Blog

  • Udafite ibimenyetso by'icyorezo cya Murburg ntabwo wanduza-Dr Sabin Nsanzimana #rwanda #RwOT

    Aganira n'itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 06 Ukwakira 2024, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso by'icyorezo cya Murburg atanduza abandi. Ahamya gusa ko mu gihe umuntu yanduye kuyihagarika bikomeye, bisaba imbaraga nyinshi.

    Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nka Minisiteri y'Ubuzima nta mpungenge bafite kuri iki cyorezo cya Murburg kuko uyifite mu gihe ataragaragaza ibimenyetso atakwanduza abandi.

    Ati ' Harimo akantu k'amahirwe kuri iyi ndwara kuko udafite ibimenyetso ntabwo wanduza. Ushobora no kuba warahuye n'uyirwaye ariko utaragira ibimenyetso. Aho waciye hose ntabwo tuba dufite impungenge cyane ko wayikwirakwiza nka Covid, aho wacaga udafite n'ibimenyetso ariko ugenda uhumeka uramukanya ugira ute…wayibasigiye. Ntabwo yandura cyane nka Covid'.

    Akomeza ati' Igihe yanduye, irihuta kuyihagarika bisaba imbaraga nyinshi cyane ndetse rimwe na rimwe utazi n'uko bizarangira'. Avuga ko nyuma y'icyumweru kirenga iki cyorezo kigaragaye mu Rwanda, ibimaze gukora ngo bitanga icyizere ko izarwanywa kandi igatsindwa vuba.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira kuri iki cyumweru nibwo mu Rwanda hageze Doze z'inkingo 700 z'iki cyorezo cya Murburg. Abambere bahise batangira guhabwa uru rukingo ni abafite ibyago byinshi kurusha abandi, biganjemo Abaganga bari kuvura abarwayi, abahuye nabo, abashoferi b'Imbangukiragutabara n'abayikoraho mu gihe batabara ndetse n'abandi bakekwaho kugira aho bahurira n'abayirwaye.

    Kugera kuri iki cyumweru,  abasanganywe ubu burwayi bw'icyorezo cya Marburg, bose hamwe ni 46. Muri bo, mu bitaro aho bitabwaho hari 29. Ni mu gihe 12 biganjemo abakora kwa muganga bapfuye naho 5 barakize barataha. Mu bamaze guhitanwa n'iki cyorezo harimo umwana umwe.

    Kugira ngo byemezwe ko umurwayi wa Murburg yakize, bisaba ko akorerwa ibizamini bibiri kandi hagati y'ikizamini cya mbere n'icya kabiri hagacamo amasaha 72, ariko na nyuma yaho ntabwo barekera aho, bakomeza kumukurikirana kugera bizeye neza ko yakize.

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kugera kuri iki cyumweru bamaze gufata ibipimo birenga 1700, ko kandi uko upima abantu benshi ari nako ugira icyizere ko ntakigucika. Ashimangira ko mu gihe utaragira cyangwa utaragaragaza ibimenyetso, bigoye ko ibipimo byerekana ko umuntu arwaye.

    Bimwe mu bimenyetso by'iki cyorezo cya Murburg ni; Ukubabara cyangwa kuribwa Umutwe cyane, Kubabara mu ngingo, Umuriro mwinshi, kuruka ndetse no gucibwamo. Kutirinda iki cyorezo ni ukwikururira akaga no kugakururira abandi. Ni icyorezo cyandura cyane binyuze mu matembabuzi.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/10/07/udafite-ibimenyetso-byicyorezo-cya-murburg-ntabwo-wanduza-dr-sabin-nsanzimana/

  • Safi Madiba yanyuze bikomeye abitabiriye igit… – #rwanda #RwOT

    Ni gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira 2024, cyari cyateguwe n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane Hub Entertainment yashinzwe na Bad Rama, cyabereye ahitwa Glendale muri Leta ya Arizona.

    Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Niyibikora Safi [Safi Madiba] wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Kimwe Kimwe' yari yagaragaje ko azataramana na Emmy mu gitaramo kizabera mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona, ku wa 4 Ukwakira 2024, nyuma y'ibindi azaba yakoreye mu Bufaransa no mu bindi bihugu.

    Safi yataramiye abantu mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘You Got It’ yakoranye na Meddy, ‘Umwanzuro’ ya Urban Boyz uyu muhanzi hahoze abarizwamo, ‘Ntimunywa’ yakoranye na Dj Marnaud n’izindi nyinshi.

