Blog

  • Abagabo bakora muri NCBA basoje amahugurwa ku buringanire – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yamaze ibyumweru umunani bigishwa ku ruhare rw'umugabo by'umwihariko mu gushyigikira uburinganire n'ubwuzuzanye hagati yabo n'abagore. Abayasoje babiherewe impamyabumenyi mu muhango wabereye i Kigali tariki 4 Ukwakira 2024.

    Iyi gahunda NCBA yayitangije nyuma yo gusanga hari ibibazo uruhuri byugarije umuryango mugari bishingiye ku kuba abagabo hamwe bafatwa nk'abihagije muri Byose, bityo ko abakeneye kuzamurwa ari abagore gusa.

    Umwe mu batangaga ayo mahugurwa akanaba umukozi wa NCBA ushinzwe ubugenzuzi bw'imari, Ingabire Ivan yagarutse ku mpamvu abagabo bakeneye na bo kwigishwa ku buringanire mu muryango.

    Yagize ati 'Umugabo mu muryango mugari afatwa nk'umuntu wihagije kuva mu bwana ntibabona n'ubabwira icyo bagomba gukora bakumva ko babizi nk'uko umuryango mugari ubafata. Twigishije abagabo mbere na mbere kwisobanukirwa bakamenya abo bari bo, inshingano bafite mu muryango wabo no mu muryango mugari'.

    Yakomeje avuga ko hari bimwe mu bibazo byugarije umuryango mugari biterwa no kuba abagabo bakura batozwa kwimenya muri byose.

    Ati 'Uyu munsi ibibazo umuryango mugari ufite harimo abangavu bafatwa ku ngufu, ingo zisenyuka, umubare munini w'abiyahura n'ibindi usanga bifite aho bihurira n'umugabo. Umugabo kenshi ntahabwa umwanya ngo yitabweho aganirizwe yumve ko na we afite amaragamutima kandi yagira ibibazo akagira uwo abiganiriza. Iyo ibyo byose umugabo abyibitsemo kenshi bigera aho bimurenze kubera kubura uwo agisha inama ni ho bya bibazo bihera'.

    Umwe mu bitabiriye ayo mahugurwa, Murengezi Brian yavuze ko amasomo yahawe agiye kumufasha kuba umugabo ubereye umuryango mugari ahereye aho akorera.

    Ati 'Twigishijwe ko bimwe mu byo twumvaga bigize umugabo nyawe ari ukwibeshya. Nk'ubu umugabo na we yaba umunyantege nke yewe no kurenza umugore we ariko baba bagomba kuzuzanya bahereye kuri uko kwisobanukirwa kuri buri umwe'.

    'Numvaga ko kuba umugabo bivuze kuba uzi gukora cyane uri umuhanga abantu bakwirahira kandi ufite n'imitungo. Nasanze ariko ibyo bigomba kwiyongeraho kumva ko atari wowe wenyine ufite ijambo mu rugo kuko n'umugore afite ibyo agomba kukunganira mukazamurana mu rugo. Nk'igihe mufite abana, ese nta kindi umugabo aba ashobora kubaha kitari ukubshyurira ishuri muri ya mafaranga menshi afite?'.

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Musyoka Nicholas yavuze ko iyo banki ishaka kuba intangarugero mu kwimakaza uburinganire mu bigo by'ubucuruzi kuko ibyo bitanga amahirwe angana mu kazi kandi bikazana umusaruro urambye .

    Gahunda ya 'Man Enough' yatangijwe n'umugabo w'Umunyakenya witwa Simon Mbevi.

    Abitabiriye iki gikorwa bahawe ubuhamya n’abagabo biyemeje kuba umusemburo w’impinduka mu muryango mugari

    Abagabo bitabiriye aya mahugurwa mu byumweru umunani

    Ingabire Yvan yagaragaje impamvu abagabo na bo bakwiye kwigishwa ku buringanire mu muryango

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Musyoka Nicholas yavuze ko iyo banki ishaka kuba intangarugero mu kwimakaza uburinganire mu bigo by'ubucuruzi

    Abasoje amahugurwa bahawe impamyabumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-bakora-muri-ncba-basoje-amahugurwa-ku-buringanire

  • Minisitiri Dr. Ngirente yitabiriye Ibirori by'Ubwigenge bwa Lesotho – #rwanda #RwOT

    Muri ibi birori, Minisitiri Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame mu birori byabereye muri Stade ya Setsoto, bikarangwa n'ibikorwa birimo akarasisi ka gisirikare ndetse n'ubutumwa bwatanzwe n'abayobozi batandukanye bitabiriye.

    Lesotho ni Ubwami bufite umwihariko wo kuba buzengurutswe na Afurika y'Epfo, kikaba igihugu cy'imisozi aho ubuso bwacyo bwose buri hejuru ya metero 1000 uvuye ku nyanja.

    Ni igihugu gituwe n'abaturage bake, batarenze miliyoni eshatu, kikagira ubukungu bushingira ku buhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byiganjemo ubucuruzi na Afurika y'Epfo, igihugu kibafatiye runini kuko ari cyo kibagemurira byinshi mu byo bakura hanze.

    Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw'abayobozi b'impande zombi.

    Urugero ni uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

    Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame.

    U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

    Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

    Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n'Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200 ishize, bukaba bwararanzwe n'amahoro n'umutekano mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu kwizihiza Ubwigenge bw’Ubwami bwa Lesotho

    Akarasisi k’ingabo kashimishije benshi

    Ibi birori byaranzwe n’imyiyereko y’indege

    Ubwami bwa Lesotho buri kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-ngirente-yitabiriye-ibirori-by-ubwigenge-bwa-lesotho

  • Ryigisha ubuhinzi budasaba isuka n'ubworozi butangiza ibidukikije; Tujyanye mu Ishuri Rikuru rya RICA – #rwanda #RwOT

    Ni ishuri riri ku buso bwa hegitari 1.300 ziriho inyubako, imirima ikoresha mu buhinzi n'ubworozi n'ibindi bijyanye n'amasomo ayitangirwamo. Buri mwaka ishuri rigomba kuba rifite abanyeshuri batarenze 250.

