Blog

  • Iran yagabye igitero cya Misile zirenga Magana Atanu (500) #rwanda #RwOT

    Irani yateye urufaya rwaza Misile zirenga 500 kuri Israel. Irani yavuzeko iki gitero kigamije kwihorera ku iyicwa ry'Umuyobozi w'umutwe wa Hezibolllah wo muri Libani, Hassan Nasrallah wishwe na Israel ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.

    Israel yatangaje ko igomba kwihimura kuri ibi bitero.

    Gusa kugeza ubu ntiharatangazwa niba hari uwo zahitanye cyangwa zakomerekeje.

    The post Iran yagabye igitero cya Misile zirenga Magana Atanu (500) appeared first on KASUKUMEDIA.COM.

    Source : https://kasukumedia.com/iran-yagabye-igitero-cya-misile-zirenga-magana-atanu-500/

  • Nyamasheke: Bafite impungenge z'ibimasa byinshi biruta inka zikamwa – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe ku wa 2 Ukwakira 2024, ubwo hatangizwaga igice cya kabiri cy'umushinga RDDP2 ugamije kongera umukamo mu bwiza no mu bwinshi.

    Nyamasheke iri mu turere 27 tugiye gukoreramo uyu mushinga, ifite abaturage banywa amata ku kigero cyo hasi bitewe n'uko abenshi mu borozi borora ibimasa.

    Aborozi bo muri aka karere bavuga ko ibimasa aribyo bibaha amafaranga menshi, ibintu batemeranyaho n'ubuyobozi kuko bwo buvuga ko inka zitanga umukamo arizo zitanga amafaranga menshi iyo zitaweho uko bikwiye.

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ntivuguruzwa yavuze ko mu byo uyu mushinga uzafasha aborozi harimo guhindura imyumvire itari yo y'uko ibimasa aribyo bitanga amafaranga menshi.

    Ati 'Ikindi tuzabafasha ni ukubona icyororo cyiza no kubona ibyo bagabura byujuje intungamubiri. Nibura 40% y'umukomo biva ku bwoko bw'icyororo naho 60% bikava ku buryo inka yitaweho no ku byo yariye. Abenshi bagabura urubingo kandi mu rubingo ikinshi kirimo ni amazi mu gihe abandi bagabura imitumba'.

    Umuyobozi w'Uruganda rw'amata rwa Giheke, Murangwa Innocent, yabwiye IGIHE ko uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro 10.000 ku munsi ariko ko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bahakura litiro 2000 gusa andi bakayakura mu turere twa Rutsiro na Rubavu.

    Ati “Gukura amata muri utwo duce araduhenda. Ni amahirwe kuba uyu mushinga uje gufasha abaturage ba Nyamasheke na Rusizi kongera umukamo mu gace uruganda rurimo”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage b'aka karere borora ibimasa kuruta inka z'umukamo, batangiye gahunda yo kubafasha guhindura imyumvire.

    Ati “Icyo nabwira abumva ko ikimasa gitanga amafaranga kurusha inka y'umukamo ni uko inka y'umukamo itanga amafaranga mu buryo buhoraho. Ntiwabura amafaranga y'isabune, ntiwabura uko ugaburira umuryango, ntiwabura ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.'

    Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inka 34.126 zirimo 23.546 z'ibimasa bivuze ko ibimasa ari 69%.

    Ibimasa biruka inka zikamwa mu karere ka Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-bafite-impungenge-z-ibimasa-byinshi-biruta-inka-zikamwa

  • Nyanza: Umukuru w'Umudugudu yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Imyaka 30 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, nyamara haracyagaragara abantu bahisha amakuru ajyanye n'aho imibiri y'abishwe yajugunywe, n'abakingira ikibaba abayigizemo uruhare.

    Abarokotse Jenoside mu Kagari ka Nyabinyenga bavuga ko hari amakuru yari amaze igihe yemeza ko Hakizimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hari umubiri wabonetse ariko ari umutwe gusa, bikavugwa ko ari we wamwishe.

    Umwe mu baturage yagize ati 'Ntabwo bigeze bamuvuga muri Gacaca, ni abafunzwe bamushinje ariko muri Gacaca ntabwo bigeze bamubaza na bwo yari umuyobozi.'

