Blog

  • Udushya twaranze Abaperezida 19 bAbarepubuli… – #rwanda #RwOT

    Abaperezida babayeho baturuka mu ishyaka ry'Abarepubulikani mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, imibare igaragaza ko bagera kuri 19 kuva iri shyaka ryashingwa mu 1854.

    Perezida wa mbere watowe wavaga mu ba repubulikani yari Abraham Lincoln watowe mu 1861, nubwo kandi ishyaka ry'Abademokarate rimaze igihe ryo rimaze kuvamo aba Perezida bayoboye iki gihugu rurangiranwa 14.

    Twabateguriye abagiye bayobora Leta Zunze Ubumwe z'Amerika baturuka mu ishyaka ry'Abarepubulikani.

    Abayoboye mu kinyejana cya 19

    Abraham Lincoln

    Ni we Perezida wa 16 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoboye hagati ya 1861 na 1865, afatwa na benshi nk’udasanzwe.

    Yayoboye Amerika mu bihe by'intambara ariko akomeza gukora igishoboka ngo asigasire ubusugire bw'iki gihugu, gutangaza ko akuye abacakara ku ngoyi yari ibaziritse ko babohowe byahinduriye amateka.

    Nubwo byatangije urundi rugamba rurimo urwo guharanira uburenganzira bwabo.

    Ulysses S. Grant

    Yabaye Perezida wa 18 yayoboye hagati ya 1869 na 1877, yari umuyobozi w'ingabo mu gihe cy'intambara aza kwegukana manda ebyiri zikurikiranye, yashyizeho kandi iteka riha uburenganzira abaturage bose bwo gutora hatitawe ku ruhu.

    Rutherford B Haves

    Perezida wa 19 yategetse hagati ya 1877 na 1881, manda ye imwe yibukirwa ku kuba yarakoze iyo bwabaga mu guharanira ko abanyamerika baba umwe.

    James A Garfield

    Perezida wa 20 wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Garfield yatabarutse ari mu nshingano aho yarashwe amaze amezi ane yonyine azitangiye, yayoboye mu 1881.

    Chester A Arthur

    Perezida wa 21 yayoboye hagati ya 1881 na 1885, ni we wari Visi Perezida wa Garfield, yamuhuhiye mu ngata amaze gutabaruka.

    Yagerageje guca icyenewabo mu banyapolitiki batangaga akazi bidashingiye ku byo abantu bazi ahubwo ikimenyane.

    Agerageza guharanira ko abafite ibitekerezo byo gukandamiza abandi babicikaho.

    Benjamin Harrison

    Perezida wa 23 yayoboye hagati ya 1889 na 1893, yari umwuzuru wa Perezida wa cyenda wa USA.

    Benjamin yayoboye manda imwe, amavugurura atandukanye muri rubanda nicyo kintu yibukirwaho.

    William McKinley

    Perezida wa 25 yayoboye hagati ya 1897 na 1901, yibukirwa ku ntambara Amerika yarwanyemo na Espagne, yaje gutorwa muri manda ya kabiri gusa aza kwicwa atayisoje.

    Abayoboye mu kinyejana cya 20

    Theodore Roosevelt

    Perezida wa 26 yayoboye hagati ya 1901 kugera 1909. Ari mu ba Perezida bakomeye b'Amerika, yatangiye kuyobora iki gihugu afite imyaka 42, yarwanye inkundura mu kuringanyiza ubushobozi bwa kompanyi nini mu bucukuzi bw'amavuta n'izitwara abantu.

    William H Taft

    Perezida wa 27 yayoboye hagati ya 1909 na 1913, yashyize imbaraga nyinshi mu birebana no guteza imbere ububanyi n'amahanga hifashishijwe ifaranga.Yari afite kandi ukuboko gukomeye mu rukiko rw'ikirenga ibintu bidanzwe ku bakuru b'ibihugu.

    Warren G HardingPerezida wa 29 yari ku butegetsi hagati ya 1921 na 1923, ubuyobozi bwe bwashinjwe ruswa n'akarengane, yabayeho mu bihe by'intambara ya Mbere y'Isi .

    Calvin Coolidge

    Perezida wa 30 yayoboye hagati ya 1923 na 1929, yari Visi Perezida aza kuzamuka nyuma y'urupfu rw'uwo yari yungirije. Ubuyobozi bwe bwaranzwe no gushyiraho amabwiriza agenga abimukira, gukuraho imisoro yishyuzwaga mu by'intambara ya Mbere  y'Isi.

    Herbert Hoover

    Perezida wa 31 yayoboye hagati ya 1929 na 1933, yahuye n'ikibazo cyo kugwa ku bukungu byamuteye ihungabana rikomeye.