    Mu kiganiro na InyaRwanda mbere y’iki gitaramo, Safi Madiba yavuze ko yatumiye Emmy kubera ko ari umuhanzi usanzwe ubarizwa muri Amerika kandi 'ufite indirimbo nziza zakunzwe'.

    Yavuze ko bakoranye mu bihe bitandukanye, byatumye amwitabaza muri iki gitaramo. Ati 'Ni umuhanzi mwiza ufite indirimbo zakunzwe cyane. Ikindi kandi nkeka ko abantu bakeneye umuziki muzima, umuziki uryoheye amatwi, abazi Emmy barabizi, agira umuziki mwiza.

    Nifuje ko yagaragara mu bitaramo byanjye, kuko ni umuhanzi mwiza, ufite indirimbo nziza, ikindi turi muri gahunda yo kugarura umuziki mwiza w'ubumwe utarimo amatiku.' 

    Emmy wataramanye na Safi yakunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka 'Ntunsige'', identite' n'izindi. Uyu muhanzi uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe muri iki gitaramo, ariko kandi anaririmba zimwe mu zigize Album ye nshya. 

    Album ye iriho indirimbo nka 'Got it' yakoranye na Meddy, 'Kimwe kimwe', 'Good Morning', 'Nisamehe' yakoranye na Riderman, 'Sound', 'Remember Me', 'I won't lie to you', 'I Love you', 'Kontwari'; 

    'Hold me' yakoranye na Niyo D, 'Igifungo', 'In a Million' yahuriyemo na Harmonize, 'My Hero', 'Original', 'Muhe', 'Fine' yakoranye na Rayvanny, 'Ntimunwa' yakoranye na Dj Marnaud ndetse na 'Vutu' yakoranye na Dj Miller. 

    Yakozwe na ba Producer barimo Made Beat, Junior Multisystem, Pacento, Devon, Element, Davydenko ndetse na Knox Beat.

    Safi Madiba yanyuze abakunzi b’umuziki muri Amerika


    Yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu myaka yatambutse

    Ni igitaramo yahuriyemo na Emmy afata nk’umuhanzi mwiza


    Emmy ari mu bahanzi Nyarwanda bakoze ibihangano bigakundwa cyane

    Abitabiriye iki gitaramo bari bizihiwe

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147496/safi-madiba-yanyuze-bikomeye-abitabiriye-igitaramo-yahuriyemo-na-emmy-muri-amerika-amafoto-147496.html

  • The Ben yitabaje abarimo Ruti Joel, Kiiz na K… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo ‘Plenty’ y’umuhanzi The Ben yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, yagaragayemo amasura ya bamwe mu byamamare byo mu Rwanda barimo Ruti Joel, Khalfan Govinda n’abandi. Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Prince Kiiz wanayigaragayemo, yandikwa na Niyo Bosco afatanije na The Ben.

    Ni indirimbo kandi yagaragayemo ababyinnyi bakomeye barimo Titi Brown, Divine Uwa n’abandi. 

    Mu masaha atatu gusa imaze igeze hanze, ‘Plenty’ y’iminota itatu n’amasegonda mirongo ine imaze kurebwa n’abantu basaga 59,000 ku rubuga rwa YouTube.

    The Ben ashyize hanze iyi ndirimbo mu gihe muri Mutarama 2025 byitezwe ko azakora igitaramo cyo kumurika Album kizabera muri BK Arena.

    Uyu muhanzi yaherukaga gushyira hanze indirimbo ye bwite hanze mu Kuboza 2023.

    Muri uyu mwaka wa 2024 yatanze umusanzu mu ndirimbo zirimo 'Sikosa' ya Kevin Kade bahuriyemo na Element Eleeeh.

    Yakoranye kandi indirimbo na Bensol wo muri Kenya yitwa 'Uno'.



    The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya

    Umuhanzi Ruti Joel ni umwe mu bagaragara muri iyi ndirimbo

    Prince Kiiz wagize uruhare mu ikorwa ry’ndirimbo Plenty na we ayigaragaramo

    Umuhanzi Khalfan Govinda uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘I Can Fly’ na we agaragara mu ndirimbo nshya ya The Ben

    “>Reba hanze amashusho y’indirimbo ‘Plenty’ ya The Ben

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147497/the-ben-yitabaje-abarimo-ruti-joel-kiiz-na-khalfan-govinda-mu-mashusho-yindirimbo-plenty-147497.html

  • Rayon Sports WFC yandarikiye ES Mutunda mu Nzove – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports WFC, ifite Shampiyona y'u Rwanda ishize, igikombe cy'Amahoro ndetse na Super Cup y'umwaka ushize w'imikino, yongeye kwerekana imbaraga zayo itsinda ES Mutunda ibitego 15-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Nzove. Uyu mukino wari ukomeye cyane ku ikipe ya ES Mutunda, dore ko yabonye igitego kimwe rukumbi ndetse yitsinze ibindi bibiri.

    Rayon Sports WFC yitwaye neza muri uyu mukino, ikomeza kugaragaza ko ari imwe mu makipe akomeye mu Rwanda. Ibitego byinshi byabonetse mu gice cya mbere cy'umukino, ndetse abakinnyi nka Mukandayisenga, Emelance, Ukwinkunda, na bagenzi babo bakomeje gushimangira ko bafite intego yo kwegukana umusaruro mwiza muri shampiyona.

    — Mukandayisenga (05): 25′, 32′, 54′, 56′, 79′
    — Emelance (03): 13′, 37′, 75′
    — Ukwinkunda (02): 07′, 15′
    — Lukia: 27′
    — Dorothee: 10′
    — Mary: 63′
    — ES Mutunda yitsinze ibitego 2.

    Ikipe ya ES Mutunda yabonye igitego kimwe mu gice cya mbere, ariko ntibyabashije kuyifasha kuko Rayon Sports WFC yakomeje gushyira igitutu gikomeye ku izamu ryayo.

    Ku itariki ya 12, Rayon Sports WFC izakina umukino ukurikira isura Kamonyi WFC, aho izaba ikomeje gahunda yo guhatanira umwanya wa mbere mu marushanwa.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-wfc-yandarikiye-es-mutunda-mu-nzove/

  • Muhanga: Bane bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo rwihishwa – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko abagwiriwe n'icyo kirombe bagapfa harimo uw'imyaka 35 n'undi w'imyaka 23, bakaba bakoraga ubwo bucukuzi ariko mu buryo butemewe n'amategeko.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Ndayisaba Aimable, yemeje iby'urupfu rw'aba bantu, anavuga ko igitiza umurindi ubucukuzi butemewe muri aka gace ari uko ibigo bitanu byakoraga uwo murimo byafunzwe.

    Ati “Ibi bituma hari abakomeza gukora bya magendu, bagasaba ko hagarurwa ibigo bicukura, kugira ngo abaturage bongere babonemo akazi.”

    Ati:''Icyo twifuza ni uko habaho ubuvugizi hakongera hakaboneka ibigo bikora ubucukuzi mu buryo bwizewe, kugira ngo abaturage bongere babone akazi bacike ku bikorwa byo gucukura bihishe.''

    Ndayisaba yakomeje avuga ko hagiye kubaho gukurikirana abashora abaturage muri ubu bucukuzi butemwe kuko bibagiraho ingaruka nyinshi.

    Bane bagwiriwe n'ikirombe bacukuragamo rwihishwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-bane-bagwiriwe-n-ikirombe-bacukuragamo-rwihishwa

  • Impungenge ku bana bajyanwa ku ishuri barenze umwe kuri moto – #rwanda #RwOT

    Bagirabate Claudine wijyanira umwana we ku ishuri akajya no kumucyura, agaragaza impamvu yahisemo kujya abyikorera.

    Yagize ati 'Mba mujyanye ku bw'umutekano we mu muhanda kugira ngo atagira ibibazo ahura na byo. Ndagenda nkamugeza ku ishuri nanjye nkajya mu kazi ntekanye, sinshobora kumutegera moto cyangwa ngo muhe undi muntu uwo ari we wese ndabyikorera.”

    Umubyeyi witwa Muhoza Frédéric yagize ati 'Ibyo ubona biteye impungenge cyane ni abana bagenda ku magare no kuri za moto kuko hari igihe usanga bagendaho barenze umwe kandi ibyo ntabwo byemewe. Umutekano wabo n'ubuzima bwabo biba biri mu kaga.”

    Undi mubyeyi yagize ati 'Hari nk'igihe ubona umumotari atwaye nk'utwana dutatu tukiri duto ariko ukabona yatugerekeranyije n'ubibonye wese akabona ko biteye impungenge. Hari n'igihe ubona imodoka irimo utwana twinshi ukabona nabyo biteye impungenge.”

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Kayigi Emmanuel yavuze ko abana ari u Rwanda rw'ejo yihanangiriza ababatwara mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ati 'Niba ari imodoka nitware abana ifitiye ubushobozi kandi ntibibe kwa kundi bavuga ngo 'imodoka zamaze gusaza zitakiri nzima ni zo zo gutwara abana'. Kuri moto hagomba kujyaho umwana umwe na bwo wa mwana ushobora kwicara.”

    Yongeyeho ati “Abamotari murabujijwe kujyana abana ku mashuri kuri moto barenze umwe ndetse n'abatwara amagare ni kimwe. Ba bana bagenda n'amaguru, babyeyi mugomba gukurikirana ntimubiharire abakozi n'ibigo by'amashuri kandi mukibutsa abana uburyo bwiza bagenda mu muhanda.”

    Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda ryibukije buri wese yaba umubyeyi, umurezi, abakora ubwikorezi n'ibigo by'amashuri ko bafite inshingano zikomeye zo kwita ku mutekano w'abana bajya n'abava ku ishuri kugira ngo bige batekanye.

    Impungenge ku banyeshuri bajya kwiga batwawe kuri moto n'amagare barenze umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ku-bana-bajyanwa-ku-ishuri-barenze-umwe-kuri-moto

  • Hagaragajwe uruhare rwa siporo n'imirire mu guhashya indwara zitandura mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imibare yashyizwe hanze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, igaragaza ko ko bantu bapfiriye mu bitaro n'ibigo nderabuzima mu 2023, abagera kuri 46% bazira izitandura.

    Ibi bigaragaza ubukana bw'izo ndwara zirimo umuvuduko ukabije w'amaraso, diabète ndetse na kanseri.

    Dr Rukundo Arthur yagaragaje ko ari imibare iri hejuru kandi ishobora gukomeza kwiyongera mu gihe haba hadafashwe ingamba zikomeye.
    Zimwe muri izo ngamba ni ugukora siporo ndetse no gufata indyo nziza zifasha umubiri guhangana n'indwara.

    Ati 'Siporo ni nziza, urugaga rw'abaganga ku isi yose rugaragaza ko abantu bakwiriye gukora siporo buri munsi, nibura hagati y'iminota 40 n'isaha.'

    Nubwo gukora siporo kuri bamwe bigorana ndetse bigasaba umwanya badafite, Mega Global Market iherutse kuzana imashini zigendanwa zifashishwa mu gukora siporo, ku buryo bizeye ko zibashije kugera kuri benshi byafasha.

    Ati 'Ni imashini umuntu ashobora guhagararaho agakora siporo ayihagazeho, ikaba ituma mu mubiri amaraso atembera neza ndetse abantu bafite ibinure byinshi bigatuma bigabanyuka.'

    Dr Rukundo kandi yagaragaje ko indwara zitandura zishobora no kwirindwa binyuze mu biribwa abantu barya, icya mbere akaba ari ukumenya ibiribwa biberanye n'umubiri wabo.

    Hari kandi n'ubundi buryo bufasha umubiri kwirinda indwara zitandura, aho umuntu ashobora kwifashisha inyongeramirire.

    Nibura ku Isi hose, buri mwaka abarenga miliyoni 41 bapfa buri mwaka bazize indwara zitandura.

    Uretse gukora siporo no kurya indyo nziza, ubundi buryo bwo kwirinda indwara zitandura ni ukureka itabi n'inzoga.

    Dr Rukundo Arthur yagaragaje ko siporo n’imirire myiza bishobora kugabanya ibyago byo kurwara indwara zitandura

    Zimwe mu mashini ziherutse kuza mu Rwanda zifasha abantu gukora siporo bari mu rugo cyangwa ku kazi

    Izi ni zimwe mu mashini zifashishwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-uruhare-rwa-siporo-n-imirire-mu-guhashya-indwara-zitandura-mu

  • Karongi: Ibiganiro ku buzima bw'imyororokere byagaragajwe nk'intwaro yo kwirinda Sida – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 nibwo mu Rwanda hakozwe ubushakashatsi ku gipimo cya Virusi itera SIDA, bugaragaza ko mu myaka 10 ishize umubare w'Abanyarwanda bafite virusi itera SIDA wagumye kuri 3% ariko ko ubwandu bushya bwiyongereye mu rubyiruko rufite hagati y'imyaka 10 na 24.

    Ibi nibyo ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, hatangiza gahunda yo kuganiriza urubyiruko ku buzima bw'imyororokere no kurusaba kwirinda Virusi Itera SIDA.

    Niyitanga Yvette wiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye muri ES Rugabano yabwiye IGIHE ko ibi biganiro yahungukiye ko akwiye kwirinda ibishuko by'abasore akirinda gukora imibonano mpuzabitsina kugeza ashatse umugabo.

    Ati 'Gukora imibonano mpuzabitsina uri ku ntebe y'ishuri bikwangiza mu mutwe bigatuma udatekereza ku masomo.”

    Leon Hakizimana, uhagarariye umushinga We Actx for Hope ukorera mu karere ka Karongi yavuze icyatumye bahitamo gutangira ibi biganiro mu bigo by'amashuri ari uko ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y'imyaka 10 na 24.

    Ati 'Icyo bivuze ni uko ariho tugomba kwibanda kuko nibo Rwanda rw'ejo, niyo mpamvu tugomba kubakangurira kwirinda icyo cyago tukabasobanurira imikorere y'umubiri wabo.”

    Avuga ko nyuma yo kuganiriza urubyiruko bateganya no kuganiriza ababyeyi kugira ngo bage batinyuka baganirize abana babo ubuzima bw'imyororokere kuko basanze mu mpamvu zitera ubwiyongere bw'ubwandu bushya bwa HIV SIDA harimo no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere.

    Ibi biganiro byitabiriwe n'abanyeshuri basaga 1.100 baturutse mu bigo birimo GS Rubona, GS Misagara, GS Karambo, EP Karehe na ES Rugabano ari naho byabereye.

    Umuyobozi wa ES Rugabano Ndihokubwimana Fraudouard yibukije urubyiruko ko rwugarijwe arusaba kugarira

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda ibishuko birushora mu busambanyi

    Kwirinda biruta kwivuza by’umwihariko ku ndwara itarabonerwa umuti n’urukingo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-ibiganiro-ku-buzima-bw-imyororokere-byagaragajwe-nk-intwaro-yo-kwirinda

  • Abanyamategeko basobanuriwe indangagaciro n'imyitwarire myiza bigomba kubaranga mu kazi kabo – #rwanda #RwOT

    Ni isomo bahawe ku wa 4 Nzeri 2024 mu Ishuri ryigisha Amategeko (ILPD) Ishami rya Kigali. Abanyamategeko beretswe indangagaciro n'imyitwarire ikwiriye kubaranga ndetse n'uruhare rwabo mu guharanira ubutabera bunoze kandi budaheza.

    Ntezilyayo yashimangiye ko indangagaciro z'umwuga wabo ari umusingi w'ubutabera nyakuri mu gihugu.

    Yagize ati 'Ubunyangamugayo n'ubwubahane ni ingenzi mu guha icyizere abaturage mu mikorere y'urwego rw'ubutabera. Mugomba guhora mwibuka ko akazi kanyu atari uguharanira inyungu bwite gusa, ahubwo ari uguharanira ukuri n'ubutabera mu nyungu rusange z'abaturage.'

    Ntezilyayo kandi yavuze ko ubunyangamugayo n'ubwubahane ari ingenzi cyane mu kugarurira icyizere abaturage mu mikorere y'urwego rw'ubutabera.

    Abanyamategeko bibukijwe ko intego y'akazi kabo ari uguharanira ukuri n'ubutabera, byaba mu nyungu z'abakiliya cyangwa se mu nyungu rusange z'abaturage.

    Bibukijwe kandi ko biri mu nshingano zabo kubizirikaza ndetse ko bagomba gukurikiza amahame n'indangagaciro bibagenga.

    Amahame n'indagagaciro bigenga abanyamategeko

    Kubahiriza amabanga y'abakiliya

    Abanyamategeko bagomba kubahiriza amabanga y'abakiliya babo, bakirinda gutangaza amakuru ajyanye n'abo mu buryo butabangamira inyungu zabo. Ibi ni ingenzi mu gukomeza kubaka icyizere hagati y'umwuga n'abakiliya.

    Kwirinda ibibangamira inyungu z'abakiliya

    Abanyamategeko basabwe kwirinda ibibazo byabangamira abakiliya. Ibi bifasha mu kugirirwa icyizere abaturage mu bujurire bwabo.

    Gukora kinyamwuga

    Gukora kinyamwuga ni kimwe mu byangombwa. Abanyamategeko bagomba kwitanga, gukora ibishoboka byose mu guha abakiliya serivisi zinoze, kandi bakagaragaza ubuhanga n'ubushobozi mu mirimo yabo.

    Gukorera mu bwisanzure n'umucyo

    Abacamanza n'abanyamategeko bagomba gukorera mu bwisanzure no mu mucyo, bityo bagakora imirimo yabo mu buryo bugaragaza ubunyangamugayo n'imyitwarire ikwiriye mu mwuga.

    Kugendera ku mabwiriza n'amahame

    Abanyamategeko bagomba kubahiriza amabwiriza n'amahame agenga imyitwarire y'umwuga wabo, kandi bagashishikarira kuyakurikiza mu mirimo yabo ya buri munsi. Ibi birimo gukurikiza amahame y'imyitwarire n'izindi ngingo zigenga uru rwego.

    Kugira ubushobozi n'ubunararibonye

    Abanyamategeko bagomba gukomeza kwiyungura ubumenyi n'ubushobozi mu rwego rw'amategeko, kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo byose byabagana, bakarushaho kuba intangarugero mu mwuga wabo.

    Gukorana n'Urwego rw'Ubutabera

    Abanyamategeko n'abacamanza basabwa gukorana n'inzego z'ubutabera mu kubaka icyizere mu muryango. Ibi birimo gutanga inama, guhana ibitekerezo, no gukora ku buryo buhamye mu rwego rw'ubutabera.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yigishije ko indangagaciro z’abanyamategeko ari umusingi w’ubutabera nyakuri

    Bamwe mu bari bitibariye aya masomo

    Abanyamategeko basabwe kugendera ku ndangagaciro zabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamategeko-bunguwe-ubumenyi-ku-ndangagaciro-n-imyitwarire-myiza-bigomba

  • Minisante yagaragaje uburyo bwo kwirinda Marburg ku batega moto – #rwanda #RwOT

    Dr. Nsanzimana yavuze ko n'ubundi no ku batega moto ingamba zo kwirinda zubakiye ku kugira isuku by'umwihariko ku ngofero yambarwa mu mutwe n'abari kuri moto izwi nka 'casque' kuko iba ikoreshwa na benshi.

    Yagize ati 'Wowe wambara 'casque' utazi undi wari uyambaye, ugomba kubanza ukayisukura nk'uko mu gihe cya Covi-19 twari tumaze kubimenyera. Twari tumaze kumenyera gusukura izo 'casques' no gusukura aho tujya hagera abantu benshi nk'aho twicara hari hicaye abandi, mu bwiherero n'ahandi. Dukwiye kugira amakenga tuti 'none aha hantu haba havuye undi muntu wari ufite iyo virusi nakora iki ngo ntayihavana?' Kuko uba ugiye kuhakora wayandura'.

    Minisitiri w'Ubuzima yavuze ko kuba moto zahagarikwa atari wo muti w'ikibazo ariko na none agaragaza abadakwiye kuzitega mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi.

    Yagize ati 'Umuntu ufite ibimenyetso cyane cyane umuriro mwinshi, umutwe ukubabaza no kubabara mu ngingo ntakwikiye no kujya kuri moto ngo yambare 'casque' kuko aba agiye gukwirakwiza ubwo burwayi. Ahubwo yaduhamagara tukamugeraho tukamuvura kugira ngo itaza no kumuhitana'.

    Dr. Nsazimana yasabye Abanyarwanda gukora ibishoboka byose bakirinda kwegerana ahari abantu benshi no kubahiriza izindi ngamba zashyizweho kugira ngo bitume hadafatwa izindi ngamba zikakaye z'ubwirinzi.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yagaragaje ibyo abagenzi batega moto bakwiye kwitwararika kugira ngo birinde kwandura cyangwa kwanduza icyorezo cya Marburg kandi badahagaritse ingendo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisante-yagaragaje-uburyo-bwo-kwirinda-marburg-ku-batega-moto