Blog

  • 90% by'abana baba mu muhanda baba barahunze amakimbirane yo mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi wa SOS-Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Serugo Aimable, mu muhango wo gushyingira imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

    Serugo yavuze ko mu bikorwa bahoramo byo kurengera umwana, iyo baganiriye na bo basanga nka 90% baba barahageze kubera ko iwabo ahanini basiganira kubarera.

    Ati '90% bya bariya bana iyo muganira, bakubwira ko ari amakimbirane ari iwabo bahunze, ari na yo mpamvu mu kubikemura hazamo n'iki gikorwa cyo gukangurira ababyeyi gushyingiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko. Iyo batabikoze usanga ari imwe mu mpamvu ikurura ayo makimbirane.'

    Serugo yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bafatanyije n'inzego z'ibanze, hamaze gusezerana imiryango isaga 120 kandi bagikomeje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivu yabwiye IGIHE ko gushyingirana byemewe hagati y'abagiye gushinga umuryango ari kimwe mu bigabanya amakimbirane.

    Ati 'Iyo umuryango ubanye warashyingiranwe, haba hari umutekano mu rugo. Abashakanye babana mu mahoro kandi n'ahagaragaye ayo makimbirane bashobora no kuyakemura ubwabo.

    'Ku mwana rero bimugirira akamaro kuko iyo abona ababyeyi be barasezeranye, babanye neza, na we bimuha gutekana no gutera imbere mu bwenge no mu mibereho myiza.''

    Imwe mu miryango yasezeranye yavuze ko ubu yashyize ku ruhande impaka zajyaga zibabaho no gusiganira inshingano zo kurera.

    Umurenge wa Kivu ni umwe mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe, aho abahatuye hakirimo abafite umuco w'ubuharike, aho hari n'ababura amahitamo mu gihe cyo gufata icyemezo cyo gushaka uwo bashyingiranwa byemewe n'amategeko.

    Mu Karere ka Nyaruguru, ubu habarurwa imiryango 305 ibana mu buryo butemewe n'amategeko, ikomeje gushishikarizwa kubikora kugira ngo abayigize babane mu mutuzo barengewe n'amategeko.

    Abasezeranye imbere y’amategeko biyemeje kubana neza bubahiriza icyo amategeko ategeka

    Bamwe mu bashyingiwe bafatanya n’abayobozi gukata umutsima

    Imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu yasezeranye imbere y’amategeko

    Serugo Aimable yavuze ko umuryango utekanye ari wo urera abana neza

    Umusaza Kayonga Jean Damascene yasezeranye n’umugore we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/90-by-abana-baba-mu-muhanda-baba-barahunze-amakimbirane-yo-mu-ngo

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nguema wa Gabon – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bya Perezida Kagame na Nguema byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Nguema aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ubwo yitabiraga umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

    Yatangiye kuyobora Gabon ku wa 30 Kanama 2023 nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo. Icyo gihe yamaze amezi abiri gusa ahita agirira uruzinduko mu Rwanda, maze we na Perezida Kagame baganira ku mutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w'Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

    Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda n'inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk'inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

    Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.

    Perezida Kagame na Nguema bahuriye i Paris mu Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-nguema-wa-gabon

  • Ruhango: Abana bagaragaye bafashe Ibendera mu mvura batangiye gushimirwa – #rwanda #RwOT

    Abo bana ni Gisubizo Erneste, Irasubiza Nepomucsene, Maniraguha James, Mugisha Patrick, Mugisha Obed na Mugabo Bruce. Bafite imyaka iri hagati ya 10 na 13 y'amavuko, aho biga mu mwaka wa Kane w'amashuri abanza.

    Ubwo imvura yagwaga kuri iriya tariki, umuyaga mwinshi washatse kugurukana Ibendera ry'igihugu riri mu kigo cyabo, maze bariya bana b'abanyeshuri babona igiti cyaryo gitangiye guhengama, basohoka mu mashuri aho bari bugamye bajya kuriramira kugira ngo umuyaga utaritura hasi.

    Bakomeje gufata igiti imvura irabanyagira ndetse n'umuyaga ari mwinshi cyane ku buryo wanasakambuye amwe mu mashuri yo kuri icyo kigo cyabo, ariko ntibyabaca intege.

