Blog

  • Rulindo: Abantu babiri bapfuye, hakekwa umuceri uhumanye – #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni abana babiri bo mu muryango umwe, umukuru w'imyaka icumi na murumuna we w'imyaka itatu.

    Bikekwa ko bizize umuceri wacurujwe muri ako gace wagize n'ingaruka ku bandi bantu 24 bo mu miryango itandatu.

    Uwo muceri uvugwa, wagiye ugurwa muri butiki zitandukanye bawita umu-Tanzaniya ariko bawuteka ukajya uhindura ibara ukajya gusa n'umuhondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Masoro, Kabayiza Alcade yemeje aya makuru, avuga ko abo bitabye Imana n'abarwaye bose bahurizaga ku muceri bagize muri iki cyumweru.

    Yagize ati 'Batubwiraga ko bahashye umuceri ariko bawugura ahantu hatandukanye, bawuteka ukajya uhindura ibara ukajya gusa n'umuhondo , umuntu wese wawuriyeho nibo bagiye bahura n'ingaruka.”

    Yakomeje agira ati “Abari bari kuvurwa bose basezerewe ubu turimo kuganira nabo dufatanyije n'izindi nzego. Abitabye Imana ni amakuru ataratangiwe igihe kuko batangiye gufatwa kuwa Mbere kugeza ejo ubwo twabimenyaga.”

    Gitifu Kabayiza yakomeje agira inama abaturage ko bajya bagira ubushishozi kubyo bahaha, bakareba niba byaba bitararengeje igihe.

    Kugeza ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Polisi, inzego z'ibanze n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe ubugenzuzi bw'imiti n'ibiribwa bari gukorana ngo have hamenyekana icyaba cyateye ibyo bibazo kuko n'ibizamini bafashwe bikajya gusuzumwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-abantu-babiri-bapfuye-hakekwa-umuceri-uhumanye

  • Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje umwihariko w'urwibutso rwa Jenoside rwatashywe muri Latvia – #rwanda #RwOT

    Uru rwibutso rwatashywe na Perezida Kagame kuri uyu wa 2 Ukwakira 2024, wari waherekejwe na Minisitiri Nduhungirehe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

    Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko umwihariko w'uru rwibutso ari uko ari rwo rwa mbere rwashyizwe mu bihugu by'u Burayi bw'iburasirazuba, kandi rukaba mu isomero rinini ry'igihugu risanzwe ryakira abantu benshi.

    Yagize ati 'Mbere na mbere ni rwo rwibutso rushyizweho mu bihugu by'u Burayi bw'iburasirazuba, kuko izindi nzibutso ziri mu Burayi bw'iburengerazuba. Icya kabiri, rwashyizwe mu kigo kinini cy'isomero ry'ibitabo kandi kikaba ari n'ikigo cyakira kandi gikorerwamo inama nini muri iki gihugu cya Latvia.'

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko uru rwibutso rwatashywe mu gihe Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Latvia, akaba ari we Mukuru w'Igihugu wa mbere w'u Rwanda no muri Afurika usuye iki gihugu giherereye mu karere ka Baltique.

    Yagize ati 'Ni urwibutso rujyanye n'uruzinduko rw'amateka, rukaba rero ruvuze byinshi kuko ni igihugu dufitanye umubano utamaze igihe kirekire cyane. Ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 1991.'

    Yasobanuye ko uru rwibutso ruzatuma Abanyarwanda batuye muri Latvia cyangwa bahasura bagira aho bashobora kunamira ababo bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, isanzwe ireberera u Rwanda muri Latvia, guverinoma ya Latvia n'ubuyobozi bw'iri somero bazajya bakoresha ibiganiro n'igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorerwa kuri uru rwibutso.

    Ibiganiro bizakorerwa kuri uru rwibutso, nk'uko yakomeje abisobanura, bizafasha cyane cyane urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo muri Latvia kumenya amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ni byiza rero mu kumenyekanisha amateka yacu kandi ari nako dushyira ingufu mu kurwanya abahakana n'abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw'Isi.'

