Blog

  • Rwamagana: Umugore w'imyaka 38 birakekwa ko yicishijwe umwenda we – #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'uyu mugore rwamenyekanye mugitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024 mu Mudugudu wa Gahonogo mu Kagari ka Nyagasenyi mu Murenge wa Kigabiro. Ubuyobozi bwavuze ko inzego z'umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Kigabiro, Alex Rugarukirwa, yabwiye IGIHE ko ko kuri ubu inzego z'umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abishe uwo mubyeyi babanje kumunigisha imyenda ye.

    Yaguze ati 'Ni umugore wapfuye birakekwa ko yishwe. Uwo mugore yari afite imyaka 38 yari afite abana babiri, gusa abo bana babanaga na nyina mu nzu nini we akaba mu nzu nto mugikari, rero abana be bagiye kumusuhuza mugitondo mbere yo kujya mu ishuri basanga yapfuye umwenda we wari uri mu kanwa.'

    Rugarukirwa yavuze ko inzego z'umutekano zagiyeyo zinatangira iperereza. Yavuze ko kuri ubu umubiri we wajyanywe ku bitaro bya Rwamagana aho uri gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyo yazize.

    Rugarika yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe cyane cyane ku bantu bateza umutekano muke mu Mudugudu wabo ndetse n'abandi baba batazi babona aho batuye kuko akenshi aribo bateza ibibazo.

    Umugore wo mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu ye yapfuye bikekwa ko yishwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugore-w-imyaka-38-birakekwa-ko-yicishijwe-umwenda-we

  • Agahinda ka Muhayeyesu wakuze atazi se, akagorwa n'ubuzima – #rwanda #RwOT

    Muhayeyesu Christelle w'imyaka hafi 30 wabuze mama we ku myaka ibiri, yakuze yisanga arerwa na sekuru na nyirakuru babyara mama we mu Karere ka Kamonyi.

    Yahuye n'ikibazo cy'agahinda gakomeye kubera ubuzima bushaririye yanyuzemo bitewe n'uko atazi Se umubyara.

    Ubwo yaganiraga na The NewTimes, yavuze ko ikintu azi kuri Se umubyara ari uko yabaga mu ngabo z'Umuryango w'Abibumbye zari zaraje mu butumwa bw'amahoro mu Rwanda mu 1993 (MINUAR), gusa nta bindi birenze azi kuri Se umubyara.

    Yagize ati 'Icyo nzi ni uko yabaga mu ngabo za MINUAR gusa nta kindi nzi kirenze ibyo. Ntabwo mbizi niba yarabanaga na Mama cyangwa batarabanaga. Nakomeje gushaka uko nabona umuntu wampa amakuru ye ariko kugeza ubu byakomeje kumbera ingorabahizi.'

    Nyuma y'uko nyirakuru yitabye Imana, hari umugore wamufashije gushaka Papa we binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Haguruka, ariko ntacyo byatanze.

    Ati 'Nyuma y'uko ababyeyi babyara Mama bitabye Imana, hari umugore wabaga i Kanombe wareraga musaza wanjye tuvukana kuri Mama nanjye yaramfashe atangira kundera. Twagerageje uko dushoboye ngo dushakishe Papa, ariko byaratugoye kuko byadusabaga amafaranga menshi.'

    Yakomeje agira ati 'Uwo mugore yari afite ifoto bikekwa ko ari iya Papa ndetse n'impapuro zamfasha kubona Papa ariko naje kuzibura nyuma y'uko yitabye Imana.'

    Kuva icyo gihe Muhayeyesu yavuze ko ubuzima bwamubereye ingorabahizi kuko ahantu hose yageraga bamwitazaga. Ibyo byose byatumye abona ko abana bameze nka we bahura n'imbogamizi nyinshi mu buzima.

    Abahanga mu by'imitekerereze ya muntu bavuga ko kuba umwana atazi inkomoko ye bishobora kumuviramo ingaruka zo kugira agahinda gakabije cyangwa se akaba yakwishora mu ngeso mbi.

    Nyuma y'ibyo bibazo byose, Muhayeyesu yatewe inda itateganyijwe maze umuryango uramutererana.

    Ati 'Nyuma yo kubyara abavandimwe nari nsigaranye barantereranye, bakambwira ngo ndi indangare nagiye mu bagabo, gusa nababwiye ko ibyambayeho n'undi wese byamubaho.'

