Blog

  • Muhanga: Yagiye kwiba mu rugo rubamo umukarateka, arahondagurwa agirwa intere – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli mu Mudugudu wa Kabeza mu rukerera rw'itariki ya 28 Nzeri 2024.

    Amakuru atangwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Shyogwe avuga ko umuturage witwa Mukakarangwa Ancilla ari we watewe n'abajura babiri bapfumura inzu yararagamo barinjira, maze ihene ndetse babasha kwiba imwe muri zo ariko bene urugo baza kubumva.

    Umuhungu wa Mukakarangwa witwa Ntuyenabo Felix binavugwa ko ari umukarareka ngo yaje kumva abo bajura ajya gutabara ari ho havuye gukomeretsa uwo mujura bikomeye kuko ngo yamwambuye umuhoro yari yaje yitwaje arawumutemesha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald yasobanuriye IGIHE uko ibyo byagenze.

    Yagize ati 'Abo bajura barinjiye umwe afata ihene imwe arayirukankana ariko ba nyir'urugo bari bamaze kubumva noneho umuhungu wa Mukakarangwa ahita ajya kurwana na wa mujura usigaye. Ubwo barwanga wa mujura yamukubise umuhoro yari afite mu mutwe no ku rutugu aramukomeretsa. Uwo muhungu na we mu kwirwanaho na we yaramukomerekeje ahantu hatandukanye'.

    Yakomeje avuga ko ibyo biri kuba abo muri urwo rugo batabaje noneho irondo rigabatabara ndetse na Polisi yari hafi aho irahagera. Uwari wakomerekejwe yajyanywe kwa muganga i Kabgayi ndetse n'uwo mujura kugira ngo na we abanze ahabwe ubutabazi bw'ibanze.

    Magingo aya uwo mujura ubu ari mu maboko y'ubugenzacyaha mu gihe Ntuyenabo na we yakomeje guhabwa ubuvuzi ngo akira neza ibikomere ariko uwibye ihene we ntarafatwa.

    Uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa yasabye abaturage kwirinda gushaka kurya ibyo batakoreye kandi bafite imbaraga zo kwihahira.

    Ati 'Uriya mujura aturuka mu Karere ka Huye kandi yari afite imbaraga zo kuba yakora akabigeraho atibye. Izo mbaraga rero bazikoresha bakora ibibateza imbere aho kwiba'.

    Nsengimana yasabye abaturage kandi kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane mu gihe babonye umuntu batazi kandi badafiteho andi makuru.

    Uyu mujura yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye kwiba mku rugo rubamo umukarateka

    Umwobo abajura bari bacukuye ku nzu yararagamo ihene wamaze gusibwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-yagiye-kwiba-mu-rugo-rubamo-umukarateka-arahondagurwa-agirwa-intere

  • Ruhango: Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi mu karere yafungiwe rimwe n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Byiringiro Emmanuel yafashwe ku wa 28 Nzeri 2024, asanzwe mu bikorwa bya siporo bisoza icyumweru cy'akazi.

    Bamwe mu batanze ayo makuru bavuze ko uyu muyobozi afunganywe n'umugore we, ariko ntibasobure neza ibyabamufungishije.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yemereye IGIHE iby'aya makuru, ndetse avuga ko koko n'umugore we yaje gufungwa nyuma ye.

    Ati “Ayo makuru koko ni yo, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuhinzi n'Umutungo Kamere mu Karere yafashwe ku wa Gatanu nyuma ya saa sita, nyuma yaho n'umugore we arafatwa. Ariko iby'umugore we byo ntabwo nabivugaho kuko ntabwo ari umukozi w'Akarere.''

    Meya Habarurema yakomeje agira ati “Uyu muyobozi wafashwe ari mu maboko ya RIB, ishami rya Ruhango, burya kenshi ibyo umuntu abazwa ntabwo tubyinjiramo, ariko akekwaho ruswa.''

    Yakomeje avuga ko bategereje ibizava mu iperereza rya RIB, kugira ngo bamenye nyakuri ibikubiye mu byo aregwa.