    Rifite intego zo kwigisha urubyiruko rw'u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bujyanye n'igihe.

    Abahasoreza amasomo bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubuhinzi burengera ibidukikije [Conservation Agriculture], ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy'ubuhinzi cyangwa ubworozi yihuguyemo by'umwihariko.

    Mu mwaka wa gatatu umunyeshuri ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi [Animal Production], cyangwa ubuhinzi [Crop Production], gukoresha imashini mu buhinzi [Mechanization] ndetse no gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi [Food Processing].

    Muri uyu mwaka kandi baba bagomba gukora imenyerezamwuga ry'amezi atandatu, muri cya gice umunyeshuri yahisemo kubamo inzobere.

    Kugeza ubu abanyeshuri bo mu byiciro bibiri ni bo bamaze gushyikirizwa impamyabumenyi aho umwaka ushize hasoje abanyeshuri 75 mu gihe muri uyu mwaka hasoje abanyeshuri 81.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko intego yabo ari ukugeza ku baturage binyuze mu banyeshuri babo cyangwa gahunda zabo, uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga bukongera umusaruro n'inyungu kandi hashowe make.

    Ati 'Turifuza kubona ikwirakwizwa ry'ubuhinzi bwita ku bidukikije mu gihugu kuko bizongera inyungu mu buhinzi ariko kandi bikarushaho guteza imbere uburyo burambye bwo guhinga bushingiye ku kubungabunga ibidukikije. Ibi ni intego yacu nyamukuru kuko twifuza kubona ubu buryo bukoreshwa hose mu gihugu.'

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yagaragaje ko bifuza ko ubuhinzi butangiza ibidukikije bukwira hose mu gihugu

    Ubuhinzi budakenera isuka mu butaka

    Kimwe mu byatunguye benshi ni umwihariko w'umuhinzi bubungabunga ibidukikije bwigishwa muri RICA.

    Ubu ni ubuhinzi butangiza ubutaka bwibanda ku mahame atatu, aho irya imbere ari ukwirinda gucukura cyangwa guhingagura ubutaka cyane; iryo guhora wasasiye ubutaka aho igihingwa gihizwe utakirandura ahubwo ukagitereraho ikindi [Permanent crop cover] n'ihame rya gatatu ryo guhora usimburanya igihingwa [Crop protection].

    Iri hame rya mbere ribuza umuhinzi kwifashisha isuka ahinga ahubwo agakoresha igikoresho cyabugenewe [n'umuhoro wabikora] agacukura umwobo muto cyane uhagiye kujyamo imbuto n'ifumbire.

    Uku kudacukura ubutaka cyane bituma udusimba tuto cyane tubamo [micro-organism] tudapfa tugafasha mu gukora ifumbire karemano bikanafasha ubutaka kurumbuka ndetse tukanaba intungagihingwa.

    Ihame rya kabiri rivuga ko iyo igihingwa gisaruwe ibisigaye bitarandundwa ahubwo bigomba kwifashishwa mu gutwikira ubutaka buhingwa aho bibora na byo bigahinduka ifumbire.

    Ihame rya nyuma riteganya ko igihingwa kimwe kitagomba guhingwa incuro ebyiri zikurikiranya mu murima umwe, yose agahuriza hamwe guha ubutaka ubushobora bwo gutanga umusaruro mwiza kandi bigakorwa mu buryo karemano bidasabye ikiguzi cyinshi.

    Guhinga muri ubu buryo binatuma ingano y'amazi umuhinzi akenera guha ubutaka igabanyuka kuko bugumana ayo buba bufite.

    Umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri RICA, Kwizera Rwayitare Fabrice, yabwiye IGIHE ko mu murima bakoreramo ubu buhinzi mbere kuri hegitari imwe havagamo umusaruro wa toni eshanu, ariko hakoreshwa ubu buhinzi burengera ibidukikije havamo toni ziri hagati ya 7,5-8 kandi uko igihe gishira zikazagenda ziyongera.

    Ati 'Birahagije gusa gucukura akobo konyine uri bushyiremo imbuto n'ifumbire kuko igihingwa gikura neza ntakibazo. Ubu buhinzi ni ingenzi kuko igice kinini gitunzwe na bwo mu Rwanda kandi harimo kurinda kwangiza amafaranga kandi ukunguka cyane kuko umusaruro wiyongera.'

    Uretse ubu buhinzi, muri RICA hakorerwa n'ubwo mu nzu zabugenewe zizwi nka 'Green House'. Izi zifasha mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kuzamura ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro w'abahinzi.

    Urugero nk'ahakorerwa ubuhinzi bwa poivron z'amabara atandukanye ku buso bwa metero kare 504, iyo zimaze guterwa zitangira gusarurwa nyuma y'amezi atatu bigakorwa buri cyumweru. Mu mezi icyenda havamo toni ziri hagati y'eshanu na zirindwi.

    Ikindi ni uko bafite ikoranabuhanga ryo gupima ubutaka hakamenyekana ububobere b'ubushyuhe bufite.

    Bafite ubundi buryo bwo kuhira hifashishijwe ikoranabuhanga aho umuntu yuhira bidasabye kuba hafi ya 'pivot' ahubwo akoresha application akagena ingano y'amazi iyi mashini isohora, umuvuduko igenderaho n'igihe igomba kumara yuhira ubundi yakemeza bikikora.

    Muri RICA banigisha ubuhinzi bukorerwa muri ‘Green House’

    Muri RICA bahinga imbuto z’ubwoko butandukanye

    Mu kuhira hakoreshwa ikoranabuhanga aho umuntu yuhira bidasabye kuba hafi ya 'pivot' ahubwo akoresha application akagena ingano y'amazi iyi mashini isohora, umuvuduko igenderaho n'igihe igomba kumara yuhira

    Ubworozi burengera ibidukikije

    Muri RICA hatangirwa amasomo y'uburyo ubworozi buteye imbere burengera ibidukikije bukorwa aho inka, ingurube n'inkoko byororerwa ahabugenewe kandi n'umusaruro wa byo ukabyazwa inyungu.

