Blog

  • Knowless na Clement berekeje muri Amerika, at… – #rwanda #RwOT

    Bahagurutse ku kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakir 2024, aho bari kumwe na Nel Ngabo abaherekeje.

    Rubaye urugendo rwa kabiri Knowless akoreye hanze y'u Rwanda muri uyu mwaka, nyuma y'urugendo yakoreye mu bihugu bitandukanye mu Burayi muri Kanama 2024.

    Ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Leta ya Colorado muri Amerika ku wa 10 Ukwakira 2024. Yatumiwe kubera ubufatanye uriya muryango usanzwe ufitanye n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music asanzwe abarizwamo, ndetse bakoranye igihe kinini mu bitaramo bya 'Tour du Rwanda Festival'.

    Iki gitaramo agiye kuririmbamo cyateguwe hagamijwe gukusanya inkunga uyu muryango ukoresha mu bikorwa bitandukanye ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane muri Afurika.

    Basanzwe bafite icyicaro i Kigali, muri Uganda, Kenya n'ahandi. Mu kiganiro na InyaRwanda, Butera Knowless yavuze ko yiteguye gutaramira abakunzi be muri Amerika.

    Ati “Ndiyumva neza! Ni byiza ni ibintu byiza kuri njye. Ni abantu tudakoranye ubwa mbere ariko ni ubwa mbere tugiye gukorana hariya. 

    Ni abantu bafite intego nziza, nishimiye kuba ngiyeyo, nishimiye nikizaba kigiye kuhabera, ariko by’umwihariko ni umuryango munini ku rugendo rwanjye rw’umuziki, kuko ngiye kugaragaza impano yanjye n’ibyo nkora abazaba bahari cyane ko abenshi ari abanyamahanga.”

    Yavuze ko mu bijyanye n’imyiteguro y’iki gitaramo, yajyanye n’abazamufasha mu gucuranga n’imiririmbire ariko ‘hari n’abo tuzasangayo, ubwo rero urumva ko ikipe yuzuye kugirango tuzakore igitaramo twateguye gukora’.”

    Knowless yavuze ko ibiganiro yagiranye na Global Institute byafashe igihe gito kugirango bemeze ko ajya kubataramira, ahanini bitewe n’uko ari abantu bakoranye igihe kinini, kandi banubatse ubushuti n’ubufatanye.

    Yasobanuye ko Global Institute ifite umwihariko mu guteza imbere abahanzi ndetse n’urubyiruko ‘yaba mu Rwanda no muri Uganda’. 

    Ati “Ntabwo ari ibikorwa by’ubuhanzi gusa, ahubwo no gufasha mu buryo bw’ibifatika. Hari ikintu bafasha cyangwa se hari itafari bashyira, haba ku rubyiruko rwa Afurika by’umwihariko muri ibyo bihugu bibiri, yaba mu Rwanda ndetse no muri Uganda, ndetse no mu bahanzi kubo bakorana nabo.”

    Bite bya Album ikurikira Inzora?

    Knowless yavuze ko yashyize imbaraga mu gukora ibihangano bishya, ari nayo mpamvu muri aya mezi abiri ari imbere ategashya gusohora indirimbo cyangwa se Album nshya.

    Yasobanuye ko nta gitutu ariho kuko ‘hari ibikorwa byinshi yateguye’ kandi yizera ko ibikorwa yakoze n’ibindi bituma yizera ko igihe bizagira hanze abantu bazabikunda.

    Ati “Mba nshaka guha abantu ikintu nanjye nakunze. Numvise ko ari cyo kigomba gushyirwa hanze, ariko byanze bikunze muri aya mezi abiri asigaye hari ibizaza.”

    Knowless yavuze ko mu gihe agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari kumwe n’umugabo we usanzwe ari Producer, abantu bakwiye kwitega ko ashobora kuzahakorera indirimbo. Ati “Byanze bikunze (Gukorerayo indirimbo) ariko bitanabaye ibikorwa byo bigomba kuhaba. Birashoboka cyane.”


    Ishimwe Karake Clement ari kumwe na Butera Knowless berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2024 

    Knowless yatangaje ko yishimiye gutumirwa mu gitaramo muri Amerika cyateguwe n'umuryango Global Institute bakoranye mu bihe bitandukanye 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KNOWLESS MBERE Y’UKO AJYA MURI AMERIKA


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA BUTERA KNOWLESS


    VIDEO: Iyakaremye Emmanuel/Marvin Pro- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147543/knowless-na-clement-berekeje-muri-amerika-ateguza-kuhakorera-indirimbo-video-147543.html

  • Hari abahamagaraga umurongo wa Polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga- ACP Elie Mberabagabo – #rwanda #RwOT

    Imirongo y'ubutabazi itishyurwa yashyizweho na Polisi y'u Rwanda, yagiyeho kugira ngo yihutishe ubutabazi bwayo, kugira ngo polisi ibone amakuru ku gihe itabare hataraba ibyago cyangwa ngo hangirike byinshi cyangwa ngo hatakare ubuzima bw'abantu.