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Cyabakamyi, Bizimana Felix yabwiye Flash FM ko Hakizimana yatawe muri yombi, anahamya ko ibyo kuba hari Abatutsi bishwe imibiri yabo ikajugunywa ahantu n'ubu bakaba batarahavanwa yari abiziho, ariko baracyakurikirana kugira ngo bamenye abo bantu abo ari bo.

    Ati 'Hari abantu bishwe muri Jenoside bashyirwa ahantu na n'ubu batari bakurwa aho hantu kugira ngo bashyingurwe neza ariko nta makuru agaragara njye nari nakamenye ngo mvuge ngo ni abantu aba n'aba, bitwa gutya ese koko barimo?'

    Bizimana yavuze ko bibabaje kuba hari abantu baba bazi amakuru y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayatange ngo bashyingurwe mu cyubahiro, ariko yizera ko ku bufatanye bwa Leta n'abaturage byose bizamenyekana.

    Ati 'Ikigaragara ni uko haba hari abantu bakihishe, bagihisha amakuru umuntu akaba azi amakuru aho ari akayahisha ntagire ikintu adutangariza kugira ngo natwe tubashe gushyingura abacu mu cyubahiro, ariko icyo bishatse kuvuga ni uko bizagenda bigaragara n'ubundi nta makuru azayoberana. imyaka yashira iyo ari yo yose ariko bizagenda bimenyekana dufatanyije nk'abaturage na Leta kandi ibishyizemo ingufu.'

    Hakizimana w'imyaka 66 yatawe muri yombi nyuma y'iminsi mike hafashwe uwari umuyobozi muri Polisi i Nyanza, SP Eugene Musonera wanabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'imirenge itandukanye irimo na Cyabakamyi mu karere ka Nyanza n'abandi barimo ababaye abayobozi mu nzego z'ibanze muri aka karere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umukuru-w-umudugudu-yatawe-muri-yombi-akekwaho-ibyaha-bya-jenoside

  • Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umusangiro wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024. Witabiriwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe; Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene.

    Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n'itsinda ry'abayobozi bari kumwe.

    Ati 'Perezida Edgars Rinkēvičs na none ndagushimira ku bwo kunyakira n'itsinda ryanjye muri uru ruzinduko rw'amateka. Nemera ko Latvia n'u Rwanda bifite byinshi byo gusangizanya kandi twiteguye kutaba inshuti gusa ahubwo tukaba n'abafatanyabikorwa.'

    Uyu musangiro wabaye nyuma y'ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Perezida Edgars Rinkēvičs.

    Bombi baganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi, ibibazo by'umutekano muke biri muri Afurika no mu Burayi n'ubufatanye mu muryango mpuzamahanga.

    Perezida wa Latvia yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari ikintu gikomeye kuko ariwe mukuru w'igihugu cya Afurika wa mbere ugendereye iki gihugu cyo mu Burayi.

    Ati 'Hari amahirwe yo gukorana mu nzego zirimo Ikoranabuhanga mu by'itumanaho, binashimangirwa n'ubwiyongere bw'umubare w'ibigo byo muri Latvia ku isoko ryo muri Afurika.'

    Perezida Kagame yavuze ko impamvu y'uruzinduko rwe muri Latvia ari ukureba amahirwe y'imikoranire hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Nyuma y'ibiganiro nagiranye na Perezida n'ibyo twagiranye n'itsinda ry'abayobozi turi kumwe, birigaragaza ko u Rwanda na Latvia bifitanye ubucuti bukomeye […] impamvu y'uru ruzinduko ni ukureba amahirwe mashya y'inyungu ku baturage b'impande zombi.'

    Abayobozi bombi batashye ikimenyetso cy'urwibutso rw'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashyizwe muri Latvia. Cyashyizwe ku isomero ry'igihugu rizwi nka 'The Castle of Light'.

    Perezida wa Latvia yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano yagwiririye Isi.