    Nta munsi n'umwe Muhayeyesu ubuzima bwamworoheye kuko no mu gufata Indangamuntu byaramugoye cyane, kuko nta hantu yari yanditse ibyatumye ku Ndangamuntu ye bashyiraho imyaka 27 kandi afite isaga 30.

    Ikibazo cyo kutamenya Se umubyara, Muhayeyesu agihuriyeho n'abandi bana bo mu bihugu bitandukanye nabo babyawe n'ingabo zijya mu butumwa bw'Amahoro.

    Muhayeyesu kuri ubu akora muri restaurant kugira ngo abashe kwita ku mwana we w'imyaka ine. Ni akazi katoroshye kuko akora amasaha 13 ku munsi.

    Muhayeyesu avuga ko yakuze agowe n’ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-ka-muhayeyesu-wakuze-atazi-se-akagorwa-n-ubuzima

  • Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'akazi muri Latvia – #rwanda #RwOT

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze muri iki gihugu cy'i Burayi kuri uyu wa Kabiri. Aho yabanje gusura inzu ndangamurage y'iki gihugu (Occupation Museum), ikubiyemo amakuru ajyanye n'amateka y'iki gihugu.

    Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Latvia mu muhezo, hanyuma bazanaganira n'itangazamakuru.

    Azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y'ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n'abari munsi ya miliyoni ebyiri z'abaturage. Hejuru ya 50% by'ubuso bw'igihugu bugizwe n'amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw'imbaho muri rusange.

    Bitewe n'uko cyabonye ubwigenge mu 1991 kivuye mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, benshi bakeka ko abaturage bacyo bavuga Ikirusiya gusa si ko bimeze, kuko bavuga ururimi rwabo ruzwi nka Latvian rukaza mu ndimi zimaze igihe kinini ku Mugabane w'u Burayi.

    Umubano w'u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

    Mu ruzinduko Perezida Kagame azagirira muri Latvia azagirana ibiganiro na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs

    Atangira uru ruzinduko, Perezida Kagame yabanje gusura inzu ndangamurage y’iki gihugu

    Ni inzu ndangamurage ibumbatiye amateka y’iki gihugu

    Inzu ndangamurage ya Latvia ni imwe muzisurwa na ba mukerarugendo benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatangiye-uruzinduko-rw-akazi-muri-latvia

  • Minisitiri Utumatwishima yageneye urubyiruko… – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi tariki ya 01 Ukwakira ni umunsi  wo Gukunda Igihugu. Kuri iyi tariki, ni umunsi abanyarwanda bazirikana umurimo ukomeye Inkotanyi zakoze maze bakarushaho gukunda igihugu no kucyitangira. 

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yifurije urubyiruko umunsi mwiza wo gukunda igihugu maze ababwira ko bakwiriye kujya bafata umwanya bagashima abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

    Yagize ati: “Rubyiruko, ku munsi nk'uyu, tujye dushimira abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda. Abo ni Inkotanyi. Abari bato n'abakuru, abariho n'abatakiriho. 

    Tujye kandi dusuzuma niba ubumenyi dufite, uburere, imyitwarire n'imikorere byacu bidutegurira kuba Abanyarwanda bazarinda neza ibyagezweho, tukubaka ibindi byiza byinshi kandi tugahangana n'uwo ari we wese washaka kubihungabanya. Umunsi mwiza wo Gukunda Igihugu.”

    Tariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu. Abanyarwanda bazirikana by’umwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri n'izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye ku 01 Ukwakira 1990 rugasozwa ku wa 04 Nyakanga 1994. 

    Ku munsi nk'uyu ukomeye mu mateka y'u Rwanda, buri wese asabwa kuzirika icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we ubwe no mu mibanire ye n'abandi.  Gukunda Igihugu ni Indangagaciro ikomeye cyane yazahuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo. 


    Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko kujya rushimira abafashe iya mbere bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147357/minisitiri-utumatwishima-yageneye-urubyiruko-ubutumwa-bwihariye-ku-munsi-wo-gukunda-igihug-147357.html

  • Yanditse amateka! Umukecuru w’imyaka 80 ahata… – #rwanda #RwOT

    Ni uwitwa Choi Soon-hwa ukomoka muri Koreya y'Epfo utangaza ko yafashe umwanzuro wo guhatana kugira ngo yerekane ko n'umuntu ukuze ashobora kuba afite ubuzima bwiza bumwemerera guhatana.

