Blog

  • Ubuzima bwo muri gereza, umuryango we! Ibyo B… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, wahuje abiganjemo abaririmbyi ba Kinyatrap, Hip Hop n'abandi bashyigikiye Bushali kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Uyu mugabo yari yatumiye inshuti ze n'abandi mu rwego rwo kubumvisha iyi Album mbere y'uko ijya hanze ku mugaragaro. Ni Album avuga ko akozeho mu gihe cy'imyaka itatu ishize, ndetse yifashishije aba Producer barimo abo mu Bufaransa, mu Rwanda no mu Budage bitewe n'uko yashakaga Album 'ikoze neza'.

    Mu kumurika iyi Album, Bushali yaserutse mu myambaro yahanzwe n'inzu y'imideli ya Moshions, ndetse yari yambaye 'Masque' ishushanya uburyo akunda 'Ingagi' kandi nawe akunze kwiyita Ingagi.

    Yaririmbye buri ndirimbo yose igize iyi Album, ndetse yagiye asobanura uko yakoze buri imwe. Bushali yari ashyigikiwe n'abarimo Bull Dogg, Ish Kevin, Kivumbi King, Juno Kizigenza, Bruce The 1St, Davis D, Slum Drip, B-Threy, Kenny K-Shot, Anitha Pendo, Patycope, Rocky Kimomo n'abandi.

    Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo 'ziryoshye', kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

    Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y'uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Studio na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

    Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n'abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.  

    Album ye iriho indirimbo “Isaha” yakozwe na Producer Yewe, ‘Ubute’ yakozwe na Elvis Beat, ‘Zontro’, ‘Iraguha’ yakoranye na Slum Drip na B-Threy, ‘Tugendane’ yakozwe na Hubert Beat, ‘Imisaraba’ yakozwe na Pastor P, ‘Saye’;

    ‘Ijyeno’,’Hoo’ yakozwe na Muriro, ‘Unkundira Iki’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, ‘Kuki uneza i nigguh?’ yakoranye na Nillan, ‘Mbere rukundo’ yakozwe na Muriro, ‘Monika’ yakozwe na Package, ‘Gun’ yakozwe na Lee John, ‘Paparazzi’ yatunganyijwe na Stallion, ndetse na ‘Sinzatinda’ yakozwe na Kush Beat.


    Ni ibiki yaririmbye muri iyi Album?

    Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bushali yavuze ko Album ye yayise ‘Full Moon’ kubera ko n’umuhungu we w’imfura yitwa ‘Bushali Moon’ kandi yashakaga kwiyumvisha ubuzima bw’abantu batishoboye.

    Yavuze ko yakuriye mu buzima butari bwiza, ari nayo mpamvu ukwezi kwamubereye impamba yo gukomeza kwitekerezaho no kugerageza gusingira inzozi ze.

    Bushali yavuze ko ukwezi gufite igisobanuro kinini mu buzima bwe, kuko azi neza ko buri joro ryose yaraye yari amurikiwe n’ukwezi.

    Ati “Ni Album nakoze ngendeye ku mateka yanjye, ukuntu nakuze, ubuzima nakuriyemo, ngendeye no ku muhungu wanjye, ngendeye no ku muryango wanjye, n’umugore wanjye, ubu mfite abana babiri, harimo ‘Moon’ na ‘Sun’.”

    Yavuze ko iyo zuba rirenze nibwo ukwezi kugaragara. Atekereza gukora iyi Album, yishyize mu mwanya w’umuryango we, ndetse anatekereza ku muryango mugari w’abantu bakunze ibihangano bye mu myaka itandukanye ari mu muziki.

    Bushali yavuze ko umuryango wamubaniye neza mu ikorwa ry’iyi Album, kuko bamuhaye ibitekerezo by’ukuntu igomba gukorwa, kandi mu kuyimurika yarabifashishije ku bifuniko (Cover) biyigaragaza.

    Indirimbo ziri kuri iyi Album zikoze mu njyana ya Drill, Afrobeat ndetse na Kinyatrap. Ati “Iyo ngendera ku bitekerezo byanjye gusa birashoboka ko ntibyari gushoboka. Bampaye ibitekerezo. No kuba twarabaga turi kumwe muri studio, urumva ntiwavuga ibintu bibi uri kumwe n’abana n’umugore.” 


    Khaligraph Jones kuri Album

    Ubwo yamurikaga iyi Album, indirimbo yishimiwe cyane n’iyo yakoranye n’umuraperi Khaligraph Jones wamamaye muri Kenya.

    Bushali yavuze ko iyi ndirimbo yabashije kuyikorana na mugezi we biturutse ku gitaramo uyu muhanzi yigeze gukorera muri BK Arena.

    Icyo gihe mu baririmbye muri kiriya gitaramo harimo na Bushali witwaye neza ku rubyiniro, bituma Khaligraph Jones yifuza gukorana nawe.

