Blog

  • Nyanza: Umurambo w'umugabo wasanzwe ku nkombe za Mwogo – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yamenyekanye mu ma saa Yine za mu gitondo ku wa 03 Ukwakira 2024 ubwo umwe mu baturage yari mu bikorwa byo guhinga yabonye umurambo w'umugabo ku nkombe z'umugezi wa Mwogo.

    Amakuru akomeza avuga ko abaturage bahise bahagera basanze batazi uwo muntu mu murenge wa Nyagisozi, ibintu byateye urujijo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme,yemereye IGIHE iby'aya makuru, avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha,RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane iby'uru rupfu.

    Ati 'Ni byo hari umurambo wabonetse ku nkombe z'umugezi wa Mwogo. Kugeza ubu ntiharamenyekana imyirondoro we. RIB yahise itangira iperereza ngo hamenyekanye icyamwishe, kuko twe ntituramenya ibyo ari byo.''

    Meya Ntazinda, yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo usuzumwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umurambo-w-umugabo-watoraguwe-ku-nkombe-za-mwogo

  • Kayonza: Hagiye kubakwa uruganda rukora umwuka ubika intanga z'inka – #rwanda #RwOT

    Ni uruganda ruzatwara arenga miliyari 1Frw, rukazubakwa muri gahunda ya Leta y'umushinga wa miliyoni 125$ wa RDDP2 witezweho gufasha aborozi kongera umukamo. Ni uruganda ruje rusanga izindi ebyiri ziri mu Rwanda harimo uruganda rw'umwuka ruri mu Rubirizi mu Mujyi wa Kigali ndetse n'uruganda rw'umwuka ruri i Huye.

    Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Kayonza, Mbasha David, yavuze ko uru ruganda rw'umwuka ruzubakwa hafi y'ibiro by'Umurenge wa Kabarondo aho hari ubutaka bunini bamaze kubona. Yavuze ko kuri ubu hakurikiyeho igice cyo kurwubaka ku buryo kizarangirana na 2025 aborozi bakanatangira kurwifashisha.

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bishimiye uru ruganda rw'umwuka rugiye kubakwa mu Karere kabo, bagaragaza ko rugiye kubafasha mu kongera icyororo, rukanakuraho zimwe mu mbogamizi zagaragaraga mu guteza intanga.

    Ntagungira John wororera mu Murenge wa Gahini, yavuze ko hari igihe inka zabo zarindaga bagakenera kuziteresha intanga ntibikunde kuko abakozi bashinzwe ubworozi wasangaga nta mwuka bafite bikarangira guteza intanga bitabaye.

    Ati 'Uru ruganda ni ingirakamaro cyane kuko muri iki gihe uhamagara umukozi ushinzwe ubworozi ngo aguterere intanga akakubwira ko nta mwuka afite rero niruboneka bizatuma aba bakozi babika neza izi ntanga nitubahamagara baze kudufasha byihuse tutarindiriye gutegereza.'

    Niyotwagira François wororera mu Murenge wa Ndego we yavuze ko kuvugurura icyororo muri iki gihe byari bigoye kuko abakozi bashinzwe ubworozi ku mirenge wasangaga bafite intanga ariko nta mwuka bafite, kujya kuwushaka mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu Karere ka Huye ngo byakundaga gutinda bigatuma inka zidaterwa intanga ku gihe cyangwa bakazitera igihe cyarenze ntizifate.

    Umuyobozi w'umushinga RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko uru ruganda rwitezweho gukemura ikibazo cy'umwuka wifashishwa mu kubika intanga z'inka. Asaba aborozi kwitegura kurubyaza umusaruro mu buryo bushoboka bwose.

    Ati 'Igice cy'Intara y'Iburasirazuba ni igicumbi cy'ubworozi rero igikorwaremezo nka kiriya iyo kihaje bizafasha mu kwihutisha ya serivisi yo gutera intanga, bifashe mu kuvugurura icyororo kuko iyo intanga zitabitswe neza n'iyo uteye intanga ntabwo zifata neza.'

    Umwuka wifashishwa mu kubika neza intanga ziterwa inka kuko ziba zikeneye kugenda mu bukonje bwinshi kugira ngo zitangirika. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rukora uwo mwuka (liquid Nitrogen) ungana na litiro 2000 ku isaha.

    Niyotwagira François wororera mu Murenge wa Ndego yavuze ko kubona intanga byakundaga kugorana ariko uru ruganda rw'umwuka nirwuzura ngo biteze ko zizaboneka

    Ntagungira John yavuze ko uruganda rw'umwuka ruzabafasha mu kongera inka zitanga umukamo

    Umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Kayonza, Mbasha David, yavuze ko uru ruganda ruzubakwa mu Murenge wa Kabarondo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hagiye-kubakwa-uruganda-rukora-umwuka-ubika-intanga-z-inka

  • Umwaka ku buyobozi bwa RBA, itangazamakuru mu Isi nshya n'ibindi: Cléophas Barore twaganiriye – #rwanda #RwOT

    Uwo mwanya Barore awufatanya no kuyobora Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura RMC).
    Mu kiganiro na IGIHE, Barore yagarutse ku hazaza h'itangazamakuru mu Isi y'Ikoranabuhanga, ibyo ateganyiriza abakurikirana RBA n'ibindi.

    Mubona ari iyihe myitwarire ikwiye mu mikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga mu Rwanda rwa none?

    Izo ni impungenge z'abantu cyangwa ibitekerezo , ariko ibyo bavuga si byo. Amateka y'itangazamakuru agaragaza ko igihe cyose hagiye havuka uburyo bushya bwo gutara, gutunganya no gusakaza amakuru; ubwari busanzwe icyo gihe abantu bibwiraga ko buzazimira, ariko uyu munsi abantu baracyakoresha igikobwakobwa bahamagara abandi; si uko telefoni zitariho […] Nta mpungenge z'uko ubwo buryo buzakuraho ubwari busanzwe.