    Mu kiganiro yagiranye na CNN ati 'Nashakaga kwereka Isi ko umuntu w'imyaka 80 yaba afite ubuzima buzira umuze. Bakibaza bati ni gute yabungabunze ubuzima bwe?

    'Ni ibihe biryo arya? Nashakaga kwerekana ko dushobora kubaho mu buzima buzira umuze nubwo twaba dukuze.'

    Choi Soon-hwa avuga ko yahisemo kwitabira uyu mwaka nyuma y'uko imbogamizi zahoze muri iri rushanwa zakuwemo urugero nk'imyaka y'abitabira, waba ufite abana, umugabo ndetse n'izindi mbogamizi zakuwemo.

    Uyu mukecuru akaba azahatana n'abandi 31 bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye muri Miss Universe izabera muri Mexique mu Ugushyingo 2024.

    Muri uyu mwaka, Lorraine Peters w'imyaka 58 na Alejandra Marisa Rodríguez w'imyaka 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba.

    Ese mbere yakoraga iki?

    Mbere yo gufata umwanzuro wo kuza guhatana muri aya marushanwa, Choi Soon yahoze ari umukozi wa kwamuganga aho yitaga ku barwayi barembye cyane (Medical care). Ibi yabikoze kuva afite imyaka 24 kugeza afite imyaka 58. 

    Yabwiye CNN ko bitewe n’uko yumvaga atazapfa adakoze iby’imideli, ubwo yarafite imyaka 72 nibwo bwa mbere yatangiye kwerekana imideli kugirango abane amafaranga. Ati: ”Narimfite imyenda myinshi ngomba kwishyura kandi amafaranga navanye kwa muganga ntiyarahagije. Bambwiye ko mu mideli nabasha gukuramo amafaranga yamfasha”.

    Mu 2017 nibwo Choi Soon yagannye ishuri ryo muri Seoul ryigisha ibijyanye n’imideli kugeza mu 2019. Kuva ubwo yatangiye kumenyekana muri Koreya y”Epfo ndetse amafoto ye yacurujwe mu binyamakuru by’imideli nka Harper’s Bazaar na Elle Magazine.

    Yasoje avuga ko yiteguye guhagararira igihugu cye gusa ngo ikiri ku mutima kurusha ibindi ari ukwereka isomo abuzukuru be. Choi ati: ”Mfite abuzukuru 3 nshaka kwigisha, ndashaka kubaha isomo ry’uko uko waba ungana kose ugomba gukurikira inzozi zawe kandi ukazigeraho”.

    Choi Soon-hwa w’imyaka 80 ahatanye mu marushanwa y’ubwiza ya ‘Miss Universe’ ari kubera muri Mexico

    Choi ari kumwe n’abakobwa bakiri bato bahagarariye Koreya y’Epfo muri aya marushanwa

    Kuva mu 2017 kugeza mu 2019 Choi yigaga ibyo kumurika imideli

    Yahoze akora kwa muganga yita ku barwayi kugeza ahawe ikiruhuko cy’izabukuru

    Yatangiye kwerekana imideli afite imyaka 74

    Ari mu banyamideli bakunzwe muri Koreya y’Epfo

    Amafoto ye ashyirwa mu bibyamakuru by’imideli mpuzamahanga

    Avuga ko ari nzozi zibaye impamo mu guhatana mu marushanwa y’ubwiza

    Choi Soon ubura amezi macye ngo yuzuze imyaka 81, anamamaza imyenda yo kogana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147358/yanditse-amateka-umukecuru-wimyaka-80-ahatanye-mu-marushanwa-yubwiza-amafoto-147358.html

  • Joeboy ategerejwe i Kigali kurangiza indirimb… – #rwanda #RwOT

    InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko uyu muhanzi agera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, agamije gushyira akadomo ku mushinga w'indirimbo yakoranye na Bruce Melodie iri mu zizaba zigize Album ye nshya y'uyu muhanzi ubarizwa muri 1:55 AM.