    Mu 2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 10.000 ku munsi binyuze ku mirongo yo guhamagaraho [call centers] irimo uwa 114 wari warashyiriweho gutanga ubufasha kuri Coronavirus n'indi irimo 112 washyiriweho ubutabazi bwihutirwa.

    ACP Mberabagabo yavuze ko hari abahamagara bibeshye bazi ko ari sosiyete z'itumanaho n'abandi bahamagara bashaka serivisi zindi za leta zitari iz'ubutabazi, ariko hakaba n'abandi bacuruza amatelefoni bashaka gusa kugira ngo barebe ko telefoni ari nzima.

    Ati 'Ndatanga nk'urugero, nk'abantu bacuruza amatelefoni hano mu Mujyi, iyo arimo kuyigurisha [iyo hatarimo simcard muri telefoni ugahamagara umurongo wa 112 ucamo] akawuhamagara nk'uburyo bwo kureba niba telefoni ari nzima.”

    Yavuze ko kandi mu bihe byashize hari abitiranyanga umurongo w'ubutabazi bwihutirwa wa Polisi y'u Rwanda [112] n'umurongo wo 'kwa Satani' bigatuma bawuhamagara bakavuga ko bashaka ubukire.

    Ati 'Mbere hariho abahamagaraga batukana, umuntu yabashimira ntibagitukana. Hari abari baziko umurongo wa 112 ari umurongo wa satani bagahamagara bashaka amafaranga no kububakira ingo no kubashakira abagore, ariko twakomeje kugenda tubakangurira kureka kuwukoresha bagenda babicikaho.'

    ACP Mberabagabo yagaragaje ko muri benshi bahamagara batahuye n'ikibazo haba harimo cyane cyane abana, 'Ugasanga ababyeyi bahaye abana telefoni no ku mashuri amwe n'amwe basigaye bakangurira abana gukoresha uyu murongo.'

    'Hari abahamagara uyu murongo ntibagire icyo bavuga bakicecekera ugasanga muri uwo mwanya birabuza amahirwe undi muntu urimo kudukenera kandi afite impamvu nyazo.'

    ACP Mberabagabo, yavuze izo mpamvu enye ziza imbere mu kubangamira abashaka guhamagara umurongo w'ubutabazi wa Polisi y'u Rwanda bashaka ubutabazi.

    Polisi y'u Rwanda itangaza ko iyi mirongo y'ubutabazi atari uwo gukiniraho ndetse ko hagiye kubaho ibikorwa byo guhugura abantu ku mikoreshereze yayo, nyuma nta yindi nteguza ufatwa anyuranya n'amategeko ahanwe nk'uwabangamiya akazi ka polisi n'abaturage bakeneye kugaragaza ibibazo byabo.

    ACP Elie Mberabagabo yavuze ko hari abahamagaraga umurongo wa telefone wa polisi bazi ko ari kwa Satani, bashaka amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abahamagara-umurongo-w-ubutabazi-wa-polisi-y-u-rwanda-bapima-telefoni-zabo

  • True Promises Ministries yateguje Abanyarwand… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gitaramo cyiswe 'True Worship Live Concert' giteganyijwe kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki ya 01 y'ukwezi k'Ukuboza 2024. Hari hashize myaka 5 aba baririmbyi badakora igitaramo cyagutse.

    True Promises Ministries yateguye iki gitaramo ‘True Worship’ yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Umwami ni Mwiza Pe”, “Mana Urera”, “Mfashe Umwanya”, “Ni Umukiza”, “Ni Bande”, “Watubereye Ibyiringiro”, “Tuzaririmba”, “Uri Uwera” n’izindi.

    Iri tsinda rizafatanya n'abandi baramyi batandukanye bazatangazwa mu minsi iri imbere nk'uko tubikesha ubuyobozi bw'iri tsinda. Iki gitaramo kandi kigamije gutaramira Abanyarwanda bafashwa kwitegura impera z'umwaka wa 2024 bahimbaza Imana.

    True Promises Ministries yatangaje iki gitaramo nyuma y'ibihe byayo ngaruka mwaka by'iminsi 21 yo gusenga. Muri iyi minsi 21 y'amasengesho kandi True Promises yakozemo ibitaramo by' ivugabutumwa byahembuye benshi.

    Ibindi bikorwa byakozwe muri iyi minsi harimo abahugurwa ku banyamuryango bose ba True Promises kuri street evangelism ndetse n'amahugurwa yihariye ku byiciro bigize iri tsinda abagore, abagabo, abasore n'abakobwa. Ibi bikorwa byakozwe ku bufatanye n'imiryango y'ivugabutumwa nka Haven Partners na Eagle Ministry.

    Tariki ya 10 Ugushyingo 2023 kuri Intare Arena ya Gisozi, True Promises ni bwo yari iherutse gukora igitaramo cyagutse cyo gufatiramo amashusho (Live recording) y’indirimbo 11 zo kuri album ya 5. Zimwe muri izi ndirimbo ni Ndashimira Yesu, Imana yacu, Igicaniro, Ni irihe Shyanga n'izindi.

    Muri uyu mwaka wa 2023 kandi iri tsinda ryafunguye Ishami rishya muri America. Kugeza ubu True Promises imaze gufungura amashami mu Burundi, Kenya no muri America.

