Blog

  • Dufite imyumvire yo gukorana nabandi mu gush… – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame avuga ko igihuza u Rwanda na Latvia gishingiye ku mikoranire yerekana ko ishoramari rishoboka mu gihe hubatswe uburyo buhamye buha buri wese uburenganzira bungana.

    Umukuru w'Igihugu wageze i Latvia ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugira imikoranire n'abandi mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byihariye Igihugu gishobora guhura na byo.

    Yakomeje ati: 'Dukeneye no guha agaciro izindi ngeri z'imikoranire harimo n'ibijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga.''

    Yagaragaje ko Latvia yatangiye gushyira imbaraga mu rwego rw'ikoranabuhanga kandi u Rwanda na rwo rwateye intambwe ifatika nk'aho serivisi nyinshi za Leta ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we byibanze ku bufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi ikoranabuhanga n'ibindi hagamijwe guteza imbere abaturage b'ibihugu byombi.

    Ati: 'Dufite imyumvire yo gukorana n'abandi mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byihariye duhura na byo. Twanyuzwe n'ibyo twabonye kandi tuzishimira kuguha ikaze mu Rwanda mu gihe cya vuba.''

    Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs, na we yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w'u Rwanda, Paul Kagame.

    Yagize ati: 'Ni uruzinduko rwa mbere rwa Perezida w'u Rwanda muri Latvia, ni na rwo rwa mbere rw'Umukuru w'Igihugu cya Afurika nyuma y'ubwigenge bwacu. Ni uruzinduko rw'amateka.''

    Yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mutekano w'ibihugu by'u Burayi ndetse n'ingaruka zatewe n'intambara ya Ukraine n'u Burusiya.

    Yakomeje ati: 'Twashimye umusanzu w'u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika.''

    Yanavuze ko baganiriye ku mikoranire yo guteza imbere ibijyanye n'ubukungu by'umwihariko mu iterambere ry'ubuhinzi.


    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Latvia 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147401/dufite-imyumvire-yo-gukorana-nabandi-mu-gushaka-ibisubizo-perezida-kagame-147401.html

  • Abaraperi b’i Kigali bahawe umwihariko mu bar… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iyi Nama igiye kubera mu Rwanda. Ihuriza hamwe abashoramari mu ngeri zinyuranye, abahanzi bubatse izina mu ngeri zinyuranye, abanyabugeni, abahangamideli, abanyapolitiki n’abandi.

    ‘The Music In Africa Conference For Collaborations, Exchange, and Showcases (ACCES), ifatwa nk’inama idasanzwe mu guhindura imibereho y’abahanzi no kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’iterambere. Kuri iyi nshuro, izaba i Kigali, kuva ku wa 14-16 Ukwakira 2024.

    Yateguwe n’Ikigo cya Music In Africa Foundation (IMF) ifatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bishingiye ku Nama ‘RCB’ ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi.

    Itangazo rigenewe abanyamakuru rivugamo ko mu gihe cy’iminsi ibiri iyi nama izamara, izarangwa n’ibiganiro bizahuza abantu ku ngingo zinyuranye, hagamijwe kurebera hamwe uko ubuhanzi bwakomeza gushyigikirwa.

    Tariki 14-15 Ukwakia 2024, Inama ya mbere izabera muri Kigali Convention Center, ni mu gihe inama ya Kabiri izabera muri Mundi Center, ku wa 15-16 Ukwakira 2024, ndetse hazaba n’ibitaramo by’abahanzi bizaherekeza iri serukiramuco.

    Bagaragaje urutonde rw’abahanzi 20 barimo nka ir Trill, Heavy K, na Zaki Ibrahim bo muri Afurika y'Epfo, Octopizzo (Kenya), Wamoto (Tanzania), Assa Matusse (Mozambique), Jordan Moozy (Botswana), Kaya Byinshii (Rwanda), Aurus (Reunion Island), Youbana (Morocco), Indigo Saint (Zimbabwe), ndetse na Banshee (Zimbabwe)

    Ibi bitaramo kandi byahaye umwihariko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda, kuko umubare munini ari bo gusa. Abategura iyi nama ya ‘Acces’ bavuga ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw’abakora injyana ya Hip Hop ndetse na Kinyatrap. 

    Abazaririmba ni Bushali, Ish Kevin, Angell Mutoni, Nikita Heaven, B-Threy, Slum Drip, Ice Nova, ndetse na Sema Solé.

    Muri iyi gahunda ya Acces habaho kuganira ku muziki, ibitaramo by'abahanzi, kumenyana no kuganira mu bijyanye n'imikoranire, haba amahugurwa, imurikagurisha ry'ibihangano no gukorana ibihangano kubitabiriye.