    Perezida Kagame, ubwo yatahaga uru rwibutso, yashimiye Leta ya Latvia n'abaturage b'iki gihugu ku bwo guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abamenyesha ko Abanyarwanda bazahora babizirikana.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwashyizwe muri Latvia rusobanuye byinshi

    Uru Rwibutso rwatashywe na Perezida Kagame mu ruzinduko aherutsemo muri Latvia

    Ni rwo rwibutso rwa mbere rushyizwe mu bihugu by’u Burayi bw’Iburasirazuba

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yagaragaje-umwihariko-w-urwibutso-rwa-jenoside

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Paris ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Ukwakira 2024, avuye muri Latvia, aho yari amaze iminsi itatu mu runzinduko rw'akazi.

    Iyi nama izayoborwa n'Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, afatanyije na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, izaba ifite intego igira iti “Hanga, shaka udushya, ubundi ukore ubucuruzi mu Gifaransa.,” ikaba izibanda cyane ku guhanga imirimo mu rubyiruko.

    Ku munsi wa mbere w'iyi nama, ku wa 04 Ukwakira 2024, Perezida Kagame na Madamu bazitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi nama ya 19 y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma ba OIF, mu Mujyi wa Villers-Cotterêts, uherereye mu bilometero 80 mu majyaruguru y'iburasirazuba ya Paris. Muri uwo mujyi ni ho Igifaransa cyemejwe nk'ururimi rw'igihugu cy'u Bufaransa mu 1539, gisimbuye Ikilatini.

    Ku munsi wa Kabiri w'inama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizabera mu muhezo bizaba byiga ku bwumvikane ku buryo bushya bw'imikoraranire hagati y'ibihugu, bizaba biyobowe na Perezida Macron.

    Iyi nama izasozwa n'isinywa ry'amasezerano y'i Villers-Cotterêts

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bageze-i-paris

  • Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel: Ibigwi bya J… – #rwanda #RwOT

    Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanegukana igikombe cy'amahoro cyitiriwe Nobel, yujuje imyaka 100 ku itariki ya 01 Ukwakira 2024.

    Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter yitabye Imana mu Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 96. Rosalynn, yashakanye na Jimmy Carter ku wa 7 Nyakanga mu 1946, bombi bafitanye abana bane.

    Jimmy Carter yavukiye muri Leta ya Georgia mu 1924, yinjira muri politike ahagana mu 1960 ubwo yatorerwaga kujya muri Sena, mbere yo kuba Guverineri wa Georgia mu 1971. 

    Hashize imyaka itanu, ni bwo yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu asimbura umu-Repubulikani (Republican) Gerald Ford, bityo aba Perezida wa 39 wa USA wo mu ishyaka ry'aba-Demokarate (Democrats).

    Ntibyatinze ariko, ibibazo byahise bitangira kwisukiranya ku ngoma ye. Iwabo muri Georgia habaye ibibazo by'izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peterori n'ubushomeri bukabije, maze Jimmy Carter ashakisha uko yakumvisha Abanyamerika ko bagomba gufata ingamba zirimo no kwizirika umukanda.

    Igikorwa nyamukuru cyabaye ku buyobozi bwa Carter ni ishyirwaho ry'umukono ku masezerano ya Camp David Accords mu 1978 aho igihugu cya Misiri cyemeye ku mugaragaro Leta ya Israel. Yanashyize umukono ku masezerano yo gusubiza umuyoboro wa Panama ubuyobozi bwa Panama.

    Mu 1979, Umwami wa nyuma wa Iran amaze guhirikwa ku ngoma, Abanyamerika 66 bari bariyo bafashwe bunyago mu murwa mukuru Tehran. Icyo gihe Perezida Carter ahita acana umubano na Iran ndetse ashyiraho ibihano byo kuyikomanyiriza mu bucuruzi.

    Abaturage ariko bakomeje kumunenga ko atakoraga ibihagije mu rwego rwo guhana Iran, ndetse batangira kumutera icyizere, abafashwe bunyago bamara iminsi 444 bafunzwe, Amerika ihatakariza n'abasirikare umunani barimo kugerageza kubabohora. Iran nayo, yakomeje gutinza irekurwa ryabo kugeza ubwo Jimmy Carter atsinzwe amatora amaze kuyobora manda imwe gusa.