    Uburyo bwo gushyigikira iyi concert ni ukugura amatike ari mu byiciro bikurikira: Imeza y'abantu 6 ni amafaranga 200,000 n'ibihumbu 25 Frw ku myanya y'icyubahiro kisumbuye (VVIP).

    Ku bindi byiciro, abazagura amatike mbere y'umunsi w'igitaramo bazishyura 10,000 mu myanya y'icyubahiro (VIP), na 5,000 Frw ahasanzwe.

    Ku munsi w'igitaramo itike yo mu mwanya w'icyubahiro izazamuka kuri 15,000 mu gihe ahasanzwe tike izacuruzwa ku bihumbi birindwi (7,000 Frw).

    Ushobora kugura itike yawe ukoresheje kode ya *797*30 # cyangwa ugaca ku rubuga rwa www.ishema.rw

    True Promises yaherukaga gukora igitaramo gikomeye mu 2019

    True Promises bateguje igitaramo gikomeye mu Ukuboza 2024

    Amatike yo kwinjira muri ‘True Worship Live Concert’ yageze hanze

    REBA INDIRIMBO “IMANA YACU” YA TRUE PROMISES MINISTRIES

    REBA INDIRIMBO “UMWAMI NI MWIZA PE” YA TRUE PROMISES

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147531/true-promises-ministries-yateguje-abanyarwanda-igitaramo-gikomeye-mu-mpera-za-2024-147531.html

  • Akora ibikoresho atarabonesha amaso ye: Ibitangaje kuri Hakizimana w'imyaka 17 (Video) – #rwanda #RwOT

    Mu karere Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, Umudugudu wa Kirega, hatuye umuryango uvukamo abana batanu, Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko, akaba imfura muri bo.

    Ni umunyeshuri uri mu mwaka wa gatatu mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, ku ishuri rya GS Masaka riherereye mu Murenge wa Rugarika.

    Yihebeye ikoranabuhanga dore ko ku myaka ye mike hari byinshi amaze gukora bitangaje.

    Iyo urebye umuhate, umurava n'ubushake afite akabifatanya n'ubushobozi buke aba afite, wavuga ko na we hari byinshi ashobora kuzageraho n'ubwo yatangiriye hasi.

    Byatangiye hagati ya 2020 na 2021 aho yashushanyaga ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga. Akenshi abyuka mu ijoro agahita atangira gushushanya ibyo atekereje.

    Uretse kuba aryama agatekereza ikintu runaka agahita abyuka akagishushanya, ahita anashaka uburyo agikora. Byinshi mu bikoresho akora ntaho aba yarabibonye.

    Yakoze utudege tutagira abapilote, robot ziterura zikanatwara imizigo, microscope, indege, n'ibindi bitandukanye.

    Kurikira ikiganiro kirambuye twagiranye na Tumusifu David:

    Uyu musore afite impano yo gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga

    Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko akora ibikoresho bitandukanye

    Hakizimana Tumusifu David w'imyaka 17 y'amavuko afite inzozi zo gukora ibintu bitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akora-ibikoresho-atarabonesha-amaso-ye-ibitangaje-kuri-hakizimana-w-imyaka-17

  • Urubyiruko rw'u Rwanda rwagaragajwe nk'umusingi uzafasha Afurika mu iterambere – #rwanda #RwOT

    Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 65% by'abaturage b'u Rwanda batarengeje imyaka 30.

    Uretse AIMS yigisha Imibare na siyansi mu rubyiruko, u Rwanda runashyize imbere gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga ryo gukora imbuga za internet na porogaramu za mudasobwa abarenga miliyoni mu myaka itanu iri imbere.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Innocent Bagamba Muhizi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rwatangiye guhanga ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane.

    Ati 'Ni bo bagira uruhare mu iterambere rya none n'ejo hazaza ha Afurika kuko urubyiruko ruri ku isonga mu guhanga ibishya. Ingufu, ubudaheranwa n'umuhate w'urubyiruko rwacu ni byo zingiro ry'iterambere n'impinduka mu mikorere y'inganda n'iterambere rusange.'

    Muhizi yagaragaje ko byinshi mu bisubizo biri guhindura ubuzima mu bice bitandukanye by'Isi byiganjemo ibyahanzwe n'abakiri bato.

    Yatanze urugero ku mwana w'imyaka 15 wo muri Ethiopia wakoze isabune ishobora kwifashishwa mu kwirinda kanseri z'uruhu zitandukanye no kuzivura.

    Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala yagaragaje ko aba ari bo igihugu gitezeho kuzagiteza imbere no kucyubaka mu buryo burambye.

    Ati 'Ahazaza h'iki gihugu hari mu biganza byabo. Urubyiruko rwa Afurika ni umutungo ukomeye w'umugabane. Muri AIMS ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda tuzi ko urubyiruko rw'u Rwanda rufite amahirwe yo kuzagira uruhare rukomeye mu kuzana impinduramatwara mu iterambere rya siyansi, ikoranabuhanga n'ubukungu bw'umugabane wa Afurika.'