    Hari amakuru avuga ko mu minsi ishize hari ibibazo bishingiye ku birombe byatutumbye muri Ruhango, aho byavugwagamo n'abayobozi, ibyatumye n'Inama Njyanama y'Akarere ibyinjiramo ngo ibicukumbure n'ubwo ibyavuye muri iryo sesengura bitigeze bijya ahabona.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere muri Ruhango yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuyobozi-w-ishami-ry-ubuhinzi-mu-karere-yafungiwe-rimwe-n-umugore-we

  • Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Imikino ya shampiyona y'u Rwanda umunsi wa gatanu isize ikipe ya police fc iyoboye urugendo nyuma y'uko umukino wayihuzaga na Vision FC urangiye banganyije.

    Iyi mikino yatangiye kuwa Gatanu aho Mukura Victory Sport yatunguwe na gorilla FC iyitsinda ibitego 3-1, mu gihe undi mukino wabaye uwo munsi wasize Bugesera FC inganyije na Gasogi United.

    Kuwa gatandatu, Rutsiro FC yatsindiwe mu rugo na Rayon Sports igitego kimwe ku busa, Musanze inganya na Marine FC kimwe kuri kimwe naho Muhazi United yatsindiwe i Ngoma na AS Kigali ibitego 2-1.

    Ku cyumweru hari hitezwe umukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda wa APR FC yari igiye gukina na Etincelles i Rubavu warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Ikipe ya kiyovu sports yari yakiniye kuri Kigali Pele Stadium, yahatsindiwe n'Amagaju ibitego 2-0.
    Umunsi wa gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda usize hinjijwe ibitego 12 mu mikino umunani yakinwe.

    Kugeza ubu Police FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 11 ikaba ikurikiwe na Gorilla na AS Kigali zinganya amanota 10.

    The post Police FC yanganyije na Vision 0-0, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/police-fc-yanganyije-na-vision-0-0-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=police-fc-yanganyije-na-vision-0-0-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwa-shampiyona-yu-rwanda

  • Muhanga: Umucuruzi ukomeye akurikiranweho gukubita uwari umugiriye inama, akamuvuna akaboko – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko intandaro ya byose ari ikiganiro Bizimana yagiranye na Babonampoze bari gusangira ikinyobwa ku kabari kamwe kari mu mujyi wa Muhanga, ubwo ngo Bizimana yageragezaga kumugira inama y'icyo yakora ngo yagure ubucuruzi bwe.

    Muri icyo kiganiro Bizimana yashimiye Babonampoze amubwira ko akoresha abakozi bakora neza, anamubwira ko na we aramutse ashinze akabari yakwishimira kuba ari bo akoresha. Ubwo ngo Bizimana akivuga atyo, yabonye Babonampoze ahindutse wahita amukubita urushyi rwamutuye hasi agahita avunika akaboko.

    Bizimana usanzwe utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, muri Muhanga, yabwiye ibitangazamakuru bikorera i Muhanga ko yavuye ku kabari akambakamba agahamagara umujyana kwa muganga, yahagera agasanga igufwa ry'urutugu ryacitse.

    Ubwo yageragezaga kubaza Babonampoze icyamuteye kumugirira nabi ngo telefone ye ntiyigeze ayitaba, ibyatumye ahita afata icyemezo cyo gutanga ikirego kuri RIB.

    Ku wa 27 Nzeri 2024, ni bwo Babonampoze yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ngo akurikiranwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, na we yemereye IGIHE iby'aya makuru y'ifatwa rya Babonampoze Pererine.

    Ati “Habayeho urugomo, umugabo witwa Bizimana Leon avuga ko yakubiswe n'uwitwa Pererine, hanyuma nyine nk'uko n'amategeko abiteganya ko ukoze icyaha nk'icyo abihanirwa. Ubu Pererine yarafashwe ku bufatanye n'inzego z'ibanze ndetse na RIB.''

    'Ubu hategerejwe ko amategeko yubahirizwa, dosiye ye ifitwe na RIB, ni bo bari kubikurikirana bakazagaragaza ukuri kwabyo.''

    Nshimiyimana yakomeje avuga ko nk'uko inyandiko zo kwa muganga zagaragaje ko Bizimana Léon yavunitse igufwa ryo ku rutugu, bityo bikaba atari bintu byo kungwa kuko n'amategeko yabiteganyije, ahubwo urugomo nk'urwo rwo gukubita no gukomeretsa ruba rukwiye gukurikiranwa.