    Kuva asohotse muri White House, Jimmy Carter yakomereje akazi mu bikorwa by'ubutabazi abinyujije mu muryango w’ubugiraneza yashinze witwa ‘The Carter Center.’

    Yayoboye intumwa zabashije gusaba abayobozi b'igisirikare muri Haiti kurekura ubutegetsi mu 1994, ndetse abasha no guhuza abari bashyamiranye muri Bosnia bahagarika imirwano bajya mu mishyikirano y'amahoro.

    Jimmy Carter, yakomeje kubahwa mu rwego mpuzamahanga ku bwo guharanira uburenganzira bwa muntu, binamuhesha igihembo cy'amahoro cya Nobel mu 2002.

    Ari kumwe na nyakwigera Nelson Mandela wigeze kuyobora Afurika y'Epfo, Carter yashinze umuryango witwa The Elders (Abakuze), umuryango w'abayobozi bo ku Isi biyemeje guharanira amahoro n'uburenganzira bwa muntu.

    Mu myaka micye ishize ariko, uyu mukambwe yagize ibibazo bikomeye by'ubuzima kuko mu 2015, yabazwe agace k'umwijima kari gatangiye kwibasirwa na kanseri, hashize umwaka umwe atangaza ko nta bundi buvuzi akeneye, nyuma y'uko umuti wari uri mu igeragezwa ugaragaje ko nta kanseri irimo.

    Jimmy Carter yakomeje kugaragaza umutuzo uhebuje mu minsi y'uburwayi bwe. Mu 2015, yaragize ati “Nta mpungenge ntewe n'icyo ari cyo cyose kintegereje, nagize imibereho n'ubuzima byanejeje mu buryo bwose.”

    Jimmy Carter ushaje kuruta Abaperezida bose bayoboye Amerika, ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147423/yahawe-igihembo-cyitiriwe-nobel-ibigwi-bya-jimmy-carter-wayoboye-amerika-wujuje-imyaka-100-147423.html

  • Nyuma y’imyaka ibiri, Sauti Sol igiye gutaram… – #rwanda #RwOT

    Ni itsinda ryagwije ibigwi mu muziki w’Afurika; ryatanze ibyishimo kuri Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi utabigiwe no mu Rwanda. Ni inshuti z’u Rwanda, ndetse bari no ku rutonde rw’ibyamamare byise izina abana b’ingagi mu mwaka wa 2022.

    Bien-Aime Baraza we yanasohoye inyandiko yavuzemo amasomo yigiye muri Siporo yakoranye na Perezida Kagame, uko bakiriwe mu muhango wo Kwita Izina n’ibindi.

    Uko ari bane: Savara, Fancy Fingers, Chimano na Bien-Aime bazataramira muri Kigali Universe, ku wa 18 Ukwakira 2024. Ni nyuma y’imyaka itatu yari ishize bakumbuwe. Bien-Aime agiye kugaruka i Kigali, nyuma yo gukorana indirimbo 'Iyo foto' na Bruce Melodie.

    InyaRwanda yabonye amakuru avuga ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego rwo gusezera ku bafana babo mu Rwanda, ariko kandi igitaramo gikuru bazagikorera muri Kenya.

    Muri iki gitaramo, buri umwe azaririmba ku giti cye, ariko hari n’indirimbo bazahuriraho mu rwego rwo gushimangira ubuzima babanyemo.

    Bazahurira ku rubyiniro na Mike Kayihura, Ariel Wayz, Dj June, Nicolas Peks ndetse na Dj Sonia. Kwinjira ni 1000 Frw mu myanya isanzwe na 5,000 Frw igihe waguze itike mbere y’umunsi w’igitaramo.

    Sauti Sol yaherukaga gutaramira i Kigali, ku wa 4 Nzeri 2022, mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, bahuriyemo n'umunya-Senegal, Youssou N'Dour.

    Ku wa 4 Ugushyingo 2023, iri tsinda ryakoze igitaramo cyo gusezera ku bafana babo cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya. Icyo gihe, ibihumbi by'abafana banze kwakira ko batandukanye burundu, biyemeza kuzongera gukora igitaramo nk'iki. 