    Yaje no gutakaza amahirwe yo kongera kwiyamamariza kuba Perezida w'Amerika.

    Dwight Eisenhower

    Perezida wa 34 yayoboye hagati ya 1953 na 1961, ari mu ntwari z'abasirikare, aho yagiye akora imirimo itandukanye yamugejeje ku ipeti rya Generali.

    Yarwanyije yivuye inyuma intwaro za kirimbuzi hamwe na politiki y'abakominisiti nyuma y'intambara ya Kabiri  y'Isi. Mu gihe cy'ubutegetsi bwe hakozwe amavugurura mu birebana n'uburenganzira bwa muntu.

    Richard M Nixon

    Perezida wa 37 yayoboye hagati ya 1969 na 1974, yabaye icyamamare mu mabara byanaje kumuviramo kwegura muri manda ye ya kabiri.

    Yakoze iyo bwabaga mu birebana no kubungabunga ibidukikije, anashyiraho amabwiriza agendana no kuba abantu bafite imyaka 18 babasha gutora.

    Gerald Ford

    Perezida wa 38 yayoboye hagati ya 1974 na 1977, afite uduhigo twinshi yagiye aca nka Perezida na Visi Perezida. Yagizwe Visi Perezida nyuma y’uko Spiro yari yikuye ku buyobozi.

    Ronald Reagan

    Perezida wa 40 hagati 1981 na 1989 yari we Perezida watowe ari mukuru kugeza kuri Donald Trump ariko yibukirwa ku bintu bitangaje.Birimo kuba yarasoje intambara y'ubutita, anashyiraho Umuyobozi Mukuru w'Urukiko rw'ikirenga.Hagiye hageragezwa kumwica ariko ntibyabasha gukunda.

    George H.W.Bush

    Perezida wa 41 yayoboye hagati ya 1989 na 1993, yagiye aca uduhigo dutandukanye harimo nko kuba yarayoboye igitero cyo muri Panama cyakuyeho Manuel Noriega, yarwanye intambara yo mu kigobe cya Persia.

    Abayoboye mu kinyejana cya 21

    George W Bush

    Yabaye Perezida wa 43 yayoboye hagati ya 2001 na 2009 ubuyobozi bwe ntabwo buzibagirana kubera uburyo bwaranzwe no kwivuna umwanzi nyuma y'ibitero bya tariki ya 11 Nzeri 2000 byibasiye World Trade Center na Pentagon.

    Donald J TrumpPerezida wa 45 yayoboye muri 2017 na 2021, ni umushabitsi wabigize umwuga intsinzi ye ntabwo yavuzweho rumwe mu matora kubera ibibazo byayikurikiye.

    Ubu ahatanye mu matora ku nshuro ya Gatatu nk’uko abyemererwa n'Itegeko nNshinga.Intego yo kwiyamamaza kwe ikaba irimo ko azatuma Amerika itazongera kwishora mu ntambara.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147361/udushya-twaranze-abaperezida-19-babarepubulikani-bayoboye-amerika-147361.html

  • Massamba ategerejwe Denmark mu kwizihiza ints… – #rwanda #RwOT

    Massamba wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Kanjongera', 'Rwagihuta' n'izindi agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya kabiri, ndetse arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2024, ni mu gihe igitaramo kizaba tariki 5 Ukwakira 2024.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Massamba Intore yavuze ko iki gitaramo kigamije kwizihiza Intsinzi ya Perezida Paul Kagame no kongera guhura kw'abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi.

    Ati 'Ndishimye cyane kuba ngiye kongera gutaramira abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu. Ni ubwa kabiri ngiyeyo. Kuri iyi nshuro ni ukuririmba mu mwiherero w'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ndetse no kwishimira intsinzi y'umukandida wacu.'

    Iki gitaramo cyangwa se uyu mwiherero wiswe 'Imihigo Yacu Music Celebration Night' uzaba ku wa Gatandatu tariki 6 Ukwakira 2024, kandi uzahuza abanyarwanda batuye mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w'u Burayi.

    Massamba agiye gutaramira Denmark, mu gihe ku wa 9 Werurwe 2024, Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Vejle muri iki gihugu bahuriye mu nama rusange. Ni inama yasize barushijeho kwiyemeza kumenyakanisha igihugu no kwegera abashoramari n'abasura u Rwanda.

    Uyu muhanzi agiye muri iki gihugu, mu gihe aherutse gukorera ibitaramo bibiri muri Canada, aho yaherukaga mu myaka 11 ishize, ubwo yaririmbaga mu birori bya Rwanda Day byahuje Perezida Paul Kagame n'Abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu.