    Music Africa.net ivuga ko iyi nama ihuriza hamwe intumwa zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, kandi ikamara igihe cy'iminsi itatu.

    Yitabirwa n'abanyamuziki, abagira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'umuziki, abanditsi b'ibitabo, abacuranzi, abaterankunga, abafata ibyemezo n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Iyi nama kandi itanga amahirwe ku bayitabiriye yo gusura Inganda Ndangamuco z'ingenzi mu Mujyi wayakiriye. Kandi hatangwa amahugurwa ku bantu barimo abafata ibyemezo mu muziki n'abandi.

    Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation's AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.

    Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiwe n'abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w'icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.

    Muri 2017, Acces yatangijwe nk'igikorwa Mpuzamahanga gihuza abakitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n'umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.

    Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n'imurikagurisha n'ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n'abandi.

    Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n'umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo 'Ditto Music', Lee Parsons wo mu Bwongereza.

    Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y'Epfo, aho bakoranye n'abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n'abandi.

    Ni igikorwa kandi kitabiriwe n'abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n'abandi.

    Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo 'Music In Africa Honorary Award' hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by'indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.

    Umunyamuziki Baaba Maal wo muri Senegal niwe wabaye uwa mbere mu guhabwa iki gihembo yashyikirijwe mu 2017, Eric Wainaina wo muri Kenya yashyikirijwe iki gikombe mu 2018.

    Music Africa ivuga ko iki gikorwa cya Acces gikorwa mu rurimi rw'Icyongereza, Igiswahili ndetse n'Igifaransa muri buri gihugu cyakiriye.

    Kitabirwa n'abantu barenga 2000 bo mu bihugu 50, kandi kikaririmbamo abahanzi barenga 100. Kitabirwa kandi n'abavuga rikijyana n'abashoramari barenga 70. Ni igikorwa gikurikirwa n'abantu barenga Miliyoni, kandi haba hari abatanga ubumenyi barenga 150.

     Umuraperi B-Threy ategerejwe muri iyi Nama Mpuzamahanga ifatwa nk'iserukiramuco rimara iminsi ibiri ribera i Kigali

    Umuraperi Slum Drip agiye guhurira ku rubyiniro n'abahanzi bakomeye muri Afurika


    Umuraperi Bushali umaze iminsi mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival ategerejwe muri iyi nama Mpuzamahanga


    Umuraperi Ish Kevin wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Amakosi' yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bahawe umwihariko muri iyi nama Mpuzamahanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147395/abaraperi-bi-kigali-bahawe-umwihariko-mu-barenga-20-bategerejwe-mu-iserukiramuco-acces-147395.html

  • Chryso Ndasingwa yahishuye ko agiye gukora ib… – #rwanda #RwOT

    Chryso Ndasingwa uherutse gukora igitaramo cy’amateka muri BK Arena cyabaye kuwa 05 Gicurasi 2024 aho yujuje iyi nyubako akaba umuhanzi wa kabiri ubikoze, ndetse by’akarusho abacyitabiriye bagahembuka imitima binyuze mu kuyiramya nta mupaka mu ndirimbo ze, yongeye guhembura benshi abinyujije mu ndirimbo nshya yise 'Intego.'

    Uyu muramyi ukunzwe cyane mu Rwanda yatangaje ko indirimbo nshya yashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira 2024, yayanditse amaze kwiga impamvu abantu bakwiriye kubaho ubuzima bufite igisobanuro, ‘kandi isoko y’ubwo buzima ni Imana.’

    Akomoza ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: 'Nihereyeho ni inkuru y'ubuzima bwanjye kuko ntaramenya Imana nari mboshywe cyane. Ubutumwa bukubiyemo ni ugushima Imana ibyo yakoze no kumenya inshingano yaduhaye yo guhindura isi binyuze mu kumvira amategeko yayo ndetse no kugira icyizere cy'ubuzima bwiza.'

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yasobanuye ko impamvu asa n'uwatinze kuyisohora abantu bakamara igihe bayitegereje, ari uko yabanje kwita ku zindi gahunda zihutirwaga harimo n'iy'igiterane cya Rwanda Shima Imana cyahurije ibihumbi by'Abanyarwanda muri Stade Amahoro ku ya 29 Nzeri 2024.

    Ati: 'Twabanje kugira izindi gahunda zirimo gutegura Rwanda Shima Imana, byatumye mbanza kuyitegereza kuko twari dufite iyindi ndirimbo twahuriyemo n'abandi bahanzi [aravuga Turaje], byose byatanze umusaruro kuko twabihaye umwanya nk'uko bikwiriye. Kuri njye Rwanda Shima Imana niyo yari ikwiriye kubanza guhabwa umwanya.'

