Blog

  • Amajyaruguru: Abanyeshuri 700 bahawe ibikoresho by'ishuri, baganirizwa urugendo rwo kubohora igihugu – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukwakira 2024, kibera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo ku Ishuri rya GS Burehe, kikaba cyaragizwemo uruhare n'Umuryango Ndabaga ku bufatanye n'Uruganda rukora amabati n'ibyuma bitandukanye, Cofatole Ltd.

    Uyu muryango wa Ndabaga ugizwe n'abari n'abategarugori bagize uruhare mu kubohora igihugu, Intore z'Umuryango FPR-Inkotanyi [Cadres], abasirikare bahoze ari aba RPA n'abahoze mu Ngabo zatsinzwe [EX-FAR].

    Imwe muri gahunda zawo harimo kuganiriza urubyiruko cyane abana b'abakobwa amateka no kubakundisha igihugu.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Ndabaga, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yavuze ko nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu, baniyemeje gushyira imbaraga muri gahunda zo kugiteza imbere.

    Ati 'Tuzagera no mu zindi ntara dukora ibikorwa byiza tunakangurira urubyiruko gukunda igihugu, nta na hamwe tutazagera. Abana nibo mbaraga z'igihugu, burya umwana apfira mu iterura kandi akanahakirira iyo umwana umukujije neza arakura akaba umuntu muzima kandi igihugu kiba kigize amaboko.'

    Aba banyeshuri ntibaganirijwe amateka gusa kuko uyu muryango wahuje imbaraga na Cofatole Ltd nayo isanzwe ikora ibikorwa biharanira iterambere ry'umuturage, mu kuremera abanyeshuri batishoboye ibikoresho by'ishuri baburaga ngo bige neza.

    Umuyobozi Mukuru wa Cofatole Ltd, Ndahimana Jean Marie Vianney, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko iyo ushoye imbaraga mu mwana, uba witeganyirije ejo hazaza.

    Ati 'Ishoramari ryagutse iyo urebye kure ushobora no kurishora mu bato kuko ni bo bazavamo abashoramari, intwari z'ejo hazaza, ni bo bazaba bafatiye runini cyane gahunda nyinshi z'iterambere ry'igihugu.'

    Yavuze ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka binyuze mu gufatanya na Leta n'imiryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero mu Rwanda mu kumenya abakeneye iyi nkunga.

    Uhagarariye ababyeyi mu Ishuri rya GS Burehe, Mukantabana Dorothea, Yavuze ko n'ubwo hashize igihe umwaka w'amashuri utangiye hari abana batari bafite ibikoresho birimo imyambaro y'ishuri n'ibindi nkenerwa bigatuma basa n'ababihagaritse.

    Ati 'Nk'ubu umwana wiga mu wa kane w'ayisumbuye asabwa amakayi 17 ariko ugasanga afite nk'atatu kandi mato, kandi udafashe ibyo mwarimu yaguhaye atsindwa amasomo. Ibi bikoresho abanyeshuri bahawe biratanga umusanzu mu kongera imitsinde y'abanyeshuri. Twashimiye Imana n'abafatanyabikorwa.'

    Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y'uburezi, Kobusingye Mary, yavuze ko gutanga inkunga nk'iyi bitavuze gufasha gusa ahubwo bisobanuye no gushora imari ry'ahazaza heza h'u Rwanda.

    Ati 'Uburezi ni bwo rufunguzo rw'ubushobozi kuko ni ho urubyiruko rubonera ubumenyi, ubuhanga n'icyizere cyo kubaka ejo heza.'

    Yavuze ko ubushobozi abanyeshuri bahawe ari inkunga yo kugira ngo bige batekanye, 'Ubu umupira tuwushyizi mu ntoki zanyu. Mwige mushyizeho umwete.'

    Umuryango Ndabaga unafite umushinga mugari ushingiye ku mukino wateguwe hagamijwe kwerekana imigendekere y'urugamba rwo kubohora igihugu, ariko by'umwihariko hakagaragazwa n'ubutwari bw'abagore bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

    Uyu mushinga wabo ni uwo gufata uyu mukino ugategurwa mu buryo bwa filime mbaramakuru maze ikazerekanwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagambiriwe gukundisha abakobwa bakiri bato igihugu cyabo, no kubaremamo ubushake bwo kugikorera.

    Umuyobozi Mukuru w'Umuryango Ndabaga, Lt (Rtd) Mbabazi Diane, yavuze ko nyuma yo gusoza urugamba rwo kubohora igihugu, baniyemeje gushyira imbaraga muri gahunda zo kugiteza imbere

    Umuyobozi Mukuru wa Cofatole Ltd, Ndahimana JMV, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko iyo ushoye imbaraga mu mwana, uba witeganyirije ejo hazaza

    Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y’uburezi, Kobusingye Mary, yavuze ko gutanga inkunga nk'iyi bitavuze gufasha gusa ahubwo bisobanuye no gushora imari mu ahazaza heza h'u Rwanda

    Aba banyeshuri banaganirijwe ku rugendo rwo kubohora igihugu by’umwihariko uruhare w’abakobwa n’abagore muri urwo rugendo

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Burehe Duniya Flugence, yari yitabiriye iki gikorwa

    Umuyobozi ushinzwe Uburezi budaheza muri Minisiteri y’uburezi, Kobusingye Mary [ibumoso] yashimye iki gikorwa