    Yahamije ko bakora ibishoboka ngo abari kwiga bazamukane ubushobozi bukenewe buzabafasha kugira uruhare mu iterambere ryabo bwite n'iry'igihugu.

    Umujyanama mu by'Ubukungu mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), Osten Chulu yatangaje ko urubyiruko rukwiye kureba mu ntego z'iterambere rirambye rugahanga ibishya bigamije gukemura ibibazo bya Afurika muri rusange.

    Ati 'Dukwiye gutekereza ngo ni iki nakwikorera, nkagikorera umuryango mugari n'igihugu muri rusange hanyuma nkabonamo inyungu nanjye?…Nimwitegereze neza, urebe ngo ni iki nshobora gukora neza, ni ibihe bibazo bitwugarije n'uburyo nakoresha ubumenyi bwanjye ngo nkemure ibibazo nshingiye ku Ntego z'Iterambere rirambye?'

    Yahamije ko Leta iba ifite ibikorwa byinshi bigamije gushyigikira iterambere ry'urubyiruko n'abaturage bose muri rusange ariko batagomba gukomeza gutegereza ko ari yo igomba kubafasha gutangira ibikorwa bibateza imbere.

    Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Muhizi yagaragaje ko urubyiruko ari rwo mizero y’igihugu

    Prof Sam Yala yagaragaje ko urubyiruko rw’u Rwanda rugaragaza ubushobozi bwo kuzayobora abandi mu iterambere rya Afurika

    Urubyiruko rwasoje amasomo muri siyansi n’ikoranabuhanga ruri kurebera hamwe umusanzu rwatanga mu gufasha u Rwanda kugera kuri SDGs


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rw-u-rwanda-rwagaragajwe-nk-umusingi-uzafasha-afurika-mu-iterambere

  • Abaturiye CIMERWA bamaze imyaka itandatu mu gihirahiro – #rwanda #RwOT

    Mu 2014 ni bwo Uruganda rwa Cimerwa rwongerewe ubushobozi hashyirwamo imashini, icyo gihe urusaku n'umutingito rw'iyo mashini rwatangiye kubangamira abaturage ndetse n'ivumbi rya sima ituma ritangira kubabangamira mu gihe mbere nta kibazo na kimwe bari batewe no guturana n'uru ruganda.

    Umukungugu wa sima iyo utumutse wuzura mu kirere bakawuhumeka, undi ukihoma ku mabati. Uyu mukungugu wanduza amazi, imboga zihinze mu murima n'imyambaro bameshe.

    Abaturiye CIMERWA ntibashobora gucana amashanyarazi ava ku mirasire y'izuba kuko iyo bamanitse umurasire umukungu uwuzuraho ntubashe gukomeza kwakira imirasire y'izuba.

    Urusaku rw'imashini na rwo ni ikibazo

    Iyo uhagaze ku butaka aba baturage batuyeho hafi y'uruganda rwa Cimerwa, urusaku rw'imashini urwumvira mu matwi no mu birenge.

    Hakizimana Anthère umaze imyaka irenga 15 atuye mu Mudugudu wa Nyenyeri Akagari ka Shara, mu Murenge wa Muganza, yabwiye IGIHE ko ubuzima bwabo buri mu kaga nyamara ngo iyo hari umuyobozi ubasuye ababwira ko ikibazo cyabo kizwi ariko bagategereza ko gikemuka amaso agahera mu kirere.

    Yavuze ko hari umwana we uherutse kurwara, amujyana ku kigo nderabuzima babura indwara, bamwohereza ku bitaro by'Akarere na byo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza i Huye (CHUB), basanga arwaye umutima.

    Yongeyeho ko abaganga ba CHUB bamubwiye ko iyi ndwara umwana we yayitewe n'ibintu bihora bisakuriza hafi ye.

    Ati 'Urusaku rw'imashini za CIMERWA n'ikibazo kidukomereye. Iyo bazizimije nka nijoro umuntu yumva ameze nk'uvuye mu yindi si, akamera nk'utazi iyo ari.'

    Uzayisenga Jacqueline afite abana babiri barimo urwaye umutima n'urwaye indwara z'ubuhumekero. Izi ndwara zombi, abaganga bamubwiye ko bazitewe n'urusaku rw'imashini z'uruganda n'umukungugu wa sima.

    Ni abana barimo uw'imyaka icyenda n'uw'imyaka 12. Avuga ko yagiye kubona akabona umwana we yikubise hasi nk'urwaye igicuri, yamujyana kwa muganga, abaganga bakamubwira ko urwaye umutima.

    Ati 'Nyuma yaho n'undi yararwaye na we mujyanye kwa mu muganga bambwira ko na we arwaye indwara z'ubuhumekero. Nk'abanyamakuru niba hari ubuvugizi mwadukorera rwose mwadufasha'.

    Uretse uburwayi, imashini z'uruganda zinateza umutingito usenya amazu. Inzu zegereye uru ruganda inyinshi usanga zaragiye zisaduka, ndetse hari izo CIMERWA yabonye bikabije irazisana ariko n'ubu zongeye gutangira gusatagurika.