    Iyi ndirimbo iri mu bikorwa Bruce Melodie amaze igihe ari gutegura mu rwego rwo gushyira umuziki we ku isoko Mpuzamahanga. Aherutse kubigaragaza ubwo yashoraga arenga Miliyoni 50 Frw, mu ikorwa ry'indirimbo ye 'Sowe' yakoreye muri Nigeria.

    Joeboy yagiye atumirwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Ku wa 28 Gashyantare 2020, yatanze ibyishimo ku banyarwanda n'abandi ubwo yaririmbaga mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Muri Kamena 2021, yari mu Rwanda aho yahuriye n'umuhanzi Mr Eazi umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye y'umuziki yashinze mu 2018 yise 'emPawa Africa' ifasha abahanzi bo mu bihugu 11 byo muri Afurika.

    Icyo gihe Joeboy ari mu bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n'abandi bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n'ibindi.

    Ku wa 4 Ukuboza 2022, Joeboy yataramiye muri BK Arena binyuze mu gitaramo 'Kigali Fiesta'. Kiriya gitaramo cyanaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Christopher, Davis D, Bushali, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Chris Eazy. Amakuru yizewe avuga ko umubano w'aba bahanzi bombi wagutse kuva kiriya gihe kugeza ubwo banaiyemeje gukorana indirimbo.

    Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Joeboy, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aime Baraza, umunyamuziki wafatwaga nka nimero ya mbere mu itsinda rya Sauti Sol ryamamaye muri Kenya.  

    Joeboy w’imyaka 26 y'amavuko wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sip (Alcohol)' yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n'inzu zireberera inyungu z'abahanzi nka Banku Music.

    Yasohoye Album yise 'Love&Night' anahatanira ibihembo bya 'The Headies Award for Next Rated'. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Bad Girl' yasohoye mu 2017, 'Don't call me back', 'All for you' n'izindi.

    Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw'abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise 'Baby' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

    Ni umuhanzi w'umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza. 

    Umuhanzi w'umunya-Nigeria, Joeboy ategerejwe i Kigali mu rugendo rugamije gufata amashusho y'indirimbo ye na Bruce Melodie


    Kuva mu 2022, Bruce Melodie yaguye umubano we na Joeboy bigeze ku gukorana indirimbo


    Bruce Melodie yatangiye imirimo ya nyuma kuri Album ye nshya yahurijeho abarimo Shaggy, Bien-Aime n'abandi 


    Ku wa 1 Ukuboza 2022, Joeboy yabwiye itangazamakuru ko yatangiye ibiganiro by’imikoranire na Bruce Melodie ndetse na Ish Kevin

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IYO FOTO' YA BRUCE MELODIE NA BIEN-AIME

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SIP' YA JOEBOY

    “>

    REBA IKIGANIRO JOEBOY YAVUGIYEMO IBY’IMIKORANIRE YE NA BRUCE MELODIE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147359/joeboy-ategerejwe-i-kigali-kurangiza-indirimbo-ye-na-bruce-melodie-ni-ibiki-byagejeje-ku-g-147359.html

  • Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y'Abanyarwanda 'Beatrice Uwera' #rwanda #RwOT

    Kera tukiri bato, umusirikare ni umuntu twumvaga tugashya ubwoba. Kenshi twumvaga ari umugabo munini cyane, wirabura ufite ijwi rikomeye rikangata, wa wundi utera intambwe ukayumva koko, mbega ukumva umuntu nk'uwo, ujya kumera nka Goliyati wo muri Bibiliya, ari we ukwiriye kwizerwa mu kurinda umutekano w'igihugu.

    Mu mateka yacu yihariye, umusirikare we yagombaga kuba avuka mu turere turi mu Majyaruguru y'u Rwanda, akaba avuga Igikiga cyangwa Ikigoyi, akaba yarariye inyama akarenzaho byeri ibondo rikamukundira, rikifora bimwe bifatika.

    Kera twumvaga igisirikare atari umwuga wakorwa n'Abanyarwanda bose, tukumva ko hari ubwoko bugomba kuvamo abasirikare, hakaba n'ubundi bubyara abagabo b'intege nke, badafite imbaraga zihagije zaterura imbunda iremereye.