    Iki gikorwa cyabereye ku ishuri rya GS Burehe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Cyungo

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’ababyeyi

    Abanyeshuri 700 bo mu bigo 19 by'amashuri abanza n'ayisumbuye mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Rulindo, Gicumbi na Burera bashyikirijwe ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu n'impuzankano z'aho biga

    Amafoto: Ingabire Nicole


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-abanyeshuri-700-bahawe-ibikoresho-by-ishuri-baganirizwa-urugendo

  • Bugesera: Ababyeyi basobanuriwe ingaruka mbi za telefoni ku bana bakiri bato – #rwanda #RwOT

    Yego ni ubusirimu ariko utanacunze neza bwa busirimu bushobora koreka umwana wawe, bikamuviramo uburaya cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kuko utamubaye hafi. Imbuga nkoranyambaga nubwo ari nziza zinadufasha, zishobora no kugira uruhare mu kuganisha umuntu ahabi, cyane cyane ukiri muto.

    Mu mpera z'iki Cyumweru mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y'ibyumweru bibiri ajyanye no kurera abana no kurinda umutekano wabo mu Isi y'ikoranabuhanga.

    Ni amahugurwa yatanzwe na 'Internet Society Rwanda', ahabwa bamwe mu babyeyi bafite abana biga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Kibungo ruherereye mu Murenge wa Ntarama.

    Umubyeyi witwa Mpirimba Theophile w'imyaka 59 yavuze ko hari abana benshi bangizwa n'imbuga nkoranyambaga kuko ababyeyi benshi bazi ko gusirimuka ari ukugurira umwana telefoni igezweho ya smart phone ukamureka agakoresha imbuga nkoranyambaga zose utitaye ku myaka afite.

    Ati “Ingamba duhagurukanye hano ni uko hari umubyeyi waguriraga umwana telefoni akiri muto, akagenda ntamukurikirane neza ku buryo wasangaga iyobya umwana mu mitsindire. Ubu rero twamenye ko hari amakuru twarinda umwana bitewe n'imyaka afite.”

    Yakomeje agira ati 'Twiteze ko imyitwarire y'abana bacu izahinduka, hari ukuntu nk'abana bafataga telefoni tukabareka bakirukira kuri YouTube bakareba n'ibidafite umumaro ariko ubu twamenye uko twabibarinda bakajya bareba ibibafitiye umumaro.'

    Murebwayire Clementine utuye mu Mudugudu wa Nyarunazi mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama we yavuze ko bajyaga baha abana telefoni bakazikoresha uko biboneye nta kubacunga, yavuze ko beretswe ko hari porogaramu nyinshi yajyaho bikamukururira ubusambanyi n'izindi ngeso mbi.

    Ati “Aya mahugurwa rero agiye kudufasha kuba hafi abana bacu, tubereke kuri telefoni ibyabagirira umumaro, nkanjye ngiye kujya mfata umwanya nganirize abana banjye ndebe application zose afitemo zimwe na zimwe mugire inama yo kuzireka kugira ngo zitamurangaza.”

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Kibungo, Tuyabaze Beatha, avuga ko ubwo babonaga icyumba cy'ikoranabuhanga bubakiwe na Internet Society Rwanda, batangiye guhugura abana ku gukoresha neza ikoranabuhanga cyane cyane telefoni zigezweho, babona ko kuba abana babimenya bonyine bidahagije ahubwo n'ababyeyi bakwiriye guhugurwa bakamenya uko bafasha abana babo mu gihe bari mu rugo.

    Ati ' Ubutumwa twaha ababyeyi, kugira telefoni ni byiza ku mwana kuko hari ibyo ibafasha mu myigire no kumenya aho Isi igeze, ariko ababyeyi nibamenye ngo umwana ari gukoresha ya telefoni gute? Bajye bazibaha ariko bakurikirane ibyo bari kureba.'

    Inzobere mu ikoranabuhanga akanaba Umuyobozi wa Internet Society Rwanda, Mfitumukiza Emmanuel, yavuze ko bifuza kubakira ubushobozi ababyeyi kugira ngo bamenye uko babungabunga umutekano w'abana babo mu Isi y'ikoranabuhanga, aho umwana akoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ababyeyi be.

    Muri aya mahugurwa y'ibyumweru bibiri ababyeyi bahawe ubumenyi bw'ibanze mu gukoresha smart phones, gukoresha imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp, Facebook, Instagram n'izindi nyinshi.

    Beretswe uko babungabunga umutekano w'amakuru y'abana babo n'uko babahugura mu kuzikoresha neza zikabagirira umumaro aho kuzifata birukira ku gukoresha imbuga nkoranyambaga gusa.

    Ababyeyi kandi banigishijwe uko smart phones bagurira abana bakiri bato bazikumiramo imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe bakagenda bazongeramo gahoro gahoro bitewe n'imyaka umwana agira.