    Yavuze ko kuva kiriya gihe, yagiranye ibiganiro na Jones byagejeje ku kuba barakoranye indirimbo kandi ayisobanura nk’idasanzwe kuri we.

    Yakubiye ubuzima bwe mu ndirimbo ‘Imisaraba 4’

    Bushali yavuze ko iriya ndirimbo yayanditse ubwo yari afungiye muri Gereza ya Mageragere. Avuga ko yari mu bihe bigoranye, byatumye yongera kwitekerezaho ariko kandi ‘buri kintu cyose kibaho ku bw’impamvu’.

    Yavuze ko ubuzima bwe bwinshi yabayemo ‘ntibyari bwiza’ ariko kandi ‘ndongera nkigarura nkabifata nk’ikiraro’. Bushali avuga ko iyi ndirimbo ‘Imisaraba 4’ iri mu za mbere yahanze kuri iyi Album. 


    Umutima wishimye kuri Bushali nyuma y’uko amuritse ku mugaragaro Album yakoreye mu bihugu bitandukanye 


    Bushali yatangaje ko yifashishije aba Producer bo mu Bufaransa no mu Budage mu ikorwa ry’iyi Album 


    Umuraperi Kivumbi King aramukanya Slum Drip


    Umuhanzi Shemi ndetse na Juno Kizigenza


    B-Threy na Slum Drip bishimiye indirimbo bakoranye na Bushali iri kuri iyi Album 


    Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime yashyigikiye Bushali


    Umuraperi B-Threy yashimye Bushali ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere Kinyatrap


    Abaraperi Kenny K Shot na Bruce The 1St bitabiriye iki gitaramo


    Uyu mugabo yatanze Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo gushyigikira Bushali


    Anitha Pendo yatanze ibihumbi 100 Frw ku mupira ugaragaza Album ya Bushali 


    Davis D yashyigikiye mugenzi we wamurikiye Album muri BK Arena



    Umunyamakuru wa Isibo FM wamamaye nka Fatakumavuta yashimye Bushali ku bwo kumurika Album ye ‘Full Moon’







    Umuraperikazi Angel Mutoni yitabiriye imurika rya Album ya Bushali


    Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yatanze ibihumbi 100 Frw ku mupira uranga Album ya Bushali


    Umuraperi Bushali yamurikiye inshuti ze ziganjemo ibyamamare Album ye ya kane yise “Full Moon” 


    Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol bakiraga abitabiriye uyu mugoroba wo kumurika Album ya Bushali


    Ibyishimo byari byose ku bafana ndetse n’abandi bateye inkunga Bushali mu ikorwa ry’iyi Album 

    Bushali yatangaje ko imyaka itatu yari ishize akora kuri iyi Album ye ya Kane

    Album ya Bushali iriho indirimbo 17 zagizwemo uruhare n’umugore we n’abana be babiri

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUSHALI NYUMA YO KUMURIKA ALBUM YE

    “>


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147477/ubuzima-bwo-muri-gereza-umuryango-we-ibyo-bushali-yaririmbye-kuri-album-yamurikiye-inshuti-147477.html

  • Ni umukozi mwiza- Bull Dogg ku mpamvu yifashi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo Bushali yamurikiyemo Album ye “Full Moon” iriho indirimbo 17, cyabereye muri BK Arena yari yahurijemo inshuti ze za hafi.

    Bushali yabwiye InyaRwanda ko yahisemo gukora Hip Hop kubera gukunda Bull Dogg n’ibihangano bye. Yavuze ko ari umuhanzi wamuciriye inzira, wamugiriye inama, kandi wagiye amushyigikira mu bihe bitandukanye mu bikorwa bye.

    Bull Dogg yabwiye InyaRwanda ko bimukora ku mutima iyo yumva umuhanzi mugenzi we avuga ko ibyo akora ari we wabaye imvano, kandi nanone ni umugisha ukomeye kuri we.

    Ati “Ni ibyishimo! Kuko iyo watumye umuntu akora ikintu kandi akagera ku rwego nk’urwe, uba wumva ko ibyo wakoze bitapfuye ubusa. Ni ukuvuga ngo kugira ngo ibyo navuze abyumve, abigendereho cyangwa n’uruhare nagize muri Hip Hop rutuma nawe ayikora njyewe mpita numva ko ari ikintu cy’agaciro kuri njyewe no ku bandi bakizamuka.”

    Bull Dogg yavuze ko Bushali yamaze kumenya ikibuga cy’umuziki, ari nayo mpamvu adakwiye gucika intege, ahubwo akwiye kubakira ku mugisha Imana yamuhaye mu muziki. Ati “Buriya ugomba gufatirana aho ibintu bigeze. Kandi aho bigeze kuri Bushali ni byiza cyane.”

    Yasabye Bushali gukomeza gushyigikira abakiri bato nk’uko yabigaragaje mu bihe bitandukanye, kandi akigira ku bakuru mu muziki. Ati “Ibyo ngibyo bizamuherekeza mu muziki we nk’uko natwe byaduherekeje.” 