    Umuyobozi wa EP Cyobe, Mugirwanake Aaron, yabwiye IGIHE ko bari mu bihe by'ibiza, ariko abo bana bakagaragaza umutima w'ubutwari, ibintu byanejeje benshi barimo n'abarezi b'iri shuri.

    Yavuze ko ubundi abana icyenda aribo batabaye bwa mbere, ariko batatu umwarimu akababuza kugenda, mu gihe batandatu bo bari bamaze kunyaruka bagiye.

    Ati 'Twasaga nk'abari mu biza, kuko mu gihe bakoraga biriya hari n'amashuri yarimo asenyuka, ariko bo ntibagira ubwoba bakomeza gufata igiti cy'Ibendera.''

    Yakomeje avuga ko kubera umuyaga mwinshi, wageze aho ukabarusha imbaraga, igiti cy'ibendera kikavunika, ibendera rikagwa hasi mu byondo, ibintu byababaje bariya bana cyane.

    Umutima wo gukunda no kubaha ibirango by'igihugu bawukuye hehe?

    Mugirwanake, yavuze ko EP Cyobe ari ishuri rishya kuko ryubatswe muri COVID-19, ibi ngo byatumye ibendera bahazanye bwa mbere, abana barabonye icyubahiro ryahawe rizamurwa, bikanajyana n'amasomo bajya bahabwa atandukanye arimo kubaha ibirango by'igihugu ndetse no kumenya kurinda ibikorwaremezo birinda kubyangiza cyangwa kurebera ababyonona.

    Ati 'Ubundi tukizamura ibendera, kuko turi ikigo gishya, abana barabibonaga, ariko kandi tujya tugira igihe cyo kuririmba Indirimbo Yubahiriza Igihugu, byose abana baba babireba, ndetse tugira n'umwanya w'itorero, kandi icyo gihe cyose tubaganirizamo ibintu byinshi byo guha agaciro ibirango by'igihugu, kurinda ibikorwaremezo no gufata neza ibintu byose.''

    Nyuma y'ikwirakwira ry'iyi nkuru yatangaje benshi, inzego zitandukanye zatangiye kwemerera abana amashimwe atandukanye kubera umutima wo gukunda igihugu bagaragaje.

    Ku ikibitiro, umuyobozi w'ishuri yageneye aba bana ishimwe ririmo ibikoresho by'isuku nyuma y'iki gikorwa bagaragaje, ndetse yatangarije IGIHE ko hateganyijwe inama ya komite y'ishuri ngo hatekerezwe uko bazashimirwa by'umwihariko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango wungurije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonse, nawe yabwiye IGIHE ko nk'akarere bakozwe ku mutima cyane n'igikorwa cyiza cy'aba bana, avuga ko hari gutegurwa uko babasura bakabashimira n'ubwo ateruye ngo avuge nyakuri icyo babateganyiriza.

    Yagize ati 'Burya n'ijambo rishimira riba ari ryiza ku mwana wagaragaje igikorwa nka kiriya, guhemba biri mu buryo bwinshi, n'iyo umuntu agushimiye muri kumwe biba byiza, ariko kandi n'ibindi byose bizashoboka, turiho turabiteganya.''

    Mu yandi makuru IGIHE yamenye ni uko n'umuyobozi wa Polisi y'Igihugu mu Karere ka Ruhango yasuye aba bana, abizeza ko azagaruka abazaniye ibihembo, atasobanuye neza ibyo ari byo.

    Uretse aba kandi, abinyujije kuri Facebook, Senateri Dr Emmanuel Havugimana, yanditse asabira aba bana kuzahembwa, aho yagize ati 'Byankoze ku mutima! Aba bana mbasabiye ibihembo.''

    Hari n'abandi kandi bakomeje kugaragaza amarangamutima, basabira aba bana kuzafashwa kubera umutima udasanzwe bagaragaje wo gukunda igihugu.