    Muri iki giterane, Chryso yeretswe urukundo rwinshi dore ko  ubwo yateraga indirimbo ye “Wahinduye Ibihe”, abari muri Stade yose bahise bahaguruka bafatanya nawe gutambira Imana bayishimira ko yahinduriye ibihe abanyarwanda, ikabafasha kugera muri byinshi mu myaka 30 ishize.

    Chryso Ndasingwa wamamaye mu ndirimbo “Wahozeho” yavuze ko yanejejwe no kubona ukuntu abantu bakiriye indirimbo ye, kuko banayishimiye mbere y'uko isohoka. Yahishuye ko ubu ari gutegura EP (Extended Play) izasohoka hagati y'ukwezi k'Ukuboza na Mutarama.

    Yavuze ko kandi nyuma yo kwandika amateka akuzuza BK Arena, ari guteganya no gukora ibitaramo bizenguruka Isi. Ati: 'Umwaka utaha tuzakora ibitaramo byinshi cyane ku migabane itandukanye.'

    Chryso Ndasingwa ukomeje kwandika amateka, ni umusore utuye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akaba amaze imyaka 3 gusa mu muziki mu buryo bw’umwuga dore ko yawutangiye mu gihe cya Covid-19. Akunzwe cyane mu ndirimbo “Wahozeho” yitiriye Album ye ya mbere, “Wahinduye Ibihe”, “Wakinguye Ijuru”, “Ni Nziza” n’izindi.


    Umuramyi Chryso Ndasingwa yongeye guhembura imitima ya benshi, akomoza ku ruhisho ahishiye abakunzi be


    Chryso Ndasingwa aherutse kwandika amateka muri BK Arena aho yabaye umuhanzi wa mbere mu Rwanda ukoze igitaramo bwa mbere kikitabirwa n’abagera ku bihumbi 10

    Chryso yahishuye ko agiye kuzenguruka Isi yamamaza ubutumwa bwiza

    Chryso Ndasingwa yeretswe urukundo rwinshi muri Stade Amahoro

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Chryso Ndasingwa yise “Intego”

    REBA INDIRIMBO “NI NZIZA” YA CHRYSO NDASINGWA NAYO YAKUNZWE CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147397/chryso-ndasingwa-yahishuye-ko-agiye-gukora-ibitaramo-bizenguruka-isi-video-147397.html

  • Banki y'Isi yijeje u Rwanda ubufatanye muri NST2 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024 ni bwo Qimiao Fan yagiriye uruzinduko rwe rwa mbere rw'akazi mu Rwanda, kuva yajya kuri uwo mwanya mu Kwezi gushize kwa Nzeri.

    Yahuye na Minisitiri w'Intebe nyuma y'uko ku wa 01 Ukwakira 2024 yari yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi.

    Qimiao Fan yavuze ko ibiganiro byabo byagarutse ku bufatanye bw'igihe kirekire busanzweho hagati y'u Rwanda na Banki y'Isi, ndetse n'ibyo igihugu giteganya kwibandaho muri NST2.

    Yavuze ko Banki y'Isi yiteguye gukomeza gufatanya n'u Rwanda mu rugendo rw'iterambere.

    Ati “Njye na Minisitiri w'Intebe twaganiriye ku byo igihugu giteganya kwibandaho muri gahunda y'iterambere, by'umwihariko tuganira ku ruhare rwa Banki y'Isi mu gushyigikira gahunda y'iterambere y'igihugu iherutse kwemezwa [NST2],”

    “Tuzibanda cyane ku gushyigikira imishinga igamije kurengera ibidukikije, tuzafatanya n'igihugu gushora imari mu bikorwaremezo biramba, mu burezi, mu bumenyi no mu buvuzi, mu mibereho myiza y'abaturage.”

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko iby'ingenzi Banki y'Isi yiyemeje kuzafatanyamo n'u Rwanda birimo guhanga imirimo ku rubyiruko, uburezi, ndetse n'ubuhinzi, gusa yavuze ko uru ruzinduko ari intangiriro, ibirambuye kuri ubwo bufatanye bikazaganirwaho nyuma.

    Minisitiri Murangwa yashimye Banki y'Isi nk'umufatanyabikorwa w'ingenzi usanzwe ufatanya n'u Rwanda mu mishinga itandukanye.