    Impuguke mu ikoranabuhanga Mfitumukiza Emmanuel yasabye ababyeyi kuba hafi abana babo bakabaganiriza bakamenya uko bakoresha smartphone

    Ababyeyi banzuye ko bagiye kujya bagenzura uko abana babo bakoresha imbuga nkoranyambaga

    Bamwe mu babyeyi batanze ubuhamya bw'uburyo baheruka bagurira abana smart phone ariko batajya bamenya uko bazikoresha

    Nyuma yo guhugurwa ababyeyi ba Ntarama bashimiwe bahabwa impamyabushobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-ababyeyi-bari-baziko-gusirimuka-ari-ukugurira-umwana-smart-phone

  • Ishimwe rya Bruce Melodie nyuma gutaramira ab… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024, hari hatahiwe abanya-Huye mu gitaramo cya 6 cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ nyuma y’ibyabereye mu tundi turere dutandukanye. Abahanzi banyuranye barimo na Bruce Melodie, batanze ibyishimo bihagije ku bihumbi by'abaturage bitabiriye iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye.

    Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo, Bruce Melodie yavuze ko cyari igitaramo kidasanzwe, ashimira abafana ku bw’urukundo babagaragarije ndetse n’abategura ibi bitaramo.

    Yagize ati: “[…] Nanashimira abafana, urukundo batugaragarije ndetse n’abateguye ibi bitaramo, byari ibintu birenze.”

    Bruce Melodie yakomeje asobanura impamvu abantu basigaye bitabira ibitaramo bagafana ku bwinshi, aragira ati: “Ni ishaza ryagabanyutse. Kubera ko kera nta interineti yabagaho, abantu bareberaga umuhanzi kuri ‘stage,’ ariko uyu munsi baza bazi neza uko bimeze n’ibihangano bibageraho ku buryo bworoshye, nibaza ko ari ikintu cyiza. Ni ukuvuga ngo ni igihugu muri rusange cyaryoshye.”

    Yavuze ko ari kugaragara mu isura itandukanye n’iyo abantu basanzwe bamubonamo mu bindi bitamo, aho abyina buri ndirimbo, kubera ko aba yabyubashye.

    Agaruka ku buryo yabonye ibi bitaramo kuva byatangira kugeza ubu, yagaragaje ko yamaze kubona ko abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, bakunda umuziki ku rwego rwo hejuru.

    Yakomeje agira ati”Ibitaramo byose byagiye bigenda neza ngira ngo mwaranabibonye ubwo twagiraga ikibazo cy’imvura n’imiyaga, abantu batashye bababaye kuko nyine uwo muziki bari baje kureba batawubonye. Biragaragara ko abantu bacu basigaye bakunda umuziki kandi baniteguye kuwushyigikira.”

    Bruce Melodie uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Iyo Foto’ yakoranye na Bien-Aime Baraza wo muri Nigeria, yateguje indi mishinga n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga izajya ahagaragara mu minsi iri imbere, ahamagarira abantu kuzitabira ibindi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bisigaye bizabera i Rusizi ndetse n’i Gisenyi mu Karere ka Rubavu

    Bimwe mu byaranze igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival i Huye:

    Abakunzi b'umuziki batuye mu Mujyi wa Huye bageze ahabereye iki gitaramo hakiri kare bituma Saa Munani zuzuye Bwiza yari amaze kugera ku rubyiniro.

    Nyuma ya Bwiza, wamaze iminota igera kuri 45 ku rubyiniro, hakurikiyeho Ruti Joel wari waserukanye n'intore zo mu Itorero Ibihame by'Imana bataramira abakunzi b'umuziki i Huye biratinda.

    Ruti Joel yavuye ku rubyiniro aha umwanya Danny Nanone, uyu muraperi utaherukaga gukorera igitaramo i Huye yatanze ibyishimo bisendereye ku bakunzi be.

    Kenny Sol wakurikiye Danny Nanone nawe ntiyigeze atanga agahenge ku bakunzi b'umuziki kuko babyinanye ivumbi rigatumuka.

    Uko igitaramo cyegerezaga ku musozo niko cyarushagaho kuryoha, Bushali niwe muhanzi wari utahiwe.

    Uyu muraperi ufite abakunzi benshi mu Karere ka Huye yababyinishije kuva ku munota wa mbere kugeza avuye ku rubyiniro.

    Bushali yakorewe mu ngata na Chriss Eazy ufite nyinshi mu ndirimbo abakunzi be bafashe mu mutwe, uyu muhanzi aba aziririmbana nabo kuva ageze ku rubyiniro kugeza aruvuyeho.

    Bruce Melodie niwe muhanzi wasoje igitaramo cy'i Huye, aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo zakunzwe yaba mu myaka yo ha mbere ndetse n'izigezweho muri iyi myaka ya vuba.

    Uyu muhanzi nyuma yo kuva ku rubyiniro, yarusigiye MC Buryohe na Bianca bari bayoboye iki gitaramo bafatanya na DJ Tricky gusezerera ibihumbi by'abakunzi b'umuziki bari bakoraniye ku kibuga cyabereyemo.

    Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye i Huye muri MTN Iwacu Muzika Festival

    Yashimiye abafana basigaye bagaragaza urukundo rudasanzwe ndetse n’abategura ibi bitaramo

    Nyuma ya Bien-Aime n’abandi, Bruce Melodie yateguje indi mishinga ikomeye n’abanyamahanga ndetse ahishura ko hari indirimbo nyinshi amaze kubika mu kabati

    “>Kanda hano urebe ikiganiro na Bruce Melodie

    “>

    “>Reba hano indirimbo nshya Bruce Melodie na Bien-Aime baherutse gushyira hanze

    “>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147490/ishimwe-rya-bruce-melodie-nyuma-gutaramira-abi-huye-muri-mtn-iwacu-muzika-festival-video-147490.html

  • Ish Kevin yahishuye uko yatangiye umuziki ash… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo 'Bizima' yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, ubwo yifatanyaga na Bushali mu gikorwa cyo kumurika Album ye ‘Full Moon’ cyabereye muri BK Arena.