    Massamba afatwa nk'umwe mu bahanzi bahiriwe no gukorera/gutumirwa mu bitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ahanini biturutse ku ndirimbo ze zigaruka ku buzima bw'Igihugu, ndetse byatumye akomera ku nganzo ye kugeza n'uyu munsi.

    Ku wa 31 Kanama 2024, yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena yise '3040 y'Ubutore', icyo gihe yizihije imyaka 30 y'ukongera kwiyubaka k'u Rwanda n'imyaka 40 ishize ari mu muziki.

    Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Karame Rudasumbwa’, ‘Sisi wenyewe’, ‘Ikizungerezi’, ‘Inkotanyi Cyane’, ‘Araje’, ‘Dushengurukanye Isheja’, ‘Mama Shenge’, ‘Kanjongera’ n’izindi.

    Massamba ategerejwe muri Denmark mu gihe aherutse gutaramira mu gihugu cya Canada 

    Massamba yagaragaje ko yiteguye kongera gutaramira abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi muri Denmark ku nshuro ye ya kabiri 


    Ku wa 31 Kanama 2024, Massamba yakoreye igitaramo muri BK Arena mu gitaramo yise “3040 y’ubutore”

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTSINZI’ YA MASSAMBA INTORE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147379/massamba-ategerejwe-denmark-mu-kwizihiza-intsinzi-ya-perezida-kagame-147379.html

  • Gusura abanyeshuri byahagaze! Umukoro w’ibigo… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza mashya arebana no kwirinda icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 10 mu Rwanda, mu gihe abanduye bageze kuri 29.

    Ni muri urwo rwego abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu basabwa kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo: Umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.

    Abayobozi b'ibigo by'amashuri kandi barasabwa kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho ndetse no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.

    Ni mu gihe ababyeyi bo basabwa kwirinda kohereza ku ishuri umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso bya Marburg, kwihutira kugeza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga kandi agasubira ku ishuri ari uko abaganga bamusezereye yakize.

    Minisiteri y'Uburezi kandi irasaba abanyeshuri gukurikiza amabwiriza ajyanye no kurwanya ikwirakwizwa ry’uburwayi buterwa na virusi ya Marburg nk'uko babishishikarizwa n'abayobozi babo.

    Mu rwego rwo gukaza ingamba zo kwirinda kwegerana cyane, MINEDUC yabaye ihagaritse igikorwa cyo gusura abanyeshuri biga barara mu mashuri gisanzwe gikorwa buri kwezi, kikazasubukurwa nyuma y’igenzura rizakorwa na MINEDUC ifatanyije n’inzego z’ubuzima.

    Nta mpungenge zihari kuko igihe hari ibikoresho byihutirwa umunyeshuri akeneye, umubyeyi azajya korana n’ubuyobozi bw’ishuri abyohereze akoresheje ubundi buryo harimo n’ikoranabuhanga aho bishoboka.

    Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy'ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

    Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y'Epfo na Uganda.


    MINEDUC yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg mu mashuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147383/gusura-abanyeshuri-byahagaze-umukoro-wibigo-byamashuri-mu-kwirinda-icyorezo-cya-marburg-147383.html

  • Abanyarwanda bo muri Uganda bakomeje gusaba kurenganurwa – #rwanda #RwOT

    Bamwe bifata nk'abasigajwe inyuma n'amateka mu gihugu cyabo, aho kubona iby'ingenzi byemerewe abandi baturage birimo pasiporo, indangamuntu, gufunguza konti, kwivuza n'ibindi bigoye.

    Mu itangazo ihuriro UMUBANO ryashyize hanze ryagaragaje ko iryo kusanyabitekerezo n'ubujyanama bizasozwa ku wa 1 Ukuboza 2024, bikazakorerwa ku kibuga cya Kololo Independence Grounds.

    Ryakomeje rihamagarira Abanyarwanda bo muri Uganda bose kuzitabira.

    Uwo muhango watumiwemo abayobozi muri Guverinoma, nk'Umushinjacyaha Mukuru, Minisitiri w'Ubutabera, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, uw'Imari, igenamigambi n'Iterambere ry'Ubukungu.

    Hari kandi abadepite, inzego z'Umutekano, Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka, inzego z'ibanze, komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, abanyapolitiki, itangazamakuru n'imiryango itari iya Leta.

    Mu 2023 ni bwo hatangiye ubwo buryo bwo gukusanya ibitekerezo no gusaba ko hashyirwaho itegeko ryemerera Abanyarwanda bo muri Uganda n'ubundi bwoko guhabwa uburenganzira bukwiye, kwemerwa, guhabwa ibyangombwa n'ibindi.