    Icyakora ubu buryo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga nibwo buri kwifashishwa na benshi, kuko burihuta. Nta byapa biri kuri iyo mihanda, birihuta. Hari abahitamo kwigengesera bakareba iyubahirizwa ry'amahame ngengamyitwarire y'umwuga bakagenda buhoro, hari n'abandi bahitamo kwishimira gukoresha ubwo buryo bamwe bise ngo ni 'imihanda' itagira ibyapa bakirukanka, ibyo bahutaza bakabihutaza, abagwayo bakahagwa.

    Impanuka ziberayo ni nyinshi sinzi niba hari abapolisi bariyo bazireba, uwakomerekeyemo ariruka akajya kwivuza, yakoroherwa akagarukamo.

    Icyakorwa cya mbere ni ukubanza ukwibuka ko hari amategeko asanzwe agira ibyo abuza. Ibyo abuza rero ntabwo bigera mu mbuga nkoranyambaga ngo bibe byemewe.

    Usanga ikibereye kuri izo mbuga nkoranyambaga akenshi hahita hitabazwa RIB, ese mubona nta rundi rwego rukwiriye kubamo aho hagati?

    Ukwiriye kuba abakebura muri iki gihe imbuga nkoranyambaga hafi yo ku Isi yose, ibihugu bigiye bigira imyihariko. Mu Rwanda twari tuzi ko politiki nshya izagenga itangazamakuru [itaremezwa] nisohoka wenda izatanga umurongo kuri iki kibazo.

    Ariko uyu munsi wa none urwego rw'abanyamakuru bigenzura, rushinzwe abanyamakuru bemera ko ari bo, babiherewe ikarita itangwa hari ibisabwe.

    Ntabwo bihagije kuba ufite camera na micro ukajya gutanga interview ngo bihite bikugira umunyamakuru. Ibyo ni nk'uko twavuga ngo abantu bafite amagare bose ni abanyonzi, ariko hari n'abafite iryo kwigenderaho badakora umwuga w'ubunyonzi.

    Muri make umwuga w'itangazamakuru warinjiriwe…

    Ikibuga cyinjiyemo abantu benshi banyuranye nk'uko mu mupira w'amaguru hari abakina nk'ababigize umwuga, hakaba n'abakina kuko babikunda, ariko bose barakina. Kuri iki, amategeko ugenga umupira w'amaguru ni amwe.

    Muri uru ruhando rw'itangazamakuru n'ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga, nifashishije iyo shusho, hari bamwe batabigize umwuga, ni abaturage babikunze bumva bagura camera cyangwa bagakoresha telefoni zabo n'ibindi bikoresho bibafasha kwegeranya amakuru bakayasakaza, ibyo ntibihita bibagira abanyamakuru.

    Rero baba abo babikora ku bwo kubikunda, baba ababikora kinyamwuga nubwo batandukanye, bombi icyo bari gukora gikwiye kuba gifite amategeko akigenga bose bakayamenya.

    Mubona ntawe ubashinzwe ukwiriye kujya hagati aho?

    Reka tubanze turebe umuntu wese wagiye gutara, gutunganya no gusakaza amakuru, ibikeya by'ibanze yari akwiye kumenya: Ni ukumenya ngo amategeko ubundi asanzwe agenga abanyamwuga bakora ibi ni ayahe? Nibura akayamenya.

    Icya kabiri, akamenya ko hari n'amategeko asanzwe y'igihugu agira ibyaha ahana, yabikorerayo akoresheje ibyo gutara amakuru, akamenya ko ashobora kwirengera ingaruka zabyo.

    Icya gatatu rero, ni urwo rwego ruzabishingwa. Mu bihugu bimwe (tumaze iminsi tubiganiraho n'abantu), nko mu gihugu cya Côte d'Ivoire, rimwe twari mu nama twahuriyemo hanyuma baratubwira ngo: Twebwe ho n'utari umunyamakuru ariko afite abamukurikira (followers) ku mbuga nkoranyambaga ze, agejeje ku bihumbi 25, agira uko asinyana amasezerano n'urwego rufite mu nshingano gukurikira no kugira inama abakora mu isakazamakuru.

    Kubera ko uyu muntu usanzwe ushyira ikintu ku mbuga nkoranyambaga ze kikarebwa n'abantu bangana batyo, wenda hari na radiyo idafite abayikurikira bangana batyo, agomba gufata inshingano nk'aho yaba ari igitangazamakuru.

    Hari ibihugu usanga amashusho y'urukozasoni afunze kuri za Internet, ariko mu Rwanda ho si ko bimeze. Ubona igihe kitageze bigafungwa?

    Hari ibihugu bigenda bishyiraho imbago kandi bakabikurikirana. Ntekereza ko no mu Rwanda byakunda, keretse niba muri ibyo bihugu bafite ikoranabuhanga rituma hari ibyo bakumira twe tukaba tutararigeraho.

    Barore yavuze ko hakenewe ko imbuga nkoranyambaga zishyirirwaho imbago kugira ngo abaziriho batahakomerekera

    Bishobora kuba ari ikibazo cy'ikoranabuhanga tutaragira, kuko sintekereza ko ari ikibazo cyo kwigengesera cyane ngo tudakoma rutenderi ku bwisanzure n'uburenganzira bw'abantu. Ntekereza ko atari cyo kibazo. Kuri urwo ruhande, gishobora kuba ari ikibazo cy'ikoranabuhanga.

    Nk'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Abanyarwanda babakurikira bitege iki gishya?

