Blog

  • Kapiteni w’Amavubi ahataniye igihembo muri Uk… – #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo ku wa Mbere nibwo iyi kipe ikina shampiyona y’icyikiro cya mbere muri Ukraine, ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo yatangaje Abakinnyi 5 bahataniye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Nzeri dusoje.

    Muri abo bakinnyi 5 harimo n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi akaba na kapiteni wayo, Bizimana Djihad. Abandi bahataniye iki gihembo ni uwitwa Rafael Bandeira,Oleksandr Drambaev,Maxim Zaderaka na Daniel Sosa.

    FC Kryvbas Kryvyi yashyizeho uburyo bwo  gutora umukinnyi wahize abandi muri aba bose aho bikorerwa kuri shene y’urubuga rwa Telegram rw’iyi kipe, bikaba bizarangira uyu mubsi  ku wa Kabiri Saa munani z’Amanywa.

    Muri uku kwezi kwa Nzeri mu mikino itatu FC Kryvbas Kryvyi yakinnye ,Bizimana Djihad ntabwo yigeze atsinda igitego cyangwa ngo atange umupira wabivuyemo gusa yayitwayemo neza.

    Ntabwo ari ubwa mbere uyu mukinnyi ahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi dore ko hari n’ibyo yegukanye birimo icy’ukwezi kwa 2 ndetse n’ukwa Gatatu muri uyu mwaka.

    Kugeza ubu FC Kryvbas Kryvyi Rih iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11 ku rutonde rwa shampiyona yo muri Ukraine.

    Bizimana Djihad ari mu bakinnyi batanu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Nzeri mu ikipe ye FC Kryvbas Kryvyi Rih 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147338/kapiteni-wamavubi-ahataniye-igihembo-muri-ukraine-147338.html

  • Twibukiranye ibyaranze Tariki ya 01 Ukwakira… – #rwanda #RwOT

    Urwo rugamba rwari umusaruro w'imyaka itatu y'imyiteguro, ubwo mu Ukuboza 1987 hashingwaga FPR Inkotanyi imyiteguro y'intambara igatangira, hagashyirwaho inzego z'Umuryango, gahunda y'igihe gito, iy'igiciriritse n'igihe kirekire zirafutuka byose bigamije guhuza Abanyarwanda bose, ab'imbere n'inyuma y'igihugu, Abahutu, Abatutsi n'Abatwa.

    Impamvu zatumye FPR ishoza intambara zirimo ikibazo cyane cyane cy’irondabwoko (ryibasiye Abatutsi), amacakubiri y'ubutegetsi bwa Habyarimana, konona umutungo w'igihugu n'ikibazo cy'impunzi Guverinoma y'u Rwanda itifuzaga gukemura.

    Tariki ya 1 Ukwakira

    Mu gitondo cya tariki 1 Ukwakira nibwo ingabo za RPA zinjiye ku mupaka wa Kagitumba. Bivugwa ko icyo gihe RPA yari ifite abasirikare basaga 3000 batojwe neza mu nzego zose.

    Muri icyo gitondo, paratuni ebyiri za RPA zateye ku mupaka wa Kagitumba ziwufata bitaruhanije nyuma y'imirwano mito. Uwo munsi saa Kumi, Gen Major Fred Rwigema yavuze ijambo imbere y'abasirikare bagera kuri 500 bari bahuriye hamwe ku butaka bw'u Rwanda. Abandi basirikare bari bavuye mu nkambi za gisirikare zinyuranye bari bakigenda bahurira ahantu hanyuranye ku mupaka w'u Rwanda.

    Abo basirikare bari bazi ko urugamba rugomba ubwitange ndetse ko rutazarangira vuba nk'uko babikekaga.

    Umurava wari wose ku ngabo za RPA zari zinjiye ku butaka gakondo bwa mbere. Icyakora, ibyo byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munsi wa kabiri w'urugamba, Umugaba Mukuru, Gen Major Fred Rwigema yishwe n'umwanzi. Byateye icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n'umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

    Uretse Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi, mu minsi yakurikiyeho harashwe abandi basirikare bakuru barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w'umwanzi i Ryabega.