    Nubwo itegeko Nshinga ryo mu 1995 ryemeje ubwoko bw'Abanyarwanda nk'ubwemewe mu moko yemewe muri Uganda ariko bakomeje guhura n'ibibazo bikomeye byo kubura visa, ubwenegihugu bitewe n'amananiza akirimo.

    Basaba ko bagira uburenganzira bungana n'ubw'abandi banya Uganda.

    Uwo mushinga w'Itegeko ukomeje gukusanyirizwa ibitekerezo ugamije kurwanya akarengane n'ihohoterwa bamaze igihe bakora.

    Usaba ko mu Itegeko Nshinga ryavugururwa mu ngingo ya 10 hagasibwa ivuga ko kugira ngo witwe umwenegihugu, agomba kuba afite ababyeyi bari batuye muri Uganda mbere ya tariki 1 Gashyantare 1926 bigasimbuzwa ibyashyizweho nyuma y'uko Uganda ibonye ubwigenge ubwo yemeje ko umuntu wese wari utuye ku butaka bwa Uganda, ahafite ababyeyi bahavukiye mu Itegeko Nshinga yiswe umunya-Uganda.

    Basaba kandi kwemeza ko umuntu wese wavukiye muri Uganda agomba kwitwa umwenegihugu.

    Basaba gushyiraho uburyo bumwe bw'imicungire no gutanga amahirwe angana ku moko gakondo yose yo muri Uganda.

    Basaba kandi guhindura itegeko rigenga abinjira n'abasohoka ndetse bakaba banifuza guhura n'Umukuru w'Igihugu, Yoweri Kaguta Museveni ngo bamugezeho ibyifuzo byabo.

    Wakwibaza ngo Abanyarwanda bo muri Uganda bagezeyo bate?

    Igice kinini cy'aba Banyarwanda, ni abatuye mu duce twahoze tugize ubwami bw'u Rwanda mbere y'ikinyejana cya 20 ubwo Afurika yakolonizwaga, hagacibwa imipaka mishya.

    Ibice byahoze ku Rwanda ubu bibarizwa muri Uganda harimo icyahoze ari u Bugara bwigaruriwe n'umwami Ruganzu Ndoli ahasaga mu wa 1510, Ndorwa y'Abashambo yigarurirwa na Cyilima Rujugira ahasaga mu wa 1695 na Nkole y'Abahinda yigaruriwe na Kigeli Rwabugli muri Gashyantare 1894.

    Ibi bice byaje kuvanwa ku Rwanda mu nama yateranye ku wa 8 z'ukwezi kwa kabiri mu 1910, ihuje ibihugu by'u Budage bwari bwarakoronije u Rwanda, Burundi na Tanzaniya, u Bubiligi bwari bwarakoronije Congo n'u Bwongereza bwari bwarakoronije Uganda na Kenya.

    Uretse abo Banyarwanda bakatiweho imipaka bakisanga biswe abaturage ba Uganda, hari n'abandi bagiye bajya gushakayo ubuzima mu gihe cy'ubukoloni, bagerayo bagaturayo burundu ndetse n'abagezeyo bahunze mu myaka ya 1950 ubwo Abatutsi mu Rwanda batotezwaga.

    Ibarura rusange ryabaye mu 1959 muri Uganda, ryagaragaje ko ubwoko bw'Abanyarwanda bwari ubwa gatandatu bugizwe n'abantu benshi muri icyo gihugu.

    Ubwo Uganda yabonaga ubwigenge mu 1962, umuntu wese wari utuye ku butaka bwa Uganda, ahafite ababyeyi bahavukiye mu Itegeko Nshinga yiswe umunya-Uganda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bo-muri-uganda-bakomeje-gusaba-kurenganurwa

  • Ruhango: Umuturage yasanze mu isambu ye hatabwe umurambo – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo w'umugabo w'imyaka wataburuwe mu isambu y'umuturage witwa Munyaruhara iri mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Rwoga.

    Amakuru y'uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 30 Nzeri ubwo umukuru w'Umudugudu wa Kabambati n'abandi baturage babonaga amaraso menshi bakayibazaho bayakurikira akabageza ahantu bigaragara ko hatabye ikintu.

    Bahise bitabaza inzego z'umutekano basanga harimo umurambo w'umugabo utahise umenyekana imyirondoro.

    Kumenya imyirondoro ye byaturutse kuri Mukandinda Bernadette, umugore wa nyakwigendera, wageze ahabereye urwo rupfu ari gushakisha umugabo we yavugaga ko yari yamubuze mu ijoro ryo ku wa 29 Nzeri 2024, ubwo yajyaga mu kazi ntatahe.

    Uyu Mukandinda akihagera, yeretswe uyu murambo maza atungurwa no gusanga ari umugabo we bishe urw'agashinyaguro.