    Reka mbanze nshime ko ntari njye nyine kuko nabonye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Wungirije. Icya kabiri rero, imigabo n'imigambi dufite; hari igenamigambi ry'imyaka itanu rikubiyemo indangagaciro z'umukozi w'iki kigo, zikubiyemo aho turi n'aho twerekeza, harimo cyane cyane nyine ko itangazamakuru muri iki gihe rishingiye cyane ku ikoranabuhanga.

    Turi kubaka ubushobozi butuganisha muri iyo si kuko ari ho abantu bimukiye, ni ho abantu bari gucururiza. Abantu bimukiyeyo na za ngeso zose uko uzizi. Abajura bariyo, ababwirizabutumwa, abaturage bose baba hirya iyo ni ho batuye ni ho bakorera; nta muntu ugitegereza isaha y'amakuru. Nta saha y'amakuru ikibaho.

    Kubera ari uko abantu bameze rero, mu ngamba dufite harimo kubibaha kuko muri iyo si y'ikoranabuhanga nta muntu ugifite umwanya wo kureba ikiganiro kimara amasaha abiri, atatu ane.

    Tuzagumana uburyo busanzwe, turimo kubukora kandi tubuvugurura mu byo duha abakurikirana ibitangazamakuru bya RBA ariko tunazirikana ko dufite abantu benshi bakoresha uburyo buriho bw'ikoranabuhanga.

    Abo tubafata nk'inkoramutima zacu kandi tubizeza ko tutazigera na rimwe tubatenguha. Turabumva natwe tukagerageza gutunganya ibiganiro n'amakuru byacu bijya gusubiza inyota abantu bafite. Ntabwo tuyibamara yose kubera amakuru asigaye ahenda.

    Kera bavugaga ko amakuru ari ubuntu, ariko ubu arahenda. Urugero, uyu munsi kugira ngo tukwereke umupira, hari ikiguzi. Abareba iki kiganiro bumve ko kubereka umupira bihenda. N'iyo tuwubahaye hari ibindi biganiro byinshi biba biburiyemo cyangwa bishobora kuzaburiramo bikabura ingengo y'imari yo kubikora no kubitunganya.

    Bakwiye kumenya ko umupira ari ingengo y'imari, ko siporo itakiri siporo gusa; byabaye ubucuruzi. Rero bisaba uburenganzira n'iyo byaba ari ikipe yanyu, tugeze ku rwego ibihugu bimwe bitakibibasha.

    Ibinyamakuru byigenga byakunze gusaba ko RBA yahabwa ubushobozi buhagije, ikava mu byo kwamamaza kugira ngo ikorere abaturage yisanzuye. Mubivugaho iki?

    Icya mbere kwamamaza ni ukugira gute? Ni ugutumikira abagutumye. N'ubundi nubwo twabona iyo ngengo y'imari 100%, nta mafaranga ahagije ajya abaho. Abo bayadusabira ni byiza n'izo nzozi zibaye impamo, ntacyo bitwaye ariko bajye basaba ahagije, azagura bwa burenganzira bwo kugura ibyo twerekana bihenze cyane.

    Kuvuga ngo tuvemo 100% tugende tubabise, hari aho tutazababisa bitewe n'uko umuntu atuma uwo yizeye ko azamugereza ubutumwa aho ashaka ko bugera.

    Nk'Umuyobozi wa RMC, manda mwatorewe imaze kurengaho imyaka itatu. Byagenze gute?

    Reka mbanze mvuge ko ntawe ubwanga aburiho ngo abugaye, ariko nta n'ubwo twiyongeje. Twageze igihe twagombaga guhamagaza inteko yo gutora, tukiri muri ibyo haza COVID-19, irangiye dukomeza kubiganiraho, haba haje ibyo kuvugurura politiki igenga itangazamakuru mu Rwanda.

    Abafatanyabikorwa bafite mu nshingano itangazamakuru bati 'rero nimube muretse tunoze politiki tunarebe amategeko y'itangazamakuru icyerekezo gishya biri buhabwe'.

    Ngira ngo rero kimwe mu byatumye inama y'ubuyobozi ya Rwanda Media Commission n'abafatanyabikorwa ikiri aho, ni ubwo bujyanama bwo kungurana ibitekerezo kuko ntidukora twenyine.

    Ni ikintu kiri kuganirwaho kandi nanjye ubwanjye ndi mu batanga ibitekerezo byo kuvuga ngo hakwiye gushakwa uburyo haboneka indi nama, bwaba ubuganiriweho bukumvikanwaho cyangwa ubunyuze mu matora; birakwiye.

    Ndi mu babishyigikiye, ariko burya na none, Inama y'Ubutegetsi isimburwa n'indi ije, ntufata ibintu ngo ubijugunye mu muhanda, ngo uvuge ngo igihe cyanjye kirageze gusa kandi ubizi neza ko hari ibiganiro biganisha ku kurushaho kunoza ibintu no kubitunganya.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-ku-buyobozi-bwa-rba-itangazamakuru-mu-isi-nshya-n-ibindi-cleophas-barore

  • Ibibera inyuma y’amarido mu ipangwa ry’imikin… – #rwanda #RwOT

    Kuri iyi ngingo, InyaRwanda yagize amatsiko yo kumenya uko Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League na Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League bikorwa, cyane ko arizo Shampiyona bisangamo kurenza izindi.

    U Bwongereza nk’igihugu cyamaze gutera imbere, usanga ibyo gupanga uko imikino yikurikiranya bitagorana, kuko nta bibazo by’ibibuga bagira, kimwe mu gikoma mu nkokora imipangire ya shampiyona y’u Rwanda.

    Kubera amakipe yo mu Bwongereza nta imbogamizi z’ibibuga agira, gupanga uko amakipe acakirana ntabwo biba bigoranye, kuko ntayo iba ihanganiye n’indi ikibuga. Mu gupanga uko amakipe acakirana, hifashishwa mudasobwa ibanza igatombora uko amakipe azahura.