    Umusirikare twiyumvishaka kera yagendanaga imbunda ayirase imbere ye, akagenda ikiboko uwo anyuzeho wese atamushaka ubwo agahutaza, agakubita kugeza ubwo amugaje akamuta iyo mu mihanda yanegekaye. Ubwo kandi babaga baguhora uko usa, uko ureshya, imiterere y'isura yawe n'ibindi nk'ibyo, ubundi rwose umuntu atakazize.

    Twakuze tuzi ko mu kigo cya gisirikare ari naho imiryango y'abasirikare ituye, bafite abagore bavuga nabi n'abana buzuye agasuzuguro gakabije, ibi ndabyibuka iwacu ku Muhima na Kiyovu, baradukandagiraga bakadukubita twababona tugahungabana.

    Iyo wahuraga n'umusirikare mu nzira ufite indangamuntu idasobanutse, ibyawe byabaga bikurangiriyeho! Wabaga uzi ko niba atagukubitiye aho arakujyana ukazagaruka iwanyu uri igisenzegeri cyangwa ntunagaruke!

    Twakuze tubona amakamyo manini yuzuye imifuka myinshi n'ama-casier ya byeri, icyerekezo ari mu bigo bya gisirikare.

    Gusa itariki ya 1 Ukwakira, twasanze ibyo byose byari ibikabyo biri aho, gusa, bari baratubeshye.

    Ndabyibuka twari mu Ishuri ryisumbuye ry'Abakobwa mu Byimana, ku manywa nka saa saba nibwo twumvise amakuru avuga ko Inyenzi ziyise Inkotanyi zateye u Rwanda, ziza zitwaje imiheto, amacumu, amabuye n'ibindi biri aho bidashinga, zica mu Mutara ziyahura mu muriro w'Inzirabwoba.

    Mu makuru kuri radiyo bavugaga ko abo bantu ari 'utuntu tw'Udututsi' twishwe n'inzara tutagira inkweto, tutagira epfo na ruguru mbega twapfuye duhagaze. Bavugaga ko tugira amaso manini nk'ay'udusimba, amatwi maremare atendera ndetse ngo bakayazirikira inyuma ku mutwe, bikarimba kandi, tumwe muri two tukaba dufite imirizo miremire.

    Twari twarumiwe, abarimu bacu nabo ntako batari baragize, bahoraga babidusubiriramo kenshi ngo twumve neza ishyano igihugu cyagushije.

    Nyuma y'iyo tariki, twasanze ibyo batubwiraga byose ari ibinyoma.

    Nyuma y'itariki ya 1 Ukwakira, twakomeje kumva Ibigwi by'izo Nkotanyi, twumva ntizatezutse ku ntego yatumye zinjira mu gihugu, zikomeza Urugamba rukomeye, iminsi iba myinshi ariko zikomeza intego mu butwari ntagereranywa, zihangana n'inzitane nyinshi ariko zibohora u Rwanda, none n'ubu abakiriho dufatanyije nazo kurwubaka cyane.

    Izo Nkotanyi ni abagabo n'abagore b'umucyo mwinshi mu byo bakora, ni abasore n'Inkumi bafite ishyaka ryo guteza igihugu cyacu imbere. Ni urumuri rumurikiye Abanyarwanda, ni inkingi ikomeye y'amahoro mu Rwanda, mu karere kacu no ku Isi yose.

    Izo Nkotanyi zo kabaho!
    Izo Nkotanyi zo kavugwa!
    Izo Nkotanyi zo karamba ingoma ibihumbi!

    The post Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y'Abanyarwanda 'Beatrice Uwera' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-ya-1-ukwakira-umunsi-wahinduye-amateka-yabanyarwanda-beatrice-uwera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-ya-1-ukwakira-umunsi-wahinduye-amateka-yabanyarwanda-beatrice-uwera

  • Kigali igiye gukora amateka yo kwakira shampiyona y'Isi mu gusiganwa ku magare #rwanda #RwOT

    Umuryango mugari wisiganwa ryamagare urimo gutegura igikorwa cy'amateka 2025 UCI Road World Championships, kizaba kuva taliki 21 kugeza 28 nzeli 2025, kikabera kigali mu Rwanda. Nibwo bwambere iri siganwa rizaba ribereye kumugabane wa Afrika, bitanga amahirwe kubakinnyi mpuza mahanga guhatanira kubutaka bw' u Rwanda.