    Ati “Hari gahunda ikomeye cyane y'uburezi yakozwe mu mwaka wa 2020, mu gihe cya Covid, ni umushinga wari munini cyane wo kubaka ibigo by'amashuri n'ibyumba by'amashuri, wari munini ariko icyiza cyawo warihutishijwe cyane, kuko mu mezi 18 gusa twari twawuteguye twanawushyize mu bikorwa, mu gihe ubusanzwe bisaba amezi 18 yo gutegura na 18 yo gushyira mu bikorwa.”

    Banki y'Isi ifasha u Rwanda mu mishinga y'ibikorwaremezo, kubaka ingomero z'amashanyarazi no kuyageza ku baturage, uburezi, ubuhinzi, iterambere ry'abaturage n'ibindi byinshi.

    Tariki 30 Nzeri 1963 nibwo u Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Banki y'Isi ndetse mu mwaka wa 1970 inama y'ubutegetsi y'iyi Banki yemeza inguzanyo ya mbere yahawe u Rwanda ingana na miliyoni 18.8$.

    Kugeza mu mpera za 2023, Banki y'Isi yari imaze kuguriza u Rwanda asaga miliyari 8$ yakoreshejwe mu iterambere ry'inzego zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubworozi n'izindi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yaganiriye n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Karere ku bufatanye muri NST2

    Qimiao Fan ni ubwa mbere yari agiriye uruzinduko mu Rwanda kuva yahabwa inshingano zo kuyobora Banki y’Isi mu bihugu bine byo mu Karere

    Qimiao Fan yavuze ko biteguye gukomeza gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere

    Minisitiri Murangwa yavuze ko Banki y’Isi isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ingenzi muri gahunda z’iterambere

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yagiranye ibiganiro na Qimiao Fan byibanze ku bufatanye muri NST2


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yijeje-u-rwanda-ubufatanye-muri-nst2

  • Koreya y'Epfo yahaye u Rwanda bisi z'amashanyarazi zizifashishwa mu bwikorezi rusange – #rwanda #RwOT

    Ni bisi zatanzwe kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, zifite agaciro k'agera kuri miliyoni y'Amadolari zombi.

    Ni bisi zihariye kuko zizajya zitwara abantu nta mubyigano urimo bitewe n'imiterere yayo imbere. Harimo imyanya bamwe bagenda bicaye ingana na 29 n'indi mike cyane yagenewe abantu kugenda bahagaze.

    Zifite kandi inzira z'abantu bafite ubumuga ku buryo bizaba byoroshye mu gihe igiye gutwa abantu bafite ubumuga by'umwihariko ubw'ingingo bagorwaga no kwinjira muri bisi zisanzwe.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo ushinzwe Igenamigambi, Charles Kalinda, yagaragaje ko ubufatanye bw'u Rwanda na Koreya y'Epfo buri mu ngeri zinyuranye kandi ko bisanzwe bikorana no mu guteza imbere ubwikorezi rusange.

    Yakomeje ati 'Ibi ni ibiza bisanga gahunda ya Leta yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kandi ubu ni ubwunganizi kugira ngo dukomeze dushyire iyo politiki mu bikorwa. Ntabwo ari izo modoka ebyeri gusa baduhaye nk'impano ahubwo hari n'ibindi dusanzwe dukorana mu bijyanye n'urwego rw'ubwikorezi.'

    Yavuze ko mu gihe u Rwanda rufite gahunda yo kongera imodoka zikoresha amashanyarazi mu bwikorezi rusange nka rumwe mu rwego mu zigira uruhare mu guhumanya ikirere, abikorera nabo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe arimo.

    Ati 'Ibijyanye no gukoresha imodoka z'amashanyarazi ni ibintu Leta y'u Rwanda ishyizemo imbaraga cyane, impamvu ni uko tugomba kugabanya ibihumanya ikirere kandi ubwikorezi ni ikintu kigira uruhare runini, rero uko twongera imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi ni na ko bidufasha kugabanya imyuka ihumanya ikirere.'

    U Rwanda rwihaye intego y'uko bizagera mu 2030, 20% by'imodoka zitwara abagenzi (buses) zikoresha amashanyarazi ariko Kalinda avuga ko umubare ukiri muto cyane.

    Ati 'Mu bijyanye n'imodoka zikoresha amashanyarazi, turacyari hasi cyane, turacyakeneye gushyiramo imbaraga nyinshi no kubyigisha abaturage, n'abakora mu rwego rw'ubwikorezi tubashishikariza kugura izo modoka.'