    Nyuma yo gucika intege kw'aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Paul Kagame amaze kugaruka, imiterere y'imirwanire yahinduye isura. Imirwanire isanzwe yasimbuwe n'imirwanire ya kinyeshyamba, urugamba rwimurirwa mu bice by'imisozi miremire ndetse hashozwa ibirindiro by'imirwano bishya by'umwihariko icyo mu birunga.

    Impfu zirimo urwa Fred Rwigema, urwa Peter Bayingana na Chris Bunyenyenzi nyuma y'ibyumweru bitatu zafashwe kenshi n'ubutegetsi bw'i Kigali n'inshuti zabyo nk'ingaruka z'umwiryane mu ngabo za FPR. Ariko si ko byari bimeze.

    Ihungabana rya RPA ryatumye Ingabo z'u Rwanda zifatanije n'izo muri Zaïre ndetse zinashyigikiwe n'iz'Ababiligi n'Abafaransa zishobora gutsinda urugamba ku buryo ndetse leta yariho icyo gihe yakoresheje ibirori mu gihugu hose byo kwishimira ko intambara irangiye.

    Igitabo cya Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, kivuga ko nyuma y'ingorane zakurikiye urupfu rwa Fred Rwigema, RPA yabikuyemo isomo, igatangira umurimo wo guhuza inzego za gisirikare n'iza gisivili, yinjiza abacuruzi n'abashoramari n'abize bari bakenewe mu nzego zayo, ishyira ingufu mu mashuri ya politiki, ishyiraho gahunda y'ingendo zo gusura ibirindiro ku babyifuza, inarushaho gutanga amakuru nyayo ajyanye n'urugamba.

    Uko Guverinoma y'u Rwanda yabyifashemo

    Guverinoma y'u Rwanda yo ikimenya iby'igitero cya Kagitumba, yifashe nk'itunguwe nyamara amateka agaragaza ko n'umuturage usanzwe yari azi ko impunzi zitegura gutera. Ingengabitekerezo y'irondabwoko rirwanya Abatutsi yahise yongera kubura mu mbwirwaruhame no mu itangazamakuru ry'u Rwanda bakwirakwiza ko ngo Inkotanyi ari inyenzi zo mu 1960 ziyuburuye.

    U Rwanda rwatangiye urugamba rwa dipolomasi rwo kwerekana ko rwatewe na Uganda ndetse n'ibihugu bikoresha Icyongereza bigamije gukuraho ubutegetsi bukoresha Igifaransa mu Rwanda. Ingabo za Zaïre, u Bubiligi n'u Bufaransa zahise zitabara Habyarimana.

    Imbere mu gihugu kandi hatangiye gushakishwa amayeri n'ibihuha bigamije gutuma Abatutsi bibasirwa, nk'aho tariki 4 Ukwakira 1990 habeshywe ko Inkotanyi zageze muri Kigali, Abatutsi basaga ibihumbi icumi bagafungwa. Nyuma abandi Batutsi bagiye bicwa mu Mutara, Kibilira, Byumba n'ahandi.

    Ibihugu bitandukanye byakomeje guhatira Habyarimana na FPR Inkotanyi ngo bijye mu biganiro, hanyuma tariki 29 Werurwe 1991 haba ibiganiro bya N'sele muri Zaïre, hanemezwa amasezerano yo guhagarika intambara hagati y'impande zombi.

    Ni amasezerano yasinywe impande zombi zidahuye imbonankubone, ahubwo babaga bari mu byumba bitandukanye, abahuza bakaza kuvugisha uruhande rumwe, bakajya no kuvugisha urundi ibyumvikanyweho bikandikwa.

    Nubwo amasezerano yasinywe, u Rwanda na FPR byakomeje kuregana kuba buri wese atubahiriza ibiri mu masezerano. Leta ya Habyarimana kandi yahise itangira imbwirwaruhame zerekana ko ayo masezerano ntacyo amaze.

    Tariki 29 Werurwe, Perezida Habyarimana yagiye kuri Radiyo Rwanda, agaragaza ko umwanzi bamaze kumutsinda.

    Ati 'Magingo aya, ku butaka bw'u Rwanda, nta mwanzi waduteye ukihabarizwa. Nongeye gusubira mu byo nabwiye abafashe intwaro maze bagatera u Rwanda, kandi nta cyo bizabagezaho, mbasaba kureka imirwano mu cyubahiro, nta cyo basize inyuma kandi nta rwango, maze bagashyira intwaro hasi, bagataha mu Rwanda nta cyo bishisha.'