    Mu buzima busanzwe, Bizimana Léon yari atunzwe no gukora ibiraka byo gutwara imodoka, kuri ubu avuga ko byahagaze,ndetse bikanavugwa ko yaranakuye umwana we mu ishuri kugira ngo aze kumurwaza, dore ko umugore we aherutse kwitaba Imana mu minsi micye yari ishize, indi impamvu isobanura agahinda ke.

    Ku rundi ruhande ariko, kuri uyu wa 29 Nzeri 2024, Bizimana Leon wahohotewe, yatangirije IGIHE ko impande zari zihanganye zatangiye inzira y'ubuhuza kugira ngo zicoce amakimbirane mu bwumvikane.

    Kuri ubu inzira y'ubuhuza mu nkiko (mediation) ni imwe mu nzira Minisiteri y'Ubutabera isaba ababuranyi kwiyambaza kuko uretse guhosha amakimbirane, inahendutse ugereranyije n'ubundi buryo busigaye.

    Bizimana Leon uvuga ko yakorewe urugomo na Babonampoze Pererine, ibyatumye avunika igufwa ry’urutugu rishyira ukuboko.

    Ifoto y’ibyuma byo kwa muganga, yagaragaje ko Bizimana yavunitse igufwa riva ku rutugu rishyira ukuboko.

    Ibiro by’Umurenge wa Nyamabuye, muri Muhanga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umucuruzi-ukomeye-akurikiranweho-gukubita-uwari-umugiriye-inama

  • Perezida Kagame yashyize abayobozi batandukanye mu myanya muri Perezidansi, Sena na RDB – #rwanda #RwOT

    Itangazo rishyiraho aba bayobozi ryashyizwe hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Mu bandi bahawe inshingano harimo Michelle Byusa wagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, Irere Murerwa wagizwe Umuyobozi Mukuru ushizwe ubukerarugendo muri RDB. Uyu mwanya yawusimbuyeho Michaella Rugwizangoga.

    Undi wahawe umwanya ni Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege, Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC).

    Isabelle Mugwaneza we yagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC). Brave Ngabo we yagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashyize-abayobozi-batandukanye-mu-myanya-muri-perezidansi-sena

  • Canal+ yegereje ibikorwa byayo abagenda Nyabu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amashami yayo aherereye Remera na Kicukiro, Canal+ yongeye gufungura ishami rishya Nyabugogo mu rwego rwo kwegereza abanyarwanda ibikorwa byayo.

    Byitezwe ko iri shami rizatanga umusaruro mu gutanga serivisi yihuse kandi inoze ku bakiriya bayo ndetse n'undi muntu washaka kumenya andi makuru kuri Canal+.

    Iri shami rifunguwe mu gihe Shampiyona za ruhago zikomeye ku isi zigeze aharyoshye aho abakiriya ba Canal+ barimo kuzikurikirana kuri shene zitandukanye nta nkomyi.

    Mu birori byo gufungura iri shami, Umuhanzi Platin yataramiye imbaga itari nke y’abaturage bari baje kwifatanya na Canal+ mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami.

    Abayobozi barimo ushinzwe ubucuruzi muri Canal+ International, Adrien Bourreau, uwa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, uwa CanalBox, Aimé Abizera n'abandi bafatanyije n'abakiliya babo kwishimira iyi ntambwe nshya.


    Muri iki gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iri shami, Platin yasusurukije abari bitabiriye iki gikorwa





    Abayobozi ba Canal+ mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa



    Abarimo Papa Sava bari bitabiriye ibi birori byo gufungura ku mugaragaro ishami rishya rya Canal+ Nyabugogo




    Byari ibirori mu gufungura iri shami rya Canal+ Nyabugogo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147332/canal-yegereje-ibikorwa-byayo-abagenda-nyabugogo-147332.html

  • Ni bande bakunzi b'ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi?  #rwanda #RwOT

    Nk'uko twabibamenyesheje mu.minsi.itambutse, guhera tariki ya 7 kugeza kuya 10 Ukwakira 2024, mu rukiko rw'I Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza ruregwamo Charles Augustus Onana , Umufaransa ariko ukomoka muri Cameroun, akaba aregwa ibyaha byo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi n'ibyaha byibasiye inyoko muntu mu nyandiko ze zitandukanye cyane cyane mu gitabo' Rwanda: Le vérité sur l'Operation Turquoise, quand les archives parlent.'