    Umwizatete Naci atuye muri metero zitageze ku 10 uvuye ku ruzitiro rw'uruganda, mu gace karimo inzu zigera kuri 20 CIMERWA yasanye, izindi ikazubaka bundi bushya. Yavuze ko CIMERWA izubaka yashyizemo sima ihagije ariko itakemuye ikibazo nyiri izina.

    Ati 'Nubwo zasanwe, izindi zikubakwa bundi bushya zarongeye zirasatagurika kuko umushyitsi uracyahari ntaho wagiye. Icyaba umuti urambye ni uko baduha ingurane tukajya gushaka ahandi dutura.'

    Mu 2022, ubwo yaganiraga n'abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahaye umurongo iki kibazo aho yavuze ko hagati y'uruganda n'abaturage hakwiye kuvamo kimwe kikimuka.

    Yagize ati 'Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, cyo kimwe kigomba kuba cyo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi'.

    Perezida Kagame yavuze ko Leta nk'uko ifatanyije n'abandi bari muri CIMERWA, uru ruganda rugomba kubigiramo uruhare byanze bikunze.

    Ati 'Turaza gushaka ukuntu inzego za Leta zibishinzwe zifatanya namwe n'iyo CIMERWA, noneho higwe uko ikibazo cyakemuka'.

    Hashyizweho itsinda ryo gusesengura iki kibazo

    Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo hashyizweho itsinda rigizwe n'abakozi b'Akarere ka Rusizi n'abakozi b'Ikigo REMA gishinzwe ibidukikije mu Rwanda.

    Iryo tsinda ryagaragaje ko kugira ngo ikibazo gikemuke bisaba ko imiryango 651 igizwe n'abaturage 2,919 bo mu midugudu ya Nyenyeri, Ramiro, Kabarore yo mu Kagari ka Shara mu Murenge wa Muganza yimurwa.

    Kuva iryo tsinda ryagaragaza ko aba baturage bakwiye kwimurwa ntibirakorwa ndetse abaturage bavuga ko imitungo yabo itigeze ibarwa ngo bamenye ingurane bazahabwa. Icyo babwiwe n'ubuyobozi ni uko batemerewe kubaka cyangwa gusana kuko bazimurwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr. Anicet Kibiliga, yabwiye IGIHE ko ikibazo cy'ubuzima bw'abaturiye uruganda rwa CIMERWA buri mu kaga kirenze ubushobozi bw'Akarere bityo ko ntacyo yakivugaho.

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, we yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ari we watanga amakuru ku bimaze gukorwa mu gukemura iki kibazo cy'abaturiye CIMERWA babangamiwe na yo.

    Nubwo raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) yagaragaje ko abaturiye uruganda bose bakwiye kwimuka, ntabwo ari ko ubukana bw'ibi bibazo bubageraho kimwe. Ababangamiwe cyane ni abatuye mu nzu zegereye cyane uru ruganda kuko uko ugenda urwitarura ari na ko ugenda uhunga ubukana bw'iki kibazo.

    Abaturiye CIMERWA bafite ubwoba ko inzu zizabagwaho

    Iyo abaturiye CIMERWA bamanitse umurasire ku mabati uhita wihomaho sima ntubashe kubika imirasire

    Abaturiye uruganda rwa CIMERWA barasaba guhabwa ingurane bakimukira kure yarwo

    Imwe mu nzu CIMERWA yasannye zikaba ziri kongera kwangirika

    Ibi bibazo byiganje mu ngo ziri hafi ya CIMERWA ku buryo abayitaruye batumva impamvu babujijwe gusana kandi bo nta kibazo bafite

    Inzu zangizwa n’umushyitsi w’imashini za CIMERWA ubibona uzinjiyemo imbere

    Abaturage bemeza ko izi nzu zisatagurika biturutse ku mushyitsi w’imashini z’uruganda rwa CIMERWA

    Abaturage ntibashobora kureka amazi y’ikigega ngo bayakoreshe mu mirimo kuko aba arimo sima

    Sima yihoma ku mabati, iyo bayikuyeho basanga amabati yaratobotse

    Mu 2020, Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye CIMERWA ayisaba gukemura ibi bibazo ariko n’ubu ntibirakemuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturiye-cimerwa-bamaze-imyaka-itandatu-mu-gihirahiro

  • MTN Rwanda yatanze miliyoni 30 Frw muri gahunda ya 'Dusangire Lunch' – #rwanda #RwOT

    Dusangire Lunch ni gahunda ya Minisiteri y'Uburezi, aho abantu bakangurirwa gutanga amafaranga kugira ngo bagire uruhare mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri.

    Iby'iyi nkunga MTN Rwanda yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 04 Ukwakira 2024, ubwo hatahagwa ku mugaragaro igikoni cyubatswe mu ishuri ryo mu Karere ka Gicumbi rya GS Bukure kuva muri Kamena uyu mwaka, ku bufatanye bw'iyi sosiyete binyuze mu bikorwa byayo byo kwita ku bakeneye ubufasha binyuze muri gahunda yitwa 'MTN Y'ello Care'.