    Album ya Kane ya Bushali iriho indirimbo 17 zirimo: “Isaha” yakozwe na Producer Yewe, ‘Ubute’ yakozwe na Elvis Beat, ‘Zontro’, ‘Iraguha’ yakoranye na Slum Drip na B-Threy, ‘Tugendane’ yakozwe na Hubert Beat, ‘Imisaraba’ yakozwe na Pastor P, ‘Saye’;

    ‘Ijyeno’,’Hoo’ yakozwe na Muriro, ‘Unkundira Iki’ yakoranye na Kivumbi King, ‘Moon’ yakoranye na Khaligraph Jones, ‘Kuki uneza i nigguh?’ yakoranye na Nillan, ‘Mbere rukundo’ yakozwe na Muriro, ‘Monika’ yakozwe na Package, ‘Gun’ yakozwe na Lee John, ‘Paparazzi’ yatunganyijwe na Stallion, ndetse na ‘Sinzatinda’ yakozwe na Kush Beat.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ish Kevin yavuze ko Bushali azwi nk’umuhanzi usohora Album ziri ‘Classic’ kandi ni ibintu buri wese ufite ugutwi kwiza kumva umuziki yakumva

    Ati “Icya mbere Bushali azwiho asohora Album za ‘Classic’ gusa. Duhereye kuri Album nka ‘Ku Gasima’, mbese duhereye kuri kiriya gihe cyo nyine, ni indirimbo ziri ‘Classic’ gusa. Twese turi hano ku bwe. Turashaka kubona Hip Hop itera imbere…”

    Ish Kevin yavuze ko yubaha cyane Bushali ‘ubu noneho byageze ku rundi rwego kuko yabaye umubyeyi’. Yahishuye ko yinjiye mu muziki Bushali ari mu bihe byiza, akorera ibitaramo muri BK Arena, ku buryo yumvaga afite inyota yo gukorana nawe indirimbo.

    Ati “Njyewe natangiye umuziki Bushali ari ‘Super Star’ari gukorera ibitaramo bikomeye hano muri BK Arena, ari ibintu birenze. Njyewe ndi gutangira umuziki.”

    Ish Kevin yavuze ko muri kiriya gihe yigiriye inama yo kujya asanga Bushali kuri Studio y’aho itsinda rya Green Ferry Music yabarizwagamo rikorera.

    Byari mu rwego rwo kureba uko yamufasha bagakorana indirimbo. Ati “Urabyibuka ko najyaga nza ku kureba kuri Green Ferry nshaka ko dukorana indirimbo. Rero, hamwe n’iteka ryose nzakomeza kubaha bakuru banjye. Ni ukwereka urukundo bakuru bacu, kuko nabo baba bafite urukundo bitewe n’aho bahereye.”

    Ish Kevin yavuze ko yishimiye intambwe mugenzi we yateye mu kumurika Album ye ariko kandi “ngomba kumubaza impamvu atanshyize kuri Album (Yabiteyemo urwenya).”

    Ish Kevin yatangaje ko yatangiye umuziki Bushali ari mu bihe byiza akorera ibitaramo muri BK Arena

    Ish Kevin yavuze ko yajyaga kuri Green Ferry Music ashaka gukorana indirimbo na Bushali

    REBA KU MUNOTA WA 12 ISH KEVIN AGARUKA KU MUBANO WE NA BUSHALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147480/ish-kevin-yahishuye-uko-yatangiye-umuziki-ashakisha-bushali-ngo-bakorane-indirimbo-video-147480.html

  • Abarenga 56% by'abari mu bigo ngororamuco ntibarangije amashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco igaragaza ko muri Gashyantare 2024 abarenga 7000 bari bari guhabwa amasomo mu bigo by'igororamuco birimo Iwawa, Nyamagabe na Gitagata.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma ubwo yari mu nama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore yatangaje ko mu bantu bari mu bigo ngororamuco higanjemo abatarasoje kwiga amashuri abanza.

    Ati 'Iyo turebye mu bigo ngororamuco abantu barimo ubu ngubu 59% ntabwo barangije amashuri abanza, bacikije amashuri yabo. Icyo gihe tubibona muri cya kibazo dufite kinini cyane cy'ubuzererezi n'abana bakora ibyaha kuko abana bagenda bakura biga usanga harimo abana bake cyane muri ibyo bigo.'

    Mu mpamvu Mineduc igaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma abana bata ishuri harimo izishingiye ku makimbirane yo mu miryango, ubushobozi buke n'ibindi bituma abana bava mu ngo bakajya mu buzererezi.

    Baguma ati 'Ni ikibazo twavuga ko ari igihombo ku gihugu kuko buri mwaka uko tubagaruye bakongera bakava mu ishuri, bakiga igihembwe kimwe ubwo tubishyuriye amafaranga yo kurya, ni na byo bivamo ikibazo cy'ubushobozi buke bwo kubyaza umusaruro ibyo azi nyuma y'igihe cy'amashuri.'