    Bull Dogg yavuze ko nyuma y’uko Bushali amuritse Album ‘Full Moon’, nawe ari kwitegura gusohora ‘Impeshyi 15’ kandi izaba iriho indirimbo yakoranye na Bushali. Ati “Kuri Album yanjye Bushali ariho.” Mu gusubiza, Bushali yavuze ati “Ntabwo naburaho, njye nditeguye.”

    Bull Dogg aherutse kuvuga ko kuri Album harimo indirimbo yakoranye na Riderman n'abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe. Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka 'Kemotheraphy I' yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.

    Ati 'Kuri Album 'Kemotheraphy' nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n'undi mukobwa witwa Montez, ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P. Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi cyane bakomeye.'

    Akomeza ati 'Ariko kuri iyi ngiyi (agiye gusohora) nagerageje gukorana n'abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho nise 'Impeshyi 15'. Nagerageje gukorana n'abo mu kiragano gishya.'

    Muri Nzeri 2021, ni bwo Bull Dogg yasohoye Album yise 'Kemotherapy' yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya 'Old school'.

    Hariho indirimbo nka ‘Kabuhariwe’ yakoranye na Green P na P Fla, ‘Ku Isonga’ yakoranye na Fireman n’iyitwa ‘King Salomon’ yakoranye n’uwitwa Linda Montez.

    N’izindi yakoze ku giti cye zirimo: Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini, Street Nigga na Pay Attention.


    Bull Dogg yatangaje ko yifashishije Bushali kuri Album ye kubera ko ari umukozi mwiza


    Bushali yashimiye Bull Dogg wamubereye urufatiro rwo kuba muri iki gihe akora umuziki

    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'KEMOTHERAPHY' YA BULL DOGG

    REBA KU MUNOTA WA 7 BULL DOGG AGARUKA KU MIKORANIRE YE NA BUSHALI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147476/ni-umukozi-mwiza-bull-dogg-ku-mpamvu-yifashishije-bushali-kuri-album-ye-impeshyi-15-147476.html

  • Itangazo ryo guhinduza Amazina ya Nyirabanyiginya Agnes #rwanda #RwOT

    Uwitwa Nyirabanyiginya Agnes, mwene Kanyandekwe na Nyiraruharaza, utuye mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, mu Ntara y'Amajyepfo, yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Nyirabanyiginya Agnes, akitwa Mbabazi Agnes mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ry'irigenurano rikaba rimutera ipfunwe.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/05/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-ya-nyirabanyiginya-agnes/

  • Iburasirazuba: Aborozi basabye ko inyandiko nyinshi basabwa kuzuza ngo bahabwe inkunga zakurwaho – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje ubwo hatangizwaga ibikorwa by'umushinga RDDP2 hirya no hino mu turere 27 byitezweho gufasha aborozi benshi mu kongera umukamo. Uyu mushinga wa RDDP2 uzamara imyaka itandatu, ushorwemo arenga miliyoni 125$ mu gufasha aborozi mu kongera umusaruro.

    Abiyingoma Livingstone wororera mu Murenge wa Karangazi, yasabye Leta ko iyi mishanga iba igamije guteza imbere aborozi yagabanya impapuro aborozi buzuza kugira ngo bahabwe inkunga, avuga ko aborozi benshi baba badafite amashuri ari hejuru ku buryo babasha kubyuzuza.

    Ati 'Umworozi arajya muri BDF gushaka iyi nkunganire ariko ikibazo kirimo usanga harimo nk'amananiza mu kuzuza biriya bipapuro bisabwa, aborozi abenshi ni abantu batize ariko babaha ibintu bisa n'aho bibananiza nko kujya kuzuza izo mpapuro ugasanga biramunaniye, niyo mpamvu ajyayo kabiri, gatatu akagera aho akabireka bari bakwiriye kudushyiriraho abantu babyize ku tugari no ku makusanyirizo bakadufasha kuzuza ziriya fishi.'

    Abiyingoma yavuze ko ibi nibidakorwa aborozi benshi gusaba izi nkunga bizarangira zidakoreshejwe neza cyangwa se ngo zigahora zihabwa abantu bamwe gusa, nyamara hari n'abandi bagafashijwe mu kuzuza ibisabwa bagahabwa inkunga.

    Ntangungira John wororera mu Murenge wa Gahini we yavuze ko imishinga iri kuzanwa na Leta byaba byiza yitaye no ku borozi bato kugira ngo babashe kuzamurwa. Yavuze ko hakwiriye amahugurwa ku borozi bato ndetse bakanafashwa kuzuza impapuro baba basabwa aho kubareka ngo bashake uko baziyuzuriza.

    Ati 'Nibyo koko aborozi benshi birabagora kuzuza ziriya mpapuro no kuzikurikirana ukajya muri BDF, aborozi bo hasi usanga tutabishoboye ugasanga ducitse integer ndetse n'izo nkunganire ntituzibonye. Bazadufashe n'aborozi bato babazamure babashe kuzamuka izo nkunga ze kujya zihabwa aborozi bishoboye.'