    Iki gikoni cyuzuye gitwaye arenga miliyoni 15 Frw. Cyubatswe mu buryo bugezweho kandi bubungabunga ibidukikije kuko nka mbere igikoni cyari kiri muri iri shuri cyakoreshaga amakamyo 10 y'inkwi ku gihembwe ariko ubu bakaba bakoresha amakamyo abiri gusa.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko iyi sosiyete izakomeza gukorana na minisiteri ifite uburezi mu nshingano kugira ngo amashuri amwe akomeze ashyigikirwe anazamurirwe ubushobozi.

    Ati 'Twishimiye kugira umusanzu kuri gahunda ya Minisiteri y'Uburezi yo kugaburira abanyeshuri. Twizera ko iyo umwana yitaweho kandi akabona indyo yuzuye agira ubushobozi bwo gutsinda buri hejuru kandi bikabarinda guta ishuri, bityo amasomo bahabwa akazabagirira umumaro.'

    Mu mashuri azagabanywa iyi nkunga ya miliyoni 30 Frw, harimo na GS Bukure kuri ubu irererwamo abanyeshuri 1.700 kuva mu mashuri abanza kugeza ku ayisumbuye.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, yavuze ko kuva mu 2021 gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yagurwa, igipimo cy'abata ishuri cyagabanyutseho 4%.

    Ati 'Hamwe n'izindi gahunda zituma abana badata ishuri tugenda dushyiraho tubona ko zigenda zitanga umusaruro kuko byorohereza n'ababyeyi mu kwita ku bindi. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo abana bige neza kandi barangize ibyiciro baba barimo.'

    Yagaragaje ko kubona iyi nkunga ari ingenzi, ariko ababyeyi badakwiye kwirara ngo bareke gutanga umusanzu wabo, kuko iyo inkunga ibonetse hari n'ibindi biba bikeneye kwitabwaho nko kongera ibikoresho nkenerwa mu gutunganya amafunguro, kugeza ibikorwaremezo nk'amazi mu mashuri n'ibindi.

    Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.

    MTN Rwanda isanzwe igira uruhare muri gahunda zitandukanye z'iterambere ry'u Rwanda binyuze mu nkingi zinyuranye zirimo iy'uburezi, ubuvuzi, kuzamura imibereho y'abaturage, ndetse na gushyigikira gahunda zimwe na zimwe za leta.

    MTN yatanze miliyoni 30 Frw muri gahunda ya 'Dusangire Lunch'

    MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro igikoni cyubatswe mu ishuri ryo mu Karere ka Gicumbi rya GS Bukure binyuze muri gahunda yayo ya 'MTN Y'ello Care'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-miliyoni-30-frw-muri-gahunda-ya-dusangire-lunch

  • Rumaze imyaka 6 rukoreshwa! Imaramatsiko ku r… – #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru u Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo cya Marburg. Ku ikubitiro abatangiye guhabwa uru rukingo ni abakora mu nzego z'ubuvuzi cyane cyane abakora ahantu hatuma bahura n' abarwaye iyi ndwara.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko uru rukingo atari ubwa mbere rugiye gukoreshwa ndetse hakaba hari icyizere ko ari intwaro ikomeye mu rugamba rwo kurandura burundu iki cyorezo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Butera Yvan yatangaje ko uru rukingo rukoreshwa mu kurwanya Marburg mu Rwanda rwatangiye gukoreshwa ku bantu guhera mu 2018.

    Amara impungenge Abanyarwanda, Dr Butera yavuze ko amagenzura yose yakorewe kuri uru rukingo yagaragaje ko nta ngaruka mbi rugira ku buzima, nta zindi ndwara rutera, kandi ko rutuma umubiri utangira gukora ubwirinzi mu gihe gito.

    Dr Butera yavuze ko nta mbogamizi zikwiye kubaho kuri uru rukingo ruri gutangwa kuko rusanzwe rukoreshwa n'ahandi mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Kenya n'ahandi.

    Ati: 'Tukaba dushishikariza abantu kwitabira gahunda zose tuba tubagezaho harimo n'iyo yo gutanga inkingo kuko cyane cyane muri ibi byorezo n'indwara zandura, gahunda yo gukingira igira uruhare rukomeye mu kurinda abantu ko Marburg yabagiraho ingaruka ariko no kwirinda ko ikwirakwira ryayo ryakomeza, tukaba dushishikariza abantu kwirinda kugira ngo duhashye iki cyorezo vuba.'

    Dr Butera yavuze ko urukingo rwa Marburg rutangwa muri dose imwe kandi abamaze kwandura badakingirwa ahubwo hari imiti bahabwa. Ati: 'Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko dose imwe, nyuma y'iminsi itatu ubudahangarwa bw'umuntu buba bwamaze kwiyubaka ku kigero kigera kuri 70% noneho nyuma y'icyumweru, ubudahangarwa buba bugeze hagati ya 95-96%, dose imwe yonyine rero ikaba ihagije kugira ngo ikurinde.'

    Ubwo yagarukaga ku buryo buzifashishwa mu gukingira Marburg, yagize ati: “Ayo mavuriro agendanwa rero ni ho abantu bazajya bakingirirwamo, ni imodoka zihariye zishobora gutangirwamo inkingo, zikaba zisanga abantu aho bari.”