    Bimwe mu byitonderwa mu gutegura uko amakipe azacakirana muri English Premier League, hitonderwa ku buryo nta kipe ibanza gusura indi mu myaka ibiri yikurikiranya. Urugero niba Manchester United yarabanje kwa Arsenal mu mwaka w’imikino wa A, ubwo mu mwaka w’imikino wa B na Arsenal izatangira isura Manchester United. 

    Ikindi cyitonderwa mu gupanga imikino ya shampiyona y’u Bwongereza, bigomba gutegurwa ku buryo mu mikino itandatu ya shampiyona, imikino itatu ikipe igomba kuyikinira mu rugo indi itatu ikayikinira hanze. 

    Mu ntangiriro za shampiyona no mu mpera zayo, ikipe ntabwo yemerewe gukinira imikino ibiri mu rugo ndetse no gukinira imikino ibiri hanze. Bivuze ko iyo Shampiyona y’u Bwongereza itangiye imikino ibiri ya mbere umwe ikipe igomba kuwukinira mu rugo undi ikawukinira hanze, no mu mpera za shampiyona bikaba gutyo. 

    Mu minsi mikuru ya Noheli byumwihariko Boxing Day nabwo imikino ya English Premier League ipangwa mu buryo amakipe adakora ingendo ndende ahubwo agahura n’ayo abarizwa mu gace kamwe. Ubwo twavuga nka Manchester United na Manchester City zo mu karere ka Manchester, Liverpool na Everton zo mu karere ka Liverpool, Chelsea, Arsenal, Tottenham Hotspur, West Ham United zo mu mujyi wa London.

    Gusa nubwo haba hariho gahunda yo kugabanya ingendo mu minsi mikuru, si itegeko ngo agace gafite amakipe abiri gusa ngo azategereze gucakirana mu minsi mikuru. 

    Mu Bwongereza ntacyo bitwaye kuba amakipe abiri abarizwa mu gace kamwe kuba yakwakirira rimwe imikino yayo, cyane ko buri kipe iba ifite ikibuga cyayo ntayo biba bigisiganira. Ubwo Manchester United yakinira mu rugo igihe kimwe na Manchester City ndetse n’isaha imwe kuko buri kipe igira ikibuga cyayo. 

    English Premier ikunze kuringanyiza amakipe imwe ntikinire imikino myinshi mu rugo ngo indi iyikinire kanze 

    Kuri Boxing Day amakipe yo mu gace kamwe akunze guhura 

    Dukurikije amakuru y’uko Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League ipangwa, usanga ari ibintu bitakunda cyane no mu Rwanda kuko amakipe 16 asangira ibibuga bitandatu gusa. 

    Ubwo mu mipangire ya shampiyona y’u Rwanda, hagomba kwitonderwa hakarebwa niba nta makipe abiri yakirira ku kibuga kimwe, bikayagonganisha mu buryo bwo kwakira imikino yayo. 

    Mu Rwanda hari ibibuga bitandatu aribyo Stade Umuganda yakiriraho amakipe ya Marines FC, Etincelles FC na Rutsiro. 

    Stade ya Huye yakiriraho amakipe ya Mukura VS n’Amagaju. 

    Stade Ubworoherane yakiriraho ikipe ya Musanze FC gusa. 

    Stade ya Bugesera yakiriraho ikipe ya Bugesera FC. 

    Stade y’akarere ka Ngoma ikiniraho na Muhazi United. 

    Stade ya Kigali Pele Stadium yakiriraho amakipe nka APR FC, Police FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Gorilla FC, Gasogi United na Vision FC. 

    Nubwo Stade Amahoro yamaze kuvugururwa ntabwo turabona amakipe ayitinyuka ngo yakiriremo imikino yayo ya shampiyona, uretse Gasogi United yabigerageje inshuro imwe gusa.

    Kubera gusangira ikibuga kimwe ku makipe amwe n’amwe ya ngingo y’uko amakipe yo mu gace kamwe yakwakirira Umukino umunsi umwe ihita iburizwamo, cyane ko usanga nk’amakipe abarizwa muri Kigali akoresha Stade ya Kigali Pele Stadium.

    Amakuru InyarmRwanda yizeye, agaragaza ko no mu Rwanda gutegura imikino ya shampiyona uko amakipe ahura bibanza kwitonderwa. 

    Iby’ingezi birebwaho kugira ngo ingengabihe y’u mwaka w’imikino utegurwe mbere na mbere Rwanda Premier igendera ku mataliki mpuzamahanga. Niba umwaka w’imikino utangira muri Kanama ibyo nabyo mu Rwanda birubahirizwa. 

    Mu gutegura ingengabihe y’uko imikino igenda muri Shampiyona y’u Rwanda hanarebwa ku mataliki ikipe y’igihugu Amavubi izakiniraho. 

    Amakuru InyaRwanda yakuye muri FERWAFA avuga ko iyo ikipe y’igihugu ibura iminsi 10 ngo ikine imikino mpuzamahanga, Shampiyona irasubikwa abakinnyi bahamagawe bakajya mu makipe yabo y’ibihugu. 

    Ubwo uyo ikipe y’igihugu imaze gukina umukino yari ifite nyuma y’iminsi ine Shampiyona irasubukurwa. 

    InyaRwanda kandi yamenye ko imikino myinshi ishyirwa ku minsi abakozi baruhukiraho kugira ngo abakunzi ba ruhago bayikurikirane nta nkomyi ndetse n’amakipe abone abayashigikira. 

    Rwanda Premier League kandi nk’uko no mu nshingano zayo harimo kureberera inyungu z’amakipe yose mu gutegura uko ahura hari igihe hazamo kuberereka amakipe afite ubushobozi buke agatangira akina n’ayo yegeranye mu rwego rwo kubanza bakisuganya mu bushobozi.