    Umuyobozi w'umushinga RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko mbere yo gutangira buri mushinga babanza gusobanurira aborozi uburyo bakoresha babona iyo nkunga, avuga ko hari abakozi bashinzwe ubworozi ku mirenge no ku turere bazajya bafatanya mu gufasha borozi kuzuza ibisabwa.

    Ati 'Dufite abakozi batandukanye mu mushinga ariko icya mbere gikorwa aborozi babanza gusobanukirirwa serivisi zihari ni izihe zitangwa gute? Nitumusobanurira tuzanamubwira uwamufasha kuba yakuzuza ibyo byose. Hari abahabwa serivisi hari n'abatayihabwa ariko tugira umukozi ushobora kubagira inama uko babikora banakwifashisha abakozi b'uturere n'imirenge kuko bose bagamije gutuma umuturage ahabwa serivisi nziza.'

    RDDP ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo mu Rwanda, wagizwemo uruhare na Leta y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD, ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi binyuze muri RAB.

    Ntagungira John yasabye ko impapuro aborozi basabwa kuzuza nyinshi zakurwaho mu kuborohereza cyangwa bagafashwa kuzuzuza

    Umuyobozi wa RDDP, Gasana Ngabo Methode, yavuze ko bafite abakozi biteguye gufasha aborozi mu kuzuza ibisabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-aborozi-basabye-ko-inyandiko-nyinshi-basabwa-kuzuza-ngo-bahabwe

  • Ikinamico i Kigali ubwo ingabo za Habyarimana zararaga ijoro zirasa ubusa ngo zifunge Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni amasasu yaraswaga mu buryo wumva ko bwateguwe, amasasu ataragize uwo ahitana ariko yakurikiwe n'itabwa muri yombi ry'ibihumbi by'Abatutsi.

    Nyuma yo kumara ibinyacumi by'imyaka mu buhungiro bagerageza gushaka uko bagaruka mu gihugu cyabo mu nzira zose z'amahoro zishoboka bikaba iby'ubusa, FPR Inkotanyi n'ingabo ziyishamikiyeho za RPA, bahisemo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu no gushaka uko izo mpunzi zataha mu gihugu cy'inkomoko.

    Aya masasu yumvikanye i Kigali, yarashwe hashize iminsi ine ingabo za FPR Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiriye i Kagitumba muri Nyagatare, yitwaga Umutara icyo gihe.

    Bivugwa ko amasasu yarashwe kugira ngo Leta ya Habyarimana ibone uko ita muri yombi Abatutsi itiyumvagamo imbere mu gihugu.

    Ni ko byagenze kuko bwakeye Leta itangaza ko igitero cyagabwe n'ingabo za FPR Inkotanyi n'abo zifatanyije na bo bari muri Kigali.

    Abatutsi barenga ibihumbi 10 bafunzwe bitwa ibyitso. Nubwo Leta ya Habyarimana yatangaje ibyo, cyari ikinyoma cya Semuhanuka kuko mu by'ukuri ntabwo ingabo za RPA zari zigeze zitera Umujyi wa Kigali. Byari urwitwazo nk'uko bigaragazwa mu gitabo 'A Thousand Hills Rwandas Rebirth and the Man Who Dreamed It' cya Stephen Kinzer.

    Kinzer avuga ko Perezida Habyarimana amaze kubona ko urugamba rurimbanyije, yatangiye gushakisha aho yakura amaboko by'umwihariko ahereye ku nshuti ze nk'u Bufaransa na Zaire.

    Kinzer avuga ko mu rwego rwo gushakisha uko yahuruza vuba, 'Habyarimana yasabye igisirikare cye gukina ikinamico yo kwigabaho igitero muri Kigali kugira ngo ibyo aze kubigereka kuri FPR Inkotanyi n'ingabo zayo.'

    Ibyo ni ko byagenze muri iryo joro ryo ku wa 04 rishyira uwa 05 Ukwakira ndetse ikinyamakuru cy'Abafaransa, Le Monde cyahise gitangaza ko ibintu byadogereye.

    Perezida Habyarimana yabikoze nko kwereka u Bufaransa ko asumbirijwe, dore ko tariki 02 Ukwakira yari yanditse asaba guhabwa abasirikare bo kumufasha.

    U Bufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit, baza biyongera ku bari bahasanzwe batanga imyitozo muri Jandarumori no mu bigo bya gisirikare byari bikomeye birimo Batayo paracommando i Kanombe, Batayo y'indege za gisirikare na yo yabaga i Kanombe.

    Bagiye muri Batayo y'Ubutasi yabaga muri Camp Kigali na Batayo yarindaga Umukuru w'Igihugu, ndetse n'abajyanama mu bya gisirikare bakoreraga muri Perezidansi ya Repuburika, muri Minisiteri y'Ingabo no mu buyobozi bukuru bw'ingabo (Etat major).