    Ibi bikorwa binyuze mu kwita ku mibereho myiza y'amatungo no kuyafasha kugira ubuzima bwiza binyuze mu kuyagenera ibyo kurya bikwiye, ibiraro byiza, n'ubuvuzi.

    Muri iri shuri hari ivuriro ry'amatungo ku buryo irigize ikibazo rihita rijya kwitabwaho.

    Aha abanyeshuri bigisha kwita kuri aya matungo no gutunganya umusaruro wayo. Ku nka bahabwa n'amasomo y'uko batera intanga n'insoro.

    Umusaruro w'aya matungo uragurishwa hakabonekamo amafaranga.

    Hororerwa inka 73 [26 zikamwa ubu] zihororerwa zirishiriza mu rwuri rwa hegitari 74 ziteyemo ubwatsi butandukanye. Ikamwa litiro nyinshi ikamwa litiro 43 ku munsi, muri rusange zose zigakamwa litiro ziri hagati ya 515-520 ku munsi.

    Hari n'ikindi gice cyororerwamo inkoko z'inyama n'iz'amagi, hifashishijwe uburyo bunyuranye hashingiwe ku bushobozi, abanyeshuri bakiyungura ubwo bimenyi.

    Aho izi nkoko zororerwa hakakira 1.000 z'inyama [zororwa mu byumweru bitandatu] n'iz'amagi ziterenze 1.300 [zitera amagi 1.100 ku munsi].

    Bigishwa uburyo inkoko zishobora kororerwa ahantu hatandukanye kandi byose bigatanga umusaruro

    Umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi uratunganywa

    Umwihariko w'iri shuri ni ukwigira ku murirmo kuko abanyeshuri bahabwa amasomo bakanashyira mu bikorwa ibyo biga.

    Ni ukuvuga ngo niba ari ubuhinzi, biga bahinga n'ubworozi bakabwiga borora. Birumvikana rero ko no mu gushyira mu ngiro ibyo biga hari umusaruro bitanga.

    Ni muri urwo rwego muri iri shuri hashyizwe ibigega bitanu bihunika ibinyampeke [soya n'ibigori] bingana na toni 460. Aha bihashyirwa bitegereje kujyanwa ku isoko.

    Hafi y'ibi bigenga kandi hari imashini zifashwa mu kongera ibi binyampeke agaciro aho zikoramo ibiryo by'inka, inkoko n'ingurube. Imashini imwe ifite ubushobozi bwo gutunganya toni 12 z'ibi biryo ku munsi.

    Umusaruro wundi nka poivron n'izindi mboga ndetse n'imbuto na byo bijyanwa ku isoko, mu gihe ya magi agurishwa ku ishuri no hanze ya ryo.

    Amata atangwa n'inka agemurirwa ikigo agakoreshwa mu gutunganya amafunguro, hakaba ajyanwa mu makusanyirizo yegereye iri shuri hakaba n'andi ajyanwa mu gice cyo muri iri shuri cyongererwaho agaciro ibikomoka ku bworozi aho akorwamo 'yaourt' na 'fromage' kandi na byo bigakorwa n'abanyeshuri.

    Hari ikindi gice cyongererwamo agaciro inyama ziba zakomotse ku matungu yororerwa muri iri shuri, hagakorerwamo za 'saucisse'; 'Ham'; inyama z'inkoko n'ibindi. Nko ku munsi abanyeshuri bashobora kongerera agaciro ibiro by'inyama birenga 30.

    Umwihariko w'iri shuri ni uko ibikorwa byose by'ubuhinzi n'ubworozi bikorwa n'abanyeshuri ku rugero rwa 90% nka kimwe mu bice biba bigize amasomo yabo, ubundi abakozi basanzwe bagasigara bakurikirana ibi bikorwa mu gihe abanyeshuri bakurikirana andi masomo atandukanye.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amasomo muri RICA, Dr Olusegun Yerokun, yavuze ko gahunda zabo atari ugutanga amasomo gusa ahubwo ari ukubakira urubyiruko rw'u Rwanda ubushobozi kugira ngo ruzagire icyo rumarira igihugu cyarwo.

    Mu banyeshuri 75 basoreje kwiga muri iri shuri mu 2023, 93% muri bo bamaze kwinjira mu kazi mu nzego zitandukanye zijyanye n'ubuhinzi mu Rwanda mu gihe abandi bakomeje amasomo.

    Uretse gutanga amasomo, hari gushyirwamo imbaraga mu ishami ry'ubushakashatsi kuri ubu buhinzi burengera ibidukikije muri RICA rimaze igihe gito ritangijwe.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amasomo muri RICA, Dr Olusegun Yerokun, yavuze ko gahunda zabo atari ugutanga amasomo gusa ahubwo ari ukubakira urubyiruko rw'u Rwanda ubushobozi kugira ngo ruzagire icyo rumarira u Rwanda

    Mu mezi icyenda havamo toni ziri hagati y'eshanu na zirindwi kuri poivron zihingwa muri green house

    Izi ni inkoko zitera amagi zororerwa muri RICA

    Izi ni 'saucisse' zatunganyijwe n’abanyeshuri bo muri RICA

    Iyi ni imashini ikoreshwa mu guha inkoko ibiryo

    Iyi mi imyembe izwi nka DL6, ifite umwihariko wo kugira umusaruro mwinshi kuko umwe ushobora gupima garama 900 ikibuto cyawo gipima garama 60 gusa. Hashize imyaka 3 ihinzwe muri RICA

    Gukoresha imashini mu buhinzi ni rimwe mu masomo bahabwa

    Buri mwaka iri shuri ryakira abanyeshuri bashya 84

    Bumwe mu bumenyi aba banyeshuri bahabwa ni ubwo kwitunganyiriza ifumbire

    Aha ni ho hari imashini zitunganya ibiryo by’amatungo n’ibigega bihunikwamo umusaruro

    Abanyeshuri ubwo bari bari gutunganya 'saucisse'

    Aba banyeshuri ni bo bahinga bakanasarura

    Aba banyeshuri banyurwa no kwigira ku murimo

    Aba banyeshuri baba bafite n’ubushobozi bwo gusuzuma amatungo bakamenya ikibazo bafite