    Ati 'Mu myaka 30 ishize, Isi yabonye kimwe mu bihe by'umwijima. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ikimenyetso cy'uburyo urwango rushobora kuba uburozi mu miterereze y'abantu. Ubwicanyi bwabaye mu 1994 mu Rwanda ntibushobora gusobanurwa kandi ntibukwiriye kwibagirana.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rweretse Isi uko yakwikura mu bibazo bikomeye, abaturage bakongera kunga ubumwe.

    Yavuze ko amateka ya Latviaarimo ibibazo bikomeye birimo kwibasirwa, kubohozwa, ubugizi bwa nabi bwatandukanyije imiryango n'ibindi.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Latvia rurarangira kuri uyu wa 3 Ukwakira 2024.

    Perezida wa Latvia, Edgars Rinkēvičs na Perezida Paul Kagame bageze ahabereye uyu musangiro

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Latvia bidakwiriye kuba inshuti gusa, ahubwo byaba n’abafatanyabikorwa

    Muri uyu musangiro, Perezida Kagame yashimiye Perezida Edgars Rinkēvičs kubera uko yamwakiriye n'itsinda ry'abayobozi bari kumwe

    Perezida Edgars Rinkēvičs yashimye umubano uri hagati y'u Rwanda n'igihugu cye

    Perezida Kagame yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda na Latvia byakoranamo

    Uyu musangiro wanitabiriwe n'abandi bayobozi b'u Rwanda bari kumwe na Perezida Kagame muri uru ruzinduko

    Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Latvia

    Mauro De Lorenzo ukora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ari mu bitabiriye uyu musangiro

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-ku-meza-na-mugenzi-we-wa-latvia

  • APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatatu tariki 2 Ukwakira 2024 nibwo muri Petit Stade hakinwaga imikino y'umunsi wa gatatu ya kamarampaka mu bari n'abategarugori izwi nka 'BetPawa Playoffs', iyi ,mikino ikabaa yakinwaga mu kiciro cya kimwe cya kabiri.

    Umukino wa mbere watangiye saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wahuje APR W BBC na GS Marie Reine Rwaza.Umukino watangiye APR  WBBC isabwa kuwutsinda igahita igera ku mukino wa nyuma kuko ariyo yatsinze imikino ibiri yabanje.

    Amakipe yombi yagiye kuruhuka nyuma y'uduce tubiri twa mbere APR W BBC isa nk'iyamaze kwizera kugera ku mukino wa nyuma kuko yariyoboye umukino n'amanota 56-22.
    Mu gace ka gatatu, APR W BBC yakomeje kuyobora umukino, yatsinzemo amanota 21 mu gihe GS Marie Reine yatsinzemo amanota 7 gusa.
    Mu gace ka kane, GS Marie Reine yazamuye amanota ndetse ibasha kukayobora n'amanota 14 kuri 7 ya APR W BBC gusa ntibyari bihagije ngo itsinde uyu mukino kuko warangiye APR W BBC iwutsinze ku manota 86-45.
    Umugwaneza Charlotte ukinira APR W BBC niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino ndetse yabashije gukora ibizwi nka 'double double' muri basketball, yatsinze amanota 19, akora rebounds 20.
    Nyuma y'uyu mukino hakurikiyeho umukino wa REG W BBC na Kepler W BBC, aho uyu mukino wagiye gukinwa ikipe ya REG isabwa kuwutsinda igahita yerekeza ku mukino wa nyuma kuko yari yaratsinze imikino ibiri ibanza.
    Umukino watangiye saa mbiri n'igice z'ijoro, utangira amakipe akubana dore ko agace ka mbere karangiye ari amanota 17 ya REG W BBC ku manota 14 ya Kepler W BBC.
    Mu gace ka kabiri, REG BBC yongeye kugenda imbere mu mukino maze ikarangiza itsinze amanota 19, mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 15. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 36 ya REG W BBC ku manota 29 ya Kepler W BBC.
    Mu gace ka gatatu, REG W BBC yakomeje kuyobora umukino, muri aka gace yatsinze amanota 20 mu gihe Kepler W BBC yatsinzemo amanota 13.
    Mu gace ka kane, amakipe yombi yaguye miswi y'amanota 14-14. Umukino muri rusange warangiye REG W BBC igeze ku mukino wa nyuma itsinze Kepler W BBC amanota 70-56.
    APR W BBC na REG W BBC nizo zigomba guhurira ku mukino wa nyuma wa betPawa Playoffs 2024, amakipe azakina imikino irindwi, akazatanguranwa imikino ine.
    Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa nyuma muri BetPawa Playoffs uzakinwa ku wa gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

    Kepler W BBC na GS Marie Reine Rwaza zose zari zigeze mu mikino ya kamarampaka bwa mbere azakina ahatanira umwanya wa gatatu.