    Iyi mitwe y'Ingabo z'u Bufaransa ni yo yafashije Ingabo z'u Rwanda gutsinda igice cya mbere cy'intambara mu mpera za Ukwakira 1990.

    Nduwayesu Elie ni umwe mu bafashwe mu byitso ashinjwa gukorana na FPR Inkotanyi. Icyo yaziraga ni uko yari Umututsi, akaba yari amaze iminsi abonye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yagize ati 'Nagiye kubona mbona mu bantu bose ndi nimero ya karindwi. Mu byitso byose mu gihugu byagombaga gupfa ndi nimero ya karindwi! Naramubajije [OPJ] ngo kubera iki, ati kubera ko uri Umututsi ukaba warize amashuri angana gutya ugomba gupfa, arabyandika.'

    Nduwayesu yarokowe n'igitero ingabo za FPR Inkotanyi zagabye kuri gereza ya Ruhengeri tariki 20 Mutarama 1991.

    Bamwe mu batutsi bafunzwe bitwa ibyitso barishwe, abandi bakorerwa iyicarubozo mu gihe hari abafunguwe nyuma y'igitutu cy'imiryango mpuzamahanga.

    I Kigali humvikana amasasu ya FAR u Bufaransa bwatangiye gucyura abaturage babwo

    Tariki 4 zishyira 5 Ukwakira 1990, ingabo za Leta zaraye zirasa muri Kigali kugira ngo haboneke urwitwazo rwo gufunga Abatutsi bitwa Ibyitso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinamico-i-kigali-ubwo-ingabo-za-habyarimana-zararaga-ijoro-zirasa-ubusa-ngo

  • Rwamagana: Hasojwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo gucunga intwaro nto n'izoroheje – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya Kabiri yateguwe ku bufatanye n'Ikigo cyo mu Karere gishinzwe Kurwanya Ikwirakwizwa ry'Intwaro nto (RECSA), yitabiriwe mu gihe cy'icyumweru n'abagera kuri 25 bo muri Polisi y'u Rwanda, ibigo byigenga bicunga umutekano n'abashinzwe umutekano wa Parike z'igihugu, aje akurikira ayitabiriwe n'abo mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko 40, yasojwe mu cyumweru gishize.

    Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Benjamin Sesonga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu, yavuze ko aya mahugurwa ari umusingi w'imicungire myiza y'umutekano n'iterambere rirambye.

    Yagize ati 'Iminsi mumaze hano muri aya mahugurwa yatumye muhura, mubona ubumenyi bwiyongera ku bwo musanganywe kugira ngo murusheho gucunga neza intwaro ntoya n'izoroheje, n'uburyo bwiza bw'imicungire y'amasasu bizabafasha kurushaho gucunga neza umutekano no guharanira iterambere ry'igihugu cyacu.'

    'Nk'uko mubizi rero dusangiye inshingano zikomeye zo kugira ngo imbunda mufite cyangwa se mukoresha mu kazi kanyu ka buri munsi, zicungwe neza kandi habeho kubuza ikwirakwizwa ry'intwaro mu maboko y'abadakwiriye kuzigira kuko ari ryo ntandaro y'amakimbirane n'intambara ndetse n'imibanire mibi y'abantu n'abandi, uretse iy'ibihugu n'ibindi. Ibyo byose rero igihe mumaze hano ni ishingiro ry'icyizere cy'uko mugiye kuba imbarutso y'umusemburo w'impinduka, mu guca iyo mikoreshereze mibi, aho mukorera n'aho mutuye.'

    Yabasabye kuzashyira mu bikorwa ibyo bungukiye mu mahugurwa bubahiriza amabwiriza yo kubika no gukurikirana imikoreshereze myiza y'intwaro n'amasasu, abashimira ubushake, imbaraga no kwitanga bagaragaje bitanga icyizere cy'uko umwanya bamaze mu masomo utapfuye ubusa, ashimira n'inzego zabohereje ngo bakurikire aya masomo afatwa nk'umusingi w'imikoreshereze y'intwaro neza.

    Umuyobozi w'Ishuri ry'amahugurwa rya Gishari, CP Robert Niyonshuti yavuze ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'icyerekezo cyo guhangana n'ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'izoroheje.

    Ati 'Polisi y'u Rwanda, yiyemeje guharanira umutekano mu karere iha abashinzwe umutekano ubushobozi bwo guhangana n'ikwirakwizwa ry'intwaro nto n'izoroheje, bijyanye no gushyigikira icyerekezo cyo 'Gucecekesha imbunda' muri Afurika bitarenze umwaka wa 2030. Aya mahugurwa azabafasha gutanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa ry'iki cyerekezo.'