    Sauti Sol yamamaye mu ndirimbo zirimo 'Nerea'.  Iri tsinda ryatanze ibyishimo i Kigali mu bitaramo bitandukanye birimo nka 'New Year Eve Countdown 2018' cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2017, bahuriyemo na Yemi Alade wo muri Nigeria.

    Igitaramo bakoreye i Kigali ku wa 17 Nzeri 2016, bamurika album ya Gatatu bise 'Live and Die in Africa' cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera Expo.

    Sauti Sol igizwe n'abasore bane bakurikiranye amasomo kugeza ku rwego rwa Master's barimo Bien-Aimé Baraza; Willis Austin Chimano, umuririmbyi unakina ikitwa Saxophone, Savara Mudigi hamwe na Polycarp Otieno uvuza guitar.

    Iri tsinda rifite amateka akomeye mu ndirimbo nyinshi zakoze benshi ku mutima nka Mapacha, Blue Uniform, Isabella, Live and Die in Africa, Nerea, na Unconditionally Bae'.

     

    Mu Gushyingo 2023, nibwo iri tsinda ryageze ku mwanzuro wo gutandukana nyuma y'imyaka 17

    Sauti Sol yigaragaje cyane mu bitaramo bikomeye yagiye ikorera mu Rwanda


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA SAUTI SOL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147426/nyuma-yimyaka-ibiri-sauti-sol-igiye-gutaramira-i-kigali-isezera-ku-bakunzi-bayo-147426.html

  • Uwahoze ari Minisitiri yakatiwe gufungwa umwa… – #rwanda #RwOT

    Iswaran w’imyaka 62 y’amavuko, yemeye icyaha cyo kwakira impano zifite agaciro ka S$ 403.000 ($ 311.882; £ 234.586) [mu mafaranga y’u Rwanda ni 423,489,285 Frw] mu gihe yari akiri umuyobozi mu biro bya Leta, ndetse no kwitambika inzira y’ubutabera.

    Impano yakiriye, zirimo amatike yo kujya muri Formula 1 Grand Prix, igare rya Brompton T-Line, inzoga zihenze no kugendera ku ndege yihariye.

    Justice Vincent Hoong wakurikiranye iby’uru rubanza mu rukiko rukuru rwa Singapore, yashimangiye ko ibyaha byakozwe n’uwahoze ari Minisitiri w'ubwikorezi ari ugukoresha nabi ububasha ahabwa no kwangiza icyizere abaturage bafitiye ibigo bya Leta.

    Urukiko rwanzuye ko Iswaran azinjizwa muri gereza ku ya 7 Ukwakira 2024. Byanzuwe ko azafungirwa muri gereza ifungwemo abakatiwe igihano cy’urupfu.

    Iswaran abaye umunyapolitiki wa mbere muri Singapore uburanishijwe mu rukiko mu gihe kingana n’imyaka isaga 50 ishize. Ni mu gihe muri iki gihugu, Abaminisitiri batemerewe kwakira impano keretse gusa mu gihe bamurikiye Leta ikiguzi cyazo. 

    Itegeko kandi rivuga ko Minisitiri yemerewe kugira icyo yakira giturutse gusa mu bantu bari kuganira ibifitiye igihugu akamaro.

    Igihe yari ari muri Guverinoma, Iswaran yahawe inshingano zinyuranye mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Ni mu gihe mu 2022, uyu munyapolitiki yakozweho iperereza rikomeye kuri ruswa yahawe mu 1986.


    Uwahoze ari Minisitiri w’Ubwikorezi muri Singapore yakatiwe igifungo cy’amezi 12

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147418/uwahoze-ari-minisitiri-yakatiwe-gufungwa-umwaka-azira-kwakira-impano-zakayabo-147418.html

  • Irankunda yizeye ikamba nyuma yimyaka 7 u Rw… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, aho yavuze ko kubasha kwitabira iri rushanwa byamusabye imbaraga n'umuhate kugirango bamuhitsemo mu basore bazaryitabira.

    Uyu musore yavuze ko rwari urugendo rurerure, kuko yabanje guhatana mu cyiciro cya 'Pre-Selection' aho yatanze imyirondoro, amafoto yasabwaga, kwiyerekana atambuka nk'umunyamideli- kandi byose byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Yavuze ko muri kiriya cyiciro yabashije gutsinda, ndetse yemezwa nk'umusore uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa International. Avuga ko bahise binjira mu cyiciro cy'itora ryo kuri internet, ari naryo rizasiga hamenyekanye umusore uzajya mu cyiciro cya nyuma.