    50% by’umwanya abanyeshuri bamara biga, baba bari kwigira ku murimo

    Umwihariko wa RICA ni uko abanyeshuri biga banashyira mu bikorwa

    Umusaruro ukomoka ku matungo yororerwa muri iki kigo uragurishwa

    poivron ni kimwe mu bihingwa byera neza iyo zitaweho

    Ubuhinzi burengera ibidukikije ntibusaba amazi menshi cyane mu butaka kuko hari ayo buba bwibikiye

    Inyubako zo muri RICA zubatse mu buryo bubungabunga ibidukikije

    Kuri izi nyubako hagiye hakoreshwa bimwe mu bikoresho bitangiza ibidukikije

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-budasaba-isuka-n-ubworozi-butangiza-ibidukikije-tujyanye-mu-ishuri

  • AMAFOTO – Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n'umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, Minisitiri was Siporo mu Rwanda Nyirishema Richard n'Umunyamabanga uhoraho Nellu Mukazayire basuye FERWAFA baganira n'ubuyobozi kuri gahunda zihari zo guteza imbere umupira w'Amaguru haherewe mu bakiri bato.

    Nk'uko byatangajwe n'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA batangaje ko Minisitiri yishimiye ibikorwa birimo gukorwa.

    Binyuze ku rubuga rwa X, FERWAFA yagize iti 'Minisitiri Nyirishema yashimiye ubuyobozi ku bikorwa bigaragara biri gukorwa ndetse n'amarushanwa atandukanye ategurwa'.

    Minisitiri kandi akaba yasabye ko gakomeza gushyirwamo imbaraga bahereye ku bakinnyi bakiri bato.

    Bagize bati 'Minisitiri yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu marushanwa y'abakiri bato no gushaka impano muri ruhago aho zaba ziri hose.'

    Minisitiri Nyirishema Richard asuye iri shyirahamwe nka bimwe mu bikorwa bya mbere by'uruzinduko agiriye muri iyi nyubako ahura n'abahayobora mu gihe kitari kinini atangiye izi nshingano.

    Nelly Mukazayire wagizwe umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo nawe agaragaye mu mirimo hadashize igihe kinini ashyizwe mu buyobozi bw'iyi Minisiteri.

    Ku ruhande rw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, ryari rigizwe na Komite Nyobozi yayo iyobowe na Munyantwari Alphonse nka Perezi wa FERWAFA.

    The post AMAFOTO — Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema n'umunyamabanga Nelly Mukazayire basuye FERWAFA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-minisitiri-wa-siporo-richard-nyirishema-numunyamabanga-nelly-mukazayire-basuye-ferwafa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-minisitiri-wa-siporo-richard-nyirishema-numunyamabanga-nelly-mukazayire-basuye-ferwafa

  • Uko Se yabaye imvano yo kujya ku rugamba guko… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, mu kiganiro yatanze binyuze mu gace kazwi nka 'Meet me Tonight' mu gitaramo cy'urwenya cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Ni ikiganiro cyibanze cyane ku rugendo rwo kubohora u Rwanda, imyaka 30 ishize Abanyarwanda bagira uruhare mu kugarura umutekano mu bihugu bitandukanye byo ku Isi no kubaka Igihugu, ariko kandi agaragariza urubyiruko ko aribo hazaza h'igihugu, bityo bakwiriye kugikotanira.

    Iki kiganiro yagitanze gishamikiye kuri iki gitaramo cya Gen-z Comedy cyari cyahujwe no kwizihiza itariki 1 Ukwakira, yabaye intangiriro y'urugamba rwo kubohora u Rwanda.

    Lt Col Simon Kabera yavuze ko kuba Abanyarwanda uyu munsi basinzira bakabyuka amahoro, ari imvano y'umutekano waharaniwe n'Ingabo zari iza RPA kuko 'habayeho ikiguzi' cy'abana b'Abanyarwanda bemeye kwitanga mu bihe bitandukanye.

    Yavuze ko yinjiye mu rugamba rwo kubohora Igihugu afite imyaka 18 y'amavuko. Ati 'Navukiye mu buhungiro, nize ndi impunzi, mbaho ndi impunzi, kugeza ku myaka yanjye 18 nzi neza ko ndi impunzi. Ariko ndi impunzi, igihugu cyanjye gihari.'

    Simon yavuze ko kiriya gihe ntibyashobokaga ko yari kugaruka mu Rwanda, kuko na Se yari yarahunze mu 1959. Yavuze ko muri iriya myaka, u Rwanda rwarimo ivangura, akarengane, no gutoteza igice kimwe cy'Abanyarwanda hagamijwe kubamenesha.

    Yumvikanishije ko igihe kigeze 'abari bakuru, bari mu gisirikare cya Uganda harimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, harimo n'abandi batandukanye babona ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kuba mu buhungiro, abo batekereje gutyo bari bazi neza ko hari ikiguzi kigomba gutangwa kugira ngo igihugu kibone umutekano.

    Lt.Col Simon yabwiye urubyiruko ko mbere y'Abakoloni, Abanyarwanda bari babanye neza, ariko ko bakimara kugera mu gihugu, ingoma zose zakurikiranye zaranzwe n'amacukubiri no kuvangura Abanyarwanda nk'ingaruka z'ubukokoni.

    Yavuze ko ababaye mu gihugu kiriya gihe nta burenganzira bari bafite ku gihugu cyabo, ndetse ntabemererwa kujya mu mashuri.

    Ariko uyu munsi igihugu gitanga amahirwe ku bantu bose. Kandi buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, akiga aho ashaka.

    Simon yavuze ko nyuma y'urugamba yagiye kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Ndetse abona n'amahirwe yo kujya kwiga mu Buholandi.

    Yabwiye urubyiruko ko kugira Igihugu ari nko kugira umubyeyi kandi ni umugisha. Ati 'Ninjiye mu 1991 (mu gisirikare) turarwana, duhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse tubohora n'Igihugu.'