    Imibare ya Minisiteri y'Uburezi (MINEDUC) yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abana binjiye mu mashuri mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023 ari 94.3% ugereranyije n'abagejeje igihe cyo kwiga, mu gihe mu mwaka wari wabanje bari 87.3% bigaragagaza izamuka rya 7%.

    Mineduc igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abanyeshuri bataye ishuri bavuye kuri 8.5% mu mwaka wa 2021/2022 bagera kuri 6.8% mu mwaka w'amashuri wa 2022/2023.

    Iyi mibare igaragaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza baritaye bangana na 5.5%, mu gihe abo mu cyiciro rusange [Tronc Commun] bagera ku 10.5%. Abo mu mashuri yisumbuye bataye ishuri bangana na 4.5%.

    Muri gahunda y'imyaka itanu ya Guverinoma y'u Rwanda harimo iyo 'Gukomeza gukirikirana abana bata amashuri bitari ngombwa bakagarurwa bagasubizwa mu mashuri.'

    Guverinoma yiyemeje gukomeza 'gushyira imbaraga mu gukurikirana imyigire y'abanyeshuri ku buryo abana bose bari mu kigero cyo kwiga bagana ishuri. Ku bufatanye n'ababyeyi, tuzakomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya impamvu zituma abana bata ishuri.'

    Abari mu bigo ngororamuco barenga 56% ntabarangije amashuri abanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-56-by-abari-mu-bigo-ngororamuco-ntibarangije-amashuri-abanza

  • Winner Bet yafunguye amashami abiri mu mujyi… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki 4 na 5 Ukwakira 2024, Kompanyi ya Betting ya Winner Bet Rwanda yari ihugiye mu gufungura amashami i Nyamirambo no mu mujyi rwagati. Ni gahunda yatangiriye mu ishami ryafunguwe mu mujyi hafi y’isoko rya Nyarugenge kuwa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024.

    Ni igikorwa cyari kirimo Umuyobozi wa Winner Bet mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda ndetse na Ambasaderi wa Winner Bet Rocky Kirabiranya usanzwe umenyerewe mu gusobanura Filime mu Rwanda.

    Umuyobozi wa Winner Bet yakanguriye abari aho gutega bakoresheje Winner Bet cyane ko ariyo Kompanyi ya Betting yazanye ibikubo utasanga ahandi mu Rwanda.

    Yagaragaje ko muri Winner Bet hagaragaramo indi mikino nka Casino, gukina ku kadege, gukina ku ifarasi, Free 2Play n’indi mikino igera kuri 800 ituma uwateze na Winner Bet asezera ku bukene.

    Ni igikorwa cyanyuze abari basanzwe ari abakiriya ba Winner Bet bari bafite amapari yariwe, kuko bahawe amahirwe yo kongera gukina batsindira ibihembo bitandukanye. Umunyamahirwe wa mbere Gatana yakaraze ikiziga aba atomboye telephone igezweho ya Smartphone.

    Umunyamahirwe wa kabiri Ndayambaje Vincent nawe wari warakinnye muri Winner Bet agatsindwa, yatomboye umwambaro w’ikipe yihebeye ya Manchester United. Umunyamahirwe wa gatatu Emmanuel nawe yatomboye umwambaro wa Chelsea.

    Umunyamahirwe wa kane Nshimiyimana Jean Damascene yegukanye Televiziyo igezweho ya Smart TV ari na ko Rukara Fidel yegukanye Radiyo y’umwakaka.

    Ibyabereye mu mujyi ntabwo bitandukanye n’ibyabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu, usibye ko aba Nyamirambo batangiye bizihiwe n’umukino Liverpool yatsinzemo Crystal Palace igitego 1-0.

    Abakunzi ba Winner Bet bose bakiriye ubutumwa buryoshye aho babwiwe ko iyo ukoze ipari muri Winner Bet igizwe n’amakipe 10, icyo gihe iyo byishwe n’ikipe imwe Winner Bet igusubiza ayo wateze ikubye inshuro 10.

    Bivuze ko niba umunyamahirwe wa Winner Bet ateze ibihumbi 10 Frw ipari ikicwa n’ikipe imwe, wa umunyamahirwe ahabwa ibihumbi 10 Frw ukubye inshuro 10, ubwo ni ibihumbi 100 Frw. Yaba i Nyamirambo no mu mujyi, abari bararitabiriye izi gahunda ntabwo bishwe n’inzara kuko Winner Bet yari yabateguriye amafunguro anyuze imitima.

    Iki gikorwa cyasorejwe i Nyamirambo aho umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda yibukije abakiriya bayo ko uko bazajya batega cyane bazajya babona amahirwe yo gutsindira ibihembo nka Smartphone zigezweho, Televiziyo za Smart TV, itike y’umupira w’amaguru muri Stade Amahoro, Igare, Radio n’ibandi.

    Umuyobozi wa Winner Bet mu Rwanda kandi yakanguriye abakiriya ba Winner Bet ko gutega bidasaba kujya ku ishami rya Winner Bet, ahubwo bikorerwa no kuri Telefone igendanwa.