    Uwari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ari nawe wari uvuye gusinya amaserano ya N'sele, ageze i Kigali yabwiye RFI ko ibyo FPR yasabye byo kwirukana ingabo z'Abafaransa nta shingiro bifite.

    Hagati ya taliki ya 6 n'iya 8 Kanama 1991, bwa mbere Leta y'u Rwanda na FPR zahuriye hamwe ngo zishyireho inkingi z'imishyikirano ya politiki bahuriyeho bombi. U Rwanda n'u Bufaransa byifuzaga ko u Bufaransa buba umuhuza. FPR yanze icyo cyifuzo kuko uretse ko n'u Bufaransa bwari bwarijanditse mu bibazo by'u Rwanda ariko ntiyanashakaga ko umuhuza aturuka mu bihugu by'abakoloni.

    Perezida Mobutu na Perezida Nyerere nibo bemejwe nk'abahuza. Imishyikirano yatangiye neza i Arusha mu kwezi kwa Kamena 1992, iza kurangira tariki ya 4 Kanama 1993.

    Ingingo zigize ayo masezerano zakomeje gutinzwa kuko zasaga n'izigabanya ubushobozi bwa Perezida Habyarimana n'ishyaka rye, kugeza tariki 6 Mata 1994 ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, bigakongeza umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wari umaze igihe kinini utegurwa.

    FPR Inkotanyi n'ingabo zayo babonye ko nta yindi mpamvu yabuza gutabara abicwaga, itangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside rwasojwe tariki 4 Nyakanga 1994 ubwo Leta yayikoraga yaneshwaga, hagatangira inzira yo kubaka u Rwanda rushya rumaze imyaka 30.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147341/twibukiranye-ibyaranze-iyi-tariki-yabaye-imbarutso-yipaji-nshya-mu-mateka-yu-rwanda-147341.html

  • The Ben, Israel Mbonyi na Okkama bahataniye i… – #rwanda #RwOT

    Si ubwa mbere aba bahanzi bahataniye ibi bihembo. Ariko kuri iyi nshuro ni akarusho kuko bashyizwe ku rutonde mu gihe hizihizwa imyaka 10 ishize ibi bihembo bitangwa, kandi bigira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuhanzi mu nguni zose z'ubuzima.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 ni bwo abategura ibi bihembo basohoye urutonde ntakuka rw'abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibi bihembo. Byanaherekejwe no gutangaza, amatora yo kuri internet yatangiye, ndetse azatangira ku wa 2 Ugushyingo 2024.

    Ibi bihembo bitegurwa hagamijwe gutera imbaraga abahanzi bo muri Afurika no gushyigikira ibikorwa byabo. Bihuzwa n'ibirori byo kumurika imideli, kugaragaza umuco wa buri gihugu, hagamijwe muri rusange kuzamura inganda ndangamuco za buri gihugu.

    Ababitegura bavuga ko ibi bihembo byabaye urubuga rwiza rwo kugaragaza impano z'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n'abari kuzamuka. Mu gutanga ibi bihembo, hanatumirwa abahanzi baririmba, mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye ibi birori.

    Ibihembo nyirizina bizatangwa ku wa 9 Ugushyingo 2024, mu muhango uzabera mu nyubako ya Hilton Hotel Newark Airport muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, guhera saa moya z'ijoro kugeza mu masaha akuze.

    Ariko mbere y'aho hazaba ibirori byo kumurika imideli, bizaba ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2024, guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.     

    Ni ibihembo bihataniwe mu byiciro 44. Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Puculi' ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya cyangwa se itsinda rishya (Best New Artist/Group), aho ahatanye na: Onesimus, Pabi Cooper, Mudra D Viral, Eli Njuchi, Jahshii, Kashif Sankar, Ntate Stunner, Pressure Busspipe ndetse na Prince Diallo.

    Ni mu gihe The Ben ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka muri ibi bihembo, ubarizwa mu Burasirazuba, Amajyepfo cyangwa se Amajyaruguru ya Afurika (Best Male Artist – East/South/North).