    Aha twafata urugero kuri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 Umuyobozi wa Rwanda Premier League yasobanuye ko impamvu yo gutangizanya AS Kigali na Kiyovu Sports ari ukuzirinda gutakaza amafaranga menshi, kandi zari mu bihe bibi. 

    Gutegura imikino ya shampiyona y’u Rwanda, hibandwa ku minsi mpuzamahanga indi mikino iberaho 

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite ubushobozi bwo gutuma Shampiyona ihagarara iminsi 14 mu gihe iri gukina 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147435/ibibera-inyuma-yamarido-mu-ipangwa-ryimikino-ya-shampiyona-yu-rwanda-niyu-bwongereza-147435.html

  • Arsenal yitwaye neza, Dortmund na Barcelona zitanga isomo rikomeye muri Champions League – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arsenal yatsinze Paris ibitego 2-0 ku munsi wa kabiri wa Champions League 2024/25, ikaba yarabonye intsinzi yayo ya mbere mu cyiciro cya mbere. Ikipe y'i Londres yafunguye amazamu ku gitego cya Kai Havertz ku munota wa 20, atsinda umutwe waturutse ku mupira yahawe neza. Bukayo Saka yongeye kubatsindira igitego cya kabiri ku munota wa 35, ubwo yateraga coup-franc umupira ukanyura mu izamu neza. Paris yagerageje kwishyura mu gice cya kabiri, ariko João Neves yasimbukiye ku mupira w'igiti cy'izamu, umunyezamu David Raya abasha kuwufata, umukino urangira Arsenal yegukanye amanota atatu.

     

    Borussia Dortmund, Barcelona, Manchester City, na Inter Milan nazo zatsinze ku munsi wa kabiri wa Champions League, buri kipe ikerekana imbaraga zidasanzwe. Borussia Dortmund yatsinze ibitego 7, mu gihe Barcelona nayo yitwaye neza itsinda ibitego 5. Manchester City na Inter Milan zatsinze imikino yabo ku buryo bukomeye, zerekana ubushake bwo kwigarurira iki gikombe.

     

    Brest nayo yakomeje kwitwara neza itsinda umukino wayo wa kabiri muri Champions League ubwo yatsindaga Salzburg ibitego 4-0. Abdallah Sima yafunguye amazamu ku munota wa 24, atsinda nyuma yo guhangana n'abakinnyi babiri b'inyuma ba Salzburg. Mu gice cya kabiri, Mahdi Camara yatsinze igitego cya kabiri, Sima yongera gutsinda icya gatatu, naho Mathias Pereira Lage agatsinda icya kane.

     

    Mu mukino wa Sparta Prague na Stuttgart, amakipe yombi yaguye miswi ku ntsinzi 1-1. Enzo Millot yafunguriye Stuttgart amazamu ku munota wa karindwi, ariko Sparta yaje kwishyura ku munota wa 32 binyuze kuri coup-franc ya Kaan Kairinen. Amakipe yombi yabonye amahirwe yo kongera gutsinda ibitego ariko ntibyashoboka, umukino urangira ari inota rimwe kuri buri ruhande.

     

    Victor Boniface yafashije Leverkusen gutsinda AC Milan ku gitego 1-0, aho yatsinze igitego cye cya mbere muri Champions League. Ku munota wa 51, Boniface yatsinze igitego nyuma y'ishoti rya Jeremie Frimpong ryatewe, umupira ugafatwa na Mike Maignan, ariko ntibyamubuza gutsinda igitego cy'umunsi. Nubwo Álvaro Morata yagerageje kwishyura ku ruhande rwa AC Milan, ikipe ya Leverkusen yihagararaho itahana amanota atatu.

    Source : https://yegob.rw/arsenal-yitwaye-neza-dortmund-na-barcelona-zitanga-isomo-rikomeye-muri-champions-league/

  • Kamonyi: Mbere yo gutema abantu 13 babanje guteka imbwa bararya, badahaze barwanira indi biranga #rwanda #RwOT

    Abasore batanu bitwaje imihoro ku manywa ahagana i saa kumi n'imwe zo ku wa 01 Ukwakira 2024, nti batumaga hari uhita mu isantere y'Ubucuruzi  yo Kumusenyi hafi n'ahubatse ibiro by'Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Bahagaze rwagati mu muhanda utambutse bagatema. Abaturage bavuga ko izi nsoresore zisanzwe zirirwa ku gasozi n'imbwa zabo, babura umuhigo bakarya imbwa cyangwa se bakajya gutera abaturage bakarya ibyabo.

    Musayidire Jean Pierre, niwe Muturage wa mbere muri 13 izi nsoresore zahereyeho zitema ubwo yari abanyuzeho agiye mu isantere. Avuga ko ibyo yabonye biteye ubwoba, ko kandi icyo yababonyemo ari uko bari bafite umugambi uteguye wo kwica.

    Ati' Bari bagamije kwica kuko iyo biba kwiba ntabwo baba baravushije amaraso. Mu bo nabonaga nta muntu w'umugabo wari urimo, ni abana batarengeje imyaka 20'. Akomeza avuga ko uru rubyiruko rusa n'urutagira icyo rukora, rwirirwa mu misozi no mu ngo rukwiriye ingando, ubuyobozi bukabajyana bukabigisha Indangagaciro na Kirazira by'umuco Nyarwanda.

    Shumbusho Innocent, niwe Mukuru w'Umudugudu wa Musenyi. Avuga uko byatangiye, ati' Abo bana gahunda zabo ni abahigi. Bafashe imbwa barayibaga, barayiteka. Ntiyabahagije rero! Hari undi muhigi bashatse kwambura indi mbwa ngo bayibage arayibima, ati 'tuzayirya undi munsi'. Umujinya nyine uhera aho! Baratangira bagura inzoga….,. Ubundi banywera inzoga mukarindwi( akajerekani gato). Izo nzoga bazimazemo bahita baza hano ku isantere, hari nka saa kumi n'imwe batema umusaza Musayidire Jean Pierre hakiri kare'.

