Blog

  • Abaturage bishimira serivisi bahabwa bazarenga 90%: Uko imiyoborere myiza iteganyijwe muri NST2 – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwakozwe n'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, mu Ukwakira 2023, bwerekanye ko inkingi y'imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%, imitangire ya serivisi n'imiyoborere mu bukungu n'ubucuruzi bifite 79.98%, imitangire ya serivisi ifite 78.28%, naho kuzamura imibereho myiza y'abaturage bifite 75.51%.

    Inkingi y'Umutekano n'Ituze ry'Abaturage yaje ku isonga n'amanota 93.63%, ikurikirwa no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 88.97%, iyubahirizwa ry'amategeko riri 88.89%, naho uburenganzira mu bya politiki n'ubwisanzure bw'abaturage bifite 88.01%.

    Guverinoma ivuga ko mu myaka itanu iri imbere, intego nkuru ziteganyijwe mu nkingi y'imiyoborere harimo gukomeza kuba Igihugu kigendera ku mategeko n'imiyoborere myiza, kurwanya ruswa, no kubazwa inshingano (accountability).

    Ni intego Guverinoma igaragaza ko zizagerweho harushaho gutangwa serivisi nziza ku muturage, hibandwa ku gukemura ibibazo by'abaturage ku gihe ku buryo igipimo cy'uko abaturage bishimira serivisi bahabwa kizarenga nibura kuri 90%.

    Biteganyijwe kandi ko hazakomeza gutangwa ubutabera bunoze kandi bugera kuri bose, hibandwa cyane ku kugabanya ibirarane by'imanza mu nkiko kugera ku kigero cya 50%.

    Hazanashyirwa imbaraga mu guteza imbere uburyo bwo gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane (Alternative Dispute Resolution, ADR), ibibazo byose ntibijye mu rukiko.

    Raporo ya Global Governance Index (WGI) ya 2024 ishyira u Rwanda ku mwanya wa Gatanu mu bihugu bifite imiyoborere myiza muri Afurika, hashingiwe ku kurwanya ruswa, gukorera mu mucyo, kubahiriza amategeko, no kwegereza ubuyobozi abaturage. Ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika y'Iburasirazuba kigaragara mu 10 bya mbere.

    Mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y'ibihugu yagejeje ku bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) muri Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo imiyoborere ibe myiza bisaba ko igomba kubakirwa ku ndangagaciro n'ibyo abaturage bifuza kugeraho.

    Ati 'Buri gihugu gikwiye kwishyiriraho uburyo bw'imiyoborere bujyanye n'imibereho n'ubudasa bw'amateka yacyo, n'icyerekezo cyacyo.'

    Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda bagombye kongera gutekereza no kubaka ubukungu bw'igihugu, imibereho n'umusingi wa politike hifashishijwe uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo babashe kwikemurira ibibazo.

    Perezida Kagame yahamije ko kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye inzego z'ibanze z'u Rwanda zikora neza, bituma abaturage bahabwa serivisi neza kandi bagira uruhare mu bibakorerwa.

    Ubwo ubushakashatsi bwa 2023 bwamurikwaga, Dr. Usta Kaitesi wari Umuyobozi Mukuru wa RGB yavuze ko u Rwanda rwahisemo kugira imiyoborere yubahiriza amategeko, irengera abaturage bose nta vangura.

    Ati 'Imiyoborere myiza ikwiriye kumvikana nk'igamije guteza imbere Imibereho myiza n'ubukungu bw'abaturage kandi iyo miyoborere ikwiriye kujyana no kubazwa inshingano.'

    Mu bindi bizibandwaho mu nkingi y'imiyoborere, harimo kunoza imikoreshereze y'uburyo bukomatanyije bw'ikoranabuhanga mu micungire y'imanza (Integrated Electronic Case Management System/IECMS).

    Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga (Forensic Laboratory) izongererwa ubushobozi kugira ngo ibashe gukomeza kunoza no gutanga serivisi nziza ku bayigana.

    Hagamijwe gukomeza gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, Guverinoma iteganya ko hazakomeza kunozwa imicungire myiza y'imari ya Leta, bigakorwa kurushaho.

    Hazakomeza kandi gutangwa inyigisho mboneragihugu zigamije kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; byose bishingiye ku muco n'indangagaciro z'Abanyarwanda.

    Abaturage bishimira serivisi bahabwa bazarenga 90%: Uko imiyoborere myiza iteganyijwe muri NST2


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bishimira-serivisi-bahabwa-bazarenga-90-uko-imiyoborere-myiza

  • Minisitiri Wagner yagaragaje urwitwazo rwatumye RDC yanga gusinya amasezerano y'i Luanda – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byarabaye ndetse birarangira, impande zombi zigera mu cyiciro cyo gushyira umukono ku masezerano, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, mu gihe Congo nayo yari ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.