    Ati 'Bagendera kuri 'CV' yawe, bakagendera ku kumenya uwo uriwe, uko ugaragara, bakagendera ku bumenyi ufite, ubushobozi kuko kujya muri kiriya gihugu ni amafaranga kandi ugomba kuba witeguye.'

    Irankunda Joe yavuze afite ubumenyi n'uburambe mu kumurika imideli, kuko yigaragaje mu birori byo kumurika imideli birimo nka Kigali Fashion Week, muri Mercedes Benz Fashion Week, Paris Fashion Week kandi 'aho hose bampitagamo mbere'.

    Yavuze ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ni ugukora ibishoboka bizatuma yegukana ikamba. Ati 'Twese, icyo dushyize imbere ni ikamba, kandi ikamba rigomba kuboneka.'

    Irankunda yavuze ko yasohotse ku rutonde rw'abasore bahataniye ikamba rya Mister Africa International, mu gihe yari mu Bufaransa, ariko muri iki gihe yamaze kugaruka mu Rwanda. Kandi yasobanuye ko yafashe amafoto menshi amugaragaza nk'umusore w'ibituza witeguye guhangana na bagenzi be.

    Akomeza ati 'Ikintu cyose ngiyemo nyijyamo nzi ibyo ngiye gukora […] Ntabwo ndi umwana muri ibi bintu byo kumurika imideli, kuko mbimazemo igihe. Nkora ibintu byanjye, ubundi ibikorwa bikivugira, kuko ibyo n'ibintu nzi, byantwaye igihe cyo kubitegura, navuga ko njyewe niteguye.'

    Uyu musore yasabye Abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa aho kumuca intege, kuko ahagarariye Igihugu. Yungamo ati 'Ibi ntabwo ari ibintu bikwituraho, ahubwo ni ibintu ukorera kugira ngo ubigeraho […] Icyo nasaba Abanyarwanda ni umwanya wo kunshyigikira, bakanda 'Like', batanga ibitekerezo [Comments] kuri Paji yanjye n'iyi rushanwa, kuko ijwi rya buri umwe rifite agaciro kanini […] Icyo twese duharanira, ni uguhesha ishema igihugu cyacu.'

    Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros, Nigeria, Cameroon n’abandi.

    Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

    Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017, bivuze ko imyaka 7 ishize u Rwanda rudakoza imitwe y'intoki ku ikamba. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka.


    Irankunda Joseph [Joe Romantic] yatangaje ko yiteguye guhesha ishema u Rwanda akegukana ikamba


    Irankunda yavuze ko yahatanye mu bice bitandukanye bigize iri rushanwa kugeza ubwo ageze mu batoranyijwe guhagararira ibihugu byabo 

    Irankunda yatangaje ko abategura Mister Africa International basohoye urutonde rw’abahatanye mu gihe yari mu Bufaransa
    Irankunda yasabye abantu kumushyigikira muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 12 

    Muri 2017, Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Amerika yaciye agahigo yegukana ikamba rya Mister Africa International- Kuva icyo gihe nta wundi munyarwanda uratwara iri kamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147419/irankunda-yizeye-ikamba-nyuma-yimyaka-7-u-rwanda-rudakoze-imitwe-yintoki-kuri-mister-afric-147419.html

  • Ubumenyi buke mu gutegura indyo yuzuye bwagaragajwe nk'imbogamizi ku babyeyi baba mu nkambi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu bukangurambaga bw'umushinga Ugamije Guhindura Imyumvire Iganisha ku Ndyo Yuzuye mu Nkambi no Hanze y'Inkambi, ushyirwa mu bikorwa na Plan International Rwanda.

    Ni umushinga ukorerwa mu nkambi ya Kiziba, Mugombwa, Kigeme, Nyabiheke, Mahama ndetse no mu midugudu ikikije inkambi.

    Umubyeyi w'abana batatu ufite imyaka 27 uri mu bahawe amahugurwa, yavuze ko mbere yumvaga icy'ingenzi ari uko abana bariye bagahaga atitaye ku ireme ry'ibyo yabagaburiye.