    Aba bana uko ari batandatu hamwe n’umurezi wabo

    Aba bana basuwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Floribert Muhire ashima ubutwari bagize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-abana-bagaragaye-bafashe-ibendera-mu-mvura-batangiye-gushimirwa

  • Impapuro mpeshamwenda za BRD zaguzwe ku kigero cya 130.2% – #rwanda #RwOT

    Ibi byatumye BRD ibasha gufatirana aya mahirwe, yemera kwakira miliyari 3..5 Frw ku mafaranga yari yateganyije, ibisobanuye ko yakiriye miliyari 33.5 Frw muri rusange. Abaguze izi mpapuro bakoresheje amafaranga y'u Rwanda bazungukirwa 12.9 % buri mwaka, mu gihe cy'imyaka irindwi.

    Ishoramari rito rishobora ryari ibihumbi 100 Frw, aho BRD yari yashyize imbaraga mu gushishikariza abashoramari bato n'abantu ku giti cyabo, kwitabira kuzigura.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga, BRD yabashije kugera kuri iyi ntego, aho abashoramari bato bitabiriye kugura izi mpapuro ku kigero cya 212% ugereranyije n'uko byari bimeze ku mpapuro za mbere zagiye ku isoko.

    Ku rundi ruhande, banki z'imbere mu gihugu, ibigo bitanga serivisi z'ubwishingizi n'ibindi bitandukanye, byose byerekanye ubushake bwo gushora muri izi mpapuro mpeshamwenda. Abanyarwanda batuye mu bihugu nka Canada, u Bwongereza, Tunisia, Uganda, Norvège, u Buyapani, u Burundi, Djibouti, Afurika y'Epfo, u Bufaransa, u Budage na Côte d'Ivoire, bose bashoye imari muri izi mpapuro mpeshamwenda.

    Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga, yashimiye buri wese washoye imari muri iyi banki, ati 'Turashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bw'ubufasha bwayo ndetse na buri wese witabiriye [kugura] izi mpapuro, bidutera imbaraga zo gukomeza gushaka ibisubizo bituma tubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y'iterambere ry'igihugu.'

    Impapuro mpeshamwenda za BRD zaguzwe ku kigero cya 130.2%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impapuro-mpeshamwenda-za-brd-zaguzwe-ku-kigero-cya-130-2

  • Amavubi yiteguye gushyira igitutu kuri Bénin mu rugendo rwo gushaka itike ya AFCON 2025 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y'igihugu 'Amavubi' yitegura imikino ikomeye yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2025, umutoza Frank Torsten Spittler yatangaje ko nubwo adashobora kwizeza Abanyarwanda intsinzi, azakora ibishoboka byose ngo Bénin igorwe cyane mu mukino wabo ugiye kwongera kubahuza.

     

    Frank Torsten, umudage utoza Amavubi, yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Ukwakira 2024, aho yagaragaje icyizere ku myiteguro y'ikipe ye, nubwo yagize impungenge ku cyizere cy'intsinzi.

     

    Mu mukino ubanza uzahuza Amavubi na Bénin, uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira 2024, i Abidjan, umutoza Torsten yagaragaje ko intego nyamukuru atari uguhita atsinda Bénin, ahubwo ari ugutuma bigora cyane Bénin kubona intsinzi. Yagize ati, 'Sinasezeranya ko tuzatsinda, ariko ndahamya ko tuzashyiraho igitutu gikomeye kuri Bénin, cyane cyane mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.'

     

    Ku bijyanye n'imyiteguro, umutoza Torsten yashimangiye ko abakinnyi bakomeje kwiyungura ubumenyi baherewe mu mwiherero uheruka, ndetse ko hari icyizere cy'uko bashobora gukomeza kuzamura urwego rwabo. Yavuze ati, 'Ndishimira ko abakinnyi bakomeje kwerekana ko ibyo nabatoje bikiri mu mitwe yabo. Ibi bitanga icyizere ko tuzakina umukino wacu ku rwego rwo hejuru.'

     

    Umukinnyi Johan Marvin Kurry, ukinira Yverdon Sport FC mu Busuwisi, nawe yavuzweho na Torsten nyuma yo kongerwa mu ikipe, aho umutoza yagaragaje ko nubwo yari avuye mu mvune, akomeje kugarura imbaraga. Yagize ati, 'Kurry amaze kugarura imbaraga, kandi bizaterwa n'imyitozo agomba gukomeza gukora. Turateganya gufata umwanzuro wa nyuma ku kuba azitabazwa cyangwa atazitabazwa mu mukino wo kwishyura.'