    Ni ibirego byatanzwe n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Bufaransa, nka LDH, FIDH na Survie/France, hakiyongeraho abaregera indishyi, barimo Ibuka/ Ishami ryo mu Bufaransa n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

    Abiyemeje gushyigikiira Charles Onana bose bafite icyo bahuriyeho: Ni interahamwe, abagore n'abana bazo, ndetse n'abiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga cyane cyane Abakongomani

    Ku ikubitiro, mu biyemeje kumushyigikira harimo 'Réseau International pour la Paix et la Démocratie' ritegura igihembo gihabwa abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi cyitiriwe Victoire Ingabire, kizwi nka 'Prix Ingabire'. Charles Onana yahawe icyo gihembo mu mwaka wa 2018. Iri shyirahamwe rigizwe n'abagore bafite abagabo bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abashinzwe kuyihakana abenshi bakaba bari mu ishyaka FDU Inkingi ryashinzwe na Victoire Ingabire.

    Iri shyirahamwe ry'abagore ryakusanyije amafaranga ku rubuga 'GoFundMe',  bakaba bamaze kubona arenga amayero ibihumbi 11, arakabakaba miliyoni nka 15 uvunje mu manyarwanda.

    Abandi bazitabira urubanza barimo abagize Jambo asbl, rya shyirahamwe ry'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba rigizwe n'abakomoka ku bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bafata Charles Onana nk'icyitegererezo, ndetse inyandiko ze bakazifata nka Bibiliya yabo.

    Abandi biyemeje gushyigikira umugome Charles Onana, ni abagize ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire. Iri shyaka rigizwe ahanini n'abasize bahekuye u Rwanda, bakaba bikingira iri shyaka kugirango batazabazwa n'ubutabera ibyo bakoze muri Jenoside, bitwaje ko ari abanyepolitiki. Abenshi mu bamaze gufatwa no gukatirwa n'inkiko zo mu Burayi ndetse n'aboherejwe mu Rwanda ni abambari ba FDU Inkingi. Harimo n'abatarafatwa, nka Joseph Mugenzi, Rutunga Venant, Major Karangwa, Jean Baptiste Nyabusore, Charles Ndereyehe, Jean Paul Micomyiza, ndetse n'abandi.

    Mu bashyigikiye Onana kandi ntihaburamo 'Groupe Marianne' yashinzwe na Baziruwiha Marriane, wakoreye amabasade y'u Rwanda nyuma yo kiyiba amafaranga akifatanya n'abarwanya ubutegetsi. Uwo Baziruwiha yashinze urubuga rushinzwe guhakana no gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyarugomo b'Abakongomani kandi nabo ntibatanzwe. Freddy Mulumba wahoze ayobora Radiyo Televiziyo y'igihugu cya Congo (RTNC)mu izina ry'ubutegetsi bwa Tshisekedi, kuri uyu munsi yateguye ikiganiro n'itangazamakuru aho yababwiye ko ngo Charles Onana atariwe uregwa ahubwo ko haregwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Uku kuyobya uburari ku bushake, ni ni amayeri yafashwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo kujijisha abaturage n'amahanga ngo batabazwa ibitagenda neza imbere mu gihugu, ahubwo ibyago n'imiruho bafite byose bakabyegeka ku Rw Rwanda. Muri make umuntu wese usebya u Rwanda ni inshuti ya Tshisekedi.

    Mu banyamakuru harimo Judi Rever wanditse igitabo gisebya u Rwanda akaba yari inshoreke ya Patrick Karegeya, dore ko na Kayumba  Nyamwasa bashinganye ishyaka RNC, amaze iminsi i Kinshasa ku butumire bwa Tshisekedi, bashaka uko yifatanya n'umutwe wa FDLR. Ntihaburamo kandi Michella Wrong bafatanyije umuruho wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umutekamutwe Patrick Mbeko, w'umukongomani nawe wahawe igihembo PrIx ingabire kubera inyandiko ze zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi nawe ntiyahatangwa. Uyu Patrick Mbeko (umwe mu Banyekongo  bigize nyirandabizi ku bibazo byo muri aka karere), nawe akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Victore Ingabire Umuhoza, kubera ubugome bukabije akoresha mu guhakana no gupfobya Jnocide yakorewe abatutsi, birumvikana ko atabura mu basangirangendo ba Charles Onana.