    Shyirambere Didas, Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabambati, yabwiye itangazamakuru ko ibyo babonye mu mudugudu wabo ari agahomamunwa.

    Ati 'Ni amahano akomeye kuba abantu bica umuntu bagahita banamutaba rwose.'

    Yakomeje avuga ko nta nduru yigeze yumvikana muri uyu mudugudu, cyangwa ngo hagire umuturage utaka ko yabuze umuntu, bakibaza uko uyu muntu yaba yarishwe.

    Abaturage bo muri aka gace babajwe cyane n'uru rupfu, basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, ababikoze bakabiryozwa kugira ngo bongere bagire icyizere cy'umutekano.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, nawe yemeje iby'iyi nkuru, avuga ko bikekwa ko uyu muturage yaba yishwe n'abantu bataramenyekana.

    Abageze ahabereye ubu bwicanyi bose baguye mu kantu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-umuturage-yasanze-mu-isambu-ye-hatabwe-umurambo

  • U Rwanda rwasabye amahanga kunga ubumwe mu gukemura ibibangamiye Isi – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa yabugejeje ku Nteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye imaze iminsi iteranira ku cyicaro cyawo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yagize ati 'U Rwanda rubona ko mu Isi y'ubu iri kurushaho gucikamo ibice, ubumwe niyo nkingi yo gukemura ibibazo bikeneye ibisubizo byihutirwa, bimwe muri byo birenga imipaka, bikanabangamira inyungu z'ibihugu.'

    Ambasaderi Rwamucyo yagaragaje ko ibibazo biriho ubu bikeneye ingamba zihuriweho ziganisha ku guha amahirwe buri wese, asobanura ko bizafasha amahanga kugera ku ntego zirambye za gahunda y'iterambere ya 2030.

    Yatangaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yo gufasha ibihugu bifite ubushobozi buke kujyana n'ibindi mu rugendo rugana ku cyerekezo Isi yihaye.

    Ati 'U Rwanda rutekereza ko igihe kigeze ngo amahanga afate ingamba zihamye, kandi ubu bufasha ni intambwe y'ingenzi iganisha ku hazaza heza hatabera, buri wese yisangamo kandi harambye.'

    Ambasaderi Rwamucyo yasobanuye ko u Rwanda ruzi neza ingaruka z'amacakubiri, bitewe n'ingaruka yarugizeho zirimo jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukamenya n'umusaruro mwiza ubumwe rwahisemo nyuma y'aya mateka.

    Yagize ati 'Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twebwe Abanyarwanda twisanze mu mayira abiri, aho twahisemo kureka amacakubiri, twunga ubumwe kugira ngo tubeho. Ntabwo aya mahitamo yari yoroshye ariko yari akwiye kandi yabaye igisobanuro cyo kwiyubaka k'u Rwanda rwa nyuma ya jenoside.'

    Uyu mudipolomate yasobanuye ko amahanga na yo ameze nk'ari mu mayira abiri muri iki gihe, asaba ko yafatira urugero ku mahitamo y'Abanyarwanda.

    Ati 'Amahanga ubu ari mu masangano nk'ayo, aho agomba guhitamo ubumwe ku bw'ineza rusange.'

    Ambasaderi Rwamucyo yasabye ibihugu bikize kugabanya imyuka ihumanya ikirere, bigashora imari mu mishinga irengera ibidukikije iri muri Afurika.

    Ambasaderi Rwamucyo yasabye amahanga kureka amacakubiri, agahitamo ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasabye-amahanga-kunga-ubumwe-mu-gukemura-ibibangamiye-isi

  • Kiyovu Sports munzira z’irimbukiro, APR FC yatangiye itsikirira i Rubavu : Ibyaranze umunsi wa 5 wa Shampiyona y'u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi wa 5 wa Shampiyona y'u Rwanda (RPL) waranzwe n'ibitangaza, imikino ishimishije, n'ibitari byitezwe. Uhereye ku itakaza ry'umukino rya Mukura, kugera ku kunganya kwa APR FC, iyi weekend yari yuzuyemo ibikorwa byashimishije abakunzi b'umupira w'amaguru mu gihugu hose.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, ibirori byatangiriye ku mukino wa Mukura Victory Sports, yagiye mu mujyi wa Kigali guhura na Gorilla FC. Mukura yatsinzwe ibitego 3-1, byatumye benshi bibaza ku miterere y'iyi kipe mu ntangiriro za shampiyona, kuko gukomeza gutsindwa bikomeje kuyibabaza abakunzi bayo.