     

    Bénin yaherukaga gutsinda Amavubi igitego 1-0 mu mukino w'irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, ariko ubu Amavubi afite icyizere cyo kubagora cyane muri iyi mikino ibiri iri imbere.

     

    U Rwanda rufite amanota abiri nyuma yo kunganya na Libya na Nigeria, mu gihe Bénin ifite amanota atatu nyuma yo gutsinda umukino umwe. Itsinda rya Gatatu rigizwe na Nigeria, iri ku mwanya wa mbere n'amanota ane, ikurikirwa na Bénin, mu gihe Amavubi ari ku mwanya wa gatatu.

    Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 15 Ukwakira 2024, ukazabera kuri Stade Amahoro i Kigali. Amavubi azaba asabwa kwitwara neza ngo ashyire igitutu kuri Bénin ndetse anafate amanota yose ahari mu rwego rwo kwiyongerera amahirwe yo kubona itike y'igikombe cya Afurika.

    Amafoto y'Abasore b'Amavubi mu myitozo

    Johan Marvin Kurry na Jimmy Mulisa

     

    Source : https://yegob.rw/amavubi-yiteguye-gushyira-igitutu-kuri-benin-mu-rugendo-rwo-gushaka-itike-ya-afcon-2025/

  • Umwihariko Guverinoma yashyize ku bidukikije mu myaka itanu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu myaka ishize u Rwanda rwibasiwe n'imyuzure yatewe n'imvura yaguye ari nyinshi, cyane cyane mu Majyaruguru n'Iburengerazuba. Yangije ibikorwa by'ubuhinzi, amazu n'ibikorwa remezo, ndetse ihitana n'ubuzima bw'ababarirwa mu magana.

    Ni mu gihe kandi u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu ufatika mu rugamba Isi irimo rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, hagamijwe ko ubushyuhe Isi igira butarenga degré Celsius 2, byaba akarusho bukaba degré Celsius 1.5.

    Kugira ngo Igihugu kibashe guhangana n'ibyo biza biterwa n'imihindagurikire y'ibihe kandi runashyire mu bikorwa Amasezerano ya Paris rwashyizeho umukono mu 2016 agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, guverinoma ivuga ko iteganya kongera ubushobozi bwo kuburira mbere, bigafasha mu kugabanya ingaruka z'ibiza.

    Muri gahunda y'imbaurabukungu ya kabiri (NST2) kandi hateganyijwemo ko hazasubiranywa ibyogogo byangiritse, hakanozwa imicungire y'ibishanga.

    Ibyo ngo bizajyana no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya imyuzure mu bice bikunze kwibasirwa n'ibiza nko mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba, ku bufatanye n'abaturiye ibyo bice.

    Guverinoma kandi ivuga ko mu myaka itanu iri imbere hazanozwa neza imicungire y'amashyamba hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Ibiti bya gakondo hamwe n'ibyihanganira imihindagurikire y'ibihe bizongerwa, kimwe n'ibivangwa n'imyaka ndetse n'iby'imbuto ziribwa.

    Guverinoma yiyemeje kwegereza abaturage ingemwe z'ibiti; ibintu bizafasha kugabanya imyuka yangiza ikirere ku kigero cya 38% nk'uko biteganywa n'amasezerano mpuzamahanga y'i Paris yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe, no guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije.

    Muri iyo myaka itanu izageza mu 2029, guverinoma ivuga ko hazakusanywa imari y'arenga miliyari $3 azafasha mu kubaka ubushobozi bwo gushyigikira imishinga n'ibikorwa bigamije guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bice byose by'iterambere ry'ubukungu bw'Igihugu.

    Raporo ya Middle East and Africa Environmental Sustainability Scorecard ya 2023, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu bihagaze neza mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

    Ni ibintu Igihugu gikesha ingamba zitandukanye zashyizweho zirimo kongera ubuso buteyeho amashyamba, gukumira ibyuma by'ikoranabuahanga bigira ingaruka ku bidukikije, kugenzura ibinyabiziga bisohora imyuka myinshi ihumanye mu mihanda, no gukoresha uburyo bwo guteka hifashishisjwe izindi ngufu zitari inkwi n'amakara.

