangwa imbabazi, igihe cyose bizaba ngombwa kurinda umutekano warwo. Ubushake burahari, kandi burya nibwo bukururira n'ubushobozi.

    The post Rusesabagina ku Rwanda ni nka Hassan Nasrallah kuri Israel. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rusesabagina-ku-rwanda-ni-nka-hassan-nasrallah-kuri-israel/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-ku-rwanda-ni-nka-hassan-nasrallah-kuri-israel