    MININFRA itangaza ko imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa kuri ubu zinifashishwa mu gukusanya amakuru no kugenzura imikorere yazo.

    imodoka zatanzwe ni ebyiri

    Imodoka imwe ifite agaciro k’agera ku bihumbi 500$

    U Rwanda rwatangiye kuyobokwa

    Guverinoma y'u Rwanda yafashe gahunda yo korohereza abashoramari bari muri uru rwego haba mu buryo bw'amafaranga cyangwa n'ubundi bwose bushoboka.

    Mu bigo biri muri iri shoramari mu Rwanda harimo VW Mobility Solutions, Victoria Autofast Rwanda, Ampersand, BasiGo, Rwanda Electric Motorcycle Ltd na Safi/Gura Ride n'ibindi.

    Mu byo bazagabanyirizwa harimo n'igiciro cy'amashanyarazi kuri sitasiyo izi modoka zikoresha zongerwamo amashanyarazi. Ikindi, ni uko ibyuma bisimbura ibindi by'izi modoka bigabanyirizwa umusoro.

    Uretse kutishyura umusoro ku nyongeragaciro no kuri gasutamo, ibi byuma bizajya byishyura umusoro ugabanyijeho 5%.

    Ubundi bufasha aba bashoramari bahabwa harimo kuba batishyura ubukode bw'aho bubatse sitasiyo z'amashanyarazi mu gihe cyose ari ku butaka bwa Leta.

    Hafashwe ifoto y’urwibutso

    Imodoka imwe ifite agaciro k’agera ku bihumbi 500$

    zifite imyanya y’abantu bagenda bicaye 29

    Imbere muri izi modoka ni uko hameze

    Ni imodoka ziri automatique

    Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Jeong Woo Jin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koreya-y-epfo-yahaye-u-rwanda-bisi-z-amashanyarazi-zizifashishwa-mu-bwikorezi

  • Joeboy wasuye Bruce Melodie yishyuza angahe m… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya Kane uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Alcohol' agendereye u Rwanda, kuko yahataramiye mu 2020, 2021 ndetse na 2022.

    Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024. Yakiriwe n'abarimo Kenny Mugarura ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi muri Sosiyete ya 1:55 AM.

    Urugendo rwe rwakomereje mu biganiro byamuhuje na Bruce Melodie, ndetse basangiye ifunguro ry'umugoroba ari kumwe n'abamuherekeje mu Rwanda.

    Amajwi (Audio) y'indirimbo Joeboy yakoranye na Bruce Melodie yamaze kurangira, ndetse yakozwe na Producer Element, ni mu gihe amashusho biteganyijwe ko akorwa na Director Chrestien.

    Ni umwe mu bahanzi bihagezeho muri Nigeria, ahanini biturutse mu kuba yaranyuze mu biganza bya Mr Eazi binyuze muri sosiyete y'umuziki yashinze ya emPawa Africa.

    Yishyuza angahe ushatse kumutumira mu gitaramo cyangwa se gukorana nawe indirimbo?

    Joeboy azwi nk'umuhanzi udakunda gushyira ubuzima bwe kuri Internet cyane cyane, ibijyanye n'akazi n'umuryango we. Ndetse, ibi nibyo byatumye agera i Kigali ntiyemere ko yakirwa n'itangazamakuru ku kibuga cy'indege.

    Bamwe mu bagiye bakorana nawe mu bihe bitandukanye, bavuga ariko ko ari umuhanzi woroshya ubuzima, ku buryo ashobora guhitamo ko mukorana indirimbo mugiye gukorana, mu buryo bw'amajwi (Audio) ku buntu ariko wagera ku gufata amashusho (Video) ukishyura buri kimwe.

    Ibyo bijyana no kumwishyurira itike y'indege n'ikipe baba bari kumwe, aho kurara n'ibindi biba bikenewe mu rugendo rwe.

    Umwe mu bazi neza imikorere ya Joeboy yabwiye InyaRwanda, ko mu 2023 uriya muhanzi akibarizwa muri emPawa Africa, yasabaga arenga Miliyoni 30 Frw kugirango akorane indirimbo imwe n'umuhanzi.

    Ariko kandi yasobanuye ko ariya mafaranga ashobora kugeraho cyangwa se akajya munsi, ahanini bitewe n'umuntu wabahuje. Ati 'Nk'amafaranga yasaba Bruce Melodie ntabwo ariyo yasaba Diamond, kuko biba bitandukanye. Umwaka ushize mbiheruka asaba Miliyoni 30 Frw, ubu rero wasanga ari hagati ya Miliyoni 40 na Miliyoni 50 Frw.'

    Mu bihe bitandukanye Joeboy yagiye ataramira mu Rwanda. Ubwa mbere yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyateguwe na Mr Eazi wahoze amufasha mu muziki, ni mu gihe ku nshuro ya kabiri yaririmbye muri 'Kigalifiesta Festival' binyuze mu gitaramo cyari cyateguwe na East African Party.