    Urubanza rwa Charles Onana, nyuma y'imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni igipimo cyiza mu gusobanura imbibi z'amategeko ku bijyanye n'ibivugwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko uru arirwo rubanza rwa mbere rubaye kuri iki cyaha cyo kuyihakana no kuyipfobya.

    Muri uru rubanza rw'amateka kandi, hitezwe ko hazanatangwa ibisobanuro ku mpamvu mu Bufaransa hari abagikomeza gukomeza guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu gifite uruhare muri iyo  Jenoside nk'uko  bikubiye muri Raporo ya Duclert, yabitangiye ibimenyetso simusiga.

    The post Ni bande bakunzi b'ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi?  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ni-bande-bakunzi-bikibi-bahururiye-gushyigikira-charles-onana-mu-rubanza-aregwamo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ni-bande-bakunzi-bikibi-bahururiye-gushyigikira-charles-onana-mu-rubanza-aregwamo-guhakana-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Inama yIgihugu yAbagore yashimye isubizwaho… – #rwanda #RwOT

    Ni kimwe mu byagarutsweho mu Nteko Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 23 yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, yateraniye mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Mbere, aho mu bindi iri gusuzuma harimo ikibazo cy’abana bata ishuri n’inda ziterwa abangavu.

    Insanganyamatsiko y'iyi nama ya 23 igira iti: 'Iterambere ry'umugore, iterambere ry'Igihugu.'

    Iyi nama yafunguwe ku mugaragara na Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde, yitabiriwe n'abagore babarirwa mu 150 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw'Uturere kugeza ku rwego rw'Igihugu, ndetse n'abayobozi bo mu nzego zinyuranye barimo na Minisitiri w'Umuryango.

    Abagore bitabiriye iyi nama, baganirijwe ku cyateza imbere abagore muri rusange no gukemura ibibazo by'igihugu.

    Aba bagore kandi, biyemeje gukora ku mihigo ijyanye n'icyiciro cya kabiri cya Gahunda y'Igihugu y'imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2), mu kurushaho gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu.

    Gahunda ya 2 y' Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, izita ku nkingi eshanu z'ingenzi zirimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n'imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry'uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza.

    Perezida w'Inama y'Igihugu y'abagore Nyirajyambere Bellancilla, yagaragaje ko abagore bagize uruhare mu kubaka Igihugu, ndetse ko binyuze mu Nama y'Igihugu y'Abagore hari ibikorwa by'iterambere byakozwe birimo gufasha imiryango itishoboye.

    Yakomeje agira ati: 'Turashaka ko dufatanya n'inzego z'ibanze kugira ngo tubashe kwesa imihigo duhereye hasi ku Mudugudu, turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko waho ariko nanone dushingiye kuri gahunda ya NST2 ndetse n'icyerekezo 2050.'

    Mu myanzuro imwe y'Inama Rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore ya 22 yashyizwe mu bikorwa harimo inzu 213 zubakiwe abatishoboye, imiryango 31,581 yubakiwe ubwiherero, imiryango 37,513 yubakiwe kandagira ukarabe, imiryango igera ku 34,915 yubakiwe ingarani,;

    Imiryango 3,563 yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, abantu  929 bahawe inka, abagera ku 2,105 bahawe ihene, 230 bahabwa  intama, 376 bahawe ingurube, mu gihe abantu  4,871 bahawe inkoko. 


    Hateranye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ya 23

    Bishimiye igaruka ry’ingengo y’imari yagenerwaga ibigega bishinzwe iterambere ry’abagore

    Abagore biyemeje gukorera muri gahunda y’igihugu y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147333/inama-yigihugu-yabagore-yashimye-isubizwaho-ryingengo-yimari-yabagenerwaga-147333.html

  • Rwanda Shima Imana isigiye umukoro ukomeye ab… – #rwanda #RwOT

    Mu myidagaduro ahantu hari hahari hagutse ho kuba abantu bahurira bakidagadura hakaba hari muri BK Arena yakira abagera mu bihumbi 10.