    Mu wundi mukino wo ku wa Gatanu, Bugesera FC yahuraga na Gasogi United ku kibuga cya Bugesera. Uyu mukino wagaragayemo byinshi byari bitegerejwe kubera amagambo yatanzwe n'umuyobozi wa Gasogi United, KNC, wemeje ko azagura itike aho kwitabira ubutumire. Nyamara, umukino warangiye ari 0-0, nta kipe ibashije kurusha indi.

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Nzeri 2024, umujyi wa Rubavu wagize amahirwe yo kwakira umukino wa Rayon Sports na Rutsiro FC. Rayon Sports yegukanye intsinzi y'igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Iraguha Hadji, umukinnyi wakuriye muri Rutsiro FC. Ku mukinnyi Hadji, iyi ntsinzi yari ishimishije, kuko yatsinze ikipe yamureze, bikamuhesha ishema.

    Ahandi mu mukino waberaga mu majyaruguru, Musanze FC yakiriye Marine FC mu mukino w'ingufu. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, buri kipe ibashije kubona igitego kimwe, naho AS Kigali ikomeza kwitwara neza itsindira Muhazi United ibitego 2-1 hanze y'ikibuga cyayo.

    Ku Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024, amakipe yongeye guhurira mu mujyi wa Rubavu ubwo APR FC yakinaga na Etincelles FC. Abantu benshi bari biteze ko APR FC izatsinda uyu mukino byoroshye, bitewe n'uko yari imaze gusezererwa mu mikino ya CAF Champions League. Ariko umukino warangiye ku ntsinzi ya 0-0, ibi bikaba byaraje benshi mu bafana mu gihirahiro, kuko APR itigeze ibasha kurenga ku bwugarizi bwa Etincelles FC.

    Mu wundi mukino wabereye i Kigali, Kiyovu Sports yakiriye Amagaju FC, ariko Kiyovu yakomeje kugorwa n'intangiriro z'iri rushanwa itsindwa ibitego 2-0. Iyi ntsinzi y'Amagaju ikomeje gushyira Kiyovu mu makipe akomeye ariko akigaragaza ibibazo mu mikino ya shampiyona.

    Umukino wa nyuma w'iyi weekend warimo ikipe nshya ya Vision FC yahura na Police FC ku kibuga cya Kigali Pele. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi atarabona igitego, ariko imvura nyinshi yaguye yasabye ko umukino usubikwa hagati y'igihe. Ubuyobozi bwa Shampiyona bwemeje ko igice cya kabiri kizakinwa ku wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri, saa 9 z'amanywa. N'ubwo umukino wasubitswe, Police FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona , uyu mukino waje gusubukurwa police FC inganya na Vision FC 0-0

    Ibivuye muri iyi weekend byatumye amakipe akomeye nka APR FC na Kiyovu Sports ashyirwa mu majwi, mu gihe andi makipe nka Rayon Sports na Police FC akomeje kwerekana imbaraga zayo mu ntangiriro z'iri rushanwa. Imikino itaha irategerejwe n'amatsiko menshi, aho bizagaragara niba aya makipe akomeza guhagarara neza cyangwa niba azagaruka mu mukino vuba.

    Urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda rwagateganyo 

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-munzira-zirimbukiro-apr-fc-yatangiye-itsikirira-i-rubavu-ibyaranze-umunsi-wa-5-wa-shampiyona-yu-rwanda/

  • Kamonyi-G.S Ruramba: Hatangijwe ku mugaragaro Itorere mu mashuri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi, Abarimu ndetse n'Abanyeshuri mu rwunge rw'Amashuri rwa RURAMBA( G.S. RURAMBA), ruherereye mu kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2024 batangije ku mugaragaro Itorero mu mashuri. Bashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame we wagaruye Itorero. Bahamya ko rizafasha cyane mu kwimakaza Indangagaciro ya Ndumunyarwanda, rigategura neza ahazaza hafite icyerekezo gihamye kuri uru rubyiruko rw'Abanyeshuri.

    Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Itorero mu mashuri, byabereye imbere mu kigo cya G.S. RURAMBA, byitabirwa n'Abanyeshuri babarizwa mu'Amasibo' 14, Abarimu, Ubuyobozi bw'Ikigo ndetse na bamwe mu babyeyi b'abana biga muri iki kigo.

    Christine Nyirahabimana/Umurezi akaba ari nawe ushinzwe itorero muri G.S. Ruramba

    Nyirahabimana Christine, Umurezi muri G.S. Ruramba akaba ari nawe ushinzwe Itorero muri iki kigo, ahamya ko kugarura Itorero noneho by'umwihariko mu mashuri ari igikorwa kije kurushaho kwigisha abana amateka y'Igihugu, kubaremamo Umunyarwanda ukwiye, ufite muri we Urukundo rw'Igihugu, urangwa no kugira muri we Indangagaciro na Kirazira byubakiye ku muco Nyarwanda, wumva ko muri we gukunda Igihugu ari ihame ridakuka.