    Ahatanye na Eddy Kenzo, Rayvanny, Marioo, Harmonize, Yared Negu, Tamer Hosny, Young Stunna, Jah Prayzah wigeze gutaramira mu Rwanda na Focalistic.

    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi uri kwitegura gukorera igitaramo muri Tanzania, ahatanye mu cyiciro cy'umuramyi mwiza (Best Gospel Artist).

    Ahatanye na Mercy Chinwo wamamaye mu ndirimbo 'Excess Love', Tim Godfrey, Frank Edwards, Ntokozo Mbambo, Prosper Ochimana, Minister Mahendere, Nathaniel Bassey benshi bashatse gutumira i Kigali, Piesie Esther ndetse na Janet Manyowa.

    Ibi bihembo kandi bitangwa ku bantu bagize uruhare mu gutunganya indirimbo zinyuranye, biri mu mpamvu zatumye Nkotanyi Fleury uzwi mu Rwanda mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi barimo Ariel Wayz yarashyizwe ku rutonde.

    Uyu musore ahatanye mu cyiciro cy'utunganya amashusho w'umwaka (Video Director of the Year), ahatanye na Jack Bohloko, TG Omori a.k.a Boy Director, Kyle Lewis, Nahom Records Inc, Clarence Peters, Dammy Twitch, Director Pink, The Alien ndetse na Daps.

    Kanda hano ubashe gutora umuhanzi ushyigikiye muri ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya 10


    The Ben uherutse gushyira hanze indirimbo 'Plenty' yongeye gushyirwa ku rutonde rw'abahataniye ibihembo AEAUSA


    Okkama uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo 'Akanyoni' ahatanye ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo


    Israel Mbonyi utegerejwe mu gihugu cya Tanzania, yashyizwe ku nshuro ya kabiri muri ibi bihembo AEAUSA


    Nkotanyi Fleury wamamaye mu gutunganya indirimbo z'abahanzi ahataniye ibi bihembo ku nshuro ya Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147347/abahanzi-nyarwanda-batatu-bahataniye-ibihembo-bitangirwa-muri-amerika-147347.html

  • Bwa mbere Gerard Mbabazi yavuze icyamukuye kuri RBA #rwanda #RwOT

    Gerard Mbabazi uri mu banyamakuru b’imyidagaduro bafite izina rikomeye mu Rwanda, yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye asezera mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yari amazemo imyaka 10.

    Mu kiganiro Ally Soudy On Air, Mbabazi Gerard yavuze ko gusezera muri iki kigo yatangiye gukorera mu 2014 byaturutse ku kuba yarabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo kumesa kamwe ndetse no gutanga umwanya ku bandi.

    Ati 'Abantu benshi bari babizi ko nzasezera mu kwezi kwa Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo narinaragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.'

    'Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri ZoomIn ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.'

    Gerard Mbabazi yatangiriye umwuga we w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda yajyagamo umugabo igasiba undi kubera uburyo yari ikunzwe.

    Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.

    Gerard Mbabazi yavuze icyamukuye kuri RBA

    RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-gerard-mbabazi-yavuze-icyamukuye-kuri-rba

  • Ukuri ku ikubitwa rya Rujugiro i Rubavu na Team Manager wa APR FC #rwanda #RwOT

    Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ni uko umufana ukomeye wa APR FC Munyaneza Jacques [Rujugiro] yaba yarahohotewe na Team Manager w’iyi kipe Ntazinda Eric.

    Ibi bivugwa byabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024 nyuma y’umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona wabereye i Rubavu kuri Stade Umuganda aho APR FC yanganyije na Etincelles FC 0-0.

    Nyuma y’uyu mukino Rujugiro wifuzaga guhita aza i Kigali kwitegura umwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi wagombaga gutangira ku wa Mbere (ejo hashize) kuko ari we ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu (Kit Manager).

    Yifuje kuba yasaba lifuti ngo abe yamanukana n’ikipe ya APR FC, ubwo yari ageze ku modoka y’abakinnyi arimo yegera umuryango ngo asabe kumanukana n’abakinnyi nibwo ibi byose byabaye.