    Yavuguruje Umuholandi wagorekaga amateka

    Simon yabwiye urubyiruko kugira umuhate n'umwete wo kumenya amateka y'u Rwanda, kuko ari bwo bazabasha kuyasobanurira abakiri bato.

    Yavuze ko ubwo yigaga muri Kaminuza mu Buholandi, hari Umuholandi wagorotse amateka y'u Rwanda, afata umwanya wo kumusobanurira ko Abanyarwanda ubwabo ari bo bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Simon yavuze ko yagiye ku rugamba atarasoza amasomo ye, ariko nyuma y'urugamba yabonye amahirwe yo gukomeza kujya gukurikirana amasomo ye.

    Avuga ko kuba Inkotanyi ari uguharanira kurandura ibibazo byugarije Sosiyete. Ati 'Agaciro kawe ni uko uri iwanyu mu rugo. Uwakurenganya wese, wamubwira ko iyi ari gakondo y'iwanyu.'

    Umukoro ku rubyiruko

    Lt Col Simon yabwiye urubyiruko kugira ishyaka ryo gukunda Igihugu. Ati '[…]Njyewe nagiye kwiga muri Kaminuza ari uko mfite amanota akwiriye, nubwo narwaniye igihugu iyo ngira make ntabwo nari kujyayo.'

    Yavuze ko mu kubaka u Rwanda rushya nta muntu wasubijwe inyuma. Kuko habayeho kureba mu nguni zose z'ubuzima, abantu bongera kubanishwa bundi bushya.

    Yavuze ko u Rwanda rutekanye. Avuga ati 'Niba ushaka kumenya ko u Rwanda rurinzwe uzambuke umupaka gatoya, uhurireyo n'ikibazo umuntu agukubite inkoni yongere agukubite iya kabiri habure n'ugufasha, ubundi n'abari iruhande babaze bati uyu ni uwahe? Mumwongere izindi, ariko muri iki gihugu, igihugu kirarinzwe, uburenganzira bw'umuntu burubahirizwa, aho waba uri hose.'

    Yasobanuye ko u Rwanda rutanga amahirwe kuri buri wese, kuko bifata amasaha make gusa kugira ngo ufunguze kompanyi cyangwa sosiyete utangire gukora.

    Yabwiye urubyiruko ko 'iki gihugu kiri mu maboko yanyu' kandi 'mufite imbaraga zo kucyubaka'. Ati 'Igihe kizagera dusaze, ni ishema kuri twe kuba dushobora gusiga abantu bafite igihugu ku mutima.'

    Simon yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe kubera ko 'twifuza igihugu cy'aho umuntu ashobora gutura aho ashaka, igihugu aho buri wese agira amahirwe angana.'

    Se yabaye imvano yo kwinjira ku rugamba

    Lt Col Simon yavuze ko yakuze Se amutoza gukunda igihugu kandi 'nkiri muto yarambwiraga ngo igihugu cy'u Rwanda gitemba amata n'ubuki, kubwira umwana rero muri icyo gihe, ko gitemba amata n'ubuki, byatumye nkunda igihugu kurushaho'.

    Yanavuze ko yafashe icyemezo cyo kujya ku rugamba, kuko mu bihe bitandukanye yumvaga amakuru y'abandi bantu bagiye kwifatanya n'Inkotanyi ku rugamba, kandi muri we yumvaga ko akeneye igihugu no kuba iwabo.

    Ati 'Amahirwe nagize, narwanye intambara mbaho si uko abandi bose bagize amahirwe yo kubaho, Data agira amahirwe y'uko intambara yarangiye ansanga mu gihugu nkiriho. Kuba rero narafashe umwanzuro wo kuza gufatanya n'abandi, harimo gukunda igihugu, nanjye nari ndambiwe ubuhungiro, ndambiwe n'agasuzuguro.'

     

    Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yabwiye urubyiruko ko barwanye urugamba baharanira Igihugu gitanga amahirwe kuri bose


    Lt Col Simon Kabera yavuze ko yahisemo kujya ku rugamba afite imyaka 18 y'amavuko, kubera ko Se yamwumvishaga ko u Rwanda ari igihugu gitemba amata n'ubuki


    Lt Col Simon Kabera yasabye urubyiruko kurwanya buri wese ugoreka amateka, kandi agaharanira gusigasira ibimaze kugerwaho


    Lt Col Simon Kabera ubwo yaganiraga na Fally Merci utegura ibitaramo bya 'Gen-Z Comedy' binyuze mu gace kazwi nka 'Meet me Tonight'


    Umunyarwenya wamamaye nka ‘Atome’ [Uri ibumoso] ari mu bitabiriye iki gitaramo 


    Umunyarwenya wamamaye nka ‘Mushumba’ niwe washyize akadomo kuri iki gitaramo 


    Umuraperi Bushali witegura kumurika Album ye “Full Moon” yitabiriye iki gitaramo




    Umunyarwenya wamamaye nka Muhinde yateye urwenya agaruka ku barimo Alex Muyoboke n’abandi





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147448/uko-se-yabaye-imvano-yo-kujya-ku-rugamba-gukotanira-igihugu-lt-col-simon-kabera-yahaye-umu-147448.html

  • Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri' bacu'? #rwanda #RwOT

    Imyaka ibaye 18 uRwanda rushyikirije Leta y'Ubwongereza impapuro zisaba guta muri yombi abajenosideri 5 bari muri icyo gihugu, ariko abo bagome bakomeje kwidegembya nk'aho nta n'icyabaye.

    Abo ni Charles Munyaneza, Céléstin Ugirashebuja, Vincent Bajinya, Emmanuel Nteziryayo na Céléstin Mutabaruka. Aba bagizi ba nabi bamaze gukeneka ubutabera, ku buryo ndetse ubu bari no mu bikorwa bisenya ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Uko amashyaka yagiye asimburana ku butegetsi mu Bwongereza, yagiye yizeza uRwanda kwihutisha ubutabera abo bantu nibura bakaburanishwa, ariko imvugo ntiyigeze ihuzwa n'ingiro. Ibyo kubohereza
    mu Rwanda ngo baburanishirizwe ahakorewe ibyaha bakurikiranyweho, byo ntawe ukibiteganya, urebye uburyo abo bajenosideri bakomeje gufatwa nk'amata y'abashyitsi.