    The post APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-wbbc-na-reg-w-bbc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-zikuyemo-gs-marie-reine-rwaza-na-kepler-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-wbbc-na-reg-w-bbc-zageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-kamarampaka-zikuyemo-gs-marie-reine-rwaza-na-kepler-wbbc

  • Abantu babiri bavuye mu Rwanda baciye igikuba mu Budage – #rwanda #RwOT

    Abo bantu babiri, umugabo n'umukobwa w'umukunzi we, umwe yari afite ibimenyetso by'inkorora ubwo bari muri Gari ya Moshi ibavanye mu Mujyi wa Frankfurt.

    Polisi yavuze ko abo bantu bari bavuye mu Rwanda aho bagize uruhare mu bikorwa byo gutanga ubuvuzi ku muntu wari wagaragayeho icyorezo. Bivugwa ko uwo mugabo wari muri urwo rugendo, ashobora kuba ari umunyeshuri wiga ubuganga, gusa ngo nta bimenyetso by'umuriro yari afite.

    Abo bantu babiri bageze i Frankfurt mu gitondo cyo ku wa Gatatu baturutse mu Rwanda.

    Bajyanywe na Polisi ku bitaro barapimwa. Bivugwa ko aribo bamenyesheje inzego z'umutekano nyuma yo kumva batameze neza.

    Aba bantu batumye ubwoba butera benshi ahategerwa Gari ya moshi mu Mujyi wa Hamburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-babiri-bavuye-mu-rwanda-baciye-igikiba-mu-budage

  • Me Karongozi yavuze ku byo kwiteguga mu gihe Charles Onana yahamwa n'ibyaha – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yashimangiye ko urwo rubanza ruzatangira kuburanishwa ku wa 7 Ukwakira 2024 rufite byinshi ruvuze haba ku Banyarwanda no ku Isi muri rusange.

    Yagize ati 'Rufite agaciro kuko nk'uko ubizi Jenoside ikomerezwa mu kuyikahana, iki rero kimuhamye ni icyaha gikomeye ariko nta nubwo dushidikanya ko ayihakana, arayihakana kandi akanabyemera.'

    'Uru rubanza rwaba intangarugero ku bantu bahakana Jenoside ruramutse rwemeje ko ibyo avuga, yandika cyangwa uburyo yitwara ari uguhakana Jenoside.'

    Yashimangiye ko ingufu z'icyemezo cy'urukiko zatuma habaho n'uburyo bwo gukurikirana n'abandi bihisha mu mutaka wo kwandika ibyo batekereza ariko bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibi rero nubwo batahana abahakana Jenoside bose muri uru rubanza rwa Charles Onana ariko rwaba ari urugero rwiza rwo kwereka abantu ko utavuga uko ushaka, ibyo ushaka mu gihe uvuga Jenoside.'

    Uyu munyamategeko yavuze ko nubwo bimeze bityo, hari abantu bari inyuma ya Charles Onana barimo n'abagitsimbaraye ku ivangura n'amako byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iki kirego cyatanzwe n'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, nyuma y'ibiganiro bitandukanye n'ibitabo Onana yagiye yandika, agaragaza ko mu Rwanda nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ihaba.

    Onana kandi amaze igihe yifashishwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo arusheho gupfobya no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo agaragaze ko habaye Jenoside yakorewe Abanye-Congo mu gihe itigeze yemerwa ku rwego mpuzamahanga.