    Winner Bet yafunguye amashami abiri mu mujyi wa Kigali

    Ishami ryo mu mujyi wa Kigali riri hafi y’isoko rya Nyarugenge

    Ishami rya Winner Bet i Nyamirambo ryafunguwe kuri 40

    Winner Bet yahaye amahirwe abakiriya bayo bateze bakaribwa, batsindira ibikoresho bitandukanye

    Ambasaderi wa Winner Bet mu Rwanda Rocky Kirabiranya nawe yitabiriye iki gikorwa

    Abanya-Kigali bacengewe n’ibyiza byo gutega muri Winner Bet

    Abantu batandukanye batsindiye imyambaro y’amakipe bihebeye

    Winner Bet yazanye agashya kuko umukiriya wayo uzajya atega ku makipe 10 ipari ikicwa n’ikipe imwe, azajya asubizwa ayo yateze yikubye inshuro 10

    Winner Bet Rwanda yadabagije abakunzi b’imikino y’amahirwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147485/winner-bet-yaguye-ibikorwa-byayo-mu-mujyi-wa-kigali-amafoto-147485.html

  • Gukina playoffs ni inzozi twifuje igihe kinini – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cyihariye GUMYUSENGE Xavier yagiranye na Yegob, umutoza wa Marie Reine, yagaragaje impamvu ikipe ye itsinzwe na Kepler W BBC mu minota ya nyuma. Yavuze ko amakosa yakozwe n'abakinnyi bari basimbuwe ari yo yatumye BBC ibatsinda, ati: 'Mu minota ya nyuma abasimbura bakoze amakosa menshi, bituma Kepler WBBC itugora itsinda amanota menshi.

    GUMYUSENGE Xavier yavuze ko intego y'ikipe ya Marie Reine muri uyu mwaka ari ugukina playoffs, nyuma yo kubura ayo mahirwe umwaka ushize bitewe n'umukino umwe. 'Umwaka ushize umukino umwe watumye tudakina playoffs, ariko twarushijeho gushyiramo imbaraga kandi abana barakora cyane, iyo ubabwiye gukora bashyiramo ingufu,' .

    Umutoza GUMYUSENGE yashimangiye ko gukina playoffs ari inzozi bamaze igihe kinini bafite, kandi bizafasha abakinnyi bakiri bato kubona ubunararibonye bukenewe mu mikino yo ku rwego rwo hejuru. Yagize ati: 'Gukina playoffs ni intambwe ikomeye ku ikipe yacu, kandi twizeye ko abana bazaboneraho amahirwe yo kwiga byinshi mu bijyanye n'imikino.'

    Yavuze kandi ko ikipe ifitanye amasezerano n'ibigo by'amashuri, aho abana biga neza kandi bagakina basketball. 'Dufitanye amasezerano n'ibigo bimwe by'amashuri, ndetse n'abana twirerera mu ikipe ya Marie Reine baduha umusaruro mwiza. Hari abana bafite impano idasanzwe kandi bashyiramo imbaraga kugira ngo bazamure urwego rwabo.'

    Ku bijyanye n'imbogamizi, GUMYUSENGE Xavier yavuze ko bahura n'ikibazo cyo kuba abana barangiza amashuri, bagahita bajya gushaka ubuzima hanze y'ikipe. 'Iyo abana barangije amashuri, ahanini bahita bijyendera, kandi ibi biratugora kuko bidusaba gutegura abandi bigafata igihe n'imbaraga nyinshi mu kubategura,'.

    Gusa, n'ubwo izi mbogamizi zihari, GUMYUSENGE Xavier yemeza ko bafite icyizere cyo gukomeza kuzamura impano z'abana bato, bakabafasha kwiga neza no gukina basketball ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/gukina-playoffs-ni-inzozi-twifuje-igihe-kinini/

  • Nyamasheke: Babangamiwe n'abamamyi bohereza amata muri Congo – #rwanda #RwOT

    Mu bindi bice by'igihugu litiro eshanu z'amata zigura 3500Frw ariko mu turere twa Rusizi na Nyamasheke zigura 5500Frw.

    Ni ikibazo abaturage bavuga ko giterwa nuko aborozi bo mu mirenge yo muri utu turere ikora ku mupaka w'u Rwanda na Congo bohereza amata muri Congo binyuranyije n'amategeko.

    Muri iyi mirenge hari abaguzi b'amata bazenguruka mu biturage bashaka inka zihaka, aho bayibonye bagaha nyirayo amafaranga kugira nibyara azage abagurisha amata atanyuze ku ikusanyirizo no ku ikaragiro.

    Ni mu gihe ubusanzwe umuturage ufite inka ikamwa agirwa inama yo kohereza amata ku ikusanyirizo kugira ngo apimwe ubuziranenge, abone kunyobwa.

    Kandama Josephine wororera mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi yabwiye IGIHE ko we amata ye ayagurisha ku ikusanyirizo rikorana n'uruganda rw'amata rwa Giheke.

    Ati 'Iyo tuganiriye n'abayohereza muri Congo batubwira ko babiterwa ni uko ababagurira babaguriza amafaranga mbere bagakemura ikibazo bafite bagasigara bishyura'.

    Mu Murenge wa Giheke w'Akarere ka Rusizi hari uru ruganda rwakabaye rutunganya amata ya Rusizi na Nyamasheke ariko amata rukura muri utu turere ni litilo 2000, mu gihe uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya litiro ibihumbi 10.

    Ibi bituma uru ruganda rujya gukura amata mu nzuri za Gishwati, rugashyiraho ikiguzi cy'umwikorezi akagera ku ruganda ahenze ari nabyo bigira uruhare mu gutuma ikiguzi cyayo kijya hejuru.