    Umwe mu bagiye bamufasha gutaramira i Kigali, yabwiye InyaRwanda ko uyu muhanzi yishuza nibura Amadolari ya Amerika  ibihumbi 80 ku gitaramo kimwe. Ni ukuvuga asaga  Miliyoni 109,408,000.00. Ariya mafaranga ariko ntabwo arimo ibijyanye n'itike n'indege, aho kurara n'ibindi.

    Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko Joeboy atunze Amadolari  asaga Miliyoni 1 [Miliyari 1,367,600,000.00]. Bashingira ku kuba afite sosiyete zinyuranye yamamaza zimwishyura ari hagati ya $100,000 na $300,000 n'ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.

    Joeboy w’imyaka 26 y'amavuko wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Sip (Alcohol)' yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n'inzu zireberera inyungu z'abahanzi nka Banku Music.

    Yasohoye Album yise 'Love&Night' anahatanira ibihembo bya 'The Headies Award for Next Rated'. Yakunzwe mu ndirimbo nka 'Bad Girl' yasohoye mu 2017, 'Don't call me back', 'All for you' n'izindi.

    Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw'abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abikesha indirimbo ye yise 'Baby' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

    Ni umuhanzi w'umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza. 

    Joeboy yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024

    Bruce Melodie yakiriye ku meza Joeboy n'ikipe yamuherekeje i Kigali mu rugendo rw'akazi 

    Indirimbo ya Joeboy na Bruce Melodie yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element 


    Joeboy abaye umuhanzi wa Gatatu Mpuzamahanga ugiye gukorana na Bruce Melodie kuri Album ye 


    Jean Luc [Mubi Cyane], usanzwe ari umurinzi wa Bruce Melodie yari kumwe na Joeboy ku kibuga cy’indege



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147387/joeboy-wasuye-bruce-melodie-yishyuza-angahe-mu-gitaramo-no-gukorana-indirimbo-147387.html

  • Davis D na Platini bashoye Miliyoni 10 Frw ba… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Davis D kuko isohotse mu gihe ari kwitegura gukora igitaramo 'Shine Boy Fest' cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kizaba ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

    Ni indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko igiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise 'Baba Experience', ndetse ibihumbi by'abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.

    Iyi ndirimbo 'Jeje' ikozwe mu gihe cy'amezi abiri, yaba mu ikorwa ry'amajwi (Audio) ndetse n'ikorwa ry'amashusho. Ifite iminota 3 n'amasegonda 11'.

    Ni indirimbo idasanzwe kuri twe:

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko mu ikorwa ry'iyi ndirimbo batanze akazi ku abantu basaga 100 barimo 'Ababyinnyi, abakobwa twifashishijemo bihariye, abafasha Producer, abakoze aho twubatse n'ibindi, rero mbona basaga 100.'

    Yavuze ko atakoroherwa no kumenya amafaranga batanze kuri bariya bantu 100 bitabaje muri iyi ndirimbo 'kuko Platini niwe wishyuye'. Ariko kandi avuga ko ikorwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, ryabatwaye asaga Miliyoni 10 Frw.'

    Davis D yasobanuye ko amashusho y'iyi ndirimbo yakorewe ahantu hatandukanye, ariko kandi hari ikibuga bubatsemo ibintu byinshi bigaragara muri iyi ndirimbo.

    Ati 'Ni ikibuga twubatsemo biriya byose abantu babona. Urebye mu gace k'aho Platini aririmbiraho, ndetse n'agace gato kaho nsoreza urabona ko nanjye ndi ahantu hubatswe. Mu macye, twaremye umujyi mushya wacu twashakaga, ariko kandi ahandi hari hasanzwe hubatswe, ndetse n'ahandi twe twiyubakiye.'

    Uyu muhanzi yasobanuye ko ubushuti bwe na Platini ari bwo bwagejeje ku ikorwa ry'iyi ndirimbo, ndetse bibafashe amezi abiri kugirango bibe bigeze ku musozo.

    Davis D yatangaje ko bakoresheje Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry'indirimbo 'Jeje' yahuriyemo na Platini P

    Davis D yavuze ko ikorwa ry'iyi ndirimbo yahaye akazi abantu barenga 100


    'Jeje' yabaye indirimbo idasanzwe hagati ya Platini na Davis D kuko ari ubwa mbere bakoranye

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JEJE' YA DAVIS D NA PLATINI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147392/davis-d-na-platini-bashoye-miliyoni-10-frw-batanga-akazi-ku-bantu-100-mu-ndirimbo-bakorany-147392.html

  • Inzu 10% muri Kigali ni zo zifite ubwishingizi – #rwanda #RwOT

    Umunsi ku wundi mu Mujyi wa Kigali hazamurwa inzu z'imiturirwa, bituma uko isura y'agace runaka yahoze mu myaka 10 ishize yarahindutse cyane.