    U Rwanda kandi rukomeje guha ikaze ikoreshwa ry'ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, hirindwa imyuka isohorwa n'ibikoresha ibikomoka kuri peteroli.

    Zimwe mu nyubako nini zikomeje kuzamurwa hirya no hino muri Kigali, nazo zirubakwa mu buryo butangiza ibidukikije. Ibyo byiyongeraho umushinga wa Green City Umujyi wa Kigali ushyizemo ingufu mu myaka itanu iri imbere, witezweho byinshi mu iterambere rijyana no kubungabunga ibidukikije.

    Umushinga wa Green City uri mu u Rwanda rwitezeho gutanga umusanzu mu rugamba rwo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-guverinoma-yashyize-ku-bidukikije-mu-myaka-itanu-iri-imbere

  • U Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y'ubufatanye – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe ubwo Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yari muri ubwo bwami aho yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 200 bumaze bushinzwe ndetse na 58 bumaze bwigenga.

    Nyuma y'ibi birori, Minisitiri w'Intebe yahuye n'Umwami wa Lesotho, Letsie III, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

    Nyuma y'aho nibwo Minisitiri Ngirente yahuye na Minisitiri w'Intebe w'ubwo bwami, Ntsokoane Samuel Matekane, ari naho hasinyiwe aya masezerano, yashyizweho umukono n'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zirimo n'iz'umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, yagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y'iki gihugu.

    Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

    Umubano w'u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Wabagarijwe n'ibikorwa bitandukanye byiganjemo kugenderanirana kw'abayobozi b'impande zombi.

    Urugero ni uruzinduko Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yagiriye muri iki gihugu kiri ku buso bwa kilometero kare 30.355, aho yari agiye mu muhango w'Irahira rya mugenzi we, Ntsokoane Samuel Matekane.

    Ni mu gihe na Ntsokoane Samuel Matekane yaje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anitabira umuhango w'Irahira rya Perezida Kagame.

    Ubwami bwa Lesotho bwashinzwe n'Umwami Moshoeshoe I mu myaka 200 ishize, bukaba bwararanzwe n'amahoro n'umutekano mu bihe bitandukanye kugeza n'ubu.

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yahuye n’Umwami wa Lesotho, Letsie III, amugezaho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

    U Rwanda na Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye

    Minisitiri w’Intebe Ngirente yahuye na Minisitiri w’Intebe w’ubwo bwami, Ntsokoane Samuel Matekane, ari naho hasinyiwe aya masezerano, yashyizweho umukono n’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-lesotho-byasinye-amasezerano-y-ubufatanye

  • Kayitesi Usta na Rugira Amandin mu batorewe Kuyobora Komisiyo zihoraho muri Sena – #rwanda #RwOT

    Ni amatora yabaye mu Nteko Rusange ya Sena kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024.

    Sena igizwe na Komisiyo ya politiki n'imiyoborere, komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari, komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umutekano na Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu.

    Senateri Usta Kayitesi Usta yatorewe kuba Perezida wa Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere n'amajwi 25, na ho ku mwanya wa Visi Perezida wa Komisiyo hatowe Senateri Uwera Pelagie.

    Dr. Usta Kayitesi yagaragaje ko impamvu zatumye yiyamamariza uyu mwanya zirimo kuba yarize amategeko, imirimo yakoze yamuhuje na Komisiyo ya Politike n'Imiyoborere ku buryo bizamufasha kuzuza inshingano.

    Ati 'Imirimo nagiye nkora yampaye amahirwe yo guhura n'ibikorwa bya komisiyo ya politike n'imiyoborere. Nabaye muri Komisiyo y'Ivugurura ry'Itegeko Nshinga mu 2015 kandi iyo komisiyo igaragaza neza ibikorwa by'iyi komisiyo ya politike ikora.'

    Yahamije ko n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere yari amaze imyaka igera kuri irindwi ayoboye rwatangaga raporo kuri komisiyo ya Politike n'Imiyoborere ku buryo azi neza inshingano n'imikorere y'iyi komisiyo.

    Ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari hatowe Senateri Nsengiyumva Fulgence naho Visi Perezida aba Senateri Dr. Nyinawamwiza Leatitia.

    Muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano hatowe Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, wayiyoboraga n'ubundi muri manda ishize, naho Visi Perezida w'iyi Komisiyo ni Senateri Rugira Amandin.

    Senateri Rugira yagaragaje ko igihe kirekire yakimaze ari umudipolomate, bikazamufasha mu kuzuza inshinano ze.

    Mu mirimo yakoze imyaka 18 yayimaze muri dipolomasi, aho imyaka ine yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane avamo ajya kuba ambasaderi.

    Ati 'Indi myaka 14 nyibamo Ambasaderi w'u Rwanda mu bihugu binyuranye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, u Bubiligi na Zambia kandi ngira ngo ku bireba umutekano ibyo bihugu mvuze muzi ko hari aho bihurira n'umutekano wacu.'

    Abandi batowe ni Senateri Umuhire Adrie wabaye Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe Visi Perezida wayo yabaye Senateri Niyomugabo Cyprien ndetse bombi bahoze muri biro y'iyi komisiyo muri manda ishize.

    Sena y'u Rwanda igizwe n'Abasenateri 26 barimo abagore 14 bangana na 53,9% n'abagabo 12 bangana na 46,1%. Ni ubwa mbere muri uyu mutwe hagaragayemo abagore benshi ugeranyije n'abagabo kuko manda ya gatatu icyuye igihe yari igizwe n'abagore bangana na 35%.

    Sena y'u Rwanda ifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry'amahama remezo, Gusuzuma no gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Kugenzura imikorere y'imitwe ya Politiki ndetse no gutanga ibitekerezo ku mushinga w'ingengo y'imari ya Leta.

    Senateri Usta Kayitesi yavuze ko ubunararibonye afite mu miyoborere n’amategeko bizatuma yuzuza inshingano yatorewe

    Senateri Uwera Pelagie yatorewe kuba Visi perezida wa Komisiyo ya Politike n’imiyoborere

    Itora ryari mu ibanga amajwi akabarurirwa aho

    Muri Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano hatowe Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja

    Senateri Rugira Amandin yagaragaje ko ubunararibonye afite buzafasha mu kuzuza inshingano za Sena

    Senateri Niyomugabo Cyprien yongeye kugirirwa icyizere cyo kuba Visi Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

    Senateri Umuhire Adrie yongeye gutorerwa kuyobora Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage

    Abasenateri bitabiriye amatora bari 26 bose uko bagize Sena y’u Rwanda

    Nyuma yo gutora impapuro batoreyeho zahise zicibwa

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-usta-kayitesi-na-rugira-amandin-mu-batorewe-kuyobora-biro-za-komisiyo

  • Hashyizweho umunsi wo kwiyiriza ubusa ku Isi… – #rwanda #RwOT

    Papa Francis yahisemo tariki 7 Ukwakira, umunsi wa mbere Hamas yatereyeho Isiraheli, kuri uwo munsi gusa igahitana abantu 1,200 ndetse ikanafata bugwate abagera kuri 250 muri Gaza, nk’umunsi abantu bo hirya no hino ku isi bazajya bafata umwanya bagasenga kandi bakiyiriza ubusa basengera amahoro.

    Nk'uko bivugwa na Minisiteri y'Ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas, abantu barenga 40.000 ni bo baguye muri iyo ntambara kuva muri Kanama 2024.

    Ibijyanye n'iyi gahunda y'isengesho, byatangajwe n'Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ya Roma, ubwo yasozaga Misa yabereye ku kibuga cya Mutagatifu Petero.

    Nk'uko ibiro ntaramakuru Vatikani bibitangaza, Francis yagize ati: “Muri iyi saha itangaje y’amateka yacu, mu gihe imiyaga y’intambara n’umuriro w’urugomo bikomeje gusenya abantu n’amahanga yose, [umuryango wa gikirisitu ugomba] gukora ibikorwa bya kimuntu.”

    Igihe Papa yahamagariraga abantu bose kwitabira iri sengesho, yagize ati: “Reka tugendere hamwe. Reka twumve Umwami. Reka tuyoborwe na Mwuka.'