    Ati 'Mbere sinitaga ku byo nteka n'uburyo mbitekamo. Numvaga ko icyangombwa ari uko ibiryo bihiye umuryango uriye uhaze. Gusa ntibihagije kubera ko ushobora kuba ufite ibiryo ariko ubitegura nabi, ukarya nabi. Naje kwigishwa uko nategura indyo yuzuye bimfasha kwita ku muryango wanjye n'abana banjye. Ubu mfite umuryango uzira igwingira.'

    Iki gikorwa kitabirwa n'ababyeyi, urubyiruko n'abajyanama b'ubuzima bava mu nkambi ndetse n'imiryango izikikije. Kifashisha indyo zitandukanye aho ukiyoboye asobanura uko indyo yuzuye itegurwa, uhereye ku isuku y'ibyo uteka, uko ubitegura mbere yo kubiteka, uko ubiteka kugeza ifunguro ribonetse.

    Hanasobanurwa kandi akamaro k'indyo yuzuye ku muryango by'umwihariko umubyeyi wonsa n'umwana.

    Aya mahugurwa yageze ku basaga 2,500, mu gihe hanze y'inkambi hamaze gutangwa amahugurwa yageze ku basaga 850.

    Uhagarariye uyu mushinga muri Plan International Rwanda, Phocas Murwanashyaka, yavuze ko intego nyamukuru ari uguhindura imyumvire.

    Ati 'Intego nyamukuru ni ukubaka sosiyete ifite imyumvire isobanutse kandi yumva akamaro k'indyo yuzuye. Iyo abantu bumva neza ikintu ndetse n'akamaro kacyo, kugikurikiza biroroha cyane.'

    Bimwe mu bikorwa by'uyu mushinga birimo ubuhinzi bw'ibihumyo mu matsinda atandatu agizwe n'abanyamuryango 72, ubuhumbikiro bw'imboga 17, kubaka uturima tw'igikoni 557, kuvugurura uturima tw'igikoni 8,370 mu miryango 10,927 iva mu nkambi.

    Hanze y'inkambi kandi hakozwe uturima tw'igikoni 439, havugururwa 3,044 mu miryango 3,994.

    Mu bindi bikorwa byunganira uyu mushinga harimo amatungo magufi arimo ihene 238, inkwavu 147 ndetse n'ingurube 58 yahawe imiryango itanu igizwe n abanyamuryango 37.

    Ababyeyi bigishirizwa hamwe uko bategura indyo yuzuye

    Nyuma yo gusobanurirwa akamaro k’indyo yuzuye, hakorwa igikorwa cyo kuyiteka ikagaburirwa abana

    Ababyeyi bigishwa uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kurwanya igwingira

    Hahingwa imboga zitandukanye zigaburirwa imiryango mu rwego rwo kwimakaza indyo yuzuye

    Uturima tw’igikoni twubakwa mu miryango kugira ngo ijye ibashaka kubona ifunguro ririmo imboga

    Inkwavu ni amwe mu matungo byoroshye korora kandi akura vuba

    Ubworozi bw’inkwavu bukorwa n’urubyiruko butanga umusaruro urimo inyama ndetse n’amafaranga

    Umwe mu babyeyi bahuguwe ku kamaro k’indyo yuzuye ku muryango we ndetse n’uko bayitegura, agaburira umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-buke-mu-gutegura-indyo-yuzuye-byagaragajwe-nk-imbogamizi-ku-babyeyi

  • Bidatunguranye, Ingabire Victoire n'amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana. #rwanda #RwOT

    Mu gihe kuwa mbere w'icyumweru gitaha, tariki 07 Ukwakira 2024, i Paris mu Bufaransa hazatangira urubanza rwa Charles Onana, umufaransa ukomoka muri Cameroun uregwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abamutiza umurindi muri ubwo bugome n'ubushinyaguzi bakomeje kwivamo nk'inopfu.

    Ku rutonde rw'abajenosideri n'ibigarasha bisabira Charles Onana inkunga y'amafaranga n'ibitekerezo[ntawe utanga icyo atagira], haragaragaraho ishyaka FDU-INKINGI rya Ingabire Victoire, ndetse n'ishyirahamwe ryamwitiriwe' Association Victoire pour la Paix.