    Avuga ku cyo Itorero rije kumarira Abanyeshuri muri iki kigo, yagize ati' Itorero rije Kwigisha no gukundisha abana Igihugu, kwimakaza muri bo Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda, kubatoza gukunda Igihugu ukaba wakwemera no kukimenera Amaraso'.Kuri

    Buri wa Gagatu w'icyumweru nyuma ya saa sita nibwo Gahunda z'itorero zateganijwe mu bigo by'Amashuri.

    Mu mboni ze, mwarimu Nyirahabimana ahamya ko Itorero mu mashuri hari agaciro gakomeye rizaniye umunyeshuri. Ati' Itorero mu mashuri rizubaka byinshi ku munyeshuri, mu myigire ye. Azamenya indangagaciro zizamuranga nk'umunyeshuri, uko ari kwiga amenye uko abyitwaramo, amenye ngo ndabana n'abandi gute, amenye ngo ndavuga gute, ndagenda gute, bimufashe gutera intanbwe yifuza gutera ntawe abangamiye nta n'uwo ahutaje'. Akomeza avuga ko Itorero ari 'UBUZIMA'.

    Kuri we, asaba abana gukunda itorero mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko Itorero ari 'Ubuzima', ari nko kuba mu rugo, ryigisha gukundana, gufashanya n'izindi ndangagaciro zafasha umwana gukura neza. Asaba kandi Ababyeyi kumenya ko kuba mu Itorero bifasha ku kumenya icyo kuba umubyeyi nyawe ari cyo, kumva agaciro ko kurerera u Rwanda ugatanga umusanzu wawe ku Gihugu. Yibutsa Abarezi ko nta gaciro gakomeye karuta kurerera neza Igihugu, ko uwo ari umusanzu ukomeye ku Gihugu wo kurera umwana uzi kandi ufite muriwe Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda.

    Byari ibyishimo bigaragara mu bana bigishwa Amasomo ku bijyajye n'Itorero.

    Mwarimu Nyirahabimana, asaba abanyeshuri haba igihe bari mu kigo, byaba se igihe batashye kurangwa iteka n'Indangagaciro z'Umuco Nyarwanda aho bari hose, Kubaha, Kudahemukirana, Gukunda Igihugu, Gukunda Abavandimwe, Kurangwa n'Ikinyabupfura, kugira Isuku, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, kugira urukundo, Kwita cyane ku masomo no guharanira kuba ab'umumaro ku Gihugu bategura ahazaza habereye bo ubwabo, Imiryango yabo n'Igihugu muri rusange.

    Emmanuel Munyaneza, Umuyobozi wa G.S. Ruramba yishimira itangizwa ry'Itorero mu mashuri. Ahamya ko iki ari igikorwa cyiza ku bana b'u Rwanda by'umwihariko ku kongera kwigishwa byimbitse Amateka y'Igihugu, Umuco, Indangagaciro na Kirazira.

    Emmanuel Munyaneza/Umuyobozi wa G.S. Ruramba

    Avuga ko mu gihe gito hatangijwe Itorero mu mashuri hari impinduka zigaragara. Ati' Impinduka zirahari kandi zirigaragaza. Iyo ubona umwana yigishwa Umuco Nyarwanda, uko u Rwanda rwahoze Amatorero n'Amadini bitari byaza, akigishwa Indangagaciro na Kirazira, akerekwa ibikoresho byakoreshwaga mu muco Nyarwanda, ubona umwana abyishimiye kandi anafite ubushake bwo kumenya ibyari mu muco Nyarwanda '.

    Akomeza ati' Nubwo umwana aba arimo kwiga, yiga ubwenge, Ubumenyi, imibare, Icyongereza, Igifaransa…. ariko iyo hiyongereyeho n'impinduka mu muco imigirire n'imigenzereze, yubaha adashobora guhohotera mugenzi we, adashobora kurwana, adashobora kubeshya biba bigaragaza ko na nabona n'akazi azagakorana Indangagaciro na Kirazira agatanga umusaruro. Aba nibo Rwanda rw'ejo dutegereje kandi twizera ko bazaba amaboko mazima yubaka Igihugu'.

    Itorero muri G.S. Ruramba rigizwe n'Amasibo 14

    Emmanuel, ashingiye ku byo amaze kubona mu gihe gito batangije Itorero muri iki kigo, ahamya ko rije rikenewe kandi bigaragara ko rizatanga umusaruro. Gusa na none, avuga ko hakenewe guhugura byimbitse abafite inshingano kuri iri torero mu mashuri, bakagira ubumenyi buhagije ku mateka y'Igihugu, ku Indangagaciro na Kirazira by'Umuco Nyarwanda kugira ngo babe bafite mu buryo buhagije ibyo baha abana. Asaba kandi ko hanatekerezwa ku gushyira mu mashuri ibikoresho bihagije bigaragaza amateka ashingiye k'umuco gakondo w'Abanyarwanda.