    Amakuru avuga ko ari Eric Ntazinda ushinzwe ubuzima bwa buri munsi mu ikipe ya APR FC yahise amusumira aramuniga nk’uko umunyamakuru Taifa Bruno yabitangaje.

    Rujugiro uzwiho gukunda APR FC amakuru avuga ko iki gikorwa cyamubabaje cyane, gusa Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yahise ababwira ko bagomba kumumanukana akajya kwitegura akazi ke yagombaga kujyamo, ni ko guhita amanukana n’ikipe.

    Munyaneza Jacques [Rujugiro] akaba yahakanye aya makuru avuga ko ari ikintu cyahimbwe.

    Ati “ndabyutse mbona abantu benshi babinyandikiye bambaza uko meze ariko nta kintu cyabaye. Yansebeje asebya n’ikipe gusa ikibazo cyose cyanaba mu ikipe umuntu yagukemura kitagiye hanze.”

    Gusa nubwo yavuze ibi, amakuru na none ISIMBI yakuye mu bantu ba hafi b’uyu mufana ni uko yavuye i Rubavu atishimye hari ukuntu batumvikanye.

    Rujugiro bivugwa urugendo rw’i Rubavu rutagenze neza

    Bivugwa Ntazinda Eric yashyamiranye na Rujugiro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ukuri-ku-ikubitwa-rya-rujugiro-i-rubavu-na-team-manager-wa-apr-fc

  • Ruhango: Ubuyobozi bwahakanye iby'Umuyobozi w'Akagari ufungiye mu nzererezi – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'ifungwa ry'uyu mukozi w'Akagari ka Bihembe ushinzwe iterambere, yatangajwe kuwa 30 Nzeri 2024, aho byavugwaga ko yaba yarafashwe mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2024.

    Abatanze amakuru bavugaga ko uyu Ndagijimana yajyanwe muri Transit Centre iherereye ahitwa i Kebero mu Murenge wa Ntongwe, ariko bakagaragaza ko batiyumvisha impamvu umukozi wa Leta yajyanwa mu kigo cy'inzererezi aho gushyikirizwa ubugenzacyaha mu buryo bumenyerewe ngo akurikiranwe ku byo yaba aregwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko uwo mukozi akiri mu kazi n'ubwo ngo akurikiranweho amakosa y'imyitwarire mibi mu kazi.

    Ati 'Uriya mukozi ntawe dufite muri Transit rwose, ibyo bavuga ntabwo ari byo, ahubwo kubera imyitwarire ye itari myiza, no mu kazi abonekayo gakeya, ari nayo mpamvu arimo gukurikiranwa ku makosa asanzwe y'akazi. Nta kindi cyaha tumuziho.''

    Meya Habarurema yakomeje avuga ko amakosa y'akazi uyu mukozi w'akagari avugwaho arimo gukurikiranwa na komite ishinzwe imyitwarire y'abakozi mu Karere ka Ruhango.

    Hari amakuru avuga ko uyu muyobozi mu Kagari yaba akunda kunywa inzoga nyinshi agasinda ari mu kazi, ndetse hakaba n'igihe amara igihe atagera ku kazi kandi nta mpamvu ifatika yatanze.

    Ibiro by’Akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ubuyobozi-bwahakanye-iby-umuyobozi-w-akagari-ufungiye-mu-nzererezi

  • Ibyo wamenya ku bayobozi bahawe imirimo mishya – #rwanda #RwOT

    Mu bahawe imyanya harimo Frank Gatera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.

    Gatera yari aherutse gutorerwa kuba umujyanama uhagarariye Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Mu bahawe imyanya kandi harimo Dr. Yvonne Umulisa wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena. Uyu ni inzobere mu by'ubushakashatsi akaba yari umwarimu w'ubukungu muri Kaminuza yu Rwanda mu ishami ry'ubukungu.

    Ni umwanya agiyeho avuye ku w'Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe yari yaragiyeho mu Ukwakira 2023.

    Mu 2022, Dr Umulisa yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ishoramari rya Leta. Icyo gihe yabifatanyaga no kwigisha muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Kuva muri Gicurasi 2022 Dr. Umulisa yari umusesenguzi kuri politiki y'ubukungu n'imari muri Sena y'u Rwanda, imirimo yakoze amezi atatu.