    Umuyobozi w'Uruganda rw'Amata rwa Giheke, Murangwa Innocent yabwiye IGIHE ko mu mpamvu zituma uru ruganda rutabona amata ahagije mu turere twa Rusizi na Nyamasheke harimo no kuba hari ayoherezwa muri Congo binyuranyije n'amategeko, gusa agaragaza hari n'ikibazo cyo kuba muri utu turere ubworozi bw'inka zikamwa butaratera imbere cyane.

    Ati 'Dufite inka z'umukamo nyinshi kandi zitaweho neza, Abanye-Congo bayabona nawe ku ruganda tukayabona'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga yasabye aborozi kujya bohereza amata ku makusanyirizo agapimwa ubuziranenge, mbere y'uko yoherezwa muri Congo, gusa akavuga ko bataranihaza ku mata ku buryo yajyanwa muri Congo.

    Ati 'Ayo dufite dukwiye kuba tuyajyana kuri ruriya ruganda. Muri gahunda ya Tujyanyemo turi gufatanya nk'inzego z'ibanze n'iz'umutekano kugira ngo twigishe abaturage ko badakwiye kohereza amata muri Congo batabanje kwihaza kandi abaturage bacu iyo bigishijwe barumva'.

    U Rwanda ruherutse kongera igiciro cy'amata ava kuri Frw 300 kuri litiro, agera kuri 400Frw, abamamyi bayohereza muri Congo nabo bahita bazamura bayashyira kuri 480Frw.

    Bamwe mu baturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke babangamiwe n’abamamyi b’amata batuma abura muri utu turere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-abamamyi-bohereza-amata-muri-congo

  • Nyanza: Abantu 45 bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri Jenoside mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Kuva Muri Werurwe 2024, mu Karere ka Nyanza,hakunze kugaragara inkuru zivuga ku bantu batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse zimwe ntizanamenyekanye, aho kugeza ubu hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri 45.

    Mu nkuru zibukwa cyane harimo iy'umugabo wagaragaye nyuma y'imyaka 23 yihishe munsi y'igitanda iwe, hibukwa kandi iy'umupolisi ukomeye wayoboraga Polisi y'igihugu mu Karere ka Nyanza, ndetse n'iya vuba aha y'umukuru w'umudugudu nawe uherutse gutabwa muri yombi akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu gushaka kumenya iby'iki kibazo, IGIHE yagiranye ikiganiro n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme,aho yavuze ko iyi mibare yose iri kuva mu musaruro w'ibiganiro bigamije ubumwe n'ubudaheranwa bituma abantu bahambuka bakavuga ibyo bakoze, hakaba n'abareka kubigumana ngo bakomeze kwitwa abafatanyacyaha.

    Yavuze ko ibi byabaye nyuma y'ubukangurambaga bwatumye abantu batangira kumva neza ko icyaha cya Jenoside kidasaza kandi ko ari icyaha koko kiremereye.

    Ati “Kuva muri Werurwe 2024 hari benshi koko bagenda bafatwa, aho amakuru agenda atangwa na bamwe mu bahamijwe ibyaha bagenda batanga andi makuru ngo turusheho kumenya ukuri kw'ibyabaye, ari ho tugenda tumenya abandi bantu bakoze jenoside ariko bakaba batarabihaniwe,'

    “Ni umusaruro rero w'urugendo rukomeye twakoze rw'ubumwe n'ubwiyunge twatangiye kuva 2017 twigisha abantu ariko na mbere hose,byose muri gahunda yo kwimakaza ihame ry'ubumwe n'ubudaheranwa by'abanyarwanda.kandi byagiye bitanga umusaruro,nyuma y'uko abantu bumvise neza icyaha cya Jenoside n'ingaruka zacyo, bakiyemeza kutongera guhishira abagikoze, ari nayo mpamvu mubona abantu bashya bagenda bagaragara, batari bigeze bahanwa.''

    Meya Ntazinda, yakomeje ashimira abakomeje gucengerwa n'inyigisho bakiyemeza gatanga amakuru,anibutsa abandi bayafite ariko batayatanga nabo ko ari icyaha baba bakora.

    Ati “Ufite amakuru adatange, uwaba azi ahari imibiri y'abazize Jenoside ntabivuge,ucumbikira umuntu ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside ntamugaragaze, abo bose bazafatwa nk'abanyacyaha.''

    Leta y'u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abanyarwanda kwiyunga no kubana mu mahoro,zirimo ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa kwatangiye mu 2008, ndetse na Gahunda ya Ndi umunyarwanda yatangiye mu 2013.

    Izi gahunda zose ziri mu zafashije Abanyarwanda guhambuka imitima bakarushaho kuvugisha ukuri ku byabaye,tutibagiwe na gahunda y'Inkiko Gacaca nayo yagize uruhare rufatika mu kugaragaza ukuri ku Jenoside.

    Abantu 45 bamaze gufatwa bashinjwa uruhare muri Jenoside mu mezi atandatu mu Karere ka Nyanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abantu-45-bamaze-gufatwa-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-mu-mezi

  • Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo. #rwanda #RwOT

    Mu Kuboza 2023, ubwo ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Amajyepfo, SADC, zoherezwaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, zari zahawe' mission' y' umwaka umwe, ngo zigarure amahoro n'umutekano mu burasirazuba bw'icyo gihugu, agace kamaze igihe karabaye isibaniro hagati y'imitwe yitwaje intwaro itabarika.