    Ni inyubako yagiye ikomeza kugarukwaho, bamwe bavuga ko yabaye umunzani wo kugaragaza aho imyidagaduro igeze dore ko umuhanzi wabashije kuyisukira akayuzuza aba aciye agaigo.

    Kugeza ubu Israel Mbonyi akaba ari we wabashije kuyuzuza abantu bagataha babuze aho bajya.

    Ikibazo kugeza ubu ni uko abahanzi mbarwa aribo bari barabashije kwipima BK Arena bityo  hakibazwa igisabwa kugira ngo haboneke uwipima Stade Amahoro yakira ibihumbi 45.

    Intambwe ikaba ari ukuba haboneka abayigerageza ku buryo byanasobanura neza ikibura n’igikenewe kugira ngo habashe kuba haba ahantu ha siporo n'imyidagaduro ihisange.

    Hagendewe ku gikorwa gitandukanye cya Rwanda Shima Imana n’imikino na gahunda za Guverinoma zimaze kubera muri Stade Amahoro ivuguruye hari icyizere ko ibi byagerwaho.

    Igiterane Rwanda Shima Imana cyabaye  ejo ku Cyumweru tariki  29 Nzeri 2024, cyitabiriwe n’amadi n’amatorero atandukanye.Imiryango nk’uko byari biteganijwe yafunguwe Saa Tanu byagiye kugera Saa Munani 50%  bamaze kugeramo.

    Abantu bakaba ari nako bakomezaga kwiyongera ku buryo imvura yagiye kugwa bigaragara ko hari hasigaye nk’isaha imwe ngo hantu hakubite huzure.

    Ni igikorwa cyari cyatumiwemo abahanzi batandukanye nka Aime Uwimana, Tonzi, Gabby Kamanzi, Ben, Chryso Ndasingwa n’abandi.

    Hari kandi na Korali zimaze kugwiza ibigwi nka Jehovah Jireh na Ambassadors Of Christ, ibi bitanga icyizere ko igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabasha rwose kuzuza Stade Amahoro.

    Ibi bikanagaragaza ko ibyagarutsweho n’abo twaganiriye kuri iyi ngingo bishoboka birimo gukomeza gutanga umwanya ngo hageragezwe ko amahirwe yo kureba ibishoboka.

    Hakaza kandi no kuba abantu bahurije hamwe igikorwa cyose cyahategurirwa ntakabuza cyabasha kubona abacyitabira kandi bagahabwa serivisi iboneye.Rwanda Shima Imana yerekanye ko Stade Amahoro  yaje ikenewe mu bikorwa by’imyidagaduro ishingiye ku bintu bisanzwe cyangwa kuramya no guhimbaza Imana

    InyaRwanda tukaba twaganiriye na bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda babigarukaho ariko bose bahuriza ku kuba hari icyizere, bakagaragaza n’icyo bisa.

    Umunyamakuru wa RadioTV10, Khamis Sango ati'Stade Amahoro yakuzura  kuko ni igikorwa cyubakiwe abanyarwanda ngo barusheho guteza imbere impano zabo no kwidagadura muri rusange.'

    Kandi asanga abanyarwanda bahari kandi banezerewe bityo ntacyababuza kuba bakwitabira igikorwa cyose cyabateguriwe gusa bisaba ubukangurambaga no kwamamaza byisumbuye.

    Ati'Abantu bose dufitanye isano mu myidagaduro dukoreye hamwe ntakabuza Stade Amahoro yakuzura, kuko dufite impano nyinshi kandi zidasanzwe by'akarusho umuziki wacu ni mwiza n'abantu barawukunda.'

    Iyi ngingo kandi ayihurizaho na Beni Abayisenga ukorera RC Musanze uvuga ko nubwo hari byinshi bisa nk'imbogamizi birimo kuba Stade Amahoro yarubatswe hagendewe ku bikenewe by’ibanze mu mupira w'amaguru ariko icyizere gihari ko yakuzura.