    Yabaye umusesenguzi kuri politiki y'iterambere ndetse n'umushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi kuva mu Ukwakira 2012, imirimo yakoze imyaka ibiri.

    Afite impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Jönköping University yo muri Suède. Ni kaminuza yizemo imyaka itandatu kugeza mu 2020.

    Dr Umulisa kandi yakuye impamyabumenyi y'Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n'ubukungu Mpuzamahanga n'ubugamije iterambere muri Kaminuza ya Namur yo mu Bubiligi.

    Kuva mu 2001 kugeza mu 2005 yari umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, aho yakuye impamyabumenyi mu Bukungu.

    Michelle Byusa yagizwe Umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w'Intebe asimbuye Dr. Yvonne Umulisa.

    Ni umwanywa Byusa yashyizwemo avuye ku w'Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema mu Biro bya Minisitiri w'Intebe .

    Iyo mirimo yayishyizwemo na bwo avuye mu yindi yo kuba Umujyanama wa Minisitiri w'Intebe Ushinzwe imirimo y'abaminisitiri mu 2017.

    Kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare 2017, yari mu mushinga wari ugamije gutoza Abanyafurika kuba abayobozi bakiri bato, mu kigo cyawo cya Afurika y'Iburasirazuba (Young African Leaders Initiative Regional Leadership Center).

    Byusa yize ibijyanye no gusesengura no gushyira mu bikorwa politiki zitandukanye za guverinoma no guhangana n'ibibazo bibangamira abaturage, muri George Mason University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni amasomo yatangiye mu 2012 ayasoza mu 2014, ahakura Impamyabushobozi y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Kuva mu 2009 kugeza mu 2011 Byusa yigishije muri La Roche College, Kaminuza Gatolika yo muri Leta ya Pennsylvania ho muri Amerika.

    Iyo kaminuza ni na yo yakuyemo impamyabushobozi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'imari, amasomo yatangiye mu 2007.

    Irene Murerwa we yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, asimbuye Rugwizangoga Michaella wari kuri uwo mwanya.

    Murerwa yabaye mu myanya y'ubuyobozi itandukanye irimo nk'Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali.

    Uyu kandi yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Ivuriro rya Polyclinique du Plateau riherereye mu Mujyi wa Kigali

    Jules Ndenga wagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege (ATL), yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa Aviation Travel and Logistics.

    Ni mu gihe Eva Nishimwe wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC) yari asanzwe ari umukozi ushinzwe ibijyanye no gukora, kubaka no kugerageza indege muri Sosiyete ya Aviation, Travel and Logistics Holdings.

    Kuva mu 2018 yakoze bya hafi ku bijyanye no gutegura uko Ikibuga cy'indege mpuzamahanga gishya mu Rwanda kizaba kimeze, ku myubakire yacyo n'ibindi bijyanye no kugiteza imbere.

    Ni imirimo yakoze ku bufatabye bwa Leta y'u Rwanda binyuze muri Aviation Travel and Logistics Holding, ATL, na Qatar.

    Muri icyo gihe kandi yakoranye n'ibigo nka RwandAir, Rwanda Airports Company na Akagera Aviation mu guteza imbere imirimo yo ku kibuga cy'indege.

    Afite impamyabumenyi y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Ikoranabuhanga ryo gukora indege yakuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Amerika. Ni amasomo yize kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

    Muri Nyakanga 2015 yakoze imenyerezamwuga muri RwandAir ashinzwe ibijyanye no gusana no kwita ku ndege by'umwihariko iza Boeing 737.

    Mu 2013 yakoze imenyerezamwuga no muri Ngali Holdings mu ishami rishinzwe porogaramu zifasha mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Mu bandi bahawe imirimo barimo Isabelle Mugwaneza wagizwe Umujyanama wihariye muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga. Marie Mediatrice Umubyeyi agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore (NWC) na Brave Ngabo wagizwe Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko.