    Urubanza rwa Charles Onana ruteganyijwe mu cyumweru gitaha

    Me André Martin Karongozi, yashimangiye ko Charles Onana aramutse ahamwe n’ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byabera urugero n’abandi bakibikora nkana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/me-karongozi-yavuze-ko-kuba-charles-onana-yahamwa-n-ibyaha-yaba-urugero-rwiza

  • Hari shene zifungwa! Ingaruka ku bahanzi bagu… – #rwanda #RwOT

    Kugura 'Views' wifashisha uburyo bunyuranye burimo nko gukoresha 'Publicite' za Youtube, hanyuma ugahitamo igihugu, izo ushaka, igihe zigomba kutangirira n'igihe zigomba kurangirira.

    Ibi bijyana no kwishyura amafaranga aba yavunjwe muri 'Cryptocurrency'. Ubu buryo burahenze, ni nabwo bukoreshwa n'abahanzi bakomeye ku Isi, ndetse Youtube irabikwishyurira, kandi 'Video' ishyirwa mu zigezweho ku buryo buri wese abona ko ariyo ndirimbo yaciye ibintu hanze aha. Hari n'uburyo bwa kabiri buzwi nka 'Phone Farming'.

    Kimwe mu bituma abahanzi cyangwa se abandi bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bagura 'Views' harimo gukomeza kwemeza abafana ko ari abahanzi bihagazeho, mbese ko buri kimwe bashyira hanze cyakundwa kandi mu gihe gito.

    Inyandiko zimwe ziri kuri Internet, zisobanura ko nta kibazo mu kuba umuntu yagura 'Views' kugira ngo ibihangano bye birebwe ku muyoboro wa Youtube. Ariko kandi ngo ni byiza ko agura ku muntu yizeye kuko 'bishobora gushyira mu byago shene yawe'.

    Muri iyi nyandiko ya viralyft bavugamo ko abantu bakwiye kubanza gutandukanya 'Fake View' ndetse na 'Real Views'. Bavuga ko 'Views' zitari izanyazo (Fake Views) kenshi zikomoka ku muntu wazikugurishije zivuye kuri konti zitabaho (Fake Accounts). Ni mu gihe 'Views' za nyazo ziva kuri konti za 'Active accounts' cyangwa 'Real accounts'.

    Ariko kandi Politiki ya Youtube yubatse ku buryo ibuza ubwoko ubwo ari bwo bwose bw’inyongera kuri uru rubuga.

    Hari inyandiko z'indi ziri kuri internet zigaragaza ko ugura 'Views' 1000 atanga amafaranga ari hagati y'amadorali 10 na 50, ariko basobanura ko biterwa n'umuntu waguriye.

    Ariko kandi muri iyi nyandiko bavuga ko Youtube itemera ikintu cyose gikorwa kigamije kuzamura umubare w'abantu bareba ibyo washyizeho, yaba binyuze mu kugura 'Views', 'Likes', 'Comments' cyangwa se ibindi. Aha bavuga ko bitemewe muri rusange.

    Bamwe bakunze kuvuga ko ari 'Fake Views'

    Hari abajya kure bakavuga ko kenshi abantu bavuga ko ari 'Fake Views' ahanini bitewe n'uko umuntu aba yarebwe n'abantu atazi ku rubuga rwe rwa Youtube- Uretse ko n'ubundi abantu bamureba bose siko aba abazi.

    Mu busanzwe iyo ukoresha urubuga rwa Youtube mu buryo bw'akazi kandi bw'umwuga uhabwa uburyo bwo kujya wishyurirwa ibyo ukora cyangwa se ibyo unyuzaho (Monitization).

    Hari abavuga ko hari 'Views' umuhanzi cyangwa se undi muntu agura, ku buryo ashobora no kuzishyurirwa na Youtube.

    Hari shene zimwe zifungwa

    Hari urubuga ruvuga ko iyo uguze 'Views' ku bantu batizewe cyangwa se batanga izitari iza nyazo, rimwe na rimwe uburyo wa Youtube buzwi nka 'Algorithm' bushobora guhitamo guhagarika shene yawe bitewe n'uko babona ko hari ibiri gukorwaho bidakwiye.

    Hejuru y'ibi kandi, ngo ushobora no gutakaza umubare w'abantu (Audience) bari basanzwe bakurikirana ibikorwa byawe.