    CP Niyonshuti yasobanuye ko amahugurwa yatanzwe yibanze ku buryo bunoze bwo gucunga Intwaro nto n'Intwaro zoroheje (SALW), kimwe mu bigira uruhare ku mutekano mucye mu karere iyo zidacunzwe neza no ku masomo ajyanye n'imikoranire y'inzego zicunga umutekano n'abaturage (community based Policing), nka bumwe mu buryo bw'imikorere bufasha mu gucunga umutekano binyuze mu gukorera hamwe kw'inzego z'umutekano n'abaturage.

    Yashimangiye ko gucunga umutekano bishingiye ku bufatanye n'abaturage, ari bwo buryo buhamye bufasha mu gukumira ibyaha no kurushaho kwicungira umutekano kandi ko aya mahugurwa ari ishingiro ryo kubaka icyizere no gukorana n'abaturage mu kurwanya ingaruka zaterwa no gutunga intwaro mu buryo butemewe cyangwa kuzicunga nabi.

    CP Niyonshuti yagaragarije abitabiriye amahugurwa ko Ubumenyi n'ubushobozi bungutse bigomba guhuzwa n'imikorere yabo ya buri munsi, haba mu kazi ka Polisi ko gucunga umutekano rusange, gucunga umutekano mu bigo byigenga no gucunga Parike z'igihugu n'amashyamba kandi ko gukorana n'abaturage no gucunga neza intwaro bigomba kuba umusingi w'imikorere yabo.

    Yashimiye Minisiteri y'Umutekano, RECSA, n'abandi bafatanyabikorwa, avuga ko biteguye gukomeza ubufatanye mu kongerera abakozi ubushobozi bukenewe kugira ngo amahoro n'umutekano birambye bibashe kugerwaho.

    ACP (Rtd) Damas Gatare, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa na gahunda muri RECSA, yavuze ko aya mahugurwa ari ikimenyetso kigaragaza ko Leta y'u Rwanda ishyira imbere ibikorwa bijyanye no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kugenzura intwaro kugira ngo zifatwe neza kandi ko aya mahugurwa ari inkingi ku bayitabiriye mu gukemura imbogamizi bahuraga nazo mu bikorwa basanzwe bakora bijyanye no gucunga intwaro n'amasasu.

    Mu Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa (PTS) hasojwe amahugurwa ku buryo bunoze bwo gucunga intwaro nto n'izoroheje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hasojwe-amahugurwa-ku-buryo-bunoze-bwo-gucunga-intwaro-nto-n

  • Imodoka z'amashanyarazi mu Rwanda zimaze kurenga 7000 – #rwanda #RwOT

    Izinjiye mu mezi icyenda ya 2024, ziruta kure izinjiye mu myaka yose yabanje. Ni ibintu byigaragaza mu muhanda hirya no hino mu gihugu, kuko udashobora kugenda metero 200 utarabona imodoka ya Hybrid.

    Ubwiyongere bw'izi modoka bwatewe n'uko zakomorewe imisoro muri gahunda y'igihugu yo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y'ibikomoka kuri lisansi igihugu gikoresha cyane ko mu minsi ishize igiciro cyabyo cyari kiri kuzamuka cyane kubera ibibazo by'intambara hirya no hino ku Isi.

    Imodoka nyinshi ziboneka mu Rwanda z'amashanyarazi, ni iz'uruganda rwa Kia na Hyundai zo muri Koreya. Ni inganda zikataje mu gukora imodoka zihendutse kandi ziteye neza ugereranyije n'izindi zimenyerewe muri Afurika nka Toyota.

    Muri izo modoka, inyinshi ni Kia K5 na Kia 7 hamwe na Hyundai Sonata. Igiciro cyazo, inyinshi ziba ziri hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 15 Frw. Inyinshi ni izo mu myaka ya 2012 na 2016 kuko arizo ziba zihendutse.

    Zinjira mu gihugu zarakoze, uyitumye imugeraho nibura mu gihe cy'amezi abiri, ariko mbere y'intambara zibasiye Isi muri iki gihe, byashoboraga gufata ukwezi kumwe.

    Izindi modoka z'amashanyarazi ziboneka mu Rwanda harimo iz'inganda z'Abashinwa nka BYD, Dongfeng, Nissan n'iza Toyota zo mu bwoko bwa RAV4.

    Nta modoka nyinshi z'amashanyarazi z'imodoka z'inganda zo mu Budage nka VW, Mercedes na BMW ziboneka ku isoko ry'u Rwanda cyane ko igiciro cyazo kiba kiri hejuru ugereranyije n'izindi.

    Mu 2020, imodoka zikoresha amashanyarazi gusa zinjiye mu gihugu zari 19, mu gihe muri uwo mwaka nta n'imwe ya Hybrid yinjiye. Bigeze mu 2021, iz'amashanyarazi zariyongereye zigera kuri 38 mu gihe iza Hybrid zinjiye mu gihugu bwa mbere zari 28.