    Ati'Mbonyi ni we wabaye uwa mbere wujuje BK Arena ariko twamaze kubona ko na nyuma ye hari abandi, hakenwe undi muntu rero uza gutanga isomo agatinyura abandi.'

    Agaragaza ko hari ibisabwa abafite mu nshingano Stade Amahoro bakorohereza ababyifuza kwipima kugira ngo hanarebwe ikibura n'uko cyabasha kuboneka.

    Gusa Beni Abayisenga avuga ko bitazatwara igihe kugira ngo haboneke igikorwa cy’imyidagaduro kiyinyeganyeza cy'umuziki.

    Beni Abayisenga kandi yibutsa ko hari ibitaramo bikomeye n'ubundi byagiye bikorerwa muri Stade Amahoro mbere y’uko ivugururwa kandi byagiye biyuzuza.

    Urugero rw'ibitaramo byahabereye bikahatigisa mbere y’uko havugurwa birimo MTN Tuwukate, igitaramo cya Makoma, igitaramo cya nyuma cya Lucky Dube muri Fespad , Brenda Fassie n'abandi.

    Ikigaragazwa n'ababa banyamakuru bombi b'imyidagaduro ni uko icyizere gihari ariko na none bisaba gutegura yaba mu buryo bwo kumenyekanisha ibihabera no ku ruhande rwo kureba inzira nziza yakorohereza abantu kureba umuntu waba ahataramira.

    Tidjara Kabendera na we agaragaza ko ari byiza kuba Stade Amahoro yaramaze kubakwa ariko abahanzi bagifite umukoro wo kubanza kwipima BK Arena.

    Ibyo bijyana no kuba yaba mu muziki no muri siporo hakongerwa uburyo bwo guhamagarira abantu n'abava mu Ntara kujya bitabira ibikorwa bihategurirwa.

    We avuga ko abantu bakunda ibyo byombi ari bamwe, bityo hakenewe gushakishwa uburyo bwo gukundisha n'abandi ibibera muri Stade Amahoro.

    Iyi ngingo KNC uheruka kuhategurira umukino yayigarutseho, avuga ko Stade Amahoro isaba gutekereza birenze aho abategura imikino wavuga ko yabwiraga abari mu myidagaduro ko batekereza bakareba udushya bakwiriye kurema tuzazana n’abadasanzwe bisanga muri ibi byiciro.Khamis Sango asanga abanyarwanda banezerewe kandi bakunda imyidagaduro bityo ntakabuza kuba bakwitabira bakuzuza Stade AmahoroBeni Abayisenga agaragaza ko hakenewe umuntu runaka utinyura abandi kuko nta n’uwari uzi ko BK Arena yakuzuzwa na Israel MbonyiTidjara Kabendera agaragaza ko hakiri urugendo n’isomo abahanzi bafite kwigira kuri BK Arena KNC yakomoje ku guhanga udushya ku bategura ibikorwa bihuriza abantu muri Stade Amahoro, igikorwaremezo abona kimeze nka Hoteli y’inyenyeri eshanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147231/rwanda-shima-imana-isigiye-umukoro-ukomeye-abahanzi-nyarwanda-147231.html

  • Umukinnyi ngenderwaho muri APR FC agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri #rwanda #RwOT

    Umunya-Mali ukinira APR FC, Mahamadou Lamine Bah agomba kumara byibuze ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga kubera imvune.

    Uyu mukinnyi ukina afasha abataha izamu, yagize imvune y’akagombambari (Cheville) mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.

    Lamine Bah akaba yaravunikiye mu mukino wa Etincelles FC wabaye ejo hashize ku Cyumweru kuri Stade Umuganda.

    Yavuye mu kibuga ku munota wa 50 kubera imvune asimburwa na Tuyisenge Arsene.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Lamine Bah yagize ikibazo cy’akagombambari ariko bidakomeye cyane ariko akaba atagomba kugaruka mu kibuga mbere y’ibyumweru bibiri.

    Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali yasinyiye APR FC muri Nyakanga 2024 avuye muri Olympique Béja yo muri Tunisie.

    Lamine Bah agomba kumara hanze byibuze ibyumweru bibiri

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-ngenderwaho-muri-apr-fc-agomba-kumara-hanze-byibuze-ibyumweru-bibiri