    Akomeza, ati' Basubiye aho bari baririye izo nyama, bagarutse baje ku muhanda bapanze ku buryo buri muntu wese, nta muntu bari gusiga! Baratemaga. Buri kabari kose bakagezemo ariko babura nk'Umuyobozi bagahita batema uwo babonye uwo ariwe wese'. Akomeza avuga ko Gitifu w'Akagari yamenye amakuru ko hari umutekano mukeya aje kureba bahita bamwirukankana, arahunga akizwa n'amaguru ariko muri uko guhunga akiza amagara yarahakomerekeye.

    Uretse uru rugomo rwatemewemo abantu 13( ntawapfuye), Mudugudu avuga ko mu minsi itanu irubanziriza hari Mudugudu mugenzi we n'abo bari kumwe bavuye ku itabaro, barabatega mu nzira babambura ibyo bari bafite byose, bamburwa n'imyenda yose bataha bambaye ubusa.

    Shirimpaka Martin, umuturage wo muri iyi Santere yakorewemo uru rugomo avuga ko bakibona izi nsoresore zitwaje imipanga, zimaze kandi gutema umwe mubitambukiraba, bamwe ngo bahise bikingirana mu nzu ariko we aravuga ngo ntabwo agiye gupfira mu nzu, afata icyemezo cyo guhangana nabo ari nako atabaza.

    Agira ati' Bakigera aha ng'aha tukibabona, bamwe bihindiye mu nzu njye ndavuga ngo ntabwo mpfira mu nzu, mba ndasohotse! Nsohoka ndwana nabo. Umwe yamaze kunkubita ikintu nikubise hasi baba bankubise ibibatiri by'umuhoro, ndirukanka, abantu bari mu nzu bahita bikingirana. Bavuyemo nyuma abaturage bamaze guhurura baje ari benshi. Ishusho byaduhaye ni mbi cyane kuko irimo iratuganisha ahabi cyane'.

    Akomeza avugako muri aka gace gutemana ari ibirasanzwe, ariko kandi ngo bikanaterwa n'uko batajya babona cyane ubuyobozi ngo bubegere. Ati' Dutuye kure y'ubuyobozi, niba umuyobozi aje hano azahagaruka hashize umwaka. Nta Polisi, nta musirikare. Umuyobozi w'Akagari ntabwo yahosha ibi bintu byo muri Ngamba, n'uw'Umurenge ntiyabihosha'.

    Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko ikibazo gikomeye ari urubyiruko rwacikishirije amashuri, rwanga gukora.

    Avuga ko nubwo nk'ubuyobozi hari ingamba bari kunoza zigamije kuzana impinduka nziza muri uru rubyiruko, asaba ababyeyi kuba hafi y'abana, gutanga amakuru y'aho babona batabashije kugira ngo bafatanye kurera. Asaba kandi buri wese kuba ijisho ry'Umutekano, akamenya ko umutekano utareba gusa inzego z'Umutekano cyangwa ubuyobozi, ko ahubwo buri wese awushinzwe ku giti cye akanashingwa uwa mugenzi we.

    Nyuma y'ibi bikorwa by'Urugomo byakomerekeyemo abaturage 13 batemwe mu buryo butandukanye n'izi nsoresore, inzego z'umutekano zirimo Polisi zagiye guhiga bukware abagize uruhare muri uru rugomo, umwe muri aba batemye abaturage araraswa arapfa, undi akomeretswa n'isasu, abandi barafatwa, ariko kandi hari n'undi muri aba wahise acika. Abaturage, bavuga ko kuba hari uwaharasiwe agahita apfa bigiye kuba bitanze agahenge by'igihe gito.

    Munyaneza Théogène 

     

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/03/kamonyi-mbere-yo-gutema-abantu-13-babanje-guteka-imbwa-bararya-badahaze-barwanira-indi-biranga/

  • Batanu ba mbere bakize Marburg – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe mu makuru ya buri munsi asohorwa n'iyo Minisiteri ajyanye n'uko icyorezo gihagaze, aho yatangaje ko uretse abo batanu bakize, kuri uyu wa 3 Ukwakira nta wahitanywe n'iyo ndwara.

    Mu bipimo 1009 bishya byafashwe habonetsemo uwanduye umwe wiyongera ku bandi, bigatuma abakitabwaho n'abaganga kugeza ubu ari 21.

    Minisitri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, abinyujije kuri X, yongeye gutanga icyizere cyo gutsinda Marburg, ati “Uyu munsi hakize batanu. Ejo bazataha kandi bameze neza. Dufate uyu mwanya dushimire ababavuye. Marburg tuzayitsinda.”

    Inzego z'ubuzima zigaragaza ko umuntu ashobora kwandura Marburg akamara hagati y'iminsi itatu na 21 ataragaragaza ibimenyetso gusa hari abo biza vuba.

    Bitangira bisa n'iby'izindi ndwara cyane cyane Malaria, umuriro mwinshi utunguranye, umutwe ukabije, kubabara mu ngingo, imikaya ndetse bikaba byagera no mu rwungano ngogozi umuntu akaba yacibwamo akaruka.

    Gusa ngo uko iminsi igenda yiyongera ibimenyetso bigenda bihinduka uko umubiri ugenda wangirika.

    Abahanga mu buvuzi bemeza ko aho abarwayi bavuwe kare bashobora gukira ariko uwayanduye haba hari ibyago biri hagati ya 26% na 89% byo kuba yahitana umuntu.

    Uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z'isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n'umuntu ufite ibimenyetso bisa n'iby'iyi ndwara.