    Union Cycliste Internationale (UCI), ishinzwe gutegura iri rushanwa bemeza ko iri irushanwa ryitezweho guhatana gukomeye. Kwiganjemo kuzamuka kubera ubuhaname bwa kigali bizagora abazaba bahatanye. Amatsiko nimenshi kubategura irushanwa ndetse nabazaba bagize irushanwa bazaba bafite amahirwe yo gukora amateka muriri rushanwa.

    Kubera iki u Rwanda?

    U Rwanda ni igihugu kibereye amasiganwa, ku banyarwanda, amasiganwa arenze kuba umukino, ni kimwe mubice bigize ubuzima bwaburimunsi. Mu gihugu hose amagare akoreshwa mu ngendo, afasha abantu bo mu bwikorezi bw'ibintu. Abarusura batangazwa n'ubwikorezi bw'ibintu biremereye mumihanda itandukanye igare rishobora kwikorera.

    Amarushanwa yogusiganwa arimo gutera imbere, binyuze mumarushanwa asanzwe nka Tour du Rwanda akomeje gukuza ubwitabire. Iri rushanwa ryitabirwa n'abakinnyi mpuzamahanga bigahuruza abaturage buzura imihanda baje gushyigikira abakinnyi bakunda. Amasiganwa ni kimwe mubikorwa bikunzwe n'abatari bacye mu Rwanda, banafata umwanya bakajya mumihanda n'inshuti nabavandimwe muburyo bwo kwishima/kwishimira ubwiza bw'igihugu.

    UCI Road World Championship 2025 izaba igizwe n`icyumweru cy'irushanwa, kizatangizwa no gusiganwa n'igihe 'individual time trials (ITT)'kumpande zombi ku bagore n'abagabo, bikazatangira Kucyumweru tariki 21 nzeli. Iki gice kizaba kigizwe na metero 680 kuruhande rw'abagabo, ndetse na metero 460 kubagore. ku munsi wo kuwa 3 hazabaho gusiganwa nisaha ibizwi nka 'team time trial mixed'.

    Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika, rikazabera mu Rwanda (Kigali)

    Amasiganwa asanzwe(Road races) azatangira kuzenguruka imihanda ya kigali guhera ku munsi wa 4, batangiriye mu cyiciro cy'abari munsi y'imyaka 23 mu bagore, cyongerewe mu irushanwa nk' isiganwa ukwaryo rinabayeho bwa mbere. Abasiganwa bazazenguruka inshuro eshanu kuri 15 ugendeye kuri categori. Kubagabo bazageza ku bilometero (42.5 km) higanjemo kuzamuka nko kuduce twa Mur de Kigali na Mont Kigali.

    INTAMBWE IKOMEYE KURI AFRIKA

    UCI Road World Championship 2025 ntago izagirira akamaro u Rwanda gusa ahubwo n' umugabane wose wa Afrika. Iki gikorwa kizagaragaza ubushobozi bwa Afrika mu kwakira amarushanwa akomeye ndetse biteze imbere umukino w'amagare muri Afrika. Irisiganwa ryongewemo n'icyiciro cy'abagore bari munsi yimyaka 23 bishimangira uburinganire nk'imwe mu ntambwe ikomeye u Rwanda rwamenyekanyeho.

    Minister wa Sporo, Richard Nyirishema ati: 'u Rwanda rurishimye kuba igihugu cyambere cyakiriye irushanwa ry'agatangaza. Sporo yagize uruhare mu guteza imbere igihugu mumyaka 30 ishize, bizamura ubukungu ndetse byubaka ibikorwa bya sporo bitandukanye mu gihugu ntagushidikanya ko iki gikorwa kizasiga ibigwi. Abanyarwanda bakunda amasiganwa ndetse wakumva amatsiko bafite n'uburyo bitegura kwakira iki gikorwa murwababyaye.

    Umukino wo gusiganwa ku magare umaze kugira abafana benshi mu Rwanda

    Prezida wa UCI David Lappartient ati: 'kuzana UCI Road World Championships muri Afrika byari intego y'igihe kirekire. Kuri ubu hasigaye umwaka wonyine, kugira ngo intego ibe igezweho. Nishimiye ko iki gikorwa cyagatangaza kizabera mu Rwanda, basanzwe bazwi ku gutegura Tour du Rwanda. Kigali ndetse n'igihugu muri rusange bazwiho umuco w'amagare, ubu uzaba ugiye gusangizwa isi yose. Sinjye uzarota mpa ikaze umuryango wa cycling bizaba ari intambwe ikomeye ndetse no kumenyekanisha uyu mukino wacu.

    Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera muri Afurika, rikazabera mu Rwanda (Kigali)

    Peter UWIRINGIYIMANA/Radio Flash

     

    Source : https://flash.rw/2024/10/01/kigali-igiye-gukora-amateka-yo-kwakira-shampiyona-yisi-mu-gusiganwa-ku-magare/

  • Mugisha Gilbert wa APR FC yatereye ivi umukunzi we uba muri Canada #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert yasabye umukunzi we Mpinganzima ko yazamubera umugore we undi urabyemera.

    Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024 nibwo hasakaye ifoto ya Mugisha Gilbert na Mpinganzima amaze kumwambika impeta.

    Ni nyuma y’uko atagaragaye ku mukino wa APR FC na Etincelles wabaye ku Cyumweru banganya 0-0, yari yasabye uruhushya ko arimo kwitegura ubukwe.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ku Cyumweru ari bwo yari yagiye kwerekana umukunzi we iwabo.

    Aba bombi bakaba bamaze imyaka irenga 3 bakundana ariko bakaba baziranye kuva kera agikina muri Rayon Sports.

    Amakuru avuga ko uyu mukunzi yimutse atakiba mu Rwanda ahubwo asigaye yibera muri Canada. Ubukwe bwa bo nabwo buri hafi.

    Mugisha Gilbert yasabye umukunzi kuzamubera umugore undi arabyemera

    Bamaze imyaka irenga 3 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/Mugisha-Gilbert-wa-APR-FC-yatereye-ivi-umukunzi-we-uba-muri-Canada

  • Uruhisho I&M Bank (Rwanda) Plc, izaserukana mu muhuro w'Abanyarwanda baba i Burayi – #rwanda #RwOT

    Ni umuhuro uzaganirwamo ingingo zitandukanye ziganjemo izikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda.

    Muri uyu muhuro I&M Bank (Rwanda) Plc, izamurika serivisi zayo zagenewe abantu baba mu mahanga, zigamije kubafasha no kuborohereza gushora imari no kugira uruhare mu bukungu bw'u Rwanda.

    Zimwe muri izi serivisi harimo konti za diaspora, konti zo kuzigama zifite inyungu yaba mu mafaranga y'u Rwanda cyangwa Amadevize, amakarita y'ingendo atandukanye, n'uburyo buboneye kandi butekanye bwo kohereza amafaranga aba baba mu mahanga bazajya bifashisha mu kuyohereza mu Rwanda, yaba ari ukuyohereza imiryango yabo, gushora imari, cyangwa gutera inkunga ibikorwa bimwe na bimwe bigamije iterambere.

    I&M Bank igaragaza ko ubu buryo bwazajya bworohereza aba Banyarwanda gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu bidasabye ko baba bakirimo kandi nabo bakiteza imbere.

    Umuyobozi ukuriye Imenyekanishabikorwa n'Itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Fiona Kamikazi, yavuze ko I&M yiteguye kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n'igihugu cyabo binyuze mu kubafasha kubona serivisi z'imari mu buryo bworoshye cyane.

    Ati 'Intego yacu ni uko Abanyarwanda baba mu mahanga boroherezwa kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda. Uburyo bwacu bwo kohererezanya amafaranga na serivisi z'ikoranabuhanga bufasha abantu kohereza amafaranga mu gihugu nta nkomyi, bakaba banahashora imari cyangwa bakizigama bitegura imishinga minini.”

    Uyu muhuro witezweho kuzaha urubuga I&M Bank (Rwanda) Plc, rwo gusobanura uko serivisi zayo zishobora gufasha Abanyarwanda baba mu mahanga bagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Umuyobozi ukuriye Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Fiona Kamikazi, yavuze ko I&M yiteguye kuba ikiraro gihuza Abanyarwanda baba mu mahanga n'igihugu cyabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uruhisho-i-m-bank-rwanda-plc-izaserukana-mu-muhuro-w-abanyarwanda-baba-i-burayi