    Abazi neza imiterere ya politiki y'Ubwongereza bahamya ko amahari cyangwa agapingane hagati y'amashyaka abiri ahora asimburana ku butegetsi (Labour Party na Conservative Party) aribyo bidindiza ibyemezo byinshi, uruhande rwimitswe rukanga gushyira mu bikorwa ibyemezo byafashwe n'uruvuye ku butegetsi.

    Urugero ni amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira baba mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, yari yashyizweho umukono na Ministiri w'Intebe Rishi Sunak wo muri 'Conservative Party' , ariko Bwana Keir Starmer wo muri' Labour Party' yajya ku butegetsi akanga kubahiriza ayo masezerano.

    Aho rero niho Abanyarwanda banenga iyo mikorere ya bamwe mu bategetsi b'Ubwongereza, bahera bavuga bati:' Nibagumane abimukira babo, baduhe abajenosideri bacu, tubiburanishirize'.

    Muri iki cyumweru, Ambasaderi mushya w'Ubwongereza mu Rwanda, Madamu Alison Thorpe, yemereye itangazamakuru ko igihugu cye koko cyagaragaje kuzarira gukabije mu gushyikiriza inkiko bariya bajenosideri, icyakora yizeza Abanyarwanda ko hari ibimaze gukorwa ngo abo bantu baburanishwe' mu gihe kiri imbere'.

    Twakwizezwa n'iki ko iki cyizere nacyo kitazaraza amasinde, ko amagambo nk'aya atari ubwa mbere abategetsi b'Ubwongereza bayavuze? Mu mwaka wa 2022, ubwo Minisitiri w'Intebe w'Ubwongereza Boris Johnson yari mu Rwanda, yijeje isi yose ko agiye gushishikariza inzego bireba gufata abo bajenosideri, nyamara twarabitegereje n'ubu amaso aracyari mu kirere.

    Ubwongereza nk'igihugu kivuga ko cyubaha indangagaciro z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu, bwagombye guterwa isoni no gukingira ikibaba abajenosideri, mu gihe hari ibindi bihugu by'Uburayi nk'Ububiligi, Ubufaransa, Ubuholandi, Norvège, Danmark na Suwedi, byo nibura bifite intambwe byateye( uko yaba ingana kose) mu gushyikiriza inkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Twibuke ihame ry'abahanga mu mategeko, rivuga ko 'ubutabera butinze butaba bukiswe ubutabera'!

    The post Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri' bacu'? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubwongereza-bwagumanye-abimukira-babwo-bukaduha-abajenosideri-bacu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubwongereza-bwagumanye-abimukira-babwo-bukaduha-abajenosideri-bacu

  • Abahinzi n'aborozi b'umwuga babangamiwe n'igiciro cy'amazi – #rwanda #RwOT

    Isimburana ry'izuba n'imvura mu Rwanda rigabanyijemo ibihe bine birimo bibiri by'izuba na bibiri by'imvura. Ibi bituma kugira ngo umuhinzi abikore kinyamwuga adahanga amaso ikirere gusa ahubwo atekereza n'uburyo bwo kuvomerera imyaka.

    Ibi byiyongereraho kuba abahinzi babikora kinyamwuga atariko bose bafite imirima mu bishanga aho bakoresha amazi y'inzuzi mu kuvomerera, bituma hari abifashisha amazi y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura WASAC Group mu kuvomerera imyaka bahinga imusozi.

    Bicakungeri Jean ukorera ubuhinzi bw'umwuga mu murenge wa Mururu w'Akarere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko aherutse guhinga imbuto afite intego yo kuvomerera akoresheje amazi ya WASAC, ukwezi gishize abona ikiguzi cya metero kimwe kikubye kabiri, ahagarika kuvomerera bituma imbuto yari yahinze zitera neza.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko ku mazi akoreshwa mu kuvomerera imyaka ihinze mu murima no mu bworozi ikiguzi bajya bakirekera kuri 400Frw kuri metero kibe imwe kabone n'iyo umuhinzi cyangwa umworozi yakoresha metero kube zirenze eshanu”.

    Umworozi wo mu Karere ka Karongi, ufite inkoko 4000 mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ku kwezi yishyura amafaranga arenga ibihumbi 60Frw y'amazi inkoko zanyoye.

    Ati 'Mu kwezi nishyura amazi atari munsi y'ibihumbi 60Frw kandi twakoresheje mu rugo ntaba agera no kuri 5000Frw andi aba yangiye mu matungo kuko ku munsi inkoko 4000 zinywa amajerekani 60'.

    Umuyobozi wungirije w'Umuryango w'Aborozi b'Ingurube, Mbaraga Alex avuga ko mu busabe bakunze kugezwaho n'aborozi b'ingurube harimo gusaba ko bakoroherezwa kwishyura amazi akoreshwa mu kwita ku ngurube.

    Ati 'Ingurube mu biyitunga amazi agize igice kinini kandi ibyo dushaka ni ukorora itungo rimeze neza. Mu busabe aborozi bazo batugezaho harimo no gusaba koroherezwa kwishyura ikiguzi cy'amazi kuko ingurube nkuru inywa litilo 10 z'amazi ku munsi ari imwe, ubwo simbaze amazi yo gukora isuku mu biraro. Njye ku kwezi nishyura ibihumbi 70Frw by'amazi kandi ubwo mba nakoresheje n'ay'umureko kandi si amazi nagira aborozi inama yo gukoresha kuko ingurube ikenera isuku nyinshi'.

    Mbaraga avuga ko umworozi n'umuhinzi babikora kinyamwuga nabo Leta ikwiye kubafata nk'uruganda ikaborohereza kwishyura amazi n'umuriro nk'uko ibikora ku nganda.

    Umukozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), Ntivuguruzwa Telesphore yabwiye IGIHE ko iki kibazo bagiye kugikoraho ubuvugizi.