    Banavuga ko hari igihe ugura 'Views' rimwe na rimwe zikavaho, bitewe n'uko uwazishyizeho atakurikiranye neza igikorwa. Ndetse, ngo hari n'igihe yibeshya bikarangira ibikorwa 'Views' waguze zisubiye ku zo watangiranye kuri icyo gikorwa washakaga kuzamura.

    Gukoresha Youtube nk’umwuga ni amahirwe n’amahitamo amaze guhira benshi. Ubona igikundiro n’amafaranga-Ingero z'abo uru rubuga rutunze hanze ni benshi!

     Ariko si ibya buri wese kuko isoko ry’abayikoresha baraguka umunsi ku munsi. Ibi nibyo bituma benshi mu bakoresha uru rubuga bashakisha imbuga zitandukanye baguriraho ‘views’ mu kugaragaza ko bafite igihiriri cy’abantu bayobotse ishyaka.

    Uretse kugura 'views' hari n’abagura 'subscribers' mu kugaragaza ko hari umubare munini ugenda ukura nk’igihumyo wishimira ibyo bakora.

    Imbuga [Website] zigurisha izi serivisi zigufasha kubona 'Subscribers', 'Likes', 'comments' kuri videwo n’ibindi bigaragaza urubuga rwawe nk’urwa mbere muri sosiyete.

    Kugura izi serivisi bituma hari umubare ukurikirana iyi shene, utekereza ko wacitswe kujya muri ibyo bihumbi nabo bakayoboka.

    Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Suede yigeze kuvuga ko kugira shene ya Youtube ari ubuntu, kandi koko bisaba kuba ufite Email gusa.

    Avuga ko 'views' naba 'followers' bagurwa, bityo ko 'showbiz' ya byacitse yica umuziki. Uyu muhanzikazi yavuze ko 'ubuhanzi bwigenga buravuna ariko bukaramba. Yungamo ati “Twubake ibyagutse kandi biramba, ubugeni n'ubuhanzi byubahwe, abahanzi muri rusange mwihugure.”

    'Engagement’ (Likes& Comments) ni kimwe mu bishobora kugaragaza ko indirimbo yaguriwe 'views'. Iyo engagement y'indirimbo iri hejuru biba bigaragaza ko nta views, iyo engagement iri hasi bigaragaza ko indirimbo yaguriwe views.

    Hari Application zirenga 20 ziri kuri internet wifashisha ukagura views kuri Youtube, bakakuzamurira aba Subscribers…ukagura aba Followers kuri Instagram, kuri X ubundi ugatembagara.

    Iyo ubuyobozi bwa Youtube bumenye ko waguze views urabihanirwa. Uburyo Youtube yemera ni ubuzwi nka Skippable ads non-skippables aho wishyura ari hagati y'amadorali 2000 na 100, ikakwamariza cyane cyane ibicuruzwa.

    Inyandiko ya Youtube iri kuri internet ivugamo ko uru rubuga rutemera umuntu wese ugura Views, Likes, Comments n'ibindi bituma yigaragaza nk'aho sosiyete imukunda. Bati 'Ibi ntibyemewe.'

     

    Uru rubuga ruvuga ko rwiteguye gukuraho burundu shene yose igura views n'ibindi. Rushishikariza abarukoresha, kurumenyesha igihe cyose babonye ibintu binyuranyije n'amategeko n'amabwiriza yarwo.

    Bati 'Shene ya Youtube itubahiriza amabwiriza n'amategeko twashyizeho ikurwaho by'igihe gito cyangwa se bya burundu.'

    Youtube, ni urubuga rukoreshwa n’abashabitsi, abanyamuziki, abakinnyi ba filime, aba Vloggers n’abandi. Ku bashaka gukora ikintu kikiganza muri miliyoni z’abantu bakoresha uru rubuga ni intambara itoroshye.

    Youtube yashinzwe mu 2005. Nibura aba-Youtubers bashyiraho video z’amasaha 300 mu gihe cy’isaha imwe. Ibi bivuga ko niba ushaka ko ibyo washyizeho birebwa ukeneye izi mbaraga.