    Ni iterambere ariko abahanga mu by'ubukungu bemeza ko rikwiye kugendana no kuzamura imyumvire mu kugurira ubwishingizi bw'ibikorwa n'imitungo yabo bateganya ko mu gihe habayeho ibiza bagobokwa n'ibigo by'ubwishingizi.

    Imibare ya Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi, igaragaza ko inzu 228 zangiritse biturutse ku nkongi z'umuriro, mu gihe muri rusange inzu 7.454 zangijwe n'ibiza mu mwaka wa 2023 gusa.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda, John Rwangombwa ubwo yari mu ihuriro ryahuje abafite aho bahurira no gutanga serivisi z'ubwishingizi mu Rwanda kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, yagaragaje ko abitabira kugura ubwishingizi bw'imitungo n'ibindi bikorwa muri rusange bakiri bake cyane.

    Ati 'Ugiye kureba inzu ziri muri Kigali 10% ni zo zifite ubwishingizi. Wenda tugira Imana ko tudakunze kugira inkongi z'umuriro zitwika inzu ariko ibi ni ibintu bibaho. Ubundi ahandi ni nko kuvuga ngo ni nk'uko wagenda ahantu hari amahwa ukagenda utambaye inkweto. Ni ko gutunga imitungo itari mu bwishingizi.'

    Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko uko iminsi yigira imbere ibiteza amakuba na byo biba byinshi kubera imihindagurikire y'ibihe.

    Ati 'Kubera ko amakuba yatangiye kuba menshi kuruta uko yari amenyerewe birasaba n'ubwishingizi ko buzamo bugafasha abantu. Uyu munsi haraza inkubi y'umuyaga itari imenyerewe igasenya inzu, haza imyuzure igatwara imyaka, ibi byose ni ibintu ubwishingizi bwagombye kuzamo kuko Leta ntabwo yashobora kubikora byose.'

    Yahamije ko mu gihe ibigo bitanga ubwishingizi byaba byimakaje ikoranabuhanga byakorohera benshi kugana izi serivisi.

    Ati 'Urwego rw'ubwishingizi ruracyari hasi cyane mu ikoranabuhanga. Kenshi iyo tuvuze ibintu bya Mobile Money, aho uri ushobora koherereza amafaranga umuntu, ushobora gukura amafaranga kuri konti yawe ukayohereza ahandi…ariko ubwishingizi ntabwo biranoga ngo aho uri ube ushobora kwishyura ubwishingizi, aho uri bagukorere dosiye wagize ikibazo bagomba kukwishyura, ibintu byose bikorwe ku ikoranabuhanga ntabwo biranoga. Ni ukureba rero ikoranabuhanga twakoresha mu guteza imbere uru rwego.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gitanga ubwishingizi ku bigo bitanga ubwishingizi (AfricaRE), Dr Corneille Karekezi yagaragaje ko hari icyizere ko abagana ibigo by'ubwishingizi bakwiyongera kubera gukoresha ikoranabuhaga.

    Ati 'Kera byari bigoye kujya gukusanya amafaranga y'ubwishingizi nubwo yaba ari make ariko ubu biroroshye ukoresheje ikoranabuhanga ririho, uburyo bw'itumanaho, uburyo bwo kugera ku bantu burahendutse n'uburyo bwo kwishyura.'

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.

    Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko abantu bakwiye gukangukira gushinganisha ibintu byabo ngo batazasigara amara masa igihe ibyago biteye

    Abafite aho bahurira na serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda baraganirira hamwe icyatuma zitabirwa kurushaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-10-zubatse-muri-kigali-ni-zo-gusa-zifite-ubwishingizi

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Edgars Rinkēvičs wa Latvia – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi itatu muri Latvia.

    Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y'abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri.

    Ni Ibiganiro byitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana.

    Ubwo yageraga muri Latvia, Perezida Kagame yasuye inzu ndangamurage y'icyo gihugu.

    Byitezwe kandi ko azasura kandi ikibumbano cyubatswe mu guha icyubahiro abasirikare baguye mu ntambara y'ubwigenge bwa Latvia, ndetse anageze ijambo ku bazitabira umuhango wo kumurika ikimenyetso cyashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umubano w'u Rwanda na Latvia watangiye byeruye mu 2007. Rwohereje Ambasaderi warwo muri iki gihugu muri Mutarama 2022.