    Kuba mu bamaze kwamburwa ubuzima n'iyi ndwara higanjemo abakora mu nzego z' ubuvuzi, ni ho Dr Brian Chirombo uhagarariye ishami ry' Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda ashima uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubarinda no kubitaho by’umwihariko, avuga ko kuba iki cyorezo cyarahereye ku bakora mu nzego z'ubuzima, ari ikintu kigomba gutuma inzego zose zihaguruka zigafatanya kuko abaganga baramutse barwaye nta wavura abaturage.

    Uru rukingo ruri gutangwa mu Rwanda rwitwa Sabin Vaccine rwakozwe n'Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute, cy'i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu hakaba haraje doze 700 ariko byitezweho ziziyongeraho izindi mu minsi iri imbere.

    Minisitiri w'Ubuzima avuga ko ibimaze gukorwa byose bitanga icyizere ko iyi ndwara izarandurwa burundu kandi vuba, gusa agasaba abantu kwirinda ibihuha.


    MINISANTE yamaze impungenge Abanyarwanda ku rukingo rwa Marburg rwatangiye gutangwa mu Rwanda


    Gutanga uru rukingo byahereye ku bakora mu nzego z’ubuvuzi


    Hari gutangwa dose imwe gusa


    Rurinda icyorezo cya Marburg ku kigero gishimishije 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/147523/rumaze-imyaka-6-rukoreshwa-imaramatsiko-ku-rukingo-rwa-marburg-rwatangiye-gutangwa-mu-rwan-147523.html

  • 'Mu nama y'ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie',Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi. #rwanda #RwOT

    Inama ya 'Francophonie' yabereye mu Bufaransa muri izi mpera z'icyumweru, yambitse ubusa Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi, kuko yabaye urubuga rwo kwereka isi yose ko ari umwana muri politiki ndetse na dipolomasi muri rusange.

    Nyamara byari byatangiye neza, ndetse abitabiriye inama bati 'Tshisekedi yakuze mu mutwe',  dore ko ku munsi wa mbere yahaye umukono Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), ukomoka mu Rwanda kandi wabaye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda.

    Byari bitunguranye, kuko ubundi abategetsi ba Kongo banga urunuka umuntu wese uvuga neza uRwanda. Urugero ni uko Leta ya Kongo yanze gutumira Madamu Mushikiwabo mu mikino ya ' Francophonie' iherutse kubera i Kinshasa, azira gusa ko ari Umunyarwandakazi!

    Mbere y'uko inama itangira, Felix Tshisekedi yari yabanje kuganira na Perezida w'Ubufaransa igihe kirenga isaha, Tshisekedi asaba Perezida Macron kwamagana u Rwanda mu nama, ndeste akarufatira ibihano kubera ibirego bye ko u Rwanda rufasha M23. Gusa Tshisekedi yiyibagiza ko Perezida Macron ari mu bazi neza imizi y'intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

    Murabyibuka, ubwo aheruka i Kinshasa, Perezida Macron yabwiye Perezida Tshisekedi, amaso ku maso, ko akwiye kumva ko ubutegetsi bubi muri Kongo aribwo ntandaro y'ibibazo biri mu gihugu cye, aho guhora ashinja abandi. Perezida Macron yagize ati: 'Unyihanganire gukoresha amagambo akakaye, ariko igihugu cyanyu nticyabashije gushyiraho inzego za politiki ndetse n'iza gisirikari zihamye. Mugabanye rero gushyira ibibazo byanyu ku bandi'.

    Mu ijambo rye afungura inama ya 'Francophonie', Perezida Emmanuel Macron yatunguye Abanyekongo afata indi nzira batari biteze: Kugaruka ku makimbirane ari mu burasirazuba bwa Kongo nk'aho ariyo ngingo nyamukuru y'inama nibyo abakongomani bari biteze, ariko ntibabyumva.
    Perezida Macron yagize ati :'Nemera byimazeyo ko Francophonie ari ahantu dushobora gukorera dipolomasi hamwe, itera inkunga ubwigenge n'ubusugire bw'imitwe yose, hose ku isi.' Yahise atangira kuvuga ibibazo bikomeye by'umutekano ku isi nka Ukraine na Gaza, ariko ntiyavugamo Kongo.

    Tshisekedi yagize umujinya, yanga kwitabira ibiganiro byo ku munsi wa kabiri w'inama, doreko byabaye yiyicariye  muri ambasade ya Kongo mu Bufaransa.

    Félix Tshisekedi ntiyagaragaye no ku ifunguro ryo mu nzu ya Petit Palais ryateguriwe abanyacyubahiro bose bitabiriye inama. Kuwa gatandatu, mu  masaha ya nyuma ya saa sita, yari mu nzira ajya ku kibuga cy'indege, arakariye cyane Perezida Macron.