    Kugura views wifashishije Application zitandukanye birashoboka, ariko iyo Youtube ibimenye iraguhana cyangwa se umuyoboro wawe ugahagarikwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147404/hari-shene-zifungwa-ingaruka-ku-bahanzi-bagura-views-kuri-youtube-147404.html

  • Me Martin Karongozi yavuze ko urubanza rwa Rwamucyo rudasanzwe – #rwanda #RwOT

    Rwamucyo Eugène akurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanya cyaha muri icyo cyaha ndetse n'ubwinjiracyaha mu gutegura umugambi wo gukora Jenoside.

    Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, Me Andre Martin Karongozi, uri mu bahagarariye abaregera indishyi muri urwo rubanza yagaragaje ko ruri mu zikomeye cyane kuko, Dr. Rwamucyo Eugene, yari umwe mu banyabwenge bari i Butare.

    Ati 'Ni urubanza rufite agaciro gakomeye, ni urubanza rw'abanyabwenge kuko ari bo bateguye Jenoside, Rwamucyo icyaha ntabwo kiramuhama aracyari umwere ariko uko aregwa ari mu bantu ba banyabwenge bari i Butare icyo gihe barimo n'abandi bakatiwe n'inkiko nka Munyemana Sosthène, Vincent Ntezimana, Higaniro n'abandi.'

    Yakomeje avuga ati 'Muri uru rubanza hazaza abantu batari bake bari mu zindi manza barimo n'abagiye bakatirwa i Arusha, mu Bubiligi n'ahandi. Ni urubanza rurimo ingufu nyinshi ku ruhande rw'uregwa kuko asanzwe aba kuri internet, yahisemo abanyamategeko basanzwe buburanira abaregwa Jenoside barimo Me Françoise Matte, Me Philippe Meilhac, waburaniraga Agatha Kanziga.'

    Yashimangiye ko abo banyamategeko bamenyereye cyane kuburana imanza za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko umwe ari mu bunganiraga Kabuga Felicien mu gihe undi yunganiraga Agatha Kanziga umugore wa Habyarimana Juvenal ari we Me Philippe Meilhac.

    Me Karongozi yagaragaje ko mu bazatanga ubuhamya nk'inzobere mu mateka y'u Rwanda harimo na Charles Onana uri mu bakurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagaragaje ko kuba Rwamucyo yarakomokaga muri Ruhengeri byamuhaga imbaraga nyinshi zo gukora Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo we aburana ahakana ibyaha akavuga ko akurikiranywe kubera leta y'u Rwanda nyamara nta cyaha yakoze.

    Ati 'Ni urubanza ruzaba rukomeye kandi tugomba gushyiramo izindi ngufu cyane. Nubwo n'izindi tuzishyiramo ingufu ariko nk'aha ujya kubona hajemo abavuga ko barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda baba mu mahanga, abakatiwe mu zindi manza basobanura ko kwemera ibyaha ari uko bashutswe, rero biba ari intambara. Tuba duhangayitse y'uko hari ushobora kuza ibyo avuga bigafatwa nk'ukuri.'

    Yavuze ko hari inama zimwe na zimwe zabaga zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi Rwamucyo yitabiriye zirimo n'iyahurije hamwe abanyabwenge n'uwari Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma y'abatabazi Jean Kambanda.

    Rwamucyo w'imyaka 63 yahoze ari umuganga mu bitaro bya Maubeuge, hari hashize igihe kinini hategerejwe ko agezwa mu butabera.

    Rwamucyo yavukiye mu yahoze ari Komini Gatonde mu Ruhengeri, yari umuyobozi w'Ikigo cya Kaminuza y'u Rwanda cyitwaga Centre Universitaire de Santé Publique de Butare (CUSP), ashinjwa kuba yari ku isonga mu bateguye Jenoside mu Mujyi wa Butare.

    Muri Nzeri 2009, Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igihano cy'igifungo cya burundu rumaze kumuhamya ibyaha byo gushinga imitwe y'abicanyi yashishikarizaga ikorwa rya Jenoside, gutanga ibikoresho by'ubwicanyi, gufata bugwate abagore n'abakobwa b'abatutsikazi, kubara no kumenya abishwe.