    Mu gihe rero ubwo butumwa busatira umusozo, muri iki cyumweru dusoza ubuyobozi bwa SADC hamwe n'intumwa za Kongo, bakoze inama yo kwisuzuma, dore ko abasesenguzi, barimo n' Abanyekongo bashyira mu gaciro, basanga nta kintu kigaragara SADC yagezeho.

    Muri iyo nama yo kwikirigita igaseka, ikintu kimwe SADC yishimiye ngo ni uko yabujije umutwe wa M23 gufata umujyi wa Goma!

    Nyamara abakurikiranira hafi iby'intambara yo muri Kongo, bemeza ko kuba M23 itarafata Goma ari amayeri y'urugamba ndetse n' ubushishozi bwa politiki, ngo kuko yaba yaririnze kugwa mu mutego nk'uwo yaguyemo muw'2013. Icyo gihe M23 yafashe Goma isi yose iyotsa igitutu, bituma isohoka muri uwo mujyi, ndetse irekura n'ibirindiro byose yari yarigaruriye muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Icyo gihe hari ababifashe nko gutsindwa, nubwo M23 yo ivuga ko yari isubiye inyuma ngo izagarukane mbaraga zo gusimbuka neza kurushaho. Bwarakeye biraba!

    Kutihutira gufata Goma rero, M23 yanze izindi nduru z'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bihafite inyungu, cyane cyane ibihanyuza ibisahurano bivana muri Kongo.

    Kudafata Goma si ukurushwa ingufu na SADC. N'imimenyimenyi M23 imaze amezi menshi yarafunze inzira hafi ya zose zinjira muri uwo mujyi, ku buryo n'imibereho y'abawurimo isa n'igenwa na M23.

    Ingabo za SADC zasimbuye muri Kongo iz'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba, zirukanywe nabi muri icyo gihugu, zishinjwa kwanga guhangana ku rugamba n'abarwanyi ba M23.

    SADC rero yagombaga kwereka Tshisekedi ko yo ari indwanyi cyane, maze kuva yagera aho muri Kongo, buri munsi ikagaba ibitero kuri M23, ifatanyije n'igisirikari cya Kongo, FARDC, intwaramuheto z'Abarundi, abacancuro b'abanyaburayi, abajenosideri ba FDLR, Wazalendo, n'indi mitwe itabarika.

    Ibyo bitero nyamara ntibyabujije M23 kurushaho kwagura uduce igenzura muri teritwari za Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Lubero, turimo n'udufite agaciro kanini cyane mu bukungu no mu busugire bwa Kongo.

    Abasesenguzi benshi basanga kuva SADC yagera muri Kongo ahubwo ibintu byarabaye bibi kurushaho: Umubare w'abahitanwa n'intambara kimwe n'uw'abavuye mu byabo, wikubye inshuro nyinshi, kandi ibikorwa byo gutabara abari muri ako kaga birushaho kugorana.

    Nyamara nibura ingabo z'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba zo zari zarashoboye guhagarara hagati y'abashyamiranye, kugeza ubwo n'umutwe wa M23 wemera kurekura twinshi mu duce yari yarafashe, mu rwego rwo guha amahirwe inzira y'ibiganiro bigamije kurangiza intambara.

    Kubera inyungu bamwe bafite mu kuba ingabo za SADC ziri muri Kongo, zirimo ibidolari Kongo ibaha, byiyongera ku mutungo kamere wa Kongo basahurira muri iyo nduru, hari abategetsi b'ibihugu bya SADC babeshya Tshisekedi ko bafite ingufu zo gutsinda intambara binyuze mu nzira y'amasasu. Byahe byo kajya ko byararagaye ko badashobora kwambura M23 n' agatanyu k'ubutaka igenzura.

    Ibi binyuranye n'inama umuryango mpuzamahanga ugira ubutegetsi bwa Tshisekedi, yo kugana inzira y'ibiganiro, kandi akareka gukorana n'abajenosideri ba FDLR, bafatwa nk'ipfundo ry'umutekano muke muri Kongo no mu karere k'Ibiyaga Bigari kose.

    Mu mezi abiri gusa SADC iraba ishoje igihe cy'umwaka yari yahawe. Sosiyete sivile n'amashyaka y'abatavuga rumwe na Perezida Ramaphosa w'Afrika y'Epfo, igihugu kiyoboye ingabo za SADC ziri muri Kongo, bamaze gusaba ko icyo gihugu kivana abasirikari bacyo muri Kongo, kuko badasiba kwicirwa muri iyo ntambara, ngo batumva n'impamvu yayo.

    SADC igizwe n'ibihugu 16, ariko bitatu gusa, ni ukuvuga Afrika y'Epfo, Malawi na Tanzaniya nibyo byonyine byashoye abasirikari mu ntambara ya Kongo, abashishozi muri politiki bemeza ko yagombye kurangizwa n'Abakongomani ubwabo.

    The post Mu gihe ubutumwa bwa SADC muri Kongo busatira umusozo, umusaruro ni hafi ya ntawo. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-ubutumwa-bwa-sadc-muri-kongo-busatira-umusozo-umusaruro-ni-hafi-ya-ntawo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-ubutumwa-bwa-sadc-muri-kongo-busatira-umusozo-umusaruro-ni-hafi-ya-ntawo