    Ntabwo ari ubwa mbere Papa Francis ahamagariye amahanga yose kwiyiriza ubusa no gusengera agace kose karimo intambara, kuko yaherukaga no kubikora mu 2013 mu rwego rwo gusengera Siriya ndetse no muri 2017, ubwo hasengerwaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147465/hashyizweho-umunsi-wo-kwiyiriza-ubusa-ku-isi-hose-147465.html

  • Baserutse mu myambaro wa Mukotanyi! Rumaga na… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi mu gihe yashyize hanze iki gisigo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024. Ni kimwe mu bisigo bigize Album ye ya kabiri aherutse gushyira ku isoko yise “Nzaza” iriho n’ibindi bisigo yakoranyeho n’abandi bahanzi ndetse n’abasizi.

    Rumaga yabwiye InyaRwanda ko akora Album ye ya Kabiri Kenny Sol ari umwe mu bantu yatekereje ko bazakorana kandi ko ubwo yamwegeraga yahise abyumva vuba.

    Ariko kandi avuga ko gutekereza gukorana na Kenny Sol atari ibya vuba, kuko no kuri Album ya mbere yise “Mawe” yifuzaga ko bakorana ariko ‘tubura igitekerezo’. Ati “Umunsi nagize igitekerezo rero naramuhamagaye bimera nko kurundura umudari, abyumva cyane, ambwira ko rwose yishimiye ko dukora icyo kintu. Nzaza ni kimwe mu bisigo biri kuri Album byiza.”

    Rumaga yavuze ko iki gisigo ‘Nzaza’ yakoranye na Kenny Sol gishushanya urugamba rwo kubohora u Rwanda, kandi agisohoye muri uku kwezi kubera ko uku kwezi ‘njye nakwise ukwezi ko gukunda Igihugu’.

    Yavuze ko muri uku kwezi azashyira hanze n’ibindi bisigo bibiri byitsa ku gukunda igihugu, ari nayo mpamvu tariki 1 Ukwakira 2024, ari bwo yasohoye integuza y’iki gisigo ‘kuko ari umunsi ukomeye ku Rwanda, umunsi wa mbere w’itangira ry’urugamba.’

    Akomeza ati “Rero kiriya gisigo kivuga ku buzima bwo gukunda Igihugu.” Yasobanuye ko mu rwego rwo gushushanya urugamba rwo kubohora Igihugu no guhamagarira abantu kugikorera no kugikunda, biri mu mpamvu zatumye bahitamo kugaragara mu mashusho y’iki gisigo bambaye imyenda ya Mukotanyi. Ati “Niyo mpamvu watubonye mu myambaro ya ‘Mukotanyi’.'     

    Mukotanyi ni impuzankano ifite amateka akomeye, kandi adasanzwe kuri bari abasirikare ba RPA bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Iyi myenda ingabo zatangiye kuyambara mu 1991, ubwo zimuriraga ibindiro mu gace k'ibirunga. Iyi myambaro iri mu ibara ry'icyatsi, ibara rya Chocolat ndetse igaragaramo n'igiti cy'umugano.

    Rumaga yavuze ko mu ikorwa ry’amashusho y’iki gisigo bahaye akazi abantu barenga 20, kandi bashoyemo amafaranga menshi mu ikorwa ryayo. Gusa, hari n’abo bifashishije badashobora kubonera ikiguzi cyabo. 

    Amashusho (Video) y'iki gisigo yakozwe na Tag Mayors, ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Santana Sauce.


    Rumaga yatangaje ko kuva kuri Album ya mbere yifuzaga gukorana na Kenny Sol ariko bakabura ibitekerezo

    Rumaga yasobanuye ko iki gisigo bagikoze mu rwego rwo kwizihiza ukwezi k'Ukwakirwa kwahiriwe gukunda Igihugu

    Muri iki gisigo, Kenny Sol agaragara mu mwambaro wa Mukotanyi cyo kimwe na Junior Rumaga



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'IGISIGO 'NZAZA' CYA RUMAGA NA KENNY SOL

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147458/baserutse-mu-myambaro-wa-mukotanyi-rumaga-na-kenny-sol-bahuriye-mu-gisigo-cyitsa-ku-kwiboh-147458.html