    Abanyarwanda bose basabwe kuba maso bakamenya niba bafite ibimenyetso by'iyi ndwara bakajya kwa muganga kugira ahandi hantu bajya bakabanduza.

    Uyu munsi hakize batanu. Ejo bazataha kandi bameze neza. Dufate uyu mwanya dushimire ababavuye. Marburg🦠 #Tuzayitsinda https://t.co/s2wD06HGR0

    — Dr Sabin Nsanzimana (@nsanzimanasabin) October 3, 2024

    Minisitiri Dr. Nsanzimana Sabin yongeye gutanga icyizere cyo gutsinda Marburg


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batanu-ba-mbere-bakize-marburg

  • Abacukuzi mu Rwanda bakoresha amabuye yo mu matoroshi agera kuri miliyoni 33 buri mwaka – Ubushakashatsi – #rwanda #RwOT

    Ubwo bushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwakorewe ku bantu 348 bakorera mu birombe biciriritse 39 hirya no hino mu gihugu, aho bwasanze muri rusange abacukuzi bagera ku 57.000 bakorera mu birombe bafite ikibazo cy'urumuri rudahagije.

    Bugaragaza ko umutekano w'ahakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu birombe byo mu Rwanda urimo imbogamizi zo kutagira urumuri ruhagije aho abagera kuri 37% by'ababajijwe bavuze ko bafite ikibazo cy'urumuri ruke mu buryo buhoraho, mu gihe 28% bo ruba ruke rimwe na rimwe.

    Ibyo ngo bigira ingaruka ku mikorere yabo aho abagera kuri 48% mu babajijwe bavuze ko bijya bibateza impanuka bikagabanya 52% by'akazi bagombaga gukora.

    Urwo rumuri ruke kandi rutuma abagera kuri 59% by'ababajijwe bahorana ubwoba mu kazi bikaba imbogamizi by'umwihariko ku bagore baba batinye guhuriramo n'izo mbogamizi.

    Icyo kibazo cy'urumuri rudahagije bitewe no kuba mu birombe bimwe nta muriro w'amashanyarazi uhari, ni byo bituma bakoresha amatoroshi ajyamo amabuye akoreshwa rimwe akajugunywa.

    Abagera kuri 93% by'abakoreweho ubushakashatsi bavuze ko ayo mabuye aba amaze gukoreshwa bayajugunya aho babonye harimo 64% muri bo bayajugunya aho bakorera.

    Amasezerano mpuzamahanga ya Basel u Rwanda rwashyizeho umukono mu 2003 ajyanye no gucunga imyanda y'uburozi yambukiranya imipaka, avuga ko amabuye ari ubwoko bw'imyanda ishobora guteza akaga iyo ajugunywe mu butaka no mu mazi.

    Iyo ajugunywe ahatabugenewe ibinyabutabire biyagize birashwanyuka bigakwirakwira mu butaka no mu mazi bikabyangiza mu buryo bugira ingaruka ku bidukikije.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) gikangurira abantu kwirinda kujugunya imyanda itabora ahabonetse hose ndetse no kuvangura imyanda mu gihe bayikusanya kugira ngo ishobora guteza akaga icungwe mu buryo buboneye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacukuzi-bakoresha-amabuye-ari-hagati-ya-miliyoni-15-na-33-buri-mwaka

  • Ngoma: Abatuye mu Murenge wa Karembo babangamiwe no kutagerwaho n'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umurenge wa Karembo ugizwe n'utugari dutatu turimo, Akaziba, Karaba na Nyamirambo. Akagari ka Karaba niko kagerwamo n'amashanyarazi mu gihe mu Kagari ka Karaba ho amashanyarazi agera ku baturage bake, mu kandi Kagari ka Nyamirambo ko imidugudu yose uko ari icumi nta na hamwe hagera amashanyarazi, ni ikibazo gifitwe n'ingo zirenga 2000.

    Abatuye muri uyu Murenge babwiye IGIHE ko kuba nta mashanyarazi arabageraho bibabangamiye cyane kuko bituma abana babo badasubiramo amasomo nijoro, bikanatuma serivisi zirimo nko gushyira umuriro muri telefone bakora urugendo rurerure bajya kuwushaka.

    Nizeyimana Vianney utuye mu Mudugudu w'Amahoro mu Kagari ka Nyamirambo ati 'Ubu abana mu ijoro babura uko basubiramo amasomo kuko ntabwo byabakundira nta muriro uhari, ducana udutadoba na bougie, ubuyobozi rwose turabusaba kutwegereza amashanyarazi natwe tukabasha gucana.'

    Niwemutoni Solange we yavuze ko ubuyobozi bumaze igihe kinini bubizeza ko buzabegereza umuriro ariko ngo na n'ubu amaso yaheze mu kirere, yavuze ko bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ariko ko akenshi uba ari muke kuburyo no kumurika biba bigoranye.

    Uwimbabazi Gemaine utuye mu Mudugudu wa Gitaraga we yagize ati ' Uwaduha umuriro inaha natwe twabasha kwiteza imbere, ubu kubona aho wiyogoshesha ni ikibazo, kubona aho washesha amasaka cyangwa ibigori ni ikibazo. Umuriro uhari rero izo mashini natwe twazigura zikadufasha.'

    Hakizamungu Francois utuye mu Kagari ka Kanama we yavuze ko Akagari kabo kose nta mashanyarazi gafite ndetse n'imirasire y'izuba yagiye itangwa ahandi ho ko itahageze, ubuyobozi bukaba bwarabizezaga ko mu gihe cya vuba bazabona amashanyarazi ariko ngo imyaka ibaye myinshi nta gisubizo barabona.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karembo, Nsanzuwera Michelle, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'umuriro w'amashanyarazi koko gihari avuga ko ubuyobozi bw'Akarere hari gahunda bwababwiye yo kwegereza amashanyarazi abaturage benshi ari yo bahanze amaso.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nyiridandi Mapamano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko bafite umushinga bafatanyije na REG uzatangira guha amashanyarazi abaturage basigaye bose bo muri aka Karere mu Ugushyingo uyu mwaka asaa abaturage kuba bihanganye.