    Nyuma y'uko Tshisekedi yivumbuye, inama yo yarakomeje nk'aho nta cyabaye, maze Perezida Kagame wasabirwaga ibihano na Tshisekedi, yakirwa mu cyubahiro gikomeye i Villers-Cotterêts. Perezida Kagame yahawe umwanya w'icyubahiro mu ifoto rusange, ndetse no ku ifunguro ryatangiwe muri Élysée, tariki ya 4 Ukwakira.

    Gutorwa kwa Louise Mushikiwabo ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019 byakomeje kubababaza cyane abanzi b'uRwanda, ahubwo byongerera imbaraga dipolomasi yarwo.

    Mu kiganiro cye na Perezida Emmanuel Macron cyamaze isaha irenga, kigahuza neza no kwivumbura kwa Félix Tshisekedi, Perezida Kagame yagaragaje ko akomeje kwifuza kuganira, hagamijwe gukemura ikibazo cy'amakimbirane muri Kongo, bigashingira ku kuvanaho ipfundo ry'ayo  makimbirane, harimo  umutwe w'iterabwoba wa FDLR usigasirwa n'ubutegetsi bwa Kongo.

    Mu binyamakuru bitandukanye, abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga, by'umwihariko iy'akarere k'Ibiyaga Bigari, bagaragaje ubuswa bwa Perezida Tshisekedi, banahamya ko iyi myitwarire ye ya cyana nta gisubizo yatanga ku bibazo biri mu gihugu cye no mu karere kose muri rusange.

    The post 'Mu nama y'ibihugu bivuga igifaransa, Francophonie',Tshisekedi yagaragaje ubwana muri politiki na dipolomasi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-nama-yibihugu-bivuga-igifaransa-francophonietshisekedi-yagaragaje-ubwana-muri-politiki-na-dipolomasi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-nama-yibihugu-bivuga-igifaransa-francophonietshisekedi-yagaragaje-ubwana-muri-politiki-na-dipolomasi

  • Mushikiwabo yerekanye amahirwe ateganyirijwe urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha Igifaransa – #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko mu bice bitandukanye by'Isi ni ubushomeri, butuma rutabasha kwibeshaho neza no kwiteza imbere.

    Imibare igaragaza ko mu 2023 urwego rw'ubushomeri mu rubyiruko rwari kuri 13% ku Isi na ho mu Rwanda buri kuri 20%.

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko mu bihe bitandukanye urubyiruko rwagiye rusaba uyu muryango gushyirirwaho gahunda zirufasha kubona imirimo, rukabasha kwiteza imbere.

    Ubwo inama ya 19 ya La Francophonie yabaga kuva tariki 2-6 Ukwakira 2024, haganiriwe no ku byateza imbere urubyiruko.

    Mushikiwabo yabwiye RBA ko bafite gahunda ya D-Clic ifasha urubyiruko mu kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga ndetse ubu ngo yamaze gutangizwa mu bihugu 17 bikoresha Igifaransa.

    Ati 'D-Clic ni gahunda yo gufasha urubyiruko kwiga ibijyanye n'ikoranabuhanga hanyuma bikabaviramo imirimo ibatunga, ibaha akazi, ni gahunda twifuza mu myaka mikeya kuzabasha guha amahugurwa urubyiruko 2500, iyo gahunda yaratangiye.'

    Hari kandi umushinga ufasha abagore bo mu bihugu binyamuryango bya OIF kwitunga no kwiteza imbere, umaze imyaka hafi itanu utera inkunga abagore mu bijyanye n'imibereho, mu gukora ubucuruzi buciriritse kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.

    Bikorwa binyuze mu kigega cyitwa 'La Francophonie Avec Elle' ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga Francophonie iherekeje abagore.

    Ati 'Ni gahunda nziza cyane yagize akamaro kuva mu mwaka wa 2020 muri iyi myaka ishize, ubu ni ubwa gatanu duhagamagariye amashyirahamwe n'imiryango y'abadamu kwitabira iyo gahunda tukaba tugeze kuri miliyoni 13 ariko nasabye abamisitiri bashinzwe OIF ko iyo gahunda igumaho ntibe iyo twakoreye igihe cya Covid-19 gusa ariko igakomeza.'

    'Tukaba twaremeje ko nibura amafaranga abaye makeya twatangamo iyo nkunga ijyanye no kwitunga no kwibeshaho nibura yaba miliyoni 3 z'Amayero buri mwaka.'

    Mu 2023 ibihugu bigize OIF byabarirwaga abaturage miliyoni 327, muri bo abarenga 60% batuye ku mugabane wa Afurika bibarwa ko mu myaka iri imbere uzaba utuwe n'abaturage benshi bakiri bato kurusha ibindi bice byose by'Isi.

    Mushikiwabo ahamya ko kuba ibihugu 30 bya Afurika biri mu muryango w'ibikoresha Igifaransa, OIF kandi 'bituma tugenda tuba benshi mu bantu bavuga Igifaransa, icya ngombwa ni uko ururimi rw'Igifaransa rubasha kugirira akamaro cyane cyane urubyiruko mu bijyanye no kwitunga.'

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yatangaje ko urubyiruko rugiye kwigishwa ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/louise-mushikiwabo-yagaragaje-amahirwe-ateganyirijwe-urubyiruko-rwo-mu-bihugu