    Ageze mu Bufaransa yahawe akazi mu bitaro bya Kaminuza bya Lille nyuma akorera ibitaro bya Maubeuge, ahagarikwa mu Ukwakira 2009, ibyo bitaro bimaze kumenya ko ashakishwa kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ku wa 26 Gicurasi 2010 yafashwe na Polisi Mpuzamahanga hashingiwe ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe n'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, afatirwa mu irimbi rya Sannois aho yari mu ishyingurwa rya Jean Bosco Barayagwiza waguye muri gereza y'Umuryango w'Abibumbye muri Benin.

    Yafunzwe amezi ane gusa, arekurwa ku wa 15 Nzeri 2010, Urukiko rw'Ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwanga kumwohereza mu Rwanda, ariko rwemeza ko agomba gukurikiranwa mu Bufaransa adafunzwe.

    Me André Martin Karongozi yagaragaje ko urubanza rwa Rwamucyo ruri mu zikomeye bitewe n’uko yari mu banyabwenge bari muri Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rwamucyo Eugène ukurikiranyweho ibyaha birimo icyaha cya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-urubanza-rudasanzwe-me-martin-karongozi-avuga-urubanza-rwa-rwamucyo

  • Ibitaro bya Nyarugenge byafunze imiryango by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2024, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, avuga ko imirimo igiye kuhakorerwa ari ugusana ibintu bimwe na bimwe no kongerera ubushobozi 'system' zihari.

    Ati “Hari imirimo iri gukorwayo yo kubaka no gusana, ntabwo rero byakorwa harimo abarwayi, ariko ni imirimo y'igihe gitoya […] ntabwo navuga neza ngo ni igihe kingana gute, ariko ntabwo ari ukubaka ibintu byinshi, ntabwo rero ari ibintu bizasaba igihe kirekire kuburyo nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bishobora kongera gukora.”

    Niyingabira yavuze ko abarwayi bari bari muri ibyo bitaro bimuriwe ku bindi bitaro n'amavuriro bifite ubushobozi bwo kubitaho no kubaha ubuvuzi babonaga muri ibyo, ndetse avuga ko abandi babiganaga na bo bagiriwe inama yo kugana ibindi.

    Ati “Ntabwo dutekereza ko hari bubemo icyuho muri serivise z'ubuvuzi bari basanzwe bakura mu Bitaro bya Nyarugenge, kandi ibyo bitaro na byo bizongera bigaruke mu gihe gito bimaze gutunganya ibidatunganye.”

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko ibyo bitaro bishobora gusohora itangazo mu gihe cya vuba rimenyekanisha iby'iki cyemezo.

    Ibitaro bya Nyarugenge byatangiye gukora mu mwaka wa 2020, bisabwe n'abatuye mu murenge wa Nyamirambo, no mu bice bituranye na wo.

    Ubwo ibi bitaro byatangiraga gukora, Umuyobozi wabyo yatangaje ko bije kunganira ibya Muhima mu kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana. Iyi ntego yagezweho kuko ubu biganwa n'ababyeyi barenga 200 baje kubyara buri kwezi.

    Muri serivisi z'ibitaro bakira abarwayi bari hagati ya 500 na 700 mu kwezi. Ibitanda 120 ibitaro byatangiranye bikoreshwa ku rugero rwo hejuru kuko akenshi usanga 90% biriho abarwayi.

    Kubaka ibi bitaro byatwaye miliyari 7,1 Frw mu gihe ubariyemo n'ibikoresho, agaciro kabyo kahise kagera kuri 9,8 Frw gusa byari biteganyijwe ko imirimo yose igomba gutwara miliyari zisaga 12 z'amafaranga y'u Rwanda, bikubakwa ku butaka bungana na hegitari hafi ebyiri.

    Byatangiranye abakozi 87, bifite inzobere mu kuvura abana, ababyeyi, kubaga indwara zitandukanye n'abandi.

    Ibi bitaro byiyongera ku bya Muhima biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 300 batuye mu Karere ka Nyarugenge bikaba n'akarusho kuri ako karere kuko nta bitaro bifatika kagiraga, aho wasangaga abaturage bako bivuriza ku bitaro by'icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

    Ibitaro bya Nyarugenge byafunze imiryango by’agateganyo

    Ibi bitaro byatangiye gukora mu 2020


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaro-bya-nyarugenge-byafunze-imiryango-by-agateganyo