    Frank Gatera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika

    Dr. Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Sena

    Irene Murerwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB

    Jules Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe gutwara abantu n'ibintu mu ndege (ATL)

    Eva F. Nishimwe yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije wa sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy'indege (RAC)

    Marie Mediatrice Umubyeyi yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bayobozi-bahawe-imirimo-mishya

  • ULK yakiriye abanyeshuri bashya barenga 2000 – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri bakiriwe ku mugaragaro n'Ubuyobozi bwa Kaminuza bakaba bagizwe n'abagera ku 1353 baziga muri ULK i Kigali, 249 baziga mu Ishami ryayo rya Gisenyi n'abandi 437 baziga mu n'Ishuri Rikuru ry'ubumenyangiro (UPI) i Kigali.

    Nk'uko bitegenwa n'itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi; uyu muhango watangijwe n'Umuyobozi w'Icyubahiro wa ULK, Prof. Dr Nyirishema Jean Marie Vianney.

    Ubwo abo banyeshuri bashya bakirwaga ku mugaragaro, Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze ULK na UPI yatangiye ashimira Imana ndetse ashimira Ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda buyobowe na Perezida wa Paul Kagame kandi ashimira Minisiteri y'Uburezi binyuze mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, ku imikoranire myiza bafitanye mu kongera ireme ry'uburezi.

    Prof.Dr. Rwigamba kandi yahaye ikaze abanyeshuri bose by'umwihariko abaturutse mu bihugu bitandukanye by'amahanga birenga 34, abasaba kwisanga mu Rwanda nk'abari mu rugo, bakigira ku budasa bw'u Rwanda bagamije guteza imbere ibihugu bakomokamo.

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sikubwabo Cyprien, yavuze iyo Kaminuza imaze gutera intambwe nini mu kwakira abanyeshuri bo mu bihugu byinshi kandi ko bahasanga uburezi bufite ireme.

    Ati 'Ntitwakira abanyeshuri bo mu Rwanda gusa ahubwo harimo n'abanyamahanga aho dufite abakomoka mu bihugu birenga 34 bya Afurika n'ahandi. Abo bose baza bazanywe no kwiga kandi twiteguye kubaha uburezi bufite ireme”.

    Dr. Sikubwabo kandi yahaye umukoro abo banyeshuri bashya uzatuma bagera ku ntego zabo.

    Yagize ati 'Turabashishikariza kwiga mukavamo ingirakamaro ku rwego rw'Igihugu kandi mukaba abantu bashobora guhindura Isi. Ndabashishikariza kandi kwiga mubikunze kandi mukubahiriza n'amategeko y'Igihugu ndetse n'aya ULK, ni bwo muzagera ku ntego zanyu kandi nizera ko buri wese afite intego yamuzanye”.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Ubumenyingiro rya ULK, Eng. Musabyimana Jean Pierre yavuze ko abanyeshuri bigishwa imyuga n'ubumenyingiro bitezweho umusanzu ukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere ry'Igihugu.

    Yagize ati 'Turi kwifashisha icyerekezo cya Leta tukagira uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo ikeneye ku baturage bayo. Ubu dutanga impamyabushobozi z'icyiciro cya mbere cya kaminuza bijyanye n'ibyari bikenewe mu cyerekezo 2020 ariko vuba aha turatangira gutanga impamyabushobozi z'ikiciro cya kabiri mu myuga n'ubumenyingiro”.

    Uyu muyobozi yavuze ko ibikenewe byose UPI yamaze kubikora ngo itangire kwigisha ayo masomo y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza y'imyuga n'ubumenyingiro igisigaye kikaba ari ukwemererwa gusa.

    Abanyeshuri bahabwa izo mpamyabushobozi yavuze ko bazatanga umusanzu ukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z'iterambere Leta iteganya ndetse ko hari inganda ziteguye kuzaha abo banyeshuri imenyerezamwuga.

    Ubuyobozi bwa ULK na UPI butangaza ko amarembo agifunguye mu kwakira abanyeshuri bashya mu mashami yose muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024/2025 utangiye baba abigira i Kigali ndetse no ku ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

    Kaminuza iracyakomeza kwakira abanyeshuri babyifuza mu mashami yayo atandukanye.

    Mu minsi ya vuba kandi amacumbi agenewe kwakira abanyeshuri barenga 1200 yubatswe muri iyo Kaminuza na yo araba yatangiye kwakira abanyeshuri haba abiga ku manywa, ku mugoroba cyangwa mu mpera z'icyumweru.