    Ati “Icyo twakora aho ni ubuvugizi mu kigo gishinzwe amazi, ariko kandi nanone nka RAB dufite uburyo tubaha ibigega bibafasha kuzigama amazi y'imvura kuko amazi y'imvura nayo uyafashe amatungo ashobora kuba yayanywa cyangwa ukanayuhiza imyaka”.

    Mu Rwanda ubuhinzi n'ubworozi bifatwa nk'inkingi ya mwamba ku bukungu bw'igihugu kuko buha akazi 64.5% by'Abanyarwanda kandi bikagira uruhare rwa 25% ku musaruro mbumbe w'igihugu.

    Abahinzi b’umwuga badafite imirima mu bishanga bavuga ko iyo amazi y’imvura ashize mu bigega bibagora gukomeza kuvomerera imyaka ihinze imusozi

    Aborozi b’inkoko bavuga ko inkoko 4000 zinywa amajerekani 60 ku munsi, ibituma bakenera amazi menshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahinzi-n-aborozi-b-umwuga-babangamiwe-n-igiciro-cy-amazi

  • Jean Mbanda washatse kuba Perezida yamaganywe nyuma yo gutera icyuhagiro Abajenosideri – #rwanda #RwOT

    Ni amagambo Mbanda yatangarije Shene ya YouTube yitwa Uruganiriro TV, mu kiganiro cyagiyeho tariki 1 Ukwakira 2024.

    Muri icyo kiganiro kimara hafi amasaha abiri, Mbanda avuga cyane ku mateka ye haba muri Politiki, mu mupira w'amaguru nk'uwigeze kuyobora Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (Ferwafa), n'ibindi.

    Hari aho agera kuri Matayo Ngirumpatse, akavuga ko amuzi nk'umuntu mwiza w'imfura kandi ko udashobora kuba imfura ngo nyuma ubireke.

    Mbanda ntasobanura neza ubupfura bwa Ngirumpatse wabaye Perezida w'Ishyaka MRND rya Juvénal Habyarimana wari Perezida, ari naryo ryari rifite umutwe w'Interahamwe wari urishamikiyeho.

    Urukiko Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, rwakatiye Ngirumpatse igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Mbanda Jean kandi yagaragaje ko atemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yemejwe bidasubirwaho n'Umuryango Mpuzamahanga (Loni).

    Mbanda yagiye impaka n'umunyamakuru ku bijyanye no kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi we akayica ku ruhande akavuga ko ari amahano ndengakamere.

    Ati 'Njyewe mvuga amahano ndengakamere kandi mfite impamvu yabyo, andi magambo ntumva sinjya ntinyuka kuyakoresha.'

    Ikiganiro Mbanda yavugiyemo ayo magambo kikimara kujya hanze hari benshi bariye karungu, bagaragaza ko biteye isoni kuba byavugwa n'umuntu uzi ukuri kw'ibyabereye mu Rwanda, wivugira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamugizeho ingaruka.

    Popote Janvier yahise yandika ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko ibyo Mbanda yanditse bihabaye n'ukuri ndetse ko ari ugutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.

    Ati 'Gutagatifuza umujenosideri nka Matayo Ngirumpatse wakatiwe gufungwa burundu na ICTR, ukavuga ko utemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n'Umuryango w'Abibumbye, si iby'i Rwanda. Ni ugutoneka imitima y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'Abanyarwanda muri rusange.'

    'Ubu burozi ni bwo Mbanda yashakaga kugaburira Abanyarwanda ubwo yatangaga kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora aheruka? Birababaje.'

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene na we yashimangiye ko umuntu uhakana ukuri bitakubuza kuba ko cyane ko abo Mbanda yateye icyuhagiro babihamijwe n'Urukiko Mpuzamahanga.

    Ati 'Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora Jenoside. Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka. Ntakizabihanagura.'

    Guhakana ukuri ntibikubuza kuba ukuri. Urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rwakatiye Col Renzaho Tharcisse na Matayo Ngirumpatse igifungo cya burundu rubahamije ibyaha byo gutegura no gukora jenoside.Urukiko rwanemeje ko ibi byaha ari ihame ritagibwaho impaka.

    Ntakizabihanagura. https://t.co/tTcwPYjb7J

    — Dr. Jean Damascene BIZIMANA (@DrDamascene) October 4, 2024

    Mu kiganiro cyose Mbanda yasaga n'ushaka guhinyura byinshi mu bisanzwe bizwi, ndetse akagaragaza ko abimaranye iminsi kuko ngo yirinze kubivugaho ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida, Komisiyo y'Amatora ikanga kwemeza kandidatire ye kuko hari ibyo itari yujuje.

    Jean Mbanda w'imyaka 71 y'amavuko, mu Rwanda azwi ho kuba yarabaye umudepite igihe kinini ndetse n'umuntu wanyuze mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru.

    Yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 1999 nyuma ajya kuba muri Canada. Ni umwe mu bashinze ishyaka PSD mu gihe cy'amashyaka menshi mu 1991.

    Si ubwa mbere avuze amagambo atavugwaho rumwe kuko no mu 2015, yavuze ko atumva impamvu yo gufunga Col Théoneste Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

    Bivugwa ko yigeze gufungwa nyuma yo kutumvikana n'abari bagenzi be mu bucuruzi bujyanye n'ibikorwa byo gutwara abantu binyuze mu ikompanyi yari izwi nka Aprotam.

    Mbanda Jean ubwo yatangaga ibyangombwa ngo yemererwe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jean-mbanda-wigeze-kuba-umudepite-yateje-impaka-nyuma-yo-gutera-icyuhagiro

  • RDC: Abagera kuri 78 ni bo bamaze guhitanwa n… – #rwanda #RwOT

    Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 3 Ukwakira 2024. Mu gicuku cyo kuri uyu munsi n’ubundi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean Jacques Purisi yatangarije Reuters ko bazamenya neza umubare w’abapfuye nibura mu minsi 3.

    Ati: “Bizatwara nibura iminsi itatu kugira ngo tubone imibare nyayo kuko imibiri y’abapfuye yose ntabwo itaraboneka”. Yakomeje avuga ko ariko nibura bamaze kumenya ko abantu 78 ari bo bamaze kwitaba Imana mu gihe bamaze kurokora abantu 58.

    Ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova gaherereye muri teritwari Kalehe, Intara ya Kivu y'Amajyepfo bwerekeza mu mujyi wa Goma. Bwarohamiye mu gace ka Mukwidja. Amashusho yafashwe agaragaza burohama gake gake kugeza ubwo bwose bucuramye, bukarengerwa n'amazi.

    Ku rundi ruhande, hagaragara abagenzi bake bageragezaga koga, berekeza ku nkombe z'ikiyaga. Umwe mu barokotse, Alfani Buroko Byamungu w’imyaka 51 yabwiye Reuters ko mu gihe yarwananaga no kuguma ku kiyaga hejuru abandi bamukikije bose bo yababonaga barohama.

    Ati: 'Nabonye abantu barohama, benshi bagiye munsi. Nabonye abagore n’abana barohama mu mazi, nanjye ubwanjye nari hafi kurohama, ariko Imana yamfashije”?

    Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n'uko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo kuko bwakabaye butwara abagenzi batarenze 30.

    Yagaragaje ko abasare, Polisi ishinzwe umutekano wo ku nkombe z'ikiyaga ndetse n'abandi bafite aho bahurira n'ubwikorezi bukorerwa muri iki kiyaga bafite uruhare muri iyi mpanuka.

    Yatangaje ko hagiye kuba inama y'umutekano yihutirwa ku rwego rwa Kivu y'Amajyepfo, yiga kuri iyi mpanuka, ateguza ko abayigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147438/rdcabagera-kuri-78-nibo-bamaze-guhitanwa-nimpanuka-yubwato-bwarohamye-mu-kivu-147438.html

  • Ni iki cyahesheje u Rwanda umwanya wa gatatu… – #rwanda #RwOT

    Raporo ya Banki y'Isi ku birebana n'uburyo ibihugu byorohereza ishoramari yiswe B-Ready 2024 yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu ku Isi mu bihugu byorohereza gutangiza ishoramari. U Rwanda rwaje kuri uwo mwanya rukurikiye Singapore na Georgia.

    Iyi raporo yamurikiwe i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2024 kandi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 8 mu bijyanye n'imitangire ya serivisi za Leta mu gihe ruri ku mwanya wa 17 ku Isi mu iyubahirizwa ry'amategeko mu bucuruzi n'ishoramari.

    Raporo yakozwe hashingiwe ku nkingi eshatu z'ingenzi zirimo izirebana n'iyubahirizwa ry'amategeko, imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo byorohereza abashoramari ndetse no korohereza ishoramari.

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu mu korohereza imikorere y'ishoramari hashingiwe ku mategeko n'uburyo abikorera batangizamo ibigo cyangwa ishoramari, babyaza umusaruro ibikorwa remezo n'ibindi aho rufite amanota 81,31%, rukurikira Georgia ifite 84.75% na Singapore ifite 87,33%.

    Ubusanzwe gutangiza ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda, bifata iminsi 32 ku bigo by'imbere mu gihugu naho ibyo mu mahanga bigatwara iminsi 39 yo kuba byatangiye ibikorwa byabyo.

    Mu nkingi ya kabiri ijyanye n'imitangire ya serivisi za Leta n'ibikorwa remezo, u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere aho ruri ku mwanya wa munani n'amanota 67.37, rukurikira Slovakie, Nouvelle Zelande, Hongrie,Portugal, Croatia, Singapore na Estonia ya mbere ifite amanota 73,31%.

    Ku birebana n'iyubahirizwa ry'amategeko, u Rwanda ruza mu ku mwanya wa 17 n'amanota 70,68% mu gihe Hongrie ari yo iyoboye iyo nkingi n'amanota 78,23%.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Francis Gatare, yasangije abitabiriye igikorwa cyo kumurika Raporo ya Banki y'Isi ku bucuruzi n'Ishoramari, Business Ready (B-READY 2024), uko impinduka mu iterambere ry’u Rwanda zashibutse ku guhuza imikoranire kwa Leta n’urwego rw’abikorera.

    Yavuze ko kuva mu 2003 kugeza umwaka ushize, urwego rw'abikorera ku musaruro mbumbe w'igihugu rwikubye inshuro zisaga 14 kandi umusaruro w'umuturage w'u Rwanda wagiye uzamuka bitewe n'urwo ruhare abikorera bagira mu iterambere.

    Yagize ati: 'Dutekereza ko amavugurura akorwa mu bucuruzi aba ashingiye ku bintu bitatu; icya mbere ni ibiganiro bigenda bibaho hagati ya leta n'abikorera. Mu Gihugu cyacu, urwego rw'abikorera na Leta, bafite urubuga bahuriramo bakaganira.'

    Gatare yavuze ko amavugurura u Rwanda rwakoze arimo koroshya urujya n'uruza ari bimwe mu byorohereza abacuruzi n'abashoramari by'umwihariko abanyamahanga baba bashaka gushora imari mu Rwanda.

    Ati: 'Bamwe mu bari muri iki cyumba bashobora kuba babizi ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine ku Isi, aho umuturage wese ku Isi ashobora kurujyamo adasabwe viza, bagusinyira ugeze mu gihugu, uyibonera ku Kibuga cy'Indege, i Kigali ukihagera. Icyo ni ikintu ibihugu byinshi bitangiye gushyira mu bikorwa kuko twabonye ko bishobora kuba ari ingirakamaro mu guteza imbere ubucuruzi.'

    Biteganyijwe ko raporo ya kabiri ya B-Ready izasohoka mu 2025 izakorerwa nibura ku bihugu 100, naho izasohorwa muri Nzeri 2026 ikorerwe nibura mu bihugu 180, mu gihe iy'uyu mwaka yakorewe ku bihugu 50 birimo ibiteye imbere, ibifite amikoro aciriritse ndetse n'iby'amikoro macye.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147445/ni-iki-cyahesheje-u-rwanda-umwanya-wa-gatatu-mu-korohereza-ishoramari-ku-isi-147445.html