    Latvia ni kimwe mu bihugu bito mu Burayi, aho kiri ku buso bwa kilometero kare 64,589, Umurwa Mukuru wacyo ukitwa Riga, aho washinzwe mu 1201. Ni igihugu gituwe n'abari munsi ya miliyoni ebyiri z'abaturage. Hejuru ya 50% by'ubuso bw'igihugu bugizwe n'amashyamba, ibisobanura impamvu gikungahaye cyane mu bucuruzi bw'imbaho muri rusange.

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’ibihugu

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Edgars Rinkēvičs wa Latvia

    Nyuma yo kugirana ibiganiro hagati yabo, Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs banitabiriye ibiganiro byahuje amatsinda y'abayobozi batandukanye muri ibi bihugu bibiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-edgars-rink%C4%93vics-wa-latvia

  • U Bwongereza ntibuzishyuza u Rwanda amafaranga bwaruhaye muri gahunda y'abimukira – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Keir Starmer, akimara gutorerwa uyu mwanya muri Nyakanga 2024, yatangaje ko iyi gahunda yashingiraga ku masezerano yasinywe muri Mata 2022, ihagaze kuko ngo ntiyashoboraga gukumira abimukira binjira bitemewe n'amategeko i Londres.

    Guverinoma y'u Rwanda yasubije ko yifuzaga gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo kibangamiye abimukira, igaragaza ko nta ruhare yagize mu ihagarikwa ry'aya masezerano yaburaga igihe gito ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

    Hari abatangiye kwibaza niba u Rwanda ruzasubiza u Bwongereza amapawundi miliyoni 270 bwari bumaze kuruha mu rwego rwo gushyira mu bikorwa aya masezerano, gusa Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yasubije ko iyo ngingo itari muri aya masezerano.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, Ambasaderi Thorpe yabajijwe niba u Bwongereza buteganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza aya mafaranga, asubiza ko butabiteganya.

    Uyu mudipolomate yagize ati 'Uko njyewe mbizi, nta gahunda ihari yo gusaba u Rwanda ko rwasubiza amafaranga.'

    Yabajijwe niba bitashoboka ko guverinoma y'u Bwongereza yisubira, igasubizaho iyi gahunda, asobanura ko bisa n'ibidashoboka, kuko yashyizeho ubundi buryo bwo gukumira ubwato buto butwara abimukira, burimo gukaza umutekano wo ku mupaka.

    Ambasaderi Thorpe yasobanuye ko nyuma y'aho Starmer ahagaritse iyi gahunda, biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izabyemeza, nyuma guverinoma y'u Bwongereza ikabona kubimenyesha iy'u Rwanda mu buryo bukurikije amategeko.

    Umubano w'u Bwongereza n'u Rwanda ntuzahagarara

    Ambasaderi Thorpe yatangaje ko kuba guverinoma y'u Bwongereza yarahagaritse iyi gahunda bidashobora guhagarika umubano uri hagati y'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Yahagaritse ubufatanye ku bimukira n'u Rwanda ariko rwose ntabwo yacanye umubano n'u Rwanda. Ukuri ni uko uyu mubano ukomeye kurusha iby'abimukira.'

    Uyu mudipolomate yasobanuye ko umubano mwiza w'u Bwongereza n'u Rwanda washimangiwe n'uruzinduko Minisitiri mushya wabwo ushinzwe umubano na Afurika, Lord Collins, yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri 2024.

    Yasobanuye ko Minisitiri Collins yaje mu Rwanda nyuma y'igihe gito agiye mu nshingano, kugira ngo agaragaze ko guverinoma y'u Bwongereza yifuza gukomeza kubana neza n'u Rwanda kurenza uko byahoze.

    Ambasaderi Thorpe yagize ati 'Yashyize imbere kuza mu Rwanda hakiri kare kubera ko yashakaga gutanga ubutumwa busobanutse bw'icyo guverinoma ishaka. Si ku bw'umubano ukomeye dusanzwe dufitanye gusa, ahubwo ni no kuwukomeza kurushaho mu myaka izaza.'

    Yatangaje ko guverinoma y'u Bwongereza ishaka gukomeza kwifatanya n'u Rwanda mu guteza imbere ubucuruzi, ubukungu ndetse no kurengera ibidukikije.

    Ambasaderi Thorpe yatangaje ko u Bwongereza budateganya gusaba u Rwanda ko rwabusubiza amafaranga bwaruhaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-ntibuzasaba-u-rwanda-amafaranga-rwabuhaye-muri-gahunda-y-abimukira