    Mu 2022, imodoka z'amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari 134 mu gihe iza Hybrid zari 520. Mu 2023, imodoka z'amashanyarazi zageze ku 103 mu gihe iza Hybrid zinjiye ari 2.386.

    Bigeze mu 2024, imodoka z'amashanyarazi zageze zinjiye zari 218 mu gihe iza Hybrid zo zinjiye mu gihugu ari 3.726. Muri rusange, imodoka z'amashanyarazi ziri mu Rwanda guhera mu 2020 ni 512 mu gihe iza Hybrid ari 7.172.

    Mbere y'iyo myaka, imodoka z'amashanyarazi zinjiye mu gihugu zari munsi y'icumi ku mwaka kuko nko mu 2018, hinjiye imodoka imwe gusa. Mu 2019, imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye kuzamuka kuko hinjiye 10.

    Leta yigomye menshi mu misoro

    Leta yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku modoka zikoresha amashanyarazi, ibyuma bisimbura ibindi, batiri zazo n'ibikoresho bikenerwa mu kuzongeramo umuriro.

    Ibyo byatumye nko mu 2019, imisoro leta yigomwe ingana na miliyoni 26,7 Frw; 2020 iba miliyoni 101,6 Frw mu gihe mu 2021 yageze kuri miliyoni 498,7 Frw.

    Raporo ya RRA yo mu mwaka wa 2022/22, igaragaza ko leta yigomye imisoro ingana na miliyari 4,6 Frw kubera izi modoka.

    Imodoka zifashisha amashanyarazi zatangiye gukorwa cyane kuva mu 2008 biturutse ahanini ku mpungenge Isi yagize ku izamuka ry'ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuba ibihugu byinshi byari bishyize imbere imishinga yatuma hagabanuka imyuka ihumanya ikirere.

    Imodoka zikorwa n’inganda zo mu Bushinwa zikomeje kwiyongera mu Rwanda

    Hyundai Sonata za Hybrid ni nyinshi mu Rwanda

    MTN Rwanda yabimburiye ibindi bigo mu kwinjira mu ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi, igura iza Mitsubishi Outlander

    BRD ifite imodoka z’amashanyarazi ikoresha

    Toyota Prius zikomeje kuba nyinshi mu Rwanda nubwo hashize iminsi zinubirwa hirya no hino ku Isi

    Imodoka z’amashanyarazi cyangwa iza Hybrid ziba zifite ikirango kiziranga

    Kia K7 ni zimwe mu modoka za Hybrid z’ama-voiture nziza

    Toyota RAV4 za Hybrid nazo zikomeje kwiyongera mu Rwanda

    Kia K5 zisigaye zarabaye uburo buhuye

    Hyundai Grandeur za Hybrid ntabwo ari nyinshi mu Rwanda

    Dongfeng ifite imodoka nziza z’amashanyarazi zikomeje kwiyongera ku isoko

    Amafoto: Claude Kasiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-z-amashanyarazi-mu-rwanda-zimaze-kurenga-7000

  • Pallaso na Weasel mu bafashije Sheebah Karung… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo yise “Neyanziza” yagikoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, kuri Sitade ya Lugogo Cricket Oval isanzwe iberamo ibitaramo bihuza abahanzi bakomeye mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, basanzwe bataramira mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

    Yifashishije konti ye ya Instagram, mbere y'uko ajya ku rubyiniro, Sheebah Karungi yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye, ndetse yuzuye amashimwe. Ariko kugeza n'ubu, ntiyigeze avugira mu itangazamakuru umugabo bagiye kubyarana.

    Sheebah Karungi aherutse kumvikanisha ko atiteguye kuba mu nzu imwe n'umugabo, ariko arashaka kubyara imfura ye ku myaka 34 y'amavuko.

    Imbere y'ibihumbi by'abantu bari bitabiriye iki gitaramo, Sheebah Karungi yaserutse yambaye imyambaro igaragaza inda mu rwego rwo gushimangira ko ibyavuzwe mu bihe bitandukanye by'uko yaba atwite, ari ukuri.

    Muri iki gitaramo, Sheebah Karungi yifatanyije n'abahanzi bagenzi be barimo nka Karole Kasita, Pallaso, Weasel Manizo, Lydia Jazmine, Allan Toniks, Nina Roz, Pia Pounds, n'abandi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 3 Ukwakira 2024, Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y’iki gitaramo azafata ikiruhuko mu muziki, ashingiye ku kuba amaze imyaka 14 anezeza imitima y’abakunzi be binyuze mu ruhumbirajana rw’ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.

    Yavuze ati “Ntabwo ngiye kugenda by’iteka ryose. Aho ni akaruhuko. Natangiye kugaragara ku rubyiruko kuva mfite imyaka 14 y’amavuko, ubu ngejeje imyaka 34 y’amavuko. Ndatekereza ko n’Imana yabyemeye ko nafata ikiruhuko.”

    Sheebah Karungi ni umuhanzikazi w'Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n'umukinnyi wa filime udatana n'udushya ku rubyiniro n'imyambarire.

    Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Ice Cream', yatumye yegukana igihembo cy'umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.

    Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime 'Queen of Katwe', yagaragayemo abarimo umunya-Kenya Lupita Nyong'o uzwi mu ruhande rwa Cinema ku Isi.

    Sheebah Karungi yasohoye amafoto agaragaza ko atwite- Ni nyuma y’igihe kinini abantu babicyeka, ariko akabihakana



    Muri iki gitaramo, Sheebah Karungi yagiye anyuzamo akicara kubera umunaniro ariko agakomeza gutaramira abakunzi be 

    Abahanzi Pallaso na Weasel bafashije Sheebah Karungi gutaramira ibihumbi by’abantu muri iki gitaramo cye mbere y’uko afata ikiruhuko mu muziki

    Umuhanzikazi Lydia Jazmine yifatanyije na Sheebah Karungi muri iki gitaramo 

     

    Umuhanzikazi Nina Roz ari ku rubyiniro mu gitaramo cyabereye muri Cricket Oval

    Umuhanzi Allan Toniks uzwi cyane mu gihugu cya Uganda, yatanze ibyishimo

     

    Umuhanzikazi Karoke Kasita yashyigikiye mugenzi we mu gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147474/pallaso-na-weasel-mu-bafashije-sheebah-karungi-gukora-igitaramo-cya-nyuma-atwite-amafoto-147474.html

  • 90% by'abana baba mu muhanda baba barahunze amakimbirane yo mu ngo – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho n'Umuyobozi wa SOS-Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, Serugo Aimable, mu muhango wo gushyingira imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

    Serugo yavuze ko mu bikorwa bahoramo byo kurengera umwana, iyo baganiriye na bo basanga nka 90% baba barahageze kubera ko iwabo ahanini basiganira kubarera.

    Ati '90% bya bariya bana iyo muganira, bakubwira ko ari amakimbirane ari iwabo bahunze, ari na yo mpamvu mu kubikemura hazamo n'iki gikorwa cyo gukangurira ababyeyi gushyingiranwa mu buryo bwemewe n'amategeko. Iyo batabikoze usanga ari imwe mu mpamvu ikurura ayo makimbirane.'

    Serugo yakomeje avuga ko mu bukangurambaga bafatanyije n'inzego z'ibanze, hamaze gusezerana imiryango isaga 120 kandi bagikomeje.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivu yabwiye IGIHE ko gushyingirana byemewe hagati y'abagiye gushinga umuryango ari kimwe mu bigabanya amakimbirane.

    Ati 'Iyo umuryango ubanye warashyingiranwe, haba hari umutekano mu rugo. Abashakanye babana mu mahoro kandi n'ahagaragaye ayo makimbirane bashobora no kuyakemura ubwabo.

    'Ku mwana rero bimugirira akamaro kuko iyo abona ababyeyi be barasezeranye, babanye neza, na we bimuha gutekana no gutera imbere mu bwenge no mu mibereho myiza.''

    Imwe mu miryango yasezeranye yavuze ko ubu yashyize ku ruhande impaka zajyaga zibabaho no gusiganira inshingano zo kurera.

    Umurenge wa Kivu ni umwe mirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe, aho abahatuye hakirimo abafite umuco w'ubuharike, aho hari n'ababura amahitamo mu gihe cyo gufata icyemezo cyo gushaka uwo bashyingiranwa byemewe n'amategeko.

    Mu Karere ka Nyaruguru, ubu habarurwa imiryango 305 ibana mu buryo butemewe n'amategeko, ikomeje gushishikarizwa kubikora kugira ngo abayigize babane mu mutuzo barengewe n'amategeko.

    Abasezeranye imbere y’amategeko biyemeje kubana neza bubahiriza icyo amategeko ategeka

    Bamwe mu bashyingiwe bafatanya n’abayobozi gukata umutsima

    Imiryango 33 yo mu Murenge wa Kivu yasezeranye imbere y’amategeko

    Serugo Aimable yavuze ko umuryango utekanye ari wo urera abana neza

    Umusaza Kayonga Jean Damascene yasezeranye n’umugore we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/90-by-abana-baba-mu-muhanda-baba-barahunze-amakimbirane-yo-mu-ngo

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nguema wa Gabon – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bya Perezida Kagame na Nguema byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

    Nguema aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ubwo yitabiraga umuhango w'irahira rya Perezida Kagame.

    Yatangiye kuyobora Gabon ku wa 30 Kanama 2023 nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo. Icyo gihe yamaze amezi abiri gusa ahita agirira uruzinduko mu Rwanda, maze we na Perezida Kagame baganira ku mutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w'Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

    Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda n'inzego zo muri Gabon bateganya kunoza imikoranire yo gutangira kuhakorera ubucuruzi nk'inzira yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guhanga imirimo myinshi.

    Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.

    Perezida Kagame na Nguema bahuriye i Paris mu Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-nguema-wa-gabon