    Kuri ubu Akarere ka Ngoma kageze kuri 75% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.

    Hakizamungu François yavuze ko bakeneye umuriro w'amashanyarazi kugira ngo biteze imbere

    Abaturage ba Karembo barasaba ko bahabwa umuriro w'amashanyarazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abatuye-mu-murenge-wa-karembo-barasaba-amashanyarazi-ngo-bave-mu-bwigunge

  • U Rwanda ku mwanya wa Gatatu ku Isi mu korohereza ishoramari – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwaje kuri uwo mwanya rukurikiye Singapore na Georgia.

    Muri iyo nkingi hagenzurwa ibirebana n'amategeko yashyizweho mu kohereza ishoramari n'uburyo igihugu gifasha mu gutuma abashoramari bakoresha ibikorwa remezo biba byashyizweho.

    Nyuma y'uko mu 2021 Banki y'Isi ihagaritse raporo ngarukamwaka izwi nka 'Doing Business Report' kubera amakosa yari yagaragaye muri zimwe muri raporo yongeye gutangaza raporo iri muri uwo mujyo ariko igaragaramo impinduka zirimo n'izina rishya rya Business Ready (B-Ready).

    Banki y'Isi igaragaza ko raporo ya B-Ready itandukanye cyane na Doing Business bitewe n'uburyo ikorwamo ndetse n'amakuru akusanywa yisumbuye ku yakoreshwaga mu ya mbere.

    B-Ready na yo izajya ikorwa buri mwaka hashingiwe ku makuru atangwa n'abasesenguzi b'abahanga. Ni raporo igamije kuzamurira ubushobozi bw'urwego rw'abikorera mu ngeri zinyuranye.

    Kuri iyi nshuro yakorewe ku bihugu 50 birimo ibiteye imbere, ibifite amikoro aciriritse ndetse n'iby'amikoro make kandi no mu bice binyuranye by'Isi.

    Raporo yakozwe hashingiwe ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo izirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko, imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo byorohereza abashoramari ndetse no korohereza ishoramari.

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa Gatatu mu korohereza imikorere y'ishoramari hashingiwe ku mategeko n'uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n'ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.

    Ubusanzwe gutangiza ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by'imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.

    Mu nkingi ya kabiri ijyanye n'imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere aho ruri ku mwanya wa munani n'amanota 67.37, rukurikira Slovakie, Nouvelle Zelande, Hongrie,Portugal, Croatia, Singapore na Estonia ya mbere ifite amanota 73,31%.

    Ku birebana n'Iyubahirizwa ry'amategeko, u Rwanda ruza mu ku mwanya wa 17 n'amanota 70,68% mu gihe Hongrie ari yo iyoboye iyo nkingi n'amanota 78,23%.

    Nubwo bimeze bityo ariko u Rwanda ni cyo gihugu cyanditse amateka yo kuza mu bihugu 10 bya mbere mu nkingi ebyiri kiri mu bihugu by'amikoro make n'ibifite ubukungu bugereranyije.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, Francis Gatare, wari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahamurikiwe iyo raporo yagaragaje ko u Rwanda rwishimiye ibyayivuyemo ashimangira ko rukomeje gushyira imbere iterambere ry'urwego rw'abikorera.

    Yagize ati 'Guhera mu 2003 kugera umwaka ushize wa 2023, twabonye uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'Igihugu nibura rwikubye inshuro 40 ku musaruro mbumbe w'Igihugu, twabonye ibyo umuntu yinjiza nabyo byariyongereyeho hejuru ya 11%. Kandi bikomeje kwiyongera tubikesha urwego rw'abikorera.'

    Yongeyeho ati 'Buri mwaka tuba dufite uburyo bw'impinduka n'amavugurura, muri iyi myaka itatu ya Doing Business yari yarahagaritswe twebwe twakomeje kugira ibyo tunoza kandi byagize umusaruro nk'uwo muri kubona uyu munsi muri iyi raporo yamuritswe.'

    Yagaragaje ko hari ibintu bitatu by'ingenzi u Rwanda rwashyizemo imbaraga mu konoza uburyo bw'ishoramari birimo gushyiraho uburyo bw'ibiganiro hagati ya Leta n'abikorera, kugaragaza inyungu rusange kandi zigihe kirekire no kugira icyerekezo kigari.

    Gatare Francis yavuze ko raporo nk'izo mpuzamahanga ari ingirakamaro cyane ku bihugu kuko zerekana aho gushyira imbaraga no kunoza ibyo abandi babashije gukora neza.

    Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwemeye gufungurira amarembo abaturutse hirya no hino ku Isi binyuze mu gukuraho Visa aho ugana u Rwanda ashobora gutererwa kashi ageze i Kigali.

    Mauricio Cardenas wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Colombia yashimye uko u Rwanda ruhagaze neza ndetse rukomeje kwitwara mu koroshya ishoramari.

    Biteganyijwe ko raporo ya kabiri ya B-Ready izasohoka mu 2025 izakorerwa nibura ku bihugu 100 mu gihe izasohorwa muri Nzeri 2026 izakorerwa nibura mu bihugu 180.

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare yashimye abakoze raporo agaragaza ko ari ingirakamaro ku bihugu binyuranye

    Mauricio Cardenas wahoze ari Minisitiri w'Imari muri Colombia (ufite microphone) yashimye uko u Rwanda

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, yari mu bitabiriye

    Abantu b’ingeri zinyuranye bari bitabiriye itangazwa rya raporo nshya ya B-Ready 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-gatatu-mu-korohereza-ishoramari-ku-isi