    Urwunge rw'Amashuri rwa RURAMBA( G.S. RURAMBA) ni ikigo cya Leta kimaze imyaka ine gishinzwe. Rifite ibyiciro bitatu; Ikiciro cy'ishuri ry'incuke, Ikiciro cy'ishuri ribanza ndetse n'ikiciro cya mbere cy'ishuri ryisumbuye, aho ritangira ryatangiranye abana 780 ariko ubu rigeze ku bana 1800. Amasomo ajyanye n'Itorero nkuko byagenwe na Leta, atangwa ku wa Gatatu nyuma ya saa sita.

    Beatha Musengamana, yasusurukije abari muri iki kigo.
    Gusoma kuri iyi ntango, yaba Ubuyobozi bw'ikigo, byaba Abarimu cg Abanyeshuri bivuze Kwiyemeza, ko Uhize Kwesa imihigo mu byo ushinzwe.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/09/28/kamonyi-g-s-ruramba-hatangijwe-ku-mugaragaro-itorere-mu-mashuri/

  • Amaherezo y'inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kinini urubanza rw'uyu mujenosideri rutegerejwe, kuva kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, urukiko rw'i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha Dogiteri Eugène Rwamucyo ukurikiranyweho ibyaha biremereye, birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Eugène Rwamucyo yari umuganga akaba n'umwarimu mu ishami ry'ubuvuzi rya Kaminuza y'uRwanda, i Butare, ari naho yakoreye ibyaha aregwa.

    Mu nyandiko ikubiyemo ibyo aregwa n'ibimenyetso byabyo, ashinjwa kuba yarashyigikiye akanakwiza ubutumwa bwa Leta y'abicanyi, by'umwihariko mu ijambo yavugiye muri iyo Kaminuza tariki 14 Gicurasi 1994, aho yashishikarije mu ruhame Abahutu kwica Abatutsi.

    Dr Rwamucyo kandi yanagaragaye kuri bariyeri zaguyeho Abatutsi benshi mu mujyi wa Butare, anategeka ko imirambo yabo ijugunywa mu cyobo rusange, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

    Uregwa ndetse n'abanyamategeko bamwunganira mu rubanza ntibahakana ibyo gutaba iyo mibiri mu cyobo rusange, ariko bakavuga ko ngo yabikoreye kwanga ko iyo yakurura indwara z'ibyorezo mu baturage.

    Umwe muri abo banyamategeko ba Dr Rwamucyo ni Me Philippe Meilhac, wamamaye mu kuburanira abajenosideri, barimo Agatha Kanzoga na Felisiyani Kabuga.

    Biteganyijwe ko iburanisha ry'uru rubanza rizapfundikirwa tariki 29 z'uku kwezi, humviswe abatangabuhamya 60, barimo abashinja Eugène Rwamucyo n'abamushinjura.

    Muri abo bamushinjura higanjemo abajenosideri, ndetse n'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Charles Onana nawe uzatangira kuburana tariki 07 z'uku kwezi.

    Eugène Rwamucyo w'imyaka 65 y'amavuko, akomoka mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri. Yabaye umuyoboke ukomeye wa MRND na CDR, akaba n'umuhezanguni utarahishaga kwanga Abatutsi urunuka.

    Kuva ahunze uRwanda muw'1994, Dr Rwamucyo yabaye umuganga mu Bubiligi no mu Bufaransa. Muw'2010 yigeze gutabwa muri yombi ariko aza kurekurwa, ubu akaba aburana adafunze.

    Dr Eugène Rwamucyo abaye Umunyarwanda wa 8 uburanishijwe mu Bufaransa ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo undi muganga, Sosthène Munyemana, uherutse gukatirwa imyaka 25 y'igifungo. Uyu Munyemana yarajuriye, urubanza rwe mu bujurire rukaba ruteganyijwe kuva tariki 17 Nzeri kugeza kuya 15 Ukwakira 2025.

    Mu gihe Eugène Rwamucyo yahamwa n'ibyaha, amategeko ateganya ko yahanishwa igihano gishobora kugera ku gifungo cya burundu.

    The post Amaherezo y'inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amaherezo-yinzira-ni-mu-nzu-umujenosideri-ernest-rwamucyo-arashyize-agejejwe-mu-butabera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amaherezo-yinzira-ni-mu-nzu-umujenosideri-ernest-rwamucyo-arashyize-agejejwe-mu-butabera