    Nta gitunguranye kirimo ariko, kuko nk'iryo shyirahamwe risanzwe rinatanga ibihembo ku babaye indashyikirwa mu guhindanya isura y'u Rwanda, n'uyu Charles Onana arimo.

    Mu bwenge hafi ya ntabwo, Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi, kandi buri kwezi ayobora inama ry'iryo ngirwa-shyaka hifashishijwe uburyo bwa' Zoom'. Muri izo nama kandi hakusanywa amafaranga bise'ingemu', igice kimwe kikohererezwa Ingabire Victoire, ikindi kikajya muri FDLR.

    Kugirango mwirebere abagambanyi bahagurukiye gutoba amateka y'uRwanda, Rushyashya yifuje kugeza ku basomyi bayo inyandiko twashoboye kubonera kopi, igaragaza abiyemeje kugwa inyuma y'umugome Charles Onana.

    The post Bidatunguranye, Ingabire Victoire n'amashumi ye bashyigikiye umugome Charles Onana. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bidatunguranye-ingabire-victoire-namashumi-ye-bashyigikiye-umugome-charles-onana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bidatunguranye-ingabire-victoire-namashumi-ye-bashyigikiye-umugome-charles-onana

  • Kamonyi: Hatangijwe Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya mbere Ukwakira 2024 mu Murenge wa Rukoma, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yatangije ku mugaragaro ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Avuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kuganira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. Yasabye buri wese kuzitabira ibiganiro byateganijwe muri uku kwezi.

    Dr Nahayo Sylvere, avuga ko insanganyamatsiko igira iti' Indangagaciro na Kirazira, isoko y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda'. Akomeza avuga ko nk'Abanyakamonyi uyu ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma bakarebera hamwe aho bavuye n'aho bageze, bikabafasha gufata ingamba nziza zigamije kwimakaza Indangagaciro na Kirazira bibafasha mu kwihuta mu iterambere ry'Igihugu by'umwihariko muri Kamonyi.

    Yasabye buri wese witabiriye itangizwa ry'uku kwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa ko akwiye kwimakaza Indangagaciro n'Umuco w'Abanyarwanda, kwita kuri kirazira nk'indangagaciro ibuza ikibi, iburira umuntu ko icyo agiye gukora kidakwiye buri wese.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye Abanyakamonyi kurangwa n'imibanire myiza, kwimakaza umuco w'Amahoro birinda amakimbirane mu miryango. Yasabye by'umwihariko abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano kwitwara neza mu miryango aho bari, bagaharanira kubana neza, kwitabira gahunda za Leta bafatanya n'abandi kubaka Igihugu.

    Yashimiye Abafatanyabikorwa by'umwihariko abo mu nkingi y'Ubumwe n'Ubudaheranwa badasiba gufasha mu isanamitima. Yagize ati' Imbaraga mukoresha mudufasha mu isanamitima, mudufasha gukomeza guhangana n'uruhererekane rw'ibibazo biri mu muryango Nyarwanda byatewe n'amateka buri wese yanyuzemo, turabibashimira cyane kandi urugendo rwo gukomeza kubaka rurakomeje'.

    Meya Dr Nahayo, ashima itangizwa ry'uku kwezi kwahariwe ibikorwa by' Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, agashimangira ko nta kabuza ibiganiro bizatangwa bizasiga umusanzu ukomeye mu gukomeza kubaka Igihugu. Yibukije Abanyakamonyi ati' UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU'.

    Bimwe mu bikorwa biteganijwe muri uku kwezi, birimo Ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, kwanga ikibi, guharanira kurwanya no kwamagana icyo aricyo cyose cyabangamira Ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Nk'uko bigaragazwa n'Ubushakashatsi bwakozwe, igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge mu Rwanda mu myaka ishize cyagiye kizamuka. Mu mwaka wa 2010 cyari hejuru ya 83%, muri 2015 kigera kuri 92,5%, naho mu mwaka wa 2020 kigera kuri 94,7%.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/03/kamonyi-hatangijwe-ukwezi-kubumwe-nubudaheranwa-bwabanyarwanda/