    Ibyari bigiye gusinyirwa ni ibyari byaravuye mu biganiro n'inzego z'iperereza ku mpande zombi, aho zari zashyizeho uburyo bwo kurandura FDLR, nka kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye umutekano w'Akarere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Icyakora mbere gato yo gusinya, uyu muyobozi wa RDC yabanje kugisha inama, amaze kuzihabwa ahita ahindura ibitekerezo, avuga ko atari businye kuri ayo masezerano.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Twari twiteguye gusinya… ariko Minisitiri [w'Ububanyi n'Amahanga] wa Congo arabyanga. Yabanje kuvuga kuri raporo [ikubiyemo amasezerano yari businywe] hanyuma, amaze kugisha inama, aragaruka. Yatubwiye ko atemera gusinya ibikubiye muri raporo.”

    Mu kiganiro na BBC, Thérèse Kayikwamba Wagner yasobanuye ko nubwo inzego za RDC zari zaragize uruhare mu gutegura amasezerano, urwego akuriye narwo rukagira uruhare mu gukurikirana uburyo ibiganiro byarimo kugenda, hari ibintu bimwe na bimwe atemeraga.

    Ati “Hari amasezerano yari yatanzwe [kugira ngo yemeranyweho], ariko ntabwo turagera ku rwego rwo kwemera cyangwa guhakana ayo masezerano. Icy'ingenzi ni uko mu gihe tuzaba tugeze kuri urwo rwego, hari intambwe tugomba kubanza gutera. Intambwe y'ingenzi yatewe ubwo habagaho kwemeranya guhagarika imirwano.”

    Uyu muyobozi yongeye kugaruka ku birego byo kugaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zikwiriye kuva muri Congo, ibirego u Rwanda rwakunze guhakana, ndetse bikarushaho kujya habi na cyane ko Leta ya Congo rimwe ivuga ko M23 ari abaturage bayo, hakibazwa kandi uburyo ihindukira ikabita Ingabo z'u Rwanda.

    Uku kwinyuramo kwa Leta ya RDC ukubonera neza no mu buryo ifata ibyemezo bitandukanye, nyuma kandi igahindukira ikivuguruza, urugero rukaba kuri Monusco.

    Izi Ngabo z'Umuryango w'Abibumbye, zari zamaganywe na Leta ya Congo ndetse zisabwa kuzinga utwangushye zigataha, uretse ko nyuma Minisitiri Wagner yaje kumvikana avuga ko 'bari kongera gusuzuma' ibya Monusco, bisa nk'aho Congo yahinduye ibitekerezo, ikaba itacyifuza ko izo ngabo ziyivira ku butaka.

    Wagner yasobanuye ko muri Kivu y'Amajyepfo, Monusco ishobora kuhava kuko umutekano wagarutse, ati “Ibirindiro by'ingabo za Monusco byose byarafunzwe, habayeho guhererekanya ububasha hagati ya Monusco na Leta ya Congo, kandi twafashe umwanzuro w'uko ibyo twagezeho [mu kurinda umutekano] muri Kivu y'Epfo tubigumana, tukabirinda kandi tukabyubakiraho.”

    Yashimangiye ko Leta akorera ikiri gushaka uburyo bwo kwirindira umutekano no mu gihe Monusco itaba ihari, ati “Turashaka kuba twiteguye ko igihe cyose Monusco yagenda, hatazasigara icyuho.”

    Gusa ku rundi ruhande, uyu muyobozi yemera ko Monusco itavanwa muri Kivu y'Amajyaruguru, ati “Kuri Kivu y'Amajyaruguru biracyagoranye, biragoye ko Monusco yahava kubera uburyo ibintu bihagaze magingo aya, nicyo twakwifuje kubona Monusco igenda. Ariko urebye uko ibintu bihagaze muri Kivu y'Amajyaruguru, biragoye kubona Monusco yahava.”

    Ku rundi ruhande, uyu muyobozi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku mpamvu muzi zitera ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu cye, agace kamaze imyaka irenga 20 mu ntambara zidashira, kakabamo imitwe irenga 200 yitwaje intwaro, imwe, nka FDLR, igakorana na Leta ya Congo mu buryo bweruye.

    Hagati aho, Angola, nk'Umuhuza muri ibi biganiro, ikomeje gukora ibishoboka byose mu kongera guhuriza impande zombi mu biganiro ndetse Ambasaderi wayo mu Muryango w'Abibumbye, Francisco José da Cruz, kuri uyu wa 30 Nzeri yamenyesheje Akanama kawo gashinzwe umutekano ko mu gice cya mbere cy'Ukwakira 2024, intumwa z'ibi bihugu zishobora kongera guhura.