    ULK ifite abanyeshuri biga mu mashami atandukanye

    Ubuyobozi bwa ULK bwakereye kwakira abanyeshuri bashya

    Prof.Dr. Rwigamba kandi yahaye ikaze abanyeshuri bose by’umwihariko abaturutse mu bihugu bitandukanye by’amahanga birenga 34, abasaba kwisanga mu Rwanda

    Abanyeshuri bashya bakiriwe barenga 2000

    Kaminuza ya ULK kuyobokwa n’abanyamahanga benshi

    Abanyeshuri bakiriwe baziga muri ULK nka Kaminuza ndetse no mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya ULK

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Dr. Sikubwabo Cyprien yavuze iyo Kaminuza imaze gutera intambwe nini mu kwakira abanyeshuri bo mu bihugu byinshi kandi ko bahasanga uburezi bufite ireme

    ULK ni Kaminuza ikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga

    Amafoto: Rusa Willy Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-yakiriye-abanyeshuri-bashya-barenga-2000

  • Rutahizamu mushya w’Amavubi yatangiye imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johan Marvin Kury yatangiye imyitozo n’abandi bitegura imikino ya Benin izaba muri uku kwezi.

    Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Yverdon Sports FC mu cyiciro cya mbere mu Busuwisi, ni ubwa mbere yari ahamagawe mu Mavubi.

    Marvin akaba ari we mukinnyi rukumbi ukina hanze y’u Rwanda wamaze kugera mu Rwanda ndetse akaba yaratangiranye n’abandi umwiherero bitegura iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

    Ni umukinnyi uba waraje no mu mikino yatambutse ariko ntibyakunda bitewe n’uko yagize imvune yatumye amara igihe adakina.

    Uyu mwiherero watangiye ejo ukaba waratangiranye n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu muri shampiyona y’u Rwanda uretse Marvin.

    Aha kandi harimo abakinnyi bahamagawe bwa mbere nka Kabanda Serge wa Gasogi United, Salim Abdallah wa Musanze FC na Ngabonziza Pacifique wa Musanze FC.

    Tariki ya 11Ukwakira 2024 u Rwanda ruzakina na Benin muri Côte d’Ivoire ni mu gihe tariki ya 15 Ukwakira ruzakira Benin kuri Stade Amahoro.

    Johan Kury Marvin yatangiye imyitozo mu Mavubi

    Kabanda Serge wa Gasogi United na we yahamagawe bwa mbere

    Salim Abdallah wa Musanze FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-mushya-w-amavubi-yatangiye-imyitozo-amafoto

  • Adil Erradi watoje APR FC mu byishimo bikomeye #rwanda #RwOT

    Umubiligi wahoze atoza APR FC, Adil Erradi Mohammed, yahawe Impamyabushobozi mu gutoza ya UEFA Pro yakuye mu Bubiligi.

    Uyu mutoza waje kugira ikibazo cyo kudatoza imikino Nyafurika ubwo yari muri APR FC kubera ko yari afite UEFA A itaramwemereraga gutoza, yamaze kubona qqiyi mpanyabushobozi iza ku isonga ku rwego rw’abatoza babigize umwuga.

    Imikino myinshi yatoje APR FC mu mikino Nyafurika yabaga yicaye muri Stade ari ho atangira amabwiriza, akaba yamaze kubona UEFA Pro ayihawe n’Ishyirahamwe rya ruhago mu Bubiligi.

    Nyuma yo kubona ko bizagorana gutoza iyi mikino, abifashijwemo na APR FC yatangiye gukorera License A ya CAF yabonye umwaka ushize ubwo yari yaratandukanye na APR FC.

    Yahise kandi anakomeza gushaka License ya UEFA Pro aho ari mu batoza 24 bayibonye nk’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bubiligi ryabitangaje ku wa Mbere.

    Adil Erradi Mohammed yagizwe umutoza wa APR FC muri 2019 baje gutandukana mu Kwakira 2022. Yayihesheje ibikombe 3 bya shampiyona ndetse anashyiraho agahigo k’imikino 50 badatsindwa.

    Adil Erradi yabonye UEFA Pro

    Yanditse amateka muri APR FC amara imikino 50 adatsindwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-erradi-watoje-apr-fc-mu-byishimo-bikomeye