    Yagize ati 'Inama ikurikira yo ku rwego rw'abaminisitiri iteganyijwe mu gice cya mbere cy'Ukwakira 2024, hagamijwe kugera ku bwumvikane buganisha ku guhura kw'abakuru b'ibihugu gushobora gusinyirwamo amasezerano y'amahoro ya burundu no kuzahura umubano w'ibihugu byombi.'

    U Bufaransa nabwo bwakoze iyo bwabaga, dore ko mu Nama y'abakuru ba za guverinoma z'ibihugu bigize umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF, Perezida Emmanuel Macron yagerageje guhuza impande zombi, ariko birangira atabashije kubigeraho.

    Yavuze ko 'bikigoye cyane guhuza impande zombi,' ashimangira ko bigisaba ko hakoreshwa imbaraga mu gushaka ibisubizo bihuriweho n'impande zombi.

    Minisitiri Wagner yagaragaje urwitwazo rwatumye RDC yanga gusinya amasezerano y’i Luanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-wagner-yagaragaje-urwitwazo-rwatumye-rdc-yanga-gusinya-amasezerano-y

  • CODACE yamuritse imodoka 12 yaguze binyuze muri Agiserera na I&M Bank (Rwanda) Plc – #rwanda #RwOT

    Ni koperative igizwe n'abashoferi 86 batwara imodoka ntoya cyane cyane mu bigo bya Leta aho bahabwa akazi mu gihe hakenewe imodoka zunganira izihasanzwe bitewe n'akazi gahari.

    Agiserera na I&M Bank ni gahunda yo gutanga inguzanyo yihariye ku bigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse byifuza kugura imodoka nshya n'izakoze cyangwa imashini z'ubuhinzi zikishyurwa mu byiciro kandi ku nyungu ntoya.

    Umuyobozi Ushinzwe Imibanire y'Ikigo muri I&M Bank (Rwanda) Plc, Rugamba Iddy, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyi banki yizeje abagize CODACE imikoranire ihoraho.

    Yagize ati 'Iyi ni intambwe ya mbere. Ni bwo tugitangira kuko I&M Bank izakorana na mwe no mu bindi bikorwa byinshi. Gahunda yacu kuri mwe ni ukugira ngo tubegere mube abakungu kandi tuzabigeraho.'

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi izi modoka 12 I&M Bank ibashije kubagezaho ntituzifata nk'imikoranire isanzwe ahubwo tubibona nk'ibintu bitanga umusanzu mu muryango mugari mu buzima bwa buri munsi no mu iterambere ry'Igihugu.”

    Rugamba yabwiye abagize iyo koperative ko muri I&M Bank amarembo akinguye ku bindi bikorwa bateganya ngo ibashyigikire bakomeze kuzamuka mu iterambere.

    Umuyobozi Mukuru wa Koperative CODACE, Nkusi Aciel yavuze ko izo modoka bahawe ku nguzanyo ari intambwe ikomeye ku iterambere ry'abagize iyo koperative kandi ko bitari kugerwaho batisunze ikigo cy'imari.

    Ati “Mu gushaka abafatanyabikorwa twamenye gahunda ya Agiserera na I&M Bank turayikunda twifuza gukorana na yo. Twagannye banki turaganira barabitwemerera na twe turabyemeranya mu nteko rusange. Izi modoka tugiye kuzijyana mu kazi kandi zigiye guhindura ubuzima bw'abanyamuryango bazihawe.”

    Nkusi kandi yashimye by'umwihariko uburyo I&M Bank yorohereza abayigana.

    Ati “Twebwe kubera turi abacuruzi tureba banki idafata inyungu nyinshi mu kwishyura. Twakoranye n'izindi banki ariko nk'abacuruzi tugenda dukurikira aho bafata inyungu iri hasi kugira ngo dutere imbere kandi muri I&M Bank ni wo mwihariko bafite bizadufasha kwishyura bitatugoye.”

    Umwe mu bahawe izo modoka, Umutoni Teddy yavuze ko yari amaze imyaka irenga itanu ari umunyamuryango wa CODACE ariko akaba ari bwo abashije guhabwa imodoka yitezeho byinshi nk'umugore.

    Ati “Iyi ni intangiriro yo kureba uburyo kwikorera bishoboka. Ni nge mugore wenyine wahawe imodoka mu bantu 12 kandi nanashishikariza abagore bagenzi bange kwitinyuka bagashora bahereye ku bushobozi buke bafite kuko birashoboka.”

    Imodoka zatanzwe, ni izo mu bwoko bwa Suzuki Ertiga 2024 aho imwe igura abarirwa muri miliyoni 24 Frw zikaba ziriho uruhare rwa buri munyamuryango wa CODACE wayihawe ndetse n'urwa koperative.

    Igikorwa cyo guha izo modoka abanyamuryango gifungurwa ku mugaragaro

    Rugamba Iddy, mu izina ry'Umuyobozi Mukuru w'iyi banki yizeje abagize CODACE imikoranire ihoraho

    Nkusi Aciel yashimye uburyo I&M Bank idasaba inyungu nini ku nguzanyo

    Umutoni Teddy yiteze iterambere ku modoka yahawe

    Abakora muri I&M Bank bari bitabiriye iki gikorwa

    Izi modoka zaguzwe binyuze muri Agiserera na I&M Bank


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/codace-yamuritse-imodoka-12-yaguze-binyuze-muri-agiserera-na-i-m-bank-rwanda

  • Satani azarira- Pastor Chris Oyakhilome agiye… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi ane gusa inkongi y'umuriro yibasiye inyubako ya Loveworld Convocation Arena (LCA) ahaberaga ibikorwa byose by'idini rya Christ Embassy, Umushumba w’iryo torero, Pastor Chris Oyakhilome yatangaje ko bagiye kongera kubaka iyi nyubako bakayongerera ubwiza.

    Pastor Chris yavuze ko iki gikorwa kizakoza Satani isoni nyuma y'uko urusengero rwari rusanzwe rwafashwe n'inkongi y'umuriro. Yagize ati 'Tugiye kubaka urusengero rwiza cyane. Tuzabikora mu gihe cyagenwe kandi Satani azarira nabibona.'

    Pastor Chris yijeje abayoboke be ko mu ntangiriro z'Ugushyingo azaba yamaze kubabwira amakuru yose ajyanye n'ibikorwa byo kongera gusana urusengero.

    Ikinyamakuru Legit cyo muri Nigeria cyatangaje ko uyu mupasiteri azakoresha arenga Miliyari 277 Frw mu bikorwa byo kubaka uru rusengero ruzajya rwakira byibuze abantu 100,000 bose bicaye batekanye. Ni ukuvuga ko uru rusengero ruzaba rukubye inshuro 2 n’imisago Sitade Amahoro.

    Ubwo habaga inkongi y'umuriro, Umunyamabanga Mukuru w’iryo torero, Kay Adesina, yasobanuye uburemere bw’ibyangiritse nyuma yo gusura aho iyo nkongi y'umuriro yafashe.

    Adesina yagize ati: 'Mu by’ukuri, rwarangiritse. Ntabwo twashoboye kwinjira, ariko twashoboraga kurebera hanze. Nafashe amwe mu mashusho.'

    Icyo gihe uyu munyamabanga yabwiye itangazamakuru ko kubera ubwinshi bw'umuriro, abaje kuwuzimya batabashije kwinjira ngo bajye kuzimya imbere.

    Nyuma y'iyi nkongi y'umuriro, Pastor Chris yavuze ko kuba rwarahiye atari impanuka cyane ko nyuma y'iyi nkongi basanze atari impanuka kandi rwari rukomeye ku buryo rutari gupfa kwangirika.

    Icyo gihe yagize ati 'Nta kintu kiba ku mwana w'Imana ku bw’impanuka. Mu mwaka wa 2001, muri Ikeja habaye iraswa ry'ibisasu, icyo gihe natekerezaga ko urusengero rwasenyutse ariko nta kibazo rwagize;

    Ndetse na nyuma y'aho nazanye abubatsi b'abahanga mbabaza niba ari ngombwa ko twarusenya kubera ibyo bisasu, bambwira ko nta kibazo rufite. None ubu, dore ibyabaye. Tugiye kubaka urusengero runini cyane noneho kandi rwiza.'



    Igishushanyo mbonera cy’uko iyo nyubako izaba iteye


    Pastor Chris yahigiye kubaka urusengero rw’icyitegererezo Satani akarira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147521/satani-azarira-pastor-chris-oyakhilome-agiye-kubaka-urusengero-rujyamo-abantu-100000-147521.html

  • Ahora ku isonga- Minisitiri Nduhungirehe avug… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, nyuma y'amasaha make yari ashize uyu muhanzi asohoye amashusho y'iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye azamurikira Abanyarwanda n'abandi mu gitaramo azakora tariki 1 Mutarama 2025.

    Mu bihe bitandukanye Nduhungirehe agaragaza ko akurikirana ibikorwa by'abahanzi Nyarwanda, ndetse kenshi akunze kugaragaza urutonde rw'indirimbo yifashishije akora Siporo ya mu gitondo.

    Binyuze ku rubuga rwa X, agaragaza ko ashyigikira kandi yumva cyane ibihangano by'abarimo The Ben, Bruce Melodie, Bwiza n'abandi bo mu Rwanda.

    Mu butumwa bwe yatambukije n'ubundi ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n'uburyo The Ben yakozemo indirimbo 'Plenty', yaba mu buryo yitwayemo, imbyino, uko amashusho akoze, umuziki, amajwi n'ibindi, ahamya ko  ari umuhanzi buri gihe ukora ku isigo. Ati 'Uyu musore ahora ku isonga.'

    Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi (Audio) yakorewe muri Country Records ikozwe na Producer Kiiiz. Nduwimana Jean Paul washinze iyi studio, yanditse kuri konti ye ya X, ashimira Minisitiri Nduhungirehe ku bwo gushyigikira muri rusange inganda ndangamuco. Yavuze ko ibi 'ari inkomezi mu rugendo rw'umuziki wa The Ben, kandi koko buri gihe ahora ku isonga'.

    The Ben avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije Niyo Bosco. Ndetse amashusho yose yafatiwe kuri Delight Hotel. Ni amashusho agaragaramo abantu bazwi nka Prince Kiiiz, Ruti Joel, Khalfan Govinda, Titi Brown wayoboye imbyino n'abandi.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe na J'Chretien Munezero. Ni mu gihe umukobwa yifashishijemo yitwa Impundu Brunella. Uyu mukobwa yasoje amasomo ye ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2022, hashize igihe gito atangira umuziki.

    Uyu mukobwa yanyuze mu itsinda rya 'Yousta Music Band', ndetse muri Werurwe 2024 yafashije Symphony Band ubwo yacurangiraga Platini mu gitaramo yakoreye kuri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

     Minisitiri Nduhungirehe yanyuzwe n'uburyo The Ben yakozemo amashusho y'indirimbo ye 'Plenty'

    The Ben asobanura ko iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye azamurika muri Mutarama 2025 


    Ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yatambukiye ku rubuga rwe rwa X, kuri iki Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'PLENTY' YA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147511/ahora-ku-isonga-minisitiri-nduhungirehe-avuga-kuri-the-ben-147511.html

  • Carine ufite igikombe cy’umusizi wa mbere agi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa wamamaye mu bisigo binyuranye kuva mu mpera za Weekend, yatangiye gutanga ‘Invitation’ y’ubukwe bwe.

    Carine yabwiye InyaRwanda ko yatangiye gukundana n’uyu musore kuva mu 2017, bivuze ko imyaka irindwi ishize bari kumwe. Yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu musore birimo no kuba yitonda kandi amukunda by’ukuri.

    Ati “Ni umusore utangaje cyane! Aritonda kandi aranyumva cyane akumva n’ibyo nkora. Namukundiye ko azi kwiyubaha, akamenya gukunda kandi atuje akamenya kunyitaho no kwita ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye muri rusange.”

    Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kurushinga azakomeza ubuhanzi n’ubusizi kuko bagiye kurwubakana ni umuhanzi mugenzi we. Ati “Ubuhanzi nzabukomeza cyane. Kandi nawe ni umunyamuziki (Pascal Rutagengwa), kuko asanzwe acuranga gitari akanaririmba.”

    Mu rugendo rwe, Umusizi Carine Maniraguha akoresha icyivugo kigira kiti “Numbona uzanyite umusizi, nunyumva uzanyite igisigo.”

    Yamenyekanye cyane binyuze mu gisigo yise “Nasa nk’umusazi” hari aho agira ati 'Ariko uko wasara uko ari ko kose ntabwo ibintu byawe byose biba ari ubusazi.”

    Carine Poet asobanura ko yinjiye mu busizi mu rwego rwo gutera ikirenge mu cy’umubyeyi we wakoze ubusizi, ariko ntiyigeze ajya mu ruhame. Ariko kandi agerageza gusingira inganzo ya Nyiraruganzu| Nyirarurama ufatwa nk’uwatangiye ubusizi buriho ubu mu Rwanda.

    Uyu mukobwa mu 2018 yitabiriye irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi ritegurwa n’umuryango Imbuto Foundation. Yabashije guhatana ahereye ku rwego rw’Umudugudu agera ku rwego rw’Igihugu, ari mu basizi 10, ndetse akoresheje inganzo ye yabashije guhiga bagenzi be aba uwa mbere. 

    Muri Werurwe 2022, yabwiye BBC ati “Kugeza ubu igihembo cy’umusizi wa mbere mu Rwanda ni njyewe ugifite.”

    Agiye gukora ubukwe, mu gihe afite igisigo yise ‘Nzaba mbukora’ yahimbye ashingiye ku gitutu imiryango ishyira ku bana babo ngo bakore ubukwe.

    Ati “Abantu bagahora bakubwira ngo ‘ko udakora ubukwe?’, bakagushyiraho igitutu ugasanga hari ababukora ariko bitanyuze umutima we.”

    Muri Werurwe 2024, uyu mukobwa yahawe ishimwe ry'umusizi ukora ubusizi abukunze mu bihembo byatanzwe n’Urugaga rw'Ubuhanzi Nserukarubuga (Rwanda Performing Arts Federation).


    Carine Maniraguha [Carine Poet] agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Rutagengwa Pascal usanzwe ari umucuranzi wa Gitari


    Carine yavuze ko imyaka irindwi ishize ari mu rukundo n'umukunzi we igejeje ku kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore


    Carine yavuze ko azakomeza ubusizi kuko n'umukunzi we asanzwe ari umuhanzi


    Carine na Pascal biyemeje kuzereka imiryango ibirori mu muhango uzaba ku wa 27 Ukuboza 2024

    KANDA HANO UREBE IGISIGO 'MAWE URI DAWE' CYA CARINE POET

    “>

    KANDA HANO UREBE IGISIGO 'NZABA MBUKORA' CYA CARINE POET

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147518/carine-ufite-igikombe-cyumusizi-wa-mbere-agiye-gukora-ubukwe-numuhanzi-pascal-147518.html

  • Kitoko, Gahongayire na Massamba bizihiye Aban… – #rwanda #RwOT

    Gahongayire wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Ndanyuzwe’ yataramiye mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024. 

    Ni cyo gitaramo cya mbere yari ahakoreye mu rugendo rwo kwagura ivugabutumwa rye, kandi yitaye cyane ku kuririmba indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Yagikoze abifashijwemo na Sosiyete ya Team Production isanzwe itegura ibitaramo muri kiriya gihugu. Muri Nyakanga 2024, niyo yafashije Israel Mbonyi kuhakorera igitaramo cye cya kabiri.

    Aline Gahongayire yabwiye InyaRwanda ko umutima we unezerewe nyuma yo gutaramira ibihumbi by’Abakristu mu Bubiligi. Ati “Umutima wanjye uranyuzwe, uranezerewe ku rwego ntazi uko nabivuga. 

    Mbere na mbere ndashimira Imana kandi icya kabiri nkashima abantu bose bitabiriye igitaramo. Imana yantangaje, Imana yanejeje! Nabonye urukundo mu bantu, nabonye urukundo mu bantu bavuye ahantu hatandukanye.”

    Yavuze ko igitaramo cye cyitabiriwe n’abantu bo mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi n’abo ku yindi migabane. Kandi ko ahabereye igitaramo huzuye, ku buryo hari ababuze aho kujya. Ati “Nabonye ubwiza bw’Imana. Nabonye abantu bongera guhembuka, mbese Papa w’ibyiza yanejeje umutima wanjye.”

    Gahongayire yavuze ko agiye gufata ikiruhuko cy’igihe gito, kuko ari kwitegura gukorera ibitaramo mu bindi bihugu. Yashimye Abanyarwanda baba mu mahanga bamushyigikiye muri iki gitaramo, ndetse n’abandi bagize uruhare kugira ngo abashe gukora igitaramo gikomeye.

    Yavuze ko muri iki gitaramo yanaririmbye indirimbo ziri kuri Album ye iri mu rurimi rw’Igifaransa. Kandi azirikana uruhare rwa Moriah Entertainment, Team Production ‘n’abandi bamfashije kugirango igitaramo kigende neza’.

    Iki gitaramo cya Gahongayire cyabaye ku munsi umwe n’icya Kitoko ndetse na Sat-B. Aba bombi bakoreye igitaramo gikomeye mu Bubuligi bise “Live Music Party” cyateguwe na Sosiyete ya JC Enterprise isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri iki gihugu.

    Ni ibitaramo bisanzwe bihuza abarundi n’Abanyarwanda babarizwa muri kiriya gihugu. Ku rubyiniro, aba bombi babanjirijwe n’abarimo Saido, Elysaa, Mickey, Kebby Boy ndetse na Ami Pro.

    Ni ubwa mbere Sat-B na Kitoko bari bataramiye mu Bubiligi. Sat-B yabwiye InyaRwanda ko yishimiye uko iki gitaramo cye na Kitoko cyagenze. Mu mashusho yashyize hanze, Kitoko agaragara ari imbere y’ibihumbi by’abantu anyuzamo bakaganira, ubundi akabona kubataramira.

    Ku wa 5 Ukwakira 2024 kandi Massamba Intore yataramiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede na Denmark, Dr Diane Gashumba yanditse agaragaza ko uyu mwiherero wahuje Abanyarwanda 800 baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, aho baganiriye hamwe ibyubaka u Rwanda “turahiga, maze turatarama buracya!”

    Yavuze kandi ko bishimiye kubana n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahanzi nka Massamba Intore, Mireille Mukakigeli, Mihigo Chouchou, Aaron Tunga, Sly Buta ndetse na Kayiranga.

    Ati “Mwarakoze kudususurutsa no kudukumbuza u Rwanda. Igikurikiraho ni Iserukiramuco mu bihugu by'u Burayi rimenyekanisha umuco wacu, tubifashijwemo n'abahanzi b'abanyarwanda bahatuye.'

    Uyu mwiherero witabiriwe kandi n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, washimye abitabiriye kuba baritabiriye amatora aherutse, bagatora neza FPR-Inkotanyi n'umukandida wayo. Yababwiye ko kugira ngo ibikorwa bikubiye muri manifesto bigerweho, imyaka itanu iri imbere izasaba gukora cyane, neza kandi vuba.

    Ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, umuhanzi Denis Kanaka yataramanye n’umuhanzi w’umurundi Kidum mu gitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi  wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kanaka Denis yabwiye InyaRwanda ko ariwe wafashije Kidum kongera gutaramira muri uyu Mujyi. Ariko kandi n’igitaramo yahuriyemo na Nicho, kandi cyitabiriwe n’umubare munini wakunzwe Kidum binyuze mu ndirimbo z’urukundo zakunzwe mu bihe bitandukanye.

    Ni igitaramo cyateguwe na Sosiyete ya Gorilla Peach ifatanyije na Afro Hub yashinzwe n’abarimo Ernesto Ugeziwe. Kandi nta muntu uri munsi y’imyaka 18 wari wemerewe kwitabirira.

    Ibyishimo ni byose kuri Massamba Intore wataramiye ku nshuro ye ya mbere mu Mujyi wa Copenhagern 


    Aline Gahongayire yatangaje ko yakozwe ku mutima n’urukundo yeretswe mu gitaramo cya mbere yakoreye mu Bubiligi

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ubwo yari mu Inama rusange y'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bihugu by'i Burayi
    Nyuma y'iyi nama, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bataramiwe n'umuhanzi Massamba

    Ambasaderi Dr Diane yashimiye abahanzi umusanzu batanze mu gususurutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi

    Kitoko Bibarwa yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu gihugu cy'u Bubiligi

    Sat- B ubwo yiteguraga kujya mu Bubiligi ahagurutse ku kibuga cy'indege cyo mu Bubiligi

    Sat-B yakoreye ibitaramo bibiri bikomeye mu Bubiligi birimo n’icyo yahuriyemo na Kitoko

    Umuhanzi Denis Kanaka ari kumwe na Kidum mu gitaramo cyabereye muri Atlanta



    Ibihumbi by’abantu bahuriye muri iki gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Gahongayire

    Gahongayire yavuze ko iki gitaramo kitabiriwe n’abandi bantu batabarizwa mu bihugu byo mu Bubiligi

    Gahongayire yatangaje ko umutima we unyuzwe nyuma yo gutaramira abakunzi be mu Bubiligi

    Abantu banyuranye bahuriye mu birori bizwi nka ‘Gala’ nyuma y’iki gitaramo



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147524/kitoko-na-gahongayire-banyuze-abo-mu-bubiligi-massamba-ataramira-denmark-weekend-yabahanzi-147524.html

  • Hashyizweho amabwiriza mashya yo kwirinda virusi ya Marburg mu nsengero n'imisigiti – #rwanda #RwOT

    Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri iki Cyumweru, ryibutsa Abayobozi b'imiryango ishingiye ku myemerere gushyira ahasengerwa ingamba zijyanye no kwirinda indwara iterwa na virusi ya Marburg no gushishikariza abayoboke gukurikiza amabwiriza yashyizweho.

    Ingamba zigomba kubahirizwa ahasengerwa zirimo gutanga ubutumwa bukangurira abayoboke kwirinda icyorezo cya Marburg mu nsengero n'imisigiti, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki hifashishijwe amazi n'isabune cyangwa umuti wabugenewe no gupima umuriro abantu bose binjira mu mu nsengero n'imisigiti.

    Harimo kandi gutanga ifunguro ryera mu buryo butuma abantu batagira ibyago byo kwandura Marburg no kwirinda kwegerana n'abantu bagaragayeho ibimenyetso cyangwa kwegera umubiri w'uwo yahitanye.

    Birabujijwe gukorera imihango yo gusezera ku witabye Imana mu nsengero no mu misigiti.

    RGB ivuga ko Abaturarwanda basabwa kwirinda kwegerana cyangwa se gukora ku bikoresho by'abantu bafite ibimenyetso bya Marburg, kwirinda kwegera umubiri w'uwahitanywe n'iyi virus cyangwa gutegura ikiriyo gihuza abantu ahabaye ibyago biturutse kuri Marburg.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kugeza kuri iki Cyumweru, Virus ya Marburg yari imaze guhitana abantu 12 muri 49 bayanduye. Abantu 29 bari kuvurwa mu gihe abandi umunani bakize.

    Marburg ni indwara yandura, itera umuriro mwinshi kandi ishobora guhitana ubuzima bw'uyirwaye. Iterwa n'agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ikagira ibimenyetso by'ibanze bisa n'iby'izindi ndwara zitera umuriro nka malaria cyangwa tifoyide.

    Ibimenyetso biranga indwara ya Marburg ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo bukabije, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije , kuruka no gucibwamo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-amabwiriza-mashya-yo-kwirinda-virusi-ya-marburg-mu-nsengero-n

  • Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kepler W BBC yegukanye umwanya wa gatatu muri BetPawa Playoffs nyuma yo gutsinda GS Marie Reine imikino ibiri yikurikiranya.

     

    Mu mukino wa kabiri wabaye kuri uyu wa gatandatu, Kepler W BBC yatsinze GS Marie Reine ku manota 74-47, ishimangira intsinzi yayo ku buryo budasubirwaho. Uyu mukino wabaye nyuma y'uko Kepler W BBC yari yatsinze umukino wa mbere ku manota 82-68, bituma igira amahirwe yo guhatanira umwanya wa gatatu mu buryo burushijeho koroha.

    Source : https://yegob.rw/kepler-w-bbc-yegukanye-umwanya-wa-gatatu-muri-betpawa-playoffs/

  • Nyanza: Hitabajwe urubyiruko rw'abakorerabushake ngo hishyurwe ubwisungane mu kwivuza – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu aka karere kaza inyuma bwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza. Meya Ntazinda yavuze ko byatumye batekereza uko barushaho kwegera abaturage, maze biyambaza ubukangurambaga bugera kuri buri rugo.

    Ati 'Kubera hari abatakishyurirwa mituweli, bamwe muri bo batinze kumva ko ari inshingano zabo. Ibi byatumye imibare yacu itinda kuzamuka, tuza kubona ko twiyambaje urubyiruko rw'abakorerabushake bari hirya no hino midugudu hari icyo byafasha kuko bo bagera henshi kandi mu gihe gito.''

    Mu kurushaho kuzamura imyumvire y'abaturage muri Nyanza, hongewe imbaraga mu bukangurambaga bwa mituweli, aho hiyambajwe urubyiruko rw'abakorerabushake.

    Bamwe muri bo, bavuga ko bagorwa no kubona hakiri bamwe mu baturage batanga mituweli babyibukijwe n'ubwo bitabaca intege zo gukomeza kubahwitura.

    Nshimiyimana Innocent, umuyobozi wungirije rw'ihuriro ry'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, yabwiye IGIHE ko nk'urubyiruko, nabo baba bazi imwe mu mihigo y'akarere icumbagira, bakagira ibyo biyemeza mu bushobozi bwabo batera inkunga kugira ngo bigerweho, nka mituweli n'indi.

    Ati 'Hari aho tugera bakatubwira ko dukoze kubibutsa,ariko kandi hari n'abo tugeraho ari bamwe batunzwe na ka kazi gahemba buri munsi, baba bataka ko nta mafaranga bafite kandi byarakomotse ku kutizigama.''

    Ishimwe Emmanuel,wo mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, ni umugabo ufite umugore n'abana babiri,akaba umwe mu bagezweho n'izi mpanuro z'urubyiruko.

    Yabwiye IGIHE ko nk'umunyabiraka, abona amafaranga agahita ayakemuza utubazo bikamuviramo kutishyura mituweli.

    Ati 'Kubona abana nk'aba bakwibutsa kwizigamira ngo uteganyirize uburwayi, ubwabyo bigutera igisa nk'isoni rwose ukavuga uti byibuze reka nishyure. Ubu nahise nishyura.''

    Yakomeje avuga ko yahise afata ingamba zo kujya mu itsinda riri mu mudugudu wabo ryitwa 'Nsiga Ninogereze' rihuriyemo abizigama bagamije iterambere.

    Umuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwatangaje ko nyuma y'amezi ane ashize umwaka mushya wa mituweli 2024/2025 utangiye, bageze ku mpuzandengo ya 83% mu karere kose, bakaba ku mwanya wa nyuma mu Ntara y'Amajyepfo, ari nayo mpamvu hiyambajwe urubyiruko rw'abakorerabushe ngo bagere kure.

    Urubyiruko rw’abakorerabushake rwa Nyanza rugera no mu masoko rwibutsa abaturage kwishyura mituweli

    Ahahuriye abantu benshi hose bajyayo gutanga ubutumwa. Aha hari umunsi umwe nyuma y’igitondo cy’isuku

    Meya Ntazinda Erasme, uyobora Akarere ka Nyanza, yavuze ko uruhare rw’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bukangurambaga butandukanye ari ntagereranywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hitabajwe-urubyiruko-rw-abakorerabushake-ngo-bave